Blog

  • Harabura iki ngo u Rwanda rwihaze ku mbuto n… – #rwanda #RwOT

    Ubukangurambaga bwa ‘Zamukana Ubuziranenge’ buri gukorwa na RSB ku bufatanye na MINAGRI na NCDA bwakomereje mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Werurwe 2025. 

    Bwibanze ku kongera ubumenyi ku buziranenge bw'imbuto n'imboga mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uru rwego no kugabanya ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga. Abacuruzi, abagemura amahoteli na resitora bakanguriwe gukurikiza amabwiriza y’ubuziranenge kugira ngo barusheho kubona isoko rinini kandi rihamye.

    Iterambere ry’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto

    U Rwanda rwateje imbere ubukerarugendo n'amahoteli, bikaba byaraguye isoko ry'imboga n'imbuto.

    Nubwo umusaruro w’imbuto n’imboga wiyongereye, haracyakenewe ishoramari rihagije kugira ngo hamenyekane uburyo bwo kugabanya ibitumizwa mu mahanga.


    Umuyobozi wungirije wa Kivu Serena Hotel, Leon Munyeshuri yagize ati: “Igihugu cyacu cyateje imbere ubukerarugendo n’amahoteli. Dufite isoko ryagutse rwose. Mbere byaragoranaga kubona umusaruro uhagije w’imbuto n’imboga, ariko ubu uraboneka. Hakenewe gukomeza gushora imari kugira ngo tugabanye ibitumizwa mu mahanga.” 


    Ku ruhande rwe, Karigirwa Rehema, uranguza imboga n’imbuto kuri Kivu Serena Hotel, yavuze ko ubuziranenge ari ingenzi cyane mu bucuruzi bwe. Ati: “Ngemurira hoteli z'inyenyeri 4 na 5 imbuto n'imboga, kandi badusaba ko tubaha ibyujuje ubuziranenge. Gahunda ya Kwihaza iziye igihe kuko dukenera guhugurirwa ibisabwa.”


    Rwabutogo Jeanne, umuyobozi w'abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, yashimangiye ko gahunda ya Kwihaza ari ingenzi kuko igamije gufasha abacuruzi kubona umusaruro uhagije mu Rwanda. 

    Yagize ati: 'Turishimira imbaraga Leta ikomeje gushyira mu kongera umusaruro w’imboga n’imbuto. Ubu imbuto zera mu Rwanda tubasha kuzibona iyo ari igihe cy’umwero wazo, ariko hari izindi tugikenera gutumiza hanze.'


    Hakizimana Bella Naivasha, umukozi wa RSB, yavuze ko kutita ku buziranenge bw'imbuto n'imboga bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw'abantu. 

    Ati: 'Ibyo dukora mu ruhererekane rw'ibiribwa bigamije kubungabunga umusaruro kuva mu murima kugera ku muguzi wa nyuma, harimo n'abashaka kuwongerera agaciro.' Yongeyeho ko imbuto n'imboga ari ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri, ariko bishobora kwangirika vuba iyo bititaweho neza.


    Kabanguka Nathan ukora mu ishami rishinzwe imirire, isuku n'isukura muri NCDA, yavuze ko imboga n'imbuto ari ingenzi cyane ku buzima, kuko zirinda indwara kandi iyo zifite ubuziranenge ziba nk'umuti. 

    Yagize ati: “Ubumenyi bujyanye no kurya imboga n'imbuto bugenda buzamuka, ariko ntiburagera 100%. Turacyashishikariza umuryango nyarwanda, cyane cyane abana, abadamu batwite n'abonsa, kwihata imboga n'imbuto kuko bifasha kurinda indwara zitera imirire mibi.”

    Yanagaragaje ko kwinjiza imboga n'imbuto mu ifunguro rya buri munsi ari ingenzi, kuko zifitiye umubiri akamaro kurusha ibindi biribwa bisanzwe.

    Gahunda ya Kwihaza n’iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda


    Gahunda ya Kwihaza, yatangijwe na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI) ku bufatanye n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU), LuxDev na Enabel, igamije guteza imbere ubuhinzi bw'imbuto, imboga n'ubworozi bw'amafi.

    Iki gikorwa kigamije kongerera ubushobozi abahinzi bato binyuze mu mahugurwa no gushyiraho ibigo by'ubushakashatsi bizafasha kongera umusaruro no kuwuhuza n'amabwiriza y'isoko.

    Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu 2023 ikaba izageza mu 2026, ifite intego yo kugabanya umusaruro w'ibiribwa uva mu mahanga, kwihutisha iyubakwa ry'ibikorwaremezo by'ubuziranenge no guteza imbere isoko ry'imbere mu gihugu n'iry'Akarere.

    Iyi gahunda izafasha gukemura ibibazo byagaragaye mu buhinzi bw'imbuto, imboga n'ubworozi bw'amafi, birimo umusaruro muke, kubura ubushobozi mu bya tekiniki, kutagira ububiko bugezweho n'ibikoresho byifashishwa mu gukonjesha umusaruro. 

    Nanone kandi, izibanda ku kongera amahirwe y'ishoramari muri uru rwego, ishyigikire abahinzi bato, imiryango iciriritse, ndetse n'urubyiruko rukora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi.

    Nk'uko byagarutsweho n'Uhagarariye EU mu Rwanda, iyi gahunda izagira uruhare mu gushyiraho uburyo burambye bwo kongera umusaruro, kubungabunga ubuziranenge no guhanga imirimo mishya mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi.

