Blog

  • Kwibuka31: MINUBUMWE yavugutiye umuti abapfob… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bizimana yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yagaragarijemo ibikorwa biteganyijwe mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igatwara ubuzima bw’abarenga Miliyoni.

    Ni ibikorwa bizatangira tariki 7 Mata 2025, bikazasozwa tariki 13 Mata 2025, ndetse hazatangwa ibiganiro binyuranye mu Midugudugu, mu nzego za Leta, mu bikorera n’ahandi. Ariko bizakomeza hirya no hino mu gihe cy'iminsi 100.

    Ibi bikorwa bigiye gutangira mu gihe ku mbuga nkoranyambaga, humvikana amagambo yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikozwe na bamwe mu bantu binangiye umutima, ndetse bakaba bakoresha cyane imbuga zigezweho nka Youtube na Twitter (X) mu kugoreka amateka y’u Rwanda.

    Ni imbuga zahaye ijambo benshi, ku buryo harimo n’abahitamo gukoresha amazina atari ayabo kugira ngo babashe gukwiza ibinyoma mu murongo wo kugoreka amateka, no gushinyagurira abarokotse.

    Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Bizimana yavuze ko n’ubwo imbuga nkoranyambaga zifite akamaro mu gusakaza amakuru hagati y’abantu, ariko hari abazifashisha mu bikorwa bibi.

    Yavuze ko hari amategeko agenga itangazamakuru n’isakazamakuru, bityo ko rireba n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ‘iyo baryishe barahanwa’. Ati “Ku bari mu Rwanda babikurikiranywaho.”

    Minisitiri Bizimana yavuze ko mu gushaka gukemura iki kibazo mu buryo bwa burundu, batangiye ibiganiro n’abafite mu nshingano izi mbuga nkoranyambaga, kugirango buri wese ukwiza urwango akumirwe.

    Ati: “Icyo turi gukora, ni ukuganira na banyiri imbuga ku rwego mpuzamahanga kugira ngo abanyuzaho ibiganiro byigisha urwango, banyuzaho ibiganiro bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo biganiro na byo bijye bishobora gukurikiranwa, na ba nyiri izo mbuga, kuko ziriya mbuga zose zigira amategeko n’amabwiriza bigenderaho.”

    Yavuze ariko ko hari imbogamizi, zituma ubusabe bwabo budahita bwubahirizwa, kuko abenshi mu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, bityo ba nyiri imbuga ntibumve neza icyo bo bashakaga kuvuga.

    Ati: “Ikibazo aho tugifite ni uko batugaragariza y’uko batumva Ikinyarwanda (Ba nyiri imbuga) ku buryo badashobora kumenya ibiganiro byanyuzeho, ibikubiye muri ibyo biganiro kugira ngo bumve ibibi byabo.”

    Yavuze ko iki cyuho cyo kuba abafite imbuga nkoranyambaga batumva neza Ikinyarwanda, bituma abantu bidedembya ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube na Facebook, bakanyuzaho urwango.

    Ati: “Urwango banyuzaho ntabwo ba nyiri imbuga barumenya. Urumva rero natwe bidusaba ubushobozi. Guhindura mu kinyarwanda izo mvuga zose, ibiganiro batanga buri munsi, kuri izo shene zose, ntabwo ari ikintu cyoroshye.

    Ariko tuzakomeza kubikoraho kugirango ibiganiro byigishe urwango, hari ababigize inzira y’amaramuko, tuzakomeza gukomeza gukurikirana na banyiri izo mbuga kugirango bakurikiranywe.”

    Yavuze ariko ko ibi bitabuza abantu gutanga ibitekerezo, kuko ni ikintu na Guverinoma y’u Rwanda yemera, ariko kandi ibitekerezo byigisha urwango, bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ‘biba byabaye icyaha’.

    Ati: “Icyo gihe rero ntabwo bigomba kwihanganirwa. Iyo nzira niyo igomba gukoreshwa.”

    Bizimana yashishikarije kandi Abanyarwanda kumenya gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, bakirinda gutukana, ahubwo buri wese akagaragaza igitekerezo cye mu bwisanzure.

    Minisitiri Bizimana yatangaje ko bari mu biganiro n'abafite mu nshingano imbuga nkoranyambaga kugira ngo ababiba urwango bazitwikiriye bahanwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154246/kwibuka31-minubumwe-yavuguse-umuti-wikibazo-cyabapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi-bitwiki-154246.html

  • Yitabaje nurukiko! Matre Gims yakomeje guha… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku kugaragaza uko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi biteganyijwe. 

    Ni ibikorwa bizatangira tariki 7 Mata 2025, bikazasozwa tariki 13 Mata 2025, ndetse hazatangwa ibiganiro binyuranye mu Midugudugu, mu nzego za Leta, mu bikorera n’ahandi. Ariko bizakomeza hirya no hino mu gihe cy'iminsi 100. 

