Blog

  • Jambo asbl ni agatsiko k'abana b'interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mu gihe Jambo asbl ikomeje kwihisha mu ishusho ry'abakomoka mu Rwanda bahungiye mu Bubiligi, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneraguhugu, Jean-Damascène Bizimana yabibukije neza intego n'inshingano zabo babinyujije mu cyo bise Jambo asbl bakaba bararazwe ingengabitekerezo ya Jenoside no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. 

    Minisitiri Bizimana yabibukije ko amasezerano y'impunzi yo mu 1951 ateganya ko impunzi ari umuntu wahunze igitugu cy'ubutegetsi bw'igihugu cye. Nta n'umwe mu bagize Jambo wahizwe cyangwa akorerwa urugomo n'u Rwanda. Bahunze imyumvire yabo bwite.

    Amateka y'abashinze n'abagize Jambo asbl igaragaza ko ari intumwa z'ikinyoma, abahakana n'abapfobya Jenoside, ndetse n'abakomoka ku babyeyi bafite uruhare muri Jenoside bakaba barahisemo gukomeza iyo mitekerereze.

    Dore bimwe mu bimenyetso bikomeye kandi biteye ubwoba:

    RUHUMUZA na Gustave MBONYUMUTWA, bashinze Jambo asbl

    Se ubabyara, Shingiro Mbonyumutwa, yari Minisitiri w'Inganda, Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibirombe muri guverinoma ya mbere ya Perezida Habyarimana mu 1973.

    Shingiro yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Kigali no muri Gitarama.

    Yari Umuyobozi w'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe Jean Kambanda, wari uyoboye Guverinoma y'abajenosideri, wahamijwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (ICTR) icyaha cya Jenoside akatirwa igifungo cya burundu nyuma yo kwemera uruhare rwe bwite n'urwa guverinoma ye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ku wa 21 Mata 1994, umunsi mubi kurusha iyindi muri Jenoside, Shingiro yagize uruhare muri gahunda yo gushishikariza Jenoside kuri Radiyo Rwanda mu izina ry'ishyaka MDR, ari kumwe n'abandi ba ruharwa nka Édouard Karemera (MRND), wakatiwe igifungo cya burundu na ICTR, Mbonampeka Stanislas (muramu wa Shingiro) wari uhagarariye ishyaka PL-Power, na Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva wari uhagarariye PSD-Power. Iyo gahunda, yayobowe n'umunyamakuru w'intagondwa Jean Baptiste Bamwanga, igamije gukangurira Abahutu kwongera ibikorwa byo gutsemba Abatutsi bitwaje kwirwanaho.

    Abandi bo mu muryango wa Mbonyumutwa bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ubu biyemeje kuyihakana. Muri bo harimo:

    Dr Pierre MUGABO n'umugore we Félicité Musanganire, ba nyirasenge wa Ruhumuza na Gustave Mbonyumutwa, bishe Abatutsi i Butare. Bahamijwe ibyaha n'inkiko z'u Rwanda maze bahungira muri Afurika y'Epfo.

    Sekuru Thomas KIGUFI, musaza wa Shingiro, ari ku rutonde rw'abashakishwa kubera icyaha cya Jenoside, akaba yarahungiye muri Nouvelle-Zélande.

    Nyirasenge MURAMUTSE Perpétue, mushiki wa Shingiro, agenera abapfobya Jenoside igihembo kizwi ku izina rya 'Victoire Ingabire Prize.' Abantu ba mbere bahawe icyo gihembo ni Ruhumuza Mbonyumutwa na Placide KAYUMBA wa Jambo ASBL!

    Placide KAYUMBA, wabaye Perezida wa Jambo ASBL, ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo, wari sous-préfet wa Gisagara muri Jenoside, watawe muri yombi n'u Bufaransa akoherezwa muri ICTR, agakatirwa imyaka 25 y'igifungo. Mu 2014, Kayumba Placide, nka Perezida wa Jambo ASBL, yoherejwe muri Congo guhura n'abayobozi ba FDLR, barimo Jenerali Sylvestre MUDACUMURA na Gaston BYIRINGIRO.

    Ibiganiro byabo byagumye ku rupapuro rw'itangiriro rya website ya Jambo ASBL igihe kirekire. Abo bayobozi ba FDLR, bashyigikiwe na Perezida wa Jambo, bari barashyizwe ku rutonde rw'abashakishwa n'Umuryango w'Abibumbye ndetse bakorwagaho iperereza mpuzamahanga.

    The post Jambo asbl ni agatsiko k'abana b'interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/jambo-asbl-ni-agatsiko-kabana-binterahamwe-bagamije-guhakana-no-gupfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jambo-asbl-ni-agatsiko-kabana-binterahamwe-bagamije-guhakana-no-gupfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Ubuhemu bw'u Bubiligi ku Rwanda n'impamvu gucana umubano byatinze: Ikiganiro na Gatete (Video) – #rwanda #RwOT

    Gucana umubano kuri uru rwego ni ingingo idasanzwe muri politiki mpuzamahanga, ari na yo mpamvu iyo bibaye, kenshi biterwa n'uburemere bw'ibibazo biri hagati y'ibihugu byombi.

    Mu kiganiro na IGIHE, umunyamategeko, akaba n'umusesenguzi mu bya politiki, Gatete Ruhumuliza, yavuze ko urwego ibihugu byombi byacanyeho umubano rukomeye, ati 'Ibyo bisobanuye ko byananiranye, muba mwaragerageje mugasanga nta mpamvu yindi yo gukomeza gushyikirana, ariko abafite ubwenegihugu bw'u Rwanda bemerewe kuguma mu Rwanda [bakagumana] n'imitungo yabo, ntabwo ari icyemezo cyafatiwe Ababiligi, ni icyemezo cyafatiwe Leta y'u Bubiligi.'

    Hari bamwe mu bavuze ko ukurikije uburemere bw'iki cyemezo, cyihuse kuko hakagombye kuba harabaye ibindi biganiro n'ubuhuza mu gukemura ibibazo biri hagati y'ibihugu byombi, gusa kuri Gatete, iki cyemezo cyaratinze, ukurikije amateka yaranze ibihugu byombi ndetse n'ingaruka yagize ku Rwanda by'umwihariko.

