Blog

  • ICPAR igiye kwakira inama nyafurika yiga ku ibaruramari ry'umwuga – #rwanda #RwOT

    Ni inama igiye kuba ku nshuro ya munani ikaba itegurwa n'Ihuriro Nyafurika ry'Ababaruramari b'Umwuga (PAFA) ndetse izaba ibereye mu Rwanda bwa mbere. Izitabirwa n'abo mu bihugu 65 harimo ibyo muri Afurika n'ahandi ku Isi.

    Mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bwa ICPAR n'itangazamakuru kuri uyu wa 2 Mata 2025 bwasobanuye ko iyo nama izaba ari amahirwe ku Rwanda yo kugaragaza ko rufite ababaruramari kandi bafite ubushobozi bwo gukora ku rwego mpuzamahanga.

    Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro yavuze ko kugaragaza ko mu gihugu hari ababaruramari b'umwuga ari amahirwe akomeye ku ishoramari.

    Yagize ati 'Mu 1999 hari umushoramari w'umugore wari uturutse i Burayi waje mu Rwanda abaza uwari ukuriye imari muri MTN ati 'ariko mu Rwanda hari ababaruramari b'umwuga bahaba?'. Mu Rwanda icyo gihe hari hashize umwaka umwe hatangijwe gahunda y'Icyerecyezo 2020 ariko hari ababaruramari nka babiri cyangwa batatu gusa mu gihugu hose.'

    Biraro yagaragaje kandi ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere ababaruramari bayigiramo uruhare haba mu Cyerecyezo 2020, EDPRS zombi na NST ya mbere n'iya kabiri ndetse ko kuba bahari b'umwuga ari andi mahirwe y'ishoramari.

    Ati 'Umushoramari uzaza mu Rwanda ntazajya ashidikanya ku babaruramari bacu cyangwa ngo akoreshe andi mafaranga ajya gushaka ababaruramari b'umwuga iwabo.'

    Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago yavuze ko ibaruramari ry'umwuga ari imwe mu nkingi ya mwamba muri gahunda u Rwanda rufite yo kuba igicumbi cya serivise z'imari ku rwego mpuzamahanga.

    Yavuze ko mbere mu Rwanda umubaruraramari yari umukozi udahabwa agaciro cyane ariko ko ubu hari intambwe imaze guterwa kuko umumaro wabo wigaragaza mu iterambere ry'Igihugu.

    Yagize ati 'Mbere ya 1994 ibaruramari ryari umwuga utarashyizwemo imbaraga cyane kuko iyo wavugaga 'comptable' abantu baravugaga ngo ni koramo ntabure. […]. Ubu imibare y'ababaruramari yarazamutse kuko uyu munsi hari abagera ku 1300 n'abanyeshuri basaga 6000 bari kubyiga.Twanavuganye n'inzego bireba twumvikana ko rimwe mu masomo yacu rya CAT ryajyanwa mu mashuri yisumbuye ku buryo abaharangije bajya batanga izo serivise mu buryo butagoye.'

    Yavuze ko kandi muri iyo gahunda yo kongera umubare w'ababaruramari ICPAR ifite gahunda y'uko ibizamini bya CPA na CAT byakorwaga imbonankubone byakwimukira kuri internet mu rwego rwo korohereza abiga ayo masomo gukorera ibizamini aho bari hose mu gihugu.

    ICPAR buri mwaka itanga ibizamini by'ababruramari b'umwuga mu masomo azwi nka CPA na CAT inshuro enye.

    CPA ni ibizamini bihabwa ababaruramari b'umwuga ku rwego rwisumbuye nko muri kaminuza aho kugira ngo ugihabwe bisaba kuba warasoje amasomo 18 atangwa kandi ukayatsinda neza.

    Ni mu gihe CAT yo ari iy'ababaruramari b'abatekinisiye, ikabarwa nk'iy'ibanze, ni ukuvuga ko igenewe abasoje amashuri yisumbuye, aho uyihabwa bisaba kuba yaratsinze neza amasomo agera kuri 11 ayigize.

    Kwiyandikisha kuzitabira ACOA 2025 bikorwa unyuze kuri www.acoa2025.com.

    Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro yavuze ko kugaragaza ko mu gihugu hari ababaruramari b'umwuga ari amahirwe akomeye ku ishoramari

    Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago yavuze ko ibaruramari ry'umwuga ari imwe mu nkingi ya mwamba muri gahunda u Rwanda rufite yo kuba igicumbi cya serivise z'imari ku rwego mpuzamahanga

    ICPAR yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

    Ubuyobozi bwa ICPAR bwasobanuye inyungu zo kwakira inama nyafurika y’ababaruramari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icpar-igiye-kwakira-inama-nyafurika-yiga-ku-ibaruramari-ry-umwuga

  • Kompanyi Mizigo Cargo yizihije isabukuru y… – #rwanda #RwOT

    Kwizihiza iyi sabukuru byahuriranye n'urugendo rwo gutangiza gahunda yiswe '12 Years Campaign Launch', aho bazagera mu bihugu bitandukanye cyane cyane muri Afurika, by'umwihariko mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, basobanurira abantu banyuranye serivisi basanzwe batanga. 

    Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Mata 2025 bibera kuri T2000; ni nyuma y'amasaha macye Umuyobozi w'iyi kompanyi, Ndayambaje Aimable ageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. 

    Iyi kompanyi itanga serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bakiriya babo kuva aho biri kugeza aho bigenewe (Door to Door). Bakoresha uburyo butandukanye bwo gutwara imizigo harimo imihanda, inzira za gari ya moshi, ubwikorezi bwo mu mazi ndetse n'indege.

    Serivisi zitangwa na Mizigo Africa Cargo zifite aho zihurira no gutumiza no kwakira ibintu mu mahanga, kuko bashobora gutwara ibicuruzwa biturutse mu Burayi, u Bushinwa, Dubai, u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, bakabigeza mu bihugu bitandukanye bya Afurika, harimo n'u Rwanda.

    Iyi kompanyi yashinzwe mu 2013, ni nyuma y'uko Ndayambaje Aimable ayimurikiye Perezida Paul Kagame mu gikorwa cya Rwanda Day London 2013. Yatangiye akorera mu Bubiligi, ariko nyuma aza no kugaba amashami hirya no hino ku Isi.

    Umuyobozi w'iyi kompanyi Mizigo Cargo, Ndayambaje Aimable yabwiye InyaRwanda ko imyaka 12 ishize batangiye gutanga serivisi zishamikiye ku bwikorezi bw’imizigo “Urugendo rwabaye rurerure ariko bigenda byaguka.”

    Akomeza ati “Ariko kubera ko dukunda n’Igihugu cyacu ari nayo nkomoko yanjye ku giti cyanjye nifuje ko mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 12 yatangirira hano mu Rwanda, iwacu, akaba ariyo mpamvu twashatse gutangirira hano ibi birori by'iyi sabukuru.”

    Ndayambaje yasobanuye ko muri rusange batanga serivisi z’ubwikorezi bwo mu mato ariko banakoresha indege na gariya ya moshi mu kohereza ibintu hirya no hino. Anavuga ko ubu bakorera ku Migabane ine yo ku Isi.

    Uyu mugabo yavuze ko mu myaka 12 ishize bahuye n’imbogamizi zinyuranye, ariko kandi bazicyemuje gukora kinyamwuga ndetse no gukorana n’abakiriya babo batandukanye hirya no hino mu buryo bwihuse, kandi bunyuze mu mucyo. Ati “Ibyo bibazo twagiye tubinyuramo, ariko nyuma tukabitsinda.”

    Igishoro si cyo kibazo! Ndayambaje yasobanuye ko gutangiza kompanyi, sosiyete cyangwa se kwinjira mu bucuruzi bisaba ko umuntu abanza kugira intego y’aho ashaka kuganisha ibikorwa bye, ko igishora atari cyo kibanze mu kugera ku isoko.

    Yabwiye urubyiruko n’abandi kureka gutekereza ikintu mu ijoro rimwe, ngo bumve ko bucya byagiye mu bikorwa. Ati “Iyo umaze kubona ko bishoboka, ushaka abafatanyabikorwa, kuko gukora wenyine biragorana mu ntangiriro. Abo mukorana bagomba kuba ari kompanyi cyangwa se abantu ku giti cyabo bizewe, kandi binyangamugayo.”

    Ndayambaje Aimable yavuze ko isabukuru y’imyaka 12 ihuriranye n’ibikorwa bishya biyemeje gukoraho birimo no gutera inkunga abahanzi banyuranye, cyane cyane harebwa ku bushobozi bwa buri umwe.

    Ati “Ntekereza ko tugomba kugirana ibiganiro n’abahanzi tubona ko bafite inyota yo kuzamuka ndetse no kurenga imbibi […] Tuzavugana na buri wese tuganire, haba ari mu guteza imbere ibihangano bye, haba ari ukumufasha kuba yajya kuririmba mu mahanga, ibyo byose tugakorana mu buryo bwunguka, dushaka ko umuhanzi azamuka ndetse na kompanyi ikazamuka.”

    Kandi avuga ko ibikorwa byo kwizihiza iyi sabukuru bizagera cyane mu bihugu binyuranye byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Yasobanuye ko batangiye ari abakozi 10 bakorera mu Bubiligi, ariko ko muri iki gihe barenze 45. Ndayambaje anavuga ko 95% by’imirimo y’abo ikorerwa ku ikoranabuhanga, kuko bajyanisha n’aho Isi igeze.

