Blog

  • Umusirikare w’u Rwanda yaguye muri Centrafrique, undi arakomereka – #rwanda #RwOT

    Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, Mankeur Ndiaye, yihanganishije umuryango w’umusirikare witabye Imana “n’Ingabo z’u Rwanda hamwe na Guverinoma y’u Rwanda”.

    Itangazo rya Minusca rivuga ko usibye uwo musirikare wapfuye, hari undi umwe wakomerekeye muri icyo gitero. Amakuru IGIHE yabashije kumenya ni uko uwakomeretse ari mu buryo bworoheje.

    Minusca yamaganye iki gitero cyagabwe n’imitwe yishyize hamwe ya anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.

    Ahagana saa Yine z’igitondo mu nkengero z’Umujyi wa Bangui humvikanaga amasasu menshi, mu bice bya PK12 na PK9. Amasasu arimo ay’imbunda nini yumvikanaga kandi ku misozi iri muri utwo duce harimo uwa Koukoulou, Vodambala na Pindao.

    Kugera saa Yine z’igitondo, muri ibyo bice amasasu ntiyari acyumvikana cyane ahubwo yumvikaniraga kure. Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada, yatangaje ko ari igitero cyagabwe n’abarwanyi b’ihuriro CPC (Coalition des patriotes pour la Centrafrique) ariko ko abo barwanyi bashakaga kwinjira mu Mujyi wa Bangui basubijwe inyuma.

    Magingo aya, mu Mujyi wa Bangui, moto zabujijwe gukora ingendo aho zizasubukura ibikorwa ari uko hatanzwe amabwiriza mashya. Ni zo akenshi abarwanyi b’iyi mitwe bakunda gukoresha mu ngendo zabo.

    Abaturage basabwe kugira uruhare mu gucunga umutekano, batanga amakuru ku bashinzwe umutekano mu gihe babonye ikintu icyo aricyo cyose kigamije kuwuhungabanya.

    Ifoto igaragaza amarembo y’Ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusirikare-w-u-rwanda-yaguye-muri-centrafrique-undi-arakomereka

  • Abaganga babiri bafunzwe bakurikiranyweho gutanga ibyangombwa by’ibihimbano – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 11 Mutarama 2021 nibwo batawe muri yombi bazira gukoresha inyandiko mpimbano. Abaganga bafunzwe barimo umwe ukora mu bitaro bya leta byo mu Mujyi wa Kigali n’undi mugore w’imyaka 64 ufite ivuriro ryigenga.

    Bose hamwe n’abo bahaye ibyo byangombwa bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, aho bahimbye kandi bagakoresha inyandiko zigaragaza ko bafite “ubuzima buzira umuze”.

    Ibyo byangombwa byatangwaga n’Ivuriro ryigenga riba mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari ka Nyabugogo, Umudugudu w’Ubucuruzi ku bufatanye bw’uwo muganga ukorera mu bitaro bya leta kuko biriho umukono na kashe bye.

    Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Remera, Kimironko n’iya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha nk’ibi kuko uzabijyamo wese atazihanganirwa.

    Ati “RIB iributsa Abaturarwanda ko gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri cyangwa mpimbano ari icyaha, ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yagikoze inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

    Guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu; iyo abihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Ni mu gihe umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose aba akoze icyaha; iyo abihamijwe n’urukiko afungwa imyaka itari munsi y’itanu ariko itarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaganga-babiri-bafunzwe-bakurikiranyweho-gutanga-ibyangombwa-by-ibihimbano

  • Sadate yemereye Amadolari 100 buri mukinnyi w’Amavubi nibaramuka batsinze Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate
    Munyakazi Sadate

    Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, abakinnyi b’ikipe y’Igihugu (Amavubi) berekeje mu gihugu cya Cameroun mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN).

    Abenshi ku mbuga nkoranyambaga, bakomeje kugaragaza impungenge ku musaruro w’Amavubi muri iryo rushanwa, cyane cyane ku mukino wa mbere uzayahuza n’ikipe y’Igihugu ya Uganda ku itariki ya 18 Mutarama 2021, bagaragaza ko bitoroshye gutsinda ikipe ya Uganda nubwo bakomeje kwifuriza Amavubi intsinzi.

