Blog

  • Uko Umwami Mutara III Rudahigwa yabatijwe amazina atatu ya gikirisitu agamije guhangana n'abakoloni – #rwanda #RwOT

    Umwami Mutara III Rudahirwa ni we mwami wa mbere w'u Rwanda wabatijwe muri Kiliziya Gatolika, mu 1943 yitwa Charles Léon Pierre.

    Ibi Dr. Bizimana ubwo yaganirizaga urubyiruko i Kigali muri gahunda yiswe 'Rubyiruko menya amateka yawe' ku wa 25 Werurwe 2025, yavuze ko Mutara III Rudahigwa yabatijwe ashaka kugaragaza ko akunze Kiliziya Gatolika yari ifite ingufu nyinshi mu butegetsi icyo gihe, ariko ari amayeri yo kureshya Abakoloni ngo bashobore gukorana.

    Ibyo byose Rudahigwa yabikoze nyuma y'umwaka wa 1931 ubwo se Yuhi V Musinga yari amaze gutanga, aho yari yaraciriwe muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) azira kurwanya Abakoloni b'Ababiligi bakoloniziga u Rwanda.

    Rudahigwa amaze kwimikwa nyuma y'urupfu rwa se yasanze nahangana n'Abakoloni mu buryo bweruye na we atazamara kabiri batamwivuganye.

    Rudahigwa yahereye ku kwemera kubatizwa ndetse ahitamo amazina atatu yose y'idini aho kuba izina rimwe nk'ibisanzwe ariko yari afite impamvu ayashaka yose.

    Dr. Bizimana ati 'Rudahigwa yari umuhanga. Yararebye abona kugira ngo abazungu babone ko yemeye gukorana na bo ari ugufata amazina atatu ya batisimu kandi ubundi dufata rimwe. […]. Rudahigwa we yafashe atatu yiyita Charles Léon Pierre.'

    Ayo mazina atatu yarimo Charles rikomoka kuri Charles Voisin wari Gouverneur Général w'u Rwanda u Burundi na RDC, irya kabiri ari Léon yakomoye kuri Musenyeri Léon Paul Classe wari Umuyobozi Mukuru wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse na Pierre wari Vice Gouverneur Général w'ibyo bihugu bitatu.

    Uko guhitamo inyabutatu y'amazina y'abantu bakomeye bayoboraga ibyo bihugu byazamuriye Rudahigwa kwiyegereza abazungu bituma ubutegetsi bwa gikoloni n'ubwa Kiliziya butangira gukorana na we.

    Ati 'Nyuma yaho kugira ngo Kiliziya Gatolika imwereke ko ibyakiriye, uwari Papa icyo gihe yamwoherereje impeta y'ishimwe asaba intumwa ye yabaga i Kinshasa […] aza kuyimwambika ubwe mu 1946 haba misa ikomeye yo kwakira iyo mpeta i Kabgayi.'

    Dr. Bizimana yavuze ko ikindi Umwami Rudahigwa yakoze mu kureshya abakoloni ari ugutura u Rwanda Kiliziya agasa nk'aho we yiyambuye inshingano zo kuyobora igihugu.

    Ati 'Kwemeza ko utuye u Rwanda Kristu Umwani bisa nk'aho wowe uba wiyambuye ubwami bwawe kuko Umwami w'u Rwanda ni we nyine mwami w'igihugu. Yari ayobotse Kiliziya Gatolika byuzuye.'

    Ibyo amaze kubikora mu 1948, Rudahigwa yatangiye gukora impinduka zo kumvisha abazungu bakolonizaga Abanyarwanda abereka ibikorwa bibi bikwiye guhagarara aho nk'inkoni zitwaga ikiboko abakoloni bakubitaga uwananiwe gukora ibyo bamutegetse zavuye kuri 25 zijya ku munani kuko na bo bari bazi ko ari bibi.

    Ati 'Ikiboko cyari kibi kuko nka Kiliziya ya Sainte Famille yubatswe bwa mbere i Kigali yubatswe mu gihe ahantu havaga amatafari [ahiye] yo kubaka Kiliziya hari i Kabgayi. Abaturage bavaga i Kigali n'amaguru bakajya i Kabgayi kuzana amatafari yo kubaka Kiliziya. Ab'i Kabgayi na bo bayazanaga i Kigali n'amaguru bayikoreye bagasubirayo. Habaga hari umuntu ugenda ubaherekeje n'amaguru agenda areba abananiwe bagakubitwa za nkoni [ikiboko]. Ni byo Rudahigwa yerekaga abazungu ati 'ibi si byo'.'

    Rudahigwa yakomeje kumvisha abazungu ko ikiboko ari ikibi ndetse gisiga isura mbi Kiliziya Gatolika baza kugeraho bagikuraho.

    Ikindi Rudahigwa yakoze mu kuvuguruza Abakoloni ni ugushyira abana bose mu mashuri hatagendewe ku moko by'umwihariko muri Groupe Scolaire Officiel (GSO) i Butare ndetse no guha akazi abantu bose hagendewe ku bushobozi.

    Ati 'GSO ryari ishuri ry'Indatwa rigenewe gutegura abazajya gukora mu butegetsi ariko Rudahigwa ni we wa mbere washyize abana b'Abahutu mu Ishuri ry'Indwata bigana n'Abatutsi; abana b'abahanga bose barigana. Ivangura abakoloni bazanye yagiye arica gutyo. Ndetse Rudahigwa mu gihe cye yatangiye guha akazi abantu b'abahanga atagendeye kuri ya moko abazungu bari barashyizeho. Umwe mu bamenyekanye cyane ni Mbonyumutwa yagize Sous-Chef mu Karere ka Muhanga.'

