Blog

  • Kaminuza ya Kigali yungutse buruse zifasha abanyeshuri bayo kwiga muri Canada – #rwanda #RwOT

    Izi buruse zizwi nka 'BCDI 2030' zizahabwa abanyeshuri batandatu b'indashyikirwa ariko bakazajya kwiga mu byiciro.

    Ni buruse zatanzwe na Concordia University of Edmonton yo muri Canada, zikazahabwa abanyeshuri batandatu bitwaye neza kurusha abandi muri UoK mu myaka itanu kugeza mu 2023.

    BCDI 2030 ni porogaramu igamije guha abanyeshuri b'indashyikirwa ubumenyi buhanitse bukenewe kugira ngo bakemure ibibazo bigezweho by'umutekano mu by'ikoranabuhanga no kugira uruhare mu kuzamura urwo rwego mu Rwanda.

    Iyi gahunda izaha abanyeshuri bo mu Rwanda uburezi ku rwego mpuzamahanga, kunguka ubumenyi bugezweho mu bijyanye n'umutekano w'ikoranabuhanga no gutanga amahirwe yo gukora ubushakashatsi mpuzamahanga.

    Buruse ya BCDI 2030 izatangwa mu matsinda atatu, aho icya mbere kizatangira amasomo ku wa 01 Nzeri 2025 kugeza ku wa 30 Mata 2027.

    Icyiciro cya kabiri biteganyijwe ko kizatangira ku wa 01 Nzeri 2026 kugeza ku wa 30 Mata 2028, mu gihe icya gatatu kizatangira ku wa 01 Nzeri 2027 kirangire 30 Mata 2029.

    Mu rwego rwo guteza imbere ihame ry'uburinganire no guteza imbere abari n'abategarugori mu burezi, iyo gahunda iteganya ko nibura bane kuri batandatu batoranijwe bagomba kuba ari ab'igitsina gore

    Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imiyoborere n'Abakozi muri Kaminuza ya Kigali, Prof Ogechi Adeola, yagize ati 'Iyi buruse ntabwo ishimangira gusa ubushobozi bw'amasomo n'ubushakashatsi bitangirwa muri kaminuza yacu ahubwo inatanga amahirwe yo guhindura abanyeshuri n'abarimu bacu bagahabwa ubushobozi bwoujya mu bikorwa bigezweho mu guteza imbere ubumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga n'Imibare.'

    Uyu muyobozi yasabye abafatanyabikorwa bayo mu kubiyungaho mu rugendo rwo kwimakaza uburezi bufite ireme ndetse busubiza ibibazo abaturage bafite byose bikajyana na gahunda y'u Rwanda yo kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Umuyobozi w'Ishuri ry'Imibare n'Ikoranabuhanga muri UoK, wagize uruhare runini mu kubona izi buruse, Dr. Wilson Musoni, yagaragaje ko izi buruse babonye ari amahirwe azahindurira ubuzima abazazihabwa, bikaba igihamya y'uburezi bufite ireme butangwa n'iyi kaminuza, ashimira na Guverinoma y'u Rwanda idahwema kubaba hafi.

    Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali bagiye guhabwa buruse zo kwiga muri Canada

    Kaminuza ya Kigali ikomeje guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu kwimakaza uburezi bufite ireme

    Umuyobozi w'Ishuri ry'Imibare n'Ikoranabuhanga muri UoK, wagize uruhare runini mu kubona izi buruse, Dr. Wilson Musoni, yasabye abanyeshuri kubyaza umusaruro amahirwe kaminuza bigamo ibaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-kigali-yungutse-buruse-zifasha-abanyeshuri-bayo-kwiga-muri-canada

  • Miliyari 140 Frw zizakoreshwa mu kuvugurura amasangano yo ku Gishushu, Chez Lando na Sonatube – #rwanda #RwOT

    Amasangano azubakwa mu buryo bugezweho ni Gishushu, Chez Lando na Sonatube.

    Hanatangijwe kandi umushinga wo kubaka imihanda migari mu mushinga w'iterambere uhuriweho n'u Rwanda n'u Burundi wiswe BRIDEP.

    Ni imishinga izatwara miliyoni 360$ ni ukuvuga arenga miliyari 519 Frw. Uwo kuvugurura amasangano wonyine uzatwara miliyoni 100$ (arenga miliyari 140Frw).

    Ni amafaranga y'inguzanyo yatanzwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) na Guverinoma y'u Buyapani izishyurwa mu myaka 25.

    Umushinga wo guteza imbere ubwikorezi muri Kigali, Kigali Urban Transport Improvement Project (KUTI), witezweho kunoza uburyo bw'ubwikorezi muri Kigali.

    Ku isangano ry'imihanda rya Chez Lando hazubakwa umuhanda wo munsi y'ubutaka ku buryo imodoka zizajya ziva ku Gishushu zijya ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe zizajya zinyura munsi y'umuhanda usanzwe uzaba ukoreshwa n'izindi modoka.

    Ni mu gihe imodoka zizaba zituruka mu gahanda k'amabuye zisa n'izerekeza kuri Stade Amahoro zizajya zinyura hejuru, bikaba bizafasha mu kurinda umuvundo w'ibinyabiziga byabisikaniraga mu isangano ry'umuhanda bituruka mu byerekezo bitandukanye.

    Ku isangano rya Gishushu, biteganyijwe ko naho hazubakwa ikiraro kinyura hejuru y'umuhanda [flyover bridge] kiva ahari Simba Supermarket, kizajya gikoreshwa n'imodoka zisanzwe kugira ngo bisi zitwara abantu zijye zica mu wo munsi usanzwe.

    Iki kiraro kigomba kuba byibuze gifite uburebure bwa metero 500.

