Blog

  • Inyungu ya BPR Bank Rwanda Plc yageze kuri miliyari 29,7 Frw – #rwanda #RwOT

    Mbere yo kwishyura umusoro, iyi banki yungutse 43,1 Frw mu 2024, izamuka ryatewe n'ibikorwa by'iyi banki birimo guteza imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ndetse no kwegera abakiliya.

    Iyi nyungu yagizwemo uruhare n'izamuka ry'inyungu yakwa ku nguzanyo iyi banki itanga, yazamutseho 23%, ikagera kuri miliyari 80,3 Frw.

    Hagati aho, amafaranga abitswa n'abakiliya nayo yazamutseho 13% agera kuri miliyari 757,1 Frw. Ibi kandi byajyanye n'izamuka rya 8% ku nguzanyo iyi banki itanga, zageze kuri miliyari 620,6 Frw, ibigaragaza uruhare rw'iyi banki mu iterambere ry'u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iyi banki yagize inyungu ishimishije bitewe no kongera imbaraga mu mikoranire n'ibigo bito n'ibiciriritse.

    Ati 'Inyungu twagize ishimangira urwego duriho ku isoko. Inyungu ya mbere y'umusoro yageze kuri miliyari 43,1 Frw, ibigaragaza izamuka rishimishije mu bucuruzi bwacu. Iri zamuka ryagizwemo uruhare n'izamuka rya 23% yaturutse ku nyungu yakwa ku nguzanyo, izamuka ry'inguzanyo dutanga mu bigo bito n'ibiciriritse ndetse n'ishoramari twakoze.'

    Yashimangiye ko uyu mwaka, iyi banki yashyize imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga, gukorana n'ibigo bito n'ibiciriritse ndetse no kongera imbaraga muri gahunda yo gutera inkunga imishinga y'iterambere rirambye, itangiza ibidukikije.

    Ati 'Twishimiye ahazaza kandi dufite intego yo gutanga serivisi gukorana neza n'abakiliya bacu, abanyamigabane ndetse n'umuryango mugari dukorera.'

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya, yavuze ko abanyamigabane bazagabana 13,7% by'inyungu iyi banki yinjije, nyuma yo kwishyura imisoro.

    Ati 'Umusaruro ushimishije twagize watumye Inama y'Ubutegetsi isaba ko amafaranga yishyurwa inyungu ku migabane.'

    Ni ubwa mbere iyi banki igiye kwishyura imigabane ku banyamigabane bayo, aho izakoresha 13.7% by'inyungu bya miliyari 29,7 Frw iyi banki yungutse nyuma y'umusoro.

    Ku rundi ruhande, umutungo rusange umaze kugera ku gaciro ka miliyari 971,8 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iyi banki yagize inyungu ishimishije bitewe no kongera imbaraga mu mikoranire n'ibigo bito n'ibiciriritse

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya, yavuze ko abanyamigabane bazagabana 13,7% by'inyungu iyi banki yinjije, nyuma yo kwishyura imisoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-ya-bpr-bank-rwanda-plc-yageze-kuri-miliyari-29-7-frw

  • Rayon Sports izakirira Mukura VS muri Sitade Amahoro, umukino wa Kiyovu na Police FC wimuwe – iby'umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025, imikino ya shampiyona y'u Rwanda ya Rwanda Premier League irakomeza hakinwa umunsi wa 22.

    Mu mimikino itegerejwe cyane, harimo umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona ndetse n'ikipe ya Mukura VS.

    Ni umukino uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025 ukazabera kuri Sitade Amahoro i Remera guhera ku isaha ya Saa kumi n'Ebyiri n'igice z'umugoroba.

    Nk'uko Rayon Sports yabitangaje kwinjira kuri uyu mukino byashyizwe ku mafaranga ibihumbi Bibiri, ibihumbi Bitatu ahasanzwe, ibihumbi 20 na 30 mu myanya y'icyubahiro.

    Hari kandi itike y'Amafaranga ibihumbi, 100 ndetse na Miliyoni imwe ahazwi nko muri Sky Box.

    Usibye uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu, indi mikino izakinwa kuri guhera kuri uyu wa Gatanu aho AS Kigali izakina na Gasogi United.

