Blog

  • Ingo ibihumbi 22 zituyemo abantu ibihumbi 100 zishobora kwibasirwa n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 2 Mata 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena gahunda igihugu gifite yo guhangana n'ibiza byibasira ibice bitandukanye by'igihugu mu bihe by'itumba, aho yahamije ko bahora bagenzura kugira ngo ubuzima bw'abahatuye butabarwe mbere y'uko ibiza bibibasira.

    Minisitiri Maj Gen (Rtd) Murasira yavuze ko uduce dushobora kwibasirwa n'ibiza mu gihugu hose basanze ari 522, turimo ingo zirenga ibihumbi 22, abantu bahatuye bageze hafi ku bijhumbi 100, harimo ubuhinzi buri kuri hegitari zirenga ibihumbi 25, n'ibikorwaremezo bishobora kwibasirwa bigeze hafi kuri 200, n'inyubako rusange nk'ibiro n'insengero zigeze kuri 23.

    Ingo zifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'ibiza mu Karere ka Rusizi ni 88, muri Rubavu ni 452, izo muri Rutsiro ni 424, Nyabihu ni 364, mu gihe ingo zishobora kwibasirwa n'ibiza mu Karere ka Nyamasheke ari 100.

    Ati 'Byose turabikurikirana tukavuga ngo aha ni ho tugomba guhoza ijisho, haramutse hagize ikiba cyangwa igishaka kuba tukaburira abantu mbere y'igihe ariko biramutse binabaye tukaba twiteguye gutabara.'

    Yashimangiye ko mu gihe cy'itumba ari bwo ibiza byibasira cyane ibice bitandukanye, ariko inkuba ari na zo zica abantu benshi zikagaragara mu bihe bitandukanye.

    MINEMA igaragaza ko uduce two mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu ari ho hari uduce dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'ibiza butuma 'aho hose tuhahozaho ijisho kugira ngo tubaburire mbere y'igihe ariko biramutse bibaye tugahita dutabara hakiri kare.'

    Minisitiri Maj Gen (Rtd) Murasira ati 'Hari ahantu twagiye tureba twavuga ko hari ibyago byo kwibasirwa n'ibiza, icyo gihe tuhashyira imbaraga mu bugenzuzi.'

    Uyu muyobozi yahamije ko ubudahangarwa bw'ibice bitandukanye byo mu gihugu ku guhangana n'ibiza buri ku rugero rwa 46%.

    Ati 'Ubudahangarwa buri hasi. Ubushakashatsi twakoze ku gipimo cy'ubudahangarwa ku biza bigaragaza ko mu nzego zitandukanye nk'uko wavuga ibikorwaremezo, ubuhinzi, dusanga mu gihugu turi kuri 46%. Ni ukuvuga ko hari aho biri hejuru n'aho biri hasi. Iyo nyigo yarakozwe kandi uko ubudahangarwa bujya hasi ni ko wibasirwa kurushaho n'umuyaga muke ugasanga inzu yawe irawujyanye.'

    MINEMA isobanura ko mu gihe agace kibasiwe n'ikiza, ibikorwa byo gusana no gutabara bigomba gukorwa vuba kuko iyo bitinze birushaho gushegesha ibikorwa bitandukanye bikabyongerera ibyago byo kwibasirwa.

    Mu Rwanda ubu hari site 14 zishobora kwimurirwaho abantu mu gihe bibasiwe n'ibiza.

    Imibare igaragaza ko ibiza byibasiye u Rwanda mu 2023 byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari zirenga 222,3 Frw.

    Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yavuze ko ahantu hose hafite ibyago byo kwibasirwa n’ibiza bahahozaho ijisho

    Abasenateri banyuzwe n’uburyo u Rwanda ruhangana n’ibiza mu bice bitandukanye by’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingo-ibihumbi-22-zituyemo-abantu-ibihumbi-100-zishobora-kwibasirwa-n-ibiza

  • Trump agiye gushyiraho imisoro izahindura ubucuruzi mpuzamahanga ku Isi – #rwanda #RwOT

    Ntabwo iki ari icyemezo gitunguranye kuko kuva yatangira kwiyamamaza, Trump yakomeje guca amarenga akavuga ko uko bizagenda kose, azongera imisoro y'ibicuruzwa byinjira muri Amerika, akayinganisha n'imisoro icibwa ibicuruzwa bituruka muri Amerika, byinjira mu bindi bihugu.

    Amerika ni cyo gihugu cyakira ibicuruzwa byinshi bituruka hanze yayo ku Isi, aho mu 2023, cyakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari ibihumbi 3,17$ biturutse hirya no hino ku Isi. Ikurikirwa n'u Bushinwa bwakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 2,68$, u Budage bukaza ku mwanya wa gatatu, aho bwakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 1460$.

    Uretse kuba Amerika ari igihugu gikize, aho abaturage bacyo bafite ubushobozi bwo guhaha buri hejuru, iki gihugu kinafite imisoro mito ugereranyije n'ibindi bihugu, bikaba imwe mu mpamvu ituma cyakira ibicuruzwa byinshi biturutse hanze.

    Nk'ubu ku mpuzandengo, Amerika ishyira umusoro wa 3,3% ku bicuruzwa byinjira muri icyo gihugu. Icyakora u Burayi bushyiraho umusoro wa 5% ku bicuruzwa bituruka muri Amerika, u Bushinwa bugashyiraho 7,5%. Koreya y'Epfo yaka umusoro wa 13% ku bicuruzwa bituruka muri Amerika, u Buhinde bagashyiraho 17%.

    Nubwo imiterere y'imisoro Trump ari bushyireho itazwi neza, ikizwi cyo ni uko ishobora kungana n'iyo ibindi bihugu bica ibicuruzwa bituruka muri Amerika. Nk'urugero, Amerika ishobora gushyiraho umusoro wa 17% ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde, iyi politiki ikaba izwi nka 'reciprocal.'

    Ku rundi ruhande, birashobora ko Trump yashyiraho umusoro wa 20% ku bicuruzwa byose byinjira muri Amerika, ibihugu bikazagenda birutanwa bitewe n'impamvu runaka. Uyu musoro ngo waba ugamije kuziba icyuho kizasigara mu ngengo y'imari ya Amerika, dore ko Trump yahize kugabanya imisoro ku baturage binjiza amafaranga make.