    Ati 'Iki cyemezo cyaranatinze. Nta mubano mwiza twari dufitanye n'u Bubiligi. U Bubiligi ni igihugu cyaje mu Rwanda kigomga kurufasha kuzagera ku bwigenge. Bageze ino si byo bakoze, babibye amacakubiri, barwanya Abanyarwanda batabayobotse, bazana ikiboko, bubaka gereza, bazana uburetwa, bazana ibintu byinshi bibi.'

    Uyu musesenguzi ashingira ku buryo u Bubiligi bwagize uruhare muri politiki igamije gucamo Abanyarwanda ibice, ndetse n'uburyo bakoresheje igihe cy'ubwigenge bw'u Rwanda mu gutonesha bamwe, abandi bakameneshwa, ati 'Ababiligi babibye amoko atandatukanye mu Rwanda, bagira abo batonesha n'abo badatonesha kugira ngo babayoboke.'

    Yasobanuye ko ubwo bageraga mu Rwanda, basanze u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko udasanzwe mu miyoborere yacyo, ku buryo kukiyobora bitari bworohe nk'uko byagenze mu bindi bihugu bya Afurika y'icyo gihe.

    Ibyo byatumye Ababiligi bashaka uburyo bwose baca intege ubumwe bw'Abanyarwanda, kuko bwari ishingiro ry'imiyoborere ihamye. Ibi byari kuba igisubizo ku Babiligi kuko gutandukana kw'Abanyarwanda, kwari kuborohereza mu migambi yabo yo kurukoroniza.

    Ati 'Ababiligi bagowe no gucengera mu Banyarwanda, bazana idini, bakuraho kirazira, Abanyarwanda bari bafite amahame imigenzo, ibyemewe gukorwa n'ibitemewe. Abanyarwanda baranywanaga, kandi ntabwo abantu banywanaga bahuje ubwoko.'

    'Bagiraga umuganura, bagira kubandwa, bagiraga itorero rimeze nk'ishuri abantu bamaragamo imyaka 20, bagira amategeko bagenderaho, bemeraga Imana imwe rukumbi, bakagira umwami uhagarariye Imana ku Isi, umwami akagira abamubeshyuza, akagira abiru bamugira inama, twari dufite inzego zose nk'uko uzumva muri demokarasi y'abazungu, Ababiligi baraza barabirwanya.'

    Yavuze ko izo nzego zose zari zigamije kubaka ubumwe mu Banyarwanda, ari cyo kintu cya mbere Ababiligi bahanganye na cyo bakigera mu Rwanda.

    Ati 'Icya mbere barwanyije ni umuganura kuko watumaga Abanyarwanda basabana. Barwanya iyobokamana, barihindurira inyito, Musinga arabibona.'

    Yuhi V Musinga ni umwami wari ushinzwe gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda. Akibona imyitwarire y'Ababiligi, yahise abona aho iganisha, bityo ntiyabayoboka.

    Ibi ni byo byatumye bamucira i Moba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y'ubu.

    Gatete ati 'Umwami Yuhi V Musinga yari umwami ushinzwe ubumwe bw'Abanyarwanda, ntabwo yari kuyoboka ibintu bibatanya, baramuheza, bamucira ahantu hitwa Moba muri Congo ariko umugogoro we ntuzwi aho uri.'

    Umuhungu we, Umwami Mutara III Rudahigwa, yaramusimbuye aranabatizwa, nk'ikimenyetso cy'uko yari yiteguye gukorana n'Ababiligi, uretse ko bitasabye igihe kugira ngo abone ko umugambi wabo wo gutandukanya Abanyarwanda uzazanira u Rwanda amakuba.

    Yatanze urugero rw'uburyo Ababiligi bifuzaga ko abana b'Abatutsi ari bo biga gusa, Umwami Mutara III Rudahigwa akabyanga, dore ko yari afite Ikigega cyitwa Front Mutara kigamije gufasha Abanyarwanda bose kwiga.

    Gatete ati 'Rudahigwa ntabwo yababereye uko babyifuzaga, ntabwo yabagandukiye, yabikoze kugira ngo akomeze abane na bo ariko akomeza gukurikiza iby'Abanyarwanda.'

    Rudahigwa na we yaje kwicwa, Ababiligi batangira kubona inzira yo kurema ingengabitekerezo yaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ubwigenge bucagase

    Icyo Ababiligi bari bagamije icyo gihe ni ugushyigikira umuntu washobora kubumvira, ari na yo mpamvu bahanganye n'Ishyaka rya RUNAR ryari rifite gahunda yo kubona ubwigenge bwuzuye, butari mu kwaha kw'Ababiligi.

    Aba bakoroni barabibonye ko iri shyaka rishobora kuzabangamira inyungu zabo, bityo bararirwanya ndetse mu matora ya kamarampaka yateguwe, babyivangamo barayiba.

    Gatete ati 'Ababiligi babigiyemo barayiba kugira ngo Ishyaka ryitwa RUNAR ritsindwe. Bamenesha abantu ba RUNAR, benshi barahunga abandi baricwa, bafata umuntu wari umuntu wari umukarani wa Perode, bamugira Perezida.'

    Nyuma yo gushyiraho umuntu bizeye, Ababiligi babonye umwanya mwiza wo gukomeza umugambi wabo wo gucamo Abanyarwanda ibice, kuko byari bukomeze kuborohereza mu kuguma mu Rwanda, bagasigasira inyungu zabo.

    Ni uko bashyigikiye ingengabitekerezo ya Parmehutu, gusa Gatete asobanura ko nta Munyarwanda n'umwe wayungukiyemo, kuko yari igamije kwica Abatutsi, ariko igatindahaza n'Abahutu ku buryo nta muntu uyikuramo inyungu.

    Ati 'Ingengabitekerezo ya Parmehutu, ni ingengabitekerezo yo gukandamiza no kwica Abatutsi ariko no gukandamiza Abahutu. Ivuga ko Abahutu badashobora kubaho neza Abatutsi bari aho.'

    U Bubiligi bwakomeje gutoneka u Rwanda na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Gatete yasobanuye ko Ababiligi bari mu Ngabo z'Umuryango w'Abibumbye zari zigamije kugarura amahoro mu Rwanda, icyakora batereranye Abatutsi bari bahungiye muri Eto Kicukiro, bakicwa n'interahamwe zari zibagose.