    Umwami Rudahigwa kandi mu 1950 yashinze ikigega yise Fond Mutara akajya akusanya amafaranga agenewe abana bagize amanota meza mu mashuri yisumbuye bakajya kwiga kaminuza mu mahanga kuko nta yabaga mu Rwanda.

    Ibyo yabikoze mu gihe u Bubiligi mu nshingano bwari bwaremeranyijwe na Loni mbere yo kuragizwa u Rwanda hari harimo kurugeza ku burezi bukwiye nyamara kaminuza ya mbere yatangiye mu 1963 barageze mu Rwanda mu 1916.

    Ibyo byose ariko Umwami Rudahigwa yakomeje kubikora Abakoloni b'Ababiligi ntibyabashimisha byiyongeraho no guharanira Ubwigenge bw;u Rwanda noneho bamutega umutego ngo ajye i Bujumbura bategure ibyo urugendo yagombanga kugirira mu mahanga.

    Kuko ibyo byasabaga kubanza kwipimisha Rudahigwa yagezeyo ajya kureba muganga ngo amutere urushinge ariko bari babivuganyeho n'abo babiligi amutera ururimo uburozi arapfa mu 1959.

    Umwami Mutara III Rudahigwa ni we wa mbere waharaniye ko Abanyarwanda bose basubirana uburenganzira bari barambuwe n’abakoloni


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-umwami-mutara-iii-rudahigwa-yabatijwe-amazina-atatu-ya-gikirisitu-agamije

  • Nyanza: Umunuko uva mu bwiherero watumye abiga muri GS Gahengeri bahunga ibyumba by'amashuri – #rwanda #RwOT

    Ni ishuri riherereye mu gice cy'icyaro mu Mudugudu wa Gahengeri, Akagari ka Kadaho, Umurenge wa Cyabakamyi, mu Karere ka Nyanza, bikavugwa ko ari ryo shuri riri kure mu karere kose.

    Urebesheje amaso ubona imiryango 12 y'ubwiherero, bukoreshwa n'abanyeshuri 1158 biga muri iki kigo. Uretse umubare wabwo ugaragara nk'aho ari muke, bigaragara ko bwamaze kuzura kuko aho umwanda ugeze ari nka santimetero nka 40 uvuye hejuru.

    Bamwe mu banyeshuri biga aha baganiriye na IGIHE tutifuje gutangaza amazina yabo, bavuze ko ari ikibazo kibabangamiye cyane ku buryo bamwe bajya no ku ishuri baseta ibirenge kuko baba bazi ko bagiye kwirirwa ahantu hari umwuka mubi cyane.

    Umwe muri bo yagize ati 'Buriya bwiherero buranuka cyane, nta miti bakoresha iyo bari kubukoropa, kandi bwaranuzuye, urebye sinibuka igihe baherukira kubuvidurira. Umunuko wabwo uba udusanga mu ishuri igihe cyose.'

    Mugenzi we na we wiga mu rindi shuri, yavuze ko byageze aho bahindura icyumba cy'ishuri bigiramo kugira ngo barebe ko bakoroherwa n'umunuko wabateraga mu ishuri bari kwiga.

    Ati 'Twe byasabye ko batwimura, kuko iyo twakinguraga urugi rw'ishuri twigiragamo mbere haranukaga cyane, bituma bahatwimura.'

    Uyu munyeshuri, avuga ko atajya yumva hari umuyobozi n'umwe ku ishuri ryabo ukomoza kuri iki kibazo, akavuga ko na we atazi uko bizarangira.

    Umuyobozi wa GS Gahengeri, Rudahunga Ibonwa Marie Alice, yemera ko koko ubu bwiherero bubangamiye ababukoresha bose, ariko akavuga ko gahunda yo kubuvidura yabaye ihagaze kubera gutinya ko ababikora bagiriramo ibyago, bakaba bitegura kwandikira akarere ngo kabe ari ko gatanga uburyo bwo kuvidura ubwiherero butekanye.

    Rudahunga yavuze ko batinze kwandikira akarere kuko babonaga igihembwe kigiye kurangira, akavuga ko byakorwa mu biruhuko by'igihembwe cya kabiri, abanyeshuri bakazasubira kwiga byarakemutse.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'iri shuri kimaze igihe ndetse igikenewe cyane ari ukongera umubare w'ubwiherero buhari kuko ubukoreshwa ari buke.

    Yavuze ko bagiye gufasha iri shuri vuba kugira ngo ubwo buhari buvidurwe, mu gihe bagitegereje ko Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) ibafasha kubaka ubundi bushya bwunganira ubuhasanzwe.

    Ati 'Ku bufatanye na MINEDUC, iyi ngengo y'imari y'umwaka utaha tuzabongerera ubwiherero, ariko hagati aho mu kubafasha, tuzaba tuviduye ubuhari kugira ngo bugire isuku.'

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwiherero bwubakwa mu mashuri muri ibi bihe, buba bufite icyobo gifite metero eshatu kuri eshatu, kugira ngo bizorohe kubuvidura igihe bwuzuye, ndetse ngo buri mezi atatu buba bugomba kuvidurwa.

    Gusa ariko, icyo gihe kijya kirenga kubera impamvu zitandukanye bamwe badatinya kuvuga ko ari uburangare bw'inzego bireba.

    Ibi byiyongera ku kuba iri shuri nta mazi rifite, kuko abaryigaho bakijya kuvoma mu kabande.

