Blog

  • Ntabwo twakongera kwemera ko Afurika isigara… – #rwanda #RwOT

    Mu Isi ya none, ibintu hafi ya byose bisigaye bikorerwa kuri murandasi ariko na none bikifashisha ubwenge ikoranabuhanga ry'ubwenge buhagano (Artificial Intelligence AI).

    Mu rwego rwo kurebera hamwe uko Afurika nayo yagendera ku muvuduko ibindi biri kugenderaho mu mikoreshereze ya AI, mu Rwanda hari kubera inama mpuzamahanga yo ku rwego rwa Afurika yiga ku bwenge bukorano.

    Iyi nama yitabiriwe na Perezida Kagame ndetse n'abandi bayobozi batandukanye barimo Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo; Mahmoud Ali Youssouf uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Kenya, Dr. Musalia Mudavadi n'abandi.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko nta muntu wakongera kwemera ko Afurika isigara inyuma ahubwo igomba gukataza nk'uko amahanga akataje kandi byose bikagirwamo uruhare n'Abanyafurika ubwabo.

    Yagize ati 'Mu ngeri zitandukanye, inyungu zo gukoresha AI zirigaragaza, zitanga umusaruro byagize uruhare mu kugabanya amakosa y'abantu. Afurika ntabwo izemera gusigwa inyuma na none. Dukwiye kujyana n'ibigezweho, ubufatanye no guhangana.'

    Perezida Kagame yagaragaje kandi ko n'ubwo AI ari kimwe mu bintu byoroeje ubuzima bw'abantu, ntabwo iragera hose ku Isi ku rwego rungana akaba ariyo mpamvu abanyafurika bose bakwiye guhagurukira kuyishyiramo imbaraga.

    Yongeye gushimangira kandi ko ubu bwenge buhangano (AI) bushyizwemo imbaraga bugakoreshwa, amahirwe ari muri Afurika yaba menshi kuruta ayari asanzweho.

    Ati 'Amahirwe ari mu guhanga udushya ku mugabane wacu, ni menshi, ni ntagererwanywa kandi hamwe n'ubwege buhangano yakwikuba.'

    Mu rwego rwo kwinjira mu Isi y'ikoranabuhanga ry'ubwege buhangano, mu Rwanda hubatswe ibigo byigisha amasomo agendanye n'iri koranabuhanga bikanakora ubushakashatsi ku rwego rwa Masters na PHD nk'uko byashimangiwe na Perezida Kagame.

    Iki cyerekezo cy'uko Afurika yaba umugabane w'agatangaza, Perezida Kagame agihuriyeho na mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wavuze ko Afurika yaba ubutaka bwo guhanga udushya ku Isi hose.

    Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yagize ati 'Ndizera ko Afurika yaba ubutaka bwo guhanga udushya yaba ubwayo ndetse no ku Isi hose.'

    Iyi nama igamije kwigira no kurebera hamwe ibyakorwa n'inyungu zo gukoresha ubwenge buhangano, yitabiriwe n'abandi benshi bafite ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga haba muri Afurika ndetse no hanze yayo.

    Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ikwiye guhagurikira mu ba mbere ku kwiga ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano

    Perezida Kagame yatangaje ko mu Rwanda hubatswe ibigo by’ubushakashatsi ku ikoranabuhanga rya AI biri ku rwego rwa kaminuza mu kiciro cya Masters na PHD

    Iyi nama yitabiriwe n’abashoramari bafite ibigo by’ikoranabuhanga hirya no hino muri Afurika ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154241/ntabwo-twakongera-kwemera-ko-afurika-isigara-inyuma-perezida-kagame-atangiza-inama-mpuzama-154241.html

  • RIB yataye muri yombi Safari wari Perezida wa CDR muri Kabuga – #rwanda #RwOT

    Safari wafashwe ku wa 19 Werurwe 2025, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari Perezida w'Ishyaka rya CDR muri Kabuga, ubu ni mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga I mu Mudugudu wa Kabeza.