    Ku isangano rya Sonatubes hazubakwa umuhanda wo munsi y'ubutaka [tunnel], uzaturuka ku nyubako ikoreramo Minisiteri y'Ubuzima ukarangirira ahahoze hakorera Kaminuza y'Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubukungu [UTB]. Uyu muhanda nawo ugomba kuba ufite uburebure bwa metero 620.

    Ku wa 04 Ukuboza 2024, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, ni bwo yemereye Guverinoma y'u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 100 z'Amadolari ya Amerika [miliyari 138,8 Frw] yo kuyifasha guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n'ibintu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

    RTDA igaragaza ko igihe cyo gushyira mu bikorwa uyu mushinga cyari giteganyijwe kumara imyaka itanu uhereye igihe inguzanyo yemerewe.

    Umuyobozi Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga muri RTDA, Gihoza Mivugo François, yagaragaje ko uwo mushinga uzafasha mu koroshya urujya n'uruza muri Kigali.

    Ati 'Mu by'ukuri ayo masangano agira umuvundo cyane cyane mu masaha ya nimugoroba, mu gitondo na saa Sita rimwe na rimwe. Mu by'ukuri ni ikibazo ntabwo umuntu agomba kumara isaha ari mu muhanda ategereje ko umuvundo ugabanuka. Ugomba guhaguruka ukajya mu kazi, ugakora, ugataha utarinze gusiragira mu muhanda. Ni muri urwo rwego iyo mishanga izafasha mu gukemura icyo kibazo.'

    Ku ruhande rwa BRIDEP, Gihozo Mivugo yavuze ko hazubakwa imihanda igamije koroshya ubuhahirane n'uduce dutandukanye tw'u Rwanda ireshya na kilometero 215 nubwo hari n'indi mishinga izubakwa.

    Ati 'Ni umuhanda kuva Ngororero-Musanze-Cyanika, undi ni uzahuza Bugarama na Bweyeye, undi wa Gatatu ni Ngororero-Rutsiro ubundi ubu warangiritse cyane ku buryo ubuhahirane bugorona cyane, undi ni umuhanda wo muri Musanze.'

    Yavuze ko uretse iyo mihanda hazakorwa n'indi mishinga irimo no kubaka icyambu cya Kirambo mu Karere ka Nyamasheke.

    Yagaragaje ko kandi hazashyirwaho uburyo bwo kugenzura neza inzira zikoreshwa n'amato mu kiyaga cya Kivu mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato.

    Yemeje ko muri uwo mushinga kandi hazakorwa inyigo ku mishinga ishobora gukorwa mu kubungabunga amazi y'imigezi itandukanye yo mu Rwanda ngo ishobore kubyazwa umusaruro.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Abimana Fidele, yagaragaje ko BRIDEP izafasha mu guhuza u Rwanda n'ibindi bihugu nk'u Burundu, RDC na Uganda.

    Ati 'Uradufasha ahantu tutari dufite imihanda ya kaburimbo. Nk'umuhanda wa Cyanika-Musanze-Ngororero. Cyanika-Musanze ni umuhanda washaje, uzavugururwa noneho hakorwe n'igice kimanuka Nyakinama, Nyamutera muri Vunga umanuke ugere Ngororero. Ni umuhanda ukenewe cyane uzahuza Akarere ka Ngororero, Nyabihu, Musanze na Burera. Hari n'umuhanda Bugarama-Bweyeye uzahuza imipaka ibiri yegereye u Burundi ariko hari n'indi itandukanye izakorerwa inyigo.'

    Umuyobozi wa AfDB mu Rwanda, Aissa Touré, yashimye ko iyo mishinga izafasha mu koroshya urujya n'uruza ndetse no kunoza ubuhahirane mu Karere.

    Ati 'Iyi mishinga ntabwo izanoza gusa ubwikorezi ahubwo izanagira uruhare ku iterambere ry'ubukungu no guhanga imirimo. Dufite icyizere ko binyuze mu bufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda, AfDB n'abafatanyabikorwa bacu iyi mishinga izagira umusaruro mwiza ku Karere.'

    Urebye ku gishushanyo mbonera cy'imihanda izubakwa i Kigali, bigaragara ko bimwe mu biteganyijwe muri uyu mishinga mugari harimo kwagura amasangano y'imihanda ya Chez Lando, ku Gishushu na Sonatubes imihanda igahabwa ibisate byinshi birimo ibishobora guharirwa bisi, abanyonzi, iy'abagenzi n'inzira zikoreshwa n'abafite ubumuga.

    Amasangano y’imihanda y’ahazwi nka Chez Lando ni uku hazaba hubatse

    Sonatubes hazaba hubatswe imihanda yo munsi

    Aya masangano azubakwa mu buryo bugezweho

    Aya masangano azagira uruhare mu koroshya urujya n’uruza binyuze mu kugabanya umuvundo

    Zimwe mu modoka zerekeza i Remera no ku Kibuga cy’Indege zizajya zinyura mu muhanda wo munsi y’ubutaka

    Isangano ry’imihanda yo ku Gishushu naryo rizubakwa mu buryo bwihariye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-140-frw-zizakoreshwa-mu-kuvugurura-amasangano-yo-ku-gishushu-chez

  • Zelensky ati 'Trump Ntazemera Gutsindwa mu Masezerano na Putin, Ariko Impungenge z'Ibihuha mu White House Ziriyongera' #rwanda #RwOT

    Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yagaragaje icyizere cy'uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atazemera amasezerano y'intsinzi ku ruhande rwa Kremlin mu mishyikirano y'amahoro. Gusa, anavuga ko afite impungenge ko amakuru y'ibihuha aturutse mu Burusiya yaba yarageze muri White House.

