Blog

  • ISIMBI TV yungutse umunyamakuru mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa ISIMBI TV bumaze gutangaza ko bwamaze kubona undi munyamakuru mushya. Ibi ubu buyobozi bwabitangaje babinyujije kuri YouTube ari naho ISIMBI TV ikorera. Umunyamakuru Murungi Sabin niwe wari umenyerewe cyane kuri iyi TV ikorera kuri YouTube gusa kuri ubu yamaze kubona uzajya umwunganira mu kazi ko kugeza amakuru ku bakurikirana iyi TV.

    Ibi nibyo ubuyobozi bwa ISIMBI TV bwatangaje

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/isimbi-tv-yungutse-umunyamakuru-mushya/

  • Umugabo w'imyaka 55 yabaye umuntu 125 uhitanwe na Covid-19 mu Rwanda, 166 barayandura #rwanda #RwOT

    Uwahitanwe na Covid-19 mu Rwanda n'umugabo w'imyaka 55 wo mu mujyi wa Kigali.

    Abanduye bashya 166 babonetse I Kigali: 108, Huye: 18, Kirehe: 9, Rwamagana: 7, Nyagatare: 7, Rubavu: 6, Muhanga: 6, Nyamasheke: 3, Rusizi: 1, Bugesera: 1

    Umubare w'abamaze gukira Covid-19 bose mu Rwanda ni 6,974 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 2,851 bakirwaye aho bakiri kwitabwaho.

    Ibimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Ibirwa bya Seychelles byatangiye ibikorwa byo gukingira abaturage babyo icyorezo cya Covid-19, kiba igihugu cya kabiri muri Afurika gitangiye ibikorwa byo gukingira nyuma ya Guinea yahawe urukingo rw'Abarusiya ruzwi nka Sputnik V.

    Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan niwe wahereweho muri ibi bikorwa byo gukingira byatangiye ku Cyumweru.

    Perezida Wavel Ramkalawan yavuze ko gukingirwa Covid-19 yumvise bimeze ' nk'uko yakingirwa indi ndwara yose' asaba abaturage ku byitabira.

    Uru rukingo Seychelles iri gukoresha ni urw' Abashinwa yahawe nk'impano na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Ibikorwa byo gukingira biri bukomeze kuri uyu wa Mbere aho ruri buhabwe abaganga ndetse n'abaturage bari hejuru y'imyaka 65 mbere y'uko rugera ku bandi bose.

    Iki gihugu gifite gahunda yo gukingira 70% by'abaturage bose mu gihe cy'amezi atatu.

    Kugeza ubu abamaze kwandura Covid-19 muri Seychelles ni 508 mu gihe umwe ari we witabye Imana.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umugabo-w-imyaka-55-yabaye-umuntu-125-uhitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-166

  • Ruhango: Abantu babiri bafatiwe mu cyuho bagerageza guha umupolisi ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Masengesho na Ntirushwamaboko
    Masengesho na Ntirushwamaboko

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superitedenti of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abapolisi bari bazindukiye mu gikorwa cyo gufata Niringiyimana Claude kuko hari amakuru ko acuruza urumo. Bageze iwe basanga koko afite udupfunyika tubiri tw’urumogi bajya kumufunga, ageze kuri sitasiyo ya Polisi avuga ko ashaka ko bamutiza telefoni akabwira inshuti ze ko afunzwe. Yarayitijwe arahamagara nibwo nyuma y’amasaha macye nibwo haje bariya basore babiri bashaka guha ruswa umupolisi.

    SP Kanamugire yagize ati “Niringiyimana ubwo yatizwaga telefoni yahamagaye bariya basore(Ntirushwamaboko na Masengesho)baza kuri Sitasiyo ya Polisi bitwaje amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 bagira ngo bayatange nka ruswa kugira ngo mugenzi wabo arekurwe. umupolisi bari bagiye kuyaha niwe wahise abafata.”

    SP Kanamugire yavuze ko Niringiyimana amaze gufatwa umwe muri bariya bafashwe barimo gutanga ruswa hari abantu yabwiye ko mugenzi wabo atagomba kuguma muri gereza kandi bafite amafaranga. Avuga ko bari bukoreshe uburyo bwose batange amafaranga arekurwe kuko yari mugenzi wabo mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge.