    Amakuru agaragaza ko mu bihe bya Jenoside imbere y'urugo rwa Safari hari hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi.

    Mu 2018 ubwo inzego zitandukanye zari mu gikorwa cyo gushaka imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yajugunywe ahantu hatandukanye mu mirima no munsi y'inzu za Safari, habonetse imibiri myinshi y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Aho iyo mibiri yabonetse ni mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gako, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro no mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabuga I, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo.

    Iyo mibiri Safari yari yarubakiyeho inzu ntabwo habashijwe kumenywa umubare wayo kuko imyinshi byagaragaraga ko yari yaratwitswe.

    Safari akimara kumenya ko munsi y'inzu ze no mu mirima ye hari kubonekamo imibiri, ndetse ko hamenyekanye amakuru y'uko yubakiye inzu ku mibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, yahise acika ahungira mu gihugu cy'abaturanyi.

    Nyuma yaje kugaruka afatwa ku wa 19 Werurwe 2025 afatitwa muri Gare ya Kayonza, bikavugwa ko yari avuye mu gihugu cy'abaturanyi yari yarahungiyemo.

    Safari ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo ndetse dosiye ye yamaze gukorwa, yanohererejwe Urukiko ku wa 01 Mata 2025.

    Icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside gihanwa n'ingingo ya munani y'itegeko nimero 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo.

    Ugihamijwe akatirwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.

    Uretse iki cyaha kandi Safari yanakatiwe n'Inkiko Gacaca mu 2004 igifungo cy'imyaka 30 ajuriye akatirwa imyaka itanu ku cyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aza gufungurwa mu 2008.

    Nyuma kandi haje no gukurikiranwa abantu batandukanye bari bazi aya makuru bitewe n'uko muri Jenoside babaga bari kuri za bariyeri zicirwagaho

    Abatutsi muri ako gace.

    Abo barimo Mucyo Jean Népomuscène, Buturutsemwabo Michel, Habyarimana Jean Népomuscène, Karekezi Augustin na Twakizuru Jean Népomuscène.

    Bari barahishe amakuru y'iyo mibiri yajugunywe mu byobo by'ahitwaga CND mu gihe cya Jenoside.

    Ku wa 04 Mata 2019 ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije abo bantu igihano cy'igifungo cy'imyaka itanu n'ihazabu y'ibihumbi 100 Frw kuri buri umwe ku cyaha cyo guhisha cyangwa kwangiza ibimenyetso bya jenoside cyangwa by'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

    RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk'iki cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside ahishira ahari imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yibukije abantu ko batanga amakuru y'aho baba bazi hakiri imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hose kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Uru rwego rwakomeje ruti 'Imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, birakwiye ko abantu bari bakwiriye kuba bumva neza impamvu yo kugaragaza aho imibiri y'abazize Jenoside yashyizwe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuko n'imwe mu ntambwe iganisha ku bumwe n'ubwiyunge busesuye.'

    Urwego rw'Ubugenzacyaha bwavuze ko bitari bikwiriye kuba hakiri abantu bahishira amakuru nk'ayo kuko ubwabyo ari ibikorwa bihanwa n'amategeko.

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-safari-wari-perezida-wa-cdr-muri-kabuga

  • Burera : Abahinzi berekanye inyungu bakuye mu gufata ubwishingizi banakebura abakibukerensa – #rwanda #RwOT

    Ibi aba bahinzi barabivuga nyuma y'aho hegitari zigera kuri 80 bari barahinzeho ibirayi zitwawe n'ibiza ariko aho guhomba bakaba barishyuwe n'ikigo cy'ubwishingizi, bituma babona amafaranga yo kugura izindi mbuto barongera barahinga.

