Blog

  • Abanya-Centrafrique banyuzwe n'umushinga w'Abapolisi b'u Rwanda wabegereje amazi meza – #rwanda #RwOT

    Usibye inshingano z'ibanze zo gucunga umutekano, abapolisi b'u Rwanda banatanga umusanzu wabo mu bikorwa by'indashyikirwa bizamura imibereho myiza y'abaturage nko kubagezaho amazi meza.

    Mu Ukuboza 2019 nibwo itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bari muri Centrafrique batangiye umushinga ufite agaciro k'ibihumbi 50$ ugamije gukemura ikibazo cy'amazi mu Murwa Mukuru wa Bangui.

    Aya mazi yahawe abaturage bo mu duce twari dufite ikibazo cy'amazi meza nka Ngongonon 2, Ngongonon 4 na Galabadja 4, izi nsisiro zose ziherereye i Bangui.

    Uyu mushinga w'amazi meza uri mu nshingano zo kurinda abasivili ndetse bashimira abapolisi b'u Rwanda babigizemo uruhare.

    Umwe mu baturage bo mu Mujyi wa Bangui yagize ati 'Ndashimira Polisi y'u Rwanda ku byo igenda idukorera, mbere y'uko iduha amazi meza twari dufite ibibazo bitandukanye ariko ubu imibereho iragenda iba myiza. Ndishimira amazi meza baduhaye kuko yatuzamuriye imibereho myiza.'

    Undi yagize ati 'Usibye amahoro abapolisi y'u Rwanda batuzaniye hari n'ibindi byinshi bagenda batugezaho, urugero mbere y'uko bagera inaha twari dufite ikibazo cy'amazi asukuye ariko ubu barayaduhaye turabashimira.”

    Umuyobozi w'Itsinda ry'Abapolisi b'u Rwanda, ACP Uwimana Safari, yavuze aho bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ari abambasaderi b'igihugu.

    Yagize ati 'Mbere ya byose twaje hano nk'intumwa z'u Rwanda kandi turi abambasaderi b'igihugu cyacu kabone n'ubwo tugendera ku mabwiriza y'Umuryango w'Abibumbye ari nabwo butumwa tuba dufite bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.'

    Kuri ubu abagera kuri 30% by'abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni ni abagore, abenshi bari muri Sudani y'Epfo.

    Abapolisikazi b'u Rwanda bari muri Centrafrique bashimangira ko akamaro k'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ari ingenzi.

    Chief Sergeant (C/SGT) Uwimana Clarisse avuga ko aterwa ishema n'uko u Rwanda rwimakaje uburinganire.

    Yagize ati 'Ikintu kinyongerera imbaraga ni uruhare u Rwanda rwagize mu kuzamura icyizere ku bagore n'abakobwa, ibi bintera ishema bikananyongerera imbaraga mu gusoza inshingano zanjye kandi n'igihugu cyanjye ndizera ko cyishimira ibyo nkora.'

    Sergeant (SGT) Christine Safi usanzwe ari umuforomokazi na we avuga ko iyo ari mu butumwa akora inshingano ze neza ngo aheshe u Rwanda n'Abanyarwanda ishema.

    Abapolisi b'u Rwanda batangiye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique mu 2014. Kuri ubu u Rwanda rufiteyo amatsinda abiri, buri tsinda rigizwe n'abapolisi 140. Aba bapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo, gukora amarondo, kurinda abaturage bakuwe mu byabo n'intambara no kurinda abayobozi.

    Abapolisi b'u Rwanda kandi bafite inshingano zo kurinda Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique, kurinda abahagarariye Loni muri iki gihugu n'abandi bayobozi bakuru.

    Mu matora ya Perezida n'ay'Abagize Inteko Ishinga Amategeko aheruka kuba muri Centrafrique ku wa 27 Ukuboza 2020, abapolisi b'u Rwanda bari bashinzwe kurinda aho yabereye n'ibikoresho byayifashishijwemo.

    Abaturage bo muri Centrafrique bashima abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bugamije kugarura amahoro

    Abapolisi b'u Rwanda bari muri Centrafrique bakoze umushinga ugamije gukemura ikibazo cy'amazi mu Murwa Mukuru wa Bangui


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-centrafrique-banyuzwe-n-umushinga-w-abapolisi-b-u-rwanda-wabegereje

  • Nyaruguru: Abakuru b’Imidugudu bishimiye kwinjira muri 2021 bagendera ku magare bagenewe n’Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Appolinaire Kozivuze, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gisoro uherereye mu Kagari ka Nteko mu Murenge wa Busanze, ngo ni ubwa mbere yahawe inyoroshyangendo mu myaka 18 yose amaze ayobora uriya mudugudu.

    Amagare bahawe ngo azajya aborohereza mu kazi
    Amagare bahawe ngo azajya aborohereza mu kazi

    Afashe mu mahembe igare yari amaze guhabwa agira ngo aryurire, yagize ati “Ndishimye. Ubundi imirimo nakoraga yose nayikoranaga imbaraga, ariko nkayikorana n’imvune. Ingendo twakoraga, ari izo kujya ku Karere no ku Murenge twagendeshaga amaguru, ubu nishimye kuba mbonye igare nzajya ngendaho rikazandinda gukererwa, rikanangabanyiriza imvune nahuraga na zo”.

