Blog

  • Nyagatare: Batatu bafashwe bakekwaho kwiba ibikoresho mu rusengero – #rwanda #RwOT

    Bafashwe bikekwa ko bavuye kubyiba mu rusengero rw’itorero ryitwa Eagle Evangelical Ministries ruherereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare Akagari ka Nyagatare.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko hari mu rucyerera ahagana saa kumi n’imwe, abanyerondo babona abantu bikoreye ibintu, babikanze babikubita hasi bariruka. Bari benshi ariko bashoboye gufatamo babiri ndetse n’umuzamu warindaga urwo rusengero.

    CIP Twizeyimana yagize ati “Bari babyikoreye bikanga abanyerondo babikubita hasi bariruka, ariko haza gufatwamo babiri. Hanafashwe uwari umuzamu w’urusegengero kuko nawe arakekwaho ubufatanyacyaha muri ubwo bujura.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko abanyerondo n’abayobozi mu nzego z’ibanze bamaze gufata abo bakekwa bavuze ko bakuye ibyo bintu ku rusengero, bahise bajyayo basanga umuzamu w’urusengero azirikishije udutambaro tworoheje bisa nk’aho ari amayeri yakoreshejwe kugira ngo byitwe ko abajura bamuhambiriye.

    Ati “Bisa nk’aho ari amayeri yakoreshejwe bahambira uriya muzamu w’urusengero ariko ntaho bigaragara ko yabarwanyije ndetse nta n’ubwo yatabaje kandi hafi aho muri metero nkeya hari abashinzwe umutekano barinda umunara uhari, ariko nabo bavuze ko nta muntu bumvise atabaza.”

    Abakekwa bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mu gihe ba nyiri urusengero bemeza ko biriya bikoresho ari ibyabo byose usibye isaha imwe itabashije kuboneka kuko ngo mu rusengero habagamo ebyiri.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 yo muri iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe, iyo kwiba byakozwe nijoro; Iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-batatu-bafashwe-bakekwaho-kwiba-ibikoresho-mu-rusengero

  • Abanyarwanda batuye mu Burayi bahaye abanyamuryango ba Ibuka na GAERG impano za telefoni zigezweho – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020, aho inkunga yaguzwe telefoni zigezweho yakusanyijwe na Chantal Nduwimana uyobora ‘La Bodega’ mu Rwanda ariko akaba atuye mu Bufaransa.

    Mu bandi harimo Mugisha Sesonga Samuel uhagarariye ‘Sam 4 SPRL’ mu Bubiligi, Benoît Bahintasi utuye mu Bubiligi, Gasibirege Spéciose wo Bufaransa, Munyabahigi Amisi wo mu Bufaransa, Kayiganwa Charlotte utuye Torino mu Butaliyani, Tumukunde Emmanuel uhagarariye ‘Manu Car’ mu Bubiligi, Adam Munyabahigi wiga mu Bufaransa na Me Pascal Ngenzabuhoro utuye mu Bubiligi.

    Izi telefoni zahawe Abanyarwanda bazikeneye, batuye ahantu hatandukanye. Visi Perezida wa Ibuka-Rwanda, Mutanguha Freddy, ari na we wayoboye iki gikorwa cyo kwakira telefoni yashimiye Abanyarwanda bakigizemo uruhare.

    Yagize ati “Mbere na mbere ndashimira Abanyarwanda batuye ku Mugabane w’u Burayi batanze iyi nkunga ndetse n’igitangazamakuru cya IGIHE cyakusanyije iyi nkunga, ikaba igeze ku bo igenewe. Twabahitiyemo [telefoni] kuko uyu munsi telefoni zigezweho ni igikoresho nka mudasobwa umuntu agendana, ni ikintu gifite agaciro karenze amafaranga kuko ifasha muri byinshi umuntu yibereye hamwe akora n’indi mirimo.’’

    Telefoni zatanzwe zizahabwa abantu bari mu byiciro bitandukanye barimo abita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Icya mbere ni abantu bakuriye amatsinda yo kurwanya ihungabana ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi biciye mu mushinga ‘Aheza’. [Ibyo] bikazabafasha cyane gukurikirana [abantu] baba bagize ihungabana cyane mu matsinda bashinzwe, babasha gutumanaho no kwaka ubufasha bw’ubuvuzi bwihuse.’’

