Blog

  • Biravugwa ko umuherwe Jack Ma yaba yaburiwe irengero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Harimo kunugwanugwa amakuru ko Jack Ma washinze urubuga rukora ubucuruzi mpuzamahanga rwa Alibaba, yaba yaburiwe irengero. Nubwo aya makuru yagiye hanze abivuga ko Jack Ma yaba yaburiwe irengero kuri ubu nta yandi makuru y'impamo y'inkurikizi z'aho uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy'ubushinwa yaba ari gusa harakekwa ko ari impamvu z'amakimbirane mu bijyanye n'ubucuruzi amaze iminsi mu gihugu cy'ubushinwa bityo uyu mugabo akaba yahisemo kuba yihishe. Ibura ry'uyu muherwe rivuzwe  nyuma y'uko ku cyumweru tariki ya 03 Mutarama 2021, uyu mugabo yari yagiranye ikiganiro kijyanye n'ubukungu bw'ubushinwa.

    Jack Ma

    Amakuru dukesha France24 atubwira ko Jack Ma aburiwe irengero mu gihe hari hashize igihe kigera ku meza abiri uyu mugabo atagaragara mu ruhame.

    Source : https://yegob.rw/biravugwa-ko-umuherwe-jack-ma-yaba-yaburiwe-irengero/

  • Ibintu udakwiye kwihanganira ku mukunzi wawe nubwo waba umukunda bingana bite. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kubabarira no kwihanganirana ni ngombwa ku bakundana,ariko hari urugero imbabazi z'abakundana zigomba kugarukiraho,cyane cyane iyo umwe mu bakundana akosereza undi ukabona asa nubikora ku bushake bisa no guhimana,cyangwa se hakaba hari ibintu by'ingenzi umwifuzaho ariko ukabona ntacyo bimubwiye kandi bikagutera intimba,ntugakomeze kumwizirikaho kuko iyo mutarabana uba ugifite amahirwe yo gushaka undi muhuza.

    1.Iyo umukunzi wawe nta kintu kizima mujya muganira akaba adashaka kukubwira ibye kandi mukundana,akaba adashaka kukwereka umuryango n'inshuti,akaguha amategeko ngenderwaho yo kumuhamagara no guhura nawe kandi nta mpamvu ifatika y'ayo mategeko,akakubwira nabi buri gihe uko muvuganye rimwe na rimwe akanagutuka.Ibyo si ibyo kwihanganira ahubwo jya wibaza noneho nimubana ibyo azagukorera,maze uvanemo akawe karenge hakiri kare.

    2.Niba umukunzi wawe umukorera ibiri ngombwa byose biranga abakundana,ukamwubaha,ukamwumva vuba,ukamugira inama,ukamufasha mu bibazo,ukamuha igihe,ukamuha impano,ukamusohokana naho we ukabona ibyo byose umukorera ntacyo bimubwiye ndetse ntazagire n'umunsi umwe ubona yibwirije gukora na kimwe muri ibyo kandi azi ko ubikunda,wanabimusaba akabyanga kandi ukumva ubangamiwe no kuba atabikora,uzafate umwanzuro ukwiye,ushake uzajya abigukorera.

    3.Umukunzi ushaka kuguhindura ku ngufu kandi akagufuhira bikabije,agashaka kugucaho incuti zose zaba abakobwa n'abahungu mwari musanzwe muziranye,yaguhamagara akakubura kuri telefoni intambara ikarota,ugasanga akubaza abantu muvugana n'ibyo muba muvugana,akanga ko unisobanura ngo agutege amatwi,anumve niba umubwiza ukuri cyangwa umubeshya.Ibi nabyo ntuzashake kubigumamo ejo yanagukubita kubera kugufuhira no kutumvira amtegeko ye ngo uhinduke uko ashaka.

    4.Ibindi utazihanganira ni ibinyoma bikabije,ugasanga umukunzi wawe akunda kubeshya cyane, aguha amasezerano ntayasohoze,akakwiyemeraho cyane akakwizeza ibitangaza ntuzagire na kimwe umubonaho,nta cyizere ugomba kumugirira kuko no gufata umwanzuro wo kubana biba biri kure ndetse akenshi aba agutesha igihe,kandi burya munabanye wazasanga ari bihemu.

    5.Iyo umukunzi wawe atereta abandi kandi ari wowe mwemeranijwe kubana akabikora mu ibanga cyangwa unabizi,wamubaza ntagusubize ahubwo akakurusha uburakari rimwe na rimwe akanaguhakanira ko atazabareka mutarabana kuko hari abasore bakiyumvisha ko bazareka gutereta mumaze kubana ariko nyamara aba akubeshya kuko niba bimunaniye akiguharaye mutarabana nurugeramo noneho azakora ibirenze kandi ntacyo wakora,ibyiza wamureka hakiri kare kugira ngo utazicwa n'agahinda.

    6.Ntuzihanganire na rimwe umukunzi uhora akubabaza aho kugushimisha,igihe kinini mugahora mwashwanye mupfa ibintu by'amafuti kandi akenshi ariwe biturutseho,uzamureke utaroye inyuma, nta munezero aba azaguha nubundi mu buzima bwawe n'iyo mwabana.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/ibintu-udakwiye-kwihanganira-ku-mukunzi-wawe-nubwo-waba-umukunda-bingana-bite/

  • Balladur wabaye Minisitiri w'Intebe mu Bufaransa yemeye ko inyandiko ze kuri Jenoside zishyirwa hanze – #rwanda #RwOT

    Balladur wayoboye Guverinoma y'u Bufaransa ku butegetsi bwa François Mitterrand, yatangaje iki cyemezo kuwa Mbere, tariki ya 4 Mutarama 2021.

    Ni icyemezo cyashyizwe hanze mbere y'uko abahanga mu bijyanye n'amateka n'abashakashatsi bayobowe na Vincent Duclert batanga raporo y'ibyavuye mu bushakashatsi ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Biteganyijwe ko ibikubiye muri iyi raporo bizatangazwa muri Mata uyu mwaka, ari nacyo gihe Balladur azatanga uburenganzira bwo kwinjira mu nyandiko ze.

    Balladur w'imyaka 91 yasobanuye ko yafunguye inyandiko zirimo ize bwite, iza Guverinoma, izikubiyemo ibiganiro na Mitterrand ku buryo 'buri wese azabona ibikorwa byacu n'umusaruro byatanze'.

    Muri Mata 2019, nibwo Perezida Emmanuel Macron yatangaje ishyirwaho rya Komisiyo igizwe n'abahanga mu mateka n'abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside.

