Blog

  • Ruhango: Yapfuye bitunguranye, hakekwa kanyanga – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 25 Werurwe 2025. Ku munsi wari wabanje uyu mugabo yagiye mu isoko rya Gafunzo ari kumwe n'umugore we bagiye gucuruza, nyuma ngo asubira mu rugo, ariko mu nzira ahura n'undi muntu amusaba kumuherekeza ngo bajye kunywa kanyanga.

    Amakuru IGIHE ifite avuga ko ubwo banywaga iyi kanyanga yaje kubagwa nabi, maze uyu Rekeraho we birakomera, bahita bihutira kumujyana ku ivuriro ry'ibanze rya Rwinyana.

    Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Amakuru mfite yatanzwe n'uwo basangiye iyo kanyanga barukije, yambwiye ko ari akajerekani k'amacupa 15 banyoye hagasigaramo nke.''

    Umugore wa nyakwigendera we ariko abivuga ukundi, kuko ngo bagendanye mu gitondo ari muzima bagiye gucuruza, nyuma akaza gupfa bitunguranye, akumva byaba byarakomotse ku marozi yavangiwe mu byo yanyoye.

    Ati ''Umugabo wanjye twari twavanye mu rugo akomeye, kandi n'izo nzoga bavuga yanyweye, yari asanzwe anywa pe! Ahubwo njye ndakeka ko baba bamuvangiye.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bweramana, Mutabazi Patrick, yavuze hatangiye iperereza ku kuri kw'icyamwishe.

    Yahakanye iby'uko yanywereye kanyanga mu kabari, ahubwo avuga ko uyu nyakwigendera yari kumwe na mugenzi w'umusore bagenda, bageze mu ishyamba riri hafi y'aho batuye mu Mudugudu wa Rugarama, bahasanga akajerekani ka kanyanga yari ihahishe, barayinywa.

    Ngo nyuma yo kuyinywa, uyu Rekeraho yahise agira ikibazo bamujyana ku ivuriro ry'ibanze rya Rwinyana, ariko ntiyahatinda ahita apfa.

    Ati 'Kubera ko nta kindi kintu kizwi yari asanzwe arwaye muri iyo minsi, habayeho kubihuza n'uko yaba azize kanyanga, ariko ntawabihamya 100%.''

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Gitwe, gukorerwa isuzumwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-yapfuye-bitunguranye-hakekwa-kanyanga

  • Ku myaka 12 y'amavuko yishwe n'amazi akonje cyane ubwo yari mu gihano #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cy'ubugome gikomeje guhangayikisha abatuye umujyi wa Ohio, umwana w'imyaka 12, Jadako Taylor, yitabye Imana nyuma yo gukoreshwa ibihano bikomeye na Anthony McCants, umusore w'imyaka 23.

    Ibi bikorwa by'ubugome byabaye ubwo McCants yafashe uyu mwana akamushyira mu mazi akonje cyane nk'igihano cyo kumukosora, ibintu byagize ingaruka zikomeye zatumye uyu mwana atakaza ubuzima bwe.

    Nk'uko amakuru atangwa n'abantu, McCants yahisemo gukora iki gikorwa gikomeye ku mwana, ibintu byateye impungenge ku mikorere n'imiterere y'ubuyobozi muri ako gace.

    Byose byabaye nyuma y'uko McCants avuga ko yifuzaga kumwigisha isomo ryo kutitabira, amabwiriza agenga imyitwarire y'abana, ariko ibi byaje kuba intandaro y'urupfu rw'uyu mwana.

    Ibi bikorwa bikomeje gutera inkeke ababyeyi n'abaturage muri Ohio, aho hakomeje kwibazwa impamvu umusore yari afite ubushobozi bwo gukora igihano nk'iki ku mwana muto.

    Ababikurikira bifuza ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu z'ibikorwa by'ubugome nk'ibi, ndetse hanashakwe ingamba zo kurengera abana mu buryo bw'ubuyobozi n'imiryango.

    Kwibaza ku butabera no ku ngamba z'uburere ku bana byongeye kuganirwaho, bamwe bifuza ko abakoze ibikorwa nk'ibi bahanwa by'intangarugero.

    Ibi bikorwa by'ubugome byabaye ubwo McCants yafashe uyu mwana akamushyira mu mazi akonje cyane nk'igihano cyo kumukosora, ibintu byagize ingaruka zikomeye zatumye uyu mwana atakaza ubuzima bwe.

