Blog

  • Abongereza basubijwe muri Guma mu rugo kubera virusi nshya ya Coronavirus yahagaragaye #rwanda #RwOT

    U Bwongereza busubiye muri gahunda ya 'Guma mu rugo' mu rwego rwo kugabanya umuvuduko wa virusi nshya ya Coronavirusi ( COVID-19) yahagaragaye.

    Ni virusi yandura vuba cyane ku gipimo kiri hagati ya 50-70% ugereranyije n'iya mbere nkuko abahanga babitangaje.

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Boris Johnson , muri iri joro ryakeye, yatangaje ko Guma mu rugo itangira ikazarangira mu kwezi kwa Gashyantare hagati, asaba abaturage kuguma mu ngo zabo kugira ngo birinde ko iriya virusi ikomeza gukwirakwira cyane.

    Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo muri kiriya gihugu, Boris Johnson yagize ati: 'Muri aka kanya, muri uyu mugoroba, ibitaro biri ku gitutu cy'umubare munini w'abanduye kurusha ikindi gihe cyose gishize iki cyorezo kigitangira kugaragara'.

    Abitangaje mu gihe uduce dutandukanye two mu Bwongereza twari twarafatiwe ingamba zikakaye zo kugabanya ikwirakwira rya virusi nshya, ariko byagaragaye ko ibyo bidahagije ahubwo igihugu cyose kigomba gusubira muri Guma mu rugo.

    Boris Johnson yavuze ko gukingira na Guma mu rugo nibitanga umusaruro ingamba zizagenda zoroshywa

    Yakomeje agira ati: 'Ni ngomba kujya muri Guma mu rugo kuko ni bwo buryo bushobora gutuma duhangana na virusi nshya, bivuze ko Guverinoma ibahaye andi mabwiriza yo kuguma mu ngo zanyu'.

    Nkuko byatangajwe na France 24, mu mabwiriza agendanye n'iki kemezo cyafashwe harimo gufunga amashuri guhera kuri uyu wa kabiri. Kuva mu rugo bizajya bisabirwa uruhushya hakarebwa niba ari ngomba koko haba ku mpamvu z'akazi, izo guhaha no gukora imyitozo ngororamubiri.

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Boris Johnson, yavuze ko ubukangurambaga bwo kwikingiza nibugenda neza na Guma mu rugo igatanga umusaruro mu kugabanya ubwandu n'imfu z'abicwa na COVID-19, ingamba zizagenda zoroshywa guhera mu kwezi kwa kabiri hagati.

    Nubwo ubwo bukangurambaga bwo kwikingiza bumaze ukwezi butangiye, imibare y'abandura mu Bwongereza ikomeje kwiyongera ku buryo mu mibare itangazwa y'abanduye buri munsi, ejo hashize byagaragaye ko abanduye bagera ku 58 784.

    U Bwongereza bukimara kugaragaramo virusi nshya buvuga ko yavuye muri Afurika y'epfo, ibihugu bitandukanye byahise bitangira kubuha akato bihagarika ingendo zerekezayo n'izivayo.

    Nyuma gato y'ijambo rya Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, ibindi bihugu na byo byahise bitangira Guma mu rugo, muri byo harimo Ecosse yahise ifunga amashuri, hakurikiraho igice cy'amajyepfo cya Irlande.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/05/abongereza-basubijwe-muri-guma-mu-rugo-kubera-virusi-nshya-ya-coronavirus-yahagaragaye/

  • Bifuza gusanirwa Biogaz zangiritse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari biogaz zapfuye hatarashira n
    Hari biogaz zapfuye hatarashira n’umwaka

    Abubatse Umudugudu wa Ruhuha bawushyizemo biogaz zaka hifashishijwe umwanda wo mu bwiherero hamwe n’amase. Kuba abawutuyemo barahawe n’inka byatumye kubona amase bitabagora.

    Icyakora, n’ubwo hari abishimira kuba babasha kwifashisha biogaz, ubu bakaba baravuye ku ngorane zo kujya gushakisha inkwi zo guteka, hari n’abavuga ko biogaz zabo zapfuye, ku buryo guteka bibagora.

    Umwe muri bo witwa Cansilde Urengejeho avuga ko mu myaka itatu amaze muri uriya mudugudu, biogaz yayifashishije mu gihe cy’amezi atandatu gusa agira ati “Mbere umuntu yatekaga nta myotsi ahura na yo. Ubu ngubu ufite umwana mutoya bimugora kurusha, kubera kumujyana mu myotsi.”

    Hari n’abinubira ko biogaz bafite ifite imbaraga nkeya, ku buryo ku miryango ine iba ihurira kuri imwe, hari ubwo usanga ibiri cyangwa itatu iyegereye ari yo ibasha gucana.

    Ikindi gikunze kugaragara nk’imbogamizi kuri izo biogaz, ni uko no mu zikora hari izimena umwanda aho utagenewe.

