Blog

  • MINEDUC yatangaje igihe amashuri y'incuke n'icyiciro cya mbere cy'abanza azafungurirwa – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa 7 Mutarama 2021, yatanze icyizere ko amashuri y'incuke n'abanza agiye gufungurwa, asaba ababyeyi gutangira kwitegura.

    Yagize ati “Abana bo mu mashuri y'incuke kuva mu wa mbere itariki yo gutangira ni kuwa 18 Mutarama, ababyeyi n'abanyeshuri bakaba batangira kwitegura kugira ngo iyo tariki bazajye ku ishuri, abo ni abana bo mu mashuri y'incuke ndetse n'icyiciro cya mbere cy'abanza, ni ukuvuga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu.''

    Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko uyu mwanzuro uzagenda urushaho gusesengurwa bijyanye n'uko icyorezo cya COVID-19 kizaba gihagaza ndetse n'inama bazahabwa na Minisiteri y'Ubuzima.

    Bitandukanye n'ibindi byiciro byatangiye mbere, abiga mu mashuri y'incuke n'abo mu cyiciro cya mbere cy'abanza bo umwaka bazawutangira aho gutangirira ku gihembwe cya kabiri nk'uko byagenze mu yindi myaka.

    Ingengabihe yashyizwe hanze igaragaza ko Igihembwe cya Mbere kizatangira ku wa 18 Mutarama 2021, kigasozwa ku wa ku wa 2 Mata; kizakurikirwa n'ikiruhuko cy'ibyumweru bibiri giteganyijwe ku wa 3-18 Mata 2020.

    Igihembwe cya Kabiri kizatangira ku wa 19 Mata gisozwe ku wa 11 Kamena, mu gihe ikiruhuko cyacyo cy'ibyumweru bitatu, kizatangira ku wa 12 Kamena kikarangira ku wa 4 Nyakanga 2021.

    Igihembwe cya gatatu kizatangira ku wa 5 Nyakanga kirangire ku wa 3 Nzeri 2021, abanyeshuri batangire ikiruhuko kinini ku wa 4 Nzeri.

    Uyu mwanzuro wa Minisiteri y'Uburezi watangajwe mu gihe bamwe mu babyeyi bari baratangiye kugaragaza impungenge z'uko abana babo bari gutinda gusubira ku mashuri mu gihe bagenzi babo batangiye amasomo bayageze kure.

    Nyuma y'amezi asaga arindwi amashuri yari amaze afunze kubera COVID-19, mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y'Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

    Ku ikubitiro, ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n'uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n'uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y'Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n'uwa Gatanu ndetse n'abo mu y'Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n'uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy'abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w'amashuri abanza, n'abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n'uwa Kane.

    Ingengabihe ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y'uko bagize icyiruhuko cy'igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

    Abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma isoza, bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini mu mpeshyi y'uyu mwaka. Ku basoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

    Abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza bazatangira amasomo ku wa 18 Mutarama 2021

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yatangaje-igihe-amashuri-y-incuke-n-icyiciro-cya-mbere-cy-abanza

  • Minisitiri Dr Uwamariya yasobanuye iby'ikibazo cy'abize muri Kaminuza za Cavendish na PIASS bimwe 'Equivalence' – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'abize muri Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda bavugaga ko bambuwe uburenganzira bwo kugira imirimo ya Leta bakora, kuko nta byangombwa byuzuye bafite cyakuruye impaka ndetse aba banyeshuri baza no kwandikira Umukuru w'Igihugu.

    Ubusanzwe uko bigenda ku munyeshuri usoje amashuri mu bindi bihugu ari Umunyarwanda, kugira ngo yemererwe gukorera mu Rwanda ahabwa icyemezo ko yasoje icyiciro runaka afitiye icyo cyemezo kizwi nka 'Equivalence' hanyuma akemererwa gukorera mu gihugu ku myanya afitiye impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri Dr Uwamariya, yavuze ko aba banyeshuri bahawe ibyangombwa bigaragaza ko bize [Recognition of Academic Qualification], ariko mu by'ukuri kaminuza bizemo ikaba itari ifite ibyangombwa bya burundu biyemerera gukora.

