Blog

  • Ifoto iteye ubwuzu ya HE Paul Kagame ateruye umwuzukuru we muri 2021. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyi foto hamwe n'ubutumwa buyiherekeje, Umukuru w'Igihugu yabinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ahagana saa Saba z'ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki 01/01/2021 ubwo umwaka wa 2021 wari utangiye, hari hashize isaha imwe uyu mwaka mushya utangiye. Perezida Paul Kagame agaragara ateruye umwuzukuru we n'ibyishimo byinshi, barebana mu maso. Uyu mwana nawe agaragara yishimiye guterurwa na Sekuru.Mu butumwa bwaherekeje iyi foto, Perezida Kagame yifurije inshuti ze, abatuye isi bose ndetse n'umuryango we kuzagira umwaka mushya muhire wa 2021. Yanditse ati 'Umwaka mushya muhire ku nshuti, mwese n'umuryango'.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-iteye-ubwuzu-ya-he-paul-kagame-ateruye-umwuzukuru-we-muri-2021/

  • Miss Iradukunda Liliane yerekanye inseko nziza n'akanyamuneza yinjiranye mu mwaka mushya wa 2021 (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Iradukunda Liliane wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018 yerekanye inseko nziza ndetse n'akanyamuneza mu maso ye yinjiranye mu mwaka mushya wa 2021. Ibi Liliane yabyerekanye abinyujije mu mafoto yashyize ku rubuga rwe rwa instagram.

    Nyuma yuko Miss Iradukunda Liliane ashyize hanze aya mafoto yayaherekesheje amagambo akurikira :

    Source : https://yegob.rw/miss-iradukunda-liliane-yerekanye-inseko-nziza-nakanyamuneza-yinjiranye-mu-mwaka-mushya-wa-2021-amafoto/

  • Reba uburyo ibyamamare bikomeye muri ruhago barimo kwizihiza umwaka mushya wa 2021 n’imiryango yabo (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba siporo baturutse hirya no hino ku isi bagiye bifuriza abantu bose umwaka mushya muhire wa 2021 ubwo basezeragaho 2020.Ibi byamamare muri ruhago bagiye basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto meza bishimanye n'imiryango yabo aho bari mu rugo ,dore ko icyorezo cya koronavirusi kitatumye hari abakorera ibirori ahandi hatari mu rugo.Rutahizamu wa Juventus Cristiano Ronaldo yagaragaye amwenyura ari kumwe n'umukunzi we, Georgina Rodriguez hamwe n'abana babo ndetse n'abandi bakinnyi bari mu byishimo mu miryango yabo.

    Luis Suarez

    Captain wa Liverpool Jordan Henderson

    Cristiano Ronaldo n'umuryango we

    Jesse Limpard

    Nemanja Matic wa Manchester United n'umuryango we

    James Rodriguez

    Source : https://yegob.rw/reba-uburyo-ibyamamare-bikomeye-muri-ruhago-barimo-kwizihiza-umwaka-mushya-wa-2021-nimiryango-yabo-amafoto/

  • LeBron James yaciye agahigo kamugira umukinny… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino utoroheye LA Lakers wabereye kuri AT&T Center Anena, warangiye itsinze San Antonio amanota 121 – 107.

    LeBron James ukunda kuba yitezwe kuri buri mukino LA Lakers igiye gukina, uyu mukino wasize yanditse amateka mashya muri NBA, ashimangira ko ariwe mukinnyi w’ibihe byose muri iyi shampiyona ya Basketball ikunzwe kurusha izindi ku Isi.

    Uyu mukinnyi yatsinze amanota 26 muri uyu mukino, bituma yuzuza imikino 1000 yikurikiranya akinnye atsinda amanota ari hejuru y’icumi, niwe mukinnyi wa mbere muri NBA ukoze aya mateka.

    James yakoze aya mateka, mu ijoro yizihijemo isabukuru y’imyaka 36 y’amavuko.

    LeBron yakuye ku ntebe umunyabigwi Michael Jordan wakiniraga Chicago Bulls, wari ufite aka gahigo tariki ya 30 Werurwe 2018, ubwo yuzuzaga imikino 886 yikurikiranya atsinda amanota ari hejuru y’icumi.

    Muri buri mukino yakinnye guhera tariki ya 06 Mutarama 2017, LeBron James yatsinze amanota ari hejuru y’icumi.

    Ku mwanya wa gatatu hari Kareem Abdul-Jabbar wakinnye muri NBA, hagati ya 1977-1987, akaba yarakinnye imikino 787 yikurikiranya atsinda amanota ari hejuru y’icumi, mu gihe Karl Malone ari ku mwanya wa kane n’imikino 575, Kevin Durant akaza ku mwanya wa gatanu n’imikino 562 yakinnye guhera tariki ya 14 Werurwe 2009 kugeza tariki ya 27 Gashyantare 2017.

    Uyu mukino kandi wasize amateka mashya muri NBA, kuko Becky Hammon yabaye umugore wa mbere utoje muri NBA.

    Uyu Murusiyakazi w’Umunyamerika, ni umutoza wungirije mu ikipe ya San Antonio Spurs.

    LeBron James yaciye agahigo gakomeye muri NBA

    Becky Hammon yabaye umugore wa mbere utoje muri NBA

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102014/lebron-james-yaciye-agahigo-kamugira-umukinnyi-wibihe-byose-muri-nba-102014.html

  • Miss Nimwiza Meghan yerekanye amafoto yuko umwaka wa 2020 umusize ameze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019 yerekanye uko umwaka wa 2020 usize ameze. Ibi Meghan yabikoze abinyujije mu mafoto yashyize hanze ku rubuga rwe rwa instagram.

    Nyuma yuko Miss Meghan ashyize hanze aya mafoto yayaherekesheje amagambo akurikira:

    Source : https://yegob.rw/miss-nimwiza-meghan-yerekanye-amafoto-yuko-umwaka-wa-2020-umusize-ameze/

  • Umuhanzikazi Vanessa Mdee yambitswe impeta y'urukundo n’umukunzi we wamwihebeye(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020, ni bwo hasohotse amashusho agaragaza Rotimi ukomoka muri Nigeria ashinga ivi agasaba umuhanzikazi wo muri Tanzania, Vanessa Mdee ko yamubera umugore w'ubuzima bwe bwose. Rotimi yamenyekanye cyane muri filime y'uruhererekane yitwa 'Power' yakinnyemo akoresha izina rya Dre.

    Vanessa Mdee yagaragaje amashusho y'amasegonda macye yerekana impeta ibengerana yambitswe n'umukunzi we. Aya mashusho yayaherekeresheje amagambo yumvikanisha ukuntu anyuzwe n'urukundo rwa Rotimi.

    Yavuze ko hashize umwaka umwe n'igice ari mu rukundo Ratomi. Kandi ko ubwo batangiraga urugendo hari abagiye bamuca intege bamubwira ko atari we mugabo we w'ahazaza. Avuga ko yabirengagije yumvira umutinama anashingiye ku bihe byiza yagiye agirana n'uyu musore abona ko azamubera Se w'abana be.

    Vanessa yavuze ko ku myaka 30 y'amavuko yujuje yari afite gahunda zitandukanye n'izo Imana yamuteguruye. Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya ubunoneka muri Yeremiya, yavuze ko 'Ibyo Imana yifuza kutugirira ari byiza kugira ngo tuzabone ejo hazaza heza'.

    Uyu mukobwa yavuze ko yamaze kubona igisobanuro cy'ahazaza he akimara guhura na Rotimi kandi ko Rotim yatabaye ubuzima bwe 'birenze iby'undi mugabo woherejwe n'imana yakora'.

    Avuga ko nta magambo yabona yakoresha mu gusobanura imbaraga z'urukundo zishyigikiwe n'Imana. Ko ubuzima bwe bwose yari amaze igihe ashakisha urukundo n'ibyishimo mu bintu, ariko ko yamaze kubona umusore ufite buri kimwe.

    Vanessa yavuze ko yabwiye 'Yego' inshuti ye, inkoramutima ye, urukundo rw'ubuzima bwe. Ati 'Igisubizo ni Yego! Yego ku nshuti yanjye. Urukundo rw'ubuzima bwanjye.'