    Ikipe y
    Ikipe y’Amavubi n’abayiherekeje berekeje i Douala muri Cameroun mu marushanwa ya CHAN bambaye imyambaro yakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda)

    Mubifurije Amavubi intsinzi muri ayo marushanwa, harimo na Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, ndetse mu rwego rwo kubereka ko abashyigikiye anabashyiriraho agahimbazamusyi mu gihe baba batsinze ikipe y’igihugu ya Uganda.

    Yagize ati “Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite Ntimuzanteze Umugande, rwose muzamutsinde ndetse n’intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka”.

    Amavubi ari mu itsinda rigizwe na Togo, Uganda na Cameroun yakiriye iryo rushanwa.

    Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye kumpamvu zanjye bwite nti muzanteze UMUGANDE rwose muzamutsinde ndetse ni intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka pic.twitter.com/aLSPqYwh80

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) January 13, 2021


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Sadate-yemereye-Amadolari-100-buri-mukinnyi-w-Amavubi-nibaramuka-batsinze-Uganda

  • Ngibi ibihugu byo muri Afurika byazahajwe na SIDA kurusha ibindi ku isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agakoko gatera SIDA ni imwe mu ndwara zirambye ku mubumbe w'isi dutuye, iki cyorezo kiri muri bicye byabashije kugera muri buri gihugu kigize isi. Gusa nubwo iki kimaze guhitana abarenga miliyoni 25 mu myaka isaga 40 kimaze kuri ubu ntikigikanganye ndetse nticyica cyane kuko nubwo SIDA itavurwa ngo ikire burundu ariko hajeho uburyo bwo kuyica intege kuburyo uwayanduye abana nayo imyaka myinshi cyane ndetse ntanicyo bimutwaye.

    Kuriyi nshuro rero turi bwibande ku bihugu bifite imibare myinshi y'abanduye ndetse banarwaye SIDA kurusha ibindi ku isi. Gusa urwo rutonde nubwo rureba kubihugu byose ku isi, nkuko bisanzwe igice cya afurika yo munsi y'ubutayu bwa sahara ni icya mbere mu byazahajwe cyane.

    Urutonde rw'ibihugu byazahajwe na sida kurusha ibindi:

    1. eSwatini (Swaziland) 27%
    2. Lesotho: 22.8%
    3. Botswana: 20.7%A
    4. furika y'Epfo: 19%
    5. Zimbabwe: 12.8%
    6. Mozambique: 12.4%
    7. Namibia: 11.5%

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ngibi-ibihugu-byo-muri-afurika-byazahajwe-na-sida-kurusha-ibindi-ku-isi/

  • Uruhare rwa Skol mu iterambere ry'Abanyarwanda mu myaka icumi ishize – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka by'umwihariko, Skol yasoje gahunda y'imyaku itatu yari yaratangije igamije kurwanya ubukene, aho abagera kuri 450 bafashijwe kwikura mu bukene babifashijwemo n'uru ruganda.

    Buri mwaka kandi, Skol ifasha abaturanyi bayo cyane cyane imiryango itishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza ndetse bagafasha abana kubona imyenda y'ishuri.

    Si ibyo gusa kuko Skol yubakiye Kaminuza y'Ikoranabuhanga n'Ubukerarugendo ya UTAB ikibuga cyo gukiniraho ndetse inafasha abanyeshuri b'iyo kaminuza batsinze neza kubona inkunga ibafasha mu gihe cy'amezi atandatu bimenyereza umwuga ndetse n'ibindi.

    Uru ruganda kandi rufasha abanyarwanda kubona akazi ndetse n'ibiraka mu bikorwa byarwo bitandukanye, ndetse rugatera inkunga imishinga igamije guteza imbere abakozi bayo ndetse n'abaturage muri rusange.

    Skol ikorana na bamwe mu bahinzi bo mu Rwanda, aho ifitanye amasezerano n'abahinzi b'umuceri, kugira ngo ukoreshwe mu kwenga ibinyobwa byabo.

