Blog

  • Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu batanu, haboneka abarwayi bashya 107 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku wa Kabiri ni abagabo batanu b’imyaka 65, 64, 57 na 45 i Kigali n’undi w’imyaka 69 i Nyamasheke.

    Abo bantu batanu bahise buzuza umubare w’abantu 110 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Kabiri mu Rwanda habonetse abantu bashya 107 banduye COVID-19, naho abandi 62 mu bari barwaye bakize.

    Abo barwayi bashya 107 babonetse mu bipimo 4,216 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 44, Bugesera: 20, Musanze: 17, Huye: 7, Rusizi: 5, Nyamasheke: 3, Rubavu: 2, Nyamagabe: 2, Muhanga: 2, Ruhango: 2, Kamonyi: 2, Nyanza: 1.

    Kugeza ku wa Kabiri, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 8,995 muri bo abamaze gukira ni 6,878 naho abakivurwa ni 1967.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-covid-19-yishe-abantu-batanu-haboneka-abarwayi-bashya-107

  • Amajonjora y’Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 yasubitswe #rwanda #RwOT

    Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Mutarama 2021, nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere yanzuye ko ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’uturere zihagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru yayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard. Yanzuye ko ingendo hagati y’uturere zibujijwe.

    Itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda Inspiration rivuga ko ijonjora rya Miss Rwanda 2021, ryari riteganyijwe ku wa Gatandatu ryasubitswe kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus.

    Rigira riti 'Abategura irushanwa rya Miss Rwanda baramenyesha abantu bose ko amajonjora yari ateganyijwe tariki 9 Mutarama 2020, abaye asubitswe.'

    Ryakomeje rivuga ko abategura irushanwa baha agaciro ubuzima bw’abantu baryitabira n’Abanyarwanda muri rusange, bityo bakaba bakwiriye gukurikiza amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Abakobwa bashaka kwitabira iri rushanwa bagiye gukomeza kwiyandikisha mu gihe ibindi bikorwa by’irushanwa bizatangazwa mu gihe cya vuba.

    Byari biteganyijwe ko tariki 9 Mutarama 2021 mu Karere ka Rubavu hagombaga gutoranywa abazahagararira Intara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, tariki 16 Mutarama 2021, igikorwa cyakombaga gukomereza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze n’aho tariki 23 Mutarama 2021, abahatana bagatoranywa mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

    Tariki 30 Mutarama 2021 ijonjora ryari gukomereza mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza naho tariki 6 Gashyantare 2021 hagombaga gutoranywa abo mu Mujyi wa Kigali.

    Byari biteganyijwe ko tariki 20 Gashyantare 2021 hagombaga gutoranya abakobwa 20 bagombaga kuzajya mu mwiherero i Nyamata kuva tariki 7 Werurwe kugera ku wa 19 Werurwe 2021.

    Tariki 20 Werurwe 2021 nibwo byari biteganyijwe ko hazaba umuhango wo kwambika ikamba Nyampinga w’u Rwanda wa 2021 n’ibisonga bye. Ni ibirori bizabera ku Intare Conference Arena.

    Umukobwa w’ubwiza n’ubwenge uzatoranywa nka Nyampinga w’u Rwanda azasimbura Miss Nishimwe Naomie ufite ikamba rya 2020.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Amajonjora-y-Irushanwa-rya-Miss-Rwanda-2021-yasubitswe

  • Wasafi TV ya Diamond Platnumz yahagaritswe amezi 6 kubera amashusho y’urukozasoni. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzaniya (TCRA) cyahagaritse televiziyo y'imyidagaduro ya Wasafi TV y'umuhanzi Diamond Platnumz mu gihe cy'amezi atandatu kubera ko bivugwa ko yarenze ku mabwiriza  agenga itangazamakuru muri kiriya gihugu maze bakanyuzaho abaririmbyi bambaye ubusa mu gitaramo cyiswe 'Tumewasha'.

    Gigy Money watumye Wasafi TV ihagarikwa.

