Blog

  • Lionel Messi yaragaye asomana byimbitse n’umugore we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Messi yahaye ikaze umwaka mushya mu buryo budasanzwe,aho yafotowe ari gusomana byimbitse n'umugore we Antonela Roccuzzo ndetse iyi foto yayishyize ku rubuga rwe rwa Instagram aho akurikirwa na Miliyoni 13.

    Messi asomana n'umugore we

    Uyu mukinnyi w'imyaka 33 yakoresheje iyi foto ari mu rukundo na madamu we mu kwifuriza abafana be umwaka mushya muhire.

    Yagize ati 'Tubifurije umwaka mushya muhire wuzuye ubuzima bwiza n'urukundo rwinshi.'

    Madamu Roccuzzo we yashyize hanze ifoto ari kumwe n'uyu mugabo we w'icyamamare n'abana babo Thiago,w'imyaka 8, Mateo, 5, na Ciro,2.

    Kuri Noheli,umuryango wa Messi wari Rosario muri Argentina aho uyu mukinnyi yavukiye we n'uyu mugore we gusa bahise bagaruka Ubunani babwizihiriza I Barcelona.

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-yaragaye-asomana-byimbitse-numugore-we/

  • Kera kabaye, Lionel Messi yaciye ibintu hirya no hino kubera ifoto yashyize hanze ari gusoma umugore we #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukomeye wa FC Barcelona ,Lionel Messi yizihirije ubunani mu rugo rwe I Barcelona ari kumwe n'umugore we Antonela Roccuzzo basomanye bigatinda mu rwego rwo kwinjira neza mu mwaka mushya wa 2021.

    Messi yahaye ikaze umwaka mushya mu buryo budasanzwe,aho yafotowe ari gusomana byimbitse n'umugore we Antonela Roccuzzo ndetse iyi foto yayishyize ku rubuga rwe rwa Instagram aho akurikirwa na Miliyoni 13.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 33 yakoresheje iyi foto ari mu rukundo na madamu we mu kwifuriza abafana be umwaka mushya muhire.

    Yagize ati 'Tubifurije umwaka mushya muhire wuzuye ubuzima bwiza n'urukundo rwinshi.'

    Madamu Roccuzzo we yashyize hanze ifoto ari kumwe n'uyu mugabo we w'icyamamare n'abana babo Thiago,w'imyaka 8, Mateo, 5, na Ciro,2.

    Kuri Noheli,umuryango wa Messi wari Rosario muri Argentina aho uyu mukinnyi yavukiye we n'uyu mugore we gusa bahise bagaruka Ubunani babwizihiriza I Barcelona.


    Iyi niyo foto Messi yasangije abakunzi be ari gusomana n'umugore we

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/02/kera-kabaye-lionel-messi-yaciye-ibintu-hirya-no-hino-kubera-ifoto-yashyize-hanze-ari-gusoma-umugore-we/

  • Nashatse guha abantu ubunani: Masamba wari um… – #rwanda #RwOT

    Masamba yaciye akabogi acyebanura imirya y'inanga mu gitaramo cya East African Party cyo ku nshuro ya 13 cyabereye kuri Televiziyo Rwanda, yahuriyemo na Cecile Kayirebwa, Makanyaga Abdul na Cyusa Ibrahim.

    Ni ibintu byashimishije benshi barimo umukirigitananga Daniel Ngarukiye umaze igihe akorera umuziki we mu Bufaransa. Inanga ni igikoresho gakondo kibajwe mu giti cyitwa umwungo. Igizwe n'ibice bitatu birimo inyahura, ibihumurizo n’igituza.

    Ngarukiye uzwi mu ndirimbo 'Umwari w'i Rwanda' yagize ati 'Nguye icyogere mu bahungu, nguyu nyiringamba nyiringanzo, nguyu uwo Sentore yaranze iyi nanga ye mureba kuko mu mirya yayo ari Ntamakenwa. Mubyeyi Masamba Intore dutewe ishema no kukugira.'

    Masamba yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga 'Inanga ibikira imfura maze ukagubwa neza n'urunyananga. Ndabakunda mba ndoga Rukabu.'

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Masamba Intore yavuze ko yari amaze igihe ahagaritse gukirigita inanga mu ruhame. Ariko ko adashobora kuryama adataramiye abakurambe be.

