Blog

  • Umunyamakuru wakunzwe na benshi kuri Afrimax TV yamaze gusezera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Bac T wakunzwe cyane na benshi kuri Afrimax Tv ikorera kuri YouTube yatangaje ko yamaze gusezera. Ibi Bac T yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Yago TV.

    Bac T wakunzwe cyane ubwo yazanaga imvuga igira iti 'uyu mwaka dufite akazi kenshi kandi ni akazi gakomeye' yavuze ko afite imigabane ku bikorwa byose yakoze ubwo yari agikora kuri Afrimax TV.

    Bac T

    Nkuko byagaragaye mu kiganiro Bac T yagiranye na Yago TV show yerekanye studio ye nshya yuzuye yitwa Bigtown records ndetse anateguza ko hari na Televiziyo yitwa Big Town TV azamurika mu gihe cya vuba. Bac T kandi yakomeje atangariza byinshi YAGO TV mu kiganiro kirambuye bagiranye.

    IKIGANIRO CYOSE KIRI HANO HASI:

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wakunzwe-na-benshi-kuri-afrimax-tv-yamaze-gusezera/

  • Nguyu umuherwe ugiye kuba uwa mbere ku isi ukize cyane kurusha abandi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Elon Musk ufite Sosiyete ikora imodoka zikoresha amashanyarazi, Tesla ari kurya isataburenge Jeff Bezos ku mwanya wa mbere mu baherwe ku Isi nyuma y'uko umutungo we ubariwe agaciro ka miliyari 181 z'amadolari.

    Ikinyamakuru Bloomberg gikora urutonde rw'abaherwe ku Isi, cyatangaje ko kugeza ubu Jeff Bezos washinze Sosiyete ya Amazon arusha Musk miliyari eshatu gusa z'amadolari kuko afite miliyari 184 z'amadolari.
    Aba baherwe uko ari babiri bakurikirwa na Bill Gates washinze Microsoft ufite miliyari 132 z'amadolari.

    Forbes yatangaje ko imigabane ya Bezos muri Amazon yataye agaciro cyane kuri uyu wa Gatatu, nyuma y'impungenge ko abo mu Ishyaka ry'Aba-Démocrates nibaramuka batsindiye imyanya myinshi muri sena hazashyirwaho amategeko agamije kugenzura cyane sosiyete nini z'ikoranabuhanga.

    Imigabane ya Musk muri Tesla nayo yariyongereye ndetse cyane muri uwo mwaka kuko agaciro kayo kageze kuri miliyari 106 z'amadolari, bivuze ko muri uwo mwaka agaciro k'imigabane ye kiyongereye ku kigero cya 743 %.Musk asanganywe indi sosiyete ya SpaceX ifite umushinga wo gukora ibikoresho byo kugeza abantu kuri Mars.

    Source : https://yegob.rw/nguyu-umuherwe-ugiye-kuba-uwa-mbere-ku-isi-ukize-cyane-kurusha-abandi/

  • Minisitiri Dr Uwamariya yasobanuye iby'ikibazo cy'abize muri Kaminuza za Cavendish na PIASS bimwe 'Equivalence' – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'abize muri Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda bavugaga ko bambuwe uburenganzira bwo kugira imirimo ya Leta bakora, kuko nta byangombwa byuzuye bafite cyakuruye impaka ndetse aba banyeshuri baza no kwandikira Umukuru w'Igihugu.

    Ubusanzwe uko bigenda ku munyeshuri usoje amashuri mu bindi bihugu ari Umunyarwanda, kugira ngo yemererwe gukorera mu Rwanda ahabwa icyemezo ko yasoje icyiciro runaka afitiye icyo cyemezo kizwi nka 'Equivalence' hanyuma akemererwa gukorera mu gihugu ku myanya afitiye impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri Dr Uwamariya, yavuze ko aba banyeshuri bahawe ibyangombwa bigaragaza ko bize [Recognition of Academic Qualification], ariko mu by'ukuri kaminuza bizemo ikaba itari ifite ibyangombwa bya burundu biyemerera gukora.