    SP Kanamugire yagize ati “Biratangaje kuba hakiri bamwe mu baturage bafite imyumvire ko nibakora ibyaha bazajya gutanga ruswa bakarekurwa. Nagira ngo mbwire abaturage ko iyo myumvire atariyo ndetse iratesha agaciro inzego z’umutekano cyane cyane urwego rwa Polisi kandi nkabamenyesha ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ingeso mbi ya ruswa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje yibutsa abantu ko icyaha cya ruswa gihanwa mu mategeko y’u Rwanda ndetse ko ibihano byacyo biremereye. Yabasabye kwirinda ingeso mbi ya ruswa kuko imunga Igihugu mu buryo butandukanye ndetse n’ababifatiwe bagahura n’ibihombo birimo gufungwa no gucibwa amande.

    Bariya bagabo bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Ntongwe kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/ruhango-abantu-babiri-bafatiwe-mu-cyuho-bagerageza-guha-umupolisi-ruswa

  • Nyaruguru: Polisi yafashe abantu 6 bafite ibiro 145 by’imyenda ya caguwa ya magendu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 6 bafashwe bikoreye magendu y
    Abantu 6 bafashwe bikoreye magendu y’imyenda ya caguwa

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko aba bantu bafashwe mu masaha y’ijoro nka saa yine bafatirwa mu Mudugudu wa Rutobwe mu Kagari ka Rutobwe.

    Yagize ati “Aba bantu imyenda bari bayikuye muri uyu Mudugudu wa Rutobwe kuko ukora ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi bikekwa ko bahuriye n’abagenzi babo bari bayikuye i Burundi bakayibahahera banyuza mu nzira zitemewe. Biracyekwa ko babifashijwemo na Niyibikora Jean Paul wari uri ku irondo ry’abaturage wavuganaga na Kayigire wari uhagarariye aba bari bikoreye imyenda kuko ngo ariwe wari wabahaye akazi, bagenda bavugana inzira banyuramo zatuma badafatwa.”

    SP Kanamugire akomeza avuga ko aba bagabo bose banaturuka mu tugari duhana imbibi n’u Burundi. Ubwo bari bikoreye iyi myenda bahise bahura n’inzego z’umutekano ziri mu kazi nk’uko bisanzwe bahita bafatirwa mu cyuho imyenda batarayigeza aho bagombaga kuyijyana.

    SP Kanamugire yagize ati “Bakimara gufatwa bavuze ko iyo myenda atari iyabo ahubwa bahawe akazi na Kayigire Callixte bari banari kumwe nawe avuga ko iyo magendu atari iye ahubwo ari iy’uwitwa Hatangimana Innocent ariko we utari uri mubafashwe, uyu ni uwo mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda Akarere ka Nyaruguru. Aba bagabo bombi n’ubusanzwe bakaba bazwiho gucuruza magendu y’imyenda ya cagaguwa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abantu muri rusange ko ubucuruzi bwa magendu butemewe ko ababukora uburyo bwose babukoramo n’amayeri bakoresha yose batazabura gufatwa bakabihanirwa.

    Yabibukije ko baba barimo kunyereza imisiro kandi ariyo ivamo amafaranga yubaka Igihugu mu buryo butandukanye abayinyereza bakaba baba barimo kudindiza iterambere ry’Igihugu muri rusange. Yanabibukije ko ubucuruzi bwa magendu ari icyaha gihanwa n’amategeko aho ufashwe acibwa amande akanamburwa n’ibyo afatanwe bityo bikamuteza igihombo we ubwe, umuryango we n’umuryango nyarwanda muri rusange. Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye abantu bari mu bikorwa bya magendu.

    Abafashwe bose bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi aho bagiye gukurikiranwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera mu gihe iperereza rikomeje.

    Itegeko ry’umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyaruguru-polisi-yafashe-abantu-6-bafite-ibiro-145-by-imyenda-ya-caguwa-ya-magendu

  • Muhanga: Abahinga mu Gishanga cya Nyiramvumba batatse gutwarwa ubutaka ntibahabwe ingurane – #rwanda #RwOT

    Igishanga cya Nyiramvumba cyari cyarahinzwemo imyaka itandukanye irimo ibishyimbo, ibijumba, amateke n’ibindi.

