Blog

  • UR: Kaminuza yu Rwanda yatangaje abanyeshuli… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umwaka w’amashuli wa 2020-2021 wari utenganyijwe kuba waratangiye mu mwaka washize wa 2020 gusa kubera imbogamizi y'icyorezo cya Covid-19 byakomeje kuba ingume bituma iyi kaminuza itinda gusubiza abanyeshuli bo mu mwaka wa mbere bari barayisabye kuzayigamo.

    Kuri uyu munsi kaminuza y'u Rwanda yatangaje ko abanyeshuli bemerewe kuyigamo basabwe gusura konte zabo banyuze kuri uru rubuga; kanda hano urebe niba uri ku rutonde, bakareba ko bari ku rutonde rw’abemerewe. Iri tangazo ryatanzwe na Kaminuza y'u Rwanda rivuga ku bemerewe kuyigamo rikubiye ku ngingo zigera kuri 4:

    1.      Abanyeshuli bemerewe bazabona amabaruwa ashimangira ubwemererwe bwabo kuwa 8 Mutarama 2020 hifashishijwe urubuga rukorera kuri murandaza rwa kaminuza (Online website)

    2.      Abanyeshuli bazaba barabonye amabaruwa bazahabwa amatariki ntarengwa basabwa kuzaba barujuje imyirondoro bemeza ko baziga muri iyi kaminuza utazabikora azasimbuzwa abazaba barajuririye ubusabe.

    3.      Kubera ubushobozi kaminuza y'u Rwanda ifite ntabwo yabashije kwakira abanyeshuli bose basabye ahubwo hakurikijwe abujuje ibisabwa hagendewe uko bagenda barutana ku byemezo batanze nk’uko byasabwaga.

    4.      Umunyeshuli utazisanga ku rutonde rw’abemerewe arasabwa kuzandika ubusabe bwe akabwohoreza ku bashinzwe kwandika abanyeshuli bo kuri koleje ashaka kwigamo. 

    Kanda hano urebe niba uri ku rutonde

    Itangazo ryanyujiwe ku rukuta rwa Twitter rwa Kaminuza y'u Rwanda (University of Rwanda)



     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102114/ur-kaminuza-yu-rwanda-yatangaje-abanyeshuli-mu-mwaka-wa-mbere-bemerewe-kuyigamo-inabasaba–102114.html

  • Covid-19: Iki cyorezo gihitanye abagabo batanu, mu gihe abantu basaga 100 bakibasanganye #rwanda #RwOT

    Ishusho rusange y'imibare itangazwa na Minisiteri y'ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus uko kiriwe cyifashe mu masaha 24 y'uyu wa 05 Mutarama 2021, igaragaza ko abagabo bane bo mu mujyi wa Kigali hamwe n'umwe wa Nyamasheke bahitanwe n'iki cyorezo, mu gihe mu bipimo byafashwe, abantu 107 bakibasanganye.

    Dore uko ishusho rusange igaragazwa mu mibare;
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/covid-19-iki-cyorezo-gihitanye-abagabo-batanu-mu-gihe-abantu-basaga-100-bakibasanganye/

  • Inkuru ibabaje: Yesu anezezwa no kubana n’abantu ariko hari abantu bamuburiye umwanya! #rwanda #RwOT

    Yesaya yarahanuye ati' Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu. Azitwa Imanweli' risobanurwa ngo' Imana iri kumwe natwe'. Matayo 1:23.

    Uyu munsi twifuje kugaruka ku ivuka rya Yesu, tuvuga ku izina Umuhanuzi Yesaya yahanuye ko Yesu azitwa 'Imanweli’, risobanura ngo 'Imana iri kumwe natwe. Ni mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kinyura kuri Agakiza Tv hamwe na Pasiteri Desire Habyarimana. Ese ko ikifuzo cya Yesu ari uguhorana nawe wigeze umuha ubuturo mu mutima wawe, cyangwa wamuteye umugongo?.