    Ku isi hari ubwikorezi bunyuranye bwifashisha cyane burimo:

    Ubwikorezi bwo mu mazi (Ubwikorezi bw'inyanja): Ubu ni bwo buryo bunini bukoreshwa mu gutwara imizigo ku isi, bugizwe n'ubwikorezi bw'ibicuruzwa binini n'ibiremereye. Imizigo myinshi yambukiranya imipaka itwarwa n'ubwato bunini, cyane cyane mu bucuruzi mpuzamahanga.

    Ubwikorezi bwo mu kirere: Ubu buryo bukoreshwa mu gutwara imizigo yihutirwa cyangwa ifite agaciro kanini, nubwo buhenze kurusha ubundi buryo. Bukoreshwa cyane cyane mu gutwara ibicuruzwa byihutirwa cyangwa bifite agaciro kanini ku isoko.

    Ubwikorezi bwo ku butaka: Bukoreshwa mu gutwara imizigo hagati y'ibihugu byegereye cyangwa mu bihugu imbere. Bukoreshwa cyane mu bihugu bifite imihanda myiza n'ibikorwaremezo bihagije.

    Ubwikorezi bwa gari ya moshi: Bukoreshwa mu gutwara imizigo minini kandi iremereye, cyane cyane mu bihugu bifite inzira za gari ya moshi zikwirakwiriye. Ni uburyo buhendutse kandi bufasha kugabanya ubucucike ku mihanda.

    Mu Rwanda, ubwikorezi bw'imizigo bukomeje gutera imbere, cyane cyane mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw'igihugu. Nk'uko byatangajwe na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusouf Murangwa, mu mwaka wa 2024, umusaruro mbumbe w'u Rwanda wazamutseho 8.9%, aho urwego rwa serivisi rwagize uruhare rungana na 48% by'umusaruro mbumbe wose. Mu rwego rwa serivisi, ubwikorezi bwazamutseho 9%, bigaragaza iterambere ry'uru rwego mu gihugu.

    Iri zamuka ry'ubwikorezi mu Rwanda rishingiye ku ngamba za Leta zo guteza imbere ibikorwaremezo, harimo imihanda, ibibuga by'indege, n'ibindi, bigamije koroshya ubucuruzi n'ubwikorezi bw'imizigo mu gihugu no mu karere.

    Mu rwego mpuzamahanga, ubwikorezi bw'imizigo bukomeje kwiyongera bitewe n'ubwiyongere bw'ubucuruzi mpuzamahanga, iterambere ry'ikoranabuhanga mu bwikorezi, ndetse n'ibikorwa byo koroshya ubucuruzi hagati y'ibihugu.

    Icyakora, ibibazo by'umutekano, imihindagurikire y'ikirere, n'ibindi bibazo by'isi bishobora kugira ingaruka ku bwikorezi bw'imizigo mu bihe biri imbere. 

    Umuyobozi wa Mizigo Cargo, Ndayambaje Aimable yahawe igihembo ku bw’uruhare rwe mu myaka 12 ishize ateza imbere urwego rw’ubwikorezi 

    Ndayambaje yavuze ko imyaka 12 ishize yaranzwe no kudacika intege, kandi bashyira imbere gufasha abakiriya babo 


    Abayobozi, abakozi, abakiriya n’abandi bafashije Mizigo Cargo kwizihiza isabukuru y’imyaka 12 itanga serivisi 



    Ubwo Ndayambaje Aimable yari ageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, acungiwe umutekano na Ya Ntare [Usanzwe ari umurinzi wa The Ben] 


    Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Luckman Nzeyimana wayoboye umuhango w’isabukuru y’imyaka 12 


    Umukinnyi wa filime wamenyekanye nka Njuga mu bitabiriye isabukuru y’imyaka 12 ya Mizigo Cargo 


    Umunyamakuru wa Isibo Fm, Djihad washinze umuyoboro wa Youtube ‘Djihad Vlog Vlog’ ubwo yabazaga ikibazo Ndayambaje washinze Mizigo Cargo 


    Ndayambaje yashimye abahagarariye Mizigo Cargo mu bice bitandukanye by’u Rwanda 


    Bamwe mu bakobwa barimo Liliane [Uri hagati] uzwi mu bikorwa byo gukora ‘Make Up’ bitabiriye isabukuru ya Mizigo Cargo 









    AMAFOTO: Dox Visual: InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154210/kompanyi-mizigo-cargo-yizihije-isabukuru-yimyaka-12-itanga-serivisi-mu-bwikorezi-bwimizigo-154210.html

  • Karongi: Hari njyanama z'utugari n'imirenge zidakora kubera insimburamubyizi – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagize izo Nama Njyanama baganiriye na RBA bagaragaje ko haba ubwo hashakwa ubundi buryo ibitekerezo byabo bitangwamo mu gihe bakabaye baterana bakabyigaho imbonankubone.