    Muri AS Kigali, ni uko Bayingana Innocent wari wirukanywe muri AS Kigali yasubijwe mu mirimo uhereye kuri uyu wa kane.

    Ibi bije nyima y'uko Bayingana yari yasezerewe mu mirimo nyuma y'uko Rayon Sports itsinze ikipe y'Umujyi wa Kigali ibitego 2-1.

    Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Kiyovu SC na Police FC wari bukinwe kuri uyu wa Gatandatu, Rwanda Premier League yanzuye ko uyu mukono uzakinwa kuri cyumweru.

    Kiyovu nk'ikipe izakira, uyu mukino uzatangira ku isaha ya Saa cyenda zuzuye uzakurikirwe n'uzahuza APR FC na Vision FC.

    Uko imikino y'umunsi wa 22 iteganyijwe yose gukinwa:

    The post Rayon Sports izakirira Mukura VS muri Sitade Amahoro, umukino wa Kiyovu na Police FC wimuwe — iby'umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-izakirira-mukura-vs-muri-sitade-amahoro-umukino-wa-kiyovu-na-police-fc-wimuwe-ibyumunsi-wa-22-wa-rwanda-premier-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-izakirira-mukura-vs-muri-sitade-amahoro-umukino-wa-kiyovu-na-police-fc-wimuwe-ibyumunsi-wa-22-wa-rwanda-premier-league

  • Ingabo za Sudani zigaruriye ibice bikomeye bya Khartoum, RSF ikomeje kwihagararaho mu Burengerazuba #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize, ingabo za Sudani (SAF) zongereye ibikorwa bya gisirikare bigamije kwigarurira ibice bikomeye by'umurwa mukuru Khartoum, birimo Ingoro ya Perezida n'ikibuga cy'indege, aho mbere byari bikiri mu maboko y'umutwe wa Rapid Support Forces (RSF).

    Raporo z'abaturage ba Khartoum zivuga ko ku wa Gatatu abarwanyi ba RSF batangiye gusimburwa n'ingabo za leta mu duce dutandukanye tw'umujyi, bikaba byarafatwaga nk'intambwe ikomeye ku ruhande rw'igisirikare cy'igihugu mu ntambara imaze imyaka ibiri ishegeshe Sudani.

    Intambara yatangiye muri Mata 2023, ubwo habaga ukutumvikana gukomeye hagati y'ingabo za leta na RSF ku bijyanye n'ubutegetsi. Kuva icyo gihe, imirwano yakwiriye hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu murwa mukuru Khartoum na Darfur.

    Kuva RSF yagira ijambo rikomeye mu gihugu, yabashije kwigarurira ibice bikomeye birimo Ingoro ya Perezida, ikibuga cy'indege cya Khartoum ndetse n'utundi duce turi hafi y'umurwa mukuru.

    Ku wa Gatatu, igisirikare cya Sudani cyatangaje ko cyafashe inkambi yitwaga Teiba al-Hasnab, imwe mu nkingi za RSF muri Khartoum. Ku rundi ruhande, RSF ntiyahise itanga igisobanuro kuri ibyo byatangajwe.

    Minisitiri w'Itangazamakuru wa Sudani, Khalid Aleiser, unavugira guverinoma igenzurwa n'ingabo, yanditse kuri X (yahoze ari Twitter) ati: 'Iki ni igihe gikomeye kandi kidasanzwe mu mateka ya Sudani. Khartoum yongeye kuba iy'Abanya-Sudani nk'uko bikwiye.'

    Gutsinda kwa gisirikare kwa SAF bishobora kugira ingaruka zikomeye ku ntambara ihanganishije impande zombi. Mu gihe SAF yaba igaruriye byimazeyo umurwa mukuru, byafasha guverinoma kugerageza kugarura umutekano no gukuraho ibihome by'imitwe yitwaje intwaro mu mujyi.

    Ariko, gufata Khartoum ntibivuze iherezo ry'intambara, kuko RSF ikomeje kugenzura ibice binini byo mu burengerazuba bwa Darfur, hamwe n'utundi turere tw'igihugu.

