Blog

  • Nyamasheke: Yatawe muri yombi nyuma yo gusambura inzu kubera amakimbirane afitanye n'umugore we – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Gitwe, Akagari ka Gitwe Umurenge wa Karambi ku wa 25 Werurwe 2025.

    Nteziryimana w'imyaka 25 yashakanye byemewe n'amategeko na Tuyizere Fortunée w'imyaka 27. Hari hashize amezi ane bagiranye amakimbirane, umugabo ajya i Kigali na ho umugore asubira iwabo.

    Mu masaha ya mu gitondo cyo ku wa 25 Werurwe 2025 ni bwo abaturanyi babonye uyu mugabo ari gusambura inzu yubakanye n'umugore we.

    Bamubonye amaze gukuraho amabati ayajyanye kuyagurisha mu isantere y'ubucuruzi ya Kamina, umugore we atabizi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karambi, Karemera Innocent, yabwiye IGIHE ko aya makuru akimenyekana, inzego z'ibanze zifatanyije n'iz'umutekano bataye muri yombi uyu mugabo banamenyesha umugore we ikibazo cyabayeho.

    Ati “Ubuyobozi bw'umudugudu n'abaturanyi baduhaye amakuru ko urwo rugo rwari rusanzwe rufitanye amakimbirane ashingiye ku micungire mibi y'umutungo”.

    Muri rusange mu karere ka Nyamasheke, habarurwa ingo 637 zibanye mu makimbirane.

    Icyakora ubushakashatsi bwakozwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB, bugaragaza ko ibibazo bikibangamiye umuryango Nyarwanda birimo amakimbirane yo mu ngo biri kugenda bigabanuka, bitewe ahanini n'ingamba zikomeje gushyirwamo imbaraga mu guharanira kubaka umuryango utekanye.

    Bugaragaza ko amakimbirane yo mu ngo yari ku kigero cya 17% mu 2024, avuye kuri 22%, yariho mu 2023 mu gihe mu mwaka wari wabanje yari kuri 18,6%.

    Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-gusambura-inzu-kubera-amakimbirane

  • Abantu 24 bamaze guhitanwa n'inkogi yibasiye Koreya y'Epfo – #rwanda #RwOT

    Imibare igaragaza ko abandi 26 bakomeretse, 12 barembye, mu gihe abarenga 23.000 bamaze guhunga ingo zabo, n'aho hegitari 17.000 z'amashyamba zimaze gushya.

    Ku wa 21 Werurwe 2025, nibwo inkongi yatangiriye mu Karere ka Sancheong, ikwirakwira mu bindi bice bya Gyeongbuk, Uiseong, Andong, Cheongsong na Yeongyang, kubera umuyaga ukaze ari n'awo ntandaro y'iyo nkongi.

    Iyo nkongi imaze no gusenya urusengero rwa Gounsa rwari rumaze imyaka 1300 ariko ibikoresho bimwe na bimwe bibumbatiye amateka byakuwemo bijyanwa ahandi.

    Minisitiri w'Intebe akaba na Perezida w'Agateganyo wa Koreya y'Epfo, Han Duck-soo,yavuze ko ari yo nkongi ikomeye yangiye byinshi mu mateka y'igihugu.

    Abasirikare 5000 n'abashinzwe kuzimya inkongi boherejwe mu bice byibasiwe ngo batabare ariko umuyaga ukomeje kubangamira imirimo yo kuzimya umuriro nk'uko BBC yabitangaje.

    Koreya y'Epfo imaze kugira inkongi 244 muri uyu mwaka, bikaba bikubye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n'umwaka ushije.

    Abantu 24 ni bo bamaze guhitanwa n’inkongi yibasiye Koreya y’Epfo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-24-bamaze-guhitanwa-n-inkogi-yibasiye-koreya-y-epfo

  • Nyamasheke: Umukecuru wari uvuye gufata amafaranga y'izabukuru yakoze impanuka ahita apfa – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi ku wa 25 Werurwe 2025.

    Nyiragasigwa yavuye iwe mu Mudugudu wa Busasamana, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi, mu masaha ya mu gitondo, ajya kuri SACCO gufata amafaranga y'izabukuru yari yarasabye muri Ejo Heza nk'umuntu urengeje imyaka 55, bayamuha undi arataha.

    Mu nzira ataha yanyuze ku nshuti ye Mukamusengo Evelyne w'imyaka 85, ngo amugezeho iyi nkuru kuko Mukarusengo na we yari yarasabye aya mafaranga ariko we atarayabona.

    Mu rugo kwa Mukamusengo hari icyobo cyahacukuwe gifata amazi ava ku mureko bakayakoresha mu mirimo irandukanye.

    Nyiragasigwa yagezeyo anyura ahari icyo cyobo agwamo abanje umutwe, abari mu gikari ntibamenya ibyabaye bikomereza imirimo, aza kubonwa n'undi mugore wari uhinguye yapfuye.

    Umukozi ushinzwe imari n'ubutegetsi, mu Murenge wa Shangi, Nsanzimana Jean Pierre wasigaye mu nshingano za gitifu, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n'inzego z'umutekano, basanga koko ni byo, Nyiragasigwa yapfuye.

    Ati 'Twihanganishije abaturage tunabasaba kujya bagira amakenga ku kintu cyose bakeka ko gishobora guteza impanuka'.

    Icyobo mukecuru Nyiragasigwa Floride yaguyemo gifite metero 1 na santimetero 50.

    Umukecuru w’imyaka 80 wo mu Karere ka Nyamasheke yaguye mu cyobo gifata amazi arapfa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umukecuru-wari-uvuye-gufata-amafaranga-y-izabukuru-yakoze-impanuka

  • Site zitangirwaho serivisi z'irangamimerere zarenze 3000: Iby'ingenzi mu byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri – #rwanda #RwOT

    Hemejwe ko serivisi z'irangamimerere zegerezwa abaturage ku buryo bazibona ku mavuriro abegereye no mu nzego z'ibanze.

