Blog

  • Karim Benzema yerekanye imodoka z'agaciro atunze abantu barumirwa(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benzema umwe mu bakinnyi bahembwa neza muri Real Madrid yashyize hanze amafoto agaragaza imodoka zitandukanye afite zihenze kandi zigezweho, atuma benshi bamutangarira.Uyu Mufaransa atunze imodoka zihenze zirimo Bugatti Chiron yaguze miliyoni 2.5 z'amapawundi na Bugatti Veyron itunze abantu bake ku isi yaguze £1.5M. Izi modoka 2 yamurikiye abakunzi be ziri mu nshya aherutse kugura cyane ko ngo afite igaraje ryuzuye imodoka.

    Uyu mugabo w'imyaka 33 atunze kandi Ferrari 458 Spider itunzwe n'abandi bakinnyi nka Mesut Ozil, Frank Lampard na Theo Walcott, Mercedes Benz-SLR , Rolls Royce Wraith, Lamborghini Gallardo,n'izindi modoka nyinshi zirimo za Audi zitandukanye yagiye ahabwa n'ikipe.Bugatti Chiron aherutse kwerekana kuri Instagram,igenda umuvuduko w'ibirometero 261 ku isaha n'imodoka nziza cyane bidasanzwe kubera ubuhanga n'ikoranabuhanga ikoranwe.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/karim-benzema-yerekanye-imodoka-zagaciro-atunze-abantu-barumirwaamafoto/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Umuhanzi The Ben na Pamella bongeye kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    Urukundo rwa Pamella n'umuhanzi The Be rwatangiye kuvugwa cyane kubera amagambo yuzuye imitoma babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga guhera mu mwaka ushize ndetse baje no gusohokana muri Tanzania mu gusoza 2020.

    Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byatangaje ko The Ben yasanze uyu Pamella mu gihugu cya Tanzania ndetse uyu mukobwa yagaragaye muri iki gihugu yambaye ishati isa neza niyo The Ben yigeze kugaragara yambaye.

    Ku wa 28 Ugushyingo 2020,The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Miss Pamella hafi y'amazi muri Tanzania ndetse amusoma ku gahanga.

    Nta magambo yihariye yaherekesheje ayo mashusho gusa Miss Pamela yari yegamye mu gituza cya The Ben mu buryo bw'abakundana.

    Nta gihamya n'imwe yemeza abantu ko aba bombi bakundana ariko aya mashusho yashyizwe hanze na The Ben ari kumwe na Pamella muri Tanzania,agaragaza neza ko uyu muhanzi yihebeye uyu mukobwa w'ikimero w'imyaka 21.

    Uwicyeza yakunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aho yigeze gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati “Mine”, bisobanuye “Uwanjye.”

    Uwicyeza Pamella yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 ba nyuma bashakishwagamo Nyampinga w'u Rwanda.Yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ifoto-y-umunsi-umuhanzi-the-ben-na-pamella-bongeye-kuvugisha-benshi

  • Ubukwe ni vuba, twahujwe na Kamaliza! Urugend… – #rwanda #RwOT

    Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe; iherekejwe n'ibitekerezo birenga 300. Ndetse imaze kurebwa n'abantu basatira gato ibihumbi 400. Mu mikarago yanyu asoza iyi ndirimbo aririmba avuga 'mbe Juru rya Kamonyi ese uruho nkubwire iby'umutware w'iwanyu wantwaye.'-Yavugaga umukunzi we Dejoie kuko niho avuka.

    Yasaye mu nyanja y'urukundo noneho arerura! Ku wa 07 Nyakanga 2020, yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Uwacu' abara inkuru y'umukobwa ukumbuye umukunzi we wagiye imahanga. Ni indirimbo yatuye abantu bose bava mu miryango yabo bakajya gushakira ubuzima ahandi cyane cyane hanze y'Igihugu.