    Uretse ingaruka za gisirikare, intambara yatumye Sudani ihura n'akaga gakomeye k'imibereho mibi y'abaturage. Imiryango itabara imbabare ivuga ko imirwano yahungishije abarenga miliyoni 14, benshi muri bo bakaba babaye impunzi mu bihugu bituranye na Sudani.

    Muri icyo gihe, abagera kuri 28,000 bamaze kumenyekana ko bishwe, nubwo umubare nyawo ushobora kuba urenze uwo.

    Kuba ingabo za Sudani zafashe ibice bikomeye bya Khartoum bishobora gufungura imiryango ku miryango itanga imfashanyo, kugira ngo ibashe kugeza ibiribwa, imiti, n'ibindi bikenerwa ku baturage bari mu kaga. Ibi bishobora kugabanya inzara yugarije abaturage b'uturere twasigaye mu ntambara.

    Nubwo ingabo za leta ziri gutsinda muri Khartoum, RSF ntiratsindwa burundu, kandi amahirwe yo kubona amahoro arambye mu gihugu aracyari make, kuko impande zombi zanze ibiganiro by'amahoro inshuro nyinshi. Haracyarebwa niba igisirikare cya Sudani kizabasha kurandura RSF burundu cyangwa niba iyo ntambara izakomeza gukwira no mu bindi bice by'igihugu.

    Gutsinda kwa gisirikare kwa SAF bishobora kugira ingaruka zikomeye ku ntambara ihanganishije impande zombi.

    Source : https://kasukumedia.com/ingabo-za-sudani-zigaruriye-ibice-bikomeye-bya-khartoum-rsf-ikomeje-kwihagararaho-mu-burengerazuba/

  • RIB yataye muri yombi abakozi batatu b'Akarere ka Kayonza – #rwanda #RwOT

    Aba bakozi batawe muri yombi mu bihe bitandukanye kuva tariki ya 21 n'iya 26 Werurwe 2025.

    Mu batawe muri yombi harimo Mbasha David wari Umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere, Kayigire Anselme wari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Karere na Nzaramyimana Emmanuel, wari rwiyemezamirimo ufite Ikigo cy'Ubwubatsi yitwa E.T.G Ltd.

    Hanatawe muri yombi kandi Sibomana Charles wari usanzwe ari umukozi ushinzwe ingengo y'imari mu Karere ka Kayonza.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko Mbasha David, Kayigire Anselme na Sibomana Charles bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu gihe Nzaramyimana Emmanuel we akurikiranyweho icyaha cy'ubufatanyacyaha kuri iki cyaha.

    Ati 'Barakekwaho kuba barakoze iki cyaha mu bihe bitandukanye mu 2022. Iperereza ry'ibanze rigaragaza ko bishyuye ikigo kitari cyo arenga miliyoni 67 Frw ihagarariwe na Nzaramyimana Emmanuel wahise ayabikuza kandi ataramugenewe.''

    Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 26 Werurwe 2025.

    Icyaha cyo kunyereza umutungo bakurikiranyweho giteganywa n'ingingo ya 10 y'itegeko nimero 54/2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

    Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 10 hakiyonegeraho n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo yanyereje.

    Ni mu gihe ubufatanyacyaha n'icyitso muri ibyo bikorwa ahanwa n'ingingo ya 84 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Ubihamijwe ahanwa nk'uwakoze icyaha.

    RIB yasabye abantu bose kwirinda ibikorwa byo kunyereza umutungo wa Leta kuko bigira ingaruka mbi ku iterambere, ihamya ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk'uko amategeko abiteganya.

    RIB yataye muri yombi abakozi batatu b’Akarere ka Kayonza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-abakozi-batatu-b-akarere-ka-kayonza

  • NCDA yanyuzwe n'ibikorwa bya Kuza-Kids birwanya igwingira mu bana – #rwanda #RwOT

    Umushinga Kuza-Kids ushyirwa mu bikorwa n'Umuryango Protect Citizen kuva muri Nzeri 2024.

    Uwo mushinga ukorana n'amarerero abiri yo mu Karere ka Rulindo harimo irya Bukinga rirererwamo abana 25 bato b'ababyeyi basarura icyayi n'irindi rya Kiruli mu Murenge wa Base rirerwamo abana 150 bafite kuva ku myaka itatu.