    Minisitiri Bizimana yasobanuye ko icyemezo cyo ku wa 26 Mata 2018 cy’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye 'yafashe icyemezo ko tariki 7 Mata buri mwaka ibihugu byose bigize umuryango w’Abibumbye bigomba kwibuka, kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.'

    Yavuze ko ari inshingano ya buri gihugu, kwibuka no kubahiriza iriya tariki. Ati “Ntabwo ari u Rwanda rwabishyizeho rwonyine, ahubwo ni amahanga. Abatazabyubahiriza, ubwo tuzabireba, Dipolomasi y’u Rwanda izakora binyuzwe no mu nzego zibishinzwe icyo gihe, bazasobanure impamvu batubahiriza icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye’.”

    Minisitiri Bizimana yavuze ko kugeza ubu “nta hantu hari ibikorwa binini bigaragara byo kubangamira igikorwa cyo kwibuka” uretse imijwi imwe n’imwe yo mu Bubiligi “yafashe icyemezo cy’uko kwibuka muri iyo mijyi bitazakorwa bishyigikiwe na Leta y’u Bubiligi”.

    Yavuze ko n’ubwo hari imijyi yahisemo kutizibuka kuri iyi nshuro “ariko ntibabuze abantu kwibuka, ni ukubabuza mu buryo bwihishiriye”. Ati “Kuko kubwira ngo muzibuke ariko ntabwo uzaba inzego z’umutekano zirinda umutekano wabo, birerekana ko aho hari ikibazo. Ni mu mijyi imwe n’imwe, ntabwo ari mu gihugu hose’.

    Bizimana yavuze ko imijyi yamaze gutangaza ko itazibuka harimo Umujyi wa Liège, ariko Brusseles ho bafite uburenganzira bwo kwibuka no gukora urugendo rwo kwibuka.

    Yavuze ko n’ubwo bimeze gutya, mu Bufaransa ho hari abanye-Congo bagerageje kuburizamo umunsi wo Kwibuka, bahitamo gutegura igitaramo bagihuza no gutangiza icyunamo.

    Minisitiri Bizimana yavuze ko kugeza ubu ubuyobozi bw’u Bufaransa bwafashe icyemezo bwo kwimura itariki iki gitaramo cyari kuberaho. Ariko abafashije Maître Gims bakomeje guhanyanyaza bashaka ko igitaramo kiba, kugeza ubwo banandike urukiko rw’i Paris basaba kurenganurwa.

    Avuga ati: “Bakomeje guhanyanyaza bashaka ko gikorwa (kiba), yewe babigeza no mu nkiko ariko n’ubu Urukiko narwo rwafashe icyemezo cy’uko gukora igitaramo ku munsi wo Kwibuka bibangamiye icyo cyemezo Mpuzamahanga.”

    Bizimana yavuze ko uretse u Bubiligi, ndetse no mu Bufaransa ahari Maître Gims washakaga gukora igitaramo ‘ahandi hose nta kibazo tubonamo’ cyabangamira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatusi.

    Ku wa 28 Werurwe 2025, ni bwo Icyemezo cy'Urukiko rw'Ubutegetsi rwa Paris cyafashwe ku kirego cyatanzwe n'ishyirahamwe Convergence pour l'émergence du Congo (CEC), cyasabaga ko hafatwa ingamba zo guhagarika icyemezo cy'Umujyi wa Paris cyo gusubika igitaramo cy'ubugiraneza cyari giteganyijwe ku wa 7 Mata 2025 muri Accor Arena.

    1.Ishyirahamwe CEC ryasabaga urukiko:

    • Guhagarika icyemezo cya Meya wa Paris cyo guhagarika igitaramo, cyari cyateguwe na Maître Gims n'abandi bahanzi mu rwego rwo gufasha abana bahuye n'intambara muri RDC.

    • Guhesha ishyirahamwe indishyi za 1,500 euros, zivuye ku Mujyi wa Paris.

    2. Impamvu zatanzwe zo gusubika igitaramo: 

    • Umujyi wa Paris ntiwafashe icyemezo cyo guhagarika igitaramo, ahubwo wamenyesheje ubuyobozi bw'igipolisi impamvu gishobora guteza umutekano muke kuko cyari giteganyijwe ku munsi umwe n'umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    • Ku wa 7 Werurwe 2025, hari itsinda ry'abanyarwanda ryasabye ko igitaramo cyasubikwa kuko cyari kuzaba ku munsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    3. Icyemezo cy'Urukiko:

    • Urukiko rwanze ubusabe bw'ishyirahamwe CEC, rusanga nta cyemezo cyafashwe na Meya wa Paris, ahubwo ari ibaruwa yanditswe isaba ubuyobozi bw'igipolisi gusuzuma ikibazo cy'umutekano.

    • Rwasanze nta cyemezo cya Leta cyafashwe cyo guhagarika igitaramo, bityo ubusabe bw'iryo shyirahamwe buba butemewe n'amategeko.

