Blog

  • Meddy ntakibarizwa muri Association y'abafite inyinya,benshi bagaragaje agahinda yabateye,umukunzi we niwe ntandaro yo gufatanya INYINYA ye[IBITEKEREZO] #rwanda #RwOT

    Umwe mu bantu bafite inyinya, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje amagambo agaragaza ko ababajwe nuko Meddy yavuye muri association y'abantu bafite inyinya.

    Abantu bagiye batandukanye bagiye bagaragaza agahinda gakomeye batewe no kuba umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy yafungishije INYINYA ye yaramaze kumenyekanaho cyane.Mu bitekerezo twabakusanyirije byatanzwe n'abatari bake babinyujije ku mbuga nkoranyambaga ni ibi bikurikira.

    Umwe yagize ati “Mu byukuri nka Association y'abafite inyinya tubabajwe no kuba Meddy yaratuvuyemo”,undi ati “Abazungu ni babi!!n'iya Papa Sava bayihoma da”……Oya iya Papa Sava twasanze yo ifitemo ubukure nta nyundo yayifasha keretse baguye mashwari yose”.

    Undi nawe yakomeje agir'ati “Nanjye nduva ngiye kubavamo….Nukuturangira natwe turaza gushiramo…..Nukuri pe bikomeje kutubabaza,ese ubu twakora iki ngo twongere tumusubirane….Biragoye ko twamusubirana….Nukuntu inyinya ye twayikundaga disi…ariko ntakundi “.

    Gufatanya inyinya ya Medddy ni igikorwa yakoze kikababaza abakunzi be hafi ya bose,nkuko bagiye babigaragaza ku bitekerezo batanze,ndetse bikaba bivugwa ko bishoboka kuba ari umukunzi we wabigizemo uruhare kugira ngo afate iki cyemezo cyaje gitunguranye mu maso y'abakunzi be biganjemo igitsina gore.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/meddy-ntakibarizwa-muri-association-y-abafite-inyinya-benshi-bagaragaje

  • Mu buryo butunguranye The Ben yagaragaye mu bafana bari bitabiriye irushanwa ryo muri Tanzania ryo gushaka abahanzi bafite impano #rwanda #RwOT

    Igice cy'iri rushanwa cyagaragayemo The Ben cyatambutse ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 10 Mutarama 2021.

    Mu bisa n'ibitunguranye iri rushanwa rigeze hagati, Idris Sultan yahaye ikaze umuhanzi w'umunyarwanda The Ben wari wicaye mu bafana bari bakurikiye irushanwa.

    The Ben utavuze amagambo menshi yasuhuje abari aho ubundi ababwira ko akunda abanyatanzania. Madam Ritha utegura iri rushanwa akaba ari na we ukuriye akanama nkempurampaka yamwakiriye amuganiriza mu Kinyarwanda, ibintu byatunguye uyu musore.

    Ati ' Urakomeye? Turanezerewe kukubona!'

    Kimwe n'abandi bari ahabereye irushanwa bagaragazaga abo bashyigikiye, The Ben na we yatoye, gusa yagiye irushanwa ritarangiye.

    The Ben aheruka muri Tanzania aho yari yaragiye mu bikorwa bya muzika, ndetse ni nabwo yagiye muri Bongo Star Search.

    Mu mwaka wa 2018 nabwo umuhanzi Meddy wari muri Tanzania, yasuye abari mu mwiherero w'irushanwa rya Bongo Star Search ari kumwe na Bob Pro.

    Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 11, ryanyuzemo abahanzi bakomeye nka Harmonize, Peter Msechu n'abandi batandukanye.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-buryo-butunguranye-the-ben-yagaragaye-mu-bafana-bari-bitabiriye-irushanwa

  • Bimwe mu bintu byagizwe ibanga rikomeye kuva kera hakabura urihishura numwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya uko ugerageza kumenya byinshi kukintu bituma, ugenda ukigirira amatsiko, hari abantu benshi bahitamo gupfana amabanga yabo kuko bazi neza ko baramutse bayavuze bakiriho byateza impagarara yaba mu buzima bwabo ndetse n'ubw'abandi benshi.