    Ingo mbonezamikurire uwo mushinga ukoreramo uzitera inkunga y'ibikoresho nkenerwa mu gukangura ubwonko bw'abana n'ibindi bitandukanye.

    Uhugura kandi abarezi babo ku buryo bwiza bwo kubitaho n'ababyeyi ku gutegura indyo yuzuye kandi ugakurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.

    Gusura ibikorwa by'uwo mushinga byabaye ku wa 26 Werurwe 2025 byitabirwa n'Ubuyobozi bwa Kuza-Kids, NCDA, ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'abandi bafatanyabikorwa b'uwo mushinga.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NCDA, Munyemana Gilbert, yavuze ko ingo mbonezamikurire za Kuza-Kids zirimo ibikoresho bihagije n'ibindi bisabwa byose bifasha abana gukura neza.

    Yashimye uburyo ibyo bikorwa by'izo ngo mbonezamikurire bifasha ababyeyi kwita ku bana babo neza by'umwihariko abana b'abasoromyi b'icyayi batitabwagaho uko bikwiye kubera akazi k'ababyeyi babo.

    Yagize ati 'Umufatanyabikorwa nka Kuza-Kids ufata icyemezo cyo gutangira umushinga nk'uyu wo kwita ku bana ni ikintu twishimira. Turahamagarira n'abandi bafatanyabikorwa bose n'ababyeyi kugira ngo ibyo twabonye hano bibe urumuri rutuma n'ahandi iyo serivise ikomeza kunozwa.'

    Meya wa Rulindo, Mukanyirigira Judith yavuze ko kuba uwo mushinga ukorera mu karere ayoboye ari umusanzu ukomeye cyane mu kugabanya igwingira mu bana.

    Yagizeti 'Izi ngo mbonezamikurire za Kuza-Kids ziri ku rwego rwisumbuye ku zo dusanzwe dufite ariko twifuza ko n'izindi zizamuka zikamera nka zo. Zizajya zitanga umusanzu ukomeye cyane abaturage bajye bazikoreraho ingendo shuri bazirebereho uko izindi ngo mbonezamikurire zigomba kuba zimeze.'

    Umuhuzabikorwa w'umushinga Kuza-Kids, Ilibagiza Rose yavuze ko bishimira kuba uwo mushinga warafashije ababyeyi guhindura imyuvire mu kwita ku mirire y'abana babo bakabasha gukura neza.

    Ati 'Imyumvire y'ababyeyi igenda ihinduka, barakubwira bati 'twari tuzi ko umwana utamuhaye umugati atakura neza ariko twamenye ko n'ibyo duhinga bidukikije bishobora kubafasha twabiteguye neza.''

    Ilibagiza yavuze kandi ko uwo mushinga uteganya kwagukira no mu tundi turere kuko icyo ari igice cyawo cy'igerageza ariko ibyo umaze kugeraho bikomeje gufasha bigaragara mu mikurire y'abana.

    Mu Karere ka Rulindo habarurwa ingo mbonezamikurire zigera kuri 865 zirimo abana bagera ku 31.486 n'abarezi babo bagera ku 2.281.

    Meya wa Rulindo, Mukanyirigira Judith, yavuze ko kuba uwo mushinga ukorera mu karere ayoboye ari umusanzu ukomeye cyane mu kugabanya igwingira mu bana

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NCDA, Munyemana Gilbert, yavuze ko ingo mbonezamikurire za Kuza-Kids zirimo ibikoresho bihagije n'ibindi bisabwa byose bifasha abana gukura neza

    Umuhuzabikorwa w'umushinga Kuza-Kids, Ilibagiza Rose, yavuze ko bishimira kuba uwo mushinga warafashije ababyeyi guhindura imyumvire mu kwita ku mirire y'abana babo

    Umuyobozi bw'Urwunge rw'Amashuri rwa Kiruli (ahari urugo mbonezamikurire rwa Kuza-Kids) yagaragaje ko abana bazajya bahatangirira umwaka wa mbere w'amashuri abanza bazajya baba bajijutse

