Blog

  • Ruhango: Abantu babiri bafatiwe mu cyuho bagerageza guha umupolisi ruswa – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superitedenti of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abapolisi bari bazindukiye mu gikorwa cyo gufata umusore umwe wakekwagaho gucuruza urumogi.

    Bageze iwe basanga koko afite udupfunyika tubiri tw’urumogi bajya kumufunga, ageze kuri sitasiyo ya Polisi avuga ko ashaka ko bamutiza telefoni akabwira inshuti ze ko afunzwe. Yarayitijwe arahamagara nibwo nyuma y’amasaha make haje bariya basore babiri bashaka guha ruswa umupolisi.

    SP Kanamugire yagize ati “Ubwo yatizwaga telefoni yahamagaye bariya basore baza kuri Sitasiyo ya Polisi bitwaje amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 bagira ngo bayatange nka ruswa kugira ngo mugenzi wabo arekurwe. Umupolisi bari bagiye kuyaha niwe wahise abafata.”

    SP Kanamugire yavuze ko uwafatanywe urumogi amaze gufatwa umwe muri abo bafashwe barimo gutanga ruswa hari abantu yabwiye ko mugenzi wabo atagomba kuguma muri gereza kandi bafite amafaranga. Avuga ko bari bukoreshe uburyo bwose batange amafaranga arekurwe kuko yari mugenzi wabo mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge.

    SP Kanamugire yagize ati “Biratangaje kuba hakiri bamwe mu baturage bafite imyumvire ko nibakora ibyaha bazajya gutanga ruswa bakarekurwa. Nagira ngo mbwire abaturage ko iyo myumvire atariyo ndetse iratesha agaciro inzego z’umutekano cyane cyane urwego rwa Polisi kandi nkabamenyesha ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ingeso mbi ya ruswa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje yibutsa abantu ko icyaha cya ruswa gihanwa mu mategeko y’u Rwanda ndetse ko ibihano byacyo biremereye. Yabasabye kwirinda ingeso mbi ya ruswa kuko imunga Igihugu mu buryo butandukanye ndetse n’ababifatiwe bagahura n’ibihombo birimo gufungwa no gucibwa amande.

    Abafashwe bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Ntongwe kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abantu-babiri-bafatiwe-mu-cyuho-bagerageza-guha-umupolisi-ruswa

  • Mu mwambaro wa Made in Rwanda, Amavubi yerekeje Cameroun muri CHAN (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu berekeje mu gihugu cya Cameroun mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), mu marushanwa atagerejwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu itsinda C hamwe na Uganda, Maroc na Togo, aho Amavubi azakina umukino wa mbere ku wa Mbere tariki 18 Mutarama na Uganda kuri Stade de la Réunification y’i Douala.

    Umukino wa kabiri w’Amavubi uzaba tariki 22 Mutarama ahura na Maroc nawo ukazabera kuri Stade de la Réunification , naho uwa gatatu usoza amatsinda ukazaba 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea Amavubi akina na Togo.

    Abakinnyi berekeje muri Cameroon

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

    Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mu-mwambaro-wa-made-in-rwanda-amavubi-yerekeje-cameroun-muri-chan-amafoto

  • Amajyaruguru: Abagore bo muri FPR Inkotanyi barakataje muri gahunda bise ‘Inzu imwe mu Murenge’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagore bagize Urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze bakomeje gutaha inzu bubakiye abatishoboye hirya no hino mu mirenge 15 igize ako Karere
    Abagore bagize Urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze bakomeje gutaha inzu bubakiye abatishoboye hirya no hino mu mirenge 15 igize ako Karere

    Ni igitekerezo bagize mu mwaka wa 2019, aho bagiye bishakamo ibisubizo, batangirira ku muhigo wo kubakira utishoboye umwe mu Karere, babonye ko bishoboka, bagura umuhigo batekereza kubakira utishoboye umwe mu mirenge yo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru.

    Akarere ka Musanze ni ko kabimburiye utundi mu gutaha izo nzu, ahamaze gutahwa inzu eshatu mu nzu 15 zubatswe muri buri mirenge igize Akarere ka Musanze.

    Ngo kubaka izo nzu ni igikorwa cyatekerejwe mu rwego rwo gufasha abagore bagenzi babo babayeho nabi, nk’uko bivugwa na Nyiransengimana Eugenie, Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze.