    Kuriyi nshuro tugiye kubagezaho bimwe mu bintu byagizwe ibanga, hakaba haciyeho imyaka myinshi cyane abantu babyibaza ariko hakabura numwe umenya ukuri kwa nyako.

    1.Inkomoko ya SIDA

    Kuva mu mwaka wa 1980, hagiye habaho impaka nyinshi ku nkomoko y'icyorezo cya sida, ibi rero bituma bamwe bavuga ko yakomotse mu nyamaswa muri Africa. Gusa hari urundi ruhande ruhamya neza ko sida yakorewe mu nzu z'ubushakashatsi maze ikoherezwa hanze mu rwego rwo gukora intambara muburyo buhishe. Benshi ndetse bemeza ko sida yagiye ikoreshwa kenshi nk'intwaro yo gukandamiza rubanda rugufi dore ko kugeza nubu itarabonerwa umuti n'urukingo muriyo myaka yose.

    2.Urupfu rwa Hitler

    Kugeza ubu isi yose izi ko hitler yiyahuye, ndetse amateka menshi avuga ko uyu yapfuye kuwa 30 Mata 1945. Ariko se wakwibaza uti ukuri kwibi kwaba ari ukuhe ko nta bimenyetso bitangwa? Impamvu aya mateka atizerwa nuko higeze kugaragara dosiye zivuga ku buzima bwa hitler ndetse izi zikagaragaza ko uyu mugabo wateguye intambara y'isi, yakomeje akabaho na nyuma ya 1945. Ibi rero benshi barabyemera kuko bavuga ko ubwenge n'ubuhangange Hitler yari afite bitari gutuma yiyahura ahubwo ngo yaba yarahunze agakomeza kwiberaho atuje ariko akabikirwa ibanga muburyo bukomeye kugeza nubu. Igitangaje kurushaho nuko ikigo cy'iperereza muri America FBI gifite izi nyandiko zose zivuga ukuri ibi cyabigize ibanga rikomeye kugeza nubu.

    3.Ibikoze Coca Cola (formula)

    Wari uziko uburyo n'inzira zifashishwa mugukora umusemburo wa coca cola wagizwe ibanga ryo ku rwego rwo hejuru kugeza n'ubu? Kumenya ko iri banga rikomeye koko, nuko wamenya ko coca cola yemeye gufunga imiryango mu buhinde kubera leta y'icyo gihugu yabategetse kuvuga uko bayikora bitaba ibyo bagafunga imiryango, kuva ubwo coca cola yiyemeje guhagarika gukorera mu buhinde aho gutanga ibanga ryabo. Kugeza ubu bivugwa ko abakozi babiri ba coca cola ku isi hose, nibo bazi neza uko coca cola ikorwa aba ngo ntibemerewe kugenda mu ndege kugira ngo hato itazakora impanuka bose bagahita bapfa bagapfana iryo banga ryuko akazi gakorwa.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-byagizwe-ibanga-rikomeye-kuva-kera-hakabura-urihishura-numwe/

  • Abarinzi bose b'urugo rwa Bobi Wine batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine uri mu bahatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu muri Uganda, yatangaje ko abasirikare b'igihigu bateye iwe mu rugo muri iki gitondo, bata muri yombi abaharinda bose.

    Bobi Wine yatangaje ko abarinda iwe mu rugo batawe muri yombi n'abasirikare, mu gihe habura iminsi ibiri yonyine ngo muri Uganda habe amatora akomatanyije y'Umukuru w'Igihugu n'ay'abagize Inteko Ishinga Amategeko.

    Bobi Wine uhagarariye Ishyaka NUP ari mu bazaba bahatanye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni muri ariya matora, ndetse aza ku isonga mu bitezweho kumuha akazi gakomeye.

