Blog

  • Umugabo wishe abantu benshi yapfuye #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Samuel Little yapfuye afite imyaka 80 y' amavuko , ibiro by'iperereza FBI bivuga ko ari we muntu wishe abantu benshi mu mateka ya Amerika.

    Yaguye mu bitaro byo muri California kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020, nk'uko byemejwe n'ibiro bishinzwe imfungwa muri iyi leta.

    Little yari mu gifungo cya burundu yakatiwe nyuma yo guhamwa no kwica abagore batatu.

    Gusa kugeza mu gihe cy'urupfu rwe, yari amaze kwemeza ko yishe abagore 93 hagati ya 1970 na 2005.

    Abategetsi bavuga ko yibasiraga abantu badafite kirengera, benshi muri bo ari abagore bicuruza ku mihanda cyangwa abasabitswe n'ibiyobyabwenge.

    Uyu mugabo wahoze ari umukinnyi w'iteramakofe, yabanzaga gukibita abantu ikofe ry'ingusho mbere yo kubaniga — bivuze ko buri gihe nta bimenyetso, nk'igikomere, byerekanaga ko uwo muntu yishwe.

    Ahubwo benshi byavugwaga mu kwibeshya ko bishwe n'ibiyobyabwenge bikabije cyangwa impanuka, ntihakorwe iperereza. FBI ivuga ko imibiri imwe y'abo yishe itigeze iboneka.

    Umwaka ushize, FBI yavuze ko abahanga mu busesenguzi bayo babona ko ibyo Little yemera ko yakoze 'ari byo'.

    Banasohoye amashusho y'abantu yashushanyije ari muri gereza agerageza gufasha abashaka kumenya abantu yishe.

    Samuel Little yafashwe mu 2012 muri leta ya Kentucky aregwa ibiyobyabwenge yoherezwa muri California, aho bamukoreye isuzuma rya DNA.

    Yari asanzwe ashakishwa aregwa ibyaha byinshi, kuva ku kwibisha intwaro kugera ku gufata abagore ku ngufu, ahantu hatandukanye muri Amerika.

    Ibizamini bya DNA byamuhuje n'ubwicanyi butatu butasobanutse bwabaye mu 1987 no mu 1989 i Los Angeles.

    Mu rubanza yaburanye ahakana ibyaha, ariko nyuma biramuhama akatirwa gufungwa burundu nta kujurira, muri gereza niho yagiye avuga ubundi bwicanyi bukabije yakoze.
    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/31/umugabo-wishe-abantu-benshi-yapfuye/

  • Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z'amatora ahubwo hamenwe amaraso #rwanda #RwOT

    Uyu mwaka nibwo hamenetse amaraso menshi mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu muri Uganda kuva Museveni yafata ubutegetsi mu mwaka wa 1986 kugeza ubu abarenga 50 bamaze guhitanwa n'inzego z'umutekano za Uganda abandi benshi barafungwa banakorerwa iyicwarubozo.

    Abagande bibuka amatora yo mu mwaka wa 2001 aho Museveni yashinze uwitwa Majoro Roland Kakooza Mutale gukanga abagande akoresheje inkoni izwi nka Kiboko ariko ubu inzego zose z'umutekano ziyemeje kwica uwashaka kubangamira intsinzi ya Museveni.

    Mu minsi yashize umwe mu bashinzwe umutekano wa Bobi Wine yagonzwe n'ikamyo ya Polisi ifite ibirango H4DF 2382 yari yafunze umuhanda idashakako bajya gusura umunyamakuru wo mu ikipe yamamaza Bobi Wine witwa Kasirye Ashraf wari warashwe yajyanywe mu bitaro.

    Mu mateka ya Uganda kandi nibwo umugabo ukiri muto w'imyaka 37 ateye ikidodo Perezida Museveni umaze imyaka 34 ku butegetsi. Uburyo Bobi Wine wa NUP na Patrick Oboi Amuriat wa FDC bashyizweho imbaraga zo kubaca intege bigaragaza ko Perezida Museveni yagize ubwoba budasanzwe.

    Perezida Museveni yatunguwe n'ubwamamare bwa Bobi Wine yumva ko ashobora kubangamira ubutegetsi bwe. Ibi nibyo byavuyemo kwica, guhohotera no gufunga hifashishijwe imbaraga za Leta abayoboke ba Bobi Wine n'abandi batavuga rumwe na Museveni. Tariki ya 28 Ukuboza, umukuru wa FDC ariwe Amuriat, yajyanywe ku bitaro bya Bugiri nyuma yuko umupolisi mukuru uzwi ku izina rya Abraham Asiimwe amuteye ibinyabutabire bifite urusenda mu maso.

    Mu minsi ishize, Amuriat yari yaburiye abantu ko Museveni yahaye ikiraka abanyamahanga kugirango bahohotere abagande. Nubwo atigeze agaragaza igihugu abo banyamahanga baturutsemo, itangazamakuru ritandukanye ryagiye rigaragazako ibiro bishinzwe iperereza rya Uganda (CMI) ikoresha abanyamuryango ba RNC mu guhohotera Abanyarwanda cyane cyane babeshya ko ari intasi.

    Museveni w'imyaka 76 ushaka manda ya karindwi yagiye ku butegetsi muri 1986, igihe uwo bahanganye uyu yari afite imyaka ine y'amavuko. Museveni akaba yarahinduye uburyo bwo kwiyamamazamo aho akora siporo agaragariza cyane cyane urubyiruko ko ashoboye ko Bobi Wine atamurusha imbaraga z'umubiri.

