Blog

  • Nyamasheke: Abarimu bakorera Leta bafashije abo mu bigo byigenga bagezweho n'ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Abarimu 190 bo mu bigo 11 bihererereye muri uyu Murenge bavuze ko ibi babikoze kuko bazirikana ko nubwo bamaze igihe bahembwa, hari bagenzi babo bamaze amezi umunani badahembwa.

    Mukatembasi Concessa wigisha muri rimwe muri aya mashuri yagize ati 'iki gikorwa twakoze nuko twabonye Perezida wa Repubulika yatwitayeho mu gihe cya Covid 19, abarimu bakorera mu bigo bya Leta tugahembwa tutari gukora akazi. Dusanga rero tugomba kumushimira tubinyuza mu gushakira abavandimwe bacu batigeze bahembwa.'

    Abarimu bafashijwe ni abo mu kigo kigenga bo mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Maritini (College saint Martin Hanika).

    Bimwe mu byo bahaye buri mwalimu harimo ibishyimbo ibiro bitanu, ifu y'ibigori (Kawunga) ibiro bitanu, ibiro bitanu by'umuceri na litiro y'amavuta.

    Aba barezi 13 bahawe ibi biribwa bavuze ko ari igikorwa kiza kandi bakaba bashimiye aba barium bagenzi babo babatekerejeho.

    Tuyishime Ismail wigisha mu ishami ry'icungamutungo yagize ati 'Covid-19 yakoze ku mpande zose ariko mu bigo byigenga byari akarusho. Guhembwa byarahagaze kuko abana bahise bataha kubona ubushobozi ku kigo birahagarara. Nari mbayeho nabi. Niba wari umenyereye kubaho uriye gatatu ku munsi byarahagaze byibuza ukarya rimwe. Turashima igikorwa bagenzi bacu mu bigo bya Leta bakoze kuba badutekerejeho.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Macuba, Bigirabagabo Moise yashimye igitekerezo cyagizwe n'abarimu ba Leta kuko cyerekana ko bazirikana.

    Aba barimu 190 bashyizeho urubuga rwa WhatsApp bise 'Thanks President' aho buri wese yitanze amafaranga ashoboye nta gahato maze bagakusanya amafaranga hafi ibihumbi 200 ariyo baguzemo ibyo biribwa batanze.

    Abarimu bakorera Leta bafashije abakorera mu bigo byigenga bamaze igihe badahembwa kubera Covid -19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abarimu-bakorera-leta-bafashije-abo-mu-bigo-byigenga-bagezweho-n

  • Alpha Rwirangira n'umuryango we bishimiye ibyo bagezeho mu mwaka wa 2020 banifuriza abafana babo umwaka mushya muhire wa 2021 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Alpha Rwirangira n'umuryango we, kuri ubu bibera mu gihugu cya Canada, bashimiye Imana ku byo yabagejejeho muri 2020, bishimira ibyo bagezeho ndetse banaboneraho kwifuriza abafana babo ndetse n'ababakurikirana muri rusange ku rubuga rwa instagram umwaka mushya muhire wa 2021. Ibi byagaragariye ku rukuta rwa instagram rwa Alpha Rwirangira aho yabanje gushyira hanze ifoto ye n'umuryango we bari hamwe nyuma akifuriza abafana babo umwaka mushya muhire wa 2021.

    Nyuma yuko Alpha Rwirangira ashyize hanze iyi foto, yayiherekesheje amagambo akurikira:

     

    Source : https://yegob.rw/alpha-rwirangira-numuryango-we-bishimiye-ibyo-bagezeho-mu-mwaka-wa-2020-banifuriza-abafana-babo-umwaka-mushya-muhire-wa-2021/

  • Umugabo utaranyweye igikoma yagihoreje umwana… – #rwanda #RwOT

    Ndimbati no mu rugo iwe usanga aba atera urwenya n'abo mu muryango we. Ati:''Umuntu ufite umutima mwiza aba akwiriye guhora asabana n'abandi''. Akina muri filime zitandukanye zirimo Seburikoko, Papa Sava City Maid n'izindi. Yahawe izina rya Ndimbati bivuye ku kuba bararebye umuntu wakina yitwa gutyo aba ari we ufata iryo zina ryaje kwamamara mu gukina atebya. 

    Ndimbati asobanura ko mu muryango w'abantu 10 nibura barindwi muri bo baba bamukunda kandi n'abandi batamukunda baba bamuvugaho cyane, akaba abyishimira. Ati:''Iyo umuntu akora ibikorwa bikagera ku bo aba abigenera binyongerera imbaraga kuko biba ari ibintu byiza iyo ukoze akantu abantu bakakagira ikiganiro''.