    Umuyobozi wa Koperative COVMB, Ndacyayisenga Theobar, yavuze ko bagannye gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi mu 2022 nyuma y'aho ibiza byakundaga kubangiriza bagahomba.

    Ati ''Twatangiranye ubuso bwa hegitari 200 ari bwo dushyira mu bwishingizi biza kugenda neza kuko twararumbije baratwishyura, ejo bundi mu 2024 ni bwo habaye ibiza biremereye hegitari 84 ziruma, ikigo cy'ubwishingizi cyaratugobotse kiduha miliyoni zigera kuri 18 Frw tuzigabanya abahinzi. Iyo tutaza kuba muri iyi gahunda y'ubwishingizi rero twari tugiye guhomba.''

    Zirimwabagabo Faustin we yagize ati ''Iyo ibiza bitwaye ibirayi byacu hari abakozi babishinzwe mukorana ukajya kubona ukabona ikigo cy'ubwishingizi kirakwishyuye, wumva wishimye cyane kandi n'abana mu rugo barabimenya bitandukanye na wa muntu uhinga byatwarwa n'ibiza akihanagura burundu.''

    Zirimwabagabo yakebuye abagitinya gushinganisha imyaka yabo avuga ko guhinga nta bwishingizi ari nko kugenda mu muhanda nta bwisungane mu kwivuza kuko iyo ugize ikibazo kwivuza biguhenda cyane.

    Uwanyirigira Marie Jeanne utuye mu Murenge wa Rwerere, yavuze ko bishimiye cyane gahunda Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi kuko yatumye batongera guhinga ngo nibahomba batahire aho.

    Ati 'Kera warahingaga haza imyuzure ugatahira aho, nta muntu n'umwe wabazaga ngo ko ibirayi byanjye byatwawe n'ibiza, ubu rero tubibaza ibigo by'ubwishingizi Leta yarakoze cyane, icyo nasaba ni uko bakongera nkunganire badutangira nibura ikagera kuri 60%.''

    Umuyobozi wa Gahunda y'Ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo muri TAB-SPIU, Joseph Ntezimana Museruka, yasabye abaturage bose gushyira ibihingwa n'amatungo byabo mu bwishingizi kuko ibiza biri kwiyongera kubera imihindagurikire y'ikirere kandi ko byajya bibafasha mu kudahomba mu gihe bahuye n'ibiza.

    Koperative COVMB ihinga ibigori, ibirayi ndetse n'imboga bakaba bahinga kuri hegitari 347 ziri mu bishanga bya Nyirabirande na Ndongozi. Kuri ubu iyi koperative ibarizwamo abanyamuryango 2112 barimo abagore 731.

    Gushinganisha ibihingwa n'amatungo ni gahunda yatangijwe mu 2019 aho izwi nka 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi' igamije gufasha abahinzi n'aborozi kwirinda ibihombo bya hato na hato binyuze mu gushumbushwa ibyangiritse, gufashwa gukora kinyamwuga no kwizerwa n'ibigo by'imari.

    Gahunda y'ubwishingizi ishyirwa mu bikorwa n'agashami gashinzwe gukurikirana imishinga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB-SPIU) ku bufatanye na MINAGRI. Kugeza ubu abahinzi n'aborozi bamaze gushumbushwa miliyari 6,4Frw.

    Leta y'u Rwanda imaze gutanga arenga miliyari 5 Frw mu kuganira abahinzi n'aborozi kuko buri wese imutangira nkunganire ya 40%.

    Akanyamuneza ni kose ku baturage ba Burera bashinganishije ibirayi bahinga

    Ndacyayisenga uyobora COVMB yavuze ko bishimira ko basigaye bashinganisha ibyo bahinga

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-abahinzi-berekanye-inyungu-bakuye-mu-gufata-ubwishingizi-banakebura

  • Umukecuru w'imyaka 105 yemeza ko kudashaka umugabo no kunywa inzoga ariryo banga rye ryo kurama #rwanda #RwOT

    Kathleen Hennings, umukecuru w'imyaka 105 ukomoka i Cheltenham mu Bwongereza, akomeje kugenda avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'isabukuru ye y'amavuko aherutse kwizihiza. Yatangaje ko ibanga ryamufashije kuramba ari ukunywa inzoga nziza no kuguma ari 'Single' ntashake umugabo.