    Uyu mugabo yanditse kuri Twitter avuga ko nta mpamvu yatanzwe yo kuba abasirikare bateye urugo rwe, gusa avuga ko ibyakozwe ari ugusaza imigeri ku ruhande rwa leta ya Uganda.

    Ati: 'Muri iki gitondo abasirikare bagabye igitero iwanjye, bata muri yombi abarinzi bose ndetse n'umuntu uwo ari we wese bashoboraga kubona hafi y'iwanjye. Nta mpamvu y'itabwa muri yombi yatanzwe. Ibikorwa nkibi byo kudahana ni ugusaza imigeri ku ifarashi iri gusamba. '

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri biteganyijwe ko Perezida Museveni ageza ku banya-Uganda ijambo rijyanye n'amatora ateganyijwe ku wa Kane w'iki cyumweru.

    Bobi Wine ukunze kwibasira Perezida Museveni yavuze ko nta kindi ateganya kuvuga kitari ukubwira Isi ibyo ateganya gukora mu gihe cy'amatora harimo guta muri yombi abamushyigikiye, gusa ashimangira ko ibyo bidashobora kumuca intege mu rugamba rwo kubohora Uganda arimo.

    Ati: 'Gen. Museveni arashaka kubwira Isi ibyo ateganya gukora muri aya matora, ko ashobora guta muri yombi ikipe yose yamfashije mu bikorwa byo kwiyamamaza, abanyungirije n'abanshyigikiye. Mu ijoro ryakeye igisirikare cyongeye guta muri yombi incuti n'abavandimwe benshi, mbere y'iminsi ngo habe amatora. Abandi bari guhigwa.'

    Uganda igiye gukora amatora nyuma y'ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe cyane n'imvururu, itabwa muri yombi rya hato na hato rya bamwe mu bakandida, imyigaragambyo ikomeye ndetse n'imeneka ry'amaraso ry'abarenga 50.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/12/abarinzi-bose-burugo-rwa-bobi-wine-batawe-muri-yombi/

  • Guverinoma ya Uganda yafatiwe icyemezo gikomeye cyane #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Uganda yakomwe mu nkokora n'urubuga nkoranyambaga rwa Facebook nyuma yo gufunga conti zayo iyishinja kuyobya abaturage no gutanga amakuru y'ibinyoma muri iki gihe cyegereza amatora muri iki gihugu ateganyijwe mu minsi ibiri iri imbere.

    Facebook yemeza ko amakonti akoreshwa na minisiteri y'itangazamakuru ya Uganda yabaye umuyoboro wo kubeshya rubanda ko ibyo leta ivuga birebana n'amatora ari ukuri gusa kandi ko bikunzwe cyane.

    Umuvugizi wa Perezida Museveni, Don Wanyama, yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Associated Press, ko 'ibyo Facebook yakoze ari ukwivanga mu matora ya Uganda.'

    Yakomeje agira ati: 'Niba abantu bari bakibishidikanyaho ko amahanga yivanga mu matora yacu, noneho biboneye ubwabo ikimenyetso simusiga.'

    Iyi nkuru dukesha VOA yibutsa ko muri aya matora ateganyijwe kuri uyu wa Kane, itariki 14 Mutarama 2021, abakandida bagera kuri 11, barimo umugore umwe na Museveni uzaba uhatanira manda ya 6, ari bo bazaba bahanganye.

