Blog

  • MINEDUC yasobanuye byimbitse icyabaye intandaro yo gufunga amashuri yo muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyabaye nk’igitungurana cyane ko ibindi byemezo nk’ibi bisanzwe bifatirwa mu Nama y’Abaminisitiri itari yateranye kuri uwo munsi, ndetse kikaba cyaje mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza biteguraga gusubukura amasomo kuva yahagarikwa muri Werurwe 2020.

    Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagiranye na RBA, yavuze ko bafashe icyemezo cyo guhagarika amashuri yigenga n’aya Leta yo mu Mujyi wa Kigali kubera ubwandu bwinshi bumaze igihe buhagaragara.

    Ati “Nibyo koko iki cyemezo kirareba Umujyi wa Kigali kubera ko nk’uko mumaze iminsi mubibona, imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 irazamuka mu buryo bukabije ndetse hakiyongeraho no kubura abantu.”

    “Nyuma yisesengura dufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima twasanze ari byiza ko ibi byiciro by’amashuri y’incuke abanza, ayisumbuye hamwe n’ay’imyuga n’ubumenyangiro yaba aya Leta, yaba amashuri yigenga dushyizemo n’amashuri mpuzamahanga byose biraba bihagaze guhera kuri iyi tariki ya 18 Mutarama kuri uyu wa Mbere. Nyuma y’ibyumweru bibiri hazongera hakorwe isesengura turebe niba aya mashuri yakongera gufungura.”

    Minisiri Uwamariya yavuze ko abanyeshuri biga mu Mujyi wa Kigali ariko bacumbikiwe mu bigo by’amashuri bazakomeza kuhaba, ndetse bagafashwa mu buryo bwose bushoboka burimo no gusubiramo amasomo.

    Yavuze ko iki cyemezo bagifashe mu rwego rwo kwanga ko abana bakongera gukora ingendo zibasubiza mu rugo ugasanga bazigiriramo n’ibyago byo kwandura.

    Ati “Itangazo risobanura ko abari mu bigo bazagumamo kuko burya gusohoka mu mashuri bajya mu miryango, barataha mu bice bitandukanye by’igihugu kuko bose buriya ntabwo batuye mu Mujyi wa Kigali, ni byiza ko abasanzwe baba mu bigo bagumamo.”

    Ku bijyanye no kuba iki cyemezo kizahungabanya ingengabihe y’amasomo, Minisitiri Uwamariya yavuze ko bitabura ariko yemeza ko nyuma y’ibyumweru bibiri bitewe n’uko ibintu bizaba bihagaze bazicara bakareba icyakorwa.

    Ati “Ingengabihe yacu isa n’iyahungabanye kuko murabizi bamwe batangiye mu Ugushyingo abandi bagiye gutangira ejo, kubera iki cyorezo buriya tuzajya tureba uko amasomo agenda bitewe nuko gihagaze kuko uyu munsi dushobora kuba tuvuze ko dufunze Umujyi wa Kigali, ejo bundi byagaragara ko no mu kandi karere bibaye ngombwa tukaba duhagaritse. »

    “Tuzagenda tureba umwihariko wa buri hose ariko icyo tuzakora ni uko ntabazasigara inyuma. Birumvikana harimo ihungabana ry’ingengabihe ariko nta kundi twagira tuzagerageza ku bihuza n’uko icyorezo kizaba gihagaze. […] Tugize amahirwe nyuma y’ibyumweru bibiri tukongera tugafungura tuzareba icyo ingengabihe y’Umujyi wa Kigali twayikoraho.”

    Mu ntara amasomo arakomeje

    Bitandukanye n’Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu zindi ntara amasomo azakomeza nk’uko byari bikwiye ndetse ko ntacyahindutse ku matariki yo gutangira ku banyeshuri b’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza.

    Minisitiri Uwamariya yasabye ababyeyi bo mu Ntara gutegura abana bazasubukura amasomo kuko kuri bo nta cyahindutse.

    Ati “Mu turere tundi amasomo arakomeza bivuze ko n’iki cyiciro cyagombaga gutangira amashuri baratangira, ababyeyi bakomeze bategure abana.”

