Blog

  • Abakinnyi b’Amavubi bijeje Minisitiri Munyang… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Mutarama 2021, nibwo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier na Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, basuye Ikipe y'Igihugu i Nyamata aho yakoreraga umwiherero, bayiha impanuro za nyuma mbere yo kwitabira CHAN 2021.

    Mu butumwa uyu muyobozi yahaye Abakinnyi, Abatoza ndetse n’abajyanye n’iyi kipe, ni uko bagomba gukora ibishoboka byose bagahesha ishema abanyarwanda.

    Yagize ati “Mugiye mu butumwa bw'Abanyarwanda, ubutumwa bw'u Rwanda. Mugiye kwanda amahanga muzahura, mugiye muri abaranga b'u Rwanda, mugende mwimane u Rwanda, mukotane muduhe intsinzi, muheshe u Rwanda ishema'.

    'Mumaze iminsi mwumva ibyo Abanyarwanda babatezeho, 'intsinzi n'ishema ry'Igihugu', bigaragaza ko bakibafitiye icyizere cyo kubigeraho, kandi mukaba mwatungurana mukabashimisha, mugatahukana itsinzi'.

    Kapiteni w’Amavubi, Jacques Tuyisenge, yijeje uyu muyobozi ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko bazahatana kugeza begukanye iki gikombe. Yagize ati”Ubwacu nk'abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n'Igikombe tukakizana'.

    Amavubi yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu berekeza muri Cameroun, aho bitabiriye irushanwa rya CHAN 2021 riteganyijwe gutangira ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021.

    Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00' ku kibuga cyitwa “Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00' kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

    U Rwanda rumaze kwitabira CHAN inshuro enye gusa ntiruraryegukana na rimwe kuko kure rwageze ari muri 1/4 mu 2016, mu irushanwa rwari rwakiriye ariko rusezererwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yegukanye iki gikombe.

    Minisitiri Munyangaju yibukije Abakinnyi b’Amavubi ko batwaye ubutumwa bw’abanyarwanda kandi bagomba kwimana u Rwanda bagashaka intsinzi

    Jacques Tuyisenge yijeje Minisitiri Munyangaju n’Abanyarwanda kwegukana igikombe cya CHAN

    Minisitiri Munyangaju yashyikirije ibendera ry’igihugu kapiteni w’Amavubi Jacques Tuyisenge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102303/abakinnyi-bamavubi-bijeje-minisitiri-munyangaju-kuzegukana-igikombe-cya-chan-102303.html

  • Ibintu 8 abashakanye bakwitaho bashaka gukemu… – #rwanda #RwOT

    Amakimbirane yose siko aba ari mabi mu muryango kuko ku rwego runaka ashobora guhwitura imyitwarire itari myiza ariko iyo arenze urugero ccyangwa bene umuryango bakabyitwaramo nabi ashobora gusenya. 

    Gukemura amakimbirane ni byiza kandi bifite akamaro mu muryango byomora ibikomere biruta gukosoza ikosa irindi. Tugiye kureba ibintu 8 wakwitaho ushaka gukemura amakimbirane mu muryango:

    1.Kumva neza imitere y'ikibazo no kugiha imipaka

    Abantu benshi bahorana amakimbirane kubera kutamenya icyo uwo mubana akunda cyangwa yanga, kutamenya uburemere bw'ikosa runaka n'ingaruka rimugiraho.

    2.Kumva ko mugenzi wawe nawe ari umuntu yakosa

    Akenshi biroroha kuremererwa n'ikosa rya mugenzi wawe ukumva ko iryawe ari ibisanzwe atari ryoroheje, ariko rwose jya uca bugufi wumve ko kuba yakoseje bitavuze ko akwanga. Wowe tekereza ko ikitagenda gishobora guhinduka kandi ukabimufashamo.

    3.Kumenya igihe cyo kugira icyo uvuga

    Uburyo buboneye nko kubaza mbere yo gushinja no kwemeza amakosa mugenzi wawe, kutamubwira akaminuramuhini hirindwa ko yakwihagararaho bikabyara intonganya, kutavangitiranya ikosa ryakozwe n'ayakozwe kera.

    4.Gutega amatwi

    Ni byiza kandi kugira umuco wo gutega amatwi mugenzi wawe ukishyira mu mwanya we igihe ari kukubwira ibyerekeye ikosa yakoze.

    5.Kugaragaza ibyifuzo bya buri ruhande no kugerageza ibisubizo bishoboka

    Iyi ni intambwe y'ingirakamaro ku bagize umuryango kuko aho guhangana buri wese agaragaza inyungu abifitemo; aho kwivovota buri wese asobanura neza icyo ashaka n'uburyo yumva bimuvuna ; buri wese akagaraza ibisubizo bishoboka

    6. Kwirinda kurema ihangana

    Ntukumve ko umwanzuro wifuza ariwo wafatwa ukagenderwaho, Ibyiza ni uko mwese mureba igifitiye umumaro umuryango wanyu mukakigira nyambere.