    Nyuma y'ibyo, Ababiligi bakomeje kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umudendezo w'u Rwanda, cyane cyane binyuze mu gushyigikira abagize Ihuriro Jambo ASBL rizwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Abana b'Abajenosideri, Ababiligi barabafashe, bababumbira mu mahuriro… hari itegeko mpuzamahanga rirwanya guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Ababiligi ntabwo baryubahiriza. Abo bana b'Abajenosideri bafite imiryango utegamiye kuri leta, cyane cyane ukomeje witwa Jambo ASBL. 80% y'abantu bari muri Jambo ASBL, bafite umubyeyi wakatiwe burundu cyangwa wakatiwe imyaka 25, benshi bafite ababyeyi bagize uruhare muri Jenoside. Abana bakora ihakana rya Jenoside buri munsi.'

    Gatete asobanura ko intego ya Jambo ASL yari uguhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ibi bitakunze kuko yemewe ku rwego mpuzamahanga. Nyuma yo kunanirwa kugera kuri iyi ngingo, icyakurikiyeho ni ugushaka uburyo bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu kugaragaza ko habaye jenoside ebyiri.

    Ati 'Abana babo bazanye indi mvugo, Jenoside yarabaye ariko natwe FPR yishe ababyeyi bacu, cyangwa FPR ni yo yateye jenoside, batwiciye umubyeyi [Perezida Habyarimana Juvénal] bituma uburakari [butuma habaho Jenoside]. Uburakari se ni bwo bwaguze imipanga ko yari yarateguwe? Uburakari ni bwo bwatumye Abagogwe bicwa? Icyo gihe cyose se, Habyarimana yari yarapfuye?'

    Uyu mugabo yavuze ko igitangaje, ari uburyo abagize Jambo ASBL bajyaga baza kwifotozanya na FDLR, 'bakaganira, bagakora ama-selfie n'amavideo, barangiza bagasubira mu Bubiligi bagatuza bagatekana ntawe ugize icyo ababajije.'

    Yavuze ko Leta y'u Bubiligi iha imiryango ipfobya Jenoside amafaranga, ati '[Leta] y'Ababiligi bashyiramo amafaranga, babaha amafaranga, ndetse hari n'abanyamuryango bagiye mu buyobozi b'inzego z'ibanze, hari n'abashatse kujya mu Nteko Ishinga Amategeko biranga, ariko Ababiligi usanga babateza imbere.'

    Yatanze urundi rugero rw'ubushakashatsi baturutse mu Bubiligi, baje bavuga ko baje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'uburinganire bw'ibitsina mu Rwanda, ariko 'Tugiye kubona raporo isohotse, dusanga ubushakashatsi baragiye bafata abayobozi bose b'u Rwanda, guhera ku b'ibanze kugeza ku bo hejuru, bagenda bavuga ngo 'Hutu, Tutsi, Hutu'… nk'uko babikoze muri za 1950, bakora intonde z'Abatutsi n'Abahutu, nibajije uko babimenye. Niba barapimaga amazuru na none, niba barakoraga bate…? Bavuga ko mu Rwanda Abatutsi ari benshi mu buyobozi, ujanishije, bakora iringaniza nka rya rindi rya kera.'

    Gatete yavuze ko ubu bushakashatsi n'izo raporo biba bituzuye kandi birimo amakuru y'ibinyoma, icyo bigamije ari ugukomeza guca ibice mu Banyarwanda. Yavuze ko atari ubwa mbere Ababiligi bari bakoze ubu bushakashatsi kuko banakoze ubujya gusa gutyo mu myaka ya 1996.

    Ati 'Ntabwo u Rwanda ushobora kurutsinda, nta muntu wigeze adutsinda mu mateka y'u Rwanda, Abanyarwanda urabateranya bagasubiranamo, tubaye twiyunze…yaba abazungu n'abandi bose, nta muntu n'umwe ushobora kudutsinda. Abanyarwanda iyo bafite ubumwe, bagera ku byo bifuza byose.'

    Yashimangiye ko uku kunga Abanyarwanda ari na byo Perezida Paul Kagame yubakiyeho iterambere ry'u Rwanda.

    Ati 'Ni na cyo Perezida Kagame yakoze nyamukuru, ni ukunga Abanyarwanda. Iteka habaga umwami witwaga Yuhi, ushinzwe icyo kintu. Abakurambere bacu babitekerejeho ku buryo tugomba kugira umwami uzajya utwibutsa ubumwe. Twebwe dushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda, nta Mututsi, nta Muhutu, nta Mutwa.'

    Yavuze ko ubumwe bw'Abanyarwanda butuma 'ntawabacengera, ntawabategeka, kandi iyo ntawabategeka, mugera kuri byinshi, kandi iyo mugeze kuri byinshi, ibihugu muturanye bibona ibyo mukora bikabishima, bikaba byabigana, kandi ibyo bihugu duturanye, bifite amabuye y'agaciro, bitwiganye, abashaka kwiba amabuye y'agaciro y'iwabo, ntacyo babigeraho, rero bifuza ko u Rwanda ruhora mu bibazo, kugira ngo abantu bazajye batureba babone nta kintu batwiganaho, kugira ngo n'ibyo bihugu bikomeze bityo gutyo, abantu bazakomeze babyibe.'

    Ihuriro ry'ingengabitekerezo ya Kayibanda na Tshisekedi

    Gatete yavuze ko hari ihuriro rya hafi ry'ingengabitekerezo ya Jenoside hagati ya Kayibanda Gregoire wayoboye u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje gutoteza abaturage b'Abatutsi b'icyo gihugu, bavuga Ikinyarwanda.

    Ati 'Muri icyo gihe [nyuma gato y'uko u Rwanda ruhawe ubwigenge], hari imvugo y'ishyaka rya MDR-Parmehutu yavugaga ngo 'nta bwigenge twifuza, mwebwe mudufashe gusa kwirukana Abatutsi, naho ubundi ubwigenge buzaba buza. Ntaho bitandukaniye n'ibyo Tshisekedi yavugaga ngo muze mbahe amabuye y'agaciro, mupfa kumfasha kwirukana Abatutsi. Ntabwo bijya bihinduka mu bitekerezo byabo.'

    Gatete yavuze ko amahanga afite inyungu mu gushwanisha u Rwanda n'ibindi bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko iyo umubano utameze neza, ibijyanye no kubaka iterambere biba bidashoboka.