    Uyu mukecuru akunda cyane inzoga ya Guinness, ikorerwa muri Ireland, ndetse yatangiye kuyinywa afite imyaka 18 ye y'amavuko.

    Kuva icyo gihe, yabaye umukunzi ukomeye wayo kandi yizera ko yamufashije kugumana imbaraga ndetse n'itoto. Kathleen avuga ko iyi nzoga ituma yumva aruhutse kandi ifasha umubiri we gukomeza kuba muzima.

    Uretse kunywa Guinness, Kathleen ashimangira ko kudashaka umugabo byamufashije kwirinda stress, ibintu benshi bavuga ko bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima.

    Yemeza ko kutajyana mu rukundo byatumye yitangira umwuga we nk'umubaruramari, bituma abasha kugira umutekano w'imibereho nta nkeke cyangwa guhangayikishwa n'ibibazo by'urushako.

    Kathleen yishimira cyane ubuzima bwe, aho yibanda ku kwidagadura, gusohokera ahantu akunda, kugira inshuti nyinshi no kubaho ubuzima bwuzuyemo ibyishimo.

    Avuga ko kwishimira ubuzima, kwirinda ibitekerezo bibi no kugira ibyishimo biri mu byatumye agera ku myaka 105 ari muzima kandi afite akanyamuneza.

    Inkuru y'uyu mukecuru yakomeje gutangaza benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushimira kuba akomeje kugaragaza urugero rwiza rw'uko umuntu ashobora kugira ubuzima burambye kandi bwiza. Hari n'abamufata nk'icyitegererezo, bagashishikarira kumwigiraho uburyo bwo kubaho ubuzima bworoshye ariko bunogeye nyirabwo.

    Kathleen yishimira cyane ubuzima bwe, aho yibanda ku kwidagadura, gusohokera ahantu akunda, kugira inshuti nyinshi no kubaho ubuzima bwuzuyemo ibyishimo.

    Source : https://kasukumedia.com/umukecuru-wimyaka-105-yemeza-ko-kudashaka-umugabo-no-kunywa-inzoga-ariryo-banga-rye-ryo-kurama/

  • Umuhanga mu by'isanzure yakiriwe n'imbwa ze nyuma y'amezi 9 ari mu isanzure #rwanda #RwOT

    Umuhanga mu by'isanzure wa NASA, Barry 'Butch' Wilmore, yagarutse ku Isi nyuma yo kumara amezi icyenda atunguwe n'ibibazo by'ubumenyi bw'ikirere kuri Sitatiyo Mpuzamahanga (ISS).

    Yari yitezweho kumara icyumweru kimwe gusa muri ISS ubwo yajyagayo ku wa 5 Kamena 2024, akoresheje ikigendajuru cya Boeing Starliner.

    Ariko kubera ibibazo bya tekiniki byagaragaye, yagumye mu isanzure amezi icyenda, bikaba byaramugize umwe mu bahanga ba NASA bamaze igihe kinini mu isanzure ku buryo butateganyijwe​.

    Nyuma yo kugera ku Isi ku wa 18 Werurwe 2025, yagarutse mu rugo rwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakiriwe n'imbwa ze mu buryo bw'akataraboneka. Amashusho yerekanye imbwa ze zimusanga zinezerewe cyane, no kumwegera bikomeye, bigaragaza uko zamukumbuye igihe kinini atari mu rugo​.

    Nyuma yo kugera ku Isi ku wa 18 Werurwe 2025, yagarutse mu rugo rwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakiriwe n'imbwa ze mu buryo bw'akataraboneka.

