Blog

  • Arsene Wenger yahishuye umukinnyi yaguze muri Arsenal abakinnyi be bakamuvugiriza induru #rwanda #RwOT

    Arsene Wenger yavuze ko Sol Campbell yageze muri Arsenal bagenzi be bamuvugiriza induru mu rwego rwo kumutegurira kuzahangana n'induru z'abafana ba Tottenham batangiye kumwita Yuda.

    Campbell wahoze ari kapiteni wa Spurs,yatunguye abafana b'iyi kipe ajya muri mukeba Arsenal,byatumye benshi batangira kumwibazaho.

    Wenger yavuze ko kuvugiriza induru Campbell kw'abakinnyi yari asanze muri Arsenal byari bigamije kumutegura mu mutwe kugira ngo nibahura na Tottenham atazarakazwa n'ibitutsi byabo akananirwa umupira.

    Yagize ati 'Abakinnyi banjye bamuvugirije induru ndetse bakajya bamuserereza.Icyo gihe Sol ntiyari yorohewe ndetse yaje kumbwira nyuma uko yakomerewe.

    Yambwiye ko atashoboraga kujya muri resitora uko ashatse cyangwa se gutembera wenyine I London,kubera umujinya w'abafana ba Tottenham.

    Mu mutwe niyumvishemo ko ntazongera gusinyisha umukinnyi wa Spurs kubera ibihe bibi Sol yanyuzemo.

    Wenger yavuze ko kugura Sol byabaye ibanga rikomeye kuko ngo byari bizi we ubwe,David Dein n'uhagarariye Sol Campbell gusa.

    Ati 'Mbere y'uko nerekana Sol Campbell nta muntu n'umwe wigeze atekereza ko yakwambara umupira wa Arsenal.

    Ibanga ryagumye hagati yacu uko twari 4.Ubu ntabwo byashoboka kuko abantu benshi basigaye bivanga mu kugurisha umukinnyi.Kuri njye numvaga ko nta kibazo nguze umukinnyi ukomeye ariko we byari ibihe bikomeye.'

    Sol Campbell yahuye n'uruva gusenya ubwo yakinaga umukino we wa mbere na Tottenham yavuyemo,kuko abafana benshi bayo bazanye ibyapa byanditseho 'Judas' ndetse bamuteye amacupa ari mu kibuga.



    Sol Campbell yibasiwe na bagenzi be bamutegurira guhangana n'induru y'abafana ba Spurs

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsene-wenger-yahishuye-umukinnyi-yaguze-muri-arsenal-abakinnyi-be

  • Bugesera: Hari gushakwa igisubizo cy’abaturage bahinze Watermelon ntizere – #rwanda #RwOT

    Ibi biri gukorwa n’Akarere ka Bugesera, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse na sosiyete yinjije mu gihugu ubwo bwoko bw’imbuto za Watermelon.

    Muri Nzeri 2020 nibwo abaturage basaga 70 bo mu Karere ka Bugesera bahinze Watermelon ku buso bungana na hegitari 40. Icyo gihingwa bari bacyitezeho umusaruro ukomeye dore ko bamwe na bamwe banagiye bafata inguzanyo muri banki kugira ngo babashe kwifashisha ayo mafaranga mu kwita kuri urwo rubuto.

    Aba baturage bavuga ko ubwo rwari rugeze aho gutangira gutanga umusaruro ngo ahubwo rwatangiye kuma, ahaje urubuto aho gukura bikarangira rwumye rukavaho. Hari abavuga ko bakodesheje imirima banaka inguzanyo muri banki bizeye kunguka none ubu ngo barahangayitse bakaba basaba leta kubagoboka ikabavuganira dore ko ari nayo yabahuje na sosiyete yazanye umurama wa watermelon.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Bugesera, Sijyenibo Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko basabye sosiyete yazanye izi mbuto kwegera abaturage muri uku kwezi bakamenya ikibazo cyabayeho ubundi bakarebera hamwe icyo babashumbusha.

    Yagize ati “Iyo kompanyi nimara kureba uko ikibazo kimeze niyo izagena uburyo ibashumbusha, akarere nako kabakorere ubuvugizi kandi rwose iyi kompanyi iremera ko izo mbuto zaturutse iwabo.”

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga mu Buhinzi muri RAB, Dr Bucagu Charles, yavuze ko bohereje intumwa zo gukurikirana uko ikibazo kimeze.

