Blog

  • Amavubi akomeje imyitozo no mu mvura yitegura CHAN, irushanwa azakira ryakomwe mu nkokora #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, ikomeje imyitozo yitegura igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’, ni mu gihe irushanwa rito(Mini Tournament) yagombaga kwakira ryakomwe mu nkokora.

    Iyi kipe iyobowe n’umutoza Mashami Vincent barimo gukorera imyitozo kuri Stade Amahoro i Remera, bakaba bayikora mu gitondo na ni njoro amatara yaka.

    Aba basore b’Amavubi, imyitozo iheruka baraye bayikoze imvura igwa, ni mu rwego rwo kwimenyereza igihe imvura yagwa bari mu mukino muri CHAN ko bakomeza bagakina kuko utahagarara ngo bajye kugama.

    Mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa kandi, Amavubi yari yateguye Mini Tournament izitabirwa na Congo Brazaville ndetse na Namibia kuva ku wa 7-11 Mutarama 2021.

    Iri rushanwa ryaje gukomwa mu nkokora na Namibia yatangaje ko itakiryitabiriye bitewe n’ikibazo cy’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwiyongera muri Namibia bituma n’ibikorwa bya siporo byose birimo no kwitegura irushahw rya CHAN bihagarara.

    Bivuze ko u Rwanda na Congo Brazaville ari zo zikana iri rushanwa mbere y’uko zerekeza muri Cameroun gukina irushanwa rizaba kuva 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2021.

    U Rwanda ruri mu itsinda C na Togo, Uganda na Maroc. Umukino wa mbere ruzawukina tariki ya 18 Mutarama 2021 na Uganda.

    Amavubi akomeje imyitozo yitegura CHAN

    No mu mvura abasore bakomeje imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-akomeje-imyitozo-no-mu-mvura-yitegura-chan-irushanwa-azakira-ryakomwe-mu-nkokora

  • Injira mu mikorere y'Umutwe udasanzwe w'Ingabo z'u Rwanda uri muri Centrafrique (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    'Special Force' ni umutwe w'igisirikare wihariye, uba urimo abantu batojwe byihariye. Ni wo woherezwa kuri Operasiyo zihariye, aho rukomeye, muri make ujya ahari umwanzi wigize kabushungwe.

    Abawujyamo batoranywa mu bandi basirikare basanzwe ariko hagendewe ku bintu byinshi birimo ubushobozi bwa buri umwe, yaba mu mirwanire, ubumenyi yihariye cyangwa se mu gutanga amabwiriza.

    Nyuma yo gutoranywa, barongera bakoherezwa mu myitozo imara amezi atandatu, umwaka cyangwa se imyaka ibiri bitewe n'aho bakenewe kuzakora mu kazi kabo ka buri munsi.

    Akenshi iyo boherejwe mu kazi, bakunze gukora mu matsinda y'abantu bake, ku buryo nk'abasirikare 600 bashobora gukwira umujyi wose kandi bagahashya umwanzi mu gihe gito kandi mu buryo bwapanzwe neza.

    Bene aba basirikare bo muri uyu mutwe, nibo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje muri Iraq, ni nabo u Burusiya bwohereza aho rukomeye bazwi nka Spetsnaz. Ab'u Rwanda rero nibo boherejwe mu kazi gakomeye muri Centrafrique ku wa 20 Ukuboza 2020.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo byemezwaga ko bagiye mu butumwa bwihariye muri Centrafrique, abakenewe bahamagawe bakamenyeshwa ko mu minota mike baza kurira indege. Muri bo hari abari mu kandi kazi, bahita bareka ibyo barimo bafata rutemikirere. Hari umwe twaganiriye wari muri Kigali Convention Centre, uko yari ameze icyo gihe niko yahise yerekeza i Bangui, ibindi birimo ibikoresho bye byamusanzeyo.

    Aba basirikare bakigera i Bangui, bahise bajya mu kazi ako kanya ntabyo gutegereza indi myiteguro, bagabanywamo amatsinda bamwe bajya mu Mujyi wa Bangui abandi berekeza mu nkengero zayo hafi n'umupaka wa Tchad.

    Abazi amateka ya gisirikare baganiriye na IGIHE basobanuye ko izi ngabo zoherezwa mu bice birimo umwanzi cyane (Red Zone).

    Umwe yagize ati 'Iyo ugiye guhura n'abasirikare nk'aba utekereza kabiri, ntabwo ari ba bandi babona umwanzi ngo biruke, n'iyo wabarasaho ntabwo bahunga, barakomeza.'