    7.Gufata umwanzuro

    Umwanzuro ugomba gushingira ku nyungu z'umuryango igisubizo cyumvikanweho na bose. Iyo intambwe ikurikirwa no kubungabunga ibyumvikanweho mu kwanga ko bizongera.

    8.Kubabarira

    Ni byiza gutinda ku byiza bya mugenzi wawe aho kwita ku bibi bye kuko iyo uhora umutekerezaho bibi uhora umubona mu isura ushaka kumubonamo, urababarira kandi ukirinda guhora ubimwibutsa.

    Src:www.elcrema.com,www.marriagelife.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102304/ibintu-8-abashakanye-bakwitaho-bashaka-gukemura-amakimbirane-hagati-yabo-102304.html

  • WhatsApp yatangiye gutakaza umubare munini w'abayikoresha nyuma y'amavugurura yazanye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rwatangiye gutakaza umubare munini w'abarukoresha aho benshi batangiye kuyoboka izindi mbuga nka Signal ndetse na Telegram, ni nyuma y'aho tariki ya 6 Mutarama 2021, ikigo cya WhatsApp Inc gifite mu nshingano urubuga rwa WhatsApp gifashe umwanzuro wo gutangira kujya gisangiza ibigo bikorana na Facebook (ikigo gikuru) amwe mu makuru y'abarukoresha, bamwe batangiye kuruvaho ku bwinshi.

    Abakoresha WhatsApp babarirwa muri miliyari 2, batangiye kubona imenyesha (notification) rivuga ko guhera tariki ya 8 Gashyantare 2021, izavugurura uburyo bw'amakuru, ku buryo hari amwe nka nimero za telefone n'aho umuntu aherereye (location) azajya asangizwa ibigo bishaka kwamamaza byo kuri Facebook.

    Kuva icyo gihe, abenshi batangiye guhagarika gukoresha uru rubuga, barimo ushinzwe ibiro by'itangazamakuru bya Perezida wa Turukiya, ndetse n'ushinzwe itumanaho mu biro bya Minisiteri y'Ingabo muri iki gihugu, nk'uko byatangajwe na The Straits Times.

    Umuvugizi wa WhatsApp, yasobanuriye Forbes ko gushyiraho izi mpinduka, bigamije kugira ngo abakoresha uru rubuga babashe gukorana byoroshye n'ibigo by'ubucuruzi. Ati: 'WhatsApp irashaka korohereza abantu, ku buryo ushobora gukenera kugira ibyo ugura, ugahita ufashwa na bizinesi (business) ako kanya.'

    Ubwo WhatsApp yari imaze gutangaza izi mpinduka, nyuma y'umunsi umwe, tariki ya 7 Mutarama 2021, umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk yashishikarije abatuye Isi gukoresha urubuga rwa Signal, agira ati: 'Nimukoreshe Signal.'

    Nyuma y'umunsi umwe, abantu 100,000 bari bamaze kuruvaho bimukiye kuri Signal, urubuga rwatangijwe n'imiryango Signal Foundation ku bufatanye na Signal Messenger.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/whatsapp-yatangiye-gutakaza-umubare-munini-wabayikoresha-nyuma-yamavugurura-yazanye/

  • Mesut Ozil yavuze abakinnyi 11 beza cyane yishimira. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe ya Arsenal Mesut Ozil yatangaje abakinnyi 11 bakinanye yishimira cyane.Mu biganiro uyu mukinnyi aherutse kugirana n'abafana be kuri Twitter ,yavuze ko yakuze afana Fenerbahce ndetse ayifata nka Real Madrid yo muri Turkiya gusa anahishura abakinnyi 11 beza yakinannye nabo muri Arsenal.

    Kuva mu kwezi kwa 3 umwaka ushize,Mesut Ozil ntarakina n'umunota n'umwe mu ikipe ya Arsenal ndetse ikipe yashatse kumugurisha arabyanga,avuga ko agomba kurangiza amasezerano ye amuhesha akayabo k'ibihumbi 350 by'amapawundi ku cyumweru.

    Mesut Ozil yavuze ko ikipe y'abakinnyi 11 beza yakinannye nabo harimo : Alexis Sanchez, Santi Cazorla, Aaron Ramsey, Laurent Koscielny,Pierre-Emerick Aubameyang, Bacary Sagna, Per Mertesacker,Serge Gnabry nawe yishyiramo.