    Ati 'Sinjya ncuranga mu ruhame. Ariko iwanjye sinshobora kuryama ntataramiye abakurambere. Mfite inanga enye iwanjye harimo iya Munzenze Sogokuru na Sentore Athanase Data.'

    Masamba yabwiye abafana be ko gutarama nabo ntako bisa. Avuga ko abakunda kuko nabo bakunze inganzo ye. Uyu muhanzi yavuze ko mu gitaramo yabacurangiye 'Amararo' ya Muhigirwa, ko ubutaha azabacurangira 'Berenadeta', 'Rangira', 'Nyiramibambwe', 'Zenda Kurwana', 'Inkotanyi cyane', 'Imitoma' n'izindi nyinshi.

    Uyu muhanzi yacuranze inanga nyuma yo guha urubuga abahanzi babiri bari kuzamuka neza mu muziki Ruti Joel na Bill Ruzima bamufashije kunyura benshi muri iki gitaramo. 

    Ruti Joel yaririmbye indirimbo ye 'Igikobwa' aherutse gusohora naho Bill Ruzima yaririmbye indirimbo ye yise 'Abana bari imuderi'.

    Bill Ruzima waririmbye muri iki gitaramo ni umwe mu banyeshuri bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo. Afite indirimbo zizwi zirimo 'Imitoma', 'Munda y'Isi', 'No Regret' n'izindi.

    Ni mu gihe Ruti Joel abarizwa muri Label yitwa Kwanda Music Label ya Patrick Maombi umujyanama wa Jules Sentore. Azwi mu ndirimbo zirimo 'La vie est belle', 'Rumuri rwitabaza', 'Rusaro' n'izindi.

    Inkuru bifitanye isano: Kayirebwa, Masamba, Makanyaga na Cyusa bariirmbye muri East African Party


    Masamba Intore yari amaze igihe atagaragara acuranga inanga ya Kinyarwanda


    Masamba yavuze ko yacuranze inanga kugira ngo ahe Abanyarwanda ubunani bw’umwaka wa 2021


    Uyu muhanzi w’umunyabigwi yavuze ko yari amaze igihe ahagaritse gucurangira mu ruhame inanga


    Umuhanzi Bill Ruzima yigaragaje muri iki giaramo aririmba indirimbo ye bwite


    Ruti Joel yaririmbye indirimbo ye bwite yise ‘Igikobwa’

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102038/nashatse-guha-abantu-ubunani-masamba-wari-umaze-igihe-atagaragara-akirigita-inanga-102038.html

  • Danny Usengimana yishimiye gutangirana umwaka wa 2021 ari kumwe n'umugore we ndetse anamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya APR FC, Danny Usengimana, uherutse gusezerana kubana akaramata n'umugore we, yagaragaje ko yishimiye gutangira umwaka mushya wa 2021 ari kumwe n'umugore we ndetse aboneraho no kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Ibi Danny Usengimana yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yari amaze gushyira hanze amwe mu mafoto y'ubukwe bwe n'umugore we.

    Umugore wa Danny Usengimana ni uku yari yambaye ku munsi w'ubukwe bwabo

    Danny Usengimana n'umugore we ku munsi w'ubukwe bwabo

    Nyuma yuko Danny Usengimana ashyize hanze aya mafoto, yayaherekesheje amagambo akurikira:

    Source : https://yegob.rw/danny-usengimana-yishimiye-gutangirana-umwaka-wa-2021-ari-kumwe-numugore-we-ndetse-anamwifuriza-isabukuru-nziza-yamavuko/

  • Breaking news:Ikipe ya PSG ibonye umutoza mushya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yamaze kwemeza Mauricio Pochettino wabaye umukinnyi wayo, nk'umutoza mushya mu gihe cy'umwaka umwe n'igice ushobora kongerwa mu gihe yakwitwara neza.

    Pochettino wari umaze umwaka urenga nta kazi afite nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham mu mwaka wa 2019,yabonye akazi ko gutoza PSG.

    Pochettino wagejeje Spurs ku mukino wa nyuma wa Champions League muri 2019,yahawe umukoro ukomeye wo kurenza PSG mu Bufaransa akayigira ikipe ihatana ku mugabane w'Uburayi cyane ko ariho ikennye cyane.

    Pochettino wakiniye iyi kipe yamuhaye akazi kuva 2001-2003,arasabwa kurenga ku gahigo ka Thomas Tuchel wagejeje PSG ku mukino wa nyuma wa Champions League we akayihesha iki gikombe cy'akataraboneka.