    Mu gihe yari itarera, abaturage babonye imodoka zimennye itaka hejuru y’imyaka yose irarengerwa. Ni ho bahera bavuga ko batewe impungenge n’inzara ishobora kubibasira kuko harimo n’abadateganya kwishyurwa.

    Abaganiriye na TV1 bavuze ko abari bafite ibikorwa by’imyaka irimo imboga n’ibindi batazahabwa ingurane.

    Umwe yagize ati “Imyaka bararimbaguye, twarahahingaga tuhafite n’ibyuzi by’amafi, n’amafi byose baraje barimo gusiba ibyari ibyuzi by’amafi.”

    Itaka rimenwa muri iki gishanga rivanwa ahari gusizwa ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Muhanga.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko iki gishanga gisanzwe ari icya Leta, ikaba yaragihaye ba rwiyemezamirimo, aho uruganda rwitwa Ceramic Mountain Ltd ari rwo rwakiguze iki mu rwego rwo kukibyaza umusaruro.

    Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, yatangaje ko bamwe mu baturage bazahabwa ingurane bidatinze.

    Yagize ati “Hari uruganda rwa Ceramic Mountain Ltd ruzakora amakaro ruyavanye mu ibumba rikomoka muri kiriya gishanga. Urwo ruganda rero rwahawe kiriya gishanga mu buryo bukurikije amategeko na Rwanda Mining isanzwe ifite mu nshingano ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

    Ati “Abaturage twari twakoranye inama na bo, abafite imyaka bagombaga kuyisarura ntibasubiremo.”

    Karangwa akomeza avuga ko uru ruganda rwahawe ubuso bungana na hegitari 50 kandi ko n’aho abo baturage bavuga harimo.

    Abaturage bari bafite ibikorwa birambye birimo ubuhinzi bw’urubingo, urutoki mu gishanga bazahabwa ingurane ndetse bijejwe ko bigeye kwihutishwa bakishyurwa vuba.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko Igishanga cya Nyiramvumba cyahawe ba rwiyemezamirimo hakurikijwe amategeko

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-abahinga-mu-gishanga-cya-nyiramvumba-batatse-gutwarwa-ubutaka

  • Dore icyo Clarisse Karasira yisabiye abafana be nyuma yo kwambikwa impeta n'umusore bakundanye mu ibanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ejo bundi twababwiye inkuru yuko Clarisse Karasira yambitswe impeta n'umusore bakundanye igihe kinini bakabigira ibanga. Clarisse Karasira akimara kwambikwa impeta yagize ibyo yisabira abafana be ndetse n'abandi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Clarisse Karasira

    Mu magambo ye bwite, Clarisse Karasira yatangaje ibi bikurikira:

    Clarisse Karasira yambitswe impeta na Ifashabayo Dejoie ku wa gatandatu tariki ya 09 Mutarama 2021.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/dore-icyo-clarisse-karasira-yisabiye-abafana-be-nyuma-yo-kwambikwa-impeta-numusore-bakundanye-mu-ibanga/

  • Abarokotse Jenoside n'inshuti zabo basabye Radio Canada gusaba imbabazi ku kiganiro gipfobya Jenoside cyatumiwemo Judi Rever #rwanda #RwOT

    PAGE-RWANDA,ni umuryango ugizwe n'ababyeyi n'inshuti z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba muri Canada, bandikiye ubuyobozi bwa Radio Canada bayisaba gusiba no gusaba imbabazi ku kiganiro iherutse gutambutsa gihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Icyo kiganiro cyakozwe tariki 7 Mutarama 2021, gikorwa n'umunyamakuru Stéphane Bureau, mu gihe umutumirwa yari ruharwa mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ariwe Judi Rever, umunyamakurukazi wo muri Canada uzwiho inyandiko zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri icyo kiganiro cyaje gushyirwa ku rubuga rw'iyo radiyo, Judi Rever yahawe umwanya wo gusobanura Igitabo cye kigizwe n'imvugo y'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Icyo gitabo kigoreka amateka, gitagatifuza Hutu Pawa ko itakoze Jenoside ahubwo ko yakozwe na FPR.