    Ndimbati ntazategeka abana be gukina filime

    Ndimbati afite abakobwa b'inkumi usanga bahora bakina batebya cyane bigaragara ko ibyo akina ari ubuzima bwe abayemo no mu rugo. Abana bamwisangaho na we akabibonamo byagera ku mugore bikaba akarusho dore ko utabazi neza wagira ngo ni abavandimwe. Avuga ko abana be nibashaka gukina azabafasha ariko nibatabishaka bazakora ibyo bazaba bahisemo.

    Umwaka wa 2020 waramutunguye


    Ndimbati uko yari yiteze umwaka wa 2020 siko yawubonye. Ati:''Hari umuntu wari uziko yahagarara i Nyamirambo agakandagira ku kwezi''. We asanga Covid-19 yaraje ari simusiga kuko buri wese yambaye udupfukamunwa, abagabo banywa igikoma. Ati:''Umugabo utaranyweye igikoma azajye ahagaragara keretse utari ufite ubushobozi bwo kukigura''.

    Mustafa cyangwa se Ndimbati asanga icyorezo cya Covid-19 ntaho kirajya ku buryo bigoye kwizera umwaka w'amata n'ubuki wa 2021. Ati:''Ikimenyimenyi inama idasanzwe y'abaminisitiri izongera guterana kuri 04/1/2021 urumva ko n’ubundi abantu dusabwa gukomeza kwirinda''.

    Ndimbati kuba umwaka wa 2021 ushobora kutamera neza ntibimubuza gukora ibyo asabwa no kurushaho gutekereza cyane. Ati:''Intego ni ugukora kandi tugahindura byinshi''. Akomeza avuga ko abantu bakwiriye gukora cyane umuntu akareba icyo umwaka wa 2020 wamwigishije iryo somo akaryifashisha mu kubaho mu mwaka wa 2021.

    Ndimbati hari abahanzi abona ko bakoze cyane barimo Mico The Best, Bruce Melodie n'abandi benshi. Ashimira abahanzi babonye umwanya wo gukora indirimbo zigakundwa. Ati:''Bahanzi mwakoze ndabashimira abatarakoze sinzi impamvu ariko ndashimira nka Bruce Melodie, Nick Dimpoz, Riderman, AmaG The Black, Oda Pacy na Jay Polly, ndabashimira''.

    REBA HANI IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NDIMBATI


     

     

     

    VIDEO: Aime Filmz – InyaRwanda Tv

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102027/umugabo-utaranyweye-igikoma-yagihoreje-umwana-ikiganiro-kiryoshye-na-ndimbati-video-102027.html

  • Impanga z’abakobwa n’abasore basa mu buryo butangaje bakoze ubukwe bwavugishije abatari bake (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impanga zisa mu buryo buhebuje zikomoka muri Nigeria zikomeje kuvugisha benshi nyuma yo gukora ubukwe bw'akataraboneka.Mu mafoto biragoye gutundukanya aba basore aho bari yewe n'abakobwa aho bari riba ihurizo kumenya uwo mwaba muziranye cyangwa kumutandukanya na mugenzi we kuko barasa cyane

    Izi mpanga z'abasore n'iz'abakobwa, ntabwo amazina yabo yatangajwe ku mbuga zitandukanye. Bagaragara bambaye imyambaro y'idini rya Islamu, ibyerekana ko ariho basezeraniye kubana akaramata. Nigeria kandi kiri mu bihugu bigaragaramo cyane Idini ya Islam no kugira imyemereye yo gushaka umugore urenze umwe.

    Izi mpanga zirasa ku buryo butangaje.

    Source : https://yegob.rw/impanga-zabakobwa-nabasore-basa-mu-buryo-butangaje-bakoze-ubukwe-bwavugishije-abatari-bake-amafoto/

  • Kayonza: Umugabo wubatse yafashwe ari gusambanyiriza umukobwa iwabo basaza be bamukomeretsa umutwe #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mutarama 2021 ahagana saa sita z'ijoro, bibera mu Mudugudu wa Juru mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mugabo asanzwe ari inshuti mu buryo bukomeye n'uyu mukobwa w'imyaka 30 ariko ukiba iwabo.