    Umunuko uba ari wose muri ubu bwiherero kubera ko bwuzuye

    Ubu bwiherero kubujyamo ni ukwigengesera kubera isuku nke cyane iharangwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umunuko-uva-mu-bwiherero-watumye-abiga-muri-gs-gahengeri-bahunga-ibyumba

  • Rutsiro: Umugabo yafunzwe akekwaho gutema inka ebyiri z'umuturanyi we – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 26 Werurwe 2025, mu kagari ka Rugasa mu mudugudu wa Murambi.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko inka ebyiri zatemwe ari iz'umuturage witwa Bagirubwira Pascal w'imyaka 69, yororeraga mu gikumba giherereye mu wundi mudugudu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Ruhango, Bembereza Issa yahamirije IGIHE ko Barayavuga yatawe muri yombi.

    Ati “Barayavuga ukekwa yafashwe, ashinjwa n'uwatemewe inka kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane. Ni ibikorwa bibabaje kandi bidakwiriye kuranga Abanyarwanda.”

    Umuyobozi w'Inkeragutabara mu ntara y'Iburengerazuba, Brig. Gen. Nelson Rwigema mu kiganiro aherutse kugirana n'abaturage bo mu karere ka Rutsiro, mu Mirenge ya Kivumu, Kigeyo na Nyabirasi kuwa 12 Werurwe 2025, yagarutse ku bihungabanya umutekano w'abaturage birimo n'ubujura bw'amatungo n'urugomo rwo kuyatema.

    Ati “Hari ibikorwa by'ubugizi bwa nabi aho abantu batema amatungo, ibi ni ukunyuranya n'amategeko, ibyo bikorwa bibi ndabigaye, ariko dukeneye gufata ingamba zo gukumira ibi bintu bidakwiriye.”

    Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo bakumire gitera y'ibi bibazo, harimo kuvugurura amarondo kuko adakorwa neza.

    Urugomo rw’abatema inka mu bice bitandukanye rugenda rwiyongera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umugabo-yafunzwe-akekwaho-gutema-inka-ebyiri-z-umuturanyi-we

  • Samir Slyvestre, Mukiza Aderale na ‘Mbapp’ b… – #rwanda #RwOT

    Mu mugoroba wo ku munsi wejo ni bwo Samir Slyvestre abinyujije ku mbugankoranyambaga ze yasezeye kuri Radio ya B&B Kigali FM yari amazeho imyaka ine.

    Nyuma yo gusezera yatangaje ko yerekeje kuri RBA byumwihariko akazajya yumvikana cyane mu kiganiro cya siporo kizajya kinyura kuri Magic kitwa ‘ Magic Line up’.

    Ntabwo ariwe gusa werekeje kuri RBA muri iki kiganiro ahubwo arikumwe na Mukiza Aderale na Dusabimana Aimable uzwi nka Mbappé bo bakoraga kuru Flash FM.

    Ikiganiro cya Magic Line up kizajya kigaruka ku makuru ya siporo yo ku mugabane w’Iburayi kizajya kiba guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu kuva Saa moya z’umugoroba kugeza Saa yine z’ijoro.

    Kizajya cyumvikanamo n’abandi banyamakuru basanzwe bakorera RBA nka Rugaju Reagan na Lorenzo Christian Musangamfura.

    Mukiza Aderale wakoreraga Flash FM yerekeje kuri RBA 

    Dusabimana Aimable ‘Mbappe’ wakoraga kuri Flash FM yerekeje kuri RBA 

    Samir Slyvestre wakoraga kuri B&B Kigali FM yerekeje kuri RBA 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153927/samir-slyvestre-mukiza-aderale-na-mbappe-berekeje-kuri-rba-153927.html

  • Batumwe guteza imbere igihugu bakizanira ibib… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, muri Lycee de Kigali habereye igikorwa cya 'Rubyiruko Menya Amateka Yawe' aho urubyiruko rusaga igihumbi rwaturutse mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Bugesera, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro rwaganirijwe ndetse rugasobanukirwa amateka y'u Rwanda.

    Dr. Bizimana Jean Damascene wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, yavuye imuzi ibibazo bikomeye u Rwanda rwagiye rucamo ahanini bitewe n'ubukoroni. Dr. Bizimana avuga ko mu 1984 ubwo ibihugu by'i Burayi byagabanaga Afurika, Abadage baje mu Rwamda bakaza bagakorana n'ubuyobozi bahasanze.

    Ikibazo gikomeye cyaje kuba ubwo abadage batsindwaga intambara ya mbere y'isi, mu 1916 bikemezwa ko u Rwanda, u Burundi na Namibia byamburwa u Budage ahubwo bigahabwa u Bubiligi akaba ari bwo bukoroneza ibyo bihugu byari byarakoronejwe n'u Budage.

    Mu mpinduka za mbere Ababirigi bakoze bakigera mu Rwanda, harimo ko bazanye icyo bise itegeko ry'umurimo ryaje ritorohera abaturage. Aha byaterwaga nuko hari hakenewe kubaka ibikorwa remezo byinshi, ryarebaga umuntu mukuru wese udafite ubumuga. 

    Aha icyakorwaga burimunsi wahabwaga umurimo ukora nko gukora umuhanda cyangwa ibindi, ari byo byitwaga igikonkwane. Umuntu utarabashaga gukora akazi yahawe uwo munsi yahanishwaga gukubitwa inkoni arizo zitwaga ibiboko, aho yakubitwaga inkoni 25.