    Kuko umunezero w’Imana ari ukubana n’abantu, kuva mu itangiriro Adamu akoze icyaha Satani amaze kumuriganya umuntu yatakaje ibintu byinshi. Ariko kuko umunezero w’Imana ari ukubana n’abantu yashakishije ubundi buryo, isezeranya Yesu ko azaza kugira ngo acungure umunyabyaha. Ubuhanuzi bwa mbere bwahanuye Yesu buri mu Itangiriro 3:15

    'Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe. Ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino'

    Imana yakomeje gushakisha uburyo yakomeza kubana n’abantu

    Muribuka ko nyuma yo kuva mu ngobyi ya Edeni Kayini yaje kwica Abeli bisa nkaho birangiriye aho, ariko Imana ishakisha ubundi buryo kuko umunezero wayo ari ukubana n’abantu ikomezanya na Seti. Seti ni umwe mu bantu batangiye gusenga no gutakira Imana, no kugarura ubusabane. Urubyaro rwa Seti mwibuke ko rwari urubyaro rwubaha Imana kandi rusenga.

    Hanyuma Imana ikomezanya na Enoki. Enoki nawe agendana n’Imana birayinezeza imujyana mu ijuru adapfuye, ubwo irakifuza kubana n’abantu. Imana ikomezanya na Nowa, Nowa nawe nyuma yo kuva mu nkuge arasinda avuma umwana, byari ibintu bitanejeje. Nyuma yaho Imana itoranya Aburahamu imukuye muri Uli y’Abakarudaya aza kugera mu gihugu Imana yamusezeranyije.

    Urubyaro rwe baje kujya muri Egiputa bakorera abandi bantu imyaka 430, Imana ikomezanya nabo bigera igihe ibaha igihugu. Icyo gihe ntabwo yari igikorana n’umuntu umwe ahubwo yakoranaga n’ishyanga ryari rimaze guhinduka imiryango 12.

    Imana yakomezanyije na Aburahamu n’urubyaro rwavuye muri Egiputa, ruzungura abanyakanani n’abandi bantu bari batuye muri ako gace. Abisiraheli baje kuyigomera bajya mu bunyajye bw’imyaka 70 i Babuloni, ariko Imana itoranyamo ba Daniel, ba Zerubabeli, itoranyamo abantu bagiye bakora ibyo gukiranuka. Buriya nta bantu bapfira gushira.

    Iyo umuntu ari mu ntege nke yakwemeza ko abantu bose ari abanyantege nke, iyo umuntu yiba akubwira ko burya bose biba. Iyo umuntu abeshya akubwira ko burya bose ari uko bateye, iyo umuntu asambana akubwira ko nta wategeka umubiri ngo abishobore. Iyo umuntu arya icyacumi akubwira ko bose ntawe ugitanga, iyo umuntu agira ubugugu akubwira ko ntawe utanga ubaho.

    Nyamara ushobora kuba ari wowe gusa abandi barabitsinze, ujye wifata nkawe kuko Isi yose yuzuye abantu bubaha Imana.

    Mubyukuri ntabwo twarondora abantu bose Imana yagiye ikorana nabo ariko iyo usomye mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 1 ubona ibisekuru bya Yesu, aho wabona ibisekuru byinshi byagiye byubaha Imana, ikabitangira ubuhamya kandi bigasoza mu Bahebulayo 11 havuga intwari zo kwizera.

    Ibi bihuriye he n’ivuka rya Yesu?

    Igihe Yesu yavukaga iyo urebye indirimbo Abamalayika baririmbye yari isobanuye Imanweli. Baravuze ngo ' Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana mu isi amahoro abe mu bo yishimira'. Ni nk’aho Imana yavuze ngo ' Abantu nibasubize Imana icyubahiro bayambuye amahoro atahe mu mitima yabo’.

    Ni ukuvuga ngo nanubu iracyifuza kubana n’abantu nyamara rero inkuru ibabaje, ni uko yaje mu be ntibamwakira, bamuburiye umwanya avukira mu kiraro cy’inka.