    Nyuma yo guhabwa aka kazi,Pochettino yagize ati 'Ndishimye kuba nagizwe umutoza wa Paris Saint-Germain.Ndashaka gushimira ubuyobozi bw'ikipe kubera icyizere bangiriye.

    Umuyobozi wa PSG, Nasser Al-Khelaïfi we yagize ati 'ndishimye kuba uwahoze ari kapiteni wacu agarutse muri Paris Saint-Germain,ikipe yakomeje kuba iwe mu rugo.'

    'Kugaruka kwa Pochettino bihuje neza n'intego yacu kandi bigiye kuba andi mateka ku ikipe yacu kandi nzizera ko abafana bazishima.Binyuze mu gukorana na Mauricio Pochettino, Paris Saint-Germain igiye gukomeza kwiyubaka kandi azayizamura ku rwego rwo hejuru mu myaka iri imbere.'

    Source : https://yegob.rw/breaking-newsikipe-ya-psg-ibonye-umutoza-mushya/

  • Umwongereza wigeze gupima ibiro 413 akananywa Fanta 12 buri munsi yapfuye akiri muto [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wigeze gupima ibiro 413 ndetse akagira umwihariko wo kurya calories 29,000 ku munsi by'umwihariko akananywa Fanta 12 ku munsi,yapfuye.

    Bwana Austin yapfuye ahitanwe n'ibibazo byo kunanirwa guhumeka n'ama Infections atandukanye yari amaranye imyaka myinshi.

    Ikipe ya Birmingham City FC yafanaga yatangaje kuri Twitter ko ibabajwe n'urupfu rw'uyu mufana wari icyamamare mu gihe umugore we witwa Dannie Louise yavuze ko urupfu rw'umugabo we rwamushegeshe.

    Uyu mugabo yagize ibiro bingana gutya kubera gukabya kurya cyane nkuko yabitangaje mu cyegeranyo yakozweho na Sky One cyiswe 'Inside Britain's Fattest Man'.

    Abagize umuryango we bose bagiye batanga ubutumwa bwo gusezera kuri uyu mugabo ndetse bavuga ko batazamwibagirwa.




    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwongereza-wigeze-gupima-ibiro-413-akananywa-fanta-12-buri-munsi-yapfuye-akiri

  • PSG yabonye umutoza mushya usimbura Tuchel yirukanye #rwanda #RwOT

    Pochettino wari umaze umwaka urenga nta kazi afite nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham mu mwaka wa 2019,yabonye akazi ko gutoza PSG irimo Mbappe na Neymar Jr.

    Pochettino wagejeje Spurs ku mukino wa nyuma wa Champions League muri 2019,yahawe umukoro ukomeye wo kurenza PSG mu Bufaransa akayigira ikipe ihatana ku mugabane w'Uburayi cyane ko ariho ikennye cyane.

    Pochettino wakiniye iyi kipe yamuhaye akazi kuva 2001-2003,arasabwa kurenga ku gahigo ka Thomas Tuchel wagejeje PSG ku mukino wa nyuma wa Champions League we akayihesha iki gikombe cy'akataraboneka.

    Nyuma yo guhabwa aka kazi,Pochettino yagize ati “Ndishimye kuba nagizwe umutoza wa Paris Saint-Germain.Ndashaka gushimira ubuyobozi bw'ikipe kubera icyizere bangiriye.

    Nkuko mubizi,iyi kipe ifite umwanya wihariye mu mutima wanjye.Nayigiriyemo ibihe byiza ntazibagirwa,by'umwihariko abafana bo kuri Parc des Princes.Ngarutse muri iyi kipe uyu munsi mfite intego zihariye zo gutsinda kandi niteguye gukorana na bamwe mu bakinnyi bafite impano ku isi.”

    Umuyobozi wa PSG, Nasser Al-Khelaïfi we yagize ati “ndishimye kuba uwahoze ari kapiteni wacu agarutse muri Paris Saint-Germain,ikipe yakomeje kuba iwe mu rugo.

    Kugaruka kwa Pochettino bihuje neza n'intego yacu kandi bigiye kuba andi mateka ku ikipe yacu kandi nzizera ko abafana bazishima.Binyuze mu gukorana na Mauricio Pochettino, Paris Saint-Germain igiye gukomeza kwiyubaka kandi azayizamura ku rwego rwo hejuru mu myaka iri imbere.

