Blog

  • Impapuro zose za Gacaca zamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Yashimangiye ko kuri ubu ikiri gukorwa ari ugushyira dosiye ya buri muntu mu buryo bw'ikoranabuhanga, aho bigeze ku kigero cya 40% kandi ko mu mwaka umwe bizaba byarangiye.

    Ati 'Impapuro zose, imanza n'inyandiko n'amajwi byose byifashishijwe byamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga ku buryo ubu nta gishobora kwangirika, impapuro zirahari. Inyandiko ziri mu buryo bw'ikoranabuhanga, ikiri gukorwa nacyo twizeye ko mu mwaka umwe kizaba kirangiye ubu tugeze kuri 40% ni ugushyira mu ikoranabuhanga dosiye ya buri muntu.'

    Yongeyeho ati 'Niba ushaka dosiye y'umuntu runaka, wo mu Karere ka Kirehe, umurenge uyu n'uyu, akagari n'umudugudu runaka waciriwe urubanza n'urukiko uru n'uru. Ukajyamo ibyo byose ukabibona mu buryo bw'ikoranabuhanga aho waba uri hose, utiriwe uza hano kubishaka kuri MINUBUMWE.'

    Yagaragaje ko bizafasha inzego z'ubutabera cyane ko zifashisha ayo makuru mu ngeri zitandukanye.

    Ati 'Ibyo bizadufasha ko inzego z'ubutabera, nka RIB, Ubushinjacyaha n'inkiko kuko bizifashisha cyane izo nyandiko mu kazi kabo.'

    Yavuze ko ako kazi kakabaye kararangiye ariko habayeho gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19, yemeza ko mu gihe cy'umwaka umwe bizaba byarangiye.

    Ubusanzwe izi nyandiko zinyura mu byiciro byinshi ngo zibikwe mu buryo bw'ikoranabuhanga, birimo kubanza kuzitandukanya ku buryo iza buri karere zijya ukwazo, umurenge bikaba uko, zigahabwa ibimenyetso bizitandukanya; ziranagororwa zigafotorwa.

    Uretse impapuro, hari n'amakaye manini yandikwagamo gahunda n'ibindi bikorwa by'Inyangamugayo zaburanishaga imanza za Gacaca, nayo agomba kubikwa.

    Ayo makayi abarirwa mu bihumbi 52. Hari kandi 'Cassettes' 8000 zafatiweho amashusho mu gihe cy'Inkiko Gacaca zigomba kubikwa neza.

    Aya makuru abitswe mu buryo bw'ikoranabuhanga ngo ashobora kumara nibura imyaka 500.

    Nk'abashaka gusubirishamo imanza z'imitungo bisaba ko begera iyi minisiteri ikabaha kopi y'izo bifuza.

    Inkiko Gacaca zaciye imanza zigera kuri milioni ebyiri mu gihe cy'imyaka 10 zamazeho, zikoresha ingengo y'imari igera kuri milioni 52 z'amadolari ya Amerika.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko impapuro zose z'imanza za Gacaca n'ibindi byifashishijwe byamaze gushyirwa mu buryo bw'ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impapuro-zose-za-gacaca-zamaze-gushyirwa-mu-ikoranabuhanga

  • Gasabo: Inkongi y'umuriro yahitanye nyiri Ibizza Resort n'abana be babiri – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango mu Mudugudu wa Murambi mu rukerera rwo ku wa 03 Mata 2025. Iyi nzu bikekwa ko yatwitswe na Sebatware Emmanuel wari nyir'urugo.

    Ababibonye bigitangira babwiye IGIHE ko inzu yahiye, ariko ubutabazi bwagera ku bana babiri bari bayirimo bagasanga bashizemo umwuka.

    Nzabonimpa Eric wari umurinzi muri uru rugo yavuze ko yagerageje gutabara abandi bantu bari bari imbere mu nzu.

    Yagize ati 'Nka Saa Kumi za mu gitondo nagiye kumva numva ikintu kiraturitse. Nahise nshaka uburyo bwo kwica inzugi kuko hose hari hafunze noneho ngezemo imbere nsanga umuriro watangiye kwaka uhereye mu cyumba cy'umukoresha wanjye.'

    Nzabonimpa yavuze ko inzugi zose zijya mu byumba Sebatware yari yazifunze nta n'imfunguzo zazo zihari kandi yazanye lisansi mu nzu.

    Uyu muzamu yahamije ko mbere y'uko inzu ishya, Sebatware yari yasabye abana kurarana na we bidasanzwe bibaho, ndetse asaba abahabaga bose kuryama kare kandi bakuyeho telefoni, ubundi we asigara mu ruganiriro areba televiziyo.

    Nkundimana Yvonne wabaga muri urwo rugo, akaba yari yararanye n'umwana muto wabashije kurokoka, na we yavuze bagerageje gutabara abandi bana bikaba iby'ubusa.

    Yagize ati 'Uyu mwana ni we bucura bwa hano. Nyir'urugo yari yasabye ko bose bararana na we ariko mubwira ko we yaza kumurushya arandeka turararana. Umuriro utangira kwaka umuzamu yaje yica inzugi atugeraho ariko tugeze ku cyumba cya nyir'urugo cyari cyarayemo abana, dusanga bahiye bagerageza gusohoka.'

    Ngiruwonsanga Alex wari uturanye n'urwo rugo we yavuze ko yari azindutse mu masaha ya Saa Kumi n'Igice agiye kohereza umugore we kwivuza, yumva abantu bavuza induru batabaza, bavuga ko abana bahiriye mu nzu ahita atabara ariko ahageze asanga abana bamaze gushya.