    Aba basirikare bari mu mutwe wihariye, bafite imyitozo ihambaye ibabashisha gusohoza inshingano zabo neza kandi mu gihe cyagenwe

    Bakambitse ahitwa Bimbo

    Izi ngabo zo mu mutwe udasanzwe 'Special Force' z'u Rwanda zikigera i Bangui zahise zijya ahitwa Bimbo, muri iryo joro aba mbere bahita batangira gufata ibirindiro mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Muri Bangui bahise bakwirakwira ahantu hose dore ko haburaga icyumweru kimwe ngo habe amatora y'Umukuru w'Igihugu n'Abagize Inteko Ishinga Amategeko, bakaza umutekano.

    Ubu abari i Bangui barenga batayo, aho bacumbitse twahabonye abasirikare bake ba Centrafrique bafatanya mu gucunga umutekano w'igihugu. Ntabwo ikigo babamo kiratunganywa neza.

    Ubwo twagisuraga, bari bakiri mu mirimo imwe n'imwe aho nk'abashinzwe ibyo gutunganya amazi bakoraga aho bazajya bavomera, abandi nabo batunganya amashanyarazi ku buryo ikigo cyose kiba gifite amatara akimurikira.

    Ku muryango, kwinjira ni ukubanza ukavuga aho uturutse, ikikuzanye, ubundi umusore wambaye impuzankano ya RDF, akakubaza ikikugenza, yarangiza akabaza Afande ku cyombo imbere niba wemerewe kwinjira ubundi ukabona kugenda.

    Icyiza ni uko kuhinjira nk'Umunyarwanda uba umeze nk'uwisanga, uvuga Ikinyarwanda nabo bagusubiza mu kindi. Nta kintu kiba kiryoshye nko kugera mu gihugu cy'amahanga ukakirwa n'abenegihugu, mukaganira mu rurimi rwanyu gakondo, hehe Urufaransa n'Ibyongereza.

    Aba basirikare bamaze kugera hafi ya Tchad

    IGIHE yamenye ko ubwo aba basirikare bageraga i Bangui, bahise boherezwa mu duce twarimo umutekano muke. Aba mbere berekeje mu Burengerazuba bw'Igihugu hafi na Tchad ahari hamaze igihe humvikana imitwe yitwaje intwaro ya François Bozizé washakaga guhirika ubutegetsi.

    Bavuye i Bangui banyura ahitwa Sibut bakomereza mu duce twa Dékoa (mu bilometero 250 uvuye i Bangui), Batangafo na Kaga Bandoro. Aha Dékoa niho abasirikare batatu b'u Burundi biciwe n'imitwe yitwaje intwaro ku wa 26 Ukuboza 2020.

    Icyo gihe abarwanyi barabateye babica nabi urw'agashinyaguro, abasirikare ba Centrafrique bari hafi aho bahita bakwira imishwaro bakiza amagara yabo, maze abarwanyi babiba imodoka.

    Ingabo z'u Rwanda zari hafi aho nizo zumvise amasasu zihutira gutabara Abarundi bari basumbirijwe, zambura n'abo barwanyi imodoka bari batwaye zisubizwa ingabo za Centrafrique.

    Zahise zifata ako gace zigacungira umutekano. Hafi aho hari Abapolisi b'u Rwanda barenga 40 bacunga umutekano, Ingabo z'u Rwanda zikaba zari zigiyeyo zigiye kubarindira umutekano kugira ngo hatagira umutwe ubibasira.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru giheruka ku wa 21 Ukuboza 2020, Perezida Kagame yashushe nk'ukomoza ku nshingano z'aba basirikare boherejwe muri Centrafrique.

    Ati 'Ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye [n'iza Loni], zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo aricyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n'umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n'icyo kibazo.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z'u Rwanda zoherejwe 'kugira ngo zikore akazi zigomba gukora'.

    Mu gihe cy’amatora aheruka, izi ngabo zari ku biro by’itora byo hirya no hino mu gihugu

    Ibikoresho byabo bimwe byageze i Bangui ku wa Kane

    Izi ngabo ubwo zoherezwaga muri iki gihugu, zahise zifata urugendo nk'abagiye gutabara aho rukomeye, ntabwo byasabye ko zikora imyiteguro ihambaye ahubwo icyari ingenzi kari akazi no kugasohoza hatitawe ku kindi icyo aricyo cyose.

    Bimwe mu bikoresho zari zikeneye hashize iminsi indege zitwara imizigo zibikura i Kigali zikajya kubyakira ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya M'poko i Bangui.

    IGIHE yageze kuri iki kibuga cy'indege ku wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 ihasanga indege yari iturutse i Kigali aribwo iri kugwa itwaye imodoka za gisirikare izi ngabo zigomba kwifashisha mu kazi kazo ka buri munsi.

    Muri make, zifite inshingano zikomeye zo gucunga umutekano muri Centrafrique, zigakora akazi kose gashoboka mu gihugu ku buryo gikomeza gutekana aho bibaye ngombwa zigakora 'akazi' nk'uko Umugaba w'Ikirenga yabivuze.

