Blog

  • Bruce Melodie yaciye agahigo ko kugira indirimbo yarebwe n’abanyarwanda benshi kurusha iya Diamond Platnumz. – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'ubwo kumenya indirimbo yarebwa n'abantu benshi batuye mu gace runaka biba bigoye, gusa ikoranabuhanga rirangajwe imbere na Artificial intelligence riba ryarabyoroheje. 'Saa Moya' niyo iri ku isonga nk'indirimbo yarebwe cyane n'abanyarwanda batuye imbere mu gihugu kurusha indirimbo y'umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

    Mu rutonde rwakozwe hifashishijwe iri koranabuhanga,indirimbo saa moya ya Bruce Melodie yaciye agahigo kuri Youtube aho yahize iya Diamond yitwa Yope yakoranye na Inos.

    Kuri uru rutonde rw'indirimbo 10 zumviswe zikanarebwa cyane n'abanyarwanda kandi batuye mu gihugu nk'uko urubuga nsangizamashusho rwa Youtube rubyerekana hifashishijwe ikusanyamakuru yarwo. Imibare ntibeshya cyangwa ngo ihimbwe ahubwo hubakwa uburyo bwo kuyiteranye ndetse no kuyerekana ni nayo nzira YouTube yifashishije mu kubaka inzira wabonamo uko indirimbo zagiye zumvwa.

    Indirimbo ya Bruce Melodies 'Saa Moya' niyo iyoboye izindi mu ndirimbo zumviswe n'abanyarwanda batuye mu gihugu cyangwa abandi baba batuye mu gihugu imbere. Izi ndirimbo 10 muri macye twavuga ko ari indirimbo zakunzwe cyane n'abaturarwanda.

    Urutonde rw'indirimbo 10 zakunzwe n'abanyarwanda ku rubuga rwa Youtube mu mwaka wa 2020.

    1. Saa Moya by Bruce Melodie Yarebwe: Miliyoni 1.35
    2. Yope (Remix) by Innoss'B ft Diamond Platnumz :Yarebwe: Miliyoni 1.25
    3. Ubigenza Ute? ya Niyo Bosco:Yarebwe: Miliyoni 1.19
    4. Karame (Live) ya Israel Mbonyi:Yarebwe: Miliyoni 1.18
    5. Tweyagale ya Eddy Kenzo:Yarebwe: Miliyoni 1.14
    6. Igare ya Mico The Best:Yarebwe: Miliyoni 1.11
    7. Jeje ya Diamond Platnumz:Yarebwe: Miliyoni 1.11
    8. MPA Amavuta ya James & Daniella:Yarebwe: Miliyoni 1.06
    9. Jerusalema ya Master KG:Yarebwe: Miliyoni 1.05
    10. Poupette ya King James:Yarebwe: Miliyoni 1.02

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yaciye-agahigo-ko-kugira-indirimbo-yarebwe-nabanyarwanda-benshi-kurusha-iya-diamond-platnumz/

  • Ishyano:Umugore yishe umwana we kugirango arongorwe n’umusore bakundana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Faith Alhassan w'imyaka 20 y'amavuko ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu gace kitwa Kaduna yatawe muri yombi na polisi nyuma y'uko yishe umwana we w'umukobwa wari ufite umwaka umwe, akaba yabikoze kuko umusore bakundana, bendaga kurushingana yamubwiye ko batabana afite umwana.

    Umukuru wa polisi yo mu gace ka Kaduna yavuze ko umurambo w'uwo mwana bawusanze aho wari wajugunywe mu gace kitwa Kachia. Nyina w'uwo mwana akaba ari we ukekwaho kuba yarakoze ayo mahano.

    Nyuma polisi ikaba yaratangaje ko uyu mugore Faith Alhassan ariwe wahitanye umwana we wari umaze kuzuza umwaka avutse nkuko polisi yabibwiye itangazamakuru ko bagiye kureba uwahoze ari umukunzi w'uyu mugore ari nawe se w'umwana witwa Dolan Yakubu akemeza ayo makuru.