    Inama y'Abaminisitiri yagaragarijwe ko site zo kwiyandikishirizaho zongerwa zavuye kuri 446 zigera ku 3220 harimo utugari, ibitaro na za ambasade z'u Rwanda mu mahanga.

    Itangazo ryanyujijwe kuri X n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe rirakomeza riti 'Guhindura amazina bizajya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kandi byemezwe bitarenze iminsi 30.'

    Inama y'Abaminisitiri yamenyeshejwe ibijyanye na gahunda ikomeje yo guteza imbere inganda, guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu.

    Mu nzego z'ingenzi zizashimangirwa mu guteza imbere inganda harimo urwo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, gutunganya impu, gukora imyenda n'ubwubatsi hagamijwe guteza imbere ibitunganyirizwa mu nganda.

    Harimo kandi kureshya ishoramari ry'abikorera, guhanga imirimo no kongera ibyoherezwa mu mahanga, gushyiraho ikigega cyo gushyigikira urwego rw'abikorera (PSSF) hagamijwe gufasha inganda zitunganya ibicuruzwa n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Inama y'Abaminisitiri kandi yamenyeshejwe ko mu byanya by'inganda bitandukanye biri mu gihugu hazongerwamo ibikorwaremezo by'ingenzi.

    Urwego rw'inganda rukomeje gutezwa imbere. Nk'ubu Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, giherutse gutangaza ko mu 2024, umusaruro mbumbe w'u Rwanda wari miliyari 18,785 Frw uvuye kuri miliyari 16.626 Frw mu 2023, aho urwego rw'inganda rwagize uruhare rwa 21% ku musaruro mbumbe w'igihugu, ruzamukaho 10%.

    Ni mu gihe mu bijyanye na politiki y'igihugu y'isanzure igamije guhanga ibishya mu by'isanzure no kwihutisha iterambere ry'ubukungu bw'igihugu, hashyirwaho ibikorwa remezo bya satelite n'iby'isanzure mu rwego rwo guhindura u Rwanda igicumbi cy'iby'isanzure mu karere.

    Iyi politiki kandi izatezwa imbere hifashishwa ikoranabuhanga mu by'isanzure mu guteza imbere ifatwa ry'ibyemezo rishingiye ku makuru yizewe mu nzego z'iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza.

    Bizakorwa kandi hashimangirwa ubufatanye no guteza imbere ubumenyingiro mu rwego rwo kureshya ishoramari ry'abikorera n'ubumenyi bw'imbere mu Gihugu.

    Ku makuru y'ingenzi mu burezi Inama y'Abaminisitiri yeretswe ko buri mwaka, Minisiteri y'Uburezi isuzuma intambwe imaze guterwa mu burezi hagamijwe kunononsora ibikwiye kwibandwaho no kunoza imyigire n'umusaruro uva mu burezi.

    Mu bizakorwa muri uyu mwaka mu guteza imbere uburezi harimo gukomeza gushora imari mu kubaka amashuri, gukundisha abana ishuri no kongera ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu mashuri.

    Itangazo ry'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe rirakomeza riti 'Mu gihugu hose hakomeje gahunda yo gufasha abarimu kwiyungura ubumenyi mu rurimi rw'lcyongereza, ku buryo abarimu bose bazagera ku rwego mpuzamahanga mu bumenyi bw'ururimi bityo babashe kwigisha uko bikwiye.'

    Mu guteza imbere uburezi kandi muri uyu mwaka hazashyirwaho gahunda yihariye yo kwigisha abanyeshuri bafite imyaka irengeje icyiciro cy'amashuri barimo ndetse n'urubyiruko rwataye ishuri.

    Abo banyeshuri bazahabwa ubumenyi n'ubumenyingiro bw'ibanze mu myuga n'ikoranabuhanga bizabafasha mu kubona imirimo.

    Kuri uyu wa 26 Werurwe 2025 Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ibyemezo bitandukanye

    Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 26 Werurwe 2025 yitabiriwe n’abaminisitiri batandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/site-zitangirwaho-serivisi-z-irangamimerere-zarenze-3000-iby-ingenzi-mu

  • Ibiro bya Perezida byemeje ko nta makuru y'ibanga yigeze atangwa kuri Signal — Abademokarate bavuga ko bitagomba kwizerwa. #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Perezida byemeje ko nta makuru y'ibanga yigeze atangwa kuri Signal. Abademokarate bavuga ko bitagomba kwizerwa.

    Ubuyobozi bwa Trump bwahuye n'imbogamizi ku wa Gatatu mu kugerageza guhosha ingaruka zaturutse ku kumenyekana ko abayobozi bakuru b'umutekano w'igihugu baganiriye kuri gahunda z'ibitero bikomeye kuri Signal, ndetse hakabaho kwibeshya bakongeramo umunyamakuru muri iyo nyandiko y'ubutumwa.

    Ibiro bya Perezida byatangaje ko amakuru yagejejwe kuri Jeffrey Goldberg, umwanditsi mukuru wa The Atlantic, binyuze kuri Signal, atari ay'ibanga, icyemezo Abademokarate bemeza ko kidashobora kwizerwa bitewe n'uko ayo makuru yavugaga kuri gahunda y'igitero kuri ba Houthi bo muri Yemen.

    Icyemezo cyo kumenya niba ayo makuru ari ay'ibanga cyangwa atariyo kiri mu maboko ya Minisitiri w'Ingabo, Pete Hegseth, wari wahaye urutonde rw'intwaro n'igihe nyacyo cy'igitero. Yanditse ati: 'Aha ni ho amabombe ya mbere azagwa nta kabuza.' Guhera mu Ugushyingo 2023, aba Houthi bagiye batera inkunga mu byambu by'ingenzi by'inyanja itukura mu gihe intambara ya Israel na Hamas yari irimbanyije.