    Iri tsinda ry'impuguke umunani riyobowe na Prof. Vincent Duclert, rifite inshingano zo 'gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Izi nyandiko zirimo izirebana n'umutekano, iza Minisiteri y'ingabo, Perezidansi n'izindi zigaragaza ibyemezo byagiye bifatwa n'u Bufaransa, byo kohereza abasirikare mu Rwanda, gutanga intwaro no gushyiraho za Operation zitandukanye.

    Kuva mu 1975, u Bufaransa bwagiranye umubano mwiza na Leta ya Juvénal Habyarimana, ibihugu byombi bigirana imikoranire itandukanye mu bya gisirikare n'ibindi. Iki gihugu cyatanze ubufasha bwinshi kuri iyi leta yateguraga Jenoside buhera ku gutoza Interahamwe kugeza ku guhungisha abayikoze banyuze muri Zone Turquoise.

    Balladur yagaragaje ko ingabo zoherejwe muri Opération Turqouise zari zahawe intego yo 'kurengera abarengana ku mpande zombi no kuburizamo imvururu.'

    Hugues Hourdin wigeze kuba Umujyanama wa Balladur, yabwiye AFP ko inyandiko ze ''zizagaragaza ko yaba Guverinoma n'igisirikare, ntacyo bikwiye kunengwa.''

    Yakomeje ati 'Balladur arashaka gukuraho urujijo ku bikorwa bya Guverinoma yari ayoboye no gusoza izi mpaka zimaze imyaka isaga 25.''

    Komisiyo yashyiriweho kwiga ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yamaze guhabwa inyandiko zirimo iza Balladur na François Mitterrand.

    M. Duclert yavuze ko intambwe yo gufungurira inyandiko ya Balladur buri wese ari 'intsinzi ya mbere', anavuga ko yizeye ko n'izerekeye Mitterrand na zo zizakurikiraho.

    Ikibazo cy'uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyashegeshe umubano wabwo n'u Rwanda kubwo kwima agaciro ibimenyetso simusiga by'ubufasha bwahaye leta yateguye, ikanakora Jenoside.

    U Bufaransa ariko ntibwahwemye gutera utwatsi uruhare rwabwo muri Jenoside. Mu 2010 ubwo Nicolas Sarkozy wari Perezida, yageraga mu Rwanda, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yemeye ko igihugu cye cyakoze amakosa ya politiki mu Rwanda ariko ntiyasobanuye ayo ari yo.

    Ku butegetsi bwa Perezida François Hollande, ibintu byasubiye irudubi ariko asimbuwe na Emmanuel Macron, haza icyizere ko u Bufaransa bushobora gukuraho urujijo ku ruhare rwabwo muri Jenoside.

    Iki cyizere cyiyongereye muri Gicurasi 2018, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko rw'akazi i Paris ku butumire bwa mugenzi we w'u Bufaransa.

    Uru ruzinduko rwasojwe Perezida Macron yiyemeje gushyiraho Komisiyo yo gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y'umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n'ibikorwa by'u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    U Bufaransa bushinjwa uruhare mu gutera inkunga Leta yakoze Jenoside mu mugambi wo kuyitegura. Mu 2016, Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yatangaje amazina y'abasirikare 22 b'Abafaransa bayigizemo uruhare.

    Édouard Balladur wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa kuva mu 1993 kugeza mu 1995 yemeye ko inyandiko ze ku Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi zishyirwa hanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/balladur-wabaye-minisitiri-w-intebe-mu-bufaransa-yemeye-ko-inyandiko-ze-kuri

  • Balladur wabaye Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa yemeye ko inyandiko ze kuri Jenoside zishyirwa hanze – #rwanda #RwOT

    Balladur wayoboye Guverinoma y’u Bufaransa ku butegetsi bwa François Mitterrand, yatangaje iki cyemezo kuwa Mbere, tariki ya 4 Mutarama 2021.

    Ni icyemezo cyashyizwe hanze mbere y’uko abahanga mu bijyanye n’amateka n’abashakashatsi bayobowe na Vincent Duclert batanga raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Biteganyijwe ko ibikubiye muri iyi raporo bizatangazwa muri Mata uyu mwaka, ari nacyo gihe Balladur azatanga uburenganzira bwo kwinjira mu nyandiko ze.

    Balladur w’imyaka 91 yasobanuye ko yafunguye inyandiko zirimo ize bwite, iza Guverinoma, izikubiyemo ibiganiro na Mitterrand ku buryo ‘buri wese azabona ibikorwa byacu n’umusaruro byatanze’.

    Muri Mata 2019, nibwo Perezida Emmanuel Macron yatangaje ishyirwaho rya Komisiyo igizwe n’abahanga mu mateka n’abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside.

    Iri tsinda ry’impuguke umunani riyobowe na Prof. Vincent Duclert, rifite inshingano zo “gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Izi nyandiko zirimo izirebana n’umutekano, iza Minisiteri y’ingabo, Perezidansi n’izindi zigaragaza ibyemezo byagiye bifatwa n’u Bufaransa, byo kohereza abasirikare mu Rwanda, gutanga intwaro no gushyiraho za Operation zitandukanye.

    Kuva mu 1975, u Bufaransa bwagiranye umubano mwiza na Leta ya Juvénal Habyarimana, ibihugu byombi bigirana imikoranire itandukanye mu bya gisirikare n’ibindi. Iki gihugu cyatanze ubufasha bwinshi kuri iyi leta yateguraga Jenoside buhera ku gutoza Interahamwe kugeza ku guhungisha abayikoze banyuze muri Zone Turquoise.

    Balladur yagaragaje ko ingabo zoherejwe muri Opération Turqouise zari zahawe intego yo ‘kurengera abarengana ku mpande zombi no kuburizamo imvururu.’

    Hugues Hourdin wigeze kuba Umujyanama wa Balladur, yabwiye AFP ko inyandiko ze ‘‘zizagaragaza ko yaba Guverinoma n’igisirikare, ntacyo bikwiye kunengwa.’’

    Yakomeje ati “Balladur arashaka gukuraho urujijo ku bikorwa bya Guverinoma yari ayoboye no gusoza izi mpaka zimaze imyaka isaga 25.’’

    Komisiyo yashyiriweho kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yamaze guhabwa inyandiko zirimo iza Balladur na François Mitterrand.

    M. Duclert yavuze ko intambwe yo gufungurira inyandiko ya Balladur buri wese ari ‘intsinzi ya mbere’, anavuga ko yizeye ko n’izerekeye Mitterrand na zo zizakurikiraho.

    Ikibazo cy’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyashegeshe umubano wabwo n’u Rwanda kubwo kwima agaciro ibimenyetso simusiga by’ubufasha bwahaye leta yateguye, ikanakora Jenoside.

    U Bufaransa ariko ntibwahwemye gutera utwatsi uruhare rwabwo muri Jenoside. Mu 2010 ubwo Nicolas Sarkozy wari Perezida, yageraga mu Rwanda, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yemeye ko igihugu cye cyakoze amakosa ya politiki mu Rwanda ariko ntiyasobanuye ayo ari yo.