    Umukandida uhangayikishije ubutegetsi buriho ni umuhanzi Bobi Wine, wabaye umunyapolitiki, kuri ubu akaba ari umudepite uhagarariye Kyandondo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/12/guverinoma-ya-uganda-yafatiwe-icyemezo-gikomeye-cyane/

  • Umuntu wari warashimuse konti ya ShaddyBoo yatangiye gushyira amafoto ye hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize twababwiye inkuru yuko konti ya Snapchat ya ShaddyBoo yashimuswe. Ntibyateye kabiri kuko bwakeye ShaddyBoo  yongeye gusubirana konti ye. Uwari washimuse konti ya Shaddyboo akimara kumenya ko nyirubwite yayisubiranye yamugabyeho ibitero by'iterabwoba amubwira ko natayimusubiza arashyira hanze amafoto agaragaza ibibero bye gusa Shaddyboo yanze kuyimusubiza ahubwo ahitamo kwishyirira  hanze ayo mafoto uwari yarashimuse konti ye yashakaga gushyira hanze.

    Dore ibyo uwari warashimuse konti ya ShaddyBoo yamwandikiye

    Nkuko bigaragara mu byo uyu muntu wari washimuse konti ya Shaddyboo yatangaje harimo nuko ngo yashakaga gushyira hanze amafoto ya Shaddyboo ndetse yahise anayamwereka gusa Shaddyboo nawe akorwsheje imbuga nkoranyambaga ze arizo Twitter na instagram yahise nawe ashyira hanze ayo mafoto mbere yuko uyu muntu ayashyira hanze.

    Ayo mafoto ni aya akurikira:

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuntu-wari-warashimuse-konti-ya-shaddyboo-yatangiye-gushyira-amafoto-ye-hanze/

  • Rwamagana: RIB yataye muri yombi Semana watemye muramu we bikamuviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Ku wa 11/01/2021, RIB yafunze Semana Emmanuel wo mu Mudugudu w'Umurinzi, Akagari ka Bwana, Umurenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana.

    Ubutumwa RIB yashyize kuri twitter ,buvuga ko uyu Semana akurikiranweho kuba yatemye Rumanzi Egide (muramu we waje kwitaba Imana ageze mu bitaro), ubwo yari asanze amaze gutabarwa n'abaturage aho yari yitwikiye mu nzu n'umugore we Mukazitoni Christine (mushiki wa Semana wahise yitaba Imana).

    Semana yakomerekeje kandi byoroheje Mukakalisa Annonciata (nyina wa Rumanzi). Iperereza ry'ibanze rigaragaraza ko kwitwikira mu nzu byatewe n'amakimbirane Rumanzi yari asanzwe afitanye n'umugore we.

    Semana ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje kugirango hamenyekane ukuri ku byabaye hanakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


    Source : https://impanuro.rw/2021/01/12/rwamagana-rib-yataye-muri-yombi-semana-watemye-muramu-we-bikamuviramo-urupfu/

  • Muhanga: Abahinga mu Gishanga cya Nyiramvumba batatse gutwarwa ubutaka ntibahabwe ingurane – #rwanda #RwOT

    Igishanga cya Nyiramvumba cyari cyarahinzwemo imyaka itandukanye irimo ibishyimbo, ibijumba, amateke n'ibindi.

    Mu gihe yari itarera, abaturage babonye imodoka zimennye itaka hejuru y'imyaka yose irarengerwa. Ni ho bahera bavuga ko batewe impungenge n'inzara ishobora kubibasira kuko harimo n'abadateganya kwishyurwa.

    Abaganiriye na TV1 bavuze ko abari bafite ibikorwa by'imyaka irimo imboga n'ibindi batazahabwa ingurane.

    Umwe yagize ati 'Imyaka bararimbaguye, twarahahingaga tuhafite n'ibyuzi by'amafi, n'amafi byose baraje barimo gusiba ibyari ibyuzi by'amafi.'

    Itaka rimenwa muri iki gishanga rivanwa ahari gusizwa ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Muhanga.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga buvuga ko iki gishanga gisanzwe ari icya Leta, ikaba yaragihaye ba rwiyemezamirimo, aho uruganda rwitwa Ceramic Mountain Ltd ari rwo rwakiguze iki mu rwego rwo kukibyaza umusaruro.

    Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, yatangaje ko bamwe mu baturage bazahabwa ingurane bidatinze.

    Yagize ati 'Hari uruganda rwa Ceramic Mountain Ltd ruzakora amakaro ruyavanye mu ibumba rikomoka muri kiriya gishanga. Urwo ruganda rero rwahawe kiriya gishanga mu buryo bukurikije amategeko na Rwanda Mining isanzwe ifite mu nshingano ibijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.'

    Ati 'Abaturage twari twakoranye inama na bo, abafite imyaka bagombaga kuyisarura ntibasubiremo.'

    Karangwa akomeza avuga ko uru ruganda rwahawe ubuso bungana na hegitari 50 kandi ko n'aho abo baturage bavuga harimo.

    Abaturage bari bafite ibikorwa birambye birimo ubuhinzi bw'urubingo, urutoki mu gishanga bazahabwa ingurane ndetse bijejwe ko bigeye kwihutishwa bakishyurwa vuba.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko Igishanga cya Nyiramvumba cyahawe ba rwiyemezamirimo hakurikijwe amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-abahinga-mu-gishanga-cya-nyiramvumba-batatse-gutwarwa-ubutaka

  • HAHIYE KOKO: Miss Pamella ashyize hanze ifoto ye ari kumwe na The Ben benda gusomana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Pamella Uwicyeza kuri ubu uri mu rukundo rutajegajega n'umuhanzi The Ben, amaze gushyira hanze ifoto ye ari kumwe na The Ben benda gusomana. Iyi foto Miss Pamella ayishyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Iyi niyo foto Pamella amaze gushyira hanze

    Nyuma yuko Miss Pamella ashyize hanze iyi foto, yayiherekesheje amagambo agira ati: ” Butter/Jelly🤎 “.

    Hashize iminota mike iyo foto igiye hanze, The Ben ahise ayivugaho amagambo agira ati: ''Crème de la crème ❤️❤️ ''.

    Iyi foto ya Miss Pamella na The Ben igiye hanze mu gihe hashize iminsi ibiri gusa The Ben yizihije isabukuru ye y'amavuko akaba ari nawo munsi iyo foto yafatiweho dore ko na Miss Pamella, umukunzi we nawe yari ari mu birori by'isabukuru y'amavuko ya The Ben.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-pamella-ashyize-hanze-ifoto-ye-ari-kumwe-na-the-ben-benda-gusomana/

  • Urutonde rw'abakinnyi 10 biteguye kugurishwa muri uyu mwaka wa 2021 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nubwo muri Mutarama iasoko ry'abakinnyi i Burayi rifungurwa igihe gito, usanga mu mpeshyi ariho biba bikaze cyane kuko abakinnyi bamwe na bamwe baba basoje amasezerano mu makipe bakiniraga, bakeneye kwerekeza ahandi cyangwa kuganira ku masezerano mashya.

    Gusa umukinnyi uzasoza amasezerano mu mpeshyi, muri uku kwa mbere yemerewe kuganira n'ikipe iyo ariyo yose ndetse bakumvikana akanasinya imbanzirizamasezerano, akazayerekezamo asoje amasezerano mu ikipe akinira.

    Muri iyi nkuru twaguhitiyemo abakinnyi icumi bakomeye i Burayi, bayobowe na Lionel Messi ndetse na Sergio Ramos, bazasoza amasezerano mu mpeshyi, ndetse turakugaragariza n'amakipe bashobora kuba bari mu biganiro byo kuyerekezamo mu mezi atandatu ari imbere.

    10. HAKAN CALHANOGLU (AC MILAN)

    Uyu munya-Turikiya w'imyaka 26 ukinira ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani, arifuzwa bikomeye na Manchester United.
    Nubwo AC Milan ikora ibintu byayo bucece ndetse ikabishyira ku karubanda byaramaze kurangira, birashoboka ko niyirangaraho ntiganirize uyu mukinnyi ndetse ngo yumvikane nawe, azerekeza muri Manchester United yagaragaje ko imukeneye cyane.
    Hakan uzasoza amasezerano ye muri Milan mu mpeshyi, muri uyu mwaka w'imikino amaze gukina imikino 16, akaba yaratanze imipira yavuyemo ibitego irindwi.