    A 20-year old mother has been arrested in Kaduna for killing her one-year-old daughter. Faith Alhassan threw her child in the wel…
    READ MORE: https://t.co/LNoaCDlRWy pic.twitter.com/oivyxOgac8

    — Shauntv (@shauntvGlobal) January 1, 2021

    Faith Alhassan yabwiye polisi ko yafashe umwanzuro wo kwihekura nyuma y'uko Dolan yari yamubwiye ko atazamushaka afite umwana. Muri iryo joro nibwo yajyanye umwana we amujugunya mu mwobo ari naho yapfiriye. Uyu mugore Faith yabwiye itangazamakuru ko atari azi ibyo ari gukora ahubwo ko yagaruye ubwenge umwana amaze gushiramo umwuka.

    Abajijwe niba yishe umwana we kugira ngo abone uko abana nundi mugabo yasubije mu marira menshi agira ati 'Sinari nzi ibyo ndigukora wagira ngo ni ikintu cyari cyanyinjiyemo cyirabinkoresha'. uyu mugore Faith kandi avuga ko atazi aho se w'umwana yishe aba.

    Source : https://yegob.rw/ishyanoumugore-yishe-umwana-we-kugirango-arongorwe-numusore-bakundana/

  • Kigali: Abanyeshuri bahangayikishijwe n’uburyo bigamo bushobora kubatera gutsindwa ikizamini cya Leta – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abanyeshuri bazajya biga mu buryo budasanzwe , umubare w’abajya mu ishuri n’amasaha bigaga bikagabanywa hakifashishwa uburyo bwo kujya ibihe kugira ngo bahane intera hagati yabo.

    Abanyeshuri bo ku Rwunge rw’amashuri rwa Kagarama Catholique babwiye RBA ko kuba basimburana bishobora gutuma batazatsinda mu bizamini bya leta.

    Munezero Kevin yavuze ko nk’abanyeshuri bitegura gukora ibizamini, bibagora kubera kwiga basimburana.

    Ati ”Kuba twiga dusimburana kubera ubwinshi bw’abanyeshuri ndetse n’ubuke bw’amashuri bitugiraho ingaruka nkatwe turi kwiga ngo tuzakore icya leta, biri kutwicira amasomo ndetse n’amasaha twari kwiga.”

    Usibye kuba baragaragaje imbogamizi zo kuba bishobora gutuma batazatsinda amasomo , banavuze ko hari ubwo umwarimu aza kwigisha atibuka aho amasomo yari ageze kubera ubwinshi bw’abanyeshuri.

    Undi yagize Ati” Tugenda dusiganwa mu masomo, kandi uko umwarimu aza , hari igihe tumubwira ngo twari tugeze aha mu masomo ariko ntabyemere.”

    Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB), Dr Sebaganwa Alphonse, yavuze ko kuba hari abiga amasaha icyenda abandi bakiga atanu, nta mpungenge byakagombye gutera abanyeshuri kuko ingengabihe y’amashuri y’umwaka iba iteganyije ko biga amasaha atanu ku munsi , mu gihe abayarenza biba ari ugusubiramo amasomo.

    Ati ”Ibyumweru by’umwaka w’ishuri biba bibaze bikurikije umubare w’amasaha make aba ashoboka kugira ngo gahunda y’umwaka igerweho, aba ari ayo masaha atanu. Nta biga rero munsi y’amasaha atanu, biba byiza iyo umunyeshuri arengeje amasaha atanu kuko arengaho ayakoresha mu gusubiramo amasomo no mu gukora imyitozo myinshi.”

    Yakomeje ati “Birumvikana amahirwe bose barayafite ariko bituruka nanone n’uko umwarimu yabyifashemo, ariko gahunda iriho ni uko mu gihe gikwiriye bazajya biga ingunga imwe nk’uko iyo gahunda yatangiye.”

    Biteganyijwe ko abiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu bazakora ibizamini muri Nyakanga 2021 .

    Abanyeshuri bagaragaje ko kubera kwiga basimburana kandi bitegura gukora ibizamini bya Leta bishobora gutuma batsindwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abanyeshuri-bahangayikishijwe-n-uburyo-bigamo-bushobora-kubatera

  • Nyagatare: Polisi yataye muri yombi umugore wakubise umwana we urusinga akabyimba ijisho – #rwanda #RwOT

    Uwo mugore tariki ya 01 Mutarama yakubise umwana we ufite imyaka 6 mu maso akoresheje urusinga rw’amashanyarazi biviramo umwana gukomereka mu jisho no ku matwi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ubu bugizi bwa nabi bwamenyekanye ari uko abaturanyi bumvise umwana ataka cyane bagatabaza Polisi.

