Blog

  • Yari yemeje itariki yubukwe bwe! Ubuhamya bw… – #rwanda #RwOT

    Frank Rubaduka watangije irushanwa ry’ubwiza rya Miss Career Africa, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020 arohamye mu kiyaga cya Cyohoha mu Bugesera. Urupfu rwe rwashenguye benshi bamuzi kuva akiri muto, abo biganye, abo yahihibikaniriye iterambere ryabo, umuryango, inshuti n'abandi bavuga ko yababaniye neza mu gihe cy'urugendo rwe ku Isi.

    Rubaduka yabagaho ubuzima buciye bugufi ahanira kuba umuntu w'abantu nk'uko byagarutsweho n'abatanze ubuhamya mu mugoroba wo kuzirikana ubuzima bwe, wabaye ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2020 mu rugo rwa Mukuru we, Dr Fidele ruherereye i Kanombe.

    Frank Rubaduka yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2020, ari kumwe n'inshuti ye Alexander Ndamukunda bari bajyanye ku kiga cya Cyohoha kuhareba ubutaka bwo kugura n'ibindi. Mu nzira bagiye baganiraga nk'abantu baziranye igihe kinini.

    Ndetse Frank ni we wari utwaye kuri moto Alexander n'ubwo atari ayizi neza. Hari nk'aho bageraga Alexander akaba ari we utwara. 

    Alexander yibutsa ko Frank atwaye moto hari aho bageze abona ari kurwana na casque [ingofero y'abamotari n'abagenzi] ntiyamenya icyabaye, hashize akanya Frank amubwira ko ekuteri zari zimunize.

    Muri uyu mugoroba w'ubuhamya, Alexander yavuze ko Frank yamubwiye amabanga y'ubuzima bwe akomeye harimo imishinga yagezeho n'iyo atekereza gukora, ahazaza h'ubuzima bwe mu bijyanye no kwagura umuryango, kugura ubwato bwo kugendamo mu mazi, kubaka inzu n'indi mishinga migari Frank yari afite.

    KANDA HANO UREBE GUHERA KU MUNOTA WA 40′ ALEXANDER AVUGA KU MUNSI WA NYUMA ARI KUMWE NA FRANK

    Alexander yavuze ko Frank yari yamaze kwemeza kuzakora ubukwe tariki 27 ndetse ko afite indi nshuti yari yaramaze kubiganirizaho amusaba ko batangira gusengera urugendo rushya rw'ubuzima bwe yari agiye kwinjiramo. Ntiyavuze ukwezi cyangwa se umwaka Frank yari gukorera ubukwe.

    Ati '…Yambwiye iby'urushako rwe uburyo abiteganyagamo. Ambwira itariki yumva azakoreraho ubukwe bwe yari amaze kuyihitamo. We n'inshuti yacu bari barabiganiriyeho bati 'twemeze itariki tuyisengere'. ..Tariki 27 yumvaga ari bwo azakora ubukwe, 27 aba ari bwo apfa,…'.

    Alexander yavuze ko we na Frank ku Cyumweru babyutse bajya gushakisha ubutaka ku Cyohoha, bigeze ku gicamunsi Frank amusaba ko bajya koga mu mazi ariko Alexander amubwira ko bose batazi koga bityo ko batakagiye mu mazi kandi bose batazi koga.

    Ngo Frank yabonye abana bato bari hafi aho ku kiyaga barimo baroga abasaba kumwigisha we na Alexander, bituma nawe yinjira mu mazi. Frank yabwiraga Alexander ko adakwiye gutinya, kuko hari byinshi bagiye bakora bagerageza none bakaba barabigezeho kandi neza.

    Alexander avuga ko yibukije Frank ko hari igihe nawe amazi yari agiye kumutwara ariko Frank akomeza kumusaba ko bagerageza bakamenya koga. Yavuze ko babanje kogera ku nkombe z'amazi, bagenda bicuma imbere kugeza ubwo Frank ageze ahantu harehare atangira gucubira ntiyongera kumubona.

    Yavuze ko we n'abana babiri bari bari kumwe bagerageje kumutabara ariko biranga. Alexander avuga ko yahise ava mu mazi n'abana bajya gutabaza abari ku gasozi binjira mu mazi, umwe muri bo avuga ko yamukandagiye bamukuramo ariko yamaze gupfa.

