Blog

  • Umucuruzi wiyitiriye abakarani n’abakozi bo mu rugo akanyereza akayabo ka miliyari 10,4 Frw yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wavutse mu 1975 asanzwe atuye i Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu ariko akorera ubucuruzi bw’ibitenge mu Mujyi wa Kigali. Abikura hanze y’u Rwanda nko mu Bushinwa, ubundi akabiranguza n’abandi babikeneye imbere mu gihugu.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko afite ibigo bibiri by’ubucuruzi byanditse mu mazina ye kuva mu 2016 aribyo Manual Trading Ltd na Imani textile Ltd ariko hari ibindi bigera kuri bitandatu yagiye afunguza mu mazina y’abandi bantu barimo n’abakozi be bo mu rugo.

    Yakunze kuvugwa mu buriganya bw’imisoro kugeza n’aho mu mwaka ushize mu Ukwakira 2020 Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyafatiriye ibicuruzwa bye ku bwo kutishyura imisoro. Icyo gihe RRA yafatiriye amabaro y’ibitenge 585 byakorewe mu Bushinwa. Byavugwaga ko ibyo bitenge bifite agaciro ka miliyari 4.312 Frw.

    Amwe mu mayeri yakoreshaga mu kunyereza imisoro harimo gufunguza sosiyete nyinshi zikandikwa ku bantu batandukanye, guca ibifungo (seal) bishyirwa ku makamyo ye cyangwa kuyobya uburari ko amakamyo agiye kwambukiranya igihugu kandi mu by’ukuri bayapakururira mu Rwanda.

    Mu mwaka ushize, RRA yafatiriye amakamyo y’ibicuruzwa bya Kibyeyi byari byinjiye mu gihugu bidatanze imisoro

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko uyu mugabo yafunguje sosiyete esheshatu, zirimo ebyiri zanditse mu mazina y’abakarani, ebyiri zanditse mu mazina y’abakozi be babiri bo mu rugo, imwe yanditse mu y’umugore we n’iyanditse mu mazina ya nyina wabo.

    Ngo abo bakozi yabasabaga indangamuntu zabo hanyuma akajya muri RDB agafunguza ibigo mu mazina yabo, ubundi akajya yinjiza ibicuruzwa mu gihugu mu mazina yabo ariko ntabitangire imisoro kandi abo bakozi batabizi.

    Mu bucukumbuzi twakoze, twasanze nka Sosiyete yitwa Baze Company Ltd yarayifunguje mu 2019, yanditse ku mukarani wo muri Quartier Matheus. Ibereyemo Leta umwenda w’imisoro urenga miliyoni 188 Frw, amafaranga uwo mukarani atarakorera kuva yavuka.

    Nsengimana Martin w’imyaka 33 ni umukarani wakundaga gusaba akazi Kibyeyi. Guhera tariki ya 22 Ukwakira 2019 abarwa nka Rwiyemezamirimo kuko mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, amazina ye yanditse kuri Sosiyete yitwa Baze Company Ltd.

    Ati “Twari tuziranye gutyo nk’umukire, nanjye nkora akazi k’ubukarani hafi ye. Ntabwo twari tuziranye byihariye, usibye kuba ari umukire. Yarantumaga, yashobora kumpamagara ati ngwino tujyane cyangwa ukuremo akantu mu modoka.”

    Nsengimana mu mwaka ushize nibwo yamenye ko hari sosiyete imwanditseho kandi ko ibereyemo RRA imisoro. Ati “Naje kubimenya ari uko abantu bo muri Revenue baje kunshaka, ubwanjye ndya bingoye, barabinyereka mbona ko ikompanyi ari iyanjye ariko ndababwira nti ntabwo mbizi ntayo ngira.”

    Yakomeje agira ati “Ubusanzwe ku munsi hari ubwo mbona bitanu, bitatu cyangwa na bibiri cyangwa rimwe na rimwe nkatahira aho.”

    Twabajije Nsengimana uburyo indangamuntu ye yageze kuri Kibyeyi, asubiza ko hari umunsi yigeze kuyimusaba akayifotora ariko ko atigeze amubaza icyo ashaka kuyikoresha.

    Ati “Kuko ari umukire, najyaga mubwira nti boss wazampaye akazi, umunsi umwe arambwira ati wazanye indangamuntu, arambwira ati yimpe, arayifotora arangije arayimpereza, ntabwo yambwiye ikindi, naramwubashye nka boss.”

    Nyuma yo kubwirwa ko sosiyete imwanditseho, ngo yasabye RRA kumufasha ikava mu mazina ye kuko atigeze ayifunguza.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje itabwa muri yombi rya Kibyeyi wafashwe tariki ya 11 Mutarama 2021.

    Ati “Ubu RIB iri kubikoraho iperereza. Uregwa afungiwe kuri Station ya RIB ya Kimihurura. Akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro.”

    Dr Murangira yakomeje avuga ko ubu iperereza rikomeje, ndetse dosiye iri gukorwa aho izashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

    Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 144 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo uregwa ahamijwe iki cyaha n’urukiko, afungwa hagati y’imyaka ibiri n’itatu ndetse n’amande ari hagati ya miliyoni eshatu kugera kuri eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Icyo kwiyitirira umwirondoro giteganywa n’ingingo ya 40 mu itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshwejwe ikoranabuhanga. Iyo uregwa agihamijwe n’urukiko, igihano ni igifungo cy’imyaka itatu kugera kuri itanu n’ihazabu ya miliyoni imwe kugera kuri eshanu.

    Kibyeyi yigeze gukurikiranwaho icyaha cyo kunyereza imisoro, dosiye inashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    RIB yatangaje ko iri gukora iperereza ku bandi bacuruzi bakora uburiganya busa nk’ubu bagamije kunyereza imisoro ya Leta, inatanga inama yo kubireka, ko abazafatwa bazakurikiranwa n’amategeko.

