Blog

  • Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson yongeye gutangaza gahunda ya Guma Mu Rugo mu gihugu cy'u Bwongereza kubera impinduka za Covid-19 zifite ubwiyongere bwinshi bw'imibare mu bitaro no hirya no hino muri iki gihugu.

    Johnson yagize ati: 'Biragaragara ko dukeneye gukora byinshi kugira ngo ubu bwandu bushya bugenzurwe, 'Ibyo bivuze ko guverinoma yongeye gutegeka abaturage kuguma mu rugo.'
    Mu kiganiro yagejeje kuri televiziyo y'igihugu, Johnson yongeye gushimangira ingamba zagaragaye mu gihe cyo gufunga bwa mbere mu mpeshyi ishize, harimo no gufunga amashuri yisumbuye ndetse n'abanza. Yongeyeho ko ibyo bivuze ko bidashoboka cyangwa ngo bibe byiza ko ibizamini byose bizakomeza muri ibi bihe nk'uko bisanzwe,' akaba ariyo mpamvu nyamukuru hashyizweho izindi ngamba zo kwirinda icyorezo.

    Abantu bazemererwa kuva mu ngo zabo kubw'impamvu nke nko guhaha ibintu by'ingenzi, imyitozo ngororamubiri, hamwe n'ubuvuzi.
    Johnson yavuze kandi ko abandi bantu bashobora kuva mu rugo bahunga ihohoterwa rikorerwa mu ngo' aho ihohoterwa naryo ryiyongereye mu minsi ya Guma mu rugo yabanje
    Ku ngendo mpuzamahanga ubu zirareba abafite 'impamvu zemewe n'amategeko,' nk'akazi kambukiranya imipaka.

    Nubwo hashyizweho izi ngamba nyamara amarushanwa ya shampiyona ikunzwe na benshi ku isi y'Ubwongereza Premier League izakomeza gukinwa, Iri tangazo rya Johnson rije rikurikira irya Minisitiri w'intebe wa Scotland, Nicola Sturgeon, watangaje ko ifungwa ritangira mu gicuku cyo ku wa kabiri, ku isaha yaho. Ubwongereza bwagarutse mu bihe bikomeye kuko ubwandu bushya buri munsi bwa Covid-19 bwazamutse hejuru y'abantu 50.000 mu gihe cy'icyumweru kimwe

    The post Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisitiri-wintebe-wubwongereza-yatangaje-ingamba-zirimo-guma-mu-rugo-kubera-ko-icyorezo-cya-covid-19-kimaze-gufata-indi-ntera/

  • Ikizungerezi byavugwaga ko gikundana na Thibaut Courtois cyamuteye indobo kuri bose babireba [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Marca cyatangaje ko aba bombi bari mu rukundo rudasanzwe ariko uyu mukobwa.

    Rivera yamenyekanye ubwo yagaragaraga mu kiganiro cyakunzwe kuri TV cya Temptation Island.

    Icyo kiganiro gihuza abahungu n'abakobwa bakundana bakagaragaza uko urukundo rwabo rukomeye.

    Uyu mukobwa afite abakunzi kuri Instagram bakabakaba miliyoni biganjemo abagabo bakundana amafoto abakurura ashyira hanze.

    Abinyujije kuri Instagram,Rivera yagize ati 'Ibinyoma by'uko hari umubano cyangwa guhura na Thibaut Courtois ni ibinyoma.

    Courtois yabyaranye abana babiri na Marta Dominguez ariko baje gutandukana ubwo yari mu ikipe ya Chelsea.

    Courtois yagiye avugwa mu rukundo n'abakobwa benshi biganjemo abanyamideli n'abakora kuri TV.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikizungerezi-byavugwaga-ko-gikundana-na-thibaut-courtois-cyamuteye-indobo-kuri

  • Abahanzi bo kwitega mu 2021 bakuriwe ingofer… – #rwanda #RwOT

    Umwaka ushize wa 2020, wagiye biguru ntege ku bahanzi Nyarwanda n'abandi kubera impamvu twese tuzi z'icyorezo cya COVID -19 cyugarije Isi. Gusa ku rundi ruhande hari abarebye kure mu nzira y'inzitane itari yoroshye bashaka aho banyuza ibintu byabo ku buryo hari na bagenzi babo babakuriye ingofero bamaze igihe mu muziki barimo Tom Close na Danny Vumbi twaganiriye. Aba bagarutseho, bakomereje ku muvuduko bariho baza mu batanga icyizere muri uyu mwaka.