    Agira ati “Ni igikorwa twatangiye mu mwaka ushize, aho twatangiye twubaka inzu imwe ku rwego rw’Akarere, Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi dufatanyije na CNF n’inzego z’umuryango. Iyo nzu imwe tumaze kuyuzuza twabonye ko bishoboka cyane cyane ko twabonaga dukwiye gufasha abagore bagenzi bacu batagira aho baba, badafite uko bamerewe, noneho tubona ko bishoboka ko twakubaka inzu imwe muri buri murenge, uyu munsi dufite inzu 15 twujuje aho tumaze gutaha eshatu, ariko hafi ya zose ziruzuye na zo turazitaha”.

    Yavuze ko ari igikorwa kizatuma abagore cyangwa se umuryango Nyarwanda urushaho kugira isuku, ngo ni n’igikorwa kizazamura imitekerereze y’abubakiwe mu rwego rwo kumva ko na bo bashobora kugira uruhare rwo gufasha abandi.

    Mukeshimana Béâtrice wo mu Murenge wa Shingiro ngo yari amaze imyaka 20 arara aho bwije, kuko atagiraga inzu yo kubamo, akaba yishimiye inzu yubakiwe muri aya magambo:
    “Nari maze imyaka 20 nta nzu mfite, ntaho kuba ndara aho bwije none ndashimira aba babyeyi bagize urugaga rw’abagore bo muri FPR bambaye hafi, barantabaye banyubakira inzu nziza, bampaye aho kuryama heza ndabibashimira kandi muzanshimire na Perezida wa Repubulika kubera ko ansize heza, mukaba mumpaye n’amatara nkajya ndyama neza ndi kureba ntikandagira”.

    Arongera ati “Iyi nzu nyibonye nyikeneye, nzirinda ko yangirika, nyikorope neza nigirire isuku uko bishoboka kose, mbijeje ko nta kintu izaba”.

    Nyiranshuti Claudine wo mu Murenge wa Muhoza ati “Nari mbayeho mu buzima bubi mu nzu yari yarashaje iva, imvura yagwa njye n’abana banjye bane tugasohoka ngo itatugwaho, aba bagiraneza Imana ibahe umugisha kuba barantoranyije mu bandi bakanyubakira, iyi nzu nzayiha agaciro nyifate neza kandi n’abayinyubakiye nzabaha agaciro”.

    Nizeyimana Jean Claude ati “Inzu nabagamo yari iteye ubwoba ariko FPR-Inkotanyi iba yabibonye iratugoboka, ubu tugiye kuyisigasira tuyibonye tuyishaka”.

    Umuyobozi (Chairperson) w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasabye abubakiwe inzu kuziha agaciro bazibungabunga.

    Ati “Murasabwa kuzifata neza, hariho ubwitange bukomeye, byababaza umuntu akwitangiye ibyo yakwitangiyeho ukabifata nk’aho ari nta kamaro cyane cyane ko bigaragara ko bifitiye abaturage akamaro gakomeye, murasabwa kuzifata neza kuzibungabunga mwirinda kuvuga ngo ni iya ba bandi, oya rwose ni inzu zanyu kandi natwe tuzababa hafi, ni igikorwa cyacu ariko uri kwisonga mu kugifata neza ni uwagihawe kugira ngo kizarambe”.

    Izo nzu ziri kubakirwa abatishoboye mu mirenge inyuranye igize uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru, buri nzu ifite agaciro kari hejuru ya miliyoni esheshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-abagore-bo-muri-fpr-inkotanyi-barakataje-muri-gahunda-bise-inzu-imwe-mu-murenge

  • Impinduka zidasanzwe zaranze gahunda ya VUP imaze gukubirwa ingengo y’imari inshuro 65 – #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwashyizeho gahunda zihariye zo kwishakamo ibisubizo hagamijwe iterambere ry’imibereho myiza no gushyira hamwe kw’Abanyarwanda muri rusange, byabaye inkingi mwikorezi y’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

    Muri izo gahunda harimo na VUP yatangijwe mu 2008, ifite inkingi eshatu z’ingenzi zirimo igamije kuvana abaturage mu bukene, igizwe na gahunda y’inkunga y’ingoboka (Direct Support), aho abaturage batishoboye cyane cyane ababarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bahabwa amafaranga abafasha kubaho.