    Ku byerekeranye no kubungabunga ibidukikijije, uru ruganda rubyumva kuruta izindi, aho usanga abaturiye izindi nganda batabaza ubuyobozi kubera kubangamirwa n'imyanda ituruka muri izo nganda, ku baturiye Skol si ko bimeze kuko yashyizeho ikigega gitunganya amazi aba yakoreshejwe mu ruganda, agakoreshwa mu bindi nko kuvomerera ikibuga cyarwo cy'umupira w'amaguru n'ibindi.

    Iki kigega kandi gikusanya imyanda, kikayikoramo biogaz yifashishwa mu guteka amazi akoreshwa mu kwenga ibinyobwa byabo.

    Amacupa aba yavuyemo ibinyobwa byabo agarurwa ku ruganda agasukurwa neza, agashyiramo ibindi binyobwa.

    Abakozi ba Skol bahabwa inkunga y'amafaranga buri mwaka binyuze muri koperative y'abakozi yashyizweho kugira ngo ibafashe kwiteza imbere.

    Mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza Skol ntihatangwa

    Abayobozi n’abakozi ba SKOL bakunze kugaragara mu bikorwa by’iterambere nk’umuganda

    Gufasha abatishoboye biri mu ntego z’ingenzi za SKOL


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-ntiyica-icyaka-gusa-inafasha-abanyarwanda-gutera-imbere

  • Sadate yemereye buri mukinnyi w’Amavubi amado… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwa rwa Twitter, ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 13/01/2021 Munyakazi Sadate yatangaje ko niba ari n’intego ayishyizeho ariko ikipe y’igihugu ikazitwara neza. Yagize ati:

    Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite ntimuzanteze UMUGANDE rwose muzamutsinde ndetse n’intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka.

    Amavubi yageze muri Cameroun kuri iki gicamutsi aho yitabiriye imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu guhugu CHAN. Amavubi ari ku mwanya 133 ku rutonde rwa FIFA, azakina umukino wa mbere tariki 18 Mutarama 2020, umukino bazahuramo na Uganda.

    Ubwo Amavubi yahagurukaga i Kigali, yasize yijeje Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa n’abanyarwanda bose muri rusange, kuzegukana igikombe cya CHAN 2021. Kapiteni w’Amavubi, Jacques Tuyisenge, yagize ati “Ubwacu nk'abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n'Igikombe tukakizana'.

    Munyakazi Sadate yashyizeho ishimwe ku bakinnyi wese w’Amavubi nibatsinda Uganda

    Minisitiri Munyangaju yibukije Abakinnyi b’Amavubi ko batwaye ubutumwa bw’abanyarwanda kandi bagomba kwimana u Rwanda bagashaka intsinzi.

    Tuyisenge Jacques yijeje Minisitiri wa Siporo n’abanyarwanda bose muri rusange kwegukana igikombe cya CHAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102315/sadate-yemereye-buri-mukinnyi-wamavubi-amadorari-100-nibatsinda-uganda-102315.html

  • Sadate yashyiriyeho Amavubi agahimbamusyi gatubutse nibatsinda Uganda #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yashyiriyeho abakinnyi b’Amavubi agahimbazamusyi kangana n’amadorali 100 kuri buri umwe nibatsinda umukino wa Uganda.

    Amavubi y’u Rwanda ubu arabarizwa muri Cameroun aho yitabiriye iriushanwa rya CHAN2020 rizatangira tariki ya 16 Mutarama – 7 Gashyantare 2021.

    U Rwanda ruri mu itsinda C na Uganda, Togo ndetse na Maroc.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, bitewe n’impamvu ze bwite yasabye Amavubi kutamuteza Uganda aho yemeye gutanga amadorali 100 kuri buri umwe nibaramuka batsinze uyu mukino.

    Ati“Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite nti muzanteze umugande rwose muzamutsinde ndetse ni intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka.”

    umukino w’u Rwanda na Uganda ni wo Amavubi azaheraho muri CHAN tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Mu mikino 5 iheruka guhuza u Rwanda na Uganda, Uganda yatsinzemo imikino 3, u Rwanda rutsinda umwe banganya umwe.

