Blog

  • Dore ubutumwa bw'urukundo wakoherereza uwo ukunda akaryoherwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukundo, kwereka umukunzi wawe ko umukunda, kumushimisha si ukuba muri kumwe gusa cyangwa kumuha ibintu bimushimisha, amagambo wamubwira n'ubutumwa wamwandikira bifite uruhare rukomeye cyane.Niyo mpamvu YEGOB yabegeranyirije amwe mu magambo y'ubutumwa bugufi wa kohereza umukunzi wawe bukamunezeza akaba yanarushaho kugukunda.

    Dore rero bumwe mu butumwa bwiza bugufi wakohereza umukunzi:

    ' Mukunzi, utuma nizera ko urukundo nya rukundo rubaho.
    Utuma ngukunda buri munota, buri segonda ya buri munsi.
    Nta muntu n'umwe wigeze ankunda nk'uko unkunda
    Unzanira ibyishimo, urukundo, agahenge n'imigisha mu buzima bwanjye.'
    Mukunzi ….. uri umumalayika wanjye.Mukunzi wanjye, mutima wanjye ….
    Umwamikazi wanjye, mukunzi mwiza… nzozi zanjye, ni wowe nkunda cyane mutima w'urugo…
    Uri igisubizo cy'ubuzima bwanjye. Sinarota ubuzima nabaho ntagufite,Uhora uri mwiza igihe cyose.
    'Iyo ngutekereje mbona ndi umunyamahirwe, kukugira mu buzima bwanjye.
    Numva nkuri iruhande burigihe niyo naba maze igihe ntakubona
    Uzi uburyo bwiza bwo kuntungura ukanshimisha mukunzi mwiza.'
    'Ni wowe mpamvu ubuzima bwanjye buhora bwuzuye
    Nshimishwa n'inseko yawe, urumuri rwanjye rwa buri munsi.Naraye nkurose mukunzi wanjye. Ngutekereza ijoro n'umunsi, nsoma agafoto kawe buri joro mbere yo gusinzira'
    'Nkureba buri gihe nsinguhage,Nkunda impumuro yawe, Numva nishimye iyo turi kumwe
    Nifuza kuba ndi kumwe nawe burimunsi. Unyumva neza kurusha abandi
    Igihe cyose nshimishwa no kuba ndi kumwe nawe.
    Sinjye uzarota tubanye burundu.'

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa: http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/dore-ubutumwa-bwurukundo-wakoherereza-uwo-ukunda-akaryoherwa/

  • Sobanukirwa impamvu abantu benshi bahurira ku itariki y'amavuko ya 01 Mutarama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi ku isi usanga bahurira ku itariki y'amavuko y'iya 01 Mutarama ya buri mwaka. Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma abantj bahurira kuri iyi tariki. Mbere na mbere iyo umuntu agiye kwibaruza agasabwa itariki ye y'amavuko usanga hari ababa batakizibuka bityo kugirango umwanya wahajya itariki y'amavuko utabura icyo ushyirwamo ababarura bagahitamo gushyiraho itariki ya mbere z'ukwezi kwa mbere (01 Mutarama).

    Si iyi mpamvu gusa ahubwo abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga nabo ukunze gusanga bahurira ku isabukuru y'amavuko y'itariki ya 01 Mutarama. Ibi biterwa nuko mu gufungura za konti kuri izo mbuga nkoranyambaga, basabwa kuzuzamo amatariki yabo y'amavuko ugasanga bamwe batayibuka cyangwa se ugasanga bamwe bahisemo gushyiramo iya mbere z'ukwa mbere bitewe nuko bashaka kwihutisha igikorwa cyo gufungura konti kuri izo mbuga nkoranyambaga. Izi ni zimwe mu mpamvu z'ingenzi usanga abantu benshi bahurira ku isabukuru y'amavuko y'itariki ya 01 Mutarama. Kuri uyu munsi usanga imbuga nkoranyambaga nka Facebook zifite umubare w'abantu bayengayenga 1/6 cy'abafite konti kuri uru rubuga bizihiza amasabukuru y'amavuko kuri uyu munsi wa mbere wa buri mwaka.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-impamvu-abantu-benshi-bahurira-ku-itariki-yamavuko-ya-01-mutarama/

  • Dore abakobwa 10 beza cyane kurusha abandi ku isi (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa bashyizwe kuri uru rutonde,ahanini ntibagendeye ku bwiza bwo ku isura gusa ,yego ni beza ariko na none hagenderwa ku kuba hari iterambere bagezeho mu mpande zose z'ubuzima no kuba kandi bazwi.

