Blog

  • Ku nshuro ya mbere Nick Minaj yerekanye umwana we w’umuhungu mu mafoto ateye ubwuzu cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi Nicki Minaj bwa mbere yerekanye amafoto y'umwana we yari yaragize ibanga kuva aho yamubyariye mu mezi atutu ashize.

    Nicki Minaj
    werekanye umwana we yabyaranye n'umugabo we witwa Kenneth Petty, aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga mu mwaka wa 2019 nyuma y'uko bari bamaze igike kingana
    n'amezi 11 bakundanye.

    Mu ijoro ryakeye nibwo Nicki Minaj yerekanye amafoto y'umwana we abicishije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na Twitter. Aya mafoto ateye ubwuzu cyane  kandi yayanditseho amagambo meza arimo ashimira umwana we kuba yaramuhisemo kumubera nyina.

    Imfura ya Nicki Minaj

     

    Source : https://yegob.rw/ku-nshuro-ya-mbere-nick-minaj-yerekanye-umwana-we-wumuhungu-mu-mafoto-ateye-ubwuzu-cyane/

  • Imyaka 10 irirenze Christophe Matata yitabye Imana| Dore bimwe mu byo azibukirwaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari tariki ya 03 Mutarama 2011 ubwo inkuru y'incamugongo yamenyekanaga urwo rwari urupfu rw'umuhanzi Jean Christophe Matata wamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iz'urukundo zakunzwe n'abantu benshi. Matata, wavukiye i Bujumbura ho mu Burundi ku ya 20 Ukwakira 1960, yaguye mu bitaro by'i Cape Town muri Afurika y'Epfo aho yari yagiye gukorera igitaramo. Yapfuye afite imyaka 50 azize indwara y'ibihaha.

    Jean Christophe Matata

    Bimwe mu byo Jean Christophe Matata azibukirwaho harimo indirimbo nyinshi zitandukanye by'umwihariko indirimbo 'amaso akunda', ' yakunzwe n'abantu benshi biganjemo abari mu rukundo bayikoreshaga mu guteretana ndetse n'izindi ndirimbo zitandukanye uyu muhanzi yagiye ahimba zigakundwa n'abantu batari bake. Si ibi gusa kuko uyu muhanzi wakundaga kwisekera mu buzima bwe azahora yibukirwa ku kanyamuneza kamurangaga ubwo yabaga arimo kuganira n'inshuti ze ndetse n'abamuzi bose baziko yahoranaga inseko mu maso ye. Ibihangano bya Jean Christophe Matata bizakomeza kwivugira nubwo uyu muhanzi atakiriho. Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira.

     

     

    Source : https://yegob.rw/imyaka-10-irirenze-christophe-matata-yitabye-imana-dore-bimwe-mu-byo-azibukirwaho/

  • Maj Gen Kayanja Muhanga yashinzwe gufasha Perezida Museveni gukaza umutekano mu matora #rwanda #RwOT

    Abategetsi ba Uganda batangarije ChimpReports dukesha iyi nkuru ko Maj Gen Muhanga azaba afite inshingano zo kuba umuhuzabikorwa w'imitwe ya gisirikare yashyizwe muri Kampala, kugira ngo itere ingabo mu bitugu Polisi mbere, mu gihe cy'amatora na nyuma yayo.

    Umuvugizi w'Igisirikare cya Uganda, Brig Flavia Byekwaso, yabwiye kiriya gitangazamakuru ko biriya bikorwa byo gucungira umutekano amatora biyobowe na Polisi.

    Yagize ati: '…Nk'uko mu bizi, hari inzego nyinshi ziducungira umutekano muri iki gikorwa cy'amatora. Harimo ISO (Urwego rushinzwe umutekano w'imbere mu gihugu), ESO, taskforces zihuriweho, n'abandi. Uruhare rwa Maj Gen Muhanga ni uguhuza ibikorwa by'izo nzego z'umutekano kugira ngo amatora yacu abe mu mahoro.'

    Perezida Museveni yahaye uriya musirikare ziriya nshingano, mu gihe aheruka gutangaza ko ateganya gushyira i Kampala abasirikare bagize uruhare mu kugarura umutekano muri Somalia, akaba ari bo bacunga umutekano mu gihe cy'amatora.

    Abo barimo Paul Lokech uheruka kugirwa Umuyobozi Wungirije wa Polisi ya Uganda na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uherutse kugirwa Umuyobozi w'Umutwe w'Ingabo zidasanzwe Ushinzwe kurinda Perezida Museveni (SFC).

    Gushyiraho abashinzwe gucunga umutekano mu gihe cy'amatora, bije nyuma y'uko mu minsi yashize muri Kampala hadutse imyigaragambyo ikomeye, nyuma y'itabwa muri yombi rya Bobi Wine na Patrick Amuriat bari mu biyamamariza kuyobora Uganda.

