Blog

  • Dore amagambo yubaka icyizere hagati y’abashakanye #rwanda #RwOT

    Amagambo dukoresha ashobora kuba ikintu cy’ingenzi mu kubaka icyizere ndetse agahindura byinshi mu mibanire y’abashakanye bigatuma buri wese yiyumvamo mugenzi we. Nk’uko Bibiliya ibivuga ururimi rufite ubushobozi bwo kwica no gukiza. Muri iyi nkuru turarebera hamwe amagambo abashakanye bashobora kubwirana akubaka icyizere hagati yabo.

    Mu rushako icyizere cyubakwa binyuze mu magambo n’igihe. Amagambo dukoresha mu mibanire yacu adufasha kumenya urwego rw’icyizere buri wese afitiye mugenzi we. Ni muri urwo rwegoo tugiye kurebera hamwe amagambo abashakanye bashobora kubwirana akubaka icyizere hagati yabo.

    Umunsi wawe wagenze ute?

    Biroroshye kubaza uwo mwashakanye uti “Umunsi wawe wagenze ute?” uko mugenzi wawe agusobanurira uko umunsi we wagenze umuteze amatwi, umwikiriza, umwihanganisha ku bitagenze neza, umufasha kwishimira ibyiza yagezeho. Ibi byose bibaremamo icyizere cyo kubana mubwizanya ukuri kandi mufashanya muri byose.

    Nari nibeshye

    Mu buzima hagati y’abashakanye hari ubwo usanga habayeho kwihagararaho k’uwakoze amakosa bitewe n’uko yumva afite icyubahiro, akibwira ko guca bugufi ari iby’umunyantege nke nyamara bineza umutima kubona umuntu abwira mugenzi we bashakanye ati:”Nari nibeshye ubwo nafataga imyanzuro imeze kuriya”.

    Mfasha kumva

    Mu rushako habaho kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe. Buri umwe hagati y’abashakanye afite uko abona ibintu. Benshi mu bashakanye bagira ingeso yo kuvugira hejuru, ariko iyo umwe ari kuvugira hejuru, ntabasha kumva mugenzi we.

    Mugihe uzi ko amarangamutima yawe ari uku ameze, cisha make ubwire mugenzi wawe uti:”Mfasha kumva” Mubaze ibibazo bigaragara ku byo yavugaga kandi umureke akubwire utamurogoya, ibi bizubaka icyizere hagati yanyu.

    Nakora iki mu bundi buryo?

    Iyo umuntu twizerana atubajije ibitekerezo byacu, biba ari byiza. Iyo uvuze uti: 'Ni iki nshobora gukora mu bundi buryo?' biha uwo mwashakanye uruhushya rwo kuvuga mu buzima bwawe. Mubyukuri ntabwo uba urimo gusaba urutonde rw’ibintu ukeneye gukosora ariko ushobora kuvuga ibishobora gukosorwa mu mibanire yanyu.

    Sinashoboraga kubigeraho ntari kumwe nawe

    Gushimira bigira ingaruka nziza iyo bigaragaye. Igihe cyose ufite intsinzi, bwira uwo mwashakanye ibiyerekeye kugira ngo musangire umunezero wawe. Ashobora kuba atabigizemo uruhare, ariko mumenyeshe ko ushimira inkunga ye n’amahirwe yo gukorera hamwe mubuzima. Mu rushako, ababiri bahinduka umwe bityo bagashakira hamwe ibisubizo.

    Ubitekerezaho iki?

    Urugero uramutse ugiye gusangira n’uwo mwashakanye, kandi mwembi mufite ahantu hatandukanye mwifuza kujya. Niba mubyukuri ntacyo bitwaye, reka uwo mwashakanye afate icyemezo. Noneho wemere ko uzahitamo ubutaha. Ibi bifasha abashakanye kwiyumvanamo bityo bigahashya amakimbirane.

    Muri macye amagambo tuvuga afite ububasha bwo kwica no gukiza, niyo mpamvu abashakanye bakwiriye kubwirana amagambo meza arushaho kububakamo icyizere bityo bakubaka urugo ruhesha Imana icyubahiro.