    Trump nk'intwaro ikomeye ya Ukraine mu kurwanya Putin

    N'ubwo umubano wa Zelensky na Trump utari umeze neza mu biganiro biheruka, Perezida wa Ukraine yavuze ko Trump agifite uruhare rukomeye nk'intwaro ya politiki yo guhangana na Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin. Avuga ko Trump aharanira intsinzi ikomeye ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kurangiza intambara.

    'Ifite ubushake, Trump yashobora gushyira igitutu gikomeye kuri Moscow, kuko asa n'uwonyine Putin agirira ubwoba,' Zelensky yabwiye Time Magazine mu kiganiro cye cya mbere gikomeye kuva yatangira ibiganiro by'amahoro.

    Perezida wa Ukraine avuga ko iyo Trump ashyizeho ibihano ku Burusiya kubera ibitero byabwo ku mijyi ya Ukraine, Abayobozi b'i Moscow babigaragarizaga impungenge nyinshi, bikagaragaza ko Trump afite ubushobozi bwo kubahatira kuva mu ntambara.

    Trump ashaka intsinzi ya politiki muri Ukraine

    Zelensky yavuze ko ibiganiro yagiranye n'itsinda rya Trump byagaragaje ko iyi adminisitasiyo ishaka gutsindira intsinzi muri dipolomasi kugira ngo izabe igice cy'amateka ya Trump.

    'Bafite inyota y'amateka,' Zelensky yavuze, yongeraho ko Trump n'itsinda rye bashaka kugira uruhare rukomeye mu kurangiza intambara kugira ngo bizandikwe nk'intsinzi yabo.

    Impungenge za Zelensky ku makuru y'ibihuha ava i Moscow

    Nubwo Trump afite ubushake bwo kurangiza intambara, Zelensky yavuze ko afite impungenge ku kuba Uburusiya bwarashoboye kwinjiza amakuru y'ibinyoma mu White House. Ibi byagaragaye cyane kuri raporo yiswe 'Ikinyoma cya Kursk.'

    Mu gihe Ukraine yari igarutse mu karere ka Kursk nyuma yo gutsinda ibitero bya Moscow, Putin yatangaje ko ingabo za Ukraine zirimo gutsindwa, ko ibihumbi byazo byari bifashwe bugwate n'ingabo ze. Nyamara, aya makuru yaje kunyomozwa n'inzego z'ubutasi zitandukanye, impuguke, ndetse n'ibitangazamakuru mpuzamahanga.

    Nubwo bimeze bityo, Trump yakomeje guhamya amagambo ya Putin nubwo abajyanama be bari bamubwiye ibihabanye n'ibyo. Ibi byatumye Zelensky avuga ati: 'Ndizera ko Uburusiya bwashoboye kugira abantu bamwe muri White House bubangikanya amakuru y'ibihuha.'

    Trump ashaka gusubiza Uburusiya muri G7, Zelensky arabirwanya

    Perezida Zelensky yanagaragaje impungenge kuri Trump nyuma y'uko yifuje ko Uburusiya bwagaruka muri G7, itsinda ry'ibihugu bikomeye ku isi. Uburusiya bwakuwemo muri iri tsinda nyuma yo kwigarurira Crimea mu 2014.

    Zelensky yavuze ko gusubiza Uburusiya muri G7 byaba ari ugukuraho ibihano rukumbi byari byarafatiwe Putin, bikaba byamugarura mu ruhando mpuzamahanga nta kibazo.

    'Ni ugutanga igitambo gikomeye. Tekereza ukuntu byari kuba bimeze iyo Hitler ashyirwa muri politiki mpuzamahanga nyuma y'ibikorwa bye bibi,' Zelensky yavuze.

    Zelensky asanga Trump afite imbaraga zo kurangiza intambara ariko akagira impungenge ku kuba Uburusiya bwaba bwaramwinjijemo amakuru y'ibihuha agamije kugoreka ukuri ku kibazo cya Ukraine. Ku rundi ruhande, asanga gufasha Uburusiya kugaruka muri G7 ari ugushimangira ibikorwa by'ubushotoranyi bya Putin aho kubihagarika. Ku bw'ibyo, Zelensky asaba Amerika gukomeza gufasha Ukraine mu rugamba rwo kwigobotora Uburusiya no kurengera ubusugire bw'igihugu cye.

    Source : https://kasukumedia.com/zelensky-ati-trump-ntazemera-gutsindwa-mu-masezerano-na-putin-ariko-impungenge-zibihuha-mu-white-house-ziriyongera/

  • Video ya Weekend: Mu gahinda kenshi, Legend Nzovu yangiwe kwinjira muri stade Amahoro ngo areba Amavubi na Nigeria – VIDEO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nzovu, umukunzi ukomeye w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yahuye n'agahinda nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Stade Amahoro kugira ngo yihere ijisho umukino wahuje Amavubi na Nigeria. Uyu mukino wari uw'umunsi wa gatanu wo mu itsinda C mu rugendo rwo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Amavubi yatsinzwe ibitego 2-0 na Super Eagles ya Nigeria. Iyi ntsinzi yashyize Nigeria ku mwanya wa kane n'amanota atandatu, mu gihe U Rwanda rwasigaye ku mwanya wa gatatu n'amanota arindwi. Afurika y'Epfo ni yo iyoboye itsinda n'amanota 10 nyuma yo gutsinda Lesotho ibitego 2-0.