    Senateri Mark Warner, umudemokarate ukuriye Komisiyo y'Umutekano w'Igihugu muri Sena

    Senateri Mark Warner, umudemokarate ukuriye Komisiyo y'Umutekano w'Igihugu muri Sena, yavuze ko ibyo ubutegetsi bwa Trump buvuga byasobanuza n'ijambo rimwe gusa: 'Ubusa.'

    Yagize ati: 'Iyo uvuga igihe, ahantu, ubwoko bw'intwaro zakoreshejwe, mwibwira ko Abanyamerika ari abapfu?' Warner yabivuze mu kiganiro n'abanyamakuru.

    Nta bimenyetso bigaragaza ko iki kibazo kizagabanuka mu gihe cya vuba kuri Perezida Donald Trump, uvuga ko yizeye ikipe ye y'umutekano w'igihugu ndetse akaba yaribasiye uwo munyamakuru avuga ko adakwiriye kwizerwa. Icyakora, Trump yagaragaje ko yifuza ko ibikorwa nk'ibi byaganirwaho mu buryo bwizewe kandi ahantu hizewe, nubwo bitaramenyekana niba hari impinduka zizashyirwa mu bikorwa.

    Senateri Roger Wicker, umurepubulikani uyobora Komisiyo ya Sena y'Ingabo

    Senateri Roger Wicker, umurepubulikani uyobora Komisiyo ya Sena y'Ingabo, yavuze ko we na Senateri Jack Reed, umudemokarate ukuriye iyo komisiyo, bazandikira ubutegetsi bwa Trump basaba iperereza ryihuse ry'umugenzuzi mukuru ku ikoreshwa rya Signal. Banahamagarira ko haba ibiganiro by'ibanga hamwe n'umuyobozi ukuru w'ubutegetsi 'ufite amakuru y'ukuri kandi ushobora kuvugira ubutegetsi.'

    Wicker yagize ati: 'Amakuru yatangajwe aherutse mbona afite uburemere buhanitse ku buryo, hashingiwe ku byo nzi, nari kuyaha icyiciro cy'ibanga.'

    Ariko abategetsi bo mu Biro bya Perezida bakomeje guhamya ko nta makuru y'ibanga yigeze aganirwaho hagati ya tariki ya 13 na 15 Werurwe kuri Signal, ndetse bagakomeza kugaya cyane Goldberg. Ikinyamakuru The Atlantic ku wa Gatatu cyasohoye imyandikire yose y'ibiganiro byabaye.

    Hegseth, umujyanama mu by'umutekano w'igihugu Mike Waltz n'abandi bayobozi ku wa Gatatu bavuze ko nta 'migambi y'ibitero' yigeze itangwa kuri Signal, ibyo abahoze ari abayobozi ba Amerika n'abakiyobora bise 'amagambo y'ubwiru.'

    Amagambo nka 'migambi y'ibitero' asobanura amadosiye akubiyemo gahunda z'ibanga zikunze kuba zibarirwa mu mpapuro nyinshi, zitegurwa mu gihe hitegurwa intambara ikomeye, nko kurengera Taiwan mu gihe cy'ihungabana rikomeye.

    Ariko amakuru yatanzwe na Hegseth — arimo ibikoresho bizakoreshwa, ahantu bizakoreshwa, n'icyo bigamije — bishobora kuba byari bishingiye ku makuru y'ibanga. Hegseth yanditse kuri X ati: 'Nta mazina. Nta hantu. Nta ngabo. Nta nzira. Nta masoko y'amakuru. Nta buryo bwakoreshwejwe. Nta makuru y'ibanga.' Ariko ntiyigeze asubiza ku kibazo cy'Abademokarate ku bijyanye n'igihe n'ubwoko bw'intwaro byagarutsweho.

    Mike Waltz, wemeye ko ari we wakoze itsinda rya Signal

    Waltz, wemeye ko ari we wakoze itsinda rya Signal kandi akavuga ko abyishyiriraho, yashimangiye ibyo Hegseth yavuze.

    Ati: 'Nta hantu. Nta masoko n'uburyo. NTA MIGAMBI Y'INTAMBARA.' Yongeyeho ko abashuti b'amahanga bari bamaze kuburirwa ko ibitero biri hafi.

    Abademokarate bamwe bari mu Nama y'Umutekano w'Igihugu muri Kongere ku wa Gatatu basabye ko Hegseth yegura.

    Umuyobozi w'Ibiro by'Ubutasi, Tulsi Gabbard

    Umuyobozi w'Ibiro by'Ubutasi, Tulsi Gabbard, yavuze ko icyemezo cyo kumenya niba amakuru yagarutsweho kuri Signal ari ay'ibanga kireba Hegseth.

    Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio yemeje ko kuba umunyamakuru yari mu itsinda rya Signal ry'abayobozi bakuru ba Trump ari 'ikosa rikomeye,' ariko avuga ko yizejwe ko amakuru yatanzwe atigeze abangamira ibikorwa cyangwa ubuzima bw'abasirikare.

    Karoline Leavitt, umuvugizi w'Ibiro bya Perezida, yavuze ko ibiganiro byabaye kuri Signal byari ibiganiro bya politiki, nubwo byari bikomeye.

    Iyi nkuru igaragaza imbogamizi ubutegetsi bwa Trump buhura na zo ku bijyanye n'umutekano n'ikoreshwa ry'ubutumwa mu buryo butizewe.

    Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio

    Source : https://kasukumedia.com/ibiro-bya-perezida-byemeje-ko-nta-makuru-yibanga-yigeze-atangwa-kuri-signal-abademokarate-bavuga-ko-bitagomba-kwizerwa/

  • U Rwanda rugiye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga… – #rwanda #RwOT

    U Rwanda binyunze mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi-RICA hategurwa ibikorwa bitandukanye mu kwizihiza uwo munsi mpuzamahanga bigendeye ku nsanganyamatsiko y'uwo munsi. 

    Uyu mwaka, umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera umuguzi, uzizihizwa ku wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti 'Uruhare rw'abaguzi mu kubungabunga ibidukikije'.

    Iyi nsanganyamatsiko ijyanye n'icyerekezo cy'igihugu muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu iri mbere/NST2 ndetse n'icyerecyezo cya 2050, kigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage no kubahiriza ubuziranenge bw'ibidukikije.

    Mu rwego rwo kwitegura uwo munsi, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), ku bufatanye na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM), Ministeri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), Minisiteri y'Ibidukikije (MoE), Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibidukikije (REMA), Ishyirahamwe ry'Ibigo ry'Imali iciriritse mu Rwanda (AMIR), Umuryango uharanira uburenganzira bw'Umuguzi mu Rwanda (ADECOR), Save Environment Initiative, We Do Green, na Rwanda Climate Change Development Network ( RCCD) bateguye kandi bashyira mubikorwa ibikorwa by'ubukangurambaga muri uku kwezi kwahariwe uburenganzira bw'umuguzi mu gihugu.

    Mu gihe isi yose yizihiza uyu munsi ku itariki ya 15 Werurwe, u Rwanda rwemeje ko uku kwezi kose kwa Werurwe 2025 ari Ukwezi kwahariwe uburenganzira bw'Umuguzi aho ibikorwa bitandukanye biri gukorwa mu rwego rwo gukangurira abaguzi uburenganzira bwabo ndetse n'uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije.

    Ibi bijyanye n'icyerekezo u Rwanda rwihaye muri Vision 2050, gahunda ya Guverinoma y'igihe kirekire y'iterambere ry'u Rwanda, igamije kuzamura ubukungu ariko hanitawe ku kurengera ibidukikije.

    Mu gihe insanganyamatsiko y'Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Uburenganzira bw'Umuguzi ishingiye ku gukangurira abaguzi kurengera ibidukikije birinda gukoresha ibikoresho byangiza ibidukikije (urugero: palasitike, amasashi, ndetse n'ibindi bikoresho cyangwa imyanda bitabora, ndetse n'ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge nk'imiti ikoreshwa mu buhinzi kuko yangiza ubutaka).

    U Rwanda rugamije gushishikariza abaguzi, abacuruzi, ibigo by'ubucuruzi, n'abafata ibyemezo gukomeza kugira uruhare mu kwimakaza uburyo bwo kugura no gukoresha ibikoresho bitangiza ibidukije kandi biramba.

    Mu gukomeza guteza imbere uburyo bw'imibereho irambye, u Rwanda rushyigikiye ibikorwa by'iterambere ry'imari ibungabunga ibidukikije (Green finance), ubuhinzi burengera ibidukikije (eco-friendly agriculture), ndetse n'amategeko nka politiki yo guca palasitike ikoreshwa inshuro imwe, byose bigamije gushishikariza abaguzi n'abacuruzi kugira uruhare mu kurengera ibidukikije.


    Ibikorwa biri gukorwa muri uku kwezi kwahariwe uburenganzira bw'umuguzi

    Mu rwego rwo gushishikariza abaguzi kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, muri uku kwezi hari gukorwa ibikorwa birimo: 

    • Gukangurira abaguzi kugabanya ikoreshwa rya palasitike, ndetse n'ibikoresho byangiza ikirere, guhitamo ibikoresho bikoresha ingufu nke, gushyigikira ubucuruzi kurengera ibidukikije, no gusobanura amategeko arengera ibidukikije.

    • Gukangurira ibigo by'ubucuruzi kwinjiza muri gahunda zabyo ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije.

    • Gukora ubukangurambaga mu itangazamakuru no mu baturage, gutanga imfashanyigisho zifashishwa mu gukwirakwiza ubutumwa.

    • Gukora ibiganiro mu baturage hagamijwe kwigisha ku burenganzira bw'umuguzi no kurengera ibidukikije.   

    • Gutegura irushanwa rya gatanu ry'inyandiko z'abanyeshuri (Student Essay Contest) rigamije gukomeza kuzamura ubumenyi mu banyeshuli kubijyanye n'uburenganzira bw'umuguzi.


    Uruhare rw'abafatanyabikorwa mu kwezi kwahariwe uburenganzira bw'umuguzi:

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ihuriro ry'Ibigo by'Imari Iciritse mu Rwanda (AMIR), Kwikiriza Jackson yavuze ko ubukangurambaga bw'uyu mwaka bwibanze ku burenganzira bw'abaguzi mu bijyanye n'imari, by'umwihariko mu buryo bwo kubona serivisi z'imari zitabangamira ibidukikije. 

    Yagize ati 'Binyuze mu mushinga wa SERVE uterwa inkunga na MasterCard Foundation ugamije guhanga imirimo mu rubyiruko ruri mu bikorwa by'uruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi bw'urusenda, inyanya, imiteja n'ubworozi bw'inkoko. Twafatanyije n'ibigo by'imari iciritse mu gukangurira abahinzi, aborozi n'abandi baturage ku burenganzira bwabo mu bijyanye na serivisi n'Imari, tunabashishikariza kumenya uko ubuhinzi n'ubworozi bujyana no kurengera ibidukikije.'

    Uwamariya Claudine muri RICA, yagaragaje ko uburenganzira bw'umuguzi bushingiye ku Itegeko ryo mu 2012 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi.