    Umuyobozi wa GAERG, Gatari Egide, na we yashimye iki gikorwa anasobanura ko “Aheza’’ ari Ikigo cya GAERG gishinzwe isanamitima n’ubudaheranwa.

    Ni umushinga watangiye kuva mu 2019, ukaba ugamije gufasha no kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe aho batuye iwabo mu midugudu. Ubafasha kwegerwa, bagahumurizwa, bagafatanya bo ubwabo kurwana urugamba rw’ubuzima butoroshye barimo kubera ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije bituma bahora mu bwigunge n’ubukene bukabije.

    Kugeza ubu, umushinga AHEZA ukorera mu turere 25 tw’u Rwanda, ahamaze gushingwa amatsinda y’ibiganiro bifashanya 168 arimo abantu basaga 2 528.

    By’umwihariko Umushinga AHEZA ufite imiryango 100 mu turere 10 twa Ngoma, Gatsibo, Nyagatare, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

    AHEZA kandi ifite abajyanama 200 (CBCS) bari mu miryango 100, iyoborwa n’ababyeyi nk’uko bisanzwe mu yindi miryango (bazwi nka père na mere), ibi bikaba bikorwa kugira ngo abagize itsinda biyumve nk’umuryango, bityo bakomeza gufashanya nk’uko bigenda mu yindi miryango.

    Izi telefoni zigezweho zizafasha abazihawe gukomeza akazi kabo nta nkomyi, ku buryo bashobora no gukomeza gutanga raporo bifashishije ikoranabuhanga muri ibi bihe bya Coronavirus, kuko n’impapuro zisanzwe zishobora gukwirakwiza Coronavirus.

    Muri rusange GAERG ikeneye byibuze telefoni zigezweho 200 ku buryo buri mubyeyi w’umuryango yaba ayifite mu turere 10 Umushinga Aheza ukorera ku buryo bwihariye.

    Mutanguha yagize ati “Ikindi gice twahaye ni itsinda rya Ibuka-Rwanda twavuga ko rigizwe n’abantu batishoboye batagiraga telefoni ndetse no kubageraho ugasanga bigoranye. Twabageneye telefoni 15, zikazabafasha guhanahana amakuru yaba ku ihungabana cyangwa mu mibereho yabo ya buri munsi. Bizabafasha kandi no kwikorera ubuvugizi, bavuga amakuru yabo yaba ku mutekano cyangwa ku ndwara zatuma batabariza ubuvuzi mu buryo bwihuse, bakaba banamenya amakuru yo hirya no hino mu gihugu bakava mu bwigunge’’.

    Yongeyeho ati “Irindi tsinda twahaye telefoni eshanu ni iryo muri AERG y’abakiri bato, bo zizabafasha gukurikira amakuru ajyanye n’akazi ndetse no kumenya kwivugira ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye n’amateka yabo, bakabasha guhashya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.’’

    Umuyobozi wa GAERG, Gatari Egide, ubwo yakiraga telefoni zagezweho zatanzwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga

    Gasibirege Spéciose atuye mu Bufaransa

    Mugisha Sesonga Samuel uhagarariye Sam 4 SPRL mu Bubiligi

    Tumukunde Emmanuel uhagarariye Manu Car mu Bubiligi

    Me Ngenzabuhoro Pascal utuye mu Bubiligi

    Kayiganwa Charlotte atuye mu Mujyi wa Torino mu Butaliyani

    Munyabahigi Amisi wo mu Bufaransa

    Bahintasi Benoît atuye ndetse anakorera mu Bubiligi

    Visi Perezida wa Ibuka-Rwanda, Mutanguha Freddy, ni we wayoboye icyo gikorwa cyo gutanga telefoni

    Nduwimana Chantal uyobora ‘La Bodega’ mu Rwanda akaba atuye mu Bufaransa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-mu-burayi-bahaye-abanyamuryango-ba-ibuka-na-gaerg-impano-za

  • Abanyarwanda batuye mu Burayi bahaye abanyamuryango ba Ibuka na GAERG impano za telefoni zigezweho – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020, aho inkunga yaguzwe telefoni zigezweho yakusanyijwe na Chantal Nduwimana uyobora 'La Bodega' mu Rwanda ariko akaba atuye mu Bufaransa.