    Nubwo abantu benshi bacyetse ko ari inganzo yamuraje ijoro abara inkuru yumvanye undi muntu siko biri, kuko Clarisse Karasira yatangaje ko yari akumbuye Ifashabayo wari umaze iminsi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Muri iyi ndirimbo, Clarisse Karasira aririmba abwira Dejoie kuzamuzanira impeta y'umuringa [Silver] kandi ko impeta y'urukundo yambitswe ikoze muri iri buye.

    Asobanura ko umukunzi we atahise amenya ko ari we yaririmbye, ariko ko ubwo yajyaga gufata amashusho yayo Ifashabayo yari yaraje mu Rwanda, afata umwanya wo kuyumva bihagije ari nabwo yamenye ko ari we uvugwa mu nkuru.

    Mu kiganiro kihariye yahaye INYARWANDA, Clarisse Karasira yavuze ko we na Ifashabayo bahisemo gukundana urukundo rutavugwa mu itangazamakuru kubera ko babonaga ari byo bibanogeye kugeza ubwo bombi babumbuye paji nshya.

    Imyaka ibiri irashize bombi bamenyenya biturutse ku bitaramo 'Umurage Nyawo' byategurwaga na Ifashabayo byizihije abahanzi Kamaliza na Mina Rwema. Clarisse na Ifashabayo basanzwe bakunda cyane Kamaliza wabaye imbarutso y'urukundo rwabo.

    Clarisse nawe avuga ko iyo atanyura inzira Kamaliza yanyuze atari guhura na Ifashabayo. Yavuze ko mu mpera za 2018, Ifashabayo yamutumiye kuririmba mu gitaramo cyo kwizihiza Rugamba nticyaba 'Haza kuzamo utubazo ducyeya igitaramo nticyaba. Ariko buriya igitaramo cyarabaye. Imana yashakaga igitaramo cyanjye nawe kizahoraho.'

    Ku wa 08 Mutarama 2021, ni umunsi winjiye mu mateka ya Clarisse Karasira kuko ari bwo yambitswe impeta y’urukundo

    Uyu muhanzikazi avuga ko kuva ku munsi wa mbere ahura na Ifashabayo, ubushuti bwabo bwagutse buvamo urukundo, imitima irishimirana. Muri Nyakanga 2019, ni bwo Ifashabayo yabwiye Clarisse ko amukunda, uyu muhanzikazi nawe amwemerera atazuyaje.

    Clarisse ati 'Wari umugoroba mwiza numva ntashaka kugarukaho. Ariko byari byiza cyane. Ni umuntu w'imfura cyane. Ni King Dejoie rwose wa mbere ahubwo! Kuko hazaza abandi ibikomangoma bye. Kuri njyewe ndamwubaha cyane nk'umwami, kuri njyewe kubera ko asobanuye byinshi mu buzima bwanjye.'

    Uyu muhanzikazi avuga ko Dejoie ari umuntu wiyoroshya, w'umuyobozi, ugira amashyengo mu gihe cya nyacyo kandi wiyubashye.

    Kuva muri Label bifite aho bihuriye n'imishinga Clarisse afitanye na Dejoie:

    Ku wa 11 Ugushyingo 2019, Clarisse Karasira yatangaje ko yatandukanye n'uwari umujyanama we Alain Mukuralinda [Alain Muku], ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite.

    Icyo gihe Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko nta kibazo yigeze agirana na Alain Muku uyoboye Label ya Boss Papa ahubwo ko hari ibyo ashaka gukora kandi bitari kuzamukundira ari kumwe nayo.

    Ati 'Nta kibazo cyari kirimo nanabisabye mbere kera Alain yabaga ahari, ubundi akaba adahari. Nta kibazo na gito hari n'ibindi tugikorana, hari imishinga myinshi tugifitanye ariko ntabwo nabasha kuyikora ndi mu masezerano yabo. Kuko hari izindi nshingano ngiyemo zitanyemerera gukomezanya nabo.'

    Ubu, Clarisse yavuze ko yafashe umwanzuro wo gusezera muri Label bitewe n'imishinga migari yabonaga afitanye na Ifashabayo. Ati 'Imishinga twari dufite ahubwo ni imwe mu mpamvu.'

