Blog

  • Menya telefone abaperezida bamwe bo muri Afurika bakunda gukoresha cyane #rwanda #RwOT

    Bamwe mu Bakuru b'Ibihugu ku mugabane wa Afurika cyane cyane ba Perezida, bakoresha telefone zitandukanye n'izikoreshwa na rubanda nyamwinshi mu buryo bwo kwirindira umutekano.

    Urubuga Africa Report rwashyize ahagaragara zimwe muri telefone zikoreshwa n'aba Bakuru b'Ibihugu n'uburyo bazikoreshamo.

    Uru rubuga ruvuga ko Abakuru b'Ibihugu byinshi byo muri Afurika y'Iburengerazuba, bakoresha telefone za 'Gatushe' zo mu bwoko bwa Teorem zikorwa n'ikigo cya Thales cyo mu Bufaransa.


    Telefone ya Teorem iri mu za mbere zitinjirirwa
    Bene izi telefone ni zo zakoreshejwe na ba Perezida b'u Bufaransa barimo Jacques Chirac, Nicolas Sarkozy na François Hollande.

    Uruganda Thales rwagiye ruvugurura telefone ya Teorem mu buryo bw'ikoranabuhanga ryo kubika amabanga, rwongeramo iryitwa CryptoSmart Technology ryakozwe na Ercom.

    Dore bamwe mu Bakuru b'Ibihugu muri Afurika na telefone bakoresha

    Africa Report yatangaje ko ba Perezida bo kuri uyu mugabane kandi bakunze gukoresha telefone za Blackberry. Aba barimo Macky Sall uyoboye Senegal na Faure Gnassingbé wa Togo.

    Blackberry na yo ikunzwe na ba Perezida kuri uyu mugabane
    Perezida wa Guinea, Alpha Condé we ngo akoresha telefone ziri hagati y'eshatu n'enye, akaba akoresha uburyo bw'itumanaho bwa 'Telegram', yagiyeho avuye kuri WhatsApp no gukoresha ubutumwa bwanditse gusa.

    Perezida wa Côte d'Ivoire, Alassane Ouatara akoresha modeli (model) ya kera telefone ya Nokia, gusa ngo hari indi aba afite ku ruhande rwe.


    Perezida Ouattara akoresha Nokia ya kera

    Hari abandi ba Perezida basa n'abadakoresha telefone. Abo barimo Paul Biya wa Cameroon, Denis Sassou-Nguesso wa Repubulika ya Congo na Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti.

    Gukoresha telefone idasanzwe, irenze imwe cyangwa se kudakoresha n'imwe; kimwe no gukoresha uburyo bw'itumahano butandukanye (ubutumwa bwanditse cyangwa telegram) bikorwa mu buryo bwo kwirinda ko hari uwo ku ruhande ushobora kumenya ibyaranze ikiganiro hagati y'aba Bakuru b'Ibihugu n'abo baganira.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/17/menya-telefone-abaperezida-bamwe-bo-muri-afurika-bakunda-gukoresha-cyane/

  • African Development Bank appoints Director and Special Advisor For Multilateral Development Banks, International Financial Institutions and Non-Regional Shareholders Relations in the Office of the President #rwanda #RwOT

     

    Gauthier, a Belgian citizen, is a seasoned professional in international negotiations and relations with various stakeholders

    ABIDJAN, Ivory Coast, December 16, 2020/ — The African Development Bank Group (www.AfDB.org) is pleased to announce the appointment of Mr. Gauthier Boulard as Director and Special Advisor in the Office of the President, effective 1 January 2021.

    In his new role, Gauthier will support President of the African Development Bank Group Akinwumi Adesina, to strengthen partnerships and engagements with multilateral development banks, international institutions and global initiatives to coordinate international financing for development. He will also support the President in outreach efforts to strengthen relations and engagements with non-regional member countries of the Bank Group and to promote the development priorities targeted by Bank Group strategies.

    Gauthier, a Belgian citizen, is a seasoned professional in international negotiations and relations with various stakeholders. He has over 20 years of experience on multilateral development banks and international institutions, gained from his employment in the national civil service and in international bodies. Gauthier joined the Bank for the second time in November 2015 as Chief Resource Mobilization Officer in the sovereign division of the Resource Mobilization and External Finance Department (FIRM). In early 2019, he was appointed as Manager for the same division, where he worked on coordinating African Development Fund (ADF) replenishments and monitoring, culminating in the successful fifteenth replenishment at the end of 2019. He actively participated in the internal committee and external working groups on financing innovations for the future of ADF. He also led the Bank's partnerships with several sovereign counterparts and managed both the co-financing facility and trust funds to boost the Bank Group's financial capacity to deliver on its development mandate.

