Blog

  • Umuhanzi Emmy yambitse impeta umukobwa bakundana wamwemereye ko azamubera umugore (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Emmy, ukunze gukoresha amazina ya Real Emmy ku mbuga nkoranyambaga, kuri ubu uri muri leta zunze ubumwe za Amerika yateye ivi asaba umukobwa bamaze igihe bakundana ko yazamubera umugore maze nawe ntiyazuyaza ahita avuga ati ” Yego ndabyemeye “ niko kumwambika impeta. Emmy yahamije ibi nyuma yo gushyira hanze amafoto ye n'umukunzi we abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Nyuma yuko Emmy ashyize hanze aya mafoto yayaherekesheje amagambo akurikira:

    J

    Umuhanzi Emmy yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye yakoze zigakundwa zirimo Ntunsige, Nyumva, Nari umuntu, My Beautiful ndetse na Care ari nayo aherutse gushyira hanze mu minsi ishize.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-emmy-yambitse-impeta-umukobwa-bakundana-wamwemereye-ko-azamubera-umugore-amafoto/

  • Byinshi wamenya ku rubuga rwa Signal rukomeje kwigarurira isi |benshi batangiye kuva kuri WhatsApp bitewe na rwo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uru rubuga rushya ruri kwigarurira isi, ruzwiho kugira uburyo bwihariye bwo kurinda amabanga y'abarukoresha. Ibi ahanini bituruka ku kuba abatangije signal, atari ikigo giharanira inyungu, ahubwo ari umuryango ufasha abababaye. Ubusanzwe uru rubuga rwajyaga rukoreshwa n'abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu cyangwa ibindi bintu bishyigikira igice runaka cyarenganyijwe (activists).

    Uretse abo tuvuze kandi wasangaga signal ikoreshwa cyane n'abahanga kabuhariwe kuri mudasobwa (hackers) cyangwa se abandi bantu bakeneye umutekano usesuye kumbuga za internet. Gusa mu minsi micye ishize, uru rubuga rwanditse amateka mashya ndetse abantu benshi cyane bararumenya birenze urugero.

    Ibi byaturutse ku kuba ubuyobozi bwa whatsapp yajyaga yifashishwa na benshi ariko ikora kimwe nka signal, itangaza ko yatangiye guhuza ibintu bimwe byo kuri whatsapp na facebook, abantu benshi bahise babinenga cyane ndetse birabarakaza, ndetse bamwe batangira gushaka izindi mbuga bakoresha zitari whatsapp kuko bibwiraga ko ibyari amabanga yabo bigiye kujya ku karubanda (kuri facebook). Bidatinze umugabo umaze kumenyekana cyane Elon Musk yanditse kuri twitter ati: 'mukoreshe Signal' ntawamenye niba yarashatse gukangurira abantu gukoresha uru rubuga cyangwa niba haribindi yasobanuraga gusa ikizwi nuko urubuga rwa signal rwahise rwitabirwa birenze.

    Kuva mukwezi kwa 7 byavuzwe ko imbuga zirimo na whatsapp zikorana cyane n'abashinzwe umutekano mu bihugu ndetse bikarangira zitanze amakuru ku nzego za leta ku bazikoresha bose, ibi nabyo byongereye abakoresha signal, kuko benshi bari barangajwe imbere no kubona umutekano w'amakuru kandi signal yari yiteguye kuyarinda uko bishoboka. Ibyo byose rero byatumye uru rubuga rwa signal kuri ubu rufite umwanya wa mbere muzimaze gukururwa kuri internet cyane (most downloaded) yaba Apple App Store ndetse no kuri Google Play Store, ibi ngo byatumye habaho no kugenda gacye kuru rubuga bitewe n'abantu benshi bashakaga kurujyaho.

    ●Ese ubundi Signal ikora ite?