    Umwe mu barezi b’abo bana avuga uburyo Kuza-Kids yamufashije kumenya uburyo bwiza bwo kubitaho

    Meya Mukanyirigira agaburira abana

    Abasuye ingo mbonezamikurire basabanye n’abana barererwamo

    Hari aho abana bato bagenewe kuryama

    Abana bo mu ngo mbonezamikurire za Kuza-Kids bigishirizwa ku bikoresho bibafasha gukangura ubwonko

    Abana bahabwa amafunguro arimo n’igikoma cyujuje intungamubiri zisabwa ngo umwana akure neza

    Abana bafashwa gukangura ubwonko bwabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ncda-yanyuzwe-n-ibikorwa-bya-kuza-kids-birwanya-igwingira-mu-bana

  • Rtd. Brig Gen Frank Rusagara yitabye Imana azize Cancer – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rwe yatangiye kumenyekana ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu. Yapfuye azize uburwayi bwa Cancer yari amaranye igihe kinini.

    Muri Nyakanga 2016, Umugore we Christine Rusagara nawe yari yitabye Imana azize uburwayi bwa Cancer, icyo gihe yaguye mu bitaro byo mu Bwongereza.

    Mu 2016, Rusagara yahamijwe kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranije n'amategeko.

    Mu 2019, Urukiko rw'Ubujurire rwamukatiye igifungo cy'imyaka 15, nyuma yo kujurira bitewe no kutanyurwa n'igihano yari yahawe n'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu 2016 cyo gufungwa imyaka 20.

    Rusagara yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umuyobozi ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza.

    Yigeze kuba kandi Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y'Ingabo, Umuyobozi w'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare n'umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

    Rtd. Brig Gen Frank Rusagara yitabye Imana afite imyaka 70


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rtd-brig-gen-frank-rusagara-yitabye-imana-azize-cancer

  • Havamo ishyano: Ubusesenguzi ku ntambara y'u Burundi n'u Rwanda imaze iminsi ivugwa na Perezida Ndayishimiye – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC, uyu Mukuru w'Igihugu yavuze ko afite amakuru yizeye, agaragaza ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi rubinyujije mu mutwe wa RED Tabara usanzwe ikorera mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo muri RDC.

    Yagize ati 'Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.'

    Si ubwa mbere Perezida Ndayishimiye yari avuze ku bijyanye n'intambara hagati y'ibihugu byombi kuko ubwo yari mu rusengero rwa Vision de Jésus-Christ, yashinje u Rwanda guteza akarere kose ibibazo.

    Yagize ati 'Erega ibyo barota ngo baratera u Burundi ni ibisazi, njye mbyumva nk'ibisanzwe. Numvise bavuga ngo 'Urumva, IIngabo z'u Rwanda zirakomeye'. Uuuh! Iyo muba muzi nanjye ingabo mfite. Iyo baba bazi ingabo mfite. Bazimenye bate bataganira n'Imana ngo ibereke? U Burundi bufite ingabo, iziboneka n'izitaboneka, burarinzwe.'

    Ikidashidikanywaho ni uko Ingabo z'u Burundi zifatanyije na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'Umutwe wa FDLR, mu kwica Abatutsi bo muri Congo, bazizwa ubwoko bwabo.

    Umurongo w'u Rwanda ku mutwe w'iterabwoba wa FDLR urazwi neza, ari nayo mpamvu bigoye kwiyumvisha impamvu hari ibihugu bishobora gushyigikira uwo mutwe, wamaze gutangaza ko wifuza gukuraho ubuyobozi bw'u Rwanda, ukanakomeza umugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside.

    Icyakora nubwo u Burundi bwahisemo kwifatanya n'uwo mutwe, mu minsi ishize humvikanye inkuru y'ibiganiro ku mpande zombi, bigamije gushakira hamwe umuti w'ikibazo kiri hagati y'ibi bihugu.

    Iby'ibi biganiro byari binaherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame, wavuze ko hari icyizere cy'uko umubano wazahuka.