    Nyuma y'icyo kiganiro, Abanyamuryango ba PAGE Rwanda bandikiye ubuyobozi bwa Radio Canada, bagaragaza agahinda batewe no kuba yaremeye gutambutsa ikiganiro nk'icyo kivuga ibihabanye n'ibyabaye.
    Mu ibaruwa yasinywe na Perezida wa Page Rwanda, Jean-Paul Nyilinkwaya bagize bati 'Radio Canada yahaye umwanya Madamu Judi Rever uzwiho ibitekerezo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ahabwa umwanya wo gutambutsa ibitekerezo bye rutwitsi kandi bipfuye bishingiye ku kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri. Ni ibitekerezo hashize igihe bikwirakwizwa a n'abajenosideri n'ababashyigikiye.'

    Ibivugwa na Judi Rever ni imvugo yateguwe n'abajenosideri nyuma yo guhunga bamaze koreka imbaga y'Abatutsi. Ibyo babiteguye mu mugambi wabo wo kurimbura Abatutsi aho bemezaga ko Abatutsi bari bagiye kwica Abahutu kugirango bashishikarize Abahutu kumara Abatutsi. Ibaruwa ikomeza igira iti 'Ntabwo ibyo bitekerezo bishingiye ku kuri, ni ibinyoma. Bagaragaje ko kandi bababajwe no kuba ku rubuga rwa Radio Canada, hari inyandiko zifite aho zihuriye n'icyo kiganiro cyatambukijwe handitse ngo Jenoside Nyarwanda, mu gihe inyito nyayo yemejwe na Loni ari Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Abagize PAGE Rwanda bavuga ko Judi Rever avuga ibintu bidafite gihamya, akirengagiza ubundi buhamya n'ubushakashatsi butabarika bumaze igihe butangwa haba mu nyandiko, amashusho n'ibindi, bitanga ukuri n'umucyo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Bavuze ko bibabaje kuba ikinyamakuru cyubashywe nka Radio Canada gishobora kuba umuyoboro w'ibitekerezo rutwitsi bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ntihanahabwe umwanya urundi ruhande ngo rusobanure ukuri kw'ibivugwa.

    Bati 'Muzi ko hari ibintu bitandukanye bivugwa kuri Jenoside yakorewe Abayahudi cyangwa se ku bitero bya tariki 11 Nzeri 2001, ese mwatinyuka guha rugari umuntu ubihakana ngo azane imvuga 'itandukanye n'ihari'? […] Turahamya ko bitashoboka.' Bavuze ko kwemerera Judi Rever na Stéphane Bureau gutambutsa icyo kiganiro , Radio Canada 'yagaragaje kwirengagiza byaba bidaturutse ku bushake cyangwa se kudashishoza no kutumva uburemere, cyangwa se byaratewe no gusuzugura inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari Abanyafurika, abirabura cyangwa Abatutsi.'

    PAGE Rwanda yasabye Radio Canada gusiba icyo kiganiro ku miyoboro yayo, ikisegura mu ruhame ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'abakurikira iyo radiyo bakomerekejwe n'icyo kiganiro 'no gutegura ikindi kiganiro kuri iyo ngingo.'

    The post Abarokotse Jenoside n'inshuti zabo basabye Radio Canada gusaba imbabazi ku kiganiro gipfobya Jenoside cyatumiwemo Judi Rever appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abarokotse-jenoside-ninshuti-zabo-basabye-radio-canada-gusaba-imbabazi-ku-kiganiro-gipfobya-jenoside-cyatumiwemo-judi-rever/

  • Amakosa 10 abantu bakora mu gitondo akabatera… – #rwanda #RwOT

    Amwe mu makosa agera ku 10 wakwirinda buri gitondo bigatuma wirirwana akanyamuneza, ibyo kwirirwana umunabi bikavaho burundu kuko ibyishimo, guseka ari byo soko yo kuramba no no kugera ku munezero w'ubuzima tubayemo:

    1.Gukangurwa n'inzogera y’isaha (reveille)

    Abantu benshi bahitamo gukangurwa n'isaha cyane cyane bashyira mu matelefoni yabo ikagenda ivuga buri minota 15 bitewe n’uko isaha yo kubyukiraho umubiri uba utarayimenyera. Iki ni ikintu kibi cyane kinaniza umubiri umunsi wose, ahubwo abahanga batubwira ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri igihe cyo kubyukiraho buri munsi.