     

    Mu mboni za Danny Vumbi

    Ku Isonga yahashyize umuhanzi Bruce Melodie. Usibye kuba byakorohera buri wese gushyira uyu muhanzi mu ba mbere bigaragaje mu mwaka wa 2020, Danny Vumbi nawe yakomeje ku cyatumye akurira ingofero uyu mugenzi we. Yagize ati 'Yarakoze cyane kandi akora injyana zose'.

    Na none kandi ntawareka kuvuga ko ibyo yakoze byashimwe n'abandi batari bake. Ibi bigaragarira mu bihembo yegukanye mu muziki birimo icyo umuhanzi wahize abandi mu mpeshyi mu bihembyo bya Kiss Summer Awards 2020. Ni nawe wegukanye igihembo cy'umuhanzi w'umwaka mu bihembo bya Isango na Muzika Awards.

    Indirimbo zitandukanye yakoze zirimo 'Saa Moya', 'Mahwi', 'Henzapu' n'izindi zarakunzwe mu buryo bukomeye ku buryo ari mu bahanzi umuntu yakwitega muri uyu mwaka mu gihe iki cyorezo cyaba gikomeje cyangwa gihagaze kuko n'ubundi ibi bikorwa byose yabigezeho agiciye mu rihumye mu gihe hari benshi babonaga ko bitashoboka. Ntawakwirengagiza kandi ko indirimbo ye “Saa Moya” iyoboye urutonde rw'izo abanyarwanda barebye cyane kuri Youtube mu mwaka ushize.

    Undi Danny Vumbi yakomojeho ni Mico The Best. Yagize ati 'Ni umuhanzi watunguranye, indirimbo ye igakundwa cyane'. Indirimbo yamuhesheje kwandika amateka ni iyitwa ‘Igare’ yamuhesheje ibihembo bitandukanye mu muziki nk' igihembo cy'indirimbo y'umwaka muri Kiss Summer Awards ndetse no mu Isango na Muzika Awards.

    Iyi ndirimbo ye iza ku mwanya wa 6 mu ndirimbo 10 zakunzwe n'abanyarwanda kuri Youtube umwaka ushize. Imaze kurebwa n'abasaga miliyoni. Undi muhanzi Danny Vumbi yakuriye ingofero ni Davis D. Uyu n'ubwo nta gihembo yegukanye mu muziki yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo 'Ifarashi', 'Micro', n'iyitwa 'Bon' aherutse gushyira hanze. Izi ndirimbo zatumye arushaho kuvugwa muri Showbiz Nyarwanda. Ari mu batanga icyizere akomeje kugendera ku murongo yihaye.

    Aba bahanzi kandi banagaragara ku rutonde rw’abahanzi 10  Danny Vumbi yakoze bamuryohereje umwaka ushize 

    Uru rutonde rugaragaramo n’abahanzi bashya banyuze mu rihumye bagenzi babo bafite amazina akomeye tuzi

    Mu mboni za Tom Close

    Mu bahanzi yagarutseho bose  bahuye n’abo Danny Vumbi yakomojeho nka Davis D yise umuhanzi mushya ariko abantu bakwiye kwitega. Ati 'Hari abahanzi bakoze cyane nka Davis D, ni umuhanzi mushya ariko yarakoze cyane'.

    Undi yavuze ni Mico The Best ndetse na Bruce Melodie. Yavuze ko n’ubwo basanzwe, bakoze cyane mu bihe bikomeye, mu gihe hari ababonaga ko bidashoboka ku buryo batanga icyizere  mu mboni ze mu gihe tukiri muri ibi bihe bitoroshye by'icyorezo cya COVID-19. Ikindi umuntu yavuga kuri Bruce Melodie ni uko yagize uruhare mu iterambere ry’abahanzi bakizamuka barimo abo afasha nka Kenny Sol ndetse na Juno Kizigenza.

    Aba bahanzi twaganiriye nabo, bahurije kuri Bruce Melodie bashimagiza ibyo yakoze 

    Mico nawe ni uko 

    Davis D n’ubwo nta gihembo yegukanye mu muziki bavuze ko aza mu bakoze cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102073/abahanzi-bo-kwitega-mu-2021-bakuriwe-ingofero-na-bagenzi-babo-bamaze-igihe-mu-muziki-102073.html

  • Liverpool vs Manchester United: Intambara y’a… – #rwanda #RwOT

    Kujijishanya hagati y’abatoza ndetse no kugaragaza ukuri kw’ibintu ni bimwe mu bihe biranga imyiteguro y’umukino ukomeye mbere y’uko uba. Nyuma y’umukino wahuje Liverpool yatsinzwemo igitego kimwe ku busa n’ikipe ya Southampton, umutoza Jurgan Klopp yagarutse ku ikipe mucyeba we avuga ko irimo guhabwa penariti nyinshi kandi abona biteye impungenge.

