Blog

  • Sergio Ramos yananiye Real Madrid kubera isezerano rikomeye yahawe na PSG #rwanda #RwOT

    Ikipe ya PSG yahaye akazi umutoza Mauricio Pochettino kugira ngo ayifashe kwegukana UEFA Champions League ariyo mpamvu ishaka kugura Ramos na Lionel Messi biyongera kuri Kylian Mbappe na Neymar Jr.

    Ramos azasoza amasezerano ye mu mpeshyi ariyo mpamvu Real Madrid yifuza kumwongerera amasezerano mashya nubwo yayanze.

    Ramos w'imyaka 34 ari mu nkingi zikomeye Real Madrid igenderaho ariyo mpamvu Zidane yifuza kumwongerera amasezerano mashya vuba na bwangu.

    Umunyamakuru witwa Josep Pedrerol wa El Larguero yatangaje ko Ramos yagiranye ikiganiro na Florentino Perez mbere y'umukino wa Elche mu rwego rwo kumusaba ko yongera amasezerano gusa uyu myugariro ngo yarabyanze.

    Amakuru avuga ko Ramos yabwiye Perez ati 'Ntabwo ndemera ibyo uri kumpa …kugeza ubu ndi kwitegura kwakira ubusabe.Umuntu wo muri PSG yabwiye ko bagiye kubaka ikipe ikomeye yanjye na Lionel Messi.'

    Real Madrid yahaye Ramos amasezerano y'imyaka 2 kandi yamwemereye kumuhemba akayabo ka miliyoni zirenga 12 z'amayero.

    Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyatangaje ko muri Real Madrid bahangayitse kubera ko bategereje igisubizo cya Ramos wababwiye ko atiteguye gusinya aya masezerano vuba.

    Hari andi makuru avuga ko Ramos na Real Madrid bari gupfa amafaranga kuko ngo iyi kipe yamubwiye ko agomba kwemera kugabanya amafaranga kugira ngo bamuhe amasezerano y'imyaka 2.

    Hari amakuru avuga ko Real Madrid yamaze kugira ubwoba bwo gutakaza kapiteni wayo ariyo mpamvu yatangiye gushaka abarimo Pau Torres na David Alaba kugira ngo bamusimbura.


    Ramos arashaka gukinana na Messi muri PSG

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sergio-ramos-yananiye-real-madrid-kubera-isezerano-rikomeye-yahawe-na-psg

  • Ishusho y’ingendo hagati ya Kigali n’intara nyuma y’amasaha make hafashwe ingamba nshya – #rwanda #RwOT

    Mu byemezo byafashwe harimo ko ingendo zibujijwe hagati y’uturere, cyangwa hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali keretse imodoka zitwaye ibicuruzwa kandi nazo ntizirenze abantu babiri n’abafite serivisi z’ubuzima cyangwa impamvu z’ingenzi.

    Muri iri tangazo kandi bigaragara ko ingamba zafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri zitangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mutarama 2021.

    Ku masaha y’ingendo nta cyahindutse kuko ingendo zibujwe hagati ya saa Mbili z’umugoroba kugeza saa Kumi z’igitondo.

    Nyuma yo guhagarika ingendo hagati y’uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’umujyi wa Kigali, twifuje kumenya uko amabwiriza yatangiye kubahirizwa.

    Abanyamakuru ba IGIHE bazengurutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali n’aho ugabanira n’utundi turere, ngo turebe uko byifashe.

    Ku modoka zinjira muri Kigali ziva mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba zihagarara mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugalika, ahazwi nka Bishenyi. Niho hashyizwe abashinzwe umutekano babaza abantu impamvu z’urugendo rwabo.

    Umugenzi avuga impamvu y’urugendo rwe, abashinzwe umutekano basanga yumvikana bakamureka agakomeza.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE babashije gutambuka bavuze ko nubwo bigoye, iyo usobanuye impamvu yawe bagasanga yumvikana bakureka ugatambuka.

    Hakizimana Fulgence utuye ku Ruyenzi, wajyaga mu mirima ye mu Nkoto yagize ati “Biragoye, gusa nanone iyo vuze impamvu yawe uratambuka. Ngiye mu mirima. Inama natanga n’uko abantu baguma aho bari kugira ngo batahava bakajya kwanduza abo basanze.”

    “Ikindi navuga n’uko bakubahiriza amabwiriza duhabwa na Leta kuko ari ayo kubungabunga ubuzima bwacu.”

    Mukankuranga Velena wari ufite igitiyo agiye gukora muri VUP ku Kigese, yavuze ko nubwo bitoroshye ariko ingamba nk’izi zari zikwiye kuko Coronavirus ikomeje gukaza umurego.

    Yagize ati “Ikibazo cy’indwara ya Coronavirus kiratwugarije cyane, abayobozi bari guhagarika abantu badafite impamvu yumvikana. Coronavirus tugomba kuyirinda dukaraba amazi n’isabune, twambara neza agapfukamunwa, ibi nibyo tugomba kumenya kugira ngo tubashe gutsinda iki cyorezo.”

    Nubwo babashije gutambuka hari n’abandi batabashije kubona uko batambuka kuko impamvu batanze ababishinzwe basuzumaga bagasanga zitaboneye.

    Etienne usanzwe agemura ibijumba muri Kigali yifashishije igare yari avuye mu isoko rya Gacurabwenge ku Kamonyi. Yavuze ko kuba asubijwe inyuma bimuhombeje.