    Umuyobozi w'agateganyo wa TCRA, Johannes Kalungule, mu kiganiro n'abanyamakuru i Dar es Salaam, yavuze ko icyaha cyatumye iyi televiziyo ifungwa cyabaye ku ya 1 Mutarama 2021, aho iyi televiziyo yanyuzeho amashusho y'umuririmbyi wariho Live ndetse n'umunyamideli ukaba n'umunyamuziki,  Gigy Money babyina bambaye mu buryo bushotora(mbese amashusho y'urukozasoni) mu gitaramo cyiswe Tumewasha

    Kalungule yavuze ko ibyo binyuranyije n'amategeko agenga itumanaho n'itangazamakuru muri icyo gihugu bityo akaba asabwa guhagarika iyi televiziyo byihuse mu gihe cy'amezi 6 kandi nyirayo agasaba imbabazi rusange.Yavuze ko kandi Wasafi TV nitubahiriza aya mabwiriza, hazafatwa izindi ngamba z'amategeko agengaitangazamakuru.

    Src:The Citizen

    Source : https://yegob.rw/wasafi-tv-ya-diamond-platnumz-yahagaritswe-amezi-6-kubera-amashusho-yurukozasoni/

  • Impamvu usanga abagabo batunze ibya Mirenge ku Ntenyo batarambana n'abagore babo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni henshi usanga abagabo batunze imitungo ingana nk'iya Mirenge ku Ntenyo batarambana n'abagore babo. Abantu benshi bibaza ese biterwa niki? Impamvu ni iyihe? Nyamara buri wese atekereje bitari kure ahita yiyumvisha impamvu abagabo batunze ibya mirenge batarambana n'abagore babo. Hano twabakusanyirije impamvu nyamukuru kandi zumvikana zituma abagabo batunze imitungo myinshi batarambana n'abagore babo.

    1. Abagabo batunze imitungo myinshi bakururwa n'abakobwa/abagore benshi: usanga abagabo batunze imitungo myinshi baba bashakishwa n'abakobwa benshi kuko muri iki gihe usanga abakobwa benshi baba bishakira abagabo bafite imitungo myinshi ibi bikaba ari bimwe mu bituma ingo zabo zitaramba.

    2. Abagabo batunze imitungo myinshi usanga abenshi nabo bakunda abagore/abakobwa: usanga abagabo benshi batunze imitungo myinshi nabo bakururwa n'abakobwa cyane cyane kubera imitungo baba bafite ituma abakobwa bahora babirukaho bityo nabo ntibabarebere izuba bakaba bacudika nabo bityo ingo zabo zikaba zasenyuka.

    3. Abagabo benshi bafite imitungo myinshi bakunze kugereranya abagore babo n'abandi bahura n'abo kuko usanga bahura n'ingeri zitandukanye z'abagore bitewe n'akazi bakora: abagabo benshi batunze imitungo myinshi bakunze guhura n'abantu benshi bityo bakaba bagwa mu mutego wo kuba bagereranya abagore babo n'abandi bakobwa/abagore bahura n'abo bitewe n'akazi bakora ka buri munsi.

    Muri make izi nizo mpamvu z'ingenzi zituma abagabo bafite imitungo ingana nk'iya Mirenge ku Ntenyo ingo zabo zitaramba kuko usanga abagabo bagwa mu gishuko cyo kuba bakururwa n'abandi bagore/bakobwa kuko nabo baba bishakira amafaranga y'abo bagabo.

    Source : https://yegob.rw/impamvu-usanga-abagabo-batunze-ibya-mirenge-ku-ntenyo-batarambana-nabagore-babo/

  • Akanyamuneza kuri Murekatete wahembwe mudasobwa abikesha gukoresha ‘Mastercard’ ya Cogebanque – #rwanda #RwOT

    Abantu bahembwe ni abakoresheje cyane amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) mu kwishyura serivisi zitandukanye cyangwa bahashye ibikoresho bitandukanye.

    Ni ibihembo ubusanzwe bitangirwa kuri Radio 10 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 nyuma abanyamahirwe bakabishyikirizwa.

    Usibye Murekatete Immaculée, mu bandi bahembwe barimo Kimenyi Etienne wo mu Mujyi wa Kigali na Bunani Eric Janvier wo mu Karere ka Musanze. Hari n’abandi benshi batombola ako kanya ibihembo iyo baguze ibintu muri Simba Supermarket cyangwa lisansi kuri Station za SP zimwe ziherereye muri Kigali.