    Ati 'Byumvikane ko nabo tudashobora kubaha 'Equivalence' mu gihe bize muri kaminuza idafite ibyangombwa. Ahubwo twabasabye ko begera kaminuza zigisha uburezi zikabafasha kuzuza ibisabwa.'

    Avuga ko bahawe igihe kingana n'umwaka, ku buryo abazaba bakiri mu kazi bazaba bamaze kuzuza ibisabwa abatarakabona nabo bakaba bamaze kubibona kugira ngo bashake ako kazi ka leta.

    Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC ivuga ko ibyangombwa Kaminuza ya Cavendish iherutse kugaragaza bivuga ko yemerewe gukorera muri Uganda byatumye bandikira Ikigo Gishinzwe Amashuri Makuru na kaminuza muri icyo gihugu cyemeza ko itarabihabwa.

    Ikibazo kijya gusa n'iki cyabaye ku barangije kwiga Icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) mu bijyanye n'Uburezi muri kaminuza ya PIASS [Protestant Institute of Arts and Social Sciences], babujijwe kwigisha kandi baratsinze ibizamini by'akazi kubera ko batakoze imenyerezamwuga mu gihe bigaga, bagasabwa kubanza kurikora.

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko aba banyeshuri biyandikishaga nk'abagiye kwiga icyiciro cya mbere cya kaminuza ariko ngo bagera hagati bagahagarika amasomo bagahabwa icyangombwa cyitwa 'Intermediate Award' ariko bitavuze ko babaga barangije icyiciro runaka.

    Yakomeje agira ati 'Bahitaga bagenda bakinjira mu kazi. Bageramo bakabarwa nk'abatujuje ibyangombwa kubera ko ntibagaragazaga ko barangije icyiciro.'

    Avuga kandi ko bigeze muri gahunda yo gushaka abarimu bashya binjira mu kazi, abo muri PIASS babwiwe ko uturere turi guhura n'ibibazo byo kubahemba cyane ko na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yari yamaze kubabwira ko batujuje ibyangombwa.

    Ati 'Ni byiza rero ko twagombaga kubahagarika, abo banyeshuri basabwe kubanza kurangiza icyiciro, bamara kukirangiza bakabona kujya mu kazi kugira ngo babashe guhemberwa ibyo bize.'

    Mineduc ivuga kandi ko abarimu bari barageze mu kazi bakirukanwa bagasabwa kujya kubanza kwiga muri kaminuza zemewe, nibarangiza bizabasaba gukurikiza inzira zisanzwe zo gusaba akazi aho guhita basubizwa mu myanya yabo.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko abize muri Kaminuza za Cavendish na PIASS basabwe kujya kwiga mu zemewe kugira ngo babone ibyangombwa

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-uwamariya-yasobanuye-iby-ikibazo-cy-abize-muri-kaminuza-za

  • Ruhango: Ya gaz yishe umwana “yaturikijwe n'umugabo washakaga kwihimura kuri nyina wanze ko baryamana” – #rwanda #RwOT

    Iyo gaz yaturikiye mu rugo rwa Uwayisenga Daphrose yica umwana we w'imyaka itatu y'amavuko ikomeretse umugabo wari wabasuye.

    Kuri ubu amakuru mashya yamaze kumenyekana yemeza ko uwo mugabo na we yamaze gupfa aguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, aho yari arimo kuvurirwa.