    Ati “Ngeze hariya bambwira ko bitemewe gukora ingendo. Mu by’ukuri amakuru nari nayamenye ariko nari nzi ko nk’uko mu gihe gishize twari dufite uburyo bwo kuva mu Karere ka Kamonyi tujya i Kigali tugemuye ibiribwa tugatambuka, nari nzi ko n’ubundi ari ko biri bugende.”

    “Nta kundi nyine ndabisubiza mu rugo abana barabirya ariko harimo igihombo.”

    Ku rundi ruhande hari benshi bari bayiraye ku ibaba ngo bafate ingendo zerekeza mu ntara zitandukanye. Bamwe ntibari bamenye amakuru y’uko amabwiriza mashya yanzuye ko ingendo zihagarara abandi bari babizi bahitamo kuva muri Kigali.

    Muri Gare ya Nyabugogo ahasanzwe hategerwa imodoka zerekeza mu ntara hari abagenzi berekezaga mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Nyuma yo kubona ko iki kibazo kigaragaye, n’ubwo imodoka zitari zemerewe gutwara abagenzi, Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwahisemo gufasha abaturage kugera mu bice bashakaga kwerekezamo nk’igisubizo cyiza cyo gufasha abantu kugera mu turere tw’iwabo.

    Haragirimana Jean Claude werekezaga mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko atari yamenye iby’amabwiriza mashya gusa ashimira Leta kuba boroherejwe.

    Ati “Ubundi wari umurongo munini ariko imodoka zaje zikajya zibatwara rero dusigaye turi bake. Hano hari abapolisi batubwiye ko tuguma ku murongo bari budushakire imodoka iducyura.”

    Mutoniwase Pamela wari uturutse ku Kamonyi atashye iwabo Kabarondo muri Kayonza, yaraye muri gare yabuze imodoka, bucya bamubwira ko ingendo zahagaze.

    Uyu mukobwa kandi yavuze ko babangamiwe n’uko ibiciro byurijwe nubwo bagobotswe imodoka zo kubacyura zikaboneka.

    Ati “Njye naje ejo ingamba zitarafatwa, naraye hano muri gare nabuze imodoka. Nari mfite icyizere ko ndibugende ariko burije ibiciro, icyizere cyatakaye. Twishyuraga 2000 Frw none bashyize kuri 3550 Frw. Hari abandi bagiye mbere yanjye kuko bari bayafite. Niyo nari nsigaranye yonyine.”

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko gufata icyemezo cyo guhagarika ingendo zihuza Kigali n’intara byakozwe ku neza y’abaturage.

    Ati “Guhagarika ingendo mu gihe cy’ibyumweru bibiri ni ukugira ngo duhagarike urujya n’uruza rw’abantu kugira ngo n’uwanduye atanduza bagenzi be.”

    Kuri bamwe bahitamo kunyura mu nzira zitemewe bagamije kwihisha ijisho ry’abashinzwe umutekano bakunze kugaragara mu bihe nk’ibi, Rubingisa yabibukije ko bitemewe kandi anasaba ko byaba byiza mu gihe nta mpamvu ifatika ihari ingendo bazireka kuko kunyura muri izi nzira bitera ikibazo cy’umutekano rusange.

    Abashinzwe umutekano bari bari mu bice bitandukanye bakurikirana uko amabwiriza ashyirwa mu bikorwa

    Abagenda n’amaguru nabo babanzaga gusobanura aho berekeza

    Aba bageze Bishenyi muri Kamonyi babangira gutambuka, banyura mu bigunda ngo bagere i Kigali

    Bamwe bahitagamo kunyura mu bihuru kugira ngo bihishe inzego z’umutekano

    Uwatangaga impamvu yumvikana bamurekaga agakomeza urugendo

    Bishenyi imodoka zivuye i Kigali zabanzaga guhagarikwa

    Aba bakwepye abashinzwe umutekano, banyura iy’ibinani kuko impamvu zabo zitumvikanaga

    Meya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yavuze ko abanyura mu bihuru baba bihemukira

    Abari babuze imodoka muri gare ya Nyabugogo babwiwe ko bari bufashwe kugera iwabo

    Abagenzi batandukanye bari babukereye n’imizigo bashaka kuva muri Kigali

    Kugeza kuri uyu wa Kabiri abantu bari bakiri urujya n’uruza muri Gare ya Nyabugogo cyane cyane abatari bamenye ko amabwiriza yahindutse

    Ubucuruzi mu gace ka Nyabugogo bwo bwakomeje

    Uyu mugenzi uri ku igare yabazwaga ikimujyanye muri Kigali

    Hari abahisemo guca inzira z’ubusamo ngo batabazwa aho bagiye

    Abamotari bagezaga abagenzi mu nzira, bagasubira aho basanzwe bakorera

    Gutwara abantu ku magare byakomeje ariko bakirinda kugeza abagenzi mu tundi turere

    Urujya n’uruza hagati ya Kigali n’Amajyepfo rwagabanutse cyane

    Muri gare ya Nyabugogo sosiyete zimwe zitwara abagenzi bagana mu ntara zafunzwe

    Amafoto: Uwumukiza Naniy


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-ingendo-hagati-ya-kigali-n-intara-nyuma-y-amasaha-make-hafashwe

  • Mu batangiye ingendo kuri uyu wa Kabiri hari abasubizwa inyuma, abandi bakomeze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) hamwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) mu kiganiro bahaye Televiziyo y’Igihugu.

    Aba bayobozi bahaye ibisubizo abaturage bibazaga ku ngamba zo kwirinda Covid-19 zaraye zitangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 04 Mutarama 2021.