    Before joining the Bank, Gauthier served at the Treasury, Ministry of Finance, in Belgium, where he gained solid experience on multilateral development banks — World Bank and regional development banks — and the European Union. From 2003 to 2009, Gauthier served on the African Development Bank Group's Board of Directors as Senior Advisor to the Executive Director representing Belgium, France and Italy. After his term at the Bank (2009-2015), he returned to the Department of International and European Financial Affairs at the Belgian Treasury. He represented Belgium in many international meetings and negotiations, including in the special task force to design the European Fund for Strategic Investments (EFSI) in the EU. Between 2014 and 2015, he was a member of the European Investment Bank (EIB) Board of Directors.

    Commenting on his appointment, Gauthier said: 'I am very happy to work with President Adesina to support his vision for the Bank and strengthen the Bank's engagement with non-regional shareholders and multilateral partners'.

    Gauthier holds 2nd and 3rd cycle diplomas in Political Science and International Relations and Political Sociology from the Université Libre de Bruxelles (ULB), as well as a postgraduate degree in Management (advanced level) from the Brussels Business and Management School.

    Commenting on the appointment, Dr. Adesina said 'during my second term as President of the African Development Bank, I have prioritized knowledge, financial and investment partnerships. Gauthier will support my vision and drive to build stronger strategic partnerships with multilateral development banks, international financial institutions, and with non-regional shareholders of the Bank. He is a highly respected professional, with a solid track record in negotiations and partnerships'.

    52

    The post African Development Bank appoints Director and Special Advisor For Multilateral Development Banks, International Financial Institutions and Non-Regional Shareholders Relations in the Office of the President appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/17/african-development-bank-appoints-director-and-special-advisor-for-multilateral-development-banks-international-financial-institutions-and-non-regional-shareholders-relations-in-the-office-of-the-pre/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=african-development-bank-appoints-director-and-special-advisor-for-multilateral-development-banks-international-financial-institutions-and-non-regional-shareholders-relations-in-the-office-of-the-pre

  • Hari abemerewe gusezerana nubwo ubukwe bwahagaritswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Prof Shyaka Anastase
    Minisitiri Prof Shyaka Anastase

    Mu gihe benshi bari barageze ku musozo w’imyiteguro y’ubukwe, bamwe basabaga nibura kwemererwa bagasezeranira mu misa n’amateraniro yemewe.

    Icyakora Minisitiri Shyaka avuga ko ubukwe butemewe kandi ko ababufite bakwihangana bakazabukora iki cyorezo kimaze gucisha make.

    Ati “Turamutse tubemereye ko basezeranira mu iteraniro icyo gihe iteraniro ryaba rihindutse ubukwe kandi ntibwemewe.”

    Icyakora Minisitiri Shyaka avuga hari abafite amahirwe yo gusezerana, atanga urugero ko hari ibidasaba gutegereza.

    Ati “Niba umwe mu baseserana yaravuye hanze kandi agomba gusubirayo, icyo gihe bakwegera ubuyobozi bw’Umurenge na bwo bukavugana n’izindi nzego bakabafasha.”

    Minisitiri Shyaka avuga ko nubwo aba bageni bafashwa ngo baherekezwa n’abantu babiri babasinyira atari uguherekezwa n’abantu benshi.

    Mu nkuru Kigali Today yari yakoze mbere yaho, hari abafitanye ubukwe n’abavuye mu mahanga bari bagaragaje ko bababajwe no kuba bagiye gusubirayo badakoze ubukwe. (Soma iyo nkuru HANO)

    Mu Karere ka Rubavu ho hari ufite umwihariko wo kuba amaze gutegura ubukwe inshuro ebyiri ariko bugasubikwa kubera Covid-19.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020 yemeje ko imihango y’ubukwe, ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose bibujijwe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-abemerewe-gusezerana-nubwo-ubukwe-bwahagaritswe

  • Rwanda records 122 new COVID-19 cases, 21 recoveries #rwanda #RwOT

    The statement released last night shows that new cases were found in Kigali: 64, Musanze: 38, Huye: 7, Nyagatare: 5, Rusizi: 3, Muhanga: 2, Nyamagabe: 2 and Karongi: 1.

    Rwanda confirmed the first case on 14th March 2020. So far, 6954 people have been tested positive out of 676,078 sample tests of whom 6057 have recovered, 840 are active cases while 57 have succumbed to the virus.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rwanda-records-122-new-covid-19-cases-21-recoveries

  • Amateka yaranze intwari yo kwizera Johann Sebastian #rwanda #RwOT

    Johann Sebastian Bach yavutse mu 1685, ni umwe mu bantu bamenyekanye cyane mu muziki, ibikorwa bye byatijwe umurindi n’inyigisho za Martin Luther King, wabaye indashyikirwa mu kuzana impinduka mu itorero akaba n’umuntu wabonaga umuziki nk’impano y’Imana.