    Yunzemo ati “Mu kuzunguruka umudugudu, nzenguruka mu marondo ya ku manywa n’aya nijoro, mbonye amaguru abiri yunganira abiri nari mfite. Abaye ane.”

    Vestine Nyirakanani uyobora umudugudu w’Amakumba, Akagari ka Nkanda, Umurenge wa Busanze, ubusanzwe ntazi kugendera ku igare. Ariko ngo azasaba umuhungu we abimwigishe, bityo azarusheho kuzuza inshingano.

    Yagize ati “Iri gare riramfasha kujya njya kureba Umudugudu uko waraye n’uko waramutse, riramfasha cyane kuko nari mfite amaguru abiri none nkaba mbonye inyunganizi.”

    Yunzemo ati “Nari maze no kujya ngenda ncika intege, ariko guhera uyu munsi ngiye kongezamo intege nongere kugira ubushake n’ubushobozi bwo gukunda igihugu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yabwiye abayobozi b’imidugudu ko bahawe amagare mu mpera z’umwaka nk’impano y’umwaka wa 2021, no mu rwego rwo kugira ngo bagaragarizwe ko ubuyobozi bukuru bw’gihugu buzi akazi bakora.

    Yanababwiye ko n’ubwo bayahawe mu mpera za manda y’imyaka itanu bari baratorewe, bitababuza kuzakomeza gukoresha ayo magare nk’abaturage basanzwe, uretse ko no kongera kwiyamamaza batabibujijwe.

    Mu Karere ka Nyaruguru abakuru b
    Mu Karere ka Nyaruguru abakuru b’Imidugudu yo ku nkiko bahawe amagare nk’impano y’umwaka mushya

    Yagize ati “Aya magare ni ikimenyetso kibahamiriza ko n’ubwo mushoje manda, mudashoje gukorera igihugu. Kandi mushatse no gukomeza gukorera igihugu nk’abakuru b’imidugudu, nta miziro ibariho. Wakongera ukiyamamaza, abaturage bakugiriye icyizere bakikugirira na none ugakuba karindwi kuko noneho ufite n’ubushobozi.”

    Yunzemo ati “Ariko n’utazagaruka mu buyobozi, afite inshingano nk’undi muturage mwiza yo gufatanya n’abandi, kugira ngo ari uwo mutekano tuwubungabunge, ari izo gahunda za Leta tuzitabire. Ntabwo uwabaye umuyobozi ajya areka kuba umuyobozi.”

    Abakuru b’Imidugudu bahawe amagare ni 132, baje biyongera kuri bagenzi babo 93 bayobora imidugudu ikora ku ishyamba rya Nyungwe na bo baherutse guhabwa amagare.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyaruguru-abakuru-b-imidugudu-bishimiye-kwinjira-muri-2021-bagendera-ku-magare-bagenewe-n-igihugu

  • Umuryango Rich Heart wasangiye Ubunani n’abatuye mu Mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge mu Bugesera – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bagiriye imbabazi abayishyize mu bikorwa, ndetse bakaba batuye mu mudugudu umwe, aho bibumbiye muri Association yitwa ‘Twuzuzanye’.

    Kubera ingaruka icyorezo cya Coronavirus cyagize ku bukungu bw’imiryango itandukanye muri rusange, Rich Heart, yagize igitekerezo cyo kwegera abanyamuryango ba Association Twuzuzanye kugira ngo basangire iminsi mikuru.

    Uyu muryango washyikirije abatuye muri uwo mudugudu ibiribwa, ibikoresho by’isuku, imfashanyigisho ndetse n’ibikoresho bifasha abana mu masomo no kwidagadura byashyikirijwe imiryango 110.

    Usibye gusangira n’iyo miryango, Rich Heart isanzwe inafite ibikorwa by’iterambere mu ‘Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge’ birimo ishuri ry’ubudozi ryubatse muri uwo mudugudu, rikaba ryigiramo ababyeyi bari mu kigero cy’imyaka 38 na 45.

    Aba bagore bafashwa kwiga umwuga wo kudoda ku buryo bashobora kuwubyaza umusaruro bakiteza imbere banagira uruhare muri gahunda yo gushyigikira ibikorerwa imbere mu gihugu ya ‘Made in Rwanda’.

    Umuyobozi Mukuru wa ‘Rich Heart’, Nagiriwubuntu Dieudonné, yavuze ko nyuma y’umwaka bakorana na ‘Association Twuzuzanye’ bifuje no gusangira na bo iminsi mikuru mu kurushaho kubereka urukundo.

    Yagize ati “Nyuma y’amahugurwa tubaha yo kudoda, turashaka no gusangira nabo ifunguro kuri uyu munsi mukuru, na cyane ko muri ibi bihe bya Coronavirus hari abatakaje imirimo. Turashaka rero kubabwira ko batari bonyine, bakomeze bahatane kandi ibyiza biri imbere.’’

    Yavuze ko bafite intego yo gukomeza guteza abagore imbere binyuze mu kubigisha imyuga itandukanye.

