Blog

  • Bugesera: Hari gushakwa igisubizo cy'abaturage bahinze Watermelon ntizere – #rwanda #RwOT

    Ibi biri gukorwa n'Akarere ka Bugesera, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi ndetse na sosiyete yinjije mu gihugu ubwo bwoko bw'imbuto za Watermelon.

    Muri Nzeri 2020 nibwo abaturage basaga 70 bo mu Karere ka Bugesera bahinze Watermelon ku buso bungana na hegitari 40. Icyo gihingwa bari bacyitezeho umusaruro ukomeye dore ko bamwe na bamwe banagiye bafata inguzanyo muri banki kugira ngo babashe kwifashisha ayo mafaranga mu kwita kuri urwo rubuto.

    Aba baturage bavuga ko ubwo rwari rugeze aho gutangira gutanga umusaruro ngo ahubwo rwatangiye kuma, ahaje urubuto aho gukura bikarangira rwumye rukavaho. Hari abavuga ko bakodesheje imirima banaka inguzanyo muri banki bizeye kunguka none ubu ngo barahangayitse bakaba basaba leta kubagoboka ikabavuganira dore ko ari nayo yabahuje na sosiyete yazanye umurama wa watermelon.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere mu Karere ka Bugesera, Sijyenibo Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko basabye sosiyete yazanye izi mbuto kwegera abaturage muri uku kwezi bakamenya ikibazo cyabayeho ubundi bakarebera hamwe icyo babashumbusha.

    Yagize ati 'Iyo kompanyi nimara kureba uko ikibazo kimeze niyo izagena uburyo ibashumbusha, akarere nako kabakorere ubuvugizi kandi rwose iyi kompanyi iremera ko izo mbuto zaturutse iwabo.'

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubushakashatsi n'Ikoranabuhanga mu Buhinzi muri RAB, Dr Bucagu Charles, yavuze ko bohereje intumwa zo gukurikirana uko ikibazo kimeze.

    Ati 'Abantu bagiyeyo ntabwo baraduha raporo noneho tukareba igikwiriye gukorwa, biriho birakurikiranwa hari abahagarariye abatanze imbuto, RAB n'Akarere. Abo bose bagiye guhura n'abaturage kugira ngo bumvikane igikwiriye gukorwa banarebe uko ikibazo giteye, turatekereza kubashumbusha ariko bigakorwa n'uwabagurishije imbuto kugira ngo bazibe icyo cyuho.'

    Dr Bucagu yavuze ko bazafasha aba baturage ku buryo batazahomba ngo n'abafite inguzanyo yavuze ko bazafashwa mu gushumbushwa ku buryo batazahomba burundu.

    Watemelon ni urubuto ruribwa rukaba rugizwe na 92% by'amazi na 6% by'isukari. Rukunda kuribwa cyane mu gihe cy'impeshyi kuko akenshi ruba rukonje rukabavura inyota, rubamo Vitamine A,C,B6 na B1, habamo kandi imyunyungugu ya potassium, magnesium, carotenoid na lycopene.

    Uru rubuto rufite umumaro kandi ku buzima bw'umuntu kuko rufasha mu kurwanya indwara z'umutima, kurinda umwuma mu mubiri, koroshya igogora, gutuma uruhu n'umusatsi bihorana itoto n'ibindi byinshi.

    Abaturage bavuga ko bahombejwe n’imbuto za Watermelon bahawe bazihinga ntizere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-hari-gushakwa-igisubizo-cy-abaturage-bahinze-watermelon-ntizere

  • #COVID19 : Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 167, ntawakize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwishwe na COVID-19 ku wa Kane ni umugore w’imyaka 46 y’amavuko witabye Imana ari i Kigali.

    Yahise yuzuza umubare w’abantu 113 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Kane mu Rwanda habonetse abantu bashya 167 banduye COVID-19, mu bari barwaye ntawakize.

    Abo barwayi bashya 167 babonetse mu bipimo 5,970 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 117, Musanze: 18, Nyamasheke: 9, Huye: 8, Kamonyi: 6, Rubavu: 6, Muhanga: 2, Gisagara: 1.