    Icyatunguye abantu benshi nuko uyu mudage ufite inkomoko muri Turkiya yahisemo umunyezamu David Ospina imbere ya Bernd Leno bakinana ubu n'umunyabigwi Petr Cech.Muri uru rutonde Ozil yatanze,higanjemo abakinnyi b'inshuti ze Sead Kolasinac,Gnabry n'abandi batandukanye gusa mu ikipe ya Arsenal ntabwo bakunzwe.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mesut-ozil-yavuze-abakinnyi-11-beza-cyane-yishimira/

  • Kuva mu gikoni kugera ku irasaniro: Abagore ku ruhembe rw’ababereye maso umutekano muri Centrafrique (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Njye byaranshimishije kubona icyubahiro abasirikare b’abagabo bahaye umugore, byerekana ko umugore ari umuntu wubashywe ufite ubushobozi kandi wakora akazi kamwe nk’ak’abagabo.

    Tukiri aho, bahamagaranye ku cyombo mu mvugo za gisirikare ntabashije gufata mu mutwe, hanyuma tubona abasirikare bihuse burira imodoka. Uwari uri ku mbunda yo hejuru yari umukobwa, iyo muganira nta magambo menshi avuga nyine nk’abandi basirikare, ariko icyankoze ku mutima ni uburyo yadusobanuriye uko bakoresha imbunda ya Machine Gun nini iba iri ku modoka, n’uburyo abasirikare baba bari kumwe bamugirira icyizere kuko aba ariwe bitezeho amakiriro mu guhashya umwanzi bwa mbere.

    Ni ibintu byerekana ko abanyarwandakazi batinyutse, ntibagiharirwa imirimo yo mu rugo no mu gikoni! Kuri ubu bari mu mutima w’iterambere ndetse ntibahezwa n’aho rukomeye kuko batanga umusanzu mu bikorwa bikomeye nk’ibyo kubungabunga amahoro.

    Mu mateka y’u Rwanda havugwa inkuru ya Ndabaga wagiye ku rugamba agatabarira igihugu, ndetse yabaye ikimenywabose kubera ubwo buhangange bwe yagaragaje.

    Kuri ubu abakobwa n’abagore na bo basigaye bajya ku rugamba, bagatabara igihugu aho rukomeye.

    Usibye ibikorwa bagaragaramo, banatanga umusanzu mu kubungabunga umutekano ndetse ntibasiba kujya gutanga umusanzu wabo mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

    Iyo ugeze mu nkambi bacumbitsemo ubasanga mu mirimo itandukanye kuva ku yo mu gikoni, gukanika imodoka za Loni zagize ikibazo, gukora mu biro, gucunga umutekano w’abaturage kugera ku kurashisha imbunda za rutura zifashishwa aho rukomeye.

    Nubwo baboneka mu mirimo itandukanye, abakobwa n’abagore bari mu Ngabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Centrafrique ni abarashi bakomeye, bahora biteguye gutera no gutsinsura umwanzi mu gihe hari igikomye gishaka kubangamira umudendezo w’umuturage bashinzwe kurinda.

    Iyo usuye ikigo Ingabo z’u Rwanda zibarizwamo, ubasanga mu biro aho urugamba rutegurirwa kugera kuri ba bandi bitabazwa aho rukomeye, bamwe barashisha imbunda z’imizindaro zishwiragiza umwanzi, agatatana.

    Umuyobozi ushinzwe Ibijyanye n’Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bwo Kubungabunga Amahoro muri Centrafrique (Rwanbatt 7), Lieutenant Anette Ngarambe, yavuze ko mu gisirikare habamo akazi kenshi nko guteka, kujya ku rugamba n’ibindi kandi ko buri wese agomba kubigiramo uruhare.

    Yagize ati “Ntacyo basaza bacu bazi tutazi. Baba barakoze imyitozo ku buryo bajya ku rugamba bakarwana. Iyo hagize igikoma, abakobwa bari mu Ngabo z’u Rwanda kimwe na basaza babo bahabwa amabwiriza amwe mbere yo kwerekeza ku irasaniro cyangwa mu bindi bikorwa bitandukanye.’’

    Caporal Uwimana Betty ashimangira ko imyumvire yo kuvuga ko abakobwa badashoboye ari iya kera.

    Ati “Mu gisirikare ibyo twarabisize, njye na bagenzi banjye b’abasore dukorana turashoboye. Icyo umusore akora nanjye ndagikora.’’

    Umuyobozi ushinzwe Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique, Lieutenant Anette Ngarambe, yavuze ko umugore afite ubushobozi n’imbaraga zo kubungabunga amahoro

    -  Guhera mu gikoni baba bari maso

    Staff Sergeant Emmanuel Rurangirwa, ukuriye Igikoni avuga ko we n’abo bakorana bahora biteguye ko igihe cyose bakwitabazwa.

    Ati “Tuba twiteguye isaha yose, tumenya kwirinda no kurwana. Uburinganire burubahirizwa ahantu hose. Tuba dufitemo abakobwa n’abahungu mu gikoni.’’

