Blog

  • Ntabwo kuvura ingengabitekerezo ya Jenoside ari nko kuvura Malaria – Dr. Bizimana – #rwanda #RwOT

    Dr. Bizimana ubwo yaganiraga n'urubyiruko mu Mujyi wa Kigali, rwamubajije impamvu hari urubyiruko rugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kandi rwaravutse nyuma yayo ndetse n'icyakorwa ngo iranduke burundu.

    Minisitiri Dr. Bizimana yababwiye ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari ikintu gihererekanywa ku buryo bamwe mu rubyiruko bayikomora ku babakikije.

    Yavuze ko kandi bifata urugendo kugira ngo iranduke burundu kuko no mu bindi bihugu byabayemo Jenoside bagihanganye n'ihakana n'ipfobya ryayo nyuma y'imyaka myinshi.

    Ati 'Ntabwo kuvura ingengabitekerezo ya Jenoside ari nko kuvura Malaria ngo baze baguhe ikinini cyangwa bagutere urushinge ikire. Bisaba igihe cyo kwigisha, gusobanura, gushyiraho umurongo wo kubanisha Abanyarwanda bose n'ibindi. Ni byo u Rwanda rwubatse kandi rukomeza kubaha.'

    Yakomeje ati 'Abasaritswe n'irondabwoko, urwango n'amacakubiri bafitiye Abatutsi barahari ntimukeke ko bazanashira ngo tubyuke dusange barangiye. Nk'ubu Jenoside yakorewe Abayahudi imaze imyaka irenga 75 ibaye ariko abavutse nyuma yayo cyane na bo barayipfobya.'

    Yavuze ko urubyiruko rukwiye gukomeza kwigishwa rugasobanurirwa ukuri, rukitandukanya n'iyo ngengabitekerezo.

    Yavuze kandi ko abarokotse Jenoside bakwiye gukomera kugira ngo badakomeretswa n'abagifite ingengabitekerezo yayo by'umwihariko abadatanga amakuru y'ahari imibiri y'ababo bishwe.

    Yerekanye uburyo mu myaka 31 Jenoside ihagaritswe, Leta nta ko itagira ngo isabe abantu gutanga ayo makuru bamwe bakayatanga ariko abandi bakinangira.

    Ati 'Abinangira barahari babaye muri politiki y'urwango, hari abo rumereye nabi cyane kandi ari bakuru. Abo rero amakuru ntabwo bazayatanga ariko mwebwe nimukore urugendo rwo kubyakira no gukira bye gukomeza kubakomeretsa.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yasabye abantu gukomera no gukomezanya imbere y’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-kuvura-ingengabitekerezo-ya-jenoside-ari-nko-kuvura-malaria-dr-bizimana

  • Rubavu: Urubyiruko rw'abakorerabushake rwasabwe guhangana n'ibyaha byibasira abarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 27 Werurwe 2025 mu muganda udasanzwe w'urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu Karere ka Rubavu, wabereye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Murara wibanze ku bikorwa birimo kubakira abatishoboye ubwiherero n'uturima tw'igikoni.

    Ati “Ibibazo biri mu midugudu kandi dukeneye kubirandura dukoresheje urubyiruko, kuba tubafite dufite igihugu cyiza mugikorere, ntawe musiganya ibibazo biracyahari kandi byinshi tugire uruhare mu kubikemura. Ibyaha biracyagaragara kandi murabizi ko ari mwe pfundo ryo kubikumira, mutangire amakuru ku gihe muvuga ibitagenda, mube nyambere mu gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ibihe tugiye kujyamo.'

    Ibikorwa by'umuganda udasanzwe bizamara ibyumweru bibiri, urubyiruko rw'abakorerabushake ruzifatanya n'inzego z'umutekano, iz'ibanze n'abaturage mu bikorwa birimo gusiza ibibanza bizubakwamo inzu, gusana inzu zasenyutse, gukora umuganda ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibikorwa bigamije gufasha abayirokotse mu 1994 batishoboye.

