Blog

  • Ubusinzi n’itabi byaba ari byo byatumye Ndatimana Robert wafatwaga nk’umucunguzi muri Sunrise FC yisanga hagati nk’ururimi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunayrwanda ukina mu kibuga hagati, Ndatimana Robert bivugwa ko kubera ubusinzi n’itabi byamunaniye kureka, byatumye ubu yibaza aho azerekeza, ni mu gihe Sunrise nta gahunda ifite yo kumugarura mu kazi.

    Ndatimana Robert yinjiye muri Sunrise FC umwaka ushinze wa 2019 mu mpera zawo, ayisinyira imyaka 2 y’amasezerano.

    Kuva yagera muri iyi kipe ni umukinnyi wagiye ugaragaza imyitwarire mibi bakomeza kwimwihanganira kuko umutoza Moses Basena yamubanagamo impano idasanzwe.

    Ikibazo cya Sunrise na Ndatimana cyabaye kibi kurushaho ubwo iyi kipe yatumizagaho abakinnyi muri Nzeri ngo bagaruke mu kazi ariko we ntagaruke, mu Kwakira 2020 ubwo abandi bari batangiye umwiherero ndetse banapimwe icyorezo cya Coranavirus uyu musore nabwo ntiyapimwe kuko atigeze azira rimwe n’abandi.

    Umwe mu bakinnyi baganiriye n’ikinyamakuru ISIMBI bakinanaga n’uyu musore ariko akaba atifuje ko amazina ye atanazwa, yavuze ko iyi myitwarire yababaje ubuyobozi bw’ikipe bufata umwanzuro wo kumusezerera, ubwo yazaga akaba ari bwo yabwiwe ko atajya mu bandi adapimwe, ajya kwipimisha ariko ubwo yazanaga ibisubizo ntiyemerewe kwinjira mu bandi.

    Ibi byose ngo bikaba bifatanye isano n’ubisinzi ndetse n’itabi byamunaniye kureka dore ko yari amaze kwandika amabaruwa agera muri 3 asaba imbabazi z’iyi myitwarire mibi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yari umwe mu bakinnyi umutoza Moses Basena yashakaga kubakiraho mu kibuga hagati we na kapiteni w’iyi kipe, Kawunga bityo umugande Manjanjaro bakaba bamurekura bitewe n’umubare w’abanyamahanga.

    Ariko bitewe n’imyitwarirere ye mibi, uyu mukinnyi amakuru ahari ni uko iyi kipe yahisemo kuba yatandukana nawe, ubu akaba atazi aho ashobora kwerekeza ndetse ku giti cye akaba atabyemera dore ko banamuhaye ibaruwa isesa amasezerano kuko atubahirije ibyo bumvikanye akanga kuyakira.

    Ndatimana Robert yakiniye ikipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye ndetse akaba yari mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011, yakiniye amakipe arimo Rayon Sports, Police FC na Bugesera FC.

    Ndatimana Robert ntabwo ibye na Sunrise FC bimeze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubusinzi-n-itabi-byaba-ari-byo-byatumye-ndatimana-robert-wafatwaga-nk-umucunguzi-muri-sunrise-fc-yisanga-hagati-nk-ururimi

  • Icyo Kagere Meddie avuga ku mugabo ukomeje kuvuga ko ari we se #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere ukinira Simba SC, avuga ko Vedasto Katologi ukomeje kuzenguruka ibitangazamakuru bya Tanzania avuga ko ari we se, atari byo ndetse ko atanamuzi.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 2 Mutarama 2021, nibwo uyu mugabo w’imyaka 60 yumvikanye bwa mbere mu bitangazamakuru bya Tanzania avuga ko ari we se wa Kagere Meddie.

    Avuga ko yanagerageje kuvugana na Kagere akamwemerera ko azamwoherereza itike akajya kumureba ariko ntabikore agahitamo kujya kumwirebera n’ubwo batabonanye.