    Sebastian yinjiye muri muziki kuva akivuka, Bach yagiye amenya tekinike n’ibikoresho kugeza abaye umuhimbyi akaba n’umuyobozi w’umuziki mu itorero yateraniraga mo. Yize tewolojiya kandi yibanze mu gusoma Bibiliya ayisobanukirwa neza kurushaho.

    Nyuma y’igihe gito yabonye inzu i Leipzig aho yamaze imyaka mirongo itatu ayobora umuziki atari mu matorero gusa ahubwo yawuyoboye mu rukiko no mu muryango mugari. Bach yapfuye mu 1750 asize umurage ntagereranywa mu muziki.

    Bach yaharaniye guteza imbere umuziki we. Mu gihe yamaze yagiye yandika inzandiko nyinshi zidasanzwe kugira ngo zifashe abaririmbyi kunoza muzika kandi yahoraga aharanira kubona ibikoreshoa bihagije no kubungabunga ireme ry’umuziki.

    Mu buzima bwe Bach yagize ibyago byinshi. Yabaye impfubyi akiri umwana, ubwo yari agarutse avuye mu rugendo yasanze umugore we yakundaga yapfuye ndetse yashyinguwe, si ibyo gusa ahubwo abana be cumi na babiri bapfuye bakiri bato. Birumvikana rero ko mu muziki ariho yaboneraga amahoro yo mu mutima.

    Umuziki wa Bach uratangaje mu bwiza no mu bwinshi. Bach yari afite ubuhanga buhambaye kandi yari azi buri kimwe cyose kijyanye n’umuziki. Nyamara nubwo yari afite ubushobozi bwo kwandika imirimo itangaje ku bijyanye n’umuziki, Bach yarangwaga no kwicisha bugufi agakora imirimo ye agamije guha Imana icyubahiro.

    Hafi ya bitatu bya kane by’umuziki wa Bach yabyandikiye itorero. Mu itorero ry’Abaluteriyani bo mu gihe cye, ibikorwa byose byibandaga ku muziki.Yafataga iminota makumyabiri akayikoresha mu kuririmba hanyuma agasoma Bibibiliya maze akabona kubwiriza. Izo ndirimbo zateguraga imitima y’abantu bagakurikira neza ikibwirizwa.

    Ukwizera kwa Bach kwamuyoboraga mu murimo w’Imana yakoraga.Yari umwigisha wa Bibiliya akaba n’umubwiriza butumwa bwiza, yatangaga ubutumwa binyuze mu muziki. Buri gikorwa cyose yashakaga gukora mu rusengero, yabanzaga isengesho rivuga ngo “Yesu mfasha”.

    Bach yanditse ko “Intego n’iherezo ry’umuziki wose itagomba kuba iyindi uretse icyubahiro cy’Imana no kugarura ubuyanja (guhembura)”, kandi umugambi we wo guhimbaza Imana no gushishikariza abamwumva kuyihimbaza waramamaye.

    Dore ibintu by’ingenzi dukwiye kwigira kuri Johann Sebastian Batch

    1.Bach yakoze umurimo wo kuramya Imana. Birumvikana ko itorero ryamuhembaga umushahara ariko mu gihe yandikiraga itorero buri cyumweru, nta gihamya cy’uko yazihemberwaga. Uyu mugabo yakoreye Imana kandi Imana yashimye. Kuramya Imana nyakuri tutitaye ku kindi kintu icyo ari cyo cyose. Iki ni ikintu buri mukristo wese akwiye kwigira kuri Sebastian.

    2.Umutima wanjye wasusurukijwe no kwizera gukomeye kwa Bach. Ikigaragara ni uko Bach, yakurikiraga imigenzereze ya Martin Luther King kandi yasobanukiwe ubutumwa bwiza buvuga uburyo abagabo n’abagore b’abanyabyaha bezwa n’Imana binyuze mu rupfu rwa Kristo ku musaraba. Natwe ntitugomba na rimwe kwibagirwa uku kuri.

    3. Ikindi kintu gishimishije ni uko Bach yagaragaje ukuri kwe haba mu kubwiriza yakoreshaga umuziki kandi intego ye mu kuririmba yari agamije guha Imana icyubahiro. Mubyukuri natwe mu muziki n’ibyo dukora byose, dukwiye kwigira kuri Bach tukabikora intego ari ukuzamura icyubahiro cy’Imana.