    Amavubi azagaruka mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, bakina na Lesotho muri Stade Amahoro. Iki ni amahirwe mashya ku Rwanda yo gukomeza guhatanira itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Source : https://yegob.rw/video-ya-weekend-mu-gahinda-kenshi-legend-nzovu-yangiwe-kwinjira-muri-stade-amahoro-ngo-areba-amavubi-na-nigeria-video/

  • Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Bubiligi bugifite umutima winangiye ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2025, ubwo yari mu Kiganiro Inkuru mu Makuru cya RBA cyagarukaga ku ishusho y'ububanyi n'amahanga na dipolomasi by'u Rwanda muri ibi bihe.

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gucana umubano n'u Bubiligi kuko bwari bukomeje umugambi wabwo wo gushaka gukomanyiriza u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga ngo rufatirwe ibihano, burushinja kugira uruhare mu kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    Yavuze ko u Bubiligi bwirukanse isi yose busabira u Rwanda ibihano ndetse rukanagera no muri Banki y'Isi.

    Ati 'U Bubiligi ni bwo bufite amateka muri aka Karere kandi atari meza. Bwazengurutse isi yose, mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Banki y'Isi, Umuryango w'Abibumbye rusabira u Rwanda ibihano. Ahantu bari bari hose basabiraga u Rwanda ibihano bashaka ko ibindi bihugu byose bifatanya mu kurufatira ibihano. Bwashakaga ko isi yose iteranira ku Rwanda mu kurufatira ibihano.'

    Yagaragaje ko bitewe n'uruhare n'amateka u Bubiligi bufite muri aka karere, usanga bufite ishami rishinzwe gukurikirana ibibazo byo mu Karere bigatuma ari bwo butanga amakuru yako ku bindi bihugu, nabyo bikabufata nk'ubufite inararibonye.

    Yavuze ko mu gusabira u Rwanda ibihano mu bindi bihugu, u Bubiligi bwifashishije ikibazo cy'intambara y'u Burusiya na Ukraine hagamijwe kumvisha ibindi bihugu impamvu bigomba kurufatira ibihano.

    Ati 'Buti niba u Burayi bwaragize ibihano bufatira u Burusiya kubera gutera Ukraine, bugomba no gukora kimwe ku byerekeye u Rwanda ngo kuko rwateye Congo. U Bubiligi bwarabikoze ni yo mpamvu twafashe ibihano. Kandi mu bihugu byose byo ku Isi, u Bubiligi ni cyo gihugu kitakagombye no kugira icyo kuvuga kuri iki kibazo cyo mu Karere.'

    Yashimangiye ko impamvu u Bubiligi butari bukwiye kugira icyo buvuga ku kibazo cyo mu Karere ari uko bwakigizemo uruhare.

    Ati 'Iyo urebye ayo mateka yose y'u Bubiligi, ukabona ko ari bwo bugaruka mu gusabira u Rwanda ibihano, iyaba n'umwuka duhumeka byarashobokaga ko bawuhagarika bari gusaba ko bawuduhagarikira. Birababaje kubona Ababiligi bakora ibintu nk'ibyo kandi byanatangiye mbere y'intambara ya Goma.'

    Yasobanuye ko ubwo u Burayi bwatangaga amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda muri Mozambique, Ababiligi bagerageje kubyitambika.

    U Bubiligi ntiburahinduka

    Nduhungirehe yagaragaje ko ibyo bikorwa byose bigaragaza urwango u Bubiligi bufitiye u Rwanda, ari nabyo byaganishije ku gucana umubano na bwo.

    Ati 'Igihe cyagombaga kugera cy'uko ducana umubano kuko ntabwo twagombaga kubana n'igihugu bigaragara ko kidufitiye umugambi mubi wo kugira ngo badufatire ibihano ku Isi hose.'

    Yasobanuye ko u Rwanda rwabanje guhagarika ibyerekeye ubutwererane, rwizera ko Ababiligi bazumva ko ibyo barimo atari ngombwa bagasubira mu nzira nzima ariko bakomeje kwinangira.

    Ati 'Si ko byagenze ahubwo bo barakomeje, ndetse hari n'umwanzuro bafashe mu Nteko Ishinga Amategeko yabo wo gusaba ko u Bubiligi busaba amahanga yose ko afatira ibihano byose u Rwanda. Harimo ubutwererane, amasezerano twagiranye n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ku byerekeye ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi byinshi. Ibyo byatumye noneho tujya ku ntera yisumbuye yo guhagarika umubano n'u Bubiligi.'

    Yashimangiye ko na nyuma y'icyemezo cy'u Rwanda cyo guhagarika umubano n'u Bubiligi bwakomeje kugaragaza iyo myitwarire idahwitse.

    Yerekanye ko hari nk'ibyatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Bubiligi yibasira Umukuru w'Igihugu w'u Rwanda, ndetse akagaragaza ko ibyo u Rwanda rugaragaza by'amateka ari urwitwazo rushingiye ku kuba ngo rutubahiriza amategeko mpuzamahanga ajyanye no kubahiriza ubusugire bw'ibindi bihugu.

    Nduhungirehe ariko yavuze ko nubwo u Bubiligi buvuga ibyo, ubusugire bw'u Rwanda bwagiye buvogerwa n'umutwe wa FDLR, Ingabo za RDC, RUD Urunana na FLN mu bihe bitandukanye, kandi ibitero bigabwe bigahitana abantu ariko icyo gihugu kikaba ntacyo kigeze kibikoraho cyangwa ngo kibyamagane.

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Bubiligi butigeze buhindura imyitwarire ku Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-olivier-nduhungirehe-yagaragaje-ko-u-bubiligi-butigeze-buhindura

  • Impamvu udakwiye gucikwa na AEO; gahunda y'ubworoherezwe mu bucuruzi mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Magingo aya, ibigo by'ubucuruzi bikomeje kungukira ku mwihariko bihabwa muri za gasutamo, nyuma yo gushyirwa muri AEO.