    Hari indi nkingi yo gutanga imirimo rusange ku baturage bakennye ariko bashoboye gukora (Public Works), nyuma abaturage bagahembwa amafaranga abafasha kwibeshaho.

    Inkingi ya gatatu yari iyo gutera inkunga imishinga mito (Financial Services), aho abaturage bakora imishinga mito, bagahabwa inguzanyo zo kuyishyira mu bikorwa, nyuma bakagenda bayishyura.

    Ubwo iyi gahunda yatangizwaga mu mwaka wa 2008-2009, yatangiriye ku bagenerwabikorwa 18.304 bo mu mirenge 30 [Ni ukuvuga Umurenge umwe muri buri Karere], yari ikennye kurusha indi. Icyo gihe Leta yakoresheje ingengo y’imari ingana na miliyari 1,5Frw, mu nkingi zayo zose.

    Mu mwaka wa 2009-2010 gahunda ya VUP mu nkingi zayo eshatu yageze ku baturage 124.437 bo mu mirenge 60, hakoreshwa ingengo y’imari ingana na miliyari 14,8 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Uko imyaka igenda ishira abagenerwabikorwa b’iyi gahunda bagenda biyongera nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20, Imiryango igera ku 210.617 yo mu Mirenge 416 yahawe akazi muri gahunda y’imirimo rusange ya VUP naho imiryango igera ku 119.025 ihabwa inkunga y’ingoboka.

    Mu mirenge 416 hamaze kugeramo gahunda y’inkunga y’ingoboka, naho mu mirenge 300 niho hamaze kugera gahunda y’inguzanyo ziciriritse n’imirimo y’amaboko.

    Ku rundi ruhande ariko 70% by’agenerwabikorwa bujuje ibisabwa nibo bahabwa akazi muri iyi gahunda kubera ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije.

    Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iherutse gutangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21, hazakoreshwa angana na miliyari 129,2Frw muri gahunda yo gutanga inkunga y’ingoboka ku baturage batishoboye muri gahunda ya VUP no kugerageza kongera umubare w’abaturage bahabwa imirimo muri VUP.

    Muri rusange iyi gahunda ya VUP yatangiye mu 2008, ifite ingengo y’imari ya miliyoni 1,5 Frw mu nkingi enye zayo zose ariko kuri ubu igeze kuri miliyari 70 Frw buri mwaka.

    Imibereho y’abagenerwabikorwa yarahindutse

    Abaturage baganiriye na RBA, batangaje ko gahunda ya VUP yabafashije kwivana mu bukene ku buryo n’ibyiciro by’ubudehe babarizwagamo mbere y’uko bayijyamo byahindutse.

    Uwitwa Habisoni Pascal wo mu Murenge wa Gashaki, Akarere ka Musanze yavuze ko mu 2011, aribwo yahawe akazi muri gahunda ya VUP, aho bakoraga imirimo yo guca amaterasi n’imirwanyasuri muri uwo murenge atuyemo

    Avuga ko yahembwaga 1500Frw ku munsi aho yarangije gukora ako kazi akuyemo asaga ibihumbi 800 Frw ayaheraho yiteza imbere.

    Ati “Nza kuguramo inka y’amafaranga ibihumbi 120 Frw, ndayorora irabyara naguzemo n’umurima umwe ibihumbi 160 Frw, nanaguzemo ishyamba naryo rirahari ry’ibihumbi 155 Frw, ubu nubwo nari nahawe ibihumbi 800 Frw bigenda byunguka.”
    Habisoni avuga kandi ko mbere yari atuye mu misozi ariko ubu yarimutse ajya gutura ahantu heza aho amashanyarazi ageze.