    Yagize ati “Twigisha abagore ubudozi kandi tubahugura kugira ngo bavemo ba rwiyemezamirimo kuko intego igihugu gifite ni ukuzamura umugore. Rero iyo Umunyarwanda avuze ngo umugore ni umutima w’urugo, bivuze ko yaba na mutima w’igihugu. Guteza imbere umugore rero ni uguteza imbere igihugu muri rusange.’’

    Musanabera Christine yavuze ko gahunda y’amahugurwa mu budozi yamuhinduriye ubuzima.

    Yagize ati “Banshyira muri iri shuri sinumvaga ko nabimenya kuko kwiga kw’abantu bakuru biragorana. Ariko bakomeje kunyereka ko nabishobora, baduha ibikoresho byose dukeneye kugira ngo twige neza. Kugeza ubu maze kumenya kudoda imyenda, ibikapu, amakanzu n’ibindi byinshi.”

    Yongeyeho ko kumenya kudoda byamuhaye imbaraga zo gutekereza uburyo yatangira kwikorera, ku buryo ari kubiteganya mu minsi ya vuba.

    Ati “Ubu bumenyi buzamfasha mu mugambi wanjye wo gushaka imashini ubundi nkashinga ibikorwa by’ubudozi. Ibyo bizamfasha kwiteza imbere nk’umugore kandi bizatuma nteza imbere umuryango wanjye, nishyurire abana amashuri na mituweli ndetse nkomeze kuwitaho mu buryo bworoshye.”

    Umuyobozi w’Akagari ka Batima, Ihorabusa Rozarie, yavuze ko ibikorwa bya Rich Heart byahinduye imibereho y’abaturage ayoboye kuko byafashije abagatuye kugira ubumenyi bushobora gutuma bihangira imirimo kandi ibikorwa bizarushaho kugera kuri benshi mu minsi iri imbere kuko uyu mushinga ugikomeje.

    Ati “Uyu mushinga wahinduye ubuzima mu kagari kacu. Aba bagore benshi bigishijwe kudoda nta mirimo bagiraga mbere y’uyu mushinga. Rero aba bagore bamaze gutinyuka ndetse urebeye mu byo bamaze gukora, ubona ko hari intambwe bateye.”

    Yavuze ko nk’ubuyobozi bw’akagari, bishimiye iki gikorwa kuko kizagabanya umubare w’abantu bari mu cyiciro cy’ubukene.

    Ati “Twizeye ko iki gikorwa kizagabanya umubare w’abari mu cyiciro cy’abakene mu kagari kacu kuko aba bagore bazakivamo ubwo bazaba batangiye kwikorera.”

    Ku ruhande rwa Imahkus Okofu, Umunyamerika w’imyaka 79 uri mu bifuza gutura mu Rwanda, akaba n’umwe mu bafatanyabikorwa b’imena ba Rich Heart, yasobanuye ko abanyamuryango ba ‘Twuzuzanye’ bageze kuri byinshi mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge, ku buryo byamuteye imbaraga zo gutekereza uburyo yagira uruhare mu kubafasha kugera ku bindi byifuzo bafite.

    Yagize ati “Natangajwe cyane n’ibyo nabonye igihe nageraga hano ndetse ngira amatsiko yo kumenya ibyo aba babyeyi bakora. Bafite ishyaka ryo kwikorera, ibyo rero byatumye nanjye ngira ishyaka ryo kugira uruhare mu iterambere ryabo”.

    Yongeyeho ko ‘Association Twuzuzanye’ yamwigishije ikintu cy’ingenzi kijyanye n’umuco wo kubabarira.

    Ati “Urebye ibyo banyuzemo, n’uburyo bashoboye kubirenga bakabana mu mahoro ndetse bakababarirana, ni ikintu gikomeye nabigiyeho. Ubundi nagiraga uburakari bwnshi ariko aba babyeyi banyigishije ko ari byiza kugira umuco wo kubabarira muri wowe. Ndabibashimira cyane”.

    Nagiriwubuntu uyobora ‘Rich Heart avuga ko batewe ishema n’ibyo bamaze kugeraho kandi ko bitewe n’umusaruro uhambaye umaze kugaragara, bafite gahunda yo kwagura ibikorwa byabo muri uyu mwaka.

    Ati “Twifuza ko ibikorwa byacu bizagera kuri benshi bashoboka kugira ngo duteze imbere gahunda y’ibikorerwa mu gihugu cyacu ariko tunateza imbere ubushobozi bw’umugore w’Umunyarwandakazi’’.