    Bamwe baturuka mu miryango ikize ariko hari n'abandi birwanyeho kugira ngo babe bageze aho bari kuri uyu munsi.

     

    1.Duckie Thot

    Duckie Thot ni umwana muto ariko utanga ikizere cy'ejo heza, yavutse
    ku itariki ya 23 Ukwakira umwaka  w'i 1995 akaba ari
    umunyamideli wo muri Australia. Yarerewe ahitwa Melbourne. Ababyeyi be bakomoka muri Sudan y'Amajyepfo gusa
    baje guhungira muri Australia.Duckie ntiyahiriwe no gukorera umwuga we w'ibijyanye n'imideli muri Melbourne kuko nyuma yahise yerekeza i New York aho yagiriye  amahirwe  cyane akajya
    amurika imideli ya kompanyi zitandukanye harimo: Fenty X Puma, Fenty Beauty, Moschino, Balmain na Oscar de la Renta. Duckie ni we wabaye uwa mbere mu kumurika imideli ya Victoria's Fashion Show aha hari mu mwaka wa 2018.

    2.Deepika Padukone

    Si ukuba ari umwe mu bakobwa beza ku isi gusa, ahubwo ni n'umwe mu bakinnyi ba Bollywood bahembwa
    agatubutse. Akomoka mu Buhinde akaba azwiho kuba ari mwiza, agaseka neza kandi akanambara neza. Uretse ibi ni umukobwa uhora ahuze nta mwanya wo gupfusha ubusa agira. Afitanye
    amasezerano n'ibigo bitandukanye aho abyamamariza ibicuruzwa
    nka: Tissot, Vogue na Pepsi.

    3.Fan Bingbing

    Uyu ni umwe mu bakobwa beza cyane ku isi. Yavutse ku itariki ya 16 Nzeri umwaka w'i 1981. Akomoka mu Bushinwa akaba ari umukinnyi wa filime, umunyamideli, umu producer kuri television ndetse
    n'umuririmbyi. Mu mwaka wa 2017 The Time yamushyize ku rutonde rw'abantu ijana bagize uruhare mu kwiteza imbere.

    Yanashyizwe kandi ku rutonde mpuzamahanga na Vanity Fair nk'uwambara neza kurusha abandi aha hari mu mwaka wa 2015 na 2016. Uyu mukobwa yamenyekanye cyane ubwo yagaragaraga muri serie  My Fair Princess yacaga kuri television y'u Bushinwa. Mbere yo kugaragara muri iyi filime Fan ntiyari azwi cyane  muri uyu mwuga gusa kuri ubu ni umukinnyi mwiza wananditse izina muri uyu mwuga.

    4.Candice Swanepoel

    Candice yavutse mu mwaka w'i 1988 akaba akomoka muri Afrika y'Epfo. Azwiho kuba umwe mu bakorana naVictoria's Secret, yanaje ku isonga ku rutonde rw'abantu 10 bafite umubiri
    mwiza. Nk'uko tubikesha urubuga Forbes, umwaka ushize Candice yaje ku mwanya wa 10 nk'umunyamideli uhembwa agatubutse.

    5.Taylor Swift

    Uyu Munyamerikakazi w'umuririmbyi
    ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ndetse bagiye banagarukwaho muri show biz. Ubutumwa bwe bwinshi abunyuza mu ndirimbo aririmba zinafasha cyane abakobwa n'abagore bigatuma bibona mu
    bihangano bye. Yagiye agera kuri byinshi aho yanatsindiye Grammy Awards 7.

    6.Katherine Elisabeth Upton

    Yavukiye mu mujyi wa Michigan
    akaba ari Umunyamerikakazi. Imiterere y'umubiri we ikaba ikurura benshi. Ibi byatumye agenda agaruka ku isonga mu kuba afite uburanga n'imiterere y'umubiri ikurura
    benshi nk'uko yashyirwaga ku rutonde n'ibigo bitandukanye bikora ibijyanye n'imideli. Katherine ntiyibeshye ubwo yiyumvagamo kuba umunyamideli kuko n'uko
    ateye bibimufashamo.