    Ninako bikimeze uyu munsi abantu baburiye umwanya Imana. Imanweli we arifuza kubana natwe, Bibiliya iravuga ngo 'Reba ndi ku rugi ndakomanga niwumva ijwi ugakingura ndinjira dusangire’. Yesu ikimunezeza ni ukuba mu bantu be, azagendera muri twe .

    Bigeze bashaka kubakira Imana inzu aravuga ngo 'Ariko ubundi muzanyubakira nzu ki?, inzu nkwiye gukwirwamo ni imitima y’abantu, ni umutima uciye bugufi, umeneguritse wemeye kunyakira’.

    Hari abantu mubyukuri badafitiye umwanya Yesu

    Umunsi umwe Yesu bigeze bamubaza aho aba, aravuga ngo 'Ingunzu zifite imyobo, ibiguruka bifite ibyari ariko Umwana w’umuntu ntafite aho arambika umusaya’. Ese wakwemerera Yesu agatura mu mutima wawe?, ukwiye kumwemerera akakuruhura, akagukiza. Mwemerere uhinduke ubuturo kuko yaravuze ngo 'Umuntu nankunda nzaza njyewe na Data n’Umwuka Wera duture muri we’.

    Byaba byiza ubaye ubuturo bw’Imana kuko iyo utari ubuturo bw’Imana uba uri ubuturo bw’ibindi. Hari ibindi bifite umwanya mu buzima bwawe: Ingunzu zabonye aho ziba, ibiguruka byabonye aho biba, umwanya w’ishyari urahari, umwanya wo kubeshya urahari, umwanya wo kwangana urahari, umwanya wo gukunda isi urahari, ariko birashoboka ko Imanweli Yesu utamuboneye umwanya mu mutima wawe ngo abone aho acumbika.

    Nagira ngo nkugire inama, ikintu kiza wakora ni uguha Imana umutima wawe. Impano nziza wamuha ukazarinda upfa uticuza ni uko wamuha ubuzima bwawe akabuyobora, akaba umutegeka, akaba Umwami w’ubuzima bwawe.

    Ni Imanweli Imana mu bantu, ni Imanweli Imana iri kumwe natwe. Umunezero w’Imana ni ukuba mu bantu bayo nicyo kintu kiyishimisha. Iyo tuvuze Imana mu bantu, birashoboka ko wakiijwe ukavuga uti’ Namuhaye umutima byararangiye’, oya! Arakifuza ubusabane. Buriya igiti cy’umusaraba, kiriya giti gihagaze ni umubano w’Imana mugirana buri munsi, igiti gitambitse ni umubano ugirana n’abandi.

    Amategeko ni abiri: Ni ugukundisha Imana umutima wose, n’ubwenge n’imbaraga ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Ntabwo kuba waramwakiriye bihagije, abantu benshi baramwakiriye ariko ntibita kubusabane bakwiye kugirana n’Imana. Ukwiye kuba uri umuntu usabana n’Imana, Imana yifuza ko uyigira iyambere mu mibereho yawe mu buzima bwawe.

    'Imanweli Imana iri kumwe natwe’. Umva ikindi wamenya, kuba abana natwe ahinduka umufatanyabikorwa, mubyo dukora, mu migambi yacu no mu mishinga yacu. Ntukwiye gutera intambwe iyo ari yo yose umusize inyuma atakiri kumwe nawe.

    Ese Yesu aracyari kumwe nawe?, niba atakiri kumwe nawe gerageza umubwire ngo ' Ngwino, nifuza kugaruka mu rukundo, nifuza kongera gusabana nawe, nifuza kubaho mfite ibyiringiro kandi niteguye kugaruka kwawe'.

    Reba hano iyi nyigisho yose

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Inkuru-ibabaje-Yesu-anezezwa-no-kubana-n-abantu-ariko-hari-abantu-bamuburiye.html

  • Ingabire Victoire Umuhoza yatanze ikirego mu buyobozi bwa Twitter ku bamwiyitiriye #rwanda #RwOT

    Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y'u Rwanda, Ingabire Victoire Umuhoza, akaba n'umuyobozi w'ishyaka rya DALF ritaremerwa, yatangaje ko yandikiye ubuyobozi bw'ikigo nkoranyambaga Twitter ku mpamvu avuga z'abakoze Twitter mu mazina ye.