    Muri uru rugendo rwari rugoranye, Wilmore yari kumwe na mugenzi we Sunita Williams, bombi bakaba bararangije urugendo rwabo bakoresheje ikigendajuru cya SpaceX Dragon capsule, nyuma yo gusimbuzwa n'itsinda rishya rya Crew-10.

    Babashije gukora igerageza ry'ibikoresho bishya, gutunganya ibikoresho byangiritse ndetse na Williams agira umwanya wo gukora imirimo myinshi yo hanze ya ISS (spacewalks), agira ibirometero birenga miliyoni 195 byakozwe mu rugendo rwabo​.

    Uru rugendo rwagaragaje ingorane zikiri muri gahunda za Boeing Starliner, ariko kandi rwagaragaje imbaraga z'itsinda ry'abahanga ba NASA ndetse n'ubufatanye bwa SpaceX na NASA mu gusubiza abahanga babo ku Isi amahoro​.

    Muri uru rugendo rwari rugoranye, Wilmore yari kumwe na mugenzi we Sunita Williams, bombi bakaba bararangije urugendo rwabo bakoresheje ikigendajuru cya SpaceX Dragon capsule.
    Uru rugendo rwagaragaje ingorane zikiri muri gahunda za Boeing Starliner, ariko kandi rwagaragaje imbaraga z'itsinda ry'abahanga ba NASA ndetse n'ubufatanye bwa SpaceX na NASA mu gusubiza abahanga babo ku Isi amahoro​.

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanga-mu-byisanzure-yakiriwe-nimbwa-ze-nyuma-yamezi-9-kuri-iss/

  • Kuva yatangira akazi ke k'ubutoza, Hansi Flick ntiyari yatsindwa umukino wa nyuma n'umwe #rwanda #RwOT

    Kuva yatangira akazi ke k'ubutoza, Hansi Flick ntiyari yatsindwa umukino wa nyuma n'umwe. Uyu mutoza w'Umudage amaze kugaragaza ubuhanga mu mikino ya nyuma, aho yagiye atsinda ibikombe bitandukanye yaba ari kumwe na Bayern Munich cyangwa ikipe y'igihugu y'u Budage.

    Mu ijoro ryakeye, Flick yongereye kuri iyo mateka ye akomeye, ubwo yafashaga FC Barcelona gukura mu nzira Atlético Madrid muri 1/2 cya Copa del Rey, biyihesha itike yo gukina umukino wa nyuma uzabahuza na Real Madrid.

    Ikipe ya Barcelona yatsinze Atlético Madrid ibitego 3-2 mu mukino wakinwe ku kibuga cya Cívitas Metropolitano, maze yemeza ko izahura na mukeba Real Madrid ku mukino wa nyuma uzaba tariki ya 6 Mata 2025.

    Hansi Flick, wagiye atwarira Bayern Munich ibikombe bikomeye birimo Bundesliga, DFB-Pokal na Champions League, yongeye kwerekana ko afite ubushobozi bwo kwitwara neza mu mikino ikomeye.

    Uyu mutoza w'Umudage amaze kugaragaza ubuhanga mu mikino ya nyuma, aho yagiye atsinda ibikombe bitandukanye yaba ari kumwe na Bayern Munich cyangwa ikipe y'igihugu y'u Budage.

    Mu myaka ye y'ubutoza, yakunze kwerekana ko azi gukina neza mu mikino ya nyuma, ari na yo mpamvu benshi bemeza ko azakina umukino wa nyuma wa Copa del Rey afite icyizere.

    Gusa, uko bikimeze kose, Barcelona ya Flick bafite akazi gakomeye, kuko bazaba baanganye na Real Madrid, ikipe ifite amateka akomeye mu mikino ya nyuma.