    Mu bandi harimo Mugisha Sesonga Samuel uhagarariye 'Sam 4 SPRL' mu Bubiligi, Benoît Bahintasi utuye mu Bubiligi, Gasibirege Spéciose wo Bufaransa, Munyabahigi Amisi wo mu Bufaransa, Kayiganwa Charlotte utuye Torino mu Butaliyani, Tumukunde Emmanuel uhagarariye 'Manu Car' mu Bubiligi, Adam Munyabahigi wiga mu Bufaransa na Me Pascal Ngenzabuhoro utuye mu Bubiligi.

    Izi telefoni zahawe Abanyarwanda bazikeneye, batuye ahantu hatandukanye. Visi Perezida wa Ibuka-Rwanda, Mutanguha Freddy, ari na we wayoboye iki gikorwa cyo kwakira telefoni yashimiye Abanyarwanda bakigizemo uruhare.

    Yagize ati “Mbere na mbere ndashimira Abanyarwanda batuye ku Mugabane w'u Burayi batanze iyi nkunga ndetse n'igitangazamakuru cya IGIHE cyakusanyije iyi nkunga, ikaba igeze ku bo igenewe. Twabahitiyemo [telefoni] kuko uyu munsi telefoni zigezweho ni igikoresho nka mudasobwa umuntu agendana, ni ikintu gifite agaciro karenze amafaranga kuko ifasha muri byinshi umuntu yibereye hamwe akora n'indi mirimo.''

    Telefoni zatanzwe zizahabwa abantu bari mu byiciro bitandukanye barimo abita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Icya mbere ni abantu bakuriye amatsinda yo kurwanya ihungabana ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi biciye mu mushinga 'Aheza'. [Ibyo] bikazabafasha cyane gukurikirana [abantu] baba bagize ihungabana cyane mu matsinda bashinzwe, babasha gutumanaho no kwaka ubufasha bw'ubuvuzi bwihuse.''

    Umuyobozi wa GAERG, Gatari Egide, na we yashimye iki gikorwa anasobanura ko “Aheza'' ari Ikigo cya GAERG gishinzwe isanamitima n'ubudaheranwa.

    Ni umushinga watangiye kuva mu 2019, ukaba ugamije gufasha no kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe aho batuye iwabo mu midugudu. Ubafasha kwegerwa, bagahumurizwa, bagafatanya bo ubwabo kurwana urugamba rw'ubuzima butoroshye barimo kubera ibibazo by'ihungabana n'agahinda gakabije bituma bahora mu bwigunge n'ubukene bukabije.

    Kugeza ubu, umushinga AHEZA ukorera mu turere 25 tw'u Rwanda, ahamaze gushingwa amatsinda y'ibiganiro bifashanya 168 arimo abantu basaga 2 528.

    By'umwihariko Umushinga AHEZA ufite imiryango 100 mu turere 10 twa Ngoma, Gatsibo, Nyagatare, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

    AHEZA kandi ifite abajyanama 200 (CBCS) bari mu miryango 100, iyoborwa n'ababyeyi nk'uko bisanzwe mu yindi miryango (bazwi nka père na mere), ibi bikaba bikorwa kugira ngo abagize itsinda biyumve nk'umuryango, bityo bakomeza gufashanya nk'uko bigenda mu yindi miryango.

    Izi telefoni zigezweho zizafasha abazihawe gukomeza akazi kabo nta nkomyi, ku buryo bashobora no gukomeza gutanga raporo bifashishije ikoranabuhanga muri ibi bihe bya Coronavirus, kuko n'impapuro zisanzwe zishobora gukwirakwiza Coronavirus.

    Muri rusange GAERG ikeneye byibuze telefoni zigezweho 200 ku buryo buri mubyeyi w'umuryango yaba ayifite mu turere 10 Umushinga Aheza ukorera ku buryo bwihariye.