    4. Ibyemezo byafashwe:

    • Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy'ishyirahamwe CEC.

    • Nta ndishyi zemejwe ku Mujyi wa Paris.

    Mu gusoza, iki cyemezo gisobanura ko igitaramo cyahagaritswe atari ku cyemezo cya Meya wa Paris, ahubwo ari impamvu zijyanye n'umutekano, bitewe n'uko cyari kuzahurirana n'umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisitiri Bizimana yatangaje ko abateguye igitaramo cya Maître Gims bakomeje guhahanyaza kugeza ubwo banitabaje urukiko kugirango bahabwe uburenganzira 

    Abari gufasha Maître Gims basobanuraga ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha abana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo


     

    Icyemezo cy’Urukiko rwa Paris rugaragaza impamvu igitaramo cya Maitre Gims kitagomba kuba tariki 7 Mata 2025

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154244/yitabaje-nurukiko-maitre-gims-yakomeje-guhanyanyaza-ku-gitaramo-yari-yahuje-numunsi-wo-gut-154244.html

  • U Rwanda rurateganya gutangira gukoresha 'drones' mu gukumira ibiza – #rwanda #RwOT

    Igenzura rya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) rigaragaza ko ibice by'Intara y'Amajyaruguru n'Iburengerazuba ari byo byibasirwa n'ibiza kurusha ahandi mu gihugu.

    Imibare yerekanye ko hari uduce 522 turimo ingo ibihumbi 22 dushobora kwibasirwa n'ibiza by'umwihariko mu bihe by'imvura y'itumba.

    Ingo zifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'ibiza mu Karere ka Rusizi ni 88, muri Rubavu ni 452, izo muri Rutsiro ni 424, Nyabihu ni 364, mu gihe ingo zishobora kwibasirwa n'ibiza mu Karere ka Nyamasheke ari 100.

    Mu biganiro Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yagiranye n'Abasenateri ku wa 2 Mata 2025, yavuze ko ibyo bice babihozaho ijisho kugira ngo baburire abaturage mbere y'uko hagira icyago kibagwira ariko n'ikibaye bagatabara bwangu.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose yabajije niba hari ubushakashatsi bujya bukorwa ngo hamenyekane ubwoko bw'ubutaka buri mu bice bitandukanye by'igihugu kugira ngo 'bifashe gukoresha bwa butaka hagendewe ku miterere yabwo.'

    Ati 'Nk'Akarere ka Nyabihu kari mu turere dukunze kwibasirwa n'ibiza kandi bamwe mu bashakashatsi bagiye bavuga ko ubutaka bwo mu karere ka Nyabihu ari bugufi, hasi usanga ari urutare, hahanamye, bunoroshye, rimwe na rimwe ugasanga hamwe haratuwe hatari hakwiye guturwa ahandi ugasanga harahingwa wenda hari hakwiriye inzuri cyangwa amashyamba. Haba hari gukorwa iki cyatuma hakorwa ubushakashatsi bumenya uturere twose hamenyekane icyo ubutaka bukwiriye gukoreshwa.'

    Igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka cya buri karere giteganya ibigomba gukorerwa ku butaka bwose bubarizwa muri buri gage.

    Minisitiri Maj Gen (Rtd) Murasira yavuze ko hari kaminuza basanzwe bakorana mu byerekeye ubushakashatsi ariko bifuza kujya bakoresha ikoranabuhanga mu kumenya uko ubutaka bumeze bikanafasha kwitegura guhangana n'ibiza.

    Ati 'Dushaka ko tujya dukoresha za drone tukajya tureba uko ubutaka buhagaze kuko hari nk'ibice byinshi by'igihugu nka za Shyira hari ubutaka bwicara bumanuka ku buryo tutari twabona ubushobozi ku buryo ubona ikibitera ku buryo warebamo ufite wenda satellites zifite imirasire imanuka igatanga ibisubizo by'uko ubutaka buteye.'

    MINEMA ivuga ko ubudahangarwa bw'ibice bitandukanye byo mu gihugu ku guhangana n'ibiza buri ku rugero rwa 46%, bitewe n'ibikorwa bimwe byibasirwa n'ibiza ntibihite bisanwa byihuse.

    Ni mu gihe mu Rwanda hari site 14 zishobora kwimurirwaho abantu mu gihe bibasiwe n'ibiza.

    Imibare igaragaza ko ibiza byibasiye u Rwanda mu 2023 byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari zirenga 222,3 Frw.

    Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yavuze ko ikoranabuhanga ryafasha kumenya uko ubutaka buteye no gukumira ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwifuza-gukoresha-drones-mu-gukumira-ibiza

  • Ni inshingano ya buri gihugu – Minisitiri Dr. Bizimana avuga ku bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n'Abanyamakuru cyagarukaga ku myiteguro y'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye kuri uyu wa 3 Mata 2025.