    Iyi nama yabujije abaturage ba buri karere kurenga imbibi zako, bikaba byatumye ingendo hirya no hino mu gihugu zihagarara, usibye imodoka zitwaye ibicuruzwa ziba zigomba na zo kugendamo abantu batarenze babiri.

    Abanyamakuru ba RBA hirya no hino mu Ntara berekanye kuri Televiziyo abaturage batabonye uko bakomeza ingendo bari batangiye basanga imiryango yabo cyangwa bava mu minsi mikuru basubira mu mirimo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko mu bantu bari batangiye ingendo, hari abasubizwa inyuma kubera ko ingendo bakoraga zitari ngombwa.

    CP Kabera yagize ati “Ufite imodoka aravuga ko nta bantu atwara, abantu bakavuga ko imodoka zitabatwara, ariko impamvu hari abapolisi hirya no hino ni ukugira ngo bumve ibibazo by’abantu, abagomba koroherezwa boroherezwe,…abakora ingendo zitari ngombwa barasubizwayo (iyo bavuye)”.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko n’ubwo hari abantu batunguwe n’ibyemezo byafashwe, ngo bagomba kubyihanganira kugira ngo icyorezo cyari kimaze kwiyongera mu gihugu kigabanuke.

    Col Mpunga akomeza avuga ko abafatirwa mu nzira baza kubanza gupimwa nibiba ngombwa, kandi abenshi barara bakemuriwe ibibazo bafite kuri uyu wa Kabiri.

    Yagize ati “Hose urasanga hari aho abantu bahurira n’utundi turere kubera imiterere yaho ndetse n’abana bajya kwiga biragaragara, ariko nibiba ngombwa turabapima kugira ngo bamenye ko nta bwandu bafite, inzego zirabakurikirana ku buryo ibibazo byinshi birara bikemutse”.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye na we yavuze ko MINICOM ikomeje igenzura ku masoko n’amaduka atandukanye ku bijyanye n’abazamura ibiciro uko bishakiye, ku buryo uri bufatwe aza kubihanirwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mu-batangiye-ingendo-kuri-uyu-wa-kabiri-hari-abasubizwa-inyuma-abandi-bakomeze

  • Hari abari baraguze amatike bahawe amahirwe yo kugenda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021 yashyizeho amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwiyongera mu Rwanda.

    Ku mirongo aho abaturage bari bategereje ko baza guhabwa imodoka zibasubiza aho bavuye, benshi bari mu kivunge abandi babyigana kugira ngo baze kubona amahirwe yo gutambutswa mu gihe imodoka zemerewe kugenda.

    Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko batunguwe, bakavuga ko bakoroherezwa gusubira mu miryango, abandi bakavuga ko basize akazi kandi bagomba kugasubiraho.

    Habimana ni umunyeshuri muri Kaminuza mu mujyi wa Musanze. Avuga ko yari yagiye gusangira iminsi mikuru n’umuryango we ariko yashaka gusubira ku ishuri agasanga ingendo zahagaritswe.

    Agira ati “Naje gusangira iminsi mikuru n’umuryango, mu gitondo ubwo nazindukaga nshaka gusubira ku ishuri twasanze gare ifunze, tutemerewe kuyinjiramo, twakomeje gutegereza, abapolisi batubwira kujya ku mirongo twirinda kwegerana, ntituzi niba tubona amahirwe yo kubona imodoka.”

    Habimana avuga ko adasubiye ku ishuri ashobora gucikanwa n’amasomo mu gihe abari ku ishuri bari buyakomeze.

    Umwe mu bakozi b’Intara y’Iburengerazuba wari mu bagenzi batega imodoka yagize ati “Ejo nibwo naje gushaka imodoka nsanga zashize, biba ngombwa ko dusubira ku icumbi, uyu munsi rero twasanze ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri byahagaritse ingendo zihuza uturere, turizera ko bizajya mu buryo n’ubwo akazi k’uyu munsi kapfuye.”

    Bamwe mu bagenzi baganiriye na Kigali Today bavuga ko Leta igomba kubafasha bagashobora gusubira mu miryango kuko hari abasize inzu zifunze, abandi bagasiga abarwayi n’imirimo kandi bakeneye kubisubiraho.

    Ibi bakabishingiraho bavuga ko iyo bateguzwa ko ingendo zizahagarara bari kubimenya bakitegura kuva mu nzira kare.

    Hari abagize bati “Leta nifashe abantu basubire mu miryango kuko ibi bije bitunguranye kandi bakeneye gusubira mu miryango no ku mirimo.”

    Muri gare ya Gisenyi ahategerwa imodoka hari abagenzi babarirwa mu Magana mu masaha ya saa yine ariko bamwe bakongera bagasubira aho bavuye ariko abandi baza, gusa abapolisi bari babacungiye umutekano babasabaga gusiga intera no kwihangana bagategereza igisubizo kiza gutangwa n’inzego nkuru.

    Umwe mu baturage waganiriye na Kigali Today ukomoka mu Karere ka Ngororero avuga ko n’ubwo tike zaboneka hari ikibazo cyo kongera igiciro.

    Agira ati “Nkatwe kugera i Gatumba ubusanzwe twakoreshaga abarirwa mu bihumbi bibiri na magana abiri, none ubu nsabwe kwishyura ibihumbi bibiri na magana inani, urumva ko ibiciro byiyongereye n’ubwo ikiduhangayikishije ari ukubona imodoka zidusubiza mu miryango yacu.”