    Ubuhinzi nk'inkingi y'iterambere rirambye


    Leta y'u Rwanda ikomeje gushyira imbere iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi nk'inkingi y'iterambere rirambye no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage. Mu rwego rwo kongera ubuziranenge bw'ibiribwa, by'umwihariko imbuto, imboga n'ibikomoka ku bworozi bw'amafi, hashyizweho amabwiriza agamije kunoza imikorere y'uru rwego.

    Gahunda ya Kwihaza ni imwe mu nzira zigamije gufasha abahinzi bato kwiteza imbere, bikajyana no kugabanya umusaruro u Rwanda rutumiza mu mahanga, bityo bigafasha igihugu kwihaza ku biribwa byiza kandi byujuje ubuziranenge.

    Abanyarwanda bashishikarizwa gucuruza no kurya imboga n’imbuto byujuje ubuziranenge 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153975/harabura-iki-ngo-u-rwanda-rwihaze-ku-mbuto-nimboga-rugitumiza-mu-mahanga-153975.html

  • Uko urubyiruko rukwiriye kwitwara mu kazi, mu mboni za Minisitiri Dr. Utumatwishima – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yagezaga impanuro ku rubyiruko rusaga 400 rwitabiriye ibiganiro bigamije kubereka uburyo bwiza bwo guhitamo imyuga ibabereye 'career orientation fair' byabereye mu Karere ka Nyarugenge ku wa 26 Werurwe 2025.

    Aba barimo 155 bo mu turere twa Nyagatare na Nyamasheke banyuze muri gahunda ya 'Igira ku murimo' yateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ifatanyije n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko hari abikorera bagaragaza ko iyo bahaye urubyiruko akazi rurangwa n'imyitwarire itari myiza.

    Yasabye urubyiruko kugira indangagaciro zo kubahiriza igihe, gukora umurimo unoze, bakibuka ko amahirwe aboneka umuntu abanje gukora no kwihangana.

    Gahunda ya igira ku murimo yateguwe kugira ngo urubyiruko rwigishwe uburyo rushobora kwitwara mu kazi kandi abenshi bagaragaje ko babishoboye kuko bamwe bahise bahabwa n'akazi.

    Ati 'Urubyiruko rw'abana b'abanyarwanda rufite ubumenyi ndetse n'imyitwarire myiza barayifite ni na yo mpamvu benshi muri ibyo bigo byabo muri iyi gahunda ya igira ku murimo bahawe akazi.'

    Kagimbangabo Rene, umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke rwitabiriwe iyi gahunda akirangiza kaminuza yagaragaje ko yungutse byinshi binyuze mu mahirwe yahawe yo kwimenyereza umurimo.

    Ati 'Nize ibintu byinshi birimo gukorera ku gihe, gukunda umurimo ndetse no kumenya n'abantu mu ngeri zitandukanye ndetse no muri sosiyete zitandukanye.'

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, ku bijyanye n'umurimo mu Rwanda, Labour Force Survey igaragaza ko kugeza mu Ugushyingo 2024 urubyiruko rwugarijwe n'ubushomeri rwari 18%.

    Abantu batari mu kazi, ntibabe ku ishuri cyangwa mu mahugurwa mu Ugushyingo 2024 barengaga miliyoni imwe, muri bo 27,3% ari urubyiruko.

    U Rwanda rufite intego y'uko ikigero cy'ubushomeri mu rubyiruko kizagabanyuka kikagera kuri 7% mu 2035.

    Ibiganiro byitabiriwe n’urubyiruko urenga 400

    Minisitiri Dr. Utumatwishimana yasabye urubyiruko kwitwara neza mu kazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-urubyiruko-rukwiriye-kwitwara-mu-kazi-mu-mboni-za-minisitiri-dr

  • Zahabu yacu ntabwo ijya i Burayi – Minisitiri Sebahizi ku bihugu biherutse gufatira u Rwanda ibihano – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije abagize Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ubwo yabagezagaho Politiki n'ingamba z'Igihugu mu guteza imbere ubucuruzi n'ubuhahirane n'amahanga.

    Bijyanye n'uko umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kujya habi, bimwe mu bihugu byirengagije nkana impamvu muzi y'ibyo bibazo, bihitamo gufatira u Rwanda ibihano bitandukanye birimo n'iby'ubucuruzi.

    Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi wagaragaje ko bwafatiye ibihano uruganda rw'u Rwanda rutunganya zahabu rwa Gasabo Gold Refinery, buvuga ko butemerewe gucuruza zahabu mu bihugu birugize.

    Icyakora Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko ibyo bihano byafashwe bijyanye n'uko ibyo bihugu byabonye u Rwanda ruri kubisibira amayira y'inyungu zabyo, binyuze mu ngamba rwafashe yo kohereza mu mahanga amabuye atunganyije, imirimo yakorwaga n'ibyo bihugu.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje guteza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bugezweho ari na ko rushyiraho inganda ziyatunganya akoherezwa mu mahanga yongerewe agaciro.

    Zirimo urwa Gasabo Gold Refinery, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 96 ku mwaka, urwa LuNa Smelter rutanganya gasegereti ubushobozi bwo gushongesha toni 360 za gasegereti buri kwezi, n'urwa Power Resources International Ltd rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 za coltan mu kwezi.

    Gutunganya ayo mabuye ni inyungu y'ubugira kabiri, kuko nk'ubu iyo amabuye yoherejwe hanze adatunganyije hari afatwa nk'imyanda, nyamara abayaguze bakayakuramo akayabo.