    Ni urubuga rwifashishwa mu kohereza bw'inyuguti, amajwi n'amashusho, uru rukoreshwa muburyo bwose yaba abakoresha android, Apple ndetse no kuri mudasobwa. Kugira ngo utangire kurukoresha ucyenera numero ya telephone gusa nkuko kuri whatsapp bigenda. Hano ushobora guhamagara umuntu umwe cyangwa benshi icyarimwe, yaba muburyo bw'amajwi cyangwa bw'amashusho. Gusa itandukaniro rihari na whatsapp nuko iyi signal itekanye kurusha izindi mbuga zose zibaho.

    ●Wakwibaza uti ese koko Signal iratekanye?

    Igisubizo umuntu yavuga ni Yego, ibi nukubera ko uru rubuga rwa signal rukoresha ibyo bita 'end-to-end' encryption ibi rero bituma ubutumwa cyangwa ikindi kintu wohereje kibonwa na we wacyohereje ndetse nuwo wacyoherereje gusa, bivuze ko nta muntu wakwitambika hagati yanyu wa gatatu, yaba leta cyangwa se abajura bo kuri internet, uretse nibyo kandi n'abakoze uru rubuga ubwabo ubwo butumwa wohereje ntibabubona.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/byinshi-wamenya-ku-rubuga-rwa-signal-rukomeje-kwigarurira-isi-benshi-batangiye-kuva-kuri-whatsapp-bitewe-na-rwo/

  • Amerika: Gikundiro Rehema n’umugabo we umuber… – #rwanda #RwOT

    Ishimwe Claude umugabo wa Gikundiro Rehema, yabwiye InyaRwanda.com ko bibarutse umwana w’umukobwa bise Aviella Chloe ISHIMWE. Yavuze ko umutima we wuzuye ishimwe ku Mana, ati “Ndashimira Imana bwa mbere na mbere yo yatugiriye icyizere nanone ikaduha umugisha ukomeye nk’uyu, ndumva ntabwo twabona uko tubisobanura”.

    Ati “Ndashimira umugore wanjye, ajya antungura buri munsi, ubuzima bw’umunezero bwanjye nawe sinjya mbona aho mpera mbivuga ariko nshimiye Imana ko umunyamahirwe nk’uyu ikampereza ubuzima bw’abantu bameze batya badasanzwe b’imbaraga, b’ubwiza bw’Imana nk’ubu, byose ni byiza kandi byuzuye umugisha w’Imana. Sinzi uko nabivuga rwose, wumve ko mpora mbishimira Imana.”

    Gikundiro na Claude bibarutse ubuheta

    Gikundiro hamwe n’umugabo we Claude

    Claude yavuze ko umugore we ndetse n’umwana wabo bameze neza cyane. ati “Madamu ameze neza nawe ni muzima arakomeye, arishimye, twese turi mu munezero”. Yavuze ko nyuma yo kwibaruka, umugore we agiye kubona umwanya uhagije wo gukorera Imana kuko byari ‘byarabanje kumera nk’ibitamubohora neza kuko yabanje kugira ngo abanze yibaruke’.

    Ikiganiro na Gikundiro Rehema umaze kwandika indirimbo zirenga 200 zirimo 'Ikidendezi' n'izindi zamamaye yandikiye amakorali

    Ishimwe Claude nka Manager wa Gikundiro, yavuze ko igihe ari iki cyo gutambira Imana no guhesha abantu umugisha mu buryo bw’indirimbo. Gikundiro na ISHIMWE bamaze imyaka 3 baba muri Amerika. Gikundiro umwibuke mu ndirimbo ye ‘Sion’ n’izindi zinyuranye yandikiye amakorali zikagira ubwamamare bukomeye nka ‘Ku kidendezi’ ya Korali Ukuboko kw’iburyo, ‘Nzirata umusaraba’ ya Shalom choir n’izindi.