    Ubwo iyo nzu yashyaga, nyina w'abo bana bivugwa ko yari yaraye i Musanze muri gahunda z'akazi kuko yahageze mu masaha ya mu gitondo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars ati 'Hahiriyemo abana babiri bari baryamye mu cyumba cy'ababyeyi ndetse nyuma na se twasanze yahiriye mu bwogero. Harokotse undi mwana umwe w'imyaka itatu wari wararanye na nyina wabo n'umukozi wo mu rugo.'

    CIP Gahonzire kandi yihanganishije uwo muryango ku byago wagize ndetse avuga ko hagikomeje iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi nkongi.

    Abana bahiriye muri iyo nzu ni Mugisha Blaise wari ufite imyaka 12 y'amavuko na mushiki we witwa Unejeje Blessing wari ufite imyaka itandatu.

    Iyo nzu yakongotse nta bwishingizi yari ifite ndetse haracyabarurwa agaciro k'ibyangirikiyemo.

    Sebatware Emmanuel yari asanzwe akora ibijyanye no kuyobora filime ndetse yari nyiri hoteli yitwa Ibizza Resort ikorera mu Karere ka Musanze.

    Iyi nzu yahiye ni iyo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango mu Mudugudu wa Murambi

    Imodoka ya polisi ishinzwe kuzimya inkongi yatabaye ariko isanga abana na se bahiriyemo

    Bivugwa ko Sebatware ari we witwikiye inzu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-inkongi-y-umuriro-yahitanye-nyiri-ibizza-resort-n-abana-be-babiri

  • Hazaba ikiganiro kimwe mu Cyumweru cy'Icyunamo – Minisitiri Dr. Bizimana – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 3 Mata 2025, kigaruka ku myiteguro y'igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibikorwa biteganyijwe.

    Yagize ati 'Mu Cyumweru cy'Icyunamo nta bindi bikorwa bidasanzwe, hajyaga habaho ibiganiro byinshi, hafi buri munsi, ariko ubu urebye twashyizemo ikiganiro kimwe gusa kizaba ku wa 7 Mata 2025 mu gitondo. Icyo ni ikiganiro cyuzuye, ubutumwa burimo burahagije ku buryo abaturage nibagikurikira bazavanamo isomo ry'ubumenyi.'

    Yashishikarije abaturage bose kwitabira icyo kiganiro mu midugudu yabo kandi bakakigiramo uruhare mu buryo bwo gutanga ibitekerezo ndetse bakanegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakabakomeza kandi bigakorwa neza.

    Yagaragaje ko mu gihe cy'Icyumweru cy'Icyunamo kandi ibikorwa by'imyidagaduro bigomba guhagarara ndetse yihaniza abantu bakunze gufungura utubari mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 2025.

    Ati 'Twagiye tubona rimwe na rimwe ibibazo by'abantu bafungura utubari mu gitondo cyo ku wa 7 Mata. Utubari ntabwo twemewe mu gitondo ku itariki 7 Mata kuzageza igihe igikorwa kizaba kiri kubera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi kizaba kirangiye. Nyuma ya Saa Sita abantu bashobora gukora imirimo yabo yose.'

    Yakomeje agaragaza ko ibikorwa byo kwishimisha bikorwa mu buryo bwa rusange bihagarikwa birimo nk'imikino, ubukwe, n'ibindi muri icyo gihe cy'iminsi irindwi.

    Yavuze ko imyitozo ngororamubiri yo yemewe gukorwa ku muntu ku giti cye.

    Yagaragaje kandi ko mu Cyumweru cy'Icyunamo harimo ibikorwa byo kuzashyingura imibiri yagiye iboneka, ariko bigakorwa ku matariki basanzwe bibukaho aho abantu biciwe kugeza ku wa 3 Nyakanga.

    MINUBUMWE yibukije kandi ko imvugo n'ibikorwa biganisha ku cyaha cya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo bihanirwa.

    Ati 'Bibujijwe igihe cyose kuko biri mu itegeko ariko by'umwihariko mu gihe cyo Kwibuka usanga hari igihe bizamuka, bagomba kubyirinda bakumva ko kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda ari cyo cyerekezo, ni yo mahitamo y'u Rwanda.”

    Imibare y'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB igaragaza ko kuva mu 2019 kugeza mu 2024 abantu 3.179 bakurikiranyweho ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside. RIB ihamya ko muri Mata ari bwo ibyaha byiyongera ugereranyije n'andi mezi, kuko amadosiye 941 angana na 41,6% yose yakuriranywe muri uko kwezi.

    Abagaragayeho ibi byaha biganje mu rubyiruko cyane kuko abafite imyaka 14-16 bagize 16,4% mu gihe abafite imyaka 31-40 ari 26,6%. Abafite imyaka 41-50 bangana na 22% na ho abafite imyaka 51-60 bagera kuri 17,6%; abafite imyaka 60 kuzamura bo bagize 17,4%.

    Minisitiri Bizimana ati 'Abafite ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abakora n'ibindi bikorwa by'ingengabitekerezo ya Jenoside bose bazakurikiranwa n'inzego zibishinzwe. Icyiza rero ni ukubireka.'

    Mu bikorwa byo kwibuka kandi MINUBUMWE yibukije ababitegura ko mu gihe cyo gukoresha ibyapa bimanikwa ahantu biranga igikorwa cyo kwibuka [banner] bagomba kwibanda ku zitangiza ibidukikije kandi zigafatwa neza ku buryo nyuma y'Icyumweru cy'Icyunamo zimanurwa aho zari zaramanitswe.

    Yongeye kwibutsa kandi ko ibikorwa byo kwibuka bitagomba kurenza amasaha atatu aho bishoboka.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko mu cyumweru cy’icyunamo hazatangwa ikiganiro kimwe gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hazaba-ikiganiro-kimwe-mu-cyumweru-cy-icyunamo-minisitiri-dr-bizimana

  • Abagore bakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse basabwe gutinyuka no kwigirira icyizere mu byo bakora – #rwanda #RwOT

    Ibi byagurutsweho mu gikorwa cyahuje abagore bakora ubucuruzi, abashoramari, n'abafatanyabikorwa batandukanye, baganira ku buryo bwo kwagura ibikorwa byabo, bagaragaza imbogamizi zihari ndetse n'amahirwe bafite bagomba kubyaza umusaruro.