    Ubwo yabazwaga ku mpungenge zishobora guturuka ku myitwarire ya bimwe mu bihugu byafashe uruhande mu kibazo cy'amakimbirane y'intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, bishobora kutemera ko ibikorwa byo Kwibuka ku Banyarwanda babituyemo bibaho, Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko ari inshingano ya buri gihugu.

    Ibyo bishingiye ku kuba nko mu Bubiligi hari imijyi yamaze gutangaza ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 bitazitabirwa n'abayobozi cyangwa ngo bibe bishyigikiwe na Guverinoma y'icyo gihugu.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri gihugu cyane ko byanemejwe n'Umuryango w'Abibumbye bityo ko bikwiye kubahirizwa.

    Ati 'Ku gikorwa kirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa ko hari ibyemezo byinshi bitandukanye byafashwe n'Umuryango w'Abibumbye by'umwihariko ku itariki ya 26 Mutarama 2018, Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye yafashe icyemezo ko tariki ya 7 Mata buri mwaka, ibihugu byose bigize Umuryango w'Abibumbye bigomba kwibuka, kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Yakomeje ati 'Ni inshingano rero ya buri gihugu, bivuze ko buri guhugu gifite inshingano yo kubahiriza uwo munsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo ari u Rwanda rwabishyizeho rwonyine ahubwo ni amahanga.'

    Yakomeje ashimangira ko aho bitazakorwa kuri iyi nshuro hazabaho kubikurikirana bikaba byashyikirizwa inzego bireba, ibyo bihugu bikaba byabazwa impamvu bidashyira mu bikorwa icyemezo cy'Umuryango w'Abibumye.

    Ati 'Abatazabyubahiriza tuzabireba tubikurikire, dipolomasi y'u Rwanda izakora, ibinyuze mu nzego zibishinzwe icyo gihe bazasobanure impamvu batubahiriza icyemezo cy'Umuryango w'Abibumbye.'

    Yavuze ko kuri ubu nta bikorwa bigaragara birimo kubangamira ibikorwa byo Kwibuka uretse imijyi imwe n'imwe yo mu Bubiligi yamaze gutangaza ko itazabishyigikira.

    Ati 'Turimo turabona imijyi mike yo mu Bubiligi yafashe icyemezo cy'uko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitazakorwa bishyigikiwe na Leta y'u Bubiligi., ko abashaka kubikora babikora ku giti cyabo ariko uburenganzira bw'inzego za leta kuba zabikurikira, zakwitabira hari imijyi ikagaragaza ko itazabikora ariko ntibabuza abantu Kwibuka nubwo ari ukubabuza mu buryo bwihishiriye.'

    Yongeyeho ati 'Kubwira abantu ngo bazibuke ariko ntuzabaha inzego z'umutekano zirinda umutekano wabo, urumva ko ari ikibazo. Ni mu mijyi imwe ni mwe ntabwo ari mu Bubiligi hose. Ni mu mujyi wa Liege, Brugge ariko Bruxelles bafite uburenganzira bwo Kwibuka, yewe n'urugendo rwo kwibuka ruzakorwa ku itariki 7 Mata kugeza ubu ni ko bimeze.'

    Yagaragaje ko ahandi hari hagaragaye ibikorwa bigamije kubangamira Kwibuka31 ari mu Bufaransa aho hari Abanye-Congo bari bagerageje kubiburizamo binyuze mu gutegura igitaramo.

    Dr. Bizimana yavugaga igitaramo cyateguwe na Maître Gims umuhanzi ukomeye w'Umunye-Congo washakaga guhuza igitaramo cye n'umunsi wo gutangizaho ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo byafashe ubusa.

    Ati 'Kugeza ubu ubuyobozi bw'u Bufaransa bwafashe icyemezo cyo kwimura itariki icyo gitaramo kizaberaho. Bakomeje guhanyanyaza bashaka ko gikorwa, yewe babigeza no mu nkiko ariko n'ubu urukiko rwafashe icyemezo cy'uko gukora igitaramo ku munsi wo kwibuka bibangamiye icyo cyemezo mpuzamahanga, bivuze ko rero icyo gitaramo kitazaba.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko ari inshingano ya buri gihugu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-inshingano-ya-buri-gihugu-minisitiri-dr-bizimana-avuga-ku-bikorwa-byo

  • Akanyamuneza mu baturage b'i Nyamasheke nyuma y'izamuka ry'igiciro cya kawa – #rwanda #RwOT

    Igiciro cya kawa y'igitumbwe cyashyizweho na Leta y'u Rwanda binyuze mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB) ni 600 Frw ku kilo.

    Ni amafaranga yagiye yiyongera kuva mu myaka itatu ishize, aho yavuye kuri 410 Frw mu 2023 akaba 480 Frw mu 2024.

    Ni izamuka ritangiye kugaragara nyuma y'aho Leta ikuyeho gahunda ya 'zoning', yategekaga inganda kugura kawa yeze mu gace ruherereyemo, urubirenzeho rugafatirwa ibihano.