    Ku butegetsi bwa Perezida François Hollande, ibintu byasubiye irudubi ariko asimbuwe na Emmanuel Macron, haza icyizere ko u Bufaransa bushobora gukuraho urujijo ku ruhare rwabwo muri Jenoside.

    Iki cyizere cyiyongereye muri Gicurasi 2018, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi i Paris ku butumire bwa mugenzi we w’u Bufaransa.

    Uru ruzinduko rwasojwe Perezida Macron yiyemeje gushyiraho Komisiyo yo gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    U Bufaransa bushinjwa uruhare mu gutera inkunga Leta yakoze Jenoside mu mugambi wo kuyitegura. Mu 2016, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yatangaje amazina y’abasirikare 22 b’Abafaransa bayigizemo uruhare.

    Édouard Balladur wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa kuva mu 1993 kugeza mu 1995 yemeye ko inyandiko ze ku Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi zishyirwa hanze

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/balladur-wabaye-minisitiri-w-intebe-mu-bufaransa-yemeye-ko-inyandiko-ze-kuri

  • Mu ngingo esheshatu, menya uko Centrafrique yisanze mu ruhuri rw’ibibazo bikomeje kurikoroza – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Centrafrique ni igihugu kinini giherereye hagati muri Afurika nk’uko izina ryacyo ribivuga. Gikubye u Rwanda inshuro zirenga 23 mu bunini, gifite abaturage bake bangana na miliyoni 4.7, munsi ya kimwe cya kabiri cy’abatuye u Rwanda. Ururimi kavukire rwabo rwitwa ‘Sango’. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n’u Bufaransa.

    Nubwo Centrafrique idakora ku nyanja, ifite umutungo kamere, urimo peteroli, amabuye y’agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diamant, amazi magari akurwamo ingufu z’amashanyarazi, amabuye y’agaciro yitwa ‘cobalt’ yifashishwa mu gukora ibikoresho bitandukanye n’ibindi.

    Gusa nubwo iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere, kiri mu bihugu icumi bya mbere ku Isi bikennye, ahanini biterwa n’imvururu z’urudaca, imiyoborere mibi n’ibindi bibazo byinshi byakiranze kuva cyabona ubwigenge kugeza magingo aya.

    Ikibabaje ariko kidatangaje, iyo wanditse Centrafrique muri Google, ukajya aherekanwa amafoto, bahita bakuzanira ay’imodoka z’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, abana bishwe n’inzara, abantu bakubitwa, insoresore zitwaje intwaro n’andi nk’ayo. Muri make ni igihugu giteye kwibaza, amafoto ubwayo ahita akwereka ishusho nyayo yacyo.

    Umaze kumva ibi byose wakwibaza uti, ’ubundi Centrafrique kuki ikennye, yisanze ite muri uru ruhuri rw’ibibazo kandi ikungahaye mu mutungo kamere?’

    Mu ngingo esheshatu, urasobanukirwa intandaro y’ibibazo byose iki gihugu kisanzemo, bimaze imyaka 55 ndetse kugeza n’uyu munsi hakaba hakirangwa imidugararo.

    1. Ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato hagati ya 1965 na 2013

    Mu myaka ya mbere iki gihugu kibaye Repubulika ya Centrafrique, uwari Perezida wacyo wa mbere David Dacko, ntiyigeze abera imfura abanyagihugu, kuko yabayoboranye igitugu ndetse agenda akuraho abayobozi bamwe na bamwe bakuru, byaje guteza imvururu mu gihugu hose ndetse bituma ahirikwa ku butegetsi nyuma y’imyaka itanu ayoboye.

    Ku munsi Centrafrique yaboneyeho ubwigenge mu 1960, aha Perezida Dacko yavugaga ijambo agaragiwe na Jean Bedel Bokassa waje kumuhirika

    Colonel Jean-Bédel Bokassa niwe wahiritse Dacko ku butegetsi mu mpera za 1965, ahita afata ubutegetsi yamazeho imyaka irenga 10. Ingoma ya Bokassa yaranzwe n’igitugu, ubukene, ubwicanyi ndetse n’imvururu nyinshi byashyize igihugu mu kangaratete kikirimo n’uyu munsi.

    Muri 1977, Bokassa yiyise Umwami w’Abami wa Centrafrique, umwanya yamazeho imyaka ibiri, awuvaho ku ngufu z’igisirikare cy’u Bufaransa mu 1979, Leta y’u Bufaransa ihita isubizaho uwari Perezida wa mbere, David Dacko.

    Nyuma y’imyaka ibiri gusa Dacko ayoboye, yongeye guhirikwa ku butegetsi na General André Kolingba wafashe ubutegetsi ku itariki ya 1 Nzeri mu 1981, abumaraho imyaka 12 yose, nabwo abuvaho ashyizweho igitutu n’u Bufaransa ndetse na Amerika byatumye ategura amatora mu 1993.

    Nibwo bwa mbere muri iki gihugu hari habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu nyuma y’imyaka 33 kibonye ubwigenge. Amatora yaje kwegukanwa na Ange-Félix Patassé ahigitse Abel Goumba na we wari umunyapolitiki ukomeye muri icyo gihe. Ange-Félix Patassé yahise aba Perezida wa mbere wa Centrafrique watowe mu buryo bwa Demokarasi.

    Kimwe n’abamubanjirije, Patassé ntiyabaye umuyobozi mwiza nk’uko byari byitezwe, ahubwo yatangiye guhinduranya Itegeko Nshinga, byaje no guteza umutekano muke muri icyo gihugu, kugeza ubwo Umuryango w’Abibumbye utangira kuzanamo ingabo zibungabunga amahoro.

    Nubwo ibi byose byabaye mu 1998, Patassé yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, bikekwa ko yaba yarabayemo uburiganya bwinshi, biza gutuma abasirikare babiri bashaka kumukorera ‘coup d’état’, ariko ntibyabahira kuko byabaviriyemo urupfu.

    Ange-Félix Patassé yahiritswe ku butegetsi na Bozizé ubwo yari yagiye mu ruzinduko mu mahanga

    Nyuma y’uko aba basirikare bishwe, byateye umujinya bagenzi babo maze bashaka kwihorera, niko gutegura indi ‘coup d’état’, nayo itarahiriwe kuko Patasse yabimenye mbere y’uko ikorwa, ndetse anamenya ko uwari ubyihishe inyuma ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, wari General François Bozizé.

    Bozizé amaze kumenya ko yavumbuwe, we n’abandi basirikare bakuru bahungiye muri Tchad mbere y’uko bagabwabo ibitero ngo bicwe nk’uko byagendekeye bagenzi babo.