    Bashyikirijwe ibihembo bitandukanye birimo mudasobwa, amatike yo guhaha, ibikoresho by’isuku cyane ko biri mu byifashishwa mu kwirinda COVID-19 muri iki gihe.

    Murekatete watsindiye mudasobwa yavuze ko Mastercard imufasha guhaha ibintu byinshi kandi ko yishimiye kuba yatoranyijwe mu banyamahirwe.

    Ati “Ni ukuri ni ibintu bidasanzwe kuri njye, ntabwo nateganyaga kubona iki gihembo kuko gutombora ntibimpira. Ikarita nyikoresha cyane mu guhaha mu maguriro atandukanye ndetse no kuri sitasiyo ya lisansi, ibyo ndabishimira Imana.’’

    Yavuze ko amaze igihe kinini akorana na Cogebanque kuko akoresha ikarita ya Mastercard ahaha ibintu bitandukanye no kubikuza amafaranga.

    Ati “Kuko leta idushishikariza gukoresha ikoranabuhanga ririmo amakarita (Nka Mastercard), internet banking cyangwa telefoni ntabwo nkigendana amafaranga. Urumva tuba twirinda icyorezo cya COVID-19 kuko tugomba kurangwa n’isuku. Iyo ukoresheje Cogebanque Mastercard ukora gahunda zawe neza, utiriwe ukorakora amafaranga.”

    Yavuze ko mudasobwa yahawe izamufasha guteza imbere ubucuruzi bwe. Ati “Murabizi ko turi mu gihe cy’ikoranabuhanga, iyi mashini izamfasha kuri byinshi kuko njye ndi umucuruzi, izamfasha gukora akazi kanjye k’ubucuruzi.’’

    Bunani Eric Janvier w’i Musanze umaze imyaka icumi akorana na Cogebanque, yavuze ko yashimishijwe no kwisanga mu banyamahirwe kandi byamweretse ko banki ibatekerezaho.

    Ati “Ni igikorwa cyantunguye. Nahise numva ko banki itekereza ku bakiliya bayo, mpita mbona muri rusange ko bafata neza abakiliya. Gukoresha Cogebanque Mastercard bimfasha kubona serivisi mu buryo bwihuse. Hari ahantu njya binsaba kwishyura ukoresheje uburyo bw’ikarita nkabikora ntarinze kujya kubikuza amafaranga kuri banki.”

    Ibihembo by’abakoresha neza amakarita ya Mastercard bitangwa buri cyumweru, bigahabwa abakiliya bari mu bice bitandukanye by’u Rwanda bahashye ibicuruzwa, abaguze lisansi n’ibindi birimo no guhara kuri muri murandasi (Online).

    Umuyobozi Cogebanque, Ishami rya CHIC mu Mujyi wa Kigali, Kabeja Faustin washyikirije imashini Murekatete, yavuze ko banki yifuza gukomeza korohereza abakiliya kubona serivisi bifuza.

    Ati “Icyo twifuza ni uko batugana tukabaha serivisi nziza mu bucuruzi bwabo. Tugomba kubaba hafi, tukabagira inama yaba abakeneye nk’inguzanyo, tukabafasha kubona inguzanyo ubucuruzi bwabo bukarushaho kugenda neza no gutera imbere.”

    Gahunda yo guhemba abakoresha amakarita ya Mastercard ikorwa bijyanye n’ubukangurambaga bwa Cogebanque bwiswe “Biroroshye hamwe na Cogebanque Mastercard’’ bugamije gushishikariza abaturarwanda gahunda yo kutagendana ibifurumba by’amafaranga mu ntoki kuko bishobora kubatera igihombo, bikanadindiza ubukungu bw’igihugu n’izindi ngaruka zitandukanye.

    Ubu bukangurambaga bugikomeje mu 2021, bukorwa aho iyi banki isobanurira byimbitse abayigana amahirwe ari mu gukoresha amakarita ya Mastercard mu guhaha cyangwa kwishyura no kubikuza amafaranga bitabasabye kuyagendana mu mufuka.