    Uyu musaza avuga ko mu 2017, yafashe inguzanyo ya mbere muri koperative Umurenge Sacco binyuze muri gahunda ya VUP ahita atangiza ububiko bw’ibyo kunywa bisembuye n’ibidasembuye.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kongerera ubushobozi inzego z’ibanze (LODA), gitangaza ko n’ubwo hari impinduka zigaragara ku baturage binyuze muri iyi gahunda ya VUP, hari gahunda yo gukomeza gushaka uko ingengo y’imari ikoreshwamo yakongerwa.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurengera abatishoboye muri LODA, Gatsinzi Justin, yavuze ko “Amafaranga ntabwo arahaza kugira ngo inkingi zose zigera mu mirenge icya rimwe ariko nicyo cyifuzo cya Leta, aho twumva mu mwaka w’ingengo y’imari utaha dufite gahunda y’imirenge yose ku nkingi zose ariko iyo igihe kigeze hasuzumwa ya mikoro.”

    Gahunda nka VUP ni imwe mu zatumye ubukene mu banyarwanda bugabanyuka ku rwego rwo hejuru cyane ko nka gahunda y’imbaturabukungu ‘EDPRS I’ yatangiye mu 2008 igeza mu 2012, yasize u Rwanda rugabanyije ubukene ndetse n’ubusumbane mu bukungu.

    EDPRS I kandi yatumye ubukene bugabanuka kuva kuri 56.7% bugera kuri 44.9%, bituma abarenga miliyoni imwe bava mu bukene mu myaka itagera kuri itanu.

    Ubukene bwakomeje kubanyuke kuko nk’Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwasohotse mu Ukuboza 2018, bwagaragaje abagera kuri 38.2% bari mu bukene naho 16.0% bari mu bukene bukabije.

    Abahabwa imirimo muri gahunda ya VUP bakomeje kugaragaza ko byahinduye imibereho yabo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-zidasanzwe-zaranze-gahunda-ya-vup-imaze-gukubirwa-ingengo-y-imari

  • Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi baserukanye imyambaro ya Made In Rwanda mu rugendo bagiyemo berekeza mu marushanwa ya CHAN 2021 (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi ubu bose baserukanye  imyambaro yakorewe mu Rwanda (Made In Rwanda) mu rugendo bagiye kujyamo berekeza muri Cameroun mu mikino ya CHAN 2021 izatangira kuwa gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021 ikarangira ku ya 07 Gashyantare 2021.

    Biteganyijwe ko Amavubi arahaguruka ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe yerekeza i Douala muri Cameroun mu kanya ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo (8h00).

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-baserukanye-imyambaro-ya-made-in-rwanda-mu-rugendo-bagiyemo-berekeza-mu-marushanwa-ya-chan-2021-amafoto/

  • Uganda : Ibintu byahinduye isura mbere y’amatora, imbuga nkoranyambaga zafunzwe #rwanda #RwOT

    Umwe mu banyamakuru ba BBC i Kampala avuga ko nyuma yo kubura uko agera ku mbuga nkoranyambaga, ubu ari kuzigeraho akoresheje internet yihariye ya VPN.

    Ikigo cya MTN Uganda cyasubije kuri Twitter bamwe mu bafatabuguzi bacyo gisaba imbabazi ku kuba batari kugera ku mbuga nkoranyambaga, kivuga ko ari “ku mpamvu zirenze ubushobozi bwabo”.

    Reuters ivuga ko yabonye ibaruwa y’ikigo cya leta kigenzura itumanaho isaba kompanyi zitanga izo serivisi gufunga imiyoboro yose y’imbuga nkoranyambaga kugeza bahawe andi mabwiriza.

    Amatora ya perezida wa Uganda ateganyijwe kuri uyu wa Kane w’iki cyumweru, aho abakandida 10 bahatanira uwo mwanya.

    Muri Uganda, abantu batandukanye bakomeje kwinubira ko batari kubasha gukoresha neza Facebook, WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga.

    Reuters ivuga ko umuvugizi wa komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda n’umuvugizi wa leta, batigeze bitaba telephone ngo bagire icyo batangaza kuri iyo baruwa. Ni mu gihe Minisitiri w’itumanaho Judith Nabakooba we yavuze ko adashoboye kugira icyo abivugaho ubu.