    Muri macye Seabastian Bach yakoze umurimo w’Imana mu gihe cye ku buryo buhambaye binyuze mu muziki. N’ubwo yahuye n’ingorane zitari nke zo gupfusha umuryango we, yarihanganye akomeza kuririmba ndetse abwiriza abantu agamije kungura Ubwami bw’Imana. Niyo mpamvu natwe dukwiye kugira indangaciro nk’ize kandi byazatubera impamba idufasha kugera mu ijuru.

    Source: www.canonjjohn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-intwari-yo-kwizera-Johann-Sebastian.html

  • Wari uzi ko Imana itajya yibeshya? #rwanda #RwOT

    Mu buzima hari byinshi tunyuramo tugatekeereza ko Imana yabyibeshye ho ndetse tukagatngira kwitotomba, ariko Imana ntijya yibeshya icyo dusabwa ni ukuyizera.”Nimunyumve yemwe Bayuda namwe abatuye i Yerusalemu, mwizere Uwiteka Imana yanyu mubone gukomezwa, mwizere n’abahanuzi bayo mubone kugubwa neza” (2 Ngoma 20:20).

    Umwami utaremeraga ubwiza bw’Imana, yari afite umugaragu wakundaga kumubwiza ukuri mu bihe byose ati:

    Mwami wanjye, ntimugacike intege kuko kuko ibintu byose Imana ikora biratunganye, ntijya yibeshya!

    Umunsi umwe bajyanye guhiga bageze mu nzira, inyamaswa y’inkazi ishaka kwica umwami . Umugaragu we arayirwanya arayica, ariko ntiyabasha kubuza shebuja guhomba (gutakaza urutoki).

    Umwami nta kugaragaza ikinyabupfura no gushimira ko yarokotse urupfu, yateruye amagambo ati:

    Imana ni nziza? iyo iza kuba nziza, si mba naratewe n’inyamaswa, ikindi kandi si mba naratakaje urutoki rwa njye.

    Umugaragu yamusubije yitonze ati:

    Mwami wanjye, n’ubwo ibintu bimeze bityo, icyo nshobora kukubwira ni uko Imana ari nziza kandi izi impamvu y’ibintu byose bitubaho.Ibyo Imana ikora biratunganye. Ntijya yibeshya habe na mba!

    Ibyo Imana ikora byose biratunganye. Ntijya yibeshya:

    Umwami amaze kumva ibyo umugaragu we amusubije yazabiranyijwe n’uburakari maze ategeka ko uwo mugaragu afungwa.

    Umunsi umwe, yongeye kujya mu wundi muhigo. Ariko umwami yafashwe n’abantu b’inyeshyamba batambaga ibitambo by’abantu. Mugihe bari bamaze kumufata, biteguye kumutambaho igitambo, izo nyeshyamba zavumbuye ko rumwe mu ntoki ze rwacitse, bahise bamureka kuko babonaga ko ataberanye no gutambirwa imana zabo.

    Agarutse ibwami, yategetse ko bagomba kurekura umugaragu we, amwakira neza cyane.

    Umwami yaravuze ati:

    Nshuti yanjye, Imana ni nziza kuri njjye! Narokotse urupfu ubwo inyeshyamba zashakaga kunyica, ariko kuko nari mbuze urutoki rumwe gusa, barandetse! Hagati aho mfite ikibazo: Niba Imana ari nziza, kuki yemeye ko ngushyira muri gereza?

    Umugararagu yaramusubije ati:

    Mwami wanjye, iyo nza kujyana nawe muri uriya muhigo, mba naratambweho igitambo mu mwanya wawe, kuko njyewe nari mfite intoki zose. Kubw’ibyo wibuke ko ibyo Imana ikora byose bitunganye.Ntijya yibeshya.

    Inkunga y’uyu munsi:

    Akenshi twinubira ubuzima n’ibintu bisa nk’ibibi bitubaho, twibagiwe ko nta kintu kibaho kidafite impamvu kandi byose biba bifite intego. Buri gitondo, umunsi wawe wuragize Imana.Yisabe kuyobora ibitekerezo n’ibikorwa byawe, kandi ntutinye, Imana ntizigera yibeshya!

    Source:www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-Imana-itajya-yibeshya.html

  • Kubera iki abakristo bashobora gusambana kandi bakijijwe?. Bishobora guturuka ku mpamvu 5 #rwanda #RwOT

    Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya ibice 5: 19-21 havugwamo imirimo ya kamere. Abahanga mu bya Bibiliya izi ngeso za kamere bazigabanyije mu bice 5, aho igice kibanza bavuze kubyangiza umubiri birimo gusambana, gukora ibiteye isoni, n’iby’isoni nke. Mwigeze mubisobanukirwa se?