    Gikundiro ni umugore ufite amateka akomeye mu muziki nyarwanda

    Gikundiro yamaze kwibaruka ubuheta, ‘Manager’ we atangaza ko uyu muhanzikazi agiye kugarukana imbaraga nyinshi mu muziki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102312/amerika-gikundiro-rehema-numugabo-we-umubereye-manager-bibarutse-ubuheta-102312.html

  • Jeff Bezos mu minsi 4 gusa yisubije umwanya we wa mbere w'umuntu ukize ku Isi kurusha abandi #rwanda #RwOT

    Uyu muherwe wa mbere ku Isi kuri ubu Jeff Bezos yavutse tariki 12 Mutarama 1964, ibisobanuye ko uyu munsi yujuje imyaka 57 y'amavuko akaba ari nabwo yasubiye kuri uyu mwanya wa mbere mu bakize ku Isi.

    Nk'uko byatangajwe n'urubuga Forbes rusanzwe rukora urutonde rw'abantu bakize ku Isi, Elon Musk unafite inkomoko muri Afurika yamaze kuva ku mwanya wa mbere mu baherwe nyuma yo guhomba mu munsi umwe agera kuri Miliyari 13.5 z'amadorali yose, ubu akaba atunze angana na Miliyari 176.2 z'amadorali — ibimushyira ku mwanya wa kabiri nyuma ya Jeff Bezos wamaze kwisubiza umwanya wa mbere.

    Jeff Bezos nyiri uruganda rwa Amazon, niwe uyoboye urutonde rw'umuherwe wa mbere ku Isi kugeza aka kanya nk'uko bishimangirwa na Forbes, atunze agera kuri Miliyari 182.1 z'amadorali, gusa nawe yahombye agera kuri Miliyari 3.6 z'amadorali ku mafaranga yari asanzwe atunze.

    Jeffrey Preston Jorgensen (Jeff Bezos) yavukiye ahitwa Albuquerque, muri New Mexico ku ya 12 Mutarama 1964, umuhungu wa Jacklyn na Ted Jorgensen. Igihe yavukaga, nyina yari umunyeshuri w'imyaka 17 mu mashuri yisumbuye naho se yacuruzaga amagare.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/jeff-bezos-mu-minsi-4-gusa-yisubije-umwanya-we-wa-mbere-w-umuntu-ukize-ku-isi

  • Google yahagaritse Shene ya YouTube yakoreshwaga na Donald Trump. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho twitter na Facebook bihagaritse burundu konti zakoreshwaga na Donald Trump, kuri ubu ikigo cya Google nacyo cyahagaritse YouTube Channel ya Trump. Kuwa 20 Mutarama 2021 ni bwo biteganyijwe ko Trump azahererekanya ububasha n'uwamutsinze mu matora yabaye mu 2020 bwana Joe Biden. Kuri iyi ngingo yo gutsindwa kwa Donald Trump ntabwo abanyamerika bose bayihurizaho ndetse benshi bavuga ko habayemo uburiganya.

    Uku kutumvikana niko gutera benshi kujya mu myigaragambyo ndetse biri mu biri guteza ikibazo aho Trump yagaragaye ashimagiza aba bantu bamurwaniraga ishyaka. Kuva yashimagiza aba bantu akoresheje imbuga nkoranyambaga zirimo facebook, youtube na twitter nubwo ubu butumwa nta munota w'ubusa bwamaze kuri izi mbuga nkoranyambaga.

    Kuri iyi nshuro, nyuma yaho urubuga rwa twitter rumufungiye mu gihe cy'ibyumeru bibiri na facebook ikamufungira na google binyuze ku rubuga rwayo rwa Youtube, Trump yemerewe kugira ikintu ashyira ku muyoboro we wa youtube kugeza hashize iminsi 7 bivuze ko azongera gukoresha youtube nyuma yo gutanga ubutegetsi.