    Nyuma y’imyaka ibiri, izi ngabo zaje zisuganyije zitungura Perezida Patassé utari uri mu gihugu muri Werurwe 2003, maze zimuhirika ku butegetsi, Bozizé afata ubugetsi atyo.

    Ku ngoma ya Bozizé nibwo noneho hatangiye intambara zeruye hagati ya guverinoma n’imitwe yitwaje intwaro itaravugaga rumwe na Leta. Imvururu zatewe n’uko Perezida yashatse guhindura itegeko nshinga nyuma y’umwaka umwe gusa ayoboye, maze akavuga ko azarekura ubutegetsi ari uko hatowe irindi tegeko nshinga.

    Mu myaka 10 yamaze ku buyobozi, havutse imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo iyamenyekanye nka Anti-Balaka na Séleka.

    Iki gihugu cyakomeje kurangwa n’imvururu zikabije ndetse n’intambara z’urudaca hagati ya Guverinoma n’imitwe yitwaje intwaro, kugeza ubwo ibindi bihugu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bije gutabara Centrafrique ariko bikaba iby’ubusa, birangira Bozizé ahunze igihugu mu 2013 nyuma yo guhirikwa ku butegetsi.

    2. Uko Centrafrique yinjiye mu icuraburindi

    Mu mpera za 2012, imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru y’iki gihugu yishyize hamwe maze irema umutwe witwa Séléka, waje gutegura ‘coup d’état’, gusa ntiwafata ubutegetsi. Habayeho amasezerano yo gusangira ubutegetsi hagati y’uyu mutwe na Guverinoma, maze Bozizé ayarengaho, bituma habaho imirwano yaje kurangira uyu mutwe ufashe Umurwa Mukuru Bangui, Perezida ahita ahunga igihugu.

    Bitewe n’uko uyu mutwe wari uwa Kiyisilamu, abakirisitu biganje mu majyepfo y’icyo gihugu bashinze undi mutwe wabo wiswe Anti-Balaka.

    Inyeshyamba za Anti Balaka ziri mu myitozo mu gace ka Bambari mu mwaka wa2015

    Ibintu byaje gufata indi ntera, iyi mitwe yombi iteza imvururu zikomeye muri iki gihugu, habaho imirwano idasanzwe, igihugu kirasenyuka, abaturage barahunga, inzara iratera, igice kinini cy’igihugu kibamo impagarara, ibintu biradogera.

    Ibi byaje gutuma habaho amasezerano y’amahoro atabarika, ariko biranga biba iby’ubusa, imvururu zirakomeza, aho muri miliyoni 4.7 z’abaturage batuye muri Centrafrique, miliyoni 2.7 muri bo bari babeshejweho n’ibikorwa by’abagiraneza, abantu 450,000 bava mu byabo abandi 68,000 bahungira mu bihugu by’ibituranyi, cyane cyane muri RDC.

    3. Centrafrique yacitsemo ibice bibiri

    Nubwo Centrafrique yarangwagamo ibibazo bya Politiki, n’imvururu zaterwaga n’imitwe yitwaje intwaro, iki gihugu kiganjemo abakiristu mu Majyepfo yacyo n’abayisilamu mu Majyaruguru, cyari kitararangwamo amakimbirane ashingiye ku madini. Abakiristu n’abayisilamu barashyingiranwaga, bagafashanya, mbese idini umuntu abarizwamo ntabwo ryari ikibazo.

    Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1960, cyagiye kiyoborwa kenshi n’abakirisitu, yaba muri politiki ndetse no mu bukungu, abakiristu bariganzaga cyane. Ariko ibi by’amadini ntibyitabwagaho bya cyane mbere ya 2013.

    Umutwe wa Séléka [mu rurimi rwabo bisobanuye ‘ubumwe’] wiganjemo abayisilamu, ujya gushingwa mu ntego zawo ntabwo harimo idini ahubwo wavutse ugamije gukuraho ubutegetsi bwa Bozizé.

    Uyu mutwe umaze guhirika ubutegetsi, uwari uwukuriye Michel Djotodia, yiyise Perezida, maze abasirikare ba Séléka bakwirakwira igihugu, bagenda bakora ibikorwa bihungabanya abaturage.

    Ibi byatumye hashingwa undi Mutwe witwa Anti-Balaka [Anti-machete] wiganjemo abakiristu, amakimbirane ahera ubwo, uyu mutwe utangira kwica abaturage b’abayisilamu, Séléka nayo yica abakiristu, icyari igihugu kimwe, kigizwe n’abaturage bamwe gicikamo ibice bibiri, Abayisilamu n’abakiristu batangira gusubiranamo, igihugu kizamo impagarara.

    Bamwe mu bagize Anti Balaka hano bari bafite imihoro mu 2014 ngo bahangane n’inyeshyamba za Seleka

    Imiryango mpuzamahanga yahise itangira gutabaza, ivuga ko muri iki gihugu hari kubera amarorerwa ndetse umwe mu bantu bagize Umuryango Ushinzwe Guharanira Uburenganzira bwa Muntu muri icyo gihugu, Jean-Marie Fardeau, yatanze impuruza.

    Yagize ati “Imitwe yitwaje intwaro iri gutsemba abantu, inzu ziri gutwikwa, abaturage bari kwicwa abandi bagahungira mu bihuru, dushobora kuganira ku bikorwa by’ubunyamaswa by’iyi mitwe, gusa mu bigaragara nta gahunda ifite yo gukorana”.

    4. Ibikorwa by’abagiraneza mu by’ingenzi Centrafrique yari ikeneye

    Imvururu hagati y’abashaka ubutegetsi, igihe cyose zigwamo abasivili b’inzirakarengane, abandi bagasigara mu bibazo by’urudaca by’ubuzima.

    Ibi niko byagenze no muri Centrafrique, ibibazo bya politiki n’intambara byatwaye ubuzima bwa bamwe, bisiga abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage b’iki gihugu bakeneye ubutabazi bwihutirwa.

    Abakora ibikorwa by’ubugiraneza ni bo bonyine bari kuramira abaturage b’iki gihugu, icyizere cyo kubaho ku batuye muri Centrafrique cyari kirambirije ku bagiraneza.

    Umuryango w’Abibumbye binyuze mu mashami yayo atandukanye, watanze inkunga ingana na miliyoni 13.2 z’amadolari muri miliyoni 415 z’amadolari zari zikenewe ngo ubuzima bw’abantu bukire.

    Iyi nkunga yakoreshejwe mu bikorwa by’ubutabazi bw’ibanze, birimo guha amazi meza abaturage, ubuvuzi, ibiribwa, uburezi, kurinda abaturage ndetse no guha amahema abari mu buhingiro mu duce dutandukanye tw’iki gihugu.