    Ati “Abantu bagiyeyo ntabwo baraduha raporo noneho tukareba igikwiriye gukorwa, biriho birakurikiranwa hari abahagarariye abatanze imbuto, RAB n’Akarere. Abo bose bagiye guhura n’abaturage kugira ngo bumvikane igikwiriye gukorwa banarebe uko ikibazo giteye, turatekereza kubashumbusha ariko bigakorwa n’uwabagurishije imbuto kugira ngo bazibe icyo cyuho.”

    Dr Bucagu yavuze ko bazafasha aba baturage ku buryo batazahomba ngo n’abafite inguzanyo yavuze ko bazafashwa mu gushumbushwa ku buryo batazahomba burundu.

    Watemelon ni urubuto ruribwa rukaba rugizwe na 92% by’amazi na 6% by’isukari. Rukunda kuribwa cyane mu gihe cy’impeshyi kuko akenshi ruba rukonje rukabavura inyota, rubamo Vitamine A,C,B6 na B1, habamo kandi imyunyungugu ya potassium, magnesium, carotenoid na lycopene.

    Uru rubuto rufite umumaro kandi ku buzima bw’umuntu kuko rufasha mu kurwanya indwara z’umutima, kurinda umwuma mu mubiri, koroshya igogora, gutuma uruhu n’umusatsi bihorana itoto n’ibindi byinshi.

    Abaturage bavuga ko bahombejwe n’imbuto za Watermelon bahawe bazihinga ntizere

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-hari-gushakwa-igisubizo-cy-abaturage-bahinze-watermelon-ntizere

  • Kamonyi: Girinka yatumye babaho neza kurusha bamwe mu bahembwa umushahara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Ngendahimana uvuga ko inka bahawe izatuma bavugurura urugo rwabo
    Umuryango wa Ngendahimana uvuga ko inka bahawe izatuma bavugurura urugo rwabo

    Abahawe inka bavuga ko bashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wazanye gahunda ya Girinka nta kuvangura kuko byatumye imibereho yabo ihindura isura, imiryango yabo ikaba ibayeho neza.’

    Habumuremyi Jean, umwe mu bahawe inka muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, avuga ko ubuzima bwe bumeze neza ku buryo atabura kuvuga ko hari abakorera umushahara arusha kubaho neza.

    Habumuremyi avuga ko yahawe inka mu zatanzwe mbere gahunda itangizwa muri 2006, icyo gihe akaba yari atunzwe no guhingira abaturanyi.

    Inka ye yamubyariye kane maze aheraho yiteza imbere ubu akaba ari umuhinzi mworozi wabigize umwuga asezerera guhingira abaturanyi ahubwo atangira guha abandi akazi.

    Habumuremyi avuga ko nibura abaze mu mafaranga iyo nka yamugejeje ku gishoro cya miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda akagura imirima ahingaho ikawa, urutoki, n’ibishyimbo.

    Agira ati, “Buri mwaka nihaga intego y’icyo ngomba gukora nsezerera nyakabyizi, mbasha kugenda nzamuka, ku buryo muri 2019 naguye aho ntuye nkaba ngiye kuhashyira ibikorwa by’ubworozi bwa Kijyambere bw’inka n’ingurube”.

    Yongeraho ati, “Ndi umuhinzi wabigize umwuga kuko mbasha kwihaza ngasagurira n’isoko ku myumbati mpinga, ibishyimbo n’ikawa, Girinka yatumye mbasaha kubona ifumbire, ngenda ngura imirima ngenda niteza imbere urabona aho ntuye ko hameze neza kandi nta kazi ka Leta ngira”.

    Umuryango wa Ngendahimana Heshimu wahawe inka ikaba imaze kubyara rimwe na wo uhamya ko abana bamerewe neza kuko babona amata, ifumbire ikaba yaratumye umusaruro wabo wiyongera ku buryo bayitezeho iterambere rirambye.

    Umugore wa Ngendahimana avuga ko hari icyizere cyo kwiteza imbere kuko nibamara kwitura bazatangira kujya bagurisha izikomoka kuri iyo nka bagakora ibyo bakeneye.

    Agira ati, “Nk’ubu urugo rwanjye ntirwubatse nimara kwitura nzatangira kugurisha iyayo yenda nubake uru rugo, naho ku musaruro, wariyongereye kubera ifumbire, nk’aho nasaruraga 50kg ubu ndasaruraho hafi 100kg ku bishyimbo no ku myumbati umusaruro wariyongereye”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka hamwe mu hatanzwe inka nyinshi avuga ko kugira ngo gahunda ya Girinka igende neza abazihabwa batoranyirizwa mu nteko z’abaturage hakabaho gutombora umuntu akazahabwa inka nta ruswa ibayeho cyangwa ubundi buriganya.