    Mu ijoro ryakeye, ngo uyu mugabo yasanze uyu mukobwa iwabo mu rugo ahagana saa sita atangira kwiha akabyizi mu rugo rw'ababyeyi b'uyu mukobwa.

    Basaza be bari bamaze iminsi bakeka urukundo hagati y'aba bombi,bashakaga ibimenyetso by'uko aba bombi baza gusambanira mu rugo rw'ababyeyi babo maze babagwa gitumo bari kwiha akabyizi niko kumukubita bamugira intere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yafatiwe muri urwo rugo ahagana saa Sita zijoro ubwo abandi bantu bishimiraga umwaka mushya wa 2021.

    Yagize ati 'Uyu mugabo yagiye gusambanya uyu mukobwa, kuko rero abana n'ababyeyi be ariko akaba mu nzu iri hanze niho yamusanze, basaza be rero bari bamaze iminsi babikeka baramurarira barahamufatira baramukubita, bamukomerekeje mu buryo bukomeye mu mutwe nubwo yahise yoherezwa kwa muganga.'

    Gitifu yakomeje avuga ko abo basaza b'umukobwa bakomerekeje uu mugabo bahise baburirwa irengero ariko ngo inzego z'umutekano ziracyabashakisha kugira ngo baryozwe icyaha bakoze.

    Yasabye abaturage kugira umuco mwiza wo kwifata bakirinda guca inyuma abo bashakanye kuko bishobora gusenya umuryango, anasaba abaturage kwirinda kwihanira mu gihe hari uwabakoreye amakosa ahubwo bakajya bitabaza ubuyobozi bubegereye.

    Kuri ubu uyu mugabo w'imyaka 40 asanzwe afite umugore n'abana batatu akaba yajyanwe ku kigo Nderabuzima cya Nyakabungo kuvurwa.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/kayonza-umugabo-yafashwe-ari-gusambanya-umukobwa-w-abandi-basaza-be

  • Teta Diana umaze ukwezi mu Rwanda yasohoye am… – #rwanda #RwOT

    Saa sita z'ijoro ry'uyu wa kane ni bwo umuhanzikazi Teta Diana usanzwe ubarizwa muri Suede yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Agashinge' afite iminota 03 n'amasegonda. Ni indirimbo yari amaze igihe ararikira abakunzi be.

    Yakozweho na ba Producer bakomeye barimo Didier Touch ubarizwa mu Bubiligi na Peter De Wagter. Teta yifashishije abarimo Benimana Viateur, Ibyivugo Sebulili na Ndayambaje mu majwi amuherekeza 'Backup vocals' banacuranga 'ikondera' ryumvikanamo.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu bice birimo ku musozi wa Jali, ku Mulindi wa Byumba no mu karere ka Kamonyi. Agaragaza imisozi myiza itatse u Rwanda, inyambo zibereye u Rwanda n'ibindi bigaragaza umuco udacika w'u Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Teta Diana yavuze ko amaze igihe ari mu Rwanda aho yaje gusoreza umwaka wa 2020 no kwinjira mu mwaka wa 2021.

    Avuga ko yabonye n'umwanya wo gufata amashusho y'indirimbo ye 'Agashinge'. Ni indirimbo avuga ko yitondeye ikorwa ry'amashusho yayo 'kuko yashakaga kugaragaza imiterer y'u Rwanda n'ukuntu ari urw'imisozi 1000'

    Ati 'Amashusho y'iyi ndirimbo arihariye mu buryo bwose. 'Agashinge' ni indirimbo nanditse mu Kinyarwanda, nareka abantu bagafata umwanya wo gutega amatwi bakumva.'

    Uyu muhanzikazi yavuze ko atangiye neza umwaka wa 2021, kuko ashyize hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka.

    Avuga ko umwaka wa 2020 utamuhiriye nk'abandi bose kuko hari byinshi yifuzaga gukora atakoze. Ariko kandi ngo mu 2021 azakora uko ashoboye ibyo atakoze mu 2020 abikore mu 2021.

    Abantu batandukanye bamaze kureba amashusho y'iyi ndirimbo barimo Irene KimCrazy, Shema Honore, Nturo Belyse, babwiye Teta Diana ko yakoze neza bamwifuriza gukomeza muri uwo murongo, babonera n'umwanya wo kumwifuriza umwaka mushya muhire wa 2021.

    Muri iyi ndirimbo 'Agashinge' hari aho Teta Diana aririmba agira ati 'Nicaye ku ijuru rya Kamonyi. Ndatera nkikiriza nk'utugira undi. Hoya! Sindirimba ndahamagara. Ka kanyamanza ka muzimuzi. Kana ka mama baragushutse cya Gifaransa si ubumenyi. Hakurya y'inyanja hahishe agakoni karagiye inka za So na Sogokuru.'