    Kibyeyi Valens ni umucuruzi ukomeye w’ibitenge mu Mujyi wa Kigali. Akurikiranyweho kunyereza imisoro ingana na miliyari 10,4 Frw

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umucuruzi-wiyitiriye-abakarani-n-abakozi-bo-mu-rugo-akanyereza-akayabo-ka

  • Ruhango: Abari banze kwambara agapfukamunwa kubera imyemerere bisubiyeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mukamazimpaka avuga ko yavuye ku izima kuko yasobanukiwe ko COVID-19 yica abantu
    Mukamazimpaka avuga ko yavuye ku izima kuko yasobanukiwe ko COVID-19 yica abantu

    Imiryango 15 yo muri uwo Murenge ni yo ngo yagaragaye yemera inyigisho zibuza abantu kwambara agapfukamunwa bitwaje ko byaba ari ukwemera gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa ivugwa muri Bibiliya ko uzashyirwaho icyo kimenyetso atazajya mu Ijuru.

    Abo baturage bivugwa ko ari Abakirisitu bashingiye ku myemerere y’Abakusi biyomoye ku itorerro ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bavuga ko impamvu bangaga kwambara agapfukamunwa byatewe n’abigisha b’ibinyoma badutse iwabo bavuye i Kigali bakabumvisha ko gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari ubuyobe na bo bakabyigisha abana babo.

    Icyakora ngo hari n’abumvise izo nyigisho batangira kubyibazaho ku buryo kwisubiraho bitagoranye nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi zibasanze zikabigisha, n’ubwo abafite ikibazo bose bataragerwaho.

    Mukamazimpaka Espérance utuye mu Mudugudu wa Bugufi mu Kagari ka Buhanda avuga ko ajya asengera mu itorerro ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi akaba yajyaga ateranira hamwe n’abandi mu rugo kuva igihe COVID-19 yadukaga insengero zifunze.

    Mukamazimpaka avuga ko muri ayo materaniro yo mu ngo ari nabwo haje umugore akabigisha ko kwambara agapfukamunwa ari icyaha kandi byanditse muri Ezekiyeli ko bibujijwe gupfuka umunwa.

    Nyamara Mukamazimpaka avuga ko we ubwe yaje kwisobanurira iby’iryo somo maze afata umwanzuro wo kureka ibyo yari yemeye bimujijisha kuko n’ubundi asanzwe azi akamaro k’agapfukamunwa nk’umuntu wabyariye kwa muganga kandi abona no mu nganda abahakora batwamabara.

    Agira ati “Njyewe ubwanjye ni jye wabyisobanuriye numva ko Imana yabwiraga Ezekiyeli kutipfuka umunwa kuko agomba kugira ibyiringiro, bitandukanye no gupfuka umunwa hari ibyago. Ibyo byatumye izo nyigisho z’ubuyobe zari zanyinjiye nzireka ariko ubwa mbere nari nazemeye”.

    Dushimimana Jean Pierre wari warayobye ku bijyanye n’inyigisho zo kwambara agapfukamunwa avuga ko yamaze kumenya ko icyorezo cya COVID-19 kiriho kandi gihitana ubuzima bwa benshi bityo ko buri wese akwiye kwirinda.

    Icyakora ngo byaramugoye kongera gusubiza abana be ku murongo kuko na bo bari baramaze kumira bunguri ibyo kutikoza agapfukamunwa no kubahiriza andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Agira ati “Byarangoye uyu munsi nibwo umwana yemeye kuva ku izima yambara agapfukamunwa, yemera kuza ku ishuri, uwanga kwemera ko COVID-19 iriho azaba abeshya abantu, kandi mu byanditswe byera handitse ko ubuyobozi butangwa n’Imana”.

    Abana bari baramaze kwigishwa ko kwambara agapfukamunwa ari ukwemera ikimenyetso cy’inyamaswa na bo bisubiyeho

    Bamwe mu bana bari bigishijwe kwanga kwambara agapfukamunwa bavuga ko babwirwaga ko kukambara ari ukwemera ikimenyetso cy’inyamaswa benshi bakunze no kwita umubare w’inyamaswa wa 666 uvugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe.

    Umwe mu bana agira ati, “Nifuza kuzaba umunyamakuru ariko sinari nkiza kwiga kuko batubwiraga ko nituza kwiga tuzasabwa kwambara agapfukamunwa kandi ngo ari ikimenyetso cy’inyamaswa, ubu maze kwemera ko atari byo nagira inama abandi bana kureka ayo magambo bakaza kwiga”.

    Undi mwana na we uvuga ko yifuza kuzaba Minisitiri ariko atari akiza ku ishuri avuga ko yabwirwaga ko atagomba kwemera kwambara agapfukamunwa, kwipimisha umuriro, no gukaraba intoki kuko ari ukwemera ikimenyetso cy’inyamaswa kandi ko napfa atazajya mu Ijuru.

    Agira ati “Bambwiraga ko ninemera kwambara agapfukamunwa nzaba nemeye ikimenyetso cy’inyamaswa ariko ubu ntabwo nkibyemera kuko Uwiteka aravuga ngo twubahe abayobozi batuyobora, nagira inama abandi kumva ko COVID-19 nibahitana ari bo bazaba bizize,”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko nyuma yo kumenya ayo makuru inzego z’ubuyobozi zahagurutse ngo zifashe abaturage bari bagaragaje ko banyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Habarurema avuga ko Umurenge wa Bweramana urimo abemera benshi bo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi kandi harimo n’abayobotse izo nyigisho z’ubuyobe zibangisha gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Icyakora ngo hari icyizere cy’uko ubukangurambaga bwatangijwe buzatuma iyo miryango ibarirwa muri 15 ifite iyo myumvire ihinduka kuko imwe muri yo yamaze guhinduka n’abana bakaba basubiye mu ishuri.