    Mu gihe iyo misoro yayigabanya, imisoro yakwa ibicuruzwa bituruka mu mahanga yaziba icyo cyuho, uretse ko abahanga mu bukungu bavuga ko ibi bishobora kongera ibiciro, bikarangira ikiguzi cy'ubuzima gihenze kurushaho, bigatuma abaturage binjiza make barushaho kujya mu makuba.

    Hagati aho, ibigo by'ubucuruzi hirya no hino byatangiye kwitegura iby'iyi misoro mishya, aho bimwe byanamaze gukora ubushakashatsi bwo kureba igiciro bizongera ku bicuruzwa byabyo, mu gihe byaba bishyiriweho imisoro.

    Michael DiMarino uyobora ikigo cya Linda Tool, yavuze ko ibiciro by'ibikoresho bikenerwa n'inganda zo muri Amerika bishobora guhenda, bityo n'ibiciro by'ibikorerwa muri Amerika bikazamuka.

    Biramutse bigenze gutyo, yavuze ko “Ibiciro nibizamuka ku bicuruzwa byanjye, nzazamura ibiciro byishyurwa n'abaguzi.”

    Byitezwe ko mu gihe Trump yazamura umusoro ku nganda z'imodoka mu Burayi, zishobora gutakaza 20% by'inyungu yabo, mu gihe abagera ku bihumbi 25 bashobora kubura akazi.

    Ibihugu bimwe na bimwe byatangaje ko byiteguye kongera umusoro ku bicuruzwa bituruka muri Amerika, ibi byose bikaba bishobora kuzamura ibiciro muri rusange.

    Imisoro ya Amerika izahindura ibintu ku rwego rw’Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-agiye-gushyiraho-imisoro-izahindura-ubucuruzi-mpuzamahanga-ku-isi

  • Ni nde utabona ko bariya bantu bari mu isanduku? Senateri Uwizeyimana yatabarije abagituye munsi y'imisozi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 2 Mata 2025, mu kiganiro Abasenateri bagiranye na Minisitiri ushinzwe Ubutabazi asobanura ingamba z'igihugu mu guhangana n'ingaruka z'ibiza mu gihe cy'itumba.

    Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko mu ngendo baheruka gukora, basanze umuhanda uva i Kigali ujya i Musanze, ahazwi nko kuri Buranga, waridutse ku buryo nihatagira igikorwa ushobora kuzatenguka.

    Yashimangiye ko byagira ingaruka nyinshi kuko 'no munsi y'uwo muhanda mwabonye inzu z'abantu ziri munsi y'iriya mihanda.'

    Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko mu Karere ka Rulindo ahaherutse kubera impanuka ya bisi, hatuye abantu bashobora guhura n'ibyago biturutse ku buhaname bw'imisozi yaho.

    Ati 'Twarahagaze turamanuka mu musozi turareba, ibisigazwa bya bisi, imodoka yashwanyaguritse iri aha, abaturage bari aha, n'abana bari gukina aho ngaho, ni nde muntu utabona ko bariya bantu bari mu isanduku bazongera gupfa n'ubundi ejo bundi? Ariko igihe cyose turavuga ngo ibiza kandi ugasanga bimwe byabaye tubireba ibindi tubifiyemo uruhare. Mubona bizagenda gute, mufite izihe ngamba?'

    Yashimangiye ko umuntu agenda mu muhanda aba areba inzu muri metero nke munsi ku buryo ukoze impanuka wazigwa hejuru nyamara barahatuye mu buri wese abireba.

    Ati 'Hari abantu batuye munsi y'umugunguzi ku buryo iyo uri mu modoka uba ubona uri hejuru y'inzu y'umuntu uri aho nko kuri metero nk'ebyiri munsi y'umuringoti. Mufite izihe ngamba? Ni ibintu mutatubwira ngo ni ibya kera kuko nta bintu byo guhora tuvuga ngo abantu batunguwe. None se si ibintu tubona?'

    Minisitiri Maj Gen (Rdt) Albert Murasira yavuze ko amategeko atemerera abantu kubaka ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bityo bakwiye kwirinda kwemerera abantu gutura ahashobora kubashyira mu kaga mu bihe biri imbere.

    Ati 'Tureba ibishushanyo mbonera ariko noneho tukanareba n'uburyo bariya bakubakirwa kugira ngo tutongera guteza ibiza.'

    Magingo aya hari imiryango ibarirwa mu 4000 ituye mu manegeka igomba kubakirwa mu gihe abafite ubushobozi basabwa kwimuka bakiyubakira ahandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Imibare ya Minema igaragaza ko ahantu hari mu byago byo kwibasirwa n'ibiza mu gihugu hose ari uduce 522 turimo ingo zirenga ibihumbi 22, ariko duhozwaho ijisho ngo ibiza bitahagira ingaruka zikomeye.

    Ingo zifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'ibiza mu Karere ka Rusizi ni 88, muri Rubavu ni 452, izo muri Rutsiro ni 424, Nyabihu ni 364, mu gihe ingo zishobora kwibasirwa n'ibiza mu Karere ka Nyamasheke ari 100.

    Senateri Evode Uwizeyimana yatabarije abatuye munsi y’umuhanda wa Kigali-Musanze bashobora kwibasirwa n’ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-nde-utabona-ko-bariya-bantu-bari-mu-isanduku-senateri-uwizeyimana-yatabarije

  • CANAL+ Rwanda yatanze amatungo magufi n'ibikoresho by'isuku ku bagore bo mu Karere ka Ruhango – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyakozwe na CANAL+ Rwanda cyongeye kugaragaza umuhate wo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage no kubafasha kwishakira ibisubizo birambye.

    Binyuze mu gutanga amatungo magufi (ihene) n'ibikoresho by'isuku, abaturage bo mu Kagari ka Buhoro babonye amahirwe yo kwiteza imbere no kugira isuku ihagije, bikazagira uruhare mu mibereho myiza y'imiryango yabo.

    Ubuyobozi bw'Akagari ka Buhoro bwagaragaje ko iyi nkunga igiye gufasha abaturage kwishakamo ibisubizo bakiteza imbere. Bwongeyeho ko nk'agace kakiri inyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, iyi nkunga izafasha abaturage gukemura iki kibazo.