    Abarimo Kansiime, Umunyarwandakazi w'umunyamideli Judithe ubarizwa muri Uganda, Remah uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'This Is Love' yakoranye na The Ben n'abandi bamwifurije guhirwa mu rugendo rushya rw'urukundo yatangiye.

    Rotimi wambitse impeta Vanessa yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko 'yabwiwe Yego' n'umukunzi we uvuze buri kimwe mu buzima bwe. Uyu musore yavuze ko Vanessa yahinduye ubuzima bwe, kandi ko yiteguye kumukunda no kumuha buri kimwe cyose akeneye.

    Mu ugushyingo 2020, ni bwo umunya-Tanzania w'umunyamuziki Vanessa Mdee wari ku rutonde rw'abahanzi batatu batoranyijwemo gutaramira i Kigali mu Ugushyingo 2019, yatangaje ko yasaye mu nyanja y'urukundo rw'umukinnyi wa filime w'umuhanzi Rotimi nyuma y'iminsi ibiri y'umusangiro.

     

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-vanessa-mdee-yambitswe-impeta-yurukundo-numukunzi-we-wamwihebeyevideo/

  • U Rwanda rwa 2020: Amashiraniro, amakozere n'icyizere; iby'ingenzi mu bihe byaranze umwaka – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere mu myaka 26 imipaka y'igihugu yose – yaba iyo ku butaka, mu kirere no mu mazi – yarafunzwe, abaturage twese dusabwa kuguma mu rugo hamwe wamamaga akajisho hanze y'uruzitiro ugasanga nta n'inyoni itamba mu mihanda. 

    Hari byinshi uyu mwaka usize utwigishije nko gusukura intoki ubutitsa, kwambara agapfukamunwa byabaye umuco ku buryo ahari umunsi Coronavirus izaba yatsinsuwe burundu hari bamwe bazajya bibagirwa bagasohoka bakambaye [nka kumwe byagora benshi gusohoka batambaye isokoreki kubera uko zamenyerewe].

    Gukendera kw'ihererekanya ry'inoti n'ibiceri kwafashe intera ya ngwino urebe muri uyu mwaka kuko na bamwe bacuruza inyanya ku dutaro ushobora kubagurira ibicuruzwa byabo nta kashi muhererekanyije.

    CHOGM n'izindi nama zikomeye zari zitezwe uyu mwaka zarasubutswe, abanyeshuri bamara amezi hafi icyenda badakandagira mu ishuri, abahanzi bibagirwa gutaramira mu nzu zabugenewe, ku buryo bimuriye ibirindiro kuri televiziyo na YouTube. 

    Muri macye uyu mwaka wa 2020 utandukanye cyane n'isura benshi muri twe twari tuwufiteho igihe cyose cyatekerezaga Vision 2020. 

    Nubwo igihugu cyanyuze mu bihe bidasanzwe ariko ubuzima bwarakomeje, serivisi nyinshi zatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ko habaho kwanduzanya. 

    IGIHE yateguye ingingo zagutse zigaruka ku bihe byaranze umwaka wa 2020 n'amakuru y'ingenzi yagarutsweho mu itangazamakuru no mu buzima bw'abaturarwanda muri rusange.

    Impamvu z'ubwegure bw'abayobozi

    Umwaka wa 2020 wabaye simusiga kuko wasize abayobozi batandukanye beguye ku nshingano zabo, abandi bayikurwaho kubera amakosa bakoze mu kazi.

    Mu beguye muri uyu mwaka harimo Evode Uwizeyimana wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi Mategeko wakubise umukobwa ucunga umutekano; Munyakazi Isaac wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, wirukanywe kubera amakosa ya ruswa na Gashumba Diane wari Minisitiri w'Ubuzima, wirukanywe azira kubeshya ku bijyanye na Coronavirus.

    Dr Gashumba Diane wari Minisitiri w'Ubuzima yasimbuwe na Dr Ngamije Daniel

    Uwizeyimana Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi Mategeko, yagizwe Senateri

    Umukuru w'Igihugu yagarutse ku mpamvu z'ubwegure bwabo ubwo yatangizaga Umwiherero wa 17 w'abayobozi bakuru b'igihugu ku Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2020 mu Kigo cy'Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro.

    Yavuze ko muri iki gihe ashaka guhangana n'ibibazo nk'ibi, ko abayobozi badakwiye kwangiza ibintu bya rubanda. Yababwiye ko badakwiye gutegereza gukora amakosa ngo begure cyangwa se ngo birukanwe, ahubwo ko bakwiye kuba intwari bakagaragaza ko inshingano zibananiye, ko bashaka kujya gukora ibikorwa byabo bwite.

    Aba bayobozi biyongeraho Gen Nyamvumba Patrick wahagaritswe ku mwanya wa Minisitiri w'Umutekano, asubizwa ku Cyicaro cya Minisiteri y'Ingabo ndetse na Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, wavanywe ku mirimo ye ku bwo gushyira imbere imyumvire ye.

    Tariki ya 25 Gicurasi, ba Guverineri barimo Gatabazi Jean Marie Vianney w'Intara y'Amajyaruguru na Gasana Emmanuel w'Amajyepfo na bo bahagaritswe bakorwaho iperereza.

    Nyuma yo gukorwaho iperereza, Gatabazi yasubijwe mu mirimo ye; Uwizeyimana agirwa senateri mu gihe Nduhungirehe yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi.

    Nduhungirehe Olivier wakuwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi

    -  Coronavirus yagaragaye i Kigali, igikuba kiracika

    Kuwa Gatandatu, tariki ya 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu gihugu hagaragaye umuntu ufite COVID-19. Yari Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni mu gihugu wari uvuye mu Mujyi wa Mumbai.

    Minisiteri y'Ubuzima yahise itangira gushakisha 'abo yaba yarahuye nabo kugira ngo niba hari uwanduye avurwe atanduje abandi.''

    Iyi nkuru yaciye igikuba mu baturage kuko ibyo bumviraga kure byari byabasatiriye. Ubuzima bwarahindutse, ahahurira abantu benshi hashyirwa aho gukarabira, abifite bakagura imiti yabugenewe 'hand sanitizer', ndetse bamwe batangira kwambara udupfukamunwa nubwo bitari byemejwe ko ari ubwirinzi bukenewe muri icyo gihe. 

    -  Gufunga amashuri no guterwa inda kw'abangavu

    Leta yafashe umwanzuro wo gufunga amashuri, insengero n'ahandi hahurira abantu benshi, ubwo umuntu wa mbere yari amaze gutahurwaho icyorezo cya Coronavirus mu gihugu. 

    Icyo gihe ibitaramo byarahagaritswe, insengero zirafungwa ndetse hanzurwa ko amashuri afunga guhera kuwa 16 Werurwe ndetse abakozi basabwa gutangira gukorera mu rugo aho bishoboka.

    Muri iki gihe hatangiye kwifashishwa ikoranabuhanga mu kwigisha ndetse amwe mu masomo anyuzwa kuri radio na televiziyo.

    Mu turere dutandukanye ubwo amashuri yafungurwaga nyuma y'amezi asaga umunani yari amaze afunze, habaruwe abanyeshuri benshi batewe inda imburagihe mu bihe bya Coronavirus igihe abantu basabwaga kuguma mu rugo n'amashuri agafungwa, bituma batabasha gusubira kwiga ubwo yakomorerwaga.

    Hari ibyiciro byakomorewe gusubira ku ishuri kuwa 2 Ugushyingo hari n'ibyasubiyeyo ku wa 23 Ugushyingo 2020. Mu mashuri yisumbuye hasubiyeyo abiga mu wa gatatu, uwa kane, uwa gatanu n'uwa gatandatu. Naho mu abanza hasubirayo abo mu wa kane, uwa gatanu n'uwa gatandatu. Aya kaminuza na yo yafunguwe mu byiciro bitandukanye.

    I Nyanza habaruwe abangavu 130 batewe inda ntibasubira ku ishuri mu gihe i Rwamagana abangavu 150 na bo batewe inda.

    -  Guma mu Rugo yasize urwibutso

    Mu guhashya Coronavirus, Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda ya Guma mu rugo, aho abantu bose babujijwe kuva mu ngo zabo. Uwasigaye akora ni uwatangaga serivisi z'ibanze zikenerwa.