    Alexander avuga ko tariki 27 Ukuboza 2020, ari umunsi mubi adashobora kwibagirwa mu ntekerezo ze, kuko watwaye uwari inshuti ye basangiye akabisi n'agahiye.

    Yavuze ko adashobora kwibagirwa ko Frank yakoraga aharanira inyungu za rubanda nyamwinshi. Ati “Sinari nzi ko inshuti yanjye twasangiraga byose yamfira mu maboko,…”

    We avuga ko Frank yari yarateguye urugendo rw’ubuzima bwe. Kuko yari umukozi cyane, yakundaga igihugu, yifuzaga ko buri wese yagira ubuzima bwiza. Ni mu gihe Dr Fidele Mukuru we yavuze ko Frank yabayeho ubuzima bufasha abandi.

    Frank Rubaduka arashyingurwa, kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mutarama 2021 i Kabarore mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.



    Inshuti, abavandimwe, abo bakoranaga n’abandi bari mu mugoroba w’ubuhamya ku buzima bwe

    Byari amarira n’agahinda mu muhango wo kuvuga ku buzima bwa Frank witabye Imana tariki 27 Ukuboza 2020

    Rudaduka witabye Imama ni we washinze Miss Career Africa, afungura n’ibindi bigo bikomeye 


    KANDA HANO UREBE UBUHAMYA BW’ABANTU BATANDUKANYE BAVUZE KURI FRANK


    AMAFOTO&VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102034/yari-yemeje-itariki-yubukwe-bwe-ubuhamya-bwa-alexandre-wari-kumwe-na-frank-rubaduka-ubwo-y-102034.html

  • Umugabo yafunzwe azira kwiyambika nk'ikinyamaswa cy'inkazi ku munsi ubanziriza Ubunani [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yafunzwe na polisi nyuma yo kumvikana ari gusakuza yigana iki kinyamaswa bigatera ubwoba abana n'abagore baturanye bakeka ko ari iki kinyamaswa.

    Ibinyamakuru byo muri Pakistan bivuga ko uyu mugabo yagendaga avuza induru atwaye moto abamubonye bagakwira imishwaro.

    Ikinyamakuru Samaa News kivuga ko uyu mugabo yari mu mujyi wa Peshawar afatwa na polisi ya Shah Qabool ari guteza umutekano muke.

    Amafoto y'uyu mugaboyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse umunyamakuru witwa Omar R Quraishi yashyize hanze ifoto y' uyu mugabo yambaye amapingu ari hagati y'abapolisi 2.

    Indi yagaragaje uyu mugabo yambaye iyi myenda ikanganye ndetse ari no kuri moto.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yafunzwe-azira-kwiyambika-nk-ikinyamaswa-cy-inkazi-ku-munsi-ubanziriza

  • Kigali: Abana 25 bavukiye mu bitaro bitandatu ku Bunani bwa 2021 – #rwanda #RwOT

    Abana 25 bavukiye mu bitaro bitandatu byo mu Mujyi wa Kigali ku Bunani, nyuma y'uko kuri Noheli ya 2020 havutse abana 42.

    Mu bitaro byavukiyemo abana ku munsi utangira umwaka harimo ibya Gisirikare bya Kanombe [havukiye umwe], ibya La Croix du Sud [havukiye batatu]. Umubare munini wagaragaye mu Bitaro bya Muhima n'ibya Polisi ku Kacyiru n'ibindi.

    Uwamahoro Joselyn w'imyaka 36 y'amavuko ni umwe mu babyeyi bibarukiye mu Bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe yatangaje ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kubyara ku munsi udasanzwe.

    Mu ijwi ryoroheje yabwiye The New Times ati “Sinatekerezaga ko ndi burokoke, ariko ndashima Imana ko byabaye, bikanaba ku munsi nk'uyu udasanzwe.”

    Uwimbabazi Mathilde umwe mu baganga bakora akazi k'ububyaza mu Bitaro bya Muhima, yatangaje ko yashimishijwe n'umubare w'abana bavutse ku munsi wa mbere w'umwaka.

    Yavuze ko imirimo y'ububyaza kuri we awufata nk'inshingano cyane cyane ko yumva ari umuhamagaro we.