    Agira ati “Ibyabayeho ni inyigisho z’ubuyobe, abana bagera ku munani bavuga ko bari mu buyobe bagarutse ku mashuri, ntabwo twabarenganya kuko buriya hari uwaba waraje akabigisha nabi, bamwe mu babigizemo uruhare twatangiye kubafata kandi turizera ko hazabaho kumva neza”.

    Akarere ka Ruhango kamaze gutakaza abaturage babiri bazize COVID-19 abarenga 10 bakaba barwaye, ubuyobozi bukaba busaba ko abantu batarengera amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyo cyorezo kuko kuyarengaho nkana byaba ari ukongera ubwandu mu Banyarwanda.

    Imyemerere kandi na yo ngo ntikwiye gufatwa uko yigishijwe kuko ijambo ry’Imana rivuga ko abantu bakwiye kurwanya icyorezo cyose no kukirinda kandi hakabaho no kuba abagaragaweho n’icyo cyorezo bashyirwa mu kato.

    Abatuye i Gitwe ku Buhanda bazwi ku izina ry’Abakusi n’ubundi bigeze kuvugwaho kwigomeka kuri gahunda za Leta zirimo no gufata indangamuntu, kwishyura Mituweli, gukora umuganda n’izindi gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza ariko bagenda bigishwa bamwe barahinduka.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ruhango-abari-banze-kwambara-agapfukamunwa-kubera-imyemerere-bisubiyeho

  • Umucuruzi wiyitiriye abakarani n'abakozi bo mu rugo akanyereza akayabo ka miliyari 10,4 Frw yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wavutse mu 1975 asanzwe atuye i Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu ariko akorera ubucuruzi bw'ibitenge mu Mujyi wa Kigali. Abikura hanze y'u Rwanda nko mu Bushinwa, ubundi akabiranguza n'abandi babikeneye imbere mu gihugu.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko afite ibigo bibiri by'ubucuruzi byanditse mu mazina ye kuva mu 2016 aribyo Manual Trading Ltd na Imani textile Ltd ariko hari ibindi bigera kuri bitandatu yagiye afunguza mu mazina y'abandi bantu barimo n'abakozi be bo mu rugo.

    Yakunze kuvugwa mu buriganya bw'imisoro kugeza n'aho mu mwaka ushize mu Ukwakira 2020 Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro cyafatiriye ibicuruzwa bye ku bwo kutishyura imisoro. Icyo gihe RRA yafatiriye amabaro y'ibitenge 585 byakorewe mu Bushinwa. Byavugwaga ko ibyo bitenge bifite agaciro ka miliyari 4.312 Frw.

    Amwe mu mayeri yakoreshaga mu kunyereza imisoro harimo gufunguza sosiyete nyinshi zikandikwa ku bantu batandukanye, guca ibifungo (seal) bishyirwa ku makamyo ye cyangwa kuyobya uburari ko amakamyo agiye kwambukiranya igihugu kandi mu by'ukuri bayapakururira mu Rwanda.

    Mu mwaka ushize, RRA yafatiriye amakamyo y’ibicuruzwa bya Kibyeyi byari byinjiye mu gihugu bidatanze imisoro

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko uyu mugabo yafunguje sosiyete esheshatu, zirimo ebyiri zanditse mu mazina y'abakarani, ebyiri zanditse mu mazina y'abakozi be babiri bo mu rugo, imwe yanditse mu y'umugore we n'iyanditse mu mazina ya nyina wabo.

    Ngo abo bakozi yabasabaga indangamuntu zabo hanyuma akajya muri RDB agafunguza ibigo mu mazina yabo, ubundi akajya yinjiza ibicuruzwa mu gihugu mu mazina yabo ariko ntabitangire imisoro kandi abo bakozi batabizi.

    Mu bucukumbuzi twakoze, twasanze nka Sosiyete yitwa Baze Company Ltd yarayifunguje mu 2019, yanditse ku mukarani wo muri Quartier Matheus. Ibereyemo Leta umwenda w'imisoro urenga miliyoni 188 Frw, amafaranga uwo mukarani atarakorera kuva yavuka.

    Nsengimana Martin w'imyaka 33 ni umukarani wakundaga gusaba akazi Kibyeyi. Guhera tariki ya 22 Ukwakira 2019 abarwa nka Rwiyemezamirimo kuko mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, amazina ye yanditse kuri Sosiyete yitwa Baze Company Ltd.

    Ati 'Twari tuziranye gutyo nk'umukire, nanjye nkora akazi k'ubukarani hafi ye. Ntabwo twari tuziranye byihariye, usibye kuba ari umukire. Yarantumaga, yashobora kumpamagara ati ngwino tujyane cyangwa ukuremo akantu mu modoka.'

    Nsengimana mu mwaka ushize nibwo yamenye ko hari sosiyete imwanditseho kandi ko ibereyemo RRA imisoro. Ati 'Naje kubimenya ari uko abantu bo muri Revenue baje kunshaka, ubwanjye ndya bingoye, barabinyereka mbona ko ikompanyi ari iyanjye ariko ndababwira nti ntabwo mbizi ntayo ngira.'

    Yakomeje agira ati 'Ubusanzwe ku munsi hari ubwo mbona bitanu, bitatu cyangwa na bibiri cyangwa rimwe na rimwe nkatahira aho.'

    Twabajije Nsengimana uburyo indangamuntu ye yageze kuri Kibyeyi, asubiza ko hari umunsi yigeze kuyimusaba akayifotora ariko ko atigeze amubaza icyo ashaka kuyikoresha.