    Twibuke ko Abagalatiya bari abantu bakijijwe ntibari abapagani. Ni ukuvuga ko izi ngeso zose Pawulo yageze aho azibamenyesha bimaze kugaragara ko zababase. Binyuze mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kinyura kuri Agakiza Tv, Pasiteri Habyarimana Desire agaruka ku byaha byo mu maraso n’inkomoko yabyo, agaragaza n’uruhare umuntu akwiye kugira akabitsinda burundu.

    Kimwe mu ngeso zibase abantu ku kigero kiri hejuru ni ugusambana, gusambana ni ingeso irenze uko umuntu yayitekereza. Kuri ubu ubusambanyi ntibureba ngo urubatse, ntibureba ngo urakuze, ntibureba ngo uri muto, muby’ukuri bimeze nabi kuruta uko umuntu wese yabitekereza.

    Uyu mubiri w’icyaha Satani ashobora kwigaragariza muri wo kandi usenga, ukijijwe bitewe n’uko umuntu atamenye aho akwiriye guhinduka, bitewe nuko atmenye uko batsinda ingeso za kamere, ntabwo yamenye uko akwiriye gutera intambwe no gusa na Kristo Yesu.

    Hari ubwo umuntu avuga ati’ Sinabikoze nkiri umukobwa/ umusore, ni gute nshobora guca inyuma umugabo/ umugore wanjye kandi nubatse?. Ntabwo ibi byaha by’ubusambanyi ari iby’abasore n’abakobwa gusa, n’abubatse ingo barabikora. Hari igihe umuntu yishuka akibwira ati’ Ninshaka bizaba birangiye ntabwo nzongera gukora iki cyaha cyangwa se ntabwo nakigwamo’, nutaba maso umenye ko uzabigwamo nta kabuza.

    Abagalatiya 5: 24, havuga ko ' Abakristo Yesu babambanye kamere n’iruba n’irari byayo'. Byari bishatse kuvuga ko igihe cyose utabamba ingeso zawe ku musaraba, uzabyisangamo kandi ukijijwe.

    Impamvu 5 zishobora gutuma ugwa mu cyaha cy’ubusambanyi kandi usenga

    Biri muri kamere

    Muri kamere y’abantu harimo kurarikira, iyo umuntu ashatse bigera igihe akararikira n’abo atashatse akumva yasambnana n’abandi, akaba yararikira n’abana. Kurarikira abo mudahuje igitsina ni ibintu bisanzwe ku muntu ariko intabwe y’indi utera ni yo ushobora gushiduka waguye mu cyaha cy’ubusambanyi.

    Hari abantu bazi ko iyo umuntu akijijwe kamere ihita ipfa, siko biri ahubwo kamere bisaba guhora uyibamba. Igihe utiga kubamba ingeso zawe za kamere umenye ko uzagwa mu byangwa n’amaso y’uwiteka, birasaba ko ako gatima karehareha ukabamba ku musaraba.

    Amaraso

    Bibiliya ihamya ko iyo umuntu asambanye rimwe bishobora gufata imyaka igihumbi kugira ngo uwo muvumo uve mu muryango, keretse iyo ugiye muri Kristo Yesu neza. Muri Kristo Yesu niho dukirira imivumo yose, igihe cyose utihishe muri Yesu uzagwa muri ibi bishuko. Biba ari amaraso, ukabona Sogokuru yashatse abagore bane, Papa wawe ashaka batandatu, nawe ukabona urototera kugwa muri ibyo bintu kandi ukijijwe usenga. Ukabona mu muryango wanyu yaba abakobwa cyangwa abahungu, bashaka baramaze kubyarira iwabo.

    Kubera ibikomere

    Hari igihe abantu baba bakijiwe bagasambana bitewe n’ibikomere, iyo utabonye urukundo rwa papa wawe uri umukobwa, akenshi ukundana n’abahungu utagamije ikintu kibi ahubwo ushaka uwakuzuza aho hantu, ushaka uwakubera papa. Uzasanga hari abagore bakubwira ko badakunda kuba inshuti n’abagore/ abakobwa bagenzi babo bagahitamo gucudika n’igitsina gabo gusa, abagabo/ abasore nabo bikaba uko bagacudika n’igitsina gore gusa.

    Bishobora gutangira ari ukwiyumvanamo bikarangirira mu busambanyi. Ikindi iyo umuntu yagize ihungabana mu buzima hari ubwo ahungira mu muziki mu gusambana, mu kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi bimwangiza.