    Minisitiri Sebahizi ati 'Iyo tubikora rero biriya bihugu byari bisanzwe bikura amabuye y'agaciro hano bakajya kuyakoresha mu nganda zabo bo barahomba, ntabwo babyishimira, ntabwo rero byadutangaza bafashe icyo cyemezo.'

    Uyu muyobozi yavuze ko n'uyu munsi abashoramari bari bafite impushya zo gucukura amabuye y'agaciro, benshi bazibonye bafite gahunda yo gucukura bakohereza amabuye mu mahanga adatunganyije, ariko 'ubu abaje gusaba izo mpushya basabwa ko bayacukura ariko bakayanayongerera agaciro hano mu gihugu.

    Ati 'Zahabu yacu ntabwo ijya i Burayi, nureba mu mibare uzasanga, zahabu yacu itunganyije yoherezwa mu gihugu cy'Abarabu. Ingamba ni ugushaka amasoko atandukanye ku buryo Abanyaburayi bafashe gahunda yo kutwima isoko twaba dufite ahandi tubijyana ariko biranashoboka ko twabikoresha twebw ahubwo tukajya tubacuruzaho ibyavuye muri ayo mabuye y'agaciro.'

    Yashimangiye ko ari yo gahunda Igihugu cyimirije imbere, aho ibintu byose bikomoka mu bucukuzi bigomba kubyazwa umusaruro, hakajya hoherezwa ibikoresho byatyunganyijwe.

    Ati 'Nk'urugero dufite amabuye menshi akorwamo ibyuma ndetse hari n'akorwamo ibirahuri. Uyu munsi twikorera ibyuma n'ibirahuri, ibyo kuvuga ngo badufatiye icyemezo nta cyo byaba bivuze, ahubwo twaba tuyakeneye kugira ngo inganda zacu zikomeze gutera imbere. Ibyo [bakoze] ni ukudufungura amaso bakatwigisha n'ubundi bwenge.'

    Imibare igaragaza ko u Rwanda rukungahaye ku mabuye y'agaciro amabuye ya Wolfram, gasegereti na coltan atunganywamo ibyuma ya tungsten, tin na tantalum.

    Ni amabuye u Rwanda rukungahayeho cyane kuko rucukura toni ziri hagati ya 8000-10000 buri mwaka, igiciro mu mafaranga kigahinduka bijyanye n'uko amasoko ahagaze.

    Uretse ayo ufite na zahabu iboneka mu turere twa Gicumbi, Musanze, Burera, Nyamasheke, Rusizi na Nyarugenge, amabengeza akoreshwa mu mitako aboneka mu turere twa Ngororero, Muhango Ruhango, Muhanga, Sapphire aboneka mu Burengerazuba, Lithium n'andi ndetse ubushakashatsi burakomeje.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mining Board- RMB) igaragaza ko garagaza ko amabuye y'agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1,1$, avuye kuri miliyoni 772$ bigaragaza izamuka rya 43.0%.

    U Rwanda rufite intego y'uko mu 2029 ruzaba rubarura umusaruro mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ungana na 2,2$. Gukusanya amabuye yose yacukuwe bikava kuri 40% bikagera kuri 80%.

    U Rwanda rufite uruganda rutunganya zahabu

    Gasabo Gold Refinery, ifite ubushobozi bwo gutunganya toni 96 ku mwaka

    U Rwanda rutunganya coltan, gasegereti na wolfram zigera kuri toni 10000 ku mwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zahabu-yacu-ntabwo-ijya-i-burayi-minisitiri-sebahizi-ku-bihugu-biherutse

  • Umuraperi Sheff G yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu – #rwanda #RwOT

    Ku wa 26 Werurwe 2025 ni bwo umuraperi Sheff G yemereye urukiko rw'Ikirenga rwa Brooklyn rwo muri New York, ko yakoze icyaha akurikiranyweho cyo gucura umugambi wo kwica hamwe n'ibikorwa by'urugomo.

    Ibi yabyemeye nyuma yaho ubushinjacyaha bwavugaga ko Sheff G afite udutsiko tubiri abarizwamo twagiye duteza urugomo muri Brooklyn. Agatsiko ka mbere abarizwamo ni 8 Trey Crips hamwe na 9 Ways Gangs.

    Ubushinjacyaha bwerekanye ko Sheff G yafatanyaga n'utu dutsiko mu bikorwa by'urugomo birimo no kurasana, ndetse ngo yakoreshaga amafaranga akura mu muziki mu gutera inkunga utu dutsiko mu kugura ibirimo imbunda n'ibindi bakoreshaga mu bikorwa by'urugomo.

    Sheff G utari wenyine ushinjwa muri uru rubanza, kuko yari kumwe n'abandi 31 bahuriye muri utwo dutsiko, ntiyigeze akahakana ibyo ashinjwa ahubwo yabyemeye rugikubita kugira ngo agabanyirizwe igihano.

    Urukiko rwahise rumukatira igifungo cy'imyaka itanu muri gereza.

    Sheff G w'imyaka 26 ari mu baraperi bagezweho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba yaragiye amenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka 'Weight On Me', 'Bless Her', 'Own Lane' n'izindi.

    Umuraperi Sheff G yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuraperi-sheff-g-yakatiwe-igifungo-cy-imyaka-itanu

  • Kayonza: Abakekwaho kuzimiza imibiri y'abishwe muri Jenoside basabiwe gufungwa imyaka irindwi – #rwanda #RwOT

    Ni mu rubanza rwaburanishijwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ku wa 27 Werurwe 2025, ruburanishirizwa mu ruhame mu Mudugudu wa Gacaca mu Kagari ka Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza.