    Real Madrid imenyereweho kudakora amakosa iyo igeze mu mikino ya nyuma, ndetse umutoza wayo Carlo Ancelotti afite ubunararibonye buhambaye muri iyo mikino.

    Ese Hansi Flick azakomeza kwandika amateka ye meza mu mikino ya nyuma, cyangwa Real Madrid izongera kwerekana ko idakunda gutakaza umukino wa nyuma? Ibyo byose bizamenyekana ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey.

    Real Madrid imenyereweho kudakora amakosa iyo igeze mu mikino ya nyuma, ndetse umutoza wayo Carlo Ancelotti afite ubunararibonye buhambaye muri iyo mikino.

    Source : https://kasukumedia.com/kuva-yatangira-akazi-ke-kubutoza-hansi-flick-ntiyari-yatsindwa-umukino-wa-nyuma-numwe/

  • Kayishema Titi Thierry yanze kuba umuvugizi wa Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Kayishema Titi Thierry yanze icyifuzo cya Rayon Sports cyo kuyibera umuvugizi, agasimbura Ngabo Roben uherutse kwerekeza kuri Radio 10.

    Kayishema, uzwi mu itangazamakuru ry'imikino, ntiyatangaje impamvu nyamukuru yamuhisemo kutemera iyi nshingano, ariko amakuru avuga ko ashobora gukomeza umwuga we w'itangazamakuru aho asanzwe akorera.

    Rayon Sports iracyashakisha umuntu ushobora gusimbura Ngabo Roben mu mwanya w'umuvugizi w'ikipe.

    Source : https://yegob.rw/kayishema-titi-thierry-yanze-kuba-umuvugizi-wa-rayon-sports/

  • Abayobozi ba Musanze FC naba Kiyovu Sports bahamagajwe mu kibazo cya Migi na Bakaki – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatumiye abayobozi ba Musanze FC na Kiyovu Sports, umutoza Imurora Japhet n'umukinnyi Batte Sheif kugira ngo batange ibisobanuro ku kibazo cy'amajwi yagiye hanze. Aya majwi agaragaza Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) asaba myugariro Shafiq Bakaki kwitsindisha mu mukino wabaye tariki ya 15 Werurwe 2025.

    Muri ayo majwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Migi yabwiraga Bakaki ko namufasha azamujyana muri Kiyovu Sports umwaka utaha, kuko ari ho azatoza. Iyi nkuru yateje impaka nyinshi, bituma Komisiyo Ngengamyitwarire ya FERWAFA isaba Migi na Bakaki gusobanura iby'icyo kibazo tariki ya 22 Werurwe 2025.

    Mbere yo kwitaba Komisiyo, Migi yandikiye ikipe ya Muhazi United, abwira ubuyobozi ko atigeze asaba Bakaki kwitsindisha, ahubwo yashakaga kumugerageza mbere yo kumujyana muri iyo kipe yo mu Burasirazuba. Nyamara, iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kw'ibi birego bikomeye.

    FERWAFA kandi yahamagaje ubuyobozi bwa Kiyovu Sports na Musanze FC, umutoza Imurora Japhet na Batte Sheif ngo bitabe tariki ya 6 Mata 2025 ku cyicaro cya FERWAFA. Amakuru yemeza ko amajwi yasohotse yafashwe na Batte Sheif, naho Imurora Japhet we yagaragaye mu kiganiro cyabaye hagati ya Migi na Bakaki, aho Migi yamugarutseho mu magambo atari meza.

    Source : https://yegob.rw/abayobozi-ba-musanze-fc-naba-kiyovu-sports-bahamagajwe-mu-kibazo-cya-migi-na-bakaki/

  • RIB yataye muri yombi Safari wari Perezida wa CDR muri Kabuga – #rwanda #RwOT

    Safari wafashwe ku wa 19 Werurwe 2025, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari Perezida w'Ishyaka rya CDR muri Kabuga, ubu ni mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga I mu Mudugudu wa Kabeza.