    Zimwe mu ngero Dr. Bizimana Jean Damascene yatanze zigaragaza uburyo icyo gikonkwane abaturage bahabwaga yabaga ari imirimo ivunanye cyane, nuko nko mu kubaka Kiliziya ya St Famille iri mu mujyi wa Kigali amatafari yakurwaga i Muhanga kandi abayazana bakayazana bayikoreye ku mutwe bagenda n'amaguru.

    Nyuma yo kubona ko ibyo u Bubiligi buri gukora atari byiza, mu 1924, Umuryango w'Abibumbye wagiranye amasezerano n'icyo gihugu ko bakwiye gukora ibintu bitatu ari byo gufasha abenegihugu kugera ku bwisanzure buzatuma babona ubwigenge, gufasha igihugu kuzagera ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu nta vangura na rimwe, ndetse, kugeza ibihugu bafite ku burezi bwa bose no kunoza imibereho y'abaturage. Dr. Bizimana avuga ko ibyari bikubiye muri ayo masezerano muri rusange ari kugeza igihugu ku iterambere.

    Dr. Bizimana yakomeje avuga ko ikindi kintu kibi cyane ababiligi bazaniye abanyarwanda ari amacakubiri, bakaza bahindura uko abanyarwanda bafataga ibyiciro by'Abahutu n'Abatutsi.

    Ati: 'Kugira ngo bashobore gutegeka u Rwanda bazanye amacakubiri, banashingira ku macakubiri yari iwabo. Iwabo bafite amoko abiri aba-framands n'aba-Waloons. Aba-Waloons ni bake, aba-framands bakaba benshi. Bageze rero no mu Rwanda aba-framands bibonye nk'abahutu kuko iwabo nabo umwuga bakoraga cyane cyane wari ubuhinzi, hanyuma baje basanga mu Rwanda uwo bita umuhutu ni umuhinzi. 

    'Hanyuma abakoroni baje ari aba-Waloons kuko bo iwabo bifataga nk'ubwoko budakora imirimo ivunanye, bagakora indi ariko badahinga, nabo bibona mu batutsi kuko imirimo bakoraga yari iyo korora.'


    Dr. Bizimana Jean Damascene yasobanuriye urubyiruko amateka y’u Rwanda

    Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko abanyarwanda bibonaga nk'abantu bamwe dore ko mbere washoboraga kuba wari umututsi ugakena ugahita uba umuhutu, ariko Ababirigi baje bakabigira amoko bakagaragaza ko badateye kimwe ndetse ko badakomoka hamwe kugeza aho abantu bangana bakanicana.

    Yakomeje asobanura uko ababiligi bakomeje kurema amacakubiri bigisha ko abatutsi ari abantu bazi ubwenge mu gihe abahutu ari abantu baraho gusa, ari nabyo byatumye bakora amashuri atandukanye. Muri aya mashuri hatoranywaga abatutsi bakabashyira mu mashuri meza, abahutu bemeye kwiga nabo bakabashyira ukwabo, gahunda yamaze imyaka isaga 30.

    Ibi ni byo byatumye akenshi abisanga mu myanya ikomeye ari abatutsi kuko babaga barize neza ndetse n'abakoroni bemeza ko aribo bazi ubwenge, ku buryo bajya gutangira kumvisha abahutu ko abatutsi babakandamije byoroshye kuko wasangaga imyanya ikomeye harangwamo abahutu bake cyane.

     
    Urubyiruko rusaga 1000 rwari rwakoraniye muri Lycee de Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153924/batumwe-guteza-imbere-igihugu-bakizanira-ibiboko-namacakubiri-dr-bizimana-yasobanuye-uko-a-153924.html

  • Umunsi Umwami Baudouin w'u Bubiligi asuka amarira kubera ibyifuzo bye ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Nta kindi cyari kimurijije, ni uko Abaminisitiri muri Guverinoma ye, bari batinze guha inkunga Perezida Habyarimana yo guhangana na FPR Inkotanyi.

    Umwami Baudouin w'u Bubiligi yabaye inshuti ikomeye ya Habyarimana kugeza ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo Kubohora igihugu mu Ukwakira 1990, agahatira Guverinoma ye gufasha Habyarimana.

    Mu gitabo “A Throne in Brussels: Britain, the Saxe-Coburgs and the Belgianisation of Europe cyanditswe na Paul Beliën”, avuga ko ubwo Mobutu yatangiraga gutakarizwa icyizere mu myaka ya 1990, amaso Baudouin yayahanze Habyarimana wari inshuti ye kandi amubonamo gukomeza isura y'u Bubiligi mu Karere.

    Icyo gitabo kivuga ko ubwo Baudouin yingingaga umwe mu baminisitiri ngo batange ubufasha kuri Habyarimana ahangane na FPR Inkotanyi, hari aho yageze ararira.

    Byaje kurangira Guverinoma y'u Bubiligi yemeye gutanga abasirikare basaga 500 bo gufasha ingabo za Habyarimana ku rugamba.

    Mu muhango wo gushyingura umwami Baudouin muri Kanama 1993, Perezida Habyarimana yashimagije cyane nyakwigendera, utarigeze uhwema 'kuduhangayikira' yungamo ati 'ntabwo tuzibagirwa uburyo yahoraga atitwayeho'.

    Si ibyo gusa, reka tujye na mbere ho imyaka 40. Mu 1959, ubwo Abatutsi birukanwaga mu gihugu byakozwe n'Ababiligi, barangije bifashisha Abahutu batangira gutwika imitungo yose y'Abatutsi.

    Guy Logiest wari Résident Spécial w'u Rwanda yari ahari, maze afata indege, azenguruka ikirere cy'u Rwanda yitegereza uko ako kazi kari gukorwa, akazi ko gutwikira Abatutsi.