    Sadate yemereye Amavubi agahimbazamusyi buri mukinnyi nibatsinda Uganda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sadate-yashyiriyeho-amavubi-agahimbamusyi-gatubutse-nibatsinda-uganda

  • Kamonyi-Musambira: Inguzanyo ya SACCO yamuhinduriye ubuzima, ni umugore ushima #rwanda #RwOT

    Kayitesi Jeanne, umugore ukorera mu Murenge wa Musambira, ukiva mu muhanda wa Kaburimbo ugana ku Murenge uhingukira kuri Butike akoreramo ibikorwa bye. Avuga ko yarangije amashuri akabura akazi, agafata iya mbere mu kugana SACCO agamije kwikorera. Ubu ni umugore wifashije, ugira uruhare mu iterambere ry'urugo, ugira inama bagenzi be gukura amaboko mu mufuka. Ahamya ko kwikorera byamwubatse, bikubaka ubumwe n'urukundo mu rugo, bikamurinda amakimbirane akunze kurangwa mu rugo iyo umugore akenshi asaba byose umugabo.

    Kayitesi, avuga ko akibona ko ibyo gushaka akazi byanze, yabonye ikiraka cy'amafaranga ibihumbi 500, agura imashine ifotora impapuro, atangira akorera ku muryango, nyuma agana SACCO Musambira asaba Miliyoni imwe, arakora, arunguka ndetse asubirayo yongera ingano y'ubucuruzi bwe, aza kuva ku muryango akodesha inzu akoreramo ubucuruzi bwagutse.

    Mu bikorwa akora bya buri munsi, avuga ko aho ageze muri iri terambere akesha SACCO atabura kwibarira umushahara nibura utari munsi y'ibihumbi 300 ku kwezi kandi yakemuye ibindi bibazo bitandukanye.

    Kayitesi, ashima Perezida Kagame wahaye umugore ijambo agatinyuka agakora. Ashima kandi SACCO nk'ikigo cy'imari cyegerejwe abaturage ngo kibafashe gutera imbere kuko amabanki akomeye ngo yagoraga ba rubanda rugufi.

    Uretse kuba inguzanyo ya SACCO yaramufashije kuba yubatse urugo rukomeye, avuga ko afatanije n'umugabo we ubu biteje imbere ku buryo ashima aho bageze mu iterambere kuko bishyurira umwana ishuri, bubatse amazu abiri akomeye, bakemura ibibazo bitandukanye by'urugo kandi ntacyo bakenera ngo bakibure.

    Kayitesi, ahamya ko kwigirira icyizere ariyo ntambwe ya mbere yo gutera imbere ngo kuko iyo umaze kwiremamo icyizere ushaka icyo ukora kandi ugafata n'ingamba zigufasha kukigeraho. Ahamya kandi ko mu mibanire, iyo umugore yicaye murugo ntacyo akora byose abitega ku mugabo amunaniza, ugasanga imibanire ntabwo igenda neza. Kuri we, asanga kuba akora n'umugabo akora bibafasha kuzamura iterambere ry'urugo kuko bahura bungurana ibitekerezo kucyatuma barushaho gutera imbere mu byo bakora, bikanatuma ubumwe n'urukondo rwabo rwiyongera bihereye mu biganiro kuko ntawinuba undi, buri wese ni ukuboko gushyigikira ukundi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-inguzanyo-ya-sacco-yamuhinduriye-ubuzima-ni-umugore-ushima/

  • Abarwariye Coronavirus mu ngo barenga ku mabwiriza baburiwe – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, cyatangije gahunda yo kuvurira abarwaye Coronavirus mu ngo zabo hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse magingo aya abarwayi 2 800 bari kwitabwaho hifashishijwe ubu buryo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Radio Rwanda ko igihe umuntu yasanzwemo Coronavirus agasabwa kuvurirwa iwabo ariko akarenga akajya mu ruhame kandi abizi ko arwaye, aba akoze icyaha gihanirwa n'amategeko aho kuba amakosa asanzwe.

