Gasogi United yashimiye uwari umutoza mukuru wayo, Casa Mbungo, ni nyuma yo kwemeza ko bamaze gutandukana aho agiye kwerekeza muri Kenya mu ikipe ya Bandari FC.
Muri Nyakanga 2020, nibwo Casa Mbungo yagizwe umutoza wa Gasogi United, tariki ya 1 Mutarama 2020, ibinyamakuru byo muri Kenya bikaba byaratangiye kwandika ko uyu mutoza yamaze kumvikana na Bandari FC yo muri Kenya.
Ku munsi w’ejo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Gasogi United yemeje ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza bamushimira uko babanye ndetse bamwifuriza amahirwe ahandi yerekeje.
Bagize ati“Ikipe ya Gasogi United turashima umusanzu w’uwari umutoza wacu Casa Mbungo Andre. Tukwifurije ishya n’ihirwe aho uzajya hose.”
Nyuma yigenda ry’uyu mutoza, amakuru avuga ko iyi kipe igomba kumusimbuza uwahoze ari umutoza wa APR FC ubu akaba nta kazi yari afite, Jimmy Mulisa.
Gasogi Unite yifurije Casa Mbungo amahirwe ku mirimo mishya agiye kujyamo
Jimmy Mulisa niwe ushobora kurangizwa Gasogi United
Uyu mugore witwa Mutuyimana Vestine, kuri ubu yamaze gutoroka nyuma y’uko polisi ije kumushakisha imukekaho ko akora ubucuruzi bwa Kanyanga ndetse akaba asanzwe ari umugore wa Munyanshoza.
Ubusanzwe uyu muryango wari utuye mu Mudugudu wa Rwamikungu, Akagari ka Nyamikoni mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.
Abaturage baganiriye na UKWEZI bavuga ko inzego z’umutekano zaje ku wa 30 Ukuboza 2020, zamenyeshejwe ko mu rugo rwa Munyanshoza na Mutuyimana hacururizwa kanyanga zahagera zigasanga Mutuyimana yamaze gutoroka zigahita zitwara umugabo we ufite ubumuga bwo kutabona.
Umwe muri aba baturage utarifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati 'Abapolice baje bagera mwa Mparigwa bari gucuruza kanyanga babuze umugore we batwara Mparigwa ufite ubumuga bwo kutabona amaranye imyaka 7 kandi kanyanga icuruza umugorewe.'
Kuri ubu abana b’uyu muryango uko ari batandatu bari mu nzu bonyine nyuma y’uko Se ubabyara atawe muri yombi naho nyina akaba yaratorotse.
Abaturanyi baka basaba ko bakorerwa ubuvugizi kugirango uyu Munyanshoza (Mparigwa) afungurwe kuko ibikorerwa munzu iwe atabizi cyane ko abana n’ubumuga bwo kutabona umugorewe akaba ariwe ukurikiranwa.
Mutuyimana usanzwe acuruza ikoyobyabwenge cya kanyanga, kuri ubu uri mu bwihisho ariko akaba akibasha kwitaba telefone yaganiriye na UKWEZI.
Yavuze ko umugabo we yabanje kujya inama n’umugabo we bakemeranya ko yemera gufungwa nk’aho ariwe ucuruza ibi biyobyabwenge ariko yagera kuri polisi agahindura ibyo bemeranyije akavuga ko atariwe ubicuruza ahubwo ari umugore.
Yakomeje agira ati 'Mabuso yaramuriye yemeza ko arinjye ubucuruza, twari turi kumwe twembi, njyewe ngezemo bankatira nk’imyaka umunani cyangwa 10. Niyo mpamvu natorotse kuko we baramurekura ndabizi.'
Mutuyimana yemera ko acuruza kanyanga ariko akavuga ko byakorwaga mu izina ry’umuryango kuko amafaranga yakuragamo yayifashishaga mu gukemura ibibazo byo mu rugo birimo no kwishyurira abana mituweri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze Nyiransengiyumva Monica avuga ko icyo kibazo cy’uwo muryanga atarakimenya ariko agiye kugikurikirana.
Ku buroso wogesha amenyo ndetse no mu kanwa ni hamwe mu hantu habarurwa mikorobe nyinshi; zigera kuri miliyari 10. Koza amenyo neza niwo muti wo guhangana n'izi mikorobe zose.
Uburoso ukoresha woza amenyo, bushobora kuba indiri ya mikorobe iryaguye; guhera kuri bagiteri, virusi ndetse n'imiyege. Izi bagiteri zose nizo zitera amenyo yawe kwangirika, kuva amaraso ku ishinya, no kuzana indi myanda ku menyo.