    Abayakoresha buri munsi bahembwa ibirimo mudasobwa, ama-unité, amafaranga, amatike yo guhahira muri Simba supermarket, ayo kugura lisansi kuri SP n’ibikoresho byo mu rugo birimo frigo n’ibindi bihembo bishimishije.

    Ubu bukangurambaga bwagenewe abakiliya n’abagana iyi banki ariko bakoresheje amakarita ya Cogebanque Mastercard; arimo ‘Debit’, ihuza amakuru ari kuri konti, ‘Prepaid’ ihabwa umukiliya n’utari umukiliya wa banki akaba yashyiraho amafaranga ashaka kuzajya akoresha abishatse ndetse n’iya ‘Credit’ ifasha umukiliya kubona ubushobozi bw’amafaranga yakoresha akayishyura mu minsi 55 nta nyungu aciwe.

    Amakarita ya Cogebanque Mastercard ahesha uyakoresha uburenganzira bwo kwishyura byoroshye igihe cyose ndetse no kubikuza mu kindi gihugu ariko akayahabwa bijyanye n’ivunjisha rigezweho. Ikindi usezera ku ngaruka zigendanye no kwitwaza amafaranga mu ntoki nko kuyibwa, kuyata n’ibindi.

    Cogebanque ifite amashami 28 mu gihugu hose. Ifite ibyuma bya ATM 36, abayihagarariye (agents) barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza, kohereza amafaranga n’izindi serivisi zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga, Internet Banking na Mobile Banking (*505# na Coge mBank).

    Cogebanque inafite ikarita ya Smart cash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n’amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi.

    Murekatete Immaculée yavuze ko mudasobwa yahawe izamufasha guteza imbere ubucuruzi bwe

    Umuyobozi Cogebanque, Ishami rya CHIC mu Mujyi wa Kigali, Kabeja Faustin, yavuze ko yifuza ko abakiliya bakomeza kugana serivisi batanga ziborohereza mu buzima bwabo

    Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque yatangije ubukangurambaga bw’amezi atatu bwo guhemba abakiliya bakoresha amakarita ya Mastercards

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akanyamuneza-kuri-murekatete-wahembwe-mudasobwa-abikesha-gukoresha-mastercard

  • Amajonjora yibanze ya Miss Rwanda 2021 yasub… – #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ryagombaga gutangirira mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba, ku wa 09 Mutarama 2021. Rigakomeza ku wa 16 Mutarama 2021 mu Ntara y'Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye mu ijoro ry'uyu wa Mbere tariki 04 Mutarama 2021, iyobowe na Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard yavuze ko 'Ingendo hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu no hagati y'Uturere n'Umujyi wa Kigali zirabujijwe.'

    Inama y'Abaminisitiri yavuze ko izi ngamba zitangira gukurikiza guhera kuri uyu wa kabiri tariki 05 Mutarama 2021 'kandi zizongera kuvugururwa nyuma y'iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima'.

    Rwanda Inspirationa Back Up (RIB) itegura irushanwa rya Miss Rwanda yasohoye itangazo ahagana saa mbili kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mutarama 2021 imenyesha ko “amajonjora y'ibanze yari ateganyijwe gutangira ku itariki 09 Mutarama 2021 mu Ntara y'Iburengerazuba abaye asubitswe, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus nk'uko byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 04 Mutarama 2021.'

    RIB yakomeje ivuga ko 'Abategura irushanwa rya Miss Rwanda baha agaciro ubuzima bwiza bw'abitabira irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n'Abanyarwanda muri rusange, akaba ariyo mpamvu banashishikariza Abaturarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza ashyirwaho n'inzego za Leta mu kwirinda no guhashya icyorezo cya Coronavirus.'

    Abategura iri rushanwa bavuze ko abifuza kwitabira iri rushanwa bemerewe gukomeza kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwa www.missrwanda.rw. Bavuga ko 'indi gahunda n'amatiriki y'ibikorwa by'iri rushanwa muzabimenyeshwa mu gihe cya vuba'.