    Béatrice Mukalibanje ati “Usanga aho kugira ngo imyanda yamaze kuvamo biogaz ijye mu cyobo cyabugenewe, ipfumukira iruhande rwa shitingi iba irimo gaz. Nkeka ko ari ukubera ko igihombo cyakagombye gutwara iyo myanda giteye ku buryo kiri hejuru, imyanda ntibashe kuzamukamo ngo ijye mu cyobo cyabugenewe.”

    Abafite biogaz zapfuye banavuga ko batazi umuntu bakwiyambaza ngo aze kubasanira, akaba ari yo mpamvu bifuza gufashwa zigasanwa.

    Ubundi Umudugudu wa Mamba ugizwe n’inzu 30 zituyemo imiryango 120, kuko zubatse ku buryo inzu imwe irimo enye zifatanye. N’ubwo hari zimwe muri Biogaz zidakora neza, izapfuye burundu ni 16.

    Ni ukuvuga ko izikora ari 14, na byo bishaka kuvuga ko abarenga ½ cy’abahatuye batakibasha kwifashisha biogaz.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Eugène Niyirora, avuga ko bashatse umutekinisiye uzi ibya biogaz, yabara ibikenewe kugira ngo izapfuye zibashe gusanwa, akavuga ko bizatwara amafaranga ibihumbi 500.

    Ati “Byarapfuye baterera iyo, aho umutekinisiye agaragarije ko bisaba ibihumbi 500 ngo zisanwe, abaturage bavuga ko ayo mafaranga batayabona. Umurenge wari wandikiye akarere ugasaba kubafasha, nyuma yo kubwira abaturage ko ubufasha buramutse bubonetse bwaba ari bwo bwa nyuma, ubutaha bazirwanaho.”

    Ubu ngo bategereje icyo Akarere kazabasubiza, uretse ko Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, we avuga ko igihe abantu bahawe ibikorwa bibafitiye akamaro baba bagomba kumenya ko ari ibyabo, hanyuma bagaharanira ko bikomeza gukora.

    Oreste Niyonsaba, umuyobozi w’agashami gashinzwe ibicanwa muri sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), we yongeraho ko batanze mu turere amazina y’abatekinisiye bazi ibya biogaz bashobora gusana izangiritse, bityo umuturage ufite iyo ashaka gukoresha akaba akwiye kujya ku murenge, bakamumurangira, hanyuma we akiyishyurira serivise ahawe kimwe n’ibikoresho bya ngombwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/bifuza-gusanirwa-biogaz-zangiritse

  • Ngibi ibintu by’ingenzi umukobwa wese akwiye kugira ibanga rikomeye mu rukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukundo ni byiza ko inshuti zawe zimenya umuntu mukundana kuko bigaragaza ko umwishimiye nta pfunwe bigutera kumugira nk'umukunzi wawe. Ariko na none si byiza kwishyira ku karubanda no mu bidakwiye gushyirwa hanze.

    Mukobwa, itoze kwigirira ibanga unarigirire umukunzi wawe hanze mu nshuti zawe n'inshuti ze. Nk'uko tubikesha urubuga rwa Elcrema aha YEGOB yabakusanyirije ukuri ku bintu 5 by'amabanga umukobwa akwiye kubika mu rukundo ndetse n'inshuti ye magara ntabe yayibwira kuri ayo mabanga ku mukunzi we.

    1.Intonganya hagati yanyu

    Niba habayeho ikintu runaka utumvikanyeho n'umukunzi wawe, mushake mubikemure kuko ni urukundo rwanyu mwembi si urw'isi yose nta wundi wo kububakira umubano uzaturuka hanze. Mwikishyira ku ka rubanda si ngomba ko izo nshuti zanyu zose zimenya utubazo utwo ari two twose twabayeho mu rukundo rwanyu. Nk'uko twabivuze haruguru ibi bishobora gutuma inshuti zawe zitangira gutakariza icyizere umukunzi wawe ndetse zikanamusuzugura cyane ko ibyo uzazibwira zizumva ibyo zikabogamira ku ruhande rwawe gusa nyamara nta gihamya ko amakosa atari ayawe kuko nta wivuga amabi.

    2.Ibijyanye n'imibonano mpuzabitsina

    Mukobwa, ntuzigere na rimwe ubwira inshuti zawe ibijyanye n'imibonano mpuzabitsina wagiranye n'umugabo wawe, uko abikora cyangwa uko biba bimeze. Si byiza ndetse bishobora kugukururira ibibazo mu rukundo rwanyu kuko ubwiye izo nshuti zawe ko umukunzi wawe mu gukora imibonano abikora neza cyane bashobora guharanira kumugeraho ngo bamenye uko bimeze. Unababwiye ko abikora nabi, bashobora gutangira kumusebya. Tuza, menya ibyo kuganira n'ibyo kwibikira ibanga utigiriye nta wuzarikubikira.