    Yagize ati “Ndabyumva neza ko Manchester United imaze guhabwa penariti nyinshi mu myaka ibiri itambutse kurusha izo nahawe mu myaka 5 n’igice maze hano.”


    Umukino wa Liverpool na Manchester United wamye ukomeye

    Gusa mu by’ukuri, ntabwo ariko bimeze kuko Liverpool imaze guhabwa Penariti 30 mu mikino 199 kuva Klopp yahagera mu 2015. Manchester United imaze guhabwa penariti 27 mu mikino 75 Ole amaze gukina kuva yagera muri iyi kipe mu 2018. 

    Liverpool ifite impuzandengo y’uko mu mikino 7 ihabwamo Penariti imwe, ariko Manchester United igahabwa penariti imwe mu mikino 3.  Gusa nyuma y’ibi byose Manchester United niyo imaze guhabwa penariti nyinshi nyuma y’uko haje VAR bya ibyuma bitanga amashusho yunganira abasifuzi. 

    Abakunzi ba Manchester United basubije Klopp bavuga ko impamvu basigaye bahabwa penariti nyinshi ari uko amakosa yose abasifuzi batajyaga babona ubu VAR itabona kandi neza.

    Aya makipe yombi mbere y’uko ahura ubu aranganya amanota 33 ariko Manchester United ikagira umukino w’ikirarane izakina na Burnley tariki 12 Mutarama 2021 mu gihe yanganya uyu mukino bikazatuma ijya guhura na Liverpool iyiri imbere mu manota.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102104/liverpool-vs-manchester-united-intambara-yamagambo-yatangiye-habura-iminsi-12-102104.html

  • Dore impamvu abakobwa bamwe na bamwe bisanga babanye n'abasore badakunda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kenshi na kenshi ukunze gusanga abakobwa benshi babana n'abasore badakunda. Hari impamvu zimwe na zimwe zishobora gutuma umukobwa runaka afata icyemezo cyo kubana n'umusore uyu nuyu nyaramara atamukunda. Zimwe muri izo mpamvu ni izi zikurikira:

    1. Abakobwa benshi babana n'abasore bitewe nuko babateye inda bityo bagashyirwaho igitutu cyo guhita babana nabo.
    2. Abakobwa benshi ukunze gusanga bashaka abasore babakurikiranyeho amafaranga nyamara nta rukundo babafitiye.

    3. Abakobwa benshi bashaka abasore b'abatunzi kugirango bazagabane nabo imwe mu mitungi batunze bityo nabo babonereho iyabo nyamara usanga nta rukundo baba babafitiye.

    4. Abakobwa benshi usanga iyo bamaze kugera mu myaka isatira 25 kuzamura bashyirwaho igitutu kuzamura bityo bikabatera kutabana n'abasore kuko babakunda ahubwo kuko bashyizweho igitutu n'imiryango yabo bitewe n'imyaka bagezemo.

    Muri make izi nizo mpamvu  z'ingenzi zituma usanga abakobwa benshi bisanze babanye n'abasore badakunda. Hari n'izindi mpamvu zituma abakobwa bisanga babanye n'abasore badakunda, turimo kuzibategurira neza tuzazibagezaho mu nkuru zacu zizakurikiraho.

    Source : https://yegob.rw/dore-impamvu-abakobwa-bamwe-na-bamwe-bisanga-babanye-nabasore-badakunda/

  • Baciye undi muvuno! 2020 isize bimwe mu bigan… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu gitondo kugeza izuba rirenze ibiganiro wikundira by'imikino n'imyidagaduro usigaye ubyumva unabireba mu buryo bw'amashusho. Ubanza nta kinyejana cyiza cyabayeho nk'iki. Ubu biroroshye kubona isura y'umunyamakuru wakundaga utamuzi.

    Byose bifitwe mu biganza n'urubuga rwa Youtube rw'Abanyamerika rwashingiwe mu Mujyi wa San Bruno muri Leta ya California. Uru rubuga rwashinzwe n'abagabo b'abakozi Chad Huryle, Steve Chen na Jawed Karim muri Gashyantare 2005. Mu mwaka wa 2006, Google yaguze Youtube kuri miliyari y'amadorali 1.65.

    Youtube yemerera abantu gushyiraho amafoto, amajwi, amashusho, gukora intonde z'indirimbo, gutanga ibitekerezo kuri video no kuyisangiza abandi, gukora 'like' na 'share', kureba umubare w'abamaze kureba 'video', niba yinjije amafaranga n'ibindi byinshi bikururira benshi gushakira inyungu kuri uru rubuga.