    Madamu Ingabire Victoire Umuhoza, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yasabye Twitter kumutabara kubera ubutumwa buri kuri konti ye ya twitter ariko we akavuga ko atari ubwe nyamara buriho n'ifoto ye.

    Uyu munyapolitiki kandi yabwiye BBC ko iyo konti imwigana biboneka ko yakozwe n'abantu b'abahanga ngo kuko bitoroshye kumenya ko atari iye by'ukuri. Avuga kandi ko abona ari ubundi buryo bushya bwo kwibasira abatavuga rumwe na Leta.

    Mu kiganiro yahaye BBC yavuze ko ngo hari umuntu witije ifoto ye, anitiza amazina ye, anatangaza ubutumwa abeshya Abanyarwanda ko ngo agiye gusaba imbabazi abanyarwanda, ko agiye kuzisaba mu izina rya nyina kubera abantu yishe, ko kandi ngo atazongera gufatanya n'abo kwa Rwigara na Me Ntaganda, ko kandi yasheshe n'ishyaka. Ibi byose Ingabire Victoire Umuhoza avuga ko  nta nakimwe cy'ukuri kirimo.

    Ingabire Victoire Umuhoza, avuga ko atabashije kumenya uwaba yitije cyangwa se yakoresheje twitter ye mu mazina ye, gusa avuga ko amaze kubimenyera, ko hari abantu biyitirira amazina n'abamutuka, ko ibyabaye bitamutangaje. Avuga kandi ko atari Konti ye binjiyemo, ko ahubwo ari indi isa n'iye bakoze.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/ingabire-victoire-umuhoza-yatanze-ikirego-mu-buyobozi-bwa-twitter-ku-bamwiyitiriye/

  • Amafoto Yaciye ibintu:Abanyeshuri biga mu mashuri abanza batangiye kwigishirizwa munsi y'ibiti #rwanda #RwOT

    Tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubwo Prof. Magoha yasuraga ibigo by'amashuri kugira ngo arebe aho imyiteguro yo gusubukura amasomo igeze, yasabye abarimu kurangwa n'udushya nko kwigishiriza abanyeshuri hanze munsi y'ibiti, mu gihe ikirere kimeze neza.

    Kuri Prof. Magoha, ubu ni bwo buryo bwafasha abarimu kugabanya ubucucike mu byumba by'amashuri no kubahiriza ibwiriza ryo guhana intera hagati y'umuntu n'undi, nka rimwe mu yashyizweho n'inzego zishinzwe ubuzima mu gukumira icyorezo cya Covid-19.

    Ubwo amasomo yasubukurwaga kuri uyu wa 4 Mutarama, nk'uko tubikesha Daily Nation, aharimo Ishuri Ribanza rya Mweiga riherereye mu Karere ka Nyeri, batangiye gukurikiza igitekerezo cya Prof. Magoha.

    Abanyeshuri b'Ishuri Ribanza rya Mweiga batangiye kwigira munsi y'ibiti

    50% by'abanyeshuri bitabiriye amasomo barigira munsi y'ibiti, mu rwego rwo kubahiriza iri bwiriza ryo guhana intera.

    Gahunda yo kwigira munsi y'ibiti ni imwe mu ngaruka z'icyorezo cya Covid-19, cyibasiye Isi kuva mu mpera z'umwaka w'2019. Umubare w'abana bageze mu kigero cyo kwiga wariyongereye ariko ibihugu birimo Kenya ntibyabashije kubaka ibyumba by'amashuri bishya byo kubakira, nk'uko Prof. Magoha yabitangaje.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/amafoto-yaciye-ibintu-abanyeshuri-biga-mu-mashuri-abanza-batangiye