    Mudahinyuka Jean Salvator uyoboye Inama Njyanama y'Akagari ka Rufungo mu Murenge wa Rugabano yavuze ko Inama Njyanama yabo iheruka guterana kera.

    Yagize ati 'Akenshi abajyanama ujya kubabwira ngo dukore inama bati reka reka, bitwaje agasimburamubyizi bemerewe bakaba batakabona. Duheruka guterana turi kubaka ibiro by'akagari ariko nyuma bagiye baza biguruntege kuko hari igihe twabatumije ngo tujye kureba abacitse ku icumu bazasanirwa inzu ariko mu bantu 15 haje batanu gusa. Urebye ntabwo ziba pe.'

    Mudahinyuka yavuze ko mu gihe Inama Njyanama yari ikenewe ku kagari ntiboneke cyangwa hakaboneka bake cyane mu bayigize biba ngombwa ko abasanga aho bari akajya yumva ibitekerezo byabyo umwe umwe nyuma akibishyikiriza akagari.

    Bwanacyira Dominique uri mu bagize Inama Njyanama y'Akagari ka Burunga muri Bwishyura we yavuze ko baterana uko biteganyijwe ariko avuga ko insimburamubyizi bagenerwa abona ikwiye kongerwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gérard, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'Inama Njyanama zidakora n'izidakora uko bikwiye bakimenye bagasanga giterwa n'amikoro make y'ako karere gusa ko ubu bari mu nzira yo kugikemura.

    Yagize ati 'Muri rusange biterwa n'ubushobozi buke bw'akarere kubera ibindi bibazo biba bihari. Twakoze inama dusanga Njyanama si hose zidakora ahubwo ntizigenda zubahiriza inshuro zigomba guterana kubera ubwo bushobozi buke.'

    Yakomeje ati 'Amafaranga y'insimburamubyizi bahabwa aba ateganyijwe ariko ava mu misoro, rero iyo itabonetse [uko bikwiye] bituma hari ibintu byinshi bidakorwa kuko ava ku ngengo y'imari y'akarere. Mu ngengo y'imari y'umwaka utaha guhera muri Nyakanga 2025 Njyanama zose zizaba zikora uko bikwiye.'

    Amategeko agena ko abagize Inama Njyanama z'imirenge n'utugari baterana inshuro imwe mu mezi abiri cyangwa ikindi gihe cyose bibaye ngombwa.

    Hari zimwe mu Nama Njyanama z’utugari n’imirenge byo muri Karongi zidakora uko bikwiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-hari-njyanama-z-utugari-n-imirenge-zidakora-kubera-insimburamubyizi

  • Umunyarwandakazi Nyinawumuntu Grace yahawe akazi ko gutoza muri Canada – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyinawumuntu Grace, umwe mu batoza bakomeye mu mupira w'amaguru w'abagore mu Rwanda, yagiye gukomereza akazi muri Ottawa Gloucester Hornets, ikipe y'abana yo muri Canada. Iyi kipe ifite amashami y'abahungu n'abakobwa bari hagati y'imyaka itanu na 18.

    Uyu mutoza yari amaze imyaka itatu ari Umuyobozi wa Tekinike mu Irerero rya Paris Saint-Germain (PSG) riri i Huye, aho yafashaga abana gukomeza impano zabo muri ruhago. Mbere yaho, yari umutoza wa AS Kigali WFC ndetse n'Ikipe y'Igihugu y'Abagore, aho yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umukino w'abagore mu Rwanda.

    Nyinawumuntu afite ibigwi bikomeye nk'umutoza, kuko yegukanye Igikombe cya Shampiyona inshuro umunani ari kumwe na AS Kigali WFC. Ku rwego mpuzamahanga, ubwo yari mu Irerero rya PSG, yayoboye ikipe kwegukana Igikombe cy'Isi gihuza amarero y'iyi kipe inshuro eshatu.

    Mu mwaka wa 2013, Nyinawumuntu yahawe igihembo cy'umutoza mwiza w'umwaka, bishimangira ubuhanga bwe mu gutoza. Ubu, akomeje iyo nzira muri Canada, aho azafasha abana gukura neza mu mikinire no gutegura ejo heza mu mupira w'amaguru.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwandakazi-nyinawumuntu-grace-yahawe-akazi-ko-gutoza-muri-canada/

  • Perezida Kagame yasezeye kuri Maj Gen Mwaisaka usoje inshingano zo guhagararira Tanzania mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu kuri uyu wa 02 Mata 2025.

    Ni itangazo rigira riti 'Kuri iki gicamunsi muri Urugwiro Village, Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Maj Gen Ramson Godwin Mwaisaka, usoje inshingano ze.”

    U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha Icyambu cya Dar es Salaam, hari n'ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

    U Rwanda na Tanzania bifatanya mu mishinga itandukanye binyuze mu mubano w'ibihugu byombi umaze igihe kirekire.