    Ati 'Byumvikane ko nabo tudashobora kubaha 'Equivalence' mu gihe bize muri kaminuza idafite ibyangombwa. Ahubwo twabasabye ko begera kaminuza zigisha uburezi zikabafasha kuzuza ibisabwa.'

    Avuga ko bahawe igihe kingana n'umwaka, ku buryo abazaba bakiri mu kazi bazaba bamaze kuzuza ibisabwa abatarakabona nabo bakaba bamaze kubibona kugira ngo bashake ako kazi ka leta.

    Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC ivuga ko ibyangombwa Kaminuza ya Cavendish iherutse kugaragaza bivuga ko yemerewe gukorera muri Uganda byatumye bandikira Ikigo Gishinzwe Amashuri Makuru na kaminuza muri icyo gihugu cyemeza ko itarabihabwa.

    Ikibazo kijya gusa n'iki cyabaye ku barangije kwiga Icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) mu bijyanye n'Uburezi muri kaminuza ya PIASS [Protestant Institute of Arts and Social Sciences], babujijwe kwigisha kandi baratsinze ibizamini by'akazi kubera ko batakoze imenyerezamwuga mu gihe bigaga, bagasabwa kubanza kurikora.

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko aba banyeshuri biyandikishaga nk'abagiye kwiga icyiciro cya mbere cya kaminuza ariko ngo bagera hagati bagahagarika amasomo bagahabwa icyangombwa cyitwa 'Intermediate Award' ariko bitavuze ko babaga barangije icyiciro runaka.

    Yakomeje agira ati 'Bahitaga bagenda bakinjira mu kazi. Bageramo bakabarwa nk'abatujuje ibyangombwa kubera ko ntibagaragazaga ko barangije icyiciro.'

    Avuga kandi ko bigeze muri gahunda yo gushaka abarimu bashya binjira mu kazi, abo muri PIASS babwiwe ko uturere turi guhura n'ibibazo byo kubahemba cyane ko na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yari yamaze kubabwira ko batujuje ibyangombwa.

    Ati 'Ni byiza rero ko twagombaga kubahagarika, abo banyeshuri basabwe kubanza kurangiza icyiciro, bamara kukirangiza bakabona kujya mu kazi kugira ngo babashe guhemberwa ibyo bize.'

    Mineduc ivuga kandi ko abarimu bari barageze mu kazi bakirukanwa bagasabwa kujya kubanza kwiga muri kaminuza zemewe, nibarangiza bizabasaba gukurikiza inzira zisanzwe zo gusaba akazi aho guhita basubizwa mu myanya yabo.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko abize muri Kaminuza za Cavendish na PIASS basabwe kujya kwiga mu zemewe kugira ngo babone ibyangombwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-uburezi-yasobanuye-iby-ikibazo-cy-abize-muri-kaminuza-za-cavendish

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda,abandi 167 banduye #rwanda #RwOT

    Uwitabye Imana n'umugore w'imyaka 46 wo mu Mujyi wa Kigali.

    Itangazo rya Minisante ryerekana ko abarwayi 103 bakuwe I Kigali: 117, Musanze: 18, Nyamasheke: 9, Huye: 8, Kamonyi: 6, Rubavu: 6, Muhanga: 2, Gisagara: 1.

    Kubera ko nta muntu n'umwe wakize,umubare w'abamaze gukira bose bagasezerwa mu bitaro bakomeje kuba 6,940 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 2,172 barwaye bakiri kwitabwaho.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Ikigo Gishinzwe iby'Imiti cy'i Burayi cyamaze kwemeza urukingo rwa Moderna rwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, kivuga ko rwujuje ubuziranenge ndetse rufite ubushobozi bwo guhangana na Covid-19.

    Urwo rukingo ruje kunganira urwa Pfizer BioNTech mu guterwa abaturage bo mu bihugu 27 bigize Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU).