    Ku bijyanye n’ababyeyi bari barishyuye amafaranga y’ishuri, Minisitiri Uwamariya yabasabye gutuza, ashimangira ko nta shuri rizongera kubishyura amafaranga y’ishuri igihe amasomo azaba asubukuwe.

    Mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yafashe icyemezo cyo kongera gufungura amashuri nyuma y’amezi arindwi yari amaze afunzwe, ni icyemezo cyagiye gishyirwa mu bikorwa mu byiciro.

    Ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane. Abo mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abananza bazatangira ku wa 18 Mutarama 2021 uretse abo mu Mujyi wa Kigali.

    Dr Uwamariya yatangaje ko nyuma y’ibyumweru bibiri bazicara bagasuzuma uko icyorezo gihagaze, bakareba niba amashuri ashobora gufungura

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-uwamariya-yakomoje-ku-cyabaye-intandandaro-yo-gufunga-amashuri-yo

  • Covid-19 iratwegereye cyane, tubyibazeho neza itatwegera kurushaho – Minisitiri Busingye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Busingye yaburiye abantu ko badakwiye gukinisha icyorezo cya COVID-19
    Minisitiri Busingye yaburiye abantu ko badakwiye gukinisha icyorezo cya COVID-19

    Ministiri Busingye yahaye Kigali Today ibisubizo ku cyo Leta itekereza ku mibare y’ubwiyongere bw’abandura n’abicwa na Covid-19 irushaho kuzamuka muri iyi minsi.

    Ku itariki 05 y’uku kwezi kwa Mutarama 2020 Minisitiri Busingye yari yanyujije ubutumwa kuri ‘Twitter’ aca amarenga y’uko hashobora gusubiraho gahunda ya “Guma mu rugo” mu gihe “Guma mu Karere” yaba idatanze umusaruro.

    Yari yagize ati “2021 iratangiye ariko Covid iravuza ubuhuha!! Imaze kudutwara 105. Kimwe cya kabiri muri bo yabatwaye mu kwezi k’Ukuboza 2020, kandi abarembye si bake. Inkuru ya Covid-19 ubu ni incamugongo. Guma mu Karere nidatanga igisubizo murumva ikizakurikiraho. Twirinde ku bushake nyabuna!”

    Iyo gahunda ya “Guma mu Karere” yari yaraye ishyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 04 Mutarama 2021, hemezwa ko indi nama yo gufata ingamba nshya izongera guterana nyuma y’iminsi 15 (birashoboka ko ari ku wa mbere tariki 18).

    Uretse abari bamaze kwicwa na Covid-19 banganaga na 105, abarwayi bashya bari babonetse uwo munsi bari 172, ndetse umubare w’abari baragezweho n’icyorezo wose wari ugeze ku 8,848 ariko hari hamaze gukira abagera ku 6,816.

    Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 16 Mutarama 2021, mu kiganiro Minisitiri Busingye yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today, yagize ati “Covid-19 iratwegereye cyane, buri cyemezo dufata tubanze tukibazeho neza kitaba ari ikiyitwegereza kurushaho”.

    Minisitiri Busingye yagaragaje uburyo “icyorezo kigenda kimera nabi uko umunsi uhise” nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, aho ku wa 11 Mutarama abari bamaze kwitaba Imana bari 120, nyuma y’iminsi ine gusa baba biyongereyeho abangana na 18.

    Yavuze ko imigirire yose itanga icyuho cyo kwandura abantu bagomba kuyivaho kandi ingamba zo kwirinda bibutswa buri gihe zikubahirizwa nta kujenjeka.

    Muri uku kwezi kwa Mbere imibare y’abandura Covid-19 ndetse n’abo ihitana yakomeje kuzamuka, dore ko nko ku wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batanu bitabye Imana bishwe na COVID-19, haboneka abantu bashya 257 banduye COVID-19, naho 54 mu bari barwaye barakize.

    Ku wa Gatandatu tariki 16 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 277, naho 165 mu bari barwaye bakize, abapfuye kuri uwo munsi bari babiri.