    Ubu aba basirikare bamwe bari kuba mu kigo kiri ahitwa Bimbo mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Umurwa Mukuru wa Centrafrique

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, twasuye aba basirikare ubwo bari mu myiteguro yo kujya mu kazi kabo ka buri munsi

    Bafite ibikoresho bihagije bibafasha guhangana n’umwanzi mu gihe byaba bibaye ngombwa

    Muri iki kigo kirimo Ingabo z’u Rwanda, uhasanga imodoka z’abasirikare ba Centrafrique bazwi nka FACA

    Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bangui, iyo ugenda uhura n’aba basirikare bacunze umutekano ku buryo nta muntu wawuhungabanya

    Ntibimenyerewe i Bangui kubona Umusirikare uri kugenda n’amaguru mu muhanda acunze umutekano; Ingabo z’u Rwanda n’izo zonyine zibikora

    Mu gihe cy’amatora aheruka, izi ngabo zari ku biro by’itora byo hirya no hino mu gihugu

    Indege itwaye ibikoresho bya gisirikare by’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda ubwo yageraga i Bangui ku wa Kane w’iki Cyumweru

    Amafoto: Philbert Girinema i Bangui


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/injira-mu-mikorere-y-umutwe-udasanzwe-w-ingabo-z-u-rwanda-uri-muri-centrafrique

  • Perezida Museveni yohereje mu mihanda Abasirikare badasanzwe #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko yohereje abasirikare b'umutwe udasanzwe ari nawo uturukamo abamurinda, gukwirakwira mu Mujyi wa Kampala ngo bahashye ibyaha mu gihe igihugu cyitegura amatora ya Perezida.

    Amatora ya Perezida muri Uganda ateganyijwe kuba tariki ya 14 Mutarama 2021.

    Ku wa Kane, tariki ya 31 Ukuboza 2020 mu ijambo risoza umwaka, Perezida Museveni yavuze ko abo basirikare boherejwe kurwanya ibyaha muri Kampala, bafite ubushobozi buhagije kuko bamwe muri bo banakoze mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia.

    Abo basirikare boherejwe mu mihanda nyuma yo gushwana kwa hato na hato hagati ya Polisi n'abatavuga rumwe na Leta guhera mu Ugushyingo uyu mwaka ubwo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine utavuga rumwe na Leta yatabwaga muri yombi bigateza imvururu.

    Iryo fatwa ryatangiye kuzamura imyigaragambyo muri Kampala no mu bindi bice by'igihugu. Kugeza ubu abantu 54 bamaze kugwa muri uko gushwana kwa hato na hato.

    Museveni mu ijambo rye, yavuze ko abatavuga rumwe na Leta harimo abitwara nabi n'abanyabyaha.

    Biteganyijwe ko Museveni tariki 14 Mutarama azaba ahanganye n'abakandida 11 batavuga rumwe na we.Uganda yohereje abasirikare badasanzwe muri Kampala nyuma y'imvururu zimaze iminsi hagati ya Polisi n'abatavuga rumwe na Leta

    Src:dairymonitor

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/03/perezida-museveni-yohereje-mu-mihanda-abasirikare-badasanzwe/

  • Injira mu mikorere y’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda uri muri Centrafrique (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    “Special Force” ni umutwe w’igisirikare wihariye, uba urimo abantu batojwe byihariye. Ni wo woherezwa kuri Operasiyo zihariye, aho rukomeye, muri make ujya ahari umwanzi wigize kabushungwe.

    Abawujyamo batoranywa mu bandi basirikare basanzwe ariko hagendewe ku bintu byinshi birimo ubushobozi bwa buri umwe, yaba mu mirwanire, ubumenyi yihariye cyangwa se mu gutanga amabwiriza.

    Nyuma yo gutoranywa, barongera bakoherezwa mu myitozo imara amezi atandatu, umwaka cyangwa se imyaka ibiri bitewe n’aho bakenewe kuzakora mu kazi kabo ka buri munsi.

    Akenshi iyo boherejwe mu kazi, bakunze gukora mu matsinda y’abantu bake, ku buryo nk’abasirikare 600 bashobora gukwira umujyi wose kandi bagahashya umwanzi mu gihe gito kandi mu buryo bwapanzwe neza.