    Ati“nyuma y’uko Meddie agiye muri Simba nakiriye amakuru avuye mu bantu batandukanye cyane ko njye imipira ntiyirebaga, bambwira ko dusa ntangira kuyireba kubera umwana wanjye(Kagere). Kagere naramuvugishije ambwira ko azanyoherereza itike nkaza kumureba ariko yageze aho aranyihorera nanamuvigisha ntansubize.'

    'Nashatse tike nza Dar es Salaam kugira ngo mbonane na we, nabonanye na manager wa Simba SC arambwira ngo Kagere yavuze ko nta bavandimwe afite Tanzania, abavandimwe be baba Afurika y’Epfo.'

    Mu kiganiro kigufi Meddie Kagere yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko uwo mugabo ntawe azi, no kuvugana nawe batigeze bavugana nk’uko yabitangaje.

    Ati“Ntawe nzi. Ibyo byo kuvugana nawe ntabwo byigeze bibaho arabeshya. Ni uguhimba inkuru bidafite aho bishingiye.”

    Meddie Kagere yivugira ko uyu mugabo uvuga ko ari se atamuzi

    Mu mvugo ya Katologi Vedasto yumvikanamo ububeshyi no kwinyuramo

    Iyo wumvise ikiganiro yatanze, uyu mugabo avuga ko atazi ndetse atanibuka izina rya nyina wa Kagere bamubyaranye ngo uretse kuba ari umugandekazi.

    Iki benshi bagifashe nko kubeshya kuko atari ikintu cyapfa gushoboka ko yamwibagirwa cyane ko inshuro ya nyuma baherukana yari yamubwiye ko amutwitiye umwana.

    Ikindi kandi abakurikiranye ibiganiro Kagere Meddie yagiye atanga byerekeye uyu buzima bwe bwite n’ubwo atari byinshi, uyu rutahizamu yivugira ko ari umuhungu wa Hadji Mohammed Kagere Rubega, papa we akaba ari umugande (bitandukanye cyane n’ibyo uwo mugabo wo muri Tanzania avuga).

    Vedasto Katologi ubwe yitangarije ko atajyaga akurikirana ibintu by’umupira ndetse abyinjiyemo vuba nyuma yo kumenya ko Kagere ari umwana we, gusa iyo ikiganiro kigeze hagati avuga yari asanzwe areba umupira ndetse ari umufana wa Simba SC.

    N’ubwo umuntu atabishingiraho cyane ariko avuga ko Meddie Kagere yavutse 1984, nyamara we mu byangombwa bye bigaragara ko yavutse mu 1986.

    Katplogi avuga ko ari we se wa Meddie Kagere

    Vedasto Katologi uvuga ko ari se wa Kagere Meddie ni muntu ki? Yahuriye he na nyina?

    Vedasto Katologi uvuga ko ari se wa Kagere yavukiye Tanzania mu Ntara ya Kagera akarere ka Bukoba, yavutse tariki ya 11 Ukwakira 1960. Afite abana babiri ariko akaba atabana na nyina wabo.

    Mu 1984 nibwo avuga ko yahuye n’umukobwa w’umugandekazi wari waje kubasura iwabo muri Bukoba(ari we avuga ko ari nyina wa Kagere), avuga ko bagiye mu rukundo mu gihe cy’ukwezi kumwe kuko yari avuye Dodoma aje iwabo mu kiruhuko cy’akazi.

    Muri icyo gihe cy’ukwezi bamaranye yamubwiye ko ashobora kuba afite inda ye, icyo gihe ngo iminsi yo gusubira ku kazi yari igeze asubira mu kazi amusigaho ndetse ntiyongera kuvugana na we kuko na telefoni icyo gihe ntazari zihari.

    Akomeza avuga ko atigeze yongera kuvugana na we kugeza ubwo Kagere aje muri Tanzania gukinira Simba SC, abantu bakamubwira ngo hari umukinnyi waje muri Tanzania basa cyane, akababwira ko bidashoboka ndetse ko atajya areba ibintu by’umupira.

    Bamubwira kuwukurikira akareba kuko bishoboka ko yaba ari n’umwana we kuko basa cyane, nibwo yatangiye gukurikirana na we asanga koko basa, abantu bamugira inama yo kuba yajya kumureba.