    Amajonjora y’ibanze y’irushanwa rya Miss Rwanda 2021 yasubitswe kubera Covid-19

    Hari gushakishwa umukobwa uzasimbura Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102101/amajonjora-yibanze-ya-miss-rwanda-2021-yasubitswe-102101.html

  • Hagiye hanze urutonde rw'abatoza 4 bazakurwamo usimbura Frank Lampard udahagaze neza #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko Chelsea yamaze gushyira ku rutonde abatoza 4 bagomba kuvamo usimbura uwo ifite Frank Lampard bigaragara ko akazi kari kumunanira.

    Abatoza 4 bagomba kuvamo usimbura Lampard barimo Thomas Tuchel, Massimiliano Allegri, Brendan Rodgers na Ralph Hasenhuttl.

    Frank Lampard ari mu mazi abira kubera ko mu mpeshyi yahawe akayabo ka miliyoni 200 z'amapawundi agura abakinnyi barimo Timo Werner,Kai Havertz na Hakim Ziyech bafite ubuhanga ariko yananiwe kubabyaza umusaruro.

    Roman Abramovich nyiri ikipe ya Chelsea,ntiyifuza kwirukana Frank Lampard vuba ariko ikipe ya Chelsea nikomeza kujya mu mazi abira ashobora kumwirukana ariyo mpamvu hatangiye gutekerezwa abatoza bashya.

    Ikinyamakuru The Independent cyavuze ko abatoza bari imbere kuri uru rutonde ari uwahoze ari uwa Paris Saint-Germain witwa Tuchel n'uwahoze atoza Juventus witwa Max Allegri.

    Tuchel yirukanwe mu kwezi gushize nyuma yo kunanirwa gutwara UEFA Champions League hanyuma akanatangira nabi shampiyona.

    Allegri nta kazi afite kuva muri 2019 yirukanwa muri Juventus,yagiye avugwa mu Bwongereza ariko bikarangira abuze akazi.

    Abandi batoza 2 bari kuri uru rutonde bari kwitwara neza muri Premier League barimo uwa Leicester witwa Brendan Rodgers na Ralph Hasenhuttl wa Southampton waraye atsinze Liverpool igitego 1-0.

    Amakuru aremeza ko Lampard yahawe imikino itaramenyekana kugira ngo arokore akazi ke aho nibimunanira azirikunwa.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hagiye-hanze-urutonde-rw-abatoza-4-bazakurwamo-usimbura-frank-lampard-udahagaze

  • Miss Rwanda yasubitswe #rwanda #RwOT

    Ijonjora ryo gutiranya abakobwa bazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 ryagombaga gutangira mu mpera z’iki cyumweru ryasubitswe kubera ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Tariki ya 9 Muturama 2021 nibwo hagombaga gutangira ijonjora rya Miss Rwanda 2021 rigatangirira i Burengerazuba mu karere ka Rubavu.

    Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, bwatangaje ko iri jonjora ryabaye risubitswe bitewe n’ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye, yemeje ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus harimo no guhagarika ingendo zo hagati y’uturere ndetse n’Umujyi wa Kigali.

    Byari biteganyijwe ko iri jonjora rizatangirira mu karere ka Rubavu tariki 09 Mutarama 2021, tariki 16 Mutarama 2021 azakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze naho tariki 23 Mutarama 2021 berekeze mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.

    Tariki 30 Mutarama 2021 ijonjora rizabera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza naho tariki 06 Gashyantare 2021 hatorwe abo mu Mujyi wa Kigali.

    Tariki 20 Gashyantare 2021 nibwo hazatorwa abakobwa 20 bazajya mu mwiherero uzabera i Nyamata kuva tariki 07 Werurwe kugera tariki 19 Werurwe 2021.

    Tariki 20 Werurwe 2021 nibwo hazaba umuhango wo kwambika ikamba Nyampinga w’u Rwanda 2021 n’ibisonga bye. Ni ibirori bizabera ku Intare Conference Arena.

    Ijonjora rya Miss Rwanda 2021 ryasubitswe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-rwanda-yasubitswe

  • Iby’ubukwe bwa Kitoko n’umukobwa w'ikizungerezi bavugwaho gukundana bikomeje gutera urujijo abatari bake. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Werurwe umwaka ushize ubwo Kitoko Bibarwa yasohoraga indirimbo yise 'Gahoro', yahishuye ko yayikoreye umukunzi we biteguraga kurushinga mu Ukuboza 2020,abari biteze ubukwe bw'uyu muhanzi amaso yaheze mu kirere ndetse bakomeje kwibaza uko byamugendekeye.

