Blog

  • Dore ibyo abafana ba Clarisse Karasira batangaje nyuma yuko ahaye impano y'imodoka ababyeyi be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 nibwo umuhanzikazi Clarisse Karasira abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje ko yageneye ababyeyi be impano y'imodoka kubera urukundo bamukunze nawe akaba yarifuje kurubitura abaha imodoka nshya.

    Nyuma yuko Clarisse Karasira ashyize hanze aya mafoto agaragaza impano y'imodoka nshya yageneye ababyeyi be, yayiherekesheje amagambo agira ati : 'A Car gift to my parents🙏Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva cyera, n'ubwo nta cyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b'intwari bitangira abandi uko bifite,bantoje byinshi birimo UBUMANA N'UBUMUNTU. Ni bo bantu ba mbere bashyigikira inzozi zanjye, barandera barankuza… bambereye umugisha cyane! Bagombwa icyubahiro cy'ababyeyi. ❤Ndashima Imana impa umugisha utangaje mu buzima busanzwe no muri iyi Muzika😭🙏 Ni iki utakwitura ababyeyi beza?❤ Umwaka mushya muhire ku babyeyi mwese aho muri❤️ Happy new year, best wishes from my family🌟#ILovemyDAD #ILovemyMOM  #ILovemyFamily #ILove❤ Blessings over blessings, Thank you God🙏'. Abakurikirana Clarisse Karasira ku rubuga rwa instagram nabo ntibaripfanye, bagiye bagenera ubutumwa butandukanye Clarisse Karasira gusa ahanini bwagendaga bugaruka ku gushimira uyu mukobwa w'umunyarwandakazi kubw'igikorwa cy'intangarugero yakoze.

    HANO TWABAKUSANYIRIJE BIMWE MU BYATANGAJWE N'ABAKURIKIRANA CLARISSE KARASIRA KURI INSTAGRAM

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyo-abafana-ba-clarisse-karasira-batangaje-nyuma-yuko-ahaye-impano-yimodoka-ababyeyi-be/

  • Abanya-Kigali bitabiriye Car Free Day ya mbere ya 2021 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Siporo nk'iyi yaherukaga gukorwa kuwa 20 Ukuboza. Iyi ni iya kabiri ibaye kuva Umujyi wa Kigali washyiraho amabwiriza mashya agenga uko ikorwa, hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Muri aya mabwiriza harimo ko Umubare w'Abakorerabushake bakurikirana ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa baba bari muri buri metero 200.

    Harimo kandi ko hagombwa gushyirwa mu muhanda imodoka itanga ubutumwa bwibutsa abantu guhana intera no kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira Covid-19.

    Aya mabwiriza kandi yahagaritse kuba abantu bagenda baririmba kuko biri mu bituma 'Ibikundi' byikora, ntibahane intera. Anategeka abakora iyi siporo kugenda gake gake no kwambara agapfukamunwa.

    Kimwe nuko bisanzwe ubwo iyi siporo yakorwaga imihanda itandukanye yari yafunzwe, aho nta binyabiziga byari byemerewe kuyikoresha kugira ngo bitabangamira abari muri iyi siporo.

    'Car Free Day' ni imwe muri siporo zikunzwe na benshi mu Mujyi wa Kigali, ndetse ikaba ariyo yabimburiye izindi zihuza abantu benshi kongera gufungurwa, nyuma y'igihe kinini ibikorwa bya siporo byari bimaze bifunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.

    Bitandukanye na mbere aho iyi siporo yakorwaga mu ntara zose zigize igihugu, kuri ubu iyakomorewe ni ikorerwa mu mujyi wa Kigali mu zindi ntara ho ntirasubukurwa.

    Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa ku buntu.

    Ku ikubitiro iyi siporo yatangiye ikorwa rimwe mu kwezi ariko Mu ntangiriro za 2018 Perezida Paul Kagame aza gusaba ko yajya iba kabiri mu kwezi; ishyirwa ku Cyumweru cya mbere n'icya gatatu by'ukwezi.