    Nk'ubu Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yagennye ko Gen Patrick Nyamvumba aba ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, agasimbura Fatou Harerimana.

    Ibihugu byombi bifatanya no mu nzego zirimo n'iz'umutekano aho nko muri Gicurasi 2024, Ingabo z'u Rwanda (RDF) zo muri Diviziyo ya gatanu zakiriye iza Tanzania zo muri Brigade ya 202.

    Byari muri gahunda isanzwe aho Ingabo z'u Rwanda n'iza Tanzania zisanzwe zihura buri mezi atatu, zigasuzumira hamwe uko umutekano wo ku mupaka uhagaze, bagahanahana amakuru y'ubutasi.

    Ibihugu byombi kandi bihuriye ku mishinga itandukanye nk'ibihugu bihana imbibi, irimo n'urugomero rw'amashanyarazi rwa Rusumo ruhuriweho n'u Rwanda, Tanzania n'u Burundi.

    Urugomero rwa Rusumo rufite ubushobozi bwo gutanga Megawati 80 z'amashanyarazi, ibihugu bitatu ruhuriyeho bikazayagabana baringanije.

    Buri gihugu kizahabwa megawati 26,6 zizacanira abaturage miliyoni imwe n'ibihumbi 146 barimo Abarundi ibihumbi 520, Abanyarwanda ibihumbi 467 n'Abanya-Tanzania ibihumbi 159.

    Umubabano kandi ushimangirwa no kugeneranira kw'abayobozi b'impande zombi, aho nko muri Mata 2023 Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Tanzania rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Tanzania nyuma y'uko muri Kanama mu 2021 mugenzi we, Samia Suluhu nawe yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

    Muri uru ruzinduko rwa Samia, hasinywe amasezerano atanu arimo ay'ubufatanye mu ikoranabuhanga n'itumanaho. Ibihugu byombi byanasinyanye ay'ubufatanye mu bijyanye n'urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu, uburezi n'amabwiriza agenga ibijyanye n'imiti.

    Perezida Kagame yasezeye kuri Maj Gen Mwaisaka usoje inshingano zo guhagararira Tanzania mu Rwanda

    Perezida Kagame yakiriye Maj Gen Mwaisaka usoje inshingano zo guhagararira Tanzania mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasezeye-kuri-maj-gen-mwaisaka-usoje-inshingano-zo-guhagararira

  • Perezida Tshisekedi yarekuye Abanyamerika 3 b… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko tubikesha BBC abo banyamerika ni Marcel Malanga Malu, Tyler Thompson, na Zalman-Polun Benjamin Reuben. Bakatiwe igihano cy’urupfu mu kwezi kwa Nzeri 2024, nyuma yo kuburana ku byaha by'ubugambanyi.

    Perezida Tshisekedi yafashe icyemezo cyo kubarekura nyuma y’icyifuzo cy'umushinjacyaha n'umuyobozi w'ubutabera, basaba imbabazi kuri aba bagabo. Icyemezo cyo kubarekura cyateje impaka muri bamwe mu baturage, ariko Perezida Tshisekedi yavuze ko ari ingamba zo kuzamura umubano mwiza n'ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Aba Banyamerika bashinjwa kugaba igitero ku ngoro ya Perezida Tshisekedi no ku rugo rwa Vital Kamerhe, umukuru w'Inteko Ishingamategeko ya DRC, ku itariki ya 19 Gicurasi 2024. Tyler Thompson na Marcel Malanga bamenyekanye cyane muri Amerika nk'incuti magara, bahuriye mu bikorwa by'ubugambanyi nyuma yo gukurikira amabwiriza ya se wa Marcel, Christian Malanga, wari umwe mu bayobozi b'uwo mugambi.

    Mu gihe abenshi mu bafashwe bari bafungiye muri gereza za Kinshasa, hari impungenge ku bijyanye n'uburyo bazakomeza ibihano byabo, kuko U DRC n'Amerika nta masezerano bafitanye yo guhererekanya abashakishwa n'ubutabera. Abacamanza bo muri DRC bagaragaje ko igihano cy'urupfu cyari kimaze imyaka 20 kidashyirwa mu bikorwa, aho abakatiwe igihano cy’urupfu bakomeza gufungwa burundu.

    Iki cyemezo cya Perezida Tshisekedi kigaragaje ubushake bwo gukomeza imikoranire n'amahanga, by'umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bishobora kuba ikimenyetso cy'umuhate wa DRC mu guharanira amahoro no kurushaho gukomeza umubano mwiza n'ibindi bihugu biyishyigicyiye muri ibi bihe ihanganye na M23.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154195/perezida-tshisekedi-yarekuye-abanyamerika-3-bari-barakatiwe-igihano-cyurupfu-ku-ruhare-mur-154195.html

  • MINEMA yatangaje ko abaturage ibihumbi 100 ba… – #rwanda #RwOT

    Utu duce 522 turimo inzu ibihumbi 22, dutuwe n'abageze ku bihumbi 100, hakaba na hegitari ibihumbi 25 zikorerwaho ubuhinzi biri mu byo MINEMA ihozaho ijisho kuko biri ahantu haba hashobora kwibasirwa n'ibiza mu gihe imvura iguye ari nyinshi mu gihe cy'itumba.

    Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Murasira Albert, yabwiye Abasenateri ko aho hantu hashobora kuzibasirwa n'ibiza ari mu bice by'Intara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru.

    Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Murasira yerekanye ko Leta yatangatanze inguni zose z’Igihugu, maze hakorwa inyigo zigamije gufasha Leta mu gufata ingamba zitandukanye zo gukumira ibiza.

    Mu ngamba zafashwe harimo gushishikariza abaturage gutura ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuzirika ibisenge by'inzu, gufata amazi y'imvura ava ku nzu, gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa no kurinda inzu gucengerwamo n'amazi.

    Ibiza ni bimwe mu bintu bitwara ubuzima bw'abantu benshi byagera mu bihe by'imvura nk'ibi turimo bigasya bitanzitse iyo bisanze abaturage batiteguye neza.

    Raporo ya Minisiteri y'Ibidukikije igaragaza ko mu myaka icyenda yashize kugeza mu 2023 abantu 1595 bishwe n'ibiza bitandukanye, mu gihe byakomerekeje abandi 2368.

    Imyuzure yishe 307 ikomeretsa 101, inkangu zihitana abantu 425 ikomeretsa 187, inkuba zica abantu 538 zikomeretsa 1338, imvura nyinshi ihitana 315 ikomeretsa 612, mu gihe umuyaga mwinshi wahitanye abantu 10 ukomeretsa abandi 128.

    Nta wavuga ibiza ngo yibagirwe ibyo muri Gicurasi 2023 byahitanye abarenga 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2,763 zirasenyuka burundu.

    Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko mu 2024 mu bantu 191 bahitanywe n'ibiza.

    Raporo ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko ingaruka z'ibiza ziri mu bitwara amafaranga menshi u Rwanda, aho buri mwaka rukoresha miliyoni 300$ (arenga miliyari 400 Frw).

    MINEMA yatangaje ingaruka zishobora guterwa n’ibiza mu bihe by’imvura nyinshi


    Abantu ibihumbi 100 ni bo bashobora kugerwaho n’izo ngaruka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154194/minema-yatangaje-ko-abaturage-ibihumbi-100-bashobora-gushegeshwa-nibiza-kubera-imvura-nyin-154194.html

  • The Promise Worship: Itsinda ryabaramyi biye… – #rwanda #RwOT

    The Promise Worship, ni itsinda ry'urubyiruko ryashinzwe mu mwaka wa 2020 ku gitekerezo cya Butera Blaise ari nawe Perezida waryo. Igizwe n'abaramyi baturuka mu matorero atandukanye, ikaba ifite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose binyuze mu muziki no mu bikorwa binyuranye by'ivugabutumwa.

    Uretse umuziki, The Promise Worship ikora n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye, ivugabutumwa ryo mu mihanda, gusangiza ubutumwa bwiza abanyeshuri mu bigo by'amashuri, ndetse n'amasengesho akorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga. 

    Bamaze gukora ibikorwa byinshi bifite aho bihuriye no gukomeza ukwizera kw'abakristu no gufasha abagifite intege nke mu kwizera kwabo.

    Mu muziki, bamaze gukora indirimbo eshanu zirimo iyitwa ‘Njye Ndi Umukristo’ basubiyemo, ‘Way Maker (cover),’ ‘Amashimwe,’ ‘Kumusaraba,’ ndetse na ‘Ndakwizeye’ ari na yo ndirimbo yabo nshya bamaze gushyira hanze.

    Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri The Promise Worship, Fiston Rwambukira, yabwiye InyaRwanda ko indirimbo yabo nshya ‘Ndakwizeye’ ikubiyemo ubutumwa bukomeye bushishikariza abantu gukomeza kwizera Imana n'ubwo haba hari ibihe bitoroshye banyuramo. 

    ⁠Yagize ati: 'Indirimbo nshya yacu igaruka ku butumwa buvuga ngo tugomba gukomeza kwizera Imana mu byo twanyuramo byose nubwo twaba twumva itumva gusenga kwacu cyangwa twumva iri kure yacu.'

    Iyi ndirimbo bayikoranye na Blaise & Prince, abaramyi basanzwe bagize itsinda rya The Promise Worship. Nyuma yayo, bafite indi mishinga ikomeye irimo gusohora album, igitaramo cyo kuyimurika na Extended Playlist (EP) izajya hanze vuba.