    Bene aba basirikare bo muri uyu mutwe, nibo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje muri Iraq, ni nabo u Burusiya bwohereza aho rukomeye bazwi nka Spetsnaz. Ab’u Rwanda rero nibo boherejwe mu kazi gakomeye muri Centrafrique ku wa 20 Ukuboza 2020.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo byemezwaga ko bagiye mu butumwa bwihariye muri Centrafrique, abakenewe bahamagawe bakamenyeshwa ko mu minota mike baza kurira indege. Muri bo hari abari mu kandi kazi, bahita bareka ibyo barimo bafata rutemikirere. Hari umwe twaganiriye wari muri Kigali Convention Centre, uko yari ameze icyo gihe niko yahise yerekeza i Bangui, ibindi birimo ibikoresho bye byamusanzeyo.

    Aba basirikare bakigera i Bangui, bahise bajya mu kazi ako kanya ntabyo gutegereza indi myiteguro, bagabanywamo amatsinda bamwe bajya mu Mujyi wa Bangui abandi berekeza mu nkengero zayo hafi n’umupaka wa Tchad.

    Abazi amateka ya gisirikare baganiriye na IGIHE basobanuye ko izi ngabo zoherezwa mu bice birimo umwanzi cyane (Red Zone).

    Umwe yagize ati “Iyo ugiye guhura n’abasirikare nk’aba utekereza kabiri, ntabwo ari ba bandi babona umwanzi ngo biruke, n’iyo wabarasaho ntabwo bahunga, barakomeza.”

    Aba basirikare bari mu mutwe wihariye, bafite imyitozo ihambaye ibabashisha gusohoza inshingano zabo neza kandi mu gihe cyagenwe

    Bakambitse ahitwa Bimbo

    Izi ngabo zo mu mutwe udasanzwe “Special Force” z’u Rwanda zikigera i Bangui zahise zijya ahitwa Bimbo, muri iryo joro aba mbere bahita batangira gufata ibirindiro mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Muri Bangui bahise bakwirakwira ahantu hose dore ko haburaga icyumweru kimwe ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, bakaza umutekano.

    Ubu abari i Bangui barenga batayo, aho bacumbitse twahabonye abasirikare bake ba Centrafrique bafatanya mu gucunga umutekano w’igihugu. Ntabwo ikigo babamo kiratunganywa neza.

    Ubwo twagisuraga, bari bakiri mu mirimo imwe n’imwe aho nk’abashinzwe ibyo gutunganya amazi bakoraga aho bazajya bavomera, abandi nabo batunganya amashanyarazi ku buryo ikigo cyose kiba gifite amatara akimurikira.

    Ku muryango, kwinjira ni ukubanza ukavuga aho uturutse, ikikuzanye, ubundi umusore wambaye impuzankano ya RDF, akakubaza ikikugenza, yarangiza akabaza Afande ku cyombo imbere niba wemerewe kwinjira ubundi ukabona kugenda.

    Icyiza ni uko kuhinjira nk’Umunyarwanda uba umeze nk’uwisanga, uvuga Ikinyarwanda nabo bagusubiza mu kindi. Nta kintu kiba kiryoshye nko kugera mu gihugu cy’amahanga ukakirwa n’abenegihugu, mukaganira mu rurimi rwanyu gakondo, hehe Urufaransa n’Ibyongereza.

    Aba basirikare bamaze kugera hafi ya Tchad

    IGIHE yamenye ko ubwo aba basirikare bageraga i Bangui, bahise boherezwa mu duce twarimo umutekano muke. Aba mbere berekeje mu Burengerazuba bw’Igihugu hafi na Tchad ahari hamaze igihe humvikana imitwe yitwaje intwaro ya François Bozizé washakaga guhirika ubutegetsi.

    Bavuye i Bangui banyura ahitwa Sibut bakomereza mu duce twa Dékoa (mu bilometero 250 uvuye i Bangui), Batangafo na Kaga Bandoro. Aha Dékoa niho abasirikare batatu b’u Burundi biciwe n’imitwe yitwaje intwaro ku wa 26 Ukuboza 2020.

    Icyo gihe abarwanyi barabateye babica nabi urw’agashinyaguro, abasirikare ba Centrafrique bari hafi aho bahita bakwira imishwaro bakiza amagara yabo, maze abarwanyi babiba imodoka.

    Ingabo z’u Rwanda zari hafi aho nizo zumvise amasasu zihutira gutabara Abarundi bari basumbirijwe, zambura n’abo barwanyi imodoka bari batwaye zisubizwa ingabo za Centrafrique.

    Zahise zifata ako gace zigacungira umutekano. Hafi aho hari Abapolisi b’u Rwanda barenga 40 bacunga umutekano, Ingabo z’u Rwanda zikaba zari zigiyeyo zigiye kubarindira umutekano kugira ngo hatagira umutwe ubibasira.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka ku wa 21 Ukuboza 2020, Perezida Kagame yashushe nk’ukomoza ku nshingano z’aba basirikare boherejwe muri Centrafrique.

    Ati “Ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye [n’iza Loni], zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo aricyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe “kugira ngo zikore akazi zigomba gukora”.

