Blog

  • Nyanza: Hagiye kuzura agakiriro kazakoreramo abantu 450 kazaba karimo n'uruganda rw'imyenda – #rwanda #RwOT

    Ni agakiriro kari kubakwa mu Murenge wa Busasamana bikaba biteganyijwe ko nikamara kuzura kazakoreramo abantu 450 kandi batange akazi ku bandi kuko hazaba harimo n'ibikorwa by'ubucuruzi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko muri ako gakiriro kazakorerwamo ububaji, gusudira, gukora ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi kandi hakazakoreramo n'uruganda rw'imyenda.

    Ati 'Hazakorerwamo ibikorwa byinshi kandi hazaba harimo n'uruganda rw'imyenda hakorerwamo n'ubucuruzi bunyuranye.'

    Akomeza avuga ko bari basanzwe bafite agakiriro katameze neza ariko bubatse akagezweho kugira ngo hakorerwemo ibikorwa byinshi bifasha no mu kugabanya ubushomeri.

    Ibikorwa bizakorerwamo bizatuma abaturage batera imbere ndetse n'akarere kabone imisoro myinshi.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza baganiriye na IGIHE, bavuga ko bishimira ako gakiriro kuko kabazaniye iterambere kandi bahawe akazi mu kukubaka.

    Tubagire François Xavier ati 'Hano mpakorera amafaranga kuko ndi umufundi, mbasha kuhabona amafaranga y'ishuri y'abana kandi n'umuryango wanjye ukabona ibyo ukeneye.'

    Muhawenimana Epiphanie na we avuga ko akabona nk'igikorwa remezo gikomeye bazaniwe.

    Ati 'Nibatangira gukoreramo ibikoresho byinshi tuzajya tubibona hafi yacu kandi urumva ko hari benshi bazaba bakoramo abandi bahabwe akazi.'

    Mu Karere ka Nyanza kandi hagiye kuzura n'uruganda ruzajya rukora insinga z'amashanyarazi ruzaha akazi gahoraho abantu 100. Hari n'uruganda rw'amakaro rugiye kubakwa kuko rwamaze gukorerwa inyigo.

    Ibarura riheruka ryerekanye ko mu Karere ka Nyanza abaturage bakennye cyane bangana na 16% naho abakene ari 46%. Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza buvuga ko ibyo bikorwa byose igikomeye byitezweho ari ugutanga akazi ku baturage imibereho yabo igahinduka.

    Aka gakiriro kitezweho gutanga akazi kuri benshi biganjemo urubyiruko

    Ibikorwa biri muri uyu mushinga bizafasha abaturage gutera imbere

    Igice cy’Agakiriro ka Nyanza kizajya gikorerwamo ubucuruzi bw’ibikoresho byarangiye

    I Nyanza hagiye kuzura agakiriro kazakoreramo abantu 450 kazaba karimo n'uruganda rw'imyenda

    Muri aka gakiriro hazaba harimo n’igice cy’uruganda rw’imyenda

    Ni agakiriro kanini kazakorerwamo n’abantu 450

    Muri aka gakiriro hazanakorerwamo ibijyanye n’ububaji, gusudira n’ibindi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-hagiye-kuzura-agakiriro-kazakoreramo-abantu-450-kazaba-karimo-n-uruganda

  • Inyungu abikorera bo mu Rwanda biteze mu Isoko Rusange rya Afurika ryatangiye gushyirwa mu bikorwa – #rwanda #RwOT

    Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, biteganywa ko azahuriza hamwe ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1,3 bawutuye n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 3400$.

    Azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.

    Ibihugu 54 muri 55 bigize Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe byasinye amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, mu gihe 34 aribyo bimaze kuyemeza burundu.

    Nyuma y’imyaka ibiri amasezerano ashyiraho iri soko asinywe ku wa 1 Mutarama yatangiye gushyirwa mu bikorwa. Binyuze muri iri soko ibicuruzwa byakorewe muri Afurika bizaba bifite amahirwe yo gucuruzwa ku isoko ry’abaturage basaga miliyari batuye uyu mugabane, nta bisitaza bibangamira ubucuruzi nk’imisoro byatumaga Afurika iba isoko ry’iyindi migabane kurusha uko ari iry’ibiwukorerwamo

    Mu nama Perezida Kagame yitabiriye ku wa 4 Ukuboza 2020, yiga ku bukungu n’ishyirwaho rya AfCFTA yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ryayo muri iki gihe, rizafasha Afurika muri byinshi, harimo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Coronavirus ndetse no gufasha Afurika kurushaho kwigira no kubaka ubushobozi bwatuma ihatana ku ruhando mpuzamahanga.