    Abantu bose bibaza impamvu Museveni ashaka gusiga umurage mubi wo kwica abanyagihugu kandi nubundi amatora azayiba. Ntawe utazi ko muri Uganda Perezida Museveni ariwe barega kandi bamuregera aho muri iyi minsi yabonye yokejwe igitutu agahitamo guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza yitwaje icyorezo cya COVID-19.

    Mbere yuko umunyamatageko akaba aharanira n'uburenganzira bwa muntu Nicholas Opia afatwa, yari yabwiye ibiro ntaramakuru by'abadage DW, ko COVID 19 yabaye urwitwazo mu kubangamira uburenganzira bwa muntu no kwishyira ukizana. Yongeyeho ko uturere twafungiwe ari utugaragara ko tudashyigikiye Museveni ahubwo ari udushyigikiye Bobi Wine.

    Ubu mu mugi wa Kampala bafite ubwoba ku bizaba tariki ya 14 Mutarama ubwo bazaba bitabira amatora aho Perezida Museveni yateguye instinzi ku kiguzi icyaricyo cyose. Umukuru w'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu yasabye Uganda kudakoresha imbaraga z'umurengera ndetse no gufungura abanyapolitiki n'abaharanira uburenganzira bwa muntu bafunzwe muri ibi bikorwa by'amatora.

    The post Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z'amatora ahubwo hamenwe amaraso appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-museveni-azatsinda-bitanyuze-mu-mpapuro-zamatora-ahubwo-hamenwe-amaraso/

  • Major 'Katulebe' wari umugaragu ukomeye wa FDLR, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, akaba yiyongereye ku bandi benshi bamaze kubona ko gukorana na FDLR ari ukwihamagarira urupfu! #rwanda #RwOT

    Uyu mwaka wa 2020 uzaba indahiro ku bayoboke bake ba FDLR bazasigara batishwe cyangwa ngo batabwe muri yombi. Nyuma y'abatabarika bagiye bazira ibitero by'ingabo za Kongo, FARDC, amacakubiri yabokamye n'inda mbi,(barimo n'abari abategetsi bakuru b'uwo mutwe w'iterabwoba), ubu abagaragu ba FDLR baragenda bayicikaho ku bwinshi, bamwe bakitahira mu Rwanda, abandi bakishyikiriza ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, kuko bamaze kubona ko gukorana n'abo bicanyi ruharwa, ari ukwihamagarira urupfu. Amakuru atugeraho aravuga ko Umunyekongo wakoranaga bya hafi na FDLR, Major'KATULEBE' yamaze kwishyira mu maboko ya Monusco, kuko yabonaga iminsi ye ibarirwa ku mitwe y'intoki.

    Ayo makuru yizewe arahamya ko Major Katulebe wari waramamaye cyane aho muri Rutshuru kubera ubugome bukabije, yahise yurizwa kajugujugu ya Monusco, avanwa ahitwa Nyamilima, ajyanwa ahantu hataramenyekana, ariko bishoboka ko ari mu maboko y'ubutabera kubera ibyaha yakoreye muri ako karere yicagamo agakiza uwo ashaka. Kuba uyu mugizi wa nabi yashyize intwaro hasi byakiriwe neza n'abaturage bo mu duce twa Nyamilima, Kisharo, Ishasha, Nyagakoma n'ahandi henshi muri Teritwari ya Rutshuru, aho yari yarazengereje abaturage abica, abashimuta,akabasahura ibiribwa n'amatungo byo ashyira ba shebuja bo muri FDLR.

    Ingabo za FARDC zakomeje kuburira imitwe yitwara gisirikari mu Burasirazuba bw'iki gihugu, zisabwa gushyira intwaro hasi, bitaba ibyo abarwanyi bayo bakazakomeza gupfa nk'udushwiriri nk'uko byifashe ubu.

    Mu buhamya bw'abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakomeje gutahuka Rwanda, bavuga ko uwo mutwe washegeshwe bikomeye, kuko umubare w' abayirwanirira  wavuye ku bihumbi hafi 9 mu myaka 10 ishize, ubu ukaba ngo usigaranye abatageze kuri 800, kandi nabo bahora batazi niba barenza umunsi. Leta y'uRwanda yo ntiyahwemye gushishikariza abakiri mu mashyamba ya Kongo gutaha ku neza, aho gukomeza gupfa nk'isazi mu ntambara bazi neza ko batazatsinda.

    Ababyumvise baratashye, nyuma yo kwigishwa uburere mboneragihugu, basubira mu buzima busanzwe, ubu ni abaturage babayeho neza mu Gihugu cyabo. Abavuniye ibiti mu matwi rero, bamenye ko Nyamwangakumva atanze no kubona, ubwo bahisemo kugwa igihugu igicuri.