    Abahawe inkunga bashimiye CANAL+ Rwanda ikomeje gushyigikira abagore, ibafasha kwiteza imbere.

    Iki gikorwa cyakozwe mu kwezi hizihizwa Umunsi w'Abagore gishimangira ubufatanye bwa CANAL+ Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza n'iterambere ry'abaturage muri rusange.

    CANAL+ Rwanda yeteye inkunga abagore bo mu Kagari ka Buhoro, mu Karere ka Ruhango

    Abakozi ba CANAL+ Rwanda baganiriye n’abagore bo mu Kagari ka Buhoro

    Ihene zorojwe abagore batuye mu Kagari ka Buhoro

    Hatanzwe n’ibikoresho by'isuku

    CANAL+ Rwanda yiyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’abatuye Akagari ka Buhoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canal-rwanda-yatanze-amatungo-magufi-n-ibikoresho-by-isuku-ku-bagore-bo-mu

  • Monica Geingos yakiriwe nk'Umuyobozi w'Icyubahiro wa Kepler College – #rwanda #RwOT

    Monica Geingos ni Madamu wa nyakwigendera Hage Geingob wabaye Perezida wa Namibia, aho yashimangiye ko uburezi ari inkingi ikomeye y'iterambere, bityo ko azashyira imbaraga mu guharanira uburezi bufite ireme kandi buharanira impinduka mu iterambere rya Afurika muri rusange.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetse ya Kepler College, Prof. Charles Murigande, yavuze ko kugira Monica Geingos nk'Umuyobozi w'Icyubahiro ari iby'agaciro gakomeye kandi ko afite ubwenge bw'Imana.

    Ati 'Ni umugore wubashywe cyane, umuhanga ukomeye wize amategeko ari no mu bintu by'ishoramari muri Namibia.'

    Yakomeje ati 'Turumva azatugira inama nziza, azanavugira iyi kaminuza aho azaba ari. Iyi ni kaminuza yigenga yishakamo ubushobozi, igashaka ubushobozi hirya no hino kugira ngo ishobore gukora imirimo ishinzwe gukora. Rero kugira abantu nk'abo bafite ibyo bagezeho, bafite ijwi ni ibintu byiza cyane.'

    Prof. Murigande yagaragaje ko Kepler College itomboye kuba igize umuyobozi ufite ubuhanga n'ubwenge buturuka ku Mana.

    Ati 'Ni umuntu wuzuye ubwenge, yuzuye ubwenge bw'Imana. Rero turatomboye nka Kepler College kubona umuyobozi nk'uyu.'

    Monica Geingos yagaragaje ko uburezi ari intwaro ikomeye ishobora kwifashishwa mu kugena ahazaza heza n'iterambere ry'ubukungu.

    Ati 'Uburezi ni intwaro ikomeye dushobora kwishingikirizaho mu kugena ahazaza hacu kandi muzi ko Isi igenda ihinduka ku muvuduko udasanzwe. Biradusaba umuyobozi mushya w'umunyafurika ufite indangagaciro nzima, nizerera mu mbaraga z'urubyiruko rwa Afurika kandi hakenewe kurwubakira imbaraga, tukaruha ibikoresho n'ubumenyi birufasha mu gutegura ahazaza.'

    Yashimangiye ko urugendo rw'u Rwanda rwo kongera kwiyubaka ari isomo rikomeye.

    Ati 'Dushobora kurebera ku rugendo rw'u Rwanda rwiyubatse ruva ku busa rukagera aho rugeze uyu munsi, rutwigisha isomo ry'ingenzi.'

    Yashimangiye ko uburezi bwa Afurika bukwiye kugendera ku ndangagaciro yo guharanira igishobora kunogera Abanyafurika aho kunezeza ab'ahandi.

    Ati 'Tugomba gukora ibikwiriye umugabane wacu, kandi iyi ni yo mbaraga y'inkuru yacu. Uba inkuru uvuga kuri wowe ubwawe. Ni yo mpamvu ari ingenzi kwirinda imitekerereze ishaje. Umutwe ushonje, ushishikajwe no kwiga muri kaminuza nto uzahora utsinda umutwe wuzuye ubwirasi n'ubwibone muri kaminuza ikomeye. Ingano yacu ni zo mbaraga zacu, turi umubare munini twibanda ku bikorwa bifatika.'

    Yakomeje ashimangira ko Kepler itashyiriweho kwigisha abantu no kurema abakozi gusa, ahubwo igamije guhanga abacurabwenge bahanga ibisubizo bikenewe ku bibazo bya Afurika.

    Ati 'Kepler si ishuri gusa, ni ahatangirwa amahugurwa y'icyiciro gishya cy'abayobozi b'Abanyafurika b'inyangamugayo kandi bahindura ibintu. Imbaraga nyazo zituruka ku burezi buhindura imitekerereze, ari na yo mpamvu Kepler ishishikajwe no kurenga imbibi no guhuza umugabane wose.'

    Yakomeje ati 'Umukobwa wo muri Kigali n'umuhungu wo mu nkambi y'impunzi bombi bagomba kwibonamo abashobora gukemura ibibazo bya Afurika mu bihe biri imbere. Umugabane wacu ukeneye abayobozi ku nzego zose.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yashimye uruhare rwa Kaminuza ya Kepler mu gutanga uburezi bufite ireme.

    Yashimangiye ko Minisiteri y'Uburezi izakomeza gukorana bya hafi n'iyo kaminuza mu rwego rwo kugera ku ntego yiyemeje yo gutanga uburezi bufite ireme kandi buzana impinduka nziza muri sosiyete.

    Monica Geingos ni we ubaye Umuyobozi w'Icyubahiro wa mbere wa Kepler College.

    Kepler yatangiye mu 2004 yitwa Orphans of Rwanda, mu 2008 iza guhindurirwa izina iba Generation Rwanda, ari gahunda igamije gufasha abana n'abahanga bo mu miryango itishoboye, kwiga mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda.

    Mu 2013 yahinduye imikorere, itangiza gahunda yari itegerejweho gufasha abanyeshuri barangiza amasomo kugira amahirwe menshi yo kubona imirimo.

    Nibwo yasinyanye amasezerano na Southern New Hampshire University (SNHU), itangira gufasha abanyeshuri bayo kubona impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri cya kaminuza.