    Aha abiruka bari hafi yo kugera mu masangano y’imihanda ku Gishushu

    N’abanyamahanga bitabira iyi siporo

    Nk’uko bisanzwe iyi siporo yakorewe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali

    Remera ni kamwe mu duce dukorerwamo iyi siporo yitabirwa n’ibyiciro by’abantu bitandukanye

    Nti bikemewe kugendera mu bikundi by’abantu benshi

    Car Free Day ni igihe cyiza cyo gukora siporo abantu bisanzuye

    Abanyarwanda basobanukiwe ibyiza byo gukora siporo, n’abana barayitabira

    Yitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye

    No mu bice bya Kimihurura umubare w’abitabiriye iyi siporo uba ari munini, aha bari hafi yo kugera Kigali Convention Center

    Iyi siporo isigaye ikorwa hari urubyiruko rw’abakorerabushake

    Bamwe bahitamo gukora sipro yo kunyonga igare

    Nta modoka nimwe iba iri mu muhanda ngo idahutaza abantu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyakigali-bitabiriye-car-free-day-ya-mbere-ya-2021-amafoto

  • Cristiano Ronaldo yongeye gutangaza benshi kubera agahigo yaruhije amakipe yo muri Premier League yose #rwanda #RwOT

    Muri Mutarama 2020,nibwo Cristiano Ronaldo yujuje Miliyoni Magana abiri (200,000,000) z'abamukurikira kuri Instagram ariko arangije umwaka afite 250 M mu gihe amakipe yose yo muri Premier League afite miliyoni 159 kuri Instagram.

    Cristiano Ronaldo yakoze amateka adasanzwe mu mupira w'amaguru ahanini bitewe n'uduhigo yaciye mu ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yavuyemo yerekeza mu Butaliyani mu ikipe ya Juventus mu 2018.

    Ubwo haherukaga gushyirwa hanze urutonde rw'abakurikirwa cyane kuri Instagram,Ronaldo wa mbere yarusha umuhanzi w'Umunyamerika akaba n'umukinnyi wa filimi, Ariana Grande, miliyoni 27 z'abantu bamukurikira kuri Instagram.

    Cristiano Ronaldo yafashe umwanya w'umuntu wa mbere ukurikirwa n'abantu benshi kuri Instagram mu Ukwakira 2018 nyuma yo kuwukuraho Selena Gomez.

    Cristiano Ronaldo w'imyaka 35 yamavuko, yagiye muri Juventus aguzwe miliyoni £100 avuye muri Real Madrid yari amazemo imyaka icyenda.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yongeye-gutangaza-benshi-kubera-agahigo-yaruhije-amakipe-yo

  • Miss Bahati Grace yasomanye n’umugabo we banifuriza abafana babo umwaka mushya muhire wa 2021. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2009 n'umugabo we bifurije abafana babo umwaka mushya muhire wa 2021.Uyu Bahati usigaye uri mu munyenga w'urukundo n'umugabo yasimbuje K8 Kavuyo banabyaranye ,yashyize hanze ifoto yabo bombi arimo ku musoma ku itama maze yongeraho ko bifuriza umwaka mwiza abakunzi babo.

    Ni amafoto Miss Grace yashyize kuri instagram ye maze yandikaho amagambo agira ati'Tubifurije umwaka mushya muhire wa 2021,Imana ni nziza.'

    Twibutse ko uyu Miss Grace yerekanye byeruye ko ari murukundo rushya n'uyu mugabo muri 2018 nyuma yo gutandukana na K8 Kavuyo wahoze ari umugabo we banafitanye abana.

    Source : https://yegob.rw/miss-bahati-grace-yasomanye-numugabo-we-banifuriza-abafana-babo-umwaka-mushya-muhire-wa-2021/

  • Umuhungu wa Perezida Museveni yabwiye Bobi Wine ko ubwo Abanyankore bamuhaga umugore atigeze agishwa inama #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'aho mu munsi ibiri ishize, yari yasibye ubutumwa yanditse ku rubuga rwa Twitter, yibasira uyu mukandida uhanganye na se, mu minsi ibiri ishize.