    The post Major 'Katulebe' wari umugaragu ukomeye wa FDLR, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, akaba yiyongereye ku bandi benshi bamaze kubona ko gukorana na FDLR ari ukwihamagarira urupfu! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/major-katulebe-wari-umugaragu-ukomeye-wa-fdlr-yishyikirije-ingabo-za-loni-ziri-muri-kongo-monusco-akaba-yiyongereye-ku-bandi-benshi-bamaze-kubona-ko-gukorana-na-fdlr-ari-ukwihamag/

  • U Rwanda rwasobanuye impamvu rutaratanga abakekwaho guhirika ubutegetsi i Burundi – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2015 itsinda ry'abasirikare b'u Burundi ryagerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wayoboraga icyo gihugu ariko uwo mugambi ukaburizwamo, Leta y'u Burundi yakunze kumvikana yikoma u Rwanda irushinja gucumbikira abacuze uyu mugambi nubwo narwo rutahwemye kugaragaza ko abo rufite ari impunzi z'Abarundi.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye mu kwezi gushize Umuvugizi w'Ibiro bya Perezida mu Burundi, Jean Claude Karerwa, yumvikanye avuga ko bazakomeza gusaba amahanga gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo rutange abo bantu bushinja gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

    Ati “Ubutabera nicyo kintu cyonyine kizazana ubumwe mu Barundi, kandi abateguye umugambi kubera ko ibyaha byakorewe mu Burundi, bigakorerwa Abarundi, ubutabera bw'u Burundi bukwiye kubikurikirana […] icyo dusaba ni uguhamagarira amahanga gushyira igitutu ku Rwanda ngo rwubahe amategeko mpuzamahanga.”

    Nubwo nta makuru ajyanye n'amazina y'aba bantu, Leta y'u Burundi iherutse gushyikiriza iy'u Rwanda urutonde rw'aba bantu ishaka ko iyishyikiriza. Kuri Leta y'u Burundi ivuga ko gushyikirizwa aba bantu ari kimwe mu bizatuma umubano w'ibihugu byombi wongera kumera neza.

    Aganira na The EastAfrican, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko u Rwanda rudashobora gutanga aba bantu kuko baje nk'impunzi kandi bakaba barinzwe n'amategeko mpuzamahanga.

    Ati “Abitwa ko bacuze umugambi wo guhirika ubutegetsi baje mu Rwanda nk'impunzi kandi tugengwa n'amategeko mpuzamahanga mu bijyanye no guhererekanya impunzi. Ku bw'ibyo u Rwanda ntirushobora kubatanga, twaba tunyuranyije n'amategeko mpuzamahanga.''

    Yakomeje asaba Leta y'u Burundi kureka kugira aba bantu urwitwazo. Ati “Ndatekereza ko u Burundi budakwiye gukoresha uru rwitwazo rw'impunzi. Nabo bafite impunzi zacu ariko ntitubasaba kuzigarura. Nta Guverinoma n'imwe ifite ububasha bwo gukora ibyo cyereka umuntu atari impunzi ahubwo ari umunyabyaha.''

    Nshuti Manasseh yakomeje avuga ko u Rwanda ruri kureba aho abo bantu bazajyanwa aho kubasubiza mu Burundi.

    Ati “Icyo dushaka gukora ni ukubahereza ikindi gihugu aho bashobora kujya kure y'u Burundi. Ariko n'ibi bitaraba, aba bantu si ikibazo ku Burundi, ntibari gukoresha u Rwanda nk'ahantu bashobora guterera u Burundi baturutse.''

    Mu Ugushyingo nibwo Leta y'u Burundi yafashe icyemezo cyo kugurisha mu cyamunara imitungo y'abo ishinja gushaka guhira ubutegetsi.

    Mu byatejwe cyamunara kuva ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo kugeza ku wa 14 Ugushyingo nk'amatariki yashyizweho na Minisiteri y'Ubutabera mu Burundi, harimo ibikoresho by'amoko yose guhera ku biryamirwa, imiguru y'inkweto, imyenda, za frigo, matelas, za radiyo, televiziyo, intebe za pulasitiki, kugeza ku modoka na za moto nk'uko Jeune Afrique yabitangaje.

    Mu mitungo yagurishijwe, ba nyirayo barimo Général Herménegilde Nimenya, Marguerite Barankitse uyobora Maison Shalom, Onésime Nduwimana wahoze ari Umuvugizi w'Ishyaka CNDD-FDD na Léonidas Hatungimana wabaye Umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza.

    Ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi cyatangaje ko mu birego byamenyekanye, nta na hamwe ayo mazina abiri ya nyuma yari yarigeze atungutswa.

    Mu bandi harimo Bernard Busokoza wabaye Visi Perezida w'u Burundi na Alexis Sinduhije wigeze kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu.

    Igurishwa ry'imitungo y'abo bantu muri rusange bagera muri 30 kandi ryanakoze ku mitungo y'abasirikare icyenda barimo abafunzwe nka General Godefroid Niyombare wahoze ari Umugaba Mukuru w'Ingabo na General Cyrille Ndayirukiye wabaye Minisitiri w'Ingabo.

    Umubano w'u Rwanda n'u Burundi uragana he?

    Kuva abasirikare bashaka guhirika Ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza Leta y'u Burundi yarushijeho kwikoma iy'u Rwanda itangira kurutwerera kuba inyuma y'imitwe yitwaje intwaro yagiye igaba ibitero mu Burundi, bwo bukavuga ko 'bwatewe n'u Rwanda.'

    Ibi birego by'u Burundi byagiye bigaragazwa inshuro nyinshi nk'ibidafite ishingiro ndetse na Domitien Ndayizeye wabaye Perezida w'u Burundi muri Gashyantare 2020 yumvikanye anenga ubutegetsi bw'igihugu cye kubera uburyo bwifata mu kibazo bufitanye n'u Rwanda, bugakomeza kuvuga ko rubushotora aho gukemura ibibazo bufite.