    7.Shailene Woodley

    Uyu ni Umunyamerikakazi akaba n'umukinnyi wa Hollywood yavutse ku itariki ya 15 Ugushyingo 1991. Yamenyekanye cyane muri filime izwi nka  Divergent. Atanga ikizere cy'ejo hazaza akaba n'igisobanuro cy'ubwiza, nubwo amaze igihe gito amenyekanye yagiye abona ibihembo bitandukanye harimo icyo yahawe na the Sundane Festival.Shailene  nubwo aribwo agitangira kumenyekana aratanga ikizere mu gihe kizaza cy'uko azagera kuri byinshi.

    8.Charlize Theron

    Akomoka muri Afrika y'Epfo  akaba yaravutse ari ikinege kuri ubu afite
    imyaka 40. Theron ni umukinnyi wa filime, uwagize uruhare mu iterambere rye akaba ari nyina,kuri ubu ni umu star ndetse akaba anahagarariye AOP(African Outreach Program), kandi ari no mu bakobwa bateye imbere muri Hollywood.

    9.Alexandra Daddario

    Uyu ni Umunyamerikakazi
    w'imyaka 29 ni umukinnyi wa filime ndetse n'umunyamideli,si ibi gusa kandi ahubwo ni n'umunyamuziki .Ni umukobwa uri kubaka izina rye yereka buri wese ko ibyo afite birenze ubwiza bugaragara inyuma ku isura.

    10.Cate Blanchett

    Cate akomoka muri Australia ni umukinnyi wa filime  ni na we uhagarariye ama kinamico muri Melbourne, ku myaka ye 46 uburanga bwe buracyagaragara aho yahawe n'ibihembo bitandukanye harimo Screen Actors Awards.

    Src: wisetoast.com

     

    Source : https://yegob.rw/dore-abakobwa-10-beza-cyane-kurusha-abandi-ku-isi-amafoto/

  • IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame hamwe n’umwuz… – #rwanda #RwOT

    Iyi foto hamwe n’ubutumwa buyiherekeje, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yabinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ahagana saa Saba z’ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki 01/01/2021 ubwo umwaka wa 2021 wari utangiye, hari hashize isaha imwe gusa uyu mwaka mushya utangiye. Perezida Paul Kagame agaragara ateruye umwuzukuru we n’ibyishimo byinshi, barebana mu maso, uyu mwana nawe akagaragara yishimiye guterurwa na Sekuru.

    Perezida Kagame hamwe n’umwuzukuru we

    Mu butumwa bwaherekeje iyi foto, Perezida Paul Kagame yifurije inshuti ze, abatuye isi bose ndetse n’umuryango we kuzagira umwaka mushya muhire wa 2021. Yanditse ati “Umwaka mushya muhire nshuti, mwese n’umuryango”. 

    Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda, risoza umwaka rikanatangiza undi mushya, Perezida Kagame yabifurije kuzahirwa na 2021, abifuriza ko wazababera umwaka w’uburumbuke. Yababwiye ko 2021 uzaba umwaka mwiza kurusha 2020. Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020. Perezida Paul Kagame yagize ati:

    “Banyarwanda, Baturarwanda mwese, Nshuti z'u Rwanda:

    Dutangiye uyu mwaka mushya dufite icyizere kuko u Rwanda rwageze kuri byinshi n’ubwo twahuye n'ibibazo byinshi bidasanzwe mu mwaka wa 2020. Ibi bivuze ko dushobora gukora n'ibirenze, igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

    Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize, ni uko iyo twitwaye neza tugashyira hamwe ntacyaduhungabanya. Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere mu gihe urukingo rwa COVID-19 rutaratugeraho.

    Kubera imbaraga zanyu, ubushake no gukunda igihugu twese dufite, uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje. Twirinde rero buri wese yite ku bandi.

    Mu by'ukuri iri jambo ryari iryo gusoza umwaka no gutangiza undi, naho ibindi twabivuze ubwo nabagezagaho uko igihugu gihagaze. Njye n'umuryango wanjye tubifurije mwese n'abanyu Umwaka mushya Muhire wa 2021, uzababere uw'uburumbuke.

    Mugire umugisha w'Imana”.

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102021/ifoto-yumunsi-perezida-kagame-hamwe-numwuzukuru-we-ku-itariki-ya-01012021-102021.html

  • Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020, mu ijambo risoza umwaka wa 2020 n'iritangiza utaha wa 2021. Ijambo rya Perezida Kagame:

    Banyarwanda, Baturarwanda mwese, Nshuti z'u Rwanda:

    Dutangiye uyu mwaka mushya dufite icyizere kuko u Rwanda rwageze kuri byinshi n’ubwo twahuye n'ibibazo byinshi bidasanzwe mu mwaka wa 2020. Ibi bivuze ko dushobora gukora n'ibirenze, igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

    Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize, ni uko iyo twitwaye neza tugashyira hamwe ntacyaduhungabanya. Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere mu gihe urukingo rwa COVID-19 rutaratugeraho.