    2. Kuguma mu kizima bwacyeye

    Abantu bamwe bahitamo kwijimisha icyumba baryamamo bashyiramo amarido yijimye kugira ngo urumuri rw'umucyo rwa mu gitondo rutaza kubakangura. Ibi sibyo kuko ari ukuvuna umubiri wacu kandi uba ukeneneye ruriya rumuri rwa mu gitondo.

    3.Kubyuka vuba vuba igihe ukangutse

    Iri ni rimwe mu makosa ananiza umubiri umunsi wose igihe ukangutse ugahita ubaduka vuba na bwangu, ibi bituma amaraso yirukankira mu maguru bikaba byanagutera umuvuduko w'amaraso ukabije, isereri n'ibindi. Tugirwa inama zo kubanza kwicara ku buriri gato ukabanza ugatekereza ibyo ugiye gukora no kunanura umubiri.

    4.Kudakora imyitozo ngororamubiri

    Siporo ya mu gitondo niyo iruta izindi twakora ku yandi masaha y'umunsi kuko ariyo ituma umuntu atiyongera ibiro uko yiboneye. Iyi myitozo yoroheje ikorwa igihe uvuye mu buriri ituma umuntu yiriranwa akanyamuneza umunsi wose.

    5.Kutoza amenyo

    Iri ni ikosa rikorwa n'abantu batari benshi ariko rikomeye cyane kuko ubyutse ntusukure amenyo wiriranwa uburyaryate mu kanwa butuma umubiri wirirwa wumva utameze neza.

    6.Koza amenyo ukimara kunywa ibintu byifitemo acide

    Iri ni ikosa rikorwa n'abantu benshi iyo bamaze gufata ifunguro rya mu gitondo (Petit de jeunner). Ku bakoresha ikawa, amazi arimo indimu n'ibindi biribwa birimo acide mu ifunguro rya mu gitondo bagirwa inama ko bajya basukura amenyo yabo nyuma nibura y'iminota mirongo ine nyuma y'uko bafata iryo funguro.

    7.Kwihutira kubyukira ku byuma by'ikoranabuhanga

    Iri ni ikosa rikorwa n'abantu benshi bitewe n'umuvuduko w'iterambere isi yacu igezemo ariko ni rimwe mu makosa akomeye ananiza umubiri wacu.Harimo kubyukira ako kanya kuri telefoni usoma ubutumwa bugufi, ku mbuga nkoranyambaga, ku mashini y'akazi ukiva mu buriri. Ahubwo ubu bushakashatsi bugira inama ko abantu bagomba kubanza kwitegura umunsi ibi ukabikora aruko winjiye mu kazi kawe ka buri munsi. Iri kosa hari n'abarigwamo bakibereye mu buriri.

    8.Gutangira akazi nta gahunda ufite y'umunsi

    Iri ni ikosa rikomeye kubyuka ukajya mu mirimo ya buri munsi utarategura gahunda yawe yose y'umunsi kuko akenshi hari igihe umunsi ukwiriraho nta kintu na kimwe ukoze gifatika, ubishoboye byuka wandike ku gapapuro gahunda yawe yose y'umunsi.

    9.Kubyuka utekereza ibibazo ufite

    Uyu ni umwitozo twese dusabwa gukora buri gitondo aho umuntu yabyutse yishimira ibyiza yagezeho mu buzima ku rwego rwe aho kubyuka utekereza ibibazo bigukikije.

    10.Gutinda kuryama ngo utabura ibitotsi

    Hari abantu benshi bahitamo kujya mu buriri bakererewe ngo nibwo babona ibitotsi ku buryo bwihuse. Ibi sibyo ahubwo abahanga batugira inama ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri we isaha yo kuryamiraho n'iyo kubyukiraho ntubihindagure uko wiboneye.

    Src:www.healthline.com,www.wikihow.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102297/amakosa-10-abantu-bakora-mu-gitondo-akabatera-kwirirwana-umunabi-102297.html

  • Mesut Özil yamaze impaka ku bibaza aho ahagaze ku mukinnyi mwiza hagati ya Messi na Cristiano #rwanda #RwOT

    Umudage ubu ukinira Arsenal n’ubwo yakuwe ku bakinnyi izifashisha muri uyu mwaka w’imikino, Mesut Özil, avuga ko ku ruhande rwe abona umunya-Portugal ukinira Juventus mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo ari we mukinnyi mwiza kuruta Lionel Messi ukomoka muri Argentine.