    Iby'ubukwe bw'uyu muhanzi n'inkumi yitwa Doreen Mukiza yari yatuye iyo ndirimbo, byongeye kuvugwa cyane ubwo bashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ifoto basomana.

    Kitoko n'umukunzi we basomana

    Icyo gihe Kitoko yari yavuze ko atazarenza Ukuboza 2020 adakoze ubukwe, ati 'Ubukwe ndabufite rwose umwaka wa 2020 ndumva utansiga uko gusa.'

    Kuri ubu nta makuru na make y'ikihishe inyuma yo gutinda cyangwa gupfa k'ubu bukwe azwi. Hari abavuga ko Kitoko yatandukanye n'umukunzi we, ibi bakaterwa n'uko yaba Kitoko ndetse Mukiza Doreen bendaga kurushinga nta numwe ugikurikira undi kuri Instagram.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Kitoko Bibarwa yatunguranye ashyiraho ifoto y'intoki z'umukobwa zitariho impeta arangije agira ati 'Yavuze oya'.Benshi biganjemo abazwi mu myidagaduro nyarwanda bafashe ibi Kitoko yavuze nko gutebya.Kugeza ubu abakunzi buyu muhanzi bari mu rujijo bibaza igihe ubu bukwe buzabera bikabayobera.

    Ifoto Kitoko aherutse gushyira hanze.

    Source : https://yegob.rw/ibyubukwe-bwa-kitoko-numukobwa-wikizungerezi-bavugwaho-gukundana-bikomeje-gutera-urujijo-abatari-bake/

  • “Gahunda ubu ni Guma mu mugi, Guma mu karere” – CP Kabera #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na RBA,Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko gahunda iharimu mujyi ari 'Guma mu mujyi naho mu turere ni guma mu turere.'

    Yakomeje ati 'Mu ntara y'Amajyaruguru ni Guma Rulindo,Guma Gakenke,Guma Musanze,Guma Burera na Guma Gicumbi.Abaturage batuye muri iyo ntara n'utwo turere bagomba kumva ko aricyo basabwa kandi bakabyubahiriza kugira ngo twirinda kino cyorezo.'

    CP John Bosco yazengurutse intara zose z'igihugu avuga akarere akanasaba abaturage kukagumamo kugeza aturangije twose uko ari 30.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ejo ku wa 4 Mutarama 2021, yemeje ko ingendo zibujijwe hagati y'uturere n'utundi no hagati yatwo n'Umujyi wa Kigali gusa hari bamwe batangiye kwica iri bwiriza gusa CP John Bosco Kabera yabahaye ubutumwa.

    Yagize ati 'Uko abaturage bitwaye ntabwo bitunguranye kuko tubimazemo igihe, igikorwa ni uko inzego zijya hamwe zigakemura ibi bibazo, abantu banyura mu nzira zitemewe ibyo dusanzwe tubibona, ariko bamenye ko nibacika Polisi sinzi ko bazacika COVID-19.

    Ikigamijwe ni uko ibyo abantu bose bakora babikora binyuze mu nzira z'umucyo, bumvira amabwiriza n'inzego zigomba kuyashyira mu bikorwa'.

    Yakomeje avuga ko abo bashaka kuva mu turere bajya mu tundi, hari inzego zibishinzwe zibatega amatwi ufite impamvu yumvikana akoroherezwa kugenda.

    Ati: 'Impamvu mubona abapolisi hirya no hino ndetse harimo n'abapolisi bakuru ni ukugira ngo bumve ibibazo by'abantu ndetse abagomba koroherezwa boroherezwe, ibyo rero birakorwa kandi tugakorana n'inzego zibishinzwe'.

    CP John Bosco Kabera arasaba abaturage kumva ko kuba hari ingamba zafashwe, byatewe no kuba hari icyorezo, atari urwego uru n'uru rwabiteye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gahunda-ubu-ni-guma-mu-mugi-guma-mu-karere-cp-kabera