    Mutanguha yagize ati “Ikindi gice twahaye ni itsinda rya Ibuka-Rwanda twavuga ko rigizwe n'abantu batishoboye batagiraga telefoni ndetse no kubageraho ugasanga bigoranye. Twabageneye telefoni 15, zikazabafasha guhanahana amakuru yaba ku ihungabana cyangwa mu mibereho yabo ya buri munsi. Bizabafasha kandi no kwikorera ubuvugizi, bavuga amakuru yabo yaba ku mutekano cyangwa ku ndwara zatuma batabariza ubuvuzi mu buryo bwihuse, bakaba banamenya amakuru yo hirya no hino mu gihugu bakava mu bwigunge''.

    Yongeyeho ati “Irindi tsinda twahaye telefoni eshanu ni iryo muri AERG y'abakiri bato, bo zizabafasha gukurikira amakuru ajyanye n'akazi ndetse no kumenya kwivugira ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye n'amateka yabo, bakabasha guhashya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.''

    Umuyobozi wa GAERG, Gatari Egide, ubwo yakiraga telefoni zagezweho zatanzwe n'Abanyarwanda baba mu mahanga

    Gasibirege Spéciose atuye mu Bufaransa

    Mugisha Sesonga Samuel uhagarariye Sam 4 SPRL mu Bubiligi

    Tumukunde Emmanuel uhagarariye Manu Car mu Bubiligi

    Me Ngenzabuhoro Pascal utuye mu Bubiligi

    Kayiganwa Charlotte atuye mu Mujyi wa Torino mu Butaliyani

    Munyabahigi Amisi wo mu Bufaransa

    Bahintasi Benoît atuye ndetse anakorera mu Bubiligi

    Visi Perezida wa Ibuka-Rwanda, Mutanguha Freddy, ni we wayoboye icyo gikorwa cyo gutanga telefoni

    Nduwimana Chantal uyobora 'La Bodega' mu Rwanda akaba atuye mu Bufaransa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-mu-burayi-bahaye-abanyamuryango-ba-ibuka-na-gaerg-impano-za

  • AMAFOTO: Mu Rwanda habonetse igitangaza ku munsi wa nyuma wa 2020 havutse inka idasanzwe 'Ifite ibitsina byombi' Amaguru 4 n'amaboko 4 #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Nyagisozi ahagana saa kumi n'ebyiri mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020 imbyeyi yabyaye inyana idasanzwe, uyirebeye inyuma ifite umutwe umwe nk'uw'inka, ikagira amaboko ane, n'amaguru ane.

    Amakuru avuga ko iriya nyana yavutse ari nzima nyuma y'umwanya muto ihita ipfa. Yavutse inyuma ifite ibiranga ikimasa, inafite indorerezi nk'inyana.

    Iyi nka yavutse kuri uyu munsi wa nyuma wa 2020, ifite ibitsina byombi (igice kimwe bigaragara ko ari inyana ikindi bigaragara ko ari ikimasa), ku gice k'inyana hagaragaraho indorerezi bigaragara ko ari inyana.

    Yavukiye mu Mudugudu wa Kigarama, mu Kagali ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyanza.

    Abaturage na nyirayo w'umukecuru uri mu kigero cy'imyaka 80 y'amavuko batunguwe n'uko yavutse imeze, kandi nyirayo bikaba bitamuhungabanyije.

    Imbyeyi yari ihatse iriya nka yabyaye mu gihe giteganyijwe cy'amezi 9.

    Sinzababanza Francois Xavier umuvuzi w'amatungo wikorera ku giti cye ni we wateye intanga mu buryo bwa gihanga taliki 05 Werurwe  2020.

    Aganira n'ikinyamakuru Umuseke ducyesha iyi nkuru, yavuze ko ibyabaye bidakunze kubaho, ariko nka we usanzwe ari Umuvuzi w'amatungo bahura n'ibisa nk'ibyo aho inyana ishobora kuvuka nta nda y'amaganga igira nk'uko Abaganga bavura abantu na bo bashobora kubona umuntu avutse kandi nta gitsina agira, akemeza ko bibaho gacye ariko bibaho.