    Mu gihe cy’amatora aheruka, izi ngabo zari ku biro by’itora byo hirya no hino mu gihugu

    Ibikoresho byabo bimwe byageze i Bangui ku wa Kane

    Izi ngabo ubwo zoherezwaga muri iki gihugu, zahise zifata urugendo nk’abagiye gutabara aho rukomeye, ntabwo byasabye ko zikora imyiteguro ihambaye ahubwo icyari ingenzi kari akazi no kugasohoza hatitawe ku kindi icyo aricyo cyose.

    Bimwe mu bikoresho zari zikeneye hashize iminsi indege zitwara imizigo zibikura i Kigali zikajya kubyakira ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya M’poko i Bangui.

    IGIHE yageze kuri iki kibuga cy’indege ku wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 ihasanga indege yari iturutse i Kigali aribwo iri kugwa itwaye imodoka za gisirikare izi ngabo zigomba kwifashisha mu kazi kazo ka buri munsi.

    Muri make, zifite inshingano zikomeye zo gucunga umutekano muri Centrafrique, zigakora akazi kose gashoboka mu gihugu ku buryo gikomeza gutekana aho bibaye ngombwa zigakora “akazi” nk’uko Umugaba w’Ikirenga yabivuze.

    Ubu aba basirikare bamwe bari kuba mu kigo kiri ahitwa Bimbo mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Umurwa Mukuru wa Centrafrique

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, twasuye aba basirikare ubwo bari mu myiteguro yo kujya mu kazi kabo ka buri munsi

    Bafite ibikoresho bihagije bibafasha guhangana n’umwanzi mu gihe byaba bibaye ngombwa

    Muri iki kigo kirimo Ingabo z’u Rwanda, uhasanga imodoka z’abasirikare ba Centrafrique bazwi nka FACA

    Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bangui, iyo ugenda uhura n’aba basirikare bacunze umutekano ku buryo nta muntu wawuhungabanya

    Ntibimenyerewe i Bangui kubona Umusirikare uri kugenda n’amaguru mu muhanda acunze umutekano; Ingabo z’u Rwanda n’izo zonyine zibikora

    Mu gihe cy’amatora aheruka, izi ngabo zari ku biro by’itora byo hirya no hino mu gihugu

    Indege itwaye ibikoresho bya gisirikare by’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda ubwo yageraga i Bangui ku wa Kane w’iki Cyumweru

    Amafoto: Philbert Girinema i Bangui


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/injira-mu-mikorere-y-umutwe-udasanzwe-w-ingabo-z-u-rwanda-uri-muri-centrafrique

  • Amajyepfo: Umunsi umwe hafashwe litiro zirenga 2,300 za Muriture – #rwanda #RwOT

    Muri icyo gikorwa hafashwe litiro 2,305 z’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge cyitwa Muriture. Iki kinyobwa gikorwa mu ruvange rw’ibintu bitazwi neza ariko usanga gifite isuku nkeya ndetse n’abakinyoye iyo bamaze kugisinda bakora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gukora ihohotera ritandukanye, ubujura n’ibindi byaha.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyo kurwanya izi nzoga cyabereye mu Karere ka Kamonyi, Akarere ka Gisagara, Akarere ka Huye n’Akarere ka Nyanza. Avuga ko mu Karere ka Nyanza ariho hagaragaye cyane iriya nzoga ya Muriture hagakurikiraho Akarere ka Huye.

    Yagize ati “Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu ngo z’abaturage 9 hafatiwe litiro 1,120 naho mu Murenge wa Busoro mu ngo z’abaturage 4 hafatiwe litiro 135. Mu Karere Huye mu Mirenge ya Rwaniro, Rusatira na Mukura hafatiwe litiro 545 nazo z’ikinyobwa cya Muriture.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibirizi mu ngo 3 z’abaturage hafatiwe litiro 385, mu Karere ka Kamonyi mu ngo z’abaturage 3 hafatiwe litiro 120. Yavuze ko n’ubusanzwe muri utu turere hari hakunze kugaragara kiriya kinyobwa kitujuje ubuziranenge ariko kuri uyu munsi w’ubunani byari byabaye byinshi cyane.

    Ati “Dusanzwe dukora ibikorwa byo kurwanya ziriya nzoga mu Ntara y’Amajyepfo ariko kuri iyi nshuro nibwo twahafatiye inzoga nyinshi cyane. Ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze twagendaga tujya ku rugo dufiteho amakuru kandi koko tukazihasanga, abazifatanwe babihaniwe hakurikijwe amategeko, izo nzoga nazo ziramenwa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yongeye gushimira abaturage cyane cyane urubyiruko rw’abakorerabushake mu bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ikintu cyose cyahungabanya ubuzima n’umutekano w’abaturage. Yibukije abaturage ko ziriya nzoga zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo kuko ziba zitujuje ubuziranenge kandi zigatuma bakora ibyaha, yasabye abazinywa n’abazikora kubicikaho kuko ntacyo zibagezaho uretse ibihombo no gufatwa bagafungwa.