    Kwitwa gutyo ariko ntibipfa kubaho. Bisaba ko bene ibi bigo bikora mu ruhererekane rw'ubucuruzi mpuzamahanga biba byaragaraje ku rwego rwo hejuru, kandi mu buryo buhozaho, kubahiriza amategeko yo muri Gasutamo n'imisoro y'imbere mu gihugu.

    Bityo, ibyo bigo bikoroherezwa muri serivisi, ibicuruzwa bigasohoka muri gasutamo mu buryo bwihuse.
    Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) giheruka gusohora itangazo gishishikariza abifuza kwinjira muri AEO, kohereza ubusabe bwabo bitarenze tariki 28 Werurwe 2025.

    Komiseri wa za Gasutamo, Mwumvaneza Felicien, yagize ati 'Gahunda ya AEO ihesha abatumiza n'abohereza ibintu mu mahanga, abunganira abasora muri za gasutamo, abafite ububiko bw'ibicuruzwa, abakora ubwikorezi, n'abanyenganda bayirimo ubworoherezwe muri Gasutamo.'

    Zimwe mu mpamvu AEO ari ingenzi

    Kuba muri AEO bivuze ko gasutamo itagenzura ibintu byinshi ku muzigo wawe, ugereranyije n'abatayirimo. Ni amahirwe ahabwa umuntu wagaragaje mu buryo budashidikanywaho ko akwiye kwizerwa n'ubuyobozi bwa Gasutamo.

    Imikorere nk'iyo ni ngenzi cyane iyo urebye uburyo ubucuruzi burimo gukura cyane, urebeye ku ngano y'ibicuruzwa bijya ku masoko, ku buryo hakenewe kuziba ibyuho byatuma bene ubu bucuruzi budakorwa mu mutekano usesuye.

    AEO yaje nk'uburyo butuma wa mucuruzi wubahiriza amategeko yoroherezwa kunyuza ibicuruzwa bye muri gasutamo, bitandukanye na wa wundi ukenera kugenzurwa ku bintu byinshi.

    Ku bayirimo, imaze gutanga umusaruro ufatika kuko yagabanyije ikiguzi basabwaga mu bwikorezi, no kumenyekanisha imizigo yabo muri gasutamo.

    Izo nyungu ariko zigenda zitandukana bitewe na serivisi ikigo kibarizwamo.

    Mu rwego rw'akarere, ubusabe bwohererezwa ubuyobozi bwa gasutamo mu gihugu umucuruzi akoreramo, mu nzira zateganyijwe.

    Ubuyobozi bwa gasutamo bukorana n'ibindi bihugu mu kureba uko umucuruzi yubahiriza amategeko mu karere, mbere yo kwemeza bwa busabe.

    Iyo bwemejwe, umucuruzi asabwa gushyira umukono ku masezerano n'ibiro by'imisoro, hanyuma ubunyamabanga bwa EAC bukohereza icyemezo cy'uko umucuruzi yakiriwe muri AEO.

    Ni ibiki bindi bisabwa

    Usaba agomba kuba ari ikigo gifite ubuzima gatozi, afite ubushobozi bwo gutanga amakuru no kugenzura ubucuruzi bwe, kuba atarigeze anyuranya n'amategeko cyangwa amabwiriza ayo ari yo yose ya za gasutamo cyangwa y'imisoro y'imbere mu gihugu, mu gihugu cyo mu Karere.

    Agomba kandi kuba abika neza ibitabo by'icungamutungo rye, kandi agaragaza ko afite ubushobozi buhagije mu rwego rw'imari kugira ngo agere ku nshingano ze, bijyanye n'ubucuruzi akora.

    Agomba no kuba adafitiye imyenda Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA). Mu gihe ayifite, agomba kugaragaza gahunda yo kwishyura yasinyanye n'Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro.

    Uwifuza kwinjira muri AEO yuzuza ubusabe n'ifishi iboneka ku rubuga rwa RRA ndetse akabanza kwikorera igenzura.

    Biteganywa ko Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro kigenzura ubu busabe, kigatanga igisubizo mu gihe cy'iminsi 90.

    Ku batumiza ibicuruzwa mu mahanga, ababyohereza n'abanyenganda, imenyekanisha ryo muri gasutamo ririhuta. Ntabwo ibicuruzwa bigenzurwa kimwe ku kindi, nubwo igenzura rishobora kubaho gusa mu kumaraho ishidikanya, bibaye ngombwa.

    Binyuze muri bwa bworoherezwe, kuba muri AEO bizamura inyungu ku masosiyete, kuko abasha kugerwaho n'ibikoresho nkenerwa mu nganda mu buryo bwihuse.

    Ibyo byose bishingira ku cyizere umucuruzi aba yarubatse ku rwego rwa EAC, mu gutanga amakuru y'ukuri muri gasutamo no kubahiriza amategeko.

    Kugira ngo bigende neza, abacuruzi bari muri iyi gahunda bagenerwa aho baherwa serivisi muri za gasutamo. Ku rundi ruhande, bakurirwaho amabwiriza abasaba gukoresha sisiteme ikurikirana imizigo mu nzira, izwi nka Electronic Cargo Tracking System.

    Iyo hari umusoro basabwa gusubizwa, naho ubusabe bwabo burihutishwa. Abakora ubwikorezi bw'ibicuruzwa bo bahabwa ibyangombwa mu buryo bwihuse ndetse ntibakoresha ya sisiteme ya gasutamo ikurikirana imizigo mu nzira.

    Ni mu gihe abunganira abohereza n'abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, bo bahabwa icyemezo byo gukora imirimo yabo ku buryo budasubirwaho, bakagirwa nyambere mu gusohora ibicuruzwa muri gasutamo.