    Yagize ati 'Ubundi byatangiye ari uko umuntu atinya Coronavirus akavuga ati 'nayirwaye, reka ngume aha ndebe ko nanakira'. Urumva rero mu gihe wamaze gutinyuka ku buryo wayitera n'abandi. Turagira ngo tubihanangirize babyumve, niba usanganywe Coronavirus ntujye mu bitaro, Urwego rubishinzwe rukakubwira ko ugomba kujya iwawe ukaharwarira cyangwa se ukahaguma, ntabwo ugomba kuharenga.'

    Yakomeje agira ati 'Turagira ngo rero tuvuge ko nta mpamvu y'uko wafatwa nk'aho washatse gutera abandi Coronavirus kugeza ubwo amategeko azagukurikirana. Urumva noneho biba byabaye icyaha ntabwo ari amakosa asanzwe cyangwa amakosa y'amande asanzwe.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko hari abarwariye mu ngo usanga bahirahira bakajya hanze kandi babizi ko barwaye, avuga n'ubwo umuntu yaba yumva atarembye ariko kujya mu bandi bishobora kubakururira ibyago byo kwandura Coronavirus bishobora no kubahitana.

    Yagize ati 'Abantu nk'abo barahari ariko si benshi. Izo ngero twatangiye kuzibona ndetse turakorana na Polisi, abo bigaragayeho hari amategeko abahana, ariko twe nk'abantu bareba iby'ubuzima, twifuza ko umuntu wumva arwaye asabwa kuguma mu rugo. N'ubwo nta bimenyetso ashobora kugaragaza, ashobora kwanduza abantu benshi.'

    Akomeza agira ati 'Niba twamumenye nagume mu rugo, si umwanya wo kuduca inyuma asa nk'aho ari twe yihisha; abaganga cyangwa polisi.'

    Yongeye kwibutsa abantu ko mu gihe umuntu agize uruhare mu gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus, aba ari kugira uruhare mu burwayi bw'abandi bashobora no kuzitaba Imana.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, yaburiye abarwariye Coronavirus mu rugo barenga ku mabwiriza yo kuyirinda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yaburiye-abarwariye-coronavirus-mu-rugo-barenga-ku-mabwiriza-yo-kwirinda

  • Ibyo wamenya ku makipe azahatana n’u Rwanda muri CHAN mu itsinda C #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa Gatandatu mu mijyi ndetse n’ibibuga bitandukanye muri Cameroun, harabera igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN”, igikombe cyagombaga kuba umwaka ushize wa 2020 ariko gisubikwa na COVID-19.

    U Rwanda ruherereye mu itsinda rya gatatu “C”, aho ruzaba ruhatana na Maroc yegukanye igikombe giheruka mu mwaka wa 2018, ikipe y’igihugu ya Uganda itozwa na Johnathan McKinstry wirukanwe mu Mavubi, ndetse na Togo izaba ikina aya marushanwa bwa mbere.

    Aya makipe ahagaze ate mbere yo gutangira irushanwa?

    Uganda

    Uganda ni imwe mu makipe yageze mbere mu gihugu cya Cameroun, aho yari igiye gukina irushanwa ryahuje ibihugu bitatu ari byo Cameroun, Niger ndetse na Zambia ndetse iza no kuryegukana.

    Mu mukino wa mbere ikipe ya Uganda yanganyije na Cameroun igitego 1-1 n’ubwi yari yahawe ikarita itukura ku munota wa 12 gusa, iza gutsinda Chipolopolo ya Zambia ibitego 2-0, ndetse inatsinda Niger ibitego 3-0.

    Mu nshuro enye Uganda yitabiriye CHAN, nta na rimwe yari yarenga amatsinda, gusa umutoza Johnathan McKinstry uyitoza, aheruka gutangaza ko ahafi azabagera aria ho yagejeje Amavubi 2016 (Muri ¼ cy’irangiza)

    Uganda yakinnye imikino ya gicuti irimo uwo yanganyije na Cameroun

    Uganda yakinnye imikino ya gicuti irimo uwo yanganyije na Cameroun

    Johnathan McKinstry wahoze atoza Amavubi azaba acakirana nayo ku mukino wa mbere

    Johnathan McKinstry wahoze atoza Amavubi azaba acakirana nayo ku mukino wa mbere

    Abakinnyi 25 Uganda izifashisha na numero bazambara

    Abanyezamu: Lukwago Charles (KCCA FC, 1), Mutakubwa Joel (Kyetume FC, 18), Alionzi Legason Nafian (URA FC, 19), Ikara Tom (Police C, 20)