    Abana 25 baboneye izuba mu bitaro bitandatu byo mu Mujyi wa Kigali ku wa 1 Mutarama 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abana-25-bavukiye-mu-bitaro-bitandatu-ku-bunani-bwa-2021

  • Ni muzima! Padiri Ubald Rugirangoga urwariye muri Amerika yahumurije Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bw'amashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ku wa Gatanu, tariki ya 1 Mutarama 2021, Padiri Ubald umaze hafi amezi abiri arwaye Coronavirus yasabye abantu guhora biteguye no kudapfusha igihe cyabo ubusa.

    Padiri Ubald yagaragaye aryamye mu gitanda cy'abarwayi, bigaragara ko ananiwe kuko yavugaga mu ijwi rito. Yari yambaye amadarubindi, yiyoroshe ishuka y'ubururu afite mu izuru umugozi umufasha guhumeka.

    Nubwo bigaragara ko yanegekaye, yavuze amagambo y'ihumure asobanura uburyo yisanze yanduye Coronavirus aho yari mu butumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yagize ati 'Banyarwanda, nshuti zanjye ndabashimiye rwose. Nari ndi mu butumwa muri Amerika mpura n'icyorezo cya COVID-19, maze amezi abiri mu bitaro. Abo twasenganaga bagiye kubona babona ndabuze. Nageze aho njya muri Coma, sinamenya aho ndi pe! Ubu rero ndi mu bitaro bari kumfasha kuko byishe ingingo zose, ubu ndi kwiga kugenda nk'umwana.'

    Yakomeje agira ati 'Nkaba nshimira abantu mwese mwagiye mumfasha, munsabira. Nizeye ko mu kanya gato muzongera mumbone. Dukomeze dusabirane kandi duhore iteka twiteguye. Ntimwari muzi ko abantu bangana kuriya bazapfa mu 2020.'

    Padiri Ubald yavuze ko kuba abantu binjiye mu mwaka wa 2021 ari uko Imana ibafiteho umugambi, gusa abibutsa kudapfusha umwanya wabo ubusa.

    Ati 'Wowe uwuvuyemo rero ukaba winjiye mu 2021 Imana igufiteho umugambi. Ntituzajye duta igihe kuko igihe cyose Imana yaguhamagara, wagenda uyibwira iki, ko wakoze iki?'

    Padiri Ubald mu mashusho avuga mu rurimi rw'Ikinyarwanda n'Icyongereza ariko hose atanga ubutumwa bumwe asaba abantu gukomeza gusabirana no gukora ibyo Imana ishaka.

    Kugeza ubu Ubald arwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu mujyi wa Salt Lake.

    Katsey Long, Inshuti ye yanamusuye ubwo yari arwariye mu bitaro bya St. John's Health muri Jackson, avuga ko nubwo Padiri Rugirangoga ibipimo bigaragaza ko atakirwaye Coronavirus, ariko iyi ndwara yamusigiye ubundi burwayi bwamuzahaje.

    Long avuga ko mu burwayi afite harimo kuvura kw'amaraso ndetse mu bihaha bye harimo amazi ndetse n'udukoko, byose byatewe na COVID-19.

    Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by'isanamitima n'ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana.

    Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w'igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

    Ushaka gutera inkunga Padiri Ubald wakanda hano

    Padiri Ubald yasabye Abanyarwanda gukomeza gusabirana, bakora iby’ingenzi mu gihe bakiriho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-muzima-padiri-ubald-rugirangoga-urwariye-muri-amerika-yahumurije

  • Muri 2020 ibiza byahitanye abagera kuri 290 bikomeretsa ababarirwa muri 400 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu umunani bo mu muryango umwe mu Karere ka Gakenke bagwiriwe n
    Abantu umunani bo mu muryango umwe mu Karere ka Gakenke bagwiriwe n’inzu biturutse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 06 Gicurasi 2020 ntihagira urokoka wo muri uwo muryango

    Nk’uko bigaragazwa n’imibare ituruka muri Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’impunzi, inkangu n’imyuzure ni byo byahitanye abantu benshi, kuko byonyine byahitanye 187 harimo 125 bazize inkangu na 62 bazize imyuzure.

    Naho ku bijyanye n’inkomere, abenshi bakomerekejwe n’inkuba ndetse n’isuri, kuko kuri 398, abakubiswe n’inkuba ari 171, naho abatwawe n’isuri bakaba 143.