    Yagize ati “Tariki ya 01 Mutarama uriya mwana w’imayaka 6 ngo yari yasigaye ku rugo noneho haza umuturanyi gutira bimwe mu bikoresho byo mu rugo. Umwana yarabimutije noneho nyina aho agarukiye abibuze afata urusinga arumukubita ahantu hose ariko cyane cyane mu maso biviramo umwana kubyimba mu maso ndetse basanze umwana yabyimbye mu maso hari n’ijisho ryatukuye n’ugutwi kwakomeretse.”

    CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batabaye hakiri kare ndetse bakabimenyesha Polisi, yagaye bamwe mu babyeyi bagihohotera abana bikagera n’aho babahanisha ibihno by’indengakamere. Yabibukije ko hari itegeko rirengera abana ndetse rigahana umuntu wese uhohotera umwana bene kariya kageni kabone n’iyo yaba ari umwana we yibyariye.

    Ati “Umwana ushobora kumubwira neza amakosa yakoze kugira ngo atazayasubiramo wenda byaba na ngombwa ukamucishaho akanyafu byorohoje, ariko birababaje gufata urusinga rw’amashanyarazi ukarukubita umwana kugeza aho akomereka. Kabone n’iyo yaba ari umuntu mukuru urusinga ni ikintu kibi iyo kigeze ku muburi w’umuntu.”

    Polisi yahise ijyana umwana kwa Muganga kwitabwaho n’abaganga naho nyina ajyanwa ku Rwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorero muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuli kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

    Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-polisi-yataye-muri-yombi-umugore-wakubise-umwana-we-urusinga

  • Polisi yafashe umubyeyi wakubise umwana we akamukomeretsa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu Uwamahoro tariki ya 01 Mutarama yakubise umwana we witwa Twagirimana Innocent ufite imyaka 6, yamukubise mu maso akoresheje urusinga rw’amashanyarazi biviramo umwana gukomereka mu jisho no ku matwi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ubu bugizi bwa nabi bwamenyekanye ari uko abaturanyi bumvise umwana ataka cyane bagatabaza Polisi.

    Yagize ati “Tariki ya 01 Mutarama uriya mwana w’imayaka 6 ngo yari yasigaye ku rugo noneho haza umuturanyi gutira bimwe mu bikoresho byo mu rugo. Umwana yarabimutije noneho nyina aho agarukiye abibuze afata urusinga arumukubita ahantu hose ariko cyane cyane mu maso biviramo umwana kubyimba mu maso ndetse basanze umwana yabyimbye mu maso hari n’ijisho ryatukuye n’ugutwi kwakomeretse.”

    CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batabaye hakiri kare ndetse bakabimenyesha Polisi, yagaye bamwe mu babyeyi bagihohotera abana bikagera n’aho babahanisha ibihno by’indengakamere. Yabibukije ko hari itegeko rirengera abana ndetse rigahana umuntu wese uhohotera umwana bene kariya kageni kabone n’iyo yaba ari umwana we yibyariye.

    Ati “Umwana ushobora kumubwira neza amakosa yakoze kugira ngo atazayasubiramo wenda byaba na ngombwa ukamucishaho akanyafu byorohoje, ariko birababaje gufata urusinga rw’amashanyarazi ukarukubita umwana kugeza aho akomereka. Kabnone n’iyo yaba ari umuntu mukuru urusinga ni ikintu kibi iyo kigeze ku muburi w’umuntu.”

    Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Polisi yahise ijyana umwana kwa Muganga kwitabwaho n’abaganga naho nyina ajyanwa ku Rwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuli kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

    Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yafashe-umubyeyi-wakubise-umwana-we-akamukomeretsa

  • Dore ibyiza bitangaje byo guseka! #rwanda #RwOT

    Uretse kuba guseka byatuma ukurura abakumva, bikagaragaza ubwiza bwawe ndetse bikanerekana agaciro uhaye uwagusekeje, burya guseka bifite ibyiza byinshi yaba kuri sosiyeti tubamo no kubuzima bwacu.