    Yanabibukije ko muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19 nta tubari twemewe gukora mu rwego rwo kwirinda ko hagira uwanduriramo icyorezo. Yabasabye kujya batanga amakuru igihe cyose hari aho babonye utubari turimo gucuruza inzoga.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-umunsi-umwe-hafashwe-litiro-zirenga-2-300-za-muriture

  • Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zasubije inyuma inyeshyamba zari zagabye igitero ku mujyi wa Damara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko izo ngabo zishe abarwanyi umunani muri izo nyeshyamba, izindi nyeshyamba ebyiri zifatwa mpiri.

    Umujyi wa Damara ni wo Perezida uriho ubu, Faustin-Archange Touadéra akomokamo.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/santarafurika-ingabo-z-u-rwanda-zasubije-inyuma-inyeshyamba-zari-zagabye-igitero-ku-mujyi-wa-damara

  • Amajyepfo: Umunsi umwe hafashwe litiro zirenga 2,300 za Muriture – #rwanda #RwOT

    Muri icyo gikorwa hafashwe litiro 2,305 z'ikinyobwa kitujuje ubuziranenge cyitwa Muriture. Iki kinyobwa gikorwa mu ruvange rw'ibintu bitazwi neza ariko usanga gifite isuku nkeya ndetse n'abakinyoye iyo bamaze kugisinda bakora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gukora ihohotera ritandukanye, ubujura n'ibindi byaha.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyo kurwanya izi nzoga cyabereye mu Karere ka Kamonyi, Akarere ka Gisagara, Akarere ka Huye n'Akarere ka Nyanza. Avuga ko mu Karere ka Nyanza ariho hagaragaye cyane iriya nzoga ya Muriture hagakurikiraho Akarere ka Huye.

    Yagize ati 'Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu ngo z'abaturage 9 hafatiwe litiro 1,120 naho mu Murenge wa Busoro mu ngo z'abaturage 4 hafatiwe litiro 135. Mu Karere Huye mu Mirenge ya Rwaniro, Rusatira na Mukura hafatiwe litiro 545 nazo z'ikinyobwa cya Muriture.'

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibirizi mu ngo 3 z'abaturage hafatiwe litiro 385, mu Karere ka Kamonyi mu ngo z'abaturage 3 hafatiwe litiro 120. Yavuze ko n'ubusanzwe muri utu turere hari hakunze kugaragara kiriya kinyobwa kitujuje ubuziranenge ariko kuri uyu munsi w'ubunani byari byabaye byinshi cyane.

    Ati 'Dusanzwe dukora ibikorwa byo kurwanya ziriya nzoga mu Ntara y'Amajyepfo ariko kuri iyi nshuro nibwo twahafatiye inzoga nyinshi cyane. Ku bufatanye n'abaturage ndetse n'abayobozi mu nzego z'ibanze twagendaga tujya ku rugo dufiteho amakuru kandi koko tukazihasanga, abazifatanwe babihaniwe hakurikijwe amategeko, izo nzoga nazo ziramenwa.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yongeye gushimira abaturage cyane cyane urubyiruko rw'abakorerabushake mu bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ikintu cyose cyahungabanya ubuzima n'umutekano w'abaturage. Yibukije abaturage ko ziriya nzoga zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo kuko ziba zitujuje ubuziranenge kandi zigatuma bakora ibyaha, yasabye abazinywa n'abazikora kubicikaho kuko ntacyo zibagezaho uretse ibihombo no gufatwa bagafungwa.

    Yanabibukije ko muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19 nta tubari twemewe gukora mu rwego rwo kwirinda ko hagira uwanduriramo icyorezo. Yabasabye kujya batanga amakuru igihe cyose hari aho babonye utubari turimo gucuruza inzoga.

    Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge n'andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-umunsi-umwe-hafashwe-litiro-zirenga-2-300-za-muriture

  • Menya ibihugu bimaze kugaragaramo ubwoko bushya bwa Coronavirus #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko hagaragaye virusi nshya ishamikiye kuri koronavirusi ( COVID-19) mu Bwongereza bivugwa ko yaturutse muri Afurika y'Epfo, ubu noneho no mu Bushinwa hagaragaye umuntu wa mbere uyifite.

    Yatahuwe ku munyeshuri w'imyaka 23 wavuye mu Bwongerezayerekeza iwabo mu Bushinwa akahagera ku wa 14 Ukuboza 2020agahita ashyirwa mu kato. Yaje kugaragaza ibimenyetso, ubu ibipimo byerekanye ko yanduye iriya virusi.