    Yagize ati 'Ikibabaje ni uburyo abayobozi bariho uyu munsi bafata ikibazo dufitanye n'umuturanyi wacu wo mu Majyaruguru y'Akanyaru. Usanga bihuta cyane. Reba nk'uburyo urubyiruko rwo mu Ishyaka CNDD-FDD ruba ruri mu mihanda rutera hejuru mu mvugo zamagana u Rwanda cyangwa abarwanashyaka b'ubutegetsi bigaragambiriza ku mupaka w'u Burundi n'u Rwanda. Ibi bintu ntabwo bihesha icyubahiro igihugu cyacu na gato ahubwo bigaragaza ikibazo gihari.'

    Gusa nubwo bimeze gutya ubuyobozi bw'u Rwanda ntibuhwema kugaragaza ko hari igihe kizagera umubano w'ibi bihugu by'ibituranyi ugasubira kuba mwiza nk'uko wahoze.

    Mu Ukwakira ubwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yahuraga na mugenzi we w'u Burundi, Amb. Albert Shingiro, nyuma y'ibiganiro bagiranye yatangaje ko baganiriye byinshi mu byatuma umubano wongera kuba mwiza hagati y'ibihugu byombi.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko baganiriye ku byatumye umubano w'ibihugu byombi wangirika cyane mu 2015, hemezwa gukora ibishoboka mu gusubiranya umubano, ari nayo mpamvu yemeye ubutumire bw'uruzinduko mu Burundi.

    Yakomeje ati “Twiyemeje gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano hagati y'ibihugu byacu ube waba mwiza, ari nayo mpamvu nemeye n'ubutumire bwa mugenzi wanjye bwo kuzagirira uruzinduko mu gihugu cy'u Burundi, ku matariki tuzumvikanaho.”

    Icyizere cy'uko umubano uzasubira uko wahoze giherutse kugaragazwa kandi na Perezida Kagame ubwo yagezaga ku Banyarwanda ijambo rikubiyemo uko ishusho y'igihugu ihagaze.

    Muri iri jambo yavuze ku wa 21 Ukuboza 2020 yagaragaje ibijyanye n'uko umutekano n'ububanyi n'amahanga bihagaze yemeza ko u Rwanda rwafatanyije n'ibihugu kugerageza gukemura ibibazo by'umutekano muke mu karere ndetse ko rugikomeza gufatanya n'abaturanyi.

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibitaragenda neza mu bubanyi n'amahanga birimo n'umubano n'u Burundi ariko agaragaza ko amaherezo 'bizabonerwa umuti'.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko nta buryo u Rwanda rwashyikiriza u Burundi abo bushinja gushaka guhirika ubutegetsi kandi bari mu gihugu nk’impunzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasobanuye-impamvu-rutaratanga-abakekwaho-guhirika-ubutegetsi-i

  • Dore ibintu 7 dukwiye gushimira Imana mu kurangiza umwaka wa 2020 #rwanda #RwOT

    Nimushimire Uwiteka ko ari mwiza kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Zaburi136: 1

    Iyo urebye inkomoka y’iyi zaburi , ni zaburi yibutsaga abisiraheli imyaka 430 bamaze mu buretwa. Wakumva ko ntacyo gushima Imana kirimo kuko barapfuye, baratotejwe birasa neza n’ibyatubayeho uyu mwaka cyangwa ibyakubayeho mu buzima ariko Abisiraheli bo bashimaga Imana kubw’imbaraga zayo zabakuye muri Egiputa kandi bayishimiraga kubwo kubatekerezaho ikabana nabo.

    Mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ Pasiteri Habyarimana Desire aragaruka ku bintu 7 dukwiye gushimira Imana mu gihe dusoza umwaka wa 2020 twinjira muri 2021.

    Iyo umuntu afite ibyifuzwa byinshi mu buzima, iyo Imana ikemuye kimwe uhita ubona hakiri ibindi byinshi ariko ibyo gushimira Imana birahari. Imana ikwiye guhora ishimwa no mu gihe ibyo twifuza bitagenze nkuko twabishakaga. Dukwiye gushima Imana kubera ibi bintu 7

    Agakiza

    Agakiza ni ikintu kitagurwa amafaranga, utaha umwana wawe, umugore wawe, umugabo wawe cyangwa umuntu ukunda. Agakiza gatangwa n’Imana, kuba warakijijwe warakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza urabyumva wakize kurimbuka by’iteka, wakize urubanza ruzacirwa abanyabyaha, wakize guhora ufite umutima ugucira urubanza.

    Agakiza ni ikintu umuntu atabona uko asobanura ariko mwibuke ko twari twarakatiwe urubanza rwo gupfa aho Bibiliya ivuga ngo 'Ibihembo by’ibyaha ni urupfu ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho. Iyo umuntu araho agenda ntabwo yakumva ko hari igihe azajya mu rubanza ariko icyaha kizashyirisha umuntu mu rubanza uko biri kose. Ku bakijijwe impamvu ya mbere yo gushimira Imana ni agakiza.

    Ku batarakizwa gushima Imana ni iby’ingenzi kuba wumva ijambo ry’Imana mu bwisanzure, ushobora gukoresha amahitamo yawe ukakira ako gakiza nabyo ni ubundi buntu. Mwibuke ko hari ibindi bihugu niyo batekereje ko ushobora kuba umukristo gusa bakakubona wenda wifatanyije nabo ushobora kubizira. Ikizira cyo ni ugutunga Bibiliya yera

    Menya ibyo agakiza kuzuye gakiza https://www.agakiza.org/Agakiza-kuzuye-kagizwe-n-ibiki.html

    Imigisha Imana yaduhaye

    Iyo tuvuze imigisha tumaze igihe abantu baratakaje akazi abandi barabaye abashomeri , abandi bashonje, abandi barahuye n’ibibazo bitandukanye wakumva ko nta cyo gushimira Imana gihari, Erega no kuba uhumeka ni umugisha. Kuba korona virusi yarishe ibihumbi ku isi wowe ugasigara uri muzima naryo ni ishimwe rikomeye.