    9. GIANLUIGI DONNARUMMA (AC MILAN)

    Uyu munyezamu w'Umutaliyani ukiri muto cyane, ku myaka 21 y'amavuko ashobora gusohoka muri AC Milan ubwo amasezerano ye azaba arangiye mu mpeshyi akerekeza mu yandi makipe amwifuza, arimo Chelsea, Tottenham, Inter Milan na Juventus.
    Uyu mukinnyi ubwe ndetse n'ushinzwe kumushakira amakipe Mino Raiola, batangaje ko yifuza gukinira AC Milan igihe kirekire.
    Gusa ariko hari amakipe menshi amugera amajanja kubera ubuhanga afite mu kibuga, harimo Chelsea na Tottenham zo muri Premier League.
    Abari hafi ya Donnarumma bemeza ko azaguma San Siro ubwo amasezerano ye azaba arangiye kuko iyi kipe yambara umutuku n'umukara itifuza kumurekura kandi nawe akaba ayikunda anifuza gukomeza akayikinira.

    8. ANGEL DI MARIA (PSG)

    Uyu munya-Argentina ukina anyuze ku mpande muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ubwo azaba asoje amasezerano ye mu mpeshyi ashobora guhita yerekeza muri Serie A y'u Butaliyani, mu ikipe ya Inter Milan yagaragaje ko imwifuza cyane.

    Di Maria w'imyaka 32 y'amavuko, ashobora kuguma i Paris nyuma y'uko mwenewabo Mauricio Pochettino agizwe umutoza mukuru w'iyi kipe.
    Uyu mukinnyi wagize ibihe byiza muri Real Madrid ariko bikanga muri Manchester United, ashobora kwerekeza muri Inter Milan nyuma yuko umutoza Antonio Conte agaragaje ko amwifuza cyane.

    7. ERIC GARCIA (MAN CITY)

    Uyu munya-Espagne ukiri muto, ashobora gusohoka Etihad akerekeza i Camp Nou cyangwa Emirates muri Arsenal nyuma yuko aya makipe yombi agaragaje cyane ko amukeneye.
    Muri uyu mwaka w'imikino Garcia amaze gukina iminota 200 muri Manchester City, biravugwa ko ategereje ko amatora y'umuyobozi wa FC Barcelona avamo ubundi agahita asubira muri iyi kipe yavuyemo mu 2017.

    Nubwo bivugwa ko yamaze kumvikana na Barcelona ku masezerano y'imyaka itanu, Mikel Arteta wa Arsenal nawe akomeje kumwiyegereza mu biganiro kugira ngo yerekeze muri iyi kipe atoza, dore ko banabanye igihe kirekire muri Manchester City.

    6. MEMPHIS DEPAY (LYON)

    Uyu muholandi ukina anyuze ku mpande, mu mpeshyi ubwo azaba asoje amasezerano ye ashobora kwerekeza muri FC Barcelona cyangwa Juventus.

    FC Barcelona yakomeje kugaragaza ko yifuza uyu mukinnyi w'imyaka 26, ntirakuraho amaso kuko yizeye ko mu kwa karindwi nta gihindutse azayerekezamo, gusa ni urugamba igomba guhangana na Juventus nayo yagaragaje ko imucungiye hafi.

    5. SERGIO AGUERO (MAN CITY)

    Uyu rutahizamu w'ibihe byose muri Manchester City wanaciye agahigo ko kuba ari we umaze kuyitsindira ibitego byinshi mu mateka, ubwo azaba asoje amasezerano ye mu mpeshyi ashobora kuyisohokamo nyuma y'imyaka 10 ayikinira akerekeza mu ikipe ya Independiente y'iwabo muri Argentina.