    Uhagarariye Inkeragutabara mu ntara y'Iburengerazuba, Brig. Gen. Rwigema Nelson, ku wa 12 Werurwe 2025 ubwo yatangaga ikiganiro ku mutekano, ubumwe n'ubudaheranwa, mu karere ka Rutsiro, mu mirenge ya Kigeyo, Kivumu na Nyabirasi yibukije abaturage ko ntawakabaye agifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ko n'uyifite ntacyo ateze kuyungukiramo.

    Ahamya kandi ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo bazakuramo.
    Ati 'Ryaba ari ishyano uyu munsi tugifite abantu bagifite iyo mitekerereze, ndagira ngo mbahwiture dufashe Igihugu natwe twifasha, tubungabunge umutekano w'Igihugu cyacu ari nako duhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside, uwumva yaramusabitse yayipfana. Abakiyitsimbarayeho bumve ko umugambi wabo utazongera ukundi, kuko umutekano tuwukomeyeho.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nzabonimpa Déogratias yashimiye ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake, ku ruhare bagira mu guteza imbere no gusigasira ibikorwa igihugu cyagezeho, abasaba kurushaho guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Mu byo bakoze harimo no kubakira abaturage uturima tw’igikoni

    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu muganda udasanzwe mu bikorwa bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-urubyiruko-rw-abakorerabushake-rwasabwe-guhangana-n-ibyaha-byibasira

  • Rusizi: Arakekwaho gutema umugore bahanye gatanya, amuhora ko yanze ko baryamana – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Gataramo, Akagari ka Rusambu, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi.

    Uyu mugabo w'imyaka 53 n'umugore w'imyaka 56 bari barahanye gatanya, umugabo ahita ajya gupagasa mu Karere ka Kayonza, aza kurwara asubira mu rugo umugore aramwakira, aramwondora.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2025, abaturanyi bumvise umugore atabaza babimenyesha ubuyobozi, bageze iwe basanga ari kuruka amaraso ndetse ari no kuva amaraso ku gahanga.

    Ababonye uyu mugore bakeka ko uwahoze ari umugabo we ashobora kuba yaramukubise mu bice bitandukanye by'umubiri ari na byo byatumye aruka amaraso.

    Umugore yahise yoherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyakarenzo, babona birakomeye bamwohereza ku Bitaro bya Gihundwe na byo bimwohereza ku bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK), abaganga baramukurikirana babonye atangiye koroherwa bamwohereza ku bitaro bya CHUB.

    Umugabo amaze kubona ko ibyo yakoze bikomeye yishyikirije Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Gashonga, atabwa muri yombi.

    Abaturanyi b'uyu mugabo n'umugore n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze buvuga ko bapfuye ko uyu mugore yanze ko baryamana.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Jean Baptiste yabwiye IGIHE ko umugabo yishyikirije RIB ikamuta muri yombi.

    Ati 'Inama dutanga ni uko abantu bahanye gatanya badakwiye kongera kubana kuko baba barafashe umwanzuro wo gutandukana kuko bananiranywe. Ikindi ni ugusaba abaturage kwirinda amakimbirane, abafite ibyo batumvikanaho bakegera ubuyobozi bukabafasha'.

    Uyu mugabo watawe muri yombi n'umugore we bahanye gatanya bamaze imyaka myinshi babana nk'umugore n'umugabo, ndetse bafitanye abana bakuru barimo n'abiga mu mashuri yisumbuye.

    Umugabo wo mu karere ka Rusizi yatawe muri yombi nyuma yo gutema umugore bahanye gatanya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-yatemye-umugore-bahanye-gatanya-harakekwa-ko-yanze-ko-baryamana

  • Urubyiruko 20000 rugiye kwigishwa ibijyanye n'ikoranabuhanga ku buntu – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga watangirijwe ku mugaragaro i Kigali ku itariki 27 Werurwe 2025. Ugamije kongerera urubyiruko ubumenyi mu masomo y'ikoranabuhanga ndetse no kurufasha kuyabyaza umusaruro.

    DTS izashyirwa mu bikorwa na ICT Chamber ku bufatanye na Minisitiri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, na Minisiteri y'Urubyiruko ku nkunga y'ikigo cyitwa IHS Towers Group gikora ibijyanye n'iminara.