    Source: focusonthefamily.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-amagambo-yubaka-icyizere-hagati-y-abashakanye.html

  • RURA iraburira ba nyiri imodoka zitwara abagenzi zitabyemerewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibyatangajwe na Anthony Kulamba, Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio n’abandi batumirwa, aho bagarutse ku gutwara abagenzi nyuma y’aho habereye impinduka ku mubare w’abagenda mu modoka.

    Impinduka mu gutwara abagenzi zabaye ni izishingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 14 Ukuboza 2020, aho yasabye ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zibatwara kuri 50%, hagamijwe ko bahana intera mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    Iyo gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020, ikaba yaratangiye irimo ibibazo kuko hari abantu babuze imodoka, izindi zizamura ibiciro by’ingendo nta bwiriza ribivuga, ari na ho abafite imodoka zitagenewe gutwara abagenzi zihita zibatwara kandi bitemewe, bakaba baburirwa ko ibihano bikarishye bibategereje nk’uko Kulamba abivuga.

    Agira ati “Hari imodoka nto tuzi ko zijya ziyiba zigatwara abagenzi zirimo nka Avensis n’andi mavatiri, tumaze igihe turwana na zo kuko zitwara abagenzi mu buryo butemewe, tukazifata, tukazihana, tukazifunga. Ba nyirazo bamenye ko zizajya zifatwa zigafungwa igihe kirekire kuko ziba ziri mu makosa, ndetse tukanasaba abaturage kujya baduha amakuru”.

    Ati “Kimwe ni uko zikora ako kazi nta byangombwa bibibemerera, ikindi ni uko batubahiriza n’izi gahunda turimo zo kurwanya Covid-19, bapfa gupakira abantu uko babonye bakagenda kandi nta n’ubwishingizi baba bafite. Izo rwose turaziburira ko tugiye kurushaho kuzihana nubwo twari dusanzwe tubikora, tuzica amande ariko ibihano bigiye kuziyongera”.

    Akomeza asaba ba nyirazo kubivamo kuko binyuranyije n’amategeko, ahubwo ngo uwifuza gukora ubwikorezi agende abisabe ahabwe ibyangombwa, ajye mu mikorere ikwiriye.

    Uretse izo, ngo hari n’izindi zizwi nka Twegerane (minibus) ziba zarakuwe mu mashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuko zitagishoboye akazi ariko zigakomeza gukora bitemewe, izo na zo ngo zigomba kubireka.

    Ati “Hari imodoka za minibus zabaga muri sosiyete ya RFTC itwara abagenzi ariko ikaza kuzisezerera, hari aho rero zikomeza gukora. Izo na zo turafatanya na Polisi tuzifate zifungwe kuko zikora bitemewe ari na zo zitwa inyeshyamba. Ntitwakwemera gukorera mu kajagari na cyane cyane muri iki gihe gikomeye cyo kwirinda Covid-19, abazibonye bajye baduha amakuru”.

    Nubwo haherutse kubaho impinduka mu gutwara abagenzi, RURA yaraye itangaje ko ibiciro by’ingendo bitagomba kuzamuka, mu rwego rwo korohereza abaturage kuko ubukungu bwabo bwashegeshwe na Covid-19, Leta ikaba yemeye ko izajya ibunganira iha amafaranga y’inyongera ibigo bitwara abagenzi kugira ngo na byo bidahomba, kuko imodoka zirimo gutwara igice cy’umubare w’abantu zatwaraga.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rura-iraburira-ba-nyiri-imodoka-zitwara-abagenzi-zitabyemerewe

  • Nyamagabe: Abaturage bubatse ubwanikiro bw’imyaka bategereza kwishyurwa amaso ahera mu kirere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abubatse n
    Abubatse n’abatanze ibikoresho byo kubaka ubwanikiro bwa Nkomane bamaze igihe kirekire bategereje kwishyurwa

    Iyi kampani yari yatsindiye isoko ryo kubaka ubwanikiro bune, harimo butatu bwo mu Murenge wa Cyanika, na bumwe mu Murenge wa Nkomane.