    Uru rukingo rwemejwe na komite ishinzwe iby'imiti muri iki kigo, ruje mu gihe ibihugu by'i Burayi biri mu bihe bitoroshye, aho iki cyorezo cyongeye kikazahaza uyu mugabane ndetse ibihugu bimwe na bimwe bikaba byarasubiye muri Guma mu rugo.

    Moderna kandi ije kunganira urukingo rwa Pfizer BioNTech, nyuma y'uko i Burayi bari batangiye kuzamura ibibazo by'uko izi nkingo zabaye nke muri gahunda yari yatangijwe na EU yo gukwirakwiza inkingo mu bihugu byose biyigize bituwe n'abaturage babarirwa muri miliyoni 450.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe iby'Imiti cy'i Burayi (EMA), Emer Cooke, yavuze ko urukingo rushya rugiye kubabera indi ntwaro yo guhashya icyorezo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-167-banduye

  • Beyonce na Jay-Z bizihije isabukuru y'amavuko y’umukobwa wabo w’icyamamare. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuryango w'Abahanzi bakomeye muri Amerika, Beyonce na Jay-Z bizihije isabukuru y'amavuko y'umukobwa wabo umaze kuba icyamamare, Blue Ivy.

    Jay-Z ,Beyonce na Blue Ivy

    Beyoncé na Jay-Z ubu ni ababyeyi bishimye cyane b'umwana w'imyaka icyenda! Blue Ivy yijihije isabukuru ye kuri uyu wa 7 Mutarama 2021, umuryango wabo ukaba wagiye usangiza ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza ku mbuga nkoranyambaga.

    Blue Ivy

    Uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 9 gusa amaze kuba icyamamare ndetse yageze kuri byinshi mu myaka ye icyenda, aheruka gukora amateka nk'umwe mu bakiri bato bahatanira Grammy nyuma yo kugaragara mu ndirimbo yitwa Brown Skin Girl, ya mama we Beyonce na Wizkid.

    Source : https://yegob.rw/beyonce-na-jay-z-bizihije-isabukuru-yamavuko-yumukobwa-wabo-wicyamamare/

  • Harmonize yatangaje ko akeneye umukunzi nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania yahishuye ko kuri ubu ari wenyine mu rukundo ndetse ko ategereje uwo batangirana urugendo rw'ubuzima nyuma yaho atandukaniye n'uwahoze ari umugore we,Sarah Michelotti.

    Harmonize wifashishije imbuga nkoranyambaga yagize ati 'Natangiye ubuzima bwa ngenyine uyu munsi! Ku mugaragaro na @zuuh_konde, ka ndebe'. Ibi bije nyuma yo gutandukana n'umugore we w'umutariyanikazi Sarah Michelotti wamushinje kumuca inyuma kenshi no kutamwitaho nk'umugore we wamuhaye urukundo kandi akamwubaha. Nyuma y'ibi Harmonize ngo yageretseho kumubeshya ko hari umwana w'umukobwa yabyaye hanze ndetse ko afite n'impapuro z'ibizamini bya DNA byerekana ko ari uwe.

    Hari mu Ukuboza 2020, ubwo uyu muhanzi yasabaga imbabazi uyu mugore we akavuga ko yatinye kumubwira ko afite umwana yabyaye hanze kugira ngo bitazana umwuka mubi mu muryango. Nyuma yaho uyu mutariyanikazi yavuze ko uyu mwana w'umukobwa Harmonize yita uwe ntaho bahuriye ari ikinyoma cyambaye ubusa ndetse yerekana ibyangombwa bya DNA bigaragaza ko ibyo avuga ari ibinyoma.