    Rich Heart ni umuryango utegamiye kuri leta, ufite intumbero yo guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko n’abagore. Ibikorwa byawo byibanda ku kwimakaza umuco w’amahoro n’ubumuntu binyuze mu mahugurwa utanga. Uyu muryango ugizwe n’abanyamuryango ba AERG bize mu Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

    Nagiriwubuntu Dieudonné uyobora Rich Heart yavuze ko biteguye kwagura ibikorwa byabo

    Abaturage bitabiriye iki gikorwa bari bicaye mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Iki gikorwa cyabereye hanze y’Ishuri ry’Ubudozi rya Rich Heart, riri mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru

    Hatanzwe ibikoresho byinshhi birimo n’ibizafasha abana kwiga no kwidagadura

    Abaturage bitabiriye iki gikorwa bubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Batima, Ihorabusa Rozarie, yavuze ko ibikorwa bya Rich Heart byateje imbere abaturage ayobora

    Bamwe mu babyeyi bari mu Ishuri ryo kudoda bagenewe na Rich Heart

    Imahkus Okofu yatanze impano mu bana, avuga ko yigishijwe n’ibikorwa bya Association Twuzuzanye

    Hatanzwe ibiribwa bitandukanye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-wa-rich-heart-wasangiye-iminsi-mikuru-n-abatuye-umudugudu-w-ubumwe-n

  • Abanya-Centrafrique banyuzwe n’umushinga w’Abapolisi b’u Rwanda wabegereje amazi meza – #rwanda #RwOT

    Usibye inshingano z’ibanze zo gucunga umutekano, abapolisi b’u Rwanda banatanga umusanzu wabo mu bikorwa by’indashyikirwa bizamura imibereho myiza y’abaturage nko kubagezaho amazi meza.

    Mu Ukuboza 2019 nibwo itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique batangiye umushinga ufite agaciro k’ibihumbi 50$ ugamije gukemura ikibazo cy’amazi mu Murwa Mukuru wa Bangui.

    Aya mazi yahawe abaturage bo mu duce twari dufite ikibazo cy’amazi meza nka Ngongonon 2, Ngongonon 4 na Galabadja 4, izi nsisiro zose ziherereye i Bangui.

    Uyu mushinga w’amazi meza uri mu nshingano zo kurinda abasivili ndetse bashimira abapolisi b’u Rwanda babigizemo uruhare.

    Umwe mu baturage bo mu Mujyi wa Bangui yagize ati “Ndashimira Polisi y’u Rwanda ku byo igenda idukorera, mbere y’uko iduha amazi meza twari dufite ibibazo bitandukanye ariko ubu imibereho iragenda iba myiza. Ndishimira amazi meza baduhaye kuko yatuzamuriye imibereho myiza.”

    Undi yagize ati “Usibye amahoro abapolisi y’u Rwanda batuzaniye hari n’ibindi byinshi bagenda batugezaho, urugero mbere y’uko bagera inaha twari dufite ikibazo cy’amazi asukuye ariko ubu barayaduhaye turabashimira.”

    Umuyobozi w’Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda, ACP Uwimana Safari, yavuze aho bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ari abambasaderi b’igihugu.

    Yagize ati “Mbere ya byose twaje hano nk’intumwa z’u Rwanda kandi turi abambasaderi b’igihugu cyacu kabone n’ubwo tugendera ku mabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye ari nabwo butumwa tuba dufite bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.”

    Kuri ubu abagera kuri 30% by’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni ni abagore, abenshi bari muri Sudani y’Epfo.

    Abapolisikazi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bashimangira ko akamaro k’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ari ingenzi.

    Chief Sergeant (C/SGT) Uwimana Clarisse avuga ko aterwa ishema n’uko u Rwanda rwimakaje uburinganire.

    Yagize ati “Ikintu kinyongerera imbaraga ni uruhare u Rwanda rwagize mu kuzamura icyizere ku bagore n’abakobwa, ibi bintera ishema bikananyongerera imbaraga mu gusoza inshingano zanjye kandi n’igihugu cyanjye ndizera ko cyishimira ibyo nkora.”

    Sergeant (SGT) Christine Safi usanzwe ari umuforomokazi na we avuga ko iyo ari mu butumwa akora inshingano ze neza ngo aheshe u Rwanda n’Abanyarwanda ishema.

    Abapolisi b’u Rwanda batangiye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique mu 2014. Kuri ubu u Rwanda rufiteyo amatsinda abiri, buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140. Aba bapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo, gukora amarondo, kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara no kurinda abayobozi.

    Abapolisi b’u Rwanda kandi bafite inshingano zo kurinda Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, kurinda abahagarariye Loni muri iki gihugu n’abandi bayobozi bakuru.

    Mu matora ya Perezida n’ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko aheruka kuba muri Centrafrique ku wa 27 Ukuboza 2020, abapolisi b’u Rwanda bari bashinzwe kurinda aho yabereye n’ibikoresho byayifashishijwemo.

    Abaturage bo muri Centrafrique bashima abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro

    Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bakoze umushinga ugamije gukemura ikibazo cy’amazi mu Murwa Mukuru wa Bangui

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-centrafrique-banyuzwe-n-umushinga-w-abapolisi-b-u-rwanda-wabegereje

  • Wa musore wishe umukunzi we kubera ko yasanze atwite inda y'amezi 3 yakatiwe kwicwa amanitswe #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Leta rukuru rwa Jigawa rwemeje ko uyu Mustapha wabanaga n'uyu mukobwa witwa Nafisa Hashimu mu mudugudu wa Daneji maze nyuma bakaza gutandukana.

    Nyuma y'iperereza rya polisi , byaje kugaragara ko Mustapha yatemye umuhogo wa nyakwigendera Nafisa maze akamusiga mu kidendezi cy'amaraso.

    Abazwa n'urukiko yabanje kubihakana ariko nyuma aza kwemera ko ariwe wakoze iki cyaha maze yemera ko yishe Madamu Nasifu nyuma y'uko yari amaze kumubwirako atwite inda y'amezi atatu.