    Agira ati “Tugeze ku rwego rwo gutoranya abantu batanu kuri buri mudugudu buri mwaka bagatombora bakajya bakurikirana mu guhana inka, bigatuma nta buriganya bubamo ari nako bagenda bagabirana”.

    Akarere ka Kamonyi nibura kamaze gutanga inka mu midugudu yose isaga 300 zibarirwa mu bihumbi 10 kandi gahunda ikaba ikomeje, ubuyobozi bukaba busaba abahabwa izo nka gukomeza kuzitaho kugira ngo zirusheho kubateza imbere.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/kamonyi-girinka-yatumye-babaho-neza-kurusha-bamwe-mu-bahembwa-umushahara

  • Amagambo 4 y’ingenzi akwiye kuranga abashakanye #rwanda #RwOT

    Ibiganiro ni inkingi ya mwamba mu muryango kuko bifasha abashakanye gusangizanya ibitekerezo no gufata imyanzuro y’ibikorwa byabo mu buzima bwa buri munsi. Hari amagambo y’ingenzi akwiye gufasha ababana kunoza imibanire yabo.

    Dore amagambo ane y’igenzi abashakanye bakwiy kubwirana hatabuzemo na rimwe bikabababera umusemburo wo kugira urugo rwiza.

    1.Mwaramutse

    Mubyukuri mwaramutse ni ijambo rigaragaza ko umuntu atari umunyamusozi ko ahubwo afite uburere. N’iyo waba wararanye n’umuntu hari igihe ashobora kubyuka atakivuga yarembye. Iyo umubwiye ngo waramutse! (Bonjour!) uba umubwiye ngo dutangiranye undi munsi, icyo gihe iyo ameze neza aragusubiza yaba yarwaye nabwoukabimenya. Insuhuzo ivanaho umwijima.

    2. Murakoze

    Murakoze ni ijambo rizamura agaciro k’umuntu uribwiwe bikamutera ishema ryo gukora ibyiza ku rwego rwisumbuyeho. Mugihe uwo mwashakanye yatetse neza, yateguye imyenda neza n’izindi nshingano hagati y’abashakanye, birakwiye ko buri wese agira umuco wo gushima mugenzi we kuko bimubera agahimbazamusyi. Murakoze ibwira umuntu ko ibyo yakoze bifite umumaro.

    3. Mumbabarire

    Iri jambo ku bagabo benshi, iyo rigeze mu ijosi rirabaniga yakumva igituza kigiye nko guturika akagenda urugero akagura igitenge akagiha umugore aho kugirango amubwire ngo mumbabarire, akajya yumva ko uko ari ko kwihana kuzima. Birakwiye kwitoza kwihana ibyaha bitaraba byinshi. Ijambo mumbabarire rimara umubabaro mu mutima umuntu akagarura akanyamuneza.

    4. Oya

    Iri jmbo rikunze kugora benshi kandi hari abashakanye benshi bakomeretsanyije batabishaka kuko bananiwe guhakanira bagenzi babo ibyo batazabakorera. Iga kuvuga oya, burya iyo bashaka gupima umuyobozi mwiza (good leader) bamupimira muri oya. Kuvuga oya si ikosa kandi si ubugwari.

    Hari abantu mu rugo bitwa abahemu kandi bakomerekeje bagenzi babo kuko batize kuvuga oya. Urugero:Umuntu akaguhamagara ati:Wokabyara we wandwanyeho ukanguriza ibihumbi 100?' wamara kubyumva ukamwerera warangiza ugakuraho telephone. Icyo gihe ntakubona nk’umugabo kandi mubyukuri kuvuga oya nta cyo byari kugutwara.

    Hagati y’abashakanye haba utuntu twinshi, ugasanga umugabo wawe arakubwiye ati cheri nanga ibiryo byatetswe n’umukozi, ugasanga umugore arikirije kandi azi neza ko atazahora abona umwanya wo guteka, yakagombye kuvuga ko mugihe bizaba byemeye azajya ategurira umugabo we amafunguro, aho kugira ngo bazabipfe atabikoze. Oya ni yo muntu w’imbere naho ubundi yego irizana.

    Bibiliya iduhamiriza yeruye ko umuntu akwiye kwemera cyangwa agahakana: 'Ahubwo ijambo ryanyu ribe 'Yee, Yee’, 'Oya, Oya’, ibirenze ibyo
    bituruka ku Mubi (Matayo 5:37).