    Muri iyi nkuru, twaguteguriye ibintu byiza 9 byo guseka

    1.Iyo umuntu asetse, umubiri ukora imisemburo irwanya siterese (stress) bityo yaba useka cyangwa abamwumva bakamererwa neza.

    2. Guseka bituma imitsi ikora neza bityo amaraso agatembera neza maze n'umubiri ukinjiza umwuka mwiza (oxygen) muburyo buhagije.

    3. Nkuko ubushakashatsi butandukanye bwagiye bubigaragaza, guseka byongera abasirikare b'umubiri by'umwihariko mumyanya y'amazuru ndetse no munzira zose z'ubuhumekero.

    4. Guseka igihe gihagije burya bituma imitsi igera kuri 17 yo mumaso imererwa neza kuburyo bingana nokuyikorera masaje (Massage)

    5. Burya kandi guseka bikongerera icyizere kuko abatari bake bifuza gukurikirana ibirimo kugusetsa.

    6. Guseka ubikuye kumutima kandi wirekuye bituma wumva uruhutse kandi umubiri ukagira imbaraga.

    7.Guseka bituma umubiri ukora umusemburo ugabanya ububabare bw'umubiri.

    8. Guseka ntibisaba igishoro nakimwe ahubwo ni impano y'ubuntu mubuzima.

    9. Guseka byongera ubwiza bwo mumaso y'useka bigatuma arushaho gukundwa n'abamukikije.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/04/dore-ibyiza-bitangaje-byo-guseka/

  • Impamvu nta mukobwa wiyubaha ukwiye koherereza umusore/umugabo amafoto y’ubwambure bwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuvuduko w'iterambere ry'isi uri kugenderaho ujyana nuw' ikoranabuhanga muri rusange. Muri iki gihe telefoni zigezweho zifasha abantu mu itumanaho zigenda ziyongera. Gusa akenshi usanga abakobwa bazikoresha nabi bikaba byabakururira kugwa mu rwobo batazapfa bikuyemo cyangwa bakagira igisebo ubuzima bwabo bwose .

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu 7 nta mukobwa wiyubaha cyangwa wubaha ubuzima bwe, uretse no koherereza umusore amafoto y'ubwambure bwe , ntanukwiriye kwifotora cyangwa gufotorwa amafoto agaragaza ubusa bwe.

    1.Ni umuco w'amahanga

    Kwigana iby'ahandi si bibi ariko icya ngombwa ni uguhitamo ibidufitiye akamaro atari ugupfa kwakira ibije byose.Kwifotoza amafoto y'ubwambure si indagagaciro z'umunyarwandakazi ahubwo ni umuco abantu bagiye bigana abazungu. Mbere yo kubyigana buhumyi, banza upime ku munzani inyungu wakuramo uzigereranye n'ingaruka mbi zishobora kukugeraho igihe byaba bihindutse uko utabiteganyaga.

    2.Ifoto ntisaza

    Tugarutse ku ngingo ya mbere, hari igihe ukundana n'umusore bikaba ngombwa ko mutandukana bitewe n'impamvu zinyuranye , ntimubane ngo mushinge urwanyu.
    Iyo mutandukanye, bishyira kera ugashaka undi musore mukundana byarimba mukabana. Ya mafoto woherereje umusore cyangwa abasore mwakundanaga ashobora kugusenyera urugo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Tekereza uko byagenda warubatse urugo, mubanye neza n'umugabo,warabyaye uri umugore wizihiye urugo , hanyuma ya mafoto yawe wambaye uko wavutse akerekwa umugabo wawe?

    Urwo rugo rwazongera kugarukamo amahoro? Si ikimenyetso gifatika se ko wahoze ufite ingeso y'ubusambanyi nubwo waba ntayo wigeze? Icyizere yakugiriraga cyaba kigikomeje?Abana bawe bayabonye babifata gute?Waba ukiri umubyeyi bubaha kandi baha agaciro?

    3.Mwene aya mafoto ashobora kubonwa n'utabigenewe

    Telefoni, mudasobwa cyangwa ahandi hose wayabikwa bishobora gutakara cyangwa bikibwa. Ese nyuma yo gutakaza kimwe muri ibi tuvuze amafoto yawe azagarukira he? Ese uwo wayoherereje we kubw'ibyago bimugendekeye gutya, byagenda gute?