    Teta Diana yashimye kandi inzu ya Moshions yamufashije kurimba nk'uko yabishakaga mu mashusho y'iyi ndirimbo ye 'Agashinge'

    Uyu muhanzikazi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2020, aho yaririmbye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Byari nyuma y'imyaka itatu abarizwa i Burayi.

    Teta aherutse gutanga 50% by'amafaranga azava muri Album ye mu isanduku ya Aegis Trust. Album ye yise 'Iwanyu' icuruziwa ku mbuga nka Amazona n'ahandi iriho indirimbo nyinshi nka 'Juru ryanjye', 'See me', 'Uwanjye', 'Burning', 'Birangwa', 'Ndaje', 'Hello', 'Turn Aound', 'Call Me', 'None N'Ejo', 'Sindagira (Cover)'.

    Aegis Trust ni Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta uharanira kurwanya Jenoside n’irindi hohotera rikorerwa ikiremwamuntu.

    Teta Diana yagaragaje inyambo mu mashusho y’indirimbo ye nshya


    Teta Diana yavuze ko yakoze indirimbo ‘Agashinge’ mu rwego rwo kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda


    Amashusho y’indirimbo ‘Agashinge’ yafatiwe Kamonyi, ku musozi wa Jali n’ahandi

    Teta Diana yasohoye indirimbo ‘Agashinge’ nk’impano yageneye abakunzi be mu 2021

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AGASHINGE’ YA TETA DIANA

    “>

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102024/teta-diana-umaze-ukwezi-mu-rwanda-yasohoye-amashusho-yindirimbo-yafatiye-ku-mulindi-wa-byu-102024.html

  • Wuhan yabanjemo Coronavirus yinjiye mu 2021 m… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara, abantu babarirwa mu magana bateraniye imbere y’inyubako ya gasutamo ya kera ya Hankow, hamwe mu hantu hazwi cyane muri uyu mujyi. Mu gicuku habura iminota mike ngo saa Sita z’ijoro zigere, bateraniye muri uyu mujyi ahari isaha nini imanitse kuri imwe mu nyubako zihari, nuko Saa Sita zuzuye barekura imipirira y’ibipurizo mu kirere bahereza ikaze umwaka mushya muhire wa 2021″.

    New Year's Eve celebrations in Wuhan

    Muri iyi mihanga, hari abapolisi benshi bagenzuraga imbaga y’abantu. Bamwe mu bashinzwe umutekano bagaragaye babwira abantu bamwe batambaye udupfukamunwa kutwambara biba iby’ubusa barabareka bakomeza kwishima nk’abandi nk’uko canews, dukesha iyi nkuru ibivuga.

    Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko umujyi wa Wuhan bari batarawukandagiramo umwaka wose, bakaba babonye amahirwe adasanzwe. Yang Wenxuan w’imyaka 20 y’amavuko yagize ati: “Ndanezerewe cyane ku buryo budasanzwe. Ni ubwa mbere nari ngeze muri Wuhan, byari byiza cyane.”

    Ibirori byabaye nyuma y’amezi 12 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuze ko ryakiriye bwa mbere ijambo ry’abantu barwaye umusonga watewe n’impamvu itazwi i Wuhan, nyuma rikaza kumenya nk’icyorezo cya mbere ku isi cya COVID-19. Biteganijwe ko itsinda ry'impuguke za OMS zizagera mu Bushinwa muri Mutarama 2021 kugira ngo bakore iperereza ku nkomoko y'iki cyorezo. 

    People wearing face masks attend a New Year's countdown in Wuhan, ChinaIn pictures: New Year, but not quite as we know it - BBC NewsIn pictures: New Year, but not quite as we know it - BBC NewsIn pictures: New Year, but not quite as we know it - BBC News

    Mu mujyi wa Wuhan ahatangiriye Covid-19 abantu biraye mu mihanda bakira umwaka mushya wa 2021

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102028/wuhan-yabanjemo-coronavirus-yinjiye-mu-2021-mu-buryo-butangaje-aho-abantu-uruvunganzoka-bi-102028.html

  • Yakoraga akazi ko gutwara imodoka mu masiganwa abivamo ajya gukora akazi ko gusambana ababyeyi be babonye amafanga akuyemo bemeza ko aka ariko kazi k'umukobwa wese uzavuka muri uyu muryango[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w'imyaka 25 y'amavuko avugako icyamutunguye cyane ari amafaranga yinjije ubwo yatangiraga umwuga wo gikina izi filime z'urukozasoni.