    Ku bafite ububiko bw'ibicuruzwa bugenzurwa na za gasutamo, bo babona uburenganzira bwo kwigenzura ndetse bagahabwa ibyemezo byo gukora bidasubirwaho.

    Muri rusange, iyi gahunda itanga inyungu ku bacuruzi kuko ituma bahabwa serivisi mu buryo bworoshye bitewe n'uburyo bubahiriza amategeko, koroherwa no kugerwaho n'ibicuruzwa bakeneye, bigakorwa hadasabwe igenzura rikomeye, ndetse bakaba banakwihitamo aho igenzurwa ribera mu gihe bibaye ngombwa.

    Ibyo byose ariko bigashingira ku kuba wa mucuruzi yubahiriza neza amategeko.

    Kugeza ubu u Rwanda rufite abacuruzi 95 bafite amasezerano muri gahunda ya AEO mu gihugu, bemewe ku rwego rw'akarere.

    Uko wakwinjira muri AEO

    RRA iheruka kumenyesha abacuruzi bashaka kwiyandikisha muri AEO, kuko amahirwe ubu afunguye.
    Ababyifuza basabwa kuzuza ibisabwa bikurikira birimo Ifishi yujuje neza iboneka ku rubuga rw'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Icyemezo cy'Ubudakemwa mu misoro cy'umwaka wa 2025 (Quitus Fiscal 2025).

    Abujuje ibisabwa bohereza ubusabe kuri: [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-udakwiye-gucikwa-na-aeo-gahunda-y-ubworoherezwe-mu-bucuruzi

  • Indege y'Igisirikare cy'u Bubiligi yagiye muri RDC bucya ikomereza i Bujumbura; ihatse iki? – #rwanda #RwOT

    Feri ya mbere yayifatiye i Kinshasa uwo munsi Saa 16:45, nyuma y'amasaha arindwi n'iminota 27 mu nzira. Yavuye aho ku munsi ukurikiyeho, ikora urugendo rw'isaha imwe n'iminota 36 igwa mu gace ka Kindu mu Ntara ya Maniema.

    Ntiyaharaye ahubwo ku masaha ya nyuma ya Saa Sita yasubiye i Kinshasa ihamara iminsi ibiri, bukeye ku wa 20 Werurwe yongera ifata urugendo rusubira i Bruxelles.

    Ku munsi wakurikiyeho, yongeye kugaruka muri Afurika ikora urugendo rw'amasaha icyenda n'iminota 30, igwa mu Mujyi wa Bujumbura i Burundi, aho yamaze umunsi umwe ikaza kuhava ku wa 21 Werurwe Saa 9:07 z'igitondo isubira i Bruxelles.

    Nta muntu n'umwe uzi icyo iyo ndege ya gisirikare, ubusanzwe igendamo abantu 16, yari igiye gukora mu gace ka Kindu, Kinshasa n'i Bujumbura. Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko u Bubiligi bushobora kuba bwarohereje abasirikare muri RDC.

    Bivugwa ko abo basirikare bashobora kuba bari mu gace ka Kindu, aho binjiye bafite ibikoresho birimo drones n'ibifaru. Ntibizwi neza niba abo basirikare baragiye ku rugamba, gusa hashize igihe u Bubiligi buri inyuma ya RDC mu rugamba ihanganyemo n'umutwe wa M23.

    Hari n'amakuru avuga ko abasirikare b'u Bubiligi bazaba bafite inshingano zo gutoza abasirikare bo muri Batayo ya 31 ishinzwe gutabara aho rukomeye mu Ngabo za RDC.

    Umuryango w'Ubumwe bw'U Burayi (EU) uherutse guha RDC inkunga ya miliyoni 20 z'Amayero, yo kwifashisha mu 'kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo' by'iyi Brigade ya 31 ikorera mu gace ka Kindu.

    Mu gihe u Bubiligi bwaba bwohereje Ingabo muri RDC, ntabwo byaba bitangaje cyane ko iki gihugu kimaze igihe gisabira ibihano u Rwanda na M23, gishinja guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

    U Bubiligi bwakoze ubu bukangurambaga, bwirengagije ubufatanye ingabo za RDC zifitanye n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR washinzwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'imitwe ya Wazalendo bihuje ingengabitekerezo.

    Kohereza abasirikare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC byaba bisobanuye ko u Bubiligi bwinjiye mu bufatanye bweruye na FDLR na Wazalendo; imitwe ifite amateka y'igihe kinini yo kubangamira ikiremwamuntu.

    Ni icyemezo cyaba kibangamira imyanzuro yafashwe n'abakuru b'ibihugu byo muri Afurika, isaba impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC kujya mu biganiro by'amahoro nk'inzira yonyine iganisha ku mahoro n'umutekano birambye.

    Indege y'Igisirikare cy'u Bubiligi yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 7X iherutse gukora ingendo zitavuzweho rumwe, aho yagiye i Kinshasa na Bujumbura mu minsi ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indege-y-igisirikare-cy-u-bubiligi-yagiye-muri-rdc-bucya-ikomereza-i-bujumbura

  • Twahawe icyubahiro! Itorero Urukerereza ryany… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Massamba yavuze ko urugendo rw'abo muri Ethiopia rwagenze neza cyane, ashingiye mu kuba barakiriwe neza cyane, kandi barishimirwe cyane kandi 'twerekana ubuhanga bwacu mu muco wacu, baradukunda, barabikunda, badusaba gusubiramo nk'inshuro zigera kuri enye'. 