    Ikurwaho rya 'Zoning' ryatumye umuhinzi yemererwa kugurisha umusaruro ku ruganda rwemeye kumugurira ku mafaranga yisumbuyeho, bituma inganda zizamura amafaranga ava kuri 600 Frw agera kuri 900 Frw, rimwe na rimwe hakaba n'izigeza kuri 950 Frw mu gihe kawa ari nziza kurusha izindi.

    Nsabimana Bernard ufite hegitari 800 mu Mudugudu wa Nyabageni Akagari ka Ninzi Umurenge wa Kagano, avuga ko ari ubwa mbere igiciro cya kawa y'igitumbwe kigeze kuri 900 Frw.

    Ati 'Ni ubwa mbere, byaradushimishije. Umuntu yagiye akemura utubazo yari afite birimo n'ibirarane by'amafaranga y'ishuri n'amadeni.'

    Uyu muhinzi ufite ibiti bya kawa hafi y'uruganda rwa Shara Coffee Washing Station, avuga ko amaze kugurisha ibilo 250, ndetse akaba anateganya ko hazaboneka ibindi 250.

    Ati 'Ubusanzwe sinajyaga ndenza ibihumbi 200 Frw ku mwero wa kawa, ariko ubu ndateganya gukuramo ibihumbi 500 Frw.'

    Ntigurirwa Aphrodice ufite ibiti 3000, asaruraho hagati ya toni 3 na toni 4, avuga ko mu mezi abiri ashize ikilo cya kawa cyari 600 Frw ariko ko ubu kigeze kuri 900 Frw, akaba yishimira iki giciro kuko intera irimo ari nini, gusa agahamya ko nta kidasanzwe ugererayije n'agaciro k'ibindi bihingwa buri ku masoko.

    Nyiraneza Claudine ufite ibiti 1117 yabwiye IGIHE ko amaze gusarura kabiri muri iki gihembwe. Ku nshuro ya mbere yasaruye ibilo 104 abigurisha kuri 750 Frw ku kilo, ubwa kabiri asarura ibilo 236 abigurisha kuri 900 Frw ku kilo, ubu akaba akurikijeho kwita kuri kawa ye.

    Ati 'Byaradushimishije kuba igiciro cyarazamutse, biri kudufasha gukemura ibibazo by'amadeni no kwiteza imbere mu buryo burambye. Ndi kwirinda kuyarya yose kuko kugira ngo kawa iguhe umusaruro mwinshi kandi mwiza bigusaba kuyitaho ukabagara, ugasasira, ugatera ifumbire'.

    Akarere ka Nyamasheke ni ko ka mbere mu Rwanda mu kugira ibiti byinshi bya kawa kuko gafite ibirenga miliyoni 13. Aka karere kandi kari mu turere dufite kawa yihariye uburyohe n'impumuro idasanzwe bikomoka ku kuba kegereye ikiyaga cya Kivu ahari ubutaka bukomoka ku birunga.

    Ku mwero wa kawa itanga akazi no ku batari abahinzi bayo

    Ntigurirwa Aphrodice ateganya kwifashisha amafaranga ari gukura mu ikawa mu kuyitaho ikaba nziza kurushaho

    Nsabimana w’i Nyamasheke yishimira izamuka ry’igiciro cya kawa ryamufashije kurangiza ikirarane cy’amafaranga y’ishuri yari abereyemo ikigo umwana we yigaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akanyamuneza-mu-baturage-b-i-nyamasheke-nyuma-y-izamuka-ry-igiciro-cya-kawa

  • Abarenga 93% bishimira serivisi bahabwa kwa muganga – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze ku wa 02 Mata 2025, bugaragaza ko abaturage 93.8% bishimiye serivisi yo kubonana na muganga, 92.0% bishimira serivisi itangirwa ahakirirwa indembe, 88.2% bishimira serivisi z'imiti, naho 87.2% bishimira serivisi zo muri laboratwari.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko serivisi zo kwa muganga zikigaragaramo ibibazo ari izijyanye no kwishyura, aho 73.3% ari bo bishimira izo serivisi bonyine.

    Abaturage kandi bagaragaza kutishimira ibijyanye n'uburenganzira bwabo nk'abarwayi, aho 74.3% ari bo bagaragaza ko uburenganzira bwabo nk'abarwayi bwubahirizwa.

    Mu bijyanye n'aho bategerereza, abaturage bo mu Majyaruguru, Amajyepfo ndetse no mu Burengerazuba ni bo bagaragaza kwishimira serivisi bahabwa ugereranyije no mu zindi ntara, mu mijyi ndetse no mu bitaro bikomeye.

    Ni mu gihe iyo bigeze kuri serivisi yo kwishyura haba mu Mujyi wa Kigali, mu Burengerazuba, mu Majyaruguru, ku barwayi bataha ndetse n'ababa mu bitaro, bagaragaza ko batishimira uburyo iyi serivisi itangwamo.