    Source : https://kasukumedia.com/ku-myaka-12-yamavuko-yishwe-namazi-akonje-cyane-ubwo-yari-mu-gihano/

  • Amakuru mashya kuri ‘Mama Mukura’ wari umaze iminsi arembeye mu bitaro bya CHUB – YEGOB #rwanda #RwOT

    MUKANEMEYE Madeleine, uzwi ku izina rya Maman Mukura, yavuye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), aho yari arwariye igihe kirekire. Ubuyobozi bwa Mukura VS&L bwatangaje ko bwishimiye ko uyu mufana ukomeye yagarutse mu buzima busanzwe, bukaba bwasabye abakunzi b'iyo kipe gukomeza kumuba hafi, haba mu masengesho no mu kumusura.

    Maman Mukura azwi nk'umufana ukomeye wa Mukura VS&L ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi. Ubufasha n'urukundo yagaragarijwe ni ikimenyetso cy'ubumwe mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-kuri-mama-mukura-wari-umaze-iminsi-arembeye-mu-bitaro-bya-chub/

  • Chancen n'abafatanyabikorwa bayo bishimiye umusanzu batanga mu burezi – #rwanda #RwOT

    Taliki 20 Werurwe 2025, muri Nobleza Hotel, Chancen International yahuje abafatanyabikorwa bayo baturuka mu bigo by'amashuri 11, baganira ku byagezweho, basangira amasomo yavuye mu bikorwa byabo ndetse banategurira hamwe ibikorwa by'igihembwe gikurikiraho.

    Muri iyi nama hanagarutswe ku ntambwe imaze guterwa mu gufasha abanyeshuri kubona amahirwe yo kwiga no kwiteza imbere.

    Mu byishimiwe harimo kuba Chancen International ikomeje kuba umusemburo w'impinduka mu burezi, aho kuva mu 2018 imaze kwishyurira abanyeshuri 4,059 mu Rwanda gusa, binyuze mu bufatanye bwiza n'ibigo by'amashuri.

    Umuyobozi ushinzwe Abafatanyabikorwa muri Chancen International, Ariane Niyonsaba, wagurutse ku mbaraga ziva mu bufatanye bwabo n'ibigo, yanagarutse ku bigenderwamo babihitamo.

    Ati 'Tureba ibigo twakorana dushingiye ku bushobozi bwabyo mu gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo, tukareba niba ababyizemo bizerwa bagahabwa imirimo, kugira ngo tumenye neza ko abo Chancen igiye kwishyurira bazashobora kubona imirimo izabafasha kwiteza imbere.'

    Abitabiriye bishimiye iyi mikoranire ikomeje kugira ingaruka nziza ku burezi no ku bukungu bw'igihugu, kuko ubwiyongere bw'urubyiruko rushoboye ku isoko ry'umurimo, bwongera n'amahirwe menshi yo kubona imirimo, iterambere ryabo rikihuta.

    Chancen International ishimira byimazeyo abafatanyabikorwa bayo ku bwitange bagira mu gukomeza kuzamura ireme ry'uburezi, kunoza imyigire y'abanyeshuri, no kubaka iterambere rirambye ry'urubyiruko.

    Abanyamuryango n'abafatanyabikorwa bashimangiye ubufatanye bwabo, bavuga ko bakataje mu guhuza imbaraga bubaka ejo hazaza heza h'u Rwanda, ndetse no guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu burezi.

    Umuyobozi Ushinzwe Abafatanyabikorwa muri CHANCEN International, Ariane Niyonsaba, avuga ko mu guhitamo ibigo bakorana bareba ku bushobozi bwabyo mu gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chancen-n-abafatanyabikorwa-bayo-bishimiye-umusanzu-batanga-mu-burezi

  • Skol Brewery Ltd imaze kwishyurira abarenga 4000 Mituweli – #rwanda #RwOT

    SKOL Brewery Ltd yabitangaje ubwo yashyikirizaga ubuyobozi bw'Umurenge wa Kanyinya amafaranga yo kwishyurira Mituweli abaturage 777 bo mu Kagari ka Nzove. Ni abo mu Karere ka Nyarugenge.

    Uru ruganda rugaragaza ko ari ibikorwa biri mu murongo w'intego yarwo yo kugira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y'abaturiye aho rukorera.

    Umuyobozi muri SKOL Brewery Ltd ushinzwe ibijyanye n'imibereho myiza, Benurugo Emilienne, yavuze ko barajwe ishinga n'icyatuma ubuzima bw'abaturage bugenda neza kuko abaturage baguwe neza ari izingiro ry'iterambere rirambye.