    Yavuze ko Ifashabayo atari we wamugiriye inama yo gusezerana muri Label, ahubwo ko yashakaga kugira ngo abone uburyo bwiza bwo gukorana na Ifashabayo wari ugiye kuba umujyanama we mushya.

    Kwambikwa impeta y'urukundo byaramutunguye mu buryo bukomeye:

    Clarisse yavuze ko ku wa 08 Mutarama 2021, yabyutse yitegura kujya gukora 'publicity' yo kwamamaza ikigo The Ceciliaz abereye Ambasaderi. Avuga ko uwo munsi imvura yiriwe igwa ariko ajya mu mudoka yerekeza aho ibi byagombaga kubera.

    Yavuze ko yageze ku gipangu cy'ahantu The Ceciliaz bakorera banga kumukingurira bamubwira ko hari ibyo bakiri gutegura. Uyu mukobwa avuga ko yamaze hanze iminota myinshi aho yinjiriye mu gipangu ababwira ko yumva basubika ifatwa ry'aya mashusho yo kwamamaza iki kigo.

    Akomeza avuga ko yinjiye aho yagombaga gufatira amashusho asanga ibintu byahinduye isura umusore amutegereje ngo amwambike impeta. Yavuze ko muri we yumvise anezerewe, ariko kandi aratungurwa. Ati 'Byari ibyishimo […] Kandi biriya ni urwibutso rwiza. Ndanamushimira cyane.'

    Uyu mukobwa avuga ko ubwo Ifashabayo yamwambikaga impeta muri we yumvaga ijwi rimubwira ngo 'ubu ugiye kuba madam'. Ati 'Narishimye cyane.' Yashimye Imana ku kuba yarababashije gutera iyi ntambwe mu buzima bwe.

    Avuga ko ubwo Ifashabayo yari amuhobereye amaze kumwambika impeta yamubwiye amagambo meza atasangiza buri wese.

    Clarisse na Ifashabayo bazakora ubukwe mu 2021, bashobora kuba muri Amerika:

    Nyuma y'uko Ifashabayo yambitse impeta Clarisse, havuzwe byinshi birimo n'uko bombi bazajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Clarisse ntiyerura neza niba koko bazajya gutura muri Amerika, ariko ko uko iminsi yicuma abantu bazagenda bamenya amakuru yabo arambuye.

    Yavuze ko bafitanye imishinga myinshi irimo no kwagura umuziki we, bityo ko icyemezo bazagifatira hamwe.

    Mu butumwa Ifashabayo yashyize kuri konti ye ya Facebook nyuma yo kwambika impeta Clarisse Karasira bugaragaza ko bombi bafite ubukwe muri uyu mwaka wa 2021.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko ubukwe bwabo buzaba 'vuba cyane' Imana nibashobozi kandi ibihe bikagenda neza, icyorezo cya Covid-19 kigacogora.

    Clarisse yavuze ko we na Ifashabayo babasha gutandukana akazi k'umuziki n'urukundo, ariko kandi ngo hari igihe bishaka kwivanga bitewe n'amarangamutima.

    Yavuze ko Ifashabayo asanzwe ari umuyobozi ubasha gushyira ibintu ku murongo, ku buryo bakora akazi neza cyane. Uyu mukobwa yavuze ko ubu ari bwo umuziki we ugiye kugira imbaraga zikomeye kuko none Ifashabayo bagiye kumarana igihe kinini.

    Clarisse yavuze ko ubu bahugiye ku gutegura Album ye ya kabiri izagaragaraho abahanzi batandukanye bo muri Afurika. Kandi ko bafite imishinga migari muri uyu mwaka no mu y'indi myaka iri imbere. Uyu mukobwa yasabye abantu gusengera urukundo rwabo.