    Amakuru agaragaza ko mu bihe bya Jenoside imbere y'urugo rwa Safari hari hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi.

    Mu 2018 ubwo inzego zitandukanye zari mu gikorwa cyo gushaka imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yajugunywe ahantu hatandukanye mu mirima no munsi y'inzu za Safari, habonetse imibiri myinshi y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Aho iyo mibiri yabonetse ni mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gako, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro no mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabuga I, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo.

    Iyo mibiri Safari yari yarubakiyeho inzu ntabwo habashijwe kumenywa umubare wayo kuko imyinshi byagaragaraga ko yari yaratwitswe.

    Safari akimara kumenya ko munsi y'inzu ze no mu mirima ye hari kubonekamo imibiri, ndetse ko hamenyekanye amakuru y'uko yubakiye inzu ku mibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, yahise acika ahungira mu gihugu cy'abaturanyi.

    Nyuma yaje kugaruka afatwa ku wa 19 Werurwe 2025 afatitwa muri Gare ya Kayonza, bikavugwa ko yari avuye mu gihugu cy'abaturanyi yari yarahungiyemo.

    Safari ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo ndetse dosiye ye yamaze gukorwa, yanohererejwe Urukiko ku wa 01 Mata 2025.

    Icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside gihanwa n'ingingo ya munani y'itegeko nimero 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo.

    Ugihamijwe akatirwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.

    Uretse iki cyaha kandi Safari yanakatiwe n'Inkiko Gacaca mu 2004 igifungo cy'imyaka 30 ajuriye akatirwa imyaka itanu ku cyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aza gufungurwa mu 2008.

    Nyuma kandi haje no gukurikiranwa abantu batandukanye bari bazi aya makuru bitewe n'uko muri Jenoside babaga bari kuri za bariyeri zicirwagaho

    Abatutsi muri ako gace.

    Abo barimo Mucyo Jean Népomuscène, Buturutsemwabo Michel, Habyarimana Jean Népomuscène, Karekezi Augustin na Twakizuru Jean Népomuscène.

    Bari barahishe amakuru y'iyo mibiri yajugunywe mu byobo by'ahitwaga CND mu gihe cya Jenoside.

    Ku wa 04 Mata 2019 ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije abo bantu igihano cy'igifungo cy'imyaka itanu n'ihazabu y'ibihumbi 100 Frw kuri buri umwe ku cyaha cyo guhisha cyangwa kwangiza ibimenyetso bya jenoside cyangwa by'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

    RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk'iki cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside ahishira ahari imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yibukije abantu ko batanga amakuru y'aho baba bazi hakiri imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hose kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Uru rwego rwakomeje ruti 'Imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, birakwiye ko abantu bari bakwiriye kuba bumva neza impamvu yo kugaragaza aho imibiri y'abazize Jenoside yashyizwe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuko n'imwe mu ntambwe iganisha ku bumwe n'ubwiyunge busesuye.'

    Urwego rw'Ubugenzacyaha bwavuze ko bitari bikwiriye kuba hakiri abantu bahishira amakuru nk'ayo kuko ubwabyo ari ibikorwa bihanwa n'amategeko.

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-uwari-perezida-wa-cdr-muri-kabuga

  • Huye: Abacururiza amata kuri 'Arrêt' ntibavuga rumwe n'umurenge ku byo kudacururiza ku muhanda – #rwanda #RwOT

    Abo bacuruzi bavuga ko basabwa n'ubuyobozi gucururiza mu nzu gusa, ibintu bavuga ko bitabahesha abakiliya nk'uko basanzwe bababona iyo babasanze mu modoka zihagarara aho.

    Ubusanzwe aba bacuruzi usanga biganjemo ab'amata, inyama, ibigori, ibirayi n'ubunyobwa, bamenyereye gushakira abakiliya ku bagenzi b'imodoka ziba zihagaze muri ako gace.