Reba hano amakosa akunze gukorwa mu koza amenyo, urebe niba hari ayo ukora n'uburyo ushobora kuyakosora
Amakosa 7 akorwa mu koza amenyo
Gukoresha uburoso bw'amenyo bukomeye
Mu maguriro atandukanye habonekamo amoko atandukanye menshi y'uburoso bw'amenyo; gusa yose siko ari meza gukoresha ku menyo yawe.
Birumvikana ko izi mikorobe ziba ziri mu kanwa hose, utibagiwe no ku rurimi.
Mu gihe woza amenyo ukibagirwa koza ururimi; nibyo usanga bitera amenyo yawe kubora no kunuka mu kanwa kenshi.
Niba urangije koza amenyo ntugomba kwibagirwa no gucisha ku rurimi, hari uburoso bwabigenewe, usanga bufite agace inyuma kagenewe koza neza ururimi, uzabushake.
Kurya isukari n'ibiryohera byinshi
Si wowe wenyine ukunda isukari, na bagiteri ziyikunda birushijeho!
Bagiteri zifashisha isukari cyane mu kororoka no gukora acide. Iyi aside niyo yibasira amenyo ikayatera kumungwa no gucukuka.
Ni ngombwa kwirinda isukari nyinshi, no kurya ibiryohereye cyane, kugira ngo urinde amenyo yawe kwangirika.
Mu gihe udashobora koza amenyo nyuma yo kurya ibiryohereye bitandukanye, ushobora kurya nka pome, cg se ukunyuguza amazi mu kanwa kugira ngo ugabanye iyi sukari. Gusa inama nziza, ni uguhita woza amenyo nyuma yo kunywa cg kurya ibiryohera.
Koza amenyo mu buryo bubi
Ntugomba koza amenyo utya
Benshi boza amenyo bameze nk'abagenda bazengurutsa cg bajya hirya no hino. Iri ni ikosa rikomeye kuko uretse kutoza amenyo neza, binatera ishinya kwangirika kenshi.
Inama zitangwa n'abahanga mu by'amenyo ni ukoza umanura uzamura, kandi ukagera mu kanwa hose. Yaba inyuma ndetse n'imbere ku menyo, ndetse naho uhekenyera. Kandi ntugomba gukoresha ingufu cyane.
Kutogesha amenyo neza kwa muganga
Kubera ubwinshi bwa mikorobe ziboneka mu kanwa, uzasanga bigoye uko waba woza kose, kugira mu kanwa hasa neza; hatarangwa imyanda ku menyo. Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kugana ivuriro ryita ku menyo ukisuzumisha niba mu kanwa hawe hasa neza uko bikwiye, ukanahogesha neza.
Ibi ngo byatumye Imurikagurisha ry’uyu mwaka ritagira icyashara nk’icyari gisanzwe, ndetse abacuruzi babishingira kuba hari ibikorwa bimwe na bimwe byakumiriwe kandi byari muri bimwe byatumaga babona ababagana, hakiyongeraho no kuba isaha ya saa kumi n’ebyiri yari yashyizweho yo kuba bamaze gufunga ibikorwa byabo yarabakomye mu nkokora igakumira bamwe mu bakiriya babagana.
Kalisa Umri ni Umunyarwanda witabiriye Imurikagurisha rya 2020, aho yamurikaga ibijyanye n’imitako, yavuze ko amasaha yari yagenwe yo guhagarika ibikorwa yakumiriye ababagana kuko igihe ababagana bagakwiye kuza bava mu kazi basangaga imiryango ifunze.
Yagize ati ”Amasaha abakiriya bakabaye baza bagahaha cyangwa bakareba n’ibyo bicuruzwa ni bwo bataha mu ngo zabo”.
Yongeyeho ati ”Mu by’ukuri iyi ni yo Expo itaragenze neza ugereranyije n’izindi zabanje. Abacuruza mu buryo bwo kwishyura ikibanza cyo gukoreramo (Stand) barahombye cyane kuko niba wenda barateganyaga gukuramo nka miliyoni 10 Frw, ugakuramo nk’ebyiri, ikibanza waragikodesheje nka miliyoni zirindwi, urumva ni ikibazo gikomeye”.
Manirareba Theophile ukorera Ikigo gicuruza telefoni cya TECHNO nawe yavuze ko kuba barafungaga saa kumi n’ebyiri byatumye abitabira bagabanuka.
Yongeyeho ko kuba hari bimwe mu bikorwa by’imyidagaduro byakururaga abaryitabira byakumiriwe, biri mu byatumye rititabirwa uko bikwiriye.