    Ni igikorwa gitegurwa mu rwego rwo guteza imbere uburinganire no kuzamura abagore mu by'ubukungu, binyuze mu kwagura ubucuruzi bwabo, gufasha abagore kugera kuri serivisi z'imari mu buryo bworoshye, kubafasha guteza imbere imiyoborere no kubongerera ubumenyi n'ibindi.

    Bifasha abagore kongera amahirwe mu bucuruzi, kubona ubumenyi mu micungire y'imari, no guhura n'abafatanyabikorwa babafasha mu kwagura ibyo bakora, bikanatanga urubuga rwo kumurika ubucuruzi bwabo n'udushya baba bafite.

    Umuyobozi uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga w'Abanya-Canada utari uwa Leta (CECI) mu Rwanda, Olive Zimulinda yavuze ko impamvu y'aya mahugurwa ari ukugira ngo bakomeze kureba ko umugore yakomeza kugira uruhare rufatika mu iterambere ry'igihugu.

    Yagize ati 'Igihugu cyacu by'umwihariko hari aho kigeze mu bijyanye no gufasha umugore n'umukobwa kugira ngo abashe gutera imbere mu bukungu, agire uruhare mu mibereho myiza y'umuryango we n'iterambere ry'igihugu muri rusange.'

    Yavuze ko hari ingorane zihari mu kwihangira imirimo zirimo kugira ubumenyi buke, kutabona igishoro byoroshye, kugorwa no kubona inguzanyo kubera kubura ingwate n'ubusumbane cyane cyane nko mu rugo iyo umugabo atabyumva, hari abagize umuryango batumva ko umugore afite uruhare mu iterambere ryawo binyuze muri bwa bucuruzi bwe.

    Gusa n'ubwo hari imbogamibizi zigaragazwa ariko abasaba kwitinyuka bagashyira umuhate mu kwiga uko bikorwa, bakigirira icyizere, bashake amakuru bamenye kugirana ubufatanye n'abandi bagore bafite aho bageze kugira ngo na bo babigireho.

    Umukozi muri Banki ya Kigali, mu ishami rifasha abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse by'umwihariko ku bagore bikorera, Gacinya Michelle yavuze ko gufasha abagore atari ibintu byoroshye, babishyiramo imbaraga mu kumenya imbogamizi bahura na zo bakabafasha kuzikemura.

    Ati 'Twasanze abatugana umubare munini ari abagabo, ariko wajya hanze mu bacuruzi akabonamo abagore benshi ariko badakoresha serivisi za banki, twibaza impamvu yabyo, nibwo twabegereye turabumva, dusanga abenshi ntibasobanukiwe neza iby'imari, twarabahuguye, tunabashyiriraho uburyo bwo gusaba inguzanyo nta ngwate ku mucuruzi umaze umwaka akora.'

    Umuyobozi wa kampani ikora ibikorwa byo gusukura inyubako no gutunganya ubusitani (ZLD), Brenda Marebe yavuze ko imbogamizi bahura nazo ari ukutabona igishobora gihagije no kutagirirwa icyizere ku isoko ariko aya mahugurwa yayungukiyemo byinshi bigeye kumufasha.

    Yavuze ko kuba bahujwe gutya bibafasha gutinyurana, kuko iyo umugore umwe wageze ku iterambere abaganirije akababwira urugendo yanyuzemo bibafasha kugarura icyizere bakumva ko na bo bazagera ku iterambere bifuza mu gihe batinyutse bagakora cyane, bakanigirira icyizere.

    Umuyobozi wungirije wa UoK ushinzwe imiyoborere n'abakozi, Prof. Ogechi Adeola yavuze ko iyo wigishije cyangwa uhuguye umugore uba ufashashije umuryango, igihugu n'Isi yose, kuko umubyeyi iyo afashwe neza ahindura byinshi.

    Yagize ati 'Iyo abagore baganira, barahugurana, bagashyigikirana kandi bose bakunguka. Iyo batejwe imbere n'umuryango mugari ubigiriramo inyungu, rero tugomba kubafasha gukuraho imbogamizi zibabuza kugera ku bushobozi bwisumbuyeho mu muryango nyarwanda.'

    Yabibukije ko kugira ngo bagera ku nzozi zabo bagomba gukora cyane, bagakoresha imbaraga zikubye kabiri ku zo abagabo bakoresha, kandi ko ubufatanye buzatuma bagera kuri byinshi bifuza.

    Aba bagore kandi basabwe kugira ubafatanye bwa hafi n'abagabo babo mu kabaka sosiyete ihamye bagamije kwimakaza uburinganire kuko ari yo soko y'iterambere rirambye.