    Ati 'Abaturage bafite ubuzima bwiza ni umusingi w'iterambere rirambye. Binyuze muri gahunda yo kwita ku mibereho myiza y'abaturage twiyemeje guteza imbere abaturage mu buryo burambye hagamijwe impinduka nziza, bigakorwa mu gihugu cyose.'

    Uretse kwishyurira Mituweli abarenga 4000 mu myaka itanu ishize, SKOL Brewery Ltd yagize uruhare mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere abaturage mu buryo burambye.

    Nk'ubu 60% by'abakozi b'uru ruganda ni Abanyarwanda. Bijyana n'uko rwahaye Ishuri Ribanza rya Nzove ibikoresho bijyanye no guteza imbere uburezi.

    Harimo no kwishyurira abana bo mu miryango y'abakozi b'uru ruganda amafaranga y'ishuri. Bishyurirwa ku bufatanye n'umwe mu batangije uru ruganda witwa Maïté Relecom.

    Mu bindi SKOL Brewery Ltd yakoze harimo gutanga inkunga mu by'amafaranga imiryango yibasiwe n'ibiza, gushyira mu bikorwa gahunda izwi nka FXB Village, yunganira abo mu miryango ikennye. Uru ruganda rugira uruhare kandi mu mishinga ijyanye no guteza imbere ibijyanye na siporo.

    SKOL Brewery Ltd igaragaza ko nta kabuza izakomeza kugira uruhare muri ibi bikorwa bigamije guteza imbere ubuzima bw'abaturage.

    Muri Gashyantare 2025 bi bwo Skol Brewery Ltd yizihije imyaka 15 imaze ikorera mu Rwanda, aho ubu itanga umusanzu mu iterambere ry'Igihugu ndetse igatanga akazi ku bakozi 570 ifite uyu munsi.

    Ifite intego ko mu myaka mike iri imbere kuzajya itunganya hegitolitiro miliyoni z'ibinyobwa ruvuye ku buhumbi 700 rutunganya uyu munsi ndetse no kongera ubufatanye na Leta y'u Rwanda mu mishinga y'iterambere.

    Skol Brewery Ltd yishyuriye abaturage 777 bo mu Kagari ka Nzove, Mituweli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-brewery-ltd-imaze-kwishyurira-abarenga-4000-mituweli

  • Nimuvuge u Rwanda muzi – Dr. Bizimana yasabye urubyiruko guhinyuza abasebya Igihugu – #rwanda #RwOT

    Yatangaje ko impamvu rugomba kwibanda ku mateka yo mu myaka 30 ishize ari uko ari yo ruzi neza kurusha uko rwakwibanda ku mateka yo hambere rutazi neza kuko rutayabayemo.

    Ni umukoro yahaye urubyiruko rwari ruteraniye i Kigali ku wa 25 Werurwe 2025. Yaruganirizaga ku mateka yaranze u Rwanda. Ni mu gikorwa cyiswe 'Rubyiruko Menya Amateka Yawe' kibera hirya no hino mu gihugu.

    Ni igikorwa cyabereye muri Lycée de Kigali gihuriza hamwe urubyiruko ruhagararariye urundi mu nzego zitandukanye rwo mu Mujyi wa Kigali, no mu turere twa Bugesera, Kamonyi na Muhanga.

    Minisitri Dr. Bizimana yasobanuriye urwo rubyiruko amateka yaranze Igihugu by'umwihariko inkomoko y'ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'irindi vangura rikigaragara uyu munsi hamwe na hamwe mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

    Yasobanuye uburyo amateka yo kwicamo amoko y'Ababiligi ari yo yashibutsemo amako atatu: Abahutu, Abatutsi n'Abatwa, mu gihe bakolonizaga u Rwanda kandi bakumvisha Abanyarwanda ko ayo moko nta kintu na kimwe ahuriyeho.

    Icyakora kuko ayo mateka abenshi mu rubyiruko batayasobanukiwe bihagije kuko kuyabigisha bigikomeje, yarusabye kwibanda ku ntambwe Igihugu kimaze gutera kuko yo bayibona neza.

    Yabwiye urubyiruko ko rudakeneye kwirirwa rushakisha amateka ngo ruhangane n'abagoreka y'u Rwanda ahubwo ibyagezweho ari byo rugero rwiza rukwiye kwifashisha rwereka ukuri abashaka gusenya Igihugu.