    Mu 2022 Guverinoma yemereye Kepler College gukorera mu Rwanda nka kaminuza yigenga, nyuma y'igihe ikora nka gahunda y'amasomo ifasha abanyeshuri guhabwa impamyabumenyi muri Southern New Hampshire University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Munyampenda Nathalie na Monica Geingos bahuje urugwiro bigaragara

    Abanyeshuri bahagarariye abandi bafashe ifoto y’urwibutso

    Abanyeshuri bahagarariye abandi bafashe ifoto y’urwibutso

    Akanyamuneza kari kose hagati y’Umuyobozi mushya, Prof. Murigande ndetse na Nathalie Munyampenda

    Akanyamuneza kari kose hagati y’Umuyobozi mushya, Prof. Murigande ndetse na Nathalie Munyampenda

    Abayobozi ba Kepler College bafata ifoto na Monica Geingos

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kepler, Munyampenda Nathalie, yishimiye umuyobozi mushya

    Abayobozi bo muri za Kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda bari bitabiriye

    Ubwo Prof. Charles Murigande yahaga Monica Geingos ikirango cya Kepler College

    Monica Geingos yakiriwe nk'Umuyobozi w'Icyubahiro wa Kepler College na Prof. Charles Murigande

    Monica Geingos yakiriwe nk'Umuyobozi w'Icyubahiro wa Kepler College

    Umuyobozi Mukuru wa Kepler College, Prof. Baylie Damtie Yeshita, yavuze ko uyu muyobozi mukuru azagira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi

    Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa cyo kwakira Monica

    Monica Geingos yavuze ko uburezi ari inkingi ikomeye y’iterambere

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimye umusanzu wa Kepler College

    Prof. Murigande Charles yashimangiye ko Monica Geingos afite ubwenge bw’Imana

    Abanyeshuri bo muri Kepler College bagaragaje impano mu mbyino gakondo

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/monica-geingos-yakiriwe-nk-umuyobozi-w-icyubahiro-wa-kepler-college

  • Yareze umunyamakuru Ngabo Roben mu bushinjacyaha! Byiringiro Lague yavuze ku myenda abereyemo abakinnyi bagenzi be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, wavuzweho kwambura abakinnyi bagenzi be yatangaje ko yagejeje ikirego mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha [RIB], ashinja Ngabo Roben kumuharabika.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Mata 2025, ni bwo hatangajwe inkuru y'uko Byiringiro yambuye abakinnyi bagenzi be ndetse akaba yaranataye imyitozo.

    Ni inkuru yatangarijwe mu kiganiro cy'imikino kuri Radio/TV10, binyuze ku munyamakuru Ngabo Roben, wavuze ko afite amakuru ahagije ndetse na gihamya y'uko Byiringiro yambuye bagenzi be bakinana ndetse n'abandi bo mu yandi makipe.

    Mu bashyizwe mu majwi harimo Ngabonziza Pacifique abereyemo ibihumbi 300 Frw, Ishimwe Christian ufitiwe ibihumbi 200 Frw Mutsinzi Ange ufitiwe miliyoni 1,5 Frw. Undi ni Hakizimana Muhadjili wamutije imodoka mu rwego rwo kuyikodesha, ariko amezi akaba abaye abiri atamwishyura ibihumbi 500 Frw.

    Nubwo atishyura abakinnyi bagenzi be, Ngabo agaragaza ko amafaranga menshi ayajyana mu tubari ndetse 'hari n'abakobwa babiri beza cyane b'inzobe batuye hariya mu Kagarama babana, byavugwaga ko ari we ubishyurira inzu, ari we ubakorera iby'ibanze byose nkenerwa. Birabe ibyuya abe atabikorera benshi.'

    Ati 'Bivuze ko ahembwe miliyoni 2,5 Frw muri uku kwezi, nta kazi akoreye Police FC. Byiringiro Lague ntabwo arimo afasha Police FC kandi nta n'ubwo yiteguye kubikosora.'

    Iki kibazo cyaje gufata indi ntera ubwo uyu mukinnyi yamenyega ibyamuvuzweho, ahita afata umwanzuro wo kujya kurega uyu munyamakuru muri RIB.

    Aganira na SK Fm, yashimangiye ko ibyamuvuzweho atabyemera, ndetse hari n'ibimenyetso afite bigaragaza ko hari ibiganiro yagiranye n'abavuzwe ko ababereyemo amadeni.

    Ati 'Ibyo ntabwo ari byo, mwababajije bababwira ko mbafitiye amadeni? Ntabwo ari byo gutangaza ibintu abantu bakubwiye utabanje gusuzuma ngo urebe ko ari byo, ni amakosa, ni ugusebya umuntu kandi ntabwo ari byiza.'

    'Muhadjili [Hakizimana] nta modoka namukodesheje. Mfite ubutumwa bw'ibyo naganiriye na Ange [Mutsinzi] nkimara kubyumva, ibyo ntabwo ari byo ni ibihuha rwose. Ntabwo nzi aho biri guturuka, nta muntu wigeze umpamagara ngo ambure, ni ukumbeshyera.'

    Ntibyarangiriye aho kuko Byiringiro utarakinnye imikino ibiri iheruka ya Police FC nyuma yo kumenyesha ikipe ko arwaye, yagejeje ikirego muri RIB avuga ko yaharabitswe na Ngabo Roben.

    Ati 'Ntababeshye maze gutanga ikirego kuko yamparabitse cyane birenze. Ngabo Roben ni we nagiye kurega. Nta kibazo mfitanye na we kuko turi n'inshuti. Ikintu cyantunguye kikanantangaza ni ukuntu yavuze ibintu atabanje kumpamagara.'

    'Nta nimero ye ngira namwandikiye kuri Instagram mumenyesha ko yakoze amakosa, ngiye gutanga ikirego kugira ngo atazongera. Inzira y'ibiganiro ntayo sinzi icyo naganira na we, nageze kuri RIB kandi sinasubirayo.'

    Byiringiro Lague yageze muri Police FC muri Mutarama 2025, ubwo yari amaze gutandukana na Sandviken IF yo muri Suède.