    5. Ubutumwa bw’amahoro bw’ingabo z’Abafaransa muri Centrafrique

    U Bufaransa bwakunze kwijandika mu bibazo bya Centrafrique kuva yabona ubwigenge. Ntibwazuyaje mu gutabara François Bozizé igihe imitwe yitwaje intwaro yamereraga nabi ubutegetsi bwe mu 2003, ndetse no mu gihe cy’imvururu mu 2013, bwihutiye gutabara bwohereza ingabo muri iki gihugu ku nshuro ya karindwi nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye wemeje amasezerano y’ubufatanye n’izi ngabo.

    Ingabo z’u Bufaransa zatabaye Centrafrique binyuze mu butumwa bwiswe “Sangaris”, bwagombaga kohereza ingabo 1200 z’Abafaransa, izi ngabo zari kwibanda ku kubungabunga umutekano w’imijyi ndetse n’imihanda mikuru.

    Icyo gihe, ku ikubitiro iki gihugu cyohereje abasirikare 600 ku butaka bwa Centrafrique, bahawe ubutumwa bwihariye bwo kurinda Ikibuga cy’Indege cya Bangui n’imihanda yanyuragamo imodoka z’abakora ibikorwa by’ubugiraneza.

    Ibirindiro by’ingabo z’Abafaransa muri Tchad na Gabon byohereje abandi basirikare 350 muri Bangui banyuze ku Kibuga cy’Indege cya Cameroun mu Mujyi wa Douala.

    Ubu butumwa bwiswe “Opération Sangaris”, u Bufaransa bwagiye bwongera abasirikare bari babugize, buza gusozwa mu 2016 bufitemo ingabo 2000.

    Abafaransa bavuye muri iki gihugu bavuga ko ubutumwa bari bahawe bwo guhagarika imirwano muri Centrafrique bwasohojwe, n’ubwo mu by’ukuri amahoro muri iki gihugu yari akiri kure nk’ukwezi.

    Yewe mu kuva muri Centrafrique, ingabo z’u Bufaransa zari zahatereye ibaba bikomeye kuko hari bamwe mu basirikare bazigize barezwe gushukisha abana bato b’abahungu ibisuguti bakabakoresha ibikorwa by’urukozasoni bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

    Mu Ukwakira 2016, u Bufaransa bwakuye abasirikare babwo 2000 muri iki gihugu, gusa hasigara abandi 350 bo gufasha ingabo za Afurika Yunze Ubumwe zari zigiye gusigara zibungabunga amahoro muri icyo gihugu ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye (MISCA).

    6. Ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique

    Ingabo za MISCA zahawe ubutumwa bwo kugarura amahoro no kurinda abaturage.

    Umuryango w’Abibumbye wahinduye ingabo 6000 za MISCA, uzigira iza Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu (MINUSCA) nyuma y’amezi atandatu zitangiye imirimo yazo.

    Mu 2016, izi ngabo zariyongereye zirenga 10 000, aho u Rwanda narwo rwoherejeyo ingabo guhera mu 2014, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.

    U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu bifite ingabo ndetse n’abapolisi benshi muri ubu butumwa, ikindi kandi guhera mu 2016 Ingabo z’u Rwanda zahawe inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu.

    Kugeza uyu munsi izi ngabo za Loni ziracyari muri iki gihugu kikirangwamo imvururu ndetse no mu myiteguro y’amatora aheruka kuba 27 Ukuboza 2020, Perezida Faustin-Archange Touadéra uyobora iki gihugu guhera mu 2016, yashinje François Bozizé wahoze akiyobora gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi yifashishije inyeshyamba nubwo Bozizé yabihakanye.

    Jean Bedel Bokassa ubwo yahindukaga Umwami w’Abami mu 1976

    Mobutu wayoboraga Zaïre ari kumwe na Bokassa wa Centrafrique mu 1968

    Mu 2004 ubwo Bozizé n’ingabo ze bizihizaga umwaka umwe bahiritse Patassé

    Valéry Giscard d’Estaing wayoboye u Bufaransa yari inshuti y’akadosohoka ya Bokassa. Aha bari i Bangui mu 1975

    Dacko yayoboye Centrafrique mu bihe bitandukanye ariko ashinjwa kuba yarayisize nabi kurusha uko yayisanze

    Ingabo z’u Bufaransa zagiye gufasha David Dacko nyuma yo guhirika Bokassa

    Mu 2015 ubwo Papa Francis yasuraga Centrafrique

    Aha Papa Francis yaganiraga na Perezida Touadera mu 2018

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Minusca nizo zacungiye umutekano Papa mu ruzinduko yagiriye muri Centrafrique mu 2015

    General François Bozizé ubwo yari amaze iminsi mike afashe ubutegetsi mu 2003

    Uyu mugabo yari avuye gusahura mu rugo rw’uyu mugenzi we uryamye hasi w’Umuyisilamu wari wishwe na Anti Balaka

    Abari bashyigikiye François Bozizé mu 2005 ubwo habaga amatora

    Ifoto yafatiwe mu Mujyi wa Damara abaturage bahunga imirwa y’inyeshyamba za Seleka na Anti Balaka

    Imodoka yari iri gusakwa n’inyeshyamba za Anti Balaka. Aha bigaragara ko inyuma hicayemo umwana

    Imvururu zo muri iki gihugu zatumye benshi bava mu byabo

    Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bwa Loni acunze umutekano mu gace ka PK13 mu Majyaruguru ya Bangui

    Ingabo za Bozizé mu 2003 zimaze gufata ubutegetsi. Aha zatungaga imbunda ikibumbano cya Ange-Félix Patassé wari umaze guhirikwa

    Inyeshyamba ya Anti Balaka ihagaze nyuma y’imirwano yabaye mu 2014

    Inyeshyamba za Anti Balaka ziri kwiba ibikoresho n’amabati ku nzu y’umwe mu bayisilamu bari bahunze

    Inyeshyamba za Seleka mu 2014 zitoreza imbere y’urugo rwahoze ari urwa Bokassa mu gace ka Beringo

    Ingabo z u Rwanda nizo zirinda Perezida wa Centrafrique guhera mu 2016

    Ubwo Perezida Touadera yari ageze ku Ishuri rya Barthélemy Bogandaaho aho yatoreye mu matora aherutse

    Ingabo za Loni zigaragara hirya no hino mu Mujyi wa Bangui

    Umusirikare w’u Rwanda uri mu butumwa bwa Loni acunze umutekano ku biro by’itora mu matora ya Perezida aherutse

    Imihanda ya Bangui ni nyabagendwa kubera ingabo za Loni zihacunga umutekano

    Ingabo z’u Rwanda ziba zifite ibikoresho bihagije bibafasha guhangana n’umwanzi mu gihe byaba bibaye ngombwa