    Mu gihe cya Guma mu Rugo, urubuga rwa Youtube rwafashije benshi mu bahanzi gukora ibitaramo, amarushanwa y'ubwiza aberaho imbona nkubone, amaserukiramuco, filime mbarankura n'ibindi bikorwa bikomeye bitari guhuriza hamwe abantu bitewe na Covid-19 yafashe umurego muri iki gihe.

    Urubuga rwa Youtube rwabaye umugozi uhuza Isi buri wese yifuza gufataho. Ibiganiro byinshi by'amajwi bitangira no gutambuka kuri uru rubuga rwinjiriza benshi agatubutse mu bihe bitandukanye, hashingiwe ku mubare w'abarebye ibyo bashyizeho.

    Nta gihe kinini gishize, ibitangazamakuru byo mu Rwanda biyobotse uyu murongo. Biri mu murongo wo kwiyegereza abakunzi babo, ariko kandi ibi babijyanisha no gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo mu kwereka abafana babo ibiba bigezweho muri ako kanya.

    Umubare w'ababikurikira ugenda wiyongera uko bucyeye n'uko bwije. Ndetse bimwe mu bitekerezo byinshi bishyirwa kuri buri kiganiro birasomwa.

    Radio B&B Fm-Umwezi iri imbere mu kugira ibiganiro byinshi bitambuka imbona nkubone kuri Youtube. Ifite ikiganiro 'Sports Plateau' gikorwa na David Bayingana, Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], Jean Luc Imfurayacu na Eric Nsabimana. Iki kiganiro gitambuka guhera saa yine za mu gitondo kugeza saa munani.

    Inafite ikiganiro 'K&K Show' gikorwa na Mike Karangwa, Tuyishime Karimu [Khenziman] ndetse na Yves. Iki kiganiro kivuga ku myidagaduro gitambuka kuri Radio no kuri Youtube buri Saa tatu z'ijoro.

    Uretse ibi biganiro, mu gihe cy'umupira abanyamakuru Hagenimana Benjamin [Gicumbi] na Uwihanganye Fuadi bogeza umupira imbona nkubone kuri shene ya Youtube y'iki gitangazamakuru nka shampiyona y'i Burayi n'izindi.

    Radio/Tv1 ifite ikiganiro cya mu gitondo gikunzwe cyitwa 'Rirarashe' gikorwa na Kakooza Nkuriza Charles [KNC] na Angelbert Mutabaruka. Ni ikiganiro gihera saa moya [Kuri Radio: Saa moya kugera saa mbili] kugera saa tatu za mugitondo [Kuri Televiziyo: Saa mbili kugera saa tatu].

    Hari kandi ikiganiro 'One Sports Show' gikorwa Rabbin Iman Izack, Kabera Fils Fidele, Rugaju Reegan na Assoumpta Mukeshimana, Kayitankore Dieudonne [Dodosi] na Ngabo Robern. Iki kiganiro gihera saa sita kugera saa munani.

    Ni mu gihe Radio/TV10 ifite ikiganiro 'Urukiko' gikorwa na Kalisa Bruno Taifa, Samu Karenzi, Axel Horaho na Kazungu Claver. Iki kiganiro gihera saa yine kugeza saa saba z'amanywa. Iki kiganiro giherutse kuba icya mbere mu biganiro byose bivuga ku makuru y'imikino mu Rwanda.

    Hari kandi ikiganiro 'Zinduka' gikorwa na Rameshi Nkusi na Oswald Oswakim; iki kiganiro gihera saa moya kugera saa tatu n'igice. Kivuga ku buzima rusange bw'Igihugu, rimwe na rimwe banyuzamo umuziki.

    Radio Isango Star ifite ikiganiro kimwe gitambuka kuri Youtube ari cyo 'Isango na Muzika' gikorwa na Kavukire Alexis [Kalex] na Umuhire Rebecca wahatanye muri Miss Rwanda 2018. Iki kiganiro gitambuka guhera saa Cyenda kugeza saa kumi n'imwe n'igice z'umugoroba.

    Umubare w'abamamaza muri ibi biganiro warazamutse. Ndetse bamwe mu bantu bafite internet bagenda babibera iyo bari bonyine. Youtube irabika ku buryo ikintu cyashyizweho ushobora kugishakisha ukakibona igihe cyose ugishakiye.

    Phil Peter Umunyamakuru wa Isibo TV muri iki gihe, yabwiye INYARWANDA, ko ari we muntu wa mbere washyize kuri Youtube ikiganiro cya mbere ubwo yakoraga kuri Isango Star cyitwa 'Isango na Muzika' na n’ubu kiratambuka.