    Ibitaro bikuru bishimirwa uko byitwara mu kwita ku barembye icyakora abavurwa bataha bakagaragaza ikibazo ko batishimira serivisi bahabwa. Umujyi wa Kigali unengwa ku gutanga serivisi z'imiti.

    Ni ubushakashatsi bwakorewe mu turere twose tw'igihugu uko ari 30, mu bitaro bigera kuri 30. Bwari bugamije kureba uko uburenganzira bw'umurwayi bwubahirizwa ndetse n'uburyo abarwayi babona serivisi bahabwa kwa muganga.

    Abakoze ubu bushakashatsi basabaga ko ahakigaragara serivisi mbi hakwiye gufatwa ingamba.

    Bagize bati 'Turasaba ibitaro n'amavuriro gufata ingamba zigamije koroshya uburyo bwo kwishyura, kugabanya umwanya wo gutegereza, guhugura abakozi, kuringaniza serivisi zitangwa mu byaro no mu mijyi, no gushyiraho politiki zishyira umurwayi imbere.'

    Abaturage bishimira serivisi bahabwa kwa muganga ariko bagaragaza ko hakeneye kunozwa serivisi zo kwishyura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-93-by-abaturage-bishimira-serivisi-bahabwa-kwa-muganga

  • Gasabo: Polisi yasubije Nishimwe ibicuruzwa bya miliyoni 20 Frw yari yibwe – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kumushyikiriza ibyo bicuruzwa byagarujwe cyabereye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatsata kuri uyu wa 03 Mata 2025.

    Nishimwe asanzwe akorera ubucuruzi bw'imyambaro yiganjemo ikorerwa mu Rwanda mu Gatsata mu Mujyi wa Kigali.

    Yatewe n'abajura ku wa 30 Werurwe 2025 aho bafunguye iduka rye bacurishije izindi mfunguzo batwara bimwe mu bitenge yacuruzaga n'indi myenda.

    Ntibyarangiriye aho kuko ku wa 01 Mata 2025 baragarutse noneho burira inzu bakuraho ibati barinjira basahura ibicuruzwa hafi ya byose yacuruzaga, bakuraho camera zicunga umutekano baranazitwara ndetse batwara na mudasobwa yakoreshaga mu bucuruzi.

    Amaze kwibwa bwa mbere yabimenyesheje inzego z'ibanze gusa ntiyabimenyesha inzego z'umutekano ariko ku nshuro ya kabiri noneho abimenyesha Polisi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, izo nzego zihita zitangira kubikurikirana

    Ati 'Ku nshuro ya kabiri nahise mbwira Polisi na RIB barantabara ndabashimira mbikuye ku mutima. Baraje bareba uko byagenze byagiye kugera ku munsi ukurikiyeho bampamagara bambwira ko abajura bamwe bafashwe n'ibyo bari bibye.'

    Nishimwe avuga ibicuruzwa yasubijwe biramuha imbaraga zo kwegura umutwe akongera gucuruza, agasaba abacuruzi bagenzi be kujya bamenyesha inzego z'umutekano mu gihe bibwe kuko zikora akazi kazo kinyamwuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Gahonzire Wellars, yavuze ko abamaze gufatirwa muri ubwo bujura ari bane barimo n'umugore kandi ko gushakisha abandi bigikomeje.

    Ati 'Niba umucuruzi cyangwa undi muntu yibwe akwiye kutumenyesha hakiri kare agatanga ikirego tukabikurikirana. Hari igihe umuntu yibirwa mu karere kamwe tugafatira ibyo bamwibye mu kandi karere ari ho abajura babigejeje.'

    Yakomeje avuga ko 'iyo wicecekeye hari n'igihe tubifata ntitumenye nyirabyo kuko ni kenshi tujya tubifata ariko tukabura ba nyira byo. Turasaba abantu kujya baduha amakuru ko bibwe.'

    ACP Gahonzire yongeyeho ko umutekano w'ibanze umuntu awicungira cyane ku bacuruzi aho nk'ababa bacuruza ibintu by'agaciro kenshi bakwiye kujya bashaka uburinzi bwisumbuyeho.

    Imyenda yagarujwe na Polisi yiganjemo ibitenge

    Abagera kuri bane bakurikiranyweho kwiba Nishimwe Liliane bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatsata

    Nishimwe Liliane yashimye inzego z’umutekano zamufashije kongera kubona bimwe mu byo yari yaribwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-polisi-yasubije-nishimwe-ibicuruzwa-bya-miliyoni-20-frw-yari-yibwe

  • FARDC Ifatanyije na Wazalendo n’ingabo z’ububirigi bisubije umujyi wa walikale #RwoT #Rwanda

    Muri uyu mugoroba, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana ingabo za FARDC hamwe na wazalendo ziri mu mujyi wa Walikale centre wari umaze igihe gito ugenzurwa n’ingabo za AFC/M23.