    Ati 'Kuko ari umukire, najyaga mubwira nti boss wazampaye akazi, umunsi umwe arambwira ati wazanye indangamuntu, arambwira ati yimpe, arayifotora arangije arayimpereza, ntabwo yambwiye ikindi, naramwubashye nka boss.'

    Nyuma yo kubwirwa ko sosiyete imwanditseho, ngo yasabye RRA kumufasha ikava mu mazina ye kuko atigeze ayifunguza.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje itabwa muri yombi rya Kibyeyi wafashwe tariki ya 11 Mutarama 2021.

    Ati 'Ubu RIB iri kubikoraho iperereza. Uregwa afungiwe kuri Station ya RIB ya Kimihurura. Akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya n'icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro.'

    Dr Murangira yakomeje avuga ko ubu iperereza rikomeje, ndetse dosiye iri gukorwa aho izashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n'itegeko.

    Icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n'ingingo ya 144 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Iyo uregwa ahamijwe iki cyaha n'urukiko, afungwa hagati y'imyaka ibiri n'itatu ndetse n'amande ari hagati ya miliyoni eshatu kugera kuri eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.

    Icyo kwiyitirira umwirondoro giteganywa n'ingingo ya 40 mu itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshwejwe ikoranabuhanga. Iyo uregwa agihamijwe n'urukiko, igihano ni igifungo cy'imyaka itatu kugera kuri itanu n'ihazabu ya miliyoni imwe kugera kuri eshanu.

    Kibyeyi yigeze gukurikiranwaho icyaha cyo kunyereza imisoro, dosiye inashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    RIB yatangaje ko iri gukora iperereza ku bandi bacuruzi bakora uburiganya busa nk'ubu bagamije kunyereza imisoro ya Leta, inatanga inama yo kubireka, ko abazafatwa bazakurikiranwa n'amategeko.

    Kibyeyi Valens ni umucuruzi ukomeye w'ibitenge mu Mujyi wa Kigali. Akurikiranyweho kunyereza imisoro ingana na miliyari 10,4 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umucuruzi-wiyitiriye-abakarani-n-abakozi-bo-mu-rugo-akanyereza-akayabo-ka

  • Mu makipe 20 ya Premier League ni iyihe kipe… – #rwanda #RwOT

    tugiye kwifashisha urutondorwe rw’amakipe 20 akina Premier League ndetse tugendere kuzimaze igihe kirekire zitayoboye shampiyona.

    20. Brighton


    Iyi kipe niyo iza kumwanya wa 20 kuko ntirayoboraho Premier Legaue n’umunsi n’umwe.

    19. Wolves


    Wolves imaze iminsi 21, 285 itarayobora urutonde rwa Premier League kuko ibiheruka mu mwaka w’imikino 1962/63 uyu mwaka ikaba yarashoje shampiyona iri no ku mwanya wa 5.

    18. Sheffield United


    Iminsi 17, 995 niyo sheffield United imaze itaraba iya mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’ubwongereza, kuko ibiheruka mu mwaka w’imikino 1971/72 ubwo yatsindaga imikino 4 ibanza ya shampiyona.

    17. Burnley


    Imaze iminsi 17,302 itaraba iyambere ku rutonde rwa Premier League, umwaka w’imikino 1972/73 yatsinze umukino ufungura Shampiyona bituma iba iya mbere.

    16 West Brom


    West Brom imaze iminsi 15,321 itarayobora urutonde rwa Premier League, bwa nyuma ibiheruka ni mu mwaka w’imikino 1978/79 yahise inasoza ku mwanya wa 3 muri uwo mwaka.

    15 Crystal Palace


    Imaze iminsi 15,076 itazi kuyobora urutonde rwa shampiyona uko bisa. Mu 1979 ubwo batsindaga ikipe ya Ipswich Town byatumye iyi kipe iyobira shampiyona ya Abongereza by’igihe gito.

    14 Leeds united


    Iyi kipe ubu igeze ku munsi wa 6,715 itarayobora ururonde rwa shampiyona mwibuka ko yazamutse mu kiciro cya mbere muri uyu mwaka.

     

    13 West Ham


    Iminsi 5,282 niyo ishize itaraba iya mbere ku rutonde rwa shampiyona kuko ibiheruka ku munsi wa mbere wa shampiyona umwaka w’imikino 2006/07 mwibuka ko nyuma yaho yaje kugura Tevez na Javier Mascherano bakihagera ibintu bitangira kugenda nabi

    12 Newcastle


    Ubu igeze ku munsi wa 4,902 ingana n’amezi 161 itarongera kubaho iyambere. Ubwo ibiheruka mu 2007/08 Newcastle yatozwaga Sam Allardyce.

    11 Aston Villa


    Iminsi ibaye 3,434 iyi kipe itarayobora urutonde rwa shampiyona y’Ubwongereza. 2011/12 Aston villa yari iyoboye shampiyona ku munsi wa kabiri ariko ntago byayiguye neza kuko yashoje ku mwanya wa 16

    10. Fulham


    Fulham imaze iminsi 3,067 itazi kuyobora urutonde rwa shampiyona y’Ubwongereza Premier League uko bisa.

    9. Chelsea


    Iminsi ibaye 846 ubwo Chelsea iheruka kuba iya mbere ku rutonde rwa shampiyona. Icyo gihe Mourizio Sarri yatsinze imikino 5 yikurikiranya, gusa iza gutanga uyu mwanya nyuma yo kunganya na West Ham bituma Manchester City iyicaho.

    8. Manchester City


    Manchester City imaze iminsi 517 itayobora urutonde rwa Shampiyona, kuko ibiheruka mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2019/20 imaze kunyagira West Ham ibitego 5-0.