    Massamba yavuze ko muri iri serukiramuco bahawe icyubahiro gikomeye, kuko no mu gihe cy'umushyitsi Mukuru nabwo batumiwe. Ati 'No mu gihe cy'umushyitsi Mukuru twaratumiwe, aba aritwe basaba y'uko twasoza. Rero, urumva y'uko u Rwanda rwishimiwe kandi rufite umuco mwiza ukundwa, dufite imyiyereko myiza ikundwa.' 

    Uyu muririmbyi uherutse gushyira ku isoko Album ya 12, anavuga ko ababyinnyi n'Intore bishimiwe mu buryo bukomeye muri iri serukiramuco kugeza ubwo 'n'abayobozi ba hano bashakaga gufatana ifoto n'Abanyarwanda buri kanya, buri kanya.'

    Ati 'Ni ubuntu barimo baradusaba imyambaro yacu 'baserukana', n'ingoma zacu ngo tuzibasigire'. Ariko muri gahunda niko bigenda, kuko wimike ushinge ibirindiro ahantu ugomba kugira n'icyo kintu cyo gusiga ibyo bikoresho.'

    Iri serukiramuco ryabaye guhera ku wa Kane tariki 19 Werurwe 2025, risozwa kuri iki Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025.

    Uretse gutaramira abantu muri iri serukiramuco, ku wa 22 Werurwe 2025, Urukerereza banasusurukije ibirori by'umuco byahurije hamwe abanyarwanda babarizwa muri Ethiopia n'abayozi mu nzego zinyuranye barimo na Ambasaderi w'u Rwanda muri kiriya gihugu, Maj. Gen (Rtd), Charles Karamba.

    Ibi birori byanabaye umwanya mwiza wo gusezera kuri Monique Nsanzabaganwa, wari Umuyobozi Wungirije w'Umuryango wa Afurika yunze ubumwe wasoje imirimo ye.

    Iri serukiramuco ryabaye umwanya mwiza wo kwerekana ubuhanzi n’umuco w’ibihugu cyane cyane byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

    Ryabaye hagamijwe guteza imbere ubufatanye n’ubusabane hagati y’abaturage b’akarere. Minisitiri w’Umuco na Siporo wa Ethiopia, Shewit Shanka, aherutse kubwira itangazamakuru ko iri serukiramuco ryabaye ryubakiye mu gusangira umuco no guteza imbere isura y’igihugu.

    Iri serukiramuco ryabaye ryiganjemo ibikorwa bitandukanye birimo imurikabikorwa by’ubuhanzi, imbyino gakondo, imurika ry’ibitabo, ndetse n’ibitaramo bya muzika.

    Mu iserukiramuco ryabaye muri 2022, ryitabiriwe n’ibihugu nka Uganda, u Burundi, Sudani y’Epfo na Somalia, ndetse n’intara zitandukanye za Ethiopia.

    Iri serukiramuco ryabaye rifite insanganyamatsiko igira iti 'Ubuhanzi n'Umuco mu Kwihuza k'Akarere', rikazahuza abahagarariye inzego za leta, ibigo by'umuco n'abafatanyabikorwa baturutse mu karere kose ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Nafisa Al-Mahdi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuco na Siporo muri Ethiopia, yavuze ko iri serukiramuco ari igikoresho cy'ingenzi mu guteza imbere guhanahana umuco mu bihugu by'Afurika y'Iburasirazuba.

    Yemeje ko iri serukiramuco ryageze ku ntego zaryo zateganyijwe zo kwihuza mu muco no mu bucuruzi hagati y'ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba, agaragaza imbyino zatanzwe n'intumwa z'umuco ziturutse mu bihugu bitandukanye.

    Umunyamabanga wa Leta yashimangiye ko 'Ubugeni ari igikoresho gikomeye mu guteza imbere imikoranire hagati y'amahanga. Muri urwo rwego, iri serukiramuco rifite uruhare rukomeye mu gushimangira ubumwe n'ubuvandimwe ku rwego rw'igihugu no mu karere.'

    Nantaba Esther, umwe mu bagize itsinda rihagarariye Uganda, yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Ethiopia ko yashimishijwe n'ubugwaneza n'umuco by'Abanya-Ethiopia, avuga ko iri serukiramuco ryamuhaye amahirwe yo kumenya imico atari asanzwe azi.

    Iri Serukiramuco ry'Ubugeni n'Umuco wa Afurika y'Iburasirazuba ryarimo ibikorwa bitandukanye, nk'inama, ibiganiro nyunguranabitekerezo, imurikabikorwa by'umuco n'ubugeni, imikino y'urusamagwe, indyo za gakondo, imideli, umuziki, filime, ikinamico, ndetse n'imurikabitabo.

    Itorero ry'Igihugu ry'Imbyino, Urukerereza, rizwiho imbyino za kinyarwanda zidasanzwe, ryasusurukije iri serukiramuco, rishyira ahagaragara umuziki n'imbyino gakondo z'u Rwanda.

    Ibyo Itorero Urukerereza ryerekanye muri iri serukiramuco, byagaragaje umuhate w'u Rwanda mu guhanahana umuco no guteza imbere ubufatanye mu karere
    Iri serukiramuco ryagaragayemo ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro, imurikabikorwa, imikino y'urusamagwe, kwerekana indyo za gakondo, imideli, umuziki, filime, ikinamico, n'ibijyanye n'ubuvanganzo
    Urukerereza ni itsinda ryashinzwe mu 1974, rifite intego yo kubungabunga, kwiga no gusangiza abandi umuco nyarwanda binyuze mu mbyino, indirimbo, n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi. Izina 'Urukerereza' risobanura 'uwagutera gutinda', ryerekana uburyo imbyino zabo zikurura abareba
    Imbyino z'Itorero Urukerereza zizwi cyane harimo umuhamirizo (imbyino y'intore), umushagiriro (imbyino y'abakobwa), ndetse n'umurishyo w'ingoma (ingoma za cyami)
    Urukerereza rwagiye ruhagararira u Rwanda mu bitaramo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga, rwerekana ubuhanzi n'umuco byihariye by'u Rwanda
    Iri serukiramuco ryabaye urubuga rwo kwerekana ubukungu bw'umuco nyarwanda no gushimangira uruhare rw'u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye mu karere binyuze mu bugeni n'umuco
    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave yashimangiye ko umuco ari imbarutso ikomeye mu gushimangira imibanire myiza no guteza imbere ejo hazaza h'umugabane wa Afurika. Yagize ati 'Umuco si ishusho y'amateka yacu gusa, ahubwo ni imbarutso y'ahazaza hacu.' Yongeyeho ko ubufatanye mu by'umuco bufasha mu guteza imbere ubuhanzi, udushya, n'ubumwe muri Afurika  