    Umuyobozi wungirije wa UoK ushinzwe imiyoborere n'abakozi, Prof. Ogechi Adeola yavuze ko iyo wigishije cyangwa uhuguye umugore uba ufashashije umuryango, igihugu n'Isi yose

    Ubwo ibikorwa by’abagore bakora ubucuruzi byasurwaga

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abagore benshi bakora ubucuruzi

    Olive Zimulinda na Michelle Gacinya bari mu batanze inama zo kwagura ibikorwa

    Mukankurunziza Lucie ucuruza ibikorerwa mu Rwanda, mu isoko rya Kimironko avuga ko guhura nk’abagore b’abacuruzi bibafasha kumenyekanisha ibyo bakora

    Brenda Marebe afite kampani ikora amasuku no gutugunganya ubusitani

    Impuguke zitandukanye mu by’ubucuruzi basangije abakizamuka ubunararibonye n’inama z’uko bakwitwara ngo nabo bazatera imbere

    Bagize umwanya wo kujya mu matsinda kungurana ibitekerezo

    Abayobozi n’abakozi ba UoK na CECI bari bahari

    Abayobozi bo mu nzego zitandukanye ziganjemo iz’abagore baganiriye ku iterambere ry’ubukungu

    Abacuruzi b’abagore berekanye ibyo bakora

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bakora-ubucuruzi-buto-n-ubuciriritse-basabwe-gutinyuka-no-kwigirira

  • Kamonyi: Mu mirenge ya Rukoma na Ngamba, Polisi yataye muri yombi 11 bazwi nk'Abahebyi #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Mata 2025, Abacukuzi b'Amabuye y'agaciro babikora mu buryo butemewe n'amategeko, abazwi nk'Abahebyi bazindukiye ku musozi uriho ishyamba mu butaka bwa Leta mu Mudugudu w'Urugwiro, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma ahazwi nka Nyagahera(amakuru intyoza ikesha abaturage), bari bakurikiranye itini cyangwa se amabuye y'agaciro bamwe baraye bahacukuye bivugwa ko afite agaciro k'agera kuri Miliyoni ebyiri n'igice. Bagiranye amakimbirane, bamwe bazana imihoro, Amacumu, abandi imiheto bararwana Polisi iratabazwa, umwe wakomerekejwe cyane imutwara kwa muganga.

    Ukutumvikana kw'aba bahebyi bari bahuriye ku mari(amabuye y'agaciro) itari iyabo bose, kwatumye bumvana imitsi bararwana, batema bikomeye umwe muri bagenzi babo. Ibi kandi bije bisanga undi watemwe bikomeye mu minsi 2 ishize( Ifoto ye dufite yatemwe ntabwo twayitangaza).

    Umunyamakuru wa intyoza.com wageze aho ibi byabereye ndetse akagera kwa muganga aho bamwe mu bakomerekejwe bagiye kwivuriza, bamwe mu baturage bamubwiye ko ubundi iyi ntambara yo gushyamirana yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Mata 2025 ku mugoroba, ariko bikaza gukomera mu gitindo cyo kuri uyu wa Kane.

    Bamwe mu batawe muri yombi na bimwe mu bikoresho bafatanywe.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko hari abantu 11 Police ikorera Rukoma na Ngamba yafashe bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro budakurikije amategeko ndetse bagateza umutekano muke.

    SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko abafashwe bafatanywe Ibitiyo, Umunzani n'Amapiki bakoreshaga muri ibyo bikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro  bitemewe n'amategeko. Avuga kandi ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.

    Uretse aba 11 bafashwe muri Rukoma na Ngamba, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko no mu Murenge wa Kayenzi Polisi yafashe umugabo ugura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe, aho yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi Kayenzi.

    Uwafatiwe Kayenzi.

    Amakuru yandi intyoza.com yahawe n'abaturage ndetse tugikusanya ni uko ibibazo bikomeje kugaragara ahacukurwa amabuye y'agaciro, bimwe babishyira ku kigo cy'Igihugu gifite ubucukuzi mu nshingano zacyo, RMC( Rwanda Mining Board), aho bayishinja kwanga gutanga ibyangombwa ku birombe bitagira bene byo nyamara ngo hari n'abanditse babisaba.

    Aba baturage kandi, babwiye Umunyamakuru ko gufata aba bazwi nk'Abahebyi atari bibi, ariko ko bidashobora kuba igisubizo nyacyo gikangara ababikora kuko ababijyamo bafite abo bakorera ndetse baba bazwi. Bahamya ko abagiye mu birombe iyo bafashwe n'ubundi ababashoramo bashaka abandi.

    Umunyamakuru wa intyoza.com aherutse gusaba amakuru mu kigo gifite mu nshingano zacyo ibijyanye n'ubucukuzi(RMB), akomoza ku bibazo biterwa n'ubu bucukuzi buteme, ariko abwirwa ko ntacyo iki kigo cyavuga kuri ibi birombe bitagira bene byo nyamara aricyo kigo gifite kubibazwa kuko gifite mu nshingano gukemura ibibazo, kigatanga ibyangombwa, ikirombe kikagira ukibazwa bityo bikarinda kuba hari ababijyamo bitemewe ari nabo bateza ibibazo by'umutekano muke utuma bamwe bahakomerekera, abandi bakahaburira Ubuzima.

    Ku ruhande rwa Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi, by'umwihariko mu Mirenge ya Rukoma na Ngamba, ishimwa cyane n'abaturage, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo avuga ko nta na rimwe Polisi izihanganira aba bakora ibi bikorwa bitemewe. Asaba abaturage kuyibera Abafatanyabikorwa beza mu kuyiha amakuru neza kandi ku gihe kugira ngo abakora ibitemewe by'umwihariko ubu bucukuzi bukumirwe n'ababukora bafatwe bashyikirizwe amategeko abakanire urubakwiye.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/04/03/kamonyi-mu-mirenge-ya-rukoma-na-ngamba-polisi-yataye-muri-yombi-11-bazwi-nkabahebyi/

  • Elon Musk Arasezera ku Mwanya we muri leta(DOGE)? #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 2 Mata 2025, inkuru yasakaye ivuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yabwiye abagize guverinoma ye ko Elon Musk azava ku mwanya we wa leta mu mezi ari imbere. Uyu mwanzuro waje nyuma y'uko Musk yari amaze igihe ayobora Departema y'Imikorere Inoze ya Leta (DOGE), yashinzwe mu rwego

    Mu kwezi kwa Munani 2024, Donald Trump, wari umukandida ku mwanya wa perezida, yatangaje ko yifuza gushyiraho departema igamije kunoza imikorere ya leta, maze yifuza ko Elon Musk ayiyobora. Ku itariki ya 12 Ugushyingo 2024, nyuma yo gutsinda amatora, Trump yashyizeho Departema y'Imikorere Inoze ya Leta (DOGE), ayishyira mu maboko ya Elon Musk na Vivek Ramaswamy. Iyi departema yari ifite intego yo kugabanya imyanda y'ingengo y'imari ya leta no kunoza imikorere yayo, ikaba yari iteganyijwe kurangiza inshingano zayo bitarenze ku itariki ya 4 Nyakanga 2026, ku munsi wizihizwaho isabukuru y'imyaka 250 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibonye ubwigenge.