    Kuwa mbere, Facebook yafunze konti zimwe z’abantu ivuga ko bafite aho bahuriye na leta bakoresha konti zitari zo cyangwa zisa n’izisubiyemo mu kugira ibyo batangaza ku matora agiye kuba.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-Ibintu-byahinduye-isura-mbere-y-amatora-imbuga-nkoranyambaga-zafunzwe

  • Dr. Lazarus McCarthy Chakwera Perezida wa Malawi yatangaje iminsi itatu y'ikiriyo cy'abaminisitiri  2 muri Guverinoma ye bahitanwe na Covid -19.
  • Kuri uyuwa Kabiri tariki ya 12 Mutarama 2021, nibwo hamenyekanye ko abaminsitiri 2 muri Guverinoma ya Malawi  n'abandi bakozi ba Leta ku rwego rwo hejuru bahitanwe na Covid -19.

    Mu ba Minisitiri bahitanwe na Covid-19 harimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Lingson Belekanyama na Minisitiri wo gutwara abantu n'ibintu Muhammad Sidik Mia bose bazize Covid -19.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n'umunyamabanga wa Perezida wa Malawa, Zanga Zanga G. Chikhosi rikomeza rivuga ko muri iyi minsi 3 , ibendera ry'igihugu rigomba kururutswa kugeza rwa gati mu rwego rwo guha icyubahiro aba ba Minisitiri n'abaturage ba Malawi muri Rusange bamaze gutwarwa ubuzima na Covid-19.

    Kugeza uyu munsi muri Malawi hamaze kugaragara abantu 9,027 banduye Covid-19, mu gihe abagera ku  235 bamaze gupfa bazira iki cyorezo cyahagaragaye bwa mbere kuwa 3 Mata 2020.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/13/perezida-wa-malawi-yakoze-ibidasanzwe-mu-guha-icyubahiro-abaminisitiri-2-bahitanwe-na-covid-19/

  • Abarepubulikani bariye karungu barashaka ko Trump yeguzwa #rwanda #RwOT

    Abademokarate bakomeje gusiganwa n'iminsi ngo beguze Perezida Donald Trump, igikorwa gitangiye gushyigikirwa na bamwe muri bacyeba babo b'abarepubulikani mu nteko.

    Liz Cheney, umuntu wa gatatu ku rutonde rw'abarepubulikani bakomeye mu mutwe w'abadepite ba Amerika, yavuze ko azatora yemeza kweguza Trump kubera ibyabaye ku nzuy'inteko mu cyumweru gishize.
    Ejo kuwa kabiri, Trump yatangaje ko nta ruhare afite mu myigaragambyo yabaye ku ngoro y'inteko ishingamategeko kuwa gatatu ushize, ikozwe n'abamushyigikiye.
    Biteganyijwe ko tariki 20 z'uku kwezi asimburwa na Joe Biden.
    Uyu munsi umutwe w'abadepite uratora ku kweguza Trump ku byaha byo gushishikariza imyigaragambyo, byaba ari ubwa mbere perezida wa Amerika yegujwe ubugira kabiri n'umutwe w'abadepite.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/13/abarepubulikani-bariye-karungu-barashaka-ko-trump-yeguzwa/

  • Imikino 51, amanota 66! Umusaruro w’Amavubi m… – #rwanda #RwOT

    Imibare tugiye gukoresha ntabwo harimo imikino ibiri ya gishuti u Rwanda rwakinnye na Congo Brazaville muri uyu mwaka wa 2021. Kuva mu 2015 Amavubi amaze gukina imikino 51 atsindamo imikino 17, atsindwa imikino 19 banganya imikino 15. Mu mikino 51 Amavubi yakinnye, habonetsemo ibitego 110 harimo 54 Amavubi yatsinze ndetse yinjizwa ibitego 56.

    Mu 2015 Amavubi yakinnye imikino 9 harimo ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, 5 ya gicuti, ndetse n’imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Muri iyi mikino Amavubi yatsinzemo 3 atsindwa 5 anganya umukino umwe, uyu mwaka Jacques Tuyisenge na Sugira Ernest nibo batsindiye Amavubi ibitego byinshi, dore ko buri umwe yatsinze ibitego 2.

    Mu 2016 Amavubi yakinnye imikino 11 harimo imikino 4 y’igikombe cya Afrika CHAN, imikino 3 ya gicuti, ndetse n’imikino yo gushaka tike y’igikombe cya Afrika. Amavubi yatsinzemo 5, atsindwa 4, anganya imikino ibiri. Icyo gihe, Sugira Ernest ni we wasoje umwaka atsindiye Amavubi ibitego byinshi, aho yarebye mu izamu inshuro 5. 