    Amasomo azajya yigishwa ajyanye n'Ubwenge Buhangano (AI), ibijyanye na Coding, gusesengura amakuru y'ikoranabuhanga (data analysis) n'andi atandukanye.

    Uwo mushinga uzamara imyaka ibiri ukorerwa mu turere 15, aho urubyiruko ruzajya rwigira ku bigo by'urubyiruko muri utwo turere ku buntu.

    Hari ariko n'urundi rwo hirya no hino mu gihugu ruzayakurikira mu buryo bw'iyakure.

    ICT Chamber isobanura ko abaziga imbonankubone bazajya biga mu masaha y'akazi mu minsi y'imibyizi, mu gihe abaziga mu buryo bw'iya kure bo bazajya baca ku rubuga rwa internet rutangirwaho ayo masomo igihe cyose baboneye umwanya kuko amasomo azajya aba ariho.

    Kwiyandikisha mu gutangira kwiga ayo masomo bigenewe abantu bose babyifuza. Ushobora kwiyandikisha unyuze hano.

    Basabwa ariko kuba babasha kubona internet na mudasobwa byo kwigiraho ariko kandi abazigira ku bigo by'urubyiruko bashobora no kwifashisha mudasobwa zaho.

    Ikindi gisabwa ni ukuba bumva ururimi rw'Icyongereza kuko ari rwo ayo masomo ateguyemo.

    Amasomo azajya atangwa mu gihe cy'amezi atandatu nyuma yayo abayarangijemo bafashwe kubona ibyo bakora, ndetse biteganyiwe ko abagera kuri 20% muri bo bazajya bahita bashakirwa aho bakora bitarenze amezi atandatu bamaze kwiga.

    Ku ikubitiro hari bamaze kwiyandikisha mu kwiga ayo masomo barenga ibihumbi birindwi ndetse muri bo abarenga gato 800 batangiye kwiga.

    Bari kwiga mu buryo bw'iya kure no mu buryo bw'imbonankubone kuri Club Rafiki i Nyamirambo, ku kigo cy'urubyiruo cya Huye ku cya Nyagatare n'icya Rusizi, mu gihe mu tundi turere 11 na ho biri gutegurwa.

    DTP izatangirana n'abagera kuri 5000 mu cyiciro cya mbere abandi bagende bakomerezaho.

    Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber, Ntare Alexis yavuze ko DTP yitezweho kunganira gahunda ya Leta yo kongerera urubyiruko ubumenyi mu by'ikoranabuhanga kandi bikarufasha kwihangira imirimo.

    Yagize ati 'Tugamije guha amahirwe urubyiruko kugira ngo rugire ubumenyingiro rwakwifashisha mu gushaka amafaranga. Ariko DTP izanubaka urwego rwacu rw'abikorera kuko ibigo by'ikoranabuhanga byacu n'iby'abandi biba byifuza abantu batandukanye bafite ubumenyi butandukanye kugira ngo bateza imbere ibyo bigo n'ibyo bikora.'

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko DTP ari imwe muri gahunda z'ingenzi zizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kugira abakora porogaramu za mudasobwa (coding) bagera kuri miliyoni mu myaka itanu iri imbere.

    Uwo mushinga kandi uzafasha gahunda y'Igihugu yo kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga ndetse ifashe urubyiruko kubona amahirwe y'akazi mu gihugu no mu mahanga.

    Yagize ati 'Uyu mushinga ni intambwe nziza ituganisha mu cyerekezo dufite cyo kutaba abantu bakoresha gusa ikoranabuhanga ahubwo tukaba bamwe mu batanga serivise zaryo kandi ibyo bizahindura umuryango mugari wacu. Twizeye ko ibyo bizadufasha kongera umubare w'ababona akazi kuko abagerwabikora b'uyu mushinga bazahabwa amasomo n'amahugurwa y'ikoranabuhanga abategura neza kwinjira ku isoko ry'umurimo.'