    Nubwo Perezida Trump yashimye uruhare rwa Musk muri DOGE, hari amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi ba leta batishimiye imikorere ye, bavuga ko adafatika kandi agira imyanzuro yihuse. Ibi byatumye haba impaka ku bijyanye n'uko DOGE iyobowe ndetse n'icyo yagezeho mu kugabanya imyanda y'ingengo y'imari ya leta. Amakuru aturuka muri Politico avuga ko Trump yamenyesheje abo mu nzego za leta ko Musk azegura ku mwanya we mu byumweru biri imbere.

    Ku ruhande rwe, Elon Musk yanyomoje aya makuru, ayita 'amakuru y'ibinyoma' cyangwa 'fake news'. Yatangaje ko nta mugambi afite wo kuva kuri uwo mwanya muri leta mu gihe cya vuba. Ibi byagaragaye mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, aho yavuze ko akomeje inshingano ze muri DOGE kandi ko azakomeza gukorana na leta mu rwego rwo kunoza imikorere yayo.

    Perezida Trump, nubwo yanyuzwe n'ibikorwa bya Musk, yavuze ko igihe kigeze ngo asubire mu bikorwa bye byigenga. Ibi bishobora kugira ingaruka ku mikorere ya DOGE ndetse no ku mishinga yari iteganyijwe gukorwa n'iyo departema. Hari impungenge ko uku kuva kwa Musk ku mwanya we muri leta bishobora gutuma bimwe mu bikorwa byo kunoza imikorere ya leta bidindira cyangwa bikagorana gushyirwa mu bikorwa.

    Abasesenguzi batandukanye bagaragaje ibitekerezo bitandukanye kuri iyi nkuru. Bamwe bavuga ko uku kuva kwa Musk muri leta bishobora kuba ari igihombo gikomeye, kubera ubunararibonye bwe mu bijyanye n'ikoranabuhanga no guhanga udushya. Abandi bavuga ko bishobora kuba ari amahirwe yo gutanga umwanya ku bandi bayobozi bashya bafite ibitekerezo bishya byo kunoza imikorere ya leta.

    Abaturage na bo bagize icyo bavuga kuri iyi nkuru. Bamwe bagaragaje impungenge zabo ku bijyanye n'uko imishinga ya DOGE izakomeza gukorwa neza nyuma y'uko Musk avuyeho. Abandi bagaragaje icyizere ko leta izashaka undi muyobozi ushoboye gukomeza iyo mishinga no kugera ku ntego zayo.

    Uku kuva kwa Musk muri leta bishobora kugira ingaruka ku bikorwa bye bwite mu bikoresho by'ikoranabuhanga, nka Tesla na SpaceX. Bishoboka ko azongera gushyira imbaraga nyinshi muri ibyo bikorwa bye bwite, bikaba byatuma bigera ku rwego rwo hejuru kurushaho.

    Abanyapolitiki batandukanye bagize icyo bavuga kuri iyi nkuru. Bamwe bashimye uruhare rwa Musk muri leta, bavuga ko yakoze akazi keza mu kunoza imikorere ya leta. Abandi bagaragaje impungenge zabo ku bijyanye n'uko imishinga ya DOGE izakomeza gukorwa neza nyuma y'uko Musk avuyeho.

    Abanyamakuru na bo bagize icyo bavuga kuri iyi nkuru. Bamwe bagaragaje ko uku kuva kwa Musk muri leta bishobora kugira ingaruka ku mikorere ya DOGE ndetse no ku mishinga yari iteganyijwe gukorwa n'iyo departema. Abandi bagaragaje ko bishobora kuba ari amahirwe yo gutanga umwanya ku bandi bayobozi bashya bafite ibitekerezo bishya byo kunoza imikorere ya leta.

    Abahanga mu bumenyi na bo bagize icyo bavuga kuri iyi nkuru.

    Source : https://kasukumedia.com/elon-musk-arasezera-ku-mwanya-we-muri-letadoge/

  • Ubushakashatsi: Abantu bamara amasaha atandat… – #rwanda #RwOT

    Ni ubushakashatsi bugaruka ku bantu batabyaza umusaruro telephone ahubwo abayirirwaho bakirirwa bareberaho imikino ndetse n'ibindi bibarangaza wasanga muri telefone.

    Ubushakashatsi bwakozwe na The American Psychological Association (APA) bwagaragaje ko amasaha umuntu amara areba mu kirahuri cy'ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo mudasobwa, televiziyo bigira indi myitwarire bimuha ishobora kuganisha ku bukene.

    Iyo myitwarire irimo nko kuba umunebwe, ibibazo byo mu mutwe bishobora gutuma adakora cyane harimo gucika intege ku bwo kubona abo muri mu kigero kimwe barateye intambwe ndende n'ibindi byinshi.

    Ubwo bushakashatsi kandi bwunganira ubwakozwe na Pew Research Center bwari bugamije kwiga no kumenya imyitwarire y'abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo buhoraho.