    Kuba abaturage bagiye mu muhanda bagakesha ni ikimenyetso cy’umutekano uhari, abazi iki gihugu basobanura ko iyo ibintu bitameze neza nta muntu uba utamba

    Abasirikare b’u Rwanda bari muri Centrafrique aha bari bari mu myiteguro yo kujya mu kazi kabo ka buri munsi

    Nubwo hari imvururu, hari ibyiza nyaburanga…

    Isumo rya Boali ryitiriwe agace riherereyemo ni rimwe mu bikurura abakerarugendo

    Mu bice by’igiturage hari ahacyubakishije nyakatsi

    Nubwo ari umujyi ukunze kubamo umutekano muke Bangui ifite ibice bikurura ba mukerarugendo

    Nubwo ari igihugu kimaze igihe mu bibazo hari ibyiza nyaburanga bikirimo nk’inyamaswa zirimo n’inkura

    Pariki ya Dzanga Ndoki nayo ifite ibyiza nyaburanga byinshi

    Agace ka Lobaye kazwiho kugira ibyiza nyaburanga bitandukanye Karimo abaturage b’abasangwabutaka bibera ahanini mu mashyamba

    Ibikoresho by’ubugeni bikorerwa muri Centrafrique

    Agace ka Bouar ukarebeye hejuru mu kirere

    Philbert Girinema i Bangui muri Centrafrique na Sylvine Muhonzire i Kigali


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-ngingo-6-menya-uko-centrafrique-yisanze-mu-ruhuri-rw-ibibazo-bikomeje

  • Ibintu 10 buri mugabo akwiye gukorera umugore we #rwanda #RwOT

    Gukunda ni ikintu cyoroshye, ariko kuguma mu rukundo ni umurimo ukomeye. Bisaba imbaraga kugira ngo abantu babashe guhigura umuhigo bahize ku munsi wo gushyingirwa. Nk’abakristo mwibuke ko twiyemeza kubana akaramata tukazatandukanywa n’urupfu cyangwa Kristo agarutse gutwara Itorero. Turarebera hamwe uruhare rw’umugabo mu kwereka umugore we urukundo.

    'Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira' (Abefeso 5:25).

    Ese ni gute umugabo yatuma urushako rwabo rushinga imizi rugatandukana n’ibibazo by’uburyo bwose? Agomba gukunda umugore we kurusha uko yikunda. Mbere yo kwibaza icyo umugore we yamukorera, akwiye kwibaza icyo yakorera umugore we. Imana yarabahuje kugira ngo bakundane. Reka turebere hamwe ibintu 10 umugabo akwiye gukorera umugore we.

    1. Mukoreho (Physical touch)

    Abagore benshi bababazwa no kutabona iki kintu cyo gukorwaho. Mu ntangiriro z’urushako rwanyu, ugasanga wowe mugabo utarigeze utekereza guterura umugore wawe mu biganza cyangwa kumuheka ku mugongo. Iyo hashize igihe mubana, haza byinshi bibahuza: Akazi, abana, n’ibibazo by’amafaranga bishobora gufata umwanya ugasanga nta wubasha kwita kuri mugenzi we.

    Ariko n’ubwo ibibazo byaza, umugore wawe akeneye ko ukomeza kumukunda. Wibuke uburyo wamwitagaho muteganya kubana , kuri we yaje yiteguye ko uzarushaho. Gerageza umwereke urukundo umuhobera, umuterura, umusoma, ibi byose birusaho kumurema mo icyizere.

    2. Mwereke ko umwubashye

    Birakwiye ko wubaha amahitamo y’umugore wawe. Ushobora kumubaza aho ashaka ko mujya gusangirira, filime ashaka kureba, icyo atekereza ku hazaza he. Iyo agusubije maze ibyifuzo bye ukabiha agaciro, arushaho kwishimira urushako. Zirikana kumwumva kandi umwereke ko ari uw’agaciro mu buzima bwawe.

    3. Ikorere umutwaro we

    Mu buzima twubak urugo kubera impamvu nyinshi, ariko imwe muri zo ntituba dushaka kuba twenyine. Mugihe ubuzima butakigenda neza haumugore wawe amahirwe yo kuruhukira ibibazo bye kuri wowe, mufashe aruhuke mu marangamutima, ku mubiri no mu mwuka nawe azishimira kukugira mu buzima.

    4. Mubwire mu mvugo yuje urukundo

    Ni ukuri ko umugabo n’umugore berekana kandi bakakira urukundo mu buryo butandukanye, ariko byose ni impamvu z’imiterere, Ntabwo buri wese agaragaza imvugo y’ukundo kimwe n’undi. Umugore wawe akeneye ko umubwira ko umukunda, ko ari uwa mbere mu buzima bwawe, mubaze icyo akeneye kandi wibuke kumutunguza amagambo meza mashya atari amenyereye.

    5. Reka abe uwo ari we

    Birashoboka ko mwakundanye n’umugore wawe muhuriye ku ishuri.Wasanga waramukundiye uko aseka, uko asokoza umusatsi n’ibindi bityo ukaba utarashakaga ko ahinduka.

    Ariko ubuzima burahinduka, haza ibibazo ndetse n’inshingano nyinshi ariko dukwiye kumenya kwakira ibyiza n’ibibi kandi Imana ishaka ko dukiranuka muri byose. Bityo umugore wawe mukundire uko ari uteganya ko hagize n’impinduka ziba ku mubiri we wazihanganira.

    6. Muhe umwanya

    Iyo mumaze gushyingirwa, ubusanzwe mumarana igihe kinini muri kumwe, muba ahantu hamwe, mufite incuti nyinshi muhuriyeho, mujyana mu birori. Ariko birakwiye ko umugore wawe umuha umwanya wo gukora iby’ingenzi kuri we n’ubwo wowe bitaba bigushimisha ariko muhe igihe akore ibimwerekeye.

    7. Mufate neza kuruta abo hanze

    Byaravuzwe ko dufata nabi abantu batwegereye kuko biratworohera kugaragaza abo turi bo n’uko twiyumva neza ku bo tubana. Kwigaragaza abo turi bo biratworohera, nyamara twagera hanze ugasanga bo tubafata ndetse tukababwira neza, tugasubizanya ikinyabupfura, tukabatega amatwi twitonze, tugaha agaciro ibitekerezo byabo. Ariko se kuki ibi tutabikorera abagore bacu? Birakwiye kwikosora.

    8. Koresha imbaraga zawe

    Mu rushako abagore hafi ya bose bakunda umugabo ukorera urugo rwe. Mugabo, kora ibishoboka byose wirinde ubunebwe kuko ari intandaro yo gusenyuka k’urugo kandi gukoresha imbaraga zawe zose biguha ishema imbere y’umugore wawe, abagize umuryango ndetse n’imbere y’Imana.