Ati ”Abantu benshi bakunda imyidagaduro, tujya ahantu ari byo tugiye kureba kenshi, urumva kuba imyidagaduro itari irimo cyangwa imikino y’abana byatumye wa mubare wazaga, ukajya n’ahandi kureba abaje kumurika, uwo mubare ntabwo waje nk’uko byari byitezwe”.
N’ubwo aba bacuruzi bagaragaza imbogamizi zitandukanye, bishimira imbaraga zashyizwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavrus.
Umuvugizi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, Ntagengerwa Theoneste, we ntiyemeranya n’abavuga ko bahuye n’igihombo ku buryo babishyira ku rugaga rw’abikorera, akavuga ko hari bamwe batahombye ndetse ko hari bamwe batangiye kugura imyanya y’imurikagurisha ry’umwaka utaha.
Ati ’’Nkurikije n’abo twaganiriye n’uburyo byagenze, ntawavuga ko hari abahombye bavuga ko bava mu bucuruzi kuko n’ubwo mu minsi ya mbere hari abavugaga ko nta bantu barimo bacuruza, nk’ubu ugeze mu masaha ya nyuma hari ibyo usanga byashizeho [kuko] byaguzwe“.
Yakomeje agira ati ”Abagize ibibazo ni abari mu myidagaduro n’ibyo kunywa, ariko na bo twagiye dukorana bose twaraganiriye ntawe ufite ikibazo cyo kuba yarahombye ngo PSF yaramuhombeje. Ashobora kuba yarungutse make ariko ntabwo yahombye”.
Imurikagurisha rya 2020 ryitabiriwe n’abamurika bagera kuri 382, barimo 73 baturutse mu mahanga, rikaba ryarabaga ku nshuro ya 23. Ryasojwe tariki 31 Ukuboza 2020 nyuma y’ibyumweru bitatu ryari rimaze riba.
Abitabiriye ibikorwa bya Expo 2020 bavuga ko icyashara cyari hasi ugereranyije n’imyaka yabanje
Ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe ya Liverpool bagize bati “Dufite agahinda kenshi kubera inkuru y’urupfu rwa Gerry Marsden, amagambo ye tuzahora tuyibuka.”
Gerry wavukiye i Liverpool, yaririmbaga mu itsinda ryitwa Gerry and the Pacemakers ryaje kuririmba iyi ndiririmbo ya You’ll never walk alone yari yaranditswe na Rogers na Hammerstein mu 1945.
You’ll never walk alone bisobanura ntuzigera ugenda wenyine mu kinyarwanda ya Gerry yakunzwe n’abafana b’umupira w’amaguru cyane cyane ab’ikipe ya Liverpool ikaza kuba nk’ikirango.
Si ikipe ya Liverpool yakunze gukoresha iyi ndirimbo gusa kuko andi makipe nka Celtic, Feyenoord na Dortmund bagiye bakoresha iyi ndirimbo.
Iyi kandi yari yarayisubiyemo muri 2020 ayiririmbira abaganga b’Abongereza bavuraga abarwayi muri iki gihe cya Covid-19.
Ni urutonde rugaragaraho abahanzi nka The Ben, Bruce Melodie, Meddy, Riderman, Knowless n’abandi.
Indirimbo 10 z’abahanzi nyarwanda zakunzwe na Miss Mutesi Jolly
1:katerina by @BruceMelodie 2:vazi by @TheBen250 3:my love by @tomclosetweets 4:mambata by @RidermanRiderzo 5:nyigisha by @Knowless1butera 6:Zoli by @nel_ngabo7:nahawe ijambo by vestine and Dorcas 8:Dusuma by @Meddyonly ft @OtileBrown 9:umusaza by bulldog 10:imbaraga by @charlynanina_rw
Ibi ngo byatumye Imurikagurisha ry'uyu mwaka ritagira icyashara nk'icyari gisanzwe, ndetse abacuruzi babishingira kuba hari ibikorwa bimwe na bimwe byakumiriwe kandi byari muri bimwe byatumaga babona ababagana, hakiyongeraho no kuba isaha ya saa kumi n'ebyiri yari yashyizweho yo kuba bamaze gufunga ibikorwa byabo yarabakomye mu nkokora igakumira bamwe mu bakiriya babagana.
Kalisa Umri ni Umunyarwanda witabiriye Imurikagurisha rya 2020, aho yamurikaga ibijyanye n'imitako, yavuze ko amasaha yari yagenwe yo guhagarika ibikorwa yakumiriye ababagana kuko igihe ababagana bagakwiye kuza bava mu kazi basangaga imiryango ifunze.