    Clarisse Karasira yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 we na Ifashabayo Dejoie bazakora ubukwe Covid-19 nicogora

    Clarisse yavuze ko we na Ifashabayo bahuye kubera Kamaliza, umuhanzikazi bombi bahundagajeho urukundo

    Karasira avuga ko Ifashabayo akimara kumubwira ko amukunda, urukundo rwabo baruragije Imana

    Kanda hano urebe amafoto menshi:

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CLARISSE AVUGA KU RUKUNDO RWE NA DEJOIE WAMWAMBITSE IMPETA

    “>

    AMAFOTO+VIDEO: Aime Films-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102310/ubukwe-ni-vuba-bwahujwe-na-kamaliza-urugendo-rwurukundo-rwa-clarisse-na-dejoie-uko-baciye–102310.html

  • Mukobwa, iga kurangwa n'iyi mico kuko izagufasha kwigarurira imitima y'abagabo bakwifuza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rugendo rw'urukundo siko benshi barwitwaramo neza akaba ari nabyo bituma bamwe batarusoza cyangwa ngo bumve baguwe neza mu munyenga w'abakundana. Gusa nk'umukobwa ushaka kwifuzwa na buri musore hari bimwe mu bintu wakora akabasha gukundwa n'ukubonye wese kuko aba akubonamo umugore w'intangarugero.Muri inkuru tugiye kureba imico abagabo baba bifuza ku mukobwa bakayimukundira cyane.

    1.Umukobwa uzi gukunda

    Umukobwa uzubaka rugakomera usanga ashyize imbere urukundo kurenza ibindi byose.Igihe cyose umukobwa atagufitiye urukundo nushaka ntuzigore umushyira mu rugo kuko ntacyo wakora ngo umuntu utagukunda akubere mwiza.

    2. Udahora yinuba

    Umukobwa uzavamo umugore muzima ubereye urugo amenya gucunga ururimi rwe, ntabwo ahora yinubira ibitagenda akaba cyangwa se ibyo abonye byose akaba afite icyo abivugaho .Uburanga bwose umukobwa yaba afite aramutse ahora ari umuntu winuba yatera umugabo we kwicuza.

    3.Umukobwa ugushyigikira

    Umukobwa uzavamo umugore ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe,uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo.
    Igihe rero ubona ko uwo muri kumwe adashishikajwe n'ibyawe buriya no mu rugo azajya agutererana

    4.Umukobwa wigomwa

    Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.Iyo rero mubana mu byiza gusa akishimira ibyo umugezaho we ntacyo yakora ngo akurwanire ishyaka, ntabwo ashobora kuvamo umugore ubereye urugo

    5.Umukobwa ucisha make

    Umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakunda, iyo agezeyo arubaka ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose, iyo bageze mu rugo umuriro uraka.

    6.Yita ku bashyitsi akabagirira neza

    Mbere yo gufata icyemezo cyo gushaka umugore, abasore babanza kureba niba uwo mukobwa azashobora kwita ku bashyitsi basura urugo rwe, kuko mu Kinyarwanda bavuga ko 'Urugo ari urugendwa', kandi na Rugamba Cyprien yabivuze ukuri ifuni ibagara ubushuti ni akarenge.

    7.Umukobwa utikubira

    Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n'inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.
    Iyo rero ubona ako ashishikajwe n'iterambere ryanyu mwese ,adakurura yishyira , bikugaragariza yuko azubaka.

    8.Umukobwa udahuzagurika

    Ntabwo umukobwa yavamo umugore mwiza igihe ahuzagurika . Kuba umuntu akuze mu mutwe nabyo bigira uruhare mu gutuma ahazaza h'urugo rwe hatabamo rwaserera kuko aba afite ubushobozi bwo guhangana n'uburemere bw'ibibazo urugo rushobora kugira

    9.Umukobwa w'umunyakuri kandi wubaha

    Umukobwa w'umunyakuri, wubaha umugabo we , udasuzugura , umuha agaciro akwiriye n'ubundi iyo umushatse arabikomeza biba biri mu ndangagaciro ze.