    Kubera imbaraga zanyu, ubushake no gukunda igihugu twese dufite, uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje. Twirinde rero buri wese yite ku bandi.

    Mu by'ukuri iri jambo ryari iryo gusoza umwaka no gutangiza undi, naho ibindi twabivuze ubwo nabagezagaho uko igihugu gihagaze. Njye n'umuryango wanjye tubifurije mwese n'abanyu Umwaka mushya Muhire wa 2021, uzababere uw'uburumbuke.

    Mugire umugisha w'Imana.

     

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102017/perezida-kagame-yifurije-abanyarwanda-umwaka-mushya-wa-2021-ababwira-ko-uzaba-mwiza-kurush-102017.html

  • Cyore: Umuhanzi Justin Bieber yahisemo kwiyegurira Imana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Justin Bieber wakunzwe cyane mu njyana zirimo R&B na Pop yamaze gufata umwanzuro wo kwiga kugira ngo abashe kuba umupasiteri mu itorero rya Hillsong Church nyuma y'aho kurisengeramo bimufashije gucika ku ngeso mbi zari zaramubase.

    Umupasiteri w'inshuti ya Justin Bieber witwa Carl Lentz,niwe wamwereye imbuto zatumye nawe yifuza kuba umupasiteri ariyo mpamvu yatangiye kwiga Bibiliya.

    Ikinyamakuru OK cyagize kiti 'Justin ntabwo ashaka kuva mu muziki,ariko arumva hari ijwi rinini riri kumuhamagara.Arashaka kuba umupasiteri umwaka utaha.'

    Iki cyamamare cyashimye bikomeye itorero rya Hillsong ukuntu ryagifashije guhinduka kikava mu mwijima kikajya mu mucyo,kuko cyari cyarabaswe n'ibiyobyabwenge,kurwana cyane no gufungwa buri gihe,n'ibindi.

    Justin Bieber,ubu asigaye ari umwe mu bafasha korari ya Hillsong kuririmba ndetse ngo yamaze kuyinjiramo.

    Bieber akimara kugera mu biganza bya Pasiteri Lentz yarahindutse cyane ndetse ngo yihanye ibyaha ku buryo ashobora kuba pasiteri muri uyu mwaka.

    OK Magazine yagize iti 'Justin yizeye ko yayobora ibijyanye no guhindura abantu.Ntabwo yari yarigeze yishima cyangwa ngo agire ubuzima bwiza nkuko bimeze ubu.'

    Source : https://yegob.rw/cyore-umuhanzi-justin-bieber-yahisemo-kwiyegurira-imana/

  • Mu magambo yuzuyemo imitoma yo ku rwego rwo hejuru, Mukunzi Yannick yifurije umugore we isabukuru nziza y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yannick Mukunzi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yifurije isabukuru nziza umugore we wamenyekanye ku mazina ya Iribagiza Joy. Ibi Yannick Mukunzi yabitangaje kuri uyu munsi tariki ya 01 Mutarama ari nawo munsi umugore we yizihizaho isabukuru ye y'amavuko.

    Yannick Mukunzi n'umugore we

    Nyuma yuko Yannick Mukunzi ashyize hanze iyi foto ari kumwe n'umugore we, yayiherekesheje amagambo yuzuyemo urukundo rwinshi maze yifuriza umugore we isabukuru nziza agira ati:

    Source : https://yegob.rw/mu-magambo-yuzuyemo-imitoma-yo-ku-rwego-rwo-hejuru-mukunzi-yannick-yifurije-umugore-we-isabukuru-nziza-yamavuko/

  • Safi Madiba yasabye imbabazi umuntu wese yakoshereje anashima Imana yamurinze mu mwaka wa 2020 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Safi Madiba kuri ubu urimo gukorera umuziki we mu gihugu cya Canada yasabye imbabazi umuntu wese yaba yarakosereje muri mwaka wa 2020 ndetse anashima Imana yamurinze muri 2020. Ibi Safi Madiba yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yatangaje ibi bikurikira:

    Safi Madiba kandi yaboneyeho yifuriza abafana be umwaka mushya muhire wa 2021.