    Mu butumwa yasibye, Gen. Kainerugaba yari yibajije ku izina 'Musinguzi' (Mutsinzi) bivugwa ko Abanyankore barihaye Bobi Wine, yongeraho ko ari igitutsi kuri ubu bwoko butuye mu burengerazuba bwa Uganda.

    Tariki ya 31 Ukuboza, Bobi Wine yamusubije ko Abanyankore batamuhaye iri zina, ko ahubwo bamuhaye umukobwa wabo akaba umugore we (Barbara Itungo ukomoka mu Karere ka Ntungamo).

    Yagize ati: 'Abanyankore ntabwo bampaye izina Musinguzi! Bampaye umukobwa wabo, umugore wanjye, ibyo bigasobanura ko ndi umuhungu wabo. Ntabwo buzuye urwango n'ivanguramoko nkawe. Reka guhagararira nabi ba databukwe.'

    Mu gitondo cy'uyu wa 3 Mutarama 2021, Gen. Kainerugaba abyutse asubiza Bobi Wine ko ubwo Abanyankore bajyaga kumuha Barbara Itungo, batabanje kumugisha inama.

    Ati: 'Ibi ntibishoboka na gato (ashaka kugaragaza ko Abanyankore batahaye Bobi Wine umugore.)' Yongeraho ati: 'Ndi Umunyankore, navukiyeyo ndetse nkurirayo ariko sinigeze ngishwa inama ubwo Abanyankore baguhaga umukobwa wabo.'

    Kuri Gen. Kainerugaba, Bobi Wine wavuze ko Abanyankore bamuhaye umugore, yabibeshyeho. Ati: 'Birasa n'aho utazi Abanyankore n'imico yabo.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umuhungu-wa-perezida-museveni-yabwiye-bobi-wine-ko-ubwo-abanyankore-bamuhaga

  • Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nteko rusange ya FERWAFA #rwanda #RwOT

    Saa Tatu n'iminota 48 nibwo Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yahaye ikaze abitabiriye iyi nama y'Inteko Rusange idasanzwe, hakurikiraho kureba ko abanyamuryango batumiwe bitabiriye.

    Nyuma yo gusanga 45 bitabiriye mu gihe kugira ngo inama ibe hasabwaga byibuze abanyamuryango 30 ni ukuvuga kimwe cya kabiri guteranyaho umwe, iyi nama y'Inteko Rusange idasanzwe yahise itangira abandi bake baza nyuma.

    Perezida wa FERWAFA yabanje guha abanyamuryango isura y'umwaka wa 2020 waranzwe n'isubikwa ndetse no gusoza imburagihe amarushanwa atandukanye kubera COVID-19, abasaba ko hakwiye gufatwa ingamba zo kwirinda ibibazo byatejwe n'iki cyorezo.

    Umunyamabanga Mukuru w'iri Shyirahamwe, Uwayezu Francois Régis, yagaragarije abanyamuryango ko ingengo y'imari yakoreshejwe mu 2020 ingana na miliyari 1.23 Frw mu gihe bari barateganyije kwinjiza miliyari 5.48 Frw.

    FERWAFA yateganyije ko mu mwaka mushya wa 2021, hazaboneka 6,586,254,640 Frw ariko muri ayo hakavamo agera kuri miliyoni 152.47 Frw agenewe umupira w'abagore azageza mu 2022.

    Mu ho Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda riteganya gukura aya mafaranga harimo kuba hari miliyoni 695.8 Frw rifite kuri konti ubu, azatangwa na FIFA mu bikorwa bitandukanye, aya CAF n'abaterankunga.

    Hari kandi azinjizwa na Gym yayo n'iguriro ryayo, amafaranga ava ku bibuga (mu gihe abafana bazaba bemerewe kwinjira), amafaranga atangwa n'amakipe yiyandikisha mu marushanwa arimo n'Igikombe cy'Amahoro.

    Hiyongeraho azatangwa na FIFA binyuze muri gahunda yo guteza imbere umupira w'amaguru mu mashuri, aya Minisiteri ya Siporo yo kuzamura impano n'agenewe amakipe y'Igihugu.