    Amakuru aturuka ku ruhande rwa M23/AFC Yo avuga ko barekuye uwo mujyi kubushake kugirango bahe amahirwe ibiganiro by’amahoro bigiye kubera muri Qatar Doha.
    Hari n’amakuru kandi akomeje ko vugwa ko ingabo z’ubu birigi zigera kuri 400 zaba zafashije ingabo za congo kwigarurira uwo mujyi ahanini bakoresheje Drones z’intambara mu kurasa kuri M23

    Author : Jean Dubois WaMushubi

  • Bamwe babyita amarozi cyangwa amadayimoni: Mineduc igiye gushyiraho amashuri afasha abafite Autism – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu nama y'Igihugu yiga ku kibazo cy'abana bafite ikibazo cya Autism ku wa 2 Mata 2025, hagamijwe guteza imbere uburezi budaheza, inahuzwa n'umunsi mpuzamahanga wo kumenyekanisha autism mu Isi.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Politiki y'Uburezi muri MINEDUC, Dr. Baguma Rose, yavuze ko igihugu kiri gukora ibishoboka ngo abana bafite autism babone uburezi bitabagoye.

    Yavuze ko ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye abana bafite autism bice by'icyaro hazashakwa abarimu bahuguriwe kubitaho hakanongerwa amashuri aborohereza kwiga.

    Ati 'Turi guteganya ko mu 2030 muri buri Ntara hazaba hari ishuri ryagenewe kwita ku bana bafite ubumuga cyane abafite ubwa Autism ndetse dufite n'umubare w'abarimu bafite ubumenyi buhagije bwo kubitaho.'

    Dr. Baguma yavuze ko n'ubwo Autism idakira, abana bayifite bafite ubushobozi bwo kwiga bagakora imwe mu mirimo ijyanye n'ibyo bize kuko na bo bagira impano nk'abandi.

    Umubyeyi w'i Karongi, w'umwana ufite autisme yakebuye abayitiranya n'uburozi

    Herve Debarego wo mu murenge wa Rubengera afite umwana w'imyaka itandatu uvuga iyo abishatse, atari uko uwo mwana atazi amagambo ahubwo kuko gusa yumva adashaka kuvuga.

    Uyu mubyeyi avuga ko umwana we akunda gusoma cyane, ndetse ko n'iyo umuhaye icupa ririmo icyo kunywa abanza gusoma ibyanditseho mbere yo kunywa ikirimo.

    Ati 'Ntabwo turamenya impano ye, ariko dukomeza kumuba hafi kugira ngo tuzamufashe kwimenya no gutahura impano afite hakiri kare.'

    Debarego ntahakana ko uburozi bubaho, ariko asaba ababyeyi ko igihe babonye umwana ufite imyitwarire itandukanye n'iy'abandi bangana ikintu bakwiye gutekereza mbere y'ibindi ari ukumujyana kwa muganga.

    Ati 'Mu myumvire yanjye no mu byo nabashije kuganira n'abantu batandukanye, autisme ntabwo ari uburozi, ahubwo ni uburyo kamere irema abantu bakaza batandukanye nk'uko twese tudafite impano zimeze kimwe.

    Igenekereza rikorwa rigaragara ko mu Rwanda hari abantu ibihumbi 50 bafite autisme barimo abana ibihumbi 19. Ibi bishyira u Rwanda ku mwanya wa 77 ku Isi mu bihugu bifite abantu benshi bafite autisme.

    'Autisme' ni ihinduka ridindiza imikurire n'imikorere y'ubwonko n'imyakura bya muntu bikamuviramo ubumuga bwo mu mutwe, ku buryo uyifite bimugiraho ingaruka zirimo kugira imyitwarire idasanzwe ndetse agakora ibinyuranye n'iby'abandi kuko aba atumva impamvu yabyo.

    Uyifite akenshi arangwa n'ibirimo kurobanura cyane ibyo arya, kugorwa no kugenzura amarangamutima ye, kunanirwa kumenya uko yitwara mu bandi akaba yanaceceka nk'aho atari kumva, n'ibindi.

    Umuyobozi mukuru wa Autisme Rwanda, Rosine Duquesne Kamagaju avuga ko mu bihugu byakangukiye gusuzumisha abana autisme hakiri kare, usanga abana babiri muri 68 bafite autisme mu gihe mu bihugu bitarashyira imbaraga mu kuyisuzuma igaragara ku mwana 1 mu bana 100.

    Ati 'Ababyeyi bafite uwo mwana baba bakwiye kugana abaganga kugira ngo basumishe autisme.'

    Umuganga uvura indwara z'abana, wita ku bibazo bijyanye n'imikurire n'imyitwarire yabo, Dr. Jean Paul Rukabyarwema, yavuze ko abantu bakwiye kwakira kubana n'abana bafite ikibazo cya Autism kuko ni indwara idakira kandi utabona n'uko uyirinda kuko ikiyitera kitazwi neza.