    Yavuze ko yatekereje gutangira gushyira kuri Youtube ibiganiro yakoraga kuri Radio, kugira ngo ntibigume muri 'serve' ya Radio, ahubwo buri wese washaka icyo kiganiro abashe kukibona.

    Peter avuga ko yabikoze mu murongo wo kugira ngo asangize abandi amakuru batabashije kumukurikira mu kiganiro. Ati 'Njyewe nabitekereje mu rwego rwo kurushaho kwegera abantu, kwegereza abantu ibintu. Kuko njyewe naratekerezaga nkavuga nti ko mba nakoze ibiganiro byamvunnye kubitegura kandi ibintu tuba twaganiriyemo numva ari iby'ingenzi ni gute nabikora amasaha abiri kuri Radio bikaba birarangiye. Ku buryo usibye njyewe ufite ikiganiro muri 'serve' undi wese ushaka kucyumva cyangwa kumenya ibyawe atakibona.'

    Uyu munyamakuru yavuze ko yahisemo gushyira ibiganiro kuri Youtube kuko yari azi neza ko hari abantu batajya babona umwanya wo kumva Radio, ariko bafite internet bashobora kureba ibiganiro kuri Youtube bakanabona amasura y'abanyamakuru bumvaga igihe kinini kuri Radio.

    Peter yavuze ko nyuma yo gushyira ibiganiro kuri Youtube, byatanze umusaruro ukomeye kuko umubare w'abumva Radio wazamutse ndetse n'abareba ibiganiro kuri Youtube uzamuka ubutitsa.

    Yavuze ko kuba mu mwaka wa 2020, ari bwo Radio nyinshi zashyize imbaraga mu gutambutsa ibiganiro kuri Youtube, ahanini byatewe n'icyorezo cya Covid-19 'kuko abantu basabwe gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bakomeze kwiyegereza abaguzi'.

    Peter usanzwe ari n'umuhanzi yavuze ko umuntu wese ushoboye kandi ushaka gutera imbere, ubucuruzi bwe yabwimurira kuri internet kuko ari kimwe mu byo Covid-19 yerekanye muri iki gihe.

    Yavuze ko gushyira ibiganiro kuri Youtube bisaba akazi kenshi harimo kubitegura no kubitunganya, kugira machine zifite ingufu, kuba ifite internet ihagije n'ibindi.

    Kavukire Alexis [Kalex] ukora ikiganiro 'Isango na Muzika' kuri Isango Star kinatambuka kuri Youtube, yavuze ko kuba iki kiganiro gitambuka 'Live' kuri Youtube bifasha abantu batandukanye batabasha gufatisha neza Isango Star kuri 91.5 Fm.

    Yavuze ko hari abantu bo mu bice bitandukanye by'u Rwanda umurongo wa 'FM' utabasha kugeraho neza, bityo ko kuba bimwe mu biganiro byabo binyura kuri Youtube bifasha abo bose n'abandi bafite internet gukurikira neza ibiganiro byabo.

    Ati 'Gushyira ibiganiro kuri Youtube ni mu rwego rwo kugira ngo abantu boroherezwe kumva no kubona ibyo biganiro bakunda. Ikindi hari abantu baba bakunda umunyamakuru runaka ariko batamuzi ku isura bikaba rero byakururira uwo muntu kumureba uko ameze. Nk'ibiganiro by'imyidagaduro ni ibintu byo gushimisha abantu, hari uburyo rero wishima kandi abantu bakaba bakeneye kureba uburyo ibyo byishimo ubifite.'

    Uyu munyamakuru yavuze ko uko bucyeye n'uko bwije umubare w'abumvira kuri FM n'abarebera kuri Youtube uzamuka. Kandi ko hari amafaranga ava mu kuba abantu bareba ibiganiro byabo kuri Youtube nubwo atabasha kuvugana neza umubare wayo.

    K&K Show ni kimwe mu biganiro bya B&B FM-Umwezi binyura no kuri Youtube

    Ikiganiro ‘Rirarashe’ gikorwa na KNC na Angelbert Mutabaruka gitambuka no kuri Youtube kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu

    Ikiganiro ‘Urukiko’ cyabaye icya mbere mu biganiro by’imikino gitambuka kuri shene ya Youtube ya Radio/Tv10

    Phil Peter wa Isibo TV yavuze ko bwa mbere ashyira ikiganiro cya Radio kuri Youtube yari agamije kwiyegereza abakunzi, kandi byatanze umusaruro

    Umuhire Rebecca na Kalex ni bo bakora ikiganiro ‘Isango na Muzika’ gitambuka kuri Youtube ya Isango Star