    Ku Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021 nabwo hongeye kuboneka umubare uri hejuru w’abantu 182 basanzwemo COVID-19, abapfuye ni babiri, naho 170 mu bari barwaye bakize.

    Muri rusange kugeza ku Cyumweru, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 11,032 muri bo abamaze gukira ni 7,363 naho abakivurwa ni 3,527. Abantu 142 ni bo bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/covid-19-iratwegereye-cyane-tubyibazeho-neza-itatwegera-kurushaho-minisitiri-busingye

  • FERWAFA yasabye imbabazi #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’, ryasabye imbabazi Abanyarwanda kubera amakosa yagaragaye ku myenda Amavubi azaserukana muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2020, nibwo Amavubi yerekenye umwambaro azambara muri CHAN 2020.

    Ni umwambaro utarakirirwe neza n’abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba ruhango kuko ari umwambaro n’ubundi bamaze igihe bakinisha, byongeye kandi bigaragara ko basibyeho izina ry’igihigu[Rwanda] bakandikaho amazina y’abakinnyi, ikintu cyakuruye impaka ndende.

    Nyuma y’izi mpaka, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryasohoye itangazo ryisegura ku byanyarwanda kubera amakosa yagaragaye ku mwenda w’ikipe y’igihugu.

    Mu itangazo ryayo FERWAFA ivuga ko ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo ubwo biteguraga CHAN 2020 yagombaga kuba kuwa 4-25 Mata 2020(yimuriwe ku wa 16 Mutarama — 7 Gashyantare 2021) hatumijwe imyenda mishya ikipe y’igihugu izakinisha.

    Bitewe n’igihe cyarimo sosiyete isanze yambika ikipe y’igihugu ntabwo yari gukora umwenda wihariye w’Amavubi hafatwa umanzuro wo gutimiza imyenda mishya iri mu ruganda hagendewe ku mabara y’ikipe y’igihugu.

    Bakaba bavuga ko Amavubi yagiye muri CHAN 2020 afite imyenda mishya yaguzwe 2020 idashaje nk’uko byavuzwe.

    Iyi myenda y’abakinnyi ikaba igomba kuba yanditseho amazina yabo nta kindi cyanditseho, n’ubwo imyenda yanditsweho amazina bigakorwa hubahirijwe amabwiriza ya CAF ngo byaje kugaragara ko habayeho ikosa ku myenda y’abanyezamu uruganda ruyohereza handitseho izina ry’igihugu kandi nta kintu cyagombaga kuba cyanditseho kugira ngo hazandikweho amazina ry’abakinnyi.

    FERWAFA yavuze ko mu gushaka igisubizo yahise hatumizwaho indi myenda y’abanyezamu ariko kubera icyorezo cya Coronavirus ntiyazira igihe ari byo byatumye imyenda y’abanyezamu yandikwaho amazina yabo habanje gusibwa Rwanda.

    FERWAFA ikaba yasabye abanyarwanda imbabazi kubitaragenze neza kandi yizeza ko ku bufatnye na Minisiteri ya Siporo mu minsi iri imbere ibigomba gukorwa bijyane n’ibikoresho by’ikipe y’igihugu bizajya bikorwa neza kandi ku gihe.

    Amavubi muri CHAN 2020, ari mu itsinda C na Togo, Uganda na Maroc. Umukino wa mbere barawukina uyu munsi na Uganda saa tatu z’ijoro.

    ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA MURI RUSANGE. pic.twitter.com/eWtNlNKNLY

    — Rwanda FA (@FERWAFA) January 18, 2021

    Amavubi yerekanye umwenda azakinana CHAN

    Umwenda w’umunyezamu Kwizera Olivier, banditseho izina babanje gusiba Rwanda

    Indi myenda bigaraara ko ntahasibwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yasabye-imbabazi

  • Bikingiranye mu gipangu cy’abakire bahahindura akabari, Polisi ije banga gukingura #rwanda #RwOT

    Tuyizere Fidel umukozi ushinzwe kurinda umutekano kuri ruriya rugo, yabwiye itangazamakuru ko yari yahawe amabwiriza yo kutagira uwo akingurira.