    Muri 2020 kandi, ibiza byishe inka 127, byica n’andi matungo 3364. Byasenye inzu zisaga 8000, hatabariyemo ibyumba by’amashuri 95 n’insengero 22, byangiza imyaka kuri hegitari hafi 6000 n’amashyamba kuri hegitari 458.

    Muri 2019 ho, ibiza byari byahitanye ubuzima bw’abantu 134, bikomeretsa 271, byica inka 113 n’andi matungo 2866. Byari byasenye kandi inzu zisaga 5,600 hatabariyemo ibyumba by’amashuri 203 n’insengero 50, byangiza imyaka kuri hegitari 10,610 n’amashyamba kuri hegitari 16.

    Ibi biza muri 2020 kandi ahanini byaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu gihe cy’itumba. Imyuzure yateye, uretse kuba yaratwaye ubuzima bw’abantu ikanasenyera bamwe ndetse ikanangiza imyaka idasize n’ibiraro, iyo yateje ku mugezi wa Sebeya yo yanangije ibikoresho by’abanyeshuri b’ishuri rya Nyundo ryigisha ubugeni.

    Mu byangiritse harimo ibitabo n’amakayi n’ibiryamirwa abanyeshuri basize bataha, cyane ko bari batashye batunguwe kubera icyorezo cy’indwara ya Coronavirus, n’ibiribwa ikigo cyari cyarasigaje.

    Inkangu yatewe n’imvura nyinshi yagiye inafunga imihanda, harimo n’iminini, byagiye bisaba ko imodoka ziba zinyura ahandi igihe imihanda itarakorwa.

    Nko ku itariki 29 Mata 2020, inkangu yabereye i Nyange muri Ngororero yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Karongi, polisi isaba abasanzwe bawifashisha kuba bifashisha uwa Muhanga-Huye-Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi na Rutsiro-Rubavu-Kigali.

    Ibi byabaye amazi y’umugezi wa Nyabarongo yari yaraye afunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira.

    Mu rwego rwo guhangana n’ibiza ndetse n’imihindagurikire y’ikirere muri rusange, hagaragajwe ko Leta y’u Rwanda ikeneye miliyari 11 z’amadolari

    Muri Gicurasi 2020, u Rwanda rwashyikirije Ubunyamabanga bw’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya imihindagurikire y’ibihe (UNFCCC) inyandiko igaragaza gahunda rufite mu kugira uruhare mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe (Nationally Determined Contributions, NDC) hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ya Paris yerekeye Imihindagurikire y’Ibihe.

    Iyi nyandiko igaragaza ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kugabanya imyuka yangiza ikirere bitarenze umwaka wa 2030 ku kigero cya 38%, ni ukuvuga kugabanya toni miliyoni 4,6 z’imyuka yangiza ikirere.

    Miliyari 11 z’amadolari zikenewe, zizaturuka mu bushobozi igihugu gisanganywe no mu nkunga. Miliyari 5,7 zizakoreshwa mu bikorwa byo kugabanya imihindagurikire y’ibihe naho Miliyari 5,3 zijye mu byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

    Mu kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere, u Rwanda ruzubaka ubudahangarwa mu buryo bunyuranye harimo kubungabunga amazi, ubuhinzi, ubutaka, amashyamba, imiturire, ubuzima, ubwikorezi no gutwara abantu ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Mu kugabanya ibyago bishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe hazabaho kongera ingomero z’amazi no kongera ibikoresho bikoresha imirasire y’izuba n’ibindi. Hazanashyirwaho uburyo bwo kugabanya ibicanwa mu nganda, hatezwe imbere amashyiga ya rondereza ku kigero cya 80% mu cyaro na 50% mu mijyi. Kandi imashini zikoresha mazutu na peteroli zizagabanywa, hashyirweho igipimo ntarengwa cy’imyuka igomba gusohoka. Ibikorwa by’uyu mushinga biratangirana na Mutarama 2021.

    Hagati aho, Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), tariki 28 Ugushyingo 2020 yatangije ibikorwa by’umushinga uzafasha mu kubaka ubushobozi bwo gukora igenamigambi rifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (NAP).

    Uyu mushinga uzafasha mu bintu bitatu by’ingenzi birimo kubaka ubushobozi bw’inzego zitandukanye mu gukora igenamigambi rifasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ikoranabuhanga ryafasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kugenzura no guhanahana amakuru y’iteganyagihe.