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO 'RIRARASHE' CYA RADIO/TV1

     

    REBA HANO IKIGANIRO 'URUKIKO' CYA RADIO/TV10

     “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO 'SPORTS PLATEAU' CYAB&B FM-UMWEZI

     “>

    REBA IKIGANIRO IKIGANIRO 'ISANGO NA MUZIKA' CYA RADIOISANGO STAR

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102109/baciye-undi-muvuno-2020-isize-bimwe-mu-biganiro-byo-kuri-radio-bigaragara-kuri-youtube-102109.html

  • Akanyamuneza kuri Murekatete wahembwe mudasobwa abikesha gukoresha 'Mastercard' ya Cogebanque – #rwanda #RwOT

    Abantu bahembwe ni abakoresheje cyane amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) mu kwishyura serivisi zitandukanye cyangwa bahashye ibikoresho bitandukanye.

    Ni ibihembo ubusanzwe bitangirwa kuri Radio 10 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 nyuma abanyamahirwe bakabishyikirizwa.

    Usibye Murekatete Immaculée, mu bandi bahembwe barimo Kimenyi Etienne wo mu Mujyi wa Kigali na Bunani Eric Janvier wo mu Karere ka Musanze. Hari n'abandi benshi batombola ako kanya ibihembo iyo baguze ibintu muri Simba Supermarket cyangwa lisansi kuri Station za SP zimwe ziherereye muri Kigali.

    Bashyikirijwe ibihembo bitandukanye birimo mudasobwa, amatike yo guhaha, ibikoresho by'isuku cyane ko biri mu byifashishwa mu kwirinda COVID-19 muri iki gihe.

    Murekatete watsindiye mudasobwa yavuze ko Mastercard imufasha guhaha ibintu byinshi kandi ko yishimiye kuba yatoranyijwe mu banyamahirwe.

    Ati 'Ni ukuri ni ibintu bidasanzwe kuri njye, ntabwo nateganyaga kubona iki gihembo kuko gutombora ntibimpira. Ikarita nyikoresha cyane mu guhaha mu maguriro atandukanye ndetse no kuri sitasiyo ya lisansi, ibyo ndabishimira Imana.''

    Yavuze ko amaze igihe kinini akorana na Cogebanque kuko akoresha ikarita ya Mastercard ahaha ibintu bitandukanye no kubikuza amafaranga.

    Ati 'Kuko leta idushishikariza gukoresha ikoranabuhanga ririmo amakarita (Nka Mastercard), internet banking cyangwa telefoni ntabwo nkigendana amafaranga. Urumva tuba twirinda icyorezo cya COVID-19 kuko tugomba kurangwa n'isuku. Iyo ukoresheje Cogebanque Mastercard ukora gahunda zawe neza, utiriwe ukorakora amafaranga.'

    Yavuze ko mudasobwa yahawe izamufasha guteza imbere ubucuruzi bwe. Ati 'Murabizi ko turi mu gihe cy'ikoranabuhanga, iyi mashini izamfasha kuri byinshi kuko njye ndi umucuruzi, izamfasha gukora akazi kanjye k'ubucuruzi.''

    Bunani Eric Janvier w'i Musanze umaze imyaka icumi akorana na Cogebanque, yavuze ko yashimishijwe no kwisanga mu banyamahirwe kandi byamweretse ko banki ibatekerezaho.

    Ati 'Ni igikorwa cyantunguye. Nahise numva ko banki itekereza ku bakiliya bayo, mpita mbona muri rusange ko bafata neza abakiliya. Gukoresha Cogebanque Mastercard bimfasha kubona serivisi mu buryo bwihuse. Hari ahantu njya binsaba kwishyura ukoresheje uburyo bw'ikarita nkabikora ntarinze kujya kubikuza amafaranga kuri banki.'

    Ibihembo by'abakoresha neza amakarita ya Mastercard bitangwa buri cyumweru, bigahabwa abakiliya bari mu bice bitandukanye by'u Rwanda bahashye ibicuruzwa, abaguze lisansi n'ibindi birimo no guhara kuri muri murandasi (Online).

    Umuyobozi Cogebanque, Ishami rya CHIC mu Mujyi wa Kigali, Kabeja Faustin washyikirije imashini Murekatete, yavuze ko banki yifuza gukomeza korohereza abakiliya kubona serivisi bifuza.

    Ati 'Icyo twifuza ni uko batugana tukabaha serivisi nziza mu bucuruzi bwabo. Tugomba kubaba hafi, tukabagira inama yaba abakeneye nk'inguzanyo, tukabafasha kubona inguzanyo ubucuruzi bwabo bukarushaho kugenda neza no gutera imbere.'