  • Miss Naomie Nishimwe baramutunguye ku isabukuru ye y'amavuko| Ibyishimo byamurenze| dore icyo bagenzi be bamuvugaho (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 05 Mutarama 2021 niwo munsi w'amavuko wa Miss Rwanda 2020 ariwe Nishimwe Naomie. Inshuti nyinshi zitandukanye zirimo abo babanye muri bootcamp, aba miss bangenzi be, abo mu muryango we ndetse n'abandi bagiye bazi Miss Naomie bagiye bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha. Kuri uyu munsi kandi Miss Nishimwe Naomie yatunguwe n'inshuti ze zimuzanira umutsima (gâteau) maze zimwifuriza isabukuru nziza zimuririmbira. Iki gikorwa cyabaye gitunguranye (surprise) dore ko Miss Naomie atari abizi. Naomie nawe yasazwe n'akanyamuneza araseka cyane agaragaza ibyishimo byinshi ndetse anashimira inshuti ze.
    VIDEO YOSE Y'UKO BYAGENZE UBWO NAOMIE YATUNGURWAGA N'INSHUTI ZE ZIKAMWIFURIZA ISABUKURU NZIZA MWAYIBONA HANO HASI:

    Source : https://yegob.rw/miss-naomie-nishimwe-baramutunguye-ku-isabukuru-ye-yamavuko-ibyishimo-byamurenze-dore-icyo-bagenzi-be-bamuvugaho-video/

  • Abakora mu byo gutwara abagenzi barasaba koroherezwa kujya mu miryango yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka zaraye muri Gare ya Nyagatare zari kuzinduka zitwara abagenzi i Kigali
    Imodoka zaraye muri Gare ya Nyagatare zari kuzinduka zitwara abagenzi i Kigali

    Yabitangaje kuri uyu wa 05 Mutarama 2021 nyuma y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 04 Mutarama igafata ibyemezo bigamije gukumira ubwiyongere bw’indwara ya COVID-19 harimo icyo guhagarika ingendo zihuza uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’umujyi wa Kigali.

    Ni imyanzuro yafashwe mu masaha y’ijoro ku buryo abantu benshi baraye batamenye ibyabaye uretse kumva amakuru ya mu gitondo.

    Ntambabazi Etienne umushoferi wa Coster avuga ko kuba ingendo zongeye guhagarara ari ikibazo ku mushoferi cyane abakorera ibigo byigenga.

    Ati “Ubundi umushoferi arya ari uko yakoze, buri munsi ahabwa amafaranga yo kurya akarya igice ikindi akagisigira umuryango kuko umushahara uba ari mucye. Urumva niba tudakorera Leta umushahara uvuyeho kandi n’ayo twahabwaga yo kurya ku munsi nayo yagiye.”

    Umuyobozi wa gare ya Nyagatare Butera Faustin avuga ko icyemezo cyafashwe ntacyo bagihinduraho kuko henshi abantu bari baradohotse ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Kimwe n’abashoferi Guma mu Karere yasanze kure y’umuryango yabo ngo ni ikibazo kuko bagiye gutunga ingo ebyiri kandi nta kazi.

    Yifuza ko bishobotse abashoferi Guma mu Karere yasanze kure y’imiryango bakoroherezwa kuyisubiramo.

    Agira ati “Nanjye byansanze kure y’umuryango wanjye kimwe n’abashoferi bari baraye ahandi hatari mu ngo zabo urumva tugiye gutunga ingo ebyiri kandi nta kazi. Twifuzaga ko abashoferi bakoroherezwa bagasanga ingo zabo kuko nibwo n’iyi minsi akazi kahagaze.”

    Umuyobozi mukuru wa RITCO Nkusi Godfrey uvuga ko icyemezo cyafashwe kigamije kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda bityo ntawukwiye kutagishyikira.

    Kuri we n’ubwo ari Guma mu Karere asanga n’ubundi ari Guma mu Rugo kuko batazabasha gukora kandi ari igihombo ku kigo.

    Ubu ngo barimo gushakisha uko imodoka zagarurwa ku kigo ndetse n’abakozi bakajya mu miryango yabo.

    Yizeza ariko abakozi b’iki kigo ko ubumwe basanganwe ntawuzahungabanywa n’izi ngamba ahubwo ubushobozi bucye buzaba buhari buzasaranganywa.