    Uretse kwibwa cyangwa gutakara, hari igihe umusore woherereje amafoto y'ubwambure bwawe ashobora kuyirambika akaba yabonwa n'undi cyangwa nawe akayiyoherereza.

    Uretse nibyo kandi umusore mukundana agira inshuti abwira amabanga ye yose, amafoto yawe ashobora kuba yarayeretse bagenzi be nabo bakaba bazi ubusa bwawe. Ese utekereza ko bazongera kukubaha nkuko babigiraga?

    4.Urukundo mukundana rudasanzwe uyu munsi ejo rwayoyoka, akakwandagaza

    Nubwo muri iyi minsi mufitanye urukundo rubagurumanamo ndetse rufite ubugi butyaye cyane , ariko ejo cyangwa ejo ubundi mushobora gutandukana n'umusore mukundana ubu bitewe n'impamvu zinyuranye. Buri wese agira uko yakira igikomere cyo gutandukana n'umukunzi we. Kukwihimuraho agashyira amafoto y'ubwambure bwawe kukarubanda ni kimwe mubyo yakora utigeze utekereza mbere yo kuyohereza.

    5.Amafoto y'ubwambure bwawe ashobora kugushyira muri gereza, kugusibira amayira no kukwangiriza isura muri rubanda

    Nta kintu cyiza kuri iyi si nko gukundana n'umusore , nawe akakugaragariza amarangamutima nkuko ubigira. Umuntu ahinduka nk'ikirere, hari igihe wa musore ashobora kwiga imico mibi ubona utakwihanganira bikaba ngombwa ko mutandukana.

    Kuba waramuhaye amafoto yawe wambaye ubusa, ashobora kubigira igikangisho, bityo mugakomeza gukundana kubwo kubura uko ugira,ukaba udatandukanye cyane n'umuntu uri muri gereza.

    Amafoto agaragaza ubusa bwawe , igihe agiye kukarubanda ashobora kugusibira amayira nko mu kuba wabona akazi keza kagendanye n'ibyo wize cyangwa se bikaba byakwangiriza isura yawe mu muryango wawe, mubo mukorana, n'ahandi.

    6.Ushobora gusabwa ingurane y'amafaranga cyangwa kuryamana n'uwo utatekereje

    Ni benshi mu bakobwa bagiye batakaza mwene aya mafoto, hanyuma bagashozwa ku nkeke nuyafite zo gutanga ingurane y'amafaranga menshi cyangwa ikindi kiguzi. Uretse nibyo kandi hari igihe umusore cyangwa umugabo agusaba ko mwaryamana kugira ngo akomeza kukubikira ibanga , kubera gusa ifoto wifotoye cyangwa wafotowe ntawe ugushyizeho agahato.

    7.Kumwoherereza amafoto y'ubwambure bwawe sibyo bigaragaza urukundo

    Nubwo benshi mu bakobwa boherereza abasore amafoto bambaye uko bavutse mu rwego rwo kubashimisha no kubagaragariza urukundo, iki si cyo kimenyetso cyatuma ugaragariza umusore ko umukunda. Nubwo yabigusaba inshuro 100 ukwiriye kumwumvisha ko ubwambure bwawe atari cyo kigaragaza igipimo cy'urukundo umukunda,ko kandi niba akubaha , akwiriye kumva ubusobanuro bwawe.

    Abwirwa benshi akumva beneyo. Izi ni zimwe mu mpamvu nta mukobwa (udacuruza ubwambure bwe cyangwa ngo abe yicuruza) ukwiriye kwifotoza ifoto igaragaza ubwambure bwe.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/impamvu-nta-mukobwa-wiyubaha-ukwiye-koherereza-umusore-umugabo-amafoto-yubwambure-bwe/

  • Ishusho y’imyaka ibiri Louise Mushikiwabo amaze yicaye mu ntebe y’ubuyobozi bwa OIF – #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko waba waramumenye nk’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Itangazamakuru cyangwa se uw’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda ariko magingo aya ni we uyoboye OIF, umuryango uhuriyemo ibihugu 88 bikoresha Igifaransa lku Isi.

    Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, mu Nteko Rusange ya 17 ya OIF yateranye ku wa 12 Ukwakira 2018 i Yerevan muri Armenia.