    Source : https://yegob.rw/yareze-umunyamakuru-ngabo-roben-mu-bushinjacyaha-byiringiro-lague-yavuze-ku-myenda-abereyemo-abakinnyi-bagenzi-be/

  • Uburyo abahanzi ba Afurika bakomeje kwigaruri… – #rwanda #RwOT

    Bitandukanye na kera, abahanzi bakomeje gushyira imbaraga zikomeye bigendanye n’umuvuduko ikoranabuhanga ririho uyu munsi, mu kumenyekanisha umuziki wa Afurika ku ruhando mpuzamahanga. Abahanzi nka Burna Boy, Rema na Tyla bageze ku rwego rwo hejuru, batwara ibihembo bikomeye ndetse bakaririmbira ku rubyiniro rukomeye ku isi. 

    Umuziki wa Afurika ugiye kumara igihe kinini ku isonga, ukomeje kwigarurira imitima y'abantu benshi ku isi hose. Ubufatanye n'abahanzi bo ku rwego mpuzamahanga, kwitabira ibitaramo bikomeye, ndetse n'ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga bikomeje gufasha abahanzi b'Afurika kwigarurira urubyiniro mpuzamahanga. Urugendo ruracyari rurerure, ariko nta gushidikanya ko ibendera rya Afurika riri kuzamuka ku rwego rushimishije.

    Imbuga nkoranyambaga: Imbarutso y’itumbagira ry’umuziki wa Afurika

    Imbuga nkoranyambaga zahinduye ibintu mu buryo butari bwarigeze bubaho. Imbuga nka YouTube, Spotify, Apple Music na Boomplay zagize uruhare rukomeye mu gusakaza umuziki wa Afurika. Imibare yerekana ko umubare w'abakurikirana umuziki wa Afurika wiyongereye cyane, aho Afrobeats yiyongereyeho 34% ku isi muri 2024, naho muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, uburyo umuziki bwazamutseho 114% kurusha ibindi bice byose by'isi. 

    Imbuga nka TikTok na Instagram na zo zatumye indirimbo nyinshi zigarurira imitima y'abantu ku isi. Indirimbo nka Calm Down ya Rema yabaye mpuzamahanga nyuma yo gukwirakwizwa n'abakoresha TikTok, kimwe na Water ya Tyla, yamenyekanye cyane kubera amashusho azwi nka ‘challenges’ yagiye akorwa n’abafana.

    Ibitaramo bikomeye: Stade ziruzura kubera umuziki wa Afurika

    Kera byari ibintu bidashoboka kubona umuhanzi w'umunyafurika yuzuza stade nini ku isi, ariko ubu nta gitangaza kirimo. Burna Boy yagaragaye muri Coachella Festival, yuzuza stade nini nka London Stadium yakira abantu barenga ibihumbi 60. Rema na Tyla nabo bakoreye ibitaramo muri Amerika no mu Burayi, aho bakoze ibitaramo bizenguruka isi bituma barushaho kumenyekana no kwigarurira imitima y'abafana bo hanze ya Afurika.

    Ubufatanye n'abandi bahanzi bakomeye ku Isi

    Umuziki wa Afurika uragenda utera intambwe ikomeye, aho abahanzi bo kuri uyu mugabane bakomeje gukorana indirimbo n'ibyamamare bikomeye ku isi, bigatuma urushaho gusakara. Fireboy DML yakoranye na Ed Sheeran basubiranamo indirimbo yise ‘Peru,’ Rema na Selena Gomez bakoranye kuri ‘Calm Down,’ naho Tems akorana na Drake ku yitwa ‘Fountains.’ Izi ndirimbo zakuyeho imipaka, zifasha umuziki wa Afurika kwinjira ku masoko akomeye ku isi no gukundwa n'abantu b'ingeri zose.

    Kugeza ubu kuri uyu mugabane, hari abahanzi bashya bafite impano zidasanzwe na bo bakomeje ko bafite ahazaza heza ku ruhando mpuzamahanga. Ayra Starr wo muri Nigeria yamamaye cyane kubera indirimbo ze nka ‘Rush’ na ‘Sability.’ Uncle Waffles wo muri Afurika y'Epfo azwi cyane mu njyana y’Amapiano. Focalistic wo muri Afurika y'Epfo yasubiranyemo indirimbo ‘Ke Star’ na Davido, igira izina rikomeye ku isi. Black Sherif wo muri Ghana yamamaye cyane kubera indirimbo ye ‘Kwaku The Traveller.’

    Imbogamizi umuziki wa Afurika uhanganye na zo ku isoko mpuzamahanga

    Nubwo umuziki wa Afurika urimo gutera imbere, haracyari imbogamizi nyinshi zirimo ibibazo by'amafaranga atagarukira abahanzi, aho usanga bamwe bakora ibihangano bigakundwa cyane ariko ntibabone inyungu ikwiye bitewe n’ibindi bibazo bikiri muri uru ruganda ndetse n’ n'inyungu z'inzu zitunganya umuziki. Hari impungenge ko bamwe mu bahanzi bashobora guhindura injyana zabo kugira ngo bagendane n'amasoko y'i Burayi na Amerika, bikaviramo umuziki wa Afurika gutakaza umwimerere wawo.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154166/uburyo-abahanzi-ba-afurika-bakomeje-kwigarurira-urubyiniro-mpuzamahanga-154166.html

  • Uko Yampano yabuze amafaranga yo gukora amash… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Yampano yagize ati 'Marina ejo bundi ni bwo yampamagaye arambwira ngo waransuzuguye, utinyuke unsuzugure? Ndavuga nti nkusuzugura gute? Arambwira ngo nta kintu wambwiye, kandi warampuje n'abo ngomba kubibwira?'.

    Akomeza agira ati 'Ngo oya, waransuzuguye ntabwo mbyumva. Mu gihe tugeze ku kwiga icyo gukora, aba arakupye muhamagaye ntiyamfata ndamwihorera. Ejo bundi ni bwo nagiye kubona indirimbo irasibwe.'

    Yampano uhamya ko afite indirimbo 80, yakomeje avuga ko yabonye iyo ndirimbo atayikeneye kuko icyo we yashakaga byari ukugira ngo abantu babone ko yakoranye na Marina gusa nta kindi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Marina yasohoye itangazo asobanura icyabaye kugira ngo asibishe indirimbo yakoranye na Yampano.

    Marina yasobanuye ko nk'umuhanzi wubaha ibihangano bye ndetse n'izina rye, yahisemo gusibisha indirimbo yakoranye na Yampano kuko batari bumvikanye ko iyo ndirimbo ijya hanze.