    Ku isaha ya saa sita zirengaho iminota mike nibwo umunyamakuru wa Kigali Today yabonye imodoka zikuye abagenzi muri gare ya Gisenyi zibajyanye, bamwe bavuga ko bahawe amahirwe yo gutaha.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse yatanze ibisobanuro ku myanzuro y’inama y’abaminisitiri yagaragaje ko bigamije guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo, akabivuga ahereye ku bwiyongere bw’abanduye cyane cyane mu mpera z’umwaka ushize.

    Avuga ko icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda gihagaze nabi cyane, mu kwezi gushize imibare y’abandura ikaba yarazamutse cyane kugeza n’aho tugira abandura hafi 200 ku munsi ari ko n’abapfa biyongera, kuko 50% by’abapfuye mu gihugu bagaragaye mu Kuboza 2020.

    Akomeza avuga ko u Rwanda rugeze mu bihe rutigeze rugeramo, abarwayi barimo kuremba hakiri kare bakitaba Imana harimo n’abato.

    Ati “Muri iyi minsi abantu bakomeje kugira ingendo kubera iminsi mikuru bava mu turere bajya mu tundi ari yo mpamvu tubona ubwandu buri mu turere twose tw’igihugu, cyane cyane mu mijyi. Kugabanya ubwandu rero ni uko tugabanya ingendo hagati y’uturere, kuko nka Musanze, Rusizi, Umujyi wa Kigali, Huye, Rubavu n’ahandi hari abarwayi benshi, bakomeje gukwirakwira igihugu ni ko gukwirakwiza indwara, babe bakorera aho bari turebe uko bizaba bimeze mu minsi 14”.

    Ingendo za ngombwa zirimo ahanini kwivuza mu gihe umuntu yahawe ‘transfer’ ziremewe, n’umuntu ku giti cye yakwitwarira umurwayi ariko bagasabwa ko baba baripimishije Covid-19.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-abari-baraguze-amatike-bahawe-amahirwe-yo-kugenda

  • Ishusho y'ingendo hagati ya Kigali n'intara nyuma y'amasaha make hafashwe ingamba nshya – #rwanda #RwOT

    Mu byemezo byafashwe harimo ko ingendo zibujijwe hagati y'uturere, cyangwa hagati y'uturere n'Umujyi wa Kigali keretse imodoka zitwaye ibicuruzwa kandi nazo ntizirenze abantu babiri n'abafite serivisi z'ubuzima cyangwa impamvu z'ingenzi.

    Muri iri tangazo kandi bigaragara ko ingamba zafatiwe mu Nama y'Abaminisitiri zitangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mutarama 2021.

    Ku masaha y'ingendo nta cyahindutse kuko ingendo zibujwe hagati ya saa Mbili z'umugoroba kugeza saa Kumi z'igitondo.

    Nyuma yo guhagarika ingendo hagati y'uturere dutandukanye tw'igihugu no hagati y'uturere n'umujyi wa Kigali, twifuje kumenya uko amabwiriza yatangiye kubahirizwa.

    Abanyamakuru ba IGIHE bazengurutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali n'aho ugabanira n'utundi turere, ngo turebe uko byifashe.

    Ku modoka zinjira muri Kigali ziva mu Ntara y'Amajyepfo n'Iburengerazuba zihagarara mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugalika, ahazwi nka Bishenyi. Niho hashyizwe abashinzwe umutekano babaza abantu impamvu z'urugendo rwabo.

    Umugenzi avuga impamvu y'urugendo rwe, abashinzwe umutekano basanga yumvikana bakamureka agakomeza.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE babashije gutambuka bavuze ko nubwo bigoye, iyo usobanuye impamvu yawe bagasanga yumvikana bakureka ugatambuka.

    Hakizimana Fulgence utuye ku Ruyenzi, wajyaga mu mirima ye mu Nkoto yagize ati 'Biragoye, gusa nanone iyo vuze impamvu yawe uratambuka. Ngiye mu mirima. Inama natanga n'uko abantu baguma aho bari kugira ngo batahava bakajya kwanduza abo basanze.'

    'Ikindi navuga n'uko bakubahiriza amabwiriza duhabwa na Leta kuko ari ayo kubungabunga ubuzima bwacu.'

    Mukankuranga Velena wari ufite igitiyo agiye gukora muri VUP ku Kigese, yavuze ko nubwo bitoroshye ariko ingamba nk'izi zari zikwiye kuko Coronavirus ikomeje gukaza umurego.

    Yagize ati 'Ikibazo cy'indwara ya Coronavirus kiratwugarije cyane, abayobozi bari guhagarika abantu badafite impamvu yumvikana. Coronavirus tugomba kuyirinda dukaraba amazi n'isabune, twambara neza agapfukamunwa, ibi nibyo tugomba kumenya kugira ngo tubashe gutsinda iki cyorezo.'

    Nubwo babashije gutambuka hari n'abandi batabashije kubona uko batambuka kuko impamvu batanze ababishinzwe basuzumaga bagasanga zitaboneye.

    Etienne usanzwe agemura ibijumba muri Kigali yifashishije igare yari avuye mu isoko rya Gacurabwenge ku Kamonyi. Yavuze ko kuba asubijwe inyuma bimuhombeje.

    Ati 'Ngeze hariya bambwira ko bitemewe gukora ingendo. Mu by'ukuri amakuru nari nayamenye ariko nari nzi ko nk'uko mu gihe gishize twari dufite uburyo bwo kuva mu Karere ka Kamonyi tujya i Kigali tugemuye ibiribwa tugatambuka, nari nzi ko n'ubundi ari ko biri bugende.'