    Ahanini Trump ari gufungirwa imbuga nkoranyambaga ze mu rwego rwo kumubuza gukomeza gukangurira abantu gukora imyigaragambyo bitewe n'amagambo abatiza umurindi yanyuzaga kuri izi mbuga higanjemo ashimagiza abamushyigikiye bari kwigaragambya.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/google-yahagaritse-shene-ya-youtube-yakoreshwaga-na-donald-trump/

  • Kirehe FC yasabwe kwishyura abakinnyi bitarenze tariki 20 Mutarama 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahoze bakinira Kirehe FC bashimishijwe n
    Abahoze bakinira Kirehe FC bashimishijwe n’icyemezo cya Guverineri Mufulukye Fred

    Ikibazo cy’abakinnyi n’abatoza bakoreye ikipe ya Kirehe FC kimaze iminsi cyumvikana mu itangazamakuru mu Rwanda. Abakinnyi n’abandi bakoze barishyuza iyi kipe Miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Nyuma yo kwandikirwa n’abari abakozi bayo ikabihakana, ikababwira ko itabazi ko nta maseserano bigeze bagirana, Kirehe FC yatumijwe na FERWAFA kugira ngo icyemure ikibazo ariko ntiyagikemura.

    Kigali Today yifuje kumenya niba ibaruwa aba bakinnyi bandikiye Guverineri yaramugezeho iganira na Munyeshyaka Gilbert bakunda kwita Lukaku ayemerera ko Guverineri yategetse Kirehe FC kubishyura mu gihe gito. Yagize ati “Amaze kubona ibaruwa namwoherereje kuri email, Guverineri yatumijeho Umuvunyi w’Intara, Umuyobozi wa Kirehe FC ndetse na Division manager w’Akarere ka Kirehe ndetse nanjye uhagarariye abandi. Umwanzuro wavuyemo muri icyo kiganiro cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, ni uko ubuyobozi bwa Kirehe FC bwemeye ko bitarenze tariki 20 Mutarama 2021 bugomba kuba bwamaze gukemura ikibazo cyacu.”

    Nyuma y’igihe kitari gito aba bakinnyi basiragira, ubuyobozi bwa Kirehe FC bwatangiye kubasaba ibimenyetso bigaragaza ko bari abakinnyi bayo. Nk’uko ubahagarariye yakomeje abivuga, ati “Twatangiye gukusanya ibimenyetso bigaragaza ko twari abakinnyi ba Kirehe FC, bigaragazwa n’amasezerano y’akazi ndetse n’ibindi bitandukanye kandi turashima Guverineri Mufulukye Fred ukomeje gukurikirana ikibazo cyacu.”

    Kirehe FC yamanutse mu cyiciro cya Kabiri mu mwaka wa 2019 aho abakinnyi n’abatoza bayitozaga yanze kubishyura igahakana ivuga ko itabazi.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kirehe-fc-yasabwe-kwishyura-abakinnyi-bitarenze-tariki-20-mutarama-2021

  • Hamenyekanye akayabo Cristiano Ronaldo n'umukunzi we bamaze gushora mu kugura imirimbo ihenze cyane bambara [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Aba bombi baherutse gusohokera I Dubai aho bari banitabiriye ibihembo bya Globe Soccer awards bambaye imikufi ihenze cyane.

    Ronaldo w'imyaka 35 yambitse Georgina Rodriguez impeta ifite agaciro k'ibihumbi 615 by'amapawundi ikozwe mu ibuye rya sapphire ndetse itatswe na Diyama.

    Muri 2018 ubwo Ronaldo yari agarutse kuri Old Trafford ari kumwe na Juventus guhangana na Manchester United yamuzamuye mu mikino ya Champions League,yari yambaye isaha ya Franck Muller ifite agaciro ka miliyoni 1.2 y'amapawundi ikozwe muri diyama.

    Ari I Dubai mu birori bya Globe Soccer Awards mu kwezi gushize,Ronaldo yari yambaye isaha igura £380,000 ya Rolex GMT Master Ice.Iyi saha niyo ihenze kurusha izindi zose zakozwe na Rolex.

    Uwo munsi kandi,Ronaldo yari yambaye impeta y'abagore ifite agaciro ka £200,000 itatswe Diamond.