    3.Amakosa ye

    Utazigera uganira n'inshuti zawe ngo uzibwire amakosa y'umukunzi wawe n'ubwo yaba ay'ahashize kuko sintekereza ko uwo mukunzi wawe yabyishimira abyumvise ahandi. Niba ushaka kubahisha umukunzi wawe, ugashaka ko yubahwa n'inshuti zawe, uzamwubahe wowe ubwawe unamwubahishe mu bandi umubikira ibanga, wirinda kuvuga amakosa ye utazahabwa urw'amenyo dore ko bavuga ngo 'Amafuti y'umugabo ni bwo buryo bwe.'

    4.Ubukene bwe

    Abagore benshi n'abakobwa bakunze gusangiza bagenzi babo aya makuru bakavuga ku mitungo y'abakunzi babo, ibintu bitari byiza na gato kuko bituma umukunzi wawe agawa bikomeye n'inshuti zawe, zigahora zimusuzugura kandi zimufata nk'udashoboye ntizibe zanatinya no kuvuga ko atagukwiye. Nyamara ni wowe uba uzi impamvu wamuhisemo mu bandi ukamukunda cyane ko urukundo atari amafaranga, mwayashakana kandi mugakundana rugakomera.

    5.Imyitwarire idahwitse

    Bamwe mu nshuti zawe bashobora kwibonera imwe mu myitwarire y'umukunzi wawe idahwitse kuko nta wutagira ikosa nawe wasanga ugira amakosa nk'uko nabo bayagira uko biri kose. Ariko kuba waramukunze iyo myitwarire ayifite, wenda ni wowe nzira yo kuyicikaho afite. Nutangira kujya uganiriza izo nshuti zawe ku myitwarire ye mibi, uzaba umubereye nk'umugambanyi kandi ntuzaba ukemuye ikibazo ahubwo uzaba uteje byinshi. Aho kumuteza isi ko adashobotse, mubere umuyoboro wo gushoboka bityo mukundane neza ahubwo muzahore munezerewe kandi ntazanigera yibagirwa ko hari aho wamukuye habi.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:

    http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/ngibi-ibintu-byingenzi-umukobwa-wese-akwiye-kugira-ibanga-rikomeye-mu-rukundo/

  • Gasabo: Abajura bitwaje imipanga bateye I Rugende 5 muri bo barafatwa #rwanda #RwOT

    Aba bajura bateye mu masaha y'ijoro ryo kuri uyu wa Mbere batangira gusahura amabutiki,bamena ibintu ariko abashinzwe umutekano baza kubakoma mu nkokora ndetse bafatamo 5.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rusororo,Nsabimana Desire,yabwiye Umuryango ko aba bajura nta buzima bw'abantu batwaye ariko hafashwe abantu 5.

    Yagize ati 'Ayo makuru niyo byarabaye ndetse batanu muri bo barafashwe.Nta buzima bw'abantu batwaye,nta n'uwo bakomerekeje.Ibindi biracyakurikiranwa n'inzego zibishinjwe.'

    Gitifu Nsabimana yavuze ko umubare w'aba bajura utaramenyekana ariko basabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano,gutanga amakuru hakiri kare no kumenya umuntu wese ugenda mu masibo yabo batazi.

    Umuryango wagerageje kuvugana n'Umuvugizi w'Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha kugira ngo tumenye amakuru yimbitse kuri iki gitero ariko atubwira ko agiye gushaka aya makuru araduha arambuye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-abajura-bitwaje-imipanga-bateye-i-rugende-5-muri-bo-barafatwa

  • Umugaba w’ikirenga ndacyahari- KNC wavuze no ku byo guha akazi Jimmy Mulisa #rwanda #RwOT

    Umuboyozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles 'KNC’ avuga ko nta biganiro na bito biraba hagati ye n’umutoza Jimmy Mulisa kugira ngo abe yaza gusimbura Casa Mbungo Andre, gusa ngo ni umutoza mwiza.

    Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2021 nibwo Gasogi United yasezeye kuri Casa Mbungo Andre wari umutoza aho yerekeje muri Kenya gutoza ikipe ya Bandari FC aho yanerekanywe ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere.

    Nyuma yigenda rya Casa Mbungo byahise bivugwa ko umutoza Jimmy Mulisa uheruka muri APR FC 2019, ari we ushobora kuragizwa iyi kipe.

    Aganira n’urubuga rw’ikipe ya Gasogi United, KNC yavuze ko ubu nta kintu na kimwe cyatuma bihutira gushaka umutoza mushya.

    Ati'ngira ngo uko biri kose ikipe ifite abatoza barenze umwe, ngira ngo itegeko ritanga iminsi 90 kuba umutoza mukuru yasimbuzwa uhereye igihe wenda umutoza mukuru yagendeye, uyu munsi shampiyona ntayihari kandi itegeko ryemerera umutoza wungirije gutoza iminsi 90, ubwo turakukiza itegeko rihari uretse ko nta n’ikibazo gihari kuko dufite abatoza beza.'