    Icyamubabaje ni kimwe, ni uko icyo gikorwa cyakozwe nta lisansi ihagije ihari ngo batwike hanini.

    Umunyamateka Innocent Nizeyimana yigeze kubwira IGIHE ati 'Kwirukana Abatutsi mu 1959 byakozwe n'Ababiligi. Yego bifashishije Abahutu ariko bakubwira ko lisansi zo kujya gutwikira Abatutsi zatangirwaga kuri Teritwari, hari n'aho Guy Logiest wari Résident Spécial yivugira ubwe ko yabaga ari kugenda hejuru mu ndege akurikirana uko ibikorwa byo kwirukana Abatutsi bigenda, ngo akababazwa n'uko batari biteguye bihagije ngo babe bafite lisansi ihagije yo kubatwikira ku buryo iyo baba barabyiteguye, nta Mututsi wari gusigara mu Rwanda.'

    U Bubiligi ni kimwe mu bihugu bibiri byakolonije u Rwanda, bwo n'u Budage. Ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge mu 1962, Ababiligi ntibanyuzwe.

    N'ikimenyimenyi, Guverinoma yagiyeho icyo gihe iyobowe na Kayibanda, yari igizwe n'Abaminisitiri icyenda n'abanyamahanga ba Leta 12. Igitangaje muri abo banyamabanga ba Leta, umunani bari Ababiligi.

    Bigaragaza urwego rw'ubwigenge u Bubiligi bwateguriraga u Rwanda kuko bwakomeje kugira ijambo mu butegetsi bwarwo na nyuma y'ubwigenge. Umunsi u Rwanda rwanze ko iryo jambo rikomeza kwiganza, byahinduye isura, umubano urazamba.

    Ku wa 17 Werurwe 2025, Guverinoma y'u Rwanda yahagaritse umubano wayo n'u Bubiligi, ishinja iki gihugu gito i Burayi, gukomeza kurangwa n'imyitwarire ya gikoloni no gukwiza ibihuha hose kigamije ko rufatirwa ibihano.

    U Rwanda rushinja u Bubiligi kugira ukuboko mu mateka mabi y'igihugu yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari amakosa menshi u Bubiligi bukwiriye kuryozwa, bitari ibya none byo kubangamira u Rwanda bijyanye n'ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

    Mu 1962, ingabo z'abakoloni zari zishinzwe kurinda u Rwanda zahinduwemo iz'u Rwanda ariko umubare munini ari uw'ababiligi ari nabo bazitegekaga.

    Nyuma y'ibitero by'Inyenzi mu mpera ya 1963, Abatutsi b'imbere mu gihugu baribasiwe, cyane cyane abataravugaga rumwe n'Ubutegetsi.

    Ingabo z'Ababiligi zakomeje kuba mu Rwanda na nyuma y'ubwigenge ndetse ni nazo mu 1963 zifashishijwe mu kwica Abanyapolitiki batavugaga rumwe n'Ubutegetsi bo mu mashyaka ya UNAR na RADER.

    Tariki 24 Ukuboza 1963, hishwe abarimo Michel Rwagasana wari Umunyamabanga Mukuru wa UNAR, Afrika Etienne na Ncogoza Xavier bahoze muri Guverinoma ihuriweho, Perezida wa RADER, Bwanakweri Prosper, Ndazaro Lazare wayoboraga ikinyamakuru UNITé cya UNAR n'abandi.

    Bishwe nta rubanza rubayeho, bicwa n'abasirikare b'Ababiligi nyuma y'uko ab'abanyarwanda banze kubikora.

    Jeune Afrique yo ku wa 17 Gashyantare 1964, igaragaza ko abo banyapolitiki barashwe n'ababiligi barimo TURPIN wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano, PIRATE wari umuyobozi wa Polisi n'uwitwa DURIEUX.

    Mu 1973 nibo bari inyuma ya Coup d'etat yagejeje Général Major Habyarimana Juvénal ku butegetsi tariki ya 5 Nyakanga.

    Mu makosa akomeye u Bubiligi bwakoze, gukoloniza u Rwanda biza ku isonga:

    Mu 1916 nibwo Ababiligi bahawe u Rwanda ngo barukolonize nyuma yo gutsindwa k'u Budage mu ntambara ya mbere y'Isi yose.

    Ubwabyo kuza mu Rwanda, kimwe n'ahandi muri Afurika nta bubasha bari babifitiye mu gihe nta bwumvikane bwabayeho n'abaruyoboraga icyo gihe.

    Mu mategeko mpuzamahanga, ibihugu byose bigira ubusugire n'ubutavogerwa, nyamara kuza kw'Ababiligi mu Rwanda (tutibagiwe n'Abadage bari bahavuye), ntaho bitaniye n'ibyo Abanyaburayi bari gushinja u Burusiya muri Ukraine muri iki gihe.

    Bananije Umwami Musinga kugeza bamuhitanye, na Rudahigwa wamusimbuye bamutera urw'ingusho

    Ababiligi baje basanga u Rwanda ruyobowe n'Umwami Yuhi V Musinga ariko bamushyizeho amananiza, bamusuzuguza abaturage, yatanga itegeko bakamuvuguruza, bamucunaguza kugeza ubwo bamwirukanye mu gihugu.

    Saa yine n'igice kuwa 14 Ukwakira 1931 nibwo Umwami Musinga na nyina Kanjogera n'abo mu muryango wabo, baciwe i Nyanza ibwami, boherezwa i Kamembe mu buhungiro.