    Ati 'Nimuvuge uko u Rwanda rw'ubu rumeze, uko Mituweli igera kuri bose, amashanyarazi na Girinka n'izindi hagunda zose ziteza imbere Abanyarwanda.'

    Yaberetse ko ibyo bizacecekesha abasebya u Rwanda kuko batarubamo ndetse binibutse n'abarubamo bayobye bafite imitekerereze mibi ko babeshya ndetse bazi ukuri nubwo baba bigiza nkana.

    Ati 'Nimubereke ukuri kw'imiyoborere y'u Rwanda kuko ibyo ntibikeneye amateka. Amateka muyaharire abakuru igihe hari ibyo mukeneye gusobanuza mwegere umukuru mumubaze. Ariko nimuvuge u Rwanda muzi, u Rwanda mubona rwanyu kandi rwacu.'

    Harerimana Thierry wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo yagize ati 'Nk'urubyiruko tuba twaje duhagarariye abandi twiyemeje ko tugiye kubasobanurira bakamenya aya mateka kuko hari ibyo badasobanukiwe. Tuzagera no ku babyeyi bacu kuko batubwira ngo tujye tubumva ariko na twe tugire ibyo tubabwira twigishijwe.'

    Rubyiruko Menya Amateka yawe ni gahunda ya Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ibera mu bice bitandukanye by'Igihugu, aho urubyiruko ruhurizwa hamwe rukaganirizwa amateka yaranze u Rwanda n'icyo rukwiye kuyigiraho.

    Minubumwe igaragaza ko kuba Abanyarwanda benshi bari munsi y'imyaka 30 bagize 65.3% n'abari munsi y'imyaka 40 bagize 70%, ari yo mpamvu abakiri bato bagomba gusobanukirwa aho Igihugu cyavuye n'aho kigana bityo bakamenya uruhare rwabo mu kugiteza imbere.

    Minisitriri w'Ubumwe bw’Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yasabye urubyiruko kwifashisha ibyagezweho ruhangana n’abagoreka amateka

    Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri MINUBUMWE, Uwacu Julienne na we yitabiriye ibiganiro

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis ageza ijambo ku rubyiruko

    Igikorwa cyo kuganiriza urubyiruko amateka cyahuje urwo mu Mujyi wa Kigali no tundi turere dutatu

    Urubyiruko rwavuze ko amateka rwamenye rugiye kuyasangiza abandi

    Urubyiruko rwiyemeje ko rwiteguye guha amaboko Igihugu mu kwerekana ukuri

    Urubyiruko rwatanze na rwo ibitekerezo by’uko rubona iterambere ry’Igihugu

    Urubyiruko rwabajije ibibazo byinshi ku mateka yaranze u Rwanda

    Amafoto: Munyemena Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nimuvuge-u-rwanda-muzi-dr-bizimana-asaba-urubyiruko-guhinyuza-abasebya-igihugu

  • Isange One Stop Center zigiye kujya zikora amasaha 24 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yagaragazaga ko hari imbogamizi abakorewe ihohoterwa bakunze guhura nazo, aho bashobora kugana Isange One Stop Centers ngo bahabwe ubutabazi bw'ibanze nko mu masaha ya nijoro ariko bagasanga abakozi bazo batashye.

    Yemeje ko Minisiteri y'Ubutabera, iri gushaka uko zajya zikora amasaha 24 mu minsi irindwi y'icyumweru mu gutanga ubufasha bukenewe ku bahohotewe.

    Ati 'Ibyaha cyangwa ihohoterwa ntabwo byanze bikunze bikorwa ku manywa gusa, bishobora no gukorwa nijoro, ni nayo mpamvu tugomba kugira iki kigo gikora mu buryo butuma ibisubizo cyangwa akamaro kacyo gashobora kubasha gutanga umusaruro igihe cyose bikenewe.'

    Yongeyeho ati 'Uhohotewe ntabwo agomba kugera kuri Isange one stop center nijoro ngo asange abantu batagikora bafunze bigendeye.'

    Yavuze ko Isange One Stop Center zigirana imikoranire myiza na Polisi ku buryo aho byihutirwa inzego zimenyeshanya amakuru, buri ruhande rugashobora gukora ishingano zarwo mu buryo bwihuse.

    Mbonera yemeje ko hagomba gukorwa ibishoboka byose kugira ngo serivisi zitangwa n'amakuru bibonekere igihe cyose bikenerewe.