    Ati:'Ntibyoroshye kumenya ikibitera kuko twe turakora Imana igaha umugisha ibyo twakoze cyane ko dutera inka (zashyuhijwe cyangwa zarinze) intanga zujuje ubuziranenge ziba zaturutse muri RAB'.

    Xavier avuga ko kwirinda ko havuka inka idasanzwe nk'iriya byo bitashoboka kuko umuntu abona biba nta ruhare yabigizemo.

    Inkuru ya Umuseke

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/01/amafoto-mu-rwanda-habonetse-igitangaza-ku-munsi-wa-nyuma-wa-2020-havutse-inka-idasanzwe-ifite-ibitsina-byombi-amaguru-4-namaboko-4/

  • Breaking News: Mukura VS yamaze kwirukana umutoza wayo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Mukura VS yo mu karere ka Huye, bwamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n'uwari umutoza mukuru wayo Bahloul Djilali ndetse n'abari bamwungirije bose uko ari babiri.

    Nyuma y'iminsi mike gusa shampiyona itangiye, ikipe ya Mukura VS yabonye inota rimwe gusa mu mikino itatu bakinnye, kuko batsinzwemo ibiri banganyamo umwe.

    Ubuyobozi bw'iyi kipe yo mu karere ka Huye, bwahise bufata icyemezo cyo gusezerera abari abatoza batatu b'iyi kipe barangajwe imbere n'Umunya-Algeria Bahloul Djilali, bisobanuye ko iyi kipe iraba itozwa na Nshimiyimana Canisius by'agateganyo.

    Mu mpamvu zatumye basezerera aba batoza, zirimo umusaruro muke, nyamara bamwe bavuga ko hari hakiri kare ko ubuyobozi bwa Mukura VS bwasezerera aba batoza kuko ikipe yatakaje abakinnyi ngenderwaho ariko ntibagura abasimbura babo.


    Abatoza batatu b'iyi kipe bamaze gusezererwa bose

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/01/breaking-news-mukura-vs-yamaze-kwirukana-umutoza-wayo/

  • Amakuru Mashya: Abandi bantu batandatu bishwe na Covid_19 mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020, mu Rwanda abantu batandatu bitabye Imana bishwe na COVID-19 bituma umubare wabamaze guhitanwa nayo ugera kuri 92 kuva yagaragara mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Abishwe na COVID-19 mu masaha 24 ashize ni abagore babiri b'imyaka 38 na 40 n'abagabo bane b'imyaka 52, 57, 62 na 71 bose bakaba bitabye Imana bari i Kigali.

    Minisiteri y'Ubuzima kandi yatangaje ko kuri iyi tariki kandi mu Rwanda habonetse abantu 133 bashya banduye COVID-19, naho abandi 173 mu bari barwaye bakize.

    Abo barwayi bashya 133 babonetse mu bipimo 4,332 bakaba barimo ababonetse i Kigali : 97, Musanze : 24, Rubavu: 6, Huye: 3, Muhanga: 2, Kamonyi: 1.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/01/amakuru-mashya-abandi-bantu-batandatu-bishwe-na-covid_19-mu-rwanda/

  • Bruce Melodie ati “ Miss Igisabo aritonda mumurinde ikinyafu ” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye hano mu Rwanda ndetse ko hanze y'U Rwanda yasabye abafana be ndetse n'abamukurikira kuri instagram muri rusange kudakubita ikinyafu Miss Honorine wamenyekanye ku mazina ya Igisabo. Ni mu gihe Bruce Melodie yari amaze gushyira hanze ifoto ye ari kumwe na Miss Igisabo aho bari mu kazi ko kwamamariza imwe mu ma sosiyete acuruza telefoni ngendanwa hano mu Rwanda.

    Nyuma yuko Bruce Melodie ashyize hanze iyi foto, yayiherekesheje amagambo akurikira:

    Ibi nibyo Bruce Melodie yatangaje

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-ati-miss-igisabo-aritonda-mumurinde-ikinyafu/

  • Nyamuneka niwibonaho ibi bimenyetso uzihutire kwa muganga kuko ushobora kuba urwaye igifu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igifu gifite akamaro gakomeye ku buzima bw'umuntu, kuko ni cyo gitunganya ibyo tuba tumaze kurya maze kigakuramo ibitunga umubiri, ibidafite akamaro nabyo bikabishyira ukwabyo. Igifu nicyo gikora igogora, kikaba kiba mu nda.

