Blog

  • Urutonde rw’indirimbo 13 Miss Nishimwe Naomie… – #rwanda #RwOT

    Miss Nishimwe Naomie aritegura gutanga ikamba rya Miss Rwanda. Ni umwe muri ba Nyampinga b'u Rwanda bagaragaje kunyurwa n'indirimbo z'abahanzi nyarwanda, rimwe na rimwe akanyuzamo akagaragara yumva indirimbo z'abo mu mahanga.

    Mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n'itangazamakuru, uyu mukobwa yagiye agaragaza zimwe mu ndirimbo akunda n'abahanzi bo mu Rwanda. We n'ibisonga bye bagiye bagaragara baririmba basubiramo zimwe mu ndirimbo z'abahanzi bo mu mahanga.

    Yabwiye INYARWANDA, ko mu mwaka 2020 warangiye yakunze indirimbo 13 zirimo iz'abahanzi nyarwanda 10 n'izindi eshatu z'abahanzi bo mu mahanga.

    Mu ndirimbo 13 yagaragaje harimo indirimbo eshatu z'umuhanzi Bruce Melodie zirimo 'Saa Moya' yasohotse ku wa 23 Nyakanga 2020, imaze kurebwa n'abantu 2,627,348.

    ‘Henzapu' yasohotse ku wa 24 Gicurasi 2020 imaze kurebwa n'abantu 577,792 na 'Abu Dhabi' yasohoye ku wa 20 Ukwakira 2020 imaze kurebwa n'abantu 1,216,112.

    Mu ndirimbo 13 kandi Nishimwe Naomie yagaragaje harimo eshatu z'abahanzi bo mu mahanga barimo Rotimi binyuze mu ndirimbo 'Love Somebody' yasohoye ku wa 30 Ukwakira 2020 imaze kurebwa n'abantu 4,751, 467.

    Indirimbo 'Turn Up the Vibe' ya Ykee Bend na A Pass yasohotse ku wa 03 Gashyantare 2020 imaze kurebwa n'abantu 756,861 na 'One Man' ya Kidi na Adina yasohotse ku wa 12 Ugushyingo 2020, imaze kurebwa n'abantu 1,196,991.

    Miss Nishimwe Naomie kandi yashyize ku rutonde rwe indirimbo 'Ntabwo yantegereza' y'umuhanzikazi Ariel Wayz yasohotse ku wa 24 Ukuboza 2020, imaze kurebwa n'abantu 35, 161.

    Mu ndirimbo 13 Nishimwe Naomie yakunze harimo eshatu z’abahanzi bo mu mahanga

    Urutonde rw'indirimbo 13 Miss Nishimwe Naomie yakunze mu 2020:

    1.Mpa Formula ya Juno Kizigenza

    2.Saa Moya ya Bruce Melodie

    3.Ndaryohewe y'abahanzi b'ikiragano gishya

    4.Igare ya Mico The Best

    5.Do Me ya Marina, Mbanda na Queen Cha

    6.Henzapu ya Bruce Melodie

    7.One Man by Kidi na Adina

    8.Turn Up the Vibe ya A Pass na Ykee Benda

    9.Ntabwo yantegereza ya Ariel Wayz

    10.Love Somebody ya Rotimi

    11.Agafire ya Kenny Sol

    12.Abu Dhabi ya Bruce Melodie

    13.Micro ya Davis D

    Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 yagaragaje urutonde rw’indirimbo 13 yakunze mu 2020 zirimo eshatu za Bruce Melodie

    Miss Nishimwe Naomie aritegura gutanga ikamba rya Miss Rwanda

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘ABU DHABI’ YA BRUCE MELODIE

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NTABWO YANTEGEREZA’ YA ARIEL WAYZ

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102088/top-13-yindirimbo-miss-nishimwe-naomie-yakunze-mu-2020-zirimo-eshatu-za-bruce-melodie-102088.html

  • Ramos yahishuye ikintu gikomeye we na Messi bashobora gukorera ikipe ya PSG kigatungura isi yose. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe amasezerano Sergio Ramos wa Real Madrid na Lionel Messi wa Barcelona yenda kurangira vuba aha, uyu mukinnyi yavuze ko bombi bashobora kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint-Germain ikaba ikipe igizwe n'ibihangange ndetse yatungura isi yose.