    Ibikuzengurutse( Environment)

    Muri iki gihe imbugankoranyambaga zikoreshwa cyane, biba bisaba kumenya uko uri bwirinde mu byo ukoreraho. Nk’urugero iyo ufunguye nk’inyigisho kuri Youtube munsi ushobora gusangamo poronogarafi. Ukwiye kuba uri umuntu uzi gukoresha amahitamo yawe ugahitamo ibyo ureba n’ibyo utareba. Pawulo yaravuze ngo ' Byose ndabyemerewa ariko si byose bingirira umumaro'.

    Imyuka mibi

    Hari abantu iteka barota basambana n’abagore/ abagabo ba nijoro, ugasanga barabaswe barara basambanywa n’abadayimoni. Babyita abagore/ abagabo ba nijoro, niba ugira inzozi nk’izo umenye ko ari ibibazo by’imyuka mibi mu buzima bwawe, ukwiye gusengerwa no kubohoka.

    Birashoboka ko Imana yagukiza ubusambanyi, n’irari ry’ubusambanyi, ni cyo Umwuka Wera amaze, Yesu yavuze ko ' Uwo Mwuka Wera naza azatsinda abantu abemeze ibyaha abigishe amateka no gukiranuka. Niba umuntu ashobora kuguma mu busambanyi kandi akijijwe, byaba bisa nk’aho agakiza ntacyo kamaze. Ariko gukizwa no guhinduka birashoboka, Yesu yakubatura, Yesu yagukiza ugakora ubushake bw’Imana.

    Reba hano inyigisho yose: Uruhare ukwiriye kugira ngo utsinde ingeso za kamere: Izangiza umubiri

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kubera-iki-abakristo-bashobora-gusambana-kandi-bakijijwe-Bishobora-guturuka-ku.html

  • Pakstan:Umukristo wakatiwe igifungo cya burundu ashinjwa gutwika Korowani yafunguwe #rwanda #RwOT

    Umugabo w’umukirisito muri Pakisitani washinjwaga icyaha cyo gutuka Imana (blasphemy)yagizwe umwere maze ararekurwa nyuma y’imyaka 10 yari amaze muri gereza yarakatiwe igifungo cya burundu.

    Urukiko rwisumbuye rwa Lahore rwagize umwere Imran Ghafur Masih, umukirisitu wakatiwe igifungo cya burundu hakurikijwe amategeko ahana ibyaha byo gutuka Imana muri Pakisitani.

    Nk’uko umuryango wa Imran ubitangaza ngo bagiye mu bwihisho nyuma yo kotswa igitutu n’ iterabwoba ry’intagondwa za kisilamu.

    Urukiko rukuru rwatanze umwanzuro ku rubanza rwa Imran kuwa 15 Ukuboza maze rutegeka ko arekurwa. Iki akaba ari igitanagaza cyatunguye umuryango wa Imran.

    Aganira na International Christian Concern (ICC), umuryango mpuzamahanga urengera abakristo, murumuna wa Imran, yagize ati: “Ni umunsi w’umuzuko kuri twe.Imana yumvise gutaka kwacu kandi turayishimira cyane. Ni impano ya Noheri kuri twe”.

    Muri 2009, Imran yashinjwaga gutuka Imana nyuma yo kugisha inama umuturanyi we w’umuyisilamu ku bijyanye no gutwika igitabo. Ubwo yarimo asukura inzu y’ibitabo y’umuryango we mu mujyi wa Hajweri uherereye i Faisalabad.Imran yendaga gutwika imyanda yakusanyije, irimo ibitabo n’impapuro zishaje nibwo yabonye igitabo cyanditse mu cyarabu. Kubera ko Imran yari afite impungenge ku gitabo kirimo inyandiko z’idini, yabajije Hajji Liaquat Ali ibijyanye no kugitwika.

    Ali yagiriye inama Imran yo gutwika igitabo, nuko akijugunya mu muriro arigendera. Igitabo kimaze gushya igice, Ali yaragarutse agikura mu muriro. Ali yifashishije icyo gitabo cyatwitswe igice maze ashinja ibinyoma Imran byo gutwika Korowani. Nk’uko umuryango wa Imran ubitangaza, Ali yashakaga kwigarurira ububiko bw’iduka ry’ibitabo by’umuryango kugira ngo ashobore kwagura ubucuruzi bwe.

    Amakuru avuga ko yatwitse Korowani yakwirakwiriye mu misigiti yaho ndetse banabitangaza hose. Agatsiko kanini kagizwe n’abayisilamu bagera kuri 400 bageze mu rugo rwa Imran, aho bamuteye, murumuna we na se.