    The National Bureau of Economic Research (NBER) nayo yakoze ubushakashatsi bugamije kureba ingaruka mbi z'ibikoresho by'ikoranabuhanga nka telefone ku bukungu bw'Isi by'umwihariko ku bukungu bw'abakoresha ibi bikoresho.

    Journal of Economic Psychology nayo ikubiyemo ubushakashatsi bugaragaza ingaruka mbi za telefone n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhaga ku bukungu ndetse n'indwara zo mu mutwe.

    Nyamara n’ubwo bimeze bityo, telephone na computer ni kimwe mu bikoresho byiza byo gukoreraho akazi. Ibyo bikoresho bishobora kugukenesha cyangwa se bikagukiza bitewe n’uko wabikoresheje.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154234/ubushakashatsi-abantu-bamara-amasaha-atandatu-kuri-telefone-ni-abakene-154234.html

  • Ama G The Black yahawe uburozi mu biryo – #rwanda #RwOT

    Ku wa 1 Nyakanga 2023, Ama G The Black yataramiye abafana be n'abakunzi b'umuziki mu gitaramo yakoreye muri Gift Restaurant iherereye muri Kigali City Tower, abamurikira Album 'Ibishingwe' yari amaze igihe kinini ari gukoraho. 

    Ku rubyiniro yataramanye n'abahanzi barimo Senderi Hit, Young Grace, Rafiki Coga n'abandi. N'ubwo bimeze gutya ariko hari abandi barimo Bruce Melodie, Bosebabireba, Papa Cyangwe, Mico The Best na Riderman batabashije kuririmba.

    Ni igitaramo cyarangiye mu gicuku ahanini bitewe n’uburyo buri muhanzi yakoresheje igihe yari yahawe. Ama G The Black yakoze iki gitaramo agaragaza ko anyuzwe n’umutima we, ndetse yitabaje cyane abahanzi b’inshuti ze z’igihe kirekire.

    Uyu muraperi yumvikanye mu kiganiro yagiranye na None TV, avuga ko yahawe uburozi n’umusore, ariko yirinda kuvuga byinshi kuri iki kibazo. Mu gushaka kumenya amakuru arambuye, InyaRwanda yabajije AmaG The Black uko byagenze kugira ngo uwo musore amuhe uburozi.

    Yavuze ko atari we gusa byagizeho ikibazo, kuko n'abo basangiye amafunguro byabagezeho. Ati 'Nakubwiraga ko ibyo bintu byabaye igihe twari twagiye gufata amafunguro. Buriya baravuga ngo umuntu wakwibye wamumenya, ikintu utamenya ni aho aguhishe. Njyewe rero byarabaye! Impamvu ntabishidikanyaho ni uko abantu twese twagiye gufatana amafunguro icyarimwe, twese twagize ikibazo kimwe.'

    Arakomeza ati 'Ariko hari abo twayafatanye batagize ikibazo. Noneho, hakaba hari n'umuntu wari ushinzwe kutujyana muri iyo gahunda yose muri rusange.'

    Ama G The Black yavuze ko yaje kumenya ko bahawe uburozi kugira ngo amafaranga yavuye muri kiriya gitaramo, yikubirwe n'umuntu umwe.

    Ati 'Noneho gahunda yari ihari, yari iyo kugira ngo Album nitumara gukora, kuko twatangiye gufatwa nyuma y'uko twaririmbye, amafaranga yose bayikubire. Kandi ni ko byagenze.'

    Uyu muraperi yavuze ko yatangiye kumva ameze nabi nyuma yo kuririmba, ariko kandi yumvaga umutima we unyuzwe kuko yari abashije kumurika Album ye.

    Ati: 'Uwo musore ariyizi! Ariko amakuru mfite ni uko nawe yari yatumwe. Rero, ibyo nta kintu byigeze bimpungabanyaho, icya mbere ni uko nari nejeje abafana bari bari aho nshimira n'abahanzi bose bamfashije, aba Dj n'abashyushyarugamba.'

    Uyu muraperi yavuze ko we n'inshuti ze basangiye ariya mafunguro barembye mu buryo bukomeye 'turivuza kugeza dukize'. Ati 'Ni uko byagenze.'

    Ama G The Black yavuze ko yakomeje ibikorwa bye by'umuziki we, ndetse ko yashinze umuyoboro wa 'Podcast' agiye kujya anyuzaho ibiganiro binyuranye, akanaganira n'abafana be. Yungamo ati 'Ubundi iyo isaha yawe itaragera, uba ugihumeka.'

    'Ibishingwe' ni izina yahaye album ye ya gatanu yamuritse. Yahisemo iri zina arikomoye ku gusiragizwa yakorewe n'abanyamuziki batandukanye barimo Producer Piano the Groove Man wamukoreye Album nyuma akamubwira ko yaburiwe irengero.

    Ama G asobanura ko iyi album yahisemo kuyita ‘Ibishingwe’ nyuma yo kubona ko hari ‘ibintu biba bifite agaciro abantu ntibabibone’.

    Abigereranya na Zahabu iyo igitabye mu gitaka abantu baba batarabona agaciro kayo, ariko iyo yogejwe ivuye muri icyo gitaka ivamo ibuye ry’agaciro rihenze kandi ryihagezeho ku Isi yose.

    Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, anatanga urugero rw’uburyo abantu batajya batekereza ku bakozi bakoresha mu rugo, kenshi usanga ari bo bamara igihe kinini mu nzu, ku buryo utagakwiye kuvuga ko iyo nzu ari iyawe wenyine.

    Ati: “Nubwo wiyemera ngo ni iyawe, ayiraramo kukurusha, ayirirwamo kukurusha,’ akurerera abana wowe wakareze ariko kubera akazi kagutwaye ukanamuhemba, (warangiza) ukamufata nk’ibishingwe.”