    Umunyamakuru Josep Pedrerol mu kiganiro kuri televiziyo El Chiringuito yavuze ibyo myugariro Ramos yabwiye Florentino Perez ku bijyanye niki cyifuzo cye.

    Ramos yabwiye Perez ko yavuganye n'umuntu wo mu buyobozi bwa Paris Saint-Germain, maze uwo muntu amubwira ko bateganya gukora ikipe ikomeye ya PSG hamwe na Messi. Ibi rero bibaye, PSG yaba ibaye ikipe ikomeye mu mateka y'Isi,dore ko yaba ihuza ibihangange;Sergio Ramos, Lionel Messi, Kylian Mbappe na Neymar Jr.

    Biragoye kubyiyumvisha, ariko birashoboka cyane. Gukina munsi ya Mauricio Pochettino nabyo ni agahebuzo, iyo kipe ishobora kuganza isi y'umupira w'amaguru imyaka myinshi nk'uko ikinyamakuru Elfutbolero.us kibitangaza.

    💣💣 ¡BOMBAZO MUNDIAL de @jpedrerol !💣💣

    “RAMOS, a FLORENTINO: ‘En el PSG me han dicho que harán un EQUIPAZO conmigo y con MESSI”. #ChiringuitoRamos pic.twitter.com/QZz5Zv8NfV

    — El Chiringuito TV (@elchiringuitotv) January 5, 2021

    Source : https://yegob.rw/ramos-yahishuye-ikintu-gikomeye-we-na-messi-bashobora-gukorera-ikipe-ya-psg-kigatungura-isi-yose/

  • Ese ni ikihe cyerekezo cya Miss Rwanda 2021 nyuma y'ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19? #rwanda #RwOT

    Amajonjora y'irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bisa nk'aho atagitangiye muri Mutarama 2021 nk'uko byari biteganyijwe nyuma y'aho hafashwe ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Inama y'Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 04 Mutarama 2021 yafashe imyanzuro itandukanye irimo no gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukomeza umurego.Muri iyo myanzuro harimo ko ' Ingendo hagati y'uturere dutandukanye tw'igihugu no hagati y'uturere n'Umujyi wa Kigali zirabujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z'ubuzimz cyangwa izindi z'ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri'.

    Iyi myanzuro izakurikizwa kugeza tariki 15 Mutarama 2021, izatuma hari ibikorwa bimwe na bimwe bihagaragara mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
    Byari biteganyijwe ko tariki 09 Mutarama 2021 i Rubavu hatangirira amajonjoro yo gushaka abakobwa bazahagararira Intara y'Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.
    Ibi ntibyashoboka kuko abantu batemerewe kuva mu turere batuyemo bajya mu bindi.
    Umuvugizi w'irushanwa rya Miss Rwanda, Nimwiza Meghan, yavuze ko nta kintu bahita bavuga aka kanya gusa ngo baraza gushyira hanze itangazo ribisobanura.
    Ingengabihe y'iri rushanwa igaragaza ko amajonjora y'ibanze yari kuzarangira tariki 06 Gashyantare 2021, tariki 20 uko kwezi hagatorwa 20 bajya mu mwiherero naho irushanwa nyir'izina rikazasozwa tariki 20 Werurwe 2021.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/05/ese-ni-ikihe-cyerekezo-cya-miss-rwanda-2021-nyuma-yingamba-nshya-zo-kwirinda-icyorezo-cya-covid-19/

  • Faustin-Archange Touadéra yatsindiye kongera kuyobora Santarafurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Faustin-Archange Touadéra
    Faustin-Archange Touadéra

    Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu yatangaje ko ayo majwi yabonye yemeza ko ari we watsinze mu buryo budasubirwaho, ndetse ko nta cyiciro cya kabiri cy’amatora kizabaho, kuko yarushije kure abandi bakandida bari bahanganye.