    Muri Mata 2024 mu Mudugudu wa Gacaca mu Kagari ka Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu mu isambu ya Rwabagabo Leonidas, habonetse imibiri 15 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abagera kuri batanu bahise batabwa muri yombi barimo abana bane ba nyir'iyo sambu n'undi umwe ukekwaho kwanga gutanga amakuru kuko amakuru yatanzwe na mushiki we avuga ko yari yaramubwiye ko aho hantu hari imibiri.

    Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwatangiye kubaburanishiriza mu baturage mu murima wabonetsemo iyo mibiri kuri ubu yamaze gushyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Mukarange.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje uburyo aba baturage uko ari batanu buri wese yari azi amakuru y'uko muri iyi sambu hari imibiri ndetse bunagaragaza ibimenyetso byatanzwe n'abatangabuhamya benshi barimo n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uwo murenge.

    Bwagaragaje ko bane mu baregwa bahingaga muri iyo sambu kuko yari iy'ababyeyi babo, bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye hari abaturage bagiye bagaragaza ko aho hantu hari imibiri ariko ntibikurikiranwe.

    Bwasabiye aba bakekwa gufungwa imyaka irindwi n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw.

    Bamwe mu bakekwaho iki cyaha ubwo bahabwaga umwanya wo kwiregura, bagaragaje ko mu isambu yabo nta mibiri yigeze ihagaragara, KO n'igihe hakorwaga umuganda bavuze ko nta mibiri bigeze bahabona. Bagasaba urukiko gushishoza rukazabagira abere.

    Umwe muri bo yavuze ko amakimbirane yagiranye na mushiki we bapfa isambu ari yo yatumye amubeshyera ko yari azi aya makuru ntayatange.

    Abunganira abaregwa bavuze ko abo bunganira barengana kuko nta makuru bari bafite ku mibiri yari iri mu isambu y'ababyeyi babo.

    Bavuze ko nta bimenyetso bigaragaza by'uko iyo mibiri yakuwe muri iyo sambu, basaba ko abo bunganira bagirwa abere kandi bakanabarekura bagataha.

    Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwavuze ko imyanzuro y'uru rubanza izasomwa tariki ya 24 Mata 2025 saa Cyenda, mu ruhame aho rwaburanishirijwe mu isambu yakuwemo iyo mibiri 15 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ubwo abakekwaho icyaha cyo gutesha agaciro amakuru ku mibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagezwaga aho bagombaga kuburanira

    Urubanza rwaburanishirijwe mu ruhame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abakekwaho-kuzimiza-imibiri-y-abishwe-muri-jenoside-basabiwe-gufungwa

  • Megan Fox yibarutse umwana wa kane nyuma y'amezi make atandukanye na Machine Gun Kelly #rwanda #RwOT

    Megan Fox yibarutse umwana wa kane nyuma y'amezi make atandukanye na Machine Gun Kelly

    Ku itariki ya 27 Werurwe 2025, umukinnyikazi wa filime Megan Fox yibarutse umwana we wa kane, akaba ari umwana wa mbere abyaranye n'uwahoze ari umukunzi we, umuraperi Machine Gun Kelly (MGK).

    Machine Gun Kelly (MGK).

    MGK yatangaje aya makuru abinyujije ku rubuga rwa Instagram, ashyiraho amashusho y'umukara n'umweru agaragaza afashe akaboko k'uyu mwana mushya. Yaherekesheje ubutumwa bugira buti: 'She's finally here!! our little celestial seed 🥹💓♈♓♊'

    'She's finally here!! our little celestial seed 🥹💓♈♓♊'

    Megan Fox na Machine Gun Kelly bahuye bwa mbere mu mwaka wa 2020, ubwo bakinaga filime 'Midnight in the Switchgrass. Urukundo rwabo rwabaye urw'igikundiro, aho bagaragazaga amarangamutima akomeye hagati yabo mu ruham. Mu kwezi kwa Mutarama 2022, batangaje ko basezeranye, ariko urukundo rwabo rwaje guhura n'ibibazo bitandukany. Mu kwezi kwa Ugushyingo 2024, Megan Fox yatangaje ko atwite, ariko nyuma y'ukwezi kumwe gusa, muri Ukuboza 2024, byatangajwe ko batandukany.

    Amateka y'urukundo rwa Megan Fox na Machine Gun Kelly

    Nyuma yo gutandukana kwa Megan Fox na MGK, hagiye humvikana amakimbirane hagati ya MGK na Brian Austin Green, wahoze ari umugabo wa Megan Fo. Brian Austin Green yashyize ahagaragara ubutumwa bwa MGK bumusaba kudakomeza kubaza igihe umwana azavukira.

    Ibibazo hagati ya Machine Gun Kelly na Brian Austin Green

    Ubuzima bwa Megan Fox nyuma yo kwibaruka Nyuma yo kwibaruka, Megan Fox yagaragaje ko yishimiye umwana we mushya kandi akomeje kwita ku bana be uko ari ban. Nubwo yatandukanye na MGK, bagiye gukomeza inshingano zo kurera umwana wabo mushy.

    Nubwo batandukanye, Megan Fox na MGK bagiye bagaragara hamwe n'abana babo mu bihe bitandukany. Urugero, bafashwe amafoto bari kumwe n'abana ba Megan Fox mu bihe by'iminsi mikur.