    Ikibazo cyo kwibaza umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Ronaldo, ni ikibazo gishobora kutazigera kirangira, ni yo mpamvu abakunzi ba ruhago baba bashaka kumva buri ruhande rwa bimwe mu byamamare icyo rubivugaho.

    Mu ijoro ryakeye, Mesut Özil yagiranye ikiganiro n’abakunzi be ku rukuta rwa Twitter, maze bamubajije iki kibazo avuga ko kuri we abona Cristiano ari we mukinnyi mwiza bitewe n’uko yagiye ahinduranya shampiyona kandi agakomeza kwitwara neza.

    Ati'yamaze kwerekana ko ari umukinnyi mwiza muri Espagne, ariko Cristiano yabyerekanye muri buri gihugu cyose yakinnyemo.'

    Mesut Özil ni umwe mu bakinnyi bakinanye na Cristiano Ronaldo muri Real Madrid kuva 2010 kugeza 2013 ubwo yari agiye muri Arsenal.

    Cristiano Ronaldo yinjiye muri Manchester United mu Bwongereza muri 2003 avuye muri Sporting CP y’iwabo muri Portugal, 2009 yahise yerekeza muri Espagne muri Real Madrid yavuyemo 2018 ajya muri Juventus mu Butaliyani akinira kugeza uyu munsi, muri ayo makipe yose yagiye yerekana ko ari umukinnyi mwiza wo ku rwego rw’Isi.

    Lionel Messi nawe ni umwe mu bakinnyi benshi bemeza ko ari we wa mbere ku Isi, kuva 2004 kugeza uyu munsi akinira FC Barcelona muri Espagne.

    Intambara y’umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Cristiano ntizarangira

    Ozil wakinanye na Cristiano muri Real Madrid, yemeza ko ari we mukinnyi mwiza ku Isi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/mesut-ozil-yamaze-impaka-ku-bibaza-aho-ahagaze-ku-mukinnyi-mwiza-hagati-ya-messi-na-cristiano

  • Minisitiri Munyangaju yasuye Amavubi mbere yo kwerekeza muri CHAN 2021 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo,Aurore Mimosa yibukije aba bakinnyi ko Abanyarwanda babafitiye ikizere ndetse bakumbuye intsinzi ariyo mpamvu bagomba guhagararira u Rwanda neza muri Cameroon.

    Yagize ati “Mugende mukotane, muzakinane ishyaka kandi mwimane u Rwanda.”

    Tuyisenge Jacques Kapiteni w'Amavubi yavuze ko babonye ibishoboka byose kugira ngo bitegure ndetse bakaba bafite intego yo kugera kure hashoboka.

    Ati ” Ubwacu nk'abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n'Igikombe tukakizana.”

    Umutoza w' Amavubi Mashami Vincent yatangaje ko babonye ibihagije ngo bitegure CHAN 2021 asaba abanyarwanda bose kuzashyigikira Ikipe y'Igihugu.

    Amavubi arahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu saa mbiri za mu gitondo yerekeza muri Cameroon mu Mujyi wa Douala.

    FERWAFA yatangaje ko ibipimo bya COVID-19 byakorewe abakinnyi n'abazajyana n'ikipe y'Igihugu byagaragaje ko nta n'umwe ufite ubwandu.

    Kuri Twitter banditse ngo 'Ikipe izahaguruka ejo saa mbiri z'igitondo (ku wa Gatatu) ijya i Douala muri Cameroon mu mikino ya CHAN!'

    U Rwanda ruzakinira i Douala mu itsinda C ririmo Maroc, Uganda, na Togo.

    Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00' ku kibuga cyitwa “Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00' kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

    Abakinnyi 30 bazakinira u Rwanda muri CHAN 2021:

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric 'Bakame' (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier 'Seif' (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

    Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/minisitiri-munyangaju-yasuye-amavubi-mbere-yo-kwerekeza-muri-chan-2021-amafoto