    Mu mwaka ushize nabwo,Georgina yeretse abamukurikira kuri Instagram basaga miliyoni 23 ifoto yambaye imikufi y'ubwoko bwose ifite agaciro k'ibihumbi 720 by'amapawundi ku kuboko kumwe.Agakomo kamwe ka diyama muri 3 yari yambaye kagura £25,000.







    Imibiri yabo bayirimbisha amamiliyoni y'imirimbo

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-akayabo-cristiano-ronaldo-n-umukunzi-we-bamaze-gushora-mu-kugura

  • Abarepubulikani nabo bashyigikiye ko Perezida Trump yeguzwa #rwanda #RwOT

    Liz Cheney, umuntu wa gatatu ku rutonde rw'abarepubulikani bakomeye mu mutwe w'abadepite ba Amerika, yavuze ko azatora yemeza kweguza Trump kubera ibyabaye ku nzu y'inteko mu cyumweru gishize.

    Ejo kuwa kabiri, Trump yatangaje ko nta ruhare afite mu myigaragambyo yabaye ku ngoro y'inteko ishingamategeko kuwa gatatu ushize, ikozwe n'abamushyigikiye.

    Biteganyijwe ko tariki 20 z'uku kwezi asimburwa na Joe Biden.

    Uyu munsi umutwe w'abadepite uratora ku kweguza Trump ku byaha byo gushishikariza imyigaragambyo, byaba ari ubwa mbere perezida wa Amerika yegujwe ubugira kabiri n'umuwe w'abadepite.

    Abarepubulikani bavuze iki?

    Liz Cheney, umukobwa w'uwahoze ari visi perezida Dick Cheney, yiyemeje gushyigikira icyo gikorwa, ni ubwa mbere umuntu wo mu bakuriye ishyaka rya perezida akoze ibi kuva mu gihe cya Richard Nixon.

    Madamu Cheney mu itangazo yasohoye yagize ati: “Nta perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wigeze agambanira bikomeye gutya indahiro ye ku itegekoshinga”

    Uyu mudepite uhagarariye leta ya Wyoming yongeyeho ko Trump ari we “wahamagaye abigaragambya, abashyira hamwe, akongeza ikibatsi cy'iki gitero”.

    Abandi barepubulikani babiri mu mutwe w'abadepite, John Katko na Adam Kinzinger, nabo bavuze ko batora bemeza kweguza perezida.

    Kevin McCarthy ukuriye abarepubulikani mu mutwe w'abadepite akaba inshuti ya Trump wavuze mbere ko adashyigikiye kumweguza, biravugwa ko yahisemo kudasaba bagenzi be gutora banga icyo gikorwa.

    New York Times ivuga ko Mitch McConnell ukuriye abasenateri b'abarepubulikani yabwiye inshuti ze ko yishimiye ko abademokarate bashaka kweguza Trump, kuko yumva byafasha ishyaka ry'abarepubulikani kwikiza Trump.

    McConnell kandi yabwiye inshuti ze ko abona ko ibyo Trump yakoze ari ibyaha bikwiye kumweguza, nk'uko bivugwa na Washington Post.

    Mu nteko hari kuba iki?

    Kuwa kabiri, Visi-perezida Mike Pence yanze ubusabe bw'abadepite b'abademokarate bamusabaga gukoresha ingingo ya 25 y'itegekoshinga ngo yeguze umukuriye.

    Mu ibaruwa yasubije Nancy Pelosi umudemokarate ukuriye umutwe w'abadepite, Mike Pence yavuze ko “mu itegekoshinga ryacu ingingo ya 25 atari uburyo bwo guhana cyangwa gufata ubutegetsi”.

    Guhakana kwa Pence bivuze ko abademokarate uyu munsi kuwa gatatu hakiri kare bakora amatora mu nteko ku byo barega perezida no kumweguza.

    Bashobora gukoresha urubanza rwo kumweguza bakanatora babuza ko Trump yazongera kwiyamariza umwanya ariho. Trump yatangaje ko ateganya kwiyamamaza nanone mu 2024.