    Ati “Ikibazo si abakozi si n’ikigo ahubwo ni COVID-19, hari ukuntu twabanye kuva yagera mu Rwanda kuko ntawabuze akazi, ntawagize ikirarane cy’umushahara, turakomeza dufatane mu maboko, ubushobozi bucye buhari tubusaranganye kandi ubumwe bwacu ntibwatuma hari uhungabana.”

    Bamwe mu bashoferi bavuga ko Guma mu Karere ari umunyamfu ukubiswe abari baradohotse ku ngamba zo kwirinda COVID-19 kuburyo nibisubira uko byari bimeze benshi batazongera gukora amakosa yo kurenga ku mabwiriza ajyanye no kuyirinda.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakora-mu-byo-gutwara-abagenzi-barasaba-koroherezwa-kujya-mu-miryango-yabo

  • Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 107 barayandura #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana barimo abagabo bane b'imyaka 65, 64, 57 na 45 bo mu Mujyi wa Kigali n'umwe w'imyaka 69 wo mu Karere ka Nyamasheke.

    Itangazo rya Minisante ryerekana ko kuri uyu wa Kabiri hagaragaye abarwayi 107 bakuwe muri 'Kigali: 44, Bugesera: 20, Musanze: 17, Huye: 7, Rusizi: 5, Nyamasheke: 3, Rubavu: 2, Nyamagabe: 2, Muhanga: 2, Ruhango: 2, Kamonyi: 2, Nyanza: 1.''

    Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 745 252, hasanzwemo abantu 8955 banduye. Muri bo 6878 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 1967 bakiri kwitabwaho.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi 39 ba Coronavirus barembye, barimo batandatu barembye cyane bakenera umwuka ugera kuri litilo icumi ku munota ngo babashe guhumeka.

    Ubwiyongere bukabije bw'ubwandu bwa Coronavirus buri kugaragara muri iyi minsi, ni ikibazo gihangayikishije cyane, aho buri kujyana no kwiyongera k'umubare w'abahitanwa nayo dore ko abamaze kubura ubuzima kubera iyi virus barenze 100, ndetse 50% muri bo, bapfuye mu kwezi kumwe.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira yabwiye IGIHE ko ubu bwiyongere buri guterwa no kudohoka gukabije kw'abantu badakurikiza amabwiriza ya Covid-19 ndetse n'abantu bagaragaweho ibimenyetso bagatinda kujya kwa muganga bakaza kwivuza barembye, bikaba byabaviramo n'urupfu.

    Ati 'Ikibazo gikomeye ni abadohoka n'abumva ko Covid-19 itari hafi yabo ku buryo bandura ntibabimenye, ntibajye kwa muganga bagakomeza kubaho nk'uko bisanzwe, bagakomeza gukwirakwiza ubwandu.'

    Yavuze ko gutinda kwivuza kw'abantu bagaragaweho ibimenyetso bakajya kwa muganga barembye, nabyo biri mu biteza ubu bwiyongere bw'abahitanwa n'iki cyorezo.

    Yagize ati 'Ubwiyongere buri kubonerwa cyane cyane mu kuba abantu bari gutinda kwivuza[…]bakaza barembye rimwe na rimwe ugasanga ni bo bashyize ku mwuka, ubundi ugasanga nibo bagize ibibazo bikaba byabaviramo no gupfa.'

    Niyingabira yavuze ko kugeza ubu hari abarwayi 39 barembye bari kongererwa umwuka, 30 muri bo bari ku rugero rusanzwe rwo kongererwamo umwuka, mu gihe batandatu muri bo bari ku rwego rwo hejuru, aho bakenera umwuka mwinshi urenze litiro icumi ku munota, abandi batatu bo barembye bikabije.

    Ibi biragagaza urugero n'ubukana bukabije iyi ndwara iriho ndetse ko buri wese akwiye kubigira ibye, ntihagire uwirara ngo akerense amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Ubu ibigo nderabuzima bya leta ndetse n'amavuriro yigenga byemerewe hirya no hino mu gihugu gupima umuntu ufite ibimenyetso bya Covid-19 ibisubizo bikaboneka mu minota itarenze 15. Abakora ingendo zo mu mahanga nibo bonyine batemerewe gukoresha ubu buryo.