    Bamubwiye ko ashobora kuba yarahuye na nyina wa Kagere akaba arimo abibahisha, we ababwira ko hari umukobwa w’umugande bakundanyeho ariko atamwibuka, bamugira inama yo kuririra kuri icyo kintu akajya kureba Kagere Meddie.

    Ahamyaka ko yavuganye na Kagere akamubwira ko azamwoherera itike akaza kumureba ariko ntabikore we agakeka ko ari ukubera akazi kenshi, nibwo yafashe umwanzuro wo kujya kumureba akabonana n’ubuyobozi bwa Simba SC ariko Kagere ntibabonane.

    Meddie Kagere asaba abantu kudaha agaciro ibikomeza kuvugwa n’uyu mugabo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/icyo-kagere-meddie-avuga-ku-mugabo-ukomeje-kuvuga-ko-ari-we-se

  • James & Daniella batangiranye 2021 indirimbo nshya ‘Nzakugezayo’ yishimiwe cyane n’abakunzi babo-VIDEO #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 01/01/2021 ubwo benshi bari kwishimira umwaka mushya wa 2021, itsinda James & Daniella ryamenyekanye mu ndirimbo ‘Mpa amavuta’ ryageneye abakunzi baryo n’abakunda izihimbaza Imana impano y’indirimbo nshya bise ‘Nzakugezayo’ yatunganyijwe na Ikhrisau mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Doux (Pray Visual).

    Nzakugezayo’ ni indirimbo ifite iminota 5 n’amasegonda 09. Yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo. Nk’uko James na Daniella babitangarije abakunzi babo, iyi ndirimbo yabo nshya bayanditse bisunze ibyanditswe bitandukanye byo muri Bibiliya birimo; 1 Yohana 5:13, havuga ngo “Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry’Umwana w’Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho”.

    James na Daniella basohoye indirimbo nshya bise ‘Nzakugezayo’

    Bisunze kandi icyanditswe kiri mu Abafilipi 1:6 havuga ngo “Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo”.

    Aba baririmbyi babaye abambere mu bahanzi batangiye umwaka mushya bashyira hanze indirimbo nshya. Ni nyuma kandi y’uko umwaka ushize babaye abahanzi bakoze igitaramo bwa nyuma mbere y’uko ibitaramo byose bihagarikwa mu Rwanda mu kwirinda Coronavirus.

    Benshi mu babonye iyi ndirimbo bayishimiye cyane, bavuga ko ibafashije gutangira neza umwaka wa 2021. Mu butumwa banyujije kuri Youtube munsi y’iyi ndirimbo, uwitwa Zitoni Luckman yagize ati “Muhabwe umugisha, indirimbo nziza yo gutangira 2021, ni nziza ku miryango”. Fabrice Byishimo Mohorana yagize ati “Imana izatugezayo amahoro rwose. Imana ikomeze kubaha umugisha James & Daniella”.

    Rwigimba Christelle yagize atu “Murakoze cyane kongera kudutangiza umwaka mu Mwuka Wera ni ukuri Imana isubize ibyifuzo byanyu kandi mugire umwaka mushya muhire. Romeo Munyaneza ati “Ndabakunda cyane James na Daniellab, Imana izabongerere amavuta muri 2021, kandi indirimbo ni nziza cyanee”.

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘NZAKUGEZAYO’ YA JAMES & DANIELLA

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/James-Daniella-batangiranye-2021-indirimbo-nshya-Nzakugezayo-yishimiwe-cyane-n.html

  • Ihere ijisho uburanga bw’umukobwa w'ikizungerezi uri mu rukundo na Kylian Mbappe (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe ya Paris Saint-Germain, Kylian Mbappe ari mu rukundo n'umukobwa wuburanga witwa Alicia Aylies wanabaye Miss France 2017.

    Uyu mukunzi wa Mbappe yitabiriye irushanwa rya Miss France

    The Sun itangaza ko uyu mukobwa w'imyaka 22 y'amavuko yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo yajyaga gushyigikira umukunzi we mu gikombe cy'isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya ndetse yamuteye amahirwe kuko bacyegukanye.