    Miliyari 6.36 Frw zisigara nyuma yo gukuraho amafaranga azageza mu 2022 na miliyoni 69 Frw z'umwenda zizishyurwa, FERWAFA iteganya ko zizakoreshwa mu bikorwa byayo bya buri munsi birimo no guhemba abakozi, guteza imbere umupira w'amaguru n'amarushanwa, kubaka ibibuga, amakipe y'Igihugu no gutegura abasifuzi.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/imyanzuro-ikomeye-yafatiwe-mu-nteko-rusange-ya-ferwafa

  • Santarafurika: Inyeshyamba zigaruriye umujyi wa Bangassou #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikarita igaragaza imijyi itandukanye ya Santarafurika
    Ikarita igaragaza imijyi itandukanye ya Santarafurika

    Uwo muyobozi yavuze ko ingabo za Santarafurika (FACA) zari muri ako gace zakavuyemo zihungira mu birindiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA).

    Izo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zibinyujije kuri Twitter zatangaje ko muri ako gace habonetse imirambo itanu y’abantu bitwaje intwaro, ntizasobanura neza uruhande babarizwamo.

    Abandi bantu babarirwa muri 15 bakomeretse bajyanywe kwa muganga n’abakozi b’umuryango w’abanganga batagira umupaka (Médecins sans frontières), nk’uko iyi nkuru ya Jeune Afrique ibivuga.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/santarafurika-inyeshyamba-zigaruriye-umujyi-wa-bangassou

  • Amajyepfo: Mu munsi umwe gusa Polisi yafashe litiro zirenga 2,300 za ‘Muriture’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri icyo gikorwa hafashwe Litiro 2,305 z’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge cyitwa Muriture. Iki kinyobwa gikorwa mu ruvange rw’ibintu bitazwi neza ariko usanga gifite isuku nkeya ndetse n’abakinyoye iyo bamaze kugisinda bakora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gukora ihohotera ritandukanye, ubujura n’ibindi byaha.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyo kurwanya izi nzoga cyabereye mu Karere ka Kamonyi, Akarere ka Gisagara, Akarere ka Huye n’Akarere ka Nyanza. Avuga ko mu Karere ka Nyanza ariho hagaragaye cyane iriya nzoga ya Muriture hagakurikiraho Akarere ka Huye.

    Yagize ati “Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu ngo z’abaturage 9 hafatiwe litiro 1,120 naho mu Murenge wa Busoro mu ngo z’abaturage 4 hafatiwe litiro 135. Mu Karere Huye mu Mirenge ya Rwaniro, Rusatira na Mukura hafatiwe litiro 545 nazo z’ikinyobwa cya Muriture.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibirizi mu ngo 3 z’abaturage hafatiwe litiro 385, mu Karere ka Kamonyi mu ngo z’abaturage 3 hafatiwe litiro 120. Yavuze ko n’ubusanzwe muri utu turere hari hakunze kugaragara kiriya kinyobwa kitujuje ubuziranenge ariko kuri uyu munsi w’ubunani byari byabaye byinshi cyane.

    Ati “Dusanzwe dukora ibikorwa byo kurwanya ziriya nzoga mu Ntara y’Amajyepfo ariko kuri iyi nshuro nibwo twahafatiye inzoga nyinshi cyane. Ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze twagendaga tujya ku rugo dufiteho amakuru kandi koko tukazihasanga, abazifatanwe babihaniwe hakurikijwe amategeko, izo nzoga nazo ziramenwa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yongeye gushimira abaturage cyane cyane urubyiruko rw’abakorerabushake mu bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ikintu cyose cyahungabanya ubuzima n’umutekano w’abaturage. Yibukije abaturage ko ziriya nzoga zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo kuko ziba zitujuje ubuziranenge kandi zigatuma bakora ibyaha, yasabye abazinywa n’abazikora kubicikaho kuko ntacyo zibagezaho uretse ibihombo no gufatwa bagafungwa.