    Ati: 'Namwishe kugirango nirinde ikimwaro cyo kubyara mu gasozi , Narimfite isoni z'ukuntu abantu bazabifata nibumva ukuntu twabyaye tutarashyingiranwa bityo mfata icyemeze kibi cyo kumuvukiriza ubuzima'.

    Mucyemeze cy'uhagarariye urukiko Ahmed Kazaure, nyuma yo gusanga ahamwa n'icyaha , yahise amusabira igihano cyo kwicwa amanitswe.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/wa-musore-wishe-umukunzi-we-kubera-ko-yasanze-atwite-inda-y-amezi-3-yakatiwe

  • Neymar Jr yavuze ku kirori yashinjwe gutegura kikitabirwa n'abantu 500 barimo ibizungerezi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Neymar Jr yavuze ko yakoresheje ikirori cyarimo umuryango we,inshuti ze ndetse ko harimo guhana intera ndetse anashyira hanze amafoto ari kwipimisha Covid-19.

    Uyu mukinnyi wa Paris Saint-Germain ntabwo ari mu kazi kuko yavunitse ku mukino wa shampiyona batsinzwe na Lyon 1-0 mu mwaka ushize.

    Neymar Jr w'imyaka 28 yahakanye iby'iki kirori bivugwa ko yakoze ku bunani kikitabirwa n'abanyamideli bo muri Amerika no muri Brazil.

    Byavugwaga ko mu bacyitabiriye harimo abakobwa bazwi nka Kiki Passo, Michelle Nevius na Jessica Bartlett bavuye i Miami batumiwe na Neymar n'inshuti ze binyuze ku butumwa bohererezanyije kuri Instagram.

    Neymar ntiyigeze ashyira hanze amafoto y'ibi birori kuri Instagram,nkuko asanzwe abigenza,ari nayo mpamvu yamaganye abamushinje kugitegura.

    Neymar Jr abinyujije kuri Instagram aho akurikirwa n'abantu miliyoni 144 yamaganye abavuze ko yakoze iki kirori aho yagaragaje ko we n'umuhungu we Davi Lucca bipimishije ku bunani.

    Yanashyize hanze ifoto igaragaza aho abashyitsi be bagombaga kwicara aho buri ntebe n'indi harimo intera.

    Ikinyamakuru CNN Brésil cyatangaje ko nubwo abo ku ruhande rwa Neymar bahakanye ko ibi birori byabaye, ariko Umujyi wa Mangaratiba wamunenze ku kurenga ku mabwiriza y'inzego z'ubuzima.

    Brazil ni iya kabiri mu gushegeshwa na Covid-19 kuko abantu 195,000 imaze kubahitana.





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/neymar-jr-yavuze-ku-kirori-yashinjwe-gutegura-kikitabirwa-n-abantu-500-barimo

  • Amakosa 10 mabi ukwiye kwirinda gukora mu gihe ufashe umugore wawe asambana n'undi mugabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gufatira mu cyuho uwo mwashakanye aryamanye n'undi mugabo ni kimwe mu bintu bibabaza abagabo, bagatangira kwishinja amakosa, kwirengagiza ibyabaye, kurwana n'ibindi, gusa ibi byose nta kintu bishobora kugufasha.

    Mu gutegura iyi nkuru hibanzwe ku makosa 10 mabi udakwiye gukora igihe ufashe uwo mwafashakanye asambana n'undi muntu. Numenya ibyo udakwiye gukora biraza kukwerekeza ku mahitamo wakora igihe wisanze muri iki kibazo.

    1.Kwangiza ibikoresho bye

    Schweyer avuga ko iyo ufashe umugore wawe asambana ukagenda ukadukira amafoto ye ugashwanyaguza uba utari gukemura ikibazo ahubwo uba uri kurangaza amarangamutima yawe. Ushobora kwikururira ibibazo na polisi zikabizamo ugafungwa kandi washoboraga gutwara ikibazo gake kigakemuka.

    2. Gusaba ibisobanuro byimbitse

    Inzobere mu by'imitekerereze Nicole Prause avuga ko igihe ufashe umugore wawe asambana udakwiye guhita umubaza ibibazo bituma umenya uko igikorwa cyagenze. Mwahuye mute? Ni gute yagusomye?. Ngo bituma ikibazo gikomera kurushaho. Ikiza ni ukwirinda kubaza ibisobanuro byimbitse kuko bikuremamo ishusho ishobora kugutera ibibazo byo mu mutwe.

    3.Guhubuka

    April Davis, washinzwe ikigo gihuza abantu avuga ko ikosa rikomeye umuntu akwiye kwirinda igihe abafitiye mu cyuho umugore we ari ugukoreshwa n'uburakari n'umujinya. Ngo agomba kubanza gutuza agategura icyo agiye kuvuga no gukora.

    4. Kwigereranya n'umugabo waguciye inyuma

    Dr. Catherine Jackson, inzobere mu by'imibanire y'abakundana avuga ko kwigereranya n'umugabo waguciye inyuma ari bumwe mu buryo bubangukira abagabo igihe bafashe umugore wabo abaca inyuma ariko ngo ubu buryo ntabwo bukemura ikibazo ahubwo butuma nyiri ukwigereranya ababara kurushaho.