    Uyu mukobwa kandi asanzwe ari n'umunyamideli aho yitabiriye ibirori bitandukanye byo kuyimurika birimo na Paris Fashion Week 2018 aho yahacanye umucyo.

    Source : https://yegob.rw/ihere-ijisho-uburanga-bwumukobwa-wikizungerezi-uri-mu-rukundo-na-kylian-mbappe-amafoto/

  • Rusizi: Babiri bafashwe bakekwaho gukora inyandiko mpimbano z'imodoka – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko umuturage yatanze amakuru ko hari umuntu ufite izo mpapuro mpimbano noneho Polisi itangira iperereza izifatana umwe mu bafashwe.

    CIP Karekezi yagize ati 'Umuturage amaze kuduha amakuru twatangiye iperereza tuza gufata umwe tumusangana ziriya mpapuro. Amaze gufatwa yavuze ko impapuro yazihawe na mugenzi we bikekwa ko ari nawe uzicura. Uwafashwe mbere avuga ko yari yahawe akazi ko kuzazishyikiriza ba nyiri imodoka.'

    CIP Karekezi avuga ko izo mpapuro zimaze gufatwa abapolisi basanze harimo ebyiri zemerera imodoka nini gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange n'izindi ebyiri zemerera imodoka ntoya(Taxi Voiture) gutwara abagenzi. Ibi byangombwa byombi byariho umukono w'umwiganano w'umwe mu bayobozi bo mu kigo ngenzuramikorere (RURA).

    Aba bagabo banafatanwe kandi impapuro ebyiri mpimbano ziriho na kashe zigaragaza ko izo modoka ebyiri ntoya zitwara abagenzi (Taxi Voiture) zanyuze mu kigo cya Polisi gishinzwe kugenzura ubuziranenge giherereye mu Karere ka Huye.

    Ibyo byangombwa bigaragara ko byakozwe mu kwezi k'Ukuboza 2020 bikaba byari kuzamara igihe cy'umwaka umwe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru ariko agaya abantu bacura impapuro mpimbano harimo n'izigaragaza ko imodoka yujuje ubuziranenge nyamara ntabwo ifite.

    Yagize ati 'Biriya bintu ni icyaha gikomeye kuko ziriya modoka ba nyirazo bari kujya bagenda berekana ko imodoka zakorerwe ubuziranenge kandi ntabwo zifite bikazateza impanuka mu muhanda.Turashimira abaturage baduhaye amakuru ariko tunibutsa abantu ko ntawakora ibyaha nk'ibi ngo bireke kumenyekana.'

    Abafashwe bose uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy'iyi ngingo yagaragajwe hejuru.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-babiri-bafashwe-bakekwaho-gukora-inyandiko-mpimbano-z-imodoka

  • Bikomeje kuzamba hagati ya Frank Lampard na Chelsea FC #rwanda #RwOT

    Chelsea yaje muri uyu mukino yagaruye Hakim Ziyech wari umaze iminsi mu mvune gusa umutoza Frank Lampard yahisemo kwicaza ba rutahizamu 2 barimo Olivier Giroud na Tammy Abraham ahitamo gukinisha Timo Werner ku busatirizi.

    Ikipe ya City yaje muri uyu mukino idafite umunyezamu wayo Ederson wasimbuwe na Zack Steffen,n'abandi bakinnyi barimo na Laporte,yatangiye neza uyu mukino aho yatsinze ibitego 3-0 mu gice cya mbere.

    Manchester City yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyatsunzwe na Gundogan,nyuma y'iminota 3gusa Phil Foden ashyiramo icya 2 hanyuma ku munota wa 34,Kevin De Bruyne ashyiramo icya 3.Chelsea FC yabonye igitego cy'impozamarira ku munota wa 02 w'inyongera.