    Yavuze ko abapolisi baje bagakomanga na we agakomeza kubahiriza amabwiriza yahawe na boss ku buryo yakinguriye aba bashinzwe umutekano nyuma y’isaha.

    Nyiri uru rugo witwa Ndayiragije Prosper, uri mu bafashwe, yavuze ko bariya bantu bari baje kumufasha ikiriyo ngo kuko yagize ibyago.

    Uyu mugabo avuga kandi ko bariya bantu 13 bari baryamye kuko bari abashyitsi barara.

    Ku byo kubanza kwanga gukingurira abapolisi, yagize ati 'Iyo umuntu akomanze ku gipangu ntumenya ko ari polisi cyangwa ari undi muntu uhageze.'

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera yavuze ko ibivugwa n’uriya mugabo atari ukuri.

    Yagize ati 'Uriya mugabo arabeshya kandi igituma mu bizatuma abantu bahora bakora amakosa no kutisubiraho no kutubahiriza amabwiriza, ni uguhimba ibinyoma.'

    CP John Bosco Kabera avuga ko ibyakozwe na bariya bantu ari ukurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 cyakajije umurego muri iyi minsi.

    Yaboneyeho gutanga ubutumwa ku baturarwanda boze, agira ati 'Ukoze ibikorwa nk’ibi aba bafatiwemo umunsi umwe ntafatwe akibaza ko we yabimenyereye atazafatwa, aba yibeshya kuko ashobora kubikora bwa kabiri agafatwa.'

    Avuga kandi ko bariya bantu bashobora no guhanwa nk’abakoze icyaha cyo kwigomeka ku nzego kuko hazakorwa iperereza niba baranze gukingurira abapolisi ku bushake ku buryo bashobora guhabwa ibihano birimo igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bikingiranye-mu-gipangu-cy-abakire-bahahindura-akabari-Polisi-ije-banga-gukingura

  • Undi musirikare w'u Burundi yiciwe muri Centrafrika #rwanda #RwOT

    Umusirikare w'Umurundi wari mu ngabo zagiye kubungabunga amahoro muri Centrafrique yishwe ku munsi wa gatanu tariki 15 Mutarama 2021 mu gitero cyagabwe n'inyeshyamba mu karere ka Grimari, k'intara ya Ouaka, nk'uko itangazo ry'Umuryango w'Abibumbye-ONU ribivuga.

    Iri tangazo rivuga ko inyeshyamba ziyita Coalition des Patriotes pour le Changement(CPC) zagabye igitero ku ngabo za MINUSCA zari mu bikorwa byo gucunga umutekano muri ako karere, zikica uwo musirikare zikanakomeretsa n'abandi babiri.

    Uyu Musirikare wishwe, abaye uwa kane w'Umurundi wishwe muri icyo gihugu mu gihe kitagera ku kwezi, nyuma y'abandi batatu bishwe ku wa 25 Ukuboza 2020.

    Uburundi bwohereje ingabo zigera kuri 760 muri Centrafrique mu rwego rwa MINUSCA (Mission multidimensionnelle Intégrée des Nations Unies pour la Stabilisation en République Centrafricaine) mu rwego rwo kugarura amahoro muri icyo gihugu kiri mu ntambara kuva imyaka itari mike ishize.

    Iryo tangazo ryasohowe n'umuvugizi w'umunyamabanga mukuru wa ONU, Stéphane Dujarric, rivuga ko mu gitondo cyo ku munsi wa gatanu, ingabo za MINUSCA zikomoka mu Burundi no muri Bangladesh zaguye mu mitego ibiri ikurikirana y'izo nyeshyamba.

    Rigira riti: 'Uyu musirikare w'Uburundi yishwe mu mutego ugira kabiri. Abasirikare babiri bava muri Bangladesh barakomeretse muri ibyo bitero'.

    Umunyamabanga mukuru wa ONU asaba abategetsi ba Centrafrique gukora uko bashoboye kose bakamenya abakoze ibi bitero kugira ngo babashyire imbere y'ubutabera. Yibutsa ko ibitero ku ngabo za ONU zagiye kugarukana amahoro n'umutekano bishobora kuba ibyaha byo mu ntambara kandi ko 'bigomba guhanwa'.