    The Promise Worship, ni itsinda ry’urubyiruko rwiyemeje kugeza ubutumwa bwiza kuri bose


    Bamaze imyaka itanu bamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo n’ibindi bikorwa bigamije kwagura ubwami bw’Imana

    Bashyize hanze indirimbo yabo ya gatanu







    Bafite imishinga myinshi kandi ikomeye nyuma y’iyi ndirimbo irimo kusohora Album na EP

    Nyura hano urebe indirimbo nshya ya The Promise Worship bise ‘Ndakwizeye’


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154186/the-promise-worship-itsinda-ryabaramyi-biyemeje-kugeza-ubutumwa-bwiza-ku-bantu-bose-video-154186.html

  • Kamonyi-Rugalika: Umuyobozi w'Ingabo yasabye inzego z'ibanze kumenya abaturage bayobora #rwanda #RwOT

    Lt(Lieutenant) Jean de Dieu Niyonzima, umuyobozi w'Ingabo(RDF) mu karere ka Kamonyi ubwo yari mu nteko y'Abaturage mu Kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 01 Mata 2025, yasabye Abaturage n'Ubuyobozi bw'Inzego z'ibanze gushyira imbaraga hamwe mu kwicungira Umutekano bahereye mu Isibo. Yababwiye ko ku nkiko z'Igihugu Ingabo zihari, ko umutekano ari ntayegayezwa, ko Igihugu kiharinze bihagije. Yasabye by'umwihariko Abayobozi kumenya abo bayobora kuko batabazi nta mikoranire.

    Lt Jean de Dieu, aganira n'Abaturage yabanje kubibutsa ko bari mu minsi isatira Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Asaba buri wese kwirinda ibikorwa ibyo aribyo byose bibi, by'umwihariko ibiganisha ku Ingengabitekerezo ya Jenoside. Yasabye kandi buri wese kuzirikana ko muri iyi minsi Ijana yo Kwibuka, akwiye kwita ku mutekano, yirinda icyawuhungabanya icyo aricyo cyose.

    Abaturage bari bitabiriye inteko ari benshi.

    Yagize kandi ati' Njyewe ndibaza! Ingengabitekerezo urayigira iraguha Kawunga yo kugaburira abana? Ingengabitekerezo urayigira iraguha Mituweli? Ingengabitekerezo ya Jenoside iraguha ubutaka!?'. Yakomeje asaba abumva bakifitemo Ingengabitekerezo ya Jenoside ko icyaba kiza ari uko bayibyimbana igahera muri bo kuko uzahirahira ikamusohokamo atazihanganirwa na busa.

    Yagize ati' Agapfa kaburiwe ni Impongo! Umuntu uzagaragarwaho Ingengabitekerezo ya Jenoside nta kumubabarira, nti bishoboka. Nta Ngengabitekerezo igomba kugaragara muri kano karere kacu'.

    Abayobozi batandukanye bari mu nteko y'Abaturage.

    Ku bijyanye n'Umutekano, Lt Jean de Dieu yabwiye abitabiriye iyi nteko y'Abaturage ko u Rwanda rurinzwe ndetse abibutsa ko tariki 27 Mutarama 2025 iyo ruba rutarinzwe, nta bwirinzi bukomeye rufite byari kuba bibi cyane I Rubavu ahegereye Goma kuko hari ibisasu karahabutaka byarashwe ku Rwanda ariko bigasanga hari ubwirinzi burenze.

    Yakomeje abasaba kuzirikana ko Igihugu kitabona Abasirikare bajya ku mbibi ngo haboneke n'abajya kuri buri rugo rw'Umuturage kuhacunga umutekano. Yasabye ubufatanye, buri wese akumva neza agaciro ko kugira Umutekano.

    Ati' Ntabwo tuzabona umusirikare cyangwa Umupolisi uzaba uri ku mbibi z'u Rwanda ngo aze no kuri buri rugo rw'Umuturage! Tugomba gufatanya. Abasirikare bazaba ku mbibi z'u Rwanda, Polisi nayo izaba ku mbibi z'u Rwanda irebe umutekano wo mu muhanda ariko namwe hari icyo tubasaba! Kudufasha gucunga Umutekano muhereye aho mutuye, aho mugenda'.

    Lt Jean de Dieu Niyonzima/RDF Kamonyi.

    Yibukije ko umutekano wa mbere uhera mu ngo, aho umugabo n'umugore babana bakwiye kuba bashyize hamwe, bubahana kandi kuzuzanya bakabera urugero rwiza ababakomokaho ndetse bakabanira neza abaturanyi, ibitagenda babona byahungabanya umutekano bagatanga amakuru hakiri kare bigakumirwa, imiryango ibana mu makimbirane ikegerwa amazi atararenga inkombe.