    Ati “Iki gikorwa duhuriyeho ubu nibwo gikenewe cyane kurusha mbere, kugira ngo twongere kubaka ubukungu bwacu, dukomeze gushyira imbaraga mu gukumira ibibazo by’ahazaza, ni uko rero mureke tubikore. Guhahirana hagati yacu, bizabyarira ibihugu byacu inyungu zihuriweho, ndetse binadufashe kubaka ubushobozi bwadufasha guhatana ku ruhando mpuzamahanga.”

    Yibukije abikorera ko bazagira uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’iri soko, asaba abayobozi gukomeza gufasha abaturage kumva inyungu barifitemo.

    Ati “Muri Afurika tuzatangira gukora ubucuruzi hagati yacu mu byumweru bike biri imbere, dukeneye inzego z’abikorera kugaragaza uruhare rwabo. Dukwiye gukorera hamwe kugira ngo twizere ko ibikenewe byose kugira ngo iyi gahunda igere ku ntsinzi yayo biri mu buryo.”

    -  Icyo abikorera bo mu Rwanda biteze kungukira muri AfCFTA

    Abikorera bo mu Rwanda batangaje ko babona Isoko Rusange rya Afurika nk’amahirwe azabafasha kugeza ibyo bakora mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane mu buryo bworoshye.

    Mu gihe iri soko ryaba ritangiye gukora neza byitezwe ko 90 % by’ibicuruzwa by’ibihugu byamaze kwemeza burundu amasezerano bizatangira gucuruzwa ku mugabane nta nkomyi. Kubera ibi byitezwe ko nk’agace ka Afurika y’Iburasirazuba kazunguka miliyari 1.8 $, abantu basaga miliyoni ebyiri babone akazi.

    Nk’agace u Rwanda rubarizwamo narwo rwiteguye ko mu gihe iri soko rizaba ryatangiye gukora neza ruzasogongera ku nyungu zaryo nta kabuza.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Stephen Ruzibiza, yabwiye IGIHE ko iri soko ari amahirwe yo kuba ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda byagera kure aho bitageraga byoroshye.

    Ati “Icyo bivuze Abanyarwanda bungutse isoko ku bicuruzwa byabo, ubundi bitaboroheraga kubera ko amasezerano nk’ayo atari ahari.”

    Yavuze ko iri soko ari amahirwe ku Rwanda n’abikorera yo kubona ibicuruzwa byose bifuza n’abakozi bafite ubumenyi ariko nanone narwo rukagira ibyo rwohereza.

    Ati “Nk’inganda hari ibicuruzwa biba bikenewe, hari ibikoresho by’ibanze biba bikenewe, ari imashini, ari serivisi z’abakozi bafite kuza gukora muri izo nganda; ibyo ni bimwe dufite gukurayo ariko na none n’Abanyarwanda bafite kugenda bakajya muri biriya bihugu. Ibikorerwa mu Rwanda na byo bifite kwambuka, bijya muri biriya bihugu cyane y’uko ruzwiho kuba rukora ibintu neza kandi ku gihe.”

    Abikorera bahamya ko iri soko ari inyungu kuri bo kuko bazajya babasha kubona ibyo bifuza byoroshye bitandukanye na mbere aho wasangaga umuntu yoroherwa no guhahira ku yindi migabane kuruta muri Afurika.

    Bavuga ko kandi hari amahirwe y’uko bazajya babona ibicuruzwa ku mafaranga make kuko hari amwe mu mahoro azakurwaho.

    -  Nta mpungenge z’uko amahoro u Rwanda rwinjizaga azagabanuka

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, yavuze ko badahangayikishijwe nuko hari amahoro u Rwanda rutazongera kwinjiza kubera isoko rusange, yemeza ko icyo bahanze amaso ari inyungu rusange zizarikomokamo.