    Perezida Museveni mu ijambo risoza umwaka wa 2020 yagejeje ku banya-Uganda ku munsi w'ejo, yatanze imbuzi y'uko abazateza imvururu nk'uko byagenze nyuma y'itabwa muri yombi rya Kyagulanyi bazitabwaho by'intangarugero.

    Gen Muhanga wahawe ziriya nshingano yahoze ari komanda w'ingabo za Uganda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro i Mogadishu muri Somalia.

    Gen Muhanga yanabaye Umuyobozi wa Military police muri UPDF, anaba komanda wa Diviziyo ya Diviziyo ya kabiri y'ingabo za Uganda i Mbarara.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/maj-gen-kayanja-muhanga-yashinzwe-gufasha-perezida-museveni-gukaza-umutekano-mu

  • Perezida Museveni yasabye imbabazi ku bw'iyicwa rya Zebra #rwanda #RwOT

    Museveni yavuze ko Ssenyange yishwe arashwe n'abashinzwe umutekano kubw'impanuka kuwa Gatatu ushize ninjoro.

    Ati 'Nafashe icyemezo cyo gufata ikibazo cye kandi maze kumenya ko ko yishwe n'ushinzwe umutekano.'

    Museveni yakomeje agira ati ' Mumbabarire cyane, cyane kubw'ibi. Nzageza ibyo namenye byose ku muryango. Mumbabarire cyane.'

    Ssenyange nawe wari umuteramakofe, yari atuye muri zone ya St. Francis, muri Paruwasi ya Bwaise III. Museveni yavuze ko nyakwigendera yari umuyoboke wa NRM wibeshyweho ko atoza abantu bashaka guhungabanya Kampala.

    Yakomeje agira ati: 'Ubwo numvaga urupfu rwa Isaac Ssenyange alias Mando Zebra, …nahamagaye umugore we ambwira uko byagenze,'Museveni avuga ko Ssenyange yendaga guhura nawe kandi yari umuyoboke wabafashije muri byinshi.

    Umugore wa Ssenyange ngo akaba yarabwiye Museveni ko abasirikare binjiye mu rugo rwabo, ariko akabacika. Ngo yuriye urupangu agwa mu kandi gatsiko k'abasirikare bamurasa inshuro ebyiri.

    Museveni ukomeza gusaba imbabazi, yavuze ko agiye gukora iperereza nk'uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

    Zebra Ssenyange yigeze kuba kizigenza (Captain)w'ikipe y'igihugu y'umukino w'iteramakofe izwi nka nka 'Bombers', akaba azwiho kuba yarayiyoboye mu mikino ya All Africa Games ku nshuro ya 10 mu Mujyi wa Maputo, muri Mozambique mu 2011.

    Yari asigaye akorera Ishyirahamwe ry'Umukino w'Iteramakofe muri Uganda (UBF) afite inshingano zitandukanye zirimo kuba umutoza, manager ndetse akaba yari n'umuhuzabikorwa wa Zebra Boxing Club yishingiye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-museveni-yasabye-imbabazi-ku-bw-iyicwa-rya-zebra

  • Bobi Wine yeruye agaragaza ko ubuzima bwe buri mu kaga #rwanda #RwOT

    Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru kuwa Kabiri ushize ku biro bya NUP i Kamwokya muri Kampala, Robert Kyagulanyi yakoze urutonde rw'inshuti ze nka Nubian Lee, Dan Magic n'umunyamakuru Ashraf Kasirye avuga ko bagiye bakomeretswa n'abapolisi ndetse we akarokoka ha mana.

    Yagize ati 'Hakomeje kwibasira ubuzima bwanjye nk'umuntu ndetse n'ubuzima bw'abantu banyegereye mu kazi,'

    Ku Cyumweru gishize, Kyagulanyi yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza muri Lwengo, ho mu Karere ka Mpigi, nyuma y'aho Kasirye, wari mu ntambwe nkeya cyane uvuye aho Kyagulanyi yari ari, arasiwe na polisi.

    Uwo munsi kandi, umwe mu bashinzwe umutekano we witwa Francis Ssenteza, yarishwe.

    Itsinda riri gukorana na Kyagulanyi rivuga ko Ssenteza yagonzwe n'imodoka ya military police, nubwo polisi ivuga ko yahanutse ku mudoka.

    Kyagulanyi ati 'Mu cyo nizera ko hari hagenderewe ubuzima bwanjye, barashe umunyamakuru witwa Kasirye, ubu bari kwibasira abanyamakuru,'

    Yamagana ibi bikorwa by'inzego z'umutekano nk'uko iyi nkuru dukesha New Vision ikomeza ivuga, Kyagulanyi yamaganye ibyatangajwe n'umuvugizi w'igisirikare, Flavia Byekweso, ko Ssenteza yagonzwe n'imodoka y'umuntu ku giti cye aho kuba iya gisirikare. Ati 'Baramugonze barangije banyura hejuru. Yaragonzwe yicwa ku bushake.'