    Ati 'Mu rwego rwo kwirinda ko iyo serivisi izagenda iza bisa n'aho hatakaye igihe gikabije kuba kinini twagize igitekerezo ko zatangira kujya zikora amanywa na nijoro wenda abakozi b'ingenzi bagombye kuba bazibarizwamo.'

    Yagaragaje ko byatangiye gukorwa muri Isange One stop Center zo mu Mujyi wa Kigali hagamijwe kureba niba bizatanga umusaruro ariko intego ari uko bigezwa hirya no hino mu gihugu.

    Mu 2009 ni bwo Ikigo Isange One Stop Center cyashinzwe ku bufasha bwa Madamu Jeannette Kagame, gitangira gikorera muri Polisi y'u Rwanda, mu gufasha, kwita, kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uretse kuba gifasha Abanyarwanda, n'abanyamahanga basigaye bakigana.

    Kuri ubu icyo kigo cyagejejwe hirya no hino mu turere tw'igihugu hagamijwe gufasha abahuye n'ihohoterwa bakaba bahabwa ubutabazi bw'ibanze.

    Kuva mu myaka ishize, gahunda ya Isange One stop center ikomeje gushimwa n'abatari bake kubera umusanzu itanga mu kwita ku bahohotewe, ndetse abanyamahanga basuye u Rwanda bakunze gukorwa ku mutima n'iyi gahunda, bakiyemeza kuyitangiza iwabo.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile, yagaragaje ko hari gutekerezwa uko Isange One Stop Centers zajya zikora amasaha yose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isange-one-stop-center-zigiye-kujya-zikora-amasaha-24-ku-yandi

  • Rusizi: Urujijo ku musore wapfiriye kwa muganga nyuma yo gufatirwa mu cyuho yiba – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Nyabintare, Akagari ka Nyakabuye Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi ku wa 25 Weruwe 2025.

    Tuyisenge yafatiwe mu cyuho Saa Cyenda z'ijoro agiye kwiba mu rugo rwa Manigaba Ezechius. Yafatiwe mu rugo nyuma y'aho yari acitse urundi rugo yagiye kwibamo bakamutesha ndetse agasiga atemye umugore waho.

    Nyuma yo gufatwa abaturage barindwi barimo n'umuyobozi w'umudugudu bamukoranye urugendo rugera ku bilometero 15 bamujyanye kuri sitasiyo ya Polisi.
    Abapolisi babonye uyu musore atameze neza basaba abari bamushoreye ko babanza kumujyana kwa muganga.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali Innocent yabwiye IGIHE ko aba baturage bahise bajyana uyu musore ku Kigo Nderabuzima, bamusiga mu isuzumiro barigendera, umuforomo amusuzumye asanga yapfuye.

    Ati 'Ntabwo nakwemeza ko yakubiswe. Ashobora kuba yishwe n'indwara kuko abo mu muryango we batubwiye ko yari arwaye kanseri y'amaraso. Dutegereje ikizava mu isuzuma ku cyateye urupfu'.

    Gitifu Kimonyo yasabye abaturage kwirinda kwiba, avuga ko uwiba ashobora kubigiriramo impanuka, anabasaba kwirinda kwihanira igihe bafashe umujura ahubwo bakamugeza ku nzego z'umutekano.

    Umusore wapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma yo gufatwa yiba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-urujijo-ku-musore-wapfiriye-mu-kigo-nderabuzima-nyuma-yo-gufatirwa-mu

  • RIB yerekanye batatu bacyekwaho gutuburira ab… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyayobowe n'umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, kibera ku biro by’urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, biherereye Kimihurura.

    Umuvugizi wa RIB yavuze ko aba batatu berekanywe barimo; Mungururire Eric washinze kampani arizo Kora nawe Ltd, Abanyamwuga, Gura na Serivisi zose na New Job Ltd zihuriye ku gushuka abantu bakabaka amafaranga bababwira ko bazabaha akazi.

    Abandi ni Iradukunda Mariam na Beneyo Jean Norbert bose bacyekwaho icyaha cy'ubufatanyacyaha muri ibyo byose byavuzwe haruguru. Aba bose bafashwe banatabwa muri yombi ku wa 20 Werurwe 2025.

    Umuvugizi wa RIB avuga ko nubwo bakoraga bakaniba amafaranga y'abaturage, ntabwo aba bajyaga batanga imisoro kandi bari bafite ibiro bakoreramo mu bice byo hirya no hino mu mujyi wa Kigali nka Nyabugogo, MIC, Kimironko na Remera.