    Ati “Nubwo twavuga ngo wenda amahoro n’umusoro wishyurwaga muri gasutamo ushobora kugabanuka ariko usanga inyungu zo kuba muri aya masezerano ari nyinshi kurusha kuvuga ngo amahoro twinjizaga muri gasutamo aragabanutse. Tureba inyungu rusange kandi nini kurusha kuvuga ngo tugiye gukomeza kwakira aya mahoro yo muri gasutamo twirengagije inyungu iri soko rigiye kutugezaho.”

    Yagaragaje ko amahoro ashobora kugabanuka muri gasutamo ariko bizeye ko ubucuruzi buziyongera ku buryo nta gihombo kizabamo.

    Yakomeje ati “Uko ubucuruzi butera imbere niko n’umusoro ugenda urushaho kwiyongera, yego muri gasutamo amahoro ashobora kugabanuka ariko mu bundi bucuruzi umusoro ukiyongera.”

    Amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gihe Eritrea itarayashyiraho umukono; ibihugu byose byayasinye nibiyemeza burundu rizaba isoko rya mbere rihuriyemo ibihugu byinshi ku Isi nyuma y’ishingwa ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bucuruzi (WTO). Ibihugu 36 nibyo bimaze kwemeza burundu aya masezerano.

    Uku kwihuza no koroherezanya mu bucuruzi kw’ibihugu bya Afurika kwitezweho kongera amahirwe y’imirimo ihangwa ku mugabane, kongerera isoko ibicuruzwa byo muri Afurika, gufasha Abanyafurika guhaha ku biciro bito, kongera ishoramari n’ibindi.

    U Rwanda rwiteze kungukira byinshi mu Isoko Rusange rya Afurika ryatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 1 Mutarama 2021. Amasezerano ashyiraho iri soko yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018

    Amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bigize umugabane busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-u-rwanda-rwiteze-mu-isoko-rusange-rya-afurika-ryatangiye-gushyirwa-mu

  • Ntimuvuga byinshi, mukora byinshi-Abapolisi b’u Rwanda muri Sudani y’Epfo bashimwe imyitwarire ibaranga – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo aherutse guhura n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba.

    Brig. Gen. Mutasem Aljadid yavuze ko gukorana n’amatsinda atandukanye y’abapolisi b’u Rwanda muri Sudani y’Epfo byamwongereye icyizere bitewe n’umuhate no kwitanga batizigama bibaranga mu kazi kabo.

    Yabasabye gukomeza guharanira gukorera hamwe nk’ikipe bakibanda ku nshingano z’ubutumwa barimo bwo kubungabunga amahoro.

    Yagize ati “Mu guhura n’abapolisi b’u Rwanda icyo nahise mbabonamo ni ikinyabupfura, umuhate ndetse no kuba ari abantu bakora bafite intego. Ntimuvuga byinshi ahubwo mukora byinshi.”

    Yashimye uko bahora biteguye mu kazi kandi bishimye, anashimangira ko byose bituruka ku miyoborere myiza y’abayobozi b’amatsinda y’abapolisi b’u Rwanda.

    Mu minsi ishize, Brig. Gen. Mutasem Aljadid Almajali, yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi ba rimwe mu matsinda y’abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo (RWANFPU-2).

    Muri ibyo biganiro umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi yamugaragarije uko abapolisi ayoboye biteguye, uko bakora neza inshingano zabajyanye muri icyo gihugu ndetse anamugaragariza imbogamizi bahura nazo.

    Brig. Gen. Mutasem yasabye iri tsinda kujya ritegura neza ibikorwa byaryo kandi rigatekereza ko ibikorwa byaryo bishobora gukomwa mu nkokora n’ibihe by’icyorezo cya COVID-19.

    Yabasabye kwirinda kuba bakwandura cyangwa bakwirakwiza icyorezo ahubwo bagakomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.

    Brig. Gen. Mutasem yaganirije abapolisi ibijyanye n’impinduka zabaye mu butumwa barimo byose bijyanye n’uko ibintu bimeze muri Politiki ya Sudani y’Epfo.

    Izo mpinduka nshya zo mu butumwa barimo zirebana n’uburyo bwo kurinda abasivili aho bari mu nkambi, aho kuri ubu bikorerwa mu zirimo abantu bakuwe mu byabo n’intambara.

    Mu Ukwakira 2020, hasinywe amasezerano hagati ya Polisi ya Sudani y’Epfo n’ubuyobozi bw’Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye, aha ubushobozi Polisi yo muri iki gihugu n’inshingano z’ibanze mu kurinda abaturage bose.