    Source : https://yegob.rw/harmonize-yatangaje-ko-akeneye-umukunzi-nyuma-yo-gutandukana-nuwahoze-ari-umugore-we/

  • Elon Musk nyiri Tesla na Space X ufite inkomo… – #rwanda #RwOT

    N’ubwo benshi ku Isi ubukungu budahagaze neza kubera Covid-19 ubutunzi kuri benshi bukomeje gutera intambwe, bwana Elon Musk wahiriwe n'ikoranabuhanga ubu ni we mukire wa mbere ku Isi aho yakubise inshuro nyakubahwa Jeff Bezos.

    Kuri uyu wa kane imigabane muri Tesla agaciro kayo kiyongereye ibyatumye Elon Musk agira amafaranga angana na miliyari $188.8 ku isaha ya saa yine z’igitondo muri America (10:15) nk’uko urubaga economicstimes.com rubigaragaza aho mugenzi we umukurikiye Jeff Bezos nyiri Amazon na Blue Origin atunze agera kuri miliyari $184. 

    Elon Musk ubukungu bwe buri gutumbagira vuba na bwangu, kuko mu ntangiriro za 2020 yari atunze agera kuri miliyari $27 nyuma aza guca kuri benshi barimo Bill Gates na Warren Buffet. Ubutunzi bw’uyu mugabo buri gutumbagira umunota ku wundi nk’uko imbuga nka CNN n’izindi ziri kubigaragaza. 

    Umushoramali Elon Musk afite inkomoko muri Afrika y’Epfo, avuka ku mubyeyi w'umunya-Africa (se umubyara) n'umunya-Canada (nyina we umubyara). Elon musk yavuye muri Africa afite imyaka 17 aho yahise ajya kwiga kaminuza muri Canada. Gusa yari avuye muri Africa y’epfo aho yabanaga na se umubyara aha naho yari yaratangiye kwiga kaminuza, gusa byabaye ngombwa ko yimuka akajya gutura muri Canada.

    Nyuma yaje kwimuka ajya muri Amerika nyuma y'imyaka ibiri ageze muri Canada aho yahise ajya kwiga muri kaminuza ya University of Pennsylvania. Ubutunzi bwa Elon Musk bwatangiye ubwo yashingana urubuga yari yarise Zip2 aho rwaje kugurwa na Compaq. Nyuma yaje gushinga urubuga rwa X.com rwakoraga nka banki ikorera kuri murandasi nyuma aza kurugurisha ruhita ruhinduka paypal ariyo benshi tuzi uyu munsi wa none  aha ni nabwo yaje gukura igishoro cyo gushinga Tesla.  

    Bwana Musk akuye Jeff Bezos ku mwanya wa mbere yari ariho kuva mu mwaka wa 2017.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102168/elon-musk-nyiri-tesla-na-space-x-ufite-inkomoko-muri-africa-yepfo-niwe-mukire-wa-mbere-ku–102168.html

  • Munyakazi Sadate yageneye ubutumwa bwuzuye incyuro AS Kigali nyuma yuko isezereye KCCA muri CAF Confederations Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze ari umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports yageneye AS Kigali ubutumwa byuzuyemo incyuro, ubwo yayishimiraga ku gikorwa cy'indashyikirwa yagezeho isezerera KCCA yo muri Uganda muri CAF Confederations Cup, kuko yashimangiye ko iyo ataba COVID-19 ibintu bitari kuba nk'uko byagenze. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama 2021, kuri St. Marry Kitende, AS Kigali yahakuye itike yo gukomeza mu cyiciro cya gatatu muri CAFA Confederations Cup isezereye KCCA ku gitego cyo hanze, nyuma yo kunganya 3-3 mu mikino yombi.

     

    Munyakazi Sadate

    Nyuma y'uyu mukino Sadate Munyakazi yashimiye AS Kigali ku gikorwa gikomeye yakoze, ariko anayicyurira ko yabifashijwemo cyane na COVID-19. Ibi Munyakazi Sadate yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati 'Ni ibyishimo byinshi ku ikipe y'Abanyamujyi babashije gusezera KCCA; bakaba bayisezereye binjije mu izamu ryayo igitego kimwe yo ibinjijemo bitatu, gusa hakomeza AS Kigali kubera COVID 19; aya mahirwe azabaherekeze kugera kure hashoboka bavandi; ubundi ibi nibyo bita Ubunyamujyi'.