    'Nta kundi nyine ndabisubiza mu rugo abana barabirya ariko harimo igihombo.'

    Ku rundi ruhande hari benshi bari bayiraye ku ibaba ngo bafate ingendo zerekeza mu ntara zitandukanye. Bamwe ntibari bamenye amakuru y'uko amabwiriza mashya yanzuye ko ingendo zihagarara abandi bari babizi bahitamo kuva muri Kigali.

    Muri Gare ya Nyabugogo ahasanzwe hategerwa imodoka zerekeza mu ntara hari abagenzi berekezaga mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Nyuma yo kubona ko iki kibazo kigaragaye, n'ubwo imodoka zitari zemerewe gutwara abagenzi, Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwahisemo gufasha abaturage kugera mu bice bashakaga kwerekezamo nk'igisubizo cyiza cyo gufasha abantu kugera mu turere tw'iwabo.

    Haragirimana Jean Claude werekezaga mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko atari yamenye iby'amabwiriza mashya gusa ashimira Leta kuba boroherejwe.

    Ati 'Ubundi wari umurongo munini ariko imodoka zaje zikajya zibatwara rero dusigaye turi bake. Hano hari abapolisi batubwiye ko tuguma ku murongo bari budushakire imodoka iducyura.'

    Mutoniwase Pamela wari uturutse ku Kamonyi atashye iwabo Kabarondo muri Kayonza, yaraye muri gare yabuze imodoka, bucya bamubwira ko ingendo zahagaze.

    Uyu mukobwa kandi yavuze ko babangamiwe n'uko ibiciro byurijwe nubwo bagobotswe imodoka zo kubacyura zikaboneka.

    Ati 'Njye naje ejo ingamba zitarafatwa, naraye hano muri gare nabuze imodoka. Nari mfite icyizere ko ndibugende ariko burije ibiciro, icyizere cyatakaye. Twishyuraga 2000 Frw none bashyize kuri 3550 Frw. Hari abandi bagiye mbere yanjye kuko bari bayafite. Niyo nari nsigaranye yonyine.'

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko gufata icyemezo cyo guhagarika ingendo zihuza Kigali n'intara byakozwe ku neza y'abaturage.

    Ati 'Guhagarika ingendo mu gihe cy'ibyumweru bibiri ni ukugira ngo duhagarike urujya n'uruza rw'abantu kugira ngo n'uwanduye atanduza bagenzi be.'

    Kuri bamwe bahitamo kunyura mu nzira zitemewe bagamije kwihisha ijisho ry'abashinzwe umutekano bakunze kugaragara mu bihe nk'ibi, Rubingisa yabibukije ko bitemewe kandi anasaba ko byaba byiza mu gihe nta mpamvu ifatika ihari ingendo bazireka kuko kunyura muri izi nzira bitera ikibazo cy'umutekano rusange.

    Abashinzwe umutekano bari bari mu bice bitandukanye bakurikirana uko amabwiriza ashyirwa mu bikorwa

    Abagenda n’amaguru nabo babanzaga gusobanura aho berekeza

    Aba bageze Bishenyi muri Kamonyi babangira gutambuka, banyura mu bigunda ngo bagere i Kigali

    Bamwe bahitagamo kunyura mu bihuru kugira ngo bihishe inzego z’umutekano

    Uwatangaga impamvu yumvikana bamurekaga agakomeza urugendo

    Bishenyi imodoka zivuye i Kigali zabanzaga guhagarikwa

    Aba bakwepye abashinzwe umutekano, banyura iy’ibinani kuko impamvu zabo zitumvikanaga

    Meya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yavuze ko abanyura mu bihuru baba bihemukira

    Abari babuze imodoka muri gare ya Nyabugogo babwiwe ko bari bufashwe kugera iwabo

    Abagenzi batandukanye bari babukereye n’imizigo bashaka kuva muri Kigali

    Kugeza kuri uyu wa Kabiri abantu bari bakiri urujya n’uruza muri Gare ya Nyabugogo cyane cyane abatari bamenye ko amabwiriza yahindutse

    Ubucuruzi mu gace ka Nyabugogo bwo bwakomeje

    Uyu mugenzi uri ku igare yabazwaga ikimujyanye muri Kigali

    Hari abahisemo guca inzira z’ubusamo ngo batabazwa aho bagiye

    Abamotari bagezaga abagenzi mu nzira, bagasubira aho basanzwe bakorera

    Gutwara abantu ku magare byakomeje ariko bakirinda kugeza abagenzi mu tundi turere

    Urujya n’uruza hagati ya Kigali n’Amajyepfo rwagabanutse cyane

    Muri gare ya Nyabugogo sosiyete zimwe zitwara abagenzi bagana mu ntara zafunzwe

    Amafoto: Uwumukiza Naniy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-ingendo-hagati-ya-kigali-n-intara-nyuma-y-amasaha-make-hafashwe

  • Ni umwaka w’ibisubizo: Diana Kamugisha yasoho… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo ifite iminota 4 n’amasegonda 28. Amashusho yayo yafashwe ndetse atunganywa na producer Fefe Faith. Diana Kamugisha aririmbamo aya magambo “Igitondo kiraje, ijoro riracyeye, umwijima urarangiye, umucyo nawo uraje. Amarira yawe ahindutse ibitwenge, rambura amaboko yawe uhimbaze. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro ariko mu gitondo impundu zikavuga kuko uburakari bwe ari ibw’akanya gato ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Emmanuel uri mwiza uraduhembuye uraduhagurukije, udukuye mu rupfu”.