    Igihe umutwe w'abadepite watora wemeza kweguza Trump, urubanza rwakomereza muri sena bemeza niba ibyo aregwa bimuhama.

    New York Times ejo kuwa kabiri yavuze ko abasenateri bagera kuri 20 b'abarepubulikani badafite aho bahagaze ku rubanza rwacirwa perezida.

    Byasaba 2/3 by'abagize sena kugira ngo Trump ahamwe n'ibyaha maze sena imweguze bidasubirwaho, bivuze ko byasaba ko nibura abasenateri 17 b'abarepubulikani batora bamuhamya ibyaha.

    Kugeza ubu abantu 170 bamaze kumenyekana mu bakoze igitero ku nzu y'inteko ishingamategeko, 70 muri bo bamaze kuregwa, nk'uko FBI yabitangaje kuwa kabiri.

    Abandi amagana byitezwe ko nabo bagomba kuregwa, abazahamwa n'icyaha bashobora gufungwa imyaka igera kuri 20, nk'uko FBI ibivuga.

    INKURU YA BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/abarepubulikani-nabo-bashyigikiye-ko-perezida-trump-yeguzwa

  • IFOTO Y'UMUNSI: Umuhanzi The Ben na Pamella bongeye kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    Urukundo rwa Pamella n'umuhanzi The Be rwatangiye kuvugwa cyane kubera amagambo yuzuye imitoma babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga guhera mu mwaka ushize ndetse baje no gusohokana muri Tanzania mu gusoza 2020.

    Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byatangaje ko The Ben yasanze uyu Pamella mu gihugu cya Tanzania ndetse uyu mukobwa yagaragaye muri iki gihugu yambaye ishati isa neza niyo The Ben yigeze kugaragara yambaye.

    Ku wa 28 Ugushyingo 2020,The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Miss Pamella hafi y'amazi muri Tanzania ndetse amusoma ku gahanga.

    Nta magambo yihariye yaherekesheje ayo mashusho gusa Miss Pamela yari yegamye mu gituza cya The Ben mu buryo bw'abakundana.

    Nta gihamya n'imwe yemeza abantu ko aba bombi bakundana ariko aya mashusho yashyizwe hanze na The Ben ari kumwe na Pamella muri Tanzania,agaragaza neza ko uyu muhanzi yihebeye uyu mukobwa w'ikimero w'imyaka 21.

    Uwicyeza yakunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aho yigeze gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati “Mine”, bisobanuye “Uwanjye.”

    Uwicyeza Pamella yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 ba nyuma bashakishwagamo Nyampinga w'u Rwanda.Yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ifoto-y-umunsi-umuhanzi-the-ben-na-pamella-bongeye-kuvugisha-benshi

  • Abanyarwanda batuye muri Canada bamaganye Radiyo iherutse gutambutsa ikiganiro gipfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni ikiganiro cyakozwe kuri uyu wa 7 Mutarama, aho cyagarutse ku gitabo Judi Rever yanditse cyitwa ‘In Praise of Blood’ akagisohora mu mwaka wa 2018.

    Muri icyo gitabo, Rever ashinja ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi guhanura indege yari itwaye Perezida Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, akanavuga ko ari yo yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu bihabanye n’ibyagaragajwe n’inzobere zitandukanye.

    Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada wanenze ubuyobozi bw’iyi radio, bavuga ko nta bunyamwuga umunyamakuru Bureau yakoresheje kuko yasigirije igitabo cya Rever mu kiganiro, aho kugisesengura yifashishije ibihamya bifatika.

    Nko ku ngingo y’uko indege ya Habyarimana, Bureau ntiyigeze abaza Rever aho yakuye amakuru y’uko yahanuwe na FPR , kuko avuguruza Raporo zakozwe n’Abafaransa ndetse na Komisiyo ya Mutsinzi, zemeje ko igisasu cyahanuye indege ya Habyarimana cyaturutse mu Kigo cya gisirikari cya Kanombe, kandi icyo gihe kikaba cyari kikiri mu maboko y’ingabo za Leta ya Habyarimana.