    Musinga yirukanywe mu gihugu cye ndetse mu kurenzaho agasuzuguro, bamusimbuza umwana we Mutara Rudahigwa. Byaje kurangira atangiye mu buhungiro ku wa 25 Ukuboza 1944 i Moba muri Congo.

    Ntibashizwe, Rudahigwa byaje kurangira bamwivuganye atangira i Burundi mu rugendo rugana i New York gusaba ubwigenge bw'u Rwanda.

    Murumuna we Kigeli Ndahindurwa yigeze kuvuga ati 'Ubwo yari muri Usumbura yahinduriwe umuganga wari usanzwe amuvura, amutera urushinge mbere y'uko agenda. Agisohoka mu biro bya muganga yikubise hasi. Twumvishijwe ko urupfu rwe rwabaye impanuka ariko mukuru wanjye ntiyari arwaye kandi nta n'isuzuma ry'umurambo ryakozwe.'

    Mu byaha ndengakamere bakoreye u Rwanda, amacakubiri aza ku isonga kuko yagejeje kuri Jenoside. Nibo bazanye Ibuku, batangira kuyiha buri wese ufite imyaka 18, kandi bagashyiramo ubwoko bwe. Ibyo gupima amavuru n'ibindi mu kuvangura Abanyarwanda, byari ibyabo.

    Mu 1958, Rudahigwa yasabye Ababiligi ko amoko yavanwa mu ndangamuntu agaragaza ko ateye ikibazo, Ababiligi barabyanga.

    Iyi buku yabaye nka fotokopi y'ibyangombwa byagiye bitangwa na Repubulika ya mbere n'iya kabiri, kugeza mu 1994 ubwo indangamuntu irimo ubwoko yifashishwaga kuri bariyeri n'ahandi hose, mu kurimbura Abatutsi muri Jenoside.

    U Bubiligi bwashyigikiye leta zaranzwe n'ivangura mu Rwanda, buba umubyeyi wa Batisimu wa Parmehutu bigeze mu 1994, busiga Abatutsi mu maboko y'Interahamwe kuko Ingabo zabwo zari mu butumwa bwa Loni mu Rwanda.

    Ibyo byose birangiye, aho kugira ngo bubone ko bwakoze ikosa rikomeye mu mateka, bwahindutse indiri y'Abajenosideri n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi nk'abibumbiye muri Jambo Asbl.

    Umugambi wabwo mubisha ku Rwanda, ubu ugeze ku gusaba Banki y'Isi, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'izindi nzego, guhagarikira inkunga u Rwanda.

    Col Guy Logiest wagize uruhare mu gushyira Parmehutu ku butegetsi no kumenesha Abatutsi mu gihugu

    Kayibanda (iburyo), Habyarimana Juvenal n’umwe mu basirikare b’u Bubiligi

    Mu 1965, Kayibanda ari kumwe n’abanyaburayi mu nama yari yabereye i Kigali

    Kayibanda (uwa kabiri wambaye utwumvisho) yakunze kwifashishwa n’u Bubiligi nyuma yo kumufasha kujya ku butegetsi

    Kayibanda yabaye inshuti y’u Bubiligi mbere y’Ubwigenge na nyuma yabwo, agakora ibiri mu nyungu zabwo

    Umwami Musinga yacunagujwe n’Ababiligi kugeza ubwo bamucaga mu gihugu cye

    Ubutegetsi bwa Rudahigwa bwajujubijwe n’Ababiligi kugeza ubwo yapfaga amarabira

    Ibarura ryo mu 1931 ryakozwe n’Ababiligi ryashingiraga ku miterere y’umuntu n’ingano ye mu kwemeza ubwoko abarizwamo. Ni nabyo byashyirwaga mu Ibuku

    Ibuku yagize uruhare mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda

    Ubwo Abayobozi ba Parmehutu bahirikaga ubwami tariki 28 i Gitarama babifashijwemo n’u Bubiligi

    Tariki 11 Mata 1994, ingabo z’u Bubiligi zasize ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye kuri ETO’O Kicukiro, babasiga mu maboko y’Interahamwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-umwami-baudouin-w-u-bubiligi-asuka-amarira-kubera-ibyifuzo-bye-k-u

  • Obama na Trump Bashyigikiye Abakandida Bahanganye mu Matora ya Mahama y'Urukiko Rukuru rwa Wisconsin #rwanda #RwOT

    Obama na Trump Bashyigikiye Abakandida Bahanganye mu Matora ya Mahama y'Urukiko Rukuru rwa Wisconsin

    Mu gihe amatora y'Urukiko Rukuru rwa Leta ya Wisconsin yegereje, abaperezida babiri ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama na Donald Trump, bashyigikiye abakandida batandukanye, bikaba byaratumye aya matora yitabwaho cyane ku rwego rw'igihugu.

    Ku itariki ya 1 Mata 2025, hazatorwa umucamanza mushya w'Urukiko Rukuru rwa Wisconsin, aho hazasimburwa umucamanza Ann Walsh Bradley ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru. Abakandida bahatanira uyu mwanya ni Susan Crawford, ushyigikiwe n'abademokarate, na Brad Schimel, ushyigikiwe n'abarepubulikani .

    Uburemere bw'Aya Matora
    Uburemere bw'Aya Matora

    Aya matora afatwa nk'ingenzi cyane kuko azagena icyerekezo cy'Urukiko Rukuru rwa Wisconsin ku bibazo bikomeye birimo uburenganzira bwo gukuramo inda, imiterere y'uburenganzira bw'abakozi, n'itegeko rigenga amatora. Ibi byatumye aya matora yitabwaho cyane n'abanyapolitiki n'abaterankunga baturutse hirya no hino mu gihugu .