    Bimwe mu byo Polisi ya Sudani y’Epfo izibandaho harimo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha. Izajya ifatanya n’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bikorwa byo kurinda abasivili bavanywe mu byabo n’intambara bagafatanya n’abapolisi ba Loni mu gukora amarondo no guhanahana amakuru.

    Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo basabwe gukomeza imyitwarire myiza ibaranga

    Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bashimwe ubunyamwuga bagaragaza, basabwa gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntimuvuga-byinshi-mukora-byinshi-abapolisi-b-u-rwanda-muri-sudani-y-epfo

  • Nyanza: Hagiye kuzura agakiriro kazakoreramo abantu 450 kazaba karimo n’uruganda rw’imyenda – #rwanda #RwOT

    Ni agakiriro kari kubakwa mu Murenge wa Busasamana bikaba biteganyijwe ko nikamara kuzura kazakoreramo abantu 450 kandi batange akazi ku bandi kuko hazaba harimo n’ibikorwa by’ubucuruzi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko muri ako gakiriro kazakorerwamo ububaji, gusudira, gukora ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi kandi hakazakoreramo n’uruganda rw’imyenda.

    Ati “Hazakorerwamo ibikorwa byinshi kandi hazaba harimo n’uruganda rw’imyenda hakorerwamo n’ubucuruzi bunyuranye.”

    Akomeza avuga ko bari basanzwe bafite agakiriro katameze neza ariko bubatse akagezweho kugira ngo hakorerwemo ibikorwa byinshi bifasha no mu kugabanya ubushomeri.

    Ibikorwa bizakorerwamo bizatuma abaturage batera imbere ndetse n’akarere kabone imisoro myinshi.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza baganiriye na IGIHE, bavuga ko bishimira ako gakiriro kuko kabazaniye iterambere kandi bahawe akazi mu kukubaka.

    Tubagire François Xavier ati “Hano mpakorera amafaranga kuko ndi umufundi, mbasha kuhabona amafaranga y’ishuri y’abana kandi n’umuryango wanjye ukabona ibyo ukeneye.”

    Muhawenimana Epiphanie na we avuga ko akabona nk’igikorwa remezo gikomeye bazaniwe.

    Ati “Nibatangira gukoreramo ibikoresho byinshi tuzajya tubibona hafi yacu kandi urumva ko hari benshi bazaba bakoramo abandi bahabwe akazi.”

    Mu Karere ka Nyanza kandi hagiye kuzura n’uruganda ruzajya rukora insinga z’amashanyarazi ruzaha akazi gahoraho abantu 100. Hari n’uruganda rw’amakaro rugiye kubakwa kuko rwamaze gukorerwa inyigo.

    Ibarura riheruka ryerekanye ko mu Karere ka Nyanza abaturage bakennye cyane bangana na 16% naho abakene ari 46%. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko ibyo bikorwa byose igikomeye byitezweho ari ugutanga akazi ku baturage imibereho yabo igahinduka.

    Aka gakiriro kitezweho gutanga akazi kuri benshi biganjemo urubyiruko

    Ibikorwa biri muri uyu mushinga bizafasha abaturage gutera imbere

    Igice cy’Agakiriro ka Nyanza kizajya gikorerwamo ubucuruzi bw’ibikoresho byarangiye

    I Nyanza hagiye kuzura agakiriro kazakoreramo abantu 450 kazaba karimo n’uruganda rw’imyenda

    Muri aka gakiriro hazaba harimo n’igice cy’uruganda rw’imyenda

    Ni agakiriro kanini kazakorerwamo n’abantu 450

    Muri aka gakiriro hazanakorerwamo ibijyanye n’ububaji, gusudira n’ibindi

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-hagiye-kuzura-agakiriro-kazakoreramo-abantu-450-kazaba-karimo-n-uruganda

  • Izi ndirimbo zasusurukije abantu mu mwaka wa 2020 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yarigaragaje cyane mu mwaka wa 2020
    Bruce Melodie yarigaragaje cyane mu mwaka wa 2020

    Kigali Today yakoze urutonde rw’indirimbo icumi zakunzwe mu mwaka wa 2020.

    10. Utawezana

    Iyi ni indirimbo y’umunyakenya witwa Femi One na Mejja nyuma yo gukundwa yayisubiyemo n’umunyarwandakazi Alyn Sano.