    Inzego z'ubuyobozi ku bufatanye n'izishinzwe iperereza zakurikiranye icyaba cyarateye iyo gaz guturika zisanga uwo mugabo yarabikoze yabigambiriye ashaka guhemukira uwo mugore kuko yanze ko baryamana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Muhire Floribert, yabwiye IGIHE ko amakuru y'ibanze bamenye yemeza ko uwo mugabo yashatse kubatwika akoresheje lisansi yari yazanye mu gikapu.

    Ati 'Bivugwa ko uriya mugabo yaje ashaka gutereta uriya mugore, ntibabyumvikanaho ashaka kumwihimuraho, amena lisansi kuri gaz kugira ngo abatwike. Ntabwo twabihamya niba yari afite umugambi wo kubatwika bombi. Gusa ni ibigaragara ko yari yabiteguye. Iyo lisansi yari yayizanye mu gikapu.'

    Umugabo wa Uwayisenga Daphrose ntabwo yari ahari kuko yari ku kazi mu Mujyi wa Kigali aho asanzwe akorera.

    Muhire avuga ko bategereje ko Uwayisenga Daphrose amera neza akabaha amakuru arambuye y'uko byagenze kuko kuri ubu atariyakira bitewe n'uko yabuze umwana we mu buryo bwo gutwikwa na gaz.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko iperereza rizakomeza hakamenyekana ukuri kose, ariko nta buryozwacyaha buzabaho kuko ukekwaho icyaha yapfuye.

    Inkuru wasoma: Ruhango: Gaz yaturikanye umwana w'imyaka itatu, ikomeretsa umugabo bari kumwe

    [email protected]

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-ya-gaz-yishe-umwana-yaturikijwe-n-umugabo-washakaga-kwihimura-kuri

  • Video: RDF iryamiye amajanja mu nkengero z'Umujyi wa Bangui – #rwanda #RwOT

    Ibi ntabwo biva mu magambo gusa kuko kugeza ubu Ingabo z'u Rwanda ziri muri icyo gihugu zikomeza gukora akazi kazo neza haba mu barinda umutekano w'Umukuru w'Igihugu, abari mu butumwa bwa Loni ndetse n'Umutwe wihariye 'Special Force' woherejweyo biturutse ku mikoranire y'ibihugu byombi.

    Mu bice bya PK15 [Point Kilométrique], ni ukuvuga mu bilometero 15 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z'u Rwanda zakambitse ahantu mu ishyamba ziryamiye amajanja ku buryo imitwe yitwaje intwaro ishobora guturuka muri icyo cyerekezo yavunirwa umuheto mbere y'uko igera mu Mujyi wa Bangui.

    Uvuye muri PK15 ukigira imbere gato muri PK23, naho ingabo zarakambitse, ijoro n'amanywa ziba ziryamiye amajanja aho mu mabwiriza zifite harimo ko mu gihe zabona umwanzi zamuhashya zikanamenyesha izindi ziri inyuma ko umugizi wa nabi ashaka kwinjira mu mujyi rwagati.

    IGIHE yageze muri iryo shyamba rikambitsemo abasirikare b'u Rwanda, abasore bazi icyabajyanye, baba bari maso umunota ku wundi, bahanahana amakuru ku cyombo, imbunda zabo nini za Machine Gun ziregeye ndetse n'izirasa bya bisasu bya rutura bazifite ku rutugu.

    Ibi ni mu rwego rwo kwirinda ko iyo mitwe yitwaje intwaro yakwinjira mu Murwa Mukuru Bangui bityo hakaba haba imirwano kuko yakomerekeramo abaturage.

    RDF iryamiye amajanja mu nkengero z'Umujyi wa Bangui icunga ko nta muntu wahungabanya umutekano w’abaturage

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/video-rdf-iryamiye-amajanja-mu-nkengero-z-umujyi-wa-bangui

  • Minisitiri Dr Uwamariya yasobanuye iby’ikibazo cy’abize muri Kaminuza za Cavendish na PIASS bimwe ‘Equivalence’ – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy’abize muri Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda bavugaga ko bambuwe uburenganzira bwo kugira imirimo ya Leta bakora, kuko nta byangombwa byuzuye bafite cyakuruye impaka ndetse aba banyeshuri baza no kwandikira Umukuru w’Igihugu.