    Umunyamabanga mukuru wa ONU atewe impungenge n'umutekano ukomeza guhungabana muri icyo gihugu, agasaba impande zombi guhagarika intambara bagashaka igisubizo cy'ibibatandukanye mu mahoro.

    Uyu musirikare w'Umurundi yishwe nyuma y'iminsi ibiri hishwe umusirikare w'u Rwanda muri icyo gihugu cya Centrafrika.

    Kuri uyu wa Gatandatu w'icyumweru gishize, Inama Nkuru y'umutekano mu ishyirahamwe ONU yasohoye itangazo aho yamagana iyicwa ry'aba basirikare, aho uw'u Rwanda ku wa 13 z'uku kwezi kwa Mutarama 2021 hafi y'umurwa mukuru Bangui , naho uw'Uburundi yicwa kuwa 15 Mutarama 2021 .

    Iri tangazo kandi, rivuga ko abagize inama nkuru y'umutekano 'bamagana bivuye inyuma ibitero byose, ubushotoranyi no gukomeza ibitero by'imitwe yitwaje intwaro n'abandi bagizi ba nabi ku ngabo za MINUSCA'.

    Rivuga kandi ko abagize inama nkuru y'umutekano bashimangira ko bari inyuma ya MINUSCA, kandi ko bashimira cyane ibihugu byohereje abasirikare n'abaporisi babyo muri icyo gikorwa cyo kugarura amahoro muri icyo gihugu.

    Abagize iyi nama nkuru y'umutekano nkuko BBC ibitangaza, basaba ko ari nkenerwa y'uko MINUSCA ihabwa ibikoresho nkenerwa kugira ngo ishobore gutunganya ibikorwa byayo, irinde umutekano w'ingabo za ONU.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    The post Undi musirikare w'u Burundi yiciwe muri Centrafrika appeared first on Intyoza.

    Source : http://www.intyoza.com/undi-musirikare-wu-burundi-yiciwe-muri-centrafrika/

  • Ibimenyetso bizakwereka ko urukundo rwanyu rurimo kuyoyoka|mushake icyo mwabikoraho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba uri murukundo cyangwa se ufite umukunzi ariko ukabona bitagenda neza, bitewe n'uburyo mwari mubanye mukimenyana. Hari ibintu bimwe na bimwe byagufasha kumenya ko umukunzi wawe atacyikwiyumvamo cyangwa se ubushuti bwanyu bugana ku musozo(break).

    Niba mwari musanzwe musohokana nko mu mpera z'icyumweru, mugasangira, mukanaganira ku by'urukundo rwanyu, ukabona atangiye kuguha impamvu wenda ngo mfite gahunda n'izindi nshuti ze cyangwa ngo ndananiwe ndumva nshaka kuruhuka,ihangane tuzajyayo ubutaha,ugasanga ntamwanya akiguha, icyo gihe ntabakikwiyumvamo.

    Niba yarasanzwe aguhamagara kuri telefone inshuro eshatu(urugero) ku munsi, ukabona atangiye kugabanya akaguhamagara rimwe cyangwa se bukira atanaguhamagaye ngo anakubaze uko umunsi wagenze,icyo gihe haba harimo akantu. Tutirengagije ko wenda hari impamvu z'akazi gashobora kumubana kenshi , ariko ntiyabura n'iminota 5 y'ubutumwa bugufi kandi niyo byaba kubura umwanya ntiwawubura iminsi yose.

    Niba yarakugishaga inama y'ikintu runaka agiye gukora,ubu ukabona cyangwa ukumva abikubwiye byararangiye,menya ko bitameze neza.
    Iterambere ryaje. Niba yarasanzwe ashyira ifoto yawe kuri whatsapp ye(profile),ugasanga ashyizeho ifoto y'undi mukobwa utazi atigeze anakubwira, badafitanye n'isano (relatives), menya ko atacyikwiyumvamo.

    Niba mu gihe mwabaga muri kumwe warashoboraga gufata telefone ye nta rwikekwe agufiteho,ariko ugasanga muri icyo gihe niba munahuye adashobora kushyira telefone ye hasi, yirinda ko wayifata, icyo gihe hari icyo abagukinga.