    Iyo tuvuze imigisha ntabwo tuyibara mu bifatika gusa ubu ugiye kwa muganga ukabona umwuka abantu bahumeka uburyo uhenda nibwo wamenya agaciro ko kuba uhumeka ukabishimira Imana.

    Imigisha yo mu gakiza k’Imana kubwo ubuntu twarayihawe, kandi yaduhaye isoko y’imigisha kuko yaduhaye Kristo ni we mugisha mukuru. Hari amahirwe ufite abandi bantu badafite, hari abantu basenga kugira ngo babe bamera nkuko umeze ibyo nabyo ukwiye kubishimira Iman.

    Erega no kuba uri umushomeri udafite akazi ukwiye kuyishimira, no kuba mu gihe cya guma mu rugo inzara itarakwishe ngo upfe nabyo ukwiye kubishimira Imana. Usubije amaso inyuma wasanga hari imigisha Imana yaguhaye.

    Intambara Imana iturwanira

    Imana iturwanira intambara cyane pe!, wari uzi ko uwo mwanya urimo mu kazi hari abantu bawifuza, Kuba ugihembwa ukwezi gushize na byo ari umugisha?. Ukwiye gushima Imana kubw’imbabazi zayo ko ihora ikurwanira intambara. Kuba barakuroze ntupfe nabyo ni ubuntu bw’Imana.

    Rimwe na rimwe hari igihe twifuza kubaho ubuzima butarimo Imana, kuba ufite akabati karimo imyenda, ufite akazi mu buzima bigenda ukaba wumva Imana atayikeneye cyane. Ariko abanyuze mu bibazo bikomeye bahuye n’imitego ya Satani Imana ikabarwanira intambara ibi barabyumva.

    Dushima kuko ari cyo twaremewe

    Mu bintu Imana itakora ni ukwishima yo ubwayo. Mubyo Imana yaturemeye ni ukuyishima waba wabyaye cyangwa utabyaye, waba wungutse cyangwa wahombye, waba wageze ku ntego z’ubuzima cyangwa utazigezeho, waba wateye imbere cyangwa utateye imbere.

    Haba hari uburwayi cyangwa uri muzima, waba uri mu bitaro cyangwa uri iwawe mu rugo, waba ufunzwe cyangwa uri ahandi Imana yakuremeye kuyishimira, uri ikiremwa cyaremewe gushimira Imana.

    Hari ubwo Satani aturiganya ntitwumve ko aricyo twaremewe. Niba ikirahure cyararemewe kunywa amazi ni cyo cyaremewe, niba itasi yararemewe kunywa icyayi ni cyo yaremewe. Niba imeza yarakorewe kugira ngo abantu bayirireho cyangwa se bayishyire mu biro uhita ubona ko ari cyo yaremewe.

    Imbabazi Imana ihora itugirira

    Subiza amaso inyuma urebe amakosa wakoze umwaka wose. Nagira ngo nkwibutse ko uri umunyantege nke nubwo nawe ubizi kuko hari ingeso uzi zakunaniye ugerageza ugasenga, ukatura, ukiyiriza ugakora ibishoboka byose ariko ugahora urwana na zo. Gukizwa ni ugutsindishirizwa ariko nyuma yo gutsindishirizwa duhora turwana no guhinduka ku ngeso kugira ngo duse na Kristo Yesu.

    Dukwiye gushima Imana kubw’imbabazi ihora itugirira kubw’ibyaha dukora n’amakosa dukora. Uhereye kuri Adamu umuntu wa kamere yaratsinzwe, muri Kristo Yesu honyine niho dushobora gutsindira. Yewe Imana ihora itugirira imbabazi, buri munsi iratubabarira. Icyaha ntabwo ari igikorwa cyakozwe gusa ahubwo ni igitekerezo( icyo wamaze gutekereza).

    Fata igihe wisubiremo utekereze amakosa wakoze uyu mwaka wose usabe Imana imbabazi kandi yiteguye kukubabarira.

    Dushima Imana kubera ibitangaza byayo

    'Nimushime ikora ibitangaza yonyine kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose' Zaburi 136: 4

    Imana ikora ibitangaza yonyine. Imana yabambye ijuru nta muyedi uyifashije kandi rikaba ritatugwira nta nkigi rigira. Abisiraheli mu butayu uzi ko akenda bambitse umwana yavutse yakuraga n’agakanzu kagakura?, uzi ko agakweto bambitse umwana yavutse yakuraga n’agakweto kagakura?. Mu myaka mirongo ine ntibigeze bahindura imyenda nta nubwo bigeze bahindura inkweto kubw’imbabazi zayo zihoraho ibihe bidashira.

    Abenshi babaye mu buhungiro imyaka mirono itatu batanafashwe n’eza, kubw’imbabazi z’Imana zibagarura mu gihugu cyabo. Abandi banyuze muri Jenocide yakorewe abatutsi miliyoni irapfa ubuntu bw’Imana bubabeshaho, izo ni imbabazi zayo. Hari ubwo waba nta kazi ufite ariko ubuntu bw’Imana bukagutunga.