    Source : https://yegob.rw/safi-madiba-yasabye-imbabazi-umuntu-wese-yakoshereje-anashima-imana-yamurinze-mu-mwaka-wa-2020/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Perezida Kagame yifurije umwaka mushya muhire Abanyarwanda ari kumwe n'umwuzukuru we #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwaherekeje iyi foto, Perezida Paul Kagame yifurije umwaka mushya muhire wa 2021 inshuti ze zose n'umuryango. Yanditse ati “Umwaka mushya muhire nshuti, mwese n'umuryango”.

    Mu ijambo risoza umwaka wa 2020 rinatangiza uwa 2021,Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukomeza kwirinda Covid-19 igihe urukingo rwayo rutaragera mu Rwanda ndetse abibutsa ko gushyira hamwe aribyo bizatuma umwaka utaha uba mwiza ku Banyarwanda.

    Perezida Kagame yatangiye ijambo rye avuga ko nubwo igihugu cyahuye n'ibibazo ariko u Rwanda rwageze kuri byinshi binyuze mu gufatanya.

    Ati 'Twageze kuri byinshi nubwo twahuye n'ibibazo bidasanzwe mu mwaka wa 2020.Ibi bivuze ko dushobora gukora n'ibirenze igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko 'Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize ni uko iyo twitwaye neza, tugashyira hamwe nta cyaduhungabanya.'

    Umukuru w'igihugu yakomeje asaba Abanyarwanda ko 'Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere igihe urukingo rwa Covid-19 rutaratugeraho.

    Kubera imbaraga zanyu,ubushake no gukunda igihugu twese dufite,uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje.Twirinde rero,buri wese yite ku bandi.'

    Perezida Kagame yavuze ko iri jambo rye ari iryo gusoza umwaka no gutangiza uwa 2021 ndetse ko byinshi yabivuze ubwo aheruka kugaragaza uko igihugu gihagaze.

    Perezida Kagame yavuze ko we n'umuryango we bifurije 'Umwaka mushya muhire abanyarwanda bose',ko wababera uw'Uburumbuke.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-yifurije-umwaka-mushya-muhire-abanyarwanda-ari

  • Akarere ka Rubavu n’abikorera basinyanye amasezerano yo kurangiza kubaka isoko rya Gisenyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igishushanyo mbonera kigaragaza uko isoko rizaba rimeze niryuzura. Rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy
    Igishushanyo mbonera kigaragaza uko isoko rizaba rimeze niryuzura. Rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy’ubutabazi

    Ayo masezerano avuga ko iki kigo cyeguriwe isoko nikiramuka kitarangije kubaka iri soko mu mezi atandatu nta mpamvu igaragara yatanzwe, amasezerano azahita aseswa. Ayo masezerano kandi ateganya ko iki kigo nyuma yo kubaka inyubako yari yaratangijwe n’Akarere kizahita cyubaka indi nyubako izafasha abacuruzi mu mujyi wa Gisenyi kubona aho bakorera.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, wasinye amasezerano akaba yizeza abacuruzi mu mujyi wa Gisenyi ko bagiye kubona aho gukorera hameze neza kandi ibikorwa byo kuvugurura umujyi bigashyirwa mu bikorwa.

    Agira ati « Hari abagiye kuryubaka ariko hari n’abifuza kubona aho bakorera, icyo tubabwira ni uko dufite icyizere ko mu mezi atandatu bazabona aho gukorera hameze neza ndetse nyuma yo kubaka iyi nyubako isanzwe bakubaka n’igice cya kabiri, ni ibikorwa bizahindura byinshi haba mu gutanga akazi no kongera ubwiza bw’umujyi kimwe no gukangura abafite ubushobozi kwitabira imishinga yo kubaka no kwitabira imishinga minini. »

    Ni isoko rizubakwa mu byiciro bibiri harimo icyari cyatangijwe kubakwa kigomba kuzura mu mezi atandatu gitwaye miliyari 2 na miliyoni 700 nkuko biri mu masezerano Rubavu investiment company yagiranye n’Akarere ka Rubavu kazaba umunyamigabane ufite miliyari 2 na miliyoni 18.

    Akarere ka Rubavu kavuga ko kazakomeza kugenzura ibikorwa byo kubaka iri soko kugira ngo harebwe ko ryujuje ubuziranenge.