    Hari n'igihe wowe umuhamagara ku masaha wenda mwarimusanzwe muvuganiraho bitewe n'igihe mwese muhugukira,ugasanga ari kuyivugiraho umwanya munini,cyangwa se wamuhamagara ntayifate na nyuma yaza ntaguhamagare kandi yabonye ko wamubuze ,nyuma wakongera kumuhamagara wenda akwitabye nabwo ntakubwire impamvu , akagenda aca ku ruhande ashaka kukwikiza gusa.

    Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko uwo mukundana (umukunzi wawe)ashaka ko urukundo rwanyu rurangira, atakigukeneye . ashobora kubiterwa no kuba amaze kuguhararukwa cyangwa se yabonye undi akabura aho ahera akubwira ngo mubivemo kuko wenda aba abona ntacyo mupfuye kigaragara, impamvu atari wowe iturutseho.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ibimenyetso-bizakwereka-ko-urukundo-rwanyu-rurimo-kuyoyokamushake-icyo-mwabikoraho/

  • USA : Umuhango wo kurahira kwa Joe Biden uherutse gutorwa #rwanda #RwOT

    Icyambere nuko uzaba mugihe Amerika yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 kuburyo imibare y’abahitanwa na Corona ndetse nabayandura urushaho kwiyongera uko bucyeye n’uko bwije. Iyo ikazaba impamvu ituma uwo muhango w’irahira uzakorwa mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Corona mu buryo butigeze kuba kubandi ba Perezida bayoboye kiriya gihugu ki gihangange ku isi.

    Icyakabiri n’uko uwo muhango uzaba mugihe kw’itariki 6/01/2021 abambari ba Perezida ucyuye igihe Donard Trump bateye ku inteko ishingamategeko bashaka ko bakwemeza ko Perezida Trump ariwe watsinze ayo matora, ibi bikaba biri mu bizatuma haba hari umutekano udasanzwe kuri uwo munsi.

    Icyagatatu kizatuma iryo rahira rizaba rifite umwihariko n’uko inzego z’ubutasi za Amerika zifite amakuru yuko kuri uwo munsi hashobora kuzaba imyigaragambyo yogushaka kuburizwamo irahira rya Joe Biden bikozwe n’abashyigikikiye Donard Trump.
    Mubindi biteganyijwe nuko muri uwo muhango hazabaho n’ihererekanya bubasha hagati ya Perezida ucyuye igihe Donard Trump abuhereza Perezida mushya Joe Bideni. Hitezwe ko uwo muhango w’irahira uzitabirwa na barwana shyaka baturuka mu ishyaka ry’abademocrate ari benshi.

    Bagabo John.

    Source : https://www.imirasire.rw/?USA-Umuhango-wo-kurahira-kwa-Joe-Biden-uherutse-gutorwa

  • Breaking: Amashuri y'incuke, Abanza n'ayisumbuye yo muri Kigali yose yafunzwe #rwanda #RwOT

    Itangazo rishyizwe hanze na Minisiteri y'uburezi ifatanije na Minisiteri y'ubuzima ku gicamunsi cy'uyu wa 17 Mutarama 2021, riravuga ko amashuri y'incuke, abanza ndetse n'ayisumbuye yaba aya Leta n'ayigenga muri Kigali bihagaritswe guhera kuri uyu wa mbere tariki 18 Mutarama 2021 kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Dore uko itangazo ribisobanura;

    Photo: unicef.org

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    The post Breaking: Amashuri y'incuke, Abanza n'ayisumbuye yo muri Kigali yose yafunzwe appeared first on Intyoza.

    Source : http://www.intyoza.com/breaking-amashuri-yincuke-abanza-nayisumbuye-yo-muri-kigali-yose-yafunzwe/

  • Niba ushaka kugira ngo Polisi irambirwe, ntabwo izarambirwa ahubwo ni wowe uzarambirwa-CP Kabera #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda nyuma yo guta muri yombi abantu 13 mu rugo rw'umuturage, mu Murenge wa Remera, Akagari ka Nyarutarama bari mucyo Polisi yise ibirori bitemewe kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aburira buri wese kwirengera ingaruka zituruka ku kutubahiriza amabwiriza yashyizweho, ko kandi uwibwira ko wenda Polisi yarambirwa ku mutegereza yaba yibeshya.