    Pochettino asimbuye Thomas Tuchel wirukanwe ku munsi ubanziriza Noheli ya 2020,aho yari amaze gutsinda 4-0 Strasbourg.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/psg-yabonye-umutoza-mushya-usimbura-tuchel-yirukanye

  • Umugore yatangaje benshi kubera ubwinshi bw'itaka arya #rwanda #RwOT

    BBC Swahili yamusanze mu Mujyi wa Dar-Es Salaam avuga ko iri taka aza kurigura mu mujyi nibura rimwe mu cyumweru. Ati ' Iyo ntariye itaka mba numva hari ikibura. Natangiye kurya itaka mfite imyaka hagati ya 6 na 7 ubwo nari ntangiye amashuri abanza.'

    Nyina ati ' Ubwo yakambakambaga yaryaga ibitaka, akuze akomeza kubikora, niyo wamutumaga ku isoko, yazaga afite ibitaka mu ntoki. '

    Muganga mu Bitaro bya Dar-Es Salaam ushinzwe kurwanya indwara zo munda, Dr. Nyagori Haruna avuga ko kurya ibitaka 'Bishobora gutera umuntu indwara zo munda.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umugore-yatangaje-benshi-kubera-ubwinshi-bw-itaka-arya

  • Ukuyemo amafaranga, dore ibintu 4 abakobwa ba… – #rwanda #RwOT

    Hari ibintu abakobwa muri rusange bashaka mu basore ku buryo utabifite batagukunda kabone n’ubwo waba ufite amafaranga. Muri ibyo bintu bashaka harimo ibi 4 by'ingenzi buri mukobwa wese yifuza ku musore:

    1)Ubwenge: Abakobwa burya bose bakunda umusore uzi ubwenge, ntibisaba ko yaba yarize amashuri menshi cyangwa afite impamyabumenyi zihambaye ahubwo bifuza umusore ufite ubwenge bugaragarira buri wese. Ibi bakabibonera mu byo akora cyangwa avuga. Uri umusore ufite amafaranga ariko nta bwenge ufite nta mukobwa wapfa kugukunda.

    2)Kwambara Neza: Umukobwa wese mbere y’uko yemerera urukundo umusore abanza kumwigaho akanamwitegereza imyambarire ye. Iyo asanze wambara nabi ntaba akikwemereye ko mukundana. Kwambara neza ku musore ni ikintu cy'ingenzi ku bakobwa kandi kibakurura, n’iyo waba ufite amafaranga ariko utazi kwambara neza nta mahirwe uba ufite yo gukundwa n'abakobwa.

    3)Guhumura: N’ubwo abasore benshi batabizi cyangwa ngo babyiteho, burya kwitera imibavu (perfume, deodorant) ni ibintu abakobwa bose bifuza ku basore. Umusore uhumura neza nta mukobwa adakurura kandi aba afite amahirwe yo kudaterwa indobo kuko azi kwiyitaho.

    4) Kwitwara neza mu gitanda: N’ubwo abakobwa badakunze kubyerura ariko bakunda umusore uzi gukora imibonano mpuzabitsina neza. Ushobora kuba uri umusore ufite igihagararo n'amafaranga ariko utazi gushimisha umukobwa mu buriri icyo gihe nta mukobwa uzakwemera kuko utabashije kumukorera ibyo yifuza mu buriri ntaba akigukunze.

    Src:www.pejoweb.com

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102036/ukuyemo-amafaranga-dore-ibintu-4-abakobwa-bashaka-ku-basore-102036.html

  • Davis D na Aisha batangiranye umwaka neza akanyamuneza ari kose (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Davis D wamamaye cyane kubera indirimbo zitandukanye yagiye ahimba zigakundwa na benshi, yerekanye amafoto ye ari kumwe na Aisha, umukunzi we bigaragara ko bafite akanyamuneza ko gutangirana umwaka wa 2021 bari kumwe. Aya mafoto Davis D yayashyize hanze kuri uyu munsi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Davis D ashyize hanze aya mashusho nyuma y'iminsi itari myinshi havuzwe urunturuntu n'umwuka mubi hagati ya Davis D na Aisha, umukunzi we.

    Aisha, umukunzi wa Davis D

    Davis D

    Source : https://yegob.rw/davis-d-na-aisha-batangiranye-umwaka-neza-akanyamuneza-ari-kose-amafoto/