    Nk'uko rero gifite byinshi kidufasha, tugomba kwirinda kukinaniza ndetse n'ibindi byatuma kigira ibibazo.

    Ubusanzwe abantu twese ntitugira ibifu bingana, kuko usanga ingano yabyo igiye itandukanye, buri wese rero bitewe nuko igifu cye kingana, ninako bifite ubushobozi bwo kwakira ibintu bitandukanye — aha, ndavuga ingano yibyo igifu gishobora gutunganya.

    Ibintu bivugwa cyane ko bitera indwara y'igifu

    ■Ikoreshwa cyane ry'imiti igabanya uburibwe n'indi yo muri ubu bwoko. N'ubwo iki kibazo gikunda kuba ku bantu bakoresheje iyi miti igihe kirekire cg igihe habayeho kunywa imiti myinshi irengeje urugero ibi nabyo binaniza igifu bikaba byakiviramo kukidwara.

    Kunywa itabi ndetse no kunywa inzoga cyane: Itabi riri mu bintu bitera kanseri y'igifu, abantu barwaye kanseri y'igifu nabo bafite ibyago byinshi byo kurwara utu dusebe tuza ku gifu maze bikaba byabangamira imikorere y'igifu.

    Imibereho: Ku bantu bahora bahangayitse, batishimiye ubuzima babayemo kuko bavugako n'abantu bagira umushiha akenshi birangira bibaviriyemo kurwara indwara y'igifu.

    Kugira udusebe ku gifu (ari byo bita gastric ulcers): Utu dusebe bavuga ko ubusanzwe duterwa na bagiteri zibasira igifu aho zigenda zirya ku gifu buhoro buhoro aho zagiye rero hakaza udusebe duto tuba tutabasha kubona n'amaso yacu, ariko utwo dusebe tukaba tubabaza cyane bikaba byavamo kurwara igifu.

    Ibimenyetso bizakwereka ko ushobora kuba urwaye iyi ndwara y'igifu:

    ●Igihurirwaho na benshi, ni ukugira ububabare bukomeye mu gice cy'inda yo hagati ndetse n'ahazamuka hegereye mu gatuza. Ariko benshi bakunda kwitiranya iki kimenyetso no kuba baba baribwa n'umutima mu gihe umutima utera cyane bishobora kubera mu gihe kimwe.
    ●Kubura apeti yo kurya mbese ukumva ntakintu ukeneye kabone nubwo waba utigeze ugira icyo urya.
    ●Kumva ufite iseseme ndetse no kururka byaburi kanya.
    ●Ibindi bimenyetso harimo gutakaza ibiro kuko umubiri utaba ukibona ibiwutunga kuko igifu kitaba kiri gukora neza.

    Mukwirinda iyi ndwara tugomba kwirinda kunaniza ibifu byacu, tukirinda cyane kwimenyereza gufata ibinini buri gihe uko duhuye n'ikibazo. Tugomba kandi kwihatira kurya amafunguro akungahaye ku ntungamubiri cyane dufata imbuto zitandukanye.

    Mu gihe wibonyeho bimwe mu bimenyetso twabonye haruguru ukihutira kugana muganga kugirango bagufashe.

    Source : https://yegob.rw/nyamuneka-niwibonaho-ibi-bimenyetso-uzihutire-kwa-muganga-kuko-ushobora-kuba-urwaye-igifu/

  • Kikac Music Label igiye gufasha abahanzikazi bafite impano babuze amikoro #rwanda #RwOT

    Ikigo KIKAC Music Ltd nicyo gifite inzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music Label isanzwe ibarizwamo Mico The Best, Danny Vumbi ndetse n’umuraperi ukizamuka uzwi ku izina rya Isra The Holly Rapper.

    Ubuyobozi bwa KIKAC Music Label buvugwa ko muri uyu mushinga ugiye gutangizwa bazawufatanyamo n’abafatanyabikorwa bayo aho buri mwaka hazajya hakorwa irushanwa rito ryo gutoranya umuhanzikazi ufite impano yo kuririmba utsinze agasinyishwa amasezerano yo gufashwa n’iyi label.