    Kuba Imana yaratugize abageni ba Krisito Yesu

    Ibyiringiro by’abizera, ibyiringiro by’itorero ni ukuzabona Yesu ahagaze ku bicu. Ikintu gikwiye gutuma duhora dushima Imana ni uko umunsi umwe Yesu azatwara itorero tukaruhuka imibabaro yose yo mu isi.

    Imana iguhishurire niba izina ryawe ryanditswe mu gitabo cy’ubugingo, fata akanya usubize amaso inyuma urebe ibyo wakiraniwemo, gira icyo uvugana n’Imana uyisabe imbabazi. Twibuke ko nubwo turangaye impanda yo izavuga. Yesu azagaruka gutwara abizera.

    Ikibazo, ese azasanga uri maso?, ubuzima bwawe burakangutse, ese nta mpamvu yaba yaragusubije inyuma ukumvu utari hafi y’Imana?.

    Umva hano inyigisho yose: Ibintu 7 dukwiriye gushimira Imana mu kurangiza umwaka wa 2020

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-ibintu-7-dukwiye-gushimira-Imana-mu-kurangiza-umwaka-wa-2020.html

  • Nyabihu: Hatashywe urugomero ruzatanga Megawatt 9,8 z'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020, aho witabiriwe n'abayobozi batandukanye ariko bake bitewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Uru rugomero rwitezweho kongera ingufu z'amashanyarazi mu baturage no kongera ibikorwa remezo bikoreshwa nayo, bityo bikazazamura iterambere ry'abaturage muri rusange.

    RMT Energy development Ltd ishamikiye kuri Sosiyete isanzwe ikora mu buhinzi bw'icyayi ikanatunganya umusaruro wacyo (Rwanda Mountain Tea), ariko bakibanda mu bikorwa birimo no kubaka ingomero zitanga ingufu z'amashanyarazi, aho uru rugomero rwa Giciye ya III rwuzuye rutwaye akabakaba miliyoni 38$.

    Abaturiye urwo rugomero bavuze ko bishimiye kubona amashanyarazi hafi yabo, kuko azaba umusemburo w'iterambere ryabo ndetse bakaba baratangiye kuyabyaza umusaruro kuko banabonyemo akazi mu gihe cyo kurwubaka.

    Mutuyimana Gaudence yagize ati “Uru rugomero rwatubereye igisubizo rugitangira kubakwa, nahabonye akazi ubu mfite abana batandatu bose biga neza, nkabambika [kandi] nkabagaburira neza. Naguze amatungo magufi n'umurima wo guhingamo, ibyiza by'uru rugomero biracyaza kuko twiteguye kuva mu kizima tugacana [ndetse] tugakora n'indi mirimo iduteza imbere”.

    Nsabimana Onesphore na we yavuze uru rugomero rwamuhinduriye ubuzima ati “Kuva natangira gukora muri uru rugomero maze kugura inka ebyiri, naguze imirima ubu mpinga mu kwanjye ntakwatisha, nubatse neza n'amazi meza ndayafite kandi byose mbikesha akazi nkora aha, ikindi ubu turi kuva mu mubare w'abataka amashanyarazi kuko azahita atugeraho tukava mu kizima”.

    Umuyobozi Ushinzwe guhuza Ibikorwa by'Ubwubatsi bw'Urugomero rwa Giciye III muri RMT Energy Development ltd, akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Mountain Tea Ltd, Kabeja Alain, yashimiye by'umwihariko Leta y'u Rwanda itanga amahirwe ku bashoramari mu bikorwa By'iterambere, akavuga ko biteguye kuyabyaza umusaruro.

    Yagize ati “Mbere ya byose turashima Leta y'u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repeburika, uha amahirwe abashoramari mu gushora imari mu bintu bitandukanye, natwe twishimiye ayo mahirwe twahawe ndetse twiteguye kuyabyaza umusaruro kuko iyo umuntu ashoye aba ashaka n'inyungu, ariko bikajyana n'iterambere ry'umuturage duhereye ku bahabonye akazi”.

    Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y'u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), Ron Weiss, nawe yavuze ko uru rugomero ari inyunganizi ikomeye izabafasha igihugu kugeza amashanyarazi ku baturage bose mu mwaka wa 2024, ndese bikazagabanya igiciro cy'umuriro w'amashanyarazi muri rusange.

    Guverineri w'Intara y' Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yavuze ko kugira urugomero nk'uru mu ntara ayoboye ari ikimenyetso cy'ubudasa n'iterambere ry'abanyarwanda, ashimira RMT Energy yagize uruhare mu iyubakwa ry'uru rugomero anabizeza ubufatanye buhoraho, ndetse anavuga ko abaturiye uru rugomero bari mu ba mbere bazahabwa kuri aya mashanyarazi.

    Yagize ati “Mbere twajyaga gutaha urugomero rufite nka Megawatt ebyiri, tugahura twumva ari ibintu bitangaje, rimwe na rimwe atari n'iz'abanyarwanda. Kugira urugomero nk'uru bigaragaza iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho, turashima umufatanyabikorwa wabigizemo uruhare RMT Energy, dusanzwe tunagirana ubundi bufatanye nko mu nganda zitunganya umusaruro w'icyayi, ikindi ntitwifuza ko abaturage cyane abaturiye aha babura amashanyarazi, ibyo biri mu nshingano zacu mu kubikurikirana bakawuhabwa”.

    Uru rugomero rw'amashanyarazi rwa Giciye ya III rwatangiye kubakwa muri Werurwe 2019, rwuzura mu mezi 24 ariko rwuzuye mu mezi 18 gusa. RMT Energy izarukoresha mu gihe cy'imyaka 25 mbere yo kurwegurira leta nk'uko amasezerano y'impande zombi abivuga.