    Urubuga www.france24.com rutangaza ko hashakishijwe abahuye na we barimo abagenzi n'abakozi bahuriye mu ndege yamuzanye kugira ngo na bo ubuzima bwabo bukurikiranirwe hafi. Hanatewe umuti wica iyo virusi aho yagiye anyura hose.

    Iyi virusi nshya imaze kugaragara mu Bwongereza mu minsi ishize, ibihugu bitandukanye bigera kuri 50 birimo n'u Bushinwa, byagiye bihagarika ingendo  z'indege zerekeza n'iziva muri icyo gihuguhirindwa ikwirakwira ryayo. Hari n'ibihugu byafunze inzira zinyura ku butaka no mu mazi.

    U Bwongereza ariko na bwo bwahagaritse ingendo ziva muri Afurika y'Epfo kuko buvuga ko iyo virusi nshya  ari ho yaturutse.

    Abahanga bo mu Muryago w'Ubumwe  bw'Ibihugu by'i Burayibagaragaje ko iyi virusi nshya yandura cyane kurusha iya mbereariko ikizere kigihari  ni uko ishobora kurwanywa n'inkingo zakozwe.

    Virusi nshya ya COVID-19 imaze kugaragara  muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika, Canada, Portugal, u Bufaransa (France), Jordanie na Koreya y'epfo.

    Iriya virusi nshya izwi nka B.1.1.7,igaragaye mu Bushinwa mu gihe mu mujyi wa Wuhan wo muri iki gihugu  wagaragayemo bwa mbere icyorezo cya COVID-19 cyakwiriye Isi yose mu gihe gito,abantu  ibihumbi n'ibihumbibaraye buzuye imihanda muri uyu mujyi   mu birori byo kwizihiza Umwaka Mushya wa 2021.

    Ibindi bihugu bimwe na bimwe iminsi mikuru isoza umwaka yasanze bikomeje ingamba zo kwirinda no gukangurira abantu kuguma mu ngo zabo bakirinda kujya mu birori, utubari n'utubyiniro kuko bishobora gutuma COVID-19 irushaho gukwirakwira.

    Source: France 24

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/03/menya-ibihugu-bimaze-kugaragaramo-ubwoko-bushya-bwa-coronavirus/

  • Umugore wa mbere muri Amerika agiye kunyongwa mu myaka hafi 70 ishize #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Amerika rwatanze uburenganzira bwo kunyonga umugore umwe rukumbi witwa Lisa Montgomery utegereje igihano cy'urupfu. Yishe abaze umugore muri Leta ya Missouri amutwara umwana mu mwaka wa 2004.

    Mu gihe uyu mugore yaramuka anyonzwe, yaba abaye umufungwa wa mbere w'umugore anyonzwe mu myaka hafi 70 ishize.

    Itariki Montgomery yari kunyongerwako yari yashyinzwe mu kwezi gushize, ariko bikaba byarabaye ngombwa ko babanza kurindira nyuma y'aho abamuburanira banduriye Covid-19.

    Nyuma y'uko itariki yo kunyongwa ihindutse, ishami rishinzwe ubutungane ryatanze ikindi gihe cya tariki 12 z'uku kwa mbere 2021 ko ari wo musi uyu mugore azanyongwa. Ariko abamuburanira babanje guhakana ko iki gihe batacyemera kubera ko ingingo yo guhagarika inyongwa ryiwe itari bwavanweho.

    Urukiko rwabanje gushyigikira ibyavuzwe n'aba bamuburanira, maze bahagarika itegeko ryatanzwe n'umukuru w'ibiro bikuru by'amabohero/amagereza ku bijyanye n'umunsi yangongerwako.

    Ariko rero, ejo ku wa gatanu, umurwi w'abacamanza baremeje ko ingingo y'uyu mukuru w'ibiro vy'amabohero ijanye n'amategeko, maze batanga uburenganzira bwo kunyonga uyu mugore.

    Ababuranira uyu mugore Montgomery, bavuga ko bagomba gusohora urwandiko basaba abacamanza ngo basubiremo iyo ngingo.

    Umugore wa nyuma waheruka kunyongwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari Bonnie Heady, yishwe ashyizwe mu cyumba kirimo ibyuka byica i Missouri mu 1953, nk'uko bivugwa n'ikigo gishinzwe gutanga amakuru y'ibihano by'urupfu.

    Amerika yari yahagaritse imanza zo kunyongwa mu gihe cy'imyaka 17 yose, mbere y'uko Perezida Donald Trump ategeka ko zikomeza mu ntangiriro z'umwaka ushize wa 2020.