    Reba ikiganiro IGIHE yagiranye na Gatete

    Umunyamategeko akaba n'umusesenguzi mu bya politiki, Gatete Ruhumuliza, yavuze ko gucana umubano k’u Rwanda n’u Bubiligi byari byaratinze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhemu-bw-u-bubiligi-ku-rwanda-n-impamvu-gucana-umubano-byatinze-ikiganiro-na

  • Nyaruguru: Kubyara abana benshi hanze byagaragajwe nk'ihwa rikijomba uburenganzira bw'umwana – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa yateguwe n'Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira Uburenganzira bw'Umwana witwa Bamporeze Association ku bufatanye n'Akarere ka Nyaruguru, mu rwego rwo gufasha abayobozi bo mu nzego z'ibanze n'abandi bafite aho bahurira no guharanira uburenganzira bw'umwana, kurushaho kugera ku ntego zabo.

    Muri aya mahugurwa, Umuyobozi w'Ibitaro bya Munini, yakomoje ku ngaruka ziva mu kubyara abana benshi badahuje ababyeyi bitewe n'ubusambanyi, agaragaza ko biba ari ukubinjiza mu buzima butari bwiza kuko ubushobozi bwo kubarera buba buri gukendera.

    Ati ''Ndebera umuryango babyaye karindwi, umugabo yarabataye, abana ntibajya kwiga, bazakura hehe ubushobozi? Hari abagabo njya mbona bareba umugore ufite ubushobozi akaba ari we asanga, yamara kubyara kane agahindura, nk'uhindura umwenda. Bamwe ntawugira umugore umwe, abagabo bagenda biruka henshi. Birakwiye ko umugabo aturiza mu rugo rumwe.''

    Nsabiyaremye Jean de Dieu wo mu Murenge wa Ngoma, akaba Umuhuzabikorwa w'Inshuti z'Umuryango mu Karere ka Nyaruguru, na we yagaragaje ko hari bamwe mu bagabo bo muri aka Karere bakigaragara mu bikorwa by'ubusambanyi butuma babyara abana benshi, bigatuma abo babyaye batagira uburenganzira bwuzuye.

    Ati ''Ibi birahari bifatwa mu rwego rw'ubusambanyi. Ubona biba byakomotse mu makimbirane yo mu ngo, aho iyo umugabo n'umugore batabanye neza, benshi mu bagabo batangira gutekereza kujya gushurashura hanze, bikavamo ba bana benshi batifuzwaga.''

    Nsabiyaremye yakomeje avuga ko biyemeje guhera ubukanguramba ku ngo nshya z'abasore n'inkumi bitegura kurushinga, bigishwa ibyo kubana neza banerekwa ingaruka zo gucana inyuma.

    Yongeyeho ko bananyuza inyigisho mu ruhame nko mu nama bereka abantu ingaruka zo kubyara abana benshi badahuje ababyeyi, banabibutsa ko kubyara abana hanze y'urugo ubwabyo bitera amakimbirane mu miryango n'ubundi.

    Umukozi ushinzwe Uburere buboneye mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Munyampeta Emmanuel, avuga ko imyitwarire nk'iyi ari imbogamizi ikomeye kandi ikwiye kurandurwa.

    Ati ''Birumvikana, ntabwo umugabo udashingiye hamwe mu rugo wabaye inshatsi mu bagore benshi, yakubahiriza inshingano asabwa nk'umubyeyi, kubera ko ubwenge bwe buba bwatatanye, umwanya akwiye guha urugo ntaba akiwufite, abari muri cya cyiciro by'ababyeyi bita ba ntibindeba, kuko kubyara abana ku bagore barenga nka batatu, bituma kurera bimurenga bikamunanira.''

    Yakomeje avuga ko iyo ubushobozi bubuze n'umwanya wo kujya mu ngo zose ukabura, bihita biba intandaro yo guhutaza bwa burenganzira bw'umwana nko kumubonera imyambaro, kumwishyurira ishuri, ibiribwa, kumurera bya kibyeyi mbese ibyo asabwa byose birenga ubushobozi bwe kuko yabyaye abana henshi.

    Yahise yamagana ingeso y'ubushoreke n'ubuharike kuko ari imico mibi.

    Yongeyeho ko ababyeyi nk'aba baba batanga n'urugero rubi ku bo babyara, anavuga ko akenshi ababyawe muri ubwo buryo usanga bakuranye ingeso mbi bakaba umuzigo kuri Leta, ari n'aho yahereye abasaba abayobozi n'ababyeyi muri rusange gufasha mu guhangana n'ingeso nk'izi kuko zimunga iterambere ry'imiryango n'iry'igihugu.

    Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyaruguru, Byukusenge Assoumpta, yasabye ubufatanye bwa bose mu kurengera umwana

    Umukozi ushinzwe uburere buboneye muri NCDA, Munyampeta Emmanuel, yavuze ko imigirire y’ubusambanyi no kubyara hanze abana batazagira kirera bidindiza igihugu, ari ibyo kwamaganwa

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Byukusenge Assoumpta, yasabye inzego zose guhuriza hamwe imbaraga bakarengera uburenganzira bw’umwana

    Inzego zose zasabwe guhuguza imbaraga mu kwita ku burenganzira bw’umwana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-kubyara-abana-benshi-hanze-byagaragajwe-nk-ihwa-rikijomba

  • Umubare w'abaganga babaga mu Rwanda uri munsi y'inshuro 10 ugereranyije n'abakenewe – Prof. Faustin Ntirenganya – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kane, tariki 20 Werurwe 2025 ubwo mu Bitaro bya Gisenyi batahaga ku mugaragaro inyubako zitangirwamo serivisi zo kubaga (Salle d'Operation), inzu y'indembe ndetse n'icyumba cyigishirizwamo, ijyanye n'igihe irimo n'ibikoresho bizajya byifashishwa mu gutanga serivisi zo kubaga.

    Prof. Ntirenganya yagaragaje ko mu Rwanda hakiri icyuho cy'abaganga babaga kuko bakiri hasi cyane ugereranyije n'abakenewe.

    Ati “Muri rusange dufite umubare muke w'abaganga babaga, ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima abantu 1,788 ni bo bamaze kubagwa hagamijwe gukosora inenge (Plastic Surgery) mu gihe abakeneye izi serivisi barenga ibihumbi ijana, dukeneye gutanga ubuvuzi, ariko iyo urebye abaganga babaga bakenewe bo baracyari munsi y'abakenewe. Dukeneye kubongera bikanajyana n'ibikoresho nkenerwa.'