    Avuga ko iki ari icyemezo yafashe mu buryo buboneye mu rwego rwo kurinda izina rye ndetse n'ireme ry'ibihangano aha abafana be.

    Nyuma gato yo gushyira hanze ubwo butumwa, Yampano nawe yahise yandika ku rubuga rwa Instagram ati 'Marina ni umuhanzikazi nemera, nkunda kandi nubaha. Ni yo mpamvu twakoranye indirimbo nziza. Ibyabaye rwose sinumvaga ko byanagera aha, umbabarire mwamikazi wa muzika.'

    Akomeza agira ati 'Ibaze twanganye! Ntibyashoboka pe. Uyu mukobwa w'Igihugu ni impano irenze, nimumutege amatwi, nimudutege amatwi kuko twe nk'abahanzi nta kindi dushinzwe uretse kubaha imiziki myiza.'

    Reka inkuru yanjye nyitangirire aha! Byagenze gute ngo bigere iyo yose Yampano yiyerurutsa avuga ko atari azi ko byagera aha? Byaratunguranye cyangwa ntabwo yari azi ko ibyo agiye gukora byamuhira?

    Umwaka ushize, Yampano yagerageje gukorana na Marina ariko basanga Yampano atari ku rwego rwo gukorana na Marina bitewe n'ibyo yatswe ndetse n'izina yari afite muri icyo gihe.

    Mu kwezi wa mbere uyu mwaka, ni bwo hongewe gusubukura ibiganiro byo gukorana indirimbo ndetse bemeranya gukorana n'ubwo Yampano avuga ko yahaye Marina 50,000Rwf byo kwifashisha mu rugendo rwo kujya gukora indirimbo, abareberera inyungu za Marina babihakana bagaramye.

    Ku itariki 12 Werurwe 2025, ni bwo impande zombi (Yampano na Marina) bemeranyije ko basoje gukora amajwi y'indirimbo yabo nta kindi cyo kongerwaho ahubwo Marina ahita asaba Yampano ko bayikorera amashusho.

    Mu biganiro bagiranye, bemeranyije y'uko iyi ndirimbo bayifatira amashusho ku wa 17 Werurwe 2025. Bigeze ku wa 16 Werurwe 2025, Yampano yahamagaye Marina amubwira ko yabuze amafaranga yo gukoresha amashusho.

    Marina wari wakunze indirimbo bakoranye, yamubwiye ko amafaranga yo gukoresha imisatsi na 'make-up' yabyishakira naho we akarwana no kubona abakora amashusho gusa, Yampano amubwira ko n'aho gukorera amashusho hadahari.

    Nyuma yo kumva ko Yampano atiteguye, bongeye kuganira bumvikana ko iyo audio bayibika hanyuma bagashakisha amafaranga yo gukorera amashusho iyi ndirimbo. Yampano abyemera atazuyaje.

    Aha bemeranyije ko indirimbo bayisubitse indirimbo ikazasohoka mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

    Nyuma y'iminsi itanu baganiriye, Yampano yahise ashyira hanze amajwi y'iyi ndirimbo abajijwe impamvu avuga ko byashoboka y'uko abo bakorana baba aribo bayishyize hanze.

    Gusa Yampano yahise abwira Safi (Ureberera inyungu Marina) baganiraga na mbere n'iyo mishinga yose ngo 'Waretse ahubwo iyi 'saga' tukayikorera inkuru?'

    Yampano yari yamaze gupanga inkuru ye y'uko indirimbo niramuka ikuweho, aza guhita afatiraho agakora inkuru akajya mu itangazamakuru akavugwa.

    Nyuma yuko iyi ndirimbo ikuweho, Yampano yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga ndetse yandikira na Marina amubwira ngo 'Uri sekibi'.

    Nyuma y'izo nkuru zari zapanzwe, Yampano yemeye guca bugufi asaba imbabazi na Marina atangaza ko impamvu yo gusibisha indirimbo ari uko Yampano yari ysihe amasezerano bagiranye. 


    Yampano yabuze amafaranga yo gukora amashusho indirimbo yakoranye na Marina abihinduramo gutwika


    Marina yatunguwe n’uko Yampano ashyize hanze indirimbo bakoranye kandi bari bumvikanye ko igomba kujya hanze mu kwezi kwa Gatanu

    REBA IKIGANIRO YAMPANO AHERUTSE KUGIRANA NA INYARWANDA TV



    REBA IKIGANIRO “NO CAP” CYAGARUTSE KURI YAMPANO NA MARINA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154183/uko-yampano-yabuze-amafaranga-yo-gukora-amashusho-indirimbo-ye-na-marina-akabihinduramo-gu-154183.html

  • Kwishyingira mu ikipe! Amakosa 5 ashobora gut… – #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 46 irusha inota rimwe APR FC. Yatangiye neza urugamba rwa shampiyona 2024-25 kuko yamaze imikino 14 ya shampiyona itaratsindwa umukino n'umwe, aho yaje gutakaza ku mukino w'umunsi wa nyuma mu mikino ibanza, itsinzwe n'ikipe ya Mukura ibitego 2-1.

    Byabaye nk’aho ari intare ikozwe mu jisho, ariko nta wari uzi ko ari intangiriro z'ibihe bibi kuri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda. Tugiye kurebera hamwe amakosa 5 ari kumunga ikipe ya Rayon Sports ndetse ashobora gutuma itakaza umwanya wa mbere ku munsi wa 23 wa shampiyona, ikaba yabura igikombe ku maherere kandi yari yatangiranye ibimenyetso by'uko igishaka hasi no hejuru.

    1. Umutoza Robertinho yabaye nyamujya iyo bijya

    Umutoza wa Rayon Sports ni umwe mu bafite uruhare rukomeye mu musaruro mubi w'iyi kipe kandi mu buryo abenshi batabona. Umutoza Robertinho yabaye nyamujya iyo bijya kandi yabakabaye ari we ufata ibyemezo bihambaye nk'umutoza ufite uburambe.

    Uyu mutoza yahinduye ikipe kuva 2025 yatangira ndetse byahise bitangira gutanga umusaruro mubi. Ubwo shampiyona yatangiraga, ikipe ya Rayon Sports yakoreshaga abakinnyi 2 bazibira aribo Oliver Saif na Kanamugire Roger icyo gihe ikipe yageragezaga kugira umutekamo mu kibuga biruta ubu ikoresha Souleymane Daffé.