    Ubusanzwe uko bigenda ku munyeshuri usoje amashuri mu bindi bihugu ari Umunyarwanda, kugira ngo yemererwe gukorera mu Rwanda ahabwa icyemezo ko yasoje icyiciro runaka afitiye icyo cyemezo kizwi nka “Equivalence” hanyuma akemererwa gukorera mu gihugu ku myanya afitiye impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri Dr Uwamariya, yavuze ko aba banyeshuri bahawe ibyangombwa bigaragaza ko bize [Recognition of Academic Qualification], ariko mu by’ukuri kaminuza bizemo ikaba itari ifite ibyangombwa bya burundu biyemerera gukora.

    Ati “Byumvikane ko nabo tudashobora kubaha ‘Equivalence’ mu gihe bize muri kaminuza idafite ibyangombwa. Ahubwo twabasabye ko begera kaminuza zigisha uburezi zikabafasha kuzuza ibisabwa.”

    Avuga ko bahawe igihe kingana n’umwaka, ku buryo abazaba bakiri mu kazi bazaba bamaze kuzuza ibisabwa abatarakabona nabo bakaba bamaze kubibona kugira ngo bashake ako kazi ka leta.

    Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC ivuga ko ibyangombwa Kaminuza ya Cavendish iherutse kugaragaza bivuga ko yemerewe gukorera muri Uganda byatumye bandikira Ikigo Gishinzwe Amashuri Makuru na kaminuza muri icyo gihugu cyemeza ko itarabihabwa.

    Ikibazo kijya gusa n’iki cyabaye ku barangije kwiga Icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) mu bijyanye n’Uburezi muri kaminuza ya PIASS [Protestant Institute of Arts and Social Sciences], babujijwe kwigisha kandi baratsinze ibizamini by’akazi kubera ko batakoze imenyerezamwuga mu gihe bigaga, bagasabwa kubanza kurikora.

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko aba banyeshuri biyandikishaga nk’abagiye kwiga icyiciro cya mbere cya kaminuza ariko ngo bagera hagati bagahagarika amasomo bagahabwa icyangombwa cyitwa ‘Intermediate Award’ ariko bitavuze ko babaga barangije icyiciro runaka.

    Yakomeje agira ati “Bahitaga bagenda bakinjira mu kazi. Bageramo bakabarwa nk’abatujuje ibyangombwa kubera ko ntibagaragazaga ko barangije icyiciro.”

    Avuga kandi ko bigeze muri gahunda yo gushaka abarimu bashya binjira mu kazi, abo muri PIASS babwiwe ko uturere turi guhura n’ibibazo byo kubahemba cyane ko na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yari yamaze kubabwira ko batujuje ibyangombwa.

    Ati “Ni byiza rero ko twagombaga kubahagarika, abo banyeshuri basabwe kubanza kurangiza icyiciro, bamara kukirangiza bakabona kujya mu kazi kugira ngo babashe guhemberwa ibyo bize.”

    Mineduc ivuga kandi ko abarimu bari barageze mu kazi bakirukanwa bagasabwa kujya kubanza kwiga muri kaminuza zemewe, nibarangiza bizabasaba gukurikiza inzira zisanzwe zo gusaba akazi aho guhita basubizwa mu myanya yabo.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko abize muri Kaminuza za Cavendish na PIASS basabwe kujya kwiga mu zemewe kugira ngo babone ibyangombwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-uburezi-yasobanuye-iby-ikibazo-cy-abize-muri-kaminuza-za-cavendish

  • MINEDUC yatangaje igihe amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abanza azafungurirwa – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 7 Mutarama 2021, yatanze icyizere ko amashuri y’incuke n’abanza agiye gufungurwa, asaba ababyeyi gutangira kwitegura.