    Yavuze ko uburenganzira bw'umuguzi burimo kubona amakuru yuzuye ku bicuruzwa, guhabwa ibicuruzwa byujuje ubuziranenge, guhabwa ibiro byuzuye kubicuruzwa aguze, kumenya ibiciro kuri buri gicuruzwa agiye kugura, guhabwa inyemezabuguzi, no guhabwa serivisi inoze.

    Yagize ati 'Kurengera uburenganzira bw'umuguzi ntibigirira inyungu gusa abaguzi, ahubwo binagira uruhare mu iterambere rirambye binyuze mu kwimakaza ubucuruzi butabogamye, kugabanya ingaruka mbi ku bidukikije no guteza imbere ubukungu bw'igihe kirekire nkuko biteganywa muri gahunda ya guverinoma y'imyaka itanu iri imbere/NST2 ndetse n'icyerekezo cyirekire 2050.'

    Uwamariya yavuze ko mu kwezi kwahariwe umuguzi, abacuruzi bakangurirwa inshingano zabo zo gukora ubucuruzi bwubahirije amategeko bubahiriza uburenganzira bw'umuguzi, ndetse birinda gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kuko harimo ibyangiza ibidukikije birimo nko gucuruza amasashe atemewe. Abaguzi bazasobanurirwa uburenganzira bwabo ndetse bakangurirwe kwirinda kugura ibicuruzwa byangiza ibidukikije ndetse n'ibikoresho bapfunyikamo (Packing materials).

    Yasoje agira ati 'Abaguzi bafite uruhare runini mu kurengera ibidukikije ari nayo mpamvu muri ubu bukangurambaga abaguzi bazakangurirwa uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango ADECOR, Damien Ndizeye yavuze ko u Rwanda rushyira imbere ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaguzi, ibigo by'ubucuruzi n'abafata ibyemezo uburyo bwo kugira imyitwarire iboneye irengera ibidukikije,

    Yagize ati 'Ubusanzwe abantu batekereza ko kurengera ibidukikije ari inshingano za Leta n'inganda, nyamara buri muntu afite uruhare mu kugera kuri iyo ntego. Ubutumwa bw'uku kwezi buratwibutsa ko buri cyemezo dufata, n'iyo cyaba gito, gishobora kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ku nyungu z'abazadukomokaho.'


    Ubufatanye mu gushyira mu bikorwa ukwezi kwahariwe umugizi

    Ibyo byose bizagerwaho binyuze mu bufatanye bw'inzego zitandukanye zirimo: Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM), Ministeri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), Minisiteri y'Ibidukikije (MoE), Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibidukikije, Ishyirahamwe ry'Ibigo ry'Imali iciriritse mu Rwanda (AMIR), Umuryango uharanira uburenganzira bw'Umuguzi mu Rwanda (ADECOR), Save Environment Initiative, We Do Green, na Rwanda Climate Change Development Network ( RCCD).  

    Uku kwezi kw'Uburenganzira bw'Umuguzi kwitezweho guha abantu ubumenyi n'ibikoresho byabafasha gufata ibyemezo biboneye, bikajyana n'icyerekezo cy'igihugu cyo kugera ku iterambere rirambye rishingiye ku kurengera ibidukikije.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari imiryango Nyarwanda ibiri iharanira uburenganzira bw'abaguzi, irimo Rwanda Consumer's Protection Organization (ADECOR) yatangiye mu 2018 na Africa Centre for Competition, Consumer Protection and Intellectual Property Policy (ACCIP Rwanda), ikigo cyibanda ku bushakashatsi ku burenganzira bw'abaguzi, ihiganwa mu bucuruzi ndetse n'umutungo bwite mu by'ubwenge cyatangiye mu 2019.

    Umuguzi afite uburenganzira bukurikira:

    Guhabwa amakuru yuzuye kugicuruzwa cg serivise;

    Guhabwa igicuruzwa cyujuje ubuziranenge (urugero: kuba igicuruzwa

    kitararangije igihe, Kuba igicuruzwa kitarangiritse, n'ibindi);

    Kumuha ibicuruzwa byujuje ibipimo (ibiro bihwanye nibyo yaguze);

    Kugenzura Imitere n'imikorere y'icyo ashaka kugura;

    Kumutega amatwi;

    Kumwereka ibiciro kuri buri gicuruzwa akeneye;

    Guhabwa inyemezabuguzi;

    Kwakirwa neza;

    Umucuruzi afite inshingano zikurikira:

    Kumanika Ibiciro by'ibicuruzwa n'ibya serivise aho bigaragarira Abaguzi bose;

    Gucuruza ibyujuje ibipimo;

    Gucuruza ibyujuje ubuziranenge;

    Guha Umuguzi amakuru y'ukuri akeneye ku gicuruzwa ndetse na Serivise;

    Kwita ku isuku y'ibicuruzwa n'iyaho ukorera;

    Gutanga inyemezabwishyu yuzuye;

    Uhereye ibumoso: Visi Meya Ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyabihu, Bwana Simpenzwe Pascal; Hakizimana Java wari uhagarariye Umuryango uharanira uburenganzira bw'Umuguzi mu Rwanda (ADECOR), Philipe Murangira, Umukozi ushinzwe ibijyanye no gucunga amahiganwa ku isoko muri RICA, Habyarimana wo mu Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibidukikije, Ishyirahamwe ry'Ibigo ry'Imali iciriritse mu Rwanda (AMIR), ndetse na Emmanuel Nsengiyumva, Umukozi Ushinzwe Iterambere ry'umurimo mu Karere ka Nyabihu
    U Rwanda ruzifatanya n'Isi yose muri rusange mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurengera uburenganzira bw'umuguzi
     

    Uyu mwaka, umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera umuguzi, uzizihizwa ku wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti 'Uruhare rw'abaguzi mu kubungabunga ibidukikije'