    Mu bo IGIHE yasanze mu gikoni harimo na Pte Mushimiyimana Grace wagaragaje ko ahora ari maso mu gihe yakenerwa ku rugamba.

    Ati “Mu Gisirikare cy’u Rwanda bahitamo ko umuntu akora imirimo yose. Iyo urusasu ruvuze, mpita nitegura nkajya ku rugamba. Mbanza kuba umusirikare mbere yo kuba umukobwa, aho bibaye ngombwa ndatabara.’’

    Lieutenant Anette Ngarambe yavuze ko kuba umukobwa ateka, akajya mu igaraje ari igihamya ko ‘ashoboye.’

    Ati “N’ubu bavuze ngo mwitegure nk’uri mu gikoni yahita ahagurukana ibyo kurya bye, akabiherekesha abagiye ku rugamba, agafata imbunda akajya kurwana.’’

    Inshingano z’ingabo ntizirangirira mu gutegura amafunguro no kuyagabura kuko abagore n’abakobwa basangwa no mu biro ahategurirwa urugamba.

    Caporal Sugira Divine avuga ko nubwo abenshi batekereza ko igisirikare gikorerwa hanze hari n’izindi nshingano zikorerwa mu biro.

    Ati “No mu biro igisirikare kirahakorerwa cyane kandi ni akazi gakomeye. Sibyo gusa kuko mbasha no kujya ku rugamba nkarwana, iby’imbunda ndabizi. Nicara hano ariko iyo bibaye ngombwa njya hanze mu kazi gatandukanye, kenshi tujya gukora imyitozo yo kurasa kugira ngo tutazabyibagirwa. Ntacyo umuhungu yakora ntakora cyane ko naje guharanira amahoro.’’

    Pte Mushimiyimana Grace twamusanze uwo munsi yakoze mu gikoni ariko yiteguye ko hagize igikoma yahita yegura imbunda akajya ku rugamba

    Mu gisirikare imwe mu maturufu ahesha ingabo gutsinda urugamba ni ukunoza uburyo bwo guhana amakuru mu buryo bwihuse.

    Pte Nyirabarera Clémentine ukora mu Ishami rishinzwe Itumanaho mu Ngabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique avuga ko bakurikirana buri kimwe cyose kijyanye n’amakuru avugwa muri bagenzi babo.

    Ati “Muri iki kigo ni ho urugamba rutangirira. Abagiye hanze y’ikigo hari radio dukoresha ngo tubamenye. No mu Rwanda dukoresha radio kandi bakatwitaba, tukaba twabasaba ubufasha mu gihe biri ngombwa.’’

    Mugenzi we bakorana Pte Uwayisenga Josée yavuze ko muri icyo cyumba baba bakurikirana uko urugamba ruhagaze.

    Ati “Amateka yo mu gihe cy’Abami, twari tuzi ko abakobwa n’abagore batajya ku rugamba, kera n’uwabikoze ni uwitwa Ndabaga, byabaye umugani bigaragara ko akoze ikintu kidasanzwe. Nyuma y’igihe cy’abami, kuri iyi leta byagaragaye ko n’abagore n’abakobwa dushoboye, twisanze dushobora kubikora tukabishobora. Twese ni yo mpamvu twinjiye muri iyi serivisi, aka kazi dukora, ntiwajya ku rugamba udafite uburyo bwo guhana amakuru.’’

    “Tuba dukurikirana uko urugamba rumeze. Tuba dufite ibikoresho byose by’abasirikare kandi dufite ubumenyi n’imbaraga zo gukora ku buryo bibaye ngombwa natwe twahita tugenda.’’

    -  Umugore ku mbunda ya rutura yifashishwa mu guhashya umwanzi

    Muri Centrafrique hari ingabo zidahumbya, zihora ziri maso ziteguye gutabara aho rukomeye. Mu gihe izindi ngabo zibanza guhabwa amabwiriza yo kugenderaho, izi ngabo zo zihita zijya ku rugamba rugikubita nibura bitarenze iminota 15.

    Muri izi ngabo zikora zisimburana harimo n’umugore, urashisha imbunda nini, ifatwa nk’iy’umusada. Ni imbunda iri ku modoka ishobora kurasa umuntu uri kure ndetse iba icungiwe umutekano n’abandi basirikare.

    Ni imbunda izwi nka “12,7 mm Machine Gun MG-U”, ni imwe iba irasa kure cyane aho umwanzi ari, ku buryo umuntu uyikoresha aba ari ahirengeye, we areba ko nk’umwanzi ari gusatira ubundi akamuvunira umuheto. Aba afite inshingano zo kureba kure mu gihe hari nk’umwanzi ugiye kwivugana umusirikare mugenzi we agatabara. Ni imbunda ikoreshwa n’umuntu uba ufitiwe icyizere kuko aba afite mu nshingano ubuzima bwa bagenzi be.