    Abarundi n'Abanyarwanda turi bamwe

    Mu mboni za Gatete Ruhumuliza, Umunyamategeko akaba n'Umushakashatsi, u Rwanda n'u Burundi ni ibihugu bihuriye kuri byinshi birimo umuco n'amateka, aho yemeza ko u Burundi bwakomotse ku Rwanda.

    Ati 'Twebwe tuzi amateka ni natwe dufite inshingano zo kugandukira bagenzi bacu. Abarundi ni bene wacu, twebwe tuzi amateka, kandi twe twubahiriza amateka. Ntabwo dushobora gushingira ku byo Abarundi bikora, abariho, batazi amateka, ngo tumere nka bo, tugomba kubaruta.'

    Yongeyeho ati 'Abarundi bakomotse ku Banyarwanda, iriya ngoma y'u Burundi, Ntare Rushatsi, yari umwana w'umwami wo mu Rwanda. Ubundi abantu bavuga Rwanda-Urundi, ariko ubicuritse ugahera ku Burundi, bivuze ngo Urundi-Rwanda, ni bene wacu. Bavuga Rwanda-Urundi kugira ngo bayobye uburari, abantu batamenya icyo bishatse kuvuga, ariko 'ru' mu Burundi ni u Rwanda [baba bashatse kuvuga].'

    Gatete ashimangira ko intambara hagati y'u Burundi n'u Rwanda, zakunze kuvamo ishyano gusa.

    Ati 'Bariya ni bene wacu, ntabwo dushobora kurwana, byarabaye ko twarwanaga, nta watsindaga, icyo twahakuraga ni ishyano gusa.'

    Uyu munyamategeko ashimangira ko mu ntambara yabereye mu Kirundo hagati y'impande zombi, nta ruhande na rumwe rwigeze ruyungukiramo ko bose batakaje abantu benshi.

    Ati 'Bashobora kudutera, tukirwanaho, ariko ntabwo twakikora mu nda. Bariya ni bene wacu, ingoma y'u Burundi yavuye mu Rwanda. Byarabaye [kurwana]. Abanyarwanda n'Abarundi bahoraga barwana.”

    “Rimwe, ahantu bita i Kirundo, abantu bararwanye haba ikirundo cy'abantu, ntabwo ari Abanyarwanda bari bicwe, nta n'ubwo ari Abarundi, bari bombi, ni imirwano itagira utsinda, ni bene umugabo umwe barwana.'

    Gatete kandi avuga ko ibihugu byombi bigomba kubana neza, ati 'Twe tubizi [amateka] dufite inshingano zo kubibitsa. Amaherezo tugomba kubana neza, kuko turi abantu bamwe, Abanyarwanda n'Abarundi. Ntabwo intambara nshobora kuyishyigikira.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-intambara-y-u-rwanda-n-u-burundi-ntacyo-yageraho-mu-mboni-za-gatete

  • Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe Umuny… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Perezida Paul Kagame yoboye Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.

    ‎‎Nk’uko bigaragara mu myanzuro y’iyi Nama y’Abaminisitiri, Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB).

    ‎‎Yasimbuye (Rtd) Jeannot Kibezi Ruhunga wari waragiye kuri uyu mwanya muri 2018 ubwo Perezida Kagame yashyiragaho abayobozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau -RIB).

    ‎Col Pacifique Kabanda yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, umwanya yashyizweho muri Gicurasi 2024, mu mpinduka Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yakoze mu nzego zitandukanye za gisirikare.

    ‎‎Mu bindi byemejwe muri iyi nama y’Abaminisitiri harimo ibijyanye na gahunda yo guteza imbere inganda, kunoza imitangire ya serivisi no guhanga ibishya hagamijwe kwihutisha iterambere ry'Igihugu, harimo ishyirwaho ry'ikigega cyo gushyigikira urwego rw'abikorera (PSSF) hagamijwe gufasha inganda zitunganya ibicuruzwa n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe umuyobozi wa RIB

    Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153947/col-pacifique-kayigamba-kabanda-yagizwe-umunyamabanga-mukuru-wa-rib-153947.html