    Umuyobozi wa IHS Rwanda unahagarariye icyo kigo muri Afurika yo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara, Kunle Iluyemi, yavuze ko kongerera ubumenyi urubyiruko mu ikoranabuhanga ari nk'ishoramari mu by'ubumenyi baba bakoze kuko mu gihe kiri imbere buzaba bukenewe cyane ku isoko ry'umurimo.

    Iranzi Claude uri mu batangiye kwiga muri DTP yavuze ari kuhakura ubumenyi bwisumbuye kandi nta kiguzi kuko yari asanzwe abona ayo masomo ayishyuye, ku buryo mu gihe kiri imbere azaba ari umukozi mwiza.

    Hari bamwe mu rubyiruko batangiye kwiga muri DTP

    Abagenerwabikorwa bishimiye umushinga wa DTP

    Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber, Ntare Alexis yavuze ko DTP yitezweho kunganira gahunda ya Leta yo kongerera urubyiruko ubumenyi mu by'ikoranabuhanga

    Umuyobozi wa IHS Rwanda, Kunle Iluyemi yavuze ko kongerera ubumenyi urubyiruko mu ikoranabuhanga ari nk'ishoramari mu by'ubumenyi

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko DTP ari imwe muri gahunda z'ingenzi zizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye mu by'ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-20000-rugiye-kwigishwa-ibijyanye-n-ikoranabuhanga-ku-buntu

  • Rubavu: Abakekwaho ubujura 12 batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Aba bajura n'abateza urugomo bafashwe muri operasiyo yateguwe na Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego zishinzwe umutekano, mu ijoro ryo ku wa kabiri, tariki 25 Werurwe 2025.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure, yatangarije IGIHE ko batangije igikorwa cyo gukumira no gufata abantu babangamira umutekano w'abaturage.

    Ati 'Ku bufatanye n'izindi nzego, twatangije igikorwa cyo gukumira no gufata abantu babangamira umutekano w'abashoferi batwaye imizigo ndetse n'abashumba bateza urugomo, bakambura abantu telefoni mu bice bitandukanye by'umurenge wa Nyakiliba.'

    Yakomeje agira ati 'Ku ikubitiro ry'iki gikorwa, hafashwe abantu 12, aho barindwi bazira kubangamira abashoferi bapakurura imizigo ku modoka zigenda, naho batanu ni abashumba bateza urugomo mu baturage.'

    Abo bose barimo gukurikiranwa kugira ngo barebe niba bari mu bari basanzwe bazwiho urugomo cyangwa insubiracyaha, bityo bashyikirizwe ubutabera.

    Ahamya kandi ko abandi bazasanga ari inzererezi bazajyanwa mu Kigo Ngororamuco cy'ibanze kizwi nka Transit Center kugira ngo bagororwe.

    SP. Karekezi yavuze ko iki gikorwa gikomeje, kuko hari abandi bagishakishwa, cyane ko bigaragara ko hari urubyiruko rwinshi rushobora kuba ruri muri iyi myitwarire mibi ishingiye ku burangare n'ubunebwe, aho bashaka kubaho batavunitse.

    Yaboneyeho gukangurira buri wese kwirinda ibikorwa bibangamira ituze ry'abaturage no gushishikariza urubyiruko gushakira imibereho mu nzira zemewe n'amategeko.

    Abajura 12 bibaga terefoni z’abaturage bakanabangamira umutekano w'abashoferi batwaye imizigo batawe muri yombi

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure yasabye urubyiruko gushakira ubuzima mu nzira zemewe n’amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abajura-12-babangamiraga-umutekano-w-abaturage-batawe-muri-yombi

  • Rubavu: Yafatanywe ibilo 19 by'urumogi yari akuye muri RDC – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko rwafatanywe umusore w'imyaka 19 y'amavuko, mu Mudugudu wa Ruhara, Akagari ka Kageshi mu Murenge wa Busasamana, ahagana Saa Saba n'igice z'amanywa, biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Ati 'Abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari abasore babiri bambutse umupaka baturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bifashishije inzira zitemewe, umwe muri bo ahetse igikapu, utari ufite igikapu ababonye ahita yiruka, byatumye bagira amakenga batanga amakuru, abapolisi barebye mu gikapu cy'uwo musore basangamo imifuka ibiri irimo urumogi niko guhita atabwa muri yombi.”