    Mu 2017, Amavubi yakinnye imikino 12 atsindamo imikino 4 banganya imikino 4 batakaza imikino 4. Uyu mwaka Amavubi yinjije ibitego 12 atsindwa ibitego 15, Biramahire Abeddy, Hakizimana Muhadjiri na Savio Nshuti nibo basoje umwaka batsindiye Amavubi ibitego byinshi aho buri umwe yari yatsinze ibitego 2.

    Umuzamu Bakame utarasibye mu rutonde rw’Amavubi mu myaka 5 ishize

    Mu 2018 Amavubi yakinnye imikino 7 harimo imikino 3 y’igikombe cya Afurika CHAN, muri uyu mwaka Amavubi yatsinzemo umukino 1 anganya 3 atakaza indi mikino 3. Mu bitego 5 byabonetse mu mwaka wose, Tuyisenge Jacques yatsinzemo ibitego 3, Kagere Meddie atsindamo kimwe ndetse na Manzi Thierry. 

    Mu 2019 Amavubi yakinnye imikino 9 batsinda imikino 4 batakaza 3 banganya imikino 2. Mu bitego 15 Amavubi yatsinze, Sugira na Kagere Meddie nibo bari bafite ibitego byinshi bigera kuri 3 buri umwe. 

    2020, ni umwaka Amavubi yakinnyemo imikino 3 yose arayinganya ndetse 0-0. Ni umwaka wabonetsemo imikino micye kubera icyorezo cya Coronavirus cyatumye imikino ya CHAN 2020 isubikwa yimurirwa muri uku mwezi mu 2021.

    Kuva mu 2015 kugeza 2020, Sugira Ernest ni we mu mukinnyi w’Amavubi ufite ibitego byinshi, aho afite ibitego 11 akurikirwa na Jacques Tuyisenge ufite ibitego 10. Mu mikino 51 nk’uko twabivuze haruguru, yari ihwanye n’amanota 153, gusa ku ruhande rw’u Rwanda hasaruwe amanota 66 yavuye mu biganza by’abatoza 3 aribo Johnny McKinstry, Antoine Hey ndetse na Mashami Vincent.

    Usibye umukino u Rwanda rwatsinze Seychelles ibitego 7-0, ubu Amavubi yujuje imyaka itatu nta mukino atsindiye mu Rwanda kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2018. Kuva muri Werurwe 2014 ubwo Amavubi yabaga aya 64 ku isi kub rwa FIFA, Amavubi amaze gusubira inyuma bwikube 2 kuko ubu ageze ku mwanya wa 133 aterera, ikintu gituma abakunzi bayo bibaza aho azagarukira.

    Sugira ni we ufite ibitego byinshi mu Mavubi mu myaka 5 ishize

    Amavubi arurira indege kuri uyu wa Gatatu yerekeza muri Cameroun mu mikino ya CHAN 2020 aho ari mu itsinda C ari kumwe na Uganda Togo na Maroc ifite iki gikombe. Umukino wa mbere Amavubi atozwa na Mashami akazahura n’ikipe y’igihugu ya Uganda tariki 18 Mutarama 2021.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102298/imikino-51-amanota-66-umusaruro-wamavubi-mu-myaka-5-ishize-102298.html

  • Perezida Kim Jong-un yatangaje ko agiye kongera ibitwaro kirimbuzi, atangira gutera ubwoba Joe Biden #rwanda #RwOT

    Izo ntwaro nshyashya zirimo misile ziraswa kure, imitwe minini cyane y’ubumara igenda kuri misile, ibyogajuru by’ubutasi n’ubwato bw’ibisasu kirimbuzi bugendera munsi y’inyanja.

    Koreya ya ruguru yatanze ubu butumwa mu gihe Amerika yitegura kurahiza perezida mushya Joe Biden.

    Kim Jong-un uherutse kuzamurwa ku rwego rw’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi, ari gushaka uko ijwi rye ryumvikana no hanze y’igihugu cye.

    Gusa niba ubutegetsi bushya muri Amerika bufite gahunda yo kubuza Kim imigambi y’intwaro kirimbuzi, ubu ni igihe cyo kumwumva nk’uko Laura Bicker umunyamakuru wa BBC i Seoul, Koreya y’epfo abivuga.