    Amafoto y'umuryango wa Megan Fox na Machine Gun Kelly
    Amafoto y'umuryango wa Megan Fox na Machine Gun Kelly
    Machine Gun Kelly
    Megan Fox
    Megan Fox na Machine Gun Kelly
    Megan Fox na Machine Gun Kelly
    Megan Fox na Machine Gun Kelly
    Megan Fox na Machine Gun Kelly

     

    Source : https://kasukumedia.com/megan-fox-yibarutse-umwana-wa-kane-nyuma-yamezi-make-atandukanye-na-machine-gun-kelly/

  • RIB yibukije abatuye i Gahanga kurwanya ingen… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane itariki 27 Werurwe 2025, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwakoze ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kurwanya ibyaha no gukumira ingaruka zabyo ku muryango nyarwanda.

    Iki gikorwa cyayobowe na Ntirenganya Jean Claude, Ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha muri RIB, aho yagaragaje ko inshingano z'uru rwego ari ukugenza ibyaha, gukumira ibyaha no gutahura ababigiramo uruhare.

    Muri ubu bukangurambaga Ntirenganya Jean Claude yakanguriye abaturage bo mu murenge wa gahanga kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize ati: 'Ingengabitekerezo ya Jenoside ni mbi ku buryo n'iyo yaba ari umuntu umwe uyifite bigomba kuduhangayikisha kugira ngo akosoke.”

    Mu kiganiro cyihariye yahaye itangazamakuru,  yavuze ko impamvu nyamukuru y'ibi biganiro bari guha abaturage harimo no kubategura mu gihe cy'Icyumano uko bagomba kuzitwara cyane ko byagaragaye ko iyo bigeze mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aribwo ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside fifata indi ntera.

    Yagize ati 'Ni ngombwa ko abaturage bacu twongera kubategura uko bagomba kwitwara mu bihe byo Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyo tugeze muri ibyo bihe nibwo RIB ibona imibare y'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside izamuka. Ni ngombwa rero ko iyo twabonye ko icyo gihe aribwo ibyo byaha bigaragaramo, tugomba gufata akanya tukegera abaturage bacu tukaganira, tukibukiranya, ingaruka zabyo”.

    Ntirenganya Jean Claude,  yakomeje avuga ko impamvu ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside bikunda kugaragara mu bihe byo mu kwa Kane ari uko hari bamwe mu baturage bayicengejwemo igihe kinini ariko igihe cyo Kwibuka cyagera ugasanga abayibitsemo  kwihishira birabananiye, maze bakayigaragaza.

    Yanavuze ko hari abana bato nabo bagaragarwaho n'ingengabitekerezo ya Jenoside kubera ko abakagombye kubabwira uko amateka y'u Rwanda yagenze, bayababwira bayagoretse nabo bagakurana urwango muri bagenzi babo.

    Yakomeje agira ati 'Abandi nanone ni ba bandi bagiye bigishwa nabi, bakigishwa ingengabitekerezo ya Jenoside aho kwigishwa amateka ya nyayo yaranze igihugu cyacu. Abo ndashaka kuvuga abana rimwe na rimwe na Jenoside yabaye batarabaho ariko ugasanga imiryango bakuriyemo aho kubabwira amateka ya nyayo yaranze u Rwanda bakabaha amateka atari yo”.

    Uretse kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abaturage bo mu Murenge wa Gahanga bakanguriwe kwirinda ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga aho abajura bagenda bagira amayeri menshi yo gushuka abaturage bakoresheje telefone n'imbuga nkoranyambaga.

    RIB yabwiye abatuye i Gahanga kurwanya icuruzwa ry'abantu, rikunze gukorwa mu buryo bwihishe, aho benshi bisanga mu mutego wo kubeshywa ibidahari maze bakisanga bajyanywe imahanga kugirwa ibikoresho by'abashaka kubabyazamo inyungu.

      

    Ntirenganya Jean Claude ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha muri RIB, yibukije abaturage bo mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    Abayobozi b’inzego z’ibnze nibo bari kwisonga mu gufatanya na RIB gukangurira abaturage kwirinda ibyaha

    Abaturage bo mu Kagari ka Kagasa banyuzwe n’impanuro za RIB

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153974/rib-yibukije-abatuye-i-gahanga-kurwanya-ingengabitekerezo-ya-jenoside-no-kwirinda-ubujura–153974.html

  • Umucamanza Avuga ko Trump Ashobora Kuba Yararengereye Amategeko mu Kwirukana Abagenzuzi Bigenga. #rwanda #RwOT

    Umucamanza Aravuga ko Trump Ashobora Kuba Yararenze ku Mategeko Igihe Yirukanaga Abagenzuzi Bigenga,

    Abagenzuzi bigenga birukanwe barimo kurega iyirukanwa ryabo mu rukiko.

    Ku wa Kane nimugoroba, umucamanza wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatangaje ko bidashoboka ko asubiza mu kazi abahoze ari abagenzuzi bigenga umunani birukanwe n'ubutegetsi bwa Trump muri Mutarama, n'iyo byagaragara ko perezida yarenze ku mategeko ya Leta Zunze Ubumwe ubwo yabirukanaga atabanje kumenyesha Kongere.