    Uru rugomero rwa Giciye ya III rwuzuye ruje rusanga izindi ngomero enye zose zubatswe na RMT Energy development ltd zirimo Giciye I na Giciye II zifatiye ku mugezi wa Giciye mu Karere ka Nyabihu, ndetse n'izindi ziri mu Karere ka Burera na Rubavu, aho zose uko ari eshanu zifite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 20 z'amashanyarazi.

    Abayobozi barimo n’uwa REG, Ron Weiss, bafunguye uru rugomero ku mugaragaro

    Abitabiriye uyu muhango bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Abayobozi batambagijwe uru rugomero berekwa ibikoresho bishya ruzakoresha

    Uru rugomero rufite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 9,8 z’amashanyarazi

    Abaturage baturiye uru rugomero bishimiye iki gikorwa, bavuga ko bizabateza imbere

    Aba baturage babwiwe ko ari bo ba mbere bazungukira kuri uru rugomero

    Uru rugomero rwuzuye rutwaye miliyoni 38$


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-rmt-energy-yatashye-urugomero-ruzatanga-megawatt-9-8-z-amashanyarazi

  • Umwaka wa 2020 utakurangiriraho udatunze aya… – #rwanda #RwOT

    Uyu mwaka wa 2020 na mbere yaho hari amafoto ya Nyakubahwa Paul Kagame na  Madamu we Jeannette Kagame, yagiye agera hanze bamwe akabageraho abandi akabacika. InyaRwanda, yakwegeranirije amafoto menshi watunga mbere y’uko uyu mwaka wa 2020 urangira  dore ko ubura amasaha make cyane ngo tuwusoze.

    Muri aya mafoto harimo ayerekana urukundo rudasanzwe bombi bakundana nk’icyitegererezo cyiza ku baturarwanda n’abanyamahanga batari bake, ayerekana ubwitange n’urukundo bakunda abanyarwanda, akanyamuneza, gukunda siporo n’ibindi. Ni amafoto yagiye afatwa mu bihe bitandukanye yaba mu 2020 na mbere yaho, akaba afite umwihariko w’uko yakunzwe cyane.

    Ku mbuga nkoranyambaga benshi kwerekana amarangamutima yabo kuri Perezida Paul Kagame ndetse hari n’abahamya ko nta gushidikanya ari we mu Perezida ukunzwe cyane muri Afrika, ibitumwa bamwe bamwita Perezida wa Afrika. Perezida Kagame na Jeannette Kagame, bakunze gukangurira abanyarwanda gukundana no gufashanya, gukora cyane hahangwa imirimo no gukora Siporo ngororamubiri nka kimwe mu bituma umuntu amererwa neza akarwanya gusaza imburagihe. 

    Perezida Kagame kandi akunda imikino itandukanye nko gukina Tennis, no gushyigikira cyane umupira w’amaguru, uw’amaboko cyane Basketball akunda kugaragara ku bibuga byayo areba imikino y’amakipe, cyane cyane ibera muri Kigali Arena inyubako nshya ikunze kuberamo ibikorwa bikomeye by’imyidagaduro.

    AMWE MU MAFOTO YA PEREZIDA KAGAME NA MADAMU JEANNETTE KAGAME YAKUNZWE N’ABATARI BAKE

    Perezida Kagame benshi bamufata nka Perezida wa Afrika yose

    Imvura n’izuba ntibibuza Perezida Kagame gukora no kwitabira ibikorwa bifitiye akamaro abanyarwanda

    Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakunda cyane gukora siporo

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101962/umwaka-wa-2020-utakurangiriraho-udatunze-aya-mafoto-ateye-ubwuzu-ya-paul-kagame-numufasha–101962.html

  • Umunyarwanda wari uje mu biruhuko yapfiriye mu mpanuka y’indege yaturikiye mu Yemen #rwanda #RwOT

    Uyu munyarwanda waguye muri iyi mpanuka yitwa Kayiranga Saïdi, yari umuganga ucisha abantu mu cyuma (radiography) yari mu ikipe y’Abaganga itanga ubufasha mu buvuzi muri Croix Rouge.

    Bivugwa ko yabanje gukora muri radiography mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali i Kigali ; ageze aho ajya gukorera muri Legacy Clinic i Kigali.

    Ngo yabaga mu itsinda ry’Abaganga ba Croix Rouge rikorera muri Afghanistan akaba yarafashe indege aje mu Biruhuko bisoza umwaka, 'iraswa' igeze ku kibuga k’indege mu Mugi wa Aden mu Majyepfo ya Yemen.

    Umwe mu bahafi bakora akazi kamwe, yabwiye Umuseke ko murumuna wa Kayiranga Saïdi ari we wamubwiye inkuru ibabaje y’urupfu rwa mukuru we.
    Amakuru avuga ko uyu Kayiranga yari umugabo wubatse ufite umugore n’umwana umwe.

    Kiriya gitero cyahitanye abantu 22 abandi 50 barakomereka nk’uko inzego z’ubuyobozi bwumugi wa Aden zabyemeje.

    Humvikanye ikintu cyaturitse ubwo indege itwaye Abagize Guverinoma yari ivuye muri Arabia Saoudite ibajyanye i Aden.

    Abakozi bashinzwe ubutabazi n’Abayobozi bari hamwe muri iriya ndege ariko Minisitiri w’Intebe, Maeen Abdulmalik Saeed yavuze ko abagize Guverinoma bameze neza.