    Dr Murangira B Thierry yatangaje ko aba bose bashatse amayeri yo kujya babeshya abantu ko batanga akazi, bakanamamaza, hakaba abandi bagenda babeshya ko bahawe akazi binyuze muri izo Kampani.

    Yagize ati: 'Abo bakozi nibo bashakaga abakiriya, uje abagana hari amafaranga yagombaga kubaca yitwa 'Service fee' (Ni ukuvuga amafaranga ya serivisi) 10,000Frw. Amayeri ye ni ugufata amafaranga macye ku bantu benshi.'

    Yavuze ko abantu bagwaga mu mutego wo kuvuga ngo ni amafaranga macye nikaboneka kazaboneke, nikataboneka kandi nabwo nta kundi, yibutsa abantu ko nta muturage wagakwiye kwamburwa utwe ngo akomeze arebere.

    Ati 'Abantu rero bakagwa muri uwo mutego ngo nikaboneka kazaboneke kandi nikataboneka, ibihumbi icumi si menshi.Mu by’ukuri ntabwo wari ukwiye gutanga amafaranga yawe nubwo yaba 1,000Frw kuko kuriwe bituma aguma muri iyo nzira yo guhora atwara amafaranga y'abantu.'

    Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu; Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, iyeza ndonke. Beneyo Jean Norbert na Iradukunda bakaba bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gihe Eric we yihariye ku cyaha cyo gusaba no gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

    Mu gihe ibi byaha byabahama, icyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, gihanwa n'ingingo 174 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano aho ugihamijwe n'urukiko ahabwa igifungo kiri hagati y'imyaka 2-3 n'ihazabu y'amafaranga hagati ya miliyoni 3-5.

    Icyaha cy'iyezandonke gihanwa n'ingingo ya 56 y'itegeko ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke. Ugihamijwe ni igifungo cy'imyaka 10-15 ndetse n'ihazabu ya miliyoni 3-5.

    Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri gihanwa n'ingingo ya 6 y'itegeko ryerekeye kurwanya ruswa aho ugihamijwe ahabwa igihano cy'igifungo kiri hagati y'imyaka 5-7 ndetse n'ihazabu y'amafaranga hagati ya miliyoni 1-2.

    Aba bacyekwaho ibi byaha bafungiwe kuri sitasiyo ya Nyarugenge. Dosiye yabo ikaba iri gukorwa kugira ngo yoherezwe mu bushinjacyaha mu gihe cyagenwe n'itegeko.


    Umuvugizi wa RIB yasabye abaturage gutanga amakuru no kwirinda ababaka amafaranga bababeshya

    Batatu bakekwaho ibyaha birimo ubushukanyi n’iyezandonke, batawe muri yombi ku wa 20 Werurwe 2025

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153895/rib-yerekanye-batatu-bacyekwaho-gutuburira-abaturage-153895.html

  • Kuri uyu wa kabiri itariki 25 Werurwe 2025 Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yakiriye iya Ingona (Likuena) za Lesotho mu mukino wa gatandatu mu itsinda C mu gishaka itike y'igikombe cy'isi cya 2026 kizabera mu bihugu bitatu aribyo USA, Canada na Mexico.


    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ni Ntwari Fiacre, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Hakim Sahabo, Muhire Kevin, Gilbert Mugisha, Fitina Omborenga, Bonheur Mugisha, Thiery Manzi, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.

    Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’ikipe y’ingihugu y’Ingona za Lesotho ni Sekhoane Moerane, Motlomelo MKHWAZANI, Rethabile RASETHUNTSA, Tsepo TOLOANE, Tshwarelo BERENG, Hlompho KALAKE, Neo MOKHACHANE,  Lemohang LINTSA,  Thabang MALANE, Lehlohonolo MATSUA na Thabo MAKHELE. 

    Ni umukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi igiye gukina ishakisha amanota atatu kugira ngo irebe ko yasubira mu buryo bwiza bwo guhatanira itike y'igikombe cy'isi cyane ko Rwamaze gutakaza umwanya wa mbere wafashwe na Africa y'Epfo.

    Uko u Rwanda rurakina rushaka amanota atatu ni nako Lesotho iza gukina ishaka amanota atatu kuko iramutse itsinze uyu mukino yahita igira amanota 8 maze ikajya mu myanya ine ya mbere mu itsinda C, maze u Rwanda rukanjya mu myanya ibiri ya nyuma.