    Uwaje hafi amukurikiye ni uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Anicet George Dologuélé waje ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 21%, ku mwanya wa Gatatu haza Martin Zigele n’amajwi 7%. Abiyamamarije kuyobora Santarafurika bose hamwe bari 16 harimo abagore batatu.

    Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ayo matora yaranzwe n’inenge nyinshi. Tariki 27 Ukuboza 2020 nibwo abaturage bagiye gutora umukuru w’igihugu n’abadepite. Ni amatora bamwe batekerezaga ko atazaba bitewe n’uko inyeshyamba zari ziyemeje kuzayarogoya ndetse zikaba zari zasabye ko yasubikwa.

    Nyamara abaturage bitabiriye gutora ari benshi, ndetse amatora agenda neza dore ko ingabo z’igihugu n’iz’amahanga zirimo n’iz’u Rwanda zafatanyije gucunga umutekano ahaberaga amatora no mu nkengero zaho.

    Faustin-Archange Touadéra yashimiye u Rwanda uburyo rwabaye hafi y’iki gihugu cyageze ku musozo w’amatora yari yakuruye impaka ndetse abatayashyigikiye bakegura intwaro.

    Ubwo yari ashoje igikorwa cyo gutora, Perezida Faustin-Archange Touadéra wayoboraga iki gihugu wongeye kwiyamamariza kukiyobora yashimiye Leta y’u Rwanda rwohereje ingabo mu bikorwa byo kurinda umutekano mu bikorwa byo kubahiriza umutekano.

    Avugana n’itangazamakuru yagize ati: “Ndashimira mbikuye mutima Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage b’u Rwanda ku musanzu wabo, baradufashije mu mutekano w’uru rugendo rw’amatora, umutekano wafashije abaturage ba Santarafurika kujya mu matora ntacyo bikanga, rwose ndashima.”

    Minisitiri w’Ingabo muri Santarafurika, Marie-Noëlle Koyara, yabwiye abanyamakuru ko Guverinoma izakora ibishoboka byose kugira ngo ishakire abaturage umutekano.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/faustin-archange-touadera-yatsindiye-kongera-kuyobora-santarafurika

  • Sobanukirwa hypochondria, indwara ituma uhora ushaka kujya kwa muganga #rwanda #RwOT

    Ushobora kuba ujya ugira akabazo gato, wenda nko kuribwa umutwe, ugahita utangira gutekereza ko ishobora kuba kanseri cyangwa ikindi kibazo gikomeye. Ikibazo cyose kikubayeho kijyanye n’umubiri ugahita wumva ibintu byacitse ukwiye kwihutira kwa muganga. Ibi nabyo ubwabyo ni indwara.

    Ushobora kuba uzi umuntu ukunda kwa muganga cyane, agakomye kose akumva byacitse, yakumva aho ababara gato agatangira gutekereza indwara zikomeye. Iyi burya ni indwara, izwi nka hypochondria disease. Iyi ndwara ishobora kuba ikibazo gikomeye yaba kuyirwaye cyangwa se abahafi bamwegereye.

    N’ubwo ari ibisanzwe kuba wahangayika igihe ufite ikibazo mu mubiri, gusa igihe uhangayika bidasanzwe, ku buryo bihungabanya ubuzima bwawe cyangwa se abahafi yawe, biba ari ikibazo gikomeye.

    Indwara ya ‘Hypochondria’ irangwa n’iki?

    Iyi ni indwara ibarizwa mu cyiciro cy’indwara zibasira imitekerereze aho usanga uyirwaye yibwira ko afite uburwayi kabone nubwo nta bimenyetso yaba agaragaza cyangwa se agaragaza duke.

    Iyi ndwara yo gukunda kwa muganga 'hypochondria’ irangwa no guhangayika bidasanzwe n’ubwoba bukomeye bwo kurwara. Akenshi ikunze kuzanwa no guhangayika bidasanzwe (stress), abantu bakunze gufata imiti kenshi, cyangwa se abafite ibindi bibazo mu mitekerereze.

    Urwaye hypochondria yakora iki?