    Diana Kamugisha yasohoye indirimbo irimo ubuhanuzi bw’umwaka wa 2021

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Diana Kamugisha yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya irimo ubuhanuzi bw’uko umwaka wa 2021 uzaba umwaka mwiza, umwaka w’ibisubizo, umwaka wo guhemburwa. Yavuze ko umwaka wa 2021 ari umwaka uzatandukana cyane n’umwaka wa 2020. Yavuze ko ari ubuhanuzi yumvanye umushumba we Rev Dr Charles Mugisha uyobora Itorero New Life Bible church ndetse anabwumvana umugabo we Pastor Amos Kamugisha. Diana Kamugisha yagize ati:

    Ubu buhanuzi nabwumvanye abantu babiri, nabwumvanye umushumba wanjye Pastor Charles Mugisha, ndongera mbwumvana undi mupasiteri ari we mugabo wanjye. Babivugiye igihe gitandukanye kandi batanahuye, gusa bari bahuje ku kuvuga ko uyu nguyu ari umwaka mwiza, mu cyongereza ni umwaka wa solutions and answers (umwaka w’ibisubizo), ni umwaka tugiye kubona Imana, ni umwaka utazamera nk’umwaka ushize, ni umwaka Imana yiteguye kugira ikintu gishya ikora mu bugingo bwacu.

    Diana Kamugisha yavuze ko ubu buhanuzi yabuhuje n’ibyanditswe byo muri Bibiliya, ati “Nuko rero nabihuje n’ibyanditswe byinshi, n’icyanditswe kivuga ngo ahari kurira kwararira umuntu nijoro ariko bwacya mu gitondo impundu zikavuga. Hari ibyanditswe byinshi bivuga umwaka w’imbabazi, umwaka tugiriwemo imbabazi, umwaka w’Imana, uwo ni umwaka wa Yesu Kristo. Kuba Yesu Kritso yaraje akadupfira, abantu bari mu mwijima bakabona umucyo, yaduhaye imbabazi, yaraduhagurukije yaratubabariye, yaratuzahuye, Yesu arabikoze mu by’ukuri.”

    Yunzemo ati “Rero ndashimira Imana ko ubu butumwa cyangwa ubu buhanuzi ni ubw’abantu bose, ntabwo navuga ngo burareba abantu runaka cyangwa abandi, ariko ni ubw’abantu bose. Ni ubutumwa bw’abantu bose. Iyo indirimbo iririmbwe cyangwa iyo ijambo rivuzwe, hari abantu ikoraho cyane kurusha abandi, kuko Imana ivuga mu bihe bitandukanye”.

    Diana yahuje ubuhanuzi n’Ijambo ry’Imana

    Diana Kamugisha yifuza ko iyi ndirimbo ye yagera ku bantu bose, ati “Rero ndasaba Imana ngo iyi message izagere kuri buri muntu wese wumva muri iki gihe akeneye amagambo yo kubyutswa, yo guhagurutswa, ijambo ry’Imana rihora ari rizima, iby’Imana ntabwo bihunduka, iby’Imana yavuze bihoraho iteka ryose, ni ukuvuga ngo ijambo ry’Imana iyo turyatuye tukarigenderamo, tukarivuga, tukaryumva riba rizima muri twebwe”.

    Ati “Ntabwo rijya ricika intege, ririhagije nta n’ubwo dukeneye kongeraho ibintu bindi kugira ngo turisige imbaraga cyangwa turikomeze, ijambo ry’Imana rirakoeye. Rero ijambo ry’Imana ryatwatuweho rivuga ko uyu mwaka ni umwaka Imana itugiriyemo imbabazi, ngo niyo yatubabaje ndetse niyo yadukubise. Uburakari bw’Imana ni ubw’akanya gato, ariko urukundo rwe ruzana ubugingo”.

    Diana Kamugisha yamenyekanye mu ndirimbo zanditse amateka mu Rwanda aho twavugamo; Haguruka, Ishimwe ni iryawe, Mwami Mana, Ibendera, Higher Higher, Reka igwe, Igitondo, Lord i came to you n’izindi. Ni umwe mu bahanzi batangiye kuririmbira Imana mu myaka ya kera kuva mu mwaka wa 2006, gusa yaje kugera hagati mu 2009 ahagarika umuziki imyaka 7 bitewe n’inshingano zitandukanye zirimo nko kwita ku rugo rwe ndetse n’amasomo. Nyuma y’iyo myaka, yagarukanye imbaraga nyinshi mu muziki, akora indirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Haguruka’, n’izindi.

    Diana Kamugisha ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel

    Rev Dr. Charles Mugisha ni we Diana Kamugisha yumvanye ubuhanuzi yanyujije mu ndirimbo ye nshya

    Diana Kamugisha hamwe n’umugabo we yumvanye umuhanuzi yanyujije mu ndirimbo ye nshya

    Diana Kamugisha mu mashusho y’indirimbo ye ‘Wa mwaka w’imbabazi’

    REBA HANO INDIRIMBO ‘WA MWAKA W’IMBABAZI’ YA DIANA KAMUGISHA 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102086/ni-umwaka-wibisubizo-diana-kamugisha-yasohoye-indirimbo-nshya-yanyujijemo-ubuhanuzi-bwumwa-102086.html

  • Amwe mu mafoto ushobora kuba utarigeze ubona ya Miss Bahati Grace n’umukunzi we bari mu munyenga w'urukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Bahati Grace wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda muri 2009, yavuzwe cyane nyuma yo kuba Nyampinga w'u Rwanda,  ubwo yari mu rukundo n'umuhanzi w'umuraperi K8 Kavuyo bamaranye igihe kirekire bakaza gutandukana bafitanye umwana bibarutse mu mwaka wa 2012.Kuri ubu uyu Bahati akomeje kugenda asangiza abamukurikira kuri Instagram amafoto atandukanye ari mu bihe byiza n'uyu mukunzi we mushya.