    Souleymane Daffé yageze muri Rayon Sports amaze igice cy'umwaka kirenga adakina ndetse atazi uko ikibuga gisa kuko nta ikipe yari afite.

    Uyu musore ukina aziritse amavi, bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bumvishije Robertinho uburyo uyu musore yakina ndetse akaba ari we ukoreshwa nka nimero 6 nawe arabyemera byatumye ava ku mikinire yari amaze kumenyera.

    Umuntu rero ashobora kwibaza ukuntu umukinnyi nka Daffé udafite ubushobozi bwo kurenza iminota 60 mu kibuga, ajya mu kibuga bikajya biteza ikipe kumusimbuza kandi iri gushaka ibitego, ibintu bidakunze kubaho kuri uwo mwanya.

    Robertinho asa n’umuntu utagifite icyo yitayeho 

    Robertinho yafashe umuco nk'uw’abayobozi ba Rayon Sports aho ikipe ibaho idafite umutoza wungirije akumva ko nta kibazo kugera aho asumbirijwe bakamwegekaho Rwaka. Mu mikino yo kwishyura, Rayon Sports yaguze abakinnyi umuntu yavuga ko ubu bamaze kuba igihombo kuko ugereranyije isoko ryo mu kwa Mbere abakinnyi binjira mu ikipe n’icyo baba baje gukora bidahuye n’ibyabaye kuri Rayon Sports. 

    Kuba ikipe yarazanye abakinnyi badakaze ndetse batakinaga ariko umutoza ntagire icyo abivugaho, bigaragaza kuba si bindeba mu kibazo ndetse ibintu bikangirika ubireba ntugire icyo ubikoraho.

    2. Ikipe itozwa na Mazimpaka kandi nawe adafite ubushobozi

    Buriya n'ubwo Rayon Sports yabayeho ifite umutoza wungirije ariko umutoza wa kabiri wa Rayon Sports ni Mazimpaka André.

    Uyu wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports, yageze muri iyi kipe nk'umutoza avuye muri Rayon Sports y'abagore ndetse yari amahirwe y'amatoragurano kuko nawe ubwe atabitekerezaga.  Kuri ubu Mazimpaka we ubwe yivugira ko adakunda akazi k'abanyezamu ahubwo we yumva afite indoto zo kuba umutoza w'abakinnyi bisanzwe.

    Umutoza Robertnho nta wundi mutoza ajya yumva usibye Mazimpaka ndetse ni nawe ugira uruhare runini mu misimburize y'abakinnyi kuri ubu muri Rayon Sports ndetse umukinnyi adashaka biragoye kuba yakina.

    Ntabwo ari ibyo gusa kuko n'izamu rya Rayon Sports, Mazimpaka ryaramunaniye. Uyu mutoza abanyezamu basa nk’aho bamucishijemo ijisho ariko bakabura uko babigenza bakituriza, ibyo twakita guhebera urwaje.

    Mazimpaka yisanze mu ikipe ikomeye anafatamo ibyemezo, mu gihe yari ageze mu myaka yo kwiga umwuga 

    Ntabwo abanyezamu bishimiye imyitozo Mazimpaka atanga nk’aho mbere y'umukino abaha imyitozo yo gufata utudenesi kandi habura iminota mike ngo bafate imipira minini mu mukino. Ubundi imyitozo y'utudenesi itangwa mu myitozo yo mu mibyizi ku makuru dukesha abandi batoza b'abanyezamu. 

    Ikindi umuntu yavuga ni aho Mazimpaka yagaragaye ari gutoza abanyezamu gusimbuka bagakandagira ku kibaho kiri hejuru kandi bambaye godiyo, ugendeye ku buryo urubaho runyerera byateza impanuka ikomeye.

    3. Gutandukana na Elie Ganijuru

    Rayon Sports yakoze ikosa rikomeye ubwo yemeraga kurekura Ganijuru Elie ngo ajye muri Vision FC. Uyu musore yagiye kuva muri Rayon Sports amaze igihe adakina ariko intandaro iba umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Mukura i Huye.

    Iki gihe Ganijuru yabanje mu kibuga kuko Hakim yari afite amakarita y'umuhondo. Ganijuru babaye nk'abamutunguye akina umukino ndetse akina ibyo ashoboye. Kubera ibihe ikipe yari irimo abakinnyi bari kwishyuza cyane amafaranga baberewemo, uwo bita Kanyabugabo yagiriye inama Rayon Sports ko yakwirukana abakinnyi barimo Ganijuru Elie, Ishimwe Fiston na Iraguha Hadji. 

    Kanyabugabo yavugaga ko umuntu adakwiye kwishyuza ikipe kandi atanakina. Ibi byatumye Kanyabugabo atsimbarara avuga ko Ganijuru akina nabi agomba kuva mu ikipe bagakinisha umwana witwa Fabrice wari wavuye muri Tsinda batsinde dore ko abakinnyi bavuye muri Tsinda batsinde FC ari Kanyabugabo wabazanye.

    Ganijuru kuva muri Rayon Sports byenyegejwe cyane na Kanyabugabo ndetse na Mazimpaka Andre 

    Ibi rero byatumye Bugingo Hakim kuri ubu ari umwe mu bakinnyi bahagaze nabi muri Rayon Sports ndetse akaba ari we mukinnyi wizeye umwanya muri iyi kipe kurusha abandi bose, ko yakwitoza neza atakwitoza agomba gukina. Ganijuru yari umukinnyi mwiza wahozaho igitutu umukinnyi bakina ku mwanya umwe ndetse bikaba byabafasha bose kutirara kuko baba bacunganye ku ijisho.

    4. Ikipe irakennye

    Aha turagaruka ku buyobozi bwa Rayon Sports cyangwa se kuri bamwe biswe abasaza b'ikipe dore ko ubwo bagarukaga muri Rayon Sports bari bafashwe nk'abacunguzi. Aba bayobozi barimo Twagirayezu Thadee, nta n’umwe ukozwa ibyo gutanga amafaranga mu ikipe ahubwo bose usanga bacungana ku jisho.