    Ikindi yagarutseho ni uko mu Rwanda habarurwa abaganga babaga 162, mu gihe ababaga hagamijwe gukosora inenge cyangwa ubwiza (Plastic Surgery) ari batanu gusa.

    Yemeje ko nk'abaganga icyo bakwiriye gukora ari ugushyiramo imbaraga bagakora neza n'ubwo baba ari bake.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Gisenyi, CSP. Dr. Tuganeyezu Oreste, yavuze ko bari basanganwe ibyumba byo kubagiramo bine ariko bibiri muri byo bidakora kuko bitari byujuje ibyangombwa, bityo bigiye kubafasha kuvugurura serivisi batanga.

    Ati 'Tugiye kuzamura serivisi twatangaga mu kubaga, kuko twari dusanganywe ibyumba bine, ariko bibiri muri byo bidakora kuko bitari byujuje ibisabwa, ku buryo hari n'abarwayi bazaga bikaba ngombwa ko tubohereza mu bindi bitaro. Iki gikorwaremezo ni igishoro kizadufasha gutanga serivisi inoze ku baturage.'

    Yakomeje avuga ko mu gihe kingana n'ukwezi bashoboraga kohereza abarwayi 50 baje gusaba serivisi zo kubagwa mu bindi bitaro, kuko batabashaga kubona aho babakirira.

    Ku ruhande rw'Umuyobozi ushinzwe kugenzura ireme rya serivisi z'ubuzima muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Ntihumbya Jean Baptiste, yatanze umukoro ku Bitaro bya Gisenyi nyuma y'ibi bikorwaremezo bubakiwe na Operation Smile ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima.

    Ati 'Ibitaro bitangire byikorere igenzura birebe icyahindutse mu mitangire ya serivisi zo kubaga. Nubwo abaganga babaga n'abatera ikinya bakiri bake, ariko bazongerwa kugira ngo umuturage ahore ku isonga.'

    Abaturage bagana ibitaro bya Gisenyi bavuga ko impinduka zatangiye kubageraho

    Bamwe mu barwariye muri ibi bitaro baganiriye na IGIHE bahamya ko kuba inyubako babagiramo n'ibikoresho byongerewe biri kuborohereza mu kubona serivisi.

    Umuhoza Triphine ukomoka mu Karere ka Huye, wari umaze iminsi itanu mu Bitaro bya Gisenyi, yavuze ko inyubako y'ibagiro yagabanyije ubucucike.

    Ati 'Twabonye inyubako nshya irimo n'ibikoresho aho abarwayi bakirirwa harimo ubwisanzure kuko habaye hanini, hongerwamo n'ibitanda ku buryo bakwakira abantu benshi.'

    Munyarubindo Théoneste ati 'Iyi nyubako yorohereje abarwayi kuko basigaye babona aho bakirirwa heza kandi hisanzuye bitandukanye na mbere hakiri mu mfunganwa.'

    Nzakizwanimana Jean Népo, utuye mu Murenge wa Nyakiliba, avuga ko yari afite ikibyimba ku ijosi ariko akaba yarabazwe nyuma y'umunsi umwe agasubira mu mirimo ye.

    Ati 'Narabazwe igikorwa kigenda neza, mu gihe naje umuryango wanjye ufite ubwoba urimo unsaba kubireka.'

    Ni kenshi abagana Ibitaro bya Gisenyi mu bihe byashize bumvikanaga mu itangazamakuru binubira serivisi zo kubaga zahatangirwaga kubera gukorera ahantu hafunganye ariko kuri ubu inyubako zavuguruwe n'ibikoresho bizigize byose byuzuye bitwaye arenga miliyoni 300 Frw.

    CSP Dr. Tuganeyezu Oreste yatangaje ko imitangire ya serivisi igiye kunozwa

    Umuhoza Triphine yavuze ko ibyumba byongerewe bigiye gufasha mu gutanga serivisi

    Uko imbere muri ibyo byumba hateye

    Inyubako zitangirwamo serivisi zo kubaga

    Imashini zifashishwa muri ibyo byumba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Umubare-w-abaganga-babaga-mu-Rwanda-uri-munsi-y-inshuro-10-ugereranyije-n-abakenewe-Prof-Faustin-Ntirenganya

  • Mu myaka ine ishize inkuba zishe abantu 287 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Politiki no kugabanya ingaruka z'ibiza, muri MINEMA, Rukebanuka Adalbert, ubwo yari mu kiganiro Kubaza bitera kumenya cya RBA.

    Rukebanuka yagaragaje ko muri ibi bihe by'imvura inkuba zisigaye ari muri bimwe mu bitwara ubuzima bw'abantu kandi ko abaturarwanda bakwiye kwitwararika.

    Yasobanuye ko kuva mu 2020 kugera mu 2024, mu Rwanda, abantu 287 bishwe n'inkuba abandi 951 bakuramo ubumuga budakira.

    Ati 'Inkuba navuga ko ari kimwe mu biri kudutwara ubuzima bw'abantu aho kuva mu 2020 kugera muri 2024, ni ukuvuga mu myaka ine inkuba zishe abantu 287, abandi 951 bavanyemo ubumuga budakira.'

    Yavuze ko nko mu mwaka ushize gusa, inkuba zishe abantu 81, ibintu bishimangira ko zikomeje kwambura ubuzima abaturage.

    Ati 'Kenshi zikubita abantu baryama bafite ibikoresho by'ikoranabuhanga nka ama-ecouteur bari kumva radiyo mu gihe cy'imvura, ukabona umuntu aryamanye ibikoresho by'amashanyarazi, ugasanga abantu barimo bagendagenda mu mvura hanze, n'abantu bugamye munsi y'ibiti.'

    Yagaragaje ko hari ubwo usanga abantu bagifite imyumvire yo kuvuga ko inkuba bazitererezwa n'abandi kandi ari imyumvire itari myiza.

    Ati 'Iyo urebye ubona hari igice kigifite imyumvire yo kuvuga ko inkuba umuntu ayiterereza undi, umuntu yavuga ko itagendanye n'igihe. Mu gihe nk'iki tuba dukangurira abaturage, Abaturarwanda kwirinda inkuba.'