    Kugeza ku wa Kane, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 9,225 muri bo abamaze gukira ni 6,940 naho abakivurwa ni 2172.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-167-ntawakize

  • Bajyanye umurambo kuri Banki kugira ngo bahabwe amafaranga yo kuwushyingura #rwanda #RwOT

    Mahesh Yadav w'imyaka 55 yapfuye kuwa Kabiri w'iki cyumweru mu gace kitwa Bihar azize uburwayi yari amaranye igihe.

    Nta muntu wo mu muryango we yari afite wo kumwitaho muri ubu burwayi bwe ariyo mpamvu yarinze apfa abaturanyi batinda kumenya ko yashizemo umwuka.

    Bakimara kubimenya,bazengurutse inzu bashaka ikintu cy'agaciro bagurisha kugira ngo bakoreshe amafaranga mu kumushyingura gusa barahebye kugeza ubwo baguye ku gatabo ke ka Banki kagaragazaga ko afite amadolari 1,600 kuri konti ye.

    Aba baturage bahise bafata aka gatabo n'uyu murambo wa Yadav babijyana kuri Banki hanyuma barahicara kugeza ubwo umucangamutungo w'iyi Banki yaziye akabaha aya mafaranga nkuko byemejwe n'umukuru wa Polisi waho Amrendar Kumar.

    Ati 'Abaturage basabye Banki ko ibaha amafaranga ari konti ye kugira ngo babashe kumushyingura [kumutwika] neza cyangwa se yakwanga bakamurekera aho.'

    Umuyobozi w'aka gashami ka Banki yitwa Canara yavuze ko ubu busabe bw'abaturage bwateje akavuyo kenshi.

    Ati 'Nibwo bwa mbere byari bibaye.Nyuma y'isaha irenga n'abahaye amadolari 135 bahita bagenda bajya gushyingura [gutwika].'

    Umugabo witwa Shakuntala Devi wari umuturanyi wa Yadav yavuze ko nta butaka yari afite ndetse nta n'inkunga ya Leta yigeze ahabwa.Yavuze ko aribo bamwitagaho mu burwayi bakamushakira ibyokurya n'imiti.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/bajyanye-umurambo-kuri-banki-kugira-ngo-bahabwe-amafaranga-yo-kuwushyingura

  • Agasembuye kenshi katumye umugore ahanuka mu bwato agwa mu Nyanja [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amashusho y'uyu mugore wari wahembutse yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho abayafashe batigeze bavuga amazina ye.

    Uyu mugore yari mu bwato bunini bwarimo kumutembereza muri California ariko yahuye n'akaga ubwo yanyereraga kubera kunanirwa kugenda,yikubita hasi aratemba yikubita mu mazi.

    Ikibabaje kurusha ibindi nuko uyu muntu wafataga aya mashusho yashishikajwe no kuyafata aho kugerageza kumutabara.

    Abari kumwe nawe nibo babonye ibimubayeho bakora uko bashoboye bamukura muri aya mazi nyuma y'amasegonda make ayaguyemo ataratangira kumira nkeri.

    Uwashyize aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga yanditseho ati 'Uyu mugore yanyoye inzoga nyinshi cyane bituma ananirwa kugira guhagarara.

    Yagerageje kugenda ahagaze mu bwato arahanuka yikubita mu mazi.Yatangiye kurohama mu mazi ariko abagenzi bari kumwe baramurohora.'

    Aya mashusho yagaragaje ko uyu mugore ntacyo yabaye gusa akwiriye kubera urugero benshi bakunda kunywa agasembuye bakarenza urugero.Tunywe mu rugero.





    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/agasembuye-kenshi-katumye-umugore-ahanuka-mu-bwato-agwa-mu-nyanja-amafoto

  • Arsene Wenger yahishuye umukinnyi yaguze muri Arsenal abakinnyi be bakamuvugiriza induru #rwanda #RwOT

    Arsene Wenger yavuze ko Sol Campbell yageze muri Arsenal bagenzi be bamuvugiriza induru mu rwego rwo kumutegurira kuzahangana n'induru z'abafana ba Tottenham batangiye kumwita Yuda.