    CP Kabera, ubwo Polisi yerekaga itangazamakuru aba bantu bafashwe mu mpera z'iki cyumweru mu ijozo ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru, yavuze ko ubwo hamenyekanaga amakuru guhera I saa tatu z'ijoro ( hakiri tariki 16 Mutarama 2021), yuko aba bantu bari mu rugo rw'umuturage mu birori, Polisi yagiyeyo banga kuyikingurira, abarinzi ba nyiri urugo nabo ngo bakaba bari bahawe amabwiriza ko nta gukingurira. Polisi, yahisemo kubararira kugera barambiwe barakingura.

    Yagize ati' Nuko nyine banze gukingura Polisi ikahararira mpaka bafunguye nyine! Ariko se ubundi utekereza ko kwanga gufungurira Polisi uziko Polisi iri bujye hehe? Ibyo twarabivuze!, barambiwe barafungura nyine, none se bajyaga kubigenza bate!? 'Twarabivuze yuko niba ushaka kugira ngo Polisi irambirwe, ntabwo izarambirwa ahubwo ni wowe uzarambirwa'.

    CP Kabera, akomeza asaba buri wese kubyumva ariko kandi agashimira abanyarwanda n'abandi bose bakomeje gutanga amakuru, abasaba gukomeza kuyatanga kugira ngo abarenga ku mabwiriza bafatwe, bagaragarizwe Abanyarwanda ngo kuko ni nabo bakurura ibibazo.

    Avuga ko abafashwe bagomba kwipimisha Covid-19 kandi bakirengera ikiguzi. Ati' Niko bigomba kugenda, bimwe mubiri bubakorerwe uretse n'iperereza rindi nabo bagomba kwipimisha Covid-19'. Akomeza kukiguzi ati' Nibo bacyiyishyurira kuko nibo babyiteye, ntawabatumye kujya muri ibyo birori byo mu ngo, nta n'uwababwiye yuko bagomba kurenga ku mabwiriza. Ibyo rero byose barabikurikiranwaho, barabiryozwa, bazanabikurikiranweho nibigaragara ko mu by'ukuri harimo ibyaha'.

    Polisi ibinyujije kuru twitter yagize iti;

    Nyiri urugo ndetse n'umuzamu umurinda ntabwo bahuza ku mvugo zo kuba banze gukingurira Polisi. Nyiri urugo avuga ko ibyo byabaye we yari yaryamye, mu gihe umuzamu we ahamya ko yamuhaye amabwiriza yo kudakingura ndetse n'igihe Polisi yazaga yamumeyesheje ariko akamubwira ko adakingura. Uyu murinzi nkuko inkuru dukesha ukwezi Tv ibigaragaza, avuga ko yicuza ikosa ryo kuba yaruhije inzego z'umutekano akanga kuzikingurira.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    The post Niba ushaka kugira ngo Polisi irambirwe, ntabwo izarambirwa ahubwo ni wowe uzarambirwa-CP Kabera appeared first on Intyoza.

    Source : http://www.intyoza.com/niba-ushaka-kugira-ngo-polisi-irambirwe-ntabwo-izarambirwa-ahubwo-ni-wowe-uzarambirwa-cp-kabera/

  • Kigali: Polisi yafatiye abantu 13 mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Eric Kabera, umwe mu bantu 13 bari batumiwe mu birori bya Ndayiragije
    Eric Kabera, umwe mu bantu 13 bari batumiwe mu birori bya Ndayiragije

    Abantu bose bamaze kugera mu rugo rwa Ndayiragije yahaye amabwiriza ushinzwe kurinda urugo ko atagira umuntu uwo ari we wese yemerera kwinjira kabone n’iyo baba abashinzwe umutekano. Niko byageze kuko abapolisi bamaze kumenya amakuru y’abo bantu, ushinzwe umutekano yabujije abapolisi kwinjira mu gipangu.