    7. Arsenal


    N’ubwo iheruka igikombe cya shampiyona cyera, ariko imaze iminsi 118 ikuwe ku mwanya wa mbere wa shampiyona, gusa yari yatangiye neza kuko uyu mwaka w’imikino yayoboye shampiyona ku munsi wa mbere irushije inyuguti itangira izina ry’ikipe ya Leicester City

    6. Everton


    Everton imaze iminsi 77 itayobora urutonde rwa shampiyona gusa mwibuka ko yari yayoboye shampiyona ya 2020/21 imikino itatu ibanza gusa byaje kurangira ubwo yatsindwaga na Southampton na Newcastle.

    5. Southampton


    Iminsi imaze kuba 66 yambuwe umwanya wa mbere. Uyu mwaka w’imikino Southampton yayoboye urutonde rwa shampiyona mu gihe kingana n’amasaha 48 gusa.

    4.Leicester City


    Iminsi 55 niyo ishize Leicester yambuwe umwanya wa mbere

    3. Tottenham


    Imaze iminsi 30 yambuwe umwanya wa mbere na Liverpool nyuma yo gutsindwa mu kwezi gushize.

    2. Liverpool


    Ikipe ya Liverpool hashize amasaha 5 itakaje umwanya wa mbere, nyuma yaho Manchester United itsindiye ikipe ya Burnley igitego 1-0 bigatuma igira amanota 36 irusha amanota 3 ikipe ya Livirpool.

    1. Manchester United 

    ubu niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102292/mu-makipe-20-ya-premier-league-ni-iyihe-kipe-itarayobora-urutonde-rwa-shampiyona-kuva-yash-102292.html

  • Ndumva umubabaye kundusha: Seburikoko asubiza… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021, Niyitegeka ufite filime ye yise 'Papa Sava' yashyize ifoto kuri konti ye ya instagram abwira abafana be n'abakunzi ba filime muri rusange ko mu minsi iri imbere hagiye gusohoka filime nshya y'uruhererakane yitwa 'Ejo si kera'.

    Iyi foto imugaragaza yambaye ipantalo y'ibara ry'umukara n'inkweto ari uko. Nta mupira cyangwa se ishati yambaye hejuru ameze nk'uhese umugongo.

    Mu bitekerezo birenga 60, benshi bamubwiye ko bifuza kuzahurira muri filime nawe, abandi bavuga ko biteguye iyi filime, bamwe bamubwira gukomeza urugendo rwo gukina filime kuko benshi bakunda uburyo agaragaza ubuhanga mu gukina kwe.

    Mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto harimo umukobwa ukoresha izina rya Patierik ufite ifoto imwe kuri konti ye ya Instagram wabwiye Seburikoko gushaka umugore akava mu mikino y'abana. Ati 'Shaka umugore va mu mikino y'abana.'

    Mbere y'uko Seburikoko amusubiza, abafana be babwiye Patierik kureba ibimubera abandi bamubwira ko gushaka umugore nta gihe ntarengwa bigira.

    Seburikoko yabwiye Patierik ko ari kumuhatira gushaka umugore nk'aho ari we umubabaye. Ati 'Ndumva wamushaka mu mwanya wanjye ukamunyitirira kuko ndumva umubabaye kundusha cyangwa nimushaka azitwa uwawe ko bigutunaje washishikaye washikoye di.'

    Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko atazi niba ab'iwabo wa Patierik “bose bararangije gushaka ngo abone kuza kubimpatamo abitsindagira'. Kandi ko atazi impamvu uyu mukobwa amufitiye impuhwe amusaba gushaka umugore akava 'mu mikino y'abana'.

    Yabwiye uyu mukobwa wavuze ko ari mu mukino y'abana kumwoherereza amafoto y'abana 'b'iwabo bakina nk'ibyo yari arimo'. Ati 'Cyangwa ni kumwe ururimi rwamenyereye kuvuga iyo ruvuze rwifata rugahondagura mu nkaka.'

    Akomeza ati 'Muze kumumbwirira ko nta mwana usya avoma uti 'ntari mu mikino y'abana (n'ubwo isigaye yishyura menshi niba atabizi) uti 'buriya ntiyikoreye akabido ntanatengase agacuma, yikweze nk'ugiye kwatsa moteri y'icyuma gishya ibigori we. Hadashya se.'

    Abantu batandukanye barimo Aime Bahati bunze mu rya Seburikoko bavuga ko ntawe ukwiye guhatira undi gushaka umugore. Seburikoko aboneraho kubwira abantu bose bahora biga ku buzima bw'abandi ko mu cyumweru gitaha ari ikizami.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, ku wa 03 Ukwakira 2020, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Seburikoko yatangaje ko nta gitutu afite cyo gushinga urugo, kandi ko nta mwenda abereyemo abantu ku buryo yabyuka mu gitondo atangaza itariki y'ubukwe.

    Icyo gihe yavuze ati 'Babwire bategereze nta 'pressure' ndiho yo kurongora. Nta mwenda mbereyemo umuntu ku kurongora kwanjye. Nibategereze igihe nikigera nzababwira. Wenda na Covid-19 ivemo baze bashagare nk'uko babikeneye. Siko bimeze se! [Akubita agatwenge].

    Abiteramo urwenya akavuga ko abamubaza itariki y'igihe azarushingira 'wagira ngo ni itariki yo gupfa'. Ntiyerura neza niba afite umukunzi, gusa avuga ko abantu bakwiye gutegereza kugeza igihe azabibwirira.