    Campbell wahoze ari kapiteni wa Spurs,yatunguye abafana b'iyi kipe ajya muri mukeba Arsenal,byatumye benshi batangira kumwibazaho.

    Wenger yavuze ko kuvugiriza induru Campbell kw'abakinnyi yari asanze muri Arsenal byari bigamije kumutegura mu mutwe kugira ngo nibahura na Tottenham atazarakazwa n'ibitutsi byabo akananirwa umupira.

    Yagize ati 'Abakinnyi banjye bamuvugirije induru ndetse bakajya bamuserereza.Icyo gihe Sol ntiyari yorohewe ndetse yaje kumbwira nyuma uko yakomerewe.

    Yambwiye ko atashoboraga kujya muri resitora uko ashatse cyangwa se gutembera wenyine I London,kubera umujinya w'abafana ba Tottenham.

    Mu mutwe niyumvishemo ko ntazongera gusinyisha umukinnyi wa Spurs kubera ibihe bibi Sol yanyuzemo.

    Wenger yavuze ko kugura Sol byabaye ibanga rikomeye kuko ngo byari bizi we ubwe,David Dein n'uhagarariye Sol Campbell gusa.

    Ati 'Mbere y'uko nerekana Sol Campbell nta muntu n'umwe wigeze atekereza ko yakwambara umupira wa Arsenal.

    Ibanga ryagumye hagati yacu uko twari 4.Ubu ntabwo byashoboka kuko abantu benshi basigaye bivanga mu kugurisha umukinnyi.Kuri njye numvaga ko nta kibazo nguze umukinnyi ukomeye ariko we byari ibihe bikomeye.'

    Sol Campbell yahuye n'uruva gusenya ubwo yakinaga umukino we wa mbere na Tottenham yavuyemo,kuko abafana benshi bayo bazanye ibyapa byanditseho 'Judas' ndetse bamuteye amacupa ari mu kibuga.



    Sol Campbell yibasiwe na bagenzi be bamutegurira guhangana n'induru y'abafana ba Spurs

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsene-wenger-yahishuye-umukinnyi-yaguze-muri-arsenal-abakinnyi-be

  • Imbuga nkoranyambaga za Donald Trump zahagaritswe kugeza igihe azavira ku buyobozi bwa leta zunze ubumwe za Amerika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mark Zuckerberg, umuyobozi  wa Facebook yatangaje ko imbuga za Facebook ndetse na instagram zikoreshwa na Donald Trump zahagaritswe mu gihe cy'ibyumweru bibiri kugeza igihe azaba aviriye ku buyobozi bwa leta zunze ubumwe za Amerika.

    Donald Trump

    Amakuru dukesha BBC avuga ko Mark Zuckerberg yategetse ko hakurwaho ibyo Donald Trump yari amaze gushyira ku rubuga rwa Facebook kuko byashoboraga kongera guteza imvururu nk'izabaye ku munsi w'ejo ubwo abashyigikiye Donald Trump bigaragambyaga ndetse bakanigabiza inteko ishinga amategeko. Mark Zuckerbeg kandi yavuzeko impamvu imbuga za Facebook na Instagram za Trump zabaye zikuweho kubw'umutekano wa Joe Biden kuko Trump akomeje gutangaza amagambo ajyanye no kutemera ko yatsinzwe amatora ndetse bishobora no guteza imyigaragambyo.

     

     

    Source : https://yegob.rw/imbuga-nkoranyambaga-za-donald-trump-zahagaritswe-kugeza-igihe-azavira-ku-buyobozi-bwa-leta-zunze-ubumwe-za-amerika/

  • Murarye muri menge! Ingoyi iziritse abahanzi… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akenshi yumva yishimira kwisunga Label izamufasha byose, imvune ze zikagabanuka, ibi ni byiza cyane kuko uhita utangira kumenyekana kurusha uko wari kubyigezaho, gusa usanga hari byinshi bubahiriza cyangwa bakora byazababyarira ingaruka mbi igihe bamaze gutandukana n’inzu zibafasha (Labels).