    9. Mubaze ibibazo

    Birakwiye ko umugabo abaza umugore we ibibazo bitandukanye kugira ngo amanye uko yiyumva cyangwa ibyo akeneye. Gushaka bikingura ikigega gishya cy’ibibazo kandi kubazanya ibibazo bibafasha kwigira hamwe gutegura imigambi y’ubuzima bwanyu.

    10. Komeza gusengana n’umugore wawe

    Mubyukuri habaho igihe cyo kubaza ibibazo n’igihe cyo kwegera Imana ugasenga. Birkwiye ko usaba umugore wawe mugasengera hamwe ukagira ibyo uhindura. Urugero: Wimukutiriza ngo akubwire ibyo akeneye. Senga. Mwijya impaka ku bintu bishobora kwangiza umubano wanyu. Musenge. Reka kumutsindagira mo ibitekerezo byawe. Musenge. Reka kurambirwa. Muhore musenga.

    Muri macye birakwiriye ko umugabo wese ashyira mu bikorwa izi nama tumaze kubona kuko urukundo rurabagarirwa kugira ngo rubashe gushora Imizi kandi Bibiliya ibitubwira neza 'Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira' (Abefeso 5:25).

    Source: crosswalk.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-10-buri-mugabo-akwiye-gukorera-umugore-we.html

  • Burya umuntu ava kure koko: Reba uburyo bamwe mu byamamare nyarwanda bari bameze bakiri bato (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi mu byamamare tubamenya ari bakuru, akenshi wanareba amafoto y'uko yahoze asa ukabona bitandukanye n'uko ubu ameze. Muri iyi nkuru, turabagezaho urutonde rw'abanyarwanda b'ibyamamare n'amafoto yabo yo mu bwana.

    1.Abastar batandukanye

    Uhereye ibumoso, David Bayingana, King James, kitoko, Tom Close, K8 Kavuyo na Meddy.

    2.Safi Madiba and Queen Cha

    3.Shaddyboo

    4.Supersexy

    5.The Ben

    6.Christopher

    7.Uncle Austin

    8.Miss Joannah

    9.Princess Priscullah

    Source : https://yegob.rw/burya-umuntu-ava-kure-koko-reba-uburyo-bamwe-mu-byamamare-nyarwanda-bari-bameze-bakiri-bato-amafoto/

  • Korali Yesu Araje yasohoye indirimbo 'Atabaye wowe' ikubiyemo amashimwe #rwanda #RwOT

    Korali Yesu Araje ibarizwa kuri Kamukina mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yashyize hanze amashusho y’indirimbo 'Atabaye Wowe’ ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana ku burinzi bwayo mu bihe byatambutse.

    'Atabaye Wowe’ ni indirimbo, Korali Yesu Araje yanditse ishaka gutambutsa ishimwe ku byabaye mu mwaka ushize wagoye benshi kubera icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi.

    Umuyobozi wa Korali Yesu Araje, Muhayimana Elisa Claude yabwiye IGIHE ko yanditse iyi ndirimbo nk’igisigo cy’ishimwe ndetse ko uwayumva yamwibutsa ibihe byari bikomeye by’umwaka 2020, agatangarira ubwenge n’ubuhanga bw’Imana.

    Yagize ati'Nayanditse ntekereje ubuzima tubamo bwa buri munsi, imodoka tugendamo, moto dutega ukumva hirya no hino habaye impanuka, habaye ibyorezo ariko wowe ukibona uhumeka ntacyo watanze numva dufitiye umwenda Imana wo kuyishima, nibwo nahisemo kuyandika.”
    Korali Yesu Araje igizwe n’abantu bane

    Yavuze ko 'Atabaye Wowe’ ari indirimbo yatanzwe nk’impano y’umwaka mushya yo gufatanya n’abakunzi babo gushima Imana yabarinze byinshi byahigaga ubuzima bwabo.

    Yakomeje ati 'Umwaka wa 2020 wari ugoye, warimo byinshi cyane byatuma twumva ko Imana yaturetse ariko urebye neza uko bwiraga ni uko bwacyaga buri munsi wabaga wuzuye amashimwe menshi yihariye. Mu 2020 hari benshi batayishimiye ariko harimo byinshi twashimira Imana.”

    Muhayimana yavuze ko Korali Yesu Araje iri gukorana imbaraga cyane ko ari igihe cyo gutanga ubutumwa bwiza.

    Ati 'Nta handi imbaraga turi kuzivana, ni Imana idutera umwete no gukunda ibyo dukora tugatebutsa kugaruka kwa Kirisitu kuko ubutumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu Isi yose ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga kugira ngo imperuka ihereko ize [Matayo 24:14].”

    Indirimbo nshya 'Atabaye Wowe’ yakorewe muri Moment Studio.Ni iya kane yasohotse kuri album ya gatandatu bari gukoraho muri Studio ya The Sound (Camarade&Bob Pro) imenyerewe gukoreramo abaririmbyi b’ingeri zose.

    Korali Yesu Araje yiyemeje gusohora indirimbo buri kwezi. 'Atabaye Wowe’, yakurikiye 'Ndacyari njyewe”, 'Ubusabusa’ na 'Amasaha y’Umugoroba’ zasohotse mu mpera za 2020.

    Korali Yesu Araje imaze imyaka igera kuri irindwi ivuga ubutumwa bunyuze mu ndirimbo. Iyi korali yatangijwe n’abasore batatu gusa kugeza ubu umwe ni we uyisigayemo mu bayitangije. Yatangiye ari itsinda ribarizwa ku Gisozi. Nyuma yo gucika intege kw’amatsinda mu Badiventisiti, abayigize bayihinduye Korali, kuri ubu ibarizwa ku Itorero rya LMS Kamukina (Kacyiru Merdien).

    Korali Yesu Araje ubu igizwe n’umusore umwe witwa Sekanyana Samuel n’abagabo batatu barimo Elisa Claude Muhayimana [Elsa Cluz], Nsengimana Amiel na Mudagani Pilote.

    Ifite indirimbo zirenga 150 zirimo n’izandikwa zigenewe ibikorwa bitandukanye zigahita zirangira ntizongere gukoreshwa. Izigera kuri 56 ni zo zanyujijwe muri studio, aho zikubiye mu mizingo itanu y’indirimbo z’amajwi n’ine ikoze mu buryo bw’amashusho.