    Amaze gufatwa yemeye ko urumogi bafatanywe ari ibilo 19, bari bavanye mu gihugu cy'abaturanyi, ariko ko atari urwe, ahubwo ari ikiraka cyo kurwikorera yari yahawe na mugenzi we bari bari kumwe watorotse, kandi ko atari azi aho bari barujyanye.

    SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge ko bakwiye kubizibukira bagakora ibyemewe kuko bahagurukiwe, ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n'izindi nzego n'abaturage, bagashyikirizwa ubutabera.

    Yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z'ibiyobyabwenge ku muryango nyarwanda, batangira amakuru ku gihe agatuma ibikorwa byo kubikwirakwiza biburizwamo, aboneraho kubashishikariza gukomeza uwo muco mwiza wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we, bagakumira ibyaha bitaraba kandi batangira amakuru ku gihe kandi vuba.

    Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Busasamana kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa mugenzi we watorotse kugira ngo nawe afatwe.

    Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n'urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-yafatanywe-ibilo-19-by-urumogi-yari-akuye-muri-rdc

  • Minisitiri Nduhungirehe yihanangirije u Bwongereza: 'Nta mabwiriza budukwiriye' #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko u Bwongereza budakwiye guha u Rwanda amabwiriza y'icyo rukwiye gukora, cyane cyane ku bijyanye n'igisirikare n'ubusugire bw'igihugu.

    Ibi yabivuze nk'igisubizo ku kibazo cy'umunyamakuru wamwibukije ko mu kanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano, Ambasaderi James Kariuki w'u Bwongereza yasabye u Rwanda gukura ingabo zarwo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyigenga kandi gifite uburenganzira bwo kugira ingamba zacyo ku bijyanye n'umutekano wacyo. Yagize ati: 'U Rwanda si intara y'u Bwongereza, nta bwo bagomba kudutegeka icyo tugomba gukora.'

    Mu bihe bya vuba, umubano w'u Rwanda n'u Bwongereza washegeshwe n'ibibazo bishingiye ku mutekano w'akarere, cyane cyane ku kibazo cya M23 n'uruhare rw'ibihugu bitandukanye mu bibazo biri mu burasirazuba bwa RDC.

    Leta y'u Rwanda yakomeje gushimangira ko ikibazo cy'umutekano muri Congo kidashingiye ku Rwanda, ahubwo ari ingaruka z'imiyoborere mibi no kutubahiriza amasezerano mpuzamahanga.

    Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda rwemera ubusabe bw'inama mpuzamahanga ndetse no kwitabira ibiganiro bigamije amahoro, ariko ko bidakwiye kuba urwitwazo rwo kurenganya igihugu cyabo.

    Yongeyeho ati: 'Ibibazo bya Congo bifite imizi miremire, ni inshingano za Leta yayo kubikemura aho gushaka ababigira ibyabo.'

    U Bwongereza bwakomeje kugaragaza ko bushyigikiye ubutaka bwa RDC, ariko Leta y'u Rwanda isanga ibi bitagomba kuba urwitwazo rwo gushyira igitutu ku gihugu cyayo.

    Ibi byanagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu bihe byashize, aho yavuze ko u Rwanda rudashobora kwemera kwibasirwa n'ibitero bivuye muri Congo, ngo ruhitemo kwituramira.

    Mu gihe ibihugu bikomeye ku isi bikomeje kugira uruhare mu bibazo by'akarere k'Ibiyaga Bigari, u Rwanda rwatangaje ko ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu gushaka amahoro, ariko rudategekwa n'amahanga ibikwiye gukorwa mu bijyanye n'umutekano wabo.

    Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda rwemera ubusabe bw'inama mpuzamahanga ndetse no kwitabira ibiganiro bigamije amahoro, ariko ko bidakwiye kuba urwitwazo rwo kurenganya igihugu cyabo.