    Bahati Grace n'umukunzi we mushya

    Amafoto Bahati aherutse gushyira hanze ku bunani ,tariki ya 01 Mutarama 2021 yagaragaye amusoma ndetse anamwibutsa ko amukunda bihebuje nyuma yimyaka 2 bamaze babana . Uyu musore bivugwako yitwa 'Paccy'.

    Bahati hamwe n'umukunzi we

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-mafoto-ushobora-kuba-utarigeze-ubona-ya-miss-bahati-grace-numukunzi-we-bari-mu-munyenga-wurukundo/

  • Polisi iraburira abatwara abagenzi bava mu Karere bajya mu kandi bitemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera
    CP John Bosco Kabera

    Ibyo ni ibyagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, asobanura uko ibyemezo byafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021 birimo gushyirwa mu bikorwa.

    Iyo nama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo hagati y’uturere no hagati yatwo n’Umujyi wa Kigali zibujijwe, gusa muri iki gitondo hagaragaye abantu benshi bashakaga kuva aho baraye berekeza mu tundi turere, bagakoresha uburyo bushoboka bwose ngo babone uko bagenda, CP Kabera akaba aburira ababatwara.

    Agira ati “Biteye ikibazo aho tubona imodoka zitwara abagenzi, iz’abantu ku giti cyabo, taxi voiture, moto ndetse n’abanyonzi, baca hirya no hino bagaceremba batubahirije amabwiriza kugira ngo batware abantu. Turabamenyesha ko aho abapolisi bari bakorana n’inzego z’ibanze, badakwiye kubareka ngo bajyane abantu mu tundi turere”.

    Ati “Niba babirenzeho, bamenye ko ibyo binyabiziga, abashoferi n’abo batwaye nibabifatirwamo bari buhanwe, kimwe n’amagare, moto n’imodoka z’abantu ku giti cyabo. Turasaba Abanyarwanda, tumaze iminsi igera muri 300 muri iki cyorezo, ntabwo iminsi 15 yaraye yemejwe ko izo ngamba zizongera gusuzumwa ari yo igomba kubananira, gahunda ni guma mu Mujyi wa Kigali na guma mu turere”.

    Yongeyeho ko n’abanyura mu nzira zitemewe bitabahira kuko aho banyura hose hari Polisi, kandi ko banacitse Polisi bashobora kudacika Covid-19, ngo ibyiza ni uko bakubahiriza amabwiriza, cyane ko impande zose hari inzego zirimo na Polisi zifasha ufite ikibazo cyumvikana akoroherezwa.

    Ku kijyanye n’abantu bataha mu turere turi mu nkengero za Kigali ariko bakorera buri munsi mu Mujyi wa Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse wari muri icyo kiganiro, yavuze ko inzego zibishinzwe zirimo kubyigaho.

    Ati “Icyo kibazo ntikiri muri Kigali gusa kuko hari n’aho kireba abanyeshuri, inzego zibishinzwe rero ziragenda zibisuzuma kimwe ku kindi, ariko n’aho biba ngombwa ko bagenda birasaba ko tunabapima kugira ngo bamenye ko nta bwandu bafite bamenye no kwirinda. Inzego zitandukanye zirimo kubikoraho ku buryo byinshi birara bikemutse, gusa ntabwo wafata umwanzuro ngo usange nta muntu n’umwe ubangamiye”.

    Icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba no kubuza ingendo hagati y’uturere nibwo bwa mbere byafatwa kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, ngo bukaba ari uburyo bwo gukaza ingamba zo kwirinda, kuko imibare y’abandura n’iy’abahitanwa n’icyo cyorezo yongeye kuzamuka cyane.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-iraburira-abatwara-abagenzi-bava-mu-karere-bajya-mu-kandi-bitemewe

  • Za mpanga zavutse zifatanye zimaze kumenyera ubuzima bwo mu mujyi wa Cardiff #rwanda #RwOT

    Impanga zifatanye byari byitezwe ko zipfa nyuma y'iminsi zivutse ubu ziri hafi kugira imyaka ine, ndetse ku ishuri i Cardiff aho ziri kwiga ngo biragenda.

    Marieme na Ndeye Ndiaye se yabajyanye mu Bwongereza mu 2017 bavuye muri Senegal ngo bavurirwe ku bitaro bya London Great Ormond Street.

    Aba bakobwa ubu bari kwiga guhagarara, se avuga ko iyi ari intambwe ihambaye cyane.

    Umwalimu ukuriye abandi ku ishuri bigaho avuga ko aba bakobwa bamaze kugira inshuti ku ishuri kandi “baba bisekera kenshi”.

    Aba bana bafite imitima ibiri n'inti z'imigongo ebyiri, ariko bahuje umwijima, uruhago n'urwungano ngogozi. Amagara yabo yajya mu kaga igihe bafatwa na Covid.

    Gusa se Ndiaye avuga ko yifuje ko bajya ku ishuri kugira ngo bakure.