    Seburikoko yateguje filime nshya, abantu bamwakiriza inkuru zimusaba gushaka umugore

    Mu Ukwakira 2020, Niyitegeka Gratien [Seburikoko] yabwiye INYARWANDA, ko nta mwenda abereyemo abamusaba gushinga urugo

    Uwitwa Patierik yasabye Seburikoko gushaka umugore “akava mu mikino y’abana”

    KANDA HANO: SEBURIKOKO YAVUZE KO NTA GITUTU AFITE CYO GUSHINGA URUGO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102274/ndumva-umubabaye-kundusha-seburikoko-asubiza-uwamwibukije-gushaka-umugore-102274.html

  • Ibitangaje kuri YASUKE umunyafurika wa mbere wageze ku rwego rw'abarwanyi rwitwa samurai mu myaka 500 ishize #rwanda #RwOT

    Azwi nka Yasuke, yageze ku rwego rwa samurai ku gihe cy'ubutegetsi bwa Oda Nabunaga, umuhinza (umukuru w'abarwanyi) w'igitangaza mu Buyapani wo mu kinyejana cya 16 ufatwa nk'umwe mu bunze Ubuyapani.

    Mu 1579, Yasuke yageze ahitwa Kyoto – umurwa mukuru icyo gihe – byabaye igitangaza kuko abantu bamwe buriraga ibintu birebire kugira ngo bamurebe neza, umubyigano ngo watumye hari n'abapfa nk'uko umunyamateka Lawrence Winkler abivuga.

    Mu mwaka umwe gusa, Yasuke yari amaze kugera muri uru rwego rw'abarwanyi bakomeye mu Buyapani, samurai. Ntiyatinze kuvuga neza ikiyapani no kujyana na Nabunaga ku ngamba.

    Matsudaira Ietada, umusamurai mugenzi we, yandise muri 'ajenda' ye mu 1579 ko Yasuke yari “yareshyaga na shaku 6 (1,88m)…yiraburaga cyane, uruhu rwe rwasaga n'amakara”.

    Ikigereranyo cy'uburebure bw'umugabo mu Buyapani mu 1900 cyari 1,57m. Bityo Yasuke yari nk'umunara ku bantu bo mu kinyejana cya 16 bari bagufi muri rusange kubera imirire mibi.

    Uko yabaye umurwanyi ukomeye

    Nta nyandiko zigaragaza igihugu n'igihe Yasuke yavukiye. Abanyamateka benshi bavuga ko yavuye muri Mozambique gusa hari n'abavuga ko yavuye muri Ethiopia abandi muri Nigeria.

    Ikizwi gusa, ni uko Yasuke yageze mu Buyapani azanye n'umutaliyani w'umuyezuwiti witwa Alessandro Valignano wari mu bushakashatsi.

    Uyu agaragara mu mateka yanditse hagati ya 1579 na 1582.

    Hari abahanga bamwe bavuga ko yari umucakara, ariko biragoye kubyemeza.

    Floyd Webb na Deborah DeSnoo, bari gukora amashusho mbarankuru kuri we, bavuga ko ibivugwa ko yari umucakara ari ibihuha byakwiriye cyane.

    Madamazera Deborah ati: “Ntibyari gushobokera Yasuke kugera ku rwego rwa samurai mu gihe kitarenze umwaka iyo ataza kuba yari asanzwe ari umurwanyi”.

    Abagera ku rwego rwa samurai abenshi baba barahereye imyitozo mu bwana.

    Ubucuri n'umuhinza

    Yasuke yahuye na Nabunaga hashize igihe gito ahageze ahita amubona nk'umuntu w'ingenzi nk'uko aba bari gukora iyi filimi babivuga.

    Yasuke icyo gihe ngo yavugaga ikiyapani gicye, abagabo bombi bahise baba inshuti nk'uko bivugwa n'umwanditsi Thomas Lockey wanditse igitabo kuri Yasuke.

    Bwana Thomas avuga ko Yasuke yashimishaga Nabunaga amubwira inkuru zo muri Africa no mu Buhinde aho yari yaranyuze mbere yo kuza mu Buyapani.

    Bwana Floyd Webb avuga ko kubera uburyo Yasuke yari amaze kumenya ikiyapani neza byatumye benshi bamukunda.

    Ati: “Yari atandukanye n'abayezuwiti bo bari bazanye idini ryabo mu Buyapani”.

    Hari ibivugwa ko bahura bwa mbere, Nabunaga yategetse mwishywa we guha amafaranga menshi Yasuke.

    Serge Bilé umunyamateka wo muri Côte d'Ivoire yatangajwe n'ibigwi n'amateka ya Yasuke nawe amwandikaho igitabo.

    Yabwiye BBC ati: “Ibintu bitangaje bivugwa kuri uyu mugabo nibwo byanteye amatsiko.

    Yasuke na Nabunaga bari bafite ibyo bahuje.

    Nabunaga yakundaga cyane imikino njyarugamba kandi yafataga umwanya munini ari kuyitoza.

    Yari umugabo utangaje kandi ukunda kugendana n'abantu b'abahanga kandi bafite ikinyabupfura.

    Bwana Webb avuga ko Yasuke nawe yari umurwanyi w'igihangange.

    Ko yakundaga kubyina no kwerekana ibyo bita -Utenzi, iyi ni injyana yo mu giswahili y'ubusizi n'ibigwi by'intwari.

    Bwana Webb avuga ko Yasuke agomba kuba yaravaga mu majyaruguru ya Mozambique aho hari ibice bikoresha igiswahili.

    Nabunaga nawe, yakundaga umudiho wa Noh ndetse bamwitaga nyirawo kubera uburyo yawukundaga.

    Nabunaga yakunze cyane Yasuke ndetse akamufata nk'uwo mu muryango we.

    Yasuke ni umunyafurika wari mu bantu bake bicaraga ku meza ya Nabunaga bagasangira.