    Muri macye abashakanye bakwiye guhora bakoresha aya magambo kuko ari ingenzi mu kunoza umubano hagati yabo bigatuma bagira urugo rufite indangagaciro za gikristo kandi ruhesha Imana icyubahiro.

    By Pastor Emmanuel Senga

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amagambo-4-y-ingenzi-akwiye-kuranga-abashakanye.html

  • Amavubi yaguye miswi na Congo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti wo kwitegura igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’ u Rwanda rwanganyije na Congo Brazaville 2-2.

    Mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya CHAN 2021, Amavubi yateguye irushanwa rito ryagombaga kwitabirwa na Congo Brazaville na Namibia ariko kubera ko ibikorwa bya ruhago muri Namibia byahagaze kubera icyorezo cya Coranavirus ntabwo yaje.

    Iri rushanwa ryatangiye uyu munsi aho Amavubi agomba gukina na Congo Brazaville imikino 2.

    Umukino watangiye amakipe yombi ashakisha igitego akina imipira miremire.

    Ku munota wa 10 Martin Fabrice yatakaje umupira mu kibuga hagati Manzi Thierry nawe ananirwa kuwukuraho maze ufatwa na rutahizamu Orasssi Bersyl ahita atsinda igitego.

    Ku munota wa 22 u Rwanda rwabonye kufura itewe na Manishimwe Djabel maze Ange Jimmy ashyizeho umutwe umupira ukubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 27 nyuma yo kunanirwa kumvikana hagati ya Manzi na Ange, Bersyl Obassi atsinze igitego cya kabiri nyuma y’uko Kwizra Olivier ananiwe gukomeza umupira uhinduwe na Prince wari uherejwe neza na Archange

    Ku munota wa 29 Amavubi yabonye igitego cya mbere gitsinzwe Martin Fabrice ku mupira w’umuterekano wari utewe na Manishimwe Djabel.

    Amavubi yashatse uko yishyura ikindi gitego ariko igice cya mbere kirangira ari 2-1.

    Igice cya kabiri Mashami Vincent yagitangiye akora impinduka havamo Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seif na Iyabivuze Ose hinjiramo Usengimana Faustin, Ruboneka Bosco na Byiringiro Lague.

    Amavubi muri iki gice cya kabiri yasatiriye cyane ashaka igitego cya kabiri.

    Ku munota wa 55 Byiringiro Lague yahaye umupira Djabel wahise awuha Omborenga Fitina wasigaye arebana n’izamu ariko ateye umunyezamu awukuramo.

    Ku munota wa 59 Congo yakoze impinduka Langa Bercy yahaye umwanya Prince Obongo, Ossete Harvy aha umwanya Babele Saoede.

    Ku munota wa 72 Amavubi yongeye gukora impinduka Djabel na Savio bavamo hinjiramo Mico Justin na Iradukunda Bertrand.

    Ku munota wa 78 Jacques Tuyisenge yahawe umupira mwiza awufunga n’igituza yinjira mu rubuga rw’amahina ateye mu izamu unyura inyuma y’izamu.

    Amavubi yari yasatiriye ashaka igitego, yaje kukibona ku munota wa 86 ku mupira Martin Fabrice yateye uvuye muri koruneri Bertrand ashyiraho umutwe usanga Mico Justin ahagaze neza ahita atsinda igitego. Kuri uyu munota Twizerimana Onesme yari amaze gusimbura Jacques Tuyisenge.

    Umukino warangiye ari 2-2. Amakipe yombi azongera guhurira mu mukino wo kwishyura tariki ya 10 Mutarama 2021.

    Abakinnyi basohoka mu rwambariro

    11 b’u Rwanda babanjemo

    Abakinnyi ba Congo Brazaville babanjemo

    Ba kapiteni mbere y’umukino

    Nshuti Dominique Savio ku mupira

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende abuza umukinnyi wa Congo gutambuka

    Bishimira igitego cya Martin Fabrice Twizerimana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yaguye-miswi-na-congo-amafoto

  • Mukobwa, dore abasore ukwiye kwirinda gukundana nabo niba udashaka kuzicuza ubuzima bwawe bwose. – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'ubwo rwose ntamuntu n'umwe uhitamo uwo akunda gusa ni byiza kubanza gushishoza cyane cyane ku bakobwa bagomba kwitondera abasore baha urukundo.

    Aba nibo basore umukobwa aba akwiriye kwitondera byaba ngombwa akabirinda niba adashaka kwicuza:

    1.Umusore uhora agusaba amafaranga

    Umusore mukundana agahora agusaba amafaranga yo gukemura ibibazo bye cyangwa by'imiryango ye yitwaje ko wowe umurusha ubushobozi, bene uyu musore nta rukundo aba afite ahubwo aba agamije kugutesha igihe kuko icyo aba akunda ari amafaranga utunze gusa.