    Mu rwego rwo gushishikariza abaguzi kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, muri uku kwezi hari gukorwa ibikorwa binyuranye
    Ubukangurambaga bw'uyu mwaka bwibanze ku burenganzira bw'abaguzi mu bijyanye n'imari, by'umwihariko mu buryo bwo kubona serivisi z'imari zitabangamira ibidukikije 

    Uburenganzira bw'umuguzi bushingiye ku Itegeko ryo mu 2012 rigenga ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera Umuguzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153937/u-rwanda-rugiye-kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-wahariwe-uburenganzira-bwabaguzi-153937.html

  • Sandra Amahirwe wo mu Inganzo Ngari yashinze… – #rwanda #RwOT

    “Protocol” ni uburyo cyangwa sisiteme y’amahame asobanutse agenga imyitwarire, imikoranire n’imyiteguro mu gihe cy’ibikorwa bitandukanye yaba inama, ubukwe, amateraniro, igitaramo n’ibindi. Ni mu rwego rwo gukurikirana neza gahunda y’ibikorwa no kubaha/kwakira neza abanyacyubahiro, abakuru cyangwa abashyitsi mu buryo bwihariye.

    Buri muntu wese utegura igikorwa runaka, akenera itsinda rikora Protocol mu buryo bw’umwuga mu kwirinda akajagari. Protocol nziza igira uruhare runini mu migendekere myiza y’ibikorwa n’ibirori bitandukanye, akaba ari yo mpamvu abategura ibitaramo, inama n’ubukwe, bashishoza cyane mu guhitamo abanyamwuga mu kwakira neza abantu (Protocol).

    Ntuvunike ushakisha abagufasha muri Protocol mu bikorwa uri gutegura kuko nkuzaniye amakuru utigeze wumvisha amatwi yawe y’abanyamwuga byahamye bazatuma ibirori byawe byirahirwa na buri wese. Uti ‘abo ni ni bande’?. Ni “Ihirwe Services & Protocol”, kompanyi nshya mu bya Protocol yiyemeje kuvugutira umuti ibibazo byose biri mu buryo abantu bakırwa.

    Ubudasa bwa Ihirwe Services & Protocol buruzuzanya n’ibyagarutsweho n’inzobere mpuzamahanga mu kwakira abantu, Diane Brown, wagiriye abantu inama ikomeye akabasaba guha agaciro cyane ibijyanye na Protocol. Nk’uko tubicyesha FIU College of Arts, Science and Education, yaragize ati: “Ntugashyireho gusa icyumba, shyiraho uburambe”.

    Diane Brown yumvikanishije ko Protocol nziza atari umuhango wo gushyiraho ahantu runaka hari bukoranire abantu, ahubwo ubunyamwuga n’uburambe ni ingenzi mu kwakira neza abantu ibizwi nka Protocol. Hakenewe serivisi nziza mu kwakira abantu no kubakirana ubwuzu n’akanyamuneza nk’uko biri gukorwa na Ihirwe Services & Protocol iri kwirahirwa na benshi.

    Nubwo mu Rwanda hari kompanyi nyinshi zikora ibijyanye na Protocol, hari impamvu nyinshi zo gukorana na Ihirwe Servies & Protocol yashinzwe na Sandra Amahirwe usobanukiwe neza ibijyanye no kwakira abantu dore ko amaze imyaka myinshi abyina mu Inganzo Ngari imaze kogoga amahanga bayaratira u Rwanda. Aho hose yaharahuye ubumenyi n’ubunararibonye muri Protocol.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Sandra Amahirwe yavuze ko umwihariko wa Ihirwe Services & Protocol ari ugutanga serivisi nziza “zihumura”, gutanga akazi ku rubyiruko ruzakorana n’iyi kompanyi. Yavuze ko yayishinze mu ntangiriro za 2025 nyuma yo “kubona ibirori byinshi tubyinamo bikeneye Protocol kandi mu buryo bunoze”.

    Uyu mukobwa usanzwe ari umushabitsi mu mwuga w’ubudozi, akaba afatwa nk’ishyiga ry’inyuma mu Inganzo Ngari, yakomoje ku mvugo ivuga ko “akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze”, yitsa ku bijyanye na Protocol yarahuye mu Buhinde akubutsemo mu mezi macye ashize.

    Umuyobozi Mukuru wa Ihirwe Services & Protocol, Sandra Amahirwe

    CEO wa Ihirwe Services & Protocol, Amahirwe Sandra yavuze ko yasanze u Buhinde burusha u Rwanda “kwishimira abantu babagana – bagira ubwuzu cyane, kandi bakora ibishoboka ngo bakubonere ibyo wifuza vuba bishoboka”. Ati “Ntabwo wagenda batakubajije ikitagenze neza ngo bagikosore (bakunda feed-back), bakorera ku gihe”.

    Icyakora n’ubwo bimeze gutyo hari ibyo yasanze barushwa n’u Rwanda. Ati “Ariko tubarusha isuku”. Ibyo yarahuye mu Buhinde, yiyemeje kubyinjiza mu Rwanda abinyujije muri kompanyi ye Ihirwe Services & Protocol, ubu bakaba bari kwakirana ubwuzu ababagana, kandi bakishimira kubwirwa ibitagenze neza kugira ngo bikosorwe.

    Niba ufite inama, ubukwe, igitaramo n’ibindi birori binyuranye, ntuhangayike wibaza uburyo bizakorwamo ngo bigende neza utaba iciro ry’imigani, gana Ihirwe Services & Protocol, abanyamwuga bizewe mu bijyanye na Protocol. Bandikire kuri Instagram: @ihirwe_service_protocol cyangwa ubahamagare kuri telefone ariyo: +250787611095.