    “Icy’ingenzi ni uko ingabo zihari, umugaba w’ikirenga aracyahari ari we njye, rero uziha amabwiriza ntabwo yabura(…) ariko iby’umutoza tuzabitekerezaho nko mu moera z’ukwezi kwa Kabiri.”

    Kuri Jimmy Mulisa yavuze ko ari umutoza mwiza ariko nta biganiro na bito biraba hagati y’impande zombi.

    Ati' Mu by’ukuri kugeza uyu munsi wa none njye ubwanjye nta biganiro ndagirana na Jimmy Mulisa bijyanye no kuri iyo ngingo. Ariko na none icya kabiri Mulisa ni umutoza mwiza tunagiranye ibiganiro ntacyo byaba bitwaye uretse ko nta byabaye. Sinzi aho abantu babivanye.'

    Jimmy Mulisa yatoje amakipe atandukanye nka Sunrise FC yanabereye umuyobozi wa tekinike, yatoje APR FC batandukanye muri 2019, ubu nta kazi afite akaba ahugiye mu gutoza abana bo mu irerero rye rya Umuri Soccer Academy.

    KNC avuga ko nta biganiro baragirana na Jimmy Mulisa

    Jimmy Mulisa aravugwa muri Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umugaba-w-ikirenga-ndacyahari-knc-wavuze-no-ku-byo-guha-akazi-jimmy-mulisa

  • Ndayisabye Jean Paul yagaragaje agahinda gakomeye atewe n'incuke n'abana biga mu mashuri abanza mu ibaruwa yandikiye Perezida Paul Kagame[IBARUWA] #rwanda #RwOT

    Yagize ati: 'Mbandikiye ngira ngo mbagezeho impungenge maze guterwa n'igihe gishize aba bana bigaga amashuri y'incuke hamwe n'abigaga mu mashuri abanza kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu bamaze batiga kandi bikaba bigaragara ko igihe cyabo cyo gusubira ku ishuri kitazwi, n'ubwo Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri 2020 yari yahaye inshingano Minisiteri y'Uburezi kugira ngo igene uko amashuri yasubukurwa, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.'

    Ndayisabye yavuze ko nk'uko iyi Nama y'Abaminisitiri yari yabyemeje, hari amashuri yafunguwe mu byiciro bitandukanye, ariko agaragaza ko kuba aba bana b'incuke n'abo mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza bakiri mu ngo iwabo, ari ikibazo, aho we abigereranya n'ubusumbane.

    Yasobanuye ko impamvu ari ubusumbane, ari uko hari aba bana bari muri ibi byiciro basubukuye amasomo, kubera ko amashuri bigamo akoresha intenganyanyigisho mpuzamahanga, ati: 'Bikaba biteye urujijo rukomeye kuko n'uburyo byakozwemo bishobora gutuma buri wese yibaza impamvu ubwo busumbane hagati y'abana b'Abanyarwanda bwakomeza gutyo, hanyuma bugahabwa intebe.'

    Ndayisabye yavuze ko kandi usibye n'amashuri agendera ku nteganyanyigisho mpuzamahanga, afite amakuru y'andi mashuri ari muri ibi byiciro yagiye asubukura amasomo, ati: 'bisa nk'aho akingiwe ikibaba n'abandi bantu batapfa kumenyekana ku buryo bworoshye.'

    Ku musozo w'ibaruwa, Ndayisabye yavuze ko hari ingaruka aba bana bahuye nazo mu gihe cy'amezi 10 bamaze badasubira ku ishuri. Aboneraho gusaba Umukuru w'Igihugu, ati: 'Mudufashe mu bushishozi bwanyu musanganwe, ntihakomeze kubaho gukererwa gusubiza abana mu mashuri, ahubwo tunoze ingamba zo kwirinda icyorezo mu mashuri…'

    Ikibazo nk'icya Ndayisabye kandi cyakomeje kwibazwa n'abakoresha imbuga nkoranyambaga kuva kuri uyu wa 3 Mutarama 2021, kizamuwe n'umunyamakuru Manirakiza Théogène n'umwarimu Karangwa Sewase, bifashishije urubuga rwa Twitter.

    Manirakiza Theogene mu butumwa yanditse, abumenyesha (tag) Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) na Minisiteri y'Ubuzima. yagize ati:

    Ubu abana biga Nursery (ay'incuke) kugera muri P3 (atatu ya mbere mu mashuri abanza) ntibiga, kereka abo mu bigo mpuzamahanga biri mu Rwanda! Mbese nk'umuyobozi muri MINEDUC akazinduka ajyana umwana we kwiga, agakomereza kuri Radio (radiyo) kubwira Abanyarwanda ko abana bato batagomba kwiga kubera Covid-19!