    2.Umunyamujinya

    Imico y'umuntu ugenda uyibonera ku tuntu duto. Niba umusore mukundana arakara akagufata ukabona agiye kugukubita, niba umuntu wese umurakaje ahita akubita, byerekana umuntu w'umunyamujinya kandi igihe muzabana uwo yazanakugirira nabi cyangwa akajya ahora aguhohotera.

    3.Umusore ukundana n'abakobwa benshi ndetse rimwe ukamufata hari abo baryamanye.

    Uyu munsi wamufashe yaguciye inyuma, ejo ukamufatana n'undi mukobwa, buri gihe ukamubabarira. Uyu muntu umeze gutya ugomba kumwirinda kuko ingeso ntabwo ipfa gukira, ahubwo yazanakwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
    Munabanye iyi ngeso yazayikomeza maze ukazahora wicuza impamvu wemeye kumubera umugore. Iyo mugeze mu rugo ingeso ye hari igihe ayubura, akajya aguca inyuma noneho ku mugaragaro. Icyo gihe utekereza impamvu wakomeje kumwihambiraho kandi yari yakwiyeretse hakiri kare. Mu buzima ibibazo bibera mu rugo abenshi barabyihanganira ariko umuntu uguca inyuma si benshi bamwihanganira.

    4.Umusore wumva ko abagabo baruta abagore muri byose.

    Umusore usuzugura abagore, wumva ko abagore ari abanyantege nke kandi ko nta nama nzima umugore yagira umuntu, ni uwo kwitonderwa. Uyu na we ntuzakundane na we kuko nta na rimwe azaha agaciro ibitekerezo byawe. Buri gihe niwe uzajya afata umwanzuro n'iyo yaba atari mu kuri.
    Impamvu ukwiriye kumwitondera ni uko urugo rwubakwa n'abantu 2. Nimurwubaka ariwe uyobora urugo muri byose, bishobora kuzakubera umutwaro kuko uzisanga nta ruhare ufite mu kubaka urugo rwanyu.

    5.Umusore utajya yemera amakosa

    Umuntu utemerera ikosa ahubwo buri gihe akabigereka ku bandi bigaragaza ko ari umuntu udashobora kubahiriza inshingano ze uko bikwiriye.

    6.Umusore ugenzwa no kuryamana nawe gusa.

    Umusore mutajya mwicara ngo muganire, umusore utajya akugira inama ahubwo buri gihe akubwira ko akumbuye kuryamana nawe. Mwahura akaba aricyo kiganiro gusa, mwaba muri kumwe akaba ashaka ko muryanama gusa, ibi byose bikwereka umusore utaguha agaciro ahubwo agukundira ko uhaza irari rye ry'umubiri gusa.

    7.Umusore udafite intego

    Umusore udafite intego mu buzima na we ukwiriye kumwirinda. Umusore udafite inzozi aharanira kugeraho, umusore udafite icyerekezo cy'iterambere na we yagusubiza inyuma cyangwa akakubera umutwaro. Mu guhitamo umusore muzabana, si ngombwa ko uhitamo utunze nk'ibya Mirenge ku Ntenyo.

    Ugomba kureba umusore uzi gushakisha ubuzima. Mwene uwo nimugera mu rugo, azahorana ibitekerezo bibateza imbere, maze nawe umwunganire, urugo rwanyu rube urw'icyitegererezo mu maso y'ababagenderera n'abaturanyi.

    Nuhitamo umusore ubona adafite intego runaka mu buzima cyangwa ngo abe areba kure cyane cyane ahazaza, bishobora kuzababera ikibazo mu rugo kuko hari igihe wazisanga ari wowe ukorera urugo wenyine.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

     

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-dore-abasore-ukwiye-kwirinda-gukundana-nabo-niba-udashaka-kuzicuza-ubuzima-bwawe-bwose/

  • Mukobwa dore ibizagufasha guhitamo neza hagat… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe wowe mukobwa umaze iminsi udasinzira kubera kubura amahitamo hagati y’abahungu 2 bagukunda, dore ibyo uzakora bikagufasha guhitamo neza:

    Gisha inama abantu wizeye

    Kugisha inama igihe wananiwe no guhitamo ni byiza kuko inshuti wizeye ishobora kureba ku kintu wowe utigeze ubona kikagufasha guhitamo. Gusa mu gihe uhuye n'ingaruka z'amahitamo wafashijwemo n'inshuti yawe, uzirinde kumushyiraho amakosa.