    Azajya akorerwa indirimbo nziza z’amajwi n’amashusho, afashwe mu kwamamaza ibikorwa bye, ndetse no gushakirwa amasoko arimo aho gukorera ibitaramo ndetse n’ibigo byo kwamamariza.

    Umuyobozi Ushinwa kwamamaza ibikorwa bya KIKAC Music Ltd, Uhujimfura Jean Claude yabwiye UKWEZI, ko uwo mushinga bawutekereje nyuma yo kubona ko umubare w’abakobwa babarizwa mu buhanzi ukiri hasi.

    Avuva kandi ko ari umushinga uzahabwa izina rya 'The Next Diva’ bishatse kuvuga imbuto nshya y’umukobwa mu muziki.

    Akomeza agira ati 'Ni umushinga twatekereje nyuma yo kubona ko abahanzikazi bo mu Rwanda ariko niko bimeze n’ahandi ku Isi, baracyari bake, akenshi bitewe n’imbogamizi bahura nazo muri uwo mwuga.'

    'Abagerageje kwinjiramo usanga bahura n’ibibazo by’amikoro, ndetse ugasanga ugerageje kubafasha ashaka kubakuramo indonke ishingiye ku gitsina cyangwa ibindi. Twebwe rero dushaka gutanga umusanzu mu gufasha abo banyarwandakazi bagihura n’izo mbogamizi.'

    Yakomeje agira ati 'Ni uko usanga buri munsi abahungu barahari ariko ukabona nta mukobwa n’umwe uzamuka, kandi ugasanga imbogamizi bahura nazo buri munsi. N’imiryango yabo bitewe n’imibereho y’imiryango.'

    Uhujimfura yavuze kandi hari abakobwa usanga iyo bagiye mu muziki bakamufata nk’indaya kandi ntabwo Imana yigeze itanga impano ku bahungu gusa ngo isige abakobwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Kikac-Music-Label-igiye-gufasha-abahanzikazi-bafite-impano-babuze-amikoro

  • Amavubi yateguriwe irushanwa rito ryo kuyafasha kwitegura neza CHAN 2020 #rwanda #RwOT

    FERWAFA na MINISPORTS nibo bateguye iri rushanwa mu rwego rwo gufasha ikipe y'igihugu Amavubi kwitegura neza iyi mikino ya CHAN iztangira kuya 16 Mutarama 2020, ibi bikaba bikozwe nyuma yaho ikipe ya Mashami Vincent yari imaze umwaka wose nta mukino wa gicuti bakinnye ndetse no kuba shampiyona yarahagaze abakinnyi badaheruka guhatana.

    Iri rushanwa rikaba rizatangira tariki ya 7 Mutarama kugeza 11 Mutarama 2021 , Namibia ndetse na Congo Brazza bose bakaba baramaze kwemeza ko bazitabira iri rushanwa rito rizabera mu Rwanda , kuri Stade Amahoro.Amavubi azerekeza muri Cameroon tariki ya 13-01-2020.

    Namibia na Congo Brazza zose zizitabira CHAN2020 ,aho Namibia iri mu itsinda rya D aho bari kumwe na Guinnea, Tanzania na Zambia,mu gihe Congo iri kumwe na RDC,Libya na Niger mu itsinda B.

    Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00' ku kibuga cyitwa “Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00' kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

    Iyi CHAN 2020 yakomwe mu nkokora na Covid-19 yagombaga kubera muri Ethiopia, ariko iki gihugu gituwe n'abarenga miliyoni 90 kinanirwa gutegura neza, CAF ihitamo kwihera amahirwe igihugu cya Cameroon kizanakira CAN ya 2021.

    Uretse Togo yabonye itike bwa mbere,ibindi bihugu byose byigeze kwitabira iri rushanwa riheruka kwegukanwa na Maroc mu mwaka wa 2018.

    Igihugu cya RDC kimaze gutwara CHAN inshuro 2 mu gihe Uganda iri mu bihugu bimaze kuyitabira inshuro nyinshi [5].

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yateguriwe-irushanwa-rito-ryo-kuyafasha-kwitegura-neza-chan-2020