    Umushinga NAP kandi uzafasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti bivangwa n’icyayi.

    Leta y’u Rwanda yashoye miliyari 31.9Frw mu mushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga

    Mu rwego rwo kurengera ibidukikije kandi, Leta y’u Rwanda yashoye miliyari 31.9Frw mu mushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga

    Nyuma y’uko byagaragaye ko Amayaga asa n’asatira kuba ubutayu kubera kutagira ibiti, bityo hakaboneka imvura nke, n’iguye ikangiza byinshi kubera isuri itagira ikiyitangira kuko imisozi yambaye ubusa, mu Murenge wa Muyira hatangijwe umushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga, tariki 23 Ukwakira 2020.

    Uzibanda ku gutera ibiti by’ishyamba n’iby’imbuto ziribwa, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gutera ibiti ku mihanda no ku nkombe z’imigezi, gukora amaterasi y’indinganire, guha bamwe mu baturage imbabura za rondereza no kubaha amatungo magufi kugira ngo biteze imbere, bikazakorerwa mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.

    Mu gihe cy’imyaka itandatu uyu mushinga uzamara, hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari 7,410, haterwe amashyamba asanzwe ku buso bwa hegitari 909.2, hanaterwe ibiti 77,194 by’imbuto ziribwa. Hazanasubiranywa amashyamba y’abaturage ku buso bwa hegitari 500 kugira ngo yongere umusaruro.

    Mu bindi bikorwa byo kubungabunga ibidukikije byaranze umwaka 2020, Minisitiri w’ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, muri Gashyantare yibukije abakora n’abacuruza ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, ko bagiye kujya babihanirwa nk’uko itegeko nimero 17/2019 ryo ku wa 10 Kanama 2019 ribiteganya.

    Muri ibyo bihano harimo icy’uko umuntu ukora amasashe n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe ahanishwa gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Uranguza ibyo bikoresho ahanishwa gucibwa ihazabu y’ibihumbi 700 by’Amafaranga y’u Rwanda, kandi ibyo asanganywe akabyamburwa, naho ubita ahatarabugenewe haba aha Leta cyangwa ah’umuntu ku giti cye, agahanishwa ihazabu y’ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda.

    Ku barangura n’abacuruza ibyo bikoresho bari barahawe igihe cy’amezi atatu guhera muri Nzeri 2019, ko baba barangije ibyo bari bafite ku buryo bitaba bikirangwa mu bicuruzwa byabo, mu gihe inganda zo mu Rwanda zibikora zahawe imyaka ibiri, ni ukuvuga kugeza muri Nzeri 2021, na zo zikazaba zabihagaritse.

    Icyakora abasomyi ba Kigali Today basomye iyi nkuru bibajije impamvu inganda ari zo zihabwa igihe kirekire cyo kuba zahagaritse, abacuruzi bakaba ari bo bahabwa igihe gitoya nyamara bacuruza ibyakozwe n’izo nganda.

    Mu rwego rwo kurinda umwanda n’ingaruka ziterwa na bene ibi bikoresho bya pulasitike byifashishwa rimwe, mu mujyi wa Kigali habaye igikorwa cy’umuganda wo gutoragura amacupa y’imyanda akoze muri pulasitike mu kwezi k’Ugushyingo 2020. Kugeza ku itariki ya 16 Ugushyingo honyine hari hamaze gutoragurwa apima toni eshatu.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yavuze ko ari umuganda uzakomeza gukorwa kugeza ubwo amazi ya Nyabugogo azasigara atemba nta nkomyi nyuma yo gutoragura imyanda iri muri za ruhurura, mu migezi no mu gishanga.

    Indi mpamvu yo gutora amacupa akoze muri pulasitike ni ukubera ko ayajugunywe mu nzira cyangwa ku gasozi isuri iyatembana ikayaroha mu migezi, akazagera mu biyaga no mu nyanja, amafi n’ibindi binyabuzima byo mu mazi byabimira bimwe bigapfa cyangwa bikarwara, abantu na bo babirya bakabikurizamo kwandura indwara z’ibyorezo zirimo iya kanseri.

    Nk’umuti kuri iki kibazo giterwa n’amasashi n’ibikoresho bikoze muri pulasitike, mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye habonetse abasore batatu biyemeje kubibyaza umusaruro.