    9. Zoli ya Nel Ngabo

    8. Jerusalema

    Iyi ndirimbo ni iyo muri Afurika y’Epfo yakozwe na Master KG ari kumwe na Nomcebo Zikode ikaza no gutwara igihembo cya MTV mu Burayi. Mu Rwanda iri mu zo hanze zakunzwe cyane.

    7. Do me ya Marina na Queen Cha

    6. Ndaryohewe

    Iyi yakozwe n’abahanzi benshi bakizamuka harimo France, Mbanda Calvin, Victor Rukotana, Ariel Wayz, Joel Ruti n’abandi benshi.

    5. Closer

    Ni iya Uncle Austin, Meddy na Yvan Buravan. Kuri uru rutonde iyi ni yo ndirimbo yakozwe n’abahanzi benshi basanzwe bafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda.

    4. Ubushyuhe

    Iyi ni iya Dj Pius yakoranye na Bruce Melody mu gihe cya Guma Mu Rugo nyuma ikaza gusubirwamo na Dj Pius ari kumwe na Marina, A Pass wo muri Uganda na Rosa Ree wo muri Tanzania.

    3. Micro ya Davis D

    Uyu yagize indirimbo nyinshi zakunzwe mu mwaka wa 2020 harimo n’iyo yasohoye yitwa “Bon” isoza umwaka.

    2. Igare

    Ni indirimbo ya Mico The Best yasohotse igakundwa cyane mu buryo na we ubwe atari yiteze. Yagarutsweho na benshi bavuga ko harimo ibyo bita ibishegu n’amagambo menshi asa n’urukozasoni, iki kikaba cyaragarutse ku ndirimbo nyinshi mu mwaka wa 2020.

    1. Saa moya

    Bruce Melody ni umwe mu bagaragaje gukora cyane muri uyu mwaka, akaba afite indirimbo nyinshi zakunzwe kugeza na n’ubu akaba akomeje kugaragaza umwete mu gukora indirimbo nshya kandi zigakundwa n’abatari bake. Imwe mu zakunzwe cyane ni indirimbo yise Saa moya, dore ko nyuma yo kuyikora mu Rwanda haje no gushyirwaho isaha ya saa moya yo kugera mu rugo bikayongerera gukundwa.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/izi-ndirimbo-zasusurukije-abantu-mu-mwaka-wa-2020

  • Knoxbeat yatereye ivi umukunzi we amusaba kumubera umugore (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Producer Knoxbeat wo muri Monster Records yatangiye urugendo rushya rw'urukundo, ni nyuma y'uko yambitse impeta y'urukundo umukunzi we witwa Akamikazi Bernice.

    Ni mu muhango wihariye wabaye mu masaha y'umugoroba
    wo kuri uyu wa Gatanu mu Mujyi wa Kigali. Amafoto yasohowe agaragaza Knoxbeat n'umukunzi
    we Akamikazi yatereye ivi.

    Yahise anyarukira kuri instagram maze avuga ko  umukobwa yakunze
    yamwemereye ko bazana ubuziraherezo. Arenzaho ko urukundo rumwibutsa ko
    ntakiruruta.

    Ati 'Yavuze 'Yego'. Wakoze Akamikazi Bernice.
    Urukundo runyibutsa ko ntakindi kintu cy'ingenzi kiruruta.'

     

    Producer Knoxbeat amaze igihe ari mu munyenga w'urukundo n'uyu mukobwa

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2021, Knoxbeat yatangaje ko yambitse impeta urubavu rwe

    Akamikazi Bernice wambitswe impeta na Producer Knoxbeat wo muri Monster Records

    Knoxbeat yatangaje ko we n'umukunzi we bemeranyije kurushinga nk'umugabo n'umugore

     

    Source : https://yegob.rw/knoxbeat-yatereye-ivi-umukunzi-we-amusaba-kumubera-umugore-amafoto/

  • Meddy na fiancée we batangiye umwaka bakora imyitozo ngororamubiri (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Meddy yashyize hanze amafoto ye na fiancée we bari mu myitozo ngororamubiri (gym) kuri uyu munsi wa mbere utangira umwaka wa 2021. Ibi Meddy yabikoze abinyujije muri story ya instagram ye. Ku rundi ruhande, Mimi nawe yashyize hanze amafoto ndetse n'amashusho magufi agaragaza we na Meddy bari kumwe mu myitozo ngororamubiri (gym).