    Ba myugariro: Hassan Muhamud (Police FC, 2), Kayondo Abdu Aziizi (Vipers SC, 3), Mujuzi Musitafa (Kyetume FC, 4), Ssenjobe Eric (Police FC, 5), Iguma Denis (KCCA FC, 12), Willa Paul (Vipers SC, 15), Lwaliwa Halid (Vipers SC, 21), Mbowa Paul Patrick (URA FC, 24)

    Abakina hagati: Mawejje Tonny (Police FC, 6), Kagimu Shafik Kuchi (URA FC, 8), Anukani Bright (KCCA FC, 14), Kyeyune Saidi (URA FC, 16), Byaruhanga Bobosi (Vipers SC, 22), Watambala Abdu Karim (Vipers SC, 25)

    Ba rutahizamu: Ojera Joackiam (URA FC, 7), Brian Aheebwa (KCCA FC, 9), Ocen Ben (Police FC, 10), Ssekajugo (Wakiso Giants FC, 11), Orit Ibrahim (Vipers SC, 13), Jagason Muhammad Shaban (Vipers SC, 17), Karisa Milton (Vipers SC, 23)

    Maroc

    Iyi kipe y’igihugu ya Maroc ni yo ihabwa amahirwe cyane muri iri tsinda, ni nyuma y’ahao yanabashije kwegukana irushanwa riheruka ryabereye iwabo mu mwaka wa 2018, ikaba umukino wa mbere izawukina tariki 18/01 na Togo.

    Iyi kipe yaraye ikinnye umukino wa gicuti na Guinea, umukino warangiye ikipe y’igihugu ya Maroc itsinze Guinea igitego 1-0, mu gihe undi mukino wa mbere bari bakinnye Maroc nawo yari yawutsinze ibitego 2-1.

    Togo

    Iyi kipe y’igihugu ya Togo kugeza ubu imaze gukina umukino umwe yahuyemo na Benin ku wa Gatandatu tariki 09/01/2021, urangira Togo iwutinze ku gitego 1-0 cyatsinzwe CHABI Bio mu munota wa 14.

    Togo yakinnye umukino wa gicuti na Benin
    Togo yakinnye umukino wa gicuti na Benin

    Aya makipe yombi yongeye guhura kuri uyu wa Kabiri tariki 12/01/2020, umukino urangira aya makipe yombi anganya ubusa ku busa. Iyi kipe y’igihugu ya Togo kandi ni ubwa mbere igiye kwitabira imikino ya nyuma ya CHAN
    U Rwanda (Amavubi)

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yamaze kugera I Douala muri Cameroun, aho igiye imaze gukina imikino ibiri ya gicuti na Congo-Brazzaville, aho uwa mbere amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2, naho uwa kabiri Amavubi atsindwa igitego 1-0.

    Amavubi nta mukino n'umwe yatsinze muri ibiri yakinnye na Congo-Brazzaville

    Amavubi nta mukino n’umwe yatsinze muri ibiri yakinnye na Congo-Brazzaville

    Kuva Amavubi yatangira gukina CHAN, ahantu kure yageze ni muri ¼ muri 2016 mu gikombe cyaberaga mu Rwanda, mu gihe izindi nshuro zose itigeze irenga imikino y’amatsinda.

    Gahunda y’imikino mu itsinda C

    Umunsi wa mbere tariki 18/01/2021

    18:00 Morocco ? – ? Togo
    21:00 Rwanda ? – ? Uganda

    Umunsi wa kabiri tariki 22/01/2021

    18:00 Morocco ? – ? Rwanda
    21:00 Uganda ? – ? Togo

    Umunsi wa gatatu tariki 26/01/2021

    21:00 Togo ? – ? Rwanda
    21:00 Uganda ? – ? Morocco

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ibyo-wamenya-ku-makipe-azahatana-n-u-rwanda-muri-chan-mu-itsinda-c