    Ikindi kiciro cya kabiri ni ahari isoko riri gukorerwamo hagomba kongerwa hakubaka inyubako izatwara amafaranga menshi bikazatuma iri soko ryuzura ritwaye akayabo ka miliyari 7.

    Ubuyobozi bwa Rubavu Investiment company buvuga ko kuva amasezerano akozwe, abanyamigabane bagiye gutanga amafaranga ibikorwa byo kubaka bigatangira.

    Twagirayezu Pierre Celestin umuyobozi wa Rubavu Investiment company akaba atanga ikizere kubateze amaso ku isoko rya Gisenyi ko rigiye kubakwa kandi n’abandi bashaka kubagana bakaba bakinjiramo.

    isoko ryatangiye kubakwa kuva muri 2009, abakorera mu Mujyi wa Gisenyi bakavuga ko riteye umwanda kubera ari inyubako ishaje ituzuye, abandi bakavuga ko ari ho hacumbika inzererezi.

    Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi yahagaze muri 2011 nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere buhisemo kurigurisha na rwiyemezamirimo ABBA.ltd kuri miliyari imwe na miliyoni 300, bugashyira imigabane mu kubaka Hoteli Kivu Marina Bay ihuriweho n’Uturere tw’Intara y’Uburengerazuba na Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Cyangugu yayitangije.

    Icyakora iki cyemezo nticyashimishije inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yariho, maze kuwa 27 Werurwe 2015 yeguza Komite Nyobozi yose y’Akarere yari igizwe na Bahame Hassan, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Buntu Ezechiel, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Nyirasafari Rusine Rachel hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Kalisa Christophe kubera amakosa bakoze mu kwegurira rwiyemezamirimo isoko rya Gisenyi.

    Isoko ryahise rijya mu manza hagati y’Akarere kashakaga kuryisubiza na rwiyemezamirimo wari waryeguriwe, ariko izo manza zaje kurangira Akarere gatsinze, tariki ya 7 Gashyantare 2017 risubizwa mu maboko y’Akarere, hakurikiraho ko ryakurwa mu mutungo wa Leta rigashyirwa mu mutungo w’Akarere, ibintu byamaze gukorwa ubu hakaba hasigaye ko ryegurirwa abikorera bagatangira kuryubaka.

    Fiat Felin umwe mubaharaniye ko ryahabwa abikorera ba Rubavu ndetse bagakora n’inyigo yagendeweho kongera kuryubaka, yatangarije Kigali Today ko rizuzura ritwaye miliyari ebyiri na miliyoni 700 (2,700,000,000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

    Aya mafaranga azakurwa mu banyamuryango b’ikigo cya KIVING gisaba umuntu kwishyura umugabane wa miliyani 540, iki kigo akaba aricyo gihuza abanyamuryango banshi bafite ubushobozi bukeya mu gihe Rubavu investiment Company ltd kuyinjiramo bisaba gutanga umugabane wa miliyoni 27.

    Habyarimana Gilbert umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko kwegurira abikorera isoko bakaryubaka bizakangura n’abandi bikorera gushyira hamwe bagakora ibikorwa bikomeye biteza imbere Akarere.

    Kigali Today ivugana n’abakorera mu isoko rya Gisenyi ryubatswe mu mwaka wa 1989 bavuga ko bakwiye kwegerwa bagatanga imigabane kugira ngo bazagire uruhare mu kurikoreramo.

    Umwe ati ‘‘Dutegereje ko batugeraho tugasobanurirwa tugatanga imigabane, aho dukorera harashaje, turanyagirwa, izuba riratwica, ntihahagije mbese twarumiwe, buri gihe twumva ko isoko rigiye kubakwa tugategereza tugaheba”.

    Isoko rya Rubavu rishaje ribarirwamo abacuruzi 850, na bo bakorera mu buzima bubi bwo kwicwa n’izuba, kunyagirwa n’imvura ndetse bamwe bakabura imyanya bakajya kuzengurutsa ibicuruzwa hanze y’isoko bigatuma abari mu isoko batagurirwa.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko nyuma yo kubaka isoko ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa gisenyi bizahita bitangira.

    Habyarimana Gilbert umuyobozi w’Akarere ka Rubavu akavuga ko abafite inyubako mu mujyi bagomba kwitegura kuvugurura inyubako zikajyana n’icyerekezo cy’umujyi.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/akarere-ka-rubavu-n-abikorera-basinyanye-amasezerano-yo-kurangiza-kubaka-isoko-rya-gisenyi