    Muri rusange, Ama G avuga ko yatekereje iri zina yahaye iyi album, mu rwego rwo kugaragaza ko nta muntu uri hejuru y’undi muri ubu buzima bushira.

    No gufasha abantu kongera gusubiza amaso inyuma bakareba urugendo rw’ubuzima banyuramo. Ati “Ubuzima ni magirirane.”

    Iyi album iriho indirimbo 10. Hariho indirimbo nka ‘Isi’ yakoranye na Yago, ‘Ibitendo’ yakoranye na Muuv, Trizzie98&Real, hari kandi ‘Irobo’ yakoranye na Roddy n’izindi.

    Ama G The Black yatangaje ko yahawe uburozi mu biryo mbere y'uko ataramira abafana be mu gitaramo yamurikiyemo Album 'Ibishingwe' muri Nyakanga 2023

    Ama G The Black yavuze ko yamenye uwamuhaye uburozi, ndetse ko kuva icyo gihe bacanye umubano


    Ama G The Black yiyongereye ku rutonde rw’abandi bahanzi bagiye bataka ko bahawe uburozi
    KANDA HANO KUMVA INDIRIMBO YA  AMA G THE BLACK, MR KAGAME NA GREEN P


     

    KANDA HANO UREBE AMA G THE BLACK AVUGA UBURYO YAHAYE UBUROZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154221/ama-g-the-black-yahawe-uburozi-mu-biryo-154221.html

  • Serivisi za CANAL+ na CANALBOX zashyizwe ku I… – #rwanda #RwOT

    Ubu bufatanye bwatangiye kugeragezwa kuva muri Mutarama, ariko bwemejwe kuwa 2 Mata 2025, kuri Irembo Campus i Kigali nyuma y’uko Irembo Plus na CANAL+ bamuritse ku mugagararo iyi mikoranire nk'uburyo bworoshye bwo kwishyura no kubona izi serivisi za CANAL+ na CANALBOX aho kuri ubu biri kuboneka ku Irembo.

    IremboPlus ni urubuga ruriho serivisi kandi rucyongerwaho izindi z’ibigo by’ubucuruzi zari zisanzwe zitangwa mu buryo bunyuranye birimo guhamagara. Ni urubuga abaturage bifashisha basaba serivisi za Leta kuri interineti mu gufasha abaturage kubona serivisi mu buryo bworoshye.

    Uru rubuga rukuraho imbogamizi zo gutegereza amasaha menshi ku murongo cyangwa gusiragira ku biro by'amashami y’ibigo bitandukanye, kuko umuntu ashobora kwiyandikisha no kwishyura serivisi atavuye aho ari, agafashwa vuba kubona serivisi.

    Mu rwego rwo kongera uburyo bwo kubona serivisi, IremboPlus yashyizeho uburyo bwo kwishyura no kugura ifatabuguzi rya CANAL+ na CANALBOX, bifasha abakiriya kwirinda gutinda cyangwa kubona imbogamizi mu kwishyura buri kwezi.

    Mu ijambo rye atangiza uyu muhango, Israel Bimpe, Umuyobozi Mukuru wa Irembo, yavuze ko gushyira CANAL+ na CanalBox kuri IremboPlus ari intambwe ikomeye mu iterambere ry'uburyo abanyarwanda babona serivisi.

    Yagize ati: 'Irembo nk'ikigo cyizihije imyaka 10 gishinzwe mu mwaka ushize, cyatangiye cyorohereza abantu kubona serivisi za Leta. Uyu munsi turagenda dukura, tukagera no ku zindi serivisi z'imibereho ya buri munsi.

    Ubufatanye bwa CANAL+ na CANALBOX na IremboPlus ni indi ntambwe ikomeye igamije kugeza serivisi ku baturage mu buryo bworoshye.'

    Ku ruhande rwa CANAL+, Sophie Tchatchoua, Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, yavuze ko bishimiye kuba ari bo ba mbere batangiye gukorana na IremboPlus.

    Sophie Tchatchoua yagize ati: 'Twishimiye gukorana na IremboPlus kuko ari urubuga rukomeye rufite abantu benshi barukoresha. Uyu munsi ni intambwe ikomeye, kandi intego yacu ni uko buri rugo mu Rwanda rubasha kubona amashusho n'ibirimo bikurura abantu ku giciro cyiza.'

    Aime Abizera, Umuyobozi Mukuru wa CANALBOX, yagaragaje ko kimwe mu bibazo abakiriya babo bahuraga na cyo ari ukutabona uburyo bworoshye bwo kwishyura buri kwezi. Ubu binyuze kuri IremboPlus, ubwishyu burakorwa byihuse kandi neza.

    'Ikibazo twari dufite ni uko hari abantu batazi uko bishyura buri kwezi. Ariko binyuze kuri IremboPlus, ubu biroroshye cyane. Twizeye ko i Kigali na Rubavu, abakiriya bacu bazajya bishyura batagombye kurenza iminota mike,'

    Ubufatanye bwa IremboPlus na CANALBOX ni intambwe igaragarira buri wese mu iterambere ry'ikoranabuhanga mu Rwanda. Bukemura ibibazo by'imirongo miremire, imbogamizi z'ubwishyu, ndetse bunatanga uburyo bworoshye bwo kubona serivisi zitandukanye.

    Ubu buryo bushya buzafasha abanyarwanda bose by'umwihariko abakoresha CANALBOX na CANAL+, kubona serivisi zabo ku buryo bwihuse, bunoze kandi budasaba gusiragira ku biro. Ni ikimenyetso cy'uko ikoranabuhanga riri gufata umwanya munini mu mibereho ya buri munsi y'Abanyarwanda.