    Barack Obama

    Barack Obama, wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye abaturage ba Wisconsin gutora Susan Crawford, avuga ko afite ubushobozi bwo kurengera uburenganzira bw'abaturage no gukomeza ubutabera. Ku rundi ruhande, perezida Donald Trump yashyigikiye Brad Schimel, amugira nk'umuntu uzaharanira indangagaciro z'abarepubulikani .

    Aya matora yaciye agahigo ko kuba ariyo ya mbere mu mateka y'igihugu yatwaye amafaranga menshi mu kwiyamamaza, aho hamaze gukoreshwa arenga miliyoni 81 z'amadolari y'Amerika. Elon Musk, umuherwe uzwi cyane, yatanze inkunga ya miliyoni 17.5 z'amadolari binyuze mu matsinda ashyigikiye Brad Schimel. Ibi byerekana uburyo abaterankunga bakomeye binjiye muri aya matora .

    Gutora mbere y'igihe kwazamutseho 48% ugereranyije n'amatora yabaye imyaka ibiri ishize. Ibi byerekana inyota y'abaturage yo kugira uruhare muri aya matora. Abaturage benshi baturuka mu turere twiganjemo abademokarate n'abarepubulikani bitabiriye gutora mbere y'igihe, bigaragaza ko impande zombi zifite inyota yo gutsinda .

    Urukiko Rukuru rwa Wisconsin rufite ubushobozi bwo gufata ibyemezo bikomeye ku bijyanye n'uburenganzira bwo gukuramo inda, imiterere y'uburenganzira bw'abakozi, n'itegeko rigenga amatora. Ibi byemezo bishobora kugira ingaruka ku matora yo hagati y'igihugu ateganyijwe mu 2026 ndetse n'aya perezida yo mu 2028, bityo bikaba byaratumye aya matora yitabwaho cyane n'abanyapolitiki n'abaturage .

    Elon Musk, binyuze muri PAC ye, yatanze amadolari 100 ku baturage ba Wisconsin basinye ku nyandiko yamagana 'abacamanza b'ibikorwa'. Ibi byakozwe mu rwego rwo gushyigikira Brad Schimel no kurwanya abacamanza babangamira gahunda za perezida Trump .

    Urukiko Rukuru rwa Wisconsin rwagize uruhare rukomeye mu gufata ibyemezo bikomeye, harimo no kwanga ibirego bya perezida Trump bijyanye n'amatora . Ibi byemezo byerekana uburyo uru rukiko rufite ingaruka zikomeye ku miyoborere y'igihugu.

    Abaturage ba Wisconsin basabwe kwitabira aya matora kuko azagira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo bwa buri munsi. Abakandida bombi bakomeje kwiyamamaza hirya no hino muri leta, bagaragaza imigabo n'imigambi yabo ku bijyanye n'ubutabera n'uburenganzira bw'abaturage.

    Aya matora y'Urukiko Rukuru rwa Wisconsin ni ingenzi cyane kuko azagena icyerekezo cy'ubutabera muri leta ndetse no ku rwego rw'igihugu. Inkunga zituruka ku baperezida babiri batandukanye, Barack Obama na Donald Trump, zerekana uburyo aya matora yitabwaho cyane. Abaturage basabwe kwitabira aya matora kugira ngo bagire uruhare mu cyerekezo cy'ubutabera bwabo.

    Source : https://kasukumedia.com/obama-na-trump-bashyigikiye-abakandida-bahanganye-mu-matora-ya-mahama-yurukiko-rukuru-rwa-wisconsin/

  • Amavubi agarutse mu nzira zishyira Abanyarwanda muri koma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yanganyije igitego 1-1 na Lesotho mu mukino wa gatandatu wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026. Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Kigali ku wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025.

    Umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Amavubi yatangiye bigaragara ko afite igihunga, atakaza imipira myinshi, ariko Lesotho ntiyabasha kubibyaza umusaruro. Ku munota wa gatanu, u Rwanda rwatangiye kugaragaza ubushake bwo gutera imbere, ariko kubona igitego biragorana. Ku munota wa 10, umukino wahagaritswe gato nyuma y'uko Mutsinzi Ange Jimmy agize imvune, ariko nyuma y'iminota mike agaruka mu kibuga.

    Nubwo Amavubi yakomeje gusatira, ku munota wa 13, Kwizera Jojea yagerageje ishoti rikomeye, ariko umunyezamu wa Lesotho arikuramo. Hakim Sahabo na we yagerageje uburyo bwiza ku munota wa 20, ariko nanone umunyezamu wa Lesotho akuramo umupira. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

    Igice cya kabiri cyatangiye Amavubi akomeje gusatira, aho ku munota wa 57, Kwizera Jojea yatsinze igitego cya mbere cy'u Rwanda ku mupira yari ahawe na Muhire Kevin. Mu minota yakurikiyeho, umutoza w'Amavubi, Adel Amroush, yakoze impinduka azana Samuel Guellete na Rafael York mu kibuga, mu rwego rwo gushimangira umukino w'u Rwanda.