    5. Kwanga kwemera ibyo ubonye

    Bamwe mu bagabo iyo bahuye n'ikibazo cyo gufata umugore wabo abaca inyuma, bahita basubira inyuma bakagerageza kubyiyibagiza. Ubu buryo nabwo ngo sibwiza.
    Celia Schweyer inzobere mu bijyanye no guhuza abakundana no guteretana, avuga ko byonyine kumenya ko umukunzi wawe yaguciye inyuma ari bibi ariko ngo ikibi cyane ni ukubakubita ijisho ugahita usubira inyuma udahamagaye umugore wawe mu izina, ngo umwereke ko umukunda kandi ko utishimiye kuba wamutakaza.

    6.Kwishinja amakosa

    Bamwe babona abo bahaye ikizere babagambaniye bakaryamana n'abandi bagabo bakicuza. Dr. Heather Z. Lyons, umwarimu w' imitekerereze muri Kaminuza ya Loyola akaba n'umujyanama w'abakundana avuga ko gufata umugore wawe ukishinja amakosa biba bishingiye ku makuru atariyo, cyangwa amakuru y'igice, ngo ni ukwirema agatima ariko ntabwo bishobora kufasha kudakomereka igihe kirekire.

    7.Guhita utanga imbabazi

    Kevin Darné, wanditse igitabo yise My Cat Won't Bark! (A Relationship Epiphany), avuga ko umuntu wagize akamenyero guca inyuma umugabo we, iyo afashwe ahita asaba imbabazi, ku buryo umugabo ashobora gusanga yaguye mu mutego wo gutanga imbabazi nyamara ataragira imbaraga zo gutanga imbabazi.
    Ibi bimugiraho ingaruka iyo abonye umugore we nubwo yamubabariye ntacyo yakoze cyerekana ko yahindutse nyuma yo kubabarirwa.

    8.Ibyanjye nawe birangiriye aha

    Darné avuga ko bamwe mu bagabo iyo bafashe abagore babo bahita bavuga ko amasezerano bagiranye arangiye. Ngo ibi ni amakosa kuko hari abo umubano wabo urushaho kuba mwiza kurusha mbere kuko uwakoze ikosa ryo guca inyuma mugenzi we afashe igihe agasanga yarahemutse agasaba imbabazi zimuvuye ku mutima kandi agafata icyemezo cyo kutazongera kubabaza umukunzi we narimwe.
    9.Gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga
    Imbuga nkoranyambaga zabaye igice cy'ubuzima bw'abantu, hari ubwo wibwira ko nushyira kuri facebook na Instagram ikibazo cyawe bwite uhuye nacyo abantu baragufasha kugikemura ariko sibyo abenshi ni abareba gusa, bityo icyubahiro cyawe ukaba uragitakaje nk'uko bivugwa na Celia Schweyer inzobere mu by'inkundo z'abagabo n'abagore.

    10.Kwihorera

    Bamwe mu bagabo iyo bafashe umugore wabo yagiye gusambana ahandi nabo bajya gusambana ahandi, Inzobere Schweyer ati 'Ugirango uri kubabaza umugore wawe n'uwo wabafatanye ariko uba uri kwikomeretsa. Ntabwo bishobora kuba igisubizo ahubwo bisenya urugo rwanyu rwari rugifite igaruriro'

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/amakosa-10-mabi-ukwiye-kwirinda-gukora-mu-gihe-ufashe-umugore-wawe-asambana-nundi-mugabo/

  • Ubunani mu mashuri: Abanyeshuri batekewe neza, bemeza ko kudasoreza umwaka mu rugo bitabahungabanyije – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, itangaje ko hatazabaho gutaha ku banyeshuri biga baba mu bigo, byabaye ngombwa ko aba banyeshuri bizihiriza iminsi mikuru mu bigo bigamo.

    Ibigo bitandukanye byateguriye abanyeshuri uburyo budasanzwe bwo kwizihiza Ubunani babatekera amafunguro adasanzwe ku buryo bumva ko nta cyahindutse mu buryo bari basanzwe bayizihizamo iwabo.

    Umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama, Nkurunziza Samuel, yabwiye The NewTimes ko abayobozi n’abarezi bagerageje uko bashoboye kugira ngo abanyeshuri bishime, yemeza ko abanyeshuri bakiriye vuba icyemezo cyo kwizihiriza iminsi mikuru ku ishuri kuko ari bakuru.

    Yagize ati “Nizera ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ari bakuru kandi bashobora kumva neza uko ikibazo kimeze. Ni na yo mpamvu nta wabyanze.”

    Yakomeje avuga ko uyu munsi wabereye mwiza abarezi n’abayobozi mu kigo kuko abenshi bagerageje kuhaboneka, bityo basangira umunsi mukuru nk’umuryango.

    Kalisa Danny wiga mu Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama yavuze ko ari ubwa mbere yaririye Ubunani ku ishuri ariko yemeza ko ntacyo bimutwaye.