    IremboPlus yazanye agashya ko kubona ifatabuguzi rya CANAL+ na CANALBOX bidasabye kujya gutonda umurongo

    Umuyobozi wa CANAL+ Rwanda ubwo yaganiraga n’abayobozi ba IremboPlus

    Serivisi zitandukanye za Canal+ na CanalBox ziri kuboneka mu buryo bworoshye ku Irembo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154220/serivisi-za-canal-na-canalbox-zashyizwe-ku-irembo-mu-kudabagiza-abaturarwanda-amafoto-154220.html

  • Minisiteri y’Uburezi yatanze isezerano ku bab… – #rwanda #RwOT

    Tariki 02 Mata buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kumenya byinshi kuri autism, bityo kuri uwo munsi Minisiteri y'Uburezi ifatanyije n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), bateguye inama yo ku rwego rw'igihugu iganira ku bana bafite autism, ikaba yabereye muri Kaminuza y'u Rwanda Campus ya Remera.

    Iyi nama yitabiriwe n'abahagarariye inzego zitandukanye zirimo Minisiteri yahagarariwe na Dr Rose Baguma ushinzwe Politiki y'uburezi muri iyi minisiteri, ndetse n'ababyeyi bafite abana bafite autism bibumbiye mu muryango witwa Autism Rwanda.

    Autism ikigora benshi kuyisobanura mu kinyarwanda, ni ubumuga umwana avukana aho agorwa cyane no kwisanga mu bandi, kuganira ndetse no gukora ibikorwa nk'ibyo undi muntu usanzwe akora. Gusa ababyeyi bamwe batazi ibya autism, iyo babonye abana babo bameze gutyo, bakeka ko barozwe kandi atari byo.

    Ababyeyi bafite abana bavukanye autism bagaragaza ko bagorwa cyane n'uburezi bwabo, kuko buba buhenze cyane. Umwe muri aba babyeyi yatangaje ko byibura umwana umwe ashobora kumutwara arenga ibihumbi 150 Frw, utabariyemo kurya no kwambara, kandi we afite abana babiri bafite autism.

    Gusa kuri iki kibazo Dr. Rose Baguma yatangaje ko Minisiteri y'Uburezi yafashe ingamba zitandukanye zo kuborohereza, harimo nko kuba mu myaka itanu buri ntara izaba ifite ikigo cy'abana bafite autism, ubu bikaba bihenda cyane kuko ibigo biboneka i Kigali gusa. Ibyo bigo biri kubakwa ni ibigo icumi mu turere icumi dutandukanye.

    Nta mibare ihari igaragaza neza abana bagiye autism mu Rwanda, dore ko hari benshi bahishwa n'ababyeyi babo ku bw'impamvu zagarutsweho haruguru bakeka ko barozwe, abandi ugasanga nta makuru bafite kuri autisn bigatuma batamenya ko aricyo kibazo bafite.

    Gusa imibare igaragaza ko haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, umubare w'abana b'abahungu bavukana autism uri hejuru cyane kurusha abakobwa. Nta bushakashatsi buragaragaza impamvu y'ibi, dore ko nta n'uburagaragaza uko wakwirinda kubyara umwana ufite autism.

    Ni gute wamenya ko umwana wawe afite autism?

    Hari ibimenyetso byinshi wareba ku mwana wawe ukiri muto ukaba wakeka ko afite autism, bityo ukagana kwa muganga bakemeza koko niba ari autism.

    Icya mbere ni uko abana bafite autism akenshi ntibakunda kureba umuntu mu maso umwanya munini. Kumwe ushobora kureba umuntu mu maso, ibyitwa 'maintain eye contact' mu cyongereza.

    Aba bana kandi bakunze gukererwa ku kijyanye n'imivugire. Hamwe usanga umwana w'imyaka runaka hari amagambo yagakwiye kuba azi kuvuga kandi neza, gusa we ukabona biragoye.

    Akenshi umwana iyo umusekeye umugaragariza ko wishimye nawe aragusekera, ariko ku bana bafite autism akenshi siko bigenda, yewe no kwitaba izina rye hari igihe bigorana.

    Abana bafite autism kandi bakunze kwitwara mu buryo butandukanye n'ubw'abandi nk'iyo umukozeho, yumvise urusaku cyangwa abonye urumuri, aho rimwe na rimwe bimukanga. Aha nk'iyo ugiye gukora ku mwana ufite autism ugira inama yo kunukoraho cyane niba umufata ukamufata cyane, kuko umufashe byorohereye biramukanga.

    Ibimenyetso byo ni byinshi ariko kwa muganga n'abandi bahuguwe by'umwihariko kuri autism, nibo babasha kuvuga 100% niba umwana afite autism, cyangwa niba ibimenyetso wabonye bitaba biterwa n'ibindi bibazo biri ku ruhande.

    Gusa umwana ufite autism si uwo guhezwa cyangwa kubikwa mu nzu nk'utagize icyo amaze, kuko yitaweho neza agahabwa uburezi bukwiye, ashobora kuba umuntu w'ingirakamaro cyane. 

    Hari abana batandukanye bagiye bavukana autism ariko bakitabwaho bagasanga bafite impano zikomeye mu bintu binyuranye nk'umuziki n'ibindi, abandi bagatsinda mu masomo asanzwe ndetse no kurusha abana basanzwe, ndetse bakagaragaza intsinzi mu bintu binyuranye.


    Iyi nama yitabiriwe n’abo mu ngeri zitandukanye


    Dr. Rose Baguma yijeje ababyeyi bafite abana bavukanye autism ingamba ziborohereza


    Ababyeyi bafite abana bavukanye autism bagaragaje ko bagorwa n’uburezi bwabo


    Abana bavukanye autism bakenera ibikoresho bitandukanye mu burezi 


    Inzego zishinzwe umutekano nazo zitabiriye iyi nama

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154226/minisiteri-yuburezi-yatanze-isezerano-ku-babyeyi-babana-bafite-autism-bagorwa-cyane-nubure-154226.html