    Niyingabira yavuze ko mu gihe umuntu yibonyeho ibimenyetso nk'ibya Covid-19 birimo ibicurane akwiriye gutekereza ko ari Covid-19 arwaye mbere y'uko atekereza ko ari ibicurane maze akihutira kujya kwipimisha.

    Kugeza ubu 31% by'abamaze kwandura coronavirus bose, bayanduye mu kwezi gushize.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-5-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-107-barayandura

  • Breaking news: Habaye impinduka zitunguranye muri Miss Rwanda 2021. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amajonjora y'ibanze y'irushanwa rya Miss Rwanda 2021 yagombaga gutangirira mu Karere ka Rubavu yasubitswe kubera ingamba zakajijwe zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyakajije umurego mu Rwanda n'ahandi mu bice bitandukanye byo ku Isi.

    Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ryagombaga gutangirira
    mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba, ku wa 09 Mutarama 2021. Rigakomezaku wa 16 Mutarama 2021 mu Ntara y'Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.

    Rwanda Inspirationa Back Up (RIB) itegura irushanwa rya Miss
    Rwanda yasohoye itangazo ahagana saa mbili kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mutarama 2021 imenyesha ko 'amajonjora y'ibanze yari ateganyijwe gutangira ku itariki 09 Mutarama 2021 mu Ntara y'Iburengerazuba abaye asubitswe, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus nk'uko
    byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 04 Mutarama 2021.'

    Abategura iri rushanwa bavuze ko abifuza kwitabira iri
    rushanwa bemerewe gukomeza kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwa www.missrwanda.rw. Bavuga ko 'indi gahunda
    n'amatiriki y'ibikorwa by'iri rushanwa muzabimenyeshwa mu gihe cya vuba'.

    Amajonjora y'ibanze y'irushanwa rya Miss Rwanda 2021 yasubitswe kubera Covid-19

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-habaye-impinduka-zitunguranye-muri-miss-rwanda-2021/

  • Menya abakinnyi 10 bakurikirwa cyane kuri Instagram bayobowe na C.Ronaldo #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bihatse isi muri iyi minsi dore ko abenshi bazikoresha bamenyekanisha ibikorwa byabo. Youtube, Instagram, Twitter, WhatsApp, Facebook, Telegram nizindi nyinshi nizimwe mu zikunzwe gukoreshwa na benshi hano kw'isi, ibi bigatuma hari n'abinjiza agatubutse kubera zo.

    Abakinnyi nabo ni bamwe mu bayobotse izi mbuga nkoranyambaga dore ko baba bakurikirwa cyane kubera urukundo baba bakunzwe na benshi, byumwihariko Instagram ni urubuga rukoreshwa na benshi. Niyo mpamvu twabateguriye abakinnyi 10 bakina umupira w'amaguru bakurikirwa na benshi kuri Instagram, bayobowe na Cristiano Ronaldo ufite abagera kuri miliyoni 250 bamukurikira kuri Instagram, bivuze ko ari 3.2% by'abatuye isi muri rusange.

    Urutonde rw'abakinnyi 10 bakurikirwa cyane kuri Instagram:

    Cristiano Ronaldo: 250M
    Lionel Messi: 174M
    Neymar: 144M
    James Lodriguez: 46.6M
    Marcelo: 46.1M
    Zlatan Ibramovich: 46.0M
    Kylian Mbappe: 45.8M
    Gareth Bale: 43.7M
    Paul Pogba: 42.6M
    Sergio Ramos: 42.5M

    Abakinnyi 10 bakurikirwa cyane kuri Instagram

    The post Menya abakinnyi 10 bakurikirwa cyane kuri Instagram bayobowe na C.Ronaldo appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/01/05/menya-abakinnyi-10-bakurikirwa-cyane-kuri-instagram-bayobowe-na-c-ronaldo/