    'Ntabona uko nasubiza abo bagenzuzi mu kazi n'iyo nasanga iyo ngingo y'itegeko nshinga yubahirijwe,' ni byo umucamanza Ana Reyes yavuze mu rubanza rwabereye mu rukiko rwa Leta Zunze Ubumwe i Washington, D.C. 'Icyo dushobora kurebaho ni niba bagomba guhabwa amafaranga y'igihembo cyabo cyangwa indi nyungu ijyanye n'akazi.'

    umucamanza Ana Reyes

    Ubwo umucamanza Reyes yabazaga umwunganizi wa Minisiteri y'Ubutabera niba Trump yarakurikije itegeko ubwo yirukanaga abo bagenzuzi atabanje kubimenyesha Kongere, uwo munyamategeko yemeye ko perezida atubahirije ibyo iryo tegeko rivuga ku bijyanye no kwirukana abagenzuzi bigenga.

    'Nta mpaka zihari, koko ibyo byarenze ku mategeko, si byo leta?' Umucamanza Reyes yabajije.

    'Icyo navuga ni uko tutapfa kuburana ku kuba perezida atarubahirije interuro iri mu mategeko avuga ko Kongere igomba kubimenyeshwa,' ni ko Jeremy Newman, umwunganizi wa Minisiteri y'Ubutabera, yasubije, ariko yongeraho ko iryo tegeko ritagomba gusaba ko Kongere imenyeshwa.

    Ubwo Newman yashakaga kuvuga ko kumenyesha Kongere bitari ibisabwa kugira ngo abo bagenzuzi birukanwe, umucamanza Reyes yamuhakaniye.

    'Nk'uko benshi bamaze kubimbwira vuba aha, Icyongereza ni ururimi rwa kabiri kuri njye, ariko nzi aho interuro irangirira,' Reyes yavuze mbere yo kongera gusoma iryo tegeko, agaragaza ko atemeranya n'uburyo Minisiteri y'Ubutabera irisobanura.

    'Ndakeka ko twese twemeranya ko ibi atari uburyo bwiza bwo gufata umuntu uwo ari we wese,' Reyes yavuze ku bijyanye n'iyirukanwa rya hato na hato ry'abo bagenzuzi. 'Ikibazo ni ukumenya niba byari bikurikije amategeko.'

    Jeremy Newman, uhagarariye Leta muri uru rubanza, yemeye ko Trump atubahirije igika cy'itegeko risaba kumenyesha Inteko Ishinga Amategeko mbere yo kwirukana abagenzuzi bigenga. Ibi byatumye umucamanza Reyes abaza niba Leta yemera ko habayeho kurenga ku mategeko, maze Newman asubiza ati: 'Nta mpaka ko Perezida atubahirije iyo ngingo y'itegeko isaba kumenyesha Inteko Ishinga Amategeko.'

    Iki kibazo cyatewe n'uko Trump yirukanye aba bagenzuzi bigenga atabanje kubimenyesha Inteko Ishinga Amategeko nk'uko biteganywa n'amategeko ya Amerika. Ibi byatumye habaho impaka ku bijyanye n'uburenganzira bwa Perezida bwo kwirukana abagenzuzi bigenga n'uburyo amategeko agenga icyo gikorwa.

    Nubwo umucamanza Reyes yemeje ko bishoboka ko amategeko yarengwe, yavuze ko gusubiza aba bagenzuzi mu kazi bishobora kutaba igisubizo gikwiye. Yavuze ko hashobora kwigwa ku bindi byemezo nk'uko bahabwa imishahara yabo y'igihe birukanywe cyangwa ibindi bihano.

    Uru rubanza ruracyakomeje, kandi icyemezo cya nyuma kitarafatwa. Gusa, amagambo y'umucamanza Reyes agaragaza ko nubwo habayeho kurenga ku mategeko, gusubiza aba bagenzuzi mu kazi bishobora kutaba igisubizo cyoroshye cyangwa gikwiye.

    Umucamanza Reyes yagaragaje ko uburyo aba bagenzuzi birukanywe butari bwiza, avuga ati: 'Ntekereza ko twese twemeranya ko ubu atari uburyo bwiza bwo gufata umuntu uwo ari we wese.' Ibi byerekana ko nubwo hashobora kuba harabayeho kurenga ku mategeko, hariho n'ikibazo cy'imyitwarire n'uburyo abayobozi bagomba gufata abakozi ba leta.

    Ibi bibazo byagaragaye muri uru rubanza bigomba kubera isomo abayobozi bose, bibutsa ko bagomba gukurikiza amategeko no kubaha inzego zigenzura imikorere ya leta. Kwirinda kurenga ku mategeko no kubahiriza inzira ziteganywa n'amategeko ni ingenzi mu kubaka ubuyobozi bwiza no kwirinda ibibazo bishobora kuvuka mu micungire y'igihugu.

    Ku rundi ruhande, abakozi ba leta bagomba kumenya uburenganzira bwabo no kumenya inzira banyuramo mu gihe babona ko barenganyijwe. Kujyana ibibazo mu nkiko no gushaka ubutabera ni uburenganzira bwabo, kandi bigomba gukorwa mu buryo bwubahirije amategeko kandi bwubaha inzego z'ubutabera.

    Abaturage nabo bagomba gukurikiranira hafi imikorere y'abayobozi babo, bagasaba ko habaho kubahiriza amategeko no gukorera mu mucyo. Ibi bizafasha mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko, aho buri wese yubahiriza inshingano ze kandi akubahiriza uburenganzira bw'abandi.

    Inteko Ishinga Amategeko igomba gukomeza gukurikirana no kugenzura imikorere ya guverinoma, kugira ngo harebwe ko amategeko yubahirizwa kandi ko nta kurengera ububasha kubaho. Ibi bizafasha mu gukumira ibibazo nk'ibi byagaragaye muri uru rubanza.