    Abo barimo amafaranga ni abakoze umurimo wo kubaka, n’abatanze ibiti n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kubaka, nk’uko bivugwa n’umugabo umwe mu bafitiwe umwenda, utuye mu mudugudu wa Buhazi, Akagari ka Bitandara, Umurenge wa Nkomane.

    Agira ati “Haje Rwiyemezamirimo ku tariki 19 z’ukwa mbere muri uyu mwaka, atubwira ko azajya ahemba buri minsi 15. Iminsi 15 yarashize hashira n’indi, none dore bigeze mu kwa 12 batubwira ngo ejo bazaduhemba. Abo bafatiye ibiti na sima na bo ntibarabishyura.”

    Agronome w’Akarere ngo yaje kuza ababwira ko bagiye kubishyura, abaka na nomero za konti zabo, none na bwo hashize amezi atatu batarayabona.

    Ati “Twabuze uwo twatakira. Bandimo ibihumbi 204 by’ibiti kandi byo bari batubwiye ko bahita babyishyura. Nk’i Mushubi hari uwitwa John Mbarushimana barimo ibihumbi magana abiri by’ibiti, n’uwitwa Habubwira Xavier na we bamurimo ibihumbi 200. Hari n’abakozi bagiye bakora nyakabyizi, na bo ntibigeze bahembwa.”

    Vedaste Ndagijimana na we wo mu Murenge wa Nkomane agira ati “Njyewe bandimo amafaranga ibihumbi 18. Bayampaye nabasha kugura amakayi y’abana. Rwose bazatwishyure.”

    Etienne Nzayisenga na we ati “Bandimo 4,500 y’imibyizi itatu. N’ubwo ari makeya nayakoreye nyakeneye.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, Lambert Kabayiza, avuga ko muri rusange amafaranga rwiyemezamirimo yari abereyemo abaturage abarirwa muri miliyoni umunani n’igice.

    Nyuma yo kwemeranywa na we ko babanza kwishyura abaturage bakabona kumwishyura, akarere kishyuye abaturage ku itariki ya 9 Ukuboza. Ariko ngo kugeza ubu abafite konti muri Koperative Umwalimu SACCO ni bo bonyine bamaze kuyabona.

    Ati “Abatarayabona byaturutse ku bibazo banki z’ubucuruzi zifite muri iyi minsi. Ariko ahatari ibyo bibazo nko mu Mwalimu Sacco bo barayabonye.”

    Kuri ubu ngo bari gutekereza gukorana na banki abagomba kwishyurwa bafitemo konti, bakazigaragariza ko bo batanze amafaranga n’ubwo atarabageraho, bakareba ko babemerera kuba bayatanze hanyuma bo bagategereza ko ay’akarere na bo azabageraho.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyamagabe-abaturage-bubatse-ubwanikiro-bw-imyaka-bategereza-kwishyurwa-amaso-ahera-mu-kirere

  • Kisoro: Bobi Wine yavuze amagambo asesereza Perezida Museveni #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu Karere ka Kisoro yiyamamaza, umukandida ku mwanya wa Perezida muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yavuze amagambo asesereza kuri Perezida Museveni ubwo yagarukaga ku Kibazo cya Gen. Kale Muhwezi Kayihura.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza, Bobi Wine yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kisoro. Nk'umwe mu bagabo bazi kwigarurira abaturage bitewe n'imbwirwaruhame ze, yagarutse ku mubano utari mwiza uri hagati ya Perezida Museveni na Gen. Kayihura ukomoka muri aka gace akava no mu muryango uzwi w'Abafumbira.

    Mu guserereza Museveni, Bobi Wine yagize ati: 'Museveni yakoresheje Kayihura mu gukora amakosa, nyuma aramujugunya. Yafashwe ari kumwe na Gen. Tumukunde, ubu uri kwiyamamariza kuba Perezida ariko we (Gen. Kayihura) ntashobora no kujya mu rugo. Niba mbeshya, reka Museveni azazane na Kayihura mu kwiyamamariza muri Kisoro.'