    Abapolisi baho bageze aho bafata Imran bamujyana muri gereza. Hagati aho, bivugwa ko agatsiko k’abayisilamu 1.000 imbere y’igipolisi maze batera hejuru bati: “Mubambe uwasuzuguye Korowani ntagatifu. Abakiristo ni imbwa. Imran ni imbwa”.

    Polisi yashinjaga Imran icyaha cyo gutuka Imana kandi itanga kopi z’ibyo aregwa mu rwego rwo gutangaza icyo azira.

    Muri Mutarama 2010, Urukiko rwa Faisalabad rwakatiye Imran igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga 100.000 hakurikijwe ingingo ya 295-A na 295-B mu mategeko yo gutuka Imana muri Pakisitani. Mu myaka 10 yakurikiyeho, urubanza rwa Imran rwajuririwe mu rukiko rwisumbuye rwa Lahore ariko rusubikwa inshuro zigera kuri 70. Nk’uko uwunganira Imran abitangaza ngo ubujurire bwanyuze mu biro by’abacamanza nibura 10.

    Muri Pakisitani, ibirego by’ibinyoma byo gutukana birasanzwe kandi akenshi biterwa n’abacuruzi ku giti cyabo cyangwa urwango rw’idini. Kugeza ubu, byibuze abakirisitu 24 bafunzwe bashinjwa gutuka Imana muri Pakisitani.

    Umuyobozi wa ICC muri Aziya y’Epfo, William Stark, yagize ati: “Twebwe hano mu nama mpuzamahanga ya gikiristo twishimiye ko Imran Masih yaje kugirwa umwere akarekurwa nyuma y’imyaka irenga 10 muri gereza. Birashimishije kubona ikibazo nk’iki kimaze igihe kirekire cyakemuwe neza n’Urukiko Rukuru muri Pakisitani”.

    Stark yakomeje agira ati: “Icyakora, dukomeje guhangayikishwa cyane n’umutekano wa Imran n’umuryango we. Abahezanguni bo muri Pakisitani bazwiho kwibasira abantu bashinjwa ibyaha by’idini, nko gutuka Imana, na nyuma yo kugirwa abere.

    Gukoresha nabi amategeko yo gutuka Imana muri Pakisitani bigomba guhagarikwa kandi ibirego by’ibinyoma bigomba guhanwa. Kenshi na kenshi aya mategeko yabaye igikoresho cy’intagondwa zishaka kubyutsa ihohoterwa rishingiye ku idini rikorerwa rubanda rugufi. Hatabayeho ivugurura, amadini mato azakomeza guhangana n’ibirego byo gushinjwa ibinyoma n’ihohoterwa rikunze guherekeza ibyo birego”.

    source: www1.cbn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Pakstan-Umukristo-wakatiwe-igifungo-cya-burundu-ashinjwa-gutwika-Korowani.html

  • Ubuhamya bwa Angelique washakanye n’umugabo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga #rwanda #RwOT

    Mbere yuko Angelique ashyingirwa yabanje kuba mu buzima bushaririye, ariko muri byose arashima Imana ko yakomeje kugenda imwiyereka. Uwahindutse umugabo we yabanje kumusaba ko yamushakira umukobwa bazarushinga ngo ariko yagombaga kuba ari inzobe, gusa kubw’umugambi w’Imana birangira ari we bashakanye.

    Nyiransengimana Angelique ni umukristo mu itorero rya ADEPR, ateranira muri paruwase ya Ruyaga ku mudugudu wa Rusheshe. Naho umugabo we Uwiragiye Bosco ateranira muri paruwase ya Kinyinya ku mudugudu wa Kami.

    'Uzandinde kubyarira mu rugo, uzandinde kwishyingira', Ni isengesho Angelique yahoranaga imbere y’Imana.

    Mu kiganiro yagiranye na Sinai Tv ari naho yatangiye ubuhamya bwe, Angelique yavuze uko yashakanye n’umugabo we biciye mu mugambi w’Imana nubwo abenshi baba bumva ko urukundo rubyara urushako nk’uru rutashoboka.

    Kuri we anyuzwe no kuba umugabo we afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ngo kuko yamusabye Imana, dore ko nta n’ikibazo agira mu bijyanye no gushyikirana (Communication), kuko Imana yabanje kumutegura kera akiri umukobwa. Ati' Aho yabaga kwa nyina wabo yari incuti no mu rugo tuziranye bakantuma yo nkajyayo, rimwe nsubiyeyo nsanga arahari mpageze ambwira ko ashaka umugore.