    Tekereza uko wabana na buri wese mu gihe kiri imbere

    Renga imipaka yo gutekereza uko ubabona nonaha utekereze mu gihe kizaza. Genda ukora ishusho mu mutwe wawe uko mwaba mumeranye mu muryango w'ahazaza. Mufite abana, mukennye kurushaho, mukize kurushaho, kugeza igihe mwese mugeze mu busaza n'ubukecuru. Gutekereza mu gihe kizaza bizagufasha kumenya umusore wakwishimira kubana nawe muri abo bombi.

    Gereranya uko ujya ubiyumvamo buri wese ukwe

    N’ubwo bose bakubwira ko bagukunze kandi nawe ukumva ubakunze ariko ntabwo wiyumva kimwe iyo muri kumwe. Buri wese ufite uko umwiyumvamo iyo muri kumwe bitandukanye n’uko wiyumvamo undi. Gereranya byombi uhitemo.

    Tekereza ku buryo bakwibonamo

    Umaze kugereranya uko ubibonamo iyo muri kumwe noneho tekereza ku buryo bo bakwiyumvamo. Ese ubona ari nde ukwiyumvamo cyane kurusha undi. Kubigereranya nabyo bizatuma ugira uwo uha amanota menshi n'uwo uha make.

    Ita ku kintu kibi buri wese afite

    Reba ku kintu kibi buri wese umubonaho ugereranye icyo wabasha kwihanganira n'icyo byakugora kwihanganira.

    Ita ku byiza buri wese afite

    Nyuma yo kureba ibibi ubona kuri buri umwe jya noneho ku byiza ubona kuri buri umwe urebe ibyo ukunda cyane naho ubahe amanota ukurikije ibyo byiza ubabonaho.

    Gereranya ibyiza n'ibibi ubona kuri buri wese

    Umaze kubona ibyiza n'ibibi ubona kuri buri wese, noneho ugereranye urebe ku mpande zombi ushobora gusanga umwe afite ibibi byinshi ariko ukaba wabasha kubyihanganira kurusha ikibi kimwe ubona ku wundi.

    Fata umwanya uhagije wo kuba wenyine

    Gufata umwanzuro nk'uwo ni ikintu kiba gikomeye cyane gisaba kwitonda. Nubwo wagishije inama ukaba wakoze n'ibindi byose bishoboka. Ukeneye kuba wenyine. Niba uwo ugiye guhakanira hari icyo wamukundiraga, banza witonde wumve ko uhisemo neza ku buryo utazongera kwifuza ibyo wakundaga k'uwo ugiye guhakanira.

    Src;www.wikihow.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102151/mukobwa-dore-ibizagufasha-guhitamo-neza-hagati-yabasore-2-bagukunda-102151.html

  • Polisi yagaragaje ko gufunga saa Kumi n’ebyiri byagabanyije umubare w’abarenza isaha yo gutaha – #rwanda #RwOT

    Ku wa 5 Mutarama 2021 nibwo abikorera bafite ibikorwa bitandukanye nk’amaduka n’amasoko batangiye gufunga saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama.

    Nyuma y’iminsi ibiri abikorera batangiye kubahiriza iki cyemezo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye The NewTimes ko asanga byaragize uruhare mu kugabanya umubare w’abajyaga bafatwa barenze ku masaha yagenwe yo gutaha.

    Yagize ati “Hari ukugabanuka kwagaragaye mu bijyanye n’umubare w’abarenga ku isaha yo gutaha nk’uko bigaragazwa n’imibare yo mu masaha 24 yerekana umusaruro w’akazi kaba kakozwe. Tubikesha gufungwa kw’ibikorwa by’ubucuruzi saa 18h00 n’imbaraga zashyizwe mu kubahiriza amabwiriza hirya no hino mu gihugu.’’

    Imibare ya Polisi igaragaza ko nyuma y’umunsi umwe (ku wa Kabiri) iyi gahunda itangiye gushyirwa mu bikorwa, abafashwe batinze gutaha ari abanyamaguru 1197 n’imodoka 10. Mu gihe ku munsi wari wabanje wo ku wa Mbere hari hafashwe abanyamaguru 1812 n’imodoka 46.

    Nubwo imibare igaragaza ko hari icyahindutse mu bijyanye no kubahiriza amasaha yo gutaha, haracyari icyuho mu bijyanye n’utubari dufatwa turi gukora n’abatunyweramo.