    Félicitations nyinshi ku EQUIPE y'Abanyamujyi babashije gusezera KCCA;
    bakaba bayisezereye binjije mu Izamu ryayo igitego kimwe yo ibinjijemo 3 gusa hakomeza AS de Kigali kubera COVID 19;
    aya mahirwe azabeherekeze kugera kure hashoboka bavandi;

    Ubundi ibi nibyo bita Ubunyamujyi. pic.twitter.com/OzsmUIgEeO

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) January 6, 2021

     

    Source : https://yegob.rw/munyakazi-sadate-yageneye-ubutumwa-bwuzuye-incyuro-as-kigali-nyuma-yuko-isezereye-kcca-muri-caf-confederations-cup/

  • Reba impamvu ku mugore ari byiza kwambara utwenda tugaragaza imiterere y'umubiri we igihe ari kumwe n'umukunzi we #rwanda #RwOT

    Nkuko tubikesha urubuga rwa sexyconfidence, ngo uburyo wambaye biri mu bintu byibanze bikurura umugabo wawe bityo akishimira kuba muri kumwe muri ako kanya.

    Hari abumva ko kwambara ukikwiza ari byiza ndetse bakumva ko ari kimwe mu biranga umubyeyi cyangwa umukobwa ufite umuco. ariko burya kwambara ukikwiza ngo bigira naho bigarukira kuko byaba bibabaje mu gihe wambaye ukikwiza uri kumwe n'umugabo wawe munzu.

    Uru rubuga rukomeza ruvuga ko nkuko hari umwambaro wagenewe kwambarwa mu gihe ugiye mugikoni guteka, ni nako hari imyambaro wagakwiye kwambara mu gihe uri kumwe nuwo mwashakanye.

    Samantha ni inzobere mu bijyanye n'imibanire y'abashakanye aho yatangarije uru rubuga rwa sexyconfidence ko buretse kuba kwambara utwenda tugaragaza imiterere y'umubiri wawe byahindura imitekerereze y'umugabo n'undi wese muri kumwe, ngo ni kimwe mubyatuma uwo muri kumwe akubonamo ubwiza niyo bwaba budahari.

    Iyi nzobere mubijyanye n'imibanire avuga ko umugore akwiye kumenya gutandukanye imyambaro yambara bitewe n'aho agiye cyangwa nabo ari kumwe nabo.

    Samantha yagize ati:' Hari imyenda wambara uri kumwe n'umugabo wawe mwenyine, iyo wambara uri kumwe n'abandi bantu basanzwe (abashyitsi, n'abandi), iyo ukwiye kwambara mu gihe uri kumwe n'abana bakiri bato, iyo ukwiye kwambara mu gihe usohokanye n'umukunzi wawe mugiye kuruhuka (mu kinyarwanda cy'ubu benshi bita kuryoshya) ndetse ukagira n'imyenda ukwiye kwambara mu gihe ugiye gusenga cyangwa gusura abantu bakuze (kwa nyirabuke n'ahandi wasanga abasaza n'abakecuru)'.

    Iyi myambaro yose ariko, Samantha avuga ko ukwiye kuyirutisha umwambaro wambara uri kumwe n'umugabo wawe mugihe muba muri mwenyine kuko ariwo mwenda utuma uwo muri kumwe ahindura ibitekerezo no kuba akwiyumvamo birushijeho.

    Iyi nzobere yakanguriye abagore bafite abagabo ko bajya bazirikana kwirekura mu myambarire mu gihe bari kumwe n'abo bashakanye kandi ibi bigakorwa niyo ntagahunda yo gukora imibonano mpuzabitsina yaba ihari.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/article/reba-impamvu-ku-mugore-ari-byiza-kwambara-utwenda-tugaragaza-imiterere-y