    Yagize ati “Abana bo mu mashuri y’incuke kuva mu wa mbere itariki yo gutangira ni kuwa 18 Mutarama, ababyeyi n’abanyeshuri bakaba batangira kwitegura kugira ngo iyo tariki bazajye ku ishuri, abo ni abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’icyiciro cya mbere cy’abanza, ni ukuvuga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu.’’

    Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko uyu mwanzuro uzagenda urushaho gusesengurwa bijyanye n’uko icyorezo cya COVID-19 kizaba gihagaza ndetse n’inama bazahabwa na Minisiteri y’Ubuzima.

    Bitandukanye n’ibindi byiciro byatangiye mbere, abiga mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza bo umwaka bazawutangira aho gutangirira ku gihembwe cya kabiri nk’uko byagenze mu yindi myaka.

    Ingengabihe yashyizwe hanze igaragaza ko Igihembwe cya Mbere kizatangira ku wa 18 Mutarama 2021, kigasozwa ku wa ku wa 2 Mata; kizakurikirwa n’ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri giteganyijwe ku wa 3-18 Mata 2020.

    Igihembwe cya Kabiri kizatangira ku wa 19 Mata gisozwe ku wa 11 Kamena, mu gihe ikiruhuko cyacyo cy’ibyumweru bitatu, kizatangira ku wa 12 Kamena kikarangira ku wa 4 Nyakanga 2021.

    Igihembwe cya gatatu kizatangira ku wa 5 Nyakanga kirangire ku wa 3 Nzeri 2021, abanyeshuri batangire ikiruhuko kinini ku wa 4 Nzeri.

    Uyu mwanzuro wa Minisiteri y’Uburezi watangajwe mu gihe bamwe mu babyeyi bari baratangiye kugaragaza impungenge z’uko abana babo bari gutinda gusubira ku mashuri mu gihe bagenzi babo batangiye amasomo bayageze kure.

    Nyuma y’amezi asaga arindwi amashuri yari amaze afunze kubera COVID-19, mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

    Ku ikubitiro, ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.

    Ingengabihe ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y’uko bagize icyiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

    Abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma isoza, bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini mu mpeshyi y’uyu mwaka. Ku basoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

    Abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza bazatangira amasomo ku wa 18 Mutarama 2021

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yatangaje-igihe-amashuri-y-incuke-n-icyiciro-cya-mbere-cy-abanza

  • Minisitiri Dr Uwamariya yasobanuye iby’ikibazo cy’abize muri Kaminuza za Cavendish na PIASS bimwe ‘Equivalence’ – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy’abize muri Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda bavugaga ko bambuwe uburenganzira bwo kugira imirimo ya Leta bakora, kuko nta byangombwa byuzuye bafite cyakuruye impaka ndetse aba banyeshuri baza no kwandikira Umukuru w’Igihugu.

    Ubusanzwe uko bigenda ku munyeshuri usoje amashuri mu bindi bihugu ari Umunyarwanda, kugira ngo yemererwe gukorera mu Rwanda ahabwa icyemezo ko yasoje icyiciro runaka afitiye icyo cyemezo kizwi nka “Equivalence” hanyuma akemererwa gukorera mu gihugu ku myanya afitiye impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri Dr Uwamariya, yavuze ko aba banyeshuri bahawe ibyangombwa bigaragaza ko bize [Recognition of Academic Qualification], ariko mu by’ukuri kaminuza bizemo ikaba itari ifite ibyangombwa bya burundu biyemerera gukora.

    Ati “Byumvikane ko nabo tudashobora kubaha ‘Equivalence’ mu gihe bize muri kaminuza idafite ibyangombwa. Ahubwo twabasabye ko begera kaminuza zigisha uburezi zikabafasha kuzuza ibisabwa.”