    10.Umukobwa usenga

    Umuntu wiyambaza Imana, uyubaha, umenya n'uburyo afata abantu, iyo rero ushatse umuntu utarigeze abimenya usanga ntacyo atinya, kuri we nta kirazira.Urutonde rushobora kuba rurerure bitewe n'icyo umuntu wese ashingiraho mu gushakisha umugore yakumva amunyuze ariko n'ibyavuzwe haruguru ni ingenzi.

    11.Agira umwete ku mirimo myiza

    Abanyarwanda bavuga ko ineza uyisanga imbere, ninayo mpamvu mu biranga umugore mwiza agomba kuba azi ko iyo ugira neza iyo neza iba izagarukira urugo rwawe.

    12.Akunda gufasha abo arusha ubushobozi

    Umugore mwiza ni umugore uzajya kwa muganga, cyangwa umuntu wo mu muryango we yajya kwa muganga ntabure umugemurira kuko mu bushobozi afite afasha abandi barimo abishoboye n'abatishoboye.

    13.Azi kugabura ku gihe

    Umugabo ntabwo akunda umugore uzamwicisha inzara, bityo iyo mukundana akabona ko uri umunebwe mu guteka, cyangwa akabona ko utazi guteka ashobora kukureka kuko aba akeka ko bishobora kuzabishya imibanire yanyu mu rugo.

    14.Amenya kubana neza n'abaturanyi

    Iyo umugore azi kubana neza n'abaturanyi bituma urugo rwe rugira amahoro, n'ikibazo kivutse akamenya kwegera abaturanyi bakagikemura.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-iga-kurangwa-niyi-mico-kuko-izagufasha-kwigarurira-imitima-yabagabo-bakwifuza/

  • Amavubi yerekeje muri CHAN aberewe cyane [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Itsinda ryerekeje muri Cameroon rigizwe n'abantu 53 barimo abakinnyi 30, ryahagurutse ku kibuga cy'indege cya Kigali saa Mbiri za mu gitondo n'indege ya RwandAir.

    Bagiye gukina Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izaba guhera ku wa 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2021.

    Muri iri rushanwa ryagombaga kuba muri Mata 2020, rigasubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Uganda, Togo na Maroc ifite igikombe giheruka.

    Ku munsi w'ejo,Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu, Tuyisenge Jacques, yijeje Minisitiri wa Siporo ko Amavubi ashobora kwitwara neza, akegukana iri rushanwa rizamara ibyumweru bitatu ribera muri Cameroun.

    Ati “Ubwacu nk'abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n'Igikombe tukakizana.'

    Mu butumwa yahaye abakinnyi, abatoza n'abandi bazajyana, Minisitiri Munyangaju yabasabye kuzirikana icyizere bafitiwe n'Abanyarwanda, bakazaharanira guhesha igihugu ishema.

    Yagize ati 'Mugiye mu butumwa bw'Abanyarwanda, ubutumwa bw'u Rwanda. Mugiye kwanda amahanga muzahura, mugiye muri abaranga b'u Rwanda, mugende mwimane u Rwanda, mukotane muduhe intsinzi, muheshe u Rwanda ishema.'

    Yakomeje agira ati 'Mumaze iminsi mwumva ibyo Abanyarwanda babatezeho, 'intsinzi n'ishema ry'Igihugu', bigaragaza ko bakibafitiye icyizere cyo kubigeraho, kandi mukaba mwatungurana mukabashimisha, mugatahukana itsinzi.'

    Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00' ku kibuga cyitwa “Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00' kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

    Abakinnyi 30 bazakinira u Rwanda muri CHAN 2021:

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric 'Bakame' (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier 'Seif' (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

    Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).






    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yerekeje-muri-chan-aberewe-cyane-amafoto

  • Kera Kabaye! Noneho The Ben na Miss Pamella berekanye ifoto igaraza byinshi kurukundo rwabo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda no muri EAC yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto yashyize hanze ari kumwe na Miss Pamella Uwicyeza bivugwa ko bakundana.

    Urukundo rwa Pamella n'umuhanzi The Be rwatangiye kuvugwa cyane kubera amagambo yuzuye imitoma babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga guhera mu mwaka ushize ndetse baje no gusohokana muri Tanzania mu gusoza 2020.

    Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byatangaje ko The Ben yasanze uyu Pamella mu gihugu cya Tanzania ndetse uyu mukobwa yagaragaye muri iki gihugu yambaye ishati isa neza niyo The Ben yigeze kugaragara yambaye.

    Ku wa 28 Ugushyingo 2020,The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Miss Pamella hafi y'amazi muri Tanzania ndetse amusoma ku gahanga.

    Nta magambo yihariye yaherekesheje ayo mashusho gusa Miss Pamela yari yegamye mu gituza cya The Ben mu buryo bw'abakundana.

    Nta gihamya n'imwe yemeza abantu ko aba bombi bakundana ariko aya mashusho yashyizwe hanze na The Ben ari kumwe na Pamella muri Tanzania,agaragaza neza ko uyu muhanzi yihebeye uyu mukobwa w'ikimero w'imyaka 21.

    Uwicyeza yakunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aho yigeze gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati 'Mine', bisobanuye 'Uwanjye.'

    Uwicyeza Pamella yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 ba nyuma bashakishwagamo Nyampinga w'u Rwanda.Yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/13/kera-kabaye-noneho-the-ben-na-miss-pamella-berekanye-ifoto-igaraza-byinshi-kurukundo-rwabo/

  • Mu mwambaro wa Made in Rwanda, Amavubi yerekeje muri Cameroun muri CHAN (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu berekeje mu gihugu cya Cameroun mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), mu marushanwa atagerejwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu itsinda C hamwe na Uganda, Maroc na Togo, aho Amavubi azakina umukino wa mbere ku wa Mbere tariki 18 Mutarama na Uganda kuri Stade de la Réunification y’i Douala.

    Umukino wa kabiri w’Amavubi uzaba tariki 22 Mutarama ahura na Maroc nawo ukazabera kuri Stade de la Réunification , naho uwa gatatu usoza amatsinda ukazaba 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea Amavubi akina na Togo.

    Abakinnyi berekeje muri Cameroon

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

    Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Mu-mwambaro-wa-Made-in-Rwanda-Amavubi-yerekeje-muri-Cameroun-muri-CHAN-AMAFOTO

  • Akuzuye umutima gasesekara ku munwa: Pamella… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2017 The Ben yigeze kukanyuzaho na Marina ariko ntibyamaze kabiri. Kuva ubwo kugeza mu 2020 nibwo hatangiye kwibazwa niba Pamela yaba yarigaruriye umutima wa The Ben ariko amafoto yagiye abihamya bari kwishimana mu bihe bitandukanye.

    Urukundo rwa Pamella n'umuhanzi The Ben rwatangiye kuvugwa cyane kubera amagambo yuzuye imitoma aba bombi babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga guhera mu mwaka ushize ndetse baje no gusohokana muri Tanzania mu gusoza 2020.

    Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byatangaje ko The Ben yasanze Pamella mu gihugu cya Tanzania ndetse uyu mukobwa yagaragaye muri iki gihugu yambaye ishati isa neza n'iyo The Ben yigeze kugaragara yambaye.

    Ku wa 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Miss Pamella hafi y'amazi muri Tanzania ndetse amusoma ku gahanga. Nta magambo yihariye yaherekesheje ayo mashusho gusa Miss Pamela yari yegamye mu gituza cya The Ben mu buryo bw'abakundana.

    Nta gihamya n'imwe yemeza abantu ko aba bombi bakundana ariko aya mashusho yashyizwe hanze na The Ben ari kumwe na Pamella muri Tanzania, agaragaza neza ko uyu muhanzi yihebeye uyu mukobwa w'ikimero w'imyaka 21 wanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda. 

    Uwicyeza Pamella yakunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aho yigeze gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati “Mine”, bisobanuye “Uwanjye.”

    Uwicyeza Pamella yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w'u Rwanda. Yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.