    Icya mbere ni ukubasha kumenya no kwakira ko ufite iki kibazo. Ibi bizagufasha kuba wabiganira n’abo wizeye (inshuti cyangwa umuryango). Ibi kandi bishobora kugufasha kumva ko ikibazo cyawe kidakomeye; bityo ukazajya ubasha kwihangana no kumva ko ibibazo byose biba bidakomeye nk’uko ubifata.

    Ibyo ushobora gufasha ufite ubu burwayi;

    Niba ari inshuti cyangwa uwo mu muryango wawe, uziho iki kibazo, ushobora kumufasha mu buryo bukurikira:

    1.Gerageza kumushyigikira:Mwereke ko nta gikuba cyacitse, kandi umwereke uburyo uburwayi ari ibisanzwe.Ni ngombwa kumwereka ko muri kumwe, kandi umwumva, ariko ukirinda gushyigikira ibitekerezo bye cyane.

    2.Gerageza kumuca ku kugira ubwoba bwinshi, guhora ashakisha ibitagenda nezandetse no gushakisha uburwayi ahatandukanye kuri murandasi (internet)

    Ushobora kumurinda guhora ashakisaha aho ajya kwivuza, igihe atangiye kugaragaza utubazo nko kurwara umutwe, ukamushishikariza kunywa amazi, niba ataka umugongo mukaba mwakorana urugendo kugeza ikibazo cyorshye n’ibindi.

    Muri macye n’ubwo ubu burwayi bw gukunda guhra kwa muganga bubaho, igihe cyose ubonye ikimenyetso cy’uburwayi, kikamara igihe ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

    www.healthline.com, inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-hypochondria-indwara-ituma-uhora-ushaka-kujya-kwa-muganga.html

  • The Ben yavuze imishinga yari yamujyanye muri Tanzania n’impamvu 2020 atashyize imbaraga mu muziki #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’Ugushyingo 2020, nibwo The Ben yafashe rutemikirere yerekeza muri Tanzania aho amakuru avuga ko yari yagiye muri gahunda zo gusura ibikorwa bya Onomo Hotel asanzwe abereye 'Brand Ambassador’.

    Uyu muhanzi avuga ko uretse ibikorwa by’iyi hoteli yari yagiyemo yanahuriyeyo n’umuhanzikazi Rema Namakula wo mu gihugu cya Uganda wari kumwe na Nessim usanzwe amutunganyiriza indirimbo.

    Aba bombi bahise bakora indirimbo bise 'This Is Love’ ndetse banafatira amashusho yayo mu gihugu cya Tanzania. Yagiye hanze ku wa 30 Ukuboza 2020.

    Kugeza ubu 'This Is Love’ imaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 327 mu gihe cy’Icyumweru kimwe imaze ku rukuta rwa YouTube.

    Indirimbo The Ben aherutse guhuriramo na Rema

    Ubwo The Ben yerekezaga muri Tanzania hari inkuru zavuzwe z’uko yaba yasanzeyo umukunzi we, Miss Uwicyeza Pamella nawe wari muri icyo gihugu yagiye mu biruhuko.

    Uyu muhanzi avuga ko kuba umukunzi we yari afite iyo gahunda nawe agahita abona gahunda ijyanye n’akazi byamufashije kwifatanya nawe mu biruhuko cyane ko Miss Uwicyeza byavugwaga ko yajyanye na bamwe mubo mu muryango we.

    The Ben wa 2021…

    Abakurikranira hafi umuziki nyarwanda by’umwihariko abafana ba The Ben basanzwe bamumenyereye nk’umuhanzi ubaha indirimbo nyinshi kandi nziza haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

    Mu 2020, The Ben yakoze indirimbo ye imwe yitwa 'Kola’ nayo ariko isohoka mu buryo bw’amajwi gusa, bivuze ko uyu muhanzi nta ndirimbo y’amashusho yigeze akora mu mwaka ushize.

    Ni ibintu asobanura ko byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo kwita ku muryango we by’umwihariko murumuna we Green P nawe ukora umuziki wa Hip Hop.

    Muri rusange mu ndirimbo The Ben yagaragayemo uretse 'Kola’ ye bwite izindi zose
    Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko uyu mwaka wa 2021, ateganya kuwuharira abakunzi b’umuziki we abaha indirimbo nziza kandi nyinshi.