    Pte Nyirabahire Jeannine urashisha iyi mbunda avuga ko ari ishema rikomeye kuri we kuba ashobora kuyikoresha.

    Ati “Iyi mbunda yakundaga gukoreshwa n’abasirikare b’abagabo, ariko ubu ni ishema ku musirikare w’umukobwa kuba nyikoresha, kandi nkaba nyizi neza. Ntabwo natenguha bagenzi banjye ku rugamba kandi natabara igihugu byaba ngombwa nkacyitangira.’’

    Yavuze ko nubwo hari abavuga ko igitsina gore kigira intege nke ariko iyo ‘watinyutse ukinjira mu gisirikare uba utewe ishema no gukorera igihugu’.

    Ati “Mu rugo abana barishimye kuko na bo bakeneye gukura bafite uwo bafatiraho icyitegererezo.’’

    Umuhate w’ingabo z’u Rwanda nturangirira mu kurashisha imbunda zikomeye kuko unagera ku gukanika imodoka zitwara ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

    Karikonyine Betty umaze amezi 10 akanika imodoka nini avuga ko “Abahungu n’abakobwa turashoboye, dufite imbaraga zo gukora.’’

    Pte Nyirabahire Jeannine arashisha imbunda nini, aba agaragiwe n’abandi basirikare

    -  Abatuye muri Centrafrique banyuzwe no kwegerezwa amazi meza

    Ingabo z’u Rwanda ziganjemo abakobwa n’abagore zitanga umusanzu mu kugeza amazi meza ku baturage no kubafasha gukora uturima tw’igikoni mu kubarinda kurwaza bwaki.

    Umuyobozi wa Site SEGA I ahavomwa amazi atangwa na Loni, Kosile de Brice, yavuze ko mbere byari ingorabahizi kubona amazi meza.

    Yagize ati “Haciyeho iminsi u Rwanda ruduha amazi yo kunywa, byaradufashije cyane. Kubona amazi biragoye, ku buryo bishobora no kumara umwaka utarabona ayo kunywa. Ni ingenzi kandi aya amazi adufasha mu bikorwa byose.’’

    Umunyeshuri w’imyaka 19 witwa Naomi yavuze ko yashimishijwe no kuba Ingabo z’u Rwanda zarabegereje amazi.

    Ati “Byaranshimishije cyane kuko aho twari tubakeneye dushaka amazi yo kunywa baradufashije. Ndabashimira cyane. Mbere kubona amazi byari bigoye cyane.’’

    Muri Centrafrique, u Rwanda rufite ingabo zirimo abakobwa n’abagore 38 bakora mu mirimo itandukanye ariko bagahuriza ku ntego imwe yo kurinda abasivili.

    Mu ngabo zishinzwe gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa, harimo ab’igitsinagore benshi

    Abakobwa nibo barinda abagore bombi ba Perezida wa Centrafrique

    Mu bikorwa byo gufasha abaturage, usanga ab’igitsinagore biganje cyane

    Ni ababyeyi! Ahenshi usanga abasirikare b’u Rwanda b’igitsinagore basanganirwa n’abana iyo habayeho igikorwa cyo gutanga amazi mu bice bitayafite

    Ku kigo Ingabo z’u Rwanda zibamo kiri ahitwa M’Poko, usanga abagore n’abagabo bafatanya mu mirimo y’uburinzi

    Ingabo z’u Rwanda zishimirwa uruhare rwazo mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique

    Karikonyine Betty umaze amezi 10 akanika imodoka nini zikoreshwa n’ingabo za Loni

    Mu kazi ko gukanika imodoka, abakobwa bakorana na basaza babo

    Karikonyine Betty avuga ko abahungu n’abakobwa bafite imbaraga zo gukora no gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano

    Abagore n’abakobwa bari ku ruhembe rw’abacunga umutekano muri Centrafrique

    Staff Sergeant Emmanuel Rurangirwa ni we ukuriye Igikoni

    Mu gikoni ahategurirwa amafunguro y’ingabo habamo abasore n’abakobwa bafatanya

    Pte Nyirabarera Clémentine ukora mu Ishami rishinzwe Itumanaho

    Pte Uwayisenga Josée akora mu cyumba bakurikiranamo uko urugamba ruhagaze no gufasha abaruriho guhana amakuru

    Umuyobozi wa Site SEGA I ahavomwa amazi atangwa na Loni, Kosile de Brice, yavuze ko mbere byari ingorabahizi kubona amazi meza

    Naomi w’imyaka 19 yavuze ko yashimishijwe no kuba ingabo z’u Rwanda zarabegereje amazi meza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuva-mu-gikoni-kugera-ku-irasaniro-abagore-ku-ruhembe-rw-ababereye-maso

  • Menya uburyo wakorera isuku imbwa yawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Si ukuyoza rimwe na rimwe gusa mu gihe ubonye umwanya, mu gihe wiyemeje gutunga imbwa wakagombye kuyitaho uko bikwiye. Hano hari bimwe mu byo ugomba gukurikiza, nk’uko twabikusanyije twifashishije imbuga za Internet zitandukanye.