    Source : https://kasukumedia.com/minisitiri-nduhungirehe-yihanangirije-u-bwongereza-nta-mabwiriza-budukwiriye/

  • Ibihugu 10 bya Afurika byaguze intwaro nyinsh… – #rwanda #RwOT

    Mu nkuru y'uyu munsi, Business Insider Africa igaragaza ibihugu 10 bya Afurika byaguze intwaro nyinshi mu Burusiya. Iyi mibare yatanzwe n’Ubushakashatsi bwa Grey Report niyo iza ku isonga muri uru rutonde. Ibihugu 10 bya Afurika byaguze intwaro nyinshi mu Burusiya.

    1. Algeria yaguze intwaro 12,333

    2. Misiri yaguze intwaro 4,823

    3. Sudani yatumijeyo intwaro 989

    4. Angola yaguzeyo intwaro 652

    5. Uganda yatumijeyo intwaro 642

    6. Etiyopiya yaguzeyo intwaro 615

    7. Nigeria yatumijeyo intwaro 314

    8. Maroke yaguzeyo intwaro 156

    9. Eritrea yatumijeyo intwaro 130

    10. Libya yaguzeyo intwaro 90

    Nubwo umubano w'ubukungu hagati y’u Burusiya n'ibihugu bya Afurika utari ku rwego ruhambaye ugereranyije n’uw’ibindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyangwa Ubushinwa, abasesenguzi bavuze ko uretse mu bukungu, Uburusiya bufite imbaraga zikomeye mu bya politiki ku mugabane wa Afurika.

    Hari kandi amasezerano menshi yo gufatanya mu bya gisirikare hagati y’Uburusiya n'ibihugu bya Afurika. Ibi bisanzwe binyura mu gushyira ingabo za Wagner mu bihugu bimwe bya Afurika, nk’uko raporo ya Grey Zone ibivuga.

    Mu gihe intambara y'Uburusiya yateye muri Ukraine imyaka itatu ishize, bigaragara ko ishyirwa mu bikorwa ry'ubucuruzi bw'intwaro ryazahaye, aho ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Mbaraga za Gisirikare (SIPRI) bugaragaza ko intwaro Uburusiya bwohereza ku bindi bihugu byagabanutse ku kigero cya 50% hagati ya 2019 na 2023 ugereranyije n'imyaka yashize.

    Ariko, nubwo ibicuruzwa by'intwaro ziva mu Burusiya byagabanutse, ibihugu bimwe bya Afurika biracyafite intwaro nyinshi zitangwa n’ Uburusiya. Ibi bihugu bifitanye amasezerano y'imikoranire mu bya gisirikare, cyane cyane mu bijyanye n'umutekano.

    Ibihugu byinshi byagiye byinjira mu masezerano n’Uburusiya aho hagati yabo hasinywe amasezerano yo gukorana mu bya gisirikare. Ibi bisanzwe bijyana n’ikigero cyo kohereza ingabo za Wagner mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika. Uru ni urugero rw'uburyo Uburusiya bukomeza kubaka ububasha bwa politiki n'ubugenzuzi bw'igisirikare ku mugabane wa Afurika.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153985/ibihugu-10-bya-afurika-byaguze-intwaro-nyinshi-cyane-mu-burusiya-153985.html

  • MTN yashyizeho ishimwe ku bazagura telefoni ‘… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 27 Werurwe 2025, ni nyuma y'uko Sosiyete icuruza telefoni ya Tecno ikoze umuhango wo gushyira ku isoko izi telefoni watambutse imbona nkubone kuri Televiziyo Rwanda. 

    Izi telefoni zose zifite ubushobozi buhanitse mu gufotora, aho zifite camera ya megapixel 50 ifite Optical Image Stabilization (OIS) ituma amafoto afatwa neza kandi atajegajega.

    CAMON 40: Iyi telefoni ifite ekarani ya inch 6.78 ya AMOLED ifite 'refresh rate ya 120Hz', processor ya MediaTek Helio G100 Ultimate, RAM ya 8GB, na storage ya 256GB. Ifite camera y'imbere ya megapixel 32, naho battery yayo ifite ubushobozi bwa 5200mAh ishobora kwinjira umuriro mu gihe cya vuba, kuko ifite 'charge' ya 45W.