    Gahunda yo guhemba abakoresha amakarita ya Mastercard ikorwa bijyanye n'ubukangurambaga bwa Cogebanque bwiswe 'Biroroshye hamwe na Cogebanque Mastercard'' bugamije gushishikariza abaturarwanda gahunda yo kutagendana ibifurumba by'amafaranga mu ntoki kuko bishobora kubatera igihombo, bikanadindiza ubukungu bw'igihugu n'izindi ngaruka zitandukanye.

    Ubu bukangurambaga bugikomeje mu 2021, bukorwa aho iyi banki isobanurira byimbitse abayigana amahirwe ari mu gukoresha amakarita ya Mastercard mu guhaha cyangwa kwishyura no kubikuza amafaranga bitabasabye kuyagendana mu mufuka.

    Abayakoresha buri munsi bahembwa ibirimo mudasobwa, ama-unité, amafaranga, amatike yo guhahira muri Simba supermarket, ayo kugura lisansi kuri SP n'ibikoresho byo mu rugo birimo frigo n'ibindi bihembo bishimishije.

    Ubu bukangurambaga bwagenewe abakiliya n'abagana iyi banki ariko bakoresheje amakarita ya Cogebanque Mastercard; arimo 'Debit', ihuza amakuru ari kuri konti, 'Prepaid' ihabwa umukiliya n'utari umukiliya wa banki akaba yashyiraho amafaranga ashaka kuzajya akoresha abishatse ndetse n'iya 'Credit' ifasha umukiliya kubona ubushobozi bw'amafaranga yakoresha akayishyura mu minsi 55 nta nyungu aciwe.

    Amakarita ya Cogebanque Mastercard ahesha uyakoresha uburenganzira bwo kwishyura byoroshye igihe cyose ndetse no kubikuza mu kindi gihugu ariko akayahabwa bijyanye n'ivunjisha rigezweho. Ikindi usezera ku ngaruka zigendanye no kwitwaza amafaranga mu ntoki nko kuyibwa, kuyata n'ibindi.

    Cogebanque ifite amashami 28 mu gihugu hose. Ifite ibyuma bya ATM 36, abayihagarariye (agents) barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza, kohereza amafaranga n'izindi serivisi zirimo n'izifashisha ikoranabuhanga, Internet Banking na Mobile Banking (*505# na Coge mBank).

    Cogebanque inafite ikarita ya Smart cash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n'amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi.

    Murekatete Immaculée yavuze ko mudasobwa yahawe izamufasha guteza imbere ubucuruzi bwe

    Umuyobozi Cogebanque, Ishami rya CHIC mu Mujyi wa Kigali, Kabeja Faustin, yavuze ko yifuza ko abakiliya bakomeza kugana serivisi batanga ziborohereza mu buzima bwabo

    Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque yatangije ubukangurambaga bw’amezi atatu bwo guhemba abakiliya bakoresha amakarita ya Mastercards

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akanyamuneza-kuri-murekatete-wahembwe-mudasobwa-abikesha-gukoresha-mastercard

  • Umukecuru w'imyaka 81 washakanye n'umusore arusha imyaka 45 ari mu gahinda kenshi ko kumubura muri Guma mu rugo #rwanda #RwOT

    Uyu mukecuru waciye ibintu ubwo yibikagaho uyu mwarabu wari ukiri muto,yavuze ko ari mu bwigunge kuko uyu mugabo we Mohamed Ahmed Ibriham w'imyaka 36,yaheze mu Misiri akaba yishwe n'irungu.

    Madamu Iris yavuze ko yasuye uyu mugabo we mu Misiri inshuro 3 zose ariko ubu atabasha gusohoka kubera Covid-19 gusa ngo arifuza ko umugabo we amusanga mu rugo rwe ahitwa Somerset.

    Uyu mukecuru yasabye ubuyobozi kwihutisha ibyangombwa by'uyu mugabo we kugira ngo atazakererwa kumugeraho.

    Ati 'Nagize iminsi numvaga meze neza n'indi nahoraga ndira.Natandukanye n'uwo nakundaga cyane,biragoye.Nta gihe gihagije namaranye nawe.Umunyamategeko we arabizi.Namusuye inshuro 3 ariko natashye tutari kumwe.

    Ndasaba abanyamategeko ba Mohamed kwihutisha Visa ye.ntabwo nzi impamvu itinda.Birakomeye.

    Aba bombi bahuriye mu itsinda rya Facebook urukundo rubagurumanamo kugeza ubwo biyemeje kubana nk'umugabo n'umugore nubwo imyaka yabo itandukanye.