    Aha reka twirinde gutunga urutoki umuhanzi uyu n’uyu, Oya, ababa muri Label ni benshi cyan barimo ababarizwa muri ‘Kina Music’, ‘The Mane’, ‘Incredible’, ‘Boss Papa’ ya Alain Mukurarinda,’1K Entertainment’ n’izindi. Aba bahanzi bose usanga abenshi baba baboshywe n’ingoyi batazi ko izababera imbogamizi mu gihe batangiye kwiyitaho ubwabo mu bijyanye na muzika.

    VIDEO: Intumbero y'umunyempano Amalon, umunyacya - Inyarwanda.com

    Amalon umwe mu babarizwa muri 1K Entertainment

    Mu Kinyarwanda cyiza iyo bavuze ‘Ingoyi” bisobanura umugozi, wajya mu kinyarwanda cya giseseka uganira n’abantu, ushobora kuvuga uti ‘ingoyi iziritse umuntu” aha biba bivuze ko ari nk’inzitizi, imbogamizi biba biri ku muntu, ashobora kuba abizi cyangwa atabizi. Abahanzi baba muri Label rero baba bafite ingoyi ibaziritse bakabimenya neza batakibarizwamo ibyuya bitangiye kubira, yewe buriya ntihabura n’ugira ati “iyo mbimenya”

    Davis D mu ndirimbo yatanzeho hafi Miliyoni 30 Frw - Inyarwanda.com

    Davis D umuhanzi ubarizwa muri ‘Incredible’

    Zimwe mu nzitizi abahanzi baba muri Label bahura nazo bakagombye gukemura.

    1.Kwisanzura n’itangazamakuru, akamenyana nabo

    Umuhanzi uba muri Label akenshi ntajya yivugira uko yiyumva n’ubo abona ahazaza he ha muzika, biragorana cyane ngo atange amakuru y’ibitagenda neza kuri we, niba abona ibyo agombwa kugira ngo atere imbere aba ‘aruca akarumira’. Nyamara niba uba muri Label uba ugomba kuvugana cyane n’abateza muzika yawe imbere ntusinzire ngo ukureberera inyungu azakuvugira byose kuko ntiyakuvugira nabi cyangwa avuge imbogamizi ufite.

    Buri gihe baba bavuga ko uhagaze neza byose ubibona mbese wasubijwe. Ese koko biba ari byo? Iyo Label ikurekuye ubibona ute?. Ikigaragara kenshi ni uko urekuwe na Label asubira inyuma kuko abakora itangazamakuru bisa nk’aho nabo bakubuze dore ko muba mutaranavuganaga byose byari bifitwe mu nshingano n’ababishinzwe.

    2.Mu gushaka amasoko 

    Iyi ngingo muyumve neza, umuhanzi kwishakira amasoko biragorana cyane, nibyo ni ngombwa ko ukureberera inyuma ayagushakira, ariko byakabaye byiza umuhanzi ajyana n’umufasha mu bya muzika kuganira ibyerekeye amasoko azaririmbamo, icyo gihe hanabaho kumenyana neza hagati y’utanga isoko n’umuhanzi nyir’ubwite, ibi bikugirira akamaro iyo umaze gutandukana na Label nawe uba ufite ubushobozi bwo kuvugana nabo.

    3.Gukorana indirimbo n’abandi bahanzi

    Umuhanzi wundi ushaka gukorana indirimbo n’uba muri Label, bisaba ko abanza kuvugana n’abamukuriye, aha kandi habaho ubwumvikane bashobora guhenda umuhanzi ugushaka kandi nawe hari urwego yakugeza, iyo umaze gutandukana na Label rero ugana ba bandi bakwatse ubufasha bwo gukorana indirimbo, ugasanga nabo barakwangiye kuko bagufata nk’aho wacitse intege. Byakabaye byiza nawe nk’umuhanzi uba muri Label ufite uburenganzira bwo gukorana n’umuhanzi ubona ufite impano ukamufasha.

    4.Kwitabira amarushanwa

    Hari nka Label ushobora kujyamo ikakubuza amahirwe yose wazabona hanze, mu buryo bwo gukorera amafaranga mu kuririmba cyangwa kwitabira amarushanwa y’impano runaka batabiguhereye uburenganzira, aha uba ufite inzitizi, kuko nk’umuhanzi ushobora kubona amahirwe runaka ukaba wahita wiyandikisha mu irushanwa runaka ryakuzamura vuba. Aya mahirwe kandi ashobora kubaho ku muhanzi ubarizwa muri Label ariko akayabura kandi yari kuzatsindira akayabo, mu gihe inzu igufasha yakurekuye ayo mahirwe ashobora kutongera kukwirukaho.