    Abenshi ntibazibagirwa ubwo buzima kuko bwabaye intandaro y'ibibazo bitandukanye. Hari abirukanwe ku kazi, abandi bashyirwa mu mubare w'abakozi bagomba kugabanywa ndetse n'imishahara ya bamwe ikatwamo kabiri.

    Iki cyemezo cyanagoye abantu mu buryo bw'amikoro cyane cyane ko abatari barizigamye nubwo Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kugoboka abari batangiye kubura ibiribwa.

    Ababuze ibiribwa bafashijwe kubibona binyuze mu kigega cya Leta, mu gihe hari n'abandi Banyarwanda bahuje ubushobozi, bagoboka abari basumbirijwe babaha amafunguro n'ibikoresho bitandukanye.

    Ahantu hahurira abantu benshi hashyizweho ibikorwa remezo bifasha abaturage gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune

    Abaturage bafashijwe kubona ibyo kurya mu gihe cya Guma mu rugo

    Kigali mu gihe cya Guma mu rugo yabaga ituje

    -  Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwirinda 'gukinisha' ingamba zo kurwanya Coronavirus

    Perezida Kagame ubwo yari muri Kongere ya FPR Inkotanyi yo ku 26 Kamena 2020 yasabye Abanyarwanda kwirinda gukinisha ingamba zashyizweho mu kurwanya Coronavirus, ahubwo bakazubahiriza uko zakabaye batarobanura izo bashyira mu bikorwa ngo izindi bazireke.

    Yavuze ko ibihe u Rwanda rurimo byatewe na Coronavirus, amahirwe ari uko atari umwihariko warwo gusa nubwo rwo rugerwaho n'ingaruka zitandukanye bitewe n'uko igihugu giteye.

    Ati 'Ibyo dukora kugira ngo tucyirinde, byo bizakomeza cyangwa se bikwiye no gukomeza kurushaho. Ni ingamba nyinshi zigenda zifatwa zizwi ntabwo ari ibintu byo gukinisha […] buri munsi ababikurikiranira hafi, abashakashatsi, abahanga muri siyansi, abahanga mu buzima, nabo ntabwo baramenya byose bijyanye n'iyi Coronavirus. Baracyashakisha kuyimenya neza noneho bikaganisha ko hazaboneka uburyo bayirinda ku buryo bw'urukingo cyangwa se bw'umuti.'

    Perezida Kagame Paul yasabye Abanyarwanda kwirinda gukinisha ingamba zashyizweho mu kurwanya Coronavirus

    -  Ibiza byahitanye abantu 140 mu mezi ane ya mbere ya 2020

    Raporo ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi (Minema), igaragaza ko hagati ya Mutarama na Mata 2020, ibiza byishe abantu bagera ku 140 abandi 225 bagakomereka.

    Ibyo biza birimo imyuzure, inkuba, inkangu n'ibindi bikomeje gutwara ubuzima bw'abaturage, bikangiza ibikorwa remezo n'ibindi bikorwa by'abaturage nk'imyaka bahinze.

    Hegitari 3117 z'imyaka zangijwe n'ibiza hagati ya Mutarama na Mata uyu mwaka, imihanda 124 n'ibiraro 64 birasenyuka bihungabanya ibikorwa by'iterambere abaturage bakora buri munsi. Inzu zirenga 3082 zarangiritse, imiryango ibarirwa mu bihumbi ijya gucumbikisha.

    Minema itangaza ko amatungo yo mu rugo 3227 arimo inka 60 yishwe n'ibiza. Amashuri 36 yarasenyutse, ikigo nderabuzima, insengero 12, inzu z'ubuyobozi 10, ibikorwa remezo by'amazi 13 n'isoko rimwe, byarangiritse hirya no hino mu gihugu.

    Leta yafashije imiryango yagizweho ingaruka gutura neza, inarokora ubuzima bw'abari mu miturire yabashyira mu kaga.

    Umuryango w’abantu umunani warazimye kubera ibiza byaturutse ku mvura yaguye mu ntangiriro z’umwaka

    -  Ubwiyongere bwa gatanya

    Inkuru yagarutsweho cyane ni ijyanye n'ubwiyongere bw'ingo zitandukana. Mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n'inkiko gutandukana nk'uko byatangajwe muri raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR). Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.

    Muri raporo ya NISR yiswe 'Rwanda Vital Statistics Report 2019' hagaragajwe ko muri gatanya zatanzwe n'inkiko zo mu Rwanda mu 2019, mu Mujyi wa Kigali hatanzwe 2400, mu Majyepfo 1989, mu Burengerazuba 1820, mu Burasirazuba 1482 naho mu Majyaruguru zabaye 1250.

    -  Rusesabagina yigejeje i Kigali

    Mu mpera za Kanama nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Paul Rusesabagina, ukurikiranyweho ibyaha 13 birimo n'iby'iterabwoba.

    Rusesabagina yafashwe nyuma yo gushyirirwaho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n'ubwicanyi byakorewe abaturage b'inzirakarengane, b'Abanyarwanda.

    Dosiye ya Rusesabagina yahujwe n'iya Nsabimana Callixte 'Sankara' n'abandi bakurikiranyweho gukorana n'imitwe y'iterabwoba igamije guhungabanya u Rwanda.

    Ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

    Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha 13 birimo n’iby’iterabwoba yagejejwe imbere y’ubutabera

    -  Kabuga wari umaze imyaka ahigwa yarafashwe

    Tariki ya 16 Gicurasi 2020 nibwo Kabuga Félicien ufatwa nk'umuterankunga wa Jenoside, yafatiwe mu Bufaransa nyuma y'imyaka 26 ashakishwa ngo aryozwe ibyaha ashinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ifatwa rya Kabuga ryabaye nyuma y'igihe ashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, ryagendeye ku makuru y'ibihugu n'inzego zitandukanye. 

    Kabuga yabagaho ku myirondoro itari iye, mu nyubako iri ahitwa Asnières-sur-Seine, mu buryo bwateguwe neza afatanyije n'abana be.

    Kabuga aregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    -  Dr Habumuremyi Damien, Nyamvumba Robert na Munyakazi Isaac mu iroza

    Kimwe mu byaranze umwaka mu butabera ni uko abayobozi bakomeye bagejejwe imbere y'ubutabera bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 27 Ugushyingo rwategetse ko Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe afungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n'ibihumbi 200 Frw.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe yasoje umwaka ari mu gihome

    Iyi nkuru yatangajwe nyuma y'uko ku wa 29 Nzeri 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cy'imyaka itandatu n'ihazabu ya miliyari 21,6 Frw, Nyamvumba Robert, wahoze ari umukozi wa Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n'amategeko.

    Nyamvumba Robert ari mu Banyarwanda baciwe ihazabu ihanitse kuko yahanishijwe imyaka itandatu y’igifungo n’ihazabu miliyari 21,6 Frw

    Dr Isaac Munyakazi na we wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, yakatiwe gufungwa imyaka 10 n'ihazabu ya miliyoni 10 Frw, nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite.

    Dr Isaac Munyakazi na we yakatiwe igifungo cy’imyaka 10

    -  Abarwanya Leta aharindimuka

    Inzira y'umusaraba bayitangijwe ku wa 17 Ugushyingo 2019 ubwo ingabo za Congo zagabaga ibitero simusiga ku birindiro by'umutwe wa CNRD Ubwiyunge mu gace ka Kalehe, ziwukubita inshuro, abarwanyi bakwira imishwaro.

    Icyo gitero ngo cyari gifite imbaraga zidasanzwe, ku buryo batamenye niba koko ari FARDC yabacanyeho umuriro.

    Umwaka wa 2020 kandi usize hapfundikiwe urubanza rw'abantu 32 baregwa ibyaha by'iterabwoba, barimo abasirikare batanu ba RDF, nubwo umwe yaburanishijwe adahari kuko atarafatwa.

    Ni urubanza rwari rumaze umwaka umwe n'amezi abiri, kuko ku wa 2 Ukwakira 2019 aribwo itsinda ry'abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Habib Mudathiru bagejejwe imbere y'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Uru rubanza rwaje kwimurirwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, rwapfundikiwe ku wa 8 Ukuboza 2020 abaregwa bamaze gusabirwa gufungwa burundu, Umucamanza Lt Col Bernard Rugamba Hategekimana yemeza ko ruzasomwa ku wa 15 Mutarama 2021.