    Uyu mukecuru yavuze ko Mohamed afite impapuro nyinshi zo kuzuza kugira ngo yemererwe kumusanga muri UK.

    Yakomeje ati 'Ndwaye umutwe ndetse nsigaye mporana stress.Nagiye kwa muganga ambwira ko mfite ibibazo byinshi by'ubuzima ariyo mpamvu nkeneye umugabo wanjye mu Bwongereza.Nizeye ko bazagira vuba akaza kunyitaho.'

    Uyu mukecuru abajijwe uko atera akabariro n'uyu musore mu mwaka ushize,yagize ati 'Ni byiza cyane.Numvise nongeye kuba isugi.Ntabwo byari byoroshye ariko byari byuzuyemo urukundo.

    Uwahoze ari umugabo wanjye yambwiraga ko ntamuryohereza mu gutera akabariro mbere y'uko dutandukana mu myaka 40 ishize,ariko ndabizi ko atari byo.'


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukecuru-w-imyaka-81-washakanye-n-umusore-arusha-imyaka-45-ari-mu-gahinda

  • Min. Busingye yahishuye ko guma mu rugo tuyikozaho imitwe y'intoki #rwanda #RwOT

    Busingye ati 'Umwaka mushya muhire. 2021 iratangiye ariko Covid iravuza ubuhuha!! *Imaze kudutwara 105, 1/2 muribo guhera Dec 2020. *Abarembye si bake. *Inkuru ya Covid-19 ubu ni incamugongo. Guma mu Karere nidatanga igisubizo murunva ikizakurikiraho. Twirinde ku bushake, plizz.'

    Min. Busingye aragendera ku byemezo by'inama y'abaminisitiri yemeje ikanashyiraho ingamba nshya zo kwirinda Covid-19, bemeza ko ingendo hagati y'uturere zahagarikwa kugira ngo harebwe uko imibare y'abandura COVID-19 yagabanuka.

    Ingamba zashyizweho mu kwirinda COVID-19:

    a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

    b. Ibikorwa byose by'abikorera harimo iby'ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n'amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa Kumi n'Ebyiri za nimugoroba.

    c. Ingendo hagati y'uturere dutandukanye tw'igihugu no hagati y'uturere n'Umujyi wa Kigali zirabujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z'ubuzimz cyangwa izindi z'ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri.

    d. Ba mukerarugendo b'imbere mu gihugu n'abavuye hanze bafite icyemezo cy'uko bipimishije COVI-19 bemerewe gukomeza ibikorwa byabo by'ubukerarugendo.

    e. Ibikorwa by'inzego za Leta n'abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

    f. Amateraniro rusange harimo imihango y'ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n'inama (meetings and conferences) birabujijwe.

    g. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z'imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

    h. Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 15 icyarimwe.

    i. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

    Izi ngamba ziratangira kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mutarama 2021, mu gihe zizongera kuvugururwa nyuma y'iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima.

    Hari hashize iminsi hari ukwiyongera k'ubwandu n'impfu bitewe n'iki cyorezo ku buryo bugaragara.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/min-busingye-yahishuye-ko-guma-mu-rugo-tuyikozaho-imitwe-y-intoki

  • Min. Soraya yagaragaje impamvu 2 ari ngombwa abacuruzi gufunga saa kumi n'ebyiri z'umugoroba #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na RBA kuri uyu wa Kabiri, Min. Soraya yavuze ko n'ubwo izi mpamvu zitandukanye, zihuriye ku gukumira Covid-19. Ati: 'Mu mibare yatanzwe, haba abarwaye, abapfuye harimo abacuruzi n'abaguzi. Impamvu ebyiri nyamukuru z'iki cyemezo cy'uko ibikorwa by'ubucuruzi byafungwa saa kumi n'ebyiri. Iya mbere ni uko tugomba kwirinda cyane ahantu hahurira abantu benshi n'ibikorwa byabahuza ari benshi. Icya kabiri ni amabwiriza yashyizweho yo kugira ngo abantu babe bageze mu rugo saa mbili z'ijoro.'

    Minisitiri yakomeje avuga ko ibi byanzuwe nyuma yo kubona ko bamwe mu bacuruzi bakomezaga gufungura, bagafunga ari uko isaha igeze, bigatuma isaha yo kugera mu rugo itubahirizwa.

    Yasabye abacuruzi gukora mu buryo busanzwe bakirinda kuzamura ibiciro. Min. Soraya yashimangiye ko minisiteri ikomeje igenzura, abafatirwa mu makosa bakabihanirwa.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/min-soraya-yagaragaje-impamvu-2-ari-ngombwa-abacuruzi-gufunga-saa-kumi-n-ebyiri