    CAMON 40 Pro: Iyi modeli ifite ibirango bisa n'ibya CAMON 40, ariko ikarusha kuba ifite camera y'imbere ya megapixel 50 ifite 'autofocus', ndetse ikaba inafite ubushobozi bwo gufata amashusho meza kurushaho.

    Umuyobozi ushinzwe ibya telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita, yavuze ko atari ubwa mbere bakoranye na Tecno mu gufasha abaturage gutunga 'Smart Phones', ariko ko kuri iyi nshuro bashyizeho umwihariko ndetse bongeraho amashimwe anyuranye.

    Ati: 'Tecno bazanye telefini nziza. Ni ukuvuga ngo umukiriya uzajya agura Camon 40 cyangwa se Camon 40 Pro azajya abona 15GB za internet zimara amezi atatu, n'iminota 300 yo guhamagara na Sms 300 z'ubuntu.'

    Yavuze ko 'Mu gihe ya minota 300 yashize, umuntu uzajya ugura ama-inite akoresheje Mobile Money azajya abona inyongera ya 20% y'amafaranga yaguze 'airtime' abinyujije kuri Mobile Money.'

    Edwin Vita yavuze ko bagiye no gufasha abakiriya babo kubasha kugura izi telefoni mu byiciro. Ati 'Ni ukuvuga ngo mu cyumweru gitaha tuzabisobanura neza mu itangazamakuru, abazakenera ibindi bisobanura bashobora kuza kuri MTN cyangwa se ku iduka rya Tecno aho agiye kugura iyo telefoni, bakaba bamusobanurira uko izakora.'

    Uyu muyobozi yavuze ko bazafasha abakiriya babo binyuze muri gahunda ya 'Macye Macye' kandi bishimira umusaruro iyi gahunda yatanze. Ati 'Abantu benshi babashije gutunga 'Smart Phones'. Harimo ibyiciro bibiri byafashije cyane, abari batunze telefoni zizwi nka gatoroshi babashije kujya kuri 'Smart Phone', ariko hari n'abandi bari basanzwe mu buzima nta telefoni bafite, icyo gihe rero nawe abasha gutunga telefoni hakiri kare.'

    Yanavuze ko iyi gahunda yafashije umubare munini w'abaturage kuva ku murongo wa 2G na 3G bajya ku murongo wa 4G. 

    Ubushobozi bwa Software: Izi telefoni zose zikoresha Android 15 hamwe na HiOS 15, kandi TECNO yasezeranyije kuzigeza ku mavugurura y'imikorere kugeza kuri Android 18, ndetse no kuzihabwa 'updates' z'umutekano mu gihe cy'imyaka itanu.

    Ibindi biranga: Izi telefoni zifite ubushobozi bwa AI butuma gufotora biba byiza kurushaho, harimo na FlashSnap mode ifasha gufata amafoto yihuse kandi meza. Zifite kandi ubudahangarwa ku mazi n'umukungugu (IP68/IP69), hamwe na 'Gorilla Glass' 7i irinda ekarani kwangirika.

    Telefoni za TECNO CAMON 40 Series zizananye udushya twinshi mu ikoranabuhanga, cyane cyane mu bijyanye no gufotora no gukoresha ubwenge bw'ubukorano (AI), bikaba bizifasha guhaza ibyifuzo by'abakunzi ba telefoni zigezweho.

    Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno Rwanda, Mucyo Eddie yabwiye itangazamakuru ko bagendeye ku byifuzo by'abakiriya mu ikorwa ry'iyi telefoni, kandi bajyanisha n'aho Isi igeze.

    Ati 'Mu magambo macye ni Telefoni twazanye bigendanye n'aho isi igeze, ndetse n'aho tekolonijii igeze. Hari ubwenge buhangano bwaje buzwi nka 'AI' ndetse ifite n'ubushobozi bwo kujya mu mazi ntigire icyo iba ibizwi nka 'Water Proof' aho ifite ubushobozi bwo kuba itakwinjira mu mazi, murumva ko twatekereje ku bakiriya.'