    Yanabibukije ko muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19 nta tubari twemewe gukora mu rwego rwo kwirinda ko hagira uwanduriramo icyorezo. Yabasabye kujya batanga amakuru igihe cyose hari aho babonye utubari turimo gucuruza inzoga.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/amajyepfo-mu-munsi-umwe-gusa-polisi-yafashe-litiro-zirenga-2-300-za-muriture

  • Ese ibyo wifurijwe mu ntangiriro n’impera z’umwaka byose bizakubaho ? #rwanda #RwOT

    Nk’uko bisanzwe mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro z’uwundi abantu benshi baba bohererezanya ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bifurizanya umwaka mushya.

    Muri ubu butumwa haba higajemo amagambo meza, yifuriza ibyiza ubwohererejwe. Akenshi buba bugira buti 'mbaye uwa mbere ukwifurije umwaka mushya muhire, uzakubere umwaka w’amata n’ubuki umwaka w’ishya n’ihirwe kandi umwaka w’ubutsinzi.” Ibi ni nako byagenze mu mpera za 2020 no muri izi ntangiriro za 2021.

    Muri bumwe mu butumwa bwagiye bugaragara, bugaragaza ko abenshi bifurizanyaga kugira umwaka mwiza wa 2021 utandukanye n’uwa 2020 aho uyu mwaka ugaragazwa nk’umwaka mubi wabayeho mu mateka kandi uzagarukwaho mu gihe kizaza.

    Mu butumwa bwinshi buri ku mbuga nkoranyambaga umwe yagize ati” Mwaramutse family (muryango) nkunda? Munyihanganire njyewe uyu mwaka nta muntu numwe nzagira icyo nifuriza! Ushaka umwaka w’amata n’ubuki, azorore inka n’inzuki! Ushaka UBUKIRE, akure amaboko mu mufuka akore!.

    Ushaka URUKUNDO na we azabanze akunde abandi na we bazamukunda! Ushaka AMAHORO azabanze ayahe abandi nabo bazayamuha! Ushaka kugira UBUZIMA BWIZA, ashake mituweli yirinde ibiyobyabwenge akore siporo kandi yivurize ku gihe! Ushaka UBURUMBUKE azashake ifumbire. Buri wese azagere ku byo yifuza muri 2021 yabikoreye. Murakoze!”

    Ubundi butumwa twagarukaho ni ubw’uwagize ati”2020 idusigiye amateka atazibagirana ariko inadusigiye umukoro utazarangira. Mu gihe benshi duhamagarirwa gusohoza inshingano nyamukuru yo guhindurira abantu kugukiranuka; dufite n’izindi nshingano zihambaye ubuzima bwadushyizemo.'

    Muri 2020 twize byinshi: Isi ishobora kurangizwa n’abayituyemo umunsi umwe. Ikoranabuhanga ryahimbiwe guhindura byinshi mu buzima twabagamo, ariko dushobora kurikoresha ku nyungu zacu n’iz’ubwami. Dufite amahirwe yo kwihutisha umugambi w’Imana wo kugeza ubutumwa bwiza ku mahanga yose turamutse dushyize hamwe. Imana yadufunguriye imiryango tutiteguye gucamo.

    Imbaraga zacu ziratatanye mubyo twakwita byiza. Ariko ibyiza byinshi ntibisohorezwa icyarimwe. Ariko nanone 2021 irimo ubutsinzi bwinshi ku biteguye. Dusenge Imana iduhe kwitegura neza. Gushyira hamwe. Kurota ibirenze imbaraga zacu ariko mu bushake bw’Imana no kumenya balance.”

    Ubwo twasorezaho ni ubw’uwagize ati” Bavandimwe, umwe mu nshuti zanjye yagize ati 'Gukora cyane birababaza ariko birahemba. Mbifurije umwaka mushya muhire wa 2021. Muzakore cyane, nta kintu kizana, ntimugatakaze icyerekezo cyanyu, muzarare mutaryamye none kugira ngo muzaryame neza ejo, ntimukazigame ahubwo muzashore muzakore cyane kabone nubwo abandi baba bananiwe.