    Rwahishuwemo byinshi, birimo ubuhamya bw'uburyo ibihugu bya Uganda n'u Burundi byakomeje guca hasi no hejuru mu gufasha abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, no kubaha inkunga bakeneye ngo babashe kwihuriza hamwe mu buryo bwa gisirikare, nubwo aho umutindi yanitse ritava niyo byaba ari mu mpeshyi.

    Ibi bikorwa bijyanye n'imigambi ya Uganda yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, mu gihe rwo rubanira neza umuturanyi warwo.

    Muri Gashyantare, Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda, bahuriye mu nama yiga ku bibazo biri hagati y'ibihugu byombi yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço ikitabirwa na Félix Tshisekedi wa RDC nk'abahuza.

    Imyanzuro itanu yafatiwemo igaruka ku kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe ndetse no kubungabunga umutekano wabo mu gihe bari mu gihugu cy'igituranyi.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi Uganda yarekuye Abanyarwanda icyenda mu magana y'abafungiye ku butaka bwayo, barimo abari bamaze imyaka igera kuri ibiri bafunzwe nta byaha bigaragara bashinjwa ahubwo bakorerwa iyicarubozo amanywa n'ijoro.

    U Rwanda ruvuga ko hari Abanyarwanda barenga 100 bagifunzwe ari nabo isaba ko barekurwa, ndetse iki gihugu kikanahagarika imikoranire n'imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

    -  Isubikwa rya CHOGM

    Umwaka 2020 wari ukomeye mu bikorwa bijyanye n'inama mpuzamahanga. Ni wo wagombaga kuberamo imwe mu nama ikomeye mu mateka y'igihugu, CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting), ihuza ibihugu birenga 50 bibarizwa mu Muryango w'Ibikoresha Ururimi rw'Icyongereza, Commonwealth.

    Iyi nama yarasubitswe kubera Coronavirus, yimurirwa mu mpeshyi y'umwaka utaha mu Cyumweru cya tariki ya 21 Kamena 2021.

    U Rwanda rwihaye intego yo kubyaza umusaruro ufatika inama n'ibikorwa mpuzahanga bibera mu gihugu. Biri muri gahunda yo kubyaza inyungu andi mahirwe igihugu gifite nk'igihugu kidakora ku nyanja aho intumbero ari ukwinjiza amadolari asaga miliyoni 150 buri mwaka aturutse mu kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga ku ishoramari n'ibikorwa bitandukanye.

    -  RwandAir mu masezerano mashya na Qatar

    Ikigo gikomeye mu bwikorezi bw'indege cya Qatar Airways cyatangaje ko kiri mu biganiro na RwandaAir, hagamijwe kugura 49% by'imigabane muri iki kigo.

    Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko baganiriye ku migabane ingana na 49% muri RwandAir, Ikibuga cy'Indege cya Bugesera kiri kubakwa n'Ikigega cy'Ingoboka ngo kigire ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 10.

    RwandAir yari yahagaritse ingendo zitandukanye yazisubukuye nyuma y'uko izindi sosiyete zitangiye gukomorera izo mu bihugu bitandukanye. Ubu yerekeza mu byerekezo bitandukanye ku Mugabane wa Afurika n'i Burayi.

    -  Abakunzi b'imyidagaduro bacitsemo igikuba

    Uyu mwaka watangiye neza nk'iyindi yose ariko ugeze muri Gashyantare ururira benshi ubwo ku wa 17 i Saa Yine za mu gitondo, Polisi y'u Rwanda yemezaga ko umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, muri icyo gitondo yasanzwe yiyahuye agapfa.

    Inkuru isa nk'iyi yongeye kubabaza benshi ubwo ku gicamunsi cyo ku wa 5 Mata 2020, hatangazwaga indi nkuru ivuga ko Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana, yazize uburwayi nyuma y'iminsi mike yari amaze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by'indwara ya 'Stroke'.

    Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller mu kuvanga imiziki yitabye Imana muri uyu mwaka

    -  Amagare n'Amafarashi! Indirimbo ziswe ibishegu

    Uyu mwaka uretse ibyamamare byitabye Imana, hadutse inkubiri y'abahanzi basohoye indirimbo benshi bakazishyira mu zo abakunzi b'umuziki bavugaga ko ari 'ibishegu'.

    Muri izi ndirimbo zavugishije benshi harimo nka 'Ntiza' ya Mr Kagame na Bruce, 'Saa Moya' ya Bruce Melodie, 'Ubushyuhe' ya Dj Pius na Bruce Melodie, 'Micro, na 'Ifarashi' za Davis D, 'Igare' ya Mico The Best n'izindi nyinshi zitavuzweho.

    Mu gihe benshi bavugaga ko aba bahanzi baririmba 'ibishegu' bo bumvikanye kenshi bavuga ko ari ababa bashaka kwisobanurira indirimbo kurusha ba nyirayo.

    Tariki 29 Nzeri 2020, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yanenze abahanzi yavugaga ko bayobotse umujyo wo kuririmba ibihangano biganisha ku busambanyi, avuga ko ari ishyano u Rwanda rwagushije.

    Yanunzemo avuga ko yasezera ku mirimo ye aho kugira ngo Minisiteri abarizwamo inafite mu nshingano umuco, itere inkunga umuhanzi uririmba ibishegu.

    -  Rayon Sports yihariye umwaka wa ruhago

    Umwaka wa 2020 muri siporo y'u Rwanda waranzwe n'isubikwa ry'imikino itandukanye kuva muri Werurwe kugeza magingo aya kubera icyorezo cya COVID-19, ariko icyavuzwe cyane ni amakimbirane yo muri Rayon Spots.

    Kuva muri Werurwe uyu mwaka, muri Rayon Sports- ikipe ikunzwe n'Abanyarwanda benshi- havuzwamo umwuka utari mwiza, aho hari abari badashyigikiye ubuyobozi bwari buyobowe na Munyakazi, ku isonga ry'abashakaga impinduka hakaba abigeze kuyiyobora barangajwe imbere na Muvunyi Paul yasimbuye.

    Iyi kipe yavuzwemo ikibazo cy'amikoro make n'imikoranire itari myiza n'abaterankunga barimo SKOL, aho abakinnyi bahagarikiwe umushahara kugeza muri Kanama.

    Munyakazi Sadate yazunguje Rayon Sports

    Muri ibi bibazo byayivuzwemo cyane ibishingiye ku buyobozi, niho havuye ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye RGB ayimenyesha ko hari abantu atazi bivanga mu buyobozi bw'ikipe, bashaka kumuhirika.

    Yandikiye kandi Perezida Kagame ibaruwa y'amapaji ane, amumenyesha ibibazo byose bivugwa muri iyi kipe birimo kunyereza umutungo kw'abahoze bayiyobora, ruswa, kugura abasifuzi no kuba hari abavuga ko bazarimbura Rayon Sports.

    Guhera mu mpera za Gicurasi, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rwatangiye kugaragara mu bibazo bya Rayon Sports, birangira rufashe umwanzuro wo gukuraho ubuyobozi bw'ikipe muri Nzeri ndetse n'abigeze kuyiyobora babuzwa kugaruka mu buyobozi bwayo.

    Murenzi Abdallah wayiyoboye hagati ya 2013 na 2014, yagizwe Perezida w'inzibacyuho wa Rayon Sports mu gihe cy'iminsi 30 kugeza ubwo hatorwaga komite nshya y'amasura mashya, ku wa 24 Ukwakira, ikuriwe na Uwayezu Jean Fidèle.

    Munyakazi Sadate yakuwe ku buyobozi bwa Rayon Sports nyuma y’amezi 14 atowe, RGB ishyiraho komite y’inzibacyuho ikuriwe na Murenzi Abdallah muri Nzeri

    Uwayezu Jean Fidèle ni we uzayobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere

    -  U Rwanda rwagize Cardinal wa mbere

    Tariki ya 25 Ukwakira, u Rwanda rwakiriye inkuru nziza ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yazamuye mu ntera Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, amugira cardinal.

    Ni we wa mbere wageze kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

    Antoine Cardinal Kambanda aheruka guhabwa inshingano nshya na Papa Francis, ashyirwa mu cyo umuntu yagereranya na Minisiteri ishinzwe Iyogezabutumwa ku Isi.