    Gracie avugako ubu ari kwinjiza arenga miliyoni 14 y'amapawundi, ubwo ni arenga Miliyali 15 uyashyize mu mafaranga y'u Rwanda.

    Aganira na Daily Telegraph yo muri Ositaraliya dukesha iyi nkuru, yavuzeko imyaka irenga 7 yari amaze atwara imodoka zisiganwa atari yari geze akora kumafanga nkayo afite ubu.

    Ati ' Kuri njyewe nari narayobye akazi, nibwo bwa mbere natunga amafranga nkayo mfite ubu,….'

    Uyu mugore yatangiye akazi ko gukina filime z'ubusambanyi muri 2018, aho yari amaze gutsindwa inshuro ebyiri zikurikiranya mu masiganwa y'imodoka yabereye muri Australia mu mwaka wa 2017 na 2016.

    Renee Gracie avugako ajya gutangira gukina filime z'ubusambanyi atigeze abigishamo inama umuryango ndetse ngo ntamuntu numwe yigeze abibwira, ngo yararebye asanga nimwiza ahitamo kujya gukora aka kazi yabonaga yashobora neza kurusha ako yakoraga.

    Ati'Narirebaga nkabona ndi mwiza kandi numvaga gusambana nabishobora cyane kurusha kwirirwa mu mamodoka.'

    Renee ngo icyamutuyenguye cyane ni amafaranga yasanze muri aka kazi nuko abibwiye ababyeyi be barishima cyane bahita bafata umwanzuko ko abakobwa bose bazajya bavuka muri uyu muryango ariko kazi bazajya bakora.

    Ati'Nabibwiye mama, mubwira akazi nsigaye nkora mubwira n'amafaranga maze gukuramo, nibwo bwambere twari tubiganiriyeho, yahise ahamagara Papa, bahita banzurako aka ariko kazi ka buri mukobwa uzajya avuka iwacu.'







    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yakoraga-akazi-ko-gutwara-imodoka-mu-masiganwa-abivamo-ajya-gukora-akazi-ko

  • Reba uko abakinnyi bakomeye bizihije umwaka mushya wa 2021 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Guhera kuri kizigenza Cristiano Ronaldo urangije umwaka wa 2020 atwara ibihembo 2 bikomeye kugeza kuri Usain Bolt wasezeye ku mukino wo gusiganwa ku maguru,bifurije inshuti zabo umwaka mushya muhire.

    Aba bose batangiye umwaka mushya wa 2021 bari mu rugo nkuko amategeko yo kwirinda Coronavirus abitegeka.

    Cristiano Ronaldo yashyize hanze ifoto ari kumwe n'umukunzi we Georgina Rodriguez n'abana be bose ndetse inyuma yabo hari hatatse neza cyane.

    Undi mukinnyi washyize hanze ifoto nziza cyane ni Luis Suarez wari kumwe n'umugore we n'abana be batatu.

    Yahise yandika kuri iyo foto ati '2020 yagiye,umwaka ugoye kuri buri wese.Umwaka isi yose yahuye n'icyorezo gikomeye ariko reka twirengagize byose, turebe imbere kandi twitege ibyiza gusa.Muri 2021 ndabifuriza mwese ubuzima bwiza n'umwaka mushya muhire.'

    Nemanja Matic we yashyize hanze ifoto yambaye nka Pere Noel ari kumwe n'umuryango we mu gihe James Rodriguez we yari afashe umuhungu we.








    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reba-uko-abakinnyi-bakomeye-bizihije-umwaka-mushya-wa-2021-amafoto

  • Ni intsinzi y’u Rwanda: Ishimwe rya Rwangombwa wahembwe nk’Umuyobozi wa Banki Nkuru w’Umwaka muri Afurika – #rwanda #RwOT

    The Banker ni ikinyamakuru cyo mu Bwongereza gishamikiye ku kigo gisanzwe gikora imirimo y’itangazamakuru, Financial Times Group ltd. Buri mwaka gitegura ibikorwa byo guhemba abantu bari mu rwego rw’imari hirya no hino ku Isi bagaragaje ubudashyikirwa mu byo bakora.