    Kuyuhagira

    Ku bantu batunze imbwa usanga batumvikana ku nshuro bagomba kuzoza, ariko abahanga mu kuvura inyamanswa bavuga ko ari byiza ko imbwa yoga nibura rimwe mu mezi atatu. Impamvu yo kuyoza rimwe mu mezi atatu ngo ni uko iyo bibaye kenshi uruhu rwazo rufuruta kandi n’ubwoya bwayo bukaba bwapfuka. Ariko ku mbwa ziba mu ngo zikunda kwiyanduza cyane, zo ngo kuzoza bigomba kuba kenshi bitewe n’uko yiyanduje.

    Kuyikorera isuku y’amenyo


    Iyo imbwa idasukuye mu kanwa ishobora kurwara ishinya mu gihe itavuwe bikaba byayiviramo uburwayi. Ni yo mpamvu abaganga bazo bagira inama abazitunze kuzoza amenyo buri munsi.

    Gusukura aho irara

    Aho imbwa zirara hakunze kuba ubwoya bwazo, umwanda n’udusimba duto duto. Kuhoza buri munsi byaba ibyo iraramo n’aho irara ni ingenzi kuko bifasha imbwa kugira isuku yayo n’abo ibana na bo.

    Koza ibyo iriramo

    Hari aho usanga imbwa zirira ku masahani asa nabi kandi ibyo zirya byazitera ibibazo nk’uko byaba ku muntu. Abaganga bazo bavuga ko iyo imbwa iri kurya no kunywa amazi isiga amacandwe ku byo iriramo akaba ashobora kuzitera indwara cyangwa agatera indwara abakina na zo mu gihe ibyo iriramo bitogejwe neza. Bisaba kubyoza buri nyuma y’uko ibikoresheje.

    Gukaraba intoki igihe umaze gukora ku mbwa

    Mu gihe umaze koza imbwa yawe, gukina na yo, kuyigaburira no kuyikorera amasuku, ni byiza guhita ukaraba intoki mbere yo kwikoraho cyangwa gukora ku kindi kintu. Ibi bigabanya ibyago byo kuba wakwandura indwara ziva ku nyamanswa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/menya-uburyo-wakorera-isuku-imbwa-yawe

  • Mu myenda ya Made in Rwanda yavugishije benshi, Amavubi yerekeje muri Cameroun #rwanda #RwOT

    Amavubi y’u Rwanda yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yerekeza muri Cameroun gukina irushanwa rya CHAN, mu buryo busa n’ubutunguranye abakinnyi b’u Rwanda bahagurutse bambaye imyenda ya Made in Rwanda itakishije imigongo.

    Ni amashati meza cyane akozwe mu ibara ry’umuhondo andi ari ubururu n’amapantalo y’umukara ndetse n’inkweto z’umukara, bakaba bambitswe n’inzu imenyerewe mu by’imideli ya Moshions.

    Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo byamenyekanye ko aba basore bari buseruke mu myambaro ya Made in Rwanda, ni ikintu cyatunguye benshi kuko batabibamenyereweho, aho benshi bamenyereye ko bagenda bambaye ibirango by’igihugu mu myenda ya siporo nk’amatiriningi cyangwa amakabutura.

    Abasore b’u Rwanda 30 n’abatoza babo nibo bahagurutse mu Rwanda muri iki gitondo berekeza muri Cameroun bitabiriye iri rushanwa rizatangira ku wa 16 Mutarama 2021.

    Bagiye nyuma yo gusurwa na Minisitiri wa Siporo ku munsi w’ejo hashize, aho yabibukije ko bagomba kumenya ko bafitiye ideni abanyarwanda ry’intsinzi.

    U Rwanda ruri mu itsinda c na Uganda, Maroc na Togo. Umukino warwo wa mbere ruzawukina tariki ya 18 Mutarama 2021 na Uganda

    Abakinnyi 30 Mashami yahagurukanye

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric 'Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier 'Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

    Ba rutahizamu:}

    Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

    Ni uku Amavubi yaserutse yambaye

    Rutahizamu Sugira Ernest

    Bertrand umwe mu basanzwe bakorana na Moshions yambitse Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-myenda-ya-made-in-rwanda-yavugishije-benshi-amavubi-yerekeje-muri-cameroun

  • Impinduka zidasanzwe zaranze gahunda ya VUP imaze gukubirwa ingengo y'imari inshuro 65 – #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwashyizeho gahunda zihariye zo kwishakamo ibisubizo hagamijwe iterambere ry'imibereho myiza no gushyira hamwe kw'Abanyarwanda muri rusange, byabaye inkingi mwikorezi y'ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

    Muri izo gahunda harimo na VUP yatangijwe mu 2008, ifite inkingi eshatu z'ingenzi zirimo igamije kuvana abaturage mu bukene, igizwe na gahunda y'inkunga y'ingoboka (Direct Support), aho abaturage batishoboye cyane cyane ababarizwa mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe bahabwa amafaranga abafasha kubaho.