    Inshingano Dicastère Cardinal Kambanda yashyizwemo ni ukwamamaza ukwemera ku Isi hose, ndetse ni yo iba ifite inshingano zo guha umurongo kiliziya mu bikorwa bijyanye n'iyogezabutumwa birimo nko gushyiraho inzego z'abapadiri, guharanira ko havuka inzego nshya zishinzwe iyogezabutumwa ndetse n'inyandiko zaba zikenewe muri Kiliziya zijyanye nabyo.

    Musenyeri Kambanda yagizwe Cardinal, aba uwa mbere mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda

    -  Umwiryane muri ADEPR wavanyeho abayobozi

    ADEPR yatangiye umwaka iri mu nduru ndetse icyari kibyimbye cyaje kumeneka, ubuyobozi bwariho buvaho, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyiborere, RGB, rushyiraho abayobozi bashya.

    Kuva ku wa 8 Ukwakira 2020, ADEPR iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaïe; yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n'Imishinga, Umuhoza Aurélie n'Umuyobozi ushinzwe Abakozi n'Ubutegetsi, Gatesi Vestine.

    Ni komite yiganjemo abakiri bato kandi yitezweho kugarura umwuka mwiza mu bakirisitu cyane ko bamaze igihe babona itorero riri mu bibazo bidashira ahanini bishingiye ku mategeko ajenjetse.

    Uhereye iburyo: Pasiteri Ndayizeye Isaïe wagizwe Umuyobozi wa Komite y'Inzibacyuho; Pasiteri Rutagarama Eugène umwungirije; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman;Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n'Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Ushinzwe Abakozi n'Ubutegetsi, Gatesi Vestine. Aba ni bo bari guha ADEPR icyerekezo gishya

    -  Ubukungu bw'u Rwanda buratanga icyizere cyo kuzahuka

    Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2020, umusaruro mbumbe w'u Rwanda (GDP) wageze kuri miliyari 2482Frw uvuye kuri miliyari 2359 Frw wariho mu gihe nk'icyo mu mwaka wa 2019.

    Igihembwe cya Gatatu gisa n'igitanga icyizere ko ubukungu buri kuzahuka ugereranyije n'uko icya Kabiri cyari gihagaze kuko bwari bwagabanutseho 12,4% ugereranyije n'uko bwari bwifashe mu 2019 mu gihe nk'icyo.

    Igabanuka ry'Umusaruro Mbumbe w'Igihugu ahanini rishingiye ku bihe u Rwanda n'Isi biri gucamo bijyanye n'ibihe by'icyorezo cya COVID-19.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwa-2020-amashiraniro-amakozere-n-icyizere-iby-ingenzi-mu-bihe

  • Nyagatare: Batatu bafashwe bakekwaho kwiba ibikoresho mu rusengero – #rwanda #RwOT

    Bafashwe bikekwa ko bavuye kubyiba mu rusengero rw'itorero ryitwa Eagle Evangelical Ministries ruherereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare Akagari ka Nyagatare.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko hari mu rucyerera ahagana saa kumi n'imwe, abanyerondo babona abantu bikoreye ibintu, babikanze babikubita hasi bariruka. Bari benshi ariko bashoboye gufatamo babiri ndetse n'umuzamu warindaga urwo rusengero.

    CIP Twizeyimana yagize ati 'Bari babyikoreye bikanga abanyerondo babikubita hasi bariruka, ariko haza gufatwamo babiri. Hanafashwe uwari umuzamu w'urusegengero kuko nawe arakekwaho ubufatanyacyaha muri ubwo bujura.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba avuga ko abanyerondo n'abayobozi mu nzego z'ibanze bamaze gufata abo bakekwa bavuze ko bakuye ibyo bintu ku rusengero, bahise bajyayo basanga umuzamu w'urusengero azirikishije udutambaro tworoheje bisa nk'aho ari amayeri yakoreshejwe kugira ngo byitwe ko abajura bamuhambiriye.

    Ati 'Bisa nk'aho ari amayeri yakoreshejwe bahambira uriya muzamu w'urusengero ariko ntaho bigaragara ko yabarwanyije ndetse nta n'ubwo yatabaje kandi hafi aho muri metero nkeya hari abashinzwe umutekano barinda umunara uhari, ariko nabo bavuze ko nta muntu bumvise atabaza.'

    Abakekwa bahise bashyikirizwa urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mu gihe ba nyiri urusengero bemeza ko biriya bikoresho ari ibyabo byose usibye isaha imwe itabashije kuboneka kuko ngo mu rusengero habagamo ebyiri.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 yo muri iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe, iyo kwiba byakozwe nijoro; Iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-batatu-bafashwe-bakekwaho-kwiba-ibikoresho-mu-rusengero

  • Banki ya Kigali yahaye Ubunani abakiriya bayo bakoresha Mastercard #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutaganira Etienne yahawe igihembo cya mudasobwa
    Rutaganira Etienne yahawe igihembo cya mudasobwa

    Igihembo cya mudasobwa yo mu bwoko bwa HP cyahawe Rutaganira Etienne, umucuruzi umaze imyaka ibiri ari umukiriya wa Banki ya Kigali, akavuga ko byamuteye ishyaka ryo kurushaho gukoresha Mastercard kandi akaba agiye no kubikangurira bagenzi be.

    Ati “Gukoresha Mastercard bikurinda gutora imirongo muri Banki bigatuma ukoresha neza igihe cyawe muri gahunda zawe zose. Kuba noneho mbiboneyemo igihembo binteye ishyaka ryo gukomeza kuyikoresha ndetse nkaba nzanabikangurira abandi.”

    Uwineza Florence na we ni umukiriya wa Banki ya Kigali ukoresha Mastercard, akaba yegukanye igihembo cya moto, muri ubu bukangurambaga bwa Mu Munyenga na Mastercard.

    Uwineza Florence yegukanye igihembo cya moto
    Uwineza Florence yegukanye igihembo cya moto

    Mu kiganiro yahaye Kigali Today,yavuze ko gukoresha Mastercard byamurinze kugendana amafaranga, kuko aho ari hose ashobora kugera ku mafaranga ye ari kuri konti muri Banki ya Kigali, atiriwe ajya ku ishami ryayo.

    Ati “Mastercard yaturinze kugendana amafaranga, ubu waba uri mu Rwanda ndetse no mu mahanga ushobora gukoresha amafaranga yawe. Ndakangurira bagenzi banjye kugana Banki ya Kigali bagakoresha Mastercard bakoroherwa na serivise iyi banki itanga, kandi bakabasha no kwegukana ibihembo bitandukanye Banki ya Kigali yabashyiriyeho muri iyi minsi.”

    Uwineza Florence yanavuze ko iyi moto yegukanye igiye kumufasha gukura umuntu mu bushomeri akamuha akazi akazajya ayitwara, akazajya agira amafaranga yinjiza mu rugo rwe, kandi na we ikamwinjiriza amafaranga.

    Mu bukangurambaga bwa Mu Munyenga na Mastercard, Hateganyijwe ibihembo bitandukanye, birimo amatike yo guhaha, mudasobwa, amapikipiki, igihembo nyamukuru kikazaba ari imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT.

    Byukusenge Tharcicie ushinzwe serivise y’amakarita muri Banki ya Kigali yongeye gukangurira abakiriya b’iyi banki ko kugira ngo umukiriya yinjire mu banyamahirwe bo kwegukana ibihembo bitandukanye asabwa guhaha ibicuruzwa bifite agaciro gahera ku bihumbi 25 kuzamura, akishyura akoresheje Mastercard agahita ajya ku rutonde rw’abanyamahirwe.

    Yibukije abakiriya b’iyi banki gukoresha mastercard kuko ari bumwe mu buryo buri no gufasha mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, kuko cyandurira cyane cyane mu guhererekanya amafaranga mu ntoki.