    Akomeza ati 'Camon 40 yo ntabwo ari 'Water Proof'. Camon 40 iragura 329,000 Frw, ni mu gihe Camon 40 Pro yo igura 359,000, ariko hari uburyo twashyizeho dukoranye na MTN ku buryo ushobora kwishyura iyi telefoni mu byiciro, wakishyura amafaranga yose, cyangwa ukishyura mu byiciro. Zose ifite ububiko bwa 256GB na RAM 8 ishobora kongerwa.'

    Umuyobozi ushinzwe ibya telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita, yatangaje ko bashyizeho internet ingana 15GB mu gihe cy'amezi atatu ku bakiriya bazagura telefoni ya Camon 40


    Edwin Vita yanavuze ko bashyizeho amainite 300 yo guhamagara, ndetse banashyizeho ijanisha rya 20% ku muntu uzakoresha uburyo bwa Mobile Money agura amainite akoresheje iyi telefoni
    Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2025, nibwo Tecno yashyize ku isoko telefoni ya Camon 40 na Camon 40 Pro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153968/mtn-yashyizeho-ishimwe-ku-bazagura-telefoni-camon-40-series-yashyizwe-ku-isoko-na-tecno-am-153968.html

  • Bill Gates yatangaje ko nta mwarimu cyangwa u… – #rwanda #RwOT

    Bill Gates yatangaje ko iterambere mu bwenge bw'ubukorano (Artificial Intelligence) rizagabanya cyane uruhare rw'abantu mu mirimo myinshi ya gakondo nko mu buvuzi no mu burezi kandi izo mpinduka zikomeye zishobora kuba mu gihe kitarenze imyaka 10.

    Mu kiganiro aherutse kugirana n'umunyarwenya Jimmy Fallon kuri NBC mu kiganiro 'The Tonight Show,' Bill Gates washinze Microsoft, yavuze ku hazaza aho abantu batazaba bagikenewe mu bintu byinshi kuko ikoranabuhanga rya AI rizajya rikora imirimo isaba ubumenyi bwihariye bw'abantu.

    Bill Gates yasobanuye ko muri iki gihe, hakenewe abaganga benshi b'inzobere n'abarimu benshi b'indashyikirwa ariko na none bigorana mu kubona abo barimu cyangwa abaganga.

    Ariko mu myaka icumi iri imbere, 'inama nziza z'ubuvuzi n’inyigisho nziza' bizaba biboneka ku buntu kandi bisakare hose, nk'uko Gates yabitangaje.

    Bill Gates aherutse gusobanura byinshi kuri iyi ntego nshya yise 'ubwenge bw'ubuntu' mu kiganiro yagiranye n'umwarimu wa Harvard, Arthur Brooks agaruka ku byiza bya AI n'ingaruka bizasigira abantu.

    Yavuze ko ikoranabuhanga rya AI rizagenda ryigarurira ubuzima bw'abantu, rigahindura cyane inzego zitandukanye uhereye ku buvuzi n'isesengura ry'indwara kugeza ku burezi aho abarimu b'ubwenge bw'ubukorano bazaboneka ku bwinshi abandi bagasubira ku isuka.

    'Ibi ni ibintu bihambaye cyane, ndetse binasaba kwitonda kuko biri gukorwa vuba cyane kandi nta mupaka bifite,' Gates abwira Brooks.

    Mu gihe bamwe babona AI nk'igikoresho kiza kiganisha abantu ku iterambere, abandi basesenguzi ndetse yewe barimo na Elon Musk washyize imbaraga muri AI, basanga ari urupfu abantu bari kwikorera bazi ko rugiye kubarinda urupfu kandi ari rwo rubategereje.

     
    Bill Gates yatangaje ko nta muganga cyangwa umwarimu uzaba ugikenewe mu myaka 10 iri imbere


    Bill Gates yatangaje ko urebye umuvuduko AI iriho, nta muganga cyangwa umwarimu uzaba ugikenewe mu myaka 10 iri imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153989/bill-gates-yatangaje-ko-nta-mwarimu-cyangwa-umuganga-uzaba-ugikenewe-mu-myaka-10-iri-imber-153989.html