    Karangwa Sewase we yanditse ubutumwa bugira buti: 'Kuri Mineduc, murebe uko abana bo mu kiciro kibanza n'ay'incuke basubira ku Ishuri, ni yo bajyayo inshuro imwe mu Cyumweru. Na ho ubundi mba mbaroga ntabwo muzashobora gusobanura uko bamwe bajyayo, abandi ntibageyo. Ni ukuri mubyigeho. Hato abaturage batabakuraho ikizere.'

    Umuyobozi w'agateganyo wa REB, Dr. Sebaganwa Alphonse yasubije uyu mwarimu ko iki kigo na MINEDUC biri kwiga ku buryo amasomo yo muri ibi byiciro yasubukurwa bidatinze. Ati: 'Murakoze kuri izo mpungenge mugaragaje kandi zifite ishingiro. Mineduc na REB turiho turabitegura neza kandi muramenyeshwa gahunda yo gutangira bidatinze.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ndayisabye-jean-paul-yagaragaje-agahinda-gakomeye-atewe-n-incuke-n-abana-biga

  • Amwe mu mafoto utabonye ya Muhamudu Mosi uherutse kubabaza abakunzi ba ruhago mu Rwanda kubera ubuzima abayemo[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu munyezamu yagiranye ikiganiro na Radio TV1 ayitangariza ko akeneye ubufasha akava muri Ethiopia akerekeza muri Australia hatuye nyina umubyara ndetse n'umugore we babyaranye abana 2 mbere y'uko batandukana.

    Mosi uherutse kubabaza benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda kubera ifoto yagiye hanze asa nabi cyane ndetse ubona nta buzima afite,Abasomyi b'ikinyamakuru UMURYANGO n'abakunzi ba ruhago mu Rwanda muri rusange twabakusanyirije amwe mu mafoto ye mutabonye mu bihe bitandukanye.

    Ni uku Muhamudu Mosi yari ameze muri za 2016


    Muri za 2016, telefone yakoreshaga ni uko yari imeze ariko nayo yavugaga ko ari iy'umugore we


    Muhamud Mosi(yinjiye asimbuye) mu mukino wa gicuti, u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego bitanu kuri bitatu, yongera kwigaragaza mu dukoryo twa kera



    Ifoto ya Muhamudu Mosi yazamuye amarangamutima ya benshi

    Nyina wa Muhamudu Mosi witwa Mbiwa Seraphine yabwiye Radio &TV1 ko umwana we ahangayitse cyane kuko arwaye indwara zitandukanye z'ubuhumekero ndetse ngo yabwiwe ko natabagwa azarwara Kanseri.

    Yagize ati 'Muhamudu Mosi arahangayitse cyane.Arwaye indwara nyinshi ariko no mu mutwe ntabwo ameze neza.Afite ikibazo mu mazuru guhumeka ntibimworoheye.Bari bamusabye kubagwa ariko arabitinya muganga amubwira ko azarwara kanseri.

    Nta muntu n'umwe wo kumufasha,abantu bose bamuvuyeho.Ndabaririra,mufashe Muhamudu Mosi kubera akazi yabakoreye abashe kuva hariya muri Ethiopia aze hano ndi.Aha muri Australia mba njyenyine.Natwaye abana be 2 mbafasha kwiga barangiza kaminuza ariko nyuma baransiga nsigara njyenyine.

    Aho ndi niyishyurira inzu na Muhamudu Mosi mwishyurira inzu buri kwezi.N'ubufasha mbasaba,mumfashe ave hariya muri Ethiopia.'

    Uyu mubyeyi yasabye abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda kumufasha nibura kugera mu Rwanda hanyuma akazabona uburyo bwo kugera muri Australia.

    Uwahoze ari kapiteni w'ikipe y'igihugu mu gihe cya Muhamudu Mosi witwa Mbonabucya Desire yatangaje ko uyu munyezamu bagerageje kumufasha kuko ngo hari amadolari 800 bamwoherereje ayamara mu minsi 2 gusa.

    Yagize ati 'Twashatse amadolari turayamwoherereza.Bwa mbere yabonye nk'amayero 200,ubundi tumwoherereza andi 600.Urumva ko yabonye amayero nka 700 cyangwa 800.

    Bebe [Mosi] turamuzi uburyo akunda amafaranga kandi yabaye mugenzi wacu mu ikipe y'igihugu ntabwo ari umuntu twatererana,twaramufashije ayo mafaranga twarayatanze.

    Ibyo kugaruka mu Rwanda naba abyemeye twamufasha wenda akabona n'abandi bantu bakamufasha kuko yabaye umusinzi,n'umuntu wirirwa yinywera ku muhanda.Namenye ko abana n'abantu bacuruza amakara ibintu nk'ibyo.

    N'ukubyigaho ukuntu abantu bakongera kumufasha,ariko Bebe umuhaye amafaranga mu ntoki ayo twamuhaye yaraye ayamaze,mu minsi 2 yari ayamaze.'