    Kuri iyi ngingo, CP Kabera yavuze ko abaturage bakwiye gukurikiza ingamba zose zo kwirinda COVID-19.

    Yagize ati “Abaturage bakwiye kumvira no gukurikiza amabwiriza yose atangwa na leta yo kwirinda gukwirakwiza COVID-19.”

    Yakomeje avuga ko Polisi iri gukorana n’izindi nzego zibishinzwe zirimo n’iz’ibanze mu gukomeza kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Abafatwa barenze ku masaha yo gutaha baragabanutse, Polisi ikemeza ko bifite aho bihuriye no gusaba abikorera gufunga ibikorwa byabo saa Kumi n’ebyiri

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yagaragaje-ko-gufunga-saa-kumi-n-ebyiri-byagabanyije-umubare-w-abarenza

  • Equity Bank Rwanda yahawe igihembo cya Banki y’Umwaka mu Rwanda mu 2020 – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo Equity Bank Rwanda yahawe nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imari wa 2019, aho yongereye 27% by’igishoro cyayo, kikagera kuri miliyari 36.2 Frw mu mwaka wa 2019 kivuye kuri miliyari 28.6 Frw mu mwaka wa 2018.

    Iyi banki kandi yongereye 18% ku mari shingiro yayo, igera kuri miliyari 276.1 Frw mu mwaka wa 2019, ivuye kuri miliyari 233.1 Frw mu mwaka wa 2018. Ni mu gihe kandi yanongereye 54% ku rwunguko rwa nyuma, rugera kuri miliyari 9.2 Frw mu mwaka wa 2019 ruvuye kuri miliyari 6 Frw mu mwaka wa 2018.

    Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko iki gihembo bahawe cyerekana ubushake bwabo bwo kugeza serivisi z’imari ku Banyarwanda benshi.

    Yagize ati “Twishimiye kuba ari twe twakiriye igihembo cya Banki y’Umwaka mu Rwanda mu 2020 cyatanzwe na The Banker. Iki gihembo gishimangira ubushake bwacu bwo gutanga serivisi z’imari zihindura imibereho, zikubahisha abazihawe kandi zikongera amahirwe y’iterambere. Twatangije gahunda z’imari zafashije abakiliya bacu kugira ubushobozi bwo kwiha serivise za banki kandi bakazigeraho amasaha 24, iminsi irindwi mu cyumweru, ku buryo byatumye serivisi za banki zihinduka ikintu umuntu yikorera, aho kuba ahantu umuntu ajya [kuzishaka]”.

    The Banker kandi yanarebye ku ruhare banki zagize mu gufasha ubukungu bw’ibihugu zikoreramo kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

    Equity Bank Rwanda yitwaye neza muri iki cyiciro kuko yagize uruhare rufatika mu gufasha igihugu kwigobotora ingaruka za Coronavirus, binyuze mu gutanga ibikoresho byifashishwa mu gupima agakoko ka Coronavirus bingana na 22 225, bifite agaciro ka miliyoni 1.06$ (arenga miliyoni 991 Frw).

    Iyi banki kandi yanagize uruhare mu gushyiraho gahunda igenewe gufasha ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) byagizweho ingaruka na Coronavirus. Ni igikorwa iyi banki yafatanyijemo na ‘Enterprise Partner Solutions’ ndetse na ‘Mastercard Foundation’, aho hazafashwa ibigo bito n’ibiciriritse bikora mu nzego z’ubukerarugendo ndetse no kwakira abantu, dore ko ari zimwe mu zagizweho ingaruka cyane n’iki cyorezo.

    Mastercard yatanze agera kuri miliyoni 2.5$ (arenga miliyari 2.4 Frw), akazakoreshwa mu gutera inkunga y’amafaranga ndetse n’ubufasha mu bya tekiniki ku bigo bito n’ibiciriritse, Equity Bank Rwanda ikazakora nk’umufatanyabikorwa mu gutanga iyo nkunga. Iyi nkunga izahabwa ibigo 60 bigitangira ndetse n’ibindi 50 bisanzwe bikora bikazafashwa muri gahunda ya ‘Accelerator’.

    The Banker ivuga ko muri rusange, ishoramari ryakozwe na banki zitandukanye mu gukoresha ikoranabuhanga ryatanze umusaruro, ndetse ibi bizakomeza no mu myaka iri imbere, kandi bikazashingirwaho na gahunda zo kugeza serivisi z’imari ku baturage benshi, binyuze ku kugabanya ikiguzi cyo gukoresha serivisi z’imari ndetse no gufasha abazikoresha kuzigeraho mu buryo bworoshye.