    Massamba Intore yatangaje ko bahawe icyubahiro kidasanzwe muri iri serukiramuco, ndetse barishimirwa mu buryo bukomeye







    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153840/twahawe-icyubahiro-itorero-urukerereza-ryanyuranye-umucyo-mu-iserukiramuco-rikomeye-muri-e-153840.html

  • Madedeli yasezeranye mu ibanga rikomeye n’Umu… – #rwanda #RwOT

    Amakuru atugeraho yemeza ko uyu muhango wabereye mu mucyo, ariko ibirori bikaba byarakorewe mu bwiru kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, aho inshuti zabo za hafi ari zo zabashije kubona ibyabaye.

    Nubwo impande zombi zitigeze zitangaza byinshi kuri ibi birori, amakuru yizewe yemeza ko ubu bombi bamaze kuba umugore n'umugabo byemewe n'amategeko ndetse uyu muhango ukaba wabereye  muri umwe mu mirenge  y’Akarere ka Rwamagana.

    Mu Cyumweru gishize ubwo bombi bamenyaga ko byamaze kumenywa na bamwe mu banyamakuru, bahisemo gusaba guhindurirwa itariki uyu muhango wagombaga kubera.

    Urukundo rwa Madedeli na Rugamba Faustin rwatangiye kuvugwa cyane umwaka ushize, nyuma y'uko uyu mugabo yamugeneye impano y'imodoka, maze akayishimira mu buryo budasanzwe.

    Icyo gihe, abafana benshi batangiye gukeka ko baba baganisha ku kubana, ariko nta wari uzi ko byari bigeze kure.

    Rugamba Faustin wahoze akinira amakipe nka Zebra FC, Musanze FC na APR FC, ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akomereje ubuzima nyuma yo gusezera ruhago

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153858/madedeli-yasezeranye-mu-ibanga-rikomeye-numu-diaspora-wakiniye-amakipe-arimo-apr-fc-153858.html

  • MU MAFOTO 100: Uko Shalom Choir yasutse ububy… – #rwanda #RwOT

    Ni ibitaramo byamaze iminsi ibiri byahuje abakirisitu ibihumbi bavuye hirya no hino muri Kigali ndetse na bamwe mu bakunzi b'iyi korali bavuye mu ntara zitandukanye baza kwifatanya n'iyi korali. Shalom Choir yasangiye uruhimbi na Bosco Nshuti, Shiloh Choir (Musanze) na Hoziyana Choir.

    Ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025, habayeho ubwitabire budasanzwe kuko igitaramo cyitabiriwe n'abarenga 7,000, barimo n'abakiriye agakiza binyuze mu gitaramo Shalom yakoreye muri BK Arena. Byemejwe ko aba bamaze kuba ingingo z'Itorero ADEPR mu Rwanda.

    Mu dushya n’ibihe by’umunezero byaranze iki gitaramo harimo gutambukaga ku itapi y’umutuku, gutungurana kwa Shiloh Choir y’i Musanze yerekanye ko ari iyo guhangwa amaso, n’ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana binyuze mu ndirimbo za Shalom Choir n’abaririmbyi yatumiye.

    Umuyobozi wa Shalom choir, Jean Luc Rukundo, yashimiye abantu bose bagize uruhare mu gutuma iki gitaramo kigenda neza, haba mu buryo bw'ubushobozi cyangwa mu isengesho. Yanatangaje ko hari ibindi bikorwa bikomeye biteganyijwe muri uyu mwaka birimo;

    Shalom Gospel Festival — Igitaramo ngarukamwaka kizahuza abakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho igiheruka cyabereye muri BK Arena kuwa 17 Nzeri 2023, aba baririmbyi bakaba barujuje iyi nyubako ndetse abandi basubirayo.

    Mu biteganyijwe kandi harimo Shalom Charity — Igikorwa kigamije gufasha abatishoboye, kizaba mu mpeshyi ya 2025.

    REBA AMAFOTO Y’UKO BYARI BIMEZE MURI SHALOM WORSHIP EXPERIENCE





    Uko Shalom Choir yaserutse ku munsi wa mbere w’igitaramo





    Shalom Choir yeretse abitabiriye igitaramo cyabo ko icyahindutse ari imyaka naho kuramya no guhimbaza Imana byarushijeho kwiyongera






    Abantu ibihumbi barafashijwe muri iki gitaramo cyamaze iminsi ibiri














    Abitabiriye iki gitaramo ku munsi wa kabiri, babanje kwifotoza ku itapi yari yateguwe







    Abitabiriye igitaramo cya Shalom Choir ku munsi wa kabiri, batashye banyuzwe






























    Abitabiriye iki gitaramo batashye banyuzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153846/mu-mafoto-100-uko-shalom-choir-yasutse-ububyutse-mu-bakristo-ibihumbi-bitabiriye-shalom-wo-153846.html