    Inzego z'ubutabera zigomba gukomeza gukora akazi kazo mu bwisanzure no mu mucyo, zitabogamiye kuri politiki cyangwa ku nyungu z'abantu

    Source : https://kasukumedia.com/umucamanza-avuga-ko-trump-ashobora-kuba-yararengereye-amategeko-mu-kwirukana-abagenzuzi-bigenga/

  • Abafasha mu by'amategeko mu turere bagiye kongerwa – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ubutabera n'ubufasha mu by'amategeko, Guverinoma yashyizeho abakozi bafasha mu by'amategeko kuri buri Karere hashyirwaho abazwi nk'abakozi ba MAJ batatu.

    Ni abakozi batanga umunzu ukomeye haba mu gutanga ubufasha mu guhangana n'ibyaha no kugera ku butabera by'umwihariko ku bakorewe ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ibindi bikigaragara mu muryango nyarwanda.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubutabera igaragaza ko mu mwaka wa 2022-2023, abakozi ba MAJ mu turere bakiriye ibirego 1664 by'abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibigera ku 1248 bitangwaho ubujyanama mu by'amategeko, ibigera kuri 203 bijyanwa mu nkiko n'aho ibindi birego 167 bishyikirizwa inzego zibifitiye ububasha.

    Muri rusange, uwo mwaka abakozi ba MAJ bakiriye ibirego birenga 2.1405, hatangwa ubujyanama mu by'amategeko ku birego bisaga 17.100, ibindi 2.310 byoherezwa mu nkiko mu gihe 1.989 byashyikirijwe inzego zibifitiye ububasha.

    Nubwo bikimeze bityo ariko haracyagaragara imbogamizi zitandukanye zishingiye ku kuba umubare w'abo bakozi ukiri muto kandi abakeneye guhabwa serivisi ari benshi.

    Umunyamabanga Uhoroho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Théophile, yagaragaje ko uwo mubare ukiri imbogamizi ariko hari gahunda yo kubongera.

    Ati 'Iki kibazo tukimaranye igihe kuko no muri gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST1 harimo ko tugomba kugerageza kumanura serivisi za MAJ tukazigeza no ku mirenge. Ubu ntabwo twavuga ko twabigezeho ku kigero gishimishije.'

    Yongeyeho ati 'Abo dufite ni batatu ni byo ariko murabizi ko Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje gushyira ingufu mu byo yiyemeje. Bimwe mu byo dukora rero ni ugushyira imbaraga mu gufasha abo ba MAJ kutaguma gusa mu biro ahubwo bakamanuka bakagera ku mirenge nubwo bitabaho mu buryo buhoraho, bakaba batanga amasomo, ubukangurambaga, ndetse no gutanga n'ubwo bufasha.'

    Yavuze ko hari ubwo abo bakozi bamanuka bakajya mu mirenge gusa ashimangira ko uko amikoro azagenda aboneka hazajya hongerwa imibare yabo cyane ko biri no muri gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST2.

    Ati 'Uko amikoro azagenda aboneka, n'ubundi iyo gahunda turayifite muri gahunda ya NST2, tuzakomeza guharanira ko hari icyashoboka kisumbuye mu bijyanye no kugeza serivisi za MAJ hasi mu mirenge ntizibe gusa ku turere.'

    Yashimangiye kandi ko hari gahunda yo gushyira imbaraga muri politiki y'ubuhuza no kunga kugira ngo Abanyarwanda bagire umuco wo kumva ko amakimbirane yakemurwa hatisunzwe inkiko.

    Perezida w'Urugaga rw'Abavoka, Me Nkundabarashi Moïse, yagaragaje ko kuba abo bakozi bakongerwa byatanga umusaruro ukomeye mu gufasha abantu mu kubona ubutabera.

    Ati 'Ntekereza ko Minisiteri y'Ubutabera igenda ibikoraho kandi uko amikoro agenda aboneka kizagenda kirushaho gukemuka. Birakwiye ko bongerwa kuko umubare w'abantu bakeneye ubufasha mu by'amategeko ni munini cyane ugereranyije na ba MAJ batatu gusa muri buri Karere.'

    Me Nkundabarashi yagaragaje ko imiryango y'abatanga ubufasha mu by'amategeko ikwiye guhuriza hamwe imbaraga hagamijwe kwishakamo amikoro ashobora gufasha abaturage bose kugera ku butabera.

    Yemeje kandi ko bifuza kwegera ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda bisanzwe bitanga n'inkunga mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage kuba byanagira uruhare mu rwego rw'ubutabera kuko narwo ari ingenzi ku baturage.

    Umunyamabanga Uhoroho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Théophile, yagaragaje ko umubare w’abakozi ba MAJ ugomba kwiyongerwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafasha-mu-by-amategeko-mu-turere-bagiye-kongerwa

  • Ibisubizo ku bibazo by'ingutu byibazwa n'abanyamigabane ba BPR Bank Rwanda Plc – #rwanda #RwOT

    Ibi byagezweho nyuma y'uko iyi banki ikoze ubukangurambaga bukomeye, aho yazengurutse mu gihugu hose igamije gushakisha abari abanyamigabane bayo, kugira ngo bongere babarurwe, agaciro k'imigabane yabo kamenyekanye ndetse bayibyaze umusaruro, ibituma iyi banki 'ari yo banki ya mbere y'abaturage mu buryo bwuzuye,' nk'uko byemejwe n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya.