    Madamazera Deborah avuga ko “Nabunaga yashimagizaga ubutwari bwa Yasuke n'igihagararo cye yabifataga nk'iby'abagabo 10”.

    Izina rye ryakomeje kuvugwa n'ubu…

    Ubwo Nabunaga yamushyiraga ku rwego rwa samurai ibi byari bitarigeze bibaho mbere mu Buyapani. Nyuma hari n'abandi banyamahanga baboneyeho.

    Nk'umu-samurai wa mbere utaravukiye mu Buyapani, Yasuke yarwanye intambara nyinshi zikomeye ari kumwe na Oda Nabunaga.

    Yari anahari ku ijoro rya nyuma rya Nabunaga ubwo umwe mu bajenerali be, Akechi Mutsuhide, yamwigometseho agatwika inzu ye Nabunaga agafatirwa mu cyumba akiyahura mu buryo bita seppuku.

    Mbere yo kwiyica, yasabye Yasuke kumuca umutwe maze wo n'inkota ye akabishyira umuhungu we nk'uko umunyamateka Lockey abivuga. Ngo byari ikimenyetso cy'icyizere gikomeye.

    Imyato ya Yasuke irangirira ahagana mu 1582. Itembagara rya Nabunaga ahiritswe n'abamugambaniye byatumye nawe ahunga, bivugwa ko yahungiye ku misiyoni y'abayezuwiti i Kyoto.

    Nubwo amaherezo ye n'ay'ubuzima bwe atazwi kugeza ubu, Yasuke yakomeje kuba mu nkuru n'ibitekerezo by'Abayapani benshi ndetse yanditswe mu bitabo bimwe byaho.

    Mu gitabo cy'abana cyitwa Kuro-Suke (Kuro – bivuga umukara mukiyapani), bavuga ko nyuma y'uko Nabunaga yiyahuye, Yasuke yajyanywe mu rusengero aho yahoraga mu nzozi z'ababyeyi be muri Afurika.

    Ikinyamakuru cyandika imyidagaduro kitwa Variety kivuga ko Chadwick Boseman wakinnye filimi iheruka gukundwa ya Black Panther ari we uzakina muri iyi ya Yasuke iri gutunganywa.

    Izaba ari filimi ya kabiri muri Hollywood ikinwe ku buzima bwa Yasuke.

    Mu 2017, studio ya Lionsgate muri Hollywood yatangaje ko iri gutunganya filimi ku buzima bw'uyu samurai wa mbere w'umwirabura.

    Imyaka 500 nyuma ye, ubuzima bwe buracyavugwa kandi bukabera bamwe urugero.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibitangaje-kuri-yasuke-umunyafurika-wa-mbere-wageze-ku-rwego-rw-abarwanyi

  • Mesut Ozil yahishuye ikipe y'abakinnyi 11 beza yakinannye nabo muri Arsenal biganjemo inshuti ze #rwanda #RwOT

    Mu biganiro yagiranye n'abafana be kuri Twitter mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere,yavuze ko yakuze afana Fenerbahce ndetse ayifata nka Real Madrid yo muri Turkia gusa anahishura abakinnyi 11 beza yakinannye nabo muri Arsenal.

    Kuva mu kwezi kwa 3 umwaka ushize,Mesut Ozil ntarakina n'umunota n'umwe mu ikipe ya Arsenal ndetse ikipe yashatse kumugurisha arabyanga,avuga ko agomba kurangiza amasezerano ye amuhesha akayabo k'ibihumbi 350 by'amapawundi ku cyumweru.

    Mesut Ozil yavuze ko ikipe y'abakinnyi 11 beza yakinannye nabo harimo : Alexis Sanchez, Santi Cazorla, Aaron Ramsey, Laurent Koscielny,Pierre-Emerick Aubameyang, Bacary Sagna, Per Mertesacker,Serge Gnabry nawe yishyiramo.

    Icyatunguye abantu benshi nuko uyu mudage ufite inkomoko muri Turkia yahisemo umunyezamu David Ospina imbere ya Bernd Leno bakinana ubu n'umunyabigwi Petr Cech.

    Muri uru rutonde Ozil yatanze,higanjemo abakinnyi b'inshuti ze Sead Kolasinac,Gnabry n'abandi batandukanye gusa mu ikipe ya Arsenal ntabwo bakunzwe.

    Umwe mu bafana,yabajije Ozil impamvu akunda Fenerbahce,amusubiza ati 'Nakuze mfana Fenerbahce nkiri umwana mu Budage.Buri Mudage ufite inkomoko muri Turkia aba afite ikipe afana muri Turkia.

    Njyewe mfana Fenerbahce.Imeze nka Real Madrid yo muri Espagne.Ni ikipe ikomeye muri Turkia.

    Mu minsi ishize,Perezida wa Fenerbahce,witwa Ali Koc yatangaje ko bari hafi gusinyisha Ozil kurusha mbere uko byari bimeze.



    Mesut Ozil yashyize hanze ikipe y'abakinnyi beza yakinannye nabo muri Arsenal

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mesut-ozil-yahishuye-ikipe-y-abakinnyi-11-beza-yakinannye-nabo-muri-arsenal

  • Rwamagana: RIB yataye muri yombi umugabo watemye abantu 2 umwe bikamuviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko muri iri joro ryakeye rwataye muri yombi uwitwa Semana Emmanuel w'i Rwamagana, ukurikiranweho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye Rumanzi Egide bikamuviramo urupfu. Yanakomerekeje bikomeye Mukakalisa Annonciata.RIB ivuga ko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro.

    RIB ivuga kandi ko ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye icyo cyaha gikorwa.