    Equity Bank Rwanda yafashe iya mbere mu guteza imbere serivisi z’imari binyuze mu ikoranabuhanga. Iyi banki isanganywe porogaramu yitwa ‘EazzyBanking’ ndetse na ‘EazzyPay’ ishobora gukoreshwa mu kwishyura ibintu bitandukanye, bityo bikarinda uyikoresha kugendana amafaranga mu ntoki.

    Equity Bank kandi ifite serivisi ya ‘Akokanya’ ifasha abakiliya bayo gufungura konti bifashishije telefoni ngendanwa cyangwa se porogaramu ya Equity Bank.

    Eazzybanking kandi ishobora kwifashishwa n’abakiliya ba Equity Bank Rwanda mu gusaba inguzanyo zihuse.

    Equity Bank Rwanda yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2011, ikaba ifite amashami 14 mu gihugu hose. Iyi banki kandi ifite aba-agents bayihagarariye mu gihugu bagera ku 1503 n’abandi 1074 ifitanye imikoranire na bo. Ni mu gihe kandi ifite ibyuma bibikuza amafaranga (ATM) bigera kuri 21.

    Equity Bank Rwanda kandi ni Ishami rya Equity Group Holdings Plc, ifite amashami mu bihugu birimo Kenya, Uganda n’u Rwanda aho inanditse ku masoko y’imari n’imigabane y’ibyo bihugu. Iyi banki kandi ifite ibyicaro mu bihugu birimo Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo ndetse n’Ibiro biyihagarariye muri Ethiopia.

    Ni imwe muri banki nini mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, kuko ifite imari shingiro ya miliyari 10$, igatanga serivisi ku bakiliya miliyoni 14.2. Iyi banki ifite amashami y’ingenzi 335, aba-agents 52 742, abandi ikorana na bo 35 386 ndetse n’ibyuma bibikurizwaho bigera kuri 720.

    Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko iki gihembo cyerekana ubushake bwabo bwo gutanga serivisi nziza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-yahawe-igihembo-cya-banki-y-umwaka-mu-rwanda-muri-2020

  • Abana bo mu mashuri y’incuke bazatangira kwiga tariki 18 Mutarama 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyiciro by
    Ibyiciro by’abana bari basigaye barajya kwiga tariki 18 Mutarama

    Byavugiwe mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 7 Mutarama 2021, akaba yanasabye abayeyi kwitegura kugira ngo abana bose bazajye ku ishuri kuri iyo tariki.

    Minisitiri Uwamariya yavuze ko uwo mwanzuro ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa ari yo mpamvu asaba abyeyi n’abana kwitegura, gusa ngo bizagendera k’uko icyorezo cya Covi-19 kizagenda cyitwara.

    Yagize ati “Abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’abo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ni ukuvuga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu, kuva ku wa Mbere tariki 18 Mutarama uyu mwaka bazasubira ku ishuri. Turasaba rero ababyeyi n’abanyeshuri kwitegura kugira ngo uwo munsi nugera abana bose bireba bazajye kwiga, gusa tuzagenda tunareba uko icyorezo kizakomeza kwitwara”.

    Yavuze kandi ko umwaka wa 2020 wabaye umwaka udasanzwe ku burezi kubera Covid-19, kuko ubwo amashuri yafungaga muri Werurwe, yumvaga ari iby’igihe gito.

    Ati “Kubera ko tutari tuzi iby’icyorezo, twumvaga ari nk’ibyumweru bibiri gusa amashuri azahagarara tukongera tugasubukura ku buryo twumvaga ntacyo bizabangamira ku masomo. Hanyuma ukwezi kumwe kurashira, abiri arashira, atatu, n’aho ibikorwa bitangiye gufungurirwa urwego rw’uburezi ni rwo rwafunguye nyuma y’izindi hashize amezi umunani”.

    Abo bana bagiye gutangira kwiga nyuma y’aho icyiciro cya mbere cya bakuru babo cyatangiye kwiga ku ya 2 Ugushyingo 2020 na ho icya kabiri kikaba cyaratangiye ku ya 23 Ugushyingo 2020.

    Minisiteri y’Uburezi kandi yanagaragaje ingengabihe y’amasomo kuri icyo cyiciro cya gatatu cy’abana bazatangira kwiga ku ya 18 Mutarama 2021, aho umwaka wabo uzasoza ku ya 3 Nzeri 2021.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abana-bo-mu-mashuri-y-incuke-bazatangira-kwiga-tariki-18-mutarama-2021