    Mu mateka y'ibi bihugu ntabwo byakunze guhura mu mupira w'amaguru kuko byakinnye umukino umwe gusa. Ni umukino wakinwe muri aya marushanwa yo gushaka itike y'igikombe cy'isi mu mikino ibanza ariko warangiye u Rwanda rutsinze Lesotho igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Kwizera Jojea.

    Mu mikino iheruka ibihugu byombi byaratsinzwe ubwo byakinaga imikino ya Gatanu mu itsinda C, kuko u Rwanda rwatsinzwe 2-0 na Nigeria naho Lesotho itsindwa 2-0 na Africa y'Efo.

    Mu mikino itanu imaze gukinwa mu itsinda C, Africa y'Epfo ni iya mbere n'amanota 10, Benin ifite amanota 8, u Rwanda rufite amanota 7, Nigeria ifite amanota 6, Lesotho ifite amanota 5, naho Zimbabwe ifite amanota atatu. 

    INSHAMAKE Y'IMIKINO I U RWANDA RUMAZE GUKINA MU ITSINDA C

    1. Rwanda VS Zimbabwe

    Umukino wa mbere w'u Rwanda mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'isi Amavubi yanganyije na Zimbabwe 0-0 mu mukino wabereye kuri Stade Huye ku itariki umukino wakinwe ku itariki 15 Ugushyingo 2023.

    Muri uwo mukino Zimbabwe yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda ku munota wa 7, ariko Muskwe Admiral Dalindela ntiyashobora gutsinda. Ku ruhande rw'Amavubi, Byiringiro Lague yabuze igitego ku munota wa 20, naho Djihad Bizimana agerageza ishoti rikomeye ku munota wa 21, umupira uca hanze. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, Mugisha Bonheur yari abonye amahirwe akomeye kuri koruneri ya Hakim Sahabo.

    Mu gice cya kabiri, umutoza w'Amavubi yakoze impinduka, ariko ikipe ya Zimbabwe yakomeje kwiharira umukino, ibona amahirwe menshi harimo koruneri enye mu minota 20 ya mbere. Amavubi nayo yagize uburyo bubiri bukomeye, harimo igitego cyari gishoboka ku munota wa 90, ariko Niyomugabo Claude ateye umupira uca hejuru y'izamu.

    Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 maze Amavubi ajya kwitegura umukino wa Afurika y'Epfo wabaye tariki 21/11, naho Zimbabwe ijya kwitegura Nigeria umukino wakinwe tariki 19/11/2023.

    Muri uwo mukino abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'u Rwanda ni Ntwari Fiacre, Bizimana Djihad, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur, Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert, Nshut Innocent na Byiringiro Lague

    Ku ruhande rwa Zimbabwe ni Donovan Fungai, Takwara John Gerald, Hadebe Teenage Lingani, Lunga Divine Xolile, Mbeba Andrew Kabila, Brian Banda Jasper, Marshall Munetsi Nyasha, Marvellous Nakamba, Prince Dube Mpumeleo, Musona Walter Tinotenda, Muskwe Admiral Dalindela.

    2. Rwanda VS South Africa

    Umukino wa kabiri mu itsinda C Ikipe y'Igihugu Amavubi yatsinze Afurika y'Epfo ibitego 2-0 ku itariki 21/11 2023 mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 maze ibona amahirwe yo kuyobora itsinda C n'amanota 4.

    Igitego cya mbere cy'Amavubi cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 11 nyuma yo gucika ba myugariro ba Afurika y'Epfo maze atera ishoti rikomeye. Ku munota wa 27, Mugisha Gilbert yatsinze igitego cya kabiri, aciye mu bakinnyi ba Afurika y'Epfo, asigarana n'umunyezamu Williams, maze atera umupira mu rushundura.

    Amavubi yakomeje kwihagararaho, abona andi mahirwe ariko ntiyongera gutsinda. Abafana bari kuri Stade ya Huye batashye bishimiye intsinzi, kuko Amavubi yari amaze kugira amanota ane yayahaye amahirwe yo kuyobora itsinda C.

    Muri uwo mukino abakinnyi umutoza w'u Rwanda Trosten Frank Spitller yari yabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Byiringiro Lague, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Africa y'Epfo ni Ronwen Haydrn Williams, Bongokuhle Mayambela, Mihlali Mayembela, Aubrey Maphosa Modiba, Tebeho Mokena, Khuliso Mudau, Nkosinathi Sibisi, Sphephelo S’miso Sithole, Percy Muzi Tau, Siyanda Xulu na Themba Zwane.