    Uyu Muhamud Mosi kuri ubu ubarirwa mu myaka 43, ni umwe mu banyezamu bashimishije bikomeye abakunzi ba ruhago nyarwanda mu myaka yo hambere bitewe n'udushya, amafiyeri no gusetsa abafana byamuranze mu gihe yamaze akina mu Rwanda.

    Uyu mugabo ari mu bakinnyi bahetse ikipe y'igihugu Amavubi ubwo yatsindaga Uganda ku wa 6 Kanama 2003, igitego kimwe ku busa mu mukino utazasibangana mu mateka y'ibihugu byombi.

    Uyu mugabo yanyuze mu makipe menshi arimo Mityana Fc, Express Fc, Victors Fc,SC Villa yose yo muri Uganda ndetse na APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports ya hano mu Rwanda.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amwe-mu-mafoto-utabonye-ya-muhamudu-mosi-uherutse-kubabaza-abakunzi-ba-ruhago

  • Ingabo z'u Burundi n'umutwe w'insoresore w'Imbonerakure barashinjwa kwinjirira igihugu cya Congo #rwanda #RwOT

    Ni muri raporo nshya y'Akanama k'uyu muryango gashinzwe umutekano, yagiye hanze tariki ya 23 Ukuboza 2020, ku rupapuro rwa 20, ivuga ko itsinda ry'ingabo n'abasore begamiye kuri uyu mutwe wegamiye ku butegetsi bw'u Burundi, binjiye muri Teritwari za Fizi na Uvira hagati y'Ugushyingo 2019 na Kamena 2020.

    Kwinjirira iki gihugu kw'izi ngabo, izi mpuguke zivuga ko byagaragajwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za RDC, mu ibaruwa yandikiye Komanda w'Urwego rwa gisirikare ruhuriweho rushinzwe kurinda imbibi z'ibihugu bigize Akarere k'Ibiyaga Bigari (EJVM), tariki ya 22 Mata 2020.

    Muri iyo baruwa, uyu Mugaba Mukuru yamenyesheje Komanda wa EJMV ko ingabo z'u Burundi zinjiriye RDC zinyuze mu nzira zo ku butaka no mu mazi, inshuro eshatu hagati ya tariki ya 13 na 15 Mata 2020 muri Teritwari ya Fizi na Uvira ziri mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Amakuru yo kwinjira kw'ingabo z'u Burundi n'Imbonerakure ku butaka bwa RDC, izi mpuguke zivuga ko zahayamirijwe n'ingabo z'Umuryango w'Abibumbye ziri mu butumwa bw'amahoro muri RDC, MONUSCO, abadipolomate, amatangazo y'igisirikare cya RDC na bamwe mu basirikare b'u Burundi n'Imbonerakure binjiye ku butaka bw'iki gihugu.

    Izi mpuguke zivuga ko zandikiye Guverinoma y'u Burundi ibaruwa, ziyisaba kugira icyo ivuga ku makuru y'uko ingabo zayo n'Imbonerakure zijya ku butaka bwa RDC, irabihakana, ivuga ko yakohereza ingabo mu mahanga ari uko ibisabwe n'imiryango ibifitiye ububasha nk'uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n'Umuryango w'Abibumbye (UN).

    Guverinoma y'u Burundi yasubije izi mpuguke ko ingabo z'u Burundi zitajya zirenga imbibi, mu rwego rwo kubaha ubusugire bw'ibihugu by'amahanga.

    Ku rundi ruhande, izi mpuguke zivuga ko zandikiye Guverinoma ya RDC ziyisaba ibisubizo kuri aya makuru y'ingabo z'u Burundi n'Imbonerakure, ntiyasubiza.

    Hari amakuru avuga ko mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo hakorera imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw'u Burundi, rimwe na rimwe ivayo ikajya guhungabanya umutekano w'iki gihugu. Imiryango ishinja izi ngabo kujya muri iyi ntara y'igihugu gituranyi, ivuga ko ziba zagiye kuzirwanyirizayo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/ingabo-z-u-burundi-n-umutwe-w-insoresore-w-imbonerakure-kwinjirira-igihugu-cya

  • ‘Yari Guma mu Rugo mu buryo bwa burundu’, Dr. Mpunga asobanura ku byemezo bishya byo gukumira Coronavirus – #rwanda #RwOT

    Dr. Mpunga yabigarutseho ubwo yasobanuraga impamvu leta yafashe ingamba zikakaye zigamije gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, nyuma y’uko iki cyorezo kimaze kugera mu gihugu hose, ndetse hafi kimwe cya kabiri cy’abahitanywe na cyo bakaba baritabye Imana mu Ukuboza umwaka ushize, mu gihe imibare y’abarwayi barembye bari no ku byuma bibongerera umwaka umaze kugera kuri 39.