    Gucuruza kwabo bisaba kuza ku kirahure babaza niba hari ushaka ibyo bacuruza, yabemerera bagahita bakizana bihuta bakishyurwa.

    Mu mezi make ashize, abo baturage bavuga ko ubuyobozi bw'Umurenge wa Kinazi bwabasabye kureka kongera gucuruza muri ubwo buryo, kuko biteza akajagari, ndetse bikaba byateza n'impanuka.

    Icyakora abacuruzi bo ntibabobona kimwe n'ubuyobozi aho umwe mu bacururiza amata muri ako gace utarifuje gushyira hanze imyirondoro ye, yavuze ko gucururiza mu nzu bitabaha icyizere kuko ababigeragaje bose mbere bahombye.

    Ati ''Maze imyaka isaga 30 mba hano, ariko nakuze mbona abantu bacuruza batya. Mu mezi nk'atanu ashize, ni bwo umuyobozi w'umurenge yatubujije kongera gucuruza mu buryo bwari busanzwe, avuga ko buteza akajagari, adusaba kujya dukorera mu nzu gusa.''

    Ni uburyo avuga ko batabonamo inyungu kuko ku modoka ari ho bakura abakiliya, agasaba ko ubuyobozi bwagira ubushishozi bukisubira kuri iki cyemezo.

    Mugenzi we na we yabwiye IGIHE ko mu kugerageza gukemura akajagari gashinjwa bamwe muri bagenzi babo, bari banafashe icyemezo hagati yabo cyo kujya basimburana mu gushaka abakiliya, aho kuri buri modoka ihagaze hajya hajya abacuruzi babiri gusa, ariko akavuga ko na byo ubuyobozi butabyumvise.

    Uyu mucuruzi akomeza avuga ko bifuza ko ubuyobozi bwabafasha bukumva gutakamba kwaho, bugatanga umurongo uhamye ariko na bo utabagusha mu gihombo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinazi, Nkubana Vianney, yabwiye IGIHE ko ubwo bucuruzi ari ubw'akajagari bwagiyemo abantu b'urubyiruko birukansa amata ku modoka, bakaba bashaka ko bucika.

    Ati 'Twifuza ko bwaba ubucuruzi bw'amata butuje, abantu bakajya baza bagaparika, bagasaba icyo bashaka atari ukwiruka ku modoka, twarabiganiriye.''

    Uyu muyobozi avuga ko bibangamye kuko babirwaniramo, agatanga urugero, rw'ababirwaniyemo bapfa abakiliya, umwe muri bo akajyanwa mu bitaro, impamvu aheraho agaragaza ko badakwiye gutegereza ko hagira upfira muri ibyo bikorwa ngo babone kubihagarika.

    Ku cyo kubakorera ubuvigizi bakabasabira ibigo bitwara abagenzi kujya bihagarara kugira ngo abagenzi babahahire, uyu muyobozi avuga ko na byo byarebwaho kuko ibyapa byo guhagarikamo imodoka bihari, bakaba banyuza ubusabe bwabo mu Rugaga rw'Abikorera, mu Murenge bakoreramo wa Kinazi.

    Mu bucuruzi bw’amata, abayacuruza ni bo bayazaniraga abakiliya, gusa hari gahunda y’uko abakiliya bazajya bajya kuyirebera mu nzu acururizwamo

    Mu gihe iyi gahunda yo gucururiza mu nzu gusa izaba itangiye, abantu bazajya baba ari bo bayasanga mu nzu nubwo abacuruzi badafite icyizere cy’icyashara

    Santere ya ‘Arrêt’ izwiho kugira ubushyuhe, mu bucuruzi bw’amata anahiganje ndetse n’ibindi nk’ibirayi bihiye, inyama n’ibindi bikenerwa n’abagenzi

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-rurageretse-gahati-y-abacururiza-ahazwi-nko-kuri-arret-n-ubuyobozi