    Source : https://yegob.rw/meddy-na-fiancee-we-batangiye-umwaka-bakora-imyitozo-ngororamubiri-amafoto/

  • EAP2021: Igitaramo cyabimburiye ibindi muri 2021 mu mafoto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba ni bo baraye basusurukije Abanyarwanda mu gitaramo cyitwa East African Party
    Aba ni bo baraye basusurukije Abanyarwanda mu gitaramo cyitwa East African Party

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 iki gitaramo kikaba cyabaye mu buryo bwihariye, aho Abanyarwanda bagikurikiye kuri Televiziyo y’igihugu kubera gahunda yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya CoronaVirus.

    Iki gitaramo cyagaragayemo abahanzi gakondo barimo Cecile Kayirebwa, kigaragaramo Intore Masamba, kigaragaramo Cyusa Ibrahim umaze kwigarurira abakunzi muri iyi njyana ndetse na Muzehe Makanyaga Abdul wasoreje abandi ahagurutsa abantu bakurikiye iki gitaramo bari mungo bagafatanye guceza.

    Aba bahanzi bose bakaba bibanze mu gukangurira cyane cyane urubyiruko kurushaho kwirinda icyorezo cya Coronavirus kimaze iminsi cyongereye ubukana, basaba abantu gukaza ingamba zo kwirinda, kugira ngo iki cyorezo gitsindwe vuba abantu babashe kuba basubira guhurira mu bitaramo imbona nkubone bagasabana.

    Dore mu mafoto uko iki gitaramo cyari kimeze:

    Cyusa Ibrahim yerekanye ko Gakondo amaze kuyigeza ku yindi ntera
    Cyusa Ibrahim yerekanye ko Gakondo amaze kuyigeza ku yindi ntera

    Abakobwa b
    Abakobwa b’Urukerereza bafashije Cyusa gususurutsa Abanyarwanda
    Cecile Kayirebwa yakumbuje Abanyarwanda indirimbo ze za Kera ndetse n
    Cecile Kayirebwa yakumbuje Abanyarwanda indirimbo ze za Kera ndetse n’izubu
    Ange na Pamella Impanga zifite amajwi meza cyane zafashije Kayirebwa kuririmbira Abanyarwanda
    Ange na Pamella Impanga zifite amajwi meza cyane zafashije Kayirebwa kuririmbira Abanyarwanda

    Alouette ufite ijwi nk
    Alouette ufite ijwi nk’irya Kayirebwa nawe yamubaye hafi
    Masamba yatunguye abantu acuranga inanga
    Masamba yatunguye abantu acuranga inanga
    Yaneretse Abanyarwanda ko izina ari ryo muntu ari intore
    Yaneretse Abanyarwanda ko izina ari ryo muntu ari intore
    Ruti Joel yatojwe na Masamba akaba amuhora hafi mu ngamba
    Ruti Joel yatojwe na Masamba akaba amuhora hafi mu ngamba
    Ruzima Bil umusore w
    Ruzima Bil umusore w’Impano idashidikanywaho yari ku ruhembe rw’iburyo rwa Masamba
    Mu ndirimbo Umuhororo Masamba agira ati “Dore nteze amaboko, nyarambuye uko angana”
    Mu ndirimbo Umuhororo Masamba agira ati “Dore nteze amaboko, nyarambuye uko angana”
    Muzehe Makanyaga Abdul yabiciye biracika
    Muzehe Makanyaga Abdul yabiciye biracika
    Ku myaka ye irenga 70 aracyabasha gucinya akadiho
    Ku myaka ye irenga 70 aracyabasha gucinya akadiho
    Ijwi rye na ryo riracyameze nk
    Ijwi rye na ryo riracyameze nk’iry’abana bato
    Uyu musaza yanejeje abantu cyane acinya akadiho
    Uyu musaza yanejeje abantu cyane acinya akadiho
    Ntawashidikanya ko yabaye umubyinnyi w
    Ntawashidikanya ko yabaye umubyinnyi w’umunsi
    Iki gitaramo cyayobowe na Uwimana Basile usanzwe ari Umunyamakuru
    Iki gitaramo cyayobowe na Uwimana Basile usanzwe ari Umunyamakuru

    Photos: EAP


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/eap2021-igitaramo-cyabimburiye-ibindi-muri-2021-mu-mafoto

  • Abandi bantu 2 bahitanywe na Covid-19 mu Rwanda abandi 77 barandura #rwanda #RwOT

    Amakuru yatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima agaragaza ko abitabye Imana barimo abagabo 2 barimo uw'imyaka 81 na 73 bo mu mujyi wa Kigali.