    Ati “Mu by’ukuri ni ubwa mbere maze iminsi nk’iyi ku ishuri, gusa nanone nayimaranye n’inshuti zanjye, kuko nazo ni nk’umuryango. Twahuye n’inshuti, abarimu turanakina. Twanabashije guhamagara ababyeyi bacu, nabifurije umwaka mushya.”

    Mugisha Angel na we yavuze ko abanyeshuri ubwabo bisunganye mu kwizihiza umunsi mukuru.

    Yagize ati “Ni bwo bwa mbere bimbayeho kwizihiza iminsi mikuru ntari mu rugo. Ibi ntibisanzwe, gusa tuzakomeza gufashanya mu kwishimira iyi minsi mikuru ku ishuri. Aho bigoranye cyane ni ukwishimira iyi minsi utari kumwe n’umuryango wawe, ikindi kandi nkunda gusohoka, nyine byasaga nk’ibidasanzwe.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye habaho ibibazo bitandukanye byagiye bidindiza ibihembwe by’amashuri ku buryo budasanzwe, ariko ashimira abanyeshuri bihanganye bakerekana imyitwarire myiza.

    Yagize ati “Nubwo icyorezo gikomeje gukaza umurego, dukomeje gukangurira abanyeshuri kurushaho kwirinda no kurangwa n’ikinyabupfura nk’uko babigaragaje umwaka ushize.”

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko COVID-19 imaze guhitana abagera kuri 94, na ho abamaze kuyandura ni 8,460. Ni mu gihe abamaze gukira ari 6,598 mu gihe 1,768 bakirwaye.

    Uku niko abanyeshuri bo muri Lycée de Kigali batangiye 2021

    Bahawe amafunguro meza aherekejwe n’icyo kunywa

    Nta kibazo batewe no kudasoreza umwaka mu rugo, amashuri yabahahiye n’akaboga

    Amafoto: RBA


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubunani-mu-mashuri-abanyeshuri-batekewe-neza-bemeza-ko-kudasoreza-umwaka-mu

  • Ubunani mu mashuri: Abanyeshuri batekewe neza, bemeza ko kudasoreza umwaka mu rugo bitabahungabanyije – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda, itangaje ko hatazabaho gutaha ku banyeshuri biga baba mu bigo, byabaye ngombwa ko aba banyeshuri bizihiriza iminsi mikuru mu bigo bigamo.

    Ibigo bitandukanye byateguriye abanyeshuri uburyo budasanzwe bwo kwizihiza Ubunani babatekera amafunguro adasanzwe ku buryo bumva ko nta cyahindutse mu buryo bari basanzwe bayizihizamo iwabo.

    Umuyobozi w'Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama, Nkurunziza Samuel, yabwiye The NewTimes ko abayobozi n'abarezi bagerageje uko bashoboye kugira ngo abanyeshuri bishime, yemeza ko abanyeshuri bakiriye vuba icyemezo cyo kwizihiriza iminsi mikuru ku ishuri kuko ari bakuru.

    Yagize ati “Nizera ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ari bakuru kandi bashobora kumva neza uko ikibazo kimeze. Ni na yo mpamvu nta wabyanze.”

    Yakomeje avuga ko uyu munsi wabereye mwiza abarezi n'abayobozi mu kigo kuko abenshi bagerageje kuhaboneka, bityo basangira umunsi mukuru nk'umuryango.

    Kalisa Danny wiga mu Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama yavuze ko ari ubwa mbere yaririye Ubunani ku ishuri ariko yemeza ko ntacyo bimutwaye.

    Ati “Mu by'ukuri ni ubwa mbere maze iminsi nk'iyi ku ishuri, gusa nanone nayimaranye n'inshuti zanjye, kuko nazo ni nk'umuryango. Twahuye n'inshuti, abarimu turanakina. Twanabashije guhamagara ababyeyi bacu, nabifurije umwaka mushya.'

    Mugisha Angel na we yavuze ko abanyeshuri ubwabo bisunganye mu kwizihiza umunsi mukuru.

    Yagize ati “Ni bwo bwa mbere bimbayeho kwizihiza iminsi mikuru ntari mu rugo. Ibi ntibisanzwe, gusa tuzakomeza gufashanya mu kwishimira iyi minsi mikuru ku ishuri. Aho bigoranye cyane ni ukwishimira iyi minsi utari kumwe n'umuryango wawe, ikindi kandi nkunda gusohoka, nyine byasaga nk'ibidasanzwe.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye habaho ibibazo bitandukanye byagiye bidindiza ibihembwe by'amashuri ku buryo budasanzwe, ariko ashimira abanyeshuri bihanganye bakerekana imyitwarire myiza.

    Yagize ati “Nubwo icyorezo gikomeje gukaza umurego, dukomeje gukangurira abanyeshuri kurushaho kwirinda no kurangwa n'ikinyabupfura nk'uko babigaragaje umwaka ushize.”

    Imibare itangwa na Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko COVID-19 imaze guhitana abagera kuri 94, na ho abamaze kuyandura ni 8,460. Ni mu gihe abamaze gukira ari 6,598 mu gihe 1,768 bakirwaye.