    Amashusho y’idirimbo “Yesu Araje” wayasanga hano:

    Source: igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Korali-Yesu-Araje-yasohoye-indirimbo-Atabaye-wowe-ikubiyemo-amashimwe.html

  • Igihugu cya Uganda cyarenze ku masezerano ya Luanda cyemerera gukora ku mugaragaro umuryango utegamiye kuri Leta Ugamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu nama yahuje abakuru b'ibihugu b'u Rwanda, Uganda, Kongo-Kinshasa na Angola yabaye tariki ya 21 Gashyantare 2020 yiga ku bibazo biri hagati ya Uganda n'u Rwanda, abari bahagarariye u Rwanda mu bibazo bagaragaje bibangamiye amasezerano ya Luanda harimo gusesa umuryango utegamiye kuri Leta Self-Worth Initiative(SWI) kuko ari ishami rya RNC ya Kayumba Nyamwasa bakitwaza uwo muryango bakora ibikorwa bigamije guhungabanya Leta y'u Rwanda.

    Mu nama yakozwe binyuze mu ikoranabuhanga tariki ya 4 Kamena 2020 nyuma yiyabereye Gatuna, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa yatangaje muri iyo nama ko umuryango Self-Worth Initiative washeshwe ku mugaragaro tariki ya 16 Werurwe 2020 babimenyesha Leta y'u Rwanda ku munsi ukurikira. Iyi nkuru ya Kutesa yumvikanye nk'inkuru nziza ariko amakuru agera kuri Rushyashya nuko Prossy Boonabana wari ukuriye Self-Worth Initiative, yashinze undi muryango bikora kimwe witwa Self-Worth Development Initiative (SWDI) ukaba ufite inshingano nkuwasheshwe.

    Prossy Boonabana na Sula Nuwamanya Wakabiligi bazwi nk'abahuzabikorwa ba RNC muri Uganda bitwaje imiryango itegamiye kuri Leta ariyo Self-Worth Development Initiative (SWDI) bakaba baha raporo Col CK Assimwe Umukuru wungirije w'Ibiro bya Uganda bishinzwe iperereza ubaha ibikenewe byose muri gahunda yo guteza umutekano muke mu Rwanda.

    Uyu Prossy Boonabana ukuriye uyu muryango abarizwa no muri Komisiyo ishinzwe itangazamakuru ya RNC akaba ari nawe ushinzwe gukusanya amakuru asebya u Rwanda agashyirwa ku binyamakuru cya CMI aricyo Command Post and Chimp Reports

    Guhera muri 2016, Boonabana yakoranye na Kayumba Rugema mubyara wa Kayumba Nyamwasa ushinzwe ubukangurambaga no kwinjiza abantu muri RNC ndetse no gufata Abanyarwanda muri icyo gihugu badashaka kujya muri RNC. Muri iki gihe Boonabana akorana na Frank Ntwali ushinzwe urubyiruko muri RNC na Serge Ndayizeye ushinzwe Radio Itahuka.

    Prossy Boonabana nkuko ubuzima bwe bubyerekana ni mafiya yigendera hamwe na Sula Nuwamanya. Amateka ye agaragaza ko yavutse ku murundi witwaga Kaboyi akaba yari umushoferi mu gihe cya Obote. Ise umubyara nawe yahize abanyarwanda akorera Obote no gutoteza imiryango y'Abanyarwanda babaga bafite abana babarizwa muri NRM. Igihe NRM yafataga ibice bya Kampala, Kaboyi yarahunze asiga Boonabana na nyina ahungira ku mugore we wa kabiri I Nakasongola.

    Ubwo yajyaga kureba Se I Nakasongola ari mu mashuri abanza mu mwaka wa gatanu, yafashwe ari gukora imibonano mpuzabitsina n'umuzamu w'ishuri bimuviramo ibihano bikakaye naho umuzamu arirukanwa. Yakomeje uburaya ku buryo ageze mu mwaka wa karindwi yafashwe yaryamanye n'umwarimu. Yabaye ikimwaro ku muryango kugeza igihe ababyeyi be bafatiye icyemezo cyo ku mwohereza mu Rwanda kubera ipfunwe baterwaga n'umwana wabo. Yigiye mu Rwanda ku ishuri ryitwaga International Academy-Kicukiro ava mu Rwanda mu gihe kitazwi ajya kwifatanya na RNC aho yitwaza imiryango itegamiye kuri Leta.

    The post Igihugu cya Uganda cyarenze ku masezerano ya Luanda cyemerera gukora ku mugaragaro umuryango utegamiye kuri Leta Ugamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/igihugu-cya-uganda-cyarenze-ku-masezerano-ya-luanda-cyemerera-gukora-ku-mugaragaro-umuryango-utegamiye-kuri-leta-ugamije-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda/

  • Abakire ba mbere ku Isi Jeff Bezos na Elon Mu… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2020 ni umwaka utarabaniye abatuye Isi cyane cyane rubanda rugufi kuko ubucuruzi bwaradindiye ndetse ibintu biradogera, gusa hari uruhande rw'abaherwe bungutse umurengera cyane cyane abakora ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Bwana Jeff Bezos ni we mukire wa 1 ku Isi akaba n'umwe mu bakire b’ibihe byose muri iki kiragano gishya ndetse n'icya kera, uyu ni we nyiri ibigo birimo Amazon ikora ubucuruzi bukorera kuri murandasi na Blue Origin ikora ibijyane n'ingendo zo kujya mu isanzure akaba yarungutse agera kuri Miliyari $72.7.

    Mu mwaka wa 2020 bwana Musk nyiri ibigo nka Tesla na Space X ndetse n'bibindi birimo nka Neuralink iri gukora icyuma kizajya gishyirwa mu bwonko bwa muntu kikabasha kumwongerera ubwenge, uyu mushoramali ni we wakoze amateka yo kunguka Miliyari zisaga $144. Uru rwunguko ruri mu byatumye aba bagabo bafatwa nk'abakoze agashya mu butunzi bw'Isi.

    Urubuga rwa entrepreneur.com ku busesenguzi rwakoze ruvuga ko mu gihe haba ntagihindutse bwana Jeff Bezos agakomeza umuvuduko ariho w'ubukungu byazagera mu mwaka wa 2026 ariwe mukire wa mbere Isi izaba igize uzaba atunze Tiriyalidi y'amadoli muri iki kiragano gishya cya nyuma y'umwaduko w'inganda. Abakire ba mbere ku Isi batunze agera kuri Tiriyalidi $7.6, muri uyu mwaka bose bungutse agera kuri tiriyalidi $1.8.

    Abasesenguzi batandukanye mu bijyanye n’ubukungu batangaza ko mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyakomeza abatunzi bazakomeza kwigwizaho imali naho rubanda rugufi butikire kuko kuri bo bigoye kubona amikoro muri ibi bihe iki cyorezo cyabujije abantu umutekano.

    Src: entrepreneur.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102096/abakire-ba-mbere-ku-isi-jeff-bezos-na-elon-musk-bakoze-amateka-mu-butunzi-bwisi-kuva-yarem-102096.html