    Mu gihe imanza z'urupfu zisigaye zashyirwa mu bikorwa, Perezida Trump yaba ari we mukuru w'igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika anyonze abantu benshi mu myaka irenga ijana.

    BBC dukesha iyi nkuru, itangaza ko Uko biteganijwe, Montgomery azanyongwa mbere y'uko umukuru w'igihugu aherutse gutorwa Joe Biden ashyikirizwa amabanga/ahabwa ubuyobozi.

    Nyuma y'imyaka mirongo yamaze ashyigikiye igihano cy'urupfu igihe yari umusenateri wa Delaware, Biden avuga ko amaze gushyikirizwa amabanga ashaka uko ibihano by'urupfu muri Amerika bihagarara.

    Montgomery ni nde?

    Itangazo ry'ubunyamabanga bushinzwe ubutabera ryavuze ko mu kwa 12 kw'umwaka wa 2004, Montgomery yavuye muri Leta ya Kansas ajya ku muhana/mu gace wa Bobbie Jo Stinnett, muri Leta ya Missouri, avuga ko agiye kugura imbwa.

    Iri tangazo rivuga riti: 'Amaze gushyika kuri uwo muhana, Montgomery yahise afata mu kanigo umupfasoni/umugore Stinnett wari ufite imbanyi/inda y'amezi umunani, gushyika aho uyu nyakwigendera ata ubwenge'.

    Montgomery yahise abaga Stinnett amukuramo uwo mwana ahita amutwara mu ntumbero yo kumwiyitirira ko ari uwe. Mu 2007 itsinda ry'abacamanza basanze Montgomery yarakoze icyaha gikomeye cyo kunyuruza/gushimuta cyavuyemo urupfu, bose ata wuvuyemwo bahita bemeza igihano cy'urupfu.

    Ariko abamuburanira bavuga ko umukiriya wabo yari afite ibibazo byo mu mutwe kubera inkoni yakubiswe akiri umwana, bahita basaba ko icyo gihano cyakurwaho.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/umugore-wa-mbere-muri-amerika-agiye-kunyongwa-mu-myaka-hafi-70-ishize/

  • Akunda Kuramya: Clapton avuga ku mugore we yi… – #rwanda #RwOT

    Muri Gicurasi 2019, ni bwo Clapton yasohoye amajwi y'indirimbo ye yise 'Isengesho'. Yarakunzwe bituma uyu muhanzi yiyemeza kuyikorera amashusho yasohoye kuri uyu wa 01 Mutarama 2021 mu rwego rwo guha umwaka mushya muhire abafana be n'abandi.

    Amashusho y'iyi ndirimbo agaragaramo umuririmbyi w'imena wa Kingdom of God Ministries waririmbye inkikirizo, Niyitegeka Yayeli, umunyarwenya RavaNelly, Makanika, Musebeyi, Jacky Giraneza Mushiki w'umuhanzi Mr Kagame n'umugore wa Clapton, Mutoni Jackie.

    Clapton Kibonge yabwiye INYARWANDA ko yifashishije umugore we muri iyi ndirimbo kubera ko 'akunda kuramya' kandi yamumenye yariyeguriye Imana.

    Uyu munyarwenya yanavuze ko we n'umugore we bafitanye indirimbo muri studio bazasohora muri uyu mwaka. Ati 'Ikindi ni uko dufite indirimbo muri studio twafatanyije nayo izajya hanze muri uyu mwaka.'

    Iyi ndirimbo 'Isengesho' yayitekerejeho abyutse yumva afite ishimwe ku Mana. Yagize ati 'Ni indirimbo natekereje maze gusenga. Ndavuga nti uwakora indirimbo ijyanye n'isengesho ryanjye,'

    Clapton amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; 'Fata telefoni', 'Imiyaga', 'Ihangane', 'Garuka' n’izindi, izi zose akaba yarazikoze harimo urwenya rwinshi. Mu buryo bw'amajwi iyi ndirimbo ye 'Isengesho' yatunganyijwe na Brighton P muri Studio Fine Production naho amashusho yakozwe na Eliel Sando [Eliel Filmz].

    Clapton yifashishije umugore we usanzwe ari umuramyi mu ndirimbo ye ‘Isengesho’

    Umunyarwenya Ravanelly wamamaye kubera Tik Tok agaragara mu ndirimbo ‘Isengesho’

    Umuramyi w’imena muri Kingdom of God Ministries, Yayeli hamwe n’umugore wa Clapton witwa Mutoni Jackie

    Jacky mushiki wa Mr Kagame agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Isengesho’

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ISENGESHO’ YA CLAPTON KIBONGE

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102026/akunda-kuramya-clapton-avuga-ku-mugore-we-yifashishije-mu-mashusho-yindirimbo-isengesho-ya-102026.html