    Avuga ko bahawe igihe kingana n’umwaka, ku buryo abazaba bakiri mu kazi bazaba bamaze kuzuza ibisabwa abatarakabona nabo bakaba bamaze kubibona kugira ngo bashake ako kazi ka leta.

    Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC ivuga ko ibyangombwa Kaminuza ya Cavendish iherutse kugaragaza bivuga ko yemerewe gukorera muri Uganda byatumye bandikira Ikigo Gishinzwe Amashuri Makuru na kaminuza muri icyo gihugu cyemeza ko itarabihabwa.

    Ikibazo kijya gusa n’iki cyabaye ku barangije kwiga Icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) mu bijyanye n’Uburezi muri kaminuza ya PIASS [Protestant Institute of Arts and Social Sciences], babujijwe kwigisha kandi baratsinze ibizamini by’akazi kubera ko batakoze imenyerezamwuga mu gihe bigaga, bagasabwa kubanza kurikora.

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko aba banyeshuri biyandikishaga nk’abagiye kwiga icyiciro cya mbere cya kaminuza ariko ngo bagera hagati bagahagarika amasomo bagahabwa icyangombwa cyitwa ‘Intermediate Award’ ariko bitavuze ko babaga barangije icyiciro runaka.

    Yakomeje agira ati “Bahitaga bagenda bakinjira mu kazi. Bageramo bakabarwa nk’abatujuje ibyangombwa kubera ko ntibagaragazaga ko barangije icyiciro.”

    Avuga kandi ko bigeze muri gahunda yo gushaka abarimu bashya binjira mu kazi, abo muri PIASS babwiwe ko uturere turi guhura n’ibibazo byo kubahemba cyane ko na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yari yamaze kubabwira ko batujuje ibyangombwa.

    Ati “Ni byiza rero ko twagombaga kubahagarika, abo banyeshuri basabwe kubanza kurangiza icyiciro, bamara kukirangiza bakabona kujya mu kazi kugira ngo babashe guhemberwa ibyo bize.”

    Mineduc ivuga kandi ko abarimu bari barageze mu kazi bakirukanwa bagasabwa kujya kubanza kwiga muri kaminuza zemewe, nibarangiza bizabasaba gukurikiza inzira zisanzwe zo gusaba akazi aho guhita basubizwa mu myanya yabo.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko abize muri Kaminuza za Cavendish na PIASS basabwe kujya kwiga mu zemewe kugira ngo babone ibyangombwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-uwamariya-yasobanuye-iby-ikibazo-cy-abize-muri-kaminuza-za

  • Ruhango: Ya gaz yishe umwana “yaturikijwe n’umugabo washakaga kwihimura kuri nyina wanze ko baryamana” – #rwanda #RwOT

    Iyo gaz yaturikiye mu rugo rwa Uwayisenga Daphrose yica umwana we w’imyaka itatu y’amavuko ikomeretse umugabo wari wabasuye.

    Kuri ubu amakuru mashya yamaze kumenyekana yemeza ko uwo mugabo na we yamaze gupfa aguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, aho yari arimo kuvurirwa.

    Inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’izishinzwe iperereza zakurikiranye icyaba cyarateye iyo gaz guturika zisanga uwo mugabo yarabikoze yabigambiriye ashaka guhemukira uwo mugore kuko yanze ko baryamana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Muhire Floribert, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze bamenye yemeza ko uwo mugabo yashatse kubatwika akoresheje lisansi yari yazanye mu gikapu.

    Ati “Bivugwa ko uriya mugabo yaje ashaka gutereta uriya mugore, ntibabyumvikanaho ashaka kumwihimuraho, amena lisansi kuri gaz kugira ngo abatwike. Ntabwo twabihamya niba yari afite umugambi wo kubatwika bombi. Gusa ni ibigaragara ko yari yabiteguye. Iyo lisansi yari yayizanye mu gikapu.”