    Gutsindwa kwa Chelsea gukomeje gutuma Frank Lampard uyitoza ajya mu mazi abira cyane ko mbere y'uyu mwaka w'imikino,nyiri ikipe Roman Abramovic yashoye miliyoni zirenga 200 z'amapawundi mu kugura abakinnyi ariko ntacyo ziri kumara.

    Manchester City iri ku mwanya wa 05 n'amanota 29 mu gihe Chelsea yo ikomeje kumanuka bikomeye kuko ubu igeze ku mwanya wa 7 n'amanota 26.

    Manchester Cityyatangiye nabi shampiyona y'uyu mwaka,ikomeje kuzamuka aho nta gihindutse ishobora kuzamuka mu myanya ya mbere kuko igiye gukurikizaho Brighton, Crystal Palace, Aston Villa, West Brom, Sheffield United na Burnley

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bikomeje-kuzamba-hagati-ya-frank-lampard-na-chelsea-fc

  • Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu batatu, haboneka abarwayi bashya 109 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku Cyumweru ni abagabo batatu, babiri b’imyaka 75 na 67 bitabye Imana bari i Kigali, n’undi mugabo w’imyaka 51 i Huye.

    Abo bantu batatu bahise buzuza umubare w’abantu 101 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku Cyumweru mu Rwanda habonetse abantu 109 bashya banduye COVID-19, naho abandi 67 mu bari barwaye bakize.

    Abo barwayi bashya 109 babonetse mu bipimo 3,318 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 64, Musanze: 20, Rubavu: 12, Nyamasheke: 4, Gicumbi: 3, Kamonyi: 3, Huye: 2, Burera: 1.

    Kugeza ku Cyumweru, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 8,676 muri bo abamaze gukira ni 6,752 naho abakivurwa ni 1823.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-covid-19-yishe-abantu-batatu-haboneka-abarwayi-bashya-109

  • Abishwe na Covid-19 mu Rwanda barenze 100 mu gihe abandi 109 bayanduye #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 03 Mutarama 2021, abantu 3 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo mu Rwanda uba 101 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 109 bose hamwe baba 8,676 mu bipimo 3,318 byafashwe.

    Amakuru yatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima agaragaza ko abitabye Imana barimo abagabo 2 barimo uw'imyaka 75 na 67 bo mu mujyi wa Kigali n'umwe w'imyaka 51 wo mu karere ka Huye.

    Abarwayi bashya babonetse I Kigali: 64, Musanze: 20, Rubavu: 12, Nyamasheke: 4, Gicumbi: 3, Kamonyi: 3, Huye: 2, Burera: 1.

    Uyu munsi hakize abantu 67 mu masaha 24 ashize bituma umubare w'abamaze gukira bose uba 6,752 naho abakirwaye ni 1,823.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Ubuyobozi muri Mexique bwatangaje ko umugore w'imyaka 32 wari umuganga yajyanywe mu bitaro nyuma yo guterwa urukingo rwa Coronavirus rwakozwe na Pfizer ifatanyije na BioNTech.

    Uyu muganga utatangajwe izina, yajyanywe mu cyumba cy'indembe mu bitaro byo mu ntara ya Nuevo Leon iherereye mu Majyaruguru ya Mexique.

    Reuters yatangaje ko uwo muganga yagaragazaga ibimenyetso birimo guhumeka nabi, gufuruta n'ibindi.

    Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko mu isuzuma bamukoreye basanze yagize ikibazo cyo kwangirika mu bwonko bizwi nka encephalomyelitis.

    Nta wundi mu batewe urukingo wigeze agaragaza ibimenyetso nk'iby'uwo muganga.

    Muri Mexique abantu 126 500 bamaze guhitanwa na Coronavirus. Guhera tariki 24 Ukuboza hatangiye gutangwa inkingo ku bakora mu rwego rw'ubuzima.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abishwe-na-covid-19-mu-rwanda-barenze-100-mu-gihe-abandi-109-bayanduye

  • Zimwe mu mpamvu zituma umugabo asiga umugore we mwiza akajya guheheta uwo mu baturanyi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gucana inyuma ni ikibazo kirigufata indi ntera mu bashakanye, hari impamvu ziza ku isonga ahanini zitera abagabo kurarikira abagore b'abaturanyi. Bamwe ngo ntibaba banyuzwe n'imyitwarire y'abagore babo ngo bitewe n'igitutu kirimo no kwita ku bana cyangwa se bafite nk' ibibazo by'ubukene abandi ugasanga bafite amatsiko yo kumva uko no kubonana n'abandi bagore batari ababo bimera nubwo n'ababo aba ari beza.