Yagize ati 'Amasaha abakiriya bakabaye baza bagahaha cyangwa bakareba n'ibyo bicuruzwa ni bwo bataha mu ngo zabo'.
Yongeyeho ati 'Mu by'ukuri iyi ni yo Expo itaragenze neza ugereranyije n'izindi zabanje. Abacuruza mu buryo bwo kwishyura ikibanza cyo gukoreramo (Stand) barahombye cyane kuko niba wenda barateganyaga gukuramo nka miliyoni 10 Frw, ugakuramo nk'ebyiri, ikibanza waragikodesheje nka miliyoni zirindwi, urumva ni ikibazo gikomeye'.
Manirareba Theophile ukorera Ikigo gicuruza telefoni cya TECHNO nawe yavuze ko kuba barafungaga saa kumi n'ebyiri byatumye abitabira bagabanuka.
Yongeyeho ko kuba hari bimwe mu bikorwa by'imyidagaduro byakururaga abaryitabira byakumiriwe, biri mu byatumye rititabirwa uko bikwiriye.
Ati 'Abantu benshi bakunda imyidagaduro, tujya ahantu ari byo tugiye kureba kenshi, urumva kuba imyidagaduro itari irimo cyangwa imikino y'abana byatumye wa mubare wazaga, ukajya n'ahandi kureba abaje kumurika, uwo mubare ntabwo waje nk'uko byari byitezwe'.
N'ubwo aba bacuruzi bagaragaza imbogamizi zitandukanye, bishimira imbaraga zashyizwe mu gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavrus.
Umuvugizi w'Urugaga rw'abikorera mu Rwanda PSF, Ntagengerwa Theoneste, we ntiyemeranya n'abavuga ko bahuye n'igihombo ku buryo babishyira ku rugaga rw'abikorera, akavuga ko hari bamwe batahombye ndetse ko hari bamwe batangiye kugura imyanya y'imurikagurisha ry'umwaka utaha.
Ati ''Nkurikije n'abo twaganiriye n'uburyo byagenze, ntawavuga ko hari abahombye bavuga ko bava mu bucuruzi kuko n'ubwo mu minsi ya mbere hari abavugaga ko nta bantu barimo bacuruza, nk'ubu ugeze mu masaha ya nyuma hari ibyo usanga byashizeho [kuko] byaguzwe'.
Yakomeje agira ati 'Abagize ibibazo ni abari mu myidagaduro n'ibyo kunywa, ariko na bo twagiye dukorana bose twaraganiriye ntawe ufite ikibazo cyo kuba yarahombye ngo PSF yaramuhombeje. Ashobora kuba yarungutse make ariko ntabwo yahombye'.
Imurikagurisha rya 2020 ryitabiriwe n'abamurika bagera kuri 382, barimo 73 baturutse mu mahanga, rikaba ryarabaga ku nshuro ya 23. Ryasojwe tariki 31 Ukuboza 2020 nyuma y'ibyumweru bitatu ryari rimaze riba.
Abitabiriye ibikorwa bya Expo 2020 bavuga ko icyashara cyari hasi ugereranyije n’imyaka yabanje
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2021 Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Muremge wa Mimuli mu Kagari ka Mahoro yafashe uwitwa Uwamahoro Evangeline w'imyaka 34 akurikiranweho guhana umwana we by'indengakamere.
Uyu Uwamahoro tariki ya 01 Mutarama yakubise umwana we witwa Twagirimana Innocent ufite imyaka 6, yamukubise mu maso akoresheje urusinga rw'amashanyarazi biviramo umwana gukomereka mu jisho no ku matwi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ubu bugizi bwa nabi bwamenyekanye ari uko abaturanyi bumvise umwana ataka cyane bagatabaza Polisi.
Yagize ati 'Tariki ya 01 Mutarama uriya mwana w'imayaka 6 ngo yari yasigaye ku rugo noneho haza umuturanyi gutira bimwe mu bikoresho byo mu rugo. Umwana yarabimutije noneho nyina aho agarukiye abibuze afata urusinga arumukubita ahantu hose ariko cyane cyane mu maso biviramo umwana kubyimba mu maso ndetse basanze umwana yabyimbye mu maso hari n'ijisho ryatukuye n'ugutwi kwakomeretse.'
CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batabaye hakiri kare ndetse bakabimenyesha Polisi, yagaye bamwe mu babyeyi bagihohotera abana bikagera n'aho babahanisha ibihno by'indengakamere. Yabibukije ko hari itegeko rirengera abana ndetse rigahana umuntu wese uhohotera umwana bene kariya kageni kabone n'iyo yaba ari umwana we yibyariye.