    Ati: “Iyo usubiye inyuma warangiza ukareba ubu aho bageze ubona ko ari intambwe yari inzozi.

    “Ubu kuva hano ibindi byose bizaba ari inyongera kuri njyewe. Mpora mvuga nti 'nimukomeza muntungure bakobwa banjye”.

    Mu 2018 Ndiaye yazanye aba bana be kuvurwa mu Bwongereza nyuma ahita asaba ubuhungiro ajya gutuzwa i Cardiff muri Wales/Pays de Galles.

    Mu 2019, ibitaro baje kuvurirwamo byashatse kubabaga ngo bibatandukanye ariko se Ndiaye arabyanga kubera ibyago byinshi ko bashobora kugwa ku iseta.

    Kuva icyo gihe abaganga bagiye babona ko imitemberere y'amaraso yabo ikorana cyane kurusha mbere, ku buryo umwe atabaho nta wundi, bituma ubu kubatandukanya bidashoboka.

    Helen Borley ukuriye abalimu aho aba bana ubu biga, avuga ko kuva mu kwa cyenda batangira kwakirwa ku ishuri bari kwiga bagafata neza kandi bamaze kugira inshuti.

    'Imiterere itandukanye'

    Helen ati: “Abandi bana baravuga bati 'ndi inshuti ya Marieme, cyangwa bati 'ndi inshuti ya Ndeye' – ntabwo bavuga ngo 'ndi inshuti y'impanga' – kuko aba bakobwa ari abantu babiri b'imiterere itandukanye”.

    “Bakunda guseka cyane – ikintu cyiza buri gihe, sibyo? Umwana wese ukunda guseka ni umwana uba wishimye.”

    Dr Gillian Body, umuganga w'abana ubakurikirana, avuga ko izi mpanga zifite umubiri ufite byinshi bidasanzwe bituma uhora wugarijwe no gufatwa n'indwara.

    Ati: “Kimwe mu bibazo twagize ni ukubasha kubagezamo antibiotics vuba vuba, imiyoboro twabashyizemo ubu ituma tuzibagezamo vuba kandi bitabateye ikibazo nabo”.

    Avuga ko umutima wa Marieme ufite ibibazo byinshi bidasanzwe bituma agira ibibazo byo gukora imyitozo ngororamubiri ndetse bishobora kumuviramo kunanirwa guhumeka.

    'Gushaka guhagarara'

    Ku ishuri bigaho i Cardiff, bari kugerageza kubigisha guhagarara.

    Igikoresho cyihariye bacuriwe kibaha amahirwe yo kumera nk'abahagaze neza, kibafasha kubaka imbaraga mu maguru yabo.

    Sara Wade-West umuhanga mu igororangingo avuga ko byabagoye cyane.

    Ati: “Ni ibintu biba bidasanzwe iyo usanzwe uhora wicaye, kumera nk'uhagaze bishobora gukomera.

    “Mu gutangira, Ndeye we ntiyabishakaga. Tugerageza kubereka ibituma nabo bashyiraho akabo mu gushaka guhagarara, ariko baramutse bamenye ko ari ubuvuzi ntabwo byabaryohera.

    “Kubera ko uko imitima yabo ikora ntidushobora kubahata cyane – bisaba kubakoresha ngo bagire imbaraga ariko nanone utabavunishije”.

    Kureba abana be bameze nk'abahagaze ni intambwe ikomeye kuri uyu mubyeyi wabo.

    Ati: “Biranyereka ko badashaka kubaho gusa, ahubwo no gukina no kugira uruhare mu muryango.

    “Iyi ntambwe ni urumuri n'icyizere cy'ahazaza. Ariko nzi uburyo boroshye, batandukanye cyane kandi ubuzima bwabo bushidikanywaho.”

    Ndiaye avuga ko icyizere cye nanone kingana n'ubwoba kuko azi ko kenshi hari ubwo bageze kure cyane.

    Ati: “Icyo nshobora gukora gusa ni ukubaba iruhande no kuba muri icyo cyizere gihoraho.

    “Ni abarwanyi banjye. Bamaze kwerekana ko batazacogora batirwaniriye. Ntabwo birarangira.”

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/za-mpanga-zavutse-zifatanye-zimaze-kumenyera-ubuzima-bwo-mu-mujyi-wa-cardiff

  • Abantu uruvunganzoka bahisemo kugenda n'amaguru bambukiranya uturere duhana imbibi n'umujyi wa Kigali nyuma yuko ingendo zimwe na zimwe zibujijwe (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo hasohotse ibyemezo by'inama y'abaminisitiri bikubiyemo ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Muri izo ngamba harimo nuko ingendo hagati y'uturere dutandukanye tw'igihugu no hagati y'uturere n'umujyi wa Kigali zibujijwe. Hari abantu aya mabwiriza mashya yasanze baragiye gusura inshuti, ababyeyi ndetse abandi bari baragiye mu kiruhuko hanze y'umujyi wa Kigali. Mu gitondo cy'uyu munsi hagaragaye abantu uruvunganzoka bagenda n'amaguru bambukiranya ku kiraro cya Nyabarongo binjira mu mujyi wa Kigali baje mu kazi kabo ndetse abandi batashye.

    AMASHUSHO MWAYABONA MUKANZE HANO

    Source : https://yegob.rw/abantu-uruvunganzoka-bahisemo-kugenda-namaguru-bambukiranya-uturere-duhana-imbibi-numujyi-wa-kigali-nyuma-yuko-ingendo-zimwe-na-zimwe-zibujijwe-video/