    Uyu munyepolitiki wabaye umunyamabanga wa kane wa OIF yatorewe manda y’imyaka ine, asimbuye kuri uwo mwanya Umunya-Canada, Michaëlle Jean.

    Kuva ku wa 3 Mutarama 2019, ubwo yageraga mu biro bya OIF biri ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango giherereye i Paris mu Bufaransa, Mushikiwabo yinjiranye imigambi mishya yamusabaga ingufu nyinshi kuko yagombaga guhindura isura y’uyu muryango nyuma y’uko Michaëlle Jean yari awusimbuyeho yashinjwaga gusesagura umutungo w’umuryango mu nyungu ze bwite.

    Mu migabo n’imigambi yatangiranye kandi harimo guteza imbere ubuvumbuzi mu by’ikoranabuhanga no guha ururimi rw’Igifaransa agaciro rukwiriye.

    -  Yakoze impinduka mu bayobozi batandukanye mu nzego za OIF

    Ku wa 22 Ugushyingo mu 2019, Mushikiwabo yemeje impinduka mu bayobozi bakuru mu ngeri zitandukanye z’uyumuryango aho yahereye kuri bamwe mu bari barashyizweho n’uwo yasimbuye, Michaëlle Jean.

    Aha twavugamo nka Nita Deerpalsing wakuwe ku mwanya w’Umuyobozi wa gahunda n’ibikorwa bigamije iterambere. Nita asanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu Birwa bya Maurice.

    Izi mpinduka zakozwe kandi zasize hakuweho uwari ushinzwe Iterambere ry’Ururimi rw’Igifaransa muri uyu muryango, Youma Fall n’uwari Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Nicodème Adzra.

    Mushikiwabo yahagaritse kandi Alioune Koné wari Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Abakozi na Narjess Saidane wari uhagarariye OIF muri Loni, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu mpera za 2019, Georges Nakseu Nguefang yahinduriwe imirimo muri OIF aho yakuwe ku mwanya w’ushinzwe Ibikorwa bya Politiki akagirwa uhagarariye uwo muryango muri Loni i Genève. Hanabaye impinduka kandi zasize hirukanwe Éric Adja wari waragizwe na Michaëlle Jean Umuyobozi ushinzwe Afurika y’Uburengerazuba nyuma yo kugaragarwaho n’imyitwarire idahwitse.

    Magingo aya Mushikiwabo akorana na Nyaruhirira Désiré nk’umujyanama we, banakoranye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda aho n’ubundi Nyaruhirira yakoraga imirimo nk’iyo.

    Mu bindi bikorwa byaranze ubuyobozi bwa Louise Mushikiwabo harimo gukingurira Igifaransa ku rubyiruko Nyafurika, guharanira kubyutsa ikoreshwa ry’uru rurimi rukagera no mu nsisiro, kurema icyizere cyuzuye cy’abaterankunga bakoresha Igifaransa nk’uko byagaragajwe na Colette Braeckman mu kimanyakuru “Le Soir” cyo ku wa 26 Mata 2019.

    -  Mushikiwabo yashyize ijisho kuri Afurika

    Manda ya Mushikiwabo yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye nubwo mu mwaka we wa kabiri, ibikorwa bya OIF byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

    Nyuma y’uko COVID-19 itangiye gutanga agahenge, Mushikiwabo yakoze ingendo zitandukanye mu bihugu birimo ibya Afurika aho bagiranye ibiganiro, bamushimira imbaraga yashyize mu guhindura OIF.

    Mu ngendo yakoze harimo izo yakoreye muri Brazzaville ku wa 25 Ukwakira 2020; aho yahuye n’abanditsi bo muri Congo bari bayobowe na Minisitiri w’Umuco n’Ubugeni, Dieudonné Moyongo.

    Mu bakuru b’ibihugu yahuye na bo harimo Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, wamwakiriye ku wa 26 Ukwakira 2020. Ikiganiro cyabo cyibanze ku mishinga yagutse muri Francophonie, irimo kongerera abagore ubushobozi, ikoranabuhanga, kubungabunga ibidukikije by’Ikibaya cya Congo n’Ururimi rw’Igifaransa.