    Yavuze ko kwirinda inkuba bishoboka binyuze mu kwirinda gukoresha ibikoresho by'amashanyarazi mu gihe cy'imvura, kwirinda kugama munsi y'ibiti ndetse no kugenda mu gihe imvura igwa.

    Ati 'Birinda kugenda mu mazi mu gihe cy'imvura, gucomeka ibikoresho by'amashanyarazi mu gihe cy'imvura, kwirinda kugama munsi y'ibiti kuko iyo urebye ubona kenshi abakubitwa n'inkuba ari abo. Ariko na none ntabwo nareka kuvuga ahantu hahurira abantu benshi, kongera kujya basuzuma niba imirindankuba yabo ikiri mizima kuko hari aho usanga igikoresho kimwe cy'ayo cyarangiritse.'

    Yakomeje ati 'Hari abantu babipima bakareba niba ibikoresho byayo byose bikora, ubwo ndavuga abayobozi b'amashuri abayobozi b'insengero kuko zimaze iminsi zigenzurwa cyane, amavuriro, amasoko, kugira ngo tutazagira ibyago, inkuba ikaba yakubita ahantu hahurira abantu benshi nk'aho ngaho.'

    Yavuze ko abantu ku giti cyabo nabo bakwiye kugenzura ko imirindankuba yabo ikora uko bikwiye mu rwego rwo kwirinda ibyago bishobora guturuka ku nkuba.

    Mu myaka ine ishize inkuba zishe abantu 287


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-myaka-ine-ishize-inkuba-zishe-abantu-287-abarenga-950-baterwa-ubumuga

  • Ibyo wamenya kuri 'Sisiteme Imibereho' yasimbuye ibyiciro by'ubudehe – #rwanda #RwOT

    Ku wa 29 Gashyantare 2024, hamuritswe uburyo bushya bwiswe Sisiteme Imibereho bwasimbuye ibyiciro by'ubudehe, nyuma y'uko abantu bamwe binubiraga uburyo bashyirwa mu byiciro by'ubudehe.

    Umukozi muri MINALOC ushinzwe Imikorere n'Imikoreshereze ya Sisiteme Imibereho, Emmy Ntwali Sibomana, yabwiye IGIHE ko ubu ari uburyo Leta y'u Rwanda yashyizeho bukoresha ikoranabuhanga, aho urugo rutanga amakuru ku mibereho yarwo ariko hibandwa ku mitungo batunze, n'ibyo binjiza muri rusange, igafasha kumenya abagenda biteza imbere n'abakiri munsi y'umurongo w'ubukene hatagendewe ku marangamutima.

    Mu byitabwaho harimo ingo zifite ibibazo by'ubukene, abageze mu zabukuru cyangwa abafite ubumuga kugira ngo zihuzwe n'amahirwe Leta igenera abatishoboye.

    Muri ayo mahirwe harimo guhabwa imirimo muri porogaramu ya VUP ndetse no kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli.

    Sibomana yasobanuye ko iyi gahunda izafasha mu kwihutisha itangwa rya serivisi cyane ko ikoresha uburyo bw'ikoranabuhanga, ku buryo umuturage yayikoresha aho ari hose.

    Amakuru yatanzwe ni yo agenderwaho mu gukurikirana imiryango yafashijwe, aho igeze yiteza imbere no kumenya kumenya abakeneye ubufasha.

    Umuturage akoresha telefoni igendanwa agakanda *195# ubundi agakurikiza amabwiriza, ikiguzi kuri iyi serivisi kikaba amafaranga 10 Frw ku murongo uwo ari wo wose, ariko bishoboka gusa iyo 'sim card' ikubaruyeho.

    Udafite telefone agana ibiro by'akagali atuyemo yitwaje indangamuntu, bakamufasha kwiyandikisha cyangwa kureba amakuru amubaruyeho.

    Yavuze ko ingo bateganyije ko zigomba kujya muri iyi sisiteme, 99% zamaze kubarurwa.

    Amakuru ashyirwa muri Sisiteme Imiberaho n'umukalani w'ibarura, ari na we ushinzwe gukurikirana aho abaturage bageze biteza imbere. Ivugurura ku makuru ari muri iyi sisiteme riba buri nyuma y'amezi atandatu.

    Sibomana yavuze ko Ikigo cy'Ibarurishamibare (NISR) ari cyo gikora ibarura rusange, bityo kigatangaza amakuru yose areba umuturage ariko Sisiteme Imibereho ikibanda ku makuru ajyanye n'imibereho y'abaturage ndetse na buri rugo n'abarutuye.

    Uruhare rw'umuturage ni ukorohereza abakalani b'ibarura bagatanga amakuru y'ukuri kugira ngo bafashe Leta kumenya abari mu murongo w'ubukene bakeneye ubufasha, ndetse no kumva ko amakuru batanga ari yo agenderwaho mu igenamigambi.

    Umuturage iyo agize ikibazo kijyanye n'iyi Sisiteme Imibereho ahamagara umurongo utishyurwa 5353 cyangwa akegera ibiro by'akagali.

    Iyi Sisitemu Imibereho ifasha abaturage gutanga amakuru yifashishwa muri gahunda zigamije kubateza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/menya-byinshi-kuri-sisiteme-imibereho-n-icyo-igamije

  • King Saha yakubitiwe ku rubyiniro mu mujyi w'Ibanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare wo muri Uganda, King Saha, yahuye n'uruva gusenya ubwo yari mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Ibanda, mu Burengerazuba bwa Uganda, ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize. Abari bitabiriye iki gitaramo bamwe bamwatatse bamushinja kuririmba indirimbo zidashimishije.

    Ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko bamwe mu bafana bari aho batishimiye zimwe mu ndirimbo King Saha yaririmbye, cyane cyane izifite ubutumwa bunaniza ishyaka riri ku butegetsi, National Resistance Movement (NRM).

    Aho yakoreye igitaramo, hagizwe n'abaturage benshi bashyigikiye iri shyaka, byatumye bitishimira amagambo ari muri izo ndirimbo.

    Amakuru avuga ko igitaramo cyatangiye neza, abitabiriye bari mu munezero, ariko ibintu byatangiye guhinduka ubwo King Saha yaririmbaga indirimbo ye yitwa Ekimala. Iyi ndirimbo ifite amagambo akomeye anenga imiyoborere ya leta ya Uganda, ndetse bikekwa ko ari imwe mu ndirimbo zitavugwaho rumwe muri politiki y'icyo gihugu.