    Aba bayobozi bafashe ikipe nyuma y’aho Uwayezu Jean Fidele yeguye ku mirimo yo kuyobora Rayon Sports. Bageze mu ikipe shampiyona yaratangiye ndetse n'abakinnyi baramaze kugurwa. Ahantu byagaragariye ni ku isoko ryo mu kwa Mbere aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahisemo kugura abakinnyi batakinaga badafite n'amakipe kandi byose biturutse ku bushobozi buke bw'amafaranga.

    Kuri ubu iyo habaye inama y'abayobozi yo gukusanya amafaranga, usanga buri muyobozi yifashe, gukora mu mufuka bigoye ndetse utanze amafaranga bwa mbere abenshi ugasanga ni we bagendeyeho ku buryo kubona umuntu utanga ibihumbi birenze 500 Frw biba ari agashya. 

    Ibi rero biri gushyira abakinnyi mu rungabangabo ndetse bituma abakinnyi bamwe bakina baberewemo ibirarane ndetse abandi bakaba batari ku rwego rwo gukinira Rayon Sports kuko abenshi baje “bishyingiye”.

    5. Uburari bwinshi mu bayobozi ba Rayon Sports

    Kugera ubu bisa n’aho bicanganye kumenya umuntu uyoboye Rayon Sports n'ubwo mu mategeko byanditse. Abayozi bari kuri komite ya Rayon Sports bose umuntu yavuga ko ari abagabo bakomeye kuko abenshi bayoboye iyi kipe. 

    Yaba abakinnyi ndetse n'abafana gusobanukirwa ibi bintu biragoye kuko ubundi Rayon Sports isanzwe ibaho ifite umuntu ibazwa ureke ubu ibazwa Twagirayezu, Muvunyi, Gacinya n'abandi. Ibi rero bituma abayobozi b'iyi kipe bacungana ku jisho bigatuma habaho kudafata ibyemezo bireba ikipe no gukererwa mu byanzuro myiza y'ikipe ari na ho hari kuva gutsindwa kwa hato na hato.

    Abayobozi benshi benda kunganya ubushobozi n’icyubahiro bari gucanga ikipe 

    Kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports izakina umukino w'umunsi wa 23 wa shampiyona aho izasura ikipe ya Marine FC mu karere ka Rubavu, umukino usobanuye byinshi kuko Rayon Sports itawutsinze bishobora kuba intandaro yo gutakaza umwanya wa mbere.

    Mazimpaka Andre ni umutoza uba uri hafi cyane y’Umutoza Mukuru, ndetse bakaba ari abantu bahuza cyane, bishobora guteza ikibazo ku hazaza ha Rwaka

    Mu mikino 5 iheruka ya shampiyona, Rayon Sports yatsinzemo umwe 


    Ivunika rya Fall Ngange naryo riri mu byateje igihombo Rayon Sports kuko yari ayifatiye runini 


    Khadim Ndiaye ashinjwa ubushobozi bucye ariko icyo abantu batitaho ni ukureba ubushobozi bw’umutoza we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154185/kwishyingira-mu-ikipe-amakosa-5-ashobora-gutuma-rayon-sports-itegukana-igikombe-cya-shampi-154185.html

  • Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey nyuma yo gusezerera Real Sociedad #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid yongeye kugaragaza ubukaka n'ubuhanga mu irushanwa rya Copa del Rey, itsindira itike y'umukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Real Sociedad ku giteranyo cy'ibitego 5-4.

    Ni nyuma y'umukino wo kwishyura wabereye kuri Reale Arena, warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 4-4, ariko Real Madrid ikomeza kubera intsinzi yo mu mukino ubanza.

    Uyu mukino waranzwe n'ishyaka ryinshi ku mpande zombi, aho Real Sociedad yakinnye yitanga kugira ngo isige amateka imbere y'abafana bayo.

    Gusa Real Madrid, izwiho ubunararibonye mu mikino y'amarushanwa akomeye, yagaragaje ko ari ikipe ikomeye mu bihe bikomeye, yihagararaho ikomeza urugendo rwayo.

    Abakinnyi barimo Vinícius Júnior, Jude Bellingham na Rodrygo Goes bagize uruhare rukomeye mu gutsinda ibitego byafashije Real Madrid kugera ku mukino wa nyuma. Real Sociedad na yo ntiyacitse intege, igaragaza imbaraga mu busatirizi bwayo, ariko birangira ibashije gukura inota rimwe gusa mu rugo, ritari rihagije ngo ibone itike.

    Ubu Real Madrid iraba itegereje kumenya ikipe bazacakirana ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey, hagati ya Atlético de Madrid na FC Barcelone, bazahura mu mukino wo kwishyura kuri uyu wa Gatatu.

    Muri uyu mukino, Atlético de Madrid izakira FC Barcelone ku kibuga cyayo, mu gihe umukino ubanza warangiye Barça itsinze 1-0. Ikipe izatsinda izahita ihura na Real Madrid mu mukino wa nyuma utegerejwe na benshi.

    Ese Real Madrid izisanga mu mukino wa nyuma ihura n'umukeba wa kera FC Barcelone, cyangwa se izaba Atlético de Madrid izahatanira igikombe? Abakunzi b'umupira w'amaguru baracyategereje uwo mukino wa nyuma uzaba ukomeye.

    Abakinnyi barimo Vinícius Júnior, Jude Bellingham na Rodrygo Goes bagize uruhare rukomeye mu gutsinda ibitego byafashije Real Madrid kugera ku mukino wa nyuma.
    Ikipe ya Real Madrid yongeye kugaragaza ubukaka n'ubuhanga mu irushanwa rya Copa del Rey, itsindira itike y'umukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Real Sociedad ku giteranyo cy'ibitego 5-4.
    Uyu mukino waranzwe n'ishyaka ryinshi ku mpande zombi, aho Real Sociedad yakinnye yitanga kugira ngo isige amateka imbere y'abafana bayo.
    Uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri Reale Arena, warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 4-4, ariko Real Madrid ikomeza kubera intsinzi yo mu mukino ubanza.
    Real Madrid itegereje kumenya ikipe bazacakirana ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey, hagati ya Atlético de Madrid na FC Barcelone, bazahura mu mukino wo kwishyura kuri uyu wa Gatatu.

    Source : https://kasukumedia.com/real-madrid-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-copa-del-rey-nyuma-yo-gusezerera-real-sociedad/