    3. Rwanda VS Benin

    Ku itariki ya 6 Kamena 2024 Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yatsinzwe na Benin igitego 1-0 mu mukino wa gatatu wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Umukino wakiniwe muri Côte d'Ivoire, aho igitego rukumbi cyatsinzwe na Dodo Dokou ku munota wa 37, nyuma y'aho Benin yari imaze kurusha Amavubi mu guhanahana no gutera koruneri nyinshi.

    Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwagerageje gushaka igitego cyo kwishyura, umutoza Torsten Frank Spittler akora impinduka zinjijemo abakinnyi barimo Muhire Kevin na Jojea Kwizera. Amavubi yabonye amahirwe, ariko ba myugariro ba Benin n'umunyezamu Dandjinou Marcel bakomeza kwihagararaho.

    Umukino warangiye ari 1-0, u Rwanda rugumana amanota ane, rusigara ruyanganye na Benin Benin mu itsinda C, ariko atakaza umwanya wa mbere mu itsinda C kuko wahise ufatwa na Lesotho yari igize amanota atanu.

    Muri uwo mukino abakinnyi u Rwanda rwari rwabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Rubanguka Steve, Bizimana Djihad, Rafael York, Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

    Abakinnyi bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Benin muri uwo mukino ni Marcel Dandjinou, Cedric HOUNTONDJI, Abdoul Rachid MOUMINI, David KIKI, Mohamed TIJANI, Hassane IMOURANE, Sessi D ALMEIDA, Junior OLAITAN ISHOLA, Dokou DODO, Steve MOUNIE na Jodel DOSSOU.

    4. Rwanda VS Lesotho

    Ku itariki 11 kamena 2024 Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatsinze Lesotho igitego 1-0 mu mukino wa kane wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, biyifasha kongera kuyobora itsinda C n'amanota arindwi.

    Igitego cyatsinzwe na Kwizera Jojea ku munota wa 45, ku mupira yari ahawe na Fitina Omborenga nyuma y'aho Bizimana Djihad awuteye neza ni nacyo cyasoje umukino. Mu gice cya kabiri, Lesotho yagerageje gusatira, ariko Amavubi bakomeza kwihagararaho, umukino urangira ari 1-0.

    Amavubi yahise afata umwanya wa mbere mu itsinda kuko yahise agira amanota 7, anganya na Afurika y'Epfo na Benin ariko ikazigama ibitego bibiri mu gihe Afurika y'Epfo izigamye kimwe.

    Muri uwo mukino abakinnyi u Rwanda rwari rwabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Mutsinzi Ange, Manzi Tierry, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Kwizera Jogea, Nshuti Innocent. na Mugisha Gilbert.

    Ku ruhande rwa Lesotho abakinnyi bari babanje mu kibuga ni Moerane, Malane, Mkwanazi, Makhele, Rasethuntsa, Lebokollane, Lesoaoana, Thaba, Fothoane, Sefali na Motebang.

    5. Rwanda vs Nigeria

    Ikipe y'igihugu ya Nigeria yatsinze u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino wa Gatanu wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, wabereye kuri Stade Amahoro. Ibitego bya Nigeria byatsinzwe na Victor Osimhen, bituma Amavubi atakaza umwanya wa mbere mu itsinda C.

    Uyu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame, wabaye ku wa Gatanu, tariki 21 Werurwe 2025. U Rwanda rwagumanye amanota 7, mu gihe Nigeria yazamutse igira amanota 6. Ubu Afurika y'Epfo ni yo iyoboye itsinda n'amanota 10, ikurikiwe na Bénin ifite 8.

    Abakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda ni Ntwali Fiacre, Niyomugabo Claude, Djihad Bizimana, Ange Mutsinzi, Samel Guellete, Hakim Sahabo, Fitina Omborenga, Bonheur Mugisha, Thiery Manzi, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.

    Abakinnyi 11 ikipe y’igihugu ya Nigeria yari yabanje mu kibuga ni Stanley Bobo Nwabili, Ola Aina, Wilfried Ndindi, William Trost Ekong, Lookman Ademola, Victor Osmhen, Samuel Chukueze, Bright Osayi-Samuel, Simon Moses, Alexis Iwobi na Calvin Basse.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igiye kwakira iya Lesotho mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026

    Uko abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi basesekaye kuri Stade Amahoro biteguye guhangana na Lesotho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153901/live-amavubi-yakiriye-lesotho-mu-mukino-wo-kwisubiza-icyubahiro-153901.html