    Umugabo wa Uwayisenga Daphrose ntabwo yari ahari kuko yari ku kazi mu Mujyi wa Kigali aho asanzwe akorera.

    Muhire avuga ko bategereje ko Uwayisenga Daphrose amera neza akabaha amakuru arambuye y’uko byagenze kuko kuri ubu atariyakira bitewe n’uko yabuze umwana we mu buryo bwo gutwikwa na gaz.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko iperereza rizakomeza hakamenyekana ukuri kose, ariko nta buryozwacyaha buzabaho kuko ukekwaho icyaha yapfuye.

    Inkuru wasoma: Ruhango: Gaz yaturikanye umwana w’imyaka itatu, ikomeretsa umugabo bari kumwe

    [email protected]

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-ya-gaz-yishe-umwana-yaturikijwe-n-umugabo-washakaga-kwihimura-kuri

  • Video: RDF iryamiye amajanja mu nkengero z’Umujyi wa Bangui – #rwanda #RwOT

    Ibi ntabwo biva mu magambo gusa kuko kugeza ubu Ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu zikomeza gukora akazi kazo neza haba mu barinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu, abari mu butumwa bwa Loni ndetse n’Umutwe wihariye ’Special Force’ woherejweyo biturutse ku mikoranire y’ibihugu byombi.

    Mu bice bya PK15 [Point Kilométrique], ni ukuvuga mu bilometero 15 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda zakambitse ahantu mu ishyamba ziryamiye amajanja ku buryo imitwe yitwaje intwaro ishobora guturuka muri icyo cyerekezo yavunirwa umuheto mbere y’uko igera mu Mujyi wa Bangui.

    Uvuye muri PK15 ukigira imbere gato muri PK23, naho ingabo zarakambitse, ijoro n’amanywa ziba ziryamiye amajanja aho mu mabwiriza zifite harimo ko mu gihe zabona umwanzi zamuhashya zikanamenyesha izindi ziri inyuma ko umugizi wa nabi ashaka kwinjira mu mujyi rwagati.

    IGIHE yageze muri iryo shyamba rikambitsemo abasirikare b’u Rwanda, abasore bazi icyabajyanye, baba bari maso umunota ku wundi, bahanahana amakuru ku cyombo, imbunda zabo nini za Machine Gun ziregeye ndetse n’izirasa bya bisasu bya rutura bazifite ku rutugu.

    Ibi ni mu rwego rwo kwirinda ko iyo mitwe yitwaje intwaro yakwinjira mu Murwa Mukuru Bangui bityo hakaba haba imirwano kuko yakomerekeramo abaturage.

    RDF iryamiye amajanja mu nkengero z’Umujyi wa Bangui icunga ko nta muntu wahungabanya umutekano w’abaturage

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/video-rdf-iryamiye-amajanja-mu-nkengero-z-umujyi-wa-bangui

  • Rubavu: Yafashwe yiyita umukozi wa REG ari gutanga umuriro mu baturage – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yafashwe yatangiye kumanika insinga z'amashanyarazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Héritier, yemeje aya makuru, ashimira abaturage bayatanze ngo ukekwa afatwe.

    Ati 'Twamufashe uyu munsi biturutse ku makuru abaturage batanze bavuga ko yaje yiyita umukozi wa REG akabatuma insinga akabaha umuriro. Twamufashe yazanye n'ibikoresho, tubaza umuyobozi wa REG atubwira ko atamuzi.'

    'Bari barangije kumuha ibihumbi 20 Frw muri 60 Frw yari yabatse andi bakazayamuha nyuma babonye Cash power.'

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, uyu musore yashyikirijwe Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ya Busasamana.

    Uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo kwiyitirira umurimo adakora yahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atatu ariko atarenze ibihumbi magana atanu.

    Uwafashwe yari yatangiye kumanika insinga

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-yafashwe-yiyita-umukozi-wa-reg-ari-gutanga-umuriro-mu-baturage