    Ibi byose byatumye mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere, leta y’u Rwanda ifata ingamba zikomeye zirimo kubuza ingendo hagati y’uturere ndetse no hagati y’uturere tw’intara n’Umujyi wa Kigali. Iyi Nama kandi yahagaritse amateraniro rusange ndetse inategeka ko ibikorwa by’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka bigomba gufunga imiryango saa kumi n’ibyeri z’umugoroba, n’ubwo amasaha yo guhagarika ingendo yo yagumishijwe ku isaha ya saa mbili z’umugoroba nk’uko byari bisanzwe.

    Dr. Mpunga yavuze ko izi ngamba zafashwe zashoboraga kugera ku rwego rwo gushyiraho Guma mu Rugo ya burundu, bitewe n’ubukana bwa Coronavirus muri iyi minsi.

    Yagize ati “ikintu abantu bagomba gutekereza bakamenya ni uko, dukurikije uko icyorezo giteye, n’uko twagiye tubana nacyo, n’ahandi mu bindi bihugu uko byagiye bigenda, ubusanzwe icyiciro twari tugezemo cyari icyo kuguma mu rugo mu buryo bwa burundu. Ibi byemezo byafashwe kubera ko ntabwo twari guhagarika ubuzima bwa burundu ku Banyarwanda, twasanze atari wo mwanya ufatika kuko hari ibindi byahungabana, ni ukuvuga imibereho y’abantu”.

    Yavuze ko izi ngamba nshya zigamije gutuma abantu bakomeze gukora imirimo y’ibanze bityo ubukungu bwabo ntibuhungabane cyane.

    Yagize ati “ibi rero ni ukugira ngo tugabanye, twoye kujya muri Guma mu Rugo ya burundu, nibura abantu bashobore gukora imirimo y’ibanze igihe gishoboka, banirinda [ubundi hakarebwa] uburyo indwara igenda yiyongera cyangwa se igabanuka bishingiye ku buryo abantu babigira ibyabo, bakabiha agaciro”.

    Yakomeje asobanura ko icyemezo cyo gufunga ibikorwa by’ubucuruzi saa kumi n’ebyiri kigamije gufasha abantu gutangira gutaha hakiri kare, hakirindwa ko bose barangiriza imirimo rimwe bagahurira mu muhanda icya rimwe, bigateza umubyigano w’imodoka ndetse n’abagenzi bakabura izibatwara kuko izitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gusa gutwara 50% by’ubushobozi bwazo.

    Yagize ati “Murabizi ko guhagarika ingendo (curfew) itangira saa mbili. Abantu bose usanga bari mu muhanda saa mbili, usanga bari muri gare saa mbili, usanga [umubyigano w’imodoka ari mwinshi] bagenda banagongana. Gufunga saa kumi n’ebyiri rero biratanga umwanya wo kugira ngo abo bantu bose be guhurira muri gare saa mbiri kuko imodoka zitwara 50% [by’abo zigenewe gutwara]. [bizarinda ko abantu] bagenda ngo buzure muri gare babure imodoka zibajyana, bagume ku murongo ari ko bananduzanya.”

    “Turagira ngo nibura babone uwo mwanya wo kugira ngo bagende bataha, imodoka zibatware neza, batagiye mu muvundo, harimo kwa kwirinda no kugira ngo saa mbili zigere bose bageze mu rugo, kandi ntawe uhuye n’impanuka kandi bubahirije za ngamba [zo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus]”.

    N’ubwo ingendo hagati y’uturere zibujijwe, imodoka zitwara ibicuruzwa zo zemerewe gukomeza akazi kazo ariko zikagendamo abantu babiri gusa. Ingendo zikorwa n’abarebwa na serivise z’ubuzima, yaba abazishaka n’abazitanga, na zo zizakomeza hose mu gihugu.

    Dr. Mpunga yavuze ko serivise z’ubuzima zemewe ari “izijyanye na transfeur (serivise zo gushaka ubufasha bwisumbuye bw’ubuvuzi), zirakorwa mu buryo busanzwe bukoreshwa n’imbangukiragutabara. Ariko n’umuntu ku giti cye bibaye ngombwa ashobora kuba yatwara umurwayi, ariko birasaba ko uwo murwayi abanza gupimwa aho avuye kugira ngo tumenye ko afite ubwo burwayi”.

    Ku batuye mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, usanga bawukoreramo ku mugoroba bakawusohokamo, Dr. Mpunga yavuze ko nabo aya mabwiriza mashya abareba.

    Yagize ati “turasobanura imyanzuro uko yanditse, ni akarere ku karere, ntabwo ari akarere kamwe n’agace k’akarere kajya mu kandi karere. Niba uri mu karere ka Rwamagana uri muri Rwamagana, niba ari Kicukiro uri muri Kicukiro, abantu badufashije muri ubwo buryo byafasha”.