    Abo ni Théodomir Kwitonda, Théogène Nshimyabayisenga na Védaste Dusengimana bakora amakaro, amapave na verini bifashishije pulasitike.

    Uretse umwanda w’amacupa n’ibindi bikoresho bikoze muri pulasitike, hari n’ikibazo cy’umunuko w’ibishingwe cyakunze kuvugwa mu mujyi wa Kigali, cyane cyane i Nduba aho bikunze kumenwa.

    Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), ari na cyo gifite mu nshingano imicungire y’ikimoteri cya Nduba, cyatangaje mu Ukwakira 2020 ko umuti kuri iki kibazo ari uko basigaye batoranyamo imyanda itabora, isigaye bakayisanza bityo ntikomeze kunuka.

    Kandi ngo hari n’umushinga bafite w’uko imyanda ibora izakorwamo ifumbire, itabora nka pulasitiki ikazakorwamo amapave, amakarito n’ibindi bipapuro bikorwemo impapuro nzima. Hari n’imyanda izajya ikurwamo ibicanwa. Iyo nyigo ishobora kuzaba yarangiye mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021.

    Naho abafite ibikoresho by’ikoranabuhanga batacyifashisha, Kampani Enviroserve yatangiye gushyiraho aho bizajya bikusanyirizwa, mu rwego rwo kugira ngo byoye kuvangwa n’ibindi bishingwe.

    Iyi kampani izajya ibijyana aho byabyazwa ibindi bikoresho, bityo inakure mu nzira ibyashoboraga kuba uburozi bwazamukira mu bihingwa bigatera indwara abantu, igihe ifumbire ivuye mu bimpoteri ubu burozi bwagiyemo yakwifashishwa mu guhinga.

    Kugeza muri Nzeri 2020 Enviroserve yari imaze gushyiraho kontineri zikusanyirizwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga bitacyifashishwa mu turere dutanu, kandi intego yari uko umwaka wa 2020 uzarangira zimaze kugezwa mu turere twose tw’u Rwanda.

    Naho ku bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Parike ya Mukura-Gishwati yashyizwe mu murage w’Isi, umuryango Biocoor ukora ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima cyane cyane muri Nyungwe, utangiza umushinga mushyasha wo gushishikariza abaturiye Nyungwe kutayivogera.

    Inyigisho abaturiye iri shyamba bahawe zatumye uwitwa Nzamuturimana Innocent w’i Nyamagabe mu Murenge wa Buruhukiro abona inyamaswa y’ifumberi ntiyayica, ahubwo ahamagara abaza kuyisubiza muri Nyungwe. Umuryango Biocoor wabimuhereye inka.

    Kandi abangiza amashyamba ya Leta bagiye bashyikirizwa ubutabera. Muri bo harimo abagabo batatu bo mu Karere ka Huye bafashwe bakekwaho gutema ibiti bibarirwa mu 100 mu ishyamba rya kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

    Hari n’abaturage barenga 40 baburanishijwe muri Kamena 2020 baregwa kwangiza ishyamba ry’ibisi bya Huye.

    Naho ku bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, muri Werurwe 2020, U Bubiligi bwashyikirije u Rwanda ubushakashatsi bwakoze muri 1923 bw’ahari amabuye y’agaciro

    Ubukangurambaga bushishikariza abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe na bwo ntibwahagaze. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka, ubwo yabagendereraga Akarere ka Ngororero tariki 30 Ukwakira 2020, na we ubwe yabigarutseho agaragaza ko uretse kuba bihitana ubuzima bw’abantu, bikanangiza ibidukukije.

    Ibi yabivuze ahereye ku kuba mu mwaka wa 2019, muri aka karere hari abantu bane baridukiwe n’ibirombe harimo babiri mu Murenge wa Ndaro, umwe mu Murenge wa Gatumba, n’umwe mu Murenge wa Nyange.

    Naho mu rwego rwo kurimbisha umujyi wa Kigali, ahimuwe inganda hatangiye gushyirwa ubusitani bw’icyitegererezo.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/muri-2020-ibiza-byahitanye-abagera-kuri-290-bikomeretsa-ababarirwa-muri-400

  • Ni muzima! Padiri Ubald Rugirangoga urwariye muri Amerika yahumurije Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bw’amashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ku wa Gatanu, tariki ya 1 Mutarama 2021, Padiri Ubald umaze hafi amezi abiri arwaye Coronavirus yasabye abantu guhora biteguye no kudapfusha igihe cyabo ubusa.