    Minisitiri ushinzwe Itumanaho yashinje inyeshyamba z’aba-Houthi zishyigikiwe na Iran kugaba kiriya gitero.

    Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge (ICRC) yavuze ko muri iki gitero cyagabwe ku wa Gatatu umwe mu banyamuryango bayo cyahitanye, babiri baburiwe irengero n’abandi batatu bakomeretse.

    Kuri Twitter banditse ngo 'Abakozi bacu bari ku kibuga k’indege bari kumwe n’abandi basivile. Uyu ni umunsi ubabaje kuri twe no ku baturage ba Yemen.'

    Hari urubuga rwa Internet muri Yemen rwavuze ko mu bapfuye harimo Minisitiri w’Umurimo wungirije, Yasmin al-Awadhi, na Minisitiri wa Siporo wungirije witwa, Moneer al-Wajeeh naho Minisitiri wungirije ushinzwe Ubwikorezi, Nasser Sharif ari mu bakomeretse.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Umunyarwanda-wari-uje-mu-biruhuko-yapfiriye-mu-mpanuka-y-indege-yaturikiye-mu-Yemen

  • 'Twirinde rero buri wese yite ku bandi”-Perezida Kagame mu Ijambo risoza umwaka wa 2020 #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yatangiye ijambo rye avuga ko nubwo igihugu cyahuye n'ibibazo ariko u Rwanda rwageze kuri byinshi binyuze mu gufatanya.

    Ati 'Twageze kuri byinshi nubwo twahuye n'ibibazo bidasanzwe mu mwaka wa 2020.Ibi bivuze ko dushobora gukora n'ibirenze igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko 'Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize ni uko iyo twitwaye neza, tugashyira hamwe nta cyaduhungabanya.'

    Umukuru w'igihugu yakomeje asaba Abanyarwanda ko 'Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere igihe urukingo rwa Covid-19 rutaratugeraho.

    Kubera imbaraga zanyu,ubushake no gukunda igihugu twese dufite,uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje.Twirinde rero,buri wese yite ku bandi.'

    Perezida Kagame yavuze ko iri jambo rye ari iryo gusoza umwaka no gutangiza uwa 2021 ndetse ko byinshi yabivuze ubwo aheruka kugaragaza uko igihugu gihagaze.

    Perezida Kagame yavuze ko we n'umuryango we bifurije 'Umwaka mushya muhire abanyarwanda bose',ko wababera uw'Uburumbuke.

    Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda

    'Banyarwanda, Baturarwanda mwese, Nshuti z'u Rwanda,

    Dutangiye uyu mwaka mushya dufite icyizere kuko u Rwanda rwageze kuri byinshi nubwo twahuye n'ibibazo byinshi bidasanzwe mu mwaka wa 2020. Ibi bivuze ko dushobora gukora n'ibirenze, igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

    Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize, nuko iyo twitwaye neza tugashyira hamwe nta cyaduhungabanya. Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere mu gihe urukingo rwa Covid rutaratugeraho.

    Kubera imbaraga zanyu, ubushake no gukunda igihugu twese dufite, uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje. Twirinde rero buri wese yite ku bandi.

    Mu by'ukuri iri jambo ryari iryo gusoza umwaka no gutangiza undi, naho ibindi twabivuze ubwo nabagezagaho uko igihugu gihagaze.

    Njye n'umuryango wanjye tubifurije mwese n'abanyu umwaka mushya muhire wa 2021, uzababere uw'uburumbuke.

    Mugire umugisha w'Imana.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/twirinde-rero-buri-wese-yite-ku-bandi-perezida-kagame-mu-ijambo-risoza-umwaka

  • Clarisse Karasira yerekanye impano y’igitangaza yageneye ababyeyi be ku Bunani (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira umaze iminsi mike yerekanye imodoka asigaye agendamo, ubu muri iyi minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani, yageneye ababyeyi be bamwibarutse impano y'imodoka nk'ishimwe rikomeye yabitura.

    Clarisse Karasira ari mu bahanzi bahagaze neza cyane hano mu Rwanda,  akaba yaramenyekanye ku ndirimbo zitandukanye zagiye zigisha urukundo rubanda nyamwinshi, ntawakwirengagiza indirimbo ye yise 'Ntizagushuke', 'Gira Neza', 'Twapfaga iki' n'izindi zikubiyemo inyigisho za kivandimwe.

     

    Mu magambo ye yagize ati:

    Impano y'imodoka ku babyeyi banjye. Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva cyera, n'ubwo nta cyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b'intwari bitangira abandi uko bifite, bantoje byinshi birimo UBUMANA N'UBUMUNTU. Ni bo bantu ba mbere bashyigikira inzozi zanjye, barandera, barankuza… bambereye umugisha cyane! Bagombwa icyubahiro cy'ababyeyi.

    Ubutumwa Clarisse yagejeje ku babyeyi be buherekejwe n'imodoka

    Akomeza agira ati: 'Ndashima Imana impa umugisha utangaje mu buzima busanzwe no muri iyi Muzika. Ni iki utakwitura ababyeyi beza?. Umwaka mushya muhire ku babyeyi mwese aho muri'.

    Clarisse Karasira n'ababyeyi be abaha impano y'imodoka

    Imodoka Clarisse Karasira agendamo aherutse kwerekana

    Source : https://yegob.rw/clarisse-karasira-yerekanye-impano-yigitangaza-yageneye-ababyeyi-be-ku-bunani-amafoto/