    Hari impamvu z'ingenzi zitera abagabo kuca inyuma abagore babo beza bakigira mu b'abaturanyi.

    1.Iyo nyir'urugo abafashe nyamugabo abona ibyo yireguza

    Aha ni mu gihe umugabo avuye iwe akajya gusenya urw'umuturanyi we. Iyo umugabo nyir' urugo abafashe, uwaje gusenya yiregura avuga ko yaraje kureba umugabo mugenzi we, agasanga adahari maze akaba aganiriza umugore. Nyir'urugo na we ngo ntacyo arenzaho.

    2.Nta tumanaho nka Facebook, ibaruwa cyangwa telephone bisaba

    Birumvikana ko kubera baba baturanye, ntabwo gupanga iyo gahunda bibasaba ibikoresho by'itumanaho. Umwe yinyabya hirya agahura n'undi bakuzuza umupango nta mususu.

    3.Kuba bahorana

    Iki ni kimwe mu byoroshya iki cyaha. Kuba umugabo ahora abona umugore buri gihe, baba bamaze kumenyerana buri umwe azi icyo undi akunda kuburyo no kumutereta byoroha kuko babikora mu rwenya, mbese batebya ku buryo n'ubabonye abifata nk'ibisanzwe.

    4.Kuba nta gahunda z'urukundo ziba zibyihishe inyuma

    Ni gake umugabo yatekereza ibyo gukunda umugore w'umuturanyi. igishoboka cyane aba ari ukumurarikira. Nk'ibisanzwe rero gukora imibonanompuzabitsina byoroha hagati y'abantu badafitanye urukundo kurusha ababibangikanya na rwo.

    5.Biroroha kubeshya icyo ugiye gukorayo

    Aha, abagabo biborohera kubeshya abagore babo aho bagiye. Bikoza ku baturanyi bakikorera ibyabo maze bagataha babeshya ko bavuye nko kunywerayo cyangwa kuhataramira bisanzwe. Aha ngo ntacyo umugore yarenzaho ndetse na nyir'urugo ntabyitaho cyane.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/zimwe-mu-mpamvu-zituma-umugabo-asiga-umugore-we-mwiza-akajya-guheheta-uwo-mu-baturanyi/

  • Ntibisanzwe:Umuganga yagize ikibazo cyo mu bwonko amaze guterwa urukingo rwa COVID19. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi muri Mexique bwatangaje ko umugore w'imyaka 32 wari umuganga yajyanywe mu bitaro afite ikibazo cyo mu bwonko nyuma yo guterwa urukingo rwa Coronavirus rwakozwe na Pfizer ifatanyije na BioNTech.

    Uyu muganga utatangajwe izina, yajyanywe mu cyumba cy'indembe mu bitaro byo mu ntara ya Nuevo Leon iherereye mu Majyaruguru ya Mexique.

    Reuters yatangaje ko uwo muganga yagaragazaga ibimenyetso birimo guhumeka nabi, gufuruta n'ibindi.

    Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko mu isuzuma bamukoreye basanze yagize ikibazo cyo kwangirika mu bwonko bizwi nka encephalomyelitis.

    Gusa magingo aya nta wundi mu batewe urukingo wigeze agaragaza ibimenyetso nk'iby'uwo muganga.

    Muri Mexique abantu 126 500 bamaze guhitanwa na Coronavirus. Guhera tariki 24 Ukuboza hatangiye gutangwa inkingo ku bakora mu rwego rw'ubuzima.

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzweumuganga-yagize-ikibazo-cyo-mu-bwonko-amaze-guterwa-urukingo-rwa-covid19/