    Mu kiganiro John Rwangombwa yagiranye na IGIHE, yavuze ko iki gihembo cyamushimishije ndetse yemeza ko nk’igihugu kigikesha uko cyitwaye mu guhungana n’ingaruka za Covid-19 mu bijyanye n’ubukungu.

    Ati “Twabyakiriye neza, ni ishimwe ku gihugu cyacu, ni intsinzi y’u Rwanda rwose kandi ni imwe muri nyinshi u Rwanda rugenda rwesa. Mu gihe gito gishize twari dufite Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, gifite ibyo cyatsindiye hari byinshi byavuzwe k’ukuntu u Rwanda rwitwaye muri ibi bihe bya Covid-19.”

    Yakomeje avuga ko iki gihembo agikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame. Ati “iyi ntsinzi ya BNR ni imwe mu ntsinzi z’u Rwanda zitandukanye rwose twakesha kuba dufite umukuru w’igihugu ureba kure uduha imirongo isobanutse no gukurikirana ko bishyirwa mu bikorwa kandi byose bigakorwa mu nyungu z’Abanyarwanda”.

    “Kuba rero ikigo nk’iki cyangwa ikinyamakuru cya The Banker kibibona, ni ishema k’u Rwanda rwose kandi turabyishimiye cyane. Njyewe bintera ishema kuba mu bakorana n’Umuyobozi mukuru w’igihugu kugira ngo dukomeze kwesa imihigo.”

    Mu byashingiweho kugira ngo Rwangombwa John abone iki gihembo harimo umusanzu banki ayoboye yagaragaje mu gufasha igihugu n’abaturage kurenga ingaruka z’ubukungu bagizweho n’icyorezo cya Covid-19, ndetse no kubafasha gukomeza kubona serivisi z’imari mu buryo bworoshye muri iki cyorezo.

    Harimo kandi kuba yarashyize imbere gufasha igihugu kujya mu buryo bw’ubukungu bushingira k’ukudahererekanya amafaranga mu ntoki ibizwi nka ‘Cashless economy’. Ibi byakozwe binyuze mu bukangurambaga butandukanye byazamuye ikigero cya serivisi z’imari zidaheza kigera kuri 77%, ndetse bifasha no mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Mu rwego rwo korohereza abakoresha iyi gahunda yo kudahererekanya amafaranga mu ntoki, muri Werurwe Banki Nkuru y’Igihugu yashyizeho gahunda y’uko abazajya bishyura bakoresheje ikoranabuhanga batazajya bakatwa. Ni gahunda yamaze amezi atatu ariko isiga kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bizamutse bigera kuri 54%, biba ikimenyetso simusiga ko u Rwanda rushobora kwesa intego rwihaye ko mu 2024 kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bizaba biri ku kigero cya 80%.

    Muri ibi bihe bya Covid-19, ubuyobozi bwa BNR burangajwe imbere na Rwangombwa bwafashije banki zitandukanye gukomeza gukora zidahungabanyijwe n’ingaruka z’iki cyorezo.

    BNR yageneye amabanki inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 50Frw, kugeza muri Nzeri amabanki yari amaze gukoresha 12% by’aya mafaranga.

    Mu bindi byatumye Rwangombwa ahabwa iki gihembo hari ubunararibonye yagaragaje mu rwego rw’imari by’umwihariko muri iyi Banki Nkuru y’Igihugu yatangiye kuyobora mu 2013 avuye ku kuba Minisitiri w’imari n’igenamigambi.

    Mu 2019 manda ye yaje kongerwa. Mu gihe amaze ayobora BNR yaranzwe no kuzana ibisubizo bishingiye ku guhanga udushya.

    Mu bandi bahembwe harimo Umuyobozi mukuru wa Banki Nkuru ya Brésil, Roberto Campos Neto wahembwe nk’Umuyobozi wa Banki Nkuru w’Umwaka muri Amerika.

    Umuyobozi wa Banki Nkuru w’Umwaka muri Aziya na Pasifika yabaye Chea Chanto usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru ya Cambodia.

    Mu Burayi, uwabaye Umuyobozi wa Banki Nkuru w’umwaka ni Stefan Ingves usanzwe uyobora Banki Nkuru ya Suède. Hahembwe kandi Ahmed Al-Kholifey nk’Umuyobozi wa Banki Nkuru w’umwaka mu Burasirazuba bwo hagati.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yahembwe nk’Umuyobozi wa Banki Nkuru w’Umwaka muri Afurika

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-intsinzi-y-u-rwanda-ishimwe-rya-rwangombwa-wahembwe-nk-umuyobozi-wa-banki