    Hari indi nkingi yo gutanga imirimo rusange ku baturage bakennye ariko bashoboye gukora (Public Works), nyuma abaturage bagahembwa amafaranga abafasha kwibeshaho.

    Inkingi ya gatatu yari iyo gutera inkunga imishinga mito (Financial Services), aho abaturage bakora imishinga mito, bagahabwa inguzanyo zo kuyishyira mu bikorwa, nyuma bakagenda bayishyura.

    Ubwo iyi gahunda yatangizwaga mu mwaka wa 2008-2009, yatangiriye ku bagenerwabikorwa 18.304 bo mu mirenge 30 [Ni ukuvuga Umurenge umwe muri buri Karere], yari ikennye kurusha indi. Icyo gihe Leta yakoresheje ingengo y'imari ingana na miliyari 1,5Frw, mu nkingi zayo zose.

    Mu mwaka wa 2009-2010 gahunda ya VUP mu nkingi zayo eshatu yageze ku baturage 124.437 bo mu mirenge 60, hakoreshwa ingengo y'imari ingana na miliyari 14,8 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Uko imyaka igenda ishira abagenerwabikorwa b'iyi gahunda bagenda biyongera nko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2019/20, Imiryango igera ku 210.617 yo mu Mirenge 416 yahawe akazi muri gahunda y'imirimo rusange ya VUP naho imiryango igera ku 119.025 ihabwa inkunga y'ingoboka.

    Mu mirenge 416 hamaze kugeramo gahunda y'inkunga y'ingoboka, naho mu mirenge 300 niho hamaze kugera gahunda y'inguzanyo ziciriritse n'imirimo y'amaboko.

    Ku rundi ruhande ariko 70% by'agenerwabikorwa bujuje ibisabwa nibo bahabwa akazi muri iyi gahunda kubera ikibazo cy'ingengo y'imari idahagije.

    Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi iherutse gutangaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/21, hazakoreshwa angana na miliyari 129,2Frw muri gahunda yo gutanga inkunga y'ingoboka ku baturage batishoboye muri gahunda ya VUP no kugerageza kongera umubare w'abaturage bahabwa imirimo muri VUP.

    Muri rusange iyi gahunda ya VUP yatangiye mu 2008, ifite ingengo y'imari ya miliyoni 1,5 Frw mu nkingi enye zayo zose ariko kuri ubu igeze kuri miliyari 70 Frw buri mwaka.

    Imibereho y'abagenerwabikorwa yarahindutse

    Abaturage baganiriye na RBA, batangaje ko gahunda ya VUP yabafashije kwivana mu bukene ku buryo n'ibyiciro by'ubudehe babarizwagamo mbere y'uko bayijyamo byahindutse.

    Uwitwa Habisoni Pascal wo mu Murenge wa Gashaki, Akarere ka Musanze yavuze ko mu 2011, aribwo yahawe akazi muri gahunda ya VUP, aho bakoraga imirimo yo guca amaterasi n'imirwanyasuri muri uwo murenge atuyemo

    Avuga ko yahembwaga 1500Frw ku munsi aho yarangije gukora ako kazi akuyemo asaga ibihumbi 800 Frw ayaheraho yiteza imbere.

    Ati 'Nza kuguramo inka y'amafaranga ibihumbi 120 Frw, ndayorora irabyara naguzemo n'umurima umwe ibihumbi 160 Frw, nanaguzemo ishyamba naryo rirahari ry'ibihumbi 155 Frw, ubu nubwo nari nahawe ibihumbi 800 Frw bigenda byunguka.'
    Habisoni avuga kandi ko mbere yari atuye mu misozi ariko ubu yarimutse ajya gutura ahantu heza aho amashanyarazi ageze.

    Uyu musaza avuga ko mu 2017, yafashe inguzanyo ya mbere muri koperative Umurenge Sacco binyuze muri gahunda ya VUP ahita atangiza ububiko bw'ibyo kunywa bisembuye n'ibidasembuye.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kongerera ubushobozi inzego z'ibanze (LODA), gitangaza ko n'ubwo hari impinduka zigaragara ku baturage binyuze muri iyi gahunda ya VUP, hari gahunda yo gukomeza gushaka uko ingengo y'imari ikoreshwamo yakongerwa.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurengera abatishoboye muri LODA, Gatsinzi Justin, yavuze ko 'Amafaranga ntabwo arahaza kugira ngo inkingi zose zigera mu mirenge icya rimwe ariko nicyo cyifuzo cya Leta, aho twumva mu mwaka w'ingengo y'imari utaha dufite gahunda y'imirenge yose ku nkingi zose ariko iyo igihe kigeze hasuzumwa ya mikoro.'