    Ubukangurambaga bwa Mu Munyenga na Mastercard buzasozwa tariki ya 31 Mutarama 2021 hatangwa igihembo nyamukuru cy’imodoka ya Mahindra KUV 100 NXT.


    source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/banki-ya-kigali-yahaye-ubunani-abakiriya-bayo-bakoresha-mastercard

  • U Rwanda rwa 2020: Amashiraniro, amakozere n’icyizere; iby’ingenzi mu bihe byaranze umwaka – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere mu myaka 26 imipaka y’igihugu yose – yaba iyo ku butaka, mu kirere no mu mazi – yarafunzwe, abaturage twese dusabwa kuguma mu rugo hamwe wamamaga akajisho hanze y’uruzitiro ugasanga nta n’inyoni itamba mu mihanda. 

    Hari byinshi uyu mwaka usize utwigishije nko gusukura intoki ubutitsa, kwambara agapfukamunwa byabaye umuco ku buryo ahari umunsi Coronavirus izaba yatsinsuwe burundu hari bamwe bazajya bibagirwa bagasohoka bakambaye [nka kumwe byagora benshi gusohoka batambaye isokoreki kubera uko zamenyerewe].

    Gukendera kw’ihererekanya ry’inoti n’ibiceri kwafashe intera ya ngwino urebe muri uyu mwaka kuko na bamwe bacuruza inyanya ku dutaro ushobora kubagurira ibicuruzwa byabo nta kashi muhererekanyije.

    CHOGM n’izindi nama zikomeye zari zitezwe uyu mwaka zarasubutswe, abanyeshuri bamara amezi hafi icyenda badakandagira mu ishuri, abahanzi bibagirwa gutaramira mu nzu zabugenewe, ku buryo bimuriye ibirindiro kuri televiziyo na YouTube. 

    Muri macye uyu mwaka wa 2020 utandukanye cyane n’isura benshi muri twe twari tuwufiteho igihe cyose cyatekerezaga Vision 2020. 

    Nubwo igihugu cyanyuze mu bihe bidasanzwe ariko ubuzima bwarakomeje, serivisi nyinshi zatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ko habaho kwanduzanya. 

    IGIHE yateguye ingingo zagutse zigaruka ku bihe byaranze umwaka wa 2020 n’amakuru y’ingenzi yagarutsweho mu itangazamakuru no mu buzima bw’abaturarwanda muri rusange.

    Impamvu z’ubwegure bw’abayobozi

    Umwaka wa 2020 wabaye simusiga kuko wasize abayobozi batandukanye beguye ku nshingano zabo, abandi bayikurwaho kubera amakosa bakoze mu kazi.

    Mu beguye muri uyu mwaka harimo Evode Uwizeyimana wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko wakubise umukobwa ucunga umutekano; Munyakazi Isaac wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, wirukanywe kubera amakosa ya ruswa na Gashumba Diane wari Minisitiri w’Ubuzima, wirukanywe azira kubeshya ku bijyanye na Coronavirus.

    Dr Gashumba Diane wari Minisitiri w’Ubuzima yasimbuwe na Dr Ngamije Daniel

    Uwizeyimana Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, yagizwe Senateri

    Umukuru w’Igihugu yagarutse ku mpamvu z’ubwegure bwabo ubwo yatangizaga Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu ku Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2020 mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro.

    Yavuze ko muri iki gihe ashaka guhangana n’ibibazo nk’ibi, ko abayobozi badakwiye kwangiza ibintu bya rubanda. Yababwiye ko badakwiye gutegereza gukora amakosa ngo begure cyangwa se ngo birukanwe, ahubwo ko bakwiye kuba intwari bakagaragaza ko inshingano zibananiye, ko bashaka kujya gukora ibikorwa byabo bwite.

    Aba bayobozi biyongeraho Gen Nyamvumba Patrick wahagaritswe ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano, asubizwa ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ndetse na Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, wavanywe ku mirimo ye ku bwo gushyira imbere imyumvire ye.

    Tariki ya 25 Gicurasi, ba Guverineri barimo Gatabazi Jean Marie Vianney w’Intara y’Amajyaruguru na Gasana Emmanuel w’Amajyepfo na bo bahagaritswe bakorwaho iperereza.

    Nyuma yo gukorwaho iperereza, Gatabazi yasubijwe mu mirimo ye; Uwizeyimana agirwa senateri mu gihe Nduhungirehe yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi.

    Nduhungirehe Olivier wakuwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi

    -  Coronavirus yagaragaye i Kigali, igikuba kiracika

    Kuwa Gatandatu, tariki ya 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gihugu hagaragaye umuntu ufite COVID-19. Yari Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni mu gihugu wari uvuye mu Mujyi wa Mumbai.

    Minisiteri y’Ubuzima yahise itangira gushakisha “abo yaba yarahuye nabo kugira ngo niba hari uwanduye avurwe atanduje abandi.’’

    Iyi nkuru yaciye igikuba mu baturage kuko ibyo bumviraga kure byari byabasatiriye. Ubuzima bwarahindutse, ahahurira abantu benshi hashyirwa aho gukarabira, abifite bakagura imiti yabugenewe ‘hand sanitizer’, ndetse bamwe batangira kwambara udupfukamunwa nubwo bitari byemejwe ko ari ubwirinzi bukenewe muri icyo gihe. 

    -  Gufunga amashuri no guterwa inda kw’abangavu

    Leta yafashe umwanzuro wo gufunga amashuri, insengero n’ahandi hahurira abantu benshi, ubwo umuntu wa mbere yari amaze gutahurwaho icyorezo cya Coronavirus mu gihugu. 

    Icyo gihe ibitaramo byarahagaritswe, insengero zirafungwa ndetse hanzurwa ko amashuri afunga guhera kuwa 16 Werurwe ndetse abakozi basabwa gutangira gukorera mu rugo aho bishoboka.

    Muri iki gihe hatangiye kwifashishwa ikoranabuhanga mu kwigisha ndetse amwe mu masomo anyuzwa kuri radio na televiziyo.

    Mu turere dutandukanye ubwo amashuri yafungurwaga nyuma y’amezi asaga umunani yari amaze afunze, habaruwe abanyeshuri benshi batewe inda imburagihe mu bihe bya Coronavirus igihe abantu basabwaga kuguma mu rugo n’amashuri agafungwa, bituma batabasha gusubira kwiga ubwo yakomorerwaga.

    Hari ibyiciro byakomorewe gusubira ku ishuri kuwa 2 Ugushyingo hari n’ibyasubiyeyo ku wa 23 Ugushyingo 2020. Mu mashuri yisumbuye hasubiyeyo abiga mu wa gatatu, uwa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu. Naho mu abanza hasubirayo abo mu wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu. Aya kaminuza na yo yafunguwe mu byiciro bitandukanye.

    I Nyanza habaruwe abangavu 130 batewe inda ntibasubira ku ishuri mu gihe i Rwamagana abangavu 150 na bo batewe inda.

    -  Guma mu Rugo yasize urwibutso

    Mu guhashya Coronavirus, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya Guma mu rugo, aho abantu bose babujijwe kuva mu ngo zabo. Uwasigaye akora ni uwatangaga serivisi z’ibanze zikenerwa.

    Abenshi ntibazibagirwa ubwo buzima kuko bwabaye intandaro y’ibibazo bitandukanye. Hari abirukanwe ku kazi, abandi bashyirwa mu mubare w’abakozi bagomba kugabanywa ndetse n’imishahara ya bamwe ikatwamo kabiri.

    Iki cyemezo cyanagoye abantu mu buryo bw’amikoro cyane cyane ko abatari barizigamye nubwo Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kugoboka abari batangiye kubura ibiribwa.

    Ababuze ibiribwa bafashijwe kubibona binyuze mu kigega cya Leta, mu gihe hari n’abandi Banyarwanda bahuje ubushobozi, bagoboka abari basumbirijwe babaha amafunguro n’ibikoresho bitandukanye.

    Ahantu hahurira abantu benshi hashyizweho ibikorwa remezo bifasha abaturage gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune

    Abaturage bafashijwe kubona ibyo kurya mu gihe cya Guma mu rugo

    Kigali mu gihe cya Guma mu rugo yabaga ituje

    -  Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwirinda “gukinisha” ingamba zo kurwanya Coronavirus

    Perezida Kagame ubwo yari muri Kongere ya FPR Inkotanyi yo ku 26 Kamena 2020 yasabye Abanyarwanda kwirinda gukinisha ingamba zashyizweho mu kurwanya Coronavirus, ahubwo bakazubahiriza uko zakabaye batarobanura izo bashyira mu bikorwa ngo izindi bazireke.