    Kuva yashingwa mu 1975, abaturage bafunguzaga konti bagahabwa agatabo karimo ifoto yabo, benshi bakabitsamo amafaranga mu cyari koperative icyo gihe.

    Habarurwa 576.245 bafunguje konti bakabitsa amafaranga muri iyi banki, ari nabo babarwa nk'abanyamigabane.

    Umuntu wamaze gusuzumwa, bikagaragara ko ari uwa nyawe, azajya ahabwa icyemezo cy'uko afite iyi migabane, bityo anatangire kuyibyaza umusaruro byaba mu guhabwa imigabane ndetse kuba yazayigurisha, agakuramo igishoro.

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iyi banki ifite intego nyamukuru yo kurangiza iki kibazo, ati 'Ihumure naha abanyamigabane ni uko dufite intego yo gukemura iki kibazo [kugira ngo] gikemuke, [kandi] gikemukire rimwe.'

    Uyu muyobozi yavuze ko icyihutirwa ari uko abanyamigabane bose bimenyekanisha, ati 'Abanyamigabane barenga ibihumbi 500, benshi ntabwo tubazi, umunyamigabane ugomba kuba ufite amakuru y'ibanze. Ikintu cya mbere ]twabakangurira] ni ukugana banki bakiyandikisha, tukabona imyirondoro yabo.'

    Ku rundi ruhande, ku byerekeye uburyo abanyamigabane bazahabwa imigabane yabo, uyu muyobozi yavuze ko 'Igisubizo dufite ni ukubona icyemezo cyerekana ko ari abanyamigabane.'

    Ku kijyanye n'ingano y'imigabane umuntu afite, Mutesi yatanze icyizere, avuga ko magingo aya umugabane umwe ubarirwa amafaranga 1000 Frw, ariko iyi banki ikaba ifite gahunda yo gukoresha igenagaciro rivuguruye, kugira ngo agaciro kayo kajyanye n'igihe kaboneke, bityo n'umugabane umwe uhabwe agaciro kawo gakwiriye.

    Ku rundi ruhande, yongeye gutanga icyizere, agaragaza ko iyi banki yatangiye gutanga inyungu ku mugabane, bityo ko bizakomeza kugenda gutyo uko banki izarushaho kunguka, anasaba abanyamigabane bayo kuyigana bagakorana nayo kugira ngo bayiteze imbere, bityo irusheho kunguka nabo babyungukiremo.

    Ibi byashimangiwe n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya, ati 'Turashaka kugira ngo abanyamigabane bacu, abenshi ni abacuruzi muri iki gihugu, kandi ndongera guhamagara mbibutsa nti 'iyi ni banki yanyu.' Turi mu bucuruzi kugira ngo tubafashe, nimuze kugira ngo tubafashe.'

    Yongeyeho ko hari amazina y'abantu, ati 'Abantu dufite, dufite amazina abenshi, ariko ntabwo tuzi aho bari. Twarahamagaye kuri radio, twagiye kuri televiziyo, twagiye mu binyamakuru, ariko hari abantu bataragaruka. Hari abariho, hari abashaje tutazi ubuzima bwabo.'

    Yavuze ko mu gihe hari imigabane itazabona ba nyirayo, izashyirwa mu maboko ya Leta.

    Ati 'Iyo imigabane ifitwe n'umuntu, tutazi aho ari, tutazi ko anariho, zisa nk'aho ari ikintu cyatakajwe na nyiracyo. Amategeko y'igihugu avuga ko iyo migabane uragenda, ukaziha urwego rw'igihugu rubishinzwe.'

    Uyu muyobozi yavuze ko iyi banki izaha abanyamigabane imigabane y'abantu babo, ku buryo nk'umwana ashobora guhabwa imigabane y'umubyeyi we, ariko ibyo bigakurikiza amategeko.

    Ati 'Kugira ngo uze uri nk'umwuzukuru wa naka, uvuga ngo sogokuru yari afite imigabane muri BPR Bank Rwanda Plc, turashaka kugira ngo izo muziduhe, hari amategeko agomba kubahiriza.'

    Yavuze ko amwe muri ayo mategeko arimo no kujya mu rukiko, abanyamigabane, abemerewe imigabane yabo bakayihabwa. Ati 'Ubikoze, twamwakira.'

    Ku zitazabona ba nyirazo, yavuze ko 'Ako kazi karangiye, izisigaye zitarabona nyirazo, tuziha Leta, ikaba izifite itegereje, ariko tukabashyira mu byiciro, ibyo turimo kubiganira na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi na Banki Nkuru y'Igihugu, bazatuyobora uko amategeko y'igihugu abigenga kugira ngo abo bantu barebererwe.'

    Yongeyeho ko inyungu zizajya zituruka ku migabane idafite ba nyirayo, zizajya zishyirwa muri Banki Nkuru y'u Rwanda kugira ngo izicunge neza. Ati 'Kugira ngo igihe bazazira, bazayahabwe.'

    Icyakora yavuze ko nta gihe ntarengwa iyi banki yihaye cyo kuba yashyize mu bikorwa iyi migambi, ashimangira ngo ari ingingo izaganirwaho n'ubuyobozi bw'igihugu.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya yavuze ko imigabane itazabona ba nyirayo izasubizwa leta

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iyi banki ifite intego nyamukuru yo gukemura ikibazo cy’abanyamigabane ba BPR Bank Rwanda Plc


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibisubizo-ku-bibazo-by-ingutu-byibazwa-n-abanyamigabane-ba-bpr-bank-rwanda-plc