    Ati 'Umwaka ushize nabaye nk’uwuharira kwita ku muryango wanjye no kuruhuka ubwanjye, cyane ko n’ibihe byageze aho indege zigahagarara ariko uyu mwaka wa 2021 nkeka ko ugiye kuba mwiza.'

    The Ben ntabwo yerura ngo agaragaze indirimbo azashyira hanze gusa hari amakuru yizewe y’uko hari indirimbo ateganya gushyira hanze ari we nyine ndetse n’izindi zirimo iyo yakoranye na Sauti Sol ndetse na Tiwa Savage. The Ben avuga ko 2020, yawuhariye kwita ku muryango no kuruhuka

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/The-Ben-yavuze-imishinga-yari-yamujyanye-muri-Tanzania-n-impamvu-2020-atashyize-imbaraga-mu-muziki

  • FIFA yemerewe kugira icyicaro mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Binyuze muri gahunda ya FIFA Forward, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, rifasha amashyirahamwe arigize muri gahunda z'iterambere ndetse rikayegereza amashami afasha kwihutisha imishinga itandukanye.

    FIFA yaherukaga gufungura ishami ryayo mu gihugu cya Ethiopia mu 2019.

    Icyicaro kizashyirwa i Kigali ari icyaherukaga gufungurwa muri Ethiopia muri Gashyantare 2019, kikazajya cyifashishwa n'ibibugu byo muri Afurika y'Iburengerazuba n'iyo Hagati.

    Uyu mushinga wa FIFA Forward watangiye mu 2016, mu bindi bihugu FIFA imaze gushyiramo ibyicaro harimo Ubuhinde, Nouvelle Zelande, Panama, Paraguay. Barbados na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Perezida wa FIFA Gianni Infantino aheruka mu Rwanda mu 2018 aho yahuye na Perezida Paul Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102089/fifa-yemerewe-kugira-icyicaro-mu-rwanda-102089.html

  • Amb Mukaruliza Monique yagizwe umujyanama muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanya Amb Mukaruliza Monique yawushyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021 iyoborwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

    Abinyujije kuri Twitter Mukaruliza yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere. Ati “Nshimiye byimazeyo Nyakubahwa Paul Kagame ku cyizere yongeye kungirira kandi nshimishijwe no gukomeza gukorera igihugu cyanjye nk’Umujyanama muri Minaffet.”

    I’m humbled and thankful to H.E @PaulKagame for the renewed trust and privilege to continue serving my country as Strategic Adv. in Minaffet.

    — Monique Mukaruliza (@MukarulizaM) January 4, 2021

    Mukaruliza yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2016 na 2017. Kuva mu 2006 kugeza mu 2007 Mukaruliza yari ahagarariye by’agateganyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani. Mbere y’aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.

    Afite ubunararibonye mu bucungamari n’ibijyanye na yo, dore ko ari no mu bafashishije gushyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority) yanabereye Komiseri w’imbere mu kigo ushinzwe ubugenzuzi bw’imari nyuma aba komiseri ushinzwe imisoro y’imbere.

    Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk’umugenzuzi w’imari, nyuma aba umuyobozi mukuru w’imari mu kigo cy’impfubyi, Village d’Enfants SOS Kinderdolf International-Rwanda.

    Monique Mukaruliza yagizwe Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-mukaruliza-wagizwe-umujyanama-muri-minaffet-yashimiye-perezida-kagame

  • IFOTO Y'UMUNSI: Umurongo muremure w'imodoka z'abantu ku giti cyabo mu Bugesera #rwanda #RwOT

    Izi modoka z'abantu ku giti cyabo bifuza kujya mu Mujyi wa Kigali kuko hari abahakorera benshi.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Mutarama 2021,Iingendo zihuza uturere, n'izihuza uturere n'umurwa mukuru Kigali zahagaritswe kubera ko icyorezo cya Covid “gihagaze nabi cyane” nk'uko abashinzwe ubuzima babitangaje.

    Abantu bamaze kwicwa na coronavirus mu Rwanda bose ubu ni 105, kimwe cya kabiri cyabo bapfuye mu kwezi kwa 12 gusa.