    Uzagendane n’abantu bafite imitekerereze mizima, izirengagize ibyagutsinze ejo hashize uzashyire imbaraga mu gutegura ejo hazaza hawe, uzereke buri wese ko ubuzima ari amahitamo ko atari amahirwe, uzafashe abandi kugera, kubyo bagambiriye. Kandi uzahore wibuka ko abantu bagendera hamwe ariko ko ntawe ugererayo undi, Kubw’iyo mpamvu umenye ko ejo hazaza hawe hari mu biganza byawe kandi ko Imana ikunda abakora cyane.

    Nsoza, ahari icyerekezo gushobora ni nk’itegeko. Nongere nti Umwaka mushya wa 2021.”

    Dushingiye ku butumwa twagarutseho hejuru biragaragara ko umwaka wa 2020 hari byinshi wigishije abantu cyane cyane mu bịyanye n’imitekerereze no mu mibereho ya buri munsi, aho usanga ubutumwa bwifuriza abandi umwaka mushya wa 2021 bwagiye bunashishikariza abandi kugira icyo bakora kugira ngo ibyo bifurijwe bizabagereho.

    Ibi ni nabyo byatumye nibaza ibi bibazo 'Ese koko kuba abantu bakwifurije kugira umwaka mushya muhire, umwaka w’uburumbuke, umwaka w’amata n’ubuki, umwaka w’urwunguko, umwaka w’iterambere, umwaka wo kubona ibyiza byose n’ibindi nk’ibyo bituma ubibona? Ese ni iki gituma wifurizwa ibyiza, ugahanurirwa imigisha nyamara mu mpera z’umwaka ugasanga ibyo wifurijwe ntanakimwe wagezeho?”.

    Mu buzima bwa muntu ashimishwa no kwifurizwa ibyiza, ndetse mu buzima bwa Gikristo abenshi banezezwa no kubwirwa ubuhanuzi bwizeza abantu imigisha ariko bakirengagiza ko buri mugisha wose ujyana no kubahiriza amahame y’ibyo ugomba gukora ngo ya migisha ibone kukugeraho. Nta muntu n’umwe ushobora kugerwaho n’ibyo abandi bamwifurije ntacyo yakoze kugira ngo abigereho. Muri make ntabwo byamanuka ngo bimwitureho.'

    Nubwo hari abantu bagira imitekerereze y’uko hari icyo bageraho ntacyo bakoze bakizera ibitangaza gusa ariko ibyo binyuranyije n’ukuri ku Ijambobry’Imana kuko ryo rigira riti “Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo. (Yesaya 3:10). Aha ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu wese cyane umukiranutsi w’Imana agomba gukura amaboko mu mifuka agakora kuko buri wese agomba gutungwa n’imirimo y’amaboko ye si ibyo bamwifurije cyangwa bamuhanuriye.'

    Ijambo ry’Imana kandi riduhugurira gukorana umwete umurimo wose twerekejeho amaboko tukirinda ubunebwe aho rigira riti “Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.” (Umubwiriza 9:10)

    Mu mibereho ya muntu cyane iya Gikristo, imigisha n’imivumo biragendana, biterwa n’icyo umuntu yahisemo nk’uko bigaragazwa n’Ijamba ry’Imana mu Gutegeka kwa Kabiri 28:1-45. Iyo uhisemo kumvira Imana, ukubahiriza amategeko yayo imigisha ikugeraho ariko iyo uhisemo kutumvira Imana imivumo nayo ikugeraho nk’uko ijambo ryayo ribivuga.

    'Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi, kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe. Uzagirira umugisha mu mudugudu, uzawugirira no mu mirima. Hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe, n’imbuto z’amatungo yawe, kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe.

    Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y’uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho. Uzaba ikivume mu mudugudu, uzaba ikivume mu mirima. Hazavumwa igitenga cyawe n’icyibo uvugiramo. Hazavumwa imbuto zo mu nda yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe, no kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe.

    Uzavumwa mu majya no mu maza. Uwiteka azakoherereza umuvumo no guhagarikwa umutima no kubwirwa ibyago bizaza, mu byo ugerageza gukora byose kugeza aho uzarimbukira ukamarwa vuba, aguhora ibyaha bikomeye uzaba ukoze byo kumwimura.