    Yavuze ko ibihe u Rwanda rurimo byatewe na Coronavirus, amahirwe ari uko atari umwihariko warwo gusa nubwo rwo rugerwaho n’ingaruka zitandukanye bitewe n’uko igihugu giteye.

    Ati “Ibyo dukora kugira ngo tucyirinde, byo bizakomeza cyangwa se bikwiye no gukomeza kurushaho. Ni ingamba nyinshi zigenda zifatwa zizwi ntabwo ari ibintu byo gukinisha […] buri munsi ababikurikiranira hafi, abashakashatsi, abahanga muri siyansi, abahanga mu buzima, nabo ntabwo baramenya byose bijyanye n’iyi Coronavirus. Baracyashakisha kuyimenya neza noneho bikaganisha ko hazaboneka uburyo bayirinda ku buryo bw’urukingo cyangwa se bw’umuti.”

    Perezida Kagame Paul yasabye Abanyarwanda kwirinda gukinisha ingamba zashyizweho mu kurwanya Coronavirus

    -  Ibiza byahitanye abantu 140 mu mezi ane ya mbere ya 2020

    Raporo ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (Minema), igaragaza ko hagati ya Mutarama na Mata 2020, ibiza byishe abantu bagera ku 140 abandi 225 bagakomereka.

    Ibyo biza birimo imyuzure, inkuba, inkangu n’ibindi bikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage, bikangiza ibikorwa remezo n’ibindi bikorwa by’abaturage nk’imyaka bahinze.

    Hegitari 3117 z’imyaka zangijwe n’ibiza hagati ya Mutarama na Mata uyu mwaka, imihanda 124 n’ibiraro 64 birasenyuka bihungabanya ibikorwa by’iterambere abaturage bakora buri munsi. Inzu zirenga 3082 zarangiritse, imiryango ibarirwa mu bihumbi ijya gucumbikisha.

    Minema itangaza ko amatungo yo mu rugo 3227 arimo inka 60 yishwe n’ibiza. Amashuri 36 yarasenyutse, ikigo nderabuzima, insengero 12, inzu z’ubuyobozi 10, ibikorwa remezo by’amazi 13 n’isoko rimwe, byarangiritse hirya no hino mu gihugu.

    Leta yafashije imiryango yagizweho ingaruka gutura neza, inarokora ubuzima bw’abari mu miturire yabashyira mu kaga.

    Umuryango w’abantu umunani warazimye kubera ibiza byaturutse ku mvura yaguye mu ntangiriro z’umwaka

    -  Ubwiyongere bwa gatanya

    Inkuru yagarutsweho cyane ni ijyanye n’ubwiyongere bw’ingo zitandukana. Mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR). Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.

    Muri raporo ya NISR yiswe ‘Rwanda Vital Statistics Report 2019’ hagaragajwe ko muri gatanya zatanzwe n’inkiko zo mu Rwanda mu 2019, mu Mujyi wa Kigali hatanzwe 2400, mu Majyepfo 1989, mu Burengerazuba 1820, mu Burasirazuba 1482 naho mu Majyaruguru zabaye 1250.

    -  Rusesabagina yigejeje i Kigali

    Mu mpera za Kanama nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Paul Rusesabagina, ukurikiranyweho ibyaha 13 birimo n’iby’iterabwoba.

    Rusesabagina yafashwe nyuma yo gushyirirwaho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane, b’Abanyarwanda.

    Dosiye ya Rusesabagina yahujwe n’iya Nsabimana Callixte ‘Sankara’ n’abandi bakurikiranyweho gukorana n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya u Rwanda.

    Ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

    Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha 13 birimo n’iby’iterabwoba yagejejwe imbere y’ubutabera

    -  Kabuga wari umaze imyaka ahigwa yarafashwe

    Tariki ya 16 Gicurasi 2020 nibwo Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside, yafatiwe mu Bufaransa nyuma y’imyaka 26 ashakishwa ngo aryozwe ibyaha ashinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ifatwa rya Kabuga ryabaye nyuma y’igihe ashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, ryagendeye ku makuru y’ibihugu n’inzego zitandukanye. 

    Kabuga yabagaho ku myirondoro itari iye, mu nyubako iri ahitwa Asnières-sur-Seine, mu buryo bwateguwe neza afatanyije n’abana be.

    Kabuga aregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    -  Dr Habumuremyi Damien, Nyamvumba Robert na Munyakazi Isaac mu iroza

    Kimwe mu byaranze umwaka mu butabera ni uko abayobozi bakomeye bagejejwe imbere y’ubutabera bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 27 Ugushyingo rwategetse ko Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe afungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yasoje umwaka ari mu gihome

    Iyi nkuru yatangajwe nyuma y’uko ku wa 29 Nzeri 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyari 21,6 Frw, Nyamvumba Robert, wahoze ari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko.

    Nyamvumba Robert ari mu Banyarwanda baciwe ihazabu ihanitse kuko yahanishijwe imyaka itandatu y’igifungo n’ihazabu miliyari 21,6 Frw

    Dr Isaac Munyakazi na we wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yakatiwe gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite.

    Dr Isaac Munyakazi na we yakatiwe igifungo cy’imyaka 10

    -  Abarwanya Leta aharindimuka

    Inzira y’umusaraba bayitangijwe ku wa 17 Ugushyingo 2019 ubwo ingabo za Congo zagabaga ibitero simusiga ku birindiro by’umutwe wa CNRD Ubwiyunge mu gace ka Kalehe, ziwukubita inshuro, abarwanyi bakwira imishwaro.

    Icyo gitero ngo cyari gifite imbaraga zidasanzwe, ku buryo batamenye niba koko ari FARDC yabacanyeho umuriro.

    Umwaka wa 2020 kandi usize hapfundikiwe urubanza rw’abantu 32 baregwa ibyaha by’iterabwoba, barimo abasirikare batanu ba RDF, nubwo umwe yaburanishijwe adahari kuko atarafatwa.

    Ni urubanza rwari rumaze umwaka umwe n’amezi abiri, kuko ku wa 2 Ukwakira 2019 aribwo itsinda ry’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Habib Mudathiru bagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Uru rubanza rwaje kwimurirwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, rwapfundikiwe ku wa 8 Ukuboza 2020 abaregwa bamaze gusabirwa gufungwa burundu, Umucamanza Lt Col Bernard Rugamba Hategekimana yemeza ko ruzasomwa ku wa 15 Mutarama 2021.

    Rwahishuwemo byinshi, birimo ubuhamya bw’uburyo ibihugu bya Uganda n’u Burundi byakomeje guca hasi no hejuru mu gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, no kubaha inkunga bakeneye ngo babashe kwihuriza hamwe mu buryo bwa gisirikare, nubwo aho umutindi yanitse ritava niyo byaba ari mu mpeshyi.

    Ibi bikorwa bijyanye n’imigambi ya Uganda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu gihe rwo rubanira neza umuturanyi warwo.

    Muri Gashyantare, Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda, bahuriye mu nama yiga ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço ikitabirwa na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza.

    Imyanzuro itanu yafatiwemo igaruka ku kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe ndetse no kubungabunga umutekano wabo mu gihe bari mu gihugu cy’igituranyi.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi Uganda yarekuye Abanyarwanda icyenda mu magana y’abafungiye ku butaka bwayo, barimo abari bamaze imyaka igera kuri ibiri bafunzwe nta byaha bigaragara bashinjwa ahubwo bakorerwa iyicarubozo amanywa n’ijoro.

    U Rwanda ruvuga ko hari Abanyarwanda barenga 100 bagifunzwe ari nabo isaba ko barekurwa, ndetse iki gihugu kikanahagarika imikoranire n’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

    -  Isubikwa rya CHOGM

    Umwaka 2020 wari ukomeye mu bikorwa bijyanye n’inama mpuzamahanga. Ni wo wagombaga kuberamo imwe mu nama ikomeye mu mateka y’igihugu, CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting), ihuza ibihugu birenga 50 bibarizwa mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

    Iyi nama yarasubitswe kubera Coronavirus, yimurirwa mu mpeshyi y’umwaka utaha mu Cyumweru cya tariki ya 21 Kamena 2021.