    Marina | eachamps Rwanda

    Marina umwe mu bahanzi baba muri ‘The Mane’

    Twavuga ko abahanzi baba muri Label cyangwa mu maboko y’ababareberera inyungu bakwiye gukanguka nabo kuko ejo n’ejo bundi mwatandukana utarubatse inguni zose zagufasha gushikama muri muzika, iryo soko, utabasha kuryishakira kuko utazi uburyo byakorwaga, amakuru utabasha kuyitangira utazi n’inzira bicamo n’ibindi, bityo rubanda bati ‘umuhanzi arazimye kuko yarekuwe na Label’. Abahanzi baba baramenye ubwenge mbere usanga ai bo bakomeza kugira ingufu iyo batandukanye na za Label. Abatarabumenye bo ubu bari aharindimuka muri muzika.

    MU MAFOTO:Nsengiyumva François (Igisupusupu)yagaragaje  impinduka zatunguye  benshi | celebz Magazine

    Nsengiyumva Francois ubarizwa muri ‘Boss Papa’

    Umugani ‘Murarye muri menge” bawuca iyo bashaka kuburira umutu ko ibyo arimo agomba kubyitwaramo neza atazicuza mu gihe ibyo yarimo abivuyemo.

    Nel Ngabo Music - Free MP3 Download or Listen | Mdundo.com

    Nel Ngabo ubarizwa muri ‘Kina Music’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102147/murarye-muri-menge-ingoyi-iziritse-abahanzi-baba-muri-label-ibituma-babira-ibyuya-iyo-bata-102147.html

  • Amavubi aciye akagozi anganya na Congo ibiteg… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino watangiye ku isaa cyenda (15:00) za Kigali, Amavubi yatangiye ubuna ko atari njira mu mukino neza kuko yaje no kurushwa cyane byatumye atsindwa igitego gifungura umukino ku munota wa 9 gusa igitego cyatsinzwe na Bersyl Obassi. 

    Amavubi, ubwo yatangiye gushakisha uko yagaruka mu mukino nayo akaba yakishyura igitego, ariko ku munota wa 26 Bersyl Obassi wari watsinze igitego cya mbere, yongera gukubita ahababaza atsinda igitego cya 2 ibyari umusozi kuri Machami bihinduka Karisimbi.

    Amakipe yombi ari kwitegura imikino ya CHAN 2020

    Abakinnyi babanjemo, Amavubi: Kwizera Olivier (umuzamu) Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry. Hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’, Twizeyimana Martin Fabrice, Manishimwe Djabel.Ba rutahizamu: Nshuti Dominique Savio, Iyabivuze Osee na Tuyisenge Jacques (c)

    Congo: Massa Chansel. Magnokele Dimitri (c), Nsenda Francis, Ondongo Tulfin, Mounoza Prince, Massanga Chandrel, Langa Bercy, Ngouenimba Gautrand, Bintsouka Archange na Obassi Bersyl

    Abakinnyi ba Amavubi babanjemo

    Ku munota wa 28 Amavubi yabonye igitego cya mbere, igitego cyatsinzwe na Martin Fabrice Twizeyimana igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1 cy’Amavubi yakiriye umukino.

    Bidatinze igice cya kabiri cyaje gutangira, ku ruhande rw’u Rwanda umutoza mukuru Machami Vincent yakoze impinduka akuramo Manzi Thierry, Sefu na Iyabivuze Osée yinjizamo Ruboneka Bosco, Usengimana Faustin, ndetse na Byiringiro Lague. 

    Umukino wakiniwe mu kibuga hagati ba rutahizamu badatanga uburyo bukomeye bwabyara ibitego. Ku munota wa 76 Iradukunda Jean Bertrand na Mico Justin basimbuye Manishimwe Djabel na Nshuti Dominique Savio, gusa nabwo ibitego ku mpande zombi bikomeza kwanga.