    Abateguye igitaramo nibo babanje kugaragaza ko batishimiye iyi ndirimbo, ari nabwo bamwe mu bafana batangiye gutera King Saha amagambo mabi.

    Ibitangazamakuru byavuze ko ibintu byahise biba bibi cyane ubwo bamwe mu bafana bigaragambyaga, batangira kumutuka no kumuterera ibintu. Ibyari igitaramo cy'imyidagaduro byahindutse imvururu, kugeza aho abashinzwe umutekano bahagobotse kugira ngo ibintu bitarushaho kuzamba.

    King Saha ubwe yari yatangaje ko afite igitaramo cyihariye cyagombaga kwereka abafana be ubuhanga bwe, ariko byaje kurangira atari ko bigenze.

    Nubwo yahavuye amahoro, byamuhaye isomo rikomeye ku kuntu politiki y'igihugu gishobora kugira ingaruka no ku muziki.

    Si ubwa mbere abahanzi muri Uganda bagirana ibibazo nk'ibi kubera ibihangano byabo. Bobi Wine, undi muhanzi wahindutse umunyapolitiki, nawe yakunze guhura n'ibi bibazo kubera indirimbo ze zivuga kuri politiki n'imiyoborere y'igihugu.

    King Saha, nawe usanzwe afitanye ubushuti na Bobi Wine, bikekwa ko ahura n'izi ngorane kubera imyizerere ye ya politiki.

    Nyuma y'iki kibazo, King Saha nta cyo yari yatangaza ku mugaragaro ku byo yahuye nabyo, ariko bamwe mu bafana be basabye ko yongerwa umutekano mu bitaramo bye biri imbere.

    Ku rundi ruhande, hari n'abamaganye abakubise uyu muhanzi, bavuga ko umuziki udakwiye kuba intandaro y'urugomo, cyane ko buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza binyuze mu bihangano bye.

    Nyuma y'iki kibazo, King Saha nta cyo yari yatangaza ku mugaragaro ku byo yahuye nabyo, ariko bamwe mu bafana be basabye ko yongerwa umutekano mu bitaramo bye biri imbere.

    Source : https://kasukumedia.com/king-saha-yakubitiwe-ku-rubyiniro-mu-mujyi-wibanda/

  • Inkuba ikomeje kwangiza imibereho y'abaturage mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko mu myaka ine ishize, inkuba zishe abantu 287, mu gihe abandi barenga 950 zabasigiye ubumuga budakira. Iyi mibare igaragaza uburemere bw'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe n'ibiza bisanzwe byibasira u Rwanda, bikaba bikomeje kugira ingaruka mbi ku baturage.

    Inkuba, kimwe n'ibindi biza, bikunze kwibasira cyane uturere dufite imisozi miremire ndetse n'ahantu hitaruye aho abaturage baba badafite uburyo buhagije bwo kwirinda.

    MINEMA ivuga ko hari ingamba zikomeje gufatwa kugira ngo hagabanywe ibi byago, harimo gushishikariza abaturage gushyira imirindankuba ku nyubako zabo no gutanga ubumenyi bwisumbuye ku kwirinda inkuba.

    Mu rwego rwo kugabanya izi mpanuka, Leta y'u Rwanda ikorana n'inzego zitandukanye, zirimo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) mu gutanga amakuru ajyanye n'iteganyagihe, ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ibi biza.

    Bamwe mu baturage twaganiriye batangaje ko hakiri icyuho mu bijyanye no kubona ibikoresho byifashishwa mu kurinda inkuba, cyane cyane mu cyaro.

    Bavuga ko usanga imirindankuba igihenze ku buryo atari buri muturage ubasha kuyishyira ku nzu ye. Ku rundi ruhande, hari abafite imyumvire y'uko inkuba ari ikintu gifitanye isano n'imyuka mibi, bigatuma batitabira gukoresha ingamba zashyizweho zo kuzirinda.

    MINEMA isaba abaturage gukomeza gufata ingamba zo kwirinda, harimo kwirinda kugama munsi y'ibiti mu gihe cy'imvura, kutifashisha ibikoresho bikurura amashanyarazi nk'amatelefone bari hanze, no kwirinda gukorakora insinga z'amashanyarazi iyo imvura igwa.

    Mu rwego rwo gukomeza kurinda ubuzima bw'abaturage, Leta ikomeje ubukangurambaga bwo kongera umubare w'imirindankuba mu mashuri, insengero, n'ahandi hateranira abantu benshi. Ibi bikaba bigamije kugabanya umubare w'abahitanywa n'inkuba no kongera ubwirinzi bw'igihugu mu guhangana n'ibiza.

    MINEMA isaba abaturage gukomeza gufata ingamba zo kwirinda, harimo kwirinda kugama munsi y'ibiti mu gihe cy'imvura, kutifashisha ibikoresho bikurura amashanyarazi nk'amatelefone bari hanze, no kwirinda gukorakora insinga z'amashanyarazi iyo imvura igwa.

    Source : https://kasukumedia.com/inkuba-ikomeje-kwangiza-imibereho-yabaturage-mu-rwanda/

  • Cristiano Ronaldo yahawe igihembo nk'umukinnyi watsinze imikino myinshi mu ikipe y'Igihugu #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yashyikirijwe igihembo nk'umukinnyi waciye agahigo ko gutsinda imikino myinshi akinira ikipe y'igihugu, aho amaze gutsinda imikino 132. Ni ishimwe rihambaye ryemeza uruhare rwe mu mateka y'umupira w'amaguru ku rwego mpuzamahanga.

    Iki gihembo yagihawe mbere y'umukino wa UEFA Nations League, aho Portugal yasezereye Denmark. Muri uwo mukino, Cristiano Ronaldo yanatsinzemo igitego cye cya 929 mu mwuga we, yongera kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka y'uyu mukino.

    Rutahizamu w'Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yashyikirijwe igihembo nk'umukinnyi waciye agahigo ko gutsinda imikino myinshi akinira ikipe y'igihugu, aho amaze gutsinda imikino 132.