    Abarwayi bashya babonetse IKigali: 22, Huye: 24, Musanze: 7, Rubavu: 7, Rusizi: 7, Kamonyi: 3, Kayonza: 2, Ruhango: 1, Nyamagabe: 1, Gakenke: 1, Kirehe: 1, Gicumbi: 1

    Uyu munsi hakize abantu 56 mu masaha 24 ashize bituma umubare w'abamaze gukira bose uba 6,598 naho abakirwaye ni 1,768.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Hagamijwe gukumira ikwirakwira ry'ubwandu bwa Covid-19, Abajyanama b'Ubuzima bagiye gutanga umusanzu wabo mu kwigisha abaturage no kubapima ibimenyetso by'iki cyorezo babasanze mu ngo aho batuye.

    Ni gahunda yashyizweho n'inzego z'ubuzima mu Rwanda hagamijwe guhangana n'icyorezo cya Covid-19 gikomeje gutigisa Isi. Biri mu ntego kandi zo kwigisha abaturage kugira ngo birinde ndetse abanduye bakurikiranywe hakiri kare batarazahazwa n'icyo cyorezo.

    Gahunda yo kwifashisha Abajyanama b'Ubuzima mu kurwanya Covid-19 igiye gutangirirana n'abagera ku 1,000 bo mu turere 10 tw'igihugu ari two Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rubavu, Burera, Musanze, Huye, Bugesera, Kirehe na Nyagatare.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020 Abajyana b'Ubuzima 100 bo mu Karere ka Huye bahuguwe n'Umuryango SFH Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye, bongererwa ubumenyi ku cyorezo cya Covid-19, bigishwa n'uko bazajya bapima ibimenyetso byayo basanze abaturage mu ngo.

    Umuyobozi wa SFH mu Ntara y'Amajyepfo, Byiringiro Fidèle, yavuze ko abo Bajyanama b'Ubuzima bahuguwe bahabwa na bimwe mu bikoresho bazifashisha mu kwigisha abaturage kandi hari n'ibindi bazahabwa mu minsi ya vuba bazifashisha mu gupima ibimenyetso by'icyo cyorezo.

    Ati 'Uko ari Abajyana b'Ubuzima 100 bo ku Kigo Nderabuzima cya Mukura buri wese twamuhaye udupfukamunwa 100 n'umuti wo gusukura intoki kugira ngo bajye banereka baturage uko ukoreshwa. Bose kandi tuzabaha utwuma dupima umuriro kugira ngo bajye bapima abaturage babasanze mu ngo noneho batange amakuru ku babahagarariye, nabo bayageze ku kigo nderabuzima.'

    Byiringiro avuga ko igikorwa Abajyana b'Ubuzima bagiye gukora kizafasha abaturage gusobanukirwa neza icyorezo cya Covid-19 bamenye n'uko bakirinda kandi n'amakuru kuri cyo amenyekane vuba.

    Bamwe mu Bajyanama b'Ubuzima bakorana n'Ikigo Nderabuzima cya Mukura mu Karere ka Huye bavuze ko iyi gahunda bayishimiye kuko bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukumira Covid-19 bafite ibikoresho bikenewe.

    Claude Twagiramungu ati 'Ni igikorwa cyiza cyane kuko kigiye kutwunganira mu bikorwa twakoraga byo gufasha abantu kwirinda Covid-19 dufite ibikoresho. Tuzajya tubigisha tubapime umuriro noneho abafite ibimenyetso duhite dutanga amakuru ku kigo nderabuzima kugira ngo bakurikiranwe hakiri kare.'

    Yakomeje avuga ko abaturage bazajya babasanga mu ngo kandi nibabona bafite ibikoresho bazarushaho kubagirira icyizere no kumva neza ibyo babigisha.
    Ati 'Umusanzu wacu ni uwo kubigisha no kumenya kare abafite ibimenyetso kugira ngo ubwandu budakwirakwira niba buhari.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Nyamata mu Bugesera, Dr Rutagengwa William, yavuze ko iyi gahunda yo gukorana n'Abajyanama b'Ubuzima mu guhashya icyorezo cya Covid-19 izatanga umusaruro mwiza.