    Yasobanuye ko ibindi bizajya birebwaho bishingiye ku mpamvu y’umuntu, kandi ko inzego zibishinzwe zitazakumira ingendo ku bantu bakwiye kuzikora.

    Ati “Icy’ingenzi ni uko uwaba afite impamvu yumvikana bigaragara ko agomba kuva mu karere kamwe ajya mu kandi, inzego zibishinzwe zizabikurikirana zibifatire umwanzuro, nibiba na ngombwa uwo muntu abe yakwipimisha barebe ko atanduye”.

    Ku batuye mu Mujyi wa Kigali ugizwe n’uturere dutatu, bo bashobora gukomeza kutugendamo twose, ariko ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’utundi turere zo zirabujijwe.

    Abanyeshuri barakomeza kwiga

    Dr. Mpunga kandi yamaze impungenge abari bafite ubwoba ko amashuri agiye kongera gufungwa, avuga ko abana batari mu byiciro bizahazwa na Coronavirus.

    Ati “Amashuri arakomeza kwiga kuko biragenda bigaragara ko abana n’ubwo bashobora kurwara ariko ntabwo bari mu bantu bazahazwa cyane n’indwara. Nta n’ubwo mu mibare dufite kuva twatangira, kandi [abanyeshuri] bakomeje kwiga, ntabwo bari kurwara cyane. Iyo rero ni imwe mu mpamvu ituma tureka abana bakajya kwiga kuko tubona ko bo batari kwandura cyane kandi bashobora no kubahiriza izo ngamba kuko n’iyo bavuye ku ishuri ntabwo bajya mu bikorwa bishobora gutuma bahura n’abantu benshi bakandura”.

    Yongeyeho ati “turakomeza gukurikirana uko ubwandu bugenda, yaba mu mashuri no mu baturage muri rusange, ariko turabona ko abantu bakuru bakomeje kwirinda n’abana barakomeza kwiga kandi ntibibagireho ingaruka”.

    Ku rundi ruhande, muri ibi bihe by’iminsi mikuru hari abakozi bamwe bari baragiye kuruhukira mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko bakeneye gusubira mu turere bakoreramo kugira ngo akazi gakomeze. Mpunga yavuze ko abo nta gahunda y’umwihariko bafitiwe kuko n’ubundi amabwiriza yo kwirinda Coronavirus agena ko akazi gakorwa n’abakozi 30% gusa.

    Kugeza ubu mu Rwanda, abantu 8 848, barimo 172 bagaragaye ku munsi w’ejo, bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, barimo 105 kimaze guhitana ndetse n’abandi 1 927 bakirwaye. U Rwanda rumaze gufata ibipimo 741 036.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yasabye ko ingamba zo kwirinda Coronavirus ziherutse gushyirwaho zubahirizwa

    Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-guma-mu-rugo-mu-buryo-bwa-burundu-dr-mpunga-asobanura-ku-byemezo-bishya

  • Guma mu Karere nidatanga igisubizo murumva ikizakurikiraho – Min. Busingye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Busingye yaburiye abantu ko badakwiye gukinisha icyorezo cya COVID-19
    Minisitiri Busingye yaburiye abantu ko badakwiye gukinisha icyorezo cya COVID-19

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri Busingye yifurije abaturarwanda umwaka mushya muhire wa 2021 ariko anababurira ko COVID-19 ikomeje kugaragara cyane mu bantu, bamwe ndetse ikabahitana, asaba abantu kurushaho kwirinda.

    Minisitiri Busingye yagize ati “2021 iratangiye ariko Covid iravuza ubuhuha!! Imaze kudutwara 105. Kimwe cya kabiri muri bo yabatwaye mu kwezi k’Ukuboza 2020, kandi abarembye si bake. Inkuru ya Covid-19 ubu ni incamugongo. Guma mu Karere nidatanga igisubizo murumva ikizakurikiraho. Twirinde ku bushake nyabuna!”

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 04 Mutarama 2021, mu Rwanda abandi bantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.

    Abishwe na COVID-19 ni abagabo batatu b’imyaka 82, 73 na 43 n’umugore w’imyaka 68 bitabye Imana bari i Kigali.

    Abo bantu bane bahise buzuza umubare w’abantu 105 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Mbere mu Rwanda habonetse abantu bashya 172 banduye COVID-19, naho abandi 64 mu bari barwaye bakize.

    Abo barwayi bashya 172 babonetse mu bipimo 2,251 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 146, Rubavu: 7, Kayonza: 6, Rusizi: 3, Nyamasheke: 2, Nyamagabe: 1, Huye: 1, Muhanga: 1, Ruhango: 1, Gisagara: 1, Bugesera: 1, Musanze: 1, Kirehe: 1.

    Kugeza ku wa Mbere, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 8,848 muri bo abamaze gukira ni 6,816 naho abakivurwa ni 1927.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/guma-mu-karere-nidatanga-igisubizo-murumva-ikizakurikiraho-min-busingye