    Aguero w'imyaka 32 y'amavuko, yakunze kwibasirwa cyane n'imvune mu mwaka ushize, ashobora kongera amasezerano y'umwaka cyangwa agasubira mu ikipe yazamukiyemo y'iwabo ya Independiente.

    4. DAVID ALABA (BAYERN MUNICH)

    Uyu munya Autriche w'imyaka 28, mu mpeshyi ashobora gusohoka i Munich akerekeza mu makipe atandukanye amwifuza arimo Liverpool, Real Madrid, Chelsea na Manchester United.

    Nyuma yuko uyu mukinnyi atumvikanye n'iyi kipe akinira, byamwongereye umurindi wo kuyisohokamo mu mpeshyi nyuma y'igihe kirekire yari amaze ayikinira, akerekeza mu makipe bivugwa cyane ko amwifuza arimo Liverpool cyangwa Real Madrid.
    Alaba w'imyaka 28 y'amavuko, bivugwa ko yifuza Miliyoni 12 nk'umushahara wa buri mwaka, ariko ubuyobozi bwa Bayern bukaba butabikozwa akaba ari nayo mpamvu nyamukuru izatuma ayisohokamo.

    3. GEORGINIO WIJNALDUM (LIVERPOOL)

    Uyu muholandi bigaragara ko ataifite umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga kwa Klopp, mu mpeshyi ashobora gusohoka muri iyi kipe akerekeza muri Barcelona cyangwa Inter Milan.
    Wijinaldum w'imyaka 30 y'amavuko, biravugwa cyane ko ibiganiro bigeze kure n'umuholandi mwenewabo utoza Barcelona, Ronald Kooman, kugira ngo ayerekezemo nk'umusimbura wa Bousquet uri kugana mu za bukuru.

    Gusa na Inter Milan imucungiye hafi cyane ndetse isaha n'isaha yayerekezamo.

    2. SERGIO RAMOS (REAL MADRID)

    Nyuma y'imyaka 16 akinira Real Madrid, Sergio Ramos, ashobora kuyisohokamo akerekeza muri PSG, Liverpool cyangwa Tottenham.
    Impamvu nyamukuru izatuma mu mpeshyi Ramos asohoka muri iyi kipe abereye kapiteni, ni uko ubuyobozi bw'iyi kipe butari kumuha amafaranga yifuza ndetse n'imyaka y'amasezerano yifuza.
    Mourinho babanye muri Madrid ngo aramukeneye muri Tottenham kugira ngo aze kuyobora ubwugarizi bw'iyi kipe, nubwo amahirwe menshi ari uko azongererwa amasezerano ndetse akanahabwa ibyo yifuza i Santiago Bernabeu yakoreye amateka akomeye.

    1. LIONEL MESSI (BARCELONA)

    Uyu munyabigwi mu mateka ya ruhago, azasoza amasezerano afite muri Barcelona mu mpeshyi, bikaba bikomeje kuvugwa ko atifuza kongera amasezerano ahubwo ashobora kwerekeza mu yandi makipe arimo PSG, Man City na Inter Miami ya David Beckham.

    Messi utarishimiye imyanzuro imwe n'imwe yafashwe muri iyi kipe irimo no kwirukana inshuti ye Suarez, bikanakubitiraho ko ikipe yari ifite umusaruro mubi cyane ndetse uyu mukinnyi akaba atari agifite ijambo muri iyi kipe, byatumye agira intekerezo nyinshi zirimo no gufata umwanzuro wo kuyisohokamo.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 33 y'amavuko yashatse kuyisohokamo umwaka ushize ariko ubuyobozi buranga kubera ko yagonzwe n'ingingo zikubiye mu masezerano ye.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/urutonde-rwabakinnyi-10-biteguye-kugurishwa-muri-uyu-mwaka-wa-2021/