    Yavuze ko babanje kujya babikorera ku bitaro ariko bigenda bibavuna cyane kuko abakozi ari bake, nyuma bijyanwa no bigo nderabuzima, ariko kuri ubu ubwo bigeze mu Bajyanama b'Ubuzima bizarushaho gukorwa neza.

    Ati 'Nta muntu uzarembera mu giturage kubera Covid-19 kuko Abajyanama b'Ubuzima bazajya basanga abantu mu ngo babigishe banabapime kandi batange amakuru ku kigo nderabuzima.'

    Amakuru yose yatanzwe n'Abajyanama b'ubuzima azajya yoherezwa ku bitaro nabyo biyohereza ku rwego rw'igihugu.

    Iyi gahunda izongerwamo no gukomeza kubigisha kuri gahunda zitandukanye harimo gukurikiranira umurwayi wa Covid-19 mu rugo (Home Based care) n'izindi hakoreshejwe ikoranabuhanga ku buryo bazajya bakoresha telefone zabo zisanzwe. Ubwo buryo bwitwa 'Digitisation of CHWs Education on Covid19 Outbreak'.

    Nyuma ibyo bikorwa bizagurwa aho hazakurikiraho guhugura Abajyanama b'Ubuzima 20 000 mu gihungu hose ku ndwara zose harimo na Covid-19 hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abandi-bantu-2-bahitanywe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-77-barandura

  • Amateka y'Abasangwabutaka muri Australia yatumye indirimbo yubahiriza Igihugu ivugururwa #rwanda #RwOT

    Abaturage ba Australia kuva uyu munsi tariki ya mbere ya 2021 baratangira kuririmba indirimbo y'Igihugu ivuguruye nyuma y'uko Minisitiri w'Intebe atangaje impinduka mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 31 Ukuboza 2020.

    Iyi ndirimbo ntwabwo izongera guhabwa agahimbano ka 'Young and Free', ni mu muhate ugamije kubahiriza amateka maremare y'abasangwabutaka muri iki gihugu.

    Izi mpinduka zatangajwe bitunguranye ariko benshi mu bagize guverinoma na rubanda bagaragaje kuzishyigikira. Minisitiri w'intebe Scott Morrison yavuze ko yizeye ko izi mpinduka zizatuma habaho 'umwuka w'ubumwe'.

    Hari abantu bari batuye ubutaka bwa Australia imyaka ibihumbi za mirongo mbere y'uko ikolonizwa n'abazungu b'Abongereza baje kuhatura mu kinyejana cya 18.

    Umurongo wakuwe mu ndirimbo y'igihugu, ubundi yitwa 'Advance Australia Fair', ni uvuga ngo 'For we are young and free'. Ahubwo bazajya baririmba bati: 'For we are one and free'.

    Mu ntangiriro z'umwaka wa 2020 hari abategetsi bamwe baho bari basabye ko haba impinduka kuko amagambo amwe y'iyi ndirimbo yirengagiza umuco w'ababanje hano.

    Morrison yavuze ko izi mpinduka 'ziha agaciro urugendo igihugu cyaciyemo. Zirashimangira inkuru y'abasokuruza barenga 300 n'indimi zitandukanye kandi ko turi igihugu cy'urunyurane rw'imico ku isi'.

    Anthony Albanese ukuriye abatavuga rumwe n'ubutegetsi yatangaje ko ashyigikiye izi mpinduka avuga ko buri wese 'zikwiye kumutera ishema…'.

    Mu myaka ya vuba nkuko BBC ibitangaza, Australia yateye intambwe zikomeye mu kwemera amateka y'abasangwabutaka no kubakira mu mico na politiki y'igihugu. Mu kwezi kwa 12, bwa mbere ikipe y'igihugu ya Rugby yaririmbye indirimbo y'igihugu mu rurimi rw'abasangwabutaka. Bayirirmbye mu rurimi rw'aba Eora — bakomoka muri Sydney, nyuma bayiririmba mu cyongereza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/amateka-yabasangwabutaka-muri-australia-yatumye-indirimbo-yubahiriza-igihugu-ivugururwa/