    Gahunda nka VUP ni imwe mu zatumye ubukene mu banyarwanda bugabanyuka ku rwego rwo hejuru cyane ko nka gahunda y'imbaturabukungu 'EDPRS I' yatangiye mu 2008 igeza mu 2012, yasize u Rwanda rugabanyije ubukene ndetse n'ubusumbane mu bukungu.

    EDPRS I kandi yatumye ubukene bugabanuka kuva kuri 56.7% bugera kuri 44.9%, bituma abarenga miliyoni imwe bava mu bukene mu myaka itagera kuri itanu.

    Ubukene bwakomeje kubanyuke kuko nk'Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y'ingo mu Rwanda (EICV5), bwasohotse mu Ukuboza 2018, bwagaragaje abagera kuri 38.2% bari mu bukene naho 16.0% bari mu bukene bukabije.

    Abahabwa imirimo muri gahunda ya VUP bakomeje kugaragaza ko byahinduye imibereho yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-zidasanzwe-zaranze-gahunda-ya-vup-imaze-gukubirwa-ingengo-y-imari

  • Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma ubona wisanze mu rukundo n'uwo mwahoze mukundana(Ex) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga Elcrema rutangaza ko hari impamvu nyinshi zituma uwo mwahoze mukundana cyera yifuza ko musubirana kabone n'ubwo waba ufite undi musigaye mukundana cyangwa utabishaka.
    Dore impamvu 6 zibitera:

    1.Gufuha

    Bijya bibaho ko abantu bagira gufuha gukabije kabone n'ubwo mwaba mwaratandukanye akaba atakwishimira kukubonana n'undi muntu, bigatuma bahora bifuza kukugarukira. Akenshi si urukundo ruba rumugaruye ahubwo ni ukumva ko wahora uri uwe, ntugire undi mukundana.

    Ikindi, bijya bibaho ko uwo mwahoze mukundana akugarukira kugira ngo yangize aho wari umaze kugera heza mu gihe yamenye ko wamaze kwinjira mu wundi mubano kandi wishimanye n'umukunzi wawe mushya. Ku bwabo, kuba batishimye, na we ntukwiriye kugira ibyishimo. Ibi bibaho cyane ku bantu batandukanye nabi cyane.

    2.Irari

    Iyi niyo mpamvu ya mbere ituma uwo mwakundanaga cyangwa abo mwakundanaga bakugarukira. Abenshi bagaruka kubera irari baba bafite. Akenshi niba mwarigeze kuryamana, bibuka uko byagenze cyangwa uko wamubaga hafi mu bijyanye n'iminonano mpuzabitsina (you were always available for their sexual needs), bakagaruka bizeye ko uko byahoze ari ko bizasubira. Ntibaba bagarutse kubera urukundo ahubwo baba bagaruwe n'irari.

    3.Gukura amenyo'

    Gukura amenyo ni imvugo y'ab'ubu ivuga abantu baba bashaka kurya amafaranga abakunzi babo. Ushobora kuba wari ufite ibibazo by'ubukungu mbere y'uko mutandukana ariko ubu umeze neza, agahita akugarukira akwereka urukundo, ashaka kugaruka mu buzima bwawe.
    Ahanini ntabwo aba agaruwe n'urukundo, ahubwo aba agaruwe no gusarura ku byo waruhiye. Ntabwo ari abagabo gusa bahura n'iki kibazo ahubwo n'abakobwa cyangwa abagore basigaye bahura nabyo.

    4.Irungu

    Irungu ni ikintu gishavuza cyane. Bijya bibaho ko uwo mwahoze mukundana akugarukira kuko afite irungu, akaba akeneye umuntu bazajya baganira.

    5.Ashobora kuba akigufitiye urukundo

    Kuba akugarukiye hari gihe aba acyigukunda, gusa iyi mpamvu iza ku mwanya wa nyuma aho usanga iyo agarutse akubwira ko acyigukunda, byibuze aba agukunda nka 30% kuko iyaba koko yaragukundaga ntaba yaragiye.

    6.Kutamenya gufata icyemezo

    Kutamenya gufata icyemezo ni kimwe mu bibazo abantu benshi bakunda guhura nacyo. Hari abantu usanga batazi neza icyo bashaka mu buzima bwabo. Niyo mpamvu akenshi ubona abantu bamwe bakunda gusubirana kenshi n'abo bahoze bakundana.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/zimwe-mu-mpamvu-zishobora-gutuma-ubona-wisanze-mu-rukundo-nuwo-mwahoze-mukundanaex/