    Njyewe ntabwo yankundaga! yavugaga ko ashaka umukobwa w’inzobe, ubwo uwo mukobwa w’inzobe ndamushakisha. Hari umukobwa w’inshuti yanjye twari duturanye iwacu ndamubwira arabyemera, mbibwira uyu (umugabo we) ati 'nisawa’ baza kumureba bavugana inkwano, ibintu bigera kure tuza kwiyerekana.

    Hashize iminsi uwo mukobwa ahita abireka, ambwira ko imiryango ye yamwanze, ko yamusetse ubwo ndaza mbibwira uyu (umugabo we) kubyakira biramugora. Uwo mukobwa twari inshuti cyane aho twajyaga gusengera twese baduhanuriraga ko dukoresheje ubukwe.

    Ubwo rero abonye iby’inzobe byanze aza kunsaba ko twakwibanira, mu mutima wanjye ndibwira nti’ ubu mwangire, mwemerere?’ kubera ko rero nari nafite undi musore uvuga twakundanaga, ibyo gukunda uyu sinabyiyumvishaga.

    Naramubwiye nti 'ngaho tuza, icecekere’ ubwo ndataha mbitekerezaho, najyaga gusenga nkavuga nti 'Mana niba koko uriya mugabo ari uwanjye nzajye gusengera ahantu babimbwire bwa mbere. Ubwo njya gusengera ahantu barambwira bati 'itegure ubukwe buraje bambwira ko babonye n’umugabo wanjye aca amarenga.

    Ntangira kuvuga nti 'noneho bya bintu ni sawa! nibuka ijambo nasengeragamo mvuga nti ' Mana uzandinde kubyarira mu rugo, uzandinde kwishyingira kandi uzampe umugabo mwiza utazankubita, uzampe uwo tuzabana mu mahoro yaba ikimuga, yaba ikiragi.”

    Ubwo rero naratashye mvuye mu masengesho, ariko numvaga nta rukundo mufitiye ku buryo twabana. Byansabye ku bisengera, kubera ko najyaga aho yabaga nkahamara nk’icyumweru naramurebaga ibyo yakoraga, yakoraga amasuku akukira amatungo. Yaranyegeraga nkumva ari kunukira kubera ako kazi akora, nkumva rwose kubana nawe ntibishoboka.

    Nakomeje kubisengera rero tubibwira imiryango imyiteguro iratangira, dutangira gutumira ariko najyaga njya gutanga ubutumire (envitation) nkagira isoni, rimwe na rimwe nkazisubiza mu rugo ntazitanze ngeze aho nziha mama akaba ari we uzitanga.

    Ubukwe bwabo ngo ni Imana yonyine yabwikoreye

    'Mama nta n’igihumbi na kimwe yari afite, najyaga nsenga mvuga nti’ Mana dore turi abakene, turaca incuro nta by’ubukwe dushaka’. Kurya byari bigoranye noneho abantu bakajya banaduserereza ngo tugiye kwishyira mu by’ubukwe, dufite ibibanza tuzagurisha!, mbese mama nawe akababara.

    Najya gusenga Imana ikambwira ko izabyikorera nta nakimwe cyacu ishaka, “Nzabyikorera ku murongo kandi nzanararika”. Bagiye kutwerekana ubwo abadiyakoni b’iwacu ku rusengero baraterana haboneka amafaranga barahaha, abadakijijwe bari bamaze kubyumva baraza baratwerera bashaka amatente, baratwerekanye tugira ngo ubukwe n’ibwo bwabaye!,

    Abantu barahurura baza kureba Angelique nkuko Imana yari yaravuze ko izanyamamaza ikararika yarabikoze. Ubwo rero tuvuye mu rukiko abantu bo hanze barampamagaye bati ' twabonye ubuhamya bwawe’ bati rwose twumvise ko nta nzu mufite, Ubwo banyoherereza amafaranga n’ubaka inzu. Umuntu wo hanze yarampapagaye ngira ngo ni Imana impamagaye, ati’ ndi umuntu wo muri Amerika, numva ni igitangaza cy’Imana.

    Ubukwe babumpanuriye 2018, 2020 burasohora. Urumva ko nta jambo Imana ivuga ngo rihere'.

    Muri ubu buhamya Angelique yavuze ko gushyikirana n’umugabo we( Communication) nta kibazo kibirimo nubwo ngo mbere atahise amenya byose bijyanye n’ururimi rw’amarenga, ariko ngo ntibyigeze bimutonda cyane dore ko n’Imana yabanje gusa n’aho imutoza, yakuranye n’umukobwa w’incuti ye nawe ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga waje no kumwambarira mu bukwe bwe.

    Reba hano ubuhamya bwose

    Source: Sinai Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Angelique-washakanye-n-umugabo-ufite-ubumuga-bwo-kutumva-no.html