    Mu rugo kwa Ndayiragije hari hateraniye abantu baturutse mu bice bitandukanye muri Kigali
    Mu rugo kwa Ndayiragije hari hateraniye abantu baturutse mu bice bitandukanye muri Kigali

    Tuyizere Fidele ni umukozi ushinzwe gucunga umutekano muri bimwe mu bigo byigenga bicunga umutekano. Yabwiye itangazamakuru ko mu ijoro nka saa tanu abantu baje mu rugo yari ashinzwe kurinda bari baje mu birori. Bamaze kugera mu rugo batangiye gusakuza cyane, abapolisi baje kureba ibyabaye ababuza kwinjira kuko ari amabwiriza yari yahawe na Ndayiragije Prosper ari we nyiri urugo.

    Tuyizere yagize ati “Abapolisi baje ari nijoro bari mu kazi bagera aho nkorera basanga hari urusaku, barakomanga bansaba kubakingurira ngo binjire ndabyanga kuko ni yo mabwiriza nari nahawe na Ndayiragije. Hashize umwanya munini nabujije abapolisi kwinjira ariko nyuma byatinze naje kubemerera barinjira.”

    Tuyizere aremera amakosa yakoze yo kubangamira inzego z’umutekano zari mu kazi bigatwara umwanya munini kugira ngo babashe kwinjira mu gipangu.

    Ndayiragije Prosper yari yatumiye abantu iwe atanga amabwiriza yo kubuza abapolisi kwinjira mu gipangu
    Ndayiragije Prosper yari yatumiye abantu iwe atanga amabwiriza yo kubuza abapolisi kwinjira mu gipangu

    Ndayiragije Prosper wari watumije abantu mu rugo rwe aremera ko yari yatumiye abantu 13 bakaza mu rugo rwe baturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali. Aremera ko abapolisi baje iwe umuzamu akababuza kwinjira, anavuga ko yemera ko ibyo yakoze byo gutumira abantu harimo ibyago byinshi byo gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati “Koko abapolisi baje ushinzwe kurinda igipangu ababuza kwinjira, ibyo nakoze ni amakosa kuba natumiye abantu bakaza iwanjye kandi ibirori bitemewe muri ibi bihe turimo.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yagaye cyane bariya bantu uko ari 13 kuba barenze ku mabwiriza nkana bagateranira mu birori kandi babizi neza ko bashobora kwanduzanya COVID-19.

    Ati “Bariya bantu hari abaturutse mu Karere ka Gasabo, abaturutse mu Karere ka Kicukiro, abavuye mu Karere ka Nyarugenge bose baza guteranira mu birori kandi babizi neza ko amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 atabyemera. Bamwe muri bo bashobora kuba baranduye bakaza kwanduza abandi na bo bakazajya kwanduza abo babana mu rugo n’abo bakorana.”

    Yakomeje avuga ko bariya bantu uko ari 13 bagomba gucibwa amande ndetse bakanipimisha ku mafaranga yabo hakarebwa ko hatarimo abanduye COVID-19. CP Kabera akomeza avuga ko bariya bantu bakoze n’ikindi cyaha cyo kwigomeka ku nzego z’umutekano ziri mu kazi.

    Ati “Abapolisi bari mu kazi bageze ku rugo rw’uriya Ndayiragije ababuza kwinjira mu rugo, hazakorwa iperereza nibiramuka bigaragaye ko ari byo bazakurikiranwaho icyaha cyo kwigomeka ku nzego za Leta ziri mu kazi k’umutekano, bazabihanirwa.”

    Gatete Ruhumuriza yari afite amahane yitwaje ko azi amategeko
    Gatete Ruhumuriza yari afite amahane yitwaje ko azi amategeko

    Umuvugizi wa Polisi yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Yavuze ko hari abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza bakibwira ko Polisi itabimenye, yavuze ko abatarafatwa ari igihe kitaragera ariko amaherezo bazafatwa.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kigali-polisi-yafatiye-abantu-13-mu-rugo-rw-umuturage-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19