    Sandra (ibumoso) hamwe na mugenzi we bakorana muri Ihirwe Services & Protocol

    Ihirwe Services & Protocol yahize kwakira abantu neza byo ku rwego rwo hejuru

    Ubunyamwuga n’uburambe ni byo Ihirwe Services & Protocol yubakiyeho

    Sandra avuga ko urubyiruko rwinshi ruzabona akazi muri kompanyi ye ya Protocol

    Ihirwe Services & Protocol ibarizwamo abakobwa b’uburanga n’abasore b’ubukaka

    Sandra Amahirwe yamamaye mu Itorero Inganzo Ngari rimaze kubaka ibigwi mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153933/sandra-amahirwe-wo-mu-inganzo-ngari-yashinze-kompanyi-yakira-abantu-yise-ihirwe-services-p-153933.html

  • RSB mu rugamba rwo kurwanya iminzani iteza ib… – #rwanda #RwOT

    Ibi ni byo byagarutsweho mu bugenzuzi bwakozwe na RSB mu Karere ka Karongi kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, aho basuye sitasiyo icuruza lisansi na gaze, bareba niba iminzani ikoreshwa yubahiriza ibipimo byemewe.  

    Kabalisa Placide, umukozi mu ishami rishinzwe ingero n'ibipimo muri RSB, yasobanuye ko mu bugenzuzi bakora, bareba niba iminzani ikoreshwa mu bucuruzi bunyuranye ikora neza kandi yujuje ubuziranenge. Iyo basanze umunzani ufite ibipimo nyabyo, bawushyiraho ikirango cya RSB kibyemeza, bityo bigaha icyizere abaguzi ko ibyo baguze byuzuye.  

    Yagize ati: 'Tubagenzura mu kwezi kwa Mutarama tukongera mu kwa Nyakanga, ni ukuvuga nyuma y'amezi atandatu. Iyo umuntu acuruje atagira kiriya kirango, ahanishwa amande ari hagati ya 500,000 Frw na 2,000,000 Frw nk’uko amategeko abiteganya.'

    Murinzi Céléstin, uyobora sitasiyo ya Kobil i Karongi, yavuze ko kugira ngo abakiriya babeho batekanye, bereka buri mukiriya ko bafite icyemezo cya RSB, ndetse bakabanza gupima gaze cyangwa lisansi mbere yo kuyigurisha.

     Ati: 'Ntabwo bikunze kubaho ko abakiriya banenga gaze yacu, kuko mbere yo kuyibaha turayipima tukabereka ibiro nyabyo.'

    Irizerwa Emmanueline, Umuyobozi mu Ishami Rishinzwe Ibipimo n'Ingero muri RSB, yasobanuye ko kudakurikiza ibipimo byemewe bishobora guteza ibibazo bikomeye, harimo no guturika kw'amacupa ya gaze kubera uburemere burenze ubwo icupa ryemerewe gupakira.  

    Ati: 'Tuba tugira ngo niba usabye ibilo 15 uhabwe ibilo 15, niba usabye ibilo 20 uhabwe ibilo 20. Kubera ko Gaz ari ikintu gikoreshwa cyane mu ngo z’Abanyarwanda, tubikora kugira ngo dufashe muri ubwo bucuruzi.'

    Muri gahunda yo gukumira ayo makosa, RSB isaba abaguzi gusuzuma neza ko Gaz baguze yujuje ibiro basabye, bakareba niba umunzani ukoreshwa ufite ikirango cya RSB.

    Irizerwa yongeyeho ati: 'Iyo umuturage abonye ibiro bidahuye n'ibyo yishyuye, yemerewe kwanga iyo Gaz no kubimenyesha RSB.'

    Murinzi Céléstin yavuze ko mbere yo kugura Gaz, abaguzi bashishikarizwa kuyipimisha kugira ngo hatabaho impaka nyuma. Ati: 'Uje gutwara Gaz turayimupimira. N'iyo atabisabye natwe ubwacu turabikora, kugira ngo adashidikanya ku byo aguze.'

    RSB isaba abacuruzi gukoresha iminzani yujuje ubuziranenge

    Kabalisa Placide yavuze ko umucuruzi wese ucuruza Gaz agomba kugira umunzani wagenzuwe na RSB, kandi ukagira ikirango cy'ubuziranenge. Iyo umuguzi asanze Gaz ye itujuje ibipimo byanditseho, yemerewe kwanga kuyitwara no kubimenyesha RSB.  

    Ni mu gihe Abaturarwanda bose basabwa kwita ku bipimo n’ingero mu bikorwa byabo bya buri munsi, byaba iby’ubucuruzi, inganda, ubuhinzi, ubworozi n’ibindi, bazirikana kureba niba ibipimo byuzuye mu rwego rwo kurema icyizere mu baguzi.

    Abaguzi bashobora gutanga ibitekerezo cyangwa ibirego ku bucuruzi budakurikiza ibipimo byemewe binyuze ku murongo utishyurwa wa RSB wa 3250 cyangwa ku mbuga nkoranyambaga zemewe z'iki kigo.  

    RSB yibutsa ko ikirango cyayo ku munzani kimara umwaka umwe, bityo abacuruzi bagomba kugenzurirwa buri mwaka kugira ngo bakomeze gutanga serivisi zizewe kandi zifitiwe icyizere.  

    Iki gikorwa cy’ubukangurambaga gikomereje mu turere dutandukanye, aho RSB izakomeza gusura sitasiyo, ingand n'amasoko kugira ngo abaguzi bahabwe ibicuruzwa bifite ubuziranenge, birinde igihombo, ndetse hirindwe n’ibindi bibazo byose byaterwa n’ubucuruzi butanyuze mu mucyo.