    Uwiteka azaguteza mugiga itakuvaho ageze aho azagutsembera, ugashira mu gihugu ujyanwamo no guhindura. Uwiteka azaguteza urusogobo n’ubuganga, n’ububyimba bwaka umuriro, n’icyokere cyinshi n’amapfa, no kuma n’uruhumbu, bizakomeka bigeze aho uzarimbukira. Ijuru ryo hejuru y’umutwe wawe rizahinduka umuringa, n’ubutaka uhagazeho buzahinduke icyuma.

    Mu cyimbo cy’imvura Uwiteka azasuka mu gihugu cyawe umukungugu, n’umusenyi muto nk’ifu y’ingezi, bizava mu ijuru bikugweho bigeze aho uzarimbukira.'

    Mu ntangiriro za 2021, wifurijwe byinshi ariko ibizakugeraho bizaterwa n’amahitamo yawe. Niwumvira Imana uzabona imigisha nutayumvira uzagerwaho n’imivumo. Nukora cyane uzabeshwaho n’imirimo y’amaboko yawe, nudakora inzara izakwica upfane amasezerano n’ibyo bakwifurije byiza. Tukwifurije umwaka wa 2021, uzabeshwaho n’amahitamo yawe.

    Iyi nyandiko ishingiye ku mpuguro ni ibitekerezo bwite bw’umwanditsi, Urinzwenimana Mike

    Umva n’iyi nyigisho: Ibintu 7 dukwiriye gushimira Imana mu kurangiza umwaka wa 2020 – Pastor Desire H.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-ibyo-wifurijwe-mu-ntangiriro-n-impera-z-umwaka-byose-bizakubaho.html

  • Papa Francis yahishuye urwibutso afite kuri Diego Maradona bahuye mbere y'uko apfa #rwanda #RwOT

    Papa Francis yavuze ko uko Maradona yari umunyabugeni mu kibuga bitandukanye n'uko yitwaraga hanze yacyo.

    Papa yabwiye La Gazzetta dello Sport ko we na Diego Armando Maradona bahuriye mu munsi mukuru witiriwe amahoro [Peace Party] wateguwe na Save the Children muri 2014.

    Yagize ati 'Nahuriye na Diego Armando Maradona muri Peace Party muri 2014.Ndibuka neza cyane buri kimwe Diego yakoreye umuryango wa Scholas Occurrentes wita ku bakennye cyane ku isi.

    Mu kibuga yari umusizi,umunyabigwi ukomeye wahaye ibyishimo amamiliyoni y'abafana ba Argentina na Naples.Hanze y'ikibuga yari umugabo woroshye.'

    Papa yavuze ko icyifuzo cye muri 2021 gihuje neza nibyo Maradona yanditse ku mupira yamuhaye.

    Ati 'Icyifuzo cyanjye kiroroshye,ndabivuga mu magambo ibyari byanditse ku mupira yampaye 'Gutsindwa kwiza kurusha intsinzi yanduye'.Nibwo buryo bwiza cyane bwo kuyobora ubuzima bwawe ugahora hejuru.'

    Umunyabigwi mu mupira w'amaguru, Diego Armando Maradona, yatabarutse kuwa 25Ugushyingo 2020, ku myaka 60 azize indwara y'umutima, nyuma y'ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro aho yari yabazwe mu mutwe.

    Mu byo azahora y'ibukirwaho ni ukwegukana igikombe cy'isi cyo mu mwaka wa 1986 ari kumwe na Argentina aho yanikubiye ibihembo byinshi byatanzwe icyo gihe.

    Mu mwaka wa 1990 yongeye kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi ariko ntiyabasha kwegukana igikombe.

    Maradona yari yajyanywe mu bitaro afite ikibazo cyo kubura amaraso n'amazi mu mubiri tariki ya 02 Ugushyingo 2020, biza kugaragara ko afite ibibumbe by'amaraso byipfunditse mu mutwe we ” hématome sous-dural “, akaba yari yatangiye koroherwa nyuma yo kubagwa, gusa bikaba birangiye ashizemo umwuka kubera ikibazo cyo guhagarara k'umutima.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/papa-francis-yahishuye-urwibutso-afite-kuri-diego-maradona-bahuye-bakagirana