    Aya magambo ya Bobi Wine ku bakurikiraniye hafi ibibazo Gen. Kayihura yagize nyuma yo kuvanwa ku mwanya w'umuyobozi wa polisi mu 2018 barabibona ko ari ayo kwigarurira imitima y'Abafumbira.

    Ibi bihumira mu mirari ku kuba Abafumbira bafata Gen. Kayihura nk'umwe muri benewabo bakomeye mu butegetsi bwa Museveni kimwe na Dr Philemon Mateke ariko akaba asa n'uwashyizwe ku gatebe gato muri iki gihe. Ibi bigaragazwa n'uburyo Abafumbira batakambye ubwo Gen. Kayihura yari afunzwe.

    Ikindi ni uko mu minsi ishize, Umuyobozi w'Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana ubwo yavugaga ku makuru ko Museveni atakije kwiyamamariza Kisoro, yavuze ko bibabaje ko ahubwo NRM ikwiriye kutazajya buri gihe ibaho yizeye ko nta kabuza izatorwa muri Kisoro.


    Abaturage benshi bari baje kumva imigabo n'imigambi ya Bobi Wine

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/16/kisoro-bobi-wine-yavuze-amagambo-asesereza-perezida-museveni/

  • Karongi: Umugabo yikase ubugabo bwe bitewe n'amakimbirane afitanye n'umugore we #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Harerimana Athanase w' imyaka 38 utuye mu Mudugudu wa Bugoberi, Akagari ka Gitega mu Murenge wa Gitesi yatunguye benshi akikebagura ku gitsina ke, bitewe n'amakimbirane afitanye n'umugore.Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020.

    Umwe mu baturage yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko batazi neza niba uyu mugabo yarashakanye byemewe n' amategeko n' umugore bafitenye amakimbirane. Yagize ati'Ntabwo tuzi impamvu uriya mugabo yabikoze, turacyashakisha amakuru.'

    Umuyobozi w'Akagari ka Gitega yaganiriye n'iki kinyamakuru avuga ko atazi 'niba umugabo yarasanze umugore amuca inyuma' nk'uko amakuru umwe mu baturage yabitangaje abivuga.

    Ati 'Uwabikoze ntacyo adusubiza.'

    Gusa yemeza ko umugore we bakunda kugirana ibibazo byo kumuca inyuma. Ati 'Ni kumwe umugabo ashaka umugore, akajya amuca inyuma kenshi.'

    Umunyamanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitesi, Niyonsaba Cyriaque yabwiye iki kinyamakuru ko uwo mugabo yagiranye ibibazo n'umugore we ku wa Mbere mu masaha y'umugoroba nka sa kumi n'ebyiri agahita ajya ahantu hiherereye afata urwembe atangira kwikata igitsina.Ngo yakataga ahereye aho igitsina gitangirira agenda ashishura abaturage baza gusanga yamaze kwikorera aya marorerwa.

    Uyu muyobozi avuga ko uwo mugabo bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Bubazi, ariko bakaza guhita bamwohereza ku bitaro bya Kibuye.

    Niyonsaba Cyriaque yasoje agira inama abaturage ko mu gihe bagize ibibazo bya amakimbirane 'badakwiye kwifatira ibyemezo ahubwo bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.
    Inkuru dukesha Umuseke.rw

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/16/karongi-umugabo-yikase-ubugabo-bwe-bitewe-namakimbirane-afitanye-numugore-we/

  • Malawi : Umuyobozi yafunzwe azira kwitambika imodoka ya Perezida #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi usanzwe ari komiseri muri Komisiyo y’amatora, ashinjwa kuba ubwo imodoka zari zitwaye Perezida zamunyuragaho mu muhanda yaranze kuva mu nzira.