    Umwaka ushize tariki 28 Gashyantare Amavubi yari yahuye na Congo banganya 0-0 na wo wari umukino wo kwitegura imikino ya CHAN yaje gusubikwa kubera ikiza cya Coronavirus.

    Sitade Amahoro yari igiye kuzuza umwaka itakira imikino.

    Ku munota wa 85 haje kubaho gusimbuza ku ruhande rw’Amavubi, Twizerimana Onesme asimbura Tuyisenge Jacques. Ku munota wa 87 Amavubi yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mico Justin ku mupira wari utewe na Iradukunda Bertrand ufata umutambiko w’izamu, ugarutse Mico asongamo neza, umukino wa mbere wa gishuti wo kitegura imikino ya CHAN urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. Undi mukino wa kabiri uzahuza aya makipe ku cyumweru tariki 10 Mutarama 2020 ubere kuri Stade Amahiro i Remera.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102166/amavubi-aciye-akagozi-anganya-na-congo-ibitego-2-2-102166.html

  • Amwe mu magambo meza y’urukundo wabwira umukunzi wawe akamurutira ayandi yose. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo abantu bakimenyana ndetse banifuza kurushinga, usanga hari byinshi babwirana mu rwego rwo kubagarira urukundo rwabo, ariko ugasanga hari amwe mu gambo birengagiza kandi afite uruhare runini mu gushimangira urukundo rwabo nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

    Dore amwe muri ayo magambo aryohereye wabwira umukunzi wawe.

    1.Umfatiye runini.

    Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi, umuntu ubana n'abantu benshi mu buzima, afashwa n'abantu benshi kandi bakomeye.

    Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini muri make ½ cy'ubuzima bwe ni wowe umugize.

    2.Nkwibonamo:

    Ibaze uhuye n'umuntu akakubwira ngo nkwibonamo, urumva ukuntu byaba bimeze bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona nkuko nta wakwiyifuriza ibibi ubwo bivuze ko nawe yakwifuza ko uhora mu bihe byiza.

    3.Uri uw'agaciro kuri njye

    Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk'iby'agaciro ari zahabu n'ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n'amaafaranga menshi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw'agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.

    4.Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe

    Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha? Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye, Kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose n'iby'agaciro gakomeye by'umwihariko ku bantu bakundana.

    Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-magambo-meza-yurukundo-wabwira-umukunzi-wawe-akamurutira-ayandi-yose/

  • Huye: Batandatu barimo ba gitifu babiri bafunzwe bakekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu – #rwanda #RwOT

    Ku wa 31 Ukuboza 2020 nibwo aba bagabo bakubise Nkeshimana w'imyaka 26 bamuhora kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Uku gukubitwa ngo byamugizeho ingaruka ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare ari naho yaguye ku wa 6 Mutarama 2021.

    Nyuma yo gupfa umuryango w'uyu mugabo utari watanze ikirego nyakwigendera agikubitwa wahise umenyesha RIB nayo itangira gushakisha aba bagabo ndetse bose ku wa 6 Mutarama 2021, batabwa muri yombi.

    Umuvugizi wa RIB w'umusigire, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ubu aba bagabo bafungiye kuri Sitasiyo ya Rusatira.

    Mu butumwa bwe yasabye abayobozi kwirinda guhutaza abaturage. Yagize ati “Nta mpamvu n'imwe yatangwa igaragaza impamvu umuyobozi yakubita umuturage nta n'igisobanuro cyatangwa cyatuma umuyobozi akubita umuturage, RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ufatirwa muri ibi bikorwa byo guhutaza umuturage amukubita dore ko no muri ino minsi aho basabwa kwirinda COVID-19 hari abayobozi bagaragara mu bikorwa byo gukubita abaturage.''

    Dr Murangira yakomeje asaba abaturage nabo kubaha abayobozi babo bakumva ibyo babwira.

    Ingingo ya 121 mu gitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda, igena ko umuntu uhamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikamuviramo gupfa ahanishwa igifungo cy'imyaka iri hagati ya 15 na 20 n'ihazabu itari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-batandatu-barimo-ba-gitifu-babiri-bafunzwe-bakekwaho-gukubita-umuntu