    The Ben kuva mu 2007 kugeza ubu ni umuhanzi ufite izina rikomeye mu muziki nyarwanda no mu karere ndetse akunze kwivugira ko ari muhanzi nimero ya mbere mu Rwanda (Big brand in the nation, Tiger B). 

    The Ben hashize iminsi ine yizihije isabukuru y’amavuko aho yatangiye umwaka wa 32 ni mu gihe Pamella bivugwa ko bakundana, we afite imyaka 21 y'amavuko. Ku isabukuru ye y’amavuko, Pamella yabwiye uyu muhanzi amagambo yuzuye imitoma – ibyerekanye ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye.

    Iyi foto yashyizwe kuri Instagram na Miss Pamella Uwicyeza ku mugoroba w’uyu wa Kabiri. Munsi yayo yanditse ati ‘Butter/Jelly’. The Ben yagize icyo ayivugaho mu magambo y’igifaransa akurikizaho utumenyetso tubiri tw’umutima. Benshi mu bagize icyo bayivugaho barimo na Miss Uwase Colombe na Irakoze Vanessa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka yashize, bavuze ko bashyigikiye urukundo rwa The Ben na Pamella. 

    Ni ifoto yasangijwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga aho kuri Instagram yitwa pamela.and.theben munsi yayo banditse bati ”True love” (urukundo rw’ukuri) n’utumenyetso tw’umutima. Konti ya Instagram yitwa Meddy-Updates yatanze igitekerezo kuri iyi ifoto Pamella yashyize ku rukuta rwe, bandika ko ‘Urukundo ari ikintu kiza’.

    The Ben na Miss Pamella mu mpera za 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102306/akuzuye-umutima-gasesekara-ku-munwa-pamella-na-the-ben-mu-munyenga-wurukundo-102306.html

  • Mu myenda ya Made in Rwanda yatunguye benshi, Amavubi yerekeje muri Cameroun #rwanda #RwOT

    Amavubi y’u Rwanda yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yerekeza muri Cameroun gukina irushanwa rya CHAN, mu buryo busa n’ubutunguranye abakinnyi b’u Rwanda bahagurutse bambaye imyenda ya Made in Rwanda itakishije imigongo.

    Ni amashati meza cyane akozwe mu ibara ry’umuhondo andi ari ubururu n’amapantalo y’umukara ndetse n’inkweto z’umukara, bakaba bambitswe n’inzu imenyerewe mu by’imideli ya Moshions.

    Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo byamenyekanye ko aba basore bari buseruke mu myambaro ya Made in Rwanda, ni ikintu cyatunguye benshi kuko batabibamenyereweho, aho benshi bamenyereye ko bagenda bambaye ibirango by’igihugu mu myenda ya siporo nk’amatiriningi cyangwa amakabutura.

    Ubu butumwa bwakuriye ikiganiro aho bamwe bamushimaga bavuga ko azi kwitegereza, ni mu gihe abandi bamunengaga bavuga ko atifuriza u Rwanda ibyiza

    Abasore b’u Rwanda 30 n’abatoza babo nibo bahagurutse mu Rwanda muri iki gitondo berekeza muri Cameroun bitabiriye iri rushanwa rizatangira ku wa 16 Mutarama 2021.

    Bagiye nyuma yo gusurwa na Minisitiri wa Siporo ku munsi w’ejo hashize, aho yabibukije ko bagomba kumenya ko bafitiye ideni abanyarwanda ry’intsinzi.

    U Rwanda ruri mu itsinda c na Uganda, Maroc na Togo. Umukino warwo wa mbere ruzawukina tariki ya 18 Mutarama 2021 na Uganda

    Abakinnyi 30 Mashami yahagurukanye

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric 'Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier 'Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

    Ba rutahizamu:}

    Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

    Ni uku Amavubi yaserutse yambaye

    Rutahizamu Sugira Ernest

    Bertrand umwe mu basanzwe bakorana na Moshions yambitse Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/mu-myenda-ya-made-in-rwanda-yatunguye-benshi-amavubi-yerekeje-muri-cameroun