  • Kazungu Claver wasabye imbabazi umutoza Torsen wasezeye mu ikipe y’igihugu Amavubi, akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino Ikipe y'Igihugu Amavubi yanganyijemo na Lesotho igitego 1-1, umunyamakuru Kazungu Claver wa SK FM yagaragaje ko yibeshye mu bitekerezo bye ku ikipe. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati: 'Umutoza Torsen ambabarire, naguye mu mutego ntazi wa Gikomisiyoneri wo gushakira akazi uwo urusha cyaneee!' Aya magambo ye yateje impaka mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Uyu mukino wabaye ku wa Kabiri muri Afurika y'Epfo, aho Amavubi yanganyije na Lesotho mu mukino w'Umunsi wa Gatandatu wo mu Itsinda C ry'amajonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026. Iyi ntsinzi itabonetse yatumye u Rwanda rugira amanota umunani, rukanganya na Benin.

    Afurika y'Epfo ikomeje kuyobora Itsinda C n'amanota 13 nyuma yo gutsinda Benin ibitego 2-0. Nigeria, nayo yanganyije na Zimbabwe 1-1, ikagira amanota arindwi. Amavubi akeneye gutsinda imikino isigaye kugira ngo agire amahirwe yo gukomeza.

    Amagambo ya Kazungu Claver yakanguye impaka ku buryo ikipe y'igihugu yitwaramo, cyane cyane ku myanzuro ifatwa n'ubuyobozi bw'umupira w'amaguru mu Rwanda. Bamwe basanga hakwiye impinduka, mu gihe abandi bavuga ko ikipe igomba kwihangana no gukomeza kwitwara neza mu mikino iri imbere.

    Source : https://yegob.rw/kazungu-claver-wasabye-imbabazi-umutoza-torsen-wasezeye-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-akomeje-kurikoroza-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi 16 bakekwaho ubujura – #rwanda #RwOT

    Ibyo bibaye nyuma y'uko mu mirenge ya Nyakabanda, Mageragere, Rwezamenyo na Gitega yo mu Mujyi wa Kigali hajyaga humvikana ubugizi bwa nabi burimo kwiba abaturage no kubakorera urundi rugomo.

    Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Werurwe 2025 Polisi yataye muri yombi abantu umunani bo mu Murenge wa Nyakabanda, aho bikekwa ko bibaga abantu babashikuje ibyo bafite hashingiwe ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Muri iryo joro kandi hatawe muri yombi abandi bantu bane bafatiwe mu cyuho mu Murenge wa Mageragera ubwo bari bamaze kwiba imashini y'umuturage izwi nk'ikiryabarezi.

    Abo bajura bari baracurishije imfunguzo binjira mu nzu y'umuturage bakuramo iyo mashini ariko Polisi ibata muri yombi bakiri kuyigurisha.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko abandi bajura bane batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 25 Werurwe ubwo bari bamaze kwambura abantu telefone no kubatera ibyuma.

    Yagize ati 'Bari bamaze gushikuza abakobwa babiri telefone ebyiri i Nyakabanda, iruhande rwa 'Green Corner', bamaze no gutera ibyuma abagabo babiri bari bagerageje gutabara abo bakobwa. Twabafatanye n'ibyuma bakoreshaga ndetse umwe muri abo bakomerekejwe yajyanywe mu Bitaro bya Kibagabaga.'

    Muri telefoni bari bibye imwe ni iyo mu bwoko bwa iPhone indi ari Tecno.

    CIP Gahonzire yavuze ko abo bajura bane bari basazwe bakora urwo rugomo ariko bagacika kuko Polisi yari isanzwe ibafiteho amakuru.

    CIP Gahonzire yihanangirije abakora ibikorwa nk'ibyo ariko anasaba abantu muri rusange kwirinda urugomo ahubwo bagakora ibibateza imbere, cyane ko abafashwe bakiri urubyiruko kuko bari hagati y'imyaka 18 na 30.

    Yahumurije abaturage bahungabanyirizwaga umutekano n'abo bagizi ba nabi ndetse abasaba gukomeza gutanga amakuru, yizeza ko Polisi itazajenjekera buri wese ubangamira ituze ry'abaturage.

    Bimwe mu byuma byafatanywe abo bajura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-polisi-yataye-muri-yombi-16-bakekwaho-ubujura