    Nubwo Amavubi yakomeje kugerageza gushimangira intsinzi, ku munota wa 82 Lesotho yaje kwishyura igitego binyuze kuri Fothoane, nyuma y'amakosa ya bakinnyi b'u Rwanda, Niyomugabo Claude na Mugisha Bonheur. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Nyuma y'uyu mukino, u Rwanda rwageze ku manota umunani, rukaba ku mwanya wa kabiri mu itsinda C, inyuma ya Afurika y'Epfo ifite amanota 13. Benin nayo ifite amanota umunani, mu gihe Nigeria ifite amanota arindwi. Lesotho ifite amanota atandatu, naho Zimbabwe ikagira amanota ane. U Rwanda ruracyafite amahirwe yo kubona itike y'Igikombe cy'Isi, ariko rugomba kwitwara neza mu mikino itaha.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-agarutse-mu-nzira-zishyira-abanyarwanda-muri-koma/

  • Yari ahamaze imyaka 4: Umunyamakuru ukundwa n’abatari bake wagoraga mu kiganiro “Sports Bar” kuri B&B Kigali FM, yamaze kwerekeza kuri RBA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa siporo Nsanzimana Samir Sylvestre wari umaze imyaka ine akorera kuri B&B Kigali FM yamaze kwerekeza muri Rwanda Broadcasting Agency aho azajya ayobora ikiganiro Magic Line-up kuri Magic FM.

    Samir yinjiye muri B&B Kigali FM ku itariki ya 1 Ukwakira 2021 ahava ku ya 25 Werurwe 2025 akomereza urugendo rwe rwa gisata cya siporo kuri Rwanda Broadcasting Agency. Muri Magic FM azajya ayobora ikiganiro cya siporo Magic Line-up kizajya kiba kuva saa moya kugeza saa yine z'ijoro aza kuba akorana n'abandi banyamakuru barimo Reagan Rugaju na Lorenzo.

    Mu gihe yasezeraga kuri B&B Kigali FM Samir yashimiye cyane abo bakoranaga by'umwihariko abo bari kumwe mu kiganiro Sports Bar barimo Benjamin Gicumbi Fuadi Uwihanganye Desire na Nasir. Yashimangiye ko imyaka yamaze muri iyo radio yamuhaye ubunararibonye bukomeye kandi ko ashimira abakunzi b'ibiganiro bye bakomeje kumushyigikira mu rugendo rwe rushya muri Rwanda Broadcasting Agency.

    Source : https://yegob.rw/yari-ahamaze-imyaka-4-umunyamakuru-ukundwa-nabatari-bake-wagoraga-mu-kiganiro-sports-bar-kuri-bb-kigali-fm-yamaze-kwerekeza-kuri-rba/

  • Jowy Landa Atangaza Ihohoterwa Yakorewe na producer we muri Studio Akiri Umwangavu ku myaka 18 #rwanda #RwOT

    Jowy Landa Atangaza Ihohoterwa Yakorewe na producer we muri Studio Akiri Umwangavu ku myaka 18

    Jowy Landa yagaragaje ingorane yahuye na zo mu rugendo rwe rwa muzika, aho yatangaje uko umwe mu batunganya umuziki (producer) yamukoreye ku mubiri atabihereye uburenganzira ubwo yari afite imyaka 18.

    Uyu muririmbyi, watangiye umuziki akora cover songs akiri umunyeshuri, yavuze ko yahuye n'umu-producer wamwemereye kumufasha mu muziki ariko nyuma akamukoraho atabishaka.

    Jowy Landa yavuze ko ibi byabaye ubwo yari afite imyaka 18 gusa. Yatangaje ko uwo mu-producer (atarashyize amazina ye ahagaragara) yamwegereye amwizeza kumukorera indirimbo ku buntu, ibintu byamushimishije cyane kuko yabonaga ari amahirwe akomeye.

    Jowy landa

    'Nahuye n'aba-producers benshi, ariko abo nahuye na bo mu ntangiriro y'umwuga wanjye bari barananiye. Nari umwana muto, nta bunararibonye nari mfite, bikambera ikibazo,' Jowy Landa.

    'Hari producer wamvugishije ambwira ko ashaka kumpa indirimbo ku buntu. Narishimye cyane, mpita njya muri studio ye. Nari mfite imyaka 18 gusa, sinari nzi ko hari ibintu biba bihishe inyuma y'ayo masezerano.'

    Jowy Landa yavuze ko ubwo yageraga muri studio, uwo mu-producer yatangiye kumukoraho ku mubiri atabimusabye, ibintu byamubabaje cyane.

    Yahisemo kutavuga izina rye, ariko avuga ko ihohoterwa nk'iri ari imwe mu nzitizi abakobwa benshi bahura na zo iyo batangiye umwuga wa muzika.

    Mu minsi ishize, umuririmbyi Joan Namugerwa uzwi nka Jowy Landa, yagiye agira amagambo atari meza kuri Spice Diana, igihe cyose yabonaga umwanya wo kuvugira imbere y'ibyuma bifata amajwi (cameras).

    Mu kiganiro kimwe, Jowy Landa yanenze uyu muririmbyi wo muri Source Entertainment Management, avuga ko n'ubwo afite ibyo amaze kugeraho mu muziki, adashobora no kuba kimwe cya kane cy'impano ye.

    Jowy Landa yakomeje avuga ko n'ubwo Spice Diana afite indirimbo nyinshi kandi zikunzwe, we amurusha impano ndetse no kuririmba neza.

    Spice Diana

    'Spice Diana aririmba neza, ariko sintekereza ko ari kimwe cya kane cy'impano mfite. Ndumva ndusha ubuhanga bwo kuririmba, ariko na we ni mwiza kandi afite indirimbo nyinshi.'

    Nubwo Jowy Landa amaze igihe gito mu muziki ugereranyije na Spice Diana, yatangaje ko amurusha impano, nubwo yemera ko Spice Diana yateye imbere kandi afite indirimbo zakunzwe cyane.

    Source : https://kasukumedia.com/jowy-landa-atangaza-ihohoterwa-yakorewe-na-producer-we-muri-studio-akiri-umwangavu-ku-myaka-18/