    Uku niko abanyeshuri bo muri Lycée de Kigali batangiye 2021

    Bahawe amafunguro meza aherekejwe n’icyo kunywa

    Nta kibazo batewe no kudasoreza umwaka mu rugo, amashuri yabahahiye n’akaboga

    Amafoto: RBA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubunani-mu-mashuri-abanyeshuri-batekewe-neza-bemeza-ko-kudasoreza-umwaka-mu

  • Ngaya amayeri abakobwa bakoresha iyo bashaka gukura ibyinyo abagabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bimaze kumenyerwa ko benshi mu bakobwa bacudika n'abasore cyangwa abagabo, bashaka kugira icyo babakuraho, ibi abagabo ntibakunze kubitahura kuko nabo akenshi hari ikindi baba bakurikiye ku bo bahonga ibya mirenge.

    Menya amayeri umunani abakobwa bakoresha bakura ibyinyo (bishakira indonke ku bagabo).

    1.Tugiye gutandukana kuko utanyitaho

    Hari abakobwa babura aho bahera ngo babashe kubona amafaranga bifuza ku musore cyangwa umugabo bacuditse, maze bagahitamo kumubwira ko igisigaye ari ubutandukanam urukundo rwabo rugasenyua kuko ngo nta kintu gifatika umusore amukorera. Hari bamwe mu basore bahita barekura akayabo kugira ngo urukundo rudasenyuka.

    2.Ndatwite

    Abakobwa bakura ibyinyo bakunze kubeshya abasore bifatiye, ko batwite kugira ngo babone uko babasaba amafaranga yo kujya kwa muganga, cyangwa se kugira ngo babone uko bagura ibyo kurya kugira ngo umwana azakure neza. Iyo umusore adafite gahunda yo gufasha uwo yateye inda, akora uko ashoboye akamuha amafaranga yo gukuramo iyo nda. Hari abakobwa baka abasore amafaranga yo gukurishamo inda kandi badatwite.

    3.Ndarwaye nabuze uko njya kwa muganga

    Hari bamwe mu bakobwa babeshya abakunzi babo ko barwaye indwara nabo bayobewe iyo ari yo, bigatuma babasaba ubufasha bw'amafaranga ngo babashe kujya kwivuza kandi nyamara batarwaye. Iyo umusore abyumvise rero hari uhita amwoherereza amafaranga ngo ajye kwivuza, ayo akaba arayariye.

    4.Mfite amasabukuru anyuranye muri iki gihe

    Abakobwa bamwe na bamwe bakunze kubeshya abakunzi babo ko hari isabukuru bizihiza y'ikintu runakam bakababwira ko bakeneye amafaranga kandi nyamara atari ukuri. Akenshi babivuga bitunguranye kugira ngo umusore bakundana atahagera agasanga nta byabaye.

    5.Nabuze amafaranga yo kwishyura inzu

    Hari abakobwa bamwe na bamwe bikodeshereza amazu, ugasanga igihe akeneye amafaranga, ariyambaza umukunzi we ngo amufashe kubona ayo kwishyura ubukode. Iyo bimaze kuba akamenyero hari ubwo umukobwa asaba umukunzi we amafaranga kandi ukwezi ko kwishyura kutaragera, ubwo akaba ayamukuyeho bitamuruhije.

    6.Natakaje telefone yanjye imuhira

    Akenshi hari bamwe mu bakobwa babura ahandi bahera ngo babashe gukura amafaranga ku bakunzi babo, bagatira telefone bakabahamagara ngo bababwire ko telefone zabo zatakaye. Akaba abonye aho ahera agusaba kio niba umukunda koko wamufasha akabona indi. Nyuma wamara kumuha amafaranga yo kugura indi, akazakubwira ko iyambere yaje kuyibona.

    7.Nta mafaranga yo guhamagara mfite muri telefone

    Hari abakobwa bakunda gusaba cyane abakunzi babo amafaranga yo kwifashisha mu guhamagara, kandi atari cyo ayashakira, cyangwa yanayabona akayakoresha mu guhamagara abandi batari umukunzi we. Hari bamwe mu basore baba barashyizwe n'abakunzi babo b'abakobwa ku kamenyero ko kubagurira amakarita yo guhamagara ya buri munsi, ugasanga mu kwezi hagenda akayabo.

    8.Mfite umushinga nshaka ko umfashamo

    Akenshi hari abakobwa babeshya abakunzi babo ko babonye imishinga yo gukora kugira ngo ibinjirize amafaranga. Akaba yabwira umukunzi we ko yamufasha kubona amafaranga kugira ngo ayashore muri uwo mushinga, akamwizeza ko azayamwishyura buhoro buhoro, kenshi birangira atayamwishyuye, maze akamubeshya ko yahombye.

    Aya ni amayeri umunani gusa mu yandi mayeri menshi cyane, akunze gukoreshwa n'abakobwa bakura ibyinyo ku basore bakundana kugira ngo babakureho ibyo bararikira, gusa akenshi ibyo bijyana n'umuco wamamaye wa 'Mpa nguhe' kuko abasore nabo akenshi baba bishakira kuryamana n'abakobwa bari inshuti, bikaba byatuma atitangira mu kurekura amafaranga kuko aba yibwira ko hari aho ari buyagarurize.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/ngaya-amayeri-abakobwa-bakoresha-iyo-bashaka-gukura-ibyinyo-abagabo/