    Ankit Panda, wanditse igitabo yise ‘Kim Jong-un and the Bomb’ agira ati : “Ibyo Kim yatangaje nta gushidikanya ko bigamije kumvisha ubutegetsi bushya muri Amerika ko nibananirwa kugira icyo bakora vuba Koreya ya ruguru izongera intwaro kirimbuzi zayo mu buryo bukomeye”.

    Kim yabonanye na Trump inshuro eshatu ariko bananiwe kumvikana guhagarika gahunda y’intwaro kirimbuzi ya Koreya ya ruguru cyangwa ibihano by’ubukungu iki gihugu cyafatiwe na Amerika na UN.

    Ubu haribazwa niba Joe Biden hari icyo we azabikoreaho, mu gihe bisanzwe bizwi ko yavuze ko adashobora kujya mu biganiro na Kim Jong-un.

    Mu ijambo rye ku bihumbi by’abahagarariye abandi muri kongere y’Ishyaka ry’Abakozi, Kim yavuze ko Amerika ari we “mwanzi ukomeye” w’igihugu cye – gusa yongeraho ko bitavuze ko “bataganira”.

    N’ubwo ibiganiro bye na Trump ntacyo byagezeho, Kim yabwiye abari muri iyo kongere ko iyo ntambwe yari “ikintu gikomeye cyane cyabayeho muri politiki y’isi”.

    Byumvikanisha ko hari ahantu Joe Biden ashobora guhera yegerana n’icyo gihugu aramutse abyifuje, nk’uko Laura Bicker abivuga.

    Ijambo Kim yavuze ku munsi wa gatandatu wa kongere y’ishyaka rye, rikubiyemo n’ibyifuzo by’intwaro kirimbuzi ashaka, ryumvikanisha ko ashaka intangiriro nshya y’ibiganiro.

    Rivuze kandi ko ibyo biganiro bitaba ibyo kumusaba kureka no kwangiza intwaro asanzwe afite, ahubwo kugerageza kumubuza kubaka izindi nshya kandi zikomeye kurushaho.

    Koreya ya ruguru itegereje kureba niba Joe Biden hari icyo azakora ku migambi yayo yo kwigwizaho izindi ntwaro kirimbuzi

    Ikibazo gikomeje kwibazwa kugeza ubu ni uburyo Kim Jong-un azashobora kwishyura tekinoloji izo ntwaro zisaba mu gihe igihugu cye cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu. Mu myaka itanu ishize Kim yijeje abaturage uburumbuke mu bukungu, ariko iyo migambi ntiyagezweho.

    Afungura kongere y’iri shyaka yaciye bugufi avuga ko ibyo yemeye mu bukungu atabigezeho. Ijambo risaba imbabazi ntiryashoboraga kuvugwa na se cyangwa sekuru, ariko uyu mutegetsi ukiri muto bimaze kumenyerwa ko asaba imbabazi ku bintu byamunaniye.

    Umwaka ushize, Koreye ya ruguru yafunze imipaka mu kwirinda ko coronavirus igera muri iki gihugu. Kugeza n’ubu, Leta ya Pyongyang ivuga ko nta bwandu bw’iyi virus burahagera, nubwo hari amakuru atemezwa n’abategetsi ko iyi virus yamaze gukwirakwira mu gihugu. Gufunga imipaka byazambije ubucuruzi bakorana n’Ubushinwa bwamanutse ku kigero cya 80%.

    Mu gihe gito gishize imvura idasanzwe n’imyuzure byangije ibihingwa n’umusaruro wari witezwe muri Koreya ya ruguru. Hari ibibazo bikomeye by’ubukungu mu gihe bari no mu bihano byashyize iki gihugu ku ruhande kuri iyi si, nk’uko Peter Ward uri gukora PhD ku bukungu bwa Koreya ya ruguru muri kaminuza ya Vienna abivuga.

    Gusa ni igihugu gikomeye ku migambi y’intwaro kirimbuzi kandi ubu kigaragaza ko gishaka kongera kubiganiraho n’ubutegetsi bushya muri Amerika.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Kim-Jong-un-yatangaje-ko-agiye-kongera-ibitwaro-kirimbuzi-atangira-gutera-ubwoba-Joe-Biden