    Padiri Ubald yagaragaye aryamye mu gitanda cy’abarwayi, bigaragara ko ananiwe kuko yavugaga mu ijwi rito. Yari yambaye amadarubindi, yiyoroshe ishuka y’ubururu afite mu izuru umugozi umufasha guhumeka.

    Nubwo bigaragara ko yanegekaye, yavuze amagambo y’ihumure asobanura uburyo yisanze yanduye Coronavirus aho yari mu butumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yagize ati “Banyarwanda, nshuti zanjye ndabashimiye rwose. Nari ndi mu butumwa muri Amerika mpura n’icyorezo cya COVID-19, maze amezi abiri mu bitaro. Abo twasenganaga bagiye kubona babona ndabuze. Nageze aho njya muri Coma, sinamenya aho ndi pe! Ubu rero ndi mu bitaro bari kumfasha kuko byishe ingingo zose, ubu ndi kwiga kugenda nk’umwana.”

    Yakomeje agira ati “Nkaba nshimira abantu mwese mwagiye mumfasha, munsabira. Nizeye ko mu kanya gato muzongera mumbone. Dukomeze dusabirane kandi duhore iteka twiteguye. Ntimwari muzi ko abantu bangana kuriya bazapfa mu 2020.”

    Padiri Ubald yavuze ko kuba abantu binjiye mu mwaka wa 2021 ari uko Imana ibafiteho umugambi, gusa abibutsa kudapfusha umwanya wabo ubusa.

    Ati “Wowe uwuvuyemo rero ukaba winjiye mu 2021 Imana igufiteho umugambi. Ntituzajye duta igihe kuko igihe cyose Imana yaguhamagara, wagenda uyibwira iki, ko wakoze iki?”

    Padiri Ubald mu mashusho avuga mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza ariko hose atanga ubutumwa bumwe asaba abantu gukomeza gusabirana no gukora ibyo Imana ishaka.

    Kugeza ubu Ubald arwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu mujyi wa Salt Lake.

    Katsey Long, Inshuti ye yanamusuye ubwo yari arwariye mu bitaro bya St. John’s Health muri Jackson, avuga ko nubwo Padiri Rugirangoga ibipimo bigaragaza ko atakirwaye Coronavirus, ariko iyi ndwara yamusigiye ubundi burwayi bwamuzahaje.

    Long avuga ko mu burwayi afite harimo kuvura kw’amaraso ndetse mu bihaha bye harimo amazi ndetse n’udukoko, byose byatewe na COVID-19.

    Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana.

    Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

    Ushaka gutera inkunga Padiri Ubald wakanda hano

    Padiri Ubald yasabye Abanyarwanda gukomeza gusabirana, bakora iby’ingenzi mu gihe bakiriho

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-muzima-padiri-ubald-rugirangoga-urwariye-muri-amerika-yahumurije

  • Agashya: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kwihindura igikoko agakanga abantu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Express cyo mu Buhinde cyatangaje ko uyu mugabo wo muri Pakisitani yafunzwe azira kunyura mu mihanda ya Peshawar yambaye mask y'inyanswa yitwa isega kugira ngo atere abantu ubwoba mu ijoro ry'ubunani.

    Nk'uko iki kinyamakuru cyabitangaje ngo Asad Khan, utuye mu gace ka Moti ko muri uyu mujyi, ngo yagenda asakuza nk'isega (werewolf) atwaye moto benshi bakeka ko batewe n'inyamaswa barirukanka. Uyu mugabo akaba yarahise atabwa muri yombi na polisi ashinjwa guteza umutekano muke.

    Amafoto y'uyu mugabo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse umunyamakuru witwa Omar R Quraishi yashyize hanze ifoto y' uyu mugabo yambaye amapingu ari hagati y'abapolisi 2.

    Source : https://yegob.rw/agashya-umugabo-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-kwihindura-igikoko-agakanga-abantu/

  • Menya ibindi bintu by’ingenzi abakobwa bakunda ku basore ukuyemo amafaranga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu abakobwa muri rusange bashaka mu basore ku buryo utabifite batagukunda kabone n'ubwo waba ufite amafaranga. Muri ibyo bintu bashaka harimo ibi 4 by'ingenzi buri mukobwa wese yifuza ku musore:

    1.Kwambara Neza:

    Umukobwa wese mbere y'uko yemerera urukundo umusore abanza kumwigaho akanamwitegereza imyambarire ye. Iyo asanze wambara nabi ntaba akikwemereye ko mukundana. Kwambara neza ku musore ni ikintu cy'ingenzi ku bakobwa kandi kibakurura, n'iyo waba ufite amafaranga ariko utazi kwambara neza nta mahirwe uba ufite yo gukundwa n'abakobwa.