    Indi ngingo uyu muryango uvuga ko igaragaza uburyo iki kiganiro cyari kibogamye, ni iyagarutse ku ntandaro ya Jenoside, aho Rever avuga ko yabaye ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

    Uyu muryango uvuga ko ibi bitandukanye n’ukuri kuko Jenoside yateguwe igihe kinini mbere y’ishyirwa mu bikorwa ryayo. Bavuze ko muri iki kiganiro, Rever atigeze na rimwe agaruka ku bikorwa byo kwibasira Abatutsi byakozwe kuva mu myaka ya 1960, bigakomeza kugeza ubwo FPR Inkotanyi ifashe icyemezo cyo kurangiza ibyo bibazo byose binyuze mu ntambara, kuko Leta ya Habyarimana itigeze igira ubushake bwo kurangiza ibyo bibazo mu mahoro.

    Bagize bati ‘’mu mugambo make, Bureau yirengagije akarengane kakorewe Abatutsi bari batuye mu Rwanda, aho bafatwaga nk’abanyamahanga, bakorewe n’intagondwa z’Abahutu mu myaka ya za 1960. Nta hantu na hamwe Bureau na Rever bigeze bagaragaza ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bo mu Rwanda mu bihe bya politiki mbi yaje no kuganisha kuri Jenoside yo 1994”.

    Uyu muryango kandi wagaragaje ko imvugo y’uko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri nta shingiro ifite kuko nyuma yo kubohora igihugu, FPR yashyize imbaraga mu “kunga Abanyarwanda no guca amacakubiri ayo ari yo yose”.

    Ibi bigaragazwa n’uko mu 1996, FPR yagize uruhare mu kwakira mu gihugu impunzi hafi miliyoni zari zigizwe ahanini n’Abahutu, kandi bagera mu Rwanda bagahabwa uburenganzira bwose nk’abanyagihugu.

    Bagize bati “FPR yakomeje kwigaragaza nk’ishyaka ribanisha Abanyarwanda bose binyuze mu kwamagana amacakubiri yose. Urugendo rwayo rwo kongera kubaka igihugu no kugiteza imbere rwashingiye ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Gukomeza kurebera Umuryango Nyarwanda mu ndererwamo y’amoko bitesha agaciro imbaraga zakoreshejwe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda”.

    Mu minsi ishize, abagize Umuryango w’Ababyeyi n’inshuti z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba muri Canada, PAGE-RWANDA, bandikiye ubuyobozi bwa Radio Canada babusaba gusiba no gusaba imbabazi kuri icyo kiganiro.

    Aba bibajije impamvu Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari yo yonyine igarukwaho mu kuyipfobya, bati ‘Muzi ko hari ibintu bitandukanye bivugwa kuri Jenoside yakorewe Abayahudi cyangwa se ku bitero bya tariki 11 Nzeri 2001, ese mwatinyuka guha rugari umuntu ubihakana ngo azane imvuga ‘itandukanye n’ihari’? […] Turahamya ko bitashoboka”.

    Judi Rever yamenyekanye cyane kubera ibitekerezo n’inyandiko ze zisebya ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse agahakana na Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa.

    Judi Rever amaze igihe mu murongo w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Igitabo cye kigisohoka cyamaganiwe kure n’Abanyarwanda bazi ukuri mpamo kw’ibyabaye, bagaragaza ko kigamije kugoreka amateka igihugu cyanyuzemo no gukingira ikibaba abakoze amahano.

    Judi yagiye akora uko ashoboye ngo abone umwanya ahantu hatandukanye haba mu biganiro mu binyamakuru, mu nama n’ahandi ariko Abanyarwanda bazi ukuri kw’amateka bakamwamagana.

    Judi Rever azwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamakuru Stéphane Bureau yatumiye Judi Rever mu kiganiro, ntiyanatanga umwanya ku bandi bazi ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-muri-canada-bamaganye-radio-canada-iherutse-kunyuzaho