    Abagize umuryango wahohotewe bavuga ko Semana wafunzwe yakoze icyaha hari abandi bashungereye bagerageje no guhagarika imbangukiragutabara ngo itajyana abatemwe kwa muganga vuba, uwapfuye agihumeka.

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yihanganishije umuryango wahohotewe n'ababuze ababo, yizeza ubutabera busesuye ku bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

    Yagize ati: 'Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri. Iperereza no kwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke. Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rwamagana-rib-yataye-muri-yombi-umugabo-watemye-abantu-2-umwe-bikamuviramo

  • Bwa mbere Schwarzenegger wamamaye nka Komando yanenze Trump bahuje ishyaka #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze mu butumwa yashyize ku rukuta rwe akoresha rwa Twitter kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, anenga abashyigikiye Trump baherutse gutera Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, bakarwana imirwano ikomeye na Polisi y'iki gihugu, ubwo abayigize bari bateranye ngo bemeze intsinzi ya Joe Biden watowe.

    Yagize ati 'Nshuti zanjye namwe baturage bi'igihugu cyacu ndashaka kubagezaho ubutumwa bugufi, Trump yagaragaje ko yibwe mu matora abeshyeshya abaturage ibinyoma. Ni umutegetsi watsinzwe. Azandikwa mu mateka nk'umuperezida wabayeho mu mateka mabi kurusha abandi twagize. Ikintu cyiza n'uko vuba aha azaba ameze nka tweet yashaje itagifite icyo ivuze.'

    Yananenze ishyaka ry'Aba- républicains Trump abarizwamo ryemeye gushyigikira ibinyoma bye, avuga ko gukunda igihugu ari ukucyitaho bitavuze gushyigikira Perezida.

    Nkuko twababigejeho ubushize tariki ya 8 Mutarama 2021 Urubuga Nkoranyambaga rwa Twitter rwafunze burundu konti yakoreshwaga na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rumushinja kutubahiriza amabwiriza arugenga mu butumwa akunze kurunyuzaho.

    Twitter yavuze ko ihangayikishijwe n'imyitwarire imaze iminsi iranga Trump, aho yagiye ashishikariza abamushyigikiye kwishora mu bikorwa by'imyigaragambyo, birimo ibyabereye ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika, bikagwamo abantu bane.

    Mubindi wamenya nuko Donald Trump nyuma yuko yemeye ko yatsinzwe na Joe Biden hadashize n'amasaha 24 yaje gutangaza ku rubuga rwe ko nyuma yuko abantu benshi bagiye babimubaza yeruye ko atazitabira umunsi wirahira rya Joe Biden tariki ya 20 Mutarama 2021.

    Schwarzenegger wanenze Trump n'abamushyigikiye, akomoka mu Autriche ariko afite ubwenegihugu bwa Amerika. Ubusanzwe amazina ye ni Arnold Alois Schwarzenegger. Yavutse ku wa 30 Nyakanga 1947.

    Yamamaye cyane mu ruganda rwa sinema rwo muri Amerika aba umwe mu birahirwa cyane ku Isi. Yabaye guverineri wa 38 wa Leta ya California guhera mu 2003 kugeza mu 2011.

    Yamamaye muri filime zirimo 'The Terminator', 'Commando', 'The Running Man', 'Predator' , 'Total Recall' , 'True Lies', 'Twins ', 'Kindergarten Cop', 'Junior', 'Jingle All The Way' n'izindi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/bwa-mbere-schwarzenegger-wamamaye-nka-komando-yagize-icyo-atangaza-kuri-trump

  • Coronavirus yatumye Afurika y'Epfo ifunga imipaka y'ubutaka, birakomeye #rwanda #RwOT

    Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y'Epfo yatangaje ko imipaka yo kubutaka igomba gufungwa kugeza tariki 15 z'ukwezi gutaha kwa Gashyantare 2021, mu muhate wo kugabanya ikwirakwira rya Covid-19.

    Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere w'iki cyumweru,  Ramaphosa yavuze ko iki cyorezo ubu ari bwo kiri gukora ibara muri Africa y'Epfo, aho imibare y'abandura yarenze kure iyateganywaga mu nkubiri ya mbere y'iki cyorezo.

    Yavuze ko kuva ku munsi wa mbere w'uyu mwaka kugeza ubu hamaze kuboneka abanduye bashya hafi 190,000 kandi ubu hari abantu 15,000 bari mu bitaro kubera Covid-19.

    Intara ya KwaZulu Natal niyo ifite abantu benshi banduye mu byumweru bishize, ariko yavuze ko ubwandu mu ntara ya Gauteng buri kwiyongera bikomeye kandi biteganyijwe ko burushaho mu gihe abantu bari kuva mu biruhuko.

    Ingamba nyinshi zo kwirinda zafashwe mu kwezi kwa 12 ubu zizongerwa igihe. Kubuza ubucuruzi bw'inzoga birakomeje, imicanga yo kwidagaduriraho kunyanja irafunze, n'ibikorwa bihuza abantu birabujijwe.

    Perezida Ramaphosa yaburiye ko imihango yo gushyingura ikomeje kuba ahantu benshi bandurira. Yagize ati: 'Gushyingura bimaze kuba umutego w'urupfu ku bantu benshi', abashishikariza kuguma mu ngo zabo.

    Ramaphosa nkuko BBC ibitangaza, yavuze kandi ko gahunda yo gukingira iki gihugu giteganya izaba ari imwe muri gahunda zikomeye isaba ibikoresho byinshi kandi vuba. Yavuze ko doze miliyoni 20 bamaze kuzigura kandi zizagera mu gihugu mu mezi ari imbere, ndetse bari kuvugana n'izindi nganda zikora inkingo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/coronavirus-yatumye-afurika-yepfo-ifunga-imipaka-yubutaka-birakomeye/