    U Rwanda rwihaye intego yo kubyaza umusaruro ufatika inama n’ibikorwa mpuzahanga bibera mu gihugu. Biri muri gahunda yo kubyaza inyungu andi mahirwe igihugu gifite nk’igihugu kidakora ku nyanja aho intumbero ari ukwinjiza amadolari asaga miliyoni 150 buri mwaka aturutse mu kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga ku ishoramari n’ibikorwa bitandukanye.

    -  RwandAir mu masezerano mashya na Qatar

    Ikigo gikomeye mu bwikorezi bw’indege cya Qatar Airways cyatangaje ko kiri mu biganiro na RwandaAir, hagamijwe kugura 49% by’imigabane muri iki kigo.

    Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko baganiriye ku migabane ingana na 49% muri RwandAir, Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa n’Ikigega cy’Ingoboka ngo kigire ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 10.

    RwandAir yari yahagaritse ingendo zitandukanye yazisubukuye nyuma y’uko izindi sosiyete zitangiye gukomorera izo mu bihugu bitandukanye. Ubu yerekeza mu byerekezo bitandukanye ku Mugabane wa Afurika n’i Burayi.

    -  Abakunzi b’imyidagaduro bacitsemo igikuba

    Uyu mwaka watangiye neza nk’iyindi yose ariko ugeze muri Gashyantare ururira benshi ubwo ku wa 17 i Saa Yine za mu gitondo, Polisi y’u Rwanda yemezaga ko umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, muri icyo gitondo yasanzwe yiyahuye agapfa.

    Inkuru isa nk’iyi yongeye kubabaza benshi ubwo ku gicamunsi cyo ku wa 5 Mata 2020, hatangazwaga indi nkuru ivuga ko Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana, yazize uburwayi nyuma y’iminsi mike yari amaze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Stroke’.

    Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller mu kuvanga imiziki yitabye Imana muri uyu mwaka

    -  Amagare n’Amafarashi! Indirimbo ziswe ibishegu

    Uyu mwaka uretse ibyamamare byitabye Imana, hadutse inkubiri y’abahanzi basohoye indirimbo benshi bakazishyira mu zo abakunzi b’umuziki bavugaga ko ari ‘ibishegu’.

    Muri izi ndirimbo zavugishije benshi harimo nka ‘Ntiza’ ya Mr Kagame na Bruce, ‘Saa Moya’ ya Bruce Melodie, ‘Ubushyuhe’ ya Dj Pius na Bruce Melodie, ‘Micro, na ‘Ifarashi’ za Davis D, ‘Igare’ ya Mico The Best n’izindi nyinshi zitavuzweho.

    Mu gihe benshi bavugaga ko aba bahanzi baririmba ‘ibishegu’ bo bumvikanye kenshi bavuga ko ari ababa bashaka kwisobanurira indirimbo kurusha ba nyirayo.

    Tariki 29 Nzeri 2020, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yanenze abahanzi yavugaga ko bayobotse umujyo wo kuririmba ibihangano biganisha ku busambanyi, avuga ko ari ishyano u Rwanda rwagushije.

    Yanunzemo avuga ko yasezera ku mirimo ye aho kugira ngo Minisiteri abarizwamo inafite mu nshingano umuco, itere inkunga umuhanzi uririmba ibishegu.

    -  Rayon Sports yihariye umwaka wa ruhago

    Umwaka wa 2020 muri siporo y’u Rwanda waranzwe n’isubikwa ry’imikino itandukanye kuva muri Werurwe kugeza magingo aya kubera icyorezo cya COVID-19, ariko icyavuzwe cyane ni amakimbirane yo muri Rayon Spots.

    Kuva muri Werurwe uyu mwaka, muri Rayon Sports- ikipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi- havuzwamo umwuka utari mwiza, aho hari abari badashyigikiye ubuyobozi bwari buyobowe na Munyakazi, ku isonga ry’abashakaga impinduka hakaba abigeze kuyiyobora barangajwe imbere na Muvunyi Paul yasimbuye.

    Iyi kipe yavuzwemo ikibazo cy’amikoro make n’imikoranire itari myiza n’abaterankunga barimo SKOL, aho abakinnyi bahagarikiwe umushahara kugeza muri Kanama.

    Munyakazi Sadate yazunguje Rayon Sports

    Muri ibi bibazo byayivuzwemo cyane ibishingiye ku buyobozi, niho havuye ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye RGB ayimenyesha ko hari abantu atazi bivanga mu buyobozi bw’ikipe, bashaka kumuhirika.

    Yandikiye kandi Perezida Kagame ibaruwa y’amapaji ane, amumenyesha ibibazo byose bivugwa muri iyi kipe birimo kunyereza umutungo kw’abahoze bayiyobora, ruswa, kugura abasifuzi no kuba hari abavuga ko bazarimbura Rayon Sports.

    Guhera mu mpera za Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangiye kugaragara mu bibazo bya Rayon Sports, birangira rufashe umwanzuro wo gukuraho ubuyobozi bw’ikipe muri Nzeri ndetse n’abigeze kuyiyobora babuzwa kugaruka mu buyobozi bwayo.

    Murenzi Abdallah wayiyoboye hagati ya 2013 na 2014, yagizwe Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports mu gihe cy’iminsi 30 kugeza ubwo hatorwaga komite nshya y’amasura mashya, ku wa 24 Ukwakira, ikuriwe na Uwayezu Jean Fidèle.

    Munyakazi Sadate yakuwe ku buyobozi bwa Rayon Sports nyuma y’amezi 14 atowe, RGB ishyiraho komite y’inzibacyuho ikuriwe na Murenzi Abdallah muri Nzeri

    Uwayezu Jean Fidèle ni we uzayobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere

    -  U Rwanda rwagize Cardinal wa mbere

    Tariki ya 25 Ukwakira, u Rwanda rwakiriye inkuru nziza ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yazamuye mu ntera Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, amugira cardinal.

    Ni we wa mbere wageze kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

    Antoine Cardinal Kambanda aheruka guhabwa inshingano nshya na Papa Francis, ashyirwa mu cyo umuntu yagereranya na Minisiteri ishinzwe Iyogezabutumwa ku Isi.

    Inshingano Dicastère Cardinal Kambanda yashyizwemo ni ukwamamaza ukwemera ku Isi hose, ndetse ni yo iba ifite inshingano zo guha umurongo kiliziya mu bikorwa bijyanye n’iyogezabutumwa birimo nko gushyiraho inzego z’abapadiri, guharanira ko havuka inzego nshya zishinzwe iyogezabutumwa ndetse n’inyandiko zaba zikenewe muri Kiliziya zijyanye nabyo.

    Musenyeri Kambanda yagizwe Cardinal, aba uwa mbere mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda

    -  Umwiryane muri ADEPR wavanyeho abayobozi

    ADEPR yatangiye umwaka iri mu nduru ndetse icyari kibyimbye cyaje kumeneka, ubuyobozi bwariho buvaho, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyiborere, RGB, rushyiraho abayobozi bashya.

    Kuva ku wa 8 Ukwakira 2020, ADEPR iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaïe; yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine.

    Ni komite yiganjemo abakiri bato kandi yitezweho kugarura umwuka mwiza mu bakirisitu cyane ko bamaze igihe babona itorero riri mu bibazo bidashira ahanini bishingiye ku mategeko ajenjetse.

    Uhereye iburyo: Pasiteri Ndayizeye Isaïe wagizwe Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho; Pasiteri Rutagarama Eugène umwungirije; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman;Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine. Aba ni bo bari guha ADEPR icyerekezo gishya

    -  Ubukungu bw’u Rwanda buratanga icyizere cyo kuzahuka

    Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2020, umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) wageze kuri miliyari 2482Frw uvuye kuri miliyari 2359 Frw wariho mu gihe nk’icyo mu mwaka wa 2019.

    Igihembwe cya Gatatu gisa n’igitanga icyizere ko ubukungu buri kuzahuka ugereranyije n’uko icya Kabiri cyari gihagaze kuko bwari bwagabanutseho 12,4% ugereranyije n’uko bwari bwifashe mu 2019 mu gihe nk’icyo.

    Igabanuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ahanini rishingiye ku bihe u Rwanda n’Isi biri gucamo bijyanye n’ibihe by’icyorezo cya COVID-19.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwa-2020-amashiraniro-amakozere-n-icyizere-iby-ingenzi-mu-bihe