    Ubwo ibyo byabaga, BBC yatangaje ko Kunje yari atwawe n’umushoferi we. Yanze gukura mu nzira imodoka, ayigizayo ubwo imodoka ya Perezida yari imugezeho neza.

    Kunje ari muri manda ye ya kabiri nka komiseri muri Komisiyo y’Amatora. Ni umwe mu bari bagize itsinda ryakurikiranye amatora ya Perezida yabaye mu 2019, akaza guteshwa agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga.

    Abakomiseri muri Komisiyo y’Amatora ya Malawi bashyirwaho batanzwe n’imitwe ya politiki. Kunje yari yashyizweho atanzwe n’ishyaka ryahoze ku butegetsi rya Democratic Progressive Party.

    Umwaka ushize nabwo Polisi ya Malawi yataye muri yombi umushoferi wa ambulance ashinjwa kwitambika imodoka za Perezida. Uwo mushoferi yaje kurekurwa ataburanishijwe kuko benshi babinenze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Malawi-Umuyobozi-yafunzwe-azira-kwitambika-imodoka-ya-Perezida

  • Menya amakosa 4 yangiza abakobwa bakoreshwa n' urukundo #rwanda #RwOT

    N'ubwo urukundo ari kimwe mu bintu byiza kandi by' ingenzi mu bibereho y' abantu, hari igihe aho kukubera rwiza rukuzinutswa icy'ingenzi cyarwo, kuko hari igihe rutuma umuntu yirenga agatangira gukora ibintu bidasanzwe ndetse byanamuviramo ibindi rukaba rwamubabaza.

    Iyi nkuru ikubiyemo bimwe mu bintu abakobwa bakora kubera urukundo nyamara bishobora kubagwa nabi ndetse rukaba rwabicira ahazaza.

    1. Kohereza umusore amafoto y' ubwambure

    Bijya bibaho ko umukobwa akunda umuhungu akamwimariramo ku buryo icyo uwo musore amusabye agikora. Bamwe mu bakobwa bajya boherereza abasore amafoto yabo bambaye ubusa cyangwa bakifotozanya bambaye ubusa ariko iki ni kimwe mu bintu bishobora kwagiza ahazaza hawe igihe uwo musore yashyira hanze ifoto yawe wambaye ubusa hari amahirwe menshi byakwimisha mu buzima bwawe.

    2. Kurwanya umuryango wawe kubera urukundo

    Ni amakosa kwihutira kwiteranya n' umuryango wawe kubera umusore mukundana kuko akenshi uwo musore ntabwo aba akwifuriza ibyiza kurenza ibyo umuryango wawe ukwifuriza.

    3. Gukunda umusore kandi gukunda Imana byarakunaniye

    Niba udafitanye umubano n' Imana ikiza waba uretse kugirana urukundo n' umusore ngo umwemerere ko uzamubera umugore. Kugirana umubano n' Imana abagabo bamwe babibona nk' ikimenyetso cy' uko witonda kandi witwara neza.

    4. Kurara ku musore

    Bamwe mu bakobwa bizera abasore kugeza ubwo bashaka ikinyoma babeshya ababyeyi kugira ngo bage kurara ku musore igihe yibana. Ibi ni amakosa kuko bishobora kukwangiriza ahazaza.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/16/menya-amakosa-4-yangiza-abakobwa-bakoreshwa-n-urukundo/

  • Visi Perezida wa Rayon Sports yagizwe umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Nkuko bigaragara mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020,Visi Perezida wa mbere w'Umuryango Rayon Sports, Kayisire Jacques, yahawe inshingano nshya muri Minisiteri ya Siporo, aho yagizwe Umujyanama mu bijyanye n'imishinga ibyara inyungu ‘Business Analyst’.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73796b44ef3132f819d31eee23f3f8a5e56c731c82fb0df502a5dd465d820c19d0878d0ab2cb3f2ea3af5edc338a839f0250d8d2e46455e19effae5d47e57c0c1bfb6dfde90ca0c4fc30dce836577872b7f79c4cc03d6de0efdc47f