    Ronaldo, ufite imyaka 39, amaze gukinira Portugal imikino irenga 200, akaba ari nawe mukinnyi wa mbere ku isi ufite ibitego byinshi mu mateka y'amakipe y'ibihugu. Yatangiye gukinira Portugal mu 2003, aho yahise agaragaza ubuhanga budasanzwe.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo, yavuze ati: 'Ni ishema rikomeye gukinira igihugu cyanjye igihe kingana gutya no kugira uruhare mu mateka yacyo. Ndacyafite inyota yo gutsinda ibindi birenze.'

    Abafana ba Portugal n'abakunzi ba ruhago ku isi hose bakomeje gutangarira uyu mugabo wagize ibihe byiza mu makipe nka Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus ndetse na Al-Nassr akinira kuri ubu.

    Nubwo imyaka igenda ihita, Ronaldo aracyagaragaza ko afite ubushobozi bwo kwitwara neza ku rwego rwo hejuru, uyu rutahizamu yiteguye gukomeza gufasha Portugal mu mikino itaha.

    Abafana ba Portugal n'abakunzi ba ruhago ku isi hose bakomeje gutangarira uyu mugabo wagize ibihe byiza mu makipe nka Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus ndetse na Al-Nassr akinira kuri ubu.

    Source : https://kasukumedia.com/cristiano-ronaldo-yahawe-igihembo-nkumukinnyi-watsinze-imikino-myinshi-mu-ikipe-yigihugu/

  • Muhanga: EAR Diyosezi ya Shyogwe yabonye umushumba mushya – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho ku wa 23 Werurwe 2025, mu muhango wo kumwimika ku mugaragaro Musenyeri mushya aho asimbuye Mgr. Dr. Jered Kalimba, wari umaze imyaka 27 muri izo nshingano.

    Dr. Jered Kalimba yagaragaje ko yanyuzwe n'imikoranire myize n'ubuyobozi bwa Leta.

    Ati “Twatangiye ubu butumwa hari paruwasi 16 gusa, none ubu ni 43, nawe uzakomeze uzagure, kuko abakristu b'iyi diyosezi bazi neza icyo gukizwa ari cyo. Twari dufite abapasiteri batatu basoje kaminuza none ubu ni 40 ndetse harimo n'abafite impamyabumenyi z'ikirenga (PhD) bane. Bazadufasha gukomeza kurwanya inyigisho z'ubuyobe kuko bize.'

    Yakomeje avuga ko ubu muri iyi diyosezi hari amashuri 40 arimo n'ay'imyuga, asaba umusimbuye gukomeza gushyira imbaraga mu bumenyingiro, anamwibutsa kubwira abakirisitu ba EAR Shyogwe ko 'ubukene ari icyaha, bityo ko bagomba kugora cyane bagakira.'

    Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Mgr Mbanda Laurent, yasabye Musenyeri mushya gukorera mu mucyo yirinda uburyarya.

    Ati “Inama nyamukuru naguha ni ukumenya gukorera mu mucyo, kuko gutungana kw'abakiranutsi kurabayobora. Mu rugendo rwawe rw'uyu muhamagaro, uzabe umunyakuri, ugishe inama abakuri hafi n'abakubanjirije, izitari zo uziyungurure.''

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Mugenzi Patrick, yavuze ko Leta ishima uruhare rw'amadini by'umwihariko EAR mu iterambere rihindura ubuzima bw'Abanyarwanda binyuze mu bikorwaremezo nk'amashuri, amavuriro, ubuhinzi n'ubworozi bukataje n'ibindi.

    Yasabye EAR ko yongera imbaraga mu kurandura ibibazo birimo amakimbirane mu miryango, inda ziterwa abangavu, ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa.

    Ati “Leta yifuza ko mukemura ibibazo bibangamiye abakirisitu banyu ari nabo baturage, binyuze mu bikorwa bihamye kuko ari ryo vugabutumwa riboneye.”

    Yakomeje avuga ko Leta ikomeje ubugenzuzi aho nyuma yo kugenzura inyubako basengeramo hakagira izisabwa kuvugururwa izindi zigafungwa burundu, ubu hakurikiyeho no kugenzura inyigisho batanga, izizagaragara ko ziyobya abayoboke zigafunga.

    Ati” Hari abanyamadini babangamira iterambere ry'abaturage nko kubabuza gutanga mituweli, kutajya kwivuza, kutanywa amata, kutarya ibishyimbo, kudafata indangamuntu, kudasezerana, kutajyana abana ku ishuri, kwiremamo ibice, kwangisha abaturage ubuyobozi buriho n'ibindi. Ni yo mpamvu ubugenzuzi buzakomeza byose ku neza y'Abanyarwanda.''

    Bamwe mu bakirisitu bo muri EAR, Diyosezi ya Shyogwe, babwiye IGIHE ko biteze ko Musenyeri mushya azakomeza umuvuduko bariho mu iterambere kuko yari asanzwe akorera muri iyi diyosezi mu gihe cy'imyaka irenga 20.

    Muneza Aimable ati ''Batwubakiye ibigo nderabuzima, ariko abakozi bakoreramo baracyari bake, twizeye ko umushumba mushya baduhaye azabikurikirana.''

    Nikwingabira we yavuze ko bizeye iterambere ryihuse muri iyi diyosezi kuko umushumba bahawe yari amaze igihe mu birebana n'uburezi, akizera ko kuba aho azakorera ahazi neza, bizatuma amenya n'intege nke za buri gace mu iterambere.

    Umushumba mushya wa EAR, Diyosezi ya Shyogwe, aje ari uwa gatatu igize, ikaba ifite amaparuwasi 34, ndetse ikaba iherereye mu turere tune tw'Amajyepfo ari two Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.

    Musenyeri mushya, Dr. Jered Kalimba ari mu gikorwa cyo gutanga inkoni y’ubushumba

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Mugenzi Patrick, yavuze ko Leta ishima uruhare rw’amadini by'umwihariko EAR mu iterambere rihindura ubuzima bw’Abanyarwanda binyuze mu bikorwaremezo nk’amashuri, amavuriro, ubuhinzi n’ubworozi bukataje n’ibindi

    Abashumba batandukanye bari baje kwizihiza uyu munsi

    Habayeho umwanya wo gusengera Umushumba mushya, Rev. Kabayiza Louis Pasteur


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-ear-diyosezi-ya-shyogwe-yabonye-umushumba-mushya