    Ahereye kwa Mutwarasibo, Mudugudu n'abandi bayobora abaturage yabasabye kuba bazi abo bayobora. Yitanzeho urugero, avuga ko nawe ubwe ayobora abasirikare abazi mu buryo bwose. Ati' Mutwarasibo ugomba kuba ukamirika abantu bawe, Isibo yawe uyizi mu mutwe nk'uko nanjye Abasirikare nyobora mba mbazi'. Yakomeje ababwira ko ibyo bizabafasha cyane kumenya uko bafatanya n'abo bayobora gukora ibyiza no gufatanya kugana mu cyerekezo cyiza cy'Igihugu, ntawe ubusanya n'undi.

    Muri iyi nteko y'Abaturage, ba Mutwarasibo na ba Mudugudu basabwe cyane kumenya ibikorerwa aho bayobora, bakamenya abahagenda, abaharara ndetse n'icyo bakora aho bagize amakenga bagatanga amakuru kugira ngo hatagira ubihishamo agakora ibitemewe n'amategeko.

    By'umwihariko muri iyi nteko y'Abaturage, abagize Komite z'Imidugudu babwiwe ko hari bimwe mu byemezo byafashwe bizatuma abakora nabi baberereka bagasimbuzwa abashoboye kandi bashobotse kuko hari ibyo ureba bidakwiye ugasanga byarakorewe mu Mudugudu, wasuzuma ugasanga byari bizwi nyamara abayobozi bose baracecetse, babazwa bakabura ubusobanuro.

    Munyaneza Théogène 

    Source : https://www.intyoza.com/2025/04/02/kamonyi-rugalika-umuyobozi-wingabo-yasabye-inzego-zibanze-kumenya-abaturage-bayobora/

  • Minisitiri Sebahizi yahishuye icyatumye bahagarika gushyiraho ibiciro by'umusaruro weze – #rwanda #RwOT

    Ku mwero w'ibihingwa bigurwa n'inganda cyangwa ba rwiyemezamirimo bajya kubihunika abenshi babaga biteze itangazo rishyiraho ibiciro bizagenderwaho mu gihugu hose, bamwe bagasanga ari amafaranga make cyane abandi igiciro kikaba icyo.

    Nk'urugero muri Kamena 2024, ikilo cy'umuceri w'intete ngufi cyagurwaga 500 Frw, umuceri w'intete ziringaniye ari 505 Frw, ikilo cy'umuceri w'intete ndende cyari 515 Frw mu gihe ikilo cya Basmati cyari 775 Frw.

    Mu biganiro Minisitiri Sebahizi yagiranye n'Abadepite ku wa 1 Mata 2025, yaragaje ko uburyo bwo kuvuga ibiciro bizakurikizwa bworoheraga Leta kuko byakorwaga umuntu yicaye akareba ikiguzi cy'ifumbire, umubyizi n'ibindi bisabwa ngo umuhinzi agere ku musaruro ariko ko bitazongera gukorwa.

    Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko kureka gutangaza ibiciro byazata umuhinzi mu gihombo, kuko umuguzi yajya yigenera igiciro ashaka agahenda abaturage.

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko ibiciro byabarirwaga kuri mudasobwa iyo wajyaga i Nyagatare wasangaga ikiguzi byatwaye ngo umuntu yeze imyaka kidahuye n'icyo uwahinze i Rusizi yatanze bigatuma batishimira ibiciro mu buryo bumwe.

    Ati 'Hashyirwagaho igiciro kimwe ku gicuruzwa mu gihugu hose, mu gihe ibyo batanze ngo bakigereho atari bimwe mu gihugu hose. Iyo ni yo nenge ya mbere yatumye ibintu by'ibiciro bidakora, gusa iyo tuza kuba dufite ubushobozi wenda bwo kujya tubara igiciro muri buri murenge kuko n'iyo urebye mu biciro usanga buri murenge cyangwa buri karere bifite ibiciro byako bitewe n'uko isoko rihagaze.'

    'Icyo gihe rero iyo twe tubitangaje bidahuye n'uko isoko rihagaze ba rwiyemezamirimo barabyinubiye barabyanga, ubu uburyo dushyiraho ni ubwo gukurikirana aho ikibazo cyabaye tukajyayo tukaganira na bo tukanareba n'ukuri kuri aho hantu.'

    Yashimangiye ko ibiciro byashyirwagaho na Leta byari 'igisubizo cyihuse ariko ntabwo bikora, ntabwo byakoze neza.'

    Minicom ihamya ko kuri ubu izajya igenzurira ku ruhande uko isoko rihagaze ikinjira mu kibazo cyaryo aho abakiliya n'abagurisha bananiranywe.

    Minicom yavuze ko itazongera gushyiraho ibiciro by’imyaka yeze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-sebahizi-yahishuye-icyatumye-bahagarika-gushyiraho-ibiciro-by