    Mushikiwabo yanahuye na Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, wamuganirije ku myiteguro y’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa Radio y’Urubyiruko rwo mu Gace ka Sahel.

    Ku wa 27 Ukwakira 2020, Mushikiwabo yahuye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bagirana ibiganiro byibanze ku mikino ihuza ibihugu byibumbiye muri OIF izabera i Kinshasa mu 2022.

    Mushikiwabo kandi hamwe n’umuryango ayoboye wa Francophonie yafashe iya mbere mu gushakira inkunga abagore b’Abanyafurika bagizweho ingaruka na COVID-19 aho ku ikubitiro hatanzwe miliyoni eshatu z’amayero, akabakaba miliyari 3 Frw.

    Haracyakomeje gushakishwa uburyo iyo nkunga yakongerwa mu rwego rwo gufasha imishinga 1400 OIF yakiriye iturutse mu bihugu bya Afurika, Liban na Haiti. Ni inkunga ikomeje gukusanywa binyujijwe mu kigega cya ‘La Francophonie avec Elles’’, cyashyiriweho gufasha abagore bagizweho ingaruka na COVID-19 muri rusange.

    Umuyobozi wa OIF, Louise Mushikiwabo, yakomeje gushishikariza imiryango itegamiye kuri leta, abaturage bafite ubushake, imiryango mpuzamahanga, za leta na za guverinoma gushyigikira iki kigega.

    Abinyujije muri ‘Jeune Afrique’ Mushikiwabo yagaragaje ko abagore bagira ubwitange buhambaye, bitangira imiryango yabona sosiyete muri rusange, ko bahora bashyira imbaraga mu gushakira ibyiza ababegereye no gutuma babaho batekanye.

    Yagize ati “Aba ba rwiyemezamirimo b’abagore, abanyabugeni, abahinzi, aba bakobwa bato bavuye mu ishuri bari guhura n’ingaruka zikomeye za Covid-19. Ntibashoboye kugira aho bajya, kugurisha ibicuruzwa byabo cyangwa kurangura, abenshi muri bo batakaje aho binjirizaga ntibabashije kubona serivisi z’ibanze cyangwa gho hajyeho ingamba zo kubafasha.”

    Abagore ni bo bagize 70 % y’abakora mu nzego z’ubuzima ku isi yose ndetse Mushikiwabo abagaragaza nk’abahora ku murongo w’imbere mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo.

    Mushikiwabo Louise yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye

    Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Denis Sassou Nguesso

    Mushikiwabo yashimye Perezida Tshisekedi aho igihugu kigeze cyitegura imikino ya Francophonie

    Mushikiwabo Louise aganira na Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno

    Louise Mushikiwabo yanagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Faustin-Archange Touadera wa Centrafrique byagarutse ku myiteguro y’amatora muri iki gihugu

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-imyaka-ibiri-louise-mushikiwabo-amaze-yicaye-mu-ntebe-y-ubuyobozi-bwa

  • Ikipe ya PSG yagaragaye mu mwambaro uvuga ibyiza by'u Rwanda ubwo berekwaga umutoza mushya #rwanda #RwOT

    kuri iki cyumweru ikipe ya paris saint Germain yaserutse mu mwambaro wanditse ho Visit Rwanda ubwo barimo berekwa umutoza mushya w'iyi kipe.

    Mauricio Pochettino agiye kuyobora PSG asimbuye Thomas Tuchel uherutse kwirukanwa.

    u Rwanda rufite ubufanye na PSG mu gutuma abakurikira iyi kipe bamenya ibyiza by'i Rwanda mu rwego rwo kongera abitabira ubukerarugendo ndetse no kumenya ibyiza bikorerwa mu Rwanda,Made In Rwanda.

    Nkuko bikubiye mu masezerano y'impande zombi nuko ikawa n'icyayi cy'u Rwanda aribyo byonyine byifashishwa muri Parc des Princes,ubu bufatanye kandi buvuga ko mu gihe cy'imyitozo,ndetse no ku mukino wose wa ekipe abakinnyi bambara imyenda iriho ikirango cya Visit Rwanda haba no kuri stade y'iyi kipe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/04/ikipe-ya-psg-yagaragaye-mu-mwambaro-uvuga-ibyiza-byu-rwanda-ubwo-berekwaga-umutoza-mushya/