    Ati ' Ni ikibazo umwana avukana ariko ntabwo gihita kigaragara ahubwo bigenda bigaragara uko igihe kigenda gishira ni bwo utangira kubona ko umwana ari kwitwara mu buryo butandukanye gusa ntabwo bibuza ko abayifite bagira impano nk'abandi kuko hari nibyo bakora abatayifite batabasha gukora rero bisaba ngo umwiteho umwereke urukundo mube incuti.'

    Umwana ufite ikibazo cya Autism yacurangiye abari bitabiriye ibirori

    Ababyeyi bafite abana bavukanye Autism basabye Abanyarwanda kutabaheza

    Dr. Rose Baguma uhagarariye ishami ry’uburezi muri MINEDUC yavuze ko bari gushyiraho ingamba zorohereza abafite ikibazo cya Autism mu mashuri

    Umuyobozi w’Umuryango Autsime Rwanda asaba ko hakongerwa imbaraga mu gusuzuma abafite ibimenyetso bya autsime


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamwe-babyita-amarozi-cyangwa-amadayimoni-mineduc-igiye-gushyiraho-amashuri

  • Rubavu: Imirimo yo kubaka Isoko rya Gisenyi igeze kuri 82% – #rwanda #RwOT

    Imyaka irenga 13 irihiritse hatangijwe imirimo yo kubaka Isoko rya Gisenyi rizaba rigeretse inshuro enye, aho buri gice kizaba gifite ubuso bungana na metero kare 2.500 hatabariwemo igesenge n'igorofa ryo hasi.

    Umwe mu bakurikirana imirimo yo kubaka iri soko, Dukuze Richard, avuga ko imirimo iri hafi kugera ku musozo.

    Ati 'Twatangiye gukora imirimo ya nyuma y'amasuku, inzugi n'amadirishya birimo imbere n'inyuma biri kwihutishwa. Turahita dukurikizaho gushyiramo amakaro. Twavuga ko imirimo igeze ku kigero cya 82%.'

    Dukuze akomeza avuga ko bahaye akazi abakozi 96 basiga amarangi, abafundi 37 bari kurangiza imirimo ya nyuma, abakozi 10 barimo gukora ibijyanye n'amazi n'abakozi batanu bari gukora amashanyarazi.

    Avuga kandi ko iri soko rya Gisenyi niryuzura, rizaba rifite agaciro ka miliyari 6 Frw, kandi ko ibibazo by'amikoro byari byaratumye ridindira byakemutse.

    Umuyobozi wungirije wa Sosiyete y'Abikorera mu Karere ka Rubavu (Rubavu Investment Company), yahawe inshingano zo kurangiza iyi nyubako, Habarurema Antoine, avuga ko imirimo yo kuryubaka igeze heza.

    Ati 'Aho imirimo igeze ni aho kwishimira, ryarakosowe inkingi zirakomezwa kandi byararangiye. Ubu riri mu mirimo ya nyuma, kandi mu masezerano twagiranye na rwiyemezamirimo tugomba kuritaha bitarenze tariki 04 Nyakanga 2025. Turashishikariza abifuza kuza kurikoreramo ko vuba aha turabatangariza uko batangira gufata ibibanza byo gukoreramo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yasabye abacuruzi gufatamo ibibanza.

    Ati 'Abikorera nimuze mutangire mufate imyanya yo gukoreramo kuko ryuzuye, imirimo ya nyuma ni yo iri gukorwa. Abagifite inzu z'ubucuruzi zitajyanye n'igishushanyo mbonera nimutangire mukore inyigo, muze tubahe ibyangombwa byo kubaka inzu zijyanye n'igihe.'

    Isoko rya Gisenyi rifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000 baricururizamo kandi buri umwe yisanzuye.

    Ni isoko rizuzura ritwaye miliyari 6 frw kuko hiyongereyeho amafaranga yo gukomeza inkingi no gutunganya igisenge cyabyazwa umusaruro. Ubundi ryari ryarateganyirijwe ingengo y'imari ya miliyari 4 Frw.

    Inzugi n’amadirishya by’imbere mu isoko byamaze gushyirwamo

    Mu bubiko huzuyemo ibikoresho byifashishwa mu gukora imirimo ya nyuma ku nyubako

    Imirimo yo kubaka isoko rya kijyambere rya Gisenyi igeze kuri 82%

    Imirimo ya nyuma yo kubaka Isoko rya Gisenyi yahaye benshi imirimo

    Imirimo ya nyuma yo gusukura isoko irarimbanije

    Amadirishya n’imiryango byamaze gushyirwamo

    Ibikoresho bitandukanye biri mu bubiko ku bwinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-isoko-rya-gisenyi-rimaze-imyaka-13-ritaruzura-rigeze-kuri-82