    2.Ubwenge:

    Abakobwa burya bose bakunda umusore uzi ubwenge, ntibisaba ko yaba yarize amashuri menshi cyangwa afite impamyabumenyi zihambaye ahubwo bifuza umusore ufite ubwenge bugaragarira buri wese. Ibi bakabibonera mu byo akora cyangwa avuga. Uri umusore ufite amafaranga ariko nta bwenge ufite nta mukobwa wapfa kugukunda.

    3.Kwitwara neza mu gitanda:

    N'ubwo abakobwa badakunze kubyerura ariko bakunda umusore uzi gukora imibonano mpuzabitsina neza. Ushobora kuba uri umusore ufite igihagararo n'amafaranga ariko utazi gushimisha umukobwa mu buriri icyo gihe nta mukobwa uzakwemera kuko utabashije kumukorera ibyo yifuza mu buriri ntaba akigukunze.

    4.Guhumura:

    N'ubwo abasore benshi batabizi cyangwa ngo babyiteho, burya kwitera imibavu (perfume, deodorant) ni ibintu abakobwa bose bifuza ku basore. Umusore uhumura neza nta mukobwa adakurura kandi aba afite amahirwe yo kudaterwa indobo kuko azi kwiyitaho.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/menya-ibindi-bintu-byingenzi-abakobwa-bakunda-ku-basore-ukuyemo-amafaranga/

  • Menya ikiribwa wakwifashisha urwaye inkorora kikakugirira akamaro cyane #rwanda #RwOT

      Ese inkorora ni ndwara Ki?

      Inkorora ni imwe mu ndwara ihangayikisha uyirwaye.

      Buri wese ashobora kuba yafatwa n'iyi ndwara cyane kuko yandura bitewe n'imihindagurikire y 'ikirere n'ibindi.

      Mu gihe rero urwaye iyi ndwara hari ikiribwa cyakunganira ugakira vuba.

      Ese icyo kiribwa cyagufasha gukira inkorora ni ikihe?

      Aha hari kimwe mu kiribwa wafata ukabasha gukira inkorora ;

      Tangawizi (ginger ) ;

      Tangawizi ni kimwe mu kiribwa kikiza inkorora neza.

      Iyo ufite icyayi cya tangawizi cyangwa ukaba wahekenya uduce duto twa tangawizi byagufasha cyane kuba wakira inkorora kandi ukabasha gukira vuba,

      kuko iyi tangawizi ibamo ( anti -inflammatory ) bimwe mu bintu birwanya microbe zimwe nazimwe cyangwa se udukoko dutera inkorora byagufasha gukira inkorora n'ibindi bimenyetso biyitera .

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/02/menya-ikiribwa-wakwifashisha-urwaye-inkorora-kikakugirira-akamaro-cyane/

  • Byinshi utari uzi kuri orchestre Ingeli: Aho bavanye izina, amateka y’indirimbo ‘Umulisa’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umucuranzi Issa Heri aganira na KT TV
    Umucuranzi Issa Heri aganira na KT TV

    Iyi orchestre yabonye izuba mu 1986 ahahoze ari muri perefegitura ya Gisenyi itangijwe n’abahanzi batandukanye baturutse mu zindi orchestre.

    Umwe muri abo bahanzi ni uwitwa Issa Heri wamamaye cyane kubera indirimbo “Umulisa” yahimbiye umwana wigaga mu mwaka wa gatanu (5) w’amashuri abanza mu gihe Heri we yarafite imyaka 20.

    Mu kiganiro kirambuye kuri KT TV kurikira amateka arambuye ya orchestre Ingeli umenye n’imvano y’indirimbo “Umulisa” ya Issa Heri, n’aho izina Ingeri ryaturutse.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/Byinshi-utari-uzi-kuri-orchestre-Ingeli-Aho-bavanye-izina-amateka-y-indirimbo-Umulisa