    Dr. Tharcisse Mpunga ushinzwe ubuvuzi muri minisiteri y'ubuzima yabwiye Radio Rwanda ko “abarwayi bari kuremba hakiri kare bakitaba Imana, harimo n'abakiri batoya”.

    Guhagarika ingendo zihuza uturere n'umujyi wa Kigali kubera iki cyorezo byaherukaga mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda.

    Dr Mpunga avuga ko “icyorezo cya Covid ubu gihagaze nabi cyane” kuko imibare y'abandura iri kwiyongera umunsi ku munsi.

    Mu minsi irindwi ishize kugeza ejo kuwa mbere, mu Rwanda habonetse abantu bashya 827 banduye coronavirus n'abo yishe 30.

    Yari kuba 'Guma mu rugo'

    Mpunga avuga ko ikiciro u Rwanda rugezemo cyari icya guma mu rugo, ati: “Ariko twasanze hari imibereho y'abantu yahungabana, dufata ibi byemezo kugira ngo babashe gukora imirimo y'ibanze”.

    Coronavirus iravugwa mu mijyi hafi ya yose mu Rwanda kugeza ubu.

    Dr Mpunga yavuze ko abantu baramutse bakomeje gutembera ari ko bakomeza gukwirakwiza iyi virusi.

    Ati: “Kugira ngo tugabanye ubwandu ni uko tugabanya ingendo hagati y'abantu nibura iminsi 14.”

    Mpunga avuga ko mu minsi ishize abantu bakoze ingendo bajya kwizihiza iminsi mikuru, bikaba biri mu bikekwaho kuzamura ubwandu.

    Izindi ngamba zagumishijweho zirimo kubuza ibikorwa byose bihuza abantu nk'abasenga, ubukwe, inama n'amahuriro zirakomeje, umukwabu uhera saa mbiri z'ijoro nawo uzakomeza.


    AMAFOTO:RBA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ifoto-y-umunsi-umurongo-muremure-w-imodoka-z-abantu-ku-giti-cyabo-mu-bugesera

  • Ingamba zo kwirinda Coronavirus zongeye gukazwa : Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri #rwanda #RwOT

    1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020.

    2. Nyuma yo kubona ko imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 ikomeje kwiyongera, aho icya kabiri cy’abamaze guhitanwa na cyo bapfuye mu gihe cy’ukwezi kumwe kwa 12, Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zikurikira mu rwego rwo gukomeza kwirinda ko COVID-19 ikwirakwira mu Gihugu hose. Abantu barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura kandi bagakora ingendo gusa mu gihe bikenewe.

    Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya COVID-19, abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo : gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

    Ingamba zikurikira zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa guhera ku wa Kabiri, tariki Ira 5 Mutarama 2021, kandi zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

    a) Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am).

    b) Ibikorwa byose by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 pm).

    c) Ingendo hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu no hagati y’Uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

    d) Ba mukerarugendo b’imbere mu Gihugu n’abavuye hanze bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 bemerewe gukomeza ibikorwa byabo by’ubukerarugendo.

    e) Ibikorwa by’Inzego za Leta n’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

    f) Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n’inama (meetings and conferences) birabujijwe.

    g) Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije C OVID-19 .

    h) Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 15 icyarimwe.

    i) Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

    3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), ayo masezerano yemerera FIFA kugira ikicaro mu Rwanda.

    4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira : • Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda n’i Roma mu Butaliyani, ku wa 10 Ukuboza 2020.

    • Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano hamwe n’inguzanyo yo gushyigikira gahunda y’iterambere ry’umukozi n’iterambere rusange, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 17 Ukuboza 2020.

    • Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi y’Ishoramari, yerekeranye n’inguzanyo yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda no muri Luxembourg ku wa 23 Ukuboza 2020.

    5. Inama y’Abaminisitiri yashyize Amb. Monique Mukaruliza ku mwanya wa Strategic Advisor muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

    Bikorewe i Kigali, ku wa 4 Mutarama 2021.

    Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ingamba-zo-kwirinda-Coronavirus-zongeye-gukazwa-Ibyemezo-by-Inama-y-Abaminisitiri