    Yongeyeho ko igipolisi gikwiye kwerekana video yemeza ibyo ivuga, mu gihe avuga ko Kasirye we yabazwe neza ariko akimerewe nabi, aho abaganga bavuze ko bizamusaba ibyumweru nka bibiri kugirango yongere kuvuga no gufungura amaso.

    Kyagulanyi avuga ko ubugizi bwa nabi buri gukorerwa abatavuga rumwe n'ubutegetsi by'umwihariko ishyaka NUP, bigamije kubakerereza mu kwiyamamaza ariko badateze gutezuka.

    Iyi nkuru ikomeza ivuga ko habura iminota micye ngo Kyagulanyi akore iki kiganiro, undi murinzi we witwa Ashraf Sseremba nawe yagonzwe n'imodoka itaramenyekanye ubwo yambukaga umuhanda ajya ku biro bya NUP, mu gihe igipolisi cyafunze umuhanda werekeza kuri ibi biro nta modoka zemerewe kuhanyura.

    Kuwa Kabiri, Kyagulanyi yari yatangaje ko azasubukura ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatatu ushize nyuma y'iminsi itatu abihagaritse, ari ko nabwo yahise afatwa asubizwa iwe mu rugo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/bobi-wine-yeruye-agaragaza-ko-ubuzima-bwe-buri-mu-kaga

  • Igihugu cya Zimbabwe cyasubiye muri guma murugo ya kabiri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Zimbabwe cyongeye gufata icyemezo cyo  gusubizaho icyiciro gishya cya Guma Mu Rugo, nyuma y'aho abantu 14.000 bamaze kwandura Coronavirus mu gihe 400 bamaze gupfa.

    Minisitiri w'ubuzima Constantino Chiwenga, yavugiye kuri Televiziyo y'Igihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Mutarama 2021, ko igihugu cyose kigiye gusubira mu rugo.

    Muri Werurwe 2020 iki gihugu cyari kiri muri Guma mu Rugo. Iki cyemezo gishya cyafashwe gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw'iki gihugu.

    Mu gihe cy'iminsi 30 iri imbere, amateraniro y'abantu benshi ntiyemewe uretse ibyo gushyingura kandi nabyo abantu ntibagomba kurenga 30. Abantu basabwe kujya baba bari mu rugo saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Amavuriro, ahacururizwa imiti na Supermarket bizakomeza gukora Nk'uko byatangajwe na Al Jazeera.

    Imibare y'abandura Covid-19 yatangiye kwikuba kuva Ukwakira 2020 bitewe n'ibiruhuko byo gusoza umwaka. Iki gihugu kigije inyuma ifungurwa ry'amashuri byari biteganyijwe muri Mutarama 2021.

    Source : https://yegob.rw/igihugu-cya-zimbabwe-cyasubiye-muri-guma-murugo-ya-kabiri/

  • Miss Uwase Vanessa yabengutswe n'umusore w'umuhanzi nyuma yo gutandukana na fiancé we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo twababwiye inkuru yuko Miss Uwase Vanessa yatangaje ko yatandukanye burundu na fiancé we. Iyi ni inkuru kuri ubu yamaze gusakara henshi dore ko abasorw benshi batangiye kugenda biyegereza Vanessa bashaka kumutereta kuko bamaze kumenya amakuru ko ari wenyine. Hashize amasaha make Miss Uwase Vanessa atangaje ko nta mukunzi afite, umwe mu basore b'abahanzi yahise amubwira ko amufitiye urukundo rwinshi ndetse aboneraho anamwifuriza umwaka mushya muhire wa 2021. Ibi uyu musore yabitangaje abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Nyuma yuko uyu musore agaragaje urukundo rwinshi akunda Miss Uwase Vanessa nawe yamusubije abinyujije muri story ye maze akoresha uturango tw'imitima (💕💕💕)

    Source : https://yegob.rw/miss-uwase-vanessa-yabengutswe-numusore-wumuhanzi-nyuma-yo-gutandukana-na-fiance-we/

  • Umugore yanze gusangira n'umwana we Noheli ajya kumuta mu irimbi #rwanda #RwOT

    Uyu mwana yatawe muri iri rimbi na nyina yasanzwe ari kumwe n'imbwa y'iwabo hanyuma Polisi ikora akazi ko gushakase w'uyu mwana cyane ko nyina yaburiwe irengero.

    Umwe mu batangabuhamya yabwiye Polisi ko yabonye imodoka y'ubururu iva mu irimbi rya Memorial Gardens ifite umuvuduko mwinshi kuwa Gatatu w'icyumweru gishize saa 12:15.