    RSB iri mu bukangurambaga bwo kurwanya iminzani idakora neza kuko iteza igihombo gikomeye umuguzi n’umucuruzi

    Kabalisa Placide ukorera RSB, yatangaje ko buri mwaka hagenzurwa iminzani hagamijwe kureba niba igikora neza kandi yujuje ubuziranenge

    Umuyobozi mu ishami rishinzwe ibipimo n’ingero muri RSB, Irizerwa Emmanueline yavuze ko kudakurikiza ibipimo byemewe mu bucuruzi bishobora guteza ibindi bibazo bikomeye 

    Amategeko avuga ko umucuruzi ufashwe akoresha umunzani utagira ikirango cya RSB ahanishwa amande ari hagati y’ibihumbi 500Frw na miliyoni 2Frw

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153940/rsb-mu-rugamba-rwo-kurwanya-iminzani-iteza-ibihombo-abacuruzi-nabaguzi-amafoto-153940.html

  • Igikomere cy'Urukundo: Inkuru Ibabaza Umutima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru yacu twahisemo ko itangirira mu mujyi wa Kigali aho Diane na Kevin bahuriye bwabere. Diane yari umukobwa w'umunyabwenge kandi wiyubaha, naho Kevin yari umuhungu w'umugwaneza kandi utuje. Bashimishijwe n'ibiganiro byabo bagiranye bwa mbere bahura , bityo batangira kugirana umubano wihariye. Uko iminsi yagendaga ishira, urukundo rwabo rwagiye rukura, bamarana umwanya munini basangira ibyishimo n'ibitekerezo byabo by'ahazaza.

    Ariko umunsi umwe, ibintu byaje guhinduka. Diane yagiye kwa muganga kuko yari yibasiwe n'indwara yari itarasobanuka neza. Nyuma y'ibizamini byinshi, abaganga basanze Diane afite kanseri ifite ikigero gihanitse. Iyo nkuru mibi yakubise Kevin nk'inkuba, ariko yahisemo kumuba hafi, amuha inkunga mu bihe by'ububabare no kwivuriza.

    Iminsi yakomeje kugenda, Diane agenda arushaho kumererwa nabi. N'ubwo Kevin yari afite umubabaro w'uburwayi bwa Diane, yageragezaga kumutetesha no kumushimisha uko ashoboye kose. Buri gitondo, yazanaga indabo nshya mu cyumba cya Diane, amwibutsa urukundo rwabo rw'agatangaza. N'ubwo umubiri wa Diane warushagaho kunanirwa, umutima we wakomeje gususuruka kubera urukundo rwa Kevin.

    Mu ijoro rimwe ryo muri Mutarama, Diane yahamagaye Kevin hafi ye. N'ijwi ricika, yamubwiye ati, 'Kevin, ndagushimira urukundo rwose wangaragarije. N'ubwo ntacyo mfite cyo kuguha uretse urukundo rwange, ndashaka ko umenya ko nzahora nkuri hafi mu mutima.'

    Ayo magambo yanyuze Kevin umutima, ariko ntiyabuza amarira kumurenga. Igihe cyari kigeze cyo kurekura uwo yakundaga. Nyuma y'iminsi mike, Diane yitabye Imana, asiga Kevin mu gahinda kenshi. Kevin ntiyigeze abasha kwibagirwa Diane. Yagumye gusura aho bashyinguye Diane, akahajyans indabo buri gihe, agahamya ko urukundo rwabo rutazigera rupfa.

    Urukundo rwa Diane na Kevin rwagaragaje ko n'ubwo ibihe bibi bishobora kuza, urukundo nyakuri ruracyabaho, rukanasigira urwibutso rudasaza abakundanyeho.

    Icyitonderwa : Iyi ni inkuru mpimbano

    Source : https://yegob.rw/igikomere-cyurukundo-inkuru-ibabaza-umutima/

  • Rutahizamu wa Nigeria arimo kwishyuza icyacumi nyuma yuko ikweto ze umukinnyi w'u Rwanda azegukanye  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Victor Boniface ukinira Bayer Leverkusen na Nigeria yatanze inkweto ku mwana wari witabiriye umukino wahuje Nigeria n'u Rwanda mu Ugushyingo 2024. Uwo mwana nyuma yaje kuzigurisha umukinnyi w'u Rwanda, Tuyisenge Arsène.

    Uwo mukino wari uwo gushaka itike ya CAN 2025 warangiye u Rwanda rutsinze Nigeria ibitego 2-1. Mu Cyumweru gishize, umwana wagabiwe inkweto yavuze ko yazigurishije kugira ngo abone amafaranga yo kugura ibikoresho by'ishuri. Tuyisenge Arsène waguze izo nkweto yamuhaye amadolari 100$, ayo mafaranga ayifashisha kugura imyenda, igare n'igikapu.

    Ikinyamakuru IGIHE cyaganiriye n'abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, batubwira ko hari abakinnyi batatu baguriye inkweto muri Nigeria uwo munsi. Babiri baziguze mu iduka risanzwe, mu gihe Tuyisenge Arsène ari we waguze izo Boniface yari yahaye wa mwana.

    Nyuma yo kumenya ko inkweto ze zagurishijwe, Victor Boniface yaciye ku mbuga nkoranyambaga atebya, asaba ko bamushakira uwo mwana akamuha icya cumi ku mafaranga yabonye. Iki cyifuzo cyatumye benshi bakomeza kuganira kuri iyi nkuru ku mbuga nkoranyambaga.

    Nigeria irakina na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri mu mukino wo kwishyura wo mu itsinda C mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi. Naho Amavubi y'u Rwanda na yo araza guhura na Lesotho kuri Stade Amahoro, aho Abanyarwanda benshi biteze ko babona intsinzi.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wa-nigeria-arimo-kwishyuza-icyacumi-nyuma-yuko-ikweto-ze-umukinnyi-wu-rwanda-azegukanye/