    Yavuze ko kandi yabonye abirukaga kuri iyo modoka ari uyu mwana n'imbwa yabo.

    Polisi yatangaje ko uyu mwana wiywa Tony n'iyi mbwa bahise bahura na se w'uyu mwana ubu niwe uri kubitaho mu gihe uyu mugore wataye uyu mwana ari kwitabwaho.

    Polisi ya Hinkley yasohoye itangazo rigira riti 'Turashaka kubaha amakuru agezweho ku mwana wacu dukunda Tony.Iki cyumweru yashyizwe mu maboko meza ya se.

    Twavuganye na se atubwira ko ashimira buri wese witaye kuri uyu mwana ndetse ko ameze neza.

    Turashaka kubabwira ko s w'uyu mwana ntaho ahuriye n'iki kibazo cyo kumuta mu irimbi kandi yakoranye neza na Polisi.'

    Ubwo uyu mwana yabonwaga mu gituro bikamenyekana,abantu batandukanye bamusanze kuri polisi bamuha impano nyinshi cyane kugeza ubwo polisi ibahagarika.


    Impano zahawe Tony ngo aryoherwe n'iminsi mikuru nk'abandi bana

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yanze-gusangira-n-umwana-we-noheli-ajya-kumuta-mu-irimbi

  • Mikel Arteta yahishuye uko abona Thomas Partey bitera benshi impungenge #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko Arteta yikuyeho igitutu cyo kugura abakinnyi bashya ubwo yavugaga ko Thomas Partey ari nk'umukinnyi mushya baguze ndetse azabaha byinshi bakeneye.

    Mikel Arteta yavuze ko uyu munya Ghana ukina mu kibuga hagati ari umukinnyi mwiza uzahindura ikipe ye ndetse agatanga ibisubizo byinshi ku buryo batazatanga byinshi ku isoko.

    Yagize ati 'Twaramukumbuye cyane.Atanga ibintu byinshi bitandukanye mu ikipe kuko n'umukinnyi ufite impano itangaje.Ahindura ikipe nziza nkuko abishaka
    .
    Ni byiza kuba tumufite kuko nagira ubuzima bwiza azaduha umusaruro mwiza cyane.Amaze iminsi akora imyitozo,ameze neza tuzamusuzuma.

    Akeneye indi myitozo 2 cyangwa 3 kugira ngo turebe ko ahagaze neza 100% ku buryo yakina.Ni inkuru nziza kuri twe.'

    Arteta ntiyigeze ahisha ko Partey amufata nk'umukinnyi mushya asinyishije kuko atakinnye cyane mu mikinoibanza aho benshi baketse ko yabaciriye amarenga ko atazajya ku isoko.

    Ati “Turi mu kwezi kwa mbere kandi ndatekereza ko yakinnye imikino 2 n'igice kandi n'umukinnyi w'ingenzi twasinyishije.

    Benshi mu batanze ibitekerezo kuri iki kiganiro cya Arteta bavuze ko bishoboka ko atazashora amafaranga kubera gushimagiza uyu mukinnyi.

    Arsenal yatsinzwe imikino 7 yikurikiranya mu mezi 2 ashize,imaze imikino 3 yikurikiranya itsinda ndetse umunsi ku munsi iragenda izamura urwego.

    Benshi mu bakunzi bayo bifuza ko yagura umukinnyi ufasha ba rutahizamu gusa kuri ubu abakinnyi barimo Bukayo Saka na Emile Smith Lowe bari kuyifasha cyane.

    Arsenal iri ku mwanya wa 11 n'amanota 23 gusa mu minsi ishize yateye ubwoba abakunzi bayo ko ishobora kumanuka ubwo yatsindwaga umusubirizo.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mikel-arteta-yahishuye-uko-abona-thomas-partey-bitera-benshi-impungenge

  • Cristiano Ronaldo aciye agahigo kataragirwa n’amakipe yose y’i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi w'umunya Portugal, Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus de Turin yo mu Butaliyani,yaciye agahigo ko kugira abamukurikira benshi kuri instagram kuburyo ararusha abafana bo kuri uru rubuga amakipe yose yo muri Premier League uyateranyije.

    Nk'uko bigaragara kuri twitter ya ESPN FC Cristiano Ronaldo yujuje abamukurikira kuri Instagram barenga millioni 250
    Mu gihe amakipe yose yo muri Premier League afite miliyoni 159 kuri Instagram.

    Cristiano Ronaldo has more Instagram followers than all the Premier League clubs combined 🤯 pic.twitter.com/t8iz1de1iv

    — ESPN FC (